Blog

  • Kapiteni wa Rayon ashobora guhinduka, yemeje aho Rayon Day izabera – Gahunda yose ya ‘Rayon Week’ #rwanda #RwOT

    Rayon yemeje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Day” ugomba kuzabera kuri Stade Amahoro kandi yemeje ko izakina na Azam FC yo muri Tanzania.

    Buri mwaka mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, Rayon Sports ikora umuhango wo kwerekana abakinnyi iba izakoresha muri uwo mwaka uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro.

    Bwa mbere uyu umwaka uyu munsi ukaba uzabanzirizwa n’Icyumweru cya Rayon Sports “Rayon Week” kizabamo ibikorwa byinshi, kizasozwa na “Rayon Day” cyangwa Umunsi w’Igikundiro uzaba tariki ya 3 Kanama 2024.

    Iki Cyumweru azaba ari no mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 Rayon Sports imaze ikorana na Skol aho perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko banyuzwe gukorana n’uru Ruganda rwenga inzoga rwa Skol kuko hari byinshi rubabasha bitari mu masezerano bagiranye.

    Iki cyumweru cya Rayon Sports cyatangiye uyu munsi haba ikiganiro n’itangazamakuru, hagaragazwa imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ndetse ni nabwo hatangajwe Robertinho nk’umutoza mushya wa Rayon Sports.

    Uyu munsi kandi yemeje ko Rayon Sports izakina na Azam FC yo muri Tanzania kuri Rayon Day ni mu gihe Rayon Sports WFC y’abagore izakina na Kawempe Muslam Ladies.

    Iki cyumweru kizakomeza tariki ya 24 Nyakanga 2024 i Huye mu mukino wa gicuti uzayihuza na Amagaju, hazanaba igitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Bushali, aba Dj nka Brianne.

    Tariki ya 26 Nyakanga 2024 ni bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi bose izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ni nabwo hazamenyekana umukinnyi uzaba uyoboye abandi (kapiteni).

    Kuri kapiteni wari usanzwe Muhire Kevin, perezida wa Rayon Sports yagize ati “Ubu nta kapiteni dufite. Twari dufite kapiteni umwaka ushize ari we Muhire Kevin, n’ubu turacyaganira bigenze neza ni we twatangaza cyangwa tugatanga undi. Birashoboka yo yasubirana izo nshingano cyangwa zigahabwa undi.”

    Bukeye bwaho hazaba umukino wa gicuti uzabera i Musanze kuri Stade Ubworoherane bakina na Musanze FC. Hazanaba igitaramo aho bazasusurutswa n’abarimo Dj Brianne n’umuhanzi Bushali.

    Umunsi uzakurikiraho nibwo izerekana umwambaro wa yo wo hanze (away kit) n’uwa 3 (third kit) bahite banawushyira ku isoko ni mu gihe umwambaro wo mu rugo (home kit) uzatangazwa tariki ya 30 Nyakanga 2024 ari nabwo uzahita ujya ku isoko. Tariki ya 29 Nyakanga 2024 abakinnyi ba Rayon Sports bazahura n’abakunzi bayo.

    Tariki ya 1 Kanama 2024 nibwo imyitozo itegura Rayon Day izaba ifunguye ku bafana n’itangazamakuru. Tariki ya 2 Kanama 2024 nibwo hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kirimo aya makipe yombi (Azam FC na Rayon Sports) kizaba kigaruka ku mukino wa Rayon Day.

    Iki cyumweru kizasozwa na Rayon Day nyirizina ari nabwo hazaba umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Azam FC.

    Rayon Sports izakina na Azam FC kuri Rayon Day

    Umwambaro Rayon Sports izajya yambara mu rugo

    Umwambaro wo hanze wa Rayon Sports

    Umwambaro wa 3 wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-wa-rayon-ashobora-guhinduka-yemeje-aho-rayon-day-izabera-gahunda-yose-ya-rayon-week

  • Rayon Sports igiye yemeje Robertinho nk’umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Mu masaha make Rayon Sports yatangaje Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho] nk’umutoza mukuru wa yo.

    Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mutoza wanditse amateka akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup 2018.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi kigarika kuri ‘Rayon Sports Week’ na 'Rayon Sports Day’ iteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024 ni bwo natangaje uyu mutoza byitezwe ko azagera mu Rwanda ejo ku wa Kabiri mu ijoro.

    Robertinho watoranyijwe kuzatoza Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024-25 ni we wayihesheje igikombe cya shampiyona ya 2018-19 iheruka ndetse akaba ari na we wayigejeje muri 1/4 cya CAF COnfederation Cup.

    Nyuma yo kuva muri Rayon Sports akaba yaranyuze muri Vipers SC yo muri Uganda ndetse na Simba SC zose akaba yarazigejeje mu mikino Nyafurika.

