Blog

  • Senateri Uwizeyimana Evode ntiyumva impamvu y'imihigo y'umuryango – #rwanda #RwOT

    Ubwo Abasenateri bagezwagaho ibikubiye muri Raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena ku mikorere y'imihigo, Senateri Uwizeyimana yavuze ko abona imihigo y'umuryango idashoboka kuko nta rwego rw'ibanze rwaza kwivanga mu mishinga y'umuryango, dore ko buri muryango uyigena ukurikije uko ubyumva.

    Yagize ati 'Usanga buri rugo rufite ukwarwo rupanga nko kuvuga ngo umwana wacu narangiza amashuri muri Green Hills tuzamujyana muri Amerika bitewe n'ubushobozi bafite. Hari n'aho umugabo aba yipangira kuzagura imodoka umugore na we agapanga inzu, abagore bakunda inzu, ugasanga ingo nyinshi zipanga mu kavuyo.”

    Yakomeje ati 'Nta n'ubwo mbona wowe uza kuntegeka mu rugo rwanjye uko nkoresha amafaranga yanjye. Mfite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndubaka inzu cyangwa ndagura imodoka. Ntushobora no kuza kumbaza impamvu najyanye umwana muri Green Hills kandi ari ishuri rihenze, niba mfite ubushobozi ndabikora, ntushobora no kumbanza impamvu namujyanye mu [ishuri] rya make kandi mfite ubushobozi.'

    Yongeyeho ati 'Ntekereza ko igenamigambi ry'urugo ari iry'abarugize. Ntago ntekereza ukuntu inzego z'ibanze zaza guhagarara hejuru y'umuntu zimutegeka ibintu agomba gukora, ibyo ntago bishoboka.”

    Senateri Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko mu masezerano y'imikorere umuntu ashobora kubazwa inshingano yahawe ariko ko mu ngo z'abantu ibyo bitashoboka.

    Yongeyeho kandi ko imihigo yo mu nzego z'ibanze ihigwa harebwe ahazaturuka ingengo y'imari yo kuyishyira mu bikorwa kandi ko ibyo nta muntu wajya kubibaza urugo utazi amafaranga rwinjiza cyangwa ayo ruteganya kwinjiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-ntiyumva-impamvu-y-imihigo-y-umuryango

  • RIB yerekanye batandatu bibye banki yo mu Rwanda asaga miliyoni 100 Frw hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya RIB ku wa 25 Nyakanga 2024, mu gihe aberekanwe bafashwe ku wa 20 Nyakanga, nyuma y'uko RIB imenye amakuru y'uko hari gutegurwa ibitero by'ikoranabuhanga ikabakoraho iperereza. Mu bafashwe harimo Abanyarwanda batanu barimo abagore babiri, ndetse n'Abanya-Uganda babiri.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abagabye ibyo bitero bibye amafaranga muri iyo banki bifashishije konti bayifungujemo imbere mu gihugu, ubundi bamara kuyiba bakayanyuza kuri iyo konti.

    Umunyarwanda umwe muri iryo tsinda ni we ucyekwaho kuba umucurabwenge muri ubwo bujura afatanyije n'abantu bo hanze y'u Rwanda, akaba atari n'ubwa mbere afatiwe muri ibi bikorwa.

    Ati ''Uyu yashatse abo nakwita 'aba-agents' bashaka abandi bantu cyane cyane urubyiruko, bakababwira ngo 'wowe genda ufunguze konti baguhe n'ikarita ya ATM nurangiza wowe ubiduhe, dukore 'deal'. Ni uko babyita, dukore ka 'deal' hanyuma amafaranga azajya aca kuri konti yawe tuzajya tuguha nka 40% y'ayaciyeho.''

    Dr. Murangira kandi yavuze ko abo bafashwe binjiriye iyo banki bigezwemo uruhare n'umukozi wayo mu Ishami rya Uganda wabahaye icyuho. RIB kandi itangaza ko buri wese mu bafashwe yari afite konti yacishijweho amafaranga yibwe muri iyo banki, bakaba barafatiwe mu cyuho hamaze gucishaho agera kuri miliyoni 100 Frw ariko barabikuje agera kuri miliyoni 30 Frw.

    Ikindi yatangaje ni uko bafashwe bagiye kubikuriza ayo mafaranga muri kimwe mu bihugu bituranye n'u Rwanda, kuko bari baramaze kubona ko ikoranabuhanga ryo mu Rwanda ridadiye kandi ko bigoye ko basaba Umunyarwanda w'imbere mu gihugu ukora muri iyo banki, ngo abahe urwaho rwo kugaba ibyo bitero.

