Blog

  • Bella ukina muri Amerika yasanze abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Murekatete Bella ukinira Washington State Cougars Women’s Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gusanga bagenzi be mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura amajonjora y’Igikombe cy’Isi.

    Uyu mukobwa ukina muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (NCAA Division I) yageze mu Rwanda aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu yaherukagamo muri 2021 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Aje gufasha u Rwanda muri aya majonjora nyuma y’uko yitwaye neza muri uyu mwaka aho yabashije kuba umukinnyi wa mbere mu mateka wakoze rebounds nyinshi (990), block nyinshi (188), wakinnye imikino myinshi (153) ndetse wanabanje mu kibuga inshuro nyinshi (145).

    Murekatete w’imyaka 23 kandi yagaragaye mu mukino w’intoranywa za Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'Women’s College All Star Game’ yanakoze igeragezwa muri Phoenix Mercury ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA) aza kuritsindwa.

    Iri jonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.

    Murekatete Bella yagarutse mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bella-ukina-muri-amerika-yasanze-abandi-mu-mwiherero-w-ikipe-y-igihugu

  • Ihurizo kuri APR FC #rwanda #RwOT

    Mu gihe APR FC ivuga ko isa n’iyamaze kuva ku isoko ry’abakinnyi, si ko Umunya-Serbia Dorko Nović uyitoza abibona kuko avuga ko akeneye myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.

    Muri rusange APR FC yongeyemo amaraso mashya agera ku bakinnyi 12 barimo abanyamahanga 7 n’abanyarwanda 5.

    Iyi kipe ikaba yaratakaje nimero 2 wa mbere wa yo ari na we nimero ya mbere ya mu ikipe y’igihugu, Omborenga Fitina wamaze gusinyira Rayon Sports.

    Yahise imusimbuza Byiringiro Gilbert bari baratije muri Marines FC, akaba ari na we wakinnye CECAFA Kagame Cup yose.

    Buri nyuma y’umukino, umutoza yakundaga kugaruka ku mpande ze zugarira ko abona ahafite ikibazo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kubwira ubuyobozi bwa APR FC ko akeneye nimero 2 (myugariro wo ku ruhande rw’iburyo) kuko uwo afite ndetse n’umusimbura we Ndayishimiye Dieudonne batari ku rwego rwo kubanzamo muri APR FC.

    Iri rikaba ari ihurizo kuri APR FC yumvaga isa n’iyavuye ku isoko aho yavugaga ko isigaje myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi uza kunganira abahari.

    Amakuru avuga ko yakubise hirya no hino isanga nta munyarwanda uri ku rwego rwiza umutoza yifuza yabona kuri uyu mwanya, amahitamo ni abiri kugumana uwo bafite cyangwa bakazanaho umunyamahanga ibintu bisa n’ibidashoboka.

    Mu bakinnyi APR FC yaguze barimo umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wavuye mu Intare FC, Byiringiro Gilbert wavuye muri Marines FC, Mugiraneza Frodauard wavuye muri Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports, Dushimimana Olivier wavuye muri Bugesera FC.

    Mu banyamahanga hari Abanya-Ghana babiri, Seidu Dauda na Richmond Lamptey, Abanya-Nigeria babiri Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibu, Umunya-Senegal Aliou Souane, Umunya-Mali Mahamadou Lamine Bah ndetse n’Umunya-Mauritania Mamadou Sy.

    Byiringiro Gilbert umutoza yavuze ko atari ku rwego rwo kubanzamo muri APR FC

    Umutoza Darko Nović yavuze ko akeneye nimero 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-apr-fc-11306

  • Uganda: Abasaga 60 biganjemo urubyiruko bamaze gutabwa muri yombi kubera imyigaragambyo yo kwamagana Ruswa #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 60 biganjemo urubyiruko batawe muri yombi n'Igipolisi cya Uganda bari mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa mu nteko ishinga amategeko na Leta, nk'uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.

    Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa kabiri yerekana abapolisi bakoresha imbagara mu guta muri yombi abigaragambya bagerageje kwegera ku ngoro y'inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru wa Kampala.

    Aba bigaragambya, bafatiye urugero kubimaze iminsi bibera muri Kenya. Banenga ko nubwo Perezida Yoweri Museveni yavuze ko yabonye ruswa mu nteko ishinga amategeko n'ahandi muri Leta, nta kintu yakoze mu kuyirwanya cyangwa gukurikirana abayivugwaho.