    Robertinho yagarutse muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-yemeje-robertinho-nk-umutoza-mushya

  • Cardi B yashyize umucyo ku byo guhagarika umu… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru yavugaga ko Cardi B ari mu nzira zo guhagarika umuziki burundu ndetse kandi ko nta yindi album azongera gushyira hanze.

    Ibi byose byari byatangajwe n'umunyamakuru Joe Budden wahoze ari umuraperi, ibintu byatumye abantu benshi bahita babyizera kuko akenshi akunze kumenya amakuru y'ibyamamare bikomeye muri Amerika.

    Nyuma yo kubona y'uko byatangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi, Cardi B yahise atangaza ko nta gahunda yo guhagarika umuziki afite cyane ko abatangaza ko ari hafi kuwuhagarika  ari abashaka kumuharabika.

    Cardi B kandi yongeye no kunyomoza amakuru yavugaga ko atwite umwana wa gatatu, ahishura ko nta gahunda afite yo kongera kubyara vuba aha.

    Nyuma y'uko Cardi B abwije ukuri abafana be, Joe Budden yahise asaba imbabazi Cardi B ndetse nawe aramubabarira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145177/cardi-b-yashyize-umucyo-ku-byo-guhagarika-umuziki-145177.html

  • Ikipe ya APR FC gukura igikombe hanze y’u Rwanda bibaye nk’inzozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga 2024 nibwo imikino ya CECAFA Kagame Cup riri kubera mu gihugu cya Tanzania ya sojwe ku mugaragaro.

    Amakipe nka APR FC ihagarariye u Rwanda na Red Arrows yo muri Zambia nizo yakinnye umukino wanyuma w'igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    Muri uwo mukino igice cya Mbere cy'umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup cyarangiye APR FC inganya na Red Arrows ubusa ku busa.

    Iyi kipe yo muri Zambia yahushije penaliti ku munota wa cyenda aho yakuwemo n'Umunyezamu Pavelh Ndzila.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Red Arrows yafunguye amazamu ku munota wa 61 ku gitego cyatsinzwe na Ricky Banda.

    Mamadou umwataka mushya wa APR FC abonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 91.

    Umukino warangiye amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa iminota 30 ya kamara mpaka haboneka Ikipe itsinda cyangwa hitabazwe Penalite.

    Iminota 120 irangiye nta kipe ibashije gutsinda indi hakaba hagiye kwitabazwa Penalite kugira ngo habonrke ikipe yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    Penariti z'ikipe ya APR FC

    -Ndayishimiye ✅️ Clement ✅️ Kategaya ✅️ Byiringiro ✅️ Mamadou ✅️ Alioum ✅️ Lamptey ✅️ Dauda ✅️ Claude ✅️ Arsene ❌️

    RED ARROWS ✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️

    Igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyegukanwe n'ikipe ya Red Arrows itsinze ikipe ya APR FC kuri penariti 10 ku 9.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-itsindiwe-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cya-cecafa-kagame-cup/

  • Kigali: Imodoka itwara abagenzi rusange yari irimo abantu 26 yakoze impanuka igwa mu muhanda rwa gati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka itwara abagenzi rusange yavaga i Rubavu yerecyeza mu i Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, igonga ipoto na yo igwa mu muhanda, ku bw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

    Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu imaze kwinjira mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi atashoboye kuringaniza neza umuvuduko w'imodoka ubwo yari ageze mu ikorosi.

    SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mushoferi utari waringanije umuvuduko, byatumye agonga ipoto yo ku muhanda n'umukingo, imodoka na yo igahita igusha urubavu, ikagwa mu muhanda.

    Yavuze ko iyi modoka yarimo abagenzi 26, aho babiri muri bo ari bo bakomeretse na bwo bidakabije, bahise bahabwa ubutabazi bw'ibanze, bajyanwa mu bitaro bya CHUK bararamo.

    Umwe mu bageze aha habereye impanuka ikimara kuba, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko Poilisi y'u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo itange ubutabazi bwihuse, ndetse inakure iyi modoka mu muhanda kugira ngo itabangamira urujya n'uruza rw'ibindi binyabiziga.

    Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-itwara-abagenzi-rusange-yari-irimo-abantu-26-yakoze-impanuka-igwa-mu-muhanda-rwa-gati/

  • Nyamasheke: Abahinzi babangamiwe n'ubucukuzi butemewe n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Ku Musozi wa Winkamba muri Bushekeri no ku wa Sarabuye muri Ruharambuga ni hamwe mu hakorerwa ubu bucukuzi butemewe. Abafite iki kibazo barimo abafite ubutaka buteyeho inturusu n'abahinzi b'icyayi bibumbiye muri Koperative y'Abahinzi b'Icyayi ya COOPTHE Mwaga-Gisakura.

