Blog

  • Bruce Melodie yasabiye umugisha The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo The Ben yasangije abamukurikira indirimbo ye nshya ‘Sowe’ agaragaza ko ari igikorwa cy’urukundo yakoze amusabira umugisha ku Mana.

    Ejo hashize ku wa 23 Nyakanga 2024, nibwo The Ben yatunguranye asangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho yumvikanamo indirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie, ibintu byatunguye benshi cyane ko bivugwa ko aba bahanzi badacana uwaka.

    Ni amashusho yakiriwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye atangira kuvugusha benshi, bamwe batangira kwibaza impamvu Bruce Melodie atigeze agaraza ko yayabonye nibura ngo abe yatera Comment ashimira The Ben.

    Ubwo Bruce Melodie yari mu kiganiro Versus cyo kuri Televiziyo Rwanda yabajijwe uko yakiriye kuba umuhanzi The Ben yasangije abakunzi be indirimbo ye akanagaragaza ko ari nziza, asubiza avuga ko yabyakiriye neza amusabira umugisha ku Mana.

    Yagize ati “Nabyakirirye neza kuba yashyize indirimbo yanjye muri video ye akabisesekaza ku mbuga nkoranyambaga, ni urukundo yagaragaje kandi Imana imuhe umugisha.”

    Yakomeje agira ati “Nabyakiriye neza kubera ko The Ben ntabwo yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye. Umuziki se ugira imbago? Iyo ukugeze mu mutima indirimbo ukumva uyikunze, ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye ushobora gukora ibyo aribyo byose.”

    “The Ben si umuntu usanzwe, The Ben ni imuhanzi mugenzi wanjye yewe rimwe na rimwe abantu bajya bakuririzaho ibintu byinshi, ubwo nizere ko abibaza ibipfuye n’ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze.”

    Aha Bruce Melodie yahise abazwa niba haba hari urwango hagati ye na The Ben nk’uko bivugwa, ahamya ko ntarwo.

    Ati “Oya ntarwo ntan’urwigeze ruhaba.”

    Yakomeje agaragaza ko byose biterwa n’imitekereze y’abafana babo yemeza ko The Ben ari umuhanzi w’umuhanga kandi yubaha.

    Ati “Rero ukuyeho ibyo abantu batekereza, njyewe ibyo ntekereza The Ben ni umuhanzi w’umuhanga kandi mpora mbivuga, ndanamwubaha kuko ni mukuru wacu yadutanze mu muziki.”

    Bruce Melodie yakomeje avuga ko igikorwa The Ben yakoze cyo gusangiza abakunzi be indirimbo ‘Sowe’ ari igikorwa cyiza umuhanzi mukuru akwiye gukora ariko ntibibe ku itegeko.

    Bruce Melodie yashimiye The Ben

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasabiye-umugisha-the-ben

  • Ibitangaje kuri Teta Kumba uri guca ibintu mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi niba wararebye indirimbo nka Harya ngo urankunda?, Nasinya na Mesaje, byange bikunde wabonye umu-video vixen witwa Teta Kumba.

    Uyu mukobwa ukomeje kwitabazwa mu ndirimbo zitandukanye ni we tugiye kugarukaho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko avuka mu muryango w'abana batanu, yasoreje amashuri yisumbuye muri Saint Francis mu 2023 aho yize  iby’Amahoteli n'Ubukerarugendo.

    Se umubyara ni umunye-Mali naho nyina akaba Umunyarwandakazi ari na we Mukristo ubarimo kuko abandi bose ari Abasilamu.

    Ni umukobwa wakuze yiyumvamo ubuhanzi ndetse mu nzozi  ze harimo kuzavamo umuhanzikazi n'umubyinnyi wabigize umwuga.

    Avuga ko bamwe mu bahanzi yakuze akunda harimo Butera Knowless, Bruce Melodie na Christopher.

    Agaruka  ku kuba abo mu muryango barakiriye kuba akunda ibigendanye n'ubuhanzi ariko cyane Mama we,  yagize ati'Mama aranshyigikira mu bintu byose, ni inshuti yanjye magara.'

