Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-25.
Ni imyambaro yo mu bwoko butatu, harimo umwambaro wo mu rugo, uwo gusohokana ndetse n'umwambaro wa Gatatu.



Â
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-25.
Ni imyambaro yo mu bwoko butatu, harimo umwambaro wo mu rugo, uwo gusohokana ndetse n'umwambaro wa Gatatu.



Â
Inkuru y'uko iki kirombe cyari cyarafunzwe cyaba cyagwiriye abo bantu yatangiye kumenyekana saa Saba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 aribwo n'imirimo yo kubashakisha yahise itangira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinzuzi, Benda Théophile yemeje aya makuru, avuga ko hari abarokowe ariko hari n'abitabye Imana ndetse ibikorwa by'ubutabazi bikiri gukorwa ngo n'abandi bakurwemo.
Yagize ati “Ni ahantu hari hasanzwe hari ibikorwa by'ubucukuzi bisanzwe byemewe n'amategeko ariko habagamo umwongoti wa kera wafunzwe kuko utari ugikoreshwa, ubwo rero biza kugaragara ko hari abantu bagiye gukoreramo mu buryo bwo kwiyiba bajya gucukuramo hanyuma rero umwongoti uza kubaridukira urabagwira.”
“Tumaze kumenya abantu umunani bari bagiyemo, babiri bakuwemo bajyanywe kwa muganga bakomeretse, abandi batatu bapfuye, abandi bo ntabwo bari baboneka ariko baracyarimo.”
Yakomeje asaba abaturage kwitwararika ntibishore mu bikorwa by'ubucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga bukanabahitana.
Ati “Abaturage turabakangurira gukomeza kwirinda gukora ubucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima mu kaga kuko babikora nta bugenzuzi bwa gihanga buhari bigatuma rero akenshi bivamo impanuka zibaviramo n'impfu, turabagira rero inama yo kujya gucukura aho biba byemewe kuko ho haba hari uburyo bw'ubwirinzi.”
Abagwiriwe n'ikirombe bose ni abagabo bari bagiye gucukura mu kirombe cyahoze gicukurwamo gasegereti kuva kera ku bw'abakoloni na nyuma y'aho gato ariko haza gufungwa.
Muri iki gitaramo cyiswe “Intsinzi Iganze” abantu bazasusuruka bananywa ibinyobwa SKOL Malt, aho kugura itike imwe uzanahabwa icyo kunywa cy'ubuntu.
Tuyishime Karimu, Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery Ltd, yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kugira uruhare mu gutegura no gutera inkunga iki gitaramo. Avuga ko abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n'uburyohe bwa SKOL Malt.
Ati 'Mu gutegura iki gitaramo twatekereje ku bakunda kunywa SKOL Malt, ari nayo mpamvu buri wese uzagura itike azahabwa icyo kunywa cy'ubuntu.'
Ni igitaramo kizaba ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 ahitwa Barafous Garden i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iki gitaramo kandi kizataramo Itorero Indangamirwa.
Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo hagamijwe gukomeza kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame. Ati “Ni igitaramo twateguye mu buryo bwo kwishimira intsinzi, kuko intsinzi iracyakomeza. Ni intsinzi y’Abanyarwanda’.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko mu bihangano ateganya kuririmbamo harimo n’indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Twatsinze’ ivuga kuri Perezida Paul Kagame.
Ati “Na ya ndirimbo yanjye ‘Twatsinze’ nzayiririmbamo. Ni nayo mpamvu twashyizemo na Mariya Yohana. Tuzavuga ubutwari bw’inkotanyi, tuzavuga muri iyi myaka 30 ishize, ibyiza u Rwanda twagezeho ariko tubicishije mu buhanzi. Tuzaririmba indirimbo z’intsinzi n’iza kera abantu bagiye bakunda.”
Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo, hazaba ibirori by’umusangiro mu rwego rwo kwishimira intsinzi.
Mariya Yohana uzaririmba muri iki gitaramo afatwa nk'inararibonye mu ndirimbo z'umuco gakondo w'u Rwanda. Indirimbo ye yise 'Intsinzi' yasusurukije ibirori n'ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.
Yakunze kwifashishwa cyane mu ntsinzi y'amatora ya Perezida Kagame Paul muri Manda yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n'indirimbo nka 'Turatashye inkotanyi', 'Tufungi Yoyo' iri mu giswahili n'izindi.
Cyusa nawe uzaririmba muri iki gitaramo cyo kwizihiza intsinzi si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye.
Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.
