Blog

  • Abana bagororerwa muri gereza y'abana ya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere bwavuze ko bwizeye ko bazatsinda neza kuko baba barahawe amasomo yose nk'abandi bana.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 nibwo mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta birimo ibisoza icyiciro rusange ndetse n'ibisoza amashuri atandatu yisumbuye. Ni ibizamini biri gukorwa n'abanyeshuri 235 572.

    Abana bari kugororerwa mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bari mu batangiye ibi bizamini bya Leta.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage,Murekatete Juliet, yavuze ko aba bana babonye igihe gihagije cyo kwiga, bitabwaho n'ubuyobozi cyane kuburyo ngo bikwiriye kubaha imbaraga zo gutsinda.

    Ati ' Twakomeje kubasura ndetse n'aho bakorera ibizamini baje gufata amabwiriza. Twagiye kubaganiriza tubabwira ko bafite icyizere kandi ko bazakora neza bategereje ko na none bashobora guhabwa imbabazi nkuko byahoze kugira ngo bakomeze ubuzima busanzwe hanze, kuko bari kwiga kandi biyemeje guhinduka.'

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, aherutse kubwira IGIHE ko bari bafite abana 16 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'abandi bane bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange.

    Yavuze ko aba bana bose baba bigishirijwe mu Igororero rya Nyagatare kandi ko baba bigishijwe neza kuburyo bafite icyizere ko bose bazatsinda.

    Kugeza ubu abana 161 bagororewe mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bamaze gukora ibizamini bya Leta, abagera kuri 64 bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bagororerwa-muri-gereza-y-abana-ya-nyagatare-batangiye-ibizamini-bya-leta

  • U Rwanda mu bihugu biri mu mushinga w'ubwikorezi mu ruzi rwa Nil binyuze mu mugezi w'Akagera – #rwanda #RwOT

    Uyu umushinga wiswe VICMED uzagirwamo uruhare n'ibihugu byungukira kuri uwo mutungo kamere w'amazi haba ku Kiyaga cya Victoria n'Uruzi rwa Nile.

    Birimo u Rwanda nk'ibisanzwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Misiri ari na yo iri kugiramo uruhare runini, Ethiopia, Kenya, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

    Umushinga witezweho koroshya ubwikorezi mu gihe waba ukunze, no kugabanya ikiguzi bisaba, byagera ku bihugu bidakora ku nyanja amazi akabyara amavuta.

    Ubwikorezi buvugwa aha ni ukwifashisha ubwato buva ku byambu by'Inyanja ya Méditerranée bikaza mu Karere, bikaba n'uko ku bicuruzwa byoherejwe mu mahanga hagati y'ibyo bihugu cyangwa ku wundi mugabane, ubwo bwato bunyuze muri Nile.

    Uwo mushinga uramutse ukunze, wafasha cyane ibyo bihugu bikora ku Kiyaga cya Victoria n'Uruzi rwa Nil kuko ubwo bwikorezi bwifashisha amazi buhendutse cyane kurusha ubwo mu kirere.

    Imibare igaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bushobora gukuba inshuro zigeze ku icumi ubwo mu mazi, mu gihe ubwo ku butaka bwo bukuba inshuro zigera kuri eshanu ubwo mu mazi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizungukira byuzuye cyane muri uwo mushinga kuko ubusanzwe rukoresha icyambu cya Mombasa muri Kenya kiri mu ntera ya kilometero 1680, unyuze mu muhora wa ruguru n'icya Dar es Salaam kiri mu ntera kilometero 1480.

    Ushobora kumva bidashoka, nyamara ku minsi ishize ubwo Abanyarwanda baba mu Misiri bizihizaga isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Minisitiri wa Misiri Ushinzwe Ibikorwa byo kuhira, Prof. Hani Sewilam yarabishimangiye.

    Ubwo yagaragazaga inyungu u Rwanda n'igihugu cye bisangiye, yavuze ko 'U Rwanda nk'umufatanyabikorwa muri uyu mushinga wa VICMED rwagize uruhare mu biganiro byo kuwushyira mu bikorwa.'

    Yagaragaje ko 'Itsinda ry'abahanga b'Abanya-Misiri baje no mu Rwanda baganira na bagenzi babo, bashaka kureba uko n'Umugezi wa Akagera umena mu Kiyaga cya Victoria na wo washyirwa mu mushinga.'

    Minisitiri Prof. Sewilam yagaragaje ko bamaze kubona inkunga iturutse muri Banki y'Amajyambere ya Afurika, BAD izafasha mu kwiga uko uwo mushinga washyirwa mu bikorwa.

    Ni umushinga mugari cyane kuko igice cya kabiri cy'inyigo yonyine kizatwara 2.100.000$ (arenga miliyari 2,7 Frw).

    Nibura 95% byayo yatanzwe na BAD binyuze mu mushinga wayo ushinzwe gutera inkunga ibikorwaremezo, NEPAD-IPPF.