    Ni umukobwa kandi wumva bimukundiye amarushanwa y'ubwiza akazagaruka nka Miss Rwanda yazayitabira kandi yumva rwose ntakabuza ikamba yazaryegukana aho avuga ko mu bamaze kuryegukana yishimira intambwe zabo ariko cyane Miss Mutesi Jolly.

    Avuga ko amaze kugera muri Mali inshuro imwe gusa kandi ko nubwo akurikirana ibibera muri kiriya gihugu ariko akunda cyane u Rwanda nubwo hose ahafata nko mu rugo.

    Uyu mukobwa ukomeje kwifashishwa mu ndirimbo zitandukanye aho mu gihe kitageze  ku mezi abiri amaze kugaragara mu ndirimbo zirenga eshatu zirimo Harya Ngo Urankunda? ya Edin Hodari na Yvanny Mpano.Haza kandi Nasinya ya Li John na Social Mula kimwe na Mesaje ya QD na Social Mula.

    Avuga ko yahisemo kwinjira mu kugaragara mu ndirimbo nk'umwuga [Video Vixen] kuko yasanze ari akazi nk’akandi.

    Kimwe mu bintu bikomeje kumufasha kwitwara neza bikaba ari uko n'ubundi asanzwe akoresha urubuga rwa Tik Tok aho agenda asangiza abamukurikira ibyo akora.

    Yagarutse ku buryo yakoranye indirimbo na Logan Joe bivuye ku kuba bari basanzwe baziranye, ahishura ko nubwo iriya indirimbo irimo Kenny K Shot batigeze we bahura.

    Agaruka ku buryo yagiye gukorana na Li John atamuzi ariko yamubona akaza gusanga afite indirimbo asanzwe azi anakunda.

    Kuri Social Mula ati'Ni umuntu mwiza araganira.' Mbega avuga ko ari umunyamwuga mu byo akora, aba azi agaciro ko gukorana abantu babanje kumenyana, ibintu bifasha kurushaho gutanga umusaruro.

    Kugeza ubu Teta Kumba avuga ko yishimira kuba indirimbo amaze kugaragaramo zarakirirwe neza ndetse no kubona ubutumwa bumubwira gukomeza gushyiramo imbaraga.

    IKIGANIRO CYOSE NA TETA KUMBA IREBERE

    “>

    MESAJE YA QD NA SOCIAL MULA

    “>

    NTIWAMVAMO YA LOGAN JOE NA KENNY K SHOT

    “>

    HARYA NGO URANKUNDA YA EDINI FT YVANNY MPANO

    “>

    Teta Kumba avuga ko yakuze akunda ibikorwa by’imyidagaduro kandi yifuza gutanga umusanzu we muri byoNyinshi mu ndirimbo ziri gusohoka i Kigali uyu mukobwa akomeje kwitabazwa mu mashusho yazoAfite inzozi zo kuzavamo umuhanzikazi n’umubyinnyi wabigize umwuga akajya abihuza no kugaragara mu ndirimbo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145223/ibitangaje-kuri-teta-kumba-uri-guca-ibintu-mu-ndirimbo-zabahanzi-bi-kigali-video-145223.html

  • Abanyamideli10 bayoboye abandi mu majwi muri… – #rwanda #RwOT

    Aya matora yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2024, azarangira ku wa 10 Kanama 2024 ari nabwo hazamenyekana batatu bazagera kuri ‘Final’ bazavamo umwe uzegukana iri rushanwa ryafashije benshi mu banyamideli gukabya inzozi.

    Hope Niyonjyanshima uri ku mwanya wa Mbere afite amajwi 905, akurikiwe na Sincere Gihozo [Nimero 29] uri ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 558, Prechia Kamikazi [Nimero 34] ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 364.

    Umukobwa witwa Gloria Bobette Gahigana [Nimero 1] ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 341, Deborah Irakoze [Nimero 53] afite amajwi 327 aho ari ku mwanya wa Gatanu.

    Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36] ari ku mwanya wa Gatandatu aho afite amajwi 327, Uwase Divine Axcella [Nimero 16] afite amajwi 163 aho ari ku mwanya wa Karindwi, Solange Abayisenga [Nimero 41] ku mwanya wa Munani aho fite amajwi 100.