    Hakizimana Antoine ucururiza mu isantere y'ubucuruzi ya Mwaga, ufite ishyamba mu Mudugudu wa Winkamba, yavuze ko iri shyamba rye ryigabijwe n'abakora ubucukuzi butemewe n'amategeko bamurandurira inturusu bashakamo zahabu.

    Ati “Bangije inturusu zanjye na n'ubu baracyari kuzangiza, natakiye ubuyobozi ngo bumfashe kubahagarika ariko ntacyo bwabikozeho.”

    Abakora ubu bucukuzi bitwikira ijoro bakayungurira umucanga mu miyoboro y'amazi yo mu gishanga gihinzemo icyayi. Uwo mucanga ufunga inzira z'amazi akadendera mu cyayi kikuma nk'uko bisobanurwa n'abahinzi bacyo.

    Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga Gisakura, Kayiranga Éleuthère, yabwiye IGIHE ko icyayi gihinze kuri hegitari zirindwi kimaze kuma kubera ko umucanga uva mu bucukuzi butemewe ifunga inzira z'amazi.

    Ati 'Hataratangira gukorerwa ubucukuzi bwangiza, cyari icyayi kimeze neza tubonamo umusaruro ariko aho batangiriye gucukura hariya mu misozi, umucanga n'amabuye ntibashobora kubifata, biza mu gishanga bigafunga imiferege y'amazi. Iyo bimaze kuzura amazi atemba ajya mu cyayi kandi icyayi si kimwe n'umuceri, iyo amazi aretsemo aracyangiza kikuma.'

    Ubuyobozi bw'iyi koperative bwavuze ko bwakoze inyigo yo kwimura umucanga n'amabuye byavuye mu bucukuzi butemewe n'amategeko bigafunga inzira z'amazi no gusimbuza icyayi cyamaze kuma, busanga bizatwara atari munsi ya miliyoni 20 Frw kuri hegitari enye gusa.

    Ati 'Twatangiye kwimura uwo mucanga n'amabuye bashyizemo ariko ntidufite aho kubishyira kuko n'ubundi iyo tubivanyemo tubishyira mu cyayi ariko n'ubundi turi kubona turi gukora ubusa kuko abakora ubwo bucukuzi barakomeje.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko ubwo bucukuzi ari ubukorwa budakurikije amategeko ndetse ko bafashe umwanzuro wo guhagarika ababukora, batabicikaho bagafatirwa ibihano biteganywa n'amategeko.

    Ati “Ubwo bucukuzi bugira ingaruka mbi ku bidukikije, ndetse n'abacukura bakunze gutakarizamo ubuzima. COOPTHE Mwaga-Gisakura yaduhaye amakuru y'uko ubu bucukuzi bwangiza icyayi, hamwe n'inzego zose bireba twagerageje gufatanya ngo bihagarikwe ndetse tunakumire n'undi uwo ari we wese waza gusubira muri ibyo bikorwa bibujijwe.”

    Meya Mupenzi yasabye abashaka gucukura amabuye y'agaciro na kariyeri kubikora mu buryo bukurikije amategeko n'amabwiriza abigenga kuko kutabikurikiza bigize ibyaha ndetse bifite n'amategeko abihana.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha ku buryo iyo agihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Hegitari zirindwi z’icyayi zarumye kubera amazi yuzuyemo

    Amabuye n’imicanga bifunga inzira z’amazi ni ibikomoka mu kuyungurura bashakamo zahabu

    Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura, Kayiranga yasabye ko abakora ubu bucukuzi bafata amabuye n’imicanga ntibikomeze kujya mu cyayi

    Abacukura amabuye y’agaciro bitwikira ijoro bakayungurira imicanga mu nzira z’amazi yo mu cyayi

    Amabuye n’imicanga biva mu bucukuzi bw’amabuye bimaze kwangiza hegitari zirindwi z’icyayi cya COOPTHE Mwaga-Gisakura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abahinzi-babangamiwe-n-ubucukuzi-butemewe-n-amategeko

  • U Rwanda rwahawe hegitari ibihumbi 10 z'ubutaka na Zambia: Ni gute zizabyazwa umusaruro? – #rwanda #RwOT

    Ni ubutaka rwahawe binyuze mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Zambia mu 2022. Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu, abonana na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.

    Icyo gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ibirebana n'imisoro, abinjira n'abasohoka, ubuzima, guteza imbere ishoramari, uburobyi n'ubworozi.

    Icyakora nubwo hamenyekanye ayo masezerano ntabwo abantu bamenye byinshi mu biyakubiyemo.

    Mu kumenya aho iyo gahunda igeze, n'icyo ubwo butaka buteganyirijwe, IGIHE yagiranye ikiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel yemera ko hari ubutaka u Rwanda rwahawe na Zambia ndetse rwiteguye kububyaza umusaruro.