    Hafi 5% gasigaye ko kazatangwa na Misiri n'abafatanyabikorwa bayo, mu kwiga kuri uwo mushinga uzafasha mu bwikorezi bw'abantu n'ibintu.

    Iyo ngengo y'imari yabonetse izafasha mu kwiga neza ibijyanye n'uburyo amazi ya Nil agenda, aho ava, ingano yayo mu bugari n'uburyo angana ugana mu bujyakuzimu n'ibindi byakoroshya ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga.

    Imbanzirizamushinga yasojwe mu 2015, itwaye arenga ibihumbi 500$ byatanzwe na Misiri, inyingo ya mbere irangira mu 2019 itwaye ibihumbi 650$ byatazwe na BAD

    Biteganyijwe ko kugira ngo VICMED ishyirwe mu bikorwa, mbese ubwato bwa mbere bunyure muri Nil buje mu Karere bizasaba miliyari 12$.

    Uretse VICMED, mu 2018, byatangajwe ko Guverinoma y'u Rwanda yari iri gushaka impuguke zizayifasha gukora inyigo ya nyuma igaragaza inyungu zo gukoresha na none Umugezi wa Akagera nk'inzira yajya inyuzwamo ubwato butwaye ibicuruzwa.

    Uyu mugezi u Rwanda byoroshye kugera ku kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania.

    Muri uwo mushinga, u Rwanda rwateganyaga kubaka icyambu i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku nkuka z'Akagera.

    Inzobere mu bwikorezi zigaragazaga ko ibyo bicuruzwa binyujijwe mu Kiyaga cya Victoria byagabanyaho 30% y'igiciro cy'ubwikorezi busanzwe.

    Uruzi rwa Nil ni rwo rurerure ku Isi aho rufite uburebure bw’ibilometero 6650

    Hari gushakwa uko Uruzi rwa Nil rwaba inzira ihuza Inyanja ya Méditerranée n’Ikiyaga cya Victoria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mushinga-w-ibihugu-birimo-u-rwanda-wo-guhuza-ikiyaga-cya

  • Buysellorrent yavuguruye ikoranabuhanga ryayo, ishyira igorora abayigana – #rwanda #RwOT

    Iri soko ry'ikoranabuhanga warisangaho ibicuruzwa birimo inyubako, ibibanza, imodoka n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Kuvuga ko ari isoko si ugukabya kuko uriganaho ugasangaho abagurisha mu gihe abandi baba bari kugura, kandi urigana ashaka kugura akaba afite urusobe rw'ibicuruzwa ushobora guhitamo ibyo ugura.

    Ugura asabwa gufungura 'compte' mbere yo gushyiramo nimero za telefoni, akanahitamo umubare w'ibanga.

    Kuri ubu, ushaka kugura ashobora kubisaba abinyujije kuri uru rubuga, akagaragaza icyo ashaka kugura, agaciro kacyo n'aho yifuza kubigurira. Icyo gihe ikoranabuhanga rihita rimwereka neza abafite icyo gicuruzwa ku isoko, akabona kukigurisha. Ibi byose bikorwa ku buntu.

    Ni nako bigenda ku mucuruzi, usabwa gufungura konti mbere yo kugira icyo agurisha n'aho giherereye, ibi kandi bigakorwa ku buntu. Ibi bituma ahamagarwa, agahabwa gahunda n'ibisobanuro ku cyicaro cy'iki kigo.

    Ugurisha asabwa kwishyura ibihumbi 50 Frw, byaba na ngombwa ukishyura ikiguzi cya serivisi, mu gihe waba wabonye ko bikwiriye.

    Uko ikoranabuhanga rishya rya Buysellorrent rikora

    Iyo ushaka imodoka ya 'taxi' igutwara, kuri ubu mu Rwanda bisaba gusa kujya kuri telefoni ugafungura 'application' y'ikigo wifuza gukorana nacyo, ubundi ugaheraho uyihamagara, ubusabe bwawe bugahita bugaragara ubundi imodoka ikaza kukureba kandi bitagoranye cyane.

    Ni kimwe kandi no kohereza amafaranga, uburyo bikorohera kubikora, ni nako bigiye koroha kujya ubona serivisi wifuza unyuze kuri buysellorrent.

    Ni serivisi izafasha abakiliya guhura n'abacuruzi mu buryo bworoshye cyane, ku buryo kugura no kugurisha bizarushaho kwihuta muri rusange.

    Abagannye iri soko ntibashobore kubona abakiliya bashyizwe igorora

    Bijya bibaho ko umuntu agana isoko runaka ariko ntashobore kugurisha ibyo yazanye bitewe n'impamvu zitandukanye, ari nako bishobora kugenda ku bakoresha isoko rya buysellorrent.

    Mu gihe byaba byaragenze gutyo, iki kigo cyazanye amahirwe ya kabiri kuri aba bacuruzi, aho bashobora kwerekana ko bakoranye nacyo mu bihe bishize ubundi bakemererwa kongera gucuruza nta mafaranga yishyuwe.