    Zulfat Nakiemba [Nimero 27] ari ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 77, ni mu gihe Kevine Iradukunda [Nimero 70] ari ku mwanya wa 10 n’amajwi 69.

    Amatora ari ku rubera ku rubuga wwww.events.noneho.com aho wifashisha uburyo burimo Mobile Money, Airtel Money ukabasha gutora umukobwa ushyigikiye.

    Aya matora ni kimwe mu bizashingirwaho mu kugaragaza uzaba wahize abandi. Ni na ko byagenze ubwo habaga icyiciro cyo guhitamo 30 binjiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-Finals).

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko aya matora azasiga hamenyekanye batatu ba mbere ari nabo bazahabwa ibihembo.

    Yavuze ko uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet, azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati 'Aya matora azadufasha guhitamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma ariko kandi uzagira amajwi menshi kuri internet azahita yinjira muri iki cyiciro.'

    Ni ibihe bihembo bizatangwa?

    Umunyamideli uzegukana umwanya wa Mbere azafashwa kwitabira irushanwa 'International Contest' kandi azishyurirwa itike y'indege y'aho irushanwa rizabera.

    Azanatangirwa amafaranga azamufasha kwitabira irushanwa. Bati 'Azanahabwa amafaranga yo kumutunga aho azaba agiye mu irushanwa.'

    Uyu munyamideli kandi azahembwa ibihumbi 500 Frw azifashisha mu kwitegura no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.

    Ndekwe Paulette ati 'Amarushanwa azajyamo arahemba kandi neza cyane. Hari ayo dukorana cyane cyane utsinze bamwohereza mu yandi marushanwa bakamufasha kumuteza imbere, akaba umuntu wabo.'

    Akomeza ati 'Ni ho dushaka gushyira imbaraga cyane kuko gutsinda ukicara nta yandi marushanwa ugiyemo byatuma utagera kure ngo uvemo umuntu ukomeye.'

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, naho uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 rw.

    Ni mu gihe umunyamideli uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet azahembwa ibihumbi 300 Frw, kandi ashyirwe muri batatu bazavamo abazahabwa ibihembo.

    Ibihembo byongerewe

    Mu nshuro zabanje, ntabwo habaho gutanga amafaranga cyangwa ngo umunyamideli watsinze yishyurirwe buri cyose akeneye kugira ngo yitabire irushanwa. Kuri iyi nshuro azahabwa byose.

    Ndekwe Paulette avuga ko basabaga umunyamideli guhitamo hagati yo guhabwa amafaranga cyangwa se gufashwa kwitabira irushanwa.

    Ati 'Kuko amafaranga dukoresha hanze ni menshi cyane. Ariko kuri iyi nshuro uwatsinze, azahabwa amafaranga ndetse anashyigikirwe kugira ngo yitabire amaruhanwa mpuzamahanga.'

    Akomeza ati 'Mbere yahitamo guhabwa Miliyoni 1 Frw cyangwa kujya mu irushanwa.'

    Ibi ni byo byatumye Alliance Muziranenge atazaserukira u Rwanda, kuko yahisemo guhabwa Miliyoni 1 Frw, kandi yarayahawe.

    Bivuze ko kuri iyi nshuro umunyamideli ashobora guhiga abandi akegukana umwanya wa mbere, agahembwa ibihumbi 500 Frw, yaba yanahize abandi mu majwi agahabwa ibihumbi 300 Frw, bivuze ko azacyura ibihumbi 800 Frw.