Ni mwene Rutare Pierre, Se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.Â
Cyusa yatangiye kubyina mu matorero afite imyaka itanu y'amavuko. Mu gihe amaze mu rugendo rw'umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga.
Amaze gushyira ahagaragara indirimbo eshatu ku rutonde rw'indirimbo 15 amaze guhimba. Yashyize hanze indirimbo yise 'Rwanda nkunda' [Ni nshya], 'Mbwire nde' na 'Ndi umunyarwanda'.Â
Yabyinnye mu Itorero Inganzo Ngari, Inyamibwa n'andi yakuyemo ubumenyi ashinga Itorero rye yise 'Inkera' mu 2015 riririmba mu birori, mu bukwe n'ahandi henshi rikunze kwifashishwa.
Afite indirimbo yahimbye 'Migabo' yahimbiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yitegura gushyira hanze.Â
Avuga ko muri iyi ndirimbo yaririmbyemo 'imigambi y'abagabo, avugamo ubutwari bwa Perezida Kagame, ibyiza yagejeje ku banyarwanda n'ibindi.

Cyusa Ibrahim yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame

Mariya Yohana yisunze indirimbo ze zirimo 'Intsinzi' ategerejwe mu gitaramo kizabera

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, cyatewe inkunga na SKOL MaltÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWATSINZE’ YA CYUSA IBRAHIM
Amafoto Nderuta yashyize ku rukuta rwe rwa X amugaragaza yubitse umutwe, yifashe ku munwa, inyuma ye hari abandi bantu basa n'abafashwe n'ikiniga. Imbere ye hari hicaye abagore bari kurira, bigaragara ko bari bari kumugezaho ubuhamya bw'ubuzima bubi babayemo mbere y'uko bahunga.
Ayo mafoto yayaherekejesheje amagambo agira ati 'Ku munsi w'ejo nasuye inkambi ya Nkamira, icumbikiye impunzi z'Abatutsi bo muri Congo. Inkuru zibabaje numvise z'ibikorwa bibi bakorewe bitewe n'abo baribo, ubwicanyi bwa kinyamaswa, iyicarubozo, gufatwa ku ngufu; byose ntibizamvamo. Ububabare bwabo buzumvwa. Tugomba guharanira ko amahoro n'ituze bigaruka bagataha mu ngo zabo.'
Abanye-Congo bahungira mu Rwanda basaba ubuhungiro kuva mu mpera z'umwaka wa 2022, bahunze ihohoterwa bakorerwa bitewe n'uko ari Abatutsi. Ubuyobozi bwa RDC buvuga ko abo bantu atari abenegihugu, bukabamenesha. Bamwe barishwe, abandi barafungwa, ababashije gukiza amagara yabo bahungira mu Rwanda.
Bibarwa ko abarenga ibihumbi 14 bamaze guhungira mu Rwanda kuva umwuka mubi wakongera kwaduka muri icyo gihugu. Impunzi zose z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda zimaze kurenga ibihumbi 135.
Muri Nyakanga mu 2023 nibwo iyi mirimo yatangijwe ku mugaragaro, biteganyijwe ko izarangira mu Ukuboza 2024.
Ni uruganda ruri kubakwa ku nkengero z'umugezi wa Musogoro, rukazatunganya amazi yawo akoherezwa mu bigega biri kubakwa kuri tumwe mu dusongero tw'imisozi yo muri yi mirenge, aho amazi azajya ava yoherezwa mu ngo z'abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, avuga ko uru ruganda nirwuzura ruzakemura burundu ikibazo cy'amazi mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi.
Ati 'Ni uruganda ruzajya rutanga meterokibe ibihumbi 13 ku munsi agakwirakwizwa mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura. Tuzashyiraho imiyoboro igera kilometero 125, hanubakwe ibigega 10 binini. Mu kwezi gutaha kwa Kanama, 9 muri byo bizaba bimaze kurangira kugira ngo hasigare gushyiramo amatiyo asigaye'.
Prof Omar avuga ko uyu munsi WASAC Group ifite amatiyo agera kuri kilometero 80.5 muri za kilometero 125.
Ati 'Twizera ko mu Ukuboza uyu mushinga uzaba umaze kurangira abaturage bo muri iriya mirenge bagatangira kubona amazi. Uyu mushinga twawukoze duteganya ko kugeza mu 2035 Karongi nta kibazo cy'amazi izaba ifite.'
Abaturage b'i Karongi bavuga ko uyu mushinga nurangira uzababera igisubizo kuko bagihura n'ikibazo cy'ibura ry'amazi riterwa n'isaranganya ry'amazi ava mu ruganda ruto rwa Nyabahanga n'amazi ava mu masoko yo muri Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda rwa Rubengera izarangira itwaye miliyari zisaga 13 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Avuze ibi mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, The Ben yifashishije konti ye ya instagram yagaragaje amashusho ye yishimira indirimbo ‘Sowe’, ariko ku rundi ruhande yabihuje no kwamamaza telefoni ya TECNO.