    Abafashwe bakurikiranweho ibyaha bine birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy'iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, n'icyaha cy'ubujura.

    Ibi byaha bifite ibihano bitandukanye, igihanishwa igito kikaba ari igifungo kigera ku myaka ibiri, mu gihe igihanishwa igihano kinini ari icy'iyezandonke gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 10 na 15, n'ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro ziva kuri eshatu kugera kuri eshanu z'agaciro k'indonke yejejwe.

    RIB kandi iraburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo rwinshi rukomeje kwishora muri ibi byaha, kubireka kuko bibakururira ibihano birimo n'igifungo kandi inzego z'umutekano z'u Rwanda zikaba zitazabihanganira.

    Yibukije kandi amabanki gushyiraho sisitemu y'ikoranabuhanga ikomeye mu buryo budaha urwaho abayigabaho ibitero, inasaba Abaturarwanda gutanga amakuru hakiri kare ku bo bacyetseho ibyaha nk'ibi, bagakurikiranwa.

    Abantu batandatu batawe muri yombi bazira gushaka gukora ubujura muri imwe muri banki zo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-batandatu-bibye-banki-yo-mu-rwanda-asaga-miliyoni-100-frw

  • Senateri Evode Uwizeyimana asanga atari ngombwa imihigo y'umuryango #rwanda #RwOT

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko atumva gahunda y'imiterere y'imihigo y'umuryango kuko ibyo ari gahunda zisanzwe zireba buri muryango bitabaye ngombwa ko hazamo uruhare rw'inzego z'ibanze, cyane ko izo nzego ziba nta n'ingengo y'imari zigenera imiryango ku buryo zajya kuyibaza inshingano itujuje.

    Ubwo Abasenateri bagezwagaho ibikubiye muri Raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena ku mikorere y'imihigo, Senateri Uwizeyimana yavuze ko abona imihigo y'umuryango idashoboka kuko nta rwego rw'ibanze rwaza kwivanga mu mishinga y'umuryango, dore ko buri muryango uyigena ukurikije uko ubyumva.

    Yagize ati 'Usanga buri rugo rufite ukwarwo rupanga nko kuvuga ngo umwana wacu narangiza amashuri muri Green Hills tuzamujyana muri Amerika bitewe n'ubushobozi bafite. Hari n'aho umugabo aba yipangira kuzagura imodoka umugore na we agapanga inzu, abagore bakunda inzu, ugasanga ingo nyinshi zipanga mu kavuyo.'

    Yakomeje ati 'Nta n'ubwo mbona wowe uza kuntegeka mu rugo rwanjye uko nkoresha amafaranga yanjye. Mfite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndubaka inzu cyangwa ndagura imodoka. Ntushobora no kuza kumbaza impamvu najyanye umwana muri Green Hills kandi ari ishuri rihenze, niba mfite ubushobozi ndabikora, ntushobora no kumbanza impamvu namujyanye mu [ishuri] rya make kandi mfite ubushobozi.'

    Yongeyeho ati 'Ntekereza ko igenamigambi ry'urugo ari iry'abarugize. Ntago ntekereza ukuntu inzego z'ibanze zaza guhagarara hejuru y'umuntu zimutegeka ibintu agomba gukora, ibyo ntago bishoboka.'

    Senateri Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko mu masezerano y'imikorere umuntu ashobora kubazwa inshingano yahawe ariko ko mu ngo z'abantu ibyo bitashoboka.

    Yongeyeho kandi ko imihigo yo mu nzego z'ibanze ihigwa harebwe ahazaturuka ingengo y'imari yo kuyishyira mu bikorwa kandi ko ibyo nta muntu wajya kubibaza urugo utazi amafaranga rwinjiza cyangwa ayo ruteganya kwinjiza.

    Src: IGIHE

    Source : https://flash.rw/2024/07/25/senateri-evode-uwizeyimana-asanga-atari-ngombwa-imihigo-yumuryango/

  • RIB Yerekanye 6 bakekwaho kwiba Miliyoni 100 Banki mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe abantu 6 bacyekwaho kugaba ibitero by'ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 nibwo RIB yatangaje ndetse inerekana abantu bafashwe bacyekwaho kugaba ibitero by'ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.

    Uru rwego rwerekanye abantu batandatu barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga, ni mu gihe undi wa karindwi atabonetse ngo yerekanwe kubera impamvu z'uburwayi.

    Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko hari abandi bagishakishwa bacyekwaho gukora ibi bikorwa mu Rwanda.

    Source : https://flash.rw/2024/07/25/rib-yerekanye-6-bakekwaho-kwiba-miliyoni-100-banki-mu-rwanda/

  • Answers #rwanda #RwOT

    ISHURI Answers!

    What are the three unique categories of music and dance in Rwanda?

    Intore Dance: This is the most famous traditional dance in Rwanda.
    It consists of three components :

    The ballet performed by women
    The dance of heroes performed by men
    The drums

    Ikinimba is one of the most respected musical traditions in Rwanda. Through dance and music, it tells stories of Rwandan heroes and kings.

    Umushayayo: Also known as the 'Dance of Women', women perform this dance and it signifies the elegant movements of different animals in Rwanda

    Which traditional Rwandan dance is performed exclusively by women? 

    Umushayayo, also known as the 'Dance of Women' or 'women's dance', has the following characteristics:

    1. It is performed solely by women, unlike other Rwandan dances involving both men and women.
    2. The dance is described as delicate, compassionate, and graceful, highlighting the beauty and elegance of Rwandan women.
    3. The motions of cattle inspire the movements in Umushayayo.
    4. It depicts purity, brilliance, benevolence, and friendliness.
    5. The dance also imitates bird rituals, such as the mating dance of the Grey Crested Crane.
    6. Traditionally, unmarried women were allowed to participate in this dance until they married.
    7. Umushayayo is sometimes referred to as the 'Fiancé Dance' (Ukurambagiza), and it allows young women to showcase their beauty through dance and movement.

    What are some of the staple foods in Traditional Rwandan Cuisine? 

    Traditional Rwandan cuisine features a variety of staple foods that reflect the country's agricultural practices and local ingredients. The essential staples include:

    1. Bananas and Plantains are fundamental to the Rwandan diet, and various dishes are made from them, including matoke (steamed green bananas) and fried plantains.
    2. Beans: A primary source of protein, beans are commonly used in various stews and are often served alongside staple carbohydrates like Ubugali or rice.
    3. Sweet Potatoes: These are widely consumed and can be boiled, baked, or mashed, providing a nutritious addition to meals.
    4. Cassava: Known locally as manioc, cassava is used to make dishes like isombe, a stew made from cassava leaves, and is also processed into flour for various preparations.
    5. Corn (Maize): Corn is a staple grain in Rwanda, often ground into flour to make ugali, a thick porridge that serves as a base for many meals.
    6. Millet and Sorghum: These grains are also part of the traditional diet, often used to make porridge or as side dishes.

    When did Rwanda get its independence, and what is the name of the national anthem?

    Rwanda gained its independence from Belgium on July 1, 1962.

    The name of Rwanda's national anthem is 'Rwanda Nziza,' which translates to 'Beautiful Rwanda.' 

    What is the importance of cattle in traditional Rwandan culture?

    Cattle, particularly the Inyambo cows, hold great significance in traditional Rwandan culture:

    1. Symbol of wealth and status: Cattle ownership was a measure of wealth in ancient Rwandan society. The size of a family's herd indicated their social standing.
    2. Economic importance: Cows were traded for expensive tools and other goods, and cow products like milk, butter, and hides were valuable commodities.
    3. Cultural and ceremonial value: The Inyambo, or 'royal cows', were bred specially for royal engagements and ceremonies. They were decorated with jewellery and trained to parade in traditional practices.
    4. Dietary staple: Milk was a primary food source, consumed fresh or as buttermilk. Cattle keepers also consumed cow blood.
    5. Traditional practices: Cattle care involved specific roles and rituals, such as specialised herders and ceremonies to protect cattle from diseases.
    6. Multifaceted use: Various parts of the cow were utilised — hides for clothing, horns for tools and ornaments, and dung for covering utensils.
    7. Identity and tradition: The Inyambo cows are a cornerstone of Rwandan society and culture, representing a rich tradition dating back centuries.

    What is the traditional dish made from corn flour in Rwanda?

    The traditional dish made from corn flour in Rwanda is called Umutsima. It is a staple food that combines cornmeal and cassava flour, creating a simple yet nutritious dish. Umutsima can be enjoyed plain or sweetened and is often served alongside various stews or sauces, making it an integral part of Rwandan cuisine.

    Ubugali is another name for a similar dish made from cornmeal, shared across East Africa, including Rwanda. It is prepared by boiling corn flour with water to form a thick porridge-like consistency, typically served with vegetables or meat dishes.