    Ati 'Iyo habayeho amasezerano y'imikoranire hari ibyo impande zumvikanyeho. Zambia yatanze buriya butaka kugira ngo hongerwe umusaruro w'ibiribwa. Ntabwo ari ubusabe, amasezerano y'ubuhinzi harimo n'ibindi byinshi bitari ubutaka.'

    Icyakora Ambasaderi Bugingo yavuze ko ubwo butaka butarabyazwa umusaruro kuko 'buri ahantu hagari' ndetse hari n'ibyo Guverinoma ya Zambia igomba kubanza kuzuza.

    Birimo gushyira imihanda aho ubwo butaka buherereye na cyane ko nta yari ihari, ibikorwaremezo by'amashanyarazi kugira ngo ibikorwa byo kuhira byorohe n'ibindi.

    Ati 'Haracyari imirimo bagomba gukora kugira ngo ubutaka bugaragazwe ndetse Guverinoma ya Zambia iri kubikora.'

    Ibyo bikorwa bituma ubwo butaka bukoreshwa icyo bwagenewe nta nkomyi, bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Ibyo bisobanuye ko harimo n'uruhare rw'u Rwanda, ariko bikazamenyekana ubutaka bwamaze gushyirwa mu maboko y'u Rwanda, Ambasaderi Bugingo akavuga ko ari cyo Zambia yabijeje 'kuko ibyo bavuga harimo ibisaba ingengo y'imari. Gusa bizaba byarangiye vuba.'

    Ati 'Ubutaka nibugera mu maboko ya Leta y'u Rwanda, igihugu cyacu kiyobowe neza. Ntekereza ko hazaba uburyo bwo guhuza imbaraga bukabyazwa umusaruro.'

    Abajijwe ku bijyanye n'abazabuhinga, niba ari Abanyarwanda bava mu Rwanda bakajyayo cyangwa ababa muri icyo gihugu, uyu muyobozi yavuze ko igihe nikigera inzego zibishinzwe zizazana abo zibona bose bafite ubushobozi kugira ngo bubyazwe umusaruro.

    Zambia ni igihugu gikunze kweramo ibihingwa bitandukanye birangajwe imbere n'ibigori, imyumbati, amasaka, ubunyobwa, soya, uburo n'ibindi.

    Kuri iyi nshuro Ambasaderi Bugingo yavuze ko ubwo butaka bwahawe u Rwanda ataramenya ikizabuhingwamo ariko 'Ubutaka ubwo ari bwo bwose, nyuma yo kubushyikirizwa, abahanga bazasuzuma barebe igishobora kuhera na cyane ko iki gihugu kizwiho kwera.'

    Ubwo bari muri Zambia, mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Visi Perezida w'icyo gihugu, Mutale Nalumango, Ambasaderi Bukingo yongeye gushimira iki gihugu kuri icyo gikorwa.

    Yagararagaje ko ingingo yo kwihaza mu biribwa ari imwe muri gahunda za ngombwa z'iterambere kuri buri gihugu, agaragaza uburyo ari ingenzi kugira ngo ibihugu bifatanye kubigeraho.

    Ati 'Ku bw'izo mpamvu, munyemerere mbabwire Nyakubahwa Visi Perezida [Mutale Nalumango] uburyo u Rwanda rushimiye Guverinoma ya Zambia ku bwo kuduha hegitari ibihumbi 10 z'ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by'ubuhinzi.'

    Ambasaderi Bugingo yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye mu butyo bwose gutunganya no guteza imbere ubwo butaka mu buryo burufasha kububyaza umusaruro 'Mu gihe ibisabwa byose by'igenzi bireba ubuyobozi bwa Zambia byaba byamaze gushyirwa mu bikorwa.'

    Icyo cyemezo cyo guha u Rwanda ubutaka ntabwo gikomotse ku busa, kuko u Rwanda na Zambia bikomeje guteza imbere umubano wabyo ushingiye ku bwubahane, gushyigikirana haba mu bihe bibi n'ibyiza n'ibindi.

    Nk'ubu hashize iminsi mike u Rwanda rugaragaje igikorwa cyo gushyigikira Zambia nka kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, kuri ubu bihanganye n'ibibazo by'amapfa byatewe n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Ni bibazo byabaye kuva mu Ukwakira 2023, bitewe n'ihindagurika ry'urusobe rw'umuyaga n'ibipimo by'ubushyuhe buturuka mu Nyanja ya Pacifique ibizwi nka El Niño.

    Ni amapfa yibasiye igice kinini cya Zambia kuko mu turere 116 tugize iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 752.614, utugera kuri 84 twugarijwe n'icyo kibazo.

