Blog

  • Kamonyi-Runda: Ibara mubasaba Serivise zo kuboneza urubyaro, baratabaza #rwanda #RwOT

    Abagana Poste de Santé ya Gihara, ahatangirwa Serivise zo kuboneza urubyaro zakabaye zitangirwa mu kigo nderabuzima cya Gihara ariko kuko ari icy'Abihaye Imana Gatolika( Ababikira) bakaba batabyemera, baratabaza ku bw'ibyo bavuga bahurira yo nabyo, haba Serivise bahabwa ndetse n'ibiciro basabwa. Baba ababyeyi( Gore), baba Abagabo babo, bavuga ko babuze uwo batura akababaro n'akarengane muri izo serivise bajya kwaka.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu babyeyi bagiye gusaba Serivise zo kuboneza urubyaro muri iyi Poste de Santé, bavuga ko aha hantu batazi uhashinzwe ku buryo ugize ikibazo yabona uwo asanga akamutakira. Bavuga kandi ko basa n'abatereranywe bagashyirwa mu menyo y'abishakira ubukire n'amaramuko kuko ibiciro ari ukumvikana.

    Umwe muri aba babyeyi waganiriye n'intyoza.com yavuze ko ibyo yahahuriye nabyo yabiburiye ubusobanuro, akanabura uwo abaza. Avuga ko mu busanzwe yari azi ko zimwe muri izi Serivise zitangirwa ubuntu, ko n'aho bazishyura ari amafaranga make. Gusa ngo yatunguwe n'ibiciro byashyizweho ndetse rimwe na rimwe bikajyana n'uko bakubona.

    Uyu mubyeyi yagize ati' Njyewe ubundi nari nzi ko ari ubuntu! Ariko mbere twajyaga dutanga amafaranga magana atatu, uyu munsi ho byarahindutse!. Twahageze tuhasanga umuntu uhakora amasuku ari nawe usanga kenshi yishyuza ariko akabikora n'uguha Serivise bari kumwe'.

    Akomeza agira ati' Uhageze, atangira akubwira ibiciro biriho, ko umuntu ufata ibinini by'amezi abiri yishyura magana atanu, iby'amezi atatu ni Igihumbi, Agashinge k'amezi atatu ni Igihumbi, Agapira ko mu kaboko k'imyaka itatu ni ibihumbi bibiri, ak'imyaka itanu ni ibihumbi bitatu, gukuzamo ari ibihumbi bitanu'.

    Avuga ko muri ibi byose, igitangaje ari ukuntu mu biciro usaba Serivise abwirwa hazamo kumvikana ku buryo ushobora kwishyura make undi akishyura menshi cyangwa se uwaje adafite ayuzuye bakamuha nomero ya terefone aza kuyoherezaho.

    Bamwe mu bagabo umunyamakuru yasanze iruhande rw'iyi Poste de Santé bubaka ibiro by'Akagari ka Gihara, bavuga ko bagowe. Ko hari ubwo umugore agenda yitwaje amafaranga azi neza ko Serivise agiye gusaba biravamo, nyuma agahamagara umugabo amusaba kumwoherereza amafaranga kuko ibiciro abwiwe bidahwanye n'ingano y'amafaranga yitwaje.

    Mu mafaranga yakwa uje gusaba imwe muri izi serivise zo kuboneza urubyaro, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko nta hantu bakwandika, nta n'ikigaragaza ko wishyuye uhabwa, ko ahubwo baguha Serivise ukishyura ugasohoka.

    Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Kamonyi ari nacyo gifite Inshingano zo gutanga umukozi uha aba baturage Serivise, yabwiye Umunyamakuru ko mu busanzwe bahohereza Umukozi ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu ariko muri iyi minsi ngo nta Serivise ziri gutangirwa kuko uwahakoreraga yagiye, bakaba bategereje undi.

    Abwiwe ko uyu munsi( ku wa kabiri) hari abahaherewe izo Serivise, ko ndetse iyo minsi avuga ko hadatangirwa Serivise ahubwo aribwo abaturage bari kuzihabwa ndetse binubira uko bakirwa n'ibiciro bacibwa, yavuze ko uwaba ari kubikora ari umugizi wa nabi.

    Aba babyeyi, basaba ko Ubuyobozi bukwiye kujya bugaragara cyangwa se bwita ku kugenzura ahatangirwa Serivise nk'izi zihabwa abaturage bakamenya imikorere y'aho n'uko umuturage ahabwa Serivise. Basaba kandi ko ibiciro bya Serivise bikwiye kuba bimwe kandi bizwi atari ukumvikana bitewe n'uko bakubona.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/23/kamonyi-runda-ibara-mubasaba-serivise-zo-kuboneza-urubyaro-baratabaza/

  • Twinjirane mu nzu ya Kylian Mbapp yaguze n’u… – #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize ni bwo ikipe ya Real Madrid yerekanye Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya kuri Santiago Bernabeu imbere y’abafana barenga ibihumbi 80.