    What is the significance of the Intore dance in Rwandan Culture?

    The Intore dance holds significant cultural importance in Rwanda:

    1. Historical roots: The Intore dance originated in the courts of Rwandan Kings and has been refined over centuries, making it one of Africa's longest-established musical traditions.
    2. Cultural heritage is considered an indispensable part of Rwandan culture and tradition, representing a vital aspect of the country's cultural identity.
    3. Storytelling: The dance is a form of storytelling, conveying narratives of love, war, and times of hardship through movement and performance.
    4. Celebration of victory: Traditionally, the dance was performed by returning warriors to celebrate victory in battle, symbolising strength and triumph.
    5. Unity: The performance historically involved everyone dancing together, representing unity among different groups in Rwanda.
    6. Symbolism: The men's dance symbolises the ancient warrior culture of Rwandans, while the women's dance represents the grace of cows, which are culturally significant in Rwanda.
    7. National pride: Intore dancers gained worldwide fame, particularly after performing at the 1958 World Expo in Brussels, becoming a source of national pride.
    8. Ceremonial importance: The Intore dance is essential to various celebrations, from village marriage ceremonies to grand national events.
    9. Cultural preservation: The dance preserves and passes down Rwandan cultural heritage to younger generations.
    10. Artistic expression: It combines complex choreography, raw aggression, and grace, showcasing the creative talents of Rwandan performers.

    What are the main spoken languages in Rwanda?

    The main spoken languages in Rwanda are:

    1. Kinyarwanda is the national and most widely spoken language in the country, spoken by about 93% of the population. It is a Bantu language used in schools, administration, and the media.
    2. French: Historically, French was an official language due to Rwanda's colonial past under Belgium. However, its usage has declined significantly, particularly after the 1994 genocide, and it is now primarily spoken by a small percentage of the educated population.
    3. English: English became an official language in Rwanda in the late 20th century, particularly after the shift in language policy in 2008, when it was adopted as the primary language of instruction in schools. Its use has increased, especially in urban areas.
    4. Swahili: Swahili was officially adopted as a language in Rwanda in 2017, primarily due to its importance in trade and regional integration within the East African Community. It is increasingly being taught in schools and used in administrative functions.

    What is the significance of the 'UMUGANDA' tradition in Rwanda?

    Umuganda is a significant traditional practice in Rwanda with important cultural, social, and economic implications. Here are the key aspects of its significance:

    1. Community cooperation: Umuganda means 'coming together in common purpose to achieve an outcome' in Kinyarwanda. It embodies the spirit of community cooperation and collective action.
    2. National development: It's a monthly community work program where citizens contribute their labour to various public projects, such as infrastructure development, environmental conservation, and community improvement.
    3. Cultural heritage: Umuganda is rooted in Rwandan culture and has been practised for centuries, though it was formalised as a national policy after the 1994 genocide against the Tutsi. 
    4. Social cohesion: The practice brings people from different backgrounds together, fostering unity and reconciliation in post-genocide Rwanda.
    5. Economic impact: By mobilising citizens for public works, Umuganda contributes significantly to the country's development without heavy reliance on external funding.
    6. Environmental conservation: Many Umuganda activities focus on environmental protection, such as tree planting and cleaning public spaces.
    7. Civic engagement promotes active citizenship and a sense of ownership in national development.
    8. Government policy: Umuganda has been integrated into Rwanda's development strategies and is seen as a tool for achieving national goals.
    9. International recognition: The practice has gained global attention as an innovative approach to community development and nation-building.

    What is the significance of the Genocide Memorial In Kigali?

    The Kigali Genocide Memorial holds immense significance in Rwanda and internationally:

    Cultural preservation: The site helps preserve Rwandan cultural heritage related to the genocide and its aftermath.

    Remembrance: It serves as a permanent memorial to the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi, providing a dignified final resting place for over 250,000 victims.

    Education: The memorial informs and educates visitors about the causes, implementation, and consequences of the genocide, as well as other genocides throughout history.

    Prevention: It teaches visitors how to prevent future genocides, promoting peace and reconciliation.

    Documentation: The site includes a documentation centre that records evidence of the genocide, survivor testimonies, and details of victims.

    Support for survivors: It supports genocide survivors, particularly orphans and widows.

    Historical context: The memorial offers exhibitions that give historical context to the events leading up to the genocide.

    International awareness: It serves as a global focal point for remembrance, engaging visitors worldwide.