    Icyo asabwa ni ugufunguza konti maze agakurikiza amabwiriza, agahabwa gahunda ndetse agasinya amasezerano ubundi ikoranabuhanga rikamuhuza n'abandi baguzi.

    Iri koranabuhanga rizafasha abarikoresha guhura n'abakiliya babo mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe, ari nayo mpamvu abacuruzi n'abaguzi bakwiriye kurigana kugira ngo bacuruze vuba, n'abagura bashobore kugura vuba kandi mu buryo bwihuse.

    Ushobora gusura uru rubuga unyuze kuri http://rwanda.buysellorrent.com/


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buysellorrent-yavuguruye-ikoranabuhanga-ryayo-ishyira-igorora-abayigana

  • U Rwanda na Rio Tinto mu bufatanye bushya mu kubona amabuye y'agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2024 nibwo u Rwanda na Rito Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu ntara y'Uburengerazuba.

    Kuri iyi nshuro mu itangazo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB rwashyize hanze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2023, rigaragaza ko uyu mushinga mugari uzakora mu mpande nyinshi z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, birangajwe imbere no kuyashaka.

    3Ts ni uburyo buvunaguye bukomatanya amabuye y'agaciro y'ubwoko butatu burimo nka tin akomoka kuri gasegereti iyo yatunganyijwe, aya tungsten akomoka kuri wolfram na yo yatunganyijwe na tantalum akomoka kuri coltan.

    Muri uyu mushinga kandi hazakorwa ibikajyanye no gushaka andi mabuye y'ubundi bwoko ari mu butaka bw'u Rwanda.

    Rio Tinto ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873.

    Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

    Kigira abakozi barenga ibihumbi 46 mu Isi, kigakorera mu bihugu 35 ku Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Canada, Afurika y'Epfo, Nouvelle-Zélande, Mongolia, Madagascar, Iceland n'ibindi.

    Gicukura amabuye y'ubwoko burimo Zahabu, Umuringa, Diyama, Scandium, Aluminum, umunyu, Lithium, n'andi kandi cyifashisha ibikoresho bihambaye bitahura aho aherereye n'ibigifasha kuyacukura.

    Iki kigo kiri ku masoko y'Imari n'Imigabane y'ibihugu bikomeye nk'irya Londres mu Bwongereza, irya Australia n'irya New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

    U Rwanda rwashyizeho gahunda y'igihe kirekire yo kuzamura umusaruro ukomoka ku mabuye y'agaciro, ukava ku ruhare rwa 3% rugira ku musaruro mbumbe w'igihugu, no guha akazi abarenga ibihumbi 72 barukoramo ubu. Ikoranabuhanga ni ryo ryishingikirijweho.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka bw'u Rwanda bubumbatiye amabuye afite agaciro byibuze ka miliyari 150$, ikibazo kikaba uburyo bugezweho bwo kuyavanamo uko yakabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyakora rumaze kugerageza kuko ubu rufite inganda zitunganya ayo mabuye zirimo nk'urwa gasegereti rwa Luna Smelter n'urutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery Ltd.

    Uruganda rw’u Rwanda rutunganya zahabu mu zikomeje kongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda

    Mu mezi ashize kandi mu Karere ka Bugesera huzuye uruzajya rutunganya Coltan rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za Coltan mu kwezi. Rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 20$.

    Ibyo byatumye umusaruro wiyongera kuko nk'amabuye y'agaciro rwohereje mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, bigaragaza izamuka rya 43.0%

    Muri Mata 2024 Ikigo cya Ecofin Agency cyatangaje ko mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan zipima toni 2.070 birushyira ku mwanya wa mbere ku Isi mu kohereza nyinshi, mu gihe RDC ya kabiri yohereje toni 1,919.

    Uretse amabuye ya 3Ts na zahabu atunganyirizwa mu Rwanda ndetse biteganywa ko ingano yayo iziyongera, u Rwanda rurateganya no gutangiza uruganda rwa lithium mu bihe bitarambiranye nyuma yo kubona agaciro k'ayo mabuye nyamara yarirengagizwaga.

    Rio Tinto izazana ubunaribonye n'ikoranabuhanga ryo gushaka, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro bikorwa ku rwego mpuzamahanga.

    Izabuhuza n'uko mu Rwanda bikorwa, hanyuma hashyirweho umurongo ngenderwaho mushya w'uko ubucukuzi buvuguruye bwakorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yavuze ko ari intambwe ikomeye gufatanya na Rio Tinto muri uyu mushinga ukomeye.

    Yavuze ko ubwo bufatanye bugiye kuzamura urwego rw'ubucukuzi bw'u Rwanda, ibitanga icyizere ku iterambere ry'ubukungu bigizwemo uruhare n'ikoranabuhanga ryisumbuye.

