Blog

  • Perezida Kagame yashimiye abayobozi b'ibihugu bishimiye intsinzi ye, abizeza gukomeza ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024. Komisiyo y'igihugu y'amatora, NEC, yemeje ko Kagame yagize amajwi 99,18%, akurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,50%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

    Kuva iby'ibanze byavuye mu matora byatangazwa mu ijoro rya tariki ya 15 Nyakanga, abakuru b'ibihugu na za guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n'Abanyarwanda.

    Mu bamushimiye harimo uwa Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Comores, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinée-Bissau, Guinée, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Seychelles, Somalia, Sudani y'Epfo, u Busuwisi, Tanzania, Turukiya, Uganda, Venezuela na Zambia.

    Umukuru w'Igihugu yarambuye urutonde rw'ibi bihugu byose, ashimira abayobozi babyo, yongeraho ati 'Tuzakomeza ubufatanye bwacu budufitiye akamaro ibihugu byacu ndetse n'abaturage bacu.'

    Nyuma y'aho NEC itangaje burundu ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu kuri uyu wa 22 Nyakanga, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Perezida Kagame azarahira. Itegeko Nshinga riteganya ko iki gikorwa kiba mu minsi itarenze 30.

    Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo.

    Mu myaka 30 ishize, ashimirwa ko yashoboye gukura iki gihugu ahabi benshi batakerezaga ko kizava, ubu kikaba ari icyitegererezo ku Isi mu bihugu bifite iterambere ryihuta.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye hagati ya tariki ya 22 Kamena n'iya 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho rurikesha uruhare rw'Abanyarwanda bose. Y

    ari yabasabye kuzagira amahitamo meza ku muntu uzakomeza kubayobora mu rugendo rwo kubaka iki gihugu.

    Nyuma yo gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko, nk'uko yabisezeranyije Abanyarwanda, urugendo rwo kubaka u Rwanda rwatangiye mu myaka 30 ishize rugiye gukomeza, kandi ko hari ibyiza byinshi iki gihugu kizabona muri manda y'imyaka itanu.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu bitandukanye bamushimiye intsinzi ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abayobozi-b-ibihugu-bishimiye-intsinzi-ye-abizeza

  • Perezida Kagame yavuze ku munsi umwanzi yabarashe abarimo Faustin Mbundu abaha indake ye – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y'ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

    Faustin Mbundu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bafite ibigo by'ishoramari biri mu bucuruzi butandukanye mu gihugu, binyuze mu kigo cya MFK Group Limited yashinze.

    Iki kigo gikomatanyirije hamwe ibindi by'ishoramari afite birimo Gorilland Safaris Ltd na Limoz Rwanda, bitanga serivisi zo gukodesha imodoka, CAFERWA Ltd, ikora ubucuruzi bw'ikawa na Garden Fresh ikora ubucuruzi bw'imboga n'imbuto.

    Ibyo kandi birimo ANKO Properties, ikora ubucuruzi bw'imitungo itimukanwa, MK Consult, itanga ubujyana mu by'ubucuruzi no gucunga imishinga itandukanye na MFK Investment, ikigo gifite imigabane mu bigo by'ubucuruzi bitandukanye.

    Kugeza ubu Mbundu abarizwa mu nama z'ubutegetsi z'ibigo birimo Leadership University, KCB Bank Rwanda, MTN Rwanda, Green Hills Academy n'ibindi.

    Gusa nk'uko Perezida Kagame yabishimangiye, Mbundu ni umugabo wagize uruhare ruziguye n'urutaziguye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Perezida Kagame yahishuye ko ubwo ingabo yari ayoboye za APR zari mu birunga hari abantu yajyaga atuma kujya kuvugana n'abandi hirya no hino hanze y'igihugu, barimo na Mbundu.

    Ati 'Ni byiza ko abantu nk'aba baba bakiriho.'

    Umunsi umwe Mbundu n'abandi bari batumwe na Perezida Kagame, bamaze iminsi hanze. Nyuma Mbundu yazanye n'abandi babiri yari yatumanywe na bo, maze basanga ingabo mu birunga, baje kubwira uwabatumye iby'urugendo rwabo.