    Mbere y’uko uyu mukinnyi yerekanwa ariko yabanje kugura inzu azabamo ubwo azaba yatangiye ibikorwa by’iyi kipe dore ko ubungubu ari mu biruhuko.

    Ni inzu yaguze na Gareth Bale nawe wakiniye Real Madrid guhera muri 2012  kugeza muri 2022 ndetse akanatwarana nayo ibikombe birimo 5 bya UEFA Champions League na 3 bya shampiyona.

    Kylian Mbappé yayiguze agera kuri Miliyoni 9 z’Amayero ikaha iherereye mu gace ka La Finca gaherere mu bilometero 9 uvuye kuri Stade ya Real Madrid. Iyi nzu ifite ibyumba 8, ubwogero 11, ahantu hanini haparikwa imodoka 6, pisine nini ndetse n’aho kurebera filime.

    Hanze yayo hari ikibuga cy’umupira w’amaguru, icya Basketball n’icya Golf. Iyi nzu kandi ifite n’uburyo bwo gucungamo umutekano aho ifite kamera n’inzogera itabaza iyo hagize ikibazo kibaho.

    Gareth Bale wagurishije iyi nzu na Kylian Mbappé nawe yari yarayiguze muri 2013 avuye muri Tottenham Hotspur, ayiguze Miliyoni 6 z’Amayero. Mbere yuko Gareth Bale nawe ayijyamo yari ituyemo umunya-Brazil, Kaka wakiniye Real Madrid hagati ya 2009 na 2013.

    Inzu Kylian Mbappé yaguze na Gareth Bale ifite pisine nini

    Ifite ikibuga cya Golf 

    Iyi nzu ifite aho Gareth Bale yareberaga umupira cyangwa filime akaba ari naho Kylian Mbappé azajya akoresha 

    Inzu Kylian Mbappé agiye guturamo i Madrid 

    Mbappe yitezweho ibitangaza muri Real Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145221/twinjirane-mu-nzu-ya-kylian-mbappe-yaguze-nuwahoze-akinira-real-madrid-145221.html

  • Yabanje kumushaka kuri ‘Google’! Inzira y’uru… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, ni Kamala Harris Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umaze gushyigikirwa n’abarimo Biden, Bill na Hillary Cliton ko yahangana na Trump mu matora ya Perezida w’iki gihugu.

    Uretse kuba ari we wanditse amateka yo kuba umwiraburakazi wa mbere unafite inkomoko muri Aziya ubaye Visi Perezida w’iki gihugu, ni umwe mu bayobozi batajya bahisha ubuzima bwe bwihariye, yewe yanigeze kuva imuzi inkuru y’urukundo rwe n’umugabo we Doug Emfoff.

    Ibijyanye n’uko aba bombi batangiye gukundana n’uko bashimanye Kamala Harris yabitangarije kuri televiziyo ya CBS mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru kabuhariwe witwa Jane Pauley, iki kiganiro kandi n'umugabo we Doug Emhoff yari yacyitabiriye, aha hari mu mwaka wa 2021 akimara gutorerwa kuba Visi Perezida.

    Kamala Harris yatangiye asobanura uko batangiye gukundana yagize ati 'Sinari nsanzwe nziranye nawe, umugore w'inshuti yanjye magara niwe waduhuje tutari dusanzwe tuziranye. Yabwiye ko ashaka kumpuza n'umugabo tugasangira ibya n'ijoro (dinner)”. Ibi ni ibizwi nka Blind Date mu cyongereza aho umuntu ajya guhura n'uwo atazi.

    Kamala Harris yakomeje avuga ati 'Iyo nshuti yanjye imaze kubimbwira ntabwo nabyumvise neza maze arambwira ati nyizera kuko umugabo ngiye kuguhuza nawe yitwa Doug Emhoff kandi uraza kumushima ndabizi'. Icyo gihe hakaba hari mu mwaka wa 2013 ubwo Kamala yari akiri umukuru w'urukiko rwa California.

    Ubwo Kamala Harris yari ari mu nzira ajya guhura na Doug Emhoff bwa mbere yumvaga atari bubashe kuvugana n'umuntu atazi n’uko afata telefone ye ajya ku rubuga rwa ‘Google’ maze yandikamo amazina ya Doug Emhoff ahita areba ibimwerekeye n’aho aturuka, mbese abona uwo ariwe mbere y’uko agera kuri resitora bari gusangiriramo.

    Nk’uko Kamala Harris yabitangaje yavuze ko yashakishije umugabo we muri Google n’ubwo rwose inshuti ye yari yamubujije kubikora. Yakomeje agira ati 'Nahuye nawe iryo joro turasangira, turaganira mbese byagenze neza ku buryo wagira ngo twari dusanzwe tuziranye''.

    Umugabo we Doug Emhoff nawe yunze mu byo umugore we yavuze agira ati 'Iryo joro duhura bwa mbere nari mfite ubwoba mu mutima ndetse sinari nzi ko yanyemera. Tumaze gutandukana nahise mpamagara inshuti ye yari yaduhuje maze ndayibwira nti ‘Simpamya ko Kamala azigera ampamagara n’ubwo yatwaye numero zanjye’”.