    Ati 'Turajwe ishinga no guteza imbere uyu mushinga kugira ngo ugere ku ntego yawo.'

    Ni ibyashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Rio Tinto rishinzwe gutahura ahari amabuye y'agaciro witwa Dave Andrews wavuze ko 'turajwe ishinga no gukorana n'u Rwanda mu gutahura ahari amabuye y'agaciro hose mu Rwanda.'

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kuvumbura ibice bishya birenga 52 byagaragaye ko birimo amabuye y'agaciro, imirimo ikurikiyeho ikaba iyo kumenya neza ingano n'ubwoko bwayo.

    LuNa Smelter ni uruganda rukumbi rutunganya gasegereti u Rwanda rufite

    U Rwanda mu bihugu bya mbere bikungahaye kuri coltan nyinshi ndetse nziza mu Isi

    U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bushya na Rio Tinto bwo gutahura amabuye y’u Rwanda aho aherereye hose

    Rio Tinto igira abakozi barenga ibihumbi 46 mu Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-rio-tinto-mu-bufatanye-bushya-bwo-gutahura-indiri-y-amabuye-y

  • Kwibuka ni Inshingano, Jenoside si Ikamba twirata- Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

    Twibuke, Twiyubaka.

    Imyaka 30 irashize, u Rwanda ruvuye mu icuraburindi aho rwari rutwikiriwe n'igihu cy'umwijima umuntu atatekereza ko cyakweyuka!

    Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y'imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw'amateka yacu — amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri.

    Igishengura umutima, nticyica ngo kigarukire aho gusa, ahubwo hejuru y'agashinyaguro n'umubabaro w'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abahisemo kugoreka amateka y'urupfu bishwe, aho kubaha icyubahiro kibakwiriye ngo babareke baruhukire mu mahoro.

    Mpisemo kwandika kuko mpora nibaza. Aka gashinyaguro kazakomeza kugeza ryari?

    Birababaje kubona bisa nk'aho tugomba gukomeza kwisobanura kuri bamwe bahitamo inabi, biyemeje kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yaremejwe uko ari kandi adakwiye gushidikanywaho, kuko ubundi kizira ku zindi Jenoside zabaye kandi zikemezwa mu mateka y'Isi.

    Aka karengane gakomeje intego, cyakora ntacyadutangaza, kuko ntacyo tutabonye — Ukuri kuzima ko turakuzi!

    Ni byo Abanyarwanda turacyafite intimba ariko ntituzigera dutezuka na rimwe ku kuvuga ukuri, mu gihe n'uyu munsi tukibona ko ikinyoma kirimbuzi gikomeje guhabwa intebe no mu baturanyi babonye ayo mateka.

    Mu gisobanuro cya Jenoside: Jenoside igira abo yibasira n'ubibasira, utoteza n'utotezwa. Nk'uko byemejwe na Loni (ONU) inyito yemewe ni 'Jenoside yakorewe Abatutsi'. Birasobanutse!

    Muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri mu gihe cya mbere ya Jenoside, abari bayoboye u Rwanda bumvaga batewe ishema no kwiyita 'Parmehutu' cyangwa 'Hutu Power', mu gihe 'Abatutsi bagizwe nyamuke' batotezwaga bakanashinyagurirwa mu buryo bwose bushoboka.

    Mu maso y'abo bategetsi, Abatutsi bahinduwe ibivume. Bafatwaga nk'abagome biratana ubwenge, bagereranyijwe n'imungu mu muryango Nyarwanda, bakabita n'andi mazina abatesha agaciro. Ku rundi ruhande banashinjwaga kuba ibikoresho by'abakoloni kandi abakoloni nabo ubwabo baravugaga ko Abatutsi ari umwanzi ukomeye ku gihugu.

    Mpora nibaza impamvu kuvuga ukuri kw'aya mateka muri iki gihe, kuri bamwe bisa nk'aho ari 'ugukoza agati mu ntozi'. Aho si kwa kwirengagiza nyine no kurebera, abantu batotezwa bicwa, kwatumye baturoha mu nyanja y'urwango n'ivangura byabibwe igihe kirekire, bikatugeza aho bifuzaga?

    Ibi bikorwa byavuyemo itoteza ryakorewe Abatutsi igihe kirekire, n'ubu turacyabyumva hafi yacu.

    Muri uwo mugambi mubisha, 'Umututsi' yagombaga kubanza guteshwa agaciro no guhindurwa ubusa igihe kirekire. Agahindurwa igicibwa mu maso ya bose bityo bikorohereza buri wese kumwica urw'agashinyaguro no kumurimbura burundu.

    Mu 1994 hafi isi yose yarareberaga ubwo twamburwaga ubumuntu, imisozi yose y'u Rwanda yahinduwe imva.

    Birengagije ko Abanyarwanda bose nabo bakwiriye kubaho, n'ubu bakaba batinyuka kurenzaho guhonyora amateka yacu nkana!