    Abigaragambya i Kampala, basabaga ko Anita Among ukuriye inteko ishinga amategeko ya Uganda yegura. Among aheruka gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja ruswa. Ibyaha we yahakanye.

    Mu bantu batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri abagera kuri 27 bahise bagezwa imbere y'urukiko i Kampala bashinjwa icyaha cyo guhungabanya ituze rusange, bakatirwa gufungwa by'agateganyo kugeza tariki 05 z'ukwezi gutaha kwa Kanama, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru New Vision.

    Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zamaganye ibikorwa byo gufunga no gukoresha imbaraga z'umurengera ku bagerageje kwigaragambya kuri uyu wa kabiri i Kampala.

    Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko igisirikare na polisi bohereje ingabo n'ibikoresho mu mijyi ya Masaka na Soroti gukoma imbere abagerageza kwigaragambya.

    Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Yoweri Museveni yavuze ko abagerageza kwigaragambya muri Uganda bazaba 'bakina n'umuriro'.

    Ku wa mbere, mbere y'imyigaragambyo, abadepite batatu batavuga rumwe n'ubutegetsi batawe muri yombi, nk'uko polisi yabitangaje, naho ibiro bikuru by'ishyaka National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine bigotwa n'igipolisi n'abasirikare, mu muhate wo gukoma imbere imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri.

    Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yari yavuze ko atari mu bateguye iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri, gusa yavuze ko ayishyigikiye.

    Abanenga ubutegetsi bwa Museveni bavuga ko yananiwe kugira icyo akora kuri ruswa yamunze inzego z'ubutegetsi n'igipolisi, kandi ko nubwo yavuze ko agiye kuyirwanya nta cyo yakoze.

    Ku munsi wa mbere wabo wo kwigaragambya nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, abigaragambya muri Uganda baciwe intege bigaragara n'igipolisi, ntibizwi neza niba imyigaragambyo yabo izakomeza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/24/uganda-abasaga-60-biganjemo-urubyiruko-bamaze-gutabwa-muri-yombi-kubera-imyigaragambyo-yo-kwamagana-ruswa/

  • Umuhanzi The Ben yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yarikoroje mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiragaho amashusho ye ariko yumvikanamo indirimbo ‘SOWE’ ya Bruce Melodie bivugwa ko badacana uwaka.

    ‘SOWE’ ni indirimbo nshya ya Bruce Melodie yashyize hanze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, akaba yarayikoreye muri Nigeria.

    The Ben bivugwa ko atumvikana na Bruce Melodie hashingiwe ku byagiye bitangazwa mu itangazamakuru byinshi binavuzwe na Melodie, yatunguye benshi.

    Uyu muhanzi yafashe amashusho yambaye ‘costume’ y’ikigina maze ayashyira kuri Instagram ye muri ayo mashusho hakaba humvikanagamo iyi ndirimbo ‘SOWE’ ibintu byatunguye benshi kuko bumvaga atabikora bitewe n’umubano uvugwa hagati yabo.

    Bruce Melodie ni we inshuro nyinshi wagiye agaragaza ko ashobora kuba afitanye ikibazo na The Ben kuko ni kenshi yagiye amushotora, avuga uburyo The Ben yamusuzuguye yanga ko bakorana indirimbo arimo gukina playstation ndetse amusaba kutazana imikino mu kazi.

    The Ben ni kenshi yagiye yumvikana asaba abantu kureka kumuhanganisha na Melodie ko ahubwo bakanifuje igitaramo bombi bahuriyemo, ndetse yanasabye uyu muhanzi imbabazi ku byo yamushinje byo kwanga gukorana indirimbo na we akina playstation, avuga ko atakwanga gukorana indirimbo na we.

    The Ben yatunguye benshi

    We na Bruce Melodie bivugwa batumvikana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-the-ben-yarikoroje-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Bamwe mu bahinzi b'i Kigali biyemeje gucika ku kuvanga imyaka – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu masomo aba bahinzi bamaze kungukira mu mahugurwa y'ukwezi bari guhabwa n'Ihuriro r'Abanyarwanda bize Ubuhinzi muri Israel, HORECO rifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'u Ubworozi, RAB.

    Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa ku mugaragaro kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 Ku Kagugu mu Mujyi wa Kigali, aba bahinzi bavuze ko mu munsi umwe bamaze bahugurwa bamze gusobanukirwa neza akamaro ko guhinga igihingwa kimwe mu murima.

    Karugaba Isaïe uhinga imboga n'imbuto mu gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza, yavuze ko guhinga mu kajagari habamo ibihombo byinshi.

    Yagize ati 'Hari abahinzi wasangaga umwe yahinze amashu, undi agahinga imiteja na we wabibona ukabona nta kintu bishora kumara no kubibonera isoko bikaba ikibazo. Iyo muhinze ikintu kimwe mubasha kukibonera isoko ndetse no kurwanya ibyonnyi bikoroha kuko nk'ibyona imiteja si byo byona amashu.”

    Murara Desiré uhinga ibirayi n'imboga, yavuze ko yamenye neza akamaro ko guhinga igihingwa kimwe aho kugendera ku myumvire yo kubivanga ngo utagira icyo uzajya guhaha ku isoko.

    Yagize ati 'Hari ubwo wahingaga nk'ibigori ugashyiramo n'udushyimbo iruhande ukongeramo n'utujumba. Byari igihombo kuko ubwo buhinzi twabukoze igihe kirekire. Nkanjye najyaga mpinga imirima ibiri ya are 20 ariko iyo nakabyaga nakuragamo nk'ibilo 200 ariko ubu nsigaye nkuramo toni cyangwa nkarenza. Twize ko aho igihe kigeze ubu wahinga igihingwa kimwe cyakwera neza ukagurisha ukajya kuguramo ibindi'.

    Umuyobozi Mukuru wa HORECO, Iyamuremye Jacques Dawson, yavuze ko aya mahugurwa ari gutangwa mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy'ihinga gitaha.

    Yagize ati 'Turi gutangira igihembwe cy'ihinga cya 2025 A kandi ni yo itanga umusaruro mwiza mu gihugu. Bisaba ko tujyanamo n'abahinzi tukabahugura uko bahinga imirima neza ndetse no gufata neza umusaruro n'uburyo bwo kubona amasoko. Dushaka kuzamura umusaruro ngo twihaze mu biribwa ariko ni urugendo rurerure tugomba kujayanmo n'abahinzi ari yo mpamvu tubahugura'.

    Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB ya Rubilizi, Ayinkamiye Agnès, yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazanunguka ubumenyi mu ku micungire y'amakoperative babarizwamo kuko ari yo nkingi yo gutezwa imbere n'ubuhinzi bakora.

    Aya mahugurwa, ari guhabwa abahinzi 291 bo mu turere 11 HORECO ikoreramo harimo utwo muri Kigali, mu Burasirazuba n'Amajyaruguru.

    Ari kubera muri utwo turere HORECO ikoreramo kuva ku itariki 22 Nyakanga kugeza 16 Kanama 2024, akaba yaritabiriwe n'amakoperative 29 y'abahinzi n'indi miryango y'abakoresha amazi.

    Ayinkamiye Agnès yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazanunguka ubumenyi mu ku micungire y'amakoperative babarizwamo kuko ari yo nkingi yo gutezwa imbere n'ubuhinzi bakora

    Iyamuremye Jacques Dawson yavuze ko amahugurwa ari gutangwa mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy'ihinga gitaha

    Ubuhinzi buvanga imyaka butanga umusaruro muke

    Ayinkamiye Agnès yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazanunguka ubumenyi mu ku micungire y'amakoperative babarizwamo kuko ari yo nkingi yo gutezwa imbere n'ubuhinzi bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-mu-bahinzi-b-i-kigali-biyemeje-gucika-ku-kuvanga-imyaka

  • Kwagura Gare ya Nyabugogo bizatangira mu 2025 – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X buragira buti 'Imyiteguro yo gutangira igikorwa cyo kwagura Gare ya Nyabugogo, hakubakwa ijyanye n'icyerekezo cy'Umujyi wa Kigali igeze kure. Ubuyobozi bw'Umujyi bwagiranye ibiganiro n'abakorera ubucuruzi muri iyi Gare, abayobozi ba kompanyi zitwara abantu n'ibintu, n'abandi bafatanyabikorwa muri uyu mushinga'.