    Healing and reconciliation: The memorial plays a crucial role in Rwanda's ongoing national healing and reconciliation process.

    Educational programs: It offers peace and values education programming for students, educators, and professionals.

    End.

    Source : https://ishuri.org/answers/

  • Uko ubuhehesi bwatandukanije Cristiano Ronald… – #rwanda #RwOT

    Irina Shayk umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika, uzwiho kuba yarakundanye n'icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yasubije amaso inyuma ku mubano wabo wigeze guca ibintu ndetse anahishura ko ubuhehesi ari bwo bwatumye bashwana.

    Cristiano Ronaldo yahuye na Irina Shayk mu 2010 ubwo bakoraga amashusho n'amafoto yamamaza imyenda y'uruganda rwa 'Armani' imwe mu nzu z'imideli zikomeye ku Isi. 

    Irina avuga ko icyo gihe ari bwo batangiye kugirana ubushuti ndetse nyuma baza gutangira gukundana aho bemeje iby'urukundo rwabo mu mafoto bashyize mu kinyamakuru Vogue Spain mu 2011.

    Irina Shayk uvuka mu Burusiya yakomeje avuga ko umubano wabo wari mwiza kandi ko bombi bageragezaga guhura cyane nubwo babaga mu bihugu bitandukanye. Avuga ko icyo gihe bari muri 'couple' zivugwa cyane byanatumye ahora yihisha aba paparazzi. Icyakoze nubwo bakundana cyane ngo bakunze no guhura n'ibibazo mu rukundo rwabo.

    Yabwiye Hollywood Reporter ati: 'Nubwo mu mafoto yacu mu binyamakuru yatwerekanaga duseka urukundo ari rwinshi ariko burya twabaga dufitanye ibibazo kandi byinshi byaterwaga n'ubuhehesi bwa Cristiano. Nari mbizi ko akunda kuryamana n'abandi bakobwa gusa akambwira ko ari njye gusa akunda nkamwizera'.

    Uyu munyamideli yakomeje ati: 'Ni kenshi yakunze kunca inyuma nkabyihanganira kuko nari nziko azabireka. Nizeraga ko yari ari mu gihe cy'ubuhehesi buzashira gusa uko iminsi yicumye ni ko yakomezaga kurushaho'. Irina Shayk yanahishuye uburyo Cristiano yamuciye inyuma bagiye mu birori by'umubyeyi we.

    Irina Shayk yagize ati: 'Sinzabyibagirwa hari igihe yanciye inyuma ndamufata. Iki gihe twari twagiye mu isabukuru ya nyina wari wujuje imyaka 60 y'amavuko. Hari umukobwa twahahuriye nkajya mbona bari kuganira cyane, gusa akambwira ko ari inshuti y'umuryango. 

    Iryo joro yambwiye ko hari umuntu agiye guhura nawe nyamara ahubwo yari agiye mu yindi hoteli guhura n’uwo mukobwa. Iryo joro bararyamanye mbasanga aho bari baryamye mu yindi hoteli kuko hari uwari wampaye amakuru y'uko bafitanye gahunda nyuma y'ibirori bya nyina'.

    Irina Shayk yasoje avuga ko uwo munsi ari bwo yafashe umwanzuro wo gutandukana na Cristiano mu 2015. Yemeza ko iyo uyu mukinnyi ataza kuba umuhehesi umubano wabo wari gukomeza gukomera. 

    Uyu munyamideli wavuze ibi azwiho kuba yarakundanye n'abandi basitari nyuma yo gushwana na Cristiano, barimo The Rock, Kanye West hamwe na Bradley Cooper babyaranye.

    Cristiano Ronaldo na Irina Shayk bagikundana

    Urukundo rwabo rwigeze guca ibintu mu myidagaduro 

    Irina Shayk yavuze ko umubano wabo wahoragamo ibibazo kubera ubuhehesi bwa Cristiano 

    Uyu munyamideli yahishuye uburyo Cristiano yamuciye inyuma bagiye mu birori by'isabukuru ya Nyina

    Icyo gihe ni bwo yafashe umwanzuro wo gutandukana na Cristiano bari bamaranye imyaka 5

    Bakimara gutandukana, Irina yahombye Miliyoni 11 z'abantu bamukurikiraga kuri Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145267/uko-ubuhehesi-bwatandukanije-cristiano-ronaldo-na-irina-shayk-145267.html

  • Amatora ageze ahakomeye muri Miss Black Festi… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere, ndetse amatora ari kubera ku rubuga www.missblackfestival.org agaragaza ko buri mukobwa ari gukora uko ashoboye kugira ngo azabashe kuza mu myanya y'imbere bityo bizamufashe kwitwara neza.

    Imibare yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, igaragaza ko Lisa Teta Cyuzuzo ari we ikiri imbere y'abandi n'amajwi arenga ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe habura iminsi itandatu agashyirwaho akadomo.

    Kuva aya matora yatangira, uyu mukobwa ni we uri imbere y'abandi, aho afite amajwi 6616, akurikiwe na Evassy Cyomugisha [Nimero 57] uri ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 6022.

    Ange Rebecca [Nimero 21] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 4384, Mariam Uwase [Nimero 4] uri ku mwanya wa Kane n’amajwi 4165, Lorraine Mwiza [Nimero 17] uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 3967, Ange Nicole Bayingana [Nimero 33] uri ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 3892;

    Ornella Juru [Nimero 15] uri ku mwanya wa Karindwi n’amajwi 3705, Housna Lara Sapna [Nimero 46] uri ku mwanya wa Munani n’amajwi 3159, Ella Darlene Byano [Nimero 34] uri ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 3132 ndetse na Sandra Ubuliza [Nimero 18] uri ku mwanya wa cumi n’amajwi 3024.

    Imanzi Agency iri gutegura iri rushanwa, igaragaza ko muri iki gihe bari gushyira ku murongo buri kimwe kizasabwa kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

    Ariko kandi bakangurira ababyeyi n’inshuti ‘gukomeza gutora umukobwa bashyigikiye kuko biri mu bizafasha umukobwa kugera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma’.

    Akanama Nkemurampaka kazahitamo abakobwa 10 gashingiye ku mushinga wa buri umwe, uburyo abasha kuwusobanura, amajwi yagize mu itora ryo kuri internet n’ibindi.

    Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency, Chear Sebudwege aherutse kuvuga ko bateguye Miss Black Festival bagamije kongerera agaciro no kuzamurira ishema umukobwa w'umwirabura, akabona urubuga rumufasha kugaragaza ko na we ashoboye aho yaba aherereye hose ku Isi akaba yabona amahirwe.

    Yakomeje agira ati 'Uru rubuga dushaka guha abakobwa b'abiraburakazi, ntabwo rugarukira ku bari mu Rwanda kuko ariho igikorwa kizabera, ahubwo rurareba umukobwa w'umwirabura uwo ari we wese aho aherereye ku rwego mpuzamahanga.'

    Abakobwa 10 bazagera kuri 'Final' bijyanye n'uburyo bazagenda batoranywa, bazahatana hagati yabo n'ubundi bishingiye ku kugaragaza impano, imishinga itanga impinduka ndetse no kugaragaza uburyo Umuco w'igihugu bakomokamo ari mwiza kurusha uw'abandi.

    Chear Sebudwege ati 'Turifuza ko Miss Black Festival ibera imbaraga no kuzamura urwego rw'umukobwa by'umwihariko w'umwirabura, yumve ko aho ari hose ku Isi uruhu afite atari igisebo ahubwo ari ishema ndetse ko yifitemo ubushobozi bwo kugira impinduka no kumva ko ashoboye kuba yarushanwa n'abandi.'

    Umukobwa wahize abandi akazahabwa igihembo kingana n'ibihumbi 15 by'Amadolari y'Amerika, naho ibisonga bye bibiri bikazahabwa agera ku bihumbi bitanu by'Amadolari y'Amerika.

     

    Lisa Teta Cyuzuzo [Nimero 52] ni we uri imbere ufite amajwi 6,616


    Evassy Cyomugisha [Nimero 57] uri ku mwanya wa mbere uri ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 6,022


    Ange Rebecca [Nimero 21] uri ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 4,384


    Mariam Uwase [Nimero 4] uri ku mwanya wa Kane n’amajwi 4,165


    Lorraine Mwiza [Nimero 17] uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 3,967


    Ange Nicole Bayingana [Nimero 33] uri ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 3,892


    Ornella Juru [Nimero 15] uri ku mwanya wa Karindwi n’amajwi 3,705


    Housna Lara Sapna [Nimero 46] uri ku mwanya wa Munani n’amajwi 3,159


    Ella Darlene Byano [Nimero 34] uri ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 3,132


    Sandra Ubuliza [Nimero 18] uri ku mwanya wa cumi n’amajwi 3,024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145275/amatora-ageze-ahakomeye-muri-miss-black-festival-abakobwa-10-bahiga-abandi-amafoto-145275.html

  • Kamonyi-Kayumbu: Hari abagicana udutadowa kandi intsinga z'umuriro zibaca hejuru #rwanda #RwOT

    Abatuye Akagali ka Gaseke, Umurenge wa Kayumbu ho mu Karere ka Kamonyi bavuga ko umuriro bazi mu ngo zabo ari uwo muziko, gucana amatoroshi igihe cy'ijoro no gucana udutadowa kuko uw'Amashanyarazi babona intsinga zawo zibaca hejuru. Basaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bakeneye iterambere rizanywe nawo, bagasirimuka nk'abandi, bagakora imishinga itandukanye ituma biteza imbere, abana biga bagasubira mu masomo batagombeye gucana Agatadowa n'ibindi.

    Bamwe muri aba baturage baganiriye na intyoza.com, bavuga ko umuriro w'Amashanyarazi bawuzi mu isantere y'Ubucuruzi ya Manyana, bakawubona ahandi iyo bagize impamvu zituma bava aho batuye bagatembera.

    Kutagira uyu muriro w'amashanyarazi, babifata nko guhezwa ku iterambere. Bashinja ubuyobozi kuba bwaragiye bubizeza kenshi ko bugiye kubaha umuriro ariko imyaka ikihirika batawuhawe nyamara intsinga zibaca hejuru, amapoto ashinze mu butaka bwa bamwe.

    Uwanyirigira Providence, umuturage mu kagari ka Gaseke asanga hakwiye izindi mbaraga zatuma abayobozi babona ko bakwiye gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kubona umuriro cyane ko ahenshi amapoto n'intsinga bihari.

    Asaba ko imvugo yo kubwira abaturage ngo ni bategereze imyaka igashira indi igataha ikwiye gucika bityo icyo abaturage basezeranijwe kigakorwa neza kandi ku gihe babwiwe, igihe bidakozwe bityo hagatangwa amakuru aho guhora bategereje igihe batazi.

    Agira kandi ati' Twitoreye Perezida, ni adufashe aba bayobozi bajye batubwira ibyo bari budukorere bitari ibyo kumera nk'abatubwira bikiza. Perezida wacu we ntabwo twamurenganya kuko wenda aba azi ko byose byatugezeho ariko ubwo wenda abantu bo hasi wasanga ariho hari ikibazo. Dukeneye ubuvugizi'.

    Umuturage witwa Ndayambaje Rewulade, avuga ko ahereye mugace atuyemo aha Kayumbu, ngo hari Taransifo 3 z'Umuriro w'Amashanyarazi ariko bakaba nta muturage ucana. Iyo bahuye n'abayobozi bakababaza impamvu bo badahabwa umuriro, intero ngo ihora ari imwe yo kubasaba kwihangana bagategereza.

    Uwitwa Kagina Jean Damascene, we agira ati' Nk'umuturage uturiye izi ntsinga n'amapoto mbona bincaho. Twaheze mu gihirahiro ntabwo tuzi igihe n'igihe bazawuduhera. Tubona intsinga gusa n'amapoto ariko ntacyo bitumariye twe kuko hashize igihe'.

    Avuga ko kutagira umuriro bibabangamiye nk'abaturage, ko bituma nabo hari ibikorwa byinshi by'iterambere batabasha kugeraho. Ati' Umuriro uzana byinshi ku byerekeranye n'iterambere. Nk'ubu ng'ubu umuntu yagatekereje kwihangira imirimo abaye afite umuriro hafi. Wasudirira hafi, wakwishingira ka Salo kogosha cyangwa se ugashaka imashini isya yaba amasaka cyangwa ibigori n'ibindi!. Ubu, ntabwo aha iwacu wagira aho ushakira Serivise z'Irembo n'izindi zitangwa hifashishijwe umuriro'.

    Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ikibazo cyo kuba aba baturage nta muriro bafite kizwi ariko ko kiri mu nzira zo gukemuka cyane ko iby'ibanze ku gira ngo bawubone bihari aribyo Amapoto ndetse n'intsinga z'Amashanyarazi.

    Agira ati' Ngira ngo hari gahunda Akarere gafite yo gukwirakwiza aho umuriro utagera kandi ukwiye kugera! Kiriya gice rero cya Manyana ya Busoro na Kigarama yo muri Gaseke birazwi ko naho hari mu hihutirwa, ngira ngo hari no mu hazaherwaho kuko Taransifo zirahari. Mu bice twabaruye bigomba kwihutishwamo iyo gahunda yo gukwirakwizamo amashanyarazi, Abanyamanyana n'Abanyakigarama barimo kuko bo nti bazanagorana kuko Taransifo zirahari, nababwira ngo bashonje bahishiwe, ndibwira ko biri muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari'.

    Aba baturage, bavuga ko kubona umuriro bizabafasha cyane gusirimuka nk'abandi, bakava ku gucana Agatadowa ahubwo bakanatekereza imishinga itandukanye yababyarira inyungo, bakagira bimwe bikemurira iwabo birimo Serivise zimwe na zimwe bajya gushaka ku bafite umuriro. Bavuga kandi ko ahageze umuriro umwijima uhunga byaba mu bitekezo no mu mikorere ku bafite gahunda ihamye yo gukora bakiteza imbere haba kuri bo ubwabo, Imiryango yabo n'Igihugu muri rusange.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/25/kamonyi-kayumbu-hari-abagicana-udutadowa-kandi-intsinga-zumuriro-zibaca-hejuru/

  • Ishimwe Jean Rene wasinyiye Mukura VS yateje umwiryane hagati y’Intare FC na APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishimwe Jean Rene asinyiye Mukura VS, yamaze gutumizwaho n’ikipe ya APR FC kuza gutangira imyitozo muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ejo hashize nibwo Mukura VS yatangaje Ishimwe Jean Rene ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira nk’umukinnyi wa yo.

    Ni umukinnyi wakiniraga Marines FC, ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi ariko afite afite amasezerano y’Intare FC.

    Amakuru avuga ko APR FC yasabwe n’umutoza ko yashakirwa nimero 3 kuko ahafite umukinnyi umwe ari Niyomugabo Claude wenyine.

    Nibwo yahise isaba Ishimwe Jean Rene ufite amasezerano y’Intare FC ikaba ikipe y’abato ba APR FC gusa basanga yamaze gusinyira Mukura VS.

    Ubuyobozi bwa Intare FC bukaba bwahakanye aya makuru ko yasinye batabizi cyane ko nta n’urupapuro rumurekura afite.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi Mukura VS mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bamutegereje ngo aze mu myitozo ntiyaza, amakuru avuga ko agomba gutangira imyitozo muri APR FC uyu munsi.

    Intare zivuga ko zitegeze zigurisha uyu mukinnyi muri Mukura VS cyane ko nta n’urupapuro rumurekura yigeze ahabwa, Mukura VS yamusinyishije nta burenganzira.

    Gusa amakuru avuga ko Intare FC zari zemeye kumugurisha muri Mukura VS, gusa nyuma yo kubona ko APR FC imusabye ubuyobozi buvuga ko butazi uburyo yasinye.

    Mukura VS yari yerekanye Ishimwe Jean Rene

    Ishimwe Jean Rene aratangira imyitozo i Shyorongi uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishimwe-jean-rene-wasinyiye-mukura-vs-yateje-umwiryane-hagati-y-intare-fc-na-apr-fc

  • Isezerano Niyigena Clement yahaye abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora ibishoboka byose bakazitwara neza mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Ni nyuma y’uko bavuye muri CECAFA Kagame Cup basoreje ku mwanya wa kabiri batsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia ku mukino wa nyuma.

    Nyuma y’uko CECAFA irangiye bakaba baragarutse mu Rwanda aho uyu munsi basubukura imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika na shampiyona byose bazakina mu kwezi gutaha.

    Niyigena Clement akaba yabwiye abakunzi b’iyi kipe bagiye gukora cyane n’abatoza bakore akazi ka bo ku buryo bazitwara neza mu marushanwa bagiye gukina.

    Ati “Icyo nabwira abakunzi ba APR FC, bitewe n’imikino turimo kwitegura, icyo tugomba gukora ni ukwitegura, umutoza agakora ibyo agomba gukora akadufasha ku bw’imyitozo aba yaguhaye natwe abakinnyi tugakoresha imbaraga zacu kuko niko kazi kacu dufite, nta handi dukura rero tugomba gukora ibishoboka byose ngo tube twatanga umusaruro mwiza mu mikino tugiye kujyamo.”

    Mbere yo gutangira shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League bazakina na Azam FC tariki ya 16 Kanama 2024, APR FC tariki ya 3 Kanama 2024 izakina na Simba SC umukino wa gicuti kuri Simba Day, tariki ya 11 Kanