Blog

  • Karongi: Batatu bakekwaho gutwika ibiraro by'abaturage hagapfiramo ingurube, batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Karongi, Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ku wa 22 Nyakanga 2024.

    Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2024 ni bwo abaturage babonye ikiraro cya Mukeshimana Dative kiri gushya, abanyerondo n'abaturage bajya kukizimya ariko ingurube yarimo ihiramo irapfa.

    Ubwo bari bamaze kuzimya icyo kiraro babonye ku wundi muturage witwa Nshimyumukiza Emmanuel ikindi kiraro kirimo inyana na cyo kiri gushya bajya kukizimya ku bw'amahirwe iyo nyana babasha kuyitabara ikiri nzima.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Saïba Gashanana, yabwiye IGIHE ko bageze aho byabereye baganira n'abaturage ariko bakaba bataramenya impamvu nyakuri yatumye ibi biraro bitwikwa icyakora ngo hari abantu batatu batawe muri yombi.

    Ati 'Hari abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho gutwika ibi biraro. Bafungiye kuri sitasiyo y'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Bwishyura'.

    Hari amakuru avuga ko itwikwa ry'ibi biraro ryaba rikomoka ku makimbirane ashingiye ku mitungo, icyakora Gitifu Gashanana yavuze ko amakuru yatanzwe n'abaturage batahita bayafata nk'ukuri ko ahubwo bategereje ikizava mu iperereza riri gukorwa n'inzego zibifitiye ubufasha.

    Muri aka gace habereye inama yitabiriwe n'Umuyobozi wungirije w'Akarere ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Niragire Theophile, inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'umurenge wa Bwishyura.

    Ubuyobozi bwashimiye abaturage n'abanyerondo bihutiye gutabara bagenzi babo bahuye n'ikibazo ibiraro byabo bigatwikwa, bubasaba gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe no kwiyambaza inzego z'ubuyobozi zikabafasha igihe hari ibyo batumvikanyeho kuko inzego zo mu Rwanda zubatse kuva ku Isibo kugera ku nzego nkuru z'igihugu.

    Abaturage muri rusange basabwe kubana mu mahoro no kwirinda amakimbirane kuko nta kibazo na kimwe cyakemukira mu makimbirane.

    Batatu bakekwaho gutwika ibiraro by’abaturage i Karongi batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batatu-bakekwaho-gutwika-ibiraro-by-abaturage-hagapfiramo-ingurube

  • Ibintu 55 wamenya kuri Kamala Harris, umugore… – #rwanda #RwOT

    Ubu ingingo igezweho mu binyamakuru byose ku Isi kandi mu bisata bitandukanye ni igaruka ku kwikura mu kwiyamamariza kuzongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kwa Joe Biden.

    Ibintu byashimishije benshi cyane ko uyu mugabo ari mu myaka y’izabukuru kandi akaba yarakomeje kugaragaza ko ubuzima bwe butari mu mwanya wo kuba ikirango cy'Isi ahagararira igihugu cy'igihangange nka Amerika.

    Kugeza ubu amahirwe yerekeje kuri Kamala Harris ko ari we uzahagararira ishyaka ry'ingazamarumbo ry'aba Demokarate.

    Uyu mugore bishobora kurangira ayoboye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika  tugiye kugaruka mu bintu 55  abantu bakwiye kumumenyaho.

    1. Kamala Devi Harris yavukiye mu gace ka Oakland muri Leta ya California ku wa 20 Ukwakira 1964, ni we mfura mu muryango w'abana 2, nyina w'umuhindekazi yitwa Shyamala Gopalan akaba  inzobere mu buvuzi bwa Kanseri naho se ukomoka muri Jamaica akitwa Donald Harris.

    2. Ababyeyi be bahuriye muri Kaminuza ya California aho bose barimo basoza amasomo, bisanga banahuje umugambi wo guharanira uburenganzira, inkundura yari ikomeye rimwe na rimwe bajyaga banajyana Kamala Harris mu bikorwa byo kwiragambiriza ibitanyuze mu mucyo.

    3. Izina rya Kamala yarihitiwemo na Mama we, rikaba ari iry'Imana imwe mu z'Abahinde basenga aho abizerera muri yo bavuga ko ariyo itanga abagore b'abanyembaraga.

    4. Ababyeyi ba Harris batandukanye afite imyaka 7, byatumye we na murumuna we Maya barerwa na Nyina wenyine mu gace ka Berkeley

    5. Guhera  mu mashuri yo hasi yagiye ahura n'ibibazo by'ivangura byatumye atangira kugenda ahindura ibigo yigagaho.

    6. Akiri muto yasengeraga muri  Baptist ariko akanajya mu rusengero rw'Abahindu. Harris agaruka ku buryo yakuzemo yagize ati'Mama yumvaga neza ko ari kurera abakobwa b'ababirabukazi babiri kandi yakoraga igishoboka cyose ngo tuzavemo abakomeye kandi bateye ishema.'