    Umujyi wa Kigali wavuze ko waganiriye n'izo ngeri zitandukanye ubereka ibiteganyijwe babyunguranaho ibitekerezo.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.

    Iyi gare niyagurwa bizihutisha ingendo kandi biteganyijwe ko hazashyirwa serivisi nyinshi z'ibanze zirimo n'izitahaboneka uyu munsi mu gihe izaba imaze kwagurwa.

    Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

    Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.

    Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z'Amafaranga y'u Rwanda. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

    Ahagana mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwagura-gare-ya-nyabugogo-bizatangira-mu-2025

  • Shami Tours yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro – #rwanda #RwOT

    Ikigo Shami Tours gikorwamo n'urubyiruko rwibumbiye hamwe rushaka umushinga waruteza imbere.

    Ubwo iki kigo cyafungurwaga ku mugaragaro, Mvuyekure Emmanuel wagishinze akanaba Umuyobozi Mukuru wacyo yabwiye IGIHE ko igihe cyo kwagura ibikorwa no gufungura ikigo ku mugaragaro cyari kigeze.

    Yagize ati 'Nyuma y'igihe kitari gito twiyubaka, ubu twafunguye ibikorwa byo muri Shami Tours kuri buri wese waza adusanga'.

    Shami Tours yatangiye itanga serivisi zitandukanye zirimo gukodesha imodoka no gutwara ba mukerarugendo hirya no hino mu Gihugu. Gusa yaje kongera serivise itanga, aho kuri ubu abayigana baba abakeneye imodoka zo gukoresha cyangwa amacumbi babasha kubibona.

    Iki kigo gikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ahantu hari ubusitani bugari, burimo ibihangano binyuranye by'ubugeni kandi hatuje.

    Ibikorwa by'iki kigo bigenda byaguka kuva cyatangira gukora mu 2012.

    Cyahaye akazi kandi abantu banyuranye harimo abashoferi bahoraho, abatetsi, abashinzwe imirimo yo gutunganya ubusitani, abanyabugeni n'abandi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shami-tours-yatangije-ibikorwa-byayo-ku-mugaragaro

  • CIMERWA yaguze Prime Cement – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'ubu bugure yamenyekanye ku murogoba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga mu 2024, nubwo ibijyanye n'igura byose byarangiye ku wa 18 Nyakanga mu 2024.

    Kugeza ubu CIMERWA yamaze kumenyesha isoko ry'imari n'imigabane, Rwanda Stock Exchange (RSE) isanzwe ibarizwaho iby'ubu bugure.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yavuze ko bamenyeshejwe na CIMERWA iby'ubu bugure mu cyumweru gishize.

    Ati 'Barabitubwiye mu cyumweru gishize, nibwo bigikorwa. Icyo bivuze kinini kiri kuri CIMERWA n'abanyamigabane bayo. Prime Cement yari umwe mu bantu bahanganye ku isoko. Iyo uguze umuntu mwari muhanganye ni ukwigarurira isoko. Mu mikorere National Cement Holdings Ltd baza bwa mbere baza kugura imigabane yabo mu Rwanda bavugaga ko baba bashaka kuyobora isoko aho bakorera hose kuko baba bashaka kugabanya ingano ya sima igihugu gikura mu mahanga.'

    Kugeza ubu ntiharamenyekana amafaranga CIMERWA yatanze kugira ngo yegukane Prime Cement.

    CIMERWA iteye iyi ntambwe nyuma yo kwegukanwa na 'National Cement Holdings Limited' ifite inganda za sima hirya no hino muri Afurika.

    Mu Ugushyingo mu 2023 nibwo Ubuyobozi bwa CIMERWA bwatangaje ko uru ruganda rusanzwe rukora sima mu Rwanda, rwaguzwe na 'National Cement Holdings Limited' nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.

    Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy'imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, ni ukuvuga 107.963.175.000. Frw, biyemeza guhaza sima ku isoko ry'u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n'Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.

    Umuyobozi w'Ikigo Devki Group ari na cyo kibarizwamo National Cement Company, Dr Narendra Raval, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguhindura CIMERWA ishema ry'u Rwanda.