Mu kiganiro yahaye Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko yakiriye neza n’umutima ushima kuba The Ben ari mu banyuzwe n’indirimbo ye. Yumvikanisha ko nta munsi n’umwe yigeze yumva The Ben avuga ko adakunda ibihangano bye.
Ati “Nabyakiriye neza! Kuko The Ben ntabwo yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye. Kandi nyine umuziki nta mupaka ugira, iyo ukugeze mu mutima ukumva indirimbo uyikunze ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye, ushobora gukora ibyo ari byo byose, ariko The Ben si umuntu usanzwe.”
Yavuze ko The Ben ari umuhanzi mugenzi we, bityo ko kuba yifashishije indirimbo ye byagakuyeho ibyo abantu bahora batekereza by’uko hagati yabo umubano atari mwiza.
Ati “[…]Ubwo nizere ko abibazaga ibipfuye n’ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze. Ni uko.”
Abajijwe niba hari urwango hagati ye na The Ben, yavuze ko ‘nta n’urwigeze ruhaba’. Yavuze ko kuba hari umubare munini w’abafana wumvikanisha ko badacana uwaka, ari imitekerereze yabo, kuko iyo yisuzumye asanga nta kintu yaba apfa na The Ben.
Abigereranya no kuba abafana bahora bahanganisha Cristiano Ronaldo na Messi. Ati “Ntekereza ko ari imitekerereze y’abafana uko bisanzwe. Ni inde wigeze uzana ihangana hagati ya Ronaldo na Messi ni inde wabyaduye, uramuzi? “
“Hari ukuntu abantu iyo bahuriye mu kazi, bakaba bari gukoresha ingufu abantu bagerageza kubagereranya, mu by’ukuri ukaba ushobora gusanga abo bantu bo ubwabo batigereranya cyangwa bafite ibyo bibera byabo…”
Bruce yavuze ko akuyeho ibyo abantu batekereza ‘The Ben ni umuhanzi w’umuhanga kandi mugomba icyubahiro kubera ko ni Mukuru wacu wadutanze mu muziki, kuba yakwifashisha indirimbo yanjye ni igikorwa cyiza umuhanzi Mukuru akwiye gukora uwo ari we wese ariko nanone si itegeko ukwiye kubikora kubera ubyiyumvamo’.
Yumvikanishije kandi ko kuba The Ben yifashishije indirimbo bigaragaza urukundo, amusabira umugisha ku Mana.
Abajijwe niba bashobora gukorana indirimbo cyane ko iyo mu 2017 n’iyo mu 2021, bazigerageje bikanga, yavuze ko ‘nta kintu kidashoboka’.
Igisigaye ni ukuzashaka umwanya bagahuza ibitekerezo n’ubwo buri wese aba afite ibyo ahugiyemo. Ati “Tubonye umwanya tukabihuza, nta kintu kidashoboka.”

Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye kuba The Ben 'umuhanzi Mukuru' yaramufashije kumenyekanisha indirimbo ye

Bruce Melodie yavuze ko nta rwango yigeze agirira The Ben, kandi atekereza ko ari nako bimeze kuri mugenzi we

Bruce Melodie yavuze ko n'ubwo yagerageje gukorana indirimbo na The Ben ntibikunde, ariko haracyari amahirwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOWE’ YA BRUCE MELODIE
Ni imurikabikorwa ryatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2003 ribera i Kigali ku Mulindi, ni mu gihe iry'uyu mwaka rizatangira ku itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku itariki ya 9 Kanama 2024.
MINAGRI yatangaje ko iri murikabikorwa ryitabirwa n'abamurika ibikorwa bagera hafi kuri 400 rikazasurwa n'abarenga 40,000.
Muri abo baba baza kumurika ibyo bakora harimo n'abanyamahanga aho kuri ubu abaturuka mu bihugu nka Uganda, Sudani y'Epfo, Nigeria, Misiri, Sénégal, Hongrie n'u Buhinde bamaze kwiyandikisha mu ry'uyu mwaka.
Umuyobozi ushinzwe Kuvugurura Ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Karangwa Patrick, yabwiye IGIHE ko iri murikabikorwa mu gihe rimaze ryafashije abahinzi borozi gutera intambwe yo gukora mu buryo bubyara inyungu.