    7. Mu buto bwe yasuye u Buhinde, maze korwa ku mutima n’inkuru ya sekuru wari mu baharaniye ubwigenge bw’iki gihugu  na nyirakuru wari impirimbanyi y'uburenganzira bw'umwari n'umutegarugori wagendaga yigisha ibirebana no kuboneza urubyaro ngo umugore atandukane n'ubukene.

    8. Harris yaje kujya kwiga amashuri yisumbuye muri Montreal, icyo gihe nyina yigishaga muri Kaminuza ya McGill akanaba umwe mu bavura Kanseri ku bitaro by'Abayahudi byari aho hafi.

    9. Ubwo yari Montreal we n'umuvandimwe we bakoze imyiyereko yatumye abana bagenzi babo barushaho kumva ko bakwiriye gukinira mu mbuga itoshye  itabangiza.

    10. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yakomereje Kaminuza muri Howard, imwe mu zakiraga abirabura zamamaye cyane muri Washington DC aho yakuye impamyabumenyi muri siyanse, politiki n'ubukungu.

    11. Yaje kujya kwiga ibirebana n'amategeko muri San Francisco icyo gihe yabanaga na murumuna we Maya wari ufite umwana w'umukobwa.

    12. Mu 1990 nyuma yo gutsinda ikizamini kimwemerera kuba umunyamategeko w'umwuga, yatangiye gukora nk'umushinjacyaha muri Oakland aho yibandaga ku byaha bijyanye  n'ihohotera rishingiye ku gistina.

    13. Umuryango wa Harris ntabwo wigeze wumva neza ukuntu umukobwa wabo agiye kuba umushinjacyaha kubera amateka y'uyu mwuga gusa ibi uyu mugore ntiyabikozwaga, yavugaga ko ashaka guhindura amateka.

    14. Mu 1994, Harris yinjiye mu rukundo na Willie Brown wari inganzamarumbo muri politiki ya California, umuvugizi w'Inteko y'Intara akaba yaramurushaga imyaka 30.

    Ibi byafashishije uyu mugore guhita abona akazi muri Komisiyo ijyana n'ubwishingizi n'ubuvuzi aho yahebwaga nk'umushinjacyaha w'iyi Komisiyo ibihumbi bisaga 80 by'amadorali mu mwaka.

    15. Mu 1995 Brown yaje gutorerwa kuba Meya wa San Francisco. Mu  Kuboza uwo mwaka Harris yatandukanye n'uyu mugabo nk’uko uyu mugabo yabitangaje ko  bombi nta hazaza bari bafite.

    16. Yaje kugirwa Umushinjacyaha muri San Francisco,  yahise atangira guharanira bikomeye kurwanya ubusambanyi mu bangavu muri uyu mujyi, afasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'amategeko agaragaza ko ibiba ari ihohoterwa.

    17. Yaremye inshuti zanamufashishije kubasha kwiyamamariza kuba Umushinjacyaha Mukuru ahanganye byeruye n'uwari Umuyobozi we.

    18. Mu 2003 kwiyamamaza kwe yagaragazaga  ko hari ibyagezweho ariko na none hakiri byinshi byo gukorwa.

    19. Harris yaje gutorwa n'amajwi 56.5 ku ijana aba umugore wa mbere w'umwirabura ubashije kugirwa Umushinjacyaha Mukuru w'Akarere muri Leta ya California.

    20. Muri icyo gihe kandi ni bwo inshuti ye yatorewe kuyobora San Franscisco uwo ni Gavin Newsom ubu usigaye ari Guverineri wa California guhera mu 2019, akanaba mu bavuga rikijyana mu ishyaka ry’Abademokarate.

    21. Mu myaka 3 ya mbere ari Umushinjacyaha Mukuru, umubare w'abahamwa n'ibyaha wariyongereye uva kuri 52 ugera 67%.

    22. Mu 2004 umwanzuro wa Harris wo kwanga ko umugabo wari wishe umupolisi ahabwa igihano cy'urupfu ni ibintu bitishimiwe  na gato n'abapolisi muri ako gace n'abandi banyapolitiki babibonagamo igisubizo cyahosha amakimbirane hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage.

    23. Yaje kuba Umushinjacyaha Mukuru wa California,atangira urugendo rwaganishije ku gukuraho igihano cy'urupfu muri iyi Leta, ibintu byazamuye bombori bombori muri politiki y’aka gace.

    24. Ntabwo hishimiwe uburyo atatanze ikirego ku mutekinisiye w’umugabo wibye ibimenyetso mu cyumba cy'ubushinjacyaha muri San Franscisco.

    25. Yatangiye kuba umuntu wa hafi wa Barack Obama ubwo uyu mugabo yiyamamarizaga kuba Umusenateri byanatumye aza mu ba mbere bashyigikiye ukwiyamamaza kwe ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu yaje no kwegukana.

    26. Muri San Francisco mu  2010 ari mu bahirimbaniye itegeko rihana ababyeyi batajyana abana mu ishuri.

    27. Yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa California hagati ya 2011 na 2017.

    28. Kimwe mu byamufashishije mu ntsinzi nk'Umushinjacyaha harimo uruhare yagiye agira mu ishyirwaho n'ivugurura ry'amategeko arimo n’iryakuyeho igihano cy'urupfu

    29. Imyanzuro uyu mugore yagiye afata akiri Umushinjacyaha Mukuru yagiye igirira umumaro benshi nk’aho yigeze kurengera abari bagiye gukurwa mu nyubako.

