Blog

  • Umwihariko w'igitaramo Sheebah agiye guhuriramo n'abarimo Bwiza na Bushali – #rwanda #RwOT

    Yesashimwe Regis uzwi nka Regy Banks uri mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko gifite umwihariko wo kuzaba gihuriyemo abahanzi b'injyana zitandukanye. Ati 'Ni igitaramo twatekereje dushaka guhuza abahanzi b'injyana zitandukanye. Twashatse gushyira igorora abakunzi b'umuziki.''

    Yakomeje avuga ko iki gitaramo by'umwihariko ababyinnyi barimo bazigaragaza mu mbyino zinogeye ijisho, ndetse n'aba-Djs barimo bakazagerageza uko bashoboye abitabiriye bakishima.

    Yavuze ko ari ubwa mbere bateguye igitaramo nk'iki ariko ko kizajya kiba buri mwaka. Yavuze ko batekereje kuzana Sheebah kuko afite abakunzi benshi mu Rwanda kandi by'umwihariko akaba yari amaze imyaka ibiri atahakandagira kuko yahaherukaga ku wa 12 Kanama 2022 ubwo yari yatumiwe mu Iserukiramuco 'ATHF' ryabereye ku musozi wa Rebero.

    Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 17 Kanama 2024 cyiswe 'The Keza Camp Out Experience First Edition'', kizabera muri Camp Kigali. Kizaririmbamo abandi bahanzi barimo Bushali na Bwiza.

    Mu gihe ababyinnyi barimo General Benda, Jojo Breezy, Divine Uwa na Shakira Kay bazifashishwa mu gususurutsa abazitabira. DJ Crush na DJ Phil Peter nibo bazavanga imiziki, mu gihe Anita Pendo na MC Tino aribo bazaba abashyushyarugamba muri iki gitaramo.

    Kwinjira 10.000 Frw, 20.000 Frw, 40.000 Frw ndetse n'ameza ya 400. 000 Frw. ku za bazagurira amatike ku muryango haziyingeraho 5000 Frw mu gihe ku meza ya 400.000 Frw haziyongeraho 100.000 Frw.

    Sheebah agiye kuza mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri

    Bwiza azaririmba muri iki gitaramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-w-igitaramo-sheebah-agiye-guhuriramo-n-abarimo-bwiza-na-bushali

  • Amateka y'ishuri Gira Impuhwe ryashinzwe na Mukarugwiza rikaba ryarahinduye imibereho y'ab'i Nyanza – #rwanda #RwOT

    Mu 2003 ni bwo Mukarugwiza yashinze bwa mbere ishuri ry'incuke mu rwego rwo gufasha abana n'ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byari mu bihe bitoroshye, umuntu ashakisha icyo yakora kugira ngo abo bana bahabwe uburere bukwiye.

    Mukarugwiza avuga ko ibyihutirwaga byari ukubaha uburere ndetse no kubaha indyo yuzuye, kandi bagatangira kwiga hakiri kare, bahabwa amasomo ari ku rwego rwiza.

    Guhera muri 2005, Gira Impuhwe yaragutse ishyiraho n'icyiciro cy'amashuri abanza.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mbarubukeye David, umuyobozi w'ikigo cy'amashuri Gira Impuhwe yavuze ko bashimira Mukarugwiza watekereje gushyiraho uburyo bwo gutanga uburezi mu bihe bitari byoroshye, agahitamo gushyira ishuri mu Gihisi i Nyanza.

    Ati 'Ibi byerekana nyine ko yashakaga guteza imbere abatuye aka karere, twatangiye bigoye ku bana 54, bari mashuri y'incuke, bayarangije ni bwo ababyeyi babajije bati ese ko dushimye abana bize 'maternelle' bakayirangiza, amashuri abanza bazayakura he, bizagenda bizagenda bite? ni bwo na yo ishyizweho ubu tugeze ku bana 237, harimo 109 b'abahungu na 128 b'abakobwa.'

    Yavuze ko abo bana bose batsinda neza ku kigero cya 100% mu bizamini bya Leta, bakaba barahawe n'igihembo cya Best Performer 2023.

    Mbarubukeye yavuze ko 'intego yacu ni ugukomeza gutwara ibikombe mu gutsindisha abana benshi, tukaba ishuri rya mbere mu kugira abahanga benshi, no gutanga ubumenyi mu buryo Bwiza.'

    Inkuru bifitanye isano:
    https://igihe.com/diaspora/article/nyanza-dutemberane-guest-house-gira-impuhwe-yashinzwe-na-mukarugwiza-amafoto

    Kurikira ikiganiro unatembere aho ishuri Gira Impuhwe rihrereye i Nyanza

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku ishuri Gira Impuhwe

    Gira Impuhwe yigamo abana kuva ku mashuri y’incuke kugeza ku mashuri abanza

    Gira Impuhwe itsindisha ku kigero cya 100% mu bizamini bya Leta

    Mukarugwiza Drocelle washinzwe Gira Impuhwe

    Gira Impuhwe yigamo abana 237

    Mukarugwiza aganiriza abana biga muri Gira Impuhwe

    Abana bahabwa uburyo bwo kwidagadura

    Umunyamakuru wa IGIHE atemberezwa na Mukarugwiza mu ishuri rya Gira Impuhwe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-y-ishuri-gira-impuhwe-ryashinzwe-na-mukarugwiza-rikaba-ryarahinduye

  • Izitabirwa n'abarenga ibihumbi 450: Dutemberane ahagiye kubera EXPO2024 – #rwanda #RwOT

    Expo2024 iraba guhera ku wa 25 Nyakanga 2024, ikazamara iminsi 21, iri kubera mu Murenge mu Karere ka Kicukiro.

    Iyo ugeze ahazabera iri murikagurisha uzanga abantu bose bari gushashyana banoza imirimo ya nyuma, ku buryo uyu munsi urangira ibikoresho byose byamaze kugezwamo.

    Hashyizwemo amahema abiri manini, rimwe rigenerwa abamurika b'Abanyarwanda irindi rihabwa Abanyamahanga. Kugeza uyu munsi ayo mahema yose yaruzuye.

    Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa yabwiye IGIHE ko imyanya yose kugeza uyu munsi yamaze gufatwa, ndetse ubu hari abamurika bagera kuri 40 batarabona imyanya.

    Ati 'Twari twateganyije ibibanza (stand) 795 kandi byose byarafashwe. Hari abamurika 40 bategereje gushakirwa ibibanza bishya tutari twarateganyije. Bigaragaza ko imurikagurisha rizitabirwa kuko abamurika bamaze kwitabira 100%, bikaduha icyizere ko n'abasura baziyongera.'

    EXPO2024 ku ruhande rw'abamurika yitabiriwe n'ingeri zitandukanye ndetse n'umubare w'abanyamahanga wariyongereye. Ubu bagenewe ibibanza 176 ndetse byose byarafashwe.

    Muri abo barimo n'abaturutse mu Bushinwa cyane ko iki gihugu gifitemo ibigo bitatu.

    Birimo ibicuruza ibinyabiziga, imyenda n'ibikoresho by'ubwubatsi nk'uko Chairman w'Ihuriro ry'Abashinwa mu Rwanda, Edward Yin, yabishimangiye.

    Ati 'Nitabiriye Expo yo mu Rwanda inshuro nyinshi, ibintu bihora ari bishya. Uko umwaka utashye ni na ko abasura ibyo dukora biyongera. Covid-19 iri kurangira niyo mpamvu twongereye ingufu. Umusaruro ni mwiza.'

    Yunganirwa n'Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ritangizwe ku nshuro ya 27. Kuri iyi nshuro abamurika bikubye hafi kabiri bagera kuri 795, na 2023 aho banganaga na 403, ndetse biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 450 bazaryitabira.John wavuze ko EXPO yababereye amahirwe y'akazi.

    Ati 'Twatangiye kwitabira EXPO bwa mbere mu 2010. Stand mubona aha nitwe twazubatse. Mu myaka itatu ishize twubaka iza Banki ya Kigali na MTN Rwanda kuko ibyo bigo byo bihora bihindura. Urumva ni akazi tuba tubona tukagaha n'Abanyarwanda.'

    Imurikagurisha ryabaye ku nshuro ya 26 ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2023, ryitabiriwe n'abamurika 403 baturutse mu bihugu 21, harimo abamurika bo mu Rwanda 291.

    Ryarangiye ryitabiriwe byibuze n'abarenga ibihumbi 300.

    Kuri iyi nshuro Hunde agaragaza ko iyo mibare iziyongera kuko mu 2023 abantu bari bagitinya Covid-19, badashaka kurekura amaafaranga, ibyahindutse kuri iyi nshuro.

    Uyu muvugizi yavuze ko hateganywa abari hagati y'ibihumbi 400 n'ibihumbi 450 bazajya bitabira imurikagurisha umunsi ku wundi.

    Ati 'Mu mibyizi turateganya kujya twakira ibihumbi nka 20 mu mpera z'icyumweru tukakira ibihumbi nka 45. Niyo mpamvu dushaka ko bajya baza kuva mu gitondo bitari ukurindira kuza nimugoroba tubyigana.'

    Abantu bose bemerewe kuza gusura EXPO2024. Abana n'abanyeshuri bazajya bishyura 500 Frw, abakuru bishyure 1000 Frw.

    Abamurika bari mu bice bitandukanye nk'ubukorikori n'inganda zikora ibirimo nk'ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubwubatsi, izongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi n'izindi.

    Banki enye na zo zizaba zitanga serivisi z'imari kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa 21.

    Ubuyobozi bwa PSF bugaragaza ko EXPO yateye imbere umwaka ku wundi kuko yavuye ku kubera mu Ishuri ryisumbuye rya Saint-André aho yitabirwaga n'abagera ku 1000 ku munsi, yimurirwa muri Sitade Amahoro muri wa muzenguruko wayo, uyu munsi ikaba ibera i Gikondo ku buso bwa hegitari enye.