Yagize ati 'Ryabaye umwanya mwiza wo gutuma abahinzi n'aborozi bamenya imbonankubone ikoranabuhanga ribafasha kuzamura umusaruro. Banahahurira n'ibigo by'imari bitanga inguzanyo cyangwa ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi, bakanigira ku bandi bahinzi n'aborozi bafite ibyo babarusha'.
Yakomeje ati 'Iri murikabikorwa rireshya abashoramari bamara kugera mu Rwanda bagashyiraho inganda zigura umusaruro, zigatanga akazi. Abanyamahanga baryitabira baba akenshi bashaka kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda. Abo banyamahanga ntabwo baza nk'muntu ku giti cye ahubwo biba ari ibigo byiganjemo iby'ikoranabuhanga rikenewe mu buhinzi n'ubworozi'.
Dr Karangwa yongeyeho ko abo banyamahanga bitabira iri imurikabikorwa banamurika iryo koranabuhanga rikoreshwa n'abahinzi-borozi bo mu bihugu bakomokamo bityo abo mu Rwanda bakabasha kubyigiraho.
Kwihaza mu biribwa
Insanganyamatsiko y'iri murikabikorwa uyu mwaka igaruka ku kwihaza mu biribwa no kwimakaza ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ibihe.
Dr Karangwa yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu kwihaza mu biribwa ndetse n'ingamba zihari kugira ngo buri Munyarwanda abashe kwihaza mu buribwa.
Yagize ati 'Imibare y'ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko kwihaza mu biribwa ku rwego rw'urugo biri ku kigero cya 79.4%. Ni ukuvuga ko ingo 79.4% zibasha kubona iby'ibanze nkenerwa, naho ingo 20.6% ni zo zidafite ibihagije'.
'Ntabwo bivuze ko abo 20.6% babaho batarya nkuko tujya twumva ahandi ku Isi aho abantu bicwa n'inzara bagahambwa. Ni abafite ibidahagije, hashingiwe ku bipimo byerekana iby'ibanze bikenerwa n'umubiri'.
Yavuze ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukuraho n'iryo janisha rya 20.6% risigaye harimo no gukora ubuhinzi bwihanganira ihandagurika ry'ibihe.
Yagize ati 'Dufite gahunda yo gushyiraho uburyo bwagutse kandi buhoraho bwo guhunika umusaruro mwinshi mu bihe byiza byo kweza cyane, bigafasha guhangana n'ibihe by'ihinga bitagenze neza. Umusaruro usanzwe uhunikwa, ariko Leta irimo kwagura iyi gahunda no kuyongerera ubushobozi ku buryo izarushaho gufasha guhangana n'ihindagurika ry'ibihe no guhashya itumbagira ry'ibiciro by'ibiribwa by'ingenzi rituruka ku ihindagurika ry'ibihe'.
Yakomeje ati 'Turi kandi kongera imbaraga mu buhinzi bugezweho bukorerwa mu nzu zabugenewe zizwi nka 'greenhouses', aho hari imishinga Leta itangamo nkunganire muri ubwo buhinzi bigatuma hanatangwamo inguzanyo ziciriritse'.
Mu ngamba zatangiye gutanga umusaruro mu guhinga hitawe ku ihandagurika ry'ibihe, MINAGRI igaragaza ko kuri ubu abahinzi bagera ku 568,563 bamaze guhabwa nkunganire ya Leta muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi itanga ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo. Hari kandi aborozi bagera ku 85,398 na bo bamaze kwishingirwa na Leta muri iyo gahunda.
Ubuso bwuhirwa kandi na bwo bukomeje kwiyongera, aho nk'umushinga 'Gabiro Agribusiness Hub' ukorerwaho ubuhinzi bwuhirwa kuri hegitari 5600 mu kiciro cya mbere cyawo mu gihe icyiciro cya kabiri cyo kizaba kibasha kuhira hegitari 10,000.
MINAGRI ivuga kandi ko hari n'ubuso bushya bwuhirwa bugiye gutunganywa bugera kuri hegitari 9000 ndetse n'ibindi byanya byuhirwa bizagenda bivugururwa.
Ibi bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya babikoreraga mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvungira mu Mudugudu wa Winkamba.
Bafatiwe mu birombe biri mu ishyamba ry'umuturage, tariki 23 Nyakanga 2024, nyuma y'aho umuturage witwa Hakizimana Antoine atabaje RIB avuga ko ishyamba rye ryigabijwe n'abantu barishakamo zahabu ariko bo bakavuga ko basanzwe bamukorera ariko akaba yaragurishije akabahemba make bityo bakaba baje kwishakiramo ayabo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aho babikoze mu bihe bitandukanye.
