Blog

  • Uwayezu Jean Fidèle n'Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa ibyabo bishobora kutarangira neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle Perezida w'ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga ko bashobora gutandukana n'Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa, anemeza ko bakiri mu biganiro n'abarimo Muhire Kevin n'undi rutahizamu wazakina kuri 'Rayon Day'.

    Ati '[Madjaliwa] Yari afite amasezerano y'imyaka ibiri mu mwaka ushize.

    Tugiye gutangira umwaka w'imikino, umuntu utazagira icyo adufasha, ibikubiye mu masezerano bizubahirizwa. Turacyeka ko tuzicara tukaganira, tugashaka uko dukemura ikibazo.

    Ni ikibazo twirinze guhutaza kugira ngo tukiganireho ku buryo cyarangira mu bwumvikane.'

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-numurundi-aruna-mussa-madjaliwa-ibyabo-bishobora-kutarangira-neza/

  • Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'abana b'abajenosideri ryiyise Jambo asbl ryashinzwe rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa n'ababyeyi babo, ryihishe mu mwambaro w'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu maze bwamagana ibyo Abanyarwanda abahisemo mu matora aheruka y'umukuru w'igihugu naya badepite.

    Ntabwo twagaruka kubyo Jambo asbl ivuga ishimagiza ko Ingabire ariwe ukwiriye kuyobora u Rwanda ahubwo twakwibutsa impamvu yiri tsinda. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, Leta yakoraga Jenoside yibutse ko izabibazwa n'Umuryango Mpuzamahanga maze bategura uko bazayihakana. Babanje gutegura ko bazavuga ko Abahutu n'Abatutsi basubiranyemo bakicana kubera ihanurwa ry'indege gusa basanga bidafatika ahubwo bemeza ko nta bantu bishe ahubwo bahunze.

    Mu nyandiko y'inama y'icyahoze ari Segiteri Rusiza yabaye taraiki 12 Kamena 1994 mu karere ka Rubavu kubu habaye inama ya Segiteri maze abayitabiriye babwirwa ko hari Komisiyo igiye kuza kubaza uko abatutsi bapfuye (ntabwo imvugo yuko bishwe yakoreshwaga) maze abayobozi bitabiriye iyo nama basabwa ko aho umututsi wese yari atuye bagomba gusenya inzitiro mu rwego rwo kugaragaza ko nta ngo zahabaga. Ikindi abayobozi basabwe kumvisha abaturage kumenyera imvugo ivuga ko abatutsi batishwe ahubwo bahunze bakajya muri Zaire (Congo Kinshasa yubu) amasambu yabo akaba afitwe na Komine.

    Iyi mvugo ya Leta y'abicanyi niwo murage Jambo asbl yahawe kugirango ikomeze umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi; kuvuga ku matora ni ukujijisha. Gusa igishekeje ni uko muri abo bashinze Jambo asbl banayikuriye harimo abahungu babiri ba Mbonyumutwa gusa mushiki wabo Maryse Mbonyumutwa yarenze iyo politiki ni Rweyemezamirimo mu Rwanda akaba arinawe wakoze imyinshi mu myenda yamamaje umukandinda wa RPF Paul Kagame. Ntarirarenga u Rwanda rwafunguye amarembo upfa guhinduka ukareka ingengabitekerezo ya Jenoside.  Ni benshi bahindutse ubu bari muri RPF Inkotanyi.

    Tubibutse abagize umuryango wa Jambo wihebeye guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bayobozi baryo ba kera harimo Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.

    Hari kandi Natacha Abingeneye akaba umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w'Ubucuruzi akaba n'Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

    Harimo kandi Gustave Mbonyumutwa, umuhungu w'umugabo wakurikiranweho n'inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Shingiro Mbomyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w'u Rwanda mu 1961.

    Shingiro Mbonyumutwa yabaye umuyobozi w'ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe muri Leta y'Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w'Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.

    Mu bagize Jambo Asbl kandi habamo na Liliane Bahufite, umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu yari Gisenyi mu 1990-1993. Uyu ni nawe wari umuvugizi w'ingabo zakoze Jenoside, ubwo zahungiraga muri Zaire.

    Harimo na Laure Nkundakozera Uwase, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News akoranaho na Ruhumuza Mbonyumutwa. Uyu ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n'Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

    Muri iki gihe Jambo asbl iyoborwa na Robert Mugabowindekwe. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa.

    The post Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impamvu-jambo-asbl-ntacyo-ikwiye-kuvuga-ku-matora-yabereye-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-jambo-asbl-ntacyo-ikwiye-kuvuga-ku-matora-yabereye-mu-rwanda

  • Umunya Ghana witwa James Akaminko ugifitanye amasezerano na AZAM FC, ategerejwe muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunya Ghana, James Akaminko w'imyaka 28 y'amavuko, ategerejwe i Kigali muri Rayon Sports nk'intizanyo ya AZAM Fc yo muri Tanzania.

    Aya makipe yombi AZAM FC na Rayon Sports ari kwitegura guhurira mu mukino wa gicuti, uzaba tariki 03 Kanama 2024, ku munsi w'Igikundiro.

    Source : https://yegob.rw/umunya-ghana-witwa-james-akaminko-ugifitanye-amasezerano-na-azam-fc-ategerejwe-muri-rayon-sports/

  • Indege yari gutwara abakinnyi b’ikipe ya APR FC ibazana i Kigali ntikibonetse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indege yagombaga gutwara ikipe ya APR FC iyigarura mu Rwanda yongeye kwimura amasaha ku nshuro ya kabiri.

    APR FC yari buve i Dar es Salaam saa Cyenda n'Igice z'amanywa kuri ubu yabwiwe ko ihaguruka saa Cyenda n'Igice zo mu rukerera ikagera mu Rwanda saa Kumi n'iminota 20 za Kigali.

    Abakinnyi ndetse n'abandi bari kumwe na yo basubiye kuri Royal Village Hotel iri mu bilometero 30 uvuye ku kivuga cy'indege.

     

    Source : https://yegob.rw/indege-yari-gutwara-abakinnyi-bikipe-ya-apr-fc-ibazana-i-kigali-ntikibonetse/

  • NEC yatangaje burundu ibyavuye mu matora y'abadepite – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Nyakanga, Abanyarwanda baba mu mahanga ni bo batoye, ku munsi wakurikiyeho hatora ababa mu Rwanda. Ku ya 16 Nyakanga, hatoye abo mu cyiciro cy'urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga.

    NEC yashimangiye ko Umuryango FPR Inkotanyi wari ushyigikiwe n'ishyaka PDC, PPC, PSR, PPC na UDPR, wagize amajwi 68,83% angana na 6 126 433 by'abatoye. Iyi ntsinzi yawuhesheje imyanya 37 mu Nteko.

    Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ryagize amajwi 8,66% angana na 770 869 by'abatoye. Aya majwi yayihesheje imyanya itanu mu mutwe w'abadepite.

    PSD iharanira demokarasi n'imibereho myiza y'abaturage yagize amajwi 8,62% angana na 767 143, yayihesheje imyanya itanu mu mutwe w'abadepite.

    DGPR-Green Party iharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yagize amajwi 4,56% angana na 405 893, ayihesha imyanya ibiri mu mutwe w'abadepite.

    Ishyaka ntangarugero muri demokarasi, PDI, ryagize amajwi 4,61% angana na 410 513, arihesha imyanya ibiri mu mutwe w'abadepite.

    PS Imberakuri, ishyaka ry'imberakuri riharanira imibereho myiza, yagize amajwi 4,51% angana 401 524, ayihesha imyanya ibiri mu mutwe w'abadepite.

    Nsengiyumva Janvier yagize amajwi 0,21% angana na 19 051. Bitewe n'uko atagejeje ku majwi 5% asabwa umukandida wigenga, ntabwo yabonye umwanya mu mutwe w'abadepite.

    Mu byiciro byihariye

    Mu cyiciro cy'abagore, mu Ntara y'Amajyaruguru hatowe Uwamurera Olive yagize amajwi 79,35%, Mukarusagara wagize amajwi 79,33%, Ndangiza Madina wagize 74,04% na Izere Ingrid Marie Parfaite wagize 73,32%.

    Mu Ntara y'Amajyepfo, hatowe Tumushime Francine wagize 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire wagize 73,83%, Uwababyeyi Jeannette wagize 71,68%, Kayitesi Sarah wagize 68,56%, Mukabalisa Germaine wagize 66,73% na Tumukunde Hope Gasatura wagize 65,9%.

    Mu Ntara y'Uburengerazuba, hatowe Ingabire Aline wagize amajwi 72,2%, Mukandekezi Françoise wagize 66,6%, Nyirabazayire Angelique wagize 65,4%, Muzana Alice wagize 60,9%, Sibobugingo Gloriose wagize 60,3% na Uwamurera Salama wagize 53,9%.

    Mu ntara y'Iburasirazuba, hatowe Kazarwa Gertrude wagize amajwi 62,06%, Mushimiyimana Lydia wagize 61,64%, Kanyandekwe Christine wagize 58,81%, Mukamana Alphonsine wagize 57,76%, Uwingabe Solange wagize 57,69% na Mukarugwiza Judith wagize 53,37%.

    Mu mujyi wa Kigali, hatowe Kanyange Phoebe wagize 82,78% na Gihana Donatha wagize 76,08%.

    Mu cyiciro cy'urubyiruko, hatowe Umuhoza Gashumba Vanessa wagize amajwi 73,72% na Icyitegetse Venuste wagize amajwi 62,35%.

    Mu cyiciro cy'abafite ubumuga, hatowe Mbabazi Olivia wagize amajwi 59,90%.

    Umutwe w'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ugizwe n'abantu 80 barimo 53 batowe muri rusange, 24 bo mu cyiciro cy'abagore, babiri bo mu cyiciro cy'urubyiruko n'umwe wo mu cyiciro cy'abafite ubumuga.

    Amajwi 68,83% FPR Inkotanyi yagize yayihesheje imyanya 37


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yatangaje-burundu-ibyavuye-mu-matora-y-abadepite

  • Impinduka mu mibereho y'abagore b'i Rusizi biyeguriye ubuhinzi bwa kawa – #rwanda #RwOT

    Mu 1992 nibwo abagore 15 bo mu yahoze ari komine Gishoma bagize igitekerezo cyo gutangira guhinga kawa y'umugore. Icyo gihe begereye ubuyobozi bwa komine bubaha isambu yari iya Leta batangira bateramo ingemwe 200 za kawa.

    Nyuma y'imyaka ibiri batangiye, mu Rwanda hahise haba Jenoside yakorewe Abatutsi ikoma mu nkokora ubuhinzi bwabo ndetse na bamwe mu bagore bagize iyi koperative baricwa.

    Jenoside imaze guhagarikwa na FPR Inkotanyi aba bagore barongeye barisuganya babyutsa koperative yabo, Leta y'ubumwe ibongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa inaborohereza kubona imbuto n'imiti bituma babasha kongera umusaruro.

    Mu kiganiro Umuyobozi wa COPODCA, Mukasine Dative yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kubona ko kawa y'umugore ikunzwe ku isoko mpuzamahanga bashyize imbaraga mu kongera umubare w'ibiti mu rwego rwo kongera n'umusaruro byatumye bava ku biti 200 ubu bageze ku biti 2500 ndetse bafite intego yo gukomeza kubyongera bikagera ku 5000.

    Ati 'Ibyo twagezeho ni byinshi cyane. Koperative itangira abanyamuryango Ejo Heza, ikabatangira mituelle de sante, ikanatuguriza abanyeshuri'.

    Iyi koperative igizwe n'abagore 35 bo mu murenge wa Gashonga n'umwe wo mu murenge wa Nzahaha, igeze ku rwego rwo gusarura toni zirenga ebyiri.

    Iyo ari ku mwero, aba bagore barasarura bakagurisha umusaruro wabo mu ruganda rutunganya kawa rwa Gashonga, rukazabishyurira rimwe ikawa zihunduye.

    Iyo amafaranga amaze kugera kuri konti barabanza bagakuramo ayo bazakenera mu kwita ku ikawa n'azasigara kuri konti asigaye bakayagabana, buri umwe agatahana ibihumbi 100Frw.

    Iri gabana riba kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa 8 no mu kwezi kwa 12, ariko hari ubwo banyuzamo bakagura amatungo magufi buri wese agahabwa itungo ryo kujya korora.

    Mukasine uyobora iyi koperative we ku giti cye afite ibiti 500 ndetse aherutse no kwitabira inama yiga ku buhinzi bwa kawa yabereye i Dubai.