    Ati 'Twishyuye miliyoni 85$ ndetse inzira zijyanye no kwishyura zarangiye uyu munsi. Kandi nishimiye ko twaje gukorera mu gihugu cyiza cyo muri Afurika y'Iburasirazuba, rero tuzakora ku buryo CIMERWA iba ishema ry'u Rwanda, na buri munyarwanda, kuko nzakora ku buryo duhagarika gutumiza sima hanze y'igihugu.'

    CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n'ibyumba by'amashuri birenga 2000.

    Prime Cement yaguzwe ni uruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumi 600 za sima ku mwaka.

    CIMERWA ni uruganda rukora sima rumaze igihe ku isoko ry'u Rwanda

    Uruganda rwa Prime Cement rwari ruherereye mu Karere ka Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cimerwa-yaguze-prime-cement

  • Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, umuco n'amateka mu byo u Rwanda rwakwigira kuri Jordanie – #rwanda #RwOT

    Jordanie ni kimwe muri ibyo bihugu biri gufatanya n'u Rwanda muri uru rugendo, na cyane ko ari Igihugu gifite byinshi u Rwanda rukeneye mu rugendo rurimo rw'iterambere.

    Itsinda ry'Abanyarwanda riherutse kugirira urugendo muri icyo gihugu, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho gufatanya mu rugendo rw'iterambere, cyane cyane mu nzego z'ingenzi zirimo ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n'izindi.

    Mu bagiye muri urwo rugendo harimo abo mu rwego rw'ubuzima, uburezi, Iyobokamana, ubukerarugendo, itangazamakuru n'abandi batandukanye.

    Ni urugendo rwabaye umwanya mwiza wo kuganira hagati y'impande zombi, aho abavuye mu Rwanda batembereye ibice bitandukanye bya Jordanie, bakabasha kubona ibanga iki gihugu gikoresha rituma kiba icya mbere mu kugira urwego rw'ubuzima ruteye imbere kurusha ibindi bihugu mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye uru ruzinduko barimo Umuyobozi wa Rwanda Tours and Travel Association, Keza Nadia, wavuze ko uru rugendo rwabaye amahirwe akomeye yo kwigira kuri iki gihugu, ari nako berekana ibyiza by'u Rwanda n'amahirwe y'ishoramari ruhishe.

    Ati 'Twe nk'abakora ibijyanye n'ubukerarugendo, twishimiye kugirana ibiganiro na bagenzi bacu, kuko bizadufasha mu guteza imbere ubufatanye, haba mu guhanahana abakiliya n'ibindi.'

    Iri tsinda kandi ryakomeje gusura ibikorwa bitandukanye, ndetse n'ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu cya Jordanie, harimo ahitwa Petra mu majyepfo y'iki gihugu, Aqaba, ndetse n'ahandi.

    Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi, yagarutse ku ruhare rw'ubukerarugendo muri Jordanie, ashimangira ko ari urwego Igihugu cyateje imbere, umurongo n'ubundi u Rwanda rwafashe.

    Ati 'Jordanie ni igihugu cy'ubugeni, nk'ikibumbano cy'umuntu cya mbere kimaze igihe kinini ku Isi, cyavumbuwe mu Mujyi wa Amman (Umurwa Mukuru wa Jordanie).'

    Yashimangiye ko nubwo Igihugu cyabo kitagira peteroli nyinshi, amateka n'umuco wacyo ari byo gishyira imbere nk'isoko y'ubutunzi bwacyo.

    Ati '14% by'umusaruro mbumbe wa Jordanie uturuka mu bukerarugendo kandi iyi mibare iri kwiyongera. Icya kabiri, Jordanie nta mutungo kamere nka peteroli igira, ariko nanone, Jordanie ni Igihugu gikungahaye cyane mu mateka n'umuco, ari nabyo bizatubera peteroli yacu mu bihe biri imbere. Ubu ni ubutunzi butazata agaciro, ahubwo kazakomeza kwiyongera.'

    U Rwanda narwo ni Igihugu cyashyize imbere kwishakamo ibisubizo gikoresheje amahirwe gifite, nubwo kidasanzwe gifite umutungo kamere mwinshi.

    Muri bimwe u Rwanda rushaka gukora ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, nk'ubwabera i Kibeho, ahabereye amabonekerwa, hakaba hakunze gukurura imbaga y'abantu, ariko ibikorwa byo kuhatunganya ku buryo hakorerwa ubukerarugendo bwagutse bikaba bitaratera imbere cyane.

    Umuyobozi Wungirije w'Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, yavuze ko hari byinshi bashobora kwigira kuri Jordanie, na cyane ko ari Igihugu cyateye imbere muri uru rwego.

    Gusa yavuze ko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora niba rwifuza guteza imbere ubu bukerarugendo.

    Ati “Dufite urugendo rwo gukora. Kibeho ni iy'ejo bundi [imaze igihe gito]. Twize byinshi, kwakira abantu, kwereka abantu uko bitwara igihe bageze ahantu hatagatifu, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Ntabwo umwana avuka ngo yuzure ingobyi, bagize urugendo, natwe dushobora kubigiraho, bitewe na byinshi bagezeho, natwe tukagira ibyo tugeraho, Kibeho igakomeza igatera imbere, ikaba ahantu abantu bose bahurira kandi bakagira icyo batahana.”

    Jordanie ni Igihugu cyateye imbere cyane mu bijyanye n'ubukerarugendo, aho uru rwego rutanga akazi ku baturage barenga ibihumbi 50 mu buryo butaziguye, ariko muri rusange abarenga ibihumbi 150 bakaba bashobora kubona akazi mu buryo buziguye.

    Iki gihugu cyari cyinjije miliyari 7.2$ avuye mu bikorwa by'ubukerarugendo, angana na 15.8% by'umusaruro mbumbe w'icyo gihugu muri icyo gihe. Ni mu gihe impuzandengo y'umusaruro mbumbe wa Jordanie mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse na Afurika y'Amajyaruguru, ari 5.3% gusa, ibyerekana imbaraga Jordanie yashyize mu kuzamura urwego rw'ubukerarugendo muri rusange.

    Mu 2019, Jordanie yari yakiriye abakerarugendo bagera kuri miliyoni 4,4.

    Muri rusange, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana muri Jordanie buri mu byiciro bibiri, harimo ubushingiye ku Idini rya Islam ndetse n'Idini rya Gikirisitu. Hejuru ya 90% by'abatuye iki gihugu ni Abayisilamu, mu gihe abari hagati ya 4% na 5% ari Abakirisitu.

    Mu bice bikunze gukurura abakerarugendo, harimo nko mu Kibaya cya Betaniya, aho Yesu yasuriye Simoni, umugore akamusukaho amavuta, nk'uko biri muri Bibiliya, mu Gitabo cya Yohani.

    Aha muri Betaniya niho Yesu yazamukiye agiye mu Ijuru, nk'uko biri mu Gitabo cya Luka, hakaba kandi ari ho Lazaro wazuwe na Yesu yakomokaga, kimwe na Mariya ndetse na Marita, bombi bakaba bari bashiki be.

    Mu Gitabo cya Yohani, hagaragara inkuru y'uburyo Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi apfuye, bigakekwa ko byabereye muri uyu Mujyi Yesu yakundaga gusura cyane, akaba ari n'umwe mu Mujyi yasuye mbere yo kujya i Yerusalemu.

    Ibindi bice birimo nk'Umusozi wa Nébo ari naho Mose yapfiriye, ubwo yavanaga Ubwoko bw'Imana mu Gihugu cy'Isezerano.

    Hari kandi Umugezi wa Yorodani, ari naho Yesu yabatirijwe, nawo ukaba uri mu Kibaya cya Betaniya n'ibindi bice bitandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Michaëlla Rugwizangoga, yitabiriye uru ruzinduko

    Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi, aganira n’Umuyobozi wa Nyamirambo Women’s Center, Marie Aimee Umugeni

    Umuyobozi wa Nyamirambo Women's Center, Marie Aimee Umugeni, ni umwe mu bagiriye uruzinduko muri Jordanie

    Umuyobozi wa G-Step Tours, Andrew Gatera, ni umwe mu bagiriye uruzinduko muri Jordanie

    Umuyobozi wa Rwanda Tours and Travel Association, Nadia Keza, yasuye Jordanie, yiga byinshi ku bukerarugendo bw’icyo gihugu

    Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi, yagarutse ku ruhare rw'ubukerarugendo muri Jordanie, ashimangira ko ari urwego Igihugu cyateje imbere

    Umuyobozi Wungirije w’Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, asura Urusengero rwa Mutagatifu George ruri mu Mujyi wa As-Salt wo muri Jordanie

    Umuyobozi Wungirije w'Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, asura Urusengero rufite umwihariko wo kwakira Abakirisitu n’Abayisilamu

    Inzira Yesu yanyuzemo, amanuka agana mu Mugezi wa Yorodani aho yabatirijwe

    Inyandiko za kera ziboneka ku bwinshi muri Jordanie

    Itsinda ryaturutse mu Rwanda ryari ryishimiye gusura ibice nyaburanga muri Jordanie

    Itsinda ryaturutse mu Rwanda ubwo ryari rigeze ku Mugezi wa Yorodani, ari naho Yesu yabatirijwe, basobanurirwa amateka yaharanze

    Ahari Urwibutso rwa Mose uvugwa muri Bibiliya

    Iri ni ibuye ryakoreshwaga mu gufunga imva, ibuye rimeze gutya niryo ryafunze imva ya Yesu, ari naryo Mariya n’abandi bagore basanze ritari ku mva bakagira ubwoba, mbere y’uko Malayika ababwira ko Yesu yazutse

    Amafoto: Uwizeye Kambabazi Scovia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukerarugendo-bushingiye-ku-iyobokamana-umuco-n-amateka-bimwe-mu-byo-u-rwanda

  • Mukabalisa, Debonheur, Mukabunani na Sheikh Musa Fazil Harerimana mu bagize Inteko Ishinga Amategeko nshya – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rugaragaraho Abadepite ba FPR INKOTANYI bari basanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko iheruka gusoza manda nka Nyabyenda Damien, Uwineza Beline, Rubagumya Furaha Emma, Uwamariya Odette, Mussolini Eugene, n'abandi mu gihe abarimo Nzamwita Deogratias ari bashya muri iyi mirimo.

    Mu bavuye mu Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu, PL, harimo Munyangeyo Theogene, Rutebuka Balinda Mukamwiza Gloriose, Nsangabandi Erneste na Tumukunde Aime Marie Ange.

    Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage(PSD) ryatanze Muhakwa Valens wari Perezida wa PAC, De Bonheur Jeanne d'Arc wabaye Minisitiri w'Ibiza no Gucyura impunzi, yaje guhinduka Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Niyongana Gallican wabaye Umusenateri.

    Harimo kandi Uwubutatu Marie Therese na na Bizimana Minani Deogratias wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko iheruka.

    Ishaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryatsindiye intebe ebyiri gusa, zegukanwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana wari Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n'Abakozi muri manda iheruka na Niwemahoro Wassila.

    Jean Claude Ntezimana wa DGPR na we yongeye kugaruka mu Badepite ari kumwe na Maombi Carine wasimbuye Dr Habineza Frank.

    Undi mutwe wa politike uhagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko ni PS Imberakuri, uhagarariwe na Mukabunani Christine na Niyorurema Jean Rene bose bari basanzwe mu basoje manda iheruka.

    Abari basanzwe ari abadepite binjiyemo bahagarariye icyiciro cy'abagore ni Mukabalisa Germaine, Muzana Alice, Ndangiza Madina n'abandi mu gihe abandi nka Uwababyeyi Jeannette, Mushimiyimana Lydia, Mukarugwiza Judith n'abandi batorewe manda ya mbere mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Abadepite batorewe guhagararira urubyiruko ni Umuhoza Gashumba Vanessa na Icyitegetse Venuste na ho abafite ubumuga bahagarariwe na Mbabazi Olivia.

    Mu myaka 21 umubare w'abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko wagiye wiyongera kuko nko 2003-2008 abagore bari 48.75%, abagabo ari 51.25%, muri manda yakurikiyeho mu 2008-2013 abagore bageze kuri 56.25%, abagabo baba 43.75%.

    Mu 2013-2018 abagorebariyongereye bagera kuri 64%, mu gihe abagabo bari 36%, muri manda yavuye mu 2018-2024 abagore bari 61%, abagabo ari 39% mu gihe muri manda itangira mu 2024-2029 abagore ari 63.75% na ho abagabo bakaba 36.25%.

    Urutonde rw’Abadepite bashya bagiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukabalisa-debonheur-mukabunani-niyongana-galliacan-na-sheikh-musa-fazil