    Muri iki kiganiro Kamala Harris n'umugabo we Doug Emhoff bakomeje kuvuga uko batangiye gukundana. Doug yavuze ko ubwo hari hashize iminsi ibiri bahuye aribwo Kamala yamuhamagaye ubwo Doug yari yagiye kureba umukino w'ikipe ya Lakers, guhera ubwo batangiye guteretana birakomera. 

    Kamala Harris yasoje avuga ko iyo nshuti yabo yabahuje buri mwaka iyo bari kwizihiza isabukuru y'imyaka bamaranye ibibutsa uko bahuye n’uko Kamala yamushatse kuri Google.

    Iyi couple ifatwa nk’iya kabiri mu cyubahiro muri Amerika, ifite agashya kuko inganya imyaka dore ko bose bafite imyaka 59 y'amavuko. Imyaka 10 irashize basezeranye kubana ubuziraherezo. Aba bombi kandi ntabwo barabyarana gusa bafatanya kurera abana babiri ba Doug Emhoff yabyaranye n’umugore wa mbere.

    Bwa mbere Kamala Harris ajya guhura na Doug Emfoff yabanje gushaka amakuru ye kuri ‘Google’

    Barushinze bamaze umwaka n’igice bakundana

    Kamala Harris yahishuye ko inshuti ye ariyo yabahuje n’umugabo we

    No mu ruhame ntibatinya kwerekana amarangamutima yabo

    Kamala utaribaruka na rimwe arera abana b’umugabo we Doug Emfoff 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145218/yabanje-kumushaka-kuri-google-inzira-yurukundo-rwa-visi-perezida-kamala-numugabo-we-145218.html

  • Yishyurwa angahe? Nyuma ya Bwiza, Producer Ph… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore wo muri Nigeria yakoreye uruzindiko rw'akazi mu Rwanda. Ariko yaje i Kigali, izina rye risanzwe rizwi ku buryo yisanze.

    Ni we wakoze indirimbo 'Ye' y'umunya-Nigeria, Burna Boy wamamaye ku Isi. Yagiye hanze ku wa 6 Nzeri 2018, imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 268.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Phantom yavuze ko gukorera indirimbo Burna Boy biri mu bintu btashimangiye ubuhangange bwe mu gukora indirimbo.

    Yavuze ko iriya ndirimbo yakomeje izina rye, yinjira mu biranga umwuga we. Uyu musore yumvikanishije ko gukorera Burna Boy biri mu byiza yagezeho mu byo ubu buzima butanga.

    Ati 'Gukora na Burna Boy ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane. Ni umuhanga w'umunyamwuga ku rwego buri wese atabasha kwiyumvisha.'

    Iyi ndirimbo 'Ye' iri kuri Album Burna Boy yise 'Outside'. Yatangiye gukorwa ari igitekerezo cy'injyana muri Nyakanga 2017, ariko Burna Boy atararirimbamo.

    Phantom avuga ko muri uriya mwaka akora iriya njyana yuyimvagamo ko izavamo indirimbo idasanzwe, ku buryo yabitse 'Beat' igihe kinini yifitemo kwizera.

    Yavuze ko Burna Boy yamusuye muri Studio amusaba kumwumvisha imwe muri 'Beat' afite ahera kuri iriya. Ati 'Nacuranze iriya, ako kanya ahita ayikunda. Ibindi ni amateka.'

    Yakuruwe n'impano z'abahanzi b'i Kigali

    Phantom ari i Kigali kuva mu cyumweru gishize ndetse amaze kugirana ibiganiro n'abahanzi banyuranye, harimo abamusaba ko yabakorera indirimbo n'ibindi.

    Yumvikanishije ko ashingiye ku mpano z'abahanzi nyarwanda ntakabuza, bidatinze bazisanga ku isoko ry'umuziki. Avuga ko ibi 'nibyo byatumye nza i Kigali'.

    Ati 'U Rwanda rufite umugisha wo kugira abahanzi bafite impano. Mu gihe cya nyacyo no guhibibikana, ndabona u Rwanda nk'igihugu gifite imbaraga mu gukomeza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga.'

    Ni muri uwo murongo avuga ko nyuma ya Bwiza, yatangiye gukorera indirimbo abarimo Kenny Sol na Afrique Joe. Ati 'Ni byiza kuba ndi muri uyu Mujyi mwiza wa Kigali. Nyuma ya Bwiza, natangiye gukorana na Kenny Sol ndetse na Afrique Joe. Ubu navuga ko ndi gukorana n'abantu benshi.'

    Phantom avuga ko bari mu cyiciro cyo guhanga izi ndirimbo, ariko hari icyizere cy'uko zasohoka muri uyu mwaka. Ati 'Turi mu cyiciro cyo kuzirema. Ariko iyo mishinga twayitega muri uyu mwaka ntagihindutse.'


    Niwe watangije ibiganiro by'imikoranire na Bwiza

    Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko Phantom yamaze kurangiza imwe mu ndirimbo zizaba zigize Extended Play (EP) ya Bwiza izasohoka muri uyu mwaka hatagize igihinduka.

    Yavuze ko bagombaga kuzakorana na Phantom indirimbo ebyiri. Uyu musore yumvikanishije Phantom ariwe wahisemo gukorana na Bwiza, nyuma y'ibiganiro bagiranye.

    Ati 'Phantom yaje i Kigali afite gahunda nyinshi, nitwe twamwakiriye. Niwe wahisemo gukorana na Bwiza, dutangira imishinga y'indirimbo ebyiri. Ariko, icyo nakubwira ni uko imwe muri zo yamaze kurangira. Buriya, igihe nikigera izajya hanze.'

    Yavuze ko atatangaza amafaranga bishyuye Phantom kuko ibiciro biterwa n'ibyo mwavuganye mu gukora iyo ndirimbo birimo no kugabana inyungu izavamo.

    Ati 'Ni ukuvuga ngo ubundi indirimbo ayikorera hagati y'amadorali 500 [Arenga Miliyoni 6 Frw] n'amadorali 10,000 [Arenga Miliyoni 13 Frw] kuko wowe agendana n'umwanditsi w'indirimbo, baguha indirimbo irangiye. Ni uko bakora. Cyangwa mukagirana amasezerano yo gusangira ikivuye mu mushinga w'indirimbo mwakoranye.'  

    Ntabwo ari ukuvuga ngo uba ugiye kumuha amafaranga mu ntoki, ahubwo muganira mu buryo butandukanye. Kuko uko twakoranye, bitandukanye n'uko yakorana na Afrique, Bruce Melodie, bitandukanye n'uko ejo yakorana na Kenny Sol, biba bitandukanye.'

    Yishyurwa angahe ku ndirimbo?

    Phantom yabwiye InyaRwanda, ko atajya avuga amafaranga asaba umuhanzi kugirango amukorera indirimbo, kuko biva mu biganiro impande zombi zigirana.

    Kandi binaturuka ku mbaraga asabwa muri uwo mushinga. Ati 'Ntabwo nkunda kuvuga igiciro. Kuko nshingira ku mbaraga nsabwa mu gukora icyo kintu. Ikirenze kuri ibyo, kuba umuntu yanyishyura nkagenda sibyo by’ibanze kuri njye, kuko icyo nitaho cyane ni ukureba ibizava mu gihangano bijyanye no kugicuruza.'

    Phantom yakunze kuvuga ko yiyumvisemo umuziki akiri muto, kugeza ubwo mu 2007 inshuti ye yamuhuzaga na Fruity Loops wamuciriye inzira mu muziki. Ariko muri rusange, yatangiye gukorana injyana (Beats) z'indirimbo mu mwaka wa 2010.

    Amaze gukora indirimbo zirimo nka “Diana” ya Fireboy DML na Chris Brown, “Skeletun” ya Tekno, “The Benz” ya Spotless, “Bolanle” ya IVD & Zlatan, “Sugarcane” ya Camidoh n'izindi. 

    Phantom yatangaje ko afite gahunda yo gukora indirimbo zizaba zigize EP ya Bwiza


    Kenny Sol yatangiye gukorana na Phantoma ku ndirimbo ye nshya ishobora gusohoka muri uyu mwaka

     

    Afrique Joe usanzwe ufashwa na Niz Beats ari gukorana na Phantom muri iki gihe 

    Bwiza yifashishije Phantom mu ndirimbo ebyiri zizaba zigize EP ye nshya

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YE' PHANTOM YAKOREYE BURNA BOY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145224/yishyurwa-angahe-nyuma-ya-bwiza-producer-phantom-yakoreye-kenny-sol-na-afrique-145224.html

  • Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa #rwanda #RwOT

    Kuri  Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ni bwo hasozwaga imikino y'Irushanwa rihuza Amakipe abarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru mu Karere ka Afurika y'u Burasirazuba n'iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup 2024.

    Ni imikino yasize ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda isoza ku mwanya wa kabiri itsinzwe na Red Arrows FC yo muri Zambie kuri za penaliti 10-9 (1-1), mu gihe Al Hilal Omdurman yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Al Wabi zombi zo muri Sudani

    Nyuma y'uyu mukino uwahoze akinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi , Désiré Mbonabucya yavuze ko nta munyarwanda ukwiriye kunenga APR FC ngo ni uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

    Mbonabucya yagize ati 'Hari ikintu ntumva neza! Kuki abantu bamwe banenze ikipe ya APR FC yari yitabiriye CECAFA KAGAME CUP ko yatsinzwe kuri penaliti ku mukino wa nyuma? Kandi mu mikino yindi yose yakinnye yaritwaye neza kandi yaragaragaje ko ifite ikipe nziza?'

    Gutsindwa ku mukino wa nyuma nabwo kuri penaliti ntibivuze ko ikipe atari nziza ko ikomeye, ikindi kandi twibuke ko iyi kipe ikirimo gutegura championnat n'imikino y'Igikombe cy'Afurika.'

    Yakomeje avuga ko abona Abanyarwanda bakwiriye kujya batiza umurindi ikipe yose isohokeye Igihugu hatitawe ku yo asanzwe ashyigikira, ihangana rigakomeza ikipe igarutse.

    Ati 'Kuri njye nk'umusiporutifi numva ko ikipe iyo ari yo yose yaba APR FC yaba Rayon Sports, yaba Kiyovu Sports FC, Mukura VSL, POLICE FC n'izindi, mu gihe igiye gukina imikino nk'iyi ikwiriye gushyigikirwa n'abakunzi b'umupira wacu mu buryo bwa 'Fair-Play' aho kuyica intege no kuyitesha agaciro cyane ko iba ihagarariye Igihugu cyacu muri iyo mikino iba irimo, ubundi yagaruka mu Rwanda hakabaho guhangana.'

    Mu by'ukuri njye niko mbibona kuko nubwo tudakunda amakipe amwe ariko ntidukwiriye no kuba abanzi niyo mpamvu habaho Fair-play.'

    Nubwo ibi Mbonabucya yabitangaje haricabandi bakunzi ba Siporo muri Rusange batabyumva kimwe ngo APR FC yakabaye yaregukanyr igikombe cya CECAFA 2024.

    Bamwe baratangaza ibi bashingiye ku kuba iyi kipe yari itabiriye iyi mikino nyamara hari amakipe amwe namwe ataritabiriye iri rushanwa, aha twavuga nk'amakipe akomeye yo muri Tanzania arimo Simba SC, Yanga SC na Azam FC.

    Nubwo bivugwa uko, nyuma y'iri rushanwa APR FC yabonye ibihembo 3 by'abakinnyi bayo bitwaye neza muri iri rushanwa kuko myugariro Nigena Clément yatowe nk'umukinnyi mwiza w'Irushanwa, Pavelh Ndzila aba umukinnyi mwiza w'umunyezamu naho Byiringiro  Gilbert yahawe igihembo cy'umukinnyi wabaniye bagenzi be neza.

    Nyuma yo gutahana umwanya wa Kabiri muri iyi mikino, APR FC yageze i Kigali saa Kumi n'Imwe n'Igice za mu gitondo.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere saa Kumi n'Imwe n'iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka inshuro ebyiri.

    Kuri ubu, APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League igiye kwitegura indi mikino irimo uwa Simba Day izitabira tariki ya 3 Kanama i Dar es Salaam n'uwa FERWAFA Super Cup izahuramo na Police FC tariki ya 11 Kanama.

    The post Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igitekerezo-apr-fc-yegukanye-umwanya-wa-2-muri-cecafa-kagame-cup-2024-si-iyo-kunengwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitekerezo-apr-fc-yegukanye-umwanya-wa-2-muri-cecafa-kagame-cup-2024-si-iyo-kunengwa

  • Ojera ntari mu bakinnyi ba Police FC bazakina CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Police FC yemeje ko Joackiam Ojera atari ku rutonde yatanze muri CAF rw’abakinnyi bazakina na CS Constantine mu mukino wa CAF Confederation Cup gusa ngo bashobora kumwongeramo ku mukino wo kwishyura.

    Police FC ikomeje imyiteguro yo kwitegura ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup izakinamo na CS Constantine yo muri Algeria aho umukino ubanza uzabera muri Algeria tariki ya 16 Kanama 2024.

    Nyuma y’umukino wa gicuti wabaye uyu munsi Police FC yatsinzemo Muhazi United 3-0, umunyabanaga wa Police FC, CIP Umutoni Claudette yabajijwe kuri rutahizamu w’umugande Joackiam Ojera ukina mu Misiri niba azakina uyu mukino.

    Yavuze batamutanze ku rutonde ndetse ko atazakina umukino ubanza kuko bakiri muri shampiyona mu Misiri ariko ko bashobora kuzamwongeramo agakina umukino wo kwishyura.

    Ati “Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa 8 mu matariki cumi na, bivuze ko adashobora gukina uriya mukino wenda ashobora gukina umukino wo kwishyura. Ntabwo yajya kuri ruriya rutonde kuko dukenera ibyangombwa bitandukanye nk’urupapuro rumurekura rero agikina ntabwo twashyiramo ibyo byose, ariko iyo dukinnye umukino wa mbere baduha umwanya wo gushyiramo abandi bakinnyi mu gihe tugiye gukina umukino kwishyura.”

    Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

    Ubwo yajyaga mu Misiri yasize asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse agira n’amafaranga ahabwa cyane ko yerekaga iyi kipe ko hari ibibazo ashaka gukemura.

    Uyu mukinnyi nyuma yo kugera mu Misiri akitwara neza bivugwa ko yahise abona indi kipe imwifuza muri icyo gihugu akaba yumva atagaruka mu Rwanda bityo yamaze kumenyesha Police FC ko yumva ataza bamureka akabasubiza amafaranga bamuhaye ibintu Police FC yanze gukozwa.

    Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by’Amadorali.

    Joackiam Ojera ntabwo azakina umukino wa Constantine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ojera-ntari-mu-bakinnyi-ba-police-fc-bazakina-caf-confederation-cup

  • Uruganda rw'amata y'ifu rwa mbere mu Rwanda rugiye gutahwa ku mugaragaro – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka. Rukenera amata agera kuri litiro ibihumbi 650 ku munsi.

    Byitezwe ko ruzakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mu gihugu hose umukamo w'amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu mwaka wa 2017, ugera kuri litiro zirenga miliyari mu 2023.

    Inyange Industries ibinyujije kuri konti ya Twitter yatangaje ko uru ruganda ruzafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024.

    Iti 'Tunejejwe no kubamenyesha ko Uruganda rw'Amata y'Ifu (Inyange Milk Powder Plant) ruri i Nyagatare ruzafungurwa ku mugaragaro tariki 24 Nyakanga 2024. Ntimuzacikwe n'amakuru yihariye muzajya mugezwaho mu gihe twishimira iki gikorwa cy'indashyikirwa mu gutunganya amata mu Rwanda.'

    We are thrilled to announce the unveiling of the Inyange Milk Powder Plant in Nyagatare on July 24th, 2024. Don’t miss our live updates and special content as we celebrate this milestone in Rwanda's dairy industry!#InyangeMPPLaunch #AlwaysInyange pic.twitter.com/hRpVKTrtDF

    — Inyange (@AlwaysInyange) July 23, 2024

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bugaragaza ko habarurwa inka zirenga gato ibihumbi 500, zitanga umukamo w'amata urenga litiro ibihumbi 320, mu gihe inzego zishinzwe ubworozi mu Rwanda zigaragaza ko mu gihugu hose hari inka zirenga miliyoni 1.6.

    Uruganda rw’Amata y’Ifu rw’i Nyagatare rugiye gufungurwa ku mugaragaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-amata-y-ifu-rwa-mbere-mu-rwanda-rugiye-gufungurwa-ku-mugaragaro

  • Abarenga ibihumbi 235 batangiye gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Gutangiza ibyo bizamini byabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro, ahazakorera abanyeshuri 223 basoza icyiciro rusange n'abasoza ayisumbuye 112.

    Ibi bizamini bizakorwa kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bikazakorerwa kuri site z'amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Iby'uyu mwaka bifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere abiga amasomo y'Ubuforomo (Associate Nursing Program, ANP) bo mu bigo birindwi iyo gahunda yatangiriyemo, bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bwa mbere.

    Birimo ESSA Ruhengeri, GS Gahini n'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw'i Rwamagana, Groupe Officiel de Butare, ES Remera Rukoma, GS Kigeme na Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora.

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka itatu bamaze babakurikirana babonye ko amasomo bize yagenze neza ndetse na bimwe nkenerwa bibafasha kwiga byabonetse.

    Ati 'No mu bizamini ngiro babanje gukora muri Kamena 2024, amakuru dufite ni uko babikoze neza. N'ibi turizera ko bizakorwa neza. Ariko kuko ari gahunda ikozwe bwa mbere, birumvikana ko umusaruro tuzakuramo uzanadufasha kuyinoza no mu myaka izakurikiraho.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko nk'uko bisanzwe abanyeshuri baba basabwa gutuza bagakora ibizamini neza, ntibagire igihunga na cyane ko ibizamini biba byarateguwe n'abarimu babigishije.

    Yavuze ko mu gutegura babanza kureba hirya no hino mu gihugu, harebwa aho gahunda yo kwigisha igeze, Minisiteri igahamagara abarimu bagatanga umusanzu mu gutegura ibizamini.

    Ati 'Niyo mpamvu tubwira abanyeshuri ko ari ibizamini biba byateguwe n'abarimu babo, bigategurwa muri gahunda basanzwe bigamo. Baba basabwa kubikora neza kuko ntabwo ari bo gusa baba basuzumwa, natwe tuba twisuzuma.'

    Minisitiri Twagirayezu yasabye ko n'ababyeyi bagomba kugira uruhare uruhare mu migendekere myiza y'ibizamini, abana ntibasibywe 'kuko iyo umwana asibijwe biteza ibibazo na cyane ko kiza rimwe mu mwaka.'

    Mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 abakobwa ni bo bazakora ibizamini ari benshi kuko bangana na 129,623 ugereranyije n'abahungu bangana na 105,949.

    Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko n'ubwo ikibaraje ishinga ari uko buri mwana wese yiga ntawe uhejwe, ariko iyo mibare igaragaza uko gahunda ya leta yo guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa bwari bwaratsikamiwe mu myaka ishize, iri kugerwaho.

    Ati 'Hashyizweho imbaraga mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Hashyirwaho porogaramu zifasha umwana w'umukobwa kwiga atabangamiwe nk'ibyumba by'abakobwa n'ibindi. Ibyo byose biba bigamije ko buri mwana wese yiga ndetse akiga neza.'

    Biteganyijwe ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange bazakora ibizamini bangana na 143,842 barimo abahungu 63,546 n'abakobwa 80,298, bo mu bigo by'amashuri 1,968. Bazakorera kuri site z'ibizamini 681.