    Kugeza ubu umukobwa witwa Niyonjyanshimka Hope ayoboye bagenzi be aho afite amajwi 642, akurikiwe na Sincere Gihozo ufite amajwi 499, Deborah Irakoze afite amajwi 324, Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 120. 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUSORE CYANGWA UMUKOBWA W’UMUNYAMIDELI USHYIGIKIYE

    Hope Niyonjyanshima [Nimero 24] amajwi 905

    Sincere Gihozo [Nimero 29] afite amajwi 558 

    Prechia Kamikazi [Nimero 34] afite amajwi 364 

    Gloria Bobette Gahigana [Nimero 1] afite amajwi 341 

    Deborah Irakoze [Nimero 53] afite amajwi 327 

    Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36] afite amajwi 327 

    Uwase Divine Axcella [Nimero 16] afite amajwi 163 

    Solange Abayisenga [Nimero 41] afite amajwi 100

     

    Zulfat Nakiemba [Nimero 27] afite amajwi 77 

    Kevine Iradukunda [Nimero 70] afite amajwi 69


    Abakobwa batanu ba mbere mu majwi yo kuri Internet muri Rwanda Global Top Model

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145238/abanyamideli10-bayoboye-abandi-mu-majwi-muri-rwanda-global-top-model-amafoto-145238.html

  • Rayon Sports igiye kuregwa muri FIFA kubera i… – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cya Rayon Sports n’umukinnyi wayo Aruna Moussa Madjaliwa gikomeje gufata indi ntera nyuma yaho uyu mukinnyi atari gukora akazi gasanzwe yasinyiye, n’ubwo nawe avuga ko Rayon Sports itari kuzuza ibyo yari yaremeye. 

    Tariki 12 Nyakanga, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Aruna Moussa Madjaliwa bamukuye mu ikipe ya Bumamuru FC ikina icyiciro cya mbere mu Burundi.

    Uyu musore yageze mu Rwanda ari nk’igisubizo cya nimero 6 muri Rayon Sports, dore yari amaze kwemeza benshi ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yari umukinnyi ubanzamo. 

    Yatangiye shampiyona ameze neza ndetse akaba yarakiniye iyi kipe kugera ku munsi wa 10 wa shampiyona nyuma yaho aza kuvuga ko afite akabazo k’imvune.

    Ibya Aruna na Rayon Sports byabuze gica 

    Nyuma yo kugira imvune, Aruna Moussa Madjaliwa yasabye ikipe ya Rayon Sports ko yamuvuza gusa batangiye kumuvura avuga ko agomba kujya kwivuriza mu Burundi kuko ari ho yabona ubuvuzi bw’icyo arwaye. 

    Rayon Sports yatinze kubyumva birangira umukinnyi yerekeje mu Burundi ikintu cyatangiye guteza ibibazo hagati y’uyu mukinnyi n’ikipe. Kuva icyo gihe Rayon Sports ntabwo yongeye guhemba Aruna Moussa kugera shampiyona irangiye ndetse na magingo aya.

    Ubwo Rayon Sports yatangiraga imyitozo yitegura umwaka w’imikino, Aruna Moussa yagaragaye muri iyi myitozo ndetse bivugwa ko yamaze kwiyunga n’ubuyobozi bw’ikipe. Bidateye kabiri Aruna Moussa yatangiye kwanga imyitozo, ndetse akaba yaranze kujyana n’ikipe i Huye mu mukino wa gicuti iyi kipe iribukinemo na Amagaju FC kuri uyu wa Gatatu.

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira n’itangazamakuru ku kibazo cya Aruna Moussa yavuze ko yahawe buri kimwe cyose yagombwaga. Yagize ati: “Aruna murabizi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse ahita ahabwa ibyo yagombwaga byose bijyanye no kugurwa.

    Nyuma nta musaruro yaduhaye, bigenda bitubera urujijo atubwira ngo ndarwaye ndajya kwivuza aha, biguma uko ntiyaduha umusaruro dutangira uyu mwaka yagaragaje ubushake bwo kuza mu myitozo, twumva ko bigendanye n’uko yifuzaga kwivuza yaba yarakize akaba yagaruka agakina. Yaje mu myitozo nyuma aza kongera avuga ko afite ibibazo.”

    Aruna kubera igihe amaze adakina yamaze gutakaza umwanya mu ikipe y’igihugu 

    Aruna Moussa Madjaliwa agitangira imyitozo yatangiye no kwishyura amafaranga y’amezi 8 ikipe imubereyemo asaga miliyoni 8 Frw gusa akabona ikipe nta gahunda yo kuyamuha ifite, birangira yongeye kwivumbura.

    Mutima Constantin umwe mu bahagarariye Aruna mu mategeko, aganira na InyaRwanda yavuze ko bagiye kurega Rayon Sports mu gihe yakomeza kunaniza umukinnyi wabo. Yagize ati: “Ikipe ya Rayon Sports ni ikipe nziza ariko ikomeje guteza ibibazo umukinnyi wacu no kutamwitaho nk’uko bigomba.

    Rayon Sports yamaze kwica amasezerano kuko ubu amezi amaze kuba 8 idahemba Aruna Moussa Madjaliwa. Umukinnyi bagiye kumuvuza asanga aho yagiye ntibabasha kumuvuza aza kwivuriza mu Burundi ndetse n’impapuro yivurijeho turazifite.”

    Mutima akomeza avuga ko Aruna yasubiye mu ikipe yiteguye gukora ariko nabo ikipe yanga kumuhemba. Ati: “Aruna nyuma yo gukira imvune, yagarutse mu ikipe ariko aho bikomeye ni uko ubu afite aho kuba adafite ibyo kurya kandi arasaba amafaranga ye ikipe ikamwima amatwi. Ubu igisigaye ni ukwitabaza FIFA ikaturenganura kuko ubundi umukinnyi umaze ameze atatu adahembwa aba afite uburenganzira bwo gutandukana n’ikipe.”      

    Urwandiko Warren Chebby uba mu Bwongereza aheruka kwandikira Rayon Sports ayimenyesha ko biteguye kumenyesha FIFA akarengane kabo 

    Aruna Moussa Madjaliwa aracyafite amasezerano y’umwaka na Rayon Sports, gusa Rayon Sports ikaba itemerewe kumwirukana hatabayeho ibiganiro, ndetse Aruna nawe akaba avuga ko mu gihe Rayon Sports yamuhemba amafaranga y’amezi 8 imurimo yahita agaruka mu kazi kuko nta kibazo kindi afite.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145245/rayon-sports-igiye-kuregwa-muri-fifa-kubera-ikibazo-cya-aruna-moussa-madjaliwa-145245.html

  • Abanyarwenya Teacher Mpamire na Okello bageze… – #rwanda #RwOT

    Bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe  ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2024, bakirwa n'abarimo umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibi bitaramo biba kabiri buri kwezi.

    Iki gitaramo cyateguwe mu rwego kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame

    Fally Merci aherutse kubwria InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo batumira Teacher Mpamire mu rwego rwo kwizihiza Intsinzi ya Paul Kagame muri manda y'imyaka itanu iri imbere.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse gushimangira ko Paul Kagame yatsinze amatora n'amajwi 99.18%.

    Ati 'Ni igitaramo cya 'Gen-z comedy' mu rwego rwo kwizihiza intsinzi, ko tumeze neza nk'urubyiruko. Twizihiza intsinzi ya Paul Kagame.'

    Yavuze ko gutumira Teacher Mpamire muri iki gitaramo cyihariye, byaturutse ku kuba ari umunyarwenya umaze igihe kinini wanyuze imitima ya benshi.

    Ati 'Ni umwe mu banyarwenya bakomeye, twakuze dukunda kandi tureba. Kandi intego y'ibi bitaramo ni ukuzamura impano z'abandi no kubahuza n'abantu bafata nk'icyitegererezo bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora umunsi ku munsi.'

    Akomeza ati 'Kumutumira rero ni uko amaze igihe kinini kandi ni mu rwego rwo kwifatanya nawe mu kwishimira intsinzi ya Perezida  Paul Kagame.'

    Fally Merci avuga ko gutumira Dr Okello 'twashingiye ku kuba ari umwe mu banyarwenya dukoranye igihe kinini  ku buryo yisanga cyane muri Gen-Z Comedy'.

    Teacher Mpamire yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku Banyakigali. Ati 'Rwanda, ese mwiteguye ishuri? Mwagiye mubaza ngo n'ibiki bitagenze neza. Noneho, Mwalimu Mpamire azagira ishuri i Kigali ku itariki ya 25 Nyakanga 2024. Muzaze twige maze tubyine intsinzi.'

    Dr Okello yagiye yigaragaza cyane muri ibi bitaramo akishimirwa cyane, ni mu gihe Teacher Empire ari ku nshuro ya mbere agiye gutarama muri Gen-z Comedy, ariko yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live, cyabaye muri Kamena 2023.

    Herbet Mendo Ssengujja [Teacher Mpamire] watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari na bwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.

    Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by'urwenya bitangiye gutegurwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

    Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n'urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n'ahandi.

    Okello we yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 ndetse no mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

    Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

    Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya. 


    Abanyarwenya Teacher Mpamire na Okello bamaze kugera i Kigali bitabiriye igitaramo cya ‘Gen- Z Comedy’ 


    Uhereye ibumoso: Teacher Mpamire, Fally Merci ndetse na Dr Okello  


    Dr Hillary Okello agiye gutaramira ku nshuro ye ya kabiri muri Gen-z Comedy



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145249/abanyarwenya-teacher-mpamire-na-okello-bageze-i-kigali-amafoto-145249.html

  • Gicumbi: Umusore yabonetse yapfuye nyuma yo kunywa amacupa 11 y'inzoga – #rwanda #RwOT

    Nemeyimana Phocas w'imyaka 25 yasanzwe ku muhanda hafi y' urusengero yapfuye, bicyekwa ko yishwe n' inzoga yaraye anyweye yitwa Nesha bari bamutegeye akananirwa kuzinywa ngo azimare.

    Gutegera nyakwigendera izo nzoga byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 mu murenge wa Cyumba, akagari ka Muhambo mu mudugudu wa Rugerero.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigwendera yari ari mu kabari banyweragamo, hanyuma mugenzi we w' imyaka 24 akamutegera kunywa amacupa 13 y'inzoga yitwa Nesha.

    Yanyweye amacupa 11 y'iyo nzoga, atangira gucika intege aribwo yasohotse atashye, nyuma bamusanga ku muhanda iruhande rw'urusengero yapfuye.

    Umuvugizi wa Polisi y' u Rwanda mu Ntara y' Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko o abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nemeyimana batawe muri yombi.

    Ati 'Harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, hafashwe abantu babiri bacyekwaho kuba nyirabayazana w'urupfu rwa nyakwigendera bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba”.

    SP Mwiseneza yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu kintu babona gishobora gushyira ubuzima bw' umuturage mu kaga.

    Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umusore-yabonetse-yapfuye-nyuma-yo-kunywa-amacupa-11-y-inzoga

  • Ihanze amaso BK Arena! Tix Africa ikomeye mu gucuruza amatike irateganya kwinjira ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kimaze imyaka itanu gicuruza amatike y'ibitaramo n'ibindi birori muri Nigeria. Mu mwaka ushize wa 2023 cyungutse miliyari ebyiri z'ama-naira (arenga miliyari 1.5 Rwf). Iki kigo kandi kinakorera muri Ghana ndetse no muri Afurika y'Epfo.

    Umwe mu bashinze Tix Africa, Folayemi Agusto yavuze ko nyuma yo kuba ikigo gikomeye, ubu bari gutekereza kwagurira ibyo bakora mu Rwanda no mu Bwongereza.

    Yavuze ko bizasaba kwagura ishoramari ryabo rikiyongeraho miliyoni 150 z'amadolari ya Amerika kandi ko byatangiye gukorwa.

    Mu Rwanda, Tix Africa ihanze amaso isoko rikomeye ry'ibitaramo n'ibindi birori bibera muri BK Arena ijyamo abantu 10,000. Mu Bwongwereza, iki kigo kivuga ko umuziki wa Afrobeat w'Abanyafurika umaze kuhubaka izina bakaba bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe bacuruza amatike ku Banyanfurika bitabira ibyo bitaramo by'umuziki.

    Ibyo iki kigo kibishingira ku kuba Nigeria ari cyo gihugu cya Afurika gifite abahanzi bakoreye ibitaramo bikomeye by'umuziki wa Afrobeat mu Bwongereza kuva mu myaka 10 ishize aho abarimo Wiz Kid, Davido na Burna Boy bagiye buzuza inzu y'imyidagaduro ya O2 Arena mu Bwongereza mu bihe bitandukanye.

    Agusto yavuze ko kwagura ibikorwa bya Tix Africa bidakorerwa aho ari ho hose ahubwo ko bareba ahari ibikorwa by'iterambere bizabafasha gucuruza na bo.

    Iki kigo kandi giteganya gufungura urubuga rushya rwo kuguriraho amatike mu masagonda 30 gusa kandi rufasha abantu kumenya ibitaramo cyangwa ibindi birori bizabera hafi yabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihanze-amaso-bk-arena-tix-africa-ikomeye-mu-gucuruza-amatike-irateganya

  • Rusizi: Umukobwa w'imyaka 27 yasanzwe mu kabari yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku wa 24 Nyakanga 2024.

    Saa munani z'ijoro nibwo abaturanyi ba nyakwigendera bumvise atakira mu nzu batabaza irondo ry'umwuga rihageze risanga yamaze gushiramo umwuka.

    Nyakwigendera yari yafunze mu masaha yagenwe yo gufunga utubari, aragenda aza kugaruka saa saba z'ijoro ari kumwe n'umusore w'imyaka 26 ari na we bikekwa ko yishe uyu mukobwa amunize.

    Nyakwigendera yakoraga mu kabari k'urwagwa n'ibindi binyobwa, acururiza undi muntu. Muri ako kabari harimo icyumba yararagamo.

    Abaturanyi bumvise atakira muri icyo cyumba ariko bumva atatse rimwe gusa ahita aceceka bahita bahamagara nyiri akabari, ahamagaye yitabwa n'umusore bari bahoranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre yabwiye IGIHE ko saa munani z'ijoro aribwo yahamagawe n'ubuyobozi bw'irondo ry'umwuga rimumenyesha ko ritaye muri yombi umusore ukekwaho kwica uyu mukobwa.

    Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe.

    Iyakaremye yashimiye abaturage batanze amakuru hakiri kare bigatuma irondo rihagera rigafata uyu musore, asaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano.

    Mu karere ka Rusizi umukobwa yiciwe mu kabari yacururizagamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukobwa-w-imyaka-27-yasanzwe-mu-kabari-yapfuye

  • Ibiganiro hagati ya Apam na APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva muri CECAFA Kagame Cup adakinnye umukino n’umwe, umunya-Cameroun, Apam Bemol biravugwa ko yatangiye ibiganiro na APR FC byo kuba yamurekura.

    Uyu mukinnyi wageze muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, yasinye imyaka 2 ariko umwaka we wa mbere ntabwo yahiriwe n’umwanya yahawe ntiyawubyaje umusaruro.

    Mu myiteguro ya 2024-25, amakuru yavugaga ko we n’abamuhagarariye bifuje ko yatandukana na APR FC ariko banga kumurekura hataraza umutoza ngo yihitiremo kuko bari bafite icyizere ko nubwo umwaka wa mbere byanze ariko uwa kabiri byakunda.

    APR FC yabonye umutoza mushya ukomoka muri Serbia, Dariko Novic atangiza imyitozo ndetse anamutoranya mu bakinnyi bajya gukina CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania guhera tariki ya 9 Nyakanga kugeza 21 Nyakanga 2024.

    APR FC yageze ku mukino wa nyuma itsindwa na Red Arrows yo muri Zambia, Apam Assongue Bemol nta mukino n’umwe yakinnye ndetse nta n’umwe yari muri 18.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari umwe mu bakinnyi bari hasi mu mwitozo ku buryo ntaho umutoza yari guhera amukinisha, mbese akaba ameze nk’umuntu wamaze kwiheba ameze nk’utakiri muri APR FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Apam n’abamuhagarariye bifuza kuganira na APR FC bakaba bamurekura akajya gukina ahandi cyane ko atari mu mibare y’iyi kipe.

    Bivugwa ko na APR FC na yo yiteguye kuba yamurekura aho kumugumana bamuhemba kandi adakina.

    Apam Asongue Bemol mu nzira zitandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibiganiro-hagati-ya-apam-na-apr-fc