    30. Kimwe mu bintu yagiye akoraho nk'Umushinjacyaha harimo guharanira ko amakuru ajyanye n'ibyaha n'abanyabyaha yashyirwa ku karubandi, ibi byafashije cyane mu kurushaho kubona no guhuza amakuru agendanye n'ibyaha n'abanyabyaha.

    31. Yigeze gusabwa kujyana mu mategeko imwe muri Banki zari zigeze bubi aba babaga barayisabyemo inguzanyo, bagurisha ingwate zabo mu buryo busa n'ubutubahirije amategeko abitera utwatsi.

    32. Abasesenguzi benshi bagiye bagaragaza Harris nk'umuntu wagiye yirengagiza gukemura byinshi mu bibazo bikomeye ubwo yari Umushinjacyaha byumwihariko ubwo yagangaga ko habaho iperereza ryimbitse ku iraswa ry'abirabura 2 hagati ya 2014 na 2015.

    33. Mu 2013 Perezida Barack Obama yumvikanye avuga ko mu mateka Harris ari Umushinjacyaha mwiza muri Amerika yose, icyo gihe ariko abantu ntabwo babyakiriye neza, bavuze ko yarengereye babiganisha mu murongo w'ubushurashuzi.

    34. Benshi bagiye bavuga ko uyu mugore yari akwiriye kuba yarabaye Umuvunyi Mukuru kuri manda ya Perezida Obama ariko we yumvikanye avuga ko atumvaga bimurimo.

    35. Mu 2014 yashyingiranwe na Doug Emhoff, umunyamategeko bakoranaga muri Los Angeles mu birori byari byatumiwemo abantu bake.Uyu mugabo yari afite abana babiri yabyaye bita Harris'Momala’.

    36. 2016 Harris yatsindiye umwanya wo kujya muri Sena atsinze Loretta Sancheza wari uyimazemo imyaka 20.

    37. Mu 2017 yagarutsweho cyane nyuma y’uko yumvikanye abaza Umushinjacyaha Mukuru, Jeff Sessions ku birebana n'iperereza ryarimo rikorwa ku Burusiya, icyo gihe Jeff byaramurenze asubiza agira ati'Ntabwo nkunda kubazwa mu buryo bwihuse gutya bintera umunaniro.'

    38. Yongeye kandi mu 2018 na none kubaza bikomeye Umuvunyi Mukuru,Brett Kavanaugh aho iperereza ryererekeranye na Mueller rigeze.

    39. Abakunzi b'uyu mugore bazwi nka 'KHive' biva ku bakunzi b'umuhanzikazi Beyonce 'Beyhive'.

    40. Kenshi yagiye yumvikana agaruka ku nkuru y'uburyo yakuzemo ahabwa akato ariko bikaza kurangira avuyemo umugore w'igitangaza.

    41. Mu biganiro bigera kuri 2 mu  2019, Perezida Donald Trump yatanze kuri televiziyo yumvikanye yibasira uyu mugore, avuga ko arengera ashingiye ku buryo ahatamo ibibazo bamwe mu bayobozi bakuru b'iki gihugu ahereye k'Umushinjacyaha Mukuru, William Barr.

    42. Harris yigeze kumvikana yishimira ko abantu bakora mu bitaro by'igenga bajya bagira uburenganzira busesuye bwo kuba bakuriramo inda umuntu ubyifuza  nyuma ariko aza kwivuguruza.

    43. Harris mu gihe yari umushinjacyaha yagiye ashinjwa gufata imyanzuro ijenjetse.

    44. Mu bihe byo kwiyamamaza mu  2019 ntabwo hagiye hishimirwa uburyo yahaye uburenganzira bw'umurengera murumuna we, byatumye hari n'uburyo ibikorwa bitagenda neza.

    45. Mu 2019 Kamala Harris yari umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo guhagararira ishya ry’Abademokarate nubwo atabashije kwegukana icyizere cy'abarwanashyaka baryo.

    46. Kwicisha bugufi kwe akaba yajya kurira ahantu haciciritse nabyo hari abagiye babibona nk'ibintu bidakwiriye uyu mugore kandi azwiho gukunda guteka byo ku rwego rwo hejuru.

    47. Akunze kwambara inkwero zo mu bwoko bwa Sneakers

    48. Ibitabo nka Native Son cya Richard Wright, The Kite Runner cya Khaled Hosseini, The Joy Luck Club cya Amy Tan na Song of Solomon cya Toni Morrison biri mu biza imbere mu byo akunda.

    49. Uyu mugore bihoraho abyuka saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo, agakunda kugenda n'amaguru yinywera icyayi kirimo amata.

    50. Yiyizi nk'umukoresha utoroshye ariko cyane iyo bigeze ku kuba yakwikoresha.

    51. Kenshi yagiye yumvikana abwira abantu ko badakwiye guhuza Jamaica n'ikiyobyabwenge cya Marijuana.

    52. Bitewe n’uko ari mu birabura bake babashije kugera ku rwego nk’urwe bamwita 'Female Obama' ibintu adakunda avuga ko yiyubakiye ibigwi.

    53. Amateka yongeye kwisubira Wikipedia ye irimo guhindurwa byo hejuru, ibintu byaherukaga mu bihe byo kwiyamamaza mu 2019.

    54. Aramutse atowe mu Gushyingo 2024, yaba abaye umugore wa mbere, umwiraburakazi wa mbere muri Amerika, umwirabukazi ufite inkomoko muri Aziya ubashije kuyobora iki gihugu cy’igihangange.

    55. Yizerera mu kuba uwa mbere mu bintu byose kandi ugaharanira kutazigera na rimwe uba uwanyuma.

    Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris ahabwa amahirwe yo kuyobora iki gihugu aha yari kumwe na Barack Obama na Joe BidenKamala Harris aha yari kumwe na nyina wamwibarutse wanamureze akamukuza Aha Donald Harris ufite inkomoko muri Jamaica akaba se wa Kamala yari amuteruye hari mu 1969Ni uku Kamala Harris yari ameze ubwo yasozaga muri Kaminuza ya Howard mu 1986Kamala Harris yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa San Fransisco aha hari muri 2002Ubwo Obama yahuraga na Kamala Harris mu 2011, icyo gihe umwe  yari  Perezida undi ari Umushinjacyaha Mukuru wa CaliforniaAha Kamala Harris yari kumwe n’umugabo we Doug Emhoff hari muri Kamena 2016Ubwo Kamala Harris yarahiriraga kwinjira muri Sena mu 2017, indahiro ye yakiriwe na Joe Biden wari Visi Perezida Nubwo bari bahataniye kuba umukandida ku mwanya wa Perezida w’Aabademokarate byarangiye bahuje barakorana 

    Muri Mutarama 2020 ubwo Kamala Harris yarahiriraga kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Muri Gicurasi 2024 aha Joe Biden yafasta ifoto y’urwibutso na Kamala Harris 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145188/ibintu-55-kuri-kamala-harris-umugore-ushobora-kuyobora-amerika-145188.html

  • Rayon Sports na SKOL bihariye icyumweru cya S… – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cyamuritswe kuri uyu wa Mbere mu muhango wabereye mu Nzove ku ruganda ndetse n’icyicaro cya SKOL Brewery Rwanda. Muri uyu muhango, Rayon Sports yatangiye yerekana gahunda za Rayon Sports Week ndetse iboneraho no gushimira ubufatanye bw’imyaka 10 imaze ikorana na SKOL.

    Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko imyaka icumi Rayon Sports imaze ikorana na SKOL ari umwanya mwiza wo gushimira abahuje izi nzego. Yagize ati: “Turishimira urugendo rw’imyaka 10 ya Rayon Sports na SKOL. Ndashimira abayobozi bambanjiriye ku buryo bagize umuhate wo kwegera SKOL ngo bagiranye ubufatanye. 

    Hari ibyo badukoreye bitari mu masezerano birimo nko kubaka ikibuga gishobora kwakira abantu bagera ku gihumbi, byatumye Rayon Sports ibona aho ikorera imyitozo biruta uko byari bimeze mbere kuko hari n’ubwo yaburaga aho ikorera imyitozo”.

    “Ubwo namwe murumva uruhare SKOL yagize muri uru rugendo rw’imyaka 10. Icyo twashima ni uburyo batubaye hafi, bagakora ibiri mu masezerano ndetse n’ibitari biri mu masezerano. Rayon Sports yabanye na SKOL mu bihe byiza n’ibibi kugera aho twe tutabyita gufasha ahubwo ari nk’ubukwe. Ubu bufatanye bweze imbuto kuri Rayon Sports, kuri Siporo y’u Rwanda ndetse n’ahandi.”

    Eric Gilson uyobora uruganda rwa SKOL Rwanda yatangaje ko bishimira gukorana na Rayon Sports mu myaka 10 itambutse. Yagize ati: 'Rayon Sports twishimiye gukorana nayo mu myaka itambutse, ubu urugendo rurakomeje. Kuva ubu umuntu uzajya ujya mu kabari gacuruza inzoga za SKOL agasaba SKOL Lager azajya agura inzoga 2 ahabwe indi y'ubuntu.'  

    Muri uyu Muhango, Rayon Sports yatangiye yerekana umutoza mushya uzayitoza mu mwaka w’imikino aho berekanye Robertinho nk’umutoza mukuru.

    Rayon Sports kandi yakomeje yerekana imyenda mishya iyi kipe izambara aho izaba yambaye imyenda y’ubururu bwinshi nk’ibisanzwe, iyi myenda ikazaba iriho ibimenyetso by’uko u Rwanda rugizwe n’imisozi 1000. Imyenda yo hanze izaba irimo umweru mwenshi ufite ibirango by’igihe iyi kipe yavukiye n’aho yashingiwe.

    Uko icyumweru cya Rayon Sports giteye

    Tariki 22 Nyakanga Rayon Sports yateguye ikiganiro n’itangazamakuru ndetse yerekana imyenda mishya ikipe izambara ndetse n’umutoza w’iyi kipe ndetse n’ikipe bazahura nayo ku munsi w’igikundiro.

    Tariki 24 Nyakanga Rayon Sports izakina umukino wa gicuti izahuramo n’ikipe y’Amagaju FC ukabera mu karere ka Huye. Hazaba hari abanyamuziki barimo DJ Brianne na Bushali.

    Bushali ni we muhanzi mukuru uzaba uri muri iki gikorwa 

    Tariki 26 Nyakanga ni bwo Rayon Sports izatangaza Kapiteni mushya wa Rayon Sports. Tariki 27 Nyakanga Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Musanze FC uzabera i Musanze naho hakazaba hari abahanzi. Tariki 28 Nyakanga, Rayon Sports izatangira kugurisha imyenda y’ikipe, umwambaro wa kabiri n’uwa 3. Tariki 29 Nyakanga abakinnyi bazahura n’abafana.

    Tariki 30 Nyakanga Rayon Sports izatangira kugurisha imyenda yayo izajya yakirana, tariki 31 Nyakanga mu Nzove hazabera imyitozo ifunguye ku bafana n’abanyamakuru, tariki ya Mbere Kanama Rayon Sports izasangirira kuri Gikundiro Shop, tariki ya 2 Kanama hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kizaba kirimo ikipe ya Azam ba Rayon Sports, hanyuma tariki 3 Kanama hazaba umunsi wari utegerejwe wa Gikundiro Day.

    Umwenda wo mu rugo no hanze Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza 

    Uyu mwaka w’imikino Rayon Sports izaba yamamaza inzoga ya SKOL Lager 


    “>

    “>


    AMAFOTO: Ngabo Serge 

    VIDEO: Eric Munyantore 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145207/rayon-sports-na-skol-bihariye-icyumweru-cya-siporo-mu-rwanda-harimo-no-kugabanya-ikiguzi-c-145207.html

  • Senateri Evode Uwizeyimana yahishuye icyatumye atera umugongo abiyita 'Opposition' – #rwanda #RwOT

    Senateri Evode Uwizeyimana ni izina rizwi cyane muri politike y'u Rwanda kuko yabaye mu ishyaka MDR. Mu matora ya 2003 Uwizeyimana yari mu bari bakuriye ibikorwa byo kwamamaza Twagiramungu Faustin, ariko mu 2007 ahunga igihugu.

    Yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda mu 2014, atangaza ko ntawe bikwiye gutungura kuko 'agarutse gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda.'

    Ubwo yari mu kiganiro 'Imboni' cya RBA tariki 22 Nyakanga 2024, Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje yafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kuganira n'abo batavuga rumwe n'ubutegetsi agasanga mu myaka 20 bari bamaze , nta gitekerezo kizima bafite gifite aho cyabageza.

    Ati 'Cyari ikibazo cyo kugenda ukaganira n'abantu. Muri politike abantu batera imbere mu bitekerezo no mu mitekerereze kuko n'abo bantu hari abo twajyaga tuganira nkababwira nti mwebwe muvuga ko murwanya ubutegetsi, hashize imyaka 20 mukoresha uburyo bigaragara ko ntacyo buzageraho. Uyu munsi nimwisuzume, mu myaka 20 ishize muvuga ko murwanya ubutegetsi mugeze hehe? Wakora isuzuma ugasanga harimo zeru, ugasanga ahubwo urimo guta igihe.'

    Yahamije ko hari amakuru menshi abarwanya ubutegetsi baba badafite kuko iyo utangiye kuvuga ngo wakuraho Leta na yo iba ifite ubushobozi bwo kwirwanaho.

    Ati 'Ni uko abantu batanabwiza abantu ukuri, ntabwo wowe ushobora kuvuga ngo urashaka gukuraho Leta, ngo urashaka gukuraho Perezida Kagame noneho ngo wemere n'ibintu utanashoboye.'

    Yifashishije indirimbo 'les imbéciles' ya Alpha Blondy, yavuze ko abamwibasira bavuga ko kuvuga ibyiza bya Leta y'u Rwanda ari ukwigura, ari abaheranywe n'amateka y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'abatakaje ubutegetsi banze guhinduka.

    Ati 'Ibintu byose umuntu avuga aba afite ibihamya, aba afite ibikorwa bifatika agenderaho bigaragarira amaso ahubwo wajya kuri ibyo wavuze kera ugasanga ni byo bidafite ibihamya. Ni ikinyu cyitwa impinduka muri politike, kutaba ingwate y'amateka. Njye ndavuga ibihari, ababyemera barabyemera wowe igumire muri uwo mwanda w'amateka ntabwo nagukuramo.'

    Senateri Evose Uwizeyimana yahamije ko hari abantu bahoze ku butegetsi bwa Habyarimana bakiziritse ku ngengabitekerezo yabwo ku buryo badashobora kwemera ibikorerwa mu Rwanda rw'iki gihe.

    Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko igihe yari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yasanze ari guta igihe ahitamo gutaha mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-evode-uwizeyimana-yahishuye-icyatumye-atera-umugongo-abiyita

  • Imbamutima z'abagiye kujya mu ndege bwa mbere babikesha 'Egypt and Middle East Expo' – #rwanda #RwOT

    Ni imurikagurisha ryaberaga ahazwi nka Camp Kigali ryasojwe ku mugaragaro ku itariki ya 22 Nyakanga 2024 hatangwa amatike ane y'indege. Yatsindiwe muri tombola yabaye muri iryo murika inshuro ebyiri aho abaryitabiriye baguze amatike ya tombola, abanyamahirwe babiri muri bo batsindira kujya mu Misiri baherekejwe n'umuntu umwe.

    Umutoni Emeline Gazelle watomboye bwa mbere unasanzwe ari umwalimu mu Karere ka Bugesera, nyuma yo guhabwa itike y'indege yavuze ko ari igitangaza kuri we kugenda mu ndege bwa mbere.

    Yagize ati 'Mfite ibyishimo byinshi uyu munsi byo kuba ngiye kugenda mu ndege bwa mbere no mu mu Misiri mbifashijwemo na EgyptAir. Bampamagara ko natomboye nabanje kugira ngo ni abatubuzi ariko ndabyiboneye ahubwo nasaba abantu kujya bitinyuka bakagerageza ibintu byose'.

    Umutoni yavuze ko yahisemo kujyana na mubyara we witwa Dusabimana Eustache kuko na we asanzwe akunda kumutemberereza.

    Uwera Nyagasani wari uri kumwe n'umugore we witwa Mukamwiza Sandrine Shakilla bazajyana, bavuze ko urugendo rwabo rwa mbere hanze y'Igihugu barwitezemo amahirwe akomeye mu buzima bwabo.

    Uwera yagize ati' Nanjye ni ubwa mbere ngiye kugenda mu ndege kandi ndishimye cyane pe, byandenze! Mu rugendo nzigirayo ibinti byinshi nshobora no kugarukana igitekerezo cya business nakora.

    Mukamwiza yagize ati 'Ni ubwa mbere nari ninjiye muri 'Egypt & Middle East Expo' ariko ubu nditeguye kuko ubu namaze kubyakira ko tugiye kujya mu Misiri ahubwo mba mvuga nti 'umunsi tuzagenda ni ryari''.

    Niyonzima Freddy ushinzwe imikoranire muri EgyptAir yavuze ko tombola yagenze neza muri rusange kandi ko biteze kungukira muri icyo gikorwa baba bo n'abategura iryo muriksgurisha.

    Ati 'Ubufatanye bw'abacuruzi babiri mu bintu bitandukanye buratwungukira twembi. Tuzabyungukiramo kuko nk'iri murika ukuntu riza mu Rwanda inshuro nyinshi n'uburyo na twe tuhaza gutwara abagenzi hari benshi batumenya bajye bagega n'indege zacu'.

    Yakomeje ati 'Sosiyete yacu ya EgyptAir bazishimira kujyana nayo kuko ifite uburambe bw'imyaka irenga 90, ijya mu bihugu birenga 50 ku migabane yose mu mijyi irenga 80 n'indege 70. Aho washaka kujya hose uvuye i Kigali tujyayo kandi dukora ingedo eshatu mu cyumweru ariko turateganya kuzongera. Aba bagiye kujyana n'indege yacu bazaba abatangabuhamya beza kuri serivise zacu'.

    Haguma Natacha usanzwe ari umuhuzabikorwa w'iri murikagurisha, yavuze ko iry'uyu mwaka ryagenze neza kandi na tombola ikaba izakomeza kuba ndetse ko bishimiye ubufatanye bagiranye na EgyptAir bazungukiramo bombi.

    Yavuze kandi ko 'Egypt & Middle East Expo' igiye gukomereza mu bindi bihugu birimo Kenya na Côte d'Ivoire asaba abntu gukomeza kuyitabira kuko banateganya kuzamura inshuro iba mu mwaka zikava kuri ebyiri zikaba eshatu.

    Umutoni Emeline Gazelle yahisemo kujyana mu Misiri na mubyara we

    Uwera Nyagasani yahisemo kujyana n’umugore we Misiri

    Niyonzima Freddy yavuze ko EgyptAir izungukira mu mikaranire bagiranye n’abategura ‘Egyp t & Middle East Expo’

    Abateguye imurikagurisha bari hamwe n’abatsindiye amatike y’indege


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abagiye-kujya-mu-ndege-bwa-mbere-babikesha-egypt-and-middle-east

  • Nananiwe kubyakira – Tuyisenge Arsene yashimi… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Arsene rutahizamu wa APR FC, ni we wahushije penariti yatumye APR FC ibura igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Tanzania, mu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize aho APR FC yatsinzwe na Red Arrows kuri penariti 10-9.

    Muri uyu mukino iminota isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, bituma bajya muri penariti, Tuyisenge Arsene aba ari we uhusha penariti yatumye APR FC itaha amara masa.