    None ni ukubera iki hari ijisho ry'ubugambanyi risa n'irihora kuri aba banyarwanda batereranywe kuva kera ndetse banafatwa nk' 'abateye ipfunwe batanakwiye kugera ahabona'?

    Simfite amagambo yabivuga uko biri.

    Nta jambo mbona rikwiye ryasobanura aka kaga kagwiriye u Rwanda; iyo witegereje umwete wa bamwe mu guhimba inkuru no kugoreka amateka bagamije gukuza ivangura uko tugeze mu gihe cyo Kwibuka; kwirengagiza nkana amahitamo yacu nk'Abanyarwanda, ndetse n'ibakwe bafite ryo kwanga kwemera ukuri ku kuba twarabohowe n'abacu bitanze bagahagarika Jenoside.

    Nyamara kandi twongere twibuke ko abo birengagiza ukuri, aribo bareberaga icyaha gikorwa, igihe Abatutsi bicwaga buhororo buhoro, bakabihunza amaso, bagahitamo guceceka.

    Biratangaje rero kumva impuruza yabo idasanzwe, bituma umuntu anibaza byinshi.

    Mbese ubu burakari bwari hehe igihe amoko yandikwaga mu ndangamuntu kugira ngo bizorohe guhiga Abatutsi igihe cyose, no kubamenesha mu rwababyaye, bakoherezwa ishyanga?

    Kuki ubwo burakari bwakajije ubukana, igihe Abanyarwanda bahitagamo Guverinoma y'Ubumwe bwabo?

    Ku bakinigwa n'imvugo bakoresha kuri Jenoside yahekuye u Rwanda, imyaka 30 ikaba ishize bakirwana nabyo nagira ngo mbibarize: Ese koko mwahisemo kwiyambura ubumuntu mutinya kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mutekereza ko ari ugutera ingabo mu bitugu ubuyobozi bw' u Rwanda — 'Ubuyobozi mwita ko bubangamye'?

    Ariko ibi ntabwo aribyo bitera urujijo kurusha; hadutse uruvangitirane rugamije kuyobya uburari: ubujura bw'amabuye y'agaciro, ubwicanyi bugamije kurimbura ubwoko, abajenosideri bahunze bagikomeje umugambi mubisha wo kurimbura abantu, basize badasoje.

    N'abemera koko, ko hari abatotezwa muri aka Karere dutuyemo, babisasira igisobanuro cy'uko abamburwa ubumuntu ari abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, kandi ahubwo ari ishingiro ry'urwango rwihishe inyuma ya Jenoside. Nyamara ntawe ukwiye kuvutswa ubuzima azira uko ari.

    Ibi bituma umuntu yibaza uwungukira mu gutera urujijo ku ngingo nk'izi zitandukanye zidakwiriye no guhuzwa. Ese ubwo ahari uburyarya no kwigiza nkana ni he?

    Binyuze mu bitangazamakuru n'inama zitandukanye, turacyumva imvugo zihembera urwango, tukabona kandi tugasoma amagambo y'urukozasoni, abwirwa abarokotse Jenoside anagamije kubaca intege, mu rugendo rwo kwiyubakira igihugu.

    Hari ubwo wibaza ahari ko habuze umutimanama n'ubushishozi ukaba wanagira ngo ni ubunebwe no kwigiza nkana by'abandika bene nk'ibi. Uzumva bavuga bati: 'Aba bategetsi barangwa n'ivanguramoko, basahura abakene, 'umutungo kamere ukaba watuma bamara imbaga'!

    Iyo kurimbura ubwoko biza kuba biterwa no kurwanira umutungo kamere, uyu mugabane wacu wakagize abagizweho ingaruka n'ibyo bikorwa bake.

    Hari byinshi bidasobanutse!

    Ni inde wungukira muri iki kinyoma?

    Ese indangagaciro zacu zaracengewe, zirahutazwa ku buryo twemera gucibwamo ibice byoroshye bityo n'abashaka kutuyobya, ndetse ntitunabibone?

    Mu gihe dusoma ibi binyoma ku mateka y'u Rwanda, bikorwa ndetse bigakwirakwizwa cyane mu bihe byo Kwibuka, nk'aho ibikomere dufite bidahagije…tugomba gukomeza kurwanya abavuga amateka yacu uko atari.

    Biratangaje kubona hari abasa nk'aho bakumbura ya minsi y'urwango n'amacakubiri byari byarahawe umwanya mu gihugu kidafite ubuzima, gishishikajwe no kwimaraho abana gikoresheje imihoro aho kuyikoresha icyo yagenewe, ngo ikorere imirima izatunga abatuye igihugu.

    Ese amateka ntacyo yatwigishije?

    Iryo vanguramoko rifite agaciro kahe mu buzima bwabo ku buryo bemera gukomeza kuba imbata y'ibyo bitekerezo?

    Ukuri turakuzi! Tuzi neza abo Jenoside yibasiraga kandi ntituzigera tubibagirwa.

    Ikindi twize ni uko u Rwanda rw'uyu munsi, uru Rwanda rwishakamo ibisubizo, uru Rwanda rwateye imbere, rudashobora guha umwanya ibidateza imbere igihugu nko kubiba amoko mu bantu. Twese twasobanukiwe ko turi Abanyarwanda.

    Twese turi Abanyarwanda, uru Rwanda ni urwacu twese!

    Ntituzongera kwemera ko rutemba amaraso y'abacu.

    Kuri iyi nshuro ya 30 twibuka, inkovu ziracyari mbisi, kandi birumvikana turacyababaye, ariko tugira icyizere n'umunezero iyo tureba aho abato babyiruka baganisha uru Rwanda rwacu.

    Iyo tuvuga 'Ntibizongera ukundi' birenze kuba icyifuzo, ahubwo ni igihango!
    Gushidikanya ku bushobozi bw'u Rwanda bwo guhangara ibyananiranye byaba ari ukwibeshya gukomeye. Nyuma y'imyaka 30 y'amahoro, igihe kirageze ngo n'abirengagizaga batangire kwemera ukuri kw'amateka.

    Abavuga ko bahangayikishijwe n'ahazaza hacu, bakwiriye gukoresha neza igihe cyabo 'bita ku Rwanda' mu gukumira Jenoside ndetse no guhangana n'ingengabitekerezo yayo.

    Kuri mwe mwarokotse,

    Tuzirikana amahitamo yanyu yo kubaho, mukanga guheranwa n'ishavu. Kwibuka bikomeze guhamya ishema dutewe no kuba mutwaje mu buzima, uyu munsi tukaba tubafite.

    Mpore, Rwanda!

    Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bujyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://flash.rw/2024/04/25/kwibuka-ni-inshingano-jenoside-si-ikamba-twirata-jeannette-kagame/

  • Perezida Kagame yakeje uruhare rw'umugore mu iterambere u Rwanda rwagezeho #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame,yagaragaje uburyo abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry'iki gihugu ahereye no ku kuba no mu gihe cy'urugamba rwo kukibohora hari abagore barugizemo uruhare.

    Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihizwa buri tariki ya 08 Werurwe aho yagaragaje ko abagore ari ingenzi cyane yamagana bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo guhohotera abagore kimwe n'abashidikanya inkomoko y'Uburenganzira buhabwa abagore.

    Bamwe mu bagore bitabiriye ibi birori bagaragaje ko binyuze mu kuba barahawe ijambo kuri ubu bamwe mu ribo biteje imbere ku rwego rushimishije binyuze mu kuba bamwe bari mu nzego zifata ibyemezo, abandi bari mu nzego z'abikorera kandi bafite ibikorwa by'iterambere bifatika byose bakemeza ko babikesha imiyoborere y'u Rwanda yabahaye umwanya ngo bagaragaze ko nabo bashobora kugira icyo bakora.

    Perezida Kagame ugereranya umugore n'inkingi y'inzu, yemeza ko umugore ari uwo kubahwa cyane ko afite inshingano zitoroshye zo kwita ku rugo ati 'Umugore ni umubyeyi, ndetse urera abana, nari ngiye kuvuga ngo akarera n'abagabo… abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka, biba ingorane, niyo mpamvu umugore yitwa inkingi y'urugo.'

    Akomeza avuga ko no mu 'Kubohora iki gihugu abagore bagize uruhare runini, no ku rugamba bari bahari. Nabajya rero bibaza cyangwa bashakisha ngo ariko umugore kumuha uburenganzira bituruka hehe? Ahatumvikana ni hehe se? ubwo ikitumvikana ni iki? Ahubwo icyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza ni ukutitambika imbere y'umugore ngo umubuze amahoro, ngo umubuze ibimugenewe ari byo uburenganzira nk'ubwa buri muntu wese.'

    Perezida kagame yasobanuye ko kuba umugore agira uruhare mu kubaka umuryango no mu guhindurira abantu imyimvire ari imwe mu mpamvu zituma atagomba no guhezwa mu kubaka igihugu.

    Agaruka ku ihohoterwa rikunze kuvugwa hamwe na hamwe rikorewe abagore yavuze ko 'Byo ari ugukabya, ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye kuba na rimwe, nta n'ubwo abantu bakwiriye kubyihanganira.'

    Yibutsa n'abagore ubwabo ko ibyo badakwiye kubyihanganira ubwabo ko ahubwo abahohotewe baba bakwiye kubigaragaza ati 'Hari abagore bamwe bashobora kubyihanganira kubera amateka bakumva ko ikije cyose cyemerwa cyangwa ko iyo umugabo yarakaye cyangwa yabuze ikindi akora aza umujinya wose akawumarira ku mugore. Si amajyambere, ntabwo biri mu muco nyarwanda, byavuye he? Bituruka hehe? Umugabo gukubita umugore? Wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bakagukubita se ahubwo? Ibyo ntibikwiriye kuba na rimwe.'

    Mu mwaka wa 2022/2023 hari Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza yagaragaje ko mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina riza ku isonga mu byaha bigira ingaruka zihariye ku gihugu aho urwo rwego rwagaragaje ko rwakiriye ibirego by'ihoterwa rishingiye ku gitsina 1963.

    Bimwe mu bituma abagore bo mu Rwanda bakomeza guhohoterwa n'abagabo babo harimo ibikomoka ku myumvire ya kera aho hari zimwe mu mvugo z'abakuru zagaragazaga ko umugore agomba kwihangana mu gihe akubiswe n'umugabo we zirimo 'Ni uko zubakwa', Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, nta nkokokazi ibika isake ihari n'izindi zitacyemewe mu Rwanda.

    Haracyagaragara kandi bamwe mu bagabo batarumva neza ihame ry'uburinganire aho bamwe bafata iryo hame nk'irigamije kubakandamiza, hamwe na hamwe kandi hagenda hagaragara bamwe mu bagore nabo bumva ko iryo hame ribaha uburenganzira bwo kutita ku nshingano zabo bigatuma ingo zimwe na zimwe zihoramo amakimbirane ajya anageza ku kwicana hamwe na hamwe.

    Byose bigaragaza ko hakenewe ubukangurambaga buhozaho ku mibanire y'abashakanye ndetse n'inshingano za buri wese mu rugo. Aho binaniranye naho hakabaho ko abantu basobanukirwa n'icyo amategeko ateganya abantu bagatandukana mbere yo kuba bakwicana.

    Source : https://flash.rw/2024/03/08/perezida-kagame-yakeje-uruhare-rwumugore-mu-iterambere-u-rwanda-rwagezeho/

  • U Rwanda rwagaragarije Afrika Yunze Ubumwe ko idakwiye gushyigikira intambara muri RDC #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe kudashyigikira Ubutumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka SAMIDRC, iwumenyesha ko byaba bisa no kwenyegeza umuriro.

    Kuri uyu wa 4 Werurwe 2024, habaye inama y'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU, yiga ku gushyigikira SAMIDRC no kuyishakira ubufasha muri uyu muryango wa Afurika no mu bandi bafatanyabikorwa.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU kuri uyu wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by'u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

    Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko kuba ingabo za SAMIDRC ziri kwifatanya n'ihuriro ry'ingabo zirwanira Leta ya RDC biteye ikibazo ku mutekano w'u Rwanda.

    Yasobanuye ko iri huriro ririmo imitwe yamunzwe n'ingangabitekerezo ya jenoside irimo FDLR n'indi iri muri Wazalendo, ingabo z'u Burundi, abacancuro b'Abanyaburayi n'imitwe ya gisirikare yigenga irimo umwe ufite aho uhurira n'uwahoze witwa 'Blackwater', nk'uko bigaragara muri raporo y'impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza 2023.

    Ati 'SAMIDRC nk'ingabo zigaba ibitero muri iri huriro ririmo iyi mitwe yose, ntabwo yasimbura ibiganiro bya politiki byakumiriwe na Leta ya RDC. Bityo, Afurika Yunze Ubumwe turayisaba kutemera cyangwa gutera inkunga SAMIDRC.'

    Minisitiri Biruta yibukije Komisiyo ya AU ko intambara yo muri RDC yarebwa kuva muri Nyakanga 1994, ubwo abahoze muri Leta yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n'Interahamwe bahungiraga muri RDC ubwo yitwaga Zaïre, ubuyobozi bw'igihugu bukabaha intwaro, bukabafasha kwisuganya kugeza ubwo baremye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, ukaba unakomeje gahunda yawo yo kubiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.

    Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya jenoside yabibwe na FDLR ari yo yatumye Abanye-Congo b'Abatutsi bakorerwa ubugizi bwa nabi, bamwe baricwa, abandi babarirwa mu bihumbi amagana bahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu by'akarere.

    Minisitiri Biruta yagaragaje ko Leta ya RDC itigeze yemera inzira y'ibiganiro nk'uburyo bwo gushaka umuti w'amakimbirane ari muri iki gihugu, ahubwo ko yagaragaje amahitamo y'intambara, ifata icyemezo cyo kwirukana ingabo z'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) zari zaragiye guhagarika imirwano.

    Yasobanuye kandi ko ingabo zigize SAMIDRC zagiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zishyigikire ukwinangira k'ubuyobozi bw'iki gihugu butubahiriza imyanzuro y'amahoro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022.

    Bafite umugambi mubisha

    Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko FDLR, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda, nk'uko babyitangarije ku mugaragaro mu minsi ishize.

    Yasobanuye ko aya magambo Leta y'u Rwanda yayahaye agaciro, hashingiwe ku bufatanye izi mpande zifite mu ntambara iri kubera muri RDC, hiyongereyemo ko u Burundi bwakoranye n'umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN.