Ati 'Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Ruharambuga mu gihe dosiye zabo zigiye gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.'
Icyaha bakurikirwanyweho cyo gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, giteganywa n'ingingo ya 54 y'itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri.
Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 ariko kitarenze amezi 6 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri 1 000 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya abifitiye inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
RIB irashishikariza abantu kujya babanza gushaka ibyangombwa bibemerera gukora ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro.
Ni uburyo yahisemo bujyanye no guca amarenga mu rwego rwo kwirinda gukoma rutenderi, no gusigasira ibisa n'ibiganiro by'ubwumvikane byabayeho hagati yabo. Ni nako bigenda kuri The Ben, kuko nawe amaze amezi abiri arenga agaragaje ko ntacyo azongera kuvuga kuri Bruce Melodie.
Amakimbirane bagiranye, gushwana kwa hato na hato kugeza ubwo binumvikanye cyane mu itangazamakuru, byabaye ingingo ndende yatumye bamwe mu bashakira amaronko ku miyoboro ya Youtube binjiza amafaranga kubera ko bavuze kuri aba bombi.
Ibi byose ariko byaturutse ku ndirimbo ebyiri bagombaga gukorana zitigeze zisohoka. Byabaye imvano y'amakimbirane adashira, kugeza ubwo Bruce Melodie yumvikanye mu biganiro bitandukanye agaragaza ko yatengushywe no kuba The Ben batarigeze bakorana.
Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie hari abagiye bayasobanura nko gushaka kwamamaza ibikorwa byabo. Ariko hari amakuru avuga ko habayemo ibikorwa byatumye buri ruhande rwitonda, kuko umwe muri bo yasanze ibyo yitaga ‘Showbiz’ byararenze biba urwango n'amakimbirane adashira.
Mu mezi ane ashize, hari ikiganiro The Ben yumvikanyemo avugana ikiniga yumvikanisha ko bizafata igihe kinini kugira ngo umuziki w'u Rwanda ugere ku rwego buri wese awushakaho mu gihe abawurimo badashyize hamwe, kandi badahinduye imyumvire mu bijyanye n'imikoranire n'imibanire ya buri munsi.
Ni ibintu avuga ko bireba abafite aho bahuriye n'uruganda rw'umuziki yaba abahanzi, abanyamakuru n'abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.
Yumvikanisha ko buri wese akwiriye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya mugenzi we ari na ryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie, kandi ko yabimubwiye imbonankubone mu bihe bitandukanye.
The Ben yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n'umujyanama we wa mbere ubu ubarizwa muri Uganda.
Icyo gihe bari bataragira n'igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati 'Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe y'intangiriro nzizaâ¦'
Icyo gihe ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko afite 'inkoni izamufasha kugera aho ashaka'. Ati 'Iryo jambo nararimubwiye, naramubwiye nti ‘ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe’â¦'

Imvano yabaye 'Play Station'
Bombi bakomeje gukozanyaho mu magambo, kugeza ubwo muri Werurwe 2024, The Ben yateye intambwe asaba imbabazi Bruce Melodie kuba indirimbo batekerezaga gukora itarigeze ikorwa.
Yemeye ko Bruce Melodie yamusanze ari gukina umukino wa 'Play Station' kandi ko icyo gihe yari kumwe na Zizou. Ariko kandi yumvikanishije ko no mu 2021, bagerageje gukorana indirimbo ariko ntibyakunda.
Ati 'Icya mbere biragoye kuba nahamagara umuntu ngo aze mujujubye. Nahuye na Bruce Melodie mu 2017 azanywe n'inshuti yanjye yitwa Omar. Omar yari amaze iminsi ambwira ngo Bruce Melodie arashaka kungisha inama.'
'Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [â¦.] Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.'
Mu gusaba imbabazi The Ben yagzie ati 'Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.'
Mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2024, Bruce Melodie yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasize abwiye itangazamakuru ko The Ben ari we wamutumyeho ngo bakorane indirimbo ariko yatunguwe no gusanga ari kwikinira.
Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Sowe' yumvikanishije ko yagiye avuga iki kibazo ariko abantu bakamutera amabuye- Nyamara ukuri kwarigaragaje.
Ati 'Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk'umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y'imirimo.'
Bruce Melodie yabwiye The Ben kwita ku kazi, kurusha guha umwanya imikino. Ati 'Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi [â¦] abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n'ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.'

Muyoboke Alex siko abibona!
Uyu mugabo wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye, yigeze kubwira ikinyamakuru Isimbi, ko bitumvikana ukuntu Bruce Melodie yitwaza buri gihe ko ikibazo yagiranye na The Ben gishingiye ku ndirimbo ebyiri bombi bagombaga gukorana.