    EXPO yavuye ku minsi irindwi yikuba gatatu ndetse harifuzwa ko yagera ku minsi 30, Hunde akavuga ko yanarenga kuko nko mu Bushinwa bamara amezi atandatu.

    Ubu hari kwigwa umushinga w'uko imbuga imurikirwamo yakwagurwa ikava kuri hegitari enye ikagera kuri 14, kuko ubutaka burahari, ha handi n'abamurika bazajya barara ahamurikirwa.

    Aha ni hamwe mu ho abaza muri EXPO bazajya binjirira

    Imashini izajya ikusanya amafaranga abasura EXPO batanga

    Muri EXPO2024 Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na rwo ruzaba rugaragaza serivisi rutanga

    Adelino Balate wo muri Mozambique azaba ahagarariye igihugu cye muri EXPO2024, aho we n’abandi bazaba berekana impamvu abashoramari bakwiriye gushora muri Mozambique

    Umuyobozi wa JKK International Africa Ltd witwa Kurien John yavuze ko kuva mu 2010 EXPO yo mu Rwanda yababereye amahirwe y’akazi ko kubaka stand zimurikirwamo ibicuruzwa na serivisi

    Chairman w'Ihuriro ry'Abashinwa mu Rwanda, Edward Yin yavuze ko EXPO2024 yababereye amahirwe y’ubucuruzi mu buryo butaziguye

    Imyenda itandukanye na yo iri mu bizamurikwa

    Aba mbere batangiye kuganura EXPO2024 itaranatangira

    Abashaka kwica akanyota Amstel izaba yabadabagije

    Muri EXPO2024 icyo kurya kizaba ari akatabuze

    Abakunzi ba mushikaki n’ikirayi gisize batekerejweho

    Abakunzi ba Primus na bo baributswe muri EXPO2024

    Ingufu Gin Ltd na yo ntiyatanzwe muri EXPO2024

    Abakunzi b’ibicuruzwa byo kwa Nyiragarama na bo bazabibona uko babishaka

    Ibigo bitandukanye biri mu byiteguro ya nyuma mu gihe habura amasaha make ngo EXPO2024 itangire

    Airtel Rwanda izaba itanga serivisi zose

    Kinazi Cassava Plant Ltd izaba igaragaza ubwiza bw’ifu y’imyumbati y’umwimerere itunganya

    Tecno na yo izaba igaragaza ibicuruzwa bishya ifite

    Stand zose zarangiye kubakwa hasigaye kuziryoshya gusa

    Infinix na yo izaba itanga serivisi ku bakiliya bayo bazitabira EXPO2024

    Stand ya MTN Rwanda ni uku izaba imeze muri EXPO2024

    Banki ya Kigali izaba itanga serivisi z’imari uko buri wese azifuje

    Ameki Color na yo izaba ihagarariwe muri EXPO2024

    Mozambique izaba igaragaza impamvu abashoramari badakwiye kwirengagiza gushora imari muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izitabirwa-n-abarenga-ibihumbi-450-dutemberane-ahazabera-expo2024

  • Abasenateri basabye Guverinoma gusubiramo itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage.

    Iyi raporo ya Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yagaragaje imbogamizi ziri mu mitegurire no mu gushyira mu bikorwa imihigo y'inzego z'ibanze, iyo zihuriyeho n'urwego rw'Igihugu ndetse n'imihigo y'umuryango.

    Perezida w'iyi Komisiyo, Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko mu isuzuma bakoze basanze hari imihigo mu nzego z'ibanze ihigwa ariko ugasanga ishyirwa mu bikorwa ryayo riradindiye bitewe n'imikoranire itanoze n'izindi nzego ziyihuriyeho.

    Yagize ati 'Hari imihigo ihuriweho urwego rw'Igihugu rugiramo uruhare mu turere, nko kubaka ibyumba by'amashuri nka Minisiteri y'Uburezi itanga amabati na sima ibindi bikazanwa n'uturere. Ariko usanga imikoranire y'izo nzego iri ku rugero rudashimishije'.

    Iyi mikoranire yagaragajwe nk'imbogamizi aho amafaranga aturuka muri za minisiteri ajya atinda gutangwa cyangwa se akaba nta yo ahari ugasanga hamwe ibikorwa byari byaratangiye biradindiye bimwe bikaba byatangira gusenyuka hagitegerejwe amafaranga yo ku rwego rw'Igihugu.

    Indi mbogamizi yagaragajwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo ni ingengo y'imari idatangirira rimwe n'imihigo.

    Senateri Nsengiyumva yagize ati 'Ingengo y'imari ni yo ishingirwaho mu kugena ibizakorwa kandi itangira ku itariki ya 1 Nyakanga ariko imihigo akenshi isinywa mu kwa Mbere kandi kugaragaza uko izakorwa uturere tubikora mu kwezi kwa cyenda cyangwa mu kwa cumi'.

    yavuze ko ibyo bituma uturere iyo tugaragaza uko iyo mihigo izashyirwa bikorwa haba ubwo birenga ingengo y'imari yateguwe kandi nta handi uturere twagennye kuyikura.

    Iyi komisiyo isanga umwaka w'ingengo y'imari wakabaye utangira haramaze kuganirwa ku mihigo ndetse n'amafaranga izatwara kuko abasuzuma ishyirwa mu bikorwa ryayo iyo basanze hari umuhigo utarakozwe batawutangira amanota batitaye ku mbogamizi zabayeho.

    Imihigo y'umuryango nayo yagaragajwe nk'igenda biguru ntege mu gufasha umuryango kwiteza imbere.

    Perezida wa Komisiyo yakomeje ati 'Ikigaraga ku mihigo y'umuryango usanga yibanda ku bikorwa bimwe gusa bihoraho nk'isuku n'ubwisungane mu kwivuza ariko ukabona ni ibikorwa bitazana impinduka. Dusanga imihigo y'umuryango ikwiye gishingira ku bikorwa bizana impinduka mu mibereho y'abaturage n'iterambere ryabo'.

    Ingingo ijyanye n'imihigo y'umuryango ubusanzwe yandikwa mu ikayi y'imihigo, ntiyavuzweho rumwe n'abasenateri bamwe bavugaga ko ibyanditsemo bigoye umuturage no kubisobanukirwa mu gihe ahubwo ahandi usanga nta n'iyo bafite cyane cyane mu mujyi.

    Senateri Mukakarangwa Clotilde yagize ati 'Iyo kayi ndayifite bigeze kuyiduha […] Ni ikayi irimo ibintu byinshi ku buryo umuturage utabanje kuyimusobanurira atashobora uburyo bwo guhiga'.

    Senateri Nyinawamwiza Laetitia yavuze ko kuva yava mu Ntara akajya gutura i Kigali atazi irengero ry'ikayi y'imihigo ndetse anibaza uburyo yashyirwa mu bikorwa nta ngengo y'imari umuryango ugenerwa.

    Perezida wa Sena, Dr Kalisa François Xavier yabwiye abagize Inteko Rusange ko nyuma yo kugezwaho ibyo komisiyo yagaragaje bakwemeza imyanzuro ibiri y'ibyo basaba Guverinoma.

    Umwanzuro wa mbere wasabwe Guverinoma ni ukunoza imikoranire y'inzego zifite imihigo ihuriweho ndetse n'ingengo y'imari igatangirwa igihe.

    Undi mwanzuro wasabwe Guverinoma ni ukongera imbaraga mu gusobanurira abaturage akamaro k'imihigo y'umuryango ndetse inzego zegerejwe abaturage zigakomeza gukurikirana itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Iyi myanzuro ibiri yatowe ku bwiganze bw'amajwi ikaba igomba gushyikirizwa Giverinoma y'u Rwanda.

    Abasenateri basabye Guverinoma gusubiramo itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-basabye-guverinoma-gusubiramo-itegurwa-n-ishyirwa-mu-bikorwa-ry

  • Nyarugenge: Hasobanuwe uburyo bwo gutahura 'amakuru y'ibihuha' no kuyirinda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye hagati ya Kanama na Nzeri 2013 bwatewe n'umwuka mubi watutumbye hagati y'Aba-Hindu n'Abayisilamu babarizwaga muri ako gake.

    Imbarutso y'ibyo yabaye video yagaragazaga itsinda ry'Abayisilamu mu buryo bw'ubugome ndengakamere bagirira nabi abantu babiri byavugwaga ko ari Aba-Hindu.

    Icyakora byaje kumenyekana ko iyo video ntaho yari ihuriye n'ibyo kuko byatahuwe ko ari ibyo muri Pakistan ndetse hari hashize imyaka myinshi bibaye.

    Uru ni urugero rumwe muri nyinshi z'ibyabaye bitewe n'amakuru y'ibihuha, ibigaragaza uburyo bene ayo makuru adafitiwe gihamya ashobora guteza akaga kagira ingaruka zikomeye.

    Ibyabaye mu Buhinde no mu Rwanda birashoboka kuko na rwo ruri hejuru mu kwimakaza ikoranabuhanga na cyane ko imibare ya Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefoni ngendanwa, bafite izigezweho za 'smartphones.'

    Nubwo uwo muvuduko uri hejuru bose ntibafite ubumenyi bwo gutahura amakuru atari yo yashyizweho n'ababikoze nkana cyangwa batabizi ku buryo bashobora kumenya amakuru ya nyayo n'ibihuha bigamije ikibi.

    Icyakora Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n'Iterambere mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga Bigari (GLIHD) wabyumvise kare, ushyiraho akawo.

    Wateguye umushinga wiswe 'Ijwi Riranguruye ry'Itangazamakuru' washyiriweho mu guharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru n'uburenganzira bwo kubona amakuru, gutanga ubumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru ry'umwuga no gutahura no kurwanya amakuru y'ibihuha mu baturage.

    Abaturage bahugurwa binyuze mu mivugo, amakinamico, indirimbo n'ibindi, mbese muri bwa buryo bwigisha ariko bunasetsa kugira ngo abaturage batarambirwa.

    Igice cy'uwo mushinga cyo kurwanya amakuru y'ibihuha, cyahereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge ho mu Kagari ka Biryogo, bikazakomereza mu turere 10 tw'igihugu abaturage berekwa uko bakwirinda ibihuha.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa GLIHD, Umulisa Vestine ati 'Twatekereje ko ari byiza kuba twamenyesha abaturage ibyiza n'ibibi by'imbuga nkoranyambaga. Bagasobanukirwa ingaruka z'amakuru y'ibihuha, ha handi umuntu ashobora kuyatahura. Ikoranabuhanga rirubaka ariko kandi riranasenya.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hari ubwo 'usanga umuturage iyo abonye inkuru ashobora kuyoherereza aho ashaka atabanje kuyigenzura no kuyikorera ubugororangingo ngo amenye niba inkuru yakiriye ari yo cyangwa atari yo. Ni imyumvire dushaka guhindura, usangiza amakuru abanze amenye ukuri kwayo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mugisha Emmanuel yagaragarije abaturage ko ibihuha binadindiza iterambere ry'umuntu n'igihugu, ha handi ushobora kuba wifitiye umushinga ariko ukabona amakuru aguca intege 'bigatuma udafata icyemezo gikwiriye.'

    Ati 'Bitera impagaragara mu bantu, bigateza ibibazo byinshi. Dukangurira abantu kwimakaza gushaka ukuri kw'amakuru ya nyayo. Aho ubonye amwe ukajya gushaka ko hari ahandi ari, ukamenya ukuri kwayo, aho gusangiza abandi ibyo utizeye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie yagaragaje iyi gahunda ari ingenzi na cyane ko utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 16 'kandi usanga abenshi muri bo bafite telefoni, abenshi kandi badasobanukiwe n'uko batahura amakuru y'ibihuha. Ni ikintu cy'igenzi cyane twari dukeneye.'

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Biryogo beretswe uburyo batahura amakuru y’ibihuha, ibibarinda kugwa mu moshya

    Abaturage bo mu Biryogo ahazwi nko mu Marangi ubwo bari bakurikiranye ubutumwa bw’uko batahura amakuru y’ibihuha

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie mu bagize uruhare rwo kwereka abaturage ayoboye uko batahura amakuru y’ibihuha

    Abakinnyi ba Filime Nyarwanda ni bo bakiniye abo mu Biryogo

    Abaturage bo mu Biryogo bakiniwe ikinamico ariko inabaha ubutumwa bwo kwirinda ibihuha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-yikwije-ate-mu-bumenyi-bwo-gutahura-ibihuha-mu-isi-y

  • Bamwe mu bahabwa amahirwe yo kuyobora Umutwe w'Abadepite muri manda itaha – #rwanda #RwOT

    Abo 53 biyongeraho abandi 24 batowe mu cyiciro cy'abagore, babiri batowe mu cyiciro cy'urubyiruko n'umwe watowe mu cyiciro cy'abafite ubumuga.

    Ikizakurikiraho ni uko nyuma y'irahira rya Perezida wa Repubulika, azayobora umuhango w'irahira ry'abo badepite bagize manda ya gatanu y'Umutwe w'Abadepite, nyuma na bo bitoremo batatu bazaba bagize Biro, ari bo Perezida w'Umutwe w'Abadepite na ba Visi Perezida babiri.

    Nk'uko biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu ngingo ya 66, 'Mu ntangiriro ya buri manda y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, inama ya mbere ya buri Mutwe iharirwa itora rya Biro igizwe na Perezida na ba Visi Perezida.'

    Iyo nama itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma y'itangazwa rya burundu ry'amajwi y'abagize buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko. Ni ukuvuga ko abaherutse gutorwa bazarahirira gutangira imirimo bitarenze iminsi 30 uhereye ku wa 22 Nyakanga 2024, umunsi hatangajweho amajwi ya burundu y'ibyavuye mu matora.

    Kuri ubu urutonde ntakuka rw'abazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, rwamaze gutangazwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, ibyatumye benshi batangira kwibaza uzayiyobora muri iyi manda itaha.

    Muri manda ebyiri ziheruka z'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille wo mu Ishyaka rya PL ni we wari umuyobozi wawo, ariko kuri iyi nshuro akaba atarongeye kwiyamamariza kugaruka mu Nteko. Bivuze ko Umutwe w'Abadepite ugomba kubona umuyobozi mushya.

    Ingingo ya 62 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ivuga ibijyanye n'isaranganya ry'ubutegetsi, agaka ka kabiri kagena ko 'Perezida wa Repubulika na Perezida w'Umutwe w'Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki,' bikaba ari mu rwego rwo kubahiriza ihame remezo ryo gusaranganya ubutegetsi.

    Ibyo bisobanuye ko nyuma y'uko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangaje ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu, bigaragaza ko Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi ari we watsinze amatora ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, bidasubirwaho uzaba Perezida w'Umutwe w'Abadepite agomba kuzaba aturuka mu wundi mutwe wa politiki utari FPR Inkotanyi.

    Dutereye ijisho ku rutonde rwa burundu rw'abazahagararira imitwe ya politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, hari amazina ahabwa amahirwe yo kuba ari yo yavamo umwe uzayiyobora, hashingiwe ku bigwi byabo n'indi mirimo bagiye bakora.

    Mu mashyaka ashobora kuvamo uzayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, muri iyi manda harimo Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage, PSD, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR Green Party n'Ishyaka ry'Imberakuri riharanira Imibereho Myiza y'Abaturage, PS Imberakuri.

    Mu bahabwa amahirwe mbere y'abandi harimo Harerimana Mussa Fazil wa PDI. Hashingiwe ku kuba yari muri Biro y'Umutwe w'Abadepite muri manda ishize, aho yari Visi Perezida ushinzwe Imari n'Abakozi kuva mu 2018 kugeza mu 2024 ubwo manda yarangiraga.

    Sheikh Harerimana asanzwe ari Perezida w'Ishyaka PDI, akaba mbere yo kwinjira mu Nteko yarabaye Minisitiri w'Umutekano kuva mu 2006 kugeza mu 2016. Mbere yaho yari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, akaba kandi yaranabaye Perefe wa Cyangugu.

    Uretse ibyo kandi Sheikh Harerimana Fazil yanabaye muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ndetse n'umujyanama mu Nkiko Gacaca.

    Undi uvugwa mu bashobora kuyobora Inteko, ni Muhakwa Valens uturuka mu Ishyaka rya PSD, akaba asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w'iryo shyaka.

    Muhakwa Valens ni umwe mu bagarutse mu Nteko bari bayirimo no muri manda ishize, aho yari na Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Umutungo w'Igihugu, PAC.

    Irindi zina rigarukwaho mu bashobora kuyobora Inteko muri manda itaha, ni De Bonheur Jeanne d'Arc na we wa PSD, waminuje mu mategeko, akaba yari amaze igihe ari Noteri wigenga.

    Uretse ibyo, mbere y'icyo gihe De Bonheur yabaye Minisitiri w'Ibiza n'Impunzi kuva tariki 31 Kanama 2017 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018.

    Undi uhabwa amahirwe ni Munyangeyo Théogène wo mu Ishyaka rya PL, akaba yari asanzwe mu Mutwe w'Abadepite muri manda ishize, aho yari ayoboye Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi.

    Munyangeyo kandi yarabaye mu Nteko no muri manda yabanje guhera mu 2013.

    Undi ushobora kuba Perezida w'Umutwe w'Abadepite muri manda itaha ni Mukabunani Christine, Perezida w'Ishyaka PS Imberakuri, na we yari mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ishize akaba yarongeye kugirirwa icyizere no muri iyi manda.

    Uretse abo bagarukwaho cyane ariko amahirwe yo kuba bayobora Umutwe w'Abadepite bayanganya n'abandi barimo Rutebuka Balinda, Mukamwiza Gloriose, Nsangabandi Erneste na Tumukunde Aimee Marie Ange ba PL.

    Hari kandi Niyongana Gallican, Uwubutatu Marie Therese na Bizimana Minani Deogratias ba PSD, hari Niwemahoro wassila wa PDI, Ntezimana Jean Claude na Maombi Carine ba DGPR Green Party na Niyorurema Jean René wa PS Imberakuri.

    Ubwo Abadepite barahiriraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ishize

    Sheikh Harerimana Mussa Fazil asanzwe ari Perezida w'Ishyaka PDI, akaba yari na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri manda iheruka

    De Bonheur wabaye Minisitiri w'Ibiza n'Impunzi na we ari mu bahabwa amahirwe

    Muhakwa Valens asanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa PSD, akaba yari anayoboye Komisiyo ya PAC muri manda ishize

    Munyangeyo Théogène yari ayoboye Komisiyo y’ubukungu n’Ubucuruzi muri manda ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ninde-uzayobora-umutwe-w-abadepite-muri-manda-itaha

  • Nyuma y'imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite shampiyona y'Icyiciro cya mbere y'umupira w'Amaguru y'abagabo mu Rwanda, bwatangaje Ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2024-25.

    Ni ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, yerekana ko umukino ubanza uzahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku munsi wa Gatatu wa shampiyona.

    Uyu mukino ufatwa nk'uruta iyindi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

    Ni umukino uzakinwa nyuma y'uko ikipe y'Ingabo na Police FC zizaba zivuye gukina imikino ya mbere y'amarushanwa Nyafurika, Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

    Umukino wo kwishyura hagati y'aya makipe y'amakeba uzakirwa na APR FC ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, saa Moya z'umugoroba (19h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

    Nk'uko bigaragara Shampiyona izatangira tariki 15 Kanama 2024 mu gihe izashyirwaho akadomo  tariki ya 18 Gicurasi 2025.

    Imikino ibanza izasozwa tariki 23 Ukuboza 2024, naho imikino yo kwishyura izakinwe guhera tariki 17 Mutarama 2025 isozwe tariki 18 Gicurasi 2025.

    Imikino yose ya shampiyona izakinirwa kuri stade esheshatu, ari zo Kigali Pelé Stadium, Amahoro Stadium, Huye Stadium, Umuganda Stadium, Ngoma Stadium ndetse na Stade Ubworoherane y'i Musanze.

    APR FC ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona y'umwaka ushize, mu gihe Vision FC na Rutsiro FC ari zo zazamutse mu Cyiciro cya Mbere zisumbuye Étoile de l'Est na Sunrise zombi zo mu Burasirazuba zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

    The post Nyuma y'imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-4-rayon-sports-izabanza-kwakira-apr-fc-mu-mikino-ya-shampiyona-itegurwa-na-rwanda-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-4-rayon-sports-izabanza-kwakira-apr-fc-mu-mikino-ya-shampiyona-itegurwa-na-rwanda-premier-league

  • Bari bageze mu nzira bataha! Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Morocco na Argentina usize inkuru i musozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga ikipe y'igihugu ya Morocco na Argentina usize inkuru nyuma y'uko Argentina ibuze itsinzi nyamara umukino wari umaze hafi isaha yose urungiye irimo kunganya ibitego 2-2.

    Umukino wahagaritswe habura iminota 3 ngo inyongera yari yashyizweho irangire, bitewe n'abafana biroshye mu kibuga nyuma y'uko Argentina yari yishyuye igitego ku munota wa 106.

    Nyuma y'isaha yose umukino urangiye, abashinzwe gutegura imikino Olympic bahisemo gusubiza aya makipe mu kibuga nyuma bitetwe nuko VAR yari imaze kuvuga ko habaye ukurari mu gitego cya Argentina.

    Amakipe yombi yagarutse mu kibuga akina iminota 3, ndetse igitego cya Argentina iracyamburwa. Icyakora benshi ba n'ubu ntibariyumvusha ibimaze kubera muri uwo mukino wo gufungura imikino Olympic 2024.

    Source : https://yegob.rw/bari-bageze-mu-nzira-bataha-umukino-wahuzaga-ikipe-yigihugu-ya-morocco-na-argentina-usize-inkuru-i-musozi/

  • Nyagatare hafunguwe uruganda ‘Inyange Milk Po… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye uruganda rutunganya amata y’ifu rwubatswe mu Ntara y’Iburasirazu mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Rutaraka.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye abagize uruhare mu mushinga wo gutangiza uruganda rutunganya ifu y'amata mu Karere ka Nyagatare.

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gufungura uru ruganda rwubatswe na Inyange Industries Ltd, rukaba rubaye urwa mbere mu Rwanda.

    Yagize ati: 'Guverinoma y'u Rwanda yishimiye ko uru ruganda rwatangiye gukora.'

    Mu ijambo rye, yagaragaje ko Guverinoma yifuza ko ubworozi burushaho kuba umwuga ubyara inyungu, ugateza imbere abawukora n'Igihugu muri rusange.

    Ati: “Turishimira ko bizagira uruhare mu kubonera isoko umukamo w'amata. Turasaba n'aborozi kongera umukamo. Kwita ku matungo, tukihaza mu ngo zacu tukabona n'amata ahagije y'uruganda.”

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimangiye ko Leta izi agaciro k'aborozi ndetse idashobora kwemera ko bahomba.

    Ati “Turacyakeneye izindi litiro nyinshi. Mworore mukire, mwiteze imbere. Duhaze uruganda, duteze imbere n'Igihugu cyacu.”

    Yijeje ko Leta izakomeza guteza imbere ibikorwaremezo byorohereza abakora ubworozi.

    Yagize ati “Leta ibishyiramo imbaraga. Tuzakora ibishoboka mu gufasha aborozi bacu kubona ibikorwaremezo bituma ubworozi bugenda neza.”

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y’ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd i Nyagatare, yasabye aborozi gukora birenzeho kugira ngo na bo babashe gukira birenzeho.

    Nyuma yo kurutaha ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yatambagijwe ibice birugize, anasobanurirwa imikorere yarwo. 

    Umuyobozi w'Uruganda rw'Amata y'Ifu rwa Nyagatare, Kagaba James, yatangarije abanyamakuru ko amata y’ifu rukora azashyirwa ku isoko bidatinze kuko habanje gushakwa ibyangombwa by’ubuziranenge.

    Ati 'Amata y'ifu aya mbere turayagurisha muri iki cyumweru. Igiciro kugeza ubu, dufite amata atandukanye. Ikilo kimwe kibarirwa ku madolari 3,5. Kariya gafuka kari mu mafaranga arenga ibihumbi 100 Frw.”

    Meya w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko hari imishinga yatangiye gukorwa mu gufasha aborozi kubona umukamo uhagije ndetse bagasagurira amasoko.

    Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James, yavuze ko amata y’ifu atunganyirizwa i Nyagatare hari ibihugu byamaze gusaba kuyagura birimo Misiri na Arabia Saudite.

    Yagize ati “Isoko rirahari icyo rikeneye ni ugukomeza guhazwa. Icy'ingenzi ni ukuzamura umusaruro.”

    Yagaragaje ko hari ibibumbiro byakozwe n'indi mishinga ihari igamije guteza imbere ubworozi.

    Mukase Françoise yagaragaje ko mu 2001 yahawe inka muri Girinka, yoroza abandi, anayikuraho icyororo cyatumye yiteza imbere.

    Ati “Inka z'umukamo iyo imwe nayifashe neza sinaburamo litiro 40 ku munsi. Mfite inka 18, iyo nanyweye, nkaha utunyana, simbura nka litiro 120 z'amata ku munsi.”

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, yashimiye Leta yabafashije gukora ubworozi bugezweho ndetse no kubona isoko ryizewe kandi rihoraho.

    Ati 'Nk'aborozi turanezerewe, duhembwa kabiri mu kwezi, buri minsi 15 ni bwo tubona amafaranga.''

    Inyange Industries Ltd yatangiye urugendo rwo gutunganya ibinyobwa bidasembuye birimo amazi, jus n'ibikomoka ku mata mu 1997.

    Uru ruganda rufite ishoramari ry'agera kuri miliyoni 100$, rwinjiza asaga miliyari 10 Frw mu bukungu bw'u Rwanda buri mwaka.

    Intara y'Iburasirazuba ibarurwamo inka zisaga ibihumbi 500, zitanga umukamo w'amata urenga litiro ibihumbi 320. 

    Mu Rwanda muri rusange habarurwa inka zisaga miliyoni imwe n'ibihumbi 600.

    Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye mu myaka 7 ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga miliyoni enye ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka. 

    Mu Gihugu hose umukamo w'amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari mu 2024. 

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z'amata ku munsi.

    Reba uko uyu muhango wagenze mu mafoto:

    //inyarwanda.com/app/webroot/img/202407/images/53879490555-9a9657f929-b-7128651721859790.jpg

    Uruganda rwa Inyange Milk Powder Plant rwitezweho guhaza isoko ryo mu Rwanda ndetse rugasagurira n’amahanga

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145255/nyagatare-hafunguye-uruganda-inyange-milk-powder-plant-rutunganya-amata-yifu-amafoto-145255.html

  • Igisubizo cya Robertinho abajijwe niba aje guhesha Rayon Sports igikombe #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho’ yamaze kugera mu Rwanda avuga ko ubu ikihutirwa ari ukubaka ikipe nziza.

    Ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yemeje ko uyu mutoza w’imyaka 64 wayandikiyemo amateka akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018, akayihesha Shampiyona ya 2018-19 ari na yo baheruka ko ari we uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Robertinho yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yakiranywe ubwuzu na bamwe mu bakunzi ba Gikundiro bari bamutegereje.

    Akaba yakiriwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana.

    Robertinho akaba yishimiye cyane kongera kugaruka mu Rwanda, avuga ko intego ari ukongera kubaka Rayon Sports itinyitse itwara ibikombe.

    Ati 'Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.'

    Uyu mutoza ukundwa n’Aba-Rayon, yabajijwe niba uyu mwaka ashobora guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 5 agihari, avuga ko ubu ikihutirwa ari ukubaka ikipe nziza.

    Ati 'Ikintu cya mbere tugomba kumva ubu ni ukubaka ikipe nziza, ni umwanya wo gushaka abakinnyi beza bakajya ku rwego rumwe kandi rwiza.'

    Yakomeje avuga ko yizera ko abakunzi b’iyi kipe bazajya baza kubashyigikira, ngo ntazibagirwa umukino batsinzemo APR FC 1-0.

    Ati “Ndizera ko abafana ba Rayon Sports bazajya baza buri munsi ku myitozo, ku munsi w’umukino hamwe n’ibyiyumvo byabo ntigeze nibagirwa mu gihe cyashize ubwo twatsindaga APR igitego 1-0 kuri penaliti. Hano ni nko muri Brésil, abantu bafunga buri kimwe bakaza ku muhanda kwishima. Ni yo mpamvu Robertinho yemeye kugaruka kuko nkunda Kigali kandi kugira ngo ntware ibikombe.'

    Robertinho ageze mu Rwanda mu gihe ingebihe ya Shampiyona yasohotse aho izakina umunsi wa mbere tariki ya 17 Kanama 2024 icakirana na Marines FC.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben ni we wakiriye Robertinho

    Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yari yaje kumwakira

    Abakunzi ba Rayon Sports bari baje kwakira Robertinho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-robertinho-abajijwe-niba-aje-guhesha-rayon-sports-igikombe