    Ni mu gihe abanyeshuri 56,537 bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23,651 b'abahungu na 32,886 b'abakobwa, bose baturuka mu bigo by'amashuri 857, bakazakorera kuri site 516.

    Abanyeshuri biga imyuga n'ubumenyi ngiro bangana na 30,922 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16,842 n'abakobwa 14,080, baturuka mu bigo by'amashuri 331. Bazakorera kuri site z'ibizamini 201.

    Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bazakora ni 40,68, abo barimo abahungu 1,798 n'abakobwa 2,270 baturuka mu bigo by'amashuri 16.

    Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n'Ubuforomo mu mashuri yisumbuye bazakora ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n'abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.'

    Biteganyijwe ko uyu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 hazakorwa ibizamini 288 birimo 11 byo mu cyiciro rusange, 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by'abahabwa ubumenyi bw'umwuga (nk'abo mu ishuri nderabarezi n'abiga iby'ubuforomo n'ububyaza) n'ibizamini 211 ku biga imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Muri rusange uyu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri 438,571 barimo abakobwa 241,433 n'abahungu 197,138 nibo bitagenyijwe ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n'ibisoza amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye.

    Minisitiri Twagirayezu (hagati) yatangije ikorwa ry’ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

    Abanyeshuri bazakorera muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko biteguye neza

    Mbere yo gutangira ibizamini abanyeshuri babanje kwiragiza Imana ngo izahire imirimo y’amaboko yabo

    Muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro hazakorera abanyeshuri 223 basoza icyiciro rusange n'abasoza ayisumbuye 112.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abanyeshuri kwirinda igihunga no guhubuka ahubwo bakabanza gutekereza, abereka ko nibabyubahiriza ntakabuza bazatsinda ibizamini

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel (ibumoso) na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu ni bo batangije ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye ku rwego rw’igihugu. Bari kuri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro

    Kugira ngo umunyeshuri yinjire mu cyumba cy’ikizamini abanza gusakwa

    Ubwo ibizamini byari bigejejwe mu byumba bikorerwamo muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro

    Minisitiri Twagirayezu yasabye abanyeshuri kutagira ubwoba kuko ibizamini byateguwe n’abarimu babo

    Ku wa 23 Nyakanga 2024 abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 by’icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-twagirayezu-yatangije-ikorwa-ry-ibizamini-bisoza-icyiciro-rusange-n

  • Amategeko akemura ate ibibazo hagati y'abapangayi na ba nyir'inzu? – #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko, Munyentwali Maurice, abinyujije ku rubuga rwa YouTube rwitwa Amategeko Yacu, yavuze ko amakosa akunze kugaragara mu gukodesha inzu usanga ari aho nyirayo n'ushaka kuyikodesha batagirana amasezerano yanditse, n'ababigerageje ntibashyiremo ingingo zikwiye kumvikanwaho zose bakivugira ku mafaranga gusa.

    Ati ''Abantu benshi ntabwo ibintu byo gukora amasezerano babyitaho […] yewe n'abagerageje gukora amasezerano wenda bakavuga bati 'Tuyakore tuyandike', usanga bivugiramo ingingo ebyiri gusa, ni amafaranga ubundi n'itariki yo kwishyura.''

    Ati ''Ubundi amasezerano icyo agamije, ni ukugira ngo nihavuka impaka ya masezerano azabafashe kuzikemura. Namwe ubwanyu nimuba mutabyiyumvikaniraho nibura mwitabaze inzego, zishingire kuri ya masezerano.''

    Me Munyentwali kandi agira inama abantu ko mu gihe bagiranye amasezerano y'ubukode bw'inzu, ari byiza no gushyiramo konti izajya inyuzwaho amafaranga y'ubwishyu, kuburyo hirindwa uburiganya bwo kuba nyir'inzu yahakana ko yishyuwe mu gihe yahawe nk'amafaranga mu ntoki cyangwa kuri Momo, cyangwa umupangayi na we akabeshya ko yishyuye kandi atarabikoze.

    Ikindi ni uko ari byiza ko mu masezerano y'ubukode hashyirwamo n'amafaranga y'ingwate atangwa n'uwakodeshejwe inzu, ku buryo aramutse ayivuyemo hari ibyo yayangijeho hifashishwa ayo mafaranga mu kubikosora.

    Kugira ngo umupangayi atarenganywa mu gihe yatanze ayo mafaranga, ni byiza no kugaragaza mu masezerano uko yayinjiyemo imeze bikagereranywa n'uko yayisize. Nko ku bantu bakodesha inzu zirimo ibikoresho byose nk'intebe n'ibitanda, mu ikorwa ry'amasezerano bagirwa inama yo gushyiramo n'urutonde rw'ibyo bikoresho, ndetse bakanabifotora amafoto yabyo agashyirwa kuri ayo masezeramo mu guca impaka zabiturukaho nyuma.

    Ikindi kibazo kigaragara cyane nko mu nzu zo gukoreramo ni uko hari abazikodeshwa ari nk'inzu z'ubucuruzi, nyuma na bo bakazikodesha abandi bantu kandi bidakubiye mu masezerano bagiranye na ba nyirazo. Me Munyentwali Maurice avuga ko ibyo bigira ingaruka kuri abo bantu bakodeshejwe nyuma.

    Ati ''Ugasanga wenda we akodesha inzu miliyoni 1 Frw, we ba bandi yashyizemo bamwishyura miliyoni 1,5 Frw akajya na we yungukiramo ibyo bihumbi 500 Frw […] iyo havutse ikibazo gituma hagati ya nyir'inzu n'umupangayi amasezerano aseswa inzu umupangayi bakayimukuramo, ba bandi bakodeshejwe nyuma akenshi babanza kubwira nyir'inzu ngo none se ko natwe twakodesheje kandi amafaranga yacu akaba atarashiramo? Ibyo bintu nyir'inzu ntabwo bimureba.''

    Ikindi ni uko usanga nko ku nzu z'ubucuruzi hari igihe uwayikodeshejwe ayivugurura akagira ibyo ayongeraho mu nyungu ze, yajya kuyivamo akabwira nyirayo ko hari ibyo yayikozeho bityo ko agomba gusubizwa amafaranga runaka kandi bitari biri mu masezerano. Aha nyir'inzu nta nyishyu aba agomba gutanga kuko ibyakozwe hari n'igihe we aba atabishakaga.

    Me Munyentwali ati ''Mujya mubona nk'utubari ukuntu baduhindura, udu-Coffe shop, amaduka, ugasanga yashyizeho nk'ibintu bya miliyoni 30 Frw bindi yubatse. Mu by'ukuri ibyo bintu byongereye agaciro ku nzu […] ariko ugasanga mugiye kugirana impaka kubera ko nta kintu mwabivuzeho. Ni byiza rero ko ya masezerano mukorana mubiteganya.''

    Me Munyentwali kandi avuga ko ubundi nta hantu mu mategeko handitse ibijyanye n'umubare runaka w'iminsi nyir'inzu agomba guhamo integuza umupangayi (Préavis), amasuba kumuvira mu nzu. Gusa asobanura ko n'ubwo henshi hakunze gutangwa iminsi 15 ya Préavis, na byo bigomba kongerwa mu masezerano kandi Préavis ikaba yishyurwa.

    Ati ''Préavis irishyurwa! Icyo kintu abapangayi cyane cyane ni bo mbwira. Abapangayi bakunda kwikanyiza bakigagaza ngo Préavis ngo nonese ngo urankura mu nzu yawe ngo wampaye Préavis? Ati 'Préavis ngiyi nguhaye ukwezi cyangwa se nguhaye ya minsi 15, noneho umupangayi akagira ngo ni iminsi y'ubuntu yo kubamo. Nta Préavis y'ubuntu ibaho.''

    Hagomba kandi kubaho umwihariko w'inzu nini nk'izikoreramo ibigo binini nk'amabanki, kuko udashobora kubwira nka banki ngo ibe yimutse mu minsi 15.

    Naho ku bijyanye n'abapangayi bamara igihe batishyura inzu bakanga no kuzivamo bikaba byatera uburakari ba nyirazo bagafata imyanzuro irimo kuba bazisakambura, kuzikuraho inzugi n'ibindi, Me Munyentwali abigereranya n'urugomo ariko ko atari na ngombwa ko nyir'inzu agera ku rwego rwo kuyisakambura kuko hari amategeko amurengera.

    Itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'ubutegetsi ndetse n'umurimo, mu ngingo zivuga ku birebana n'ifatira biteganywa ko mu gihe umuntu atishyuye ubukode bw'inzu, nyirayo agana Umuhesha w'Inkiko.

    Nyuma uwo Muhesha w'Inkiko ahita aza agafatira ya nzu n'ibiyirimo, agakora inyandiko mvugo y'ifatira ndetse agasiga n'ingufuri kuri iyo nzu ku buryo umupangayi wayibagamo atongera kuyinjiramo, kuko mu mategeko ubundi ibintu byafatiriwe nyirabyo abitakazaho uburenganzira.

    Nyuma yo gukora ibyo, nyir'inzu aba agomba gutanga ikirego mu rukiko mu gihe kitarenze amasaha 48, kugira ngo urukiko rwemeze wa mwenda umupangayi amufitiye, runategeke ko bya birarane byose amurimo hagurishwa ya mitungo ye yafatiriwe kugira ngo nyir'inzu yishyurwe.

    Mu ikorwa ry'ibyo iyo umupangayi agerageje kurwanya Umuhesha w'Inkiko akaba yanamusagarira, aba ari kwishyira mu kaga ko kuba yanafungwa akurikiranweho ibyaha by'urugomo. Ni na yo mpamvu iyo Abahesha b'Inkiko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo gufatira iyo mitungo, usanga baherekezwa n'abo mu nzego z'umutekano nka polisi.

    Abapangayi na ba nyir’inzu bagirwa inama yo kuvuga ku ngingo zose zabarinda gukimbirana, mu gihe bakora amasezerano y’ubukode


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amategeko-akemura-ate-ibibazo-hagati-y-abapangayi-na-ba-nyir-inzu