    Ati “Inama nagira abandi bagore ni uko bakwitabira guhinga ibihingwa ngengabukungu kuko iyo nza kuba mpinga ibijumba ntabwo byari kuzangeza muri Ethiopia n'i Dubai”.

    Sustainable Growers Rwanda, iherutse guha aba bagore amahugurwa yo kwita kuri kawa kuva ari urugemwe kugeza igeze mu gikombe. Kuri ubu aba bagore uko 36 bazi kwitunganyiriza kawa iwabo mu ngo bakayinywa.

    Mukantaganzwa Josephine wagiye muri iki koperative akiri umugeni avuga ko mu byo ubuhinzi bwa kawa bumaze kubagezaho harimo kuba basigaye baryama kuri matera, kwambara inkweto n'imyenda bigezweho mu gihe mbere batarajyamo bararaga ku bishangara.

    Ati 'Nta mugore ukiryama ku bihunda (ibishangara), matora iyo yashaje uza muri koperative bakaguha amafaranga ukajya kugura indi. Ntushobora kwambara umwenda mubi. Umwana ntashobora kurwara ngo ahere mu nzu kuko koperative idutangira mitiweri. Ikindi noroye inka nakuye mu ikawa'.

    Mukarukaka Gaudence watangiranye n'iyi koperative mu 1992 avuga ko mu byo ubuhinzi bwa kawa bwamufashije harimo kurihira abana amashuri, kwiyubakira inzu, kugura imyenda, gutanga ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza n'ibindi.

    Ati 'Mfite imyaka 75, ntarajya muri iyi koperative sinari nzi kwambara neza ariko ubu narasirimutse'.

    Kawa y'umugore ihingwa, ikanatunganywa ukwayo ibituma iyo igeze ku isoko mpuzamahanga igurwa amafaranga menshi n'abafite intego yo guteza imbere abagore bo muri Afurika.

    Abagore bahinga kawa bo mu karere ka Rusizi bavuga ko yabafashije kwiteza imbere no gusirimuka

    Guhurira hamwe muri koperative bituma bitinyuka bakungurana ibitekerezo

    Mukarukaka umaze imyaka 32 ahinga kawa avuga ko amafaranga yakuyemo yamufashije kubaka inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-mibereho-y-abagore-b-i-rusizi-biyeguriye-ubuhinzi-bwa-kawa

  • Perezida Ruto yavuze ko atazakomeza kurebera Izuba urubyiruko rwigaragambya – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kugiye kwihirika muri Kenya hari kubera imyigaragambyo ikomeje gupfiramo benshi, abayikora bakangiza ibikorwaremezo uko bishakiye.

    Intandaro yabaye umushinga w'itegeko ryongera imisoro kugira ngo Kenya ifite isinzi ry'imyenda ibereyemo amahanga yishyure, ariko abaturage bakagaragaza ko ari ibintu bibagoye.

    Perezida Ruto yumviye ubusabe bwabo, iri tegeko ryari ryasinywe n'abagize Inteko Ishinga amategeko ntiyarisinya, atangaza ko rigomba gusuzumwa bundi bushya.

    Byajyanye n'ibindi bikorwa byo kugabanya ibigenerwa abayobozi bakuru, gusesa na guverimoma ashyiraho inshya, byose bigamije guhangana n'ibibazo iki Gihugu gifite.

    Icyakora ntacyo byatanze, kuko no ku wa Kabiri tariki 22 Nyakanga, hateganyijwe ibindi bikorwa byo kwigaragambya, icyakora Perezida Ruto akaba yatanze umuburo, agaragaza ko nibabikora ingaruka zizababaho bazazirengera.

    Mu mvugo ikakaye, ku wa 21 Nyakanga 2024, Perezida Ruto yavuze ko agomba kurinda igihugu, ahangana n'abo bakomeje kugira uruhare mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi nkana nyamara bafite uwabatumye.

    Yashimangiye ko yahaye umuntu uwo ari we wese amahirwe yo kugaragaza uko atekereza ibintu kuri ibyo bibazo, ubu amazi atakiri ya yandi.

    Ati 'Ndabasezeranya ko nta myigaragambyo irongera kubaho. Barabihagarika byanze bikunze. Ibyabaye byarabaye ndetse birahagije.'