    Perezida Kagame ati 'Badusanga mu birunga aho twari turi. Bazamutse umusozi, ijoro ryose nyuma mu gitondo bamaze kwinjira aho twari turi, ngira ngo [Mbundu] yabyivugira, umwanzi aturasaho ibisasu biremereye tutarabona.'

    Byari ibisasu byarashwe n'ingabo za Habyarimana, Umukuru w'Igihugu agakomeza avuga ko 'abasivili nabuze aho mbashyira, ndanabimukira mu ndake yanjye ngo bayimukiremo' mu buryo bwo kubarinda ngo batagira icyo baba.

    Gusa icyo gihe bwabaye uburyo bwo kwereka izo ntumwa uko ku rugamba ibintu biba byifashe, aho umwanzi yabaga abamereye nabi, n'iby'ibanze nkenerwa ntibiboneke uko bikwiriye.

    Ati 'Mbona uko mbabwira nti 'rero nimusubirayo n'ahandi mbatuma, ubu mufite inkuru muzabara. Muzababwire ibyo mwasanze. Uriya musanzu tubasaba n'ibindi [muzabereke icyo ukora]. Hagati aho banahavuye batanariye kuko nta byo kurya twari dufite.'

    Icyo gihe Perezida Kagame yakomeje ababwira ati 'nujya kubara inkuru, ubare iz'ibisasu warashweho, ubare n'inkuru z'inzara wirirwanye, [ubereke] ko ntacyo wasanze.'

    Uretse Mbundu wakoze akazi gakomeye mu kubohora igihugu no gukomeza kucyubaka, Perezida Kagame yashimiye n'abandi bose cyane cyane abo mu Muryango FPR-Inkotanyi bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse badahwema no guteza imbere igihugu cyabo uko bwije n'uko bukeye.

    Yanashimiye abo mu muryango we.

    Ati 'Aba nanjye bambera akabando. Aba bana bafite n'inshuti bakorana na zo zikabatera imbaraga, bakadutera imbaraga natwe. Uko mbashimira ni na ko nshimira izo nshuti zabo zibana na bo kandi zikabakomeza.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubwo bari mu birunga mu rugamba rwo kubohora igihugu, abarimo Faustin Mbundu bamuzaniye ubutumwa bw’abo yari yabatumyeho, umwanzi yabarasheho biba ngombwa ko abaha indake ye

    Faustin Mbundu yashimiwe ku ruhare yagize mu kubohora u Rwanda

    Perezida Kagame yagaragaje uburyo abagize umuryango we bamubereye akabando

    Perezida Kagame yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’abo mu yindi mitwe ya politiki bifatanyije mu bikorwa byo kwiyamamaza

    Perezida Kagame yashimiye abahanzi bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

    Mu birori byo gushimira abagize uruhare mu kwiyamamaza kwa Perezida Kagame byari ibyishimo gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-munsi-umwanzi-yabarashe-abarimo-faustin-mbundu-abaha

  • Amajwi ya mbere Tuyisenge Arsene wa APR FC yumvise agihusha penaliti #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Arsene yashimiye ikipe yose ya APR FC bari kumwe muri Tanzania yamubaye hafi ubwo yari amaze guhusha penaliti yatumye babura igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    Hari ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup wabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 APR FC yahuye na Red Arrows yo muri Zambia.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye 1-1 bongeraho 30 nabwo ntihaba impinduka bahita bitabaza penaliti ari nabwo APR FC yaburaga igikombe itsinzwe kuri penaliti 10-9.

    Penaliti ya APR FC yahushijwe na Tuyisenge Arsene wakinaga irushanwa rye rya mbere muri APR FC kuko yayinjiyemo mu kwezi gushize.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 ni bwo APR FC yageze mu Rwanda, Arsene yavuze ko atibuka umukinnyi wahise uza kumuhumuriza ariko na none yahise yumva amajwi menshi amubwira ko guhusha penaliti bibaho.