    Muri bwa bufatanye no gushyigikirana, Guverinoma y'u Rwanda yahaye iki gihugu inkunga ya toni 1000 z'ibigori, mu buryo bwo gufasha Zambia kuramira ubuzima bw'abantu benshi mu bice bitandukanye byazahajwe n'amapfa

    Ubwo Perezida Kagame yari yagendereye mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubfufatanye mu nzego zitandukanye

    Mu 2022 u Rwanda na Zambia byasinyanye amasezerano mu nzego zirimo imisoro, abinjira n'abasohoka, ubuzima, guteza imbere ishoramari n’ibindi

    U Rwanda ruherutse gutera inkunga y’ibigori Zambia

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel ubwo yagaragazaga impamvu yatumye u Rwanda rufatanya na Zambia mu guhangana n’amapfa yugarije iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiteguye-rute-kubyaza-umusaruro-hegitari-ibihumbi-10-z-ubutaka

  • Perezida Kagame yakiriye abarimo abahanzi bag… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, mu birori by’umusangiro 'RPF Cocktail Reception' byabereye muri Kigali Convention Center, hishimirwa umusaruro wavuye mu byumweru bitatu mu rugendo rwo kwiyamamaza.

    Ni urugendo rwasojwe yegukanye intsinzi n’amanota 99.18% ahigitse Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bari bahatanye.

    Umukuru w’Igihugu yashimye ahereye ku muryango we ‘wamubereye akabando’, abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri n’abandi bagize uruhare rukomeye. Ati “[…]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera mwebwe.”

    Yanashimye cyane abikorera. Ati “Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mworoheje ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, ari ‘transport’, ndabashimiye rwose.”

    Umukuru w’Igihugu yanashimye cyane Inzego z’umutekano. Ati “Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab’umutekano, ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z’umutekano, ndabashimiye, birasanzwe…Ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zitanga mu bihe bitandukanye, zikarinda u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ntacyo bizigama mu kwitangira igihugu kuko hari n’abahatakariza ubuzima.

    Yavuze ko umunsi ku munsi ubushake ndetse n’ubushobozi bwiyongera ku ngabo na Polisi mu rugendo rwo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Umukuru w’Igihugu yanashimye kandi uruhare rw’abahanzi. Ati “Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol, bamwe bakora akazi kenshi k’ibanze, ka ngombwa ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe mbisuhurize mbakore mu ntoki.”

    Buri muhanzi yanyuze imbere y’Umukuru w’Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw’uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ati “Mwarakoze cyane.”

    Yabwiye buri wese ko nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda, igikorwa cy’ingenzi gikurikiye ari icyo gukomeza kurwubaka kandi ‘sinshidikanya ko bizashoboka’.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi ariko rugeze aheza. Ariko kandi ‘u Rwanda ntirwasubira mu byo twanyuzemo’.

    Yanashimye inshuti z’u Rwanda ‘ndetse zabaye Abanyarwanda bitangira u Rwanda nk’uko namwe banyirarwo murwitangira’.

    Umukuru w’Igihugu yanavuze ko hamwe na Politiki nziza, urubyiruko rwatangiye gufata imico myiza y’ababyeyi babo mu gukorera Igihugu.

    Yanashimye kandi imitwe ya Politiki bakoranye mu rugendo rwo kwiyamamaza kwe. Ati “Politiki ya RPF yabaye iy’abanyarwanda. Ndagira ngo mbashimire mu izina rya RPF, mu izina ry’abanyarwanda. 

    Buriya, biriya nyine tuvuga 100% ndetse tukaba twarabigezeho, buriya 99 n’ibindi bice uba wageze 100%. Impamvu biba ijana ku ijana harimo n’abayoboke b’iyi mitwe ya Politiki dukorana, ndagira ngo rero by’umwihariko mbashimire.”

    Perezida Kagame yavuze ko kubaka igihugu ari ukugishyira hamwe uhereye ku mateka yagisenye. Yavuze ko amasomo yashibutse mu gusenyuka k’u Rwanda ni ‘ukumenya ko tutari ubusa’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite inshuti, kandi ‘iyo bafatanyije’ ‘ibyo tugeraho ntabwo bigira uko bingana’.

    Yavuze ko mu muco wa RPF ntihabamo kwirara kandi ‘dukorana neza n’abashaka ko dukorana neza’. Ati “Tukababera inshuti bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha”.   

    Perezida Kagame yanavuze ko habaho guhendahenda ‘abanzi’ ‘kugira ngo dukorane’, ariko iyo banze bakumva ko bagomba kuba abanzi ‘ntabwo twitenguha, ntabwo tubatenguha, kumenya ko ari abanzi koko’.


    Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakiriye abagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora


    Perezida Kagame yashimye uruhare rw'abahanzi mu rugendo rwo kwiyamamaza kwe 



    Perezida Kagame yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda


    Perezida Kagame yashimye inzego z’abikorera zitanze cyane mu gikorwa cy’amatora 



    Abahanzi barimo Senderi Hit, Bruce Melodie, Uncle Austin, Danny Vumbi, Butera Knowless, Riderman na Kevin Kade bashimiwe ubwitange bwabo mu matora



    Perezida Kagame yashimye inshuti z’u Rwanda zagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora


    Umushoramari Sadate Manyakazi yagarutse ku ruhare rw'abikorera mu gikorwa cy'amatora


    Bruce Melodie yagaragaje uruhare rw'abahanzi mu gihe cy'ibyumweru bitatu mu kwiyamamaza


    Ibi birori by'umusangiro byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024  


    Umuhanzi Justin [uwa kabiri uvuye iburyo] wo mu Karere ka Ngororero, yataramiye mu turere dutandukanye mu kwamamaza Perezida Kagame


    Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame  



    Abahanzi barimo Nsabimana Leonard [Ndandambara], Mico The Best na Intore Tuyisenge bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ya Beatha



    Senderi Hit umenyerewe mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu


    Abakinnyi ba filime, Bamenya, Papa Sava na Clapton Kibonge



    Ndengeyingoma Bertrand, umugabo wa Ange Ingabire Kagame

















    Umukinnyi wa filime, Benimana Ramadhan wamamaye nka ‘Bamenya’



    Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena


    Uhereye ibumoso: Nshimiyimana Jean Claude wa RBA, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine ndetse na Delphine Umuhoza wa B&B Kigali 

    Abarimo Ngabo Karegeya ‘Ibere rya Bigogwe’, ‘Byuka Vuba’ bazwi ku rubuga rwa X n’umuhanzi Justin  

    Umuhanzi Intore Tuyisenge na Aga Promoter uzwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME ASHIMA ABAGIZE URUHARE MU MATORA

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center

    AMAFOTO&VIDEO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145167/perezida-kagame-yakiriye-abarimo-abahanzi-bagize-uruhare-mu-kwiyamamaza-kwe-amafoto-100-145167.html

  • Amasomo 5 APR FC ikuye mu mikino ya Dar Port… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino ukomeye twavuga ko wahuzaga amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma yabikoreye ndetse yaranabiruhiye.  APR FC yatangiye igorwa n’umukino kuko yaje guterwa penaliti ku munota wa 7 gusa Pavelh Ndzila ayikuramo iza gutsindwa igitego ku munota wa 72, gusa nayo iza ku cyishyura mu munota y’inyongera, bagiye muri penaliti Tuyisenge Arsene baguze muri Rayon Sports arata iya 10 ya APR FC, byatumye Red Arrows itwara igikombe nubwo yari umutumirwa.

    Ikipe ya APR FC yagiye muri iyi mikino yitezweho byinshi birimo no gutwara iki gikombe kuko abayobozi bari banabyemeje. Yari ikipe kandi abantu bari biteze ku bakinnyi bashya yari imaze kugura bashaka kureba ko umupira bakina ungana n’amafaranga bivugwa ko baguzwe.

    Tugiye kurebera hamwe ibintu bigera kuri 5 APR FC yigiye muri iyi mikino byayifasha muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.

    Ubwugarizi bwa APR FC ni ntanyeganyezwa

    Nyuma y’uko APR FC umwaka ushize umutoza wayitozaga Thierry Froger yahisemo gukinisha Nshimiyimana Yunussu na Clement Niyigena, abantu benshi ntabwo bamwakiriye kuko bavugaga ko Yunussu atari ku rwego rwo kubanza mu kibuga muri APR FC.

    Bidatinze umutoza mushya wa APR FC Darko Novic nawe yahise afata Yunussu akomeza gukorana na Clement, ndetse abari hafi y’uyu mutoza bavuga ko Yunussu ariwe myugariro wa mbere uyu mutoza abara.

    Clement yongeye kwerekana ko ari uwo kwitega 

    Usibye ibyo iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup risize myugariro Niyigena Clement ariwe mukinnyi w’irushanwa, ubwo bivuze ko aba basore kuzabimura mu mutima w’ubwugarizi bwa APR FC bizagorana.

    Niyomugabo Claude wabaye Kapiteni wa APR FC mu mpera z’umwaka ushize ndetse akaba akina inyuma i bumoso, yabaye umukinnyi w’umukino inshuro zigera kuri 2 ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu bitego bya APR FC, nawe twavuga ko amaze kwemeza abantu kuri uru ruhande.

    Tugiye inyuma ku ruhande rw’iburyo, turahasanga umwana ukiri muto wavuye muri Marine FC, Byiringiro Gilbert watowe nk’umukinnyi waranzwe no kwihanganira bagenzi be, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi muri CECAFA.

    Abakinnyi bari bahasanzwe abenshi bazirwanaho

    Nubwo bamwe bavuga ko APR FC yakoresheje ikipe ya kabiri mu mikino ya CECAFA ariko bizagorana kuba hari umukinnyi uzatakaza umwanya byoroshye mu bari bahasanzwe. Urebye nka Ruboneka Jean Bosco umupira yakinnye, iminota yakinnye, imyaka ye ndetse ukongeraho n’ubushobozi bwo gukina iminota myinshi mu kibuga, ubona ko kugisohokamo bizagorana.

    Ruboneka yerekanye ko yiteguye kurwanira umwanya 

    Mugisha Gilbert nawe umuntu yavuga ko kuva mu kibuga bizasaba isukari. Victor Mboama watsinze igitego gifungura irushanwa ku ruhande rwa APR FC, ubona ko ku buhanga bwe bwo kuneka imbere y’izamu, ni akantu yisangije ndetse bishobora kuzatuma aho kugira ngo yicare ahubwo bajya bamwongeraho undi mukinnyi.

    Alain Kwitonda Bacca na Nshimirimana Pichou ntabwo bari mu mibare y’umutoza wa APR FC

    Uhereye kuri Pichou mu mikino 2 APR FC yakiniye muri sitade Amahoro, yatumye umutoza Darko Novic asa nk’umukarabye, ndetse areka kongera kumwizereramo byatumye no muri CECAFA ataba umukinnyi nkenerwa.

    Alain Kwitonda Bacca nawe umuntu yavuga ko umwanya yamaze kuwutakaza kuko niba Tushimimana Olivier waguzwe avuye muri Bugesera FC yaramaze ku mwicaza mu gihe kandi APR FC igifite abakinnyi bagera kuri 2 baca mu mpande nabo bataratangira gukoreshawa, twavuga ko byaba ari nko kwikoreza umusozi Bacca kuvuga ko azongera kubona imikino nk’iyo yabonye mu mwaka ushize w’imikino.

    Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard basa naho batihutirwaga

    Imibare yo mu kibuga igaragaza ko Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard haba harabayeho kwihuta ubwo basinyiraga APR FC.

    Tuyisenge Arsene waje muri APR FC avuye muri Rayon Sports, ntabwo yari yamaze kwemeza abanyarwanda ko ari umukinnyi wo ku mpande izindi kipe zarwanira kuko atari anafite umwanya ubanzamo muri Murera. Uyu musore nyuma yo kugera muri iyi kipe ubu ni umukinnyi usimbura nabwo bitari ibya hafi nk’uko CECAFA yabigaragaje.

    Tuyisenge Arsena bisa naho bizagorana 

    Mugiraneza Froduard nawe nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports yerekeza muri APR FC, kubona umwanya wo gukina bizagorana nk’uko CECAFA yabigaragaje kuko ni umukinnyi udakina imyanya myinshi mu kibuga ndetse ku mwanya we hakaba hari abakinnyi basaga 3.

    APR FC yabonye ko abanyarwanda bayihanze amaso bidasanzwe

    Ikipe ya APR FC kuva yatangira kwiyubaka mu buryo budasanzwe ndetse n’abayobozi bayo bakemeza ko aricyo gihe cyo kwerekana itandukaniro, ibi byatumye abafana bayo bayigirira icyizere kidasanzwe ndetse bumva ko ku ruhando mpuzamahanga igomba kuzakora akantu.

    Ibi ku rundi ruhande byatumye abafana ba Rayon Sports aho bari hose basa n’abari gutega imitego iyi kipe bavuga ko itazigera ikora ibyo ikipe yabo yakoze. APR FC yabonye ko ubwo izaba itangiye imikino ya CAF Champions League  igomba gukora cyane kuko umusaruro wayo uzaba witezwe bidasanzwe waba mwiza cyangwa mubi.

    APR FC yashoje imikino ya CECAFA itsinzwe umukino umwe ari nawo wa nyuma 

    Yunussu yongeye kwerekana ko hari abamwibeshyaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145178/amasomo-5-apr-fc-ikuye-mu-mikino-ya-dar-port-kagame-cup-145178.html

  • Imbamutima z’ibyamamare bakiriwe na Perezida… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, bibera muri Kigali Convention Center.

    Byabaye mu rwego rwo gushimira buri wese watanze umusanzu we mu bikorwa byagejeje Perezida Paul Kagame ku ntsinzi y’amatora n’amajwi 99.18%.

    Mu bo Umukuru w’Igihugu yashimye harimo n’abahanzi bitanze batizagama, bakora ibihangano byafashije benshi gususuruka ubutitsa, kandi bataramira kuri buri Site yiyamamarijeho.

    Aba bahanzi bose bafatanyije, banaririmbye basubiramo indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ya Beatha, yahize izindi mu bikorwa byo kwiyamamaza. 