    Ubwo APR FC yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, InyaRwanda yaganiriye na Tuyisenge Arsene itangira imubaza uko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryamugendekeye.

    Yatangiye agira ati: “Ni urugendo rwagenze neza twagerageje gukora ibishoboka byose n’ubwo navuga ko ku munota wa nyuma bitagenze neza kubera amahirwe, ariko muri make twitwaye neza buriya niho urugendo rwari rugarukiye ariko ibyiza biri imbere”.

    Abajijwe ku byo yungukiye muri iri rushanwa yavuze ko ari irushanwa ryiza rizabafa. Yagize ati: “Ni irushanwa ryiza ridufasha kwitegura andi marushanwa dufite, bitumye tubona isura ku buryo ibitameze neza tuza kubikosora tukazagaruka tumeze neza.”

    Agaruka ku guhusha penariti Arsene yavuze ko nyuma yaho abakinnyi bamubaye hafi. Ati: “Navuga ko bambaye hafi, baranyegera kuko njye kubyakira byari byananiye kuko ari ubwa mbere byari bimbayeho, abakinnyi bambaye hafi bambera umuryango, kandi naho tugeze baranyakiriye. Ntabwo nibuka umuntu waje mbere nkihusha penariti kuko nari mu gahinda, gusa numvise amajwi menshi ambwira ngo bibaho, ni ibintu bisanzwe.”

    Tuyisenge Arsene, uyu ni umwaka we wa mbere akinira APR FC yagezemo avuye muri Rayon Sports, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bageze muri iyi kipe hakiri kare.


    Ntabwo abafana ba APR FC bakiriye neza Tuyisenge Arsene nyuma yo kurata penariti 

    Abafana ba APR FC bari bayitegereje kugera umuseke utambitse

    Arsene aganira na InyaRwanda

    KANDA HANO UREBE UKO APR FC YAGEZE MU RWANDA 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145200/nananiwe-kubyakira-tuyisenge-arsene-yashimiye-umuryango-wa-apr-fc-wamufashije-kwiyakira-145200.html

  • Imishanana n'imigara by'abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w'u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe! #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gikunguzi Ingabire Victoire yakoreye kuri YouTube Channel y' impfube Ombe Nyamuhombeza, Umunyamulenge uba mu gihugu cya Finland, yararitse abambari be, ngo bategure ibirori byo kumwimika, kuko yari hafi kwicara mu Rugwiro nka Perezida w'u Rwanda.

    Muri ayo mahomvu, Ingabire yarikirigise araseka, agira ati:'FPR yabishaka itabishaka muri uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda hazaba impinduka za politiki zikomeye'.

    Abajenosideri n'ibigarasha rero batangiye kwitoza umuhamirizo, bakora ku migara sinakubwira, batira imikenyero n'imishanana yo guserukana bamaze' kumenesha' FPR na Kagame', none bitoreye uruhumbu munsi y'urutara bitambawe!

    Nibatirure utw'abandi, nta birori amaso y'abagambanyi azigera abona.

    Ingabire Victoire ajya kwishyira mu myanya, yari yahawe icyizere na Tshisekedi na Ndayishimiye, ubwo bavugiraga ku mugaragaro ko mu gihe gito bazaba bahiritse Kagame ku butegetsi. Ingabire we rwose bari banamuhaye ishusho n'ingengabihe z'uko gahunda' izacamo', ndetse atangira no gutegura imbwirwaruhame y'intsinzi!

    Umugambi ibipurizo byombi (baloons) byaranawugerageje, bitegura abajenosideri ba FDLR ngo bagabe ibitero ku Rwanda, cyane cyane mu bihe by'amatora tuvuyemo.

    Ntibwari ubutamenya gusa, bwari n'ubwiyahuzi. Baje gusanga u Rwanda atari Kongo cyangwa u Burundi, biriho ku izina.

    Iyo ntambara bateganyaga gushora ku Rwanda kandi, yagombaga kujyana n'ibitero mu itangazamakuru. Nguko uko inkorabusa zo mu cyitwa' Forbidden stories' zafindafinze igipfunyika cy' ibihimbano biteye ishozi bise' Rwanda classified'.

    Aba nabo bakubuse igihwereye, kuko aho kwicaza Ingabire ku ntebe y'ubutegetsi nk'uko babimwizezaga, ahubwo biyeretse isi yose nk'abaswa basabitswe n'umutima mutindi.

    Amatora rero yabaye ntamakemwa,). Abanyarwanda berekanye ko bafitanye igihango na FPR na Perezida Kagame, naho Ingabire Victoire n'imisega imusunika bazingira umurizo mu maguru, baramanjirwa.

    Ariko nimutekereze umuntu wifuriza igihugu cye guterwa! Ese ko isasu ridatoranya, ubundi azi ate ko iyo ntambara yifuriza Abanyarwanda we yamusiga amahoro? Baca umugani ngo' ukwanga atiretse agira ati ngo turwane'.

    Ingabire rero, ibyo kwipfusha ubusa, winihisha ku mizindaro yawe nka VOA ngo hari abagucira urwa Pilato, reka gutera ishozi abo wifuriza akaga, kuko ntibazagucira akari urutega.

    Amategeko yakomeje kukwihanganira ngo wenda wakwikosora. Uko kwinangira ariko, ntibizabuza ikibi kikubungamo kukwikosorera.

    The post Imishanana n'imigara by'abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w'u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imishanana-nimigara-byabari-guhamiriza-ingabire-victoire-yabaye-perezida-wu-rwanda-itoye-uruhumbu-itambawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imishanana-nimigara-byabari-guhamiriza-ingabire-victoire-yabaye-perezida-wu-rwanda-itoye-uruhumbu-itambawe

  • Bageze i Nyarugenge! Rayon Sports yamaze kwerekana umutoza wayo mushya wazanye n’umwungiriza we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yerekanye umutoza mushya yahisemo ugiye kuyifasha mu mikino iyi kipe izakina mu mwaka utaha w'imikino hano mu Rwanda kuko Murera itazigera isokera u Rwanda.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Gikundiro yatangaje ko umutoza w'umunya-Brazil, Robertinho wayitoje muri 2018, yongeye kugirirwa umutoza mushya.

    Robertinho azungirizwa na Quanana Sellami wari usanzwe n'ubundi amwungirije muri Simba SC.

    Robertihno yongeye kugirirwa umutoza mushya wa Rayon Sports
    Quanana Sellami wungirije Robertinho muri Simba SC bagarukanye muri Gikundiro

    Source : https://yegob.rw/bageze-i-nyarugenge-rayon-sports-yamaze-kwerekana-umutoza-wayo-mushya-wazanye-numwungiriza-we/

  • APR FC yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe itahukanye miliyoni zirenga 20 Frw – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yageze i Kigali saa Kumi n'Imwe n'Igice za mu gitondo, ikubutse muri CECAFA Kagame Cup aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows FC yo muri Zambia itahana umwanya wa kabiri ikaba yahembwe million 20 Frw zirengaho gato.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere saa Kumi n'Imwe n'iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka inshuro ebyiri.

    Kuri ubu, APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League igiye kwitegura indi mikino irimo uwa Simba Day izitabira tariki ya 3 Kanama i Dar es Salaam n'uwa FERWAFA Super Cup izahuramo na Police FC tariki ya 11 Kanama.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yasesekaye-ku-kibuga-cyindege-i-kanombe-itahukanye-miliyoni-zirenga-20-frw-amafoto/

  • I Kigali hagejejwe camera zifashishwa mu gupima ubuhumyi buterwa na diabète – #rwanda #RwOT

    Amafoto yafashwe n'izi camera, ahita yoherezwa ku ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano ry'iki kigo rizwi nka Cybersight AI, rifasha mu gukora ubusesenguzi mu gihe gito cyane ku buryo rizajya rihita rigaragaza ibimenyetso by'indwara zisanzwe z'amaso zirimo na 'diabetic retinopathy' mu masegonda make cyane.

    Si ibyo gusa kuko Topcon Healthcare, yamaze gutangaza ko yahuje imbaraga n'Umuryango mpuzamahanga ugena gahunda zinyuranye zo kwita ku maso, Orbis International, mu gufatanya n'Ishuri Mpuzamahanga ryigisha Ubuvuzi bw'Amaso rya Rwanda International Institute of Ophthalmology [RIIO], mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu gupima amasomo aterwa na diabète mu Rwanda.

    Umujyanama mu by'ubuvuzi akaba n'Umuyobozi wa RIIO, Ciku Mathenge, yavuze ko izi camera n'ubu bufatanye bizatanga umusanzu mu gutahura kare uburwayi bw'amaso buterwa na diabète, bigafasha mu gukumira ubuhumyi bwa burundu bushobora guterwa n'iyi ndwara.

    Ati 'Twishimiye gufatanya na Topcon, bizatuma gupima indwara z'amaso birushaho koroha mu Mujyi wa Kigali. Turabashimira k'ubw'ubuntu bwabo n'ubushake mu kongera uburyo bwo kwita ku maso ku Isi.'

    Ubu bufatanye buje nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe na Orbis International, bwagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga rya Cybersight AI mu Rwanda, byashishikarije abarwayi benshi kujya kureba uko amaso yabo ahagaze, kandi bakananyurwa no guhita babona ibisubizo ako kanya.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Topcon Europe Medical, Peter van der Ree, yavuze ko banyuzwe no kwinjira muri ubu bufatanye, kandi ko bwitezweho kuzatanga umusanzu ugaragarira buri wese, urimo no gutahura indwara kare no kuzivura byumwihariko iya 'diabetic retinopathy'.'

    'Ikoranabuhanga rya Topcon ryifashishwa mu gupima amaso hamwe n'ikoranabuhanga ryo gusesengura amashuso bizafasha abaturage b'u Rwanda kwirinda kurwara amaso biturutse ku burwayi bwa diabète.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hagejejwe-camera-zifashishwa-mu-gupima-ubuhumyi-buterwa-na-diabete