    Yavuze ko ibigiye gukorwa biri mu murongo wo kurengera igihugu, harindwa abaturage, ariko hagakumirwa 'abicanyi, abasahuzi n'abagizi ba nabi kuko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi.'

    Perezida Ruto yavuze ko amahirwe yatanze ahagije, kuri iyi nshuro atazemerera itsinda ry'abantu runaka ryiyemeje kwijandika mu mabi, ngo ryoreke igihugu, na cyane ko ntacyo rivuze imbere y'abaturage barenga miliyoni 54.

    Ati 'Naretse gusinya ku itegeko rigenga imisoro, narabahamagaye ngo baze tuganire barabyanga ahubwo bansaba kuza kuri X. Naho ndahaza babitesha agaciro. Nabasabye ko tuganira barabyanga. Ntabwo nakomeza muri uwo mujyo.'

    Kugeza uyu munsi abo baturage bajujubije Perezida Ruto bari gusaba ko uyu wagiye ku butegetsi mu 2022 yakwegura kuko ishyaka rye ryateshutse ku byo ryari ryararabijeje ryiyamamaza.

    Perezida Ruto agaragaza ko ibyo byose biri kugirwamo uruhare n'abatagaragara bari kwihisha inyuma y'abigaragambya, bakabatera inkunga ngo bakomeze akaduruvayo mu gihugu.

    Ati 'Ariko baribeshya. Ndagira ngo mbwire abo bose bari inyuma y'ibi, bari gutera inkunga ubwo bugizi bwa nabi ko nzabashyira ku karubanda.

    Kugeza uyu munsi abarenga 50 bamaze gupfira mu myigaragambyo, abandi amagana barakomeretse ndetse ibikorwaremezo bibarirwa agaciro ka za miliyari z'Amashilingi ya Kenya byarangirijwe.

    Perezida Ruto yagaragaje ko aratatanya abigaragambya ku ngufu zisabwa zose

    Umunsi ku wundi Polisi ya Kenya iba ihanganye n’abigaragambya

    Ukwezi kurihiritse muri Kenya hari kubera imyigaragambyo yeguza Perezida Ruto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuri-iyi-nshuro-ndabakanda-umuburo-wa-perezida-ruto-ku-bigaragambya

  • Rayon Sports yemeje umutoza mushya wigeze kuy… – #rwanda #RwOT

    Ibi iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Nyakanga 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. 

    Ni nyuma y’igihe kinini iri mu biganiro nawe gusa hakaba hari haragiye habamo ikibazo cyo kutumvikana ku mafaranga ariko bikaza kurangira impande zombi zumvukanye.

    Robertinho asubiye muri Rayon Sports yari yaragiriyemo ibihe byiza ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona iheruka ya 2028/19 akanayifasha kwandika amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup 

    Uyu mutoza w’imyaka 64 nyuma yo gutoza Rayon Sports yatoje andi makipe ariyo Gormahia FC, Vipers ndetse na Simba SC ari nayo aherukamo kuko kugeza ubu nta kazi yari afite.

    Rayon Sports ikomeje kwiyubaka kuko uyu mutoza agiye gusanga abakinnyi bashya yamaze gusinyisha barimo Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange', Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga, Ndikuriyo Patient, Prinsse Junior Elenga Kanga na Haruna Niyonzima.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145191/rayon-sports-yemeje-umutoza-mushya-145191.html

  • StarTimes yadabagije abakiriya bayo muri iyi… – #rwanda #RwOT

    Ibyo abana bareba kuri StarTimes muri ibi biruhuko:

    -Happy Friends kuri ST Kids Plus CH 352 & 311 (DTH).

    -Danny and Mick kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu saa 18h30 kuri ST Toons CH 351 & 310 (DTH).

    -Oggy et le cafards buri munsi 17:15 kuri Boomerang CH 362 & 697 (DTH).

    Ku bakunda filime, Ganza TV kuri StarTimes niho hantu ho kuba. Muri Nyakanga, SatrTimes bazanye filime zitegerejwe cyane kuva mu zindi ndimi kugera mu Kinyarwanda.  

    Kurikirana izi nkuru zikomeye aho abakinnyi b’ibyamamare ba filime bo muri Filipine bahurira muri filme imwe. Izi filme ziganjemo imirwano, urukundo, ubushuti n’ubugambanyi mu isura nshya.

    Filime nshya udakwiye gucikwa muri iyi mpeshyi

    Iron Heart + Brothers poster

    Iron Heart: Kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 20:45

    Guhera 16/07 saa 20h45, Ishimire Iron Heart, filime nshya iri guca kuri Ganza TV mu Kinyarwanda.

    -Brothers: Kuva tariki 24/07, inkuru ishingiye ku mirwano, urukundo, ubushuti n’ubugambanyi iratangira kunyura kuri Ganza TV. Ni ukuva ku wa mbere kugera ku wa Gatanu Saa 19:15.

    Ishimire byinshi kuri make: Poromosiyo y’impeshyi muri StarTimes 

    Muri iyi mpeshyi, StarTimes yakuzaniye poromosiyo idasanzwe ituma ibiruhuko byawe biba byiza! Ongera ifatabuguzi ryawe ubundi uhite uhabwa iryisumbuyeho. Kandi ntabwo ari ibyo gusa ku bafatabuguzi ba Unique cyangwa Super bahabwa iminsi 5 y’ubuntu!.

    Ishimire ibiganiro bya siporo, filime zirangira, iz’uruhererekane ndetse n’imyidagaduro y’abana kuri shene nyinshi zabo.

    Injira mu muryango wa StarTimes uyu munsi uryoherwe n'ibyiza byayo!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145187/startimes-yadabagije-abakiriya-bayo-muri-iyi-mpeshyi-145187.html

  • KNC yavuze ko intego ya Gasogi United ari ugu… – #rwanda #RwOT

    KNC yatangaje ku Cyumweru nyuma yuko Gasogi United yari imaze gutsinda Muhazi United ibitego 2-1 mu mukino wa Gicuti. Ku ntego za Gasogi United mu mwaka utaha, yavuze ko ari ugutwara igikombe bitewe ko ari ikipe izaba yuzuye irimo abakinnyi bakiri bato n’abafite uburambe.

    Ati: “Intego zacu ziba ari ugutwara igikombe, ibyo ni ibintu abantu bose bazi. Ndatekereza ko iyi Gasogi y’uyu mwaka izaba yuzuye irimo abakinnyi bakiri bato, irimo abafite uburambe, ni ikipe ntekereza ko izatanga akazi gakomeye cyane.”

    Yakomeje avuga ko basigaje kongeramo myugariro ati: “Ubungubu turaza kongeramo myugariro umwe wiyongeramo tube dufunze. Ndatekereza ko biramutse bikunze ashobora kuhagera ejo ubundi agakoresha ibizamini byo kwa muganga, byakunda tukaba turabisoje. 

    Ariko ndatekereza y’uko iyi Gasogi United iraza kuba ikomeye ku buryo njyewe numva nyotewe kuzayibona dufite 11 bose uko umutoza abyifuza”.

    Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko icyahindutse muri uyu mwaka ari mu mutwe ndetse bakaba bafite abakinnyi bakeneye kugira icyo bashyira ku mazina yabo.

    Ati: “Icyahindutse ni mu mutwe no kuba tuje dukomeje, ntekereza ko hano dufite abakinnyi ubona bafite mu mutwe, ukabona ibyo barimo nawe urabibona barabizi ko bakeneye kugira ikintu cyandikwa ku mazina yabo. Ndatekereza ko rero ibyo ubwabyo bishobora kudusunika kugera kure hashoboka”. 

    Perezida wa Gasogi United yasoje avuga ku makipe avuga ko yaguze abakinnyi bakomeye, ati: “Kandi erega buri muntu wese aba azi ko nyina ari we uzi guteka neza cyangwa igihanganjye ari se. N’abavuga ko baguze ibyo tuzabireba igihe kizagera tuzabireba.”

    Mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya Gasogi United yasoreje ku mwanya wa 9 n’amanota 36 mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yari yageze muri 1/2 ariko bikarangira isezerewe na Police FC.

    KNC avuga ko umwaka utaha intego ari igikombe 

    Gasogi United yatsinze Muhazi United mu mukino wa Gicuti 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145183/knc-yavuze-ko-intego-ya-gasogi-united-ari-ugutwara-igikombe-cya-shampiyona-mu-mwaka-utaha–145183.html