    Juno Kizigenza, Uncle Austin na Bruce Melodie baramukanya na Perezida Paul Kagame n’umuryango we


    Senderi Hit, Bushali na Dj Brianne basuhuza Perezida Kagame

    Hari hari abahanzi nka Intore Tuyisenge, Bruce Melodie, Riderman, Bwiza, Butera Knowless, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi], Justin Nsengimana, Semanza, Nsabimana Leonard 'Ndandambara', Benimana Ramadhan 'Bamenya', Clapton Kibonge, Mico The Best, Danny Vumbi, Dr Claude, Ariel Wayz, Bushali, Musengimana Beatha wamamaye muri 'Azabatsinda Kagame', King James, Nel Ngabo, Ruti Joel, Confy, Chriss Eazy, Kevin Kade, Niyitegeka Gratien 'Papa Sava', Tom Close n'abandi

    Umuhanzi Senderi Hit yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko afite ishime ku mutima kuri Perezida Kagame wamutumiye. Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’umuryango wawe ni inshuti zawe zose. Mwakoze cyane. Murakoze.”

    Akomeza ati “Imihigo irakomeje. Ibyo Abanyarwanda twese hamwe twigejejeho ntawabisenya tureba, Oya Kirazira!.”

    Mu butumwa bwe ku rubuga rwa Instagram, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yagaragaje ko kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu ari ibintu birenze kandi by’urwibutso igihe kirekire. Ati “Natwe biraturagenga. Mwakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

    Tuyisenge Intore uhagarariye urugaga rw’abahanzi mu Rwanda, yanditse kuri konti ye ya X, agaragaza ko abahanzi bazakomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame mu kwesa imihigo.

    Yabivuze mu izina ry’abahanzi ayoboye. Ati “Abahanzi tuzakomeza kubashyigikira no kubafasha kwese imihigo ku byo mwemereye abanyarwanda dukoresheje impano zacu, ubwenge bwacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu.”

    Arakomeza ati “Ibyo mwadukoreye n’urukundo mutwereka turabizirikana ntimugire ngo mwakoreye intashima, turabizirikana.”

    Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko Politiki nziza n'ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame byatumye abasha kurotora inzozi ze.

    Ati 'Ni njye wa mwana wabyutswaga n'intozi zaduteye, akabobereza urutambi mu baturanyi, akarira hanze ku kwezi, ubu amaze kugira byose kubera ubuyobozi bwiza. Urakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame dufite impamvu nyinshi tugukundira.'

    Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yashimye ahereye ku muryango we ‘wamubereye akabando’, abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri n’abandi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza. Ati “[…]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera mwebwe.”

    Yanashimye cyane abikorera bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe. Ati “Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mwohereje ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, ari ‘transport’, ndabashimiye rwose.”

    Umukuru w’Igihugu yanashimye cyane Inzego z’umutekano. Ati “Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab’umutekano, ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z’umutekano, ndabashimiye, birasanzwe. Sinzi icy’ejo bundi gusa, ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zitanga mu bihe bitandukanye, zikarinda u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ntacyo bizigama mu kwitangira igihugu kuko hari n’abahatakariza ubuzima.

    Yavuze ko umunsi ku munsi ubushake ndetse n’ubushobozi bwiyongera ku ngabo na Polisi mu rugendo rwo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Yanashimye kandi uruhare rw’abahanzi. Ati “Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol bamwe bakora akazi kenshi k’ibanze, ka ngombwa ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe mbisuhurize mbakore mu ntoki.”

    Buri muhanzi yanyuze imbere y’Umukuru w’Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw’uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ati “Mwarakoze cyane.” 


    Perezida Paul Kagame yashimye abahanzi n’abandi bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

    Kevin Kade asuhuza Perezida Kagame- Ku ruhande (Intore Tuyisenge asuhuza Ange Ingabire Kagame)

    Umuhanzikazi Bwiza asuhuza Perezida Kagame




    Kimenyi Tito wamamaye ku rubuga rwa Tik Tok


    Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge asuhuza Perezida Paul Kagame

    Umuhanzi Ruti Joel wakoze indirimbo ‘Mukota’ asuhuza Perezida Kagame

    Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close asuhuza Perezida Kagame


    Umuhanzikazi Alyn Sano aramukanya n’Umukuru w’Igihugu



    Umuhanzi Mico The Best asuhuza Perezida Kagame



    Dj Toxxyk asuhuza Perezida Kagame



    Umuhanzi Ruti Joel asuhuza Yvan Cyomoro- Clapton asuhuza Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame


    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bamenya’ asuhuza Perezida Kagame




    Juno Kizigenza asuhuza Perezida Kagame


    King James, Butera Knowless, Senderi n’umuraperi Bushali 


    Umuhanzi Confy  


    Umuhanzi Dr Claude wamamaye mu ndirimbo ‘Contre- Succes’ asuhuza Perezida Kagame 


    Umuhanzi King James asuhuza Perezida Kagame


    Umuhanzikazi Ariel Wayz










    Umubyinnyi wamamaye nka ‘General Benda’ 

    Umuhanzi Danny Vumbi asuhuza Perezida Kagame

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori by’umusangiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145181/imbamutima-zibyamamare-bakiriwe-na-perezida-kagame-abashimira-uruhare-mu-kwiyamamaza-kwe-145181.html