Ati 'Nabonye bavuga ngo barapfa 'play station', bose barazikina ntibazakubeshye ariko ibyo ni ibintu byabaye 2017, ako gasuzuguro ka 2017 abantu bagenda bakavuga ntabwo ari cyo kibazo kuko 2019 Melodie yagiye gukora indirimbo na Sheebah (Karungi) muri Uganda icyo gihe The Ben yari afiteyo igitaramo cya 'Black & White'.'
'Bamaze gufata amashusho Melodie yaje ari kumwe n'umuntu witwa Omarion wari umujyanama we icyo gihe, bari bari muri Governor Night Club, Ben yari kumwe na ba Pallaso n'abandi benshi, yabonye Melodie aramuhamagara araza baricarana, bararyohewe ku rwego rwo hejuru.'
Muyoboke washinze Decent Entertainment, yumvikanishije ko ibiganiro byakomeje kugeza ubwo no mu 2021, Bruce Melodie yagiye kwa The Ben, bagirana ibiganiro byanaranzwe n'umusaruro wabaye urwibutso kuri bombi.
Ati 'Reka mbivuge ku nshuro ya mbere ntabwo barimo gushaka kubivuga, nta kibazo gihari ahubwo abantu basesengure barebe neza. 2021 Melodie, Jado, Element na Kenny Sol bagiye kwa Ben ku i Rebero ni ho yabaga, bagiye bafite n'ibyo kunywa, bararyoherwa ku rwego rurenze urwo watekereza nk'abantu b'abahanzi.'
Aha niho Muyoboke Alex ahera avuga ko atumva ukuntu ikibazo cyatangiye kuvugwa mu 2023 gishingiye ku ndirimbo ya 2017 kandi nyuma kugeza mu 2021 baravuganaga bakanabonana.
Yumvikanishije ko Bruce Melodie ariwe wasabye The Ben ko bakorana indirimbo. Ati 'Umuntu witwa Omar muramuzi, ni inshuti ya bo bombi mwabonye ko yanambariye Ben mu bukwe bwe, yabwiye Ben ngo Melodie ashaka ko mukorana ikiganiro, Ben aramubwira ngo nta kibazo njyewe ndamufana, The Ben yafashe inzira ajya Monster Record ahamara amasaha ategereje Melodie, Melodie yaje asanga The Ben arimo akina iyo 'Play Station'.'

Bruce Melodie yashyize akadomo ku makimbirane
Ku wa 31 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yaratunguranye atangaza ko atazongera gucyocyorana na The Ben mu rwego rwo kurangiza amakimbirane bavuzweho igihe kinini.
Yavuze ibi nyuma y'iminsi yari ishize agaragaza ko yaciye bugufi imbere ya The Ben; ndetse ibiganiro agirana n’abafana be akagaragaza ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa bya mugenzi we. Kandi, amusobanura nka Mukuru we wagize uruhare mu guteza imbere umuziki- cyo kimwe na Meddy.
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] cyamaze amasaha 2, iminota 4 n'amasegonda 58', Bruce Melodie yabajijwe niba hari icyizere cy’uko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, ku buryo bashobora no kuba bakorana indirimbo, asubiza ko mu biganiro nk'ibi kenshi aba atateguye ingingo aza kwitsaho.
Ati “Iyo ndi kuvuga gutya rero ngirana ibiganiro n’abantu ntabwo mba mfite ahantu nanditse utuntu ndi bugende nsubiza. Ibyo ng’ibyo nagombaga kuvuga icyo gihe [Yasubizaga impamvu yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko yiteguye ‘Battle’ na The Ben, kandi ko yamukubita agakoni/inkoni ku nda]”
Akomeza ati “Kugira ngo rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikabiriza, mukabikururiza mukabikoraho ibitekerezo (Yakoresheje ijambo ‘Comments’) abiha uburemere bidafite.'Â
Yumvikanishije ko kuba Mushiki wa The Ben yaragiye agaragara mu biganiro bitandukanye asuka amarira yumvikanisha uburyo aya makimbirane yafashe indi ntera, bitavuze ko Mushiki we [wa Bruce Melodie] we atababajwe n’iyi ngingo.
Ati “Wenda n’uwanjye yararize n’uko atifotoje [â¦] Nonese kurira se urumva ari ibintu bya ‘danger’ (birenze) muri uwo muryango (wa The Ben).”
Bruce Melodie witegura gushyira hanze Album ye nshya, yavuze ko yafashe umwanzuro wa nyuma wo kutazongera kuvuga kuri The Ben. Ati “Ahubwo reka nkwereke ikintu cyiza, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi uri kuvuga [Yirinze kumuvuga mu izina]. Sinzongera kumuvugaho (abisubiramo).”
Abajijwe niba ibi bivuze ko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, yasubije ko ‘kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo byanjye niba hari abantu bibangamira.”

Nta cyo narenzaho!
Akimara kuvuga ariya magambo ku rubuga rwa X, The Ben yabwiye InyaRwanda ko nta cyo yakongera ku byavuzwe na mugenzi we. Ni igisubizo yatanze, agaragaza ko yumva kandi yubaha umwanzuro wafashwe na mugenzi we mu rwego rwo kurangiza ibibazo bafitanye. Ati 'No Comment (Nta cyo narenzaho).'
Akimara kuvuga iri jambo, Bruce Melodie yakomeje kugaragara mu bitangazamakuru, abazwa kuri The Ben agaca amarenga cyangwa se akavuga ko yifashe, ntacyo ashaka kuvuga kuri mugenzi we.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, The Ben yasohoye amashusho amugaragaza yamamaza telefoni ya TECNO yifashishije indirimbo ya 'Sowe' ya Bruce Melodie. Yanditse agira ati 'Ni indirimbo nziza.'
Ni ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi mu bakurikirana umuziki bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo bombi basubukure imishinga bari bafitanye.
Mu butumwa yanyujije kuri 'story' ya Instagram, The Ben yagaragaje ko icyubahiro gikwiye kubanza mbere y'ubwamamare, umuntu agahitamo ubumuntu kurusha ubwibone, guhora ushima, kubaha buri wese n'ubwo nta nyungu byazakuzanira mu ntego zawe kandi ko ubunyangamugayo ari ingenzi mu buzima.
Ku wa 9 Gicurasi 2024, ubwo The Ben yagiranaga amasezerano yo kwamamaza telefoni nshya za Tecno, itangazamakuru ryamubajije icyo avuga ku makimbirane ye na Bruce Melodie, ntiyagira icyo asubiza [Yarifashe]. Ndetse, inyuma y’ibyuma bifata amajwi, yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku mubano we na Bruce Melodie.
Ibi bije byiyongera ku makuru avuga ko Coach Gael yavuganye na The Ben ko ikibazo cy’amafaranga amwishyuza arenga Miliyoni 158 Frw batazongera kukivugaho mu itangazamakuru.
Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yatumye bimwe mu bigo n'imiryango byifuje kubakoresha, ariko bagahitamo umwe bitewe n'uko bagiye bagaragaza ko batumvikana. Ndetse, hari indirimbo bombi bari guhuriramo, abatanze icyo kiraka, bahitamo ko buri umwe ajya mu ndirimbo ye.

Kurenzaho cyangwa kwiyunga?
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, ku wa 22 Nyakanga 2024, Bruce Melodie yabajijwe ikibazo kigira kiti 'Hari urwego watekerezaga ko Meddy na The Ben bazageraho bakaba baragutengushye?
Yagombaga gusubiza Yego cyangwa Oya, ariko igisubizo yatanze kiratangaje. Yaravuze ati 'Icyo ngicyo ntabwo gisaba Yego cyangwa Oya gusa. Arenzaho ati 'Oya'!
Umunyamakuru Phil Peter yaramubajije ati “Ese ko abandi bahanzi bamamaza ibinyobwa cyane cyane abo muhanganye (Yavugaga The Ben) wowe wamamaza ikihe?' Mu gusubiza, Bruce Melodie yagize ati 'Ni njye wabarangiye uko babigenza (Yarasetse arihirika).'
Abonye ko akomeje kubazwa kuri iyi ngingo, Bruce Melodie yasabye ko kuvuga ku bantu byahagarara. Ati 'Reka mbabwize ukuri tuve mu bintu byo kuganira ku bantu. Ntariteranya rero, ibyo bintu muri kuganira rwose mbaye ntandukanye nabo.'
Abajijwe niba asigaye agira ubwoba bwo kuvuga kuri The Ben, yasubije ati 'Ntabwo ngira ubwoba, ahubwo hari ukuntu nsiga ibintu nkabona biri inyuma cyane (Yarasetse arihirika).'
Umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clement uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube yabwiye InyaRwanda ko imibanire ya Bruce Melodie na The Ben itarimo ukurenzaho, ahubwo 'ni imibanire y'ihangana ryatangiye ari 'showbiz' ahubwo hazamo ibindi bintu bidasobanutse nyuma'. Ati 'Ni nk'ihangana rya Cristiano na Messi usanga riri mu bafana ariko hagati yabo nta kibazo na kimwe bafitanye.'Â Â
DC Clement yavuze ko inshuro zirenze imwe yabonye The Ben na Bruce Melodie baganira by'igihe kirekire. Ariko kandi asanga amakimbirane yabo yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe 'n'ibibazo Coach Gael yari afitanye na The Ben'.
Ati 'Ibibazo The Ben yari afitanye na Coach Gael byagize ingaruka ku mubano wa The Ben na Bruce Melodie. Rero, Melodie we yaje kubikomeza kugeza ubwo nta kiganiro na kimwe ashobora kujyamo ngo abure kubazwa kuri The Ben.'
Akomeza ati 'The Ben rero nk'umuntu utamenyereye ihangana, hari amakuru nabonye ko bamwe mu nshuti ze za hafi bamusabye ko atazongera kuvuga ikintu icyo ari cyo cyose kuri Melodie. Melodie nawe yahise afata uwo murongo, ariko mu gufata uwo murongo, ni uko The Ben nawe yari yaramuretse.'
Clement yavuze ko kuba The Ben yagaragaye yishimiye indirimbo na Bruce Melodie ari nk'umutego yamuteze, kuko nawe agiye gusohora indirimbo.Â
Avuga ko Bruce Melodie naramuka atagaragaje ko yanyuzwe n'indirimbo ya Ben, abafana bazahita babona ufite ikibazo hagati yabo.
Ati 'Abafana bazahita bamenya ngo umunyeshyari ni uyu! Buriya ni nk'umutego aba yamuteze. Ni nko kuvuga ngo wa muntu wanyu mushyize ku karubanda, ni uwo!
Kuri we asanga, nta bwiyunge buzigeraho bubaho hagati y'aba bagabo. Ati 'Rero nta bwiyunge, ntabuzigeraho bubaho.”
Umuraperi akaba n’umusesenguzi, Sky2 ukunze kugaragara cyane mu biganiro byo kuri Youtube, yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku byo azi kandi yaganiriye na buri umwe, yasanze imibanire yabo muri iki gihe atari iy’ubwiyunge ahubwo ni ‘umurenzaho wera ibijambo’.
Ati “Ku ruhande rwanjye iyo ndebye aba bagabo bose mpita mbona y’uko bari muri ‘showbiz’ itari iy’ubwiyunge ahubwo ni ukurenzaho. Kuko hagati yabo ubona ko nta mutima mwiza bafitanye hagati yabo bombi.”
Yavuze ko The Ben na Bruce Melodie bakabayeho ubuzima bumeze nk'amakipe ahanganye. Ati “Kubera ko niba dusanzwe tubona APR FC tukabona na Rayon Sports ari ikipe zifite abafana bagiye batandukanye, kandi ubona y’uko bose bari mu ihangana rimwe, bakaba bagira umukino wa gishuti, tukaba tutarabona ubushuti hagati ya Bruce na The Ben, ubona ko ari ukurenzaho. Ntabwo nabyita ubwiyunge.'
Sky2 yavuze ko ashingiye ku mibanire yabo bombi, The Ben afite amacenga menshi kurusha ayo Bruce Melodie agaragaza. Ati “Ku ruhande rwanjye, njyewe uko mbibona, mba mbona The Ben afite amacenga menshi, uriya mugabo ni ‘umuhatali’ arenzaho cyane, undi nawe agakomeza kwihagararaho. Ubona ko bombi nyine bararyaryana. Bose, baramutse bafitanye urukundo, baduha n’indirimbo, ubuse ko Rayon Sports na APR FC bakina umukino wa gishuti?”
Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOWE' YA BRUCE MELODIE IMAZE IMINSI ITANU
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “NI FOREVER” YA THE BEN IMAZE AMEZI 7 – NIYO AHERUKA GUSHYIRA HANZE
Mu Rwanda hagiye gutahwa ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Rutaraka. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, afungura uru ruganda.
Uruganda rw'amata y'ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd, isanzwe itunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye. Byitezwe ko ruzakusanya amata y'inka z'aborozi bo mu turere tw'Intara y'Iburasirazuba turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe n'aka Gicumbi mu Majyaruguru.
Uruganda rw'amata y'ifu ruherereye i Nyagatare rwuzuye rutwaye miliyoni 54$. Rwatanze imirimo ku bakozi bahoraho 270 n'abandi bari mu ruhererekane rwo gutunganya umusaruro w'ibikomoka ku bworozi bw'inka.
Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye mu myaka 7 ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga miliyoni enye ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka. Mu Gihugu hose umukamo w'amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari mu 2024. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z'amata ku munsi.