    Ati “Bambaye hafi, baranyegera kuko njye kubyakira byari byananiye kuko ari ubwa mbere byari bimbayeho, abakinnyi bambaye hafi bambera umuryango, kandi naho tugeze baranyakiriye. Ntabwo nibuka umuntu waje mbere nkihusha penariti kuko nari mu gahinda, gusa numvise amajwi menshi ambwira ngo bibaho, ni ibintu bisanzwe.”

    Uretse kuba barabuze igikombe ariko ahamya ko bagiriyeyo imyiteguro, bigiyeyo byinshi muri iri rushanwa bizabafasha mu mikino Nyafurika bagiye gukina.

    Tuyisenge Arsene yavuze ko bagenzi be bamubaye hafi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amajwi-ya-mbere-tuyisenge-arsene-wa-apr-fc-yumvise-agihusha-penaliti

  • Bwa mbere Zari yavuze ku ntambara na baramu be kubera imutungo y’uwari umugabo be #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi wo muri Uganda, Zari Hassan ubu uba muri Afurika y’Epfo aho yashakanye na Shakib Lutaaya, bwa mbere yavuze ku ntambara ye na baramu be ku bw’imitungo y’uwari umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana.

    Ivan yitabye Imana tariki ya 25 Gicurasi 2017, gusa yari yarahanye gatanya na Zari Hassan muri 2013.

    Yasize imitungo myinshi itandukanye harimo n’ishuri rya Brooklyn City College ryo muri Afurika y’Epfo. Umuhungu we w’imfura, Pinto akaba ari we wagizwe umuzungura w’imitungo ya se ni mu gihe Zari we yabaye ukomeza kureberera abana be.

    Zari bwa mbere yavuze ku ntambara na baramu be ku bijyanye n’imitungo aho yabashinje gushaka kumwambura iyi mitungo nk’uko yabitanagarije Sanyuka TV.

    Ati “ninjye byemewe n’amategeko ubareberera kandi nakoze akazi kannjye kurera abahungu banjye. Nzi aho mpagaze n’uburyo ndimo kurwana ngo ndere abana banjye.”

    Yunzemo ati “baramu banjye ntabwo bazi uko abana biga, ubuvuzi bwa bo cyangwa icyo barya.”

    Zari kandi yavuze ko aba baramu be bafite imyitwarire itari myiza aho bumva amagambo aturutse mu bantu babajya mu matwi nubwo buri kwezi bajyaga bakira amafaranga avuye kuri iri shuri, gusa yaje kuyahagarika kubera iyi myitwarire.

    Zari Hassan yavuze intambara arwana na baramu be kubera imitungo y’uwari umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-zari-yavuze-ku-ntambara-na-baramu-be-kubera-imutungo-y-uwari-umugabo-be

  • Ku ikubitiro imyitozo ya Kiyovu Sports yitabiriwe n’abakinnyi 55 #rwanda #RwOT

    Imyitozo ya mbere ya Kiyovu Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, yitabiriwe n’abakinnyi 55 biganjemo abari mu igeragezwa.

    Ni imyitozo yabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h.

    Yagaragayemo abakinnyi mbarwa basanzwe muri iyi kipe ni mu gihe abandi bose bari baje kugerageza amahirwe ngo barebe ko Kiyovu Sports yabafata.

    Iyi myitozo yayobowe n’umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Bipfubusa Joslin yarimo amasura amenyerewe mu cyiciro cya mbere yaje gukora igeragezwa nka Nyirinkindi Saleh wakiniyeho Kiyovu Sports n’ubundi, yanakiniye APR FC, Habimana Hussein Eto’o wakiniye Rayon Sports, Tuyishime Eric Congolais wakiniye amakipe arimo APR FC n’abandi.

    Umutoza Bipfubusa akaba yashimye abakinnyi 10 gusa ari na bo bazakomezanya imyitozo muri iki cyumweru mbere yo gufata umwanzuro wo kugira abo asinyisha.

    Kiyovu Sports yatangiranye imyitozo abakinnyi 55

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-ikubitiro-imyitozo-ya-kiyovu-sports-yitabiriwe-n-abakinnyi-55

  • Niba ntacyo yadufasha yagenda – Perezida wa Rayon Sports kuri Madjaliwa, Umunya-Ghana ushobora kumusimbura #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko James Akaminko bashobora gutizwa na Azam FC yo muri Tanzania, naramuka aje agomba kubisikana na Aruna Moussa Madjaliwa.

    Ejo nibwo mu itangazamakuru byatangiye kuvugwa ko Azam FC igiye gutiza Rayon Sports umunya-Ghana James Akaminko ukina mu kibuga hagati.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta biganiro birenze biraba ariko niyo yaza, yaza ari uko Aruna Moussa Madjaliwa agiye.

    Ati “Ntabwo ibijyanye no kugura, gutizwa n’ibizamuhemba turabigeramo cyane ko dushaka kuzagisoza tumaze kurangiza icya Madjaliwa kuko bakina umwanya umwe, ariko twamutekerejeho gusa turagitwarana no gukemura ikibazo cya Madjaliwa. “

    Ku kibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa bivugwa ko bashobora no gutandukana na we, yavuze ko ari umukinnyi wasinye imyaka 2 ariko umwaka wa mbere nta musaruro yatanze, bigendanye n’imyitwarire ye irimo urujijo, ngo yarwaye, yagize ibibazo bitavugwaho rumwe.

    “Mu gihe dutangiye uyu mwaka w’imikino yagaragaje ubushake, kuko tumuzi ko ari umukinnyi mwiza twumva ko uko yivuza, ari uko abyumva mu myumvire ye bishobora kuba byararangiye, atwizeza ko azaza agakina, no mu myitozo naje inshuro zingahe nabonaga akora ariko nyuma yaje kongera avuga ko afite ibibazo.” Uwayezu Jean Fidele, perezida wa Rayon Sports

    Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’uyu mukinnyi kigomba gukemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko nka Rayon Sports ibikubiye mu masezerano itabibona.

    Ati “urumva rero twebwe ntabwo ibikubiye mu masezerano tubibona. Amasezerano ni ibintu bibiri, ni inshingano zanjye n’uburenganzira bwanjye, ni inshingano zawe n’uburenganzira bwawe, tugiye gutangira umwaka w’imikino rero umuntu utazagira icyo adufasha, amasezerano arahari kandi afite icyo avuga, bizakurikizwa kuko sinakora ibyo ngomba gukora ngo wowe ntubikore.”

    Yunzemo ati “tuzicara tuganire cyane cyane ko niba ntacyo yadufasha iyo ‘license’ turayikeneye ku wundi munyamahanga cyangwa undi wadufasha.”

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, gusa ibye na Gikundiro bikomeje kuba ibibazo.

    Aruna Moussa Madjaliwa mu nzira zitandukana na Rayon Sports

    James Akaminko ushobora gusimbura Aruna Moussa Madjaliwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niba-ntacyo-yadufasha-yagenda-perezida-wa-rayon-sports-kuri-madjaliwa-umunya-ghana-ushobora-kumusimbura

  • Car free day y'i Kigali izagabanya 20% y'imyuka ihumanya ikirere– Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n'umwarimu muri Kaminuza ya Western Ontario muri Canada, Prof Kalisa Egide, bugaragaza ko iryo gabanuka ry'ibyuka bihumanya ikirere rizanafasha abantu kugira amagara mazima.

    Yagzie ati 'Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko umunsi wahariwe siporo utuma imyuka ihumanya ikirere igabanyukaho hafi 20% kandi mu bipimo ibyo ni ikintu kinini cyane. Ibyo birinda indwara ndetse n'amafaranga Leta yatakazaga igura imiti yo kuzivura akagabanuka. Ni ikintu cyoroshye gukora kandi kidasaba amafaranga menshi cyane'.

    Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw'abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe nuko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

    Ibi bizafasha abo baturage kuzigama iminsi 3,300 y'akazi bari kuzagasiba bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n'iziterwa n'ihumana ry'ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.

    Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera hafi kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.

    Impuguke mu buvuzi zitanga inama yo gukomeza gukora siporo no mu yindi minsi isanzwe itari iya 'Car Free Day'.

    Prof. Mucumbitsi Joseph yagize ati 'Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyungu zo gukora siporo ziruta izo kutayikora. Niyo wayikora uhumeka umwuka utameze neza cyane [kubera imodoka] ariko kutayikora ni byo bigira ingaruka mbi kurushaho. Mu Mujyi wa Kigali hari uduce tumwe tudacamo imodoka nyinshi bakoresha, hari na tapi z'icyatsi ziri i Nyarutarama na zo zagenewe abakora siporo'.

    Uyu munsi wa siporo rusange umunyerewe nka 'Car Free Day' aho imihanda imwe ikumirwamo ibinyabiziga bya moteri igaharirwa ibikorwa bya siporo.

    Iba buri cyumweru cya mbere n'icya gatatu bya buri kwezi i Kigali kuva mu 2016 hagati ya Saa Moya na Saa Tanu z'manywa igakurikirwa no gusuzuma abayitabiriye indwara zitandura. Gusa, no mu zindi ntara z'igihugu bagira iminsi itandukanye bakoraho siporo rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/car-free-day-y-i-kigali-uzagabanya-20-y-ibyuka-bihumanya-ikirere-ubushakashatsi

  • Nyagatare: Arenga miliyari 1 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibiraro byari byarahagaritse ubuhahirane – #rwanda #RwOT

    Ibi biraro birindwi byubatswe mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023-2024, birimo ibyubatswe n'amafaranga yatanzwe na Leta ndetse n'ibindi byagiye byubakwa ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Mu biraro birindwi byubatswe harimo ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Rwempasha n'Umurenge wa Musheri, cyuzuye gitwaye miliyoni 107 Frw. Ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Nyagatare n'Umurenge wa Rukomo cyuzuye gitwaye miliyoni 112 Frw. Hari kandi ikiraro cya Gakoma na Bibare kiri mu Murenge wa Mimuri cyuzuye gitwaye miliyoni 369 Frw.

    Hubatswe kandi ikiraro cya Tovu kiri mu Murenge wa Kiyombe cyatwaye miliyoni 44 Frw. Ikiraro cya Rwamiko gihuza Umurenge wa Kiyombe n'uwa Mukama cyatwaye miliyoni 55 Frw.

    Ikiraro cya Bwera giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga cyuzuye gitwaye miliyoni 51 Frw, ndetse n'ikiraro cya Rurenge gihuza Umurenge wa Rukomo n'uwa Nyagatare cyavuguruwe nyuma y'aho icyari gihari cyari gishaje cyuzuye gitwaye miliyoni 360 Frw.

    Tuyizere Claudette utuye mu Murenge wa Musheri mu Kagari ka Kibirizi, yavuze ko bahuraga n'ibibazo byo kugwa mu cyambu kubera kubura uko bambuka bajya guhahirana na bagenzi babo bo mu Murenge wa Rwempasha.

    Ati 'Mbere twanyuraga mu mazi cyangwa ku giti hakaboneka impfu nyinshi. Haguyemo umugore wari ugiye gukora ariko ubu izo mpfu ntizizongera kuboneka kuko twabonye ikiraro cyiza kandi kijyanye n'igihe.'

    Abaturage bo mu Murenge wa Mimuri bubakiwe ikiraro gihuza Gakoma na Bibare bo bavuga ko iki kiraro cyabashimishije cyane kuko cyari cyarahagaritse ubuhahirane.

    Mbarushimana Jean Bosco yavuze ko kujya gusarura imyaka iri mu Kagari ka Gakoma byamugoraga cyane, agashimira Leta yongeye kububakira ikiraro cyiza kandi gikomeye. Yijeje ubuyobozi bazagifata neza kandi kikabafasha mu kongera umusaruro.

    Mukamurigo Violette wishimira iyuzura ry'ikiraro gihuza imirenge ya Nyagatare na Rikomo we yashimiye ubuyobozi bwongeye gutuma abana babo babona inzira nziza banyuramo bajya kwiga. Yizeza Leta ko ikiraro bubakiwe bazagifata neza.

    Ati 'Guca kuri iki kiraro byari bikomeye cyane, hakurya aha Rurenge tuhafite amashuri ariko abana bacu kujya kuhiga byarabagoraga cyane. Turashimira cyane akarere kuba batwibutse bakatwubakira ikiraro cyiza nk'iki.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wimakaje imiyoborere myiza ituma abafatanyabikorwa n'abashoramari bishimira gufatanya n'ubuyobozi bw'uturere mu kubakira abaturage ibintu birambye birimo n'ibi biraro.

    Yasabye kandi abaturage kubifata neza bakabirinda kwangirika, ibiriho ibyuma bakabirinda abajura babikuraho bakajya kubigurisha ngo kuko aribo bazagira igihombo kinini.

    Akanyamuneza ni kose ku baturage ba Nyagatare nyuma yo kubakirwa ibiraro birindwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-arenga-miliyari-1-frw-yakoreshejwe-mu-kubaka-ibiraro-byari

  • Perezida Kagame yakiriye Umujyanama w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Wairimu Nderitu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nk'uko byatangajwe na Village Urugwiro. Ibiganiro byabo byibanze ku kazi k'Ibiro bya Wairimu mu bijyanye no gukumira Jenoside by'umwihariko ihakana rya Jenoside n'imvugo zibiba urwango mu karere no hirya no hino.

    Ni ibiganiro kandi byari binarimo Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, ndetse n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

    Alice Wairimu Nderitu agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Agendereye igihugu kandi mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara imvugo ibiba urwango ku baturage b'iki gihugu bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Izi mvugo n'ihohoterwa aba baturage bakorerwa bikomeje gutera impungenge ko bishobora kubyara Jenoside cyane ko abababikora bashyigikiwe na Leta ya RDC.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Alice Wairimu Nderitu usanzwe ari mu bayobozi bakuru b'Umuryango w'Abibumbye

    Ibi biganiro kandi byari binarimo Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, ndetse n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umujyanama-w-umunyamabanga-mukuru-wa-loni

  • Gukora na SKOL ntibikiri ubufatanye ahubwo ni… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro  ubuyobozi bwa Rayon Sports na SKOL bwagiranye n'iyangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.

    Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko bitakiri ubufatanye gusa bafitanye na SKOL ahubwo byabaye ubukwe.

    Perezida Fidele ati' Ndashimira SKOL Rwanda cyane kuko hari ibyo badukoreye bitari mu masezerano birimo nko kubaka ikibuga gishobora kwakira abantu bagera ku gihumbi, byatumye Rayon Sports ibona aho ikorera imyitozo biruta uko byari bimeze mbere kuko hari nubwo yaburaga aho ikorera imyitozo.

    Ubwo namwe murumva uruhare SKOL yagize muri uru rugendo rw’imyaka 10. Icyo twashima ni uburyo batubaye hafi, bagakora ibiri mu masezerano ndetse n’ibitari biri mu masezerano.

    Rayon Sports yabanye na SKOL mu bihe byiza n’ibibi kugera aho twe tutabyita gufasha ahubwo ari nk’ubukwe. Ubu bufatanye bweze imbuto kuri Rayon Sports, kuri Siporo y’u Rwanda ndetse n’ahandi.”

    Ubu Rayon Sports na SKOL bamaze imyaka 10 bakorana kuko ubufatanye bwabo bwatangiye mu 2014 aho muri iyi myaka Rayon Sports yegukanye ikombe bisaga 10.



    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145194/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-batangaje-ko-gukorana-na-skol-bitakiri-ubufatanye-ahubwo-byabay-145194.html