    Yibukije ko intambara yo muri RDC yakomeje bitewe n'uko umuryango mpuzamahanga wirengije impamvu muzi zayo zirimo ubufasha buhabwa imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside, kwanga gukemura ibibazo by'Abanye-Congo b'Abatutsi kwa Leta ya RDC no kwanga gucyura abanegihugu bayo bahungiye mu karere, barimo abarenga 100.000 barimu Rwanda.

    Yasobanuye ko ubufasha SAMIDRC yahabwa buturutse muri AU no muri aba bafatanyabikorwa bwakwenyegeza intambara iri kuba kandi bwaba bushyigikiye Leta ya RDC yanze inzira yo gukemura amakimbirane binyuze mu mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Leta y'u Rwanda irasaba Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU gukoresha ububasha bwe, agasaba Leta ya RDC gukurikira inzira y'amahoro, binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda.'

    Minisitiri Biruta yasabye abagize akanama k'amahoro n'umutekano ka AU gusura akarere k'ibiyaga bigari, bakareba ukuri kuri ku rubuga kugira ngo bamenye amakuru ya nyayo kuri iyi ntambara, yizeza Perezida wa Komisiyo ya AU ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo by'iki kibazo.

    Source : https://flash.rw/2024/03/05/u-rwanda-rwaburiye-afurika-yunze-ubumwe-ishaka-gufasha-ingabo-za-sadc-ziri-muri-congo/

  • #TdRwanda2024:Umunya Israel yatwaye agace Muhanga-Kibeho #rwanda #RwOT

    Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 gakinwe kuva i Muhanga bajya i Kibeho Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho

    Umukino w'amagare umaze kwigarurira imitima y'abatari bake mu Rwanda, hose baba buzuye baje kwihera ijisho.

    Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 95 bari bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

     

    Source : https://flash.rw/2024/02/19/tdrwanda2024umunya-israel-yatwaye-agace-muhanga-kibeho/

  • Mu Rwanda huzuye uruganda rutunganya amata y'ifu rwa miliyoni zirenga 50 z'amadorali #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye gutahwa ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Rutaraka. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, afungura uru ruganda.

    Uruganda rw'amata y'ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd, isanzwe itunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye. Byitezwe ko ruzakusanya amata y'inka z'aborozi bo mu turere tw'Intara y'Iburasirazuba turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe n'aka Gicumbi mu Majyaruguru.

    Uruganda rw'amata y'ifu ruherereye i Nyagatare rwuzuye rutwaye miliyoni 54$. Rwatanze imirimo ku bakozi bahoraho 270 n'abandi bari mu ruhererekane rwo gutunganya umusaruro w'ibikomoka ku bworozi bw'inka.

    Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye mu myaka 7 ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga miliyoni enye ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka. Mu Gihugu hose umukamo w'amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari mu 2024. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z'amata ku munsi.

    Source : https://flash.rw/2024/07/24/mu-rwanda-huzuye-uruganda-rutunganya-amata-yifu-rwa-miliyoni-zirenga-50-zamadorali/

  • Byabaye Itegeko!Umwami w'u Bwongereza yemeje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umwami w'u Bwongereza, Charles III, yemeje umushinga wa gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko, bituma uhinduka itegeko nyuma yo gutorwa n'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Aya makuru yemejwe na Perezida w'icyiciro cya nyuma cy'Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza, John Francis McFall.

    Sky News yatangaje iti 'Umushinga wa Guverinoma ku Rwanda wamaze kwemezwa n'Ubwami, ubu ni itegeko. Perezida w'icyiciro cya nyuma cy'Inteko yabyemeje.'

    Abagize Inteko y'u Bwongereza tariki ya 22 Mata bari batoye bidasubirwaho uyu mushinga, nyuma y'iminsi myinshi batawumvikanaho, bitewe n'impungenge bamwe muri bo bari bafite ku mutekano w'aba bimukira mu gihe baba bageze mu Rwanda.

    Icyari gitegerejwe kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa ni uko wagombaga kwemezwa n'Umwami. Itegeko riteganya ko uhinduka itegeko iyo yamaze kuwemeza.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kohereza abimukira igeze kure, asobanura ko indege zo kubatwara zamaze kuboneka kandi ko itsinda ry'abantu 500 bahuguriwe kubaherekeza na ryo ryiteguye.

    Guverinoma y'u Bwongereza tariki ya 22 Mata yasobanuye ko yateganyije ko icyiciro cya mbere cy'abimukira kizoherezwa mu Rwanda hagati y'ibyumweru 10 na 12 biri imbere.

    Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.

    Urukiko rw'u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw'ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, ariko abagize Inteko y'u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by'inkiko zo hanze y'igihugu.

    Source : https://flash.rw/2024/04/25/byabaye-itegekoumwami-wu-bwongereza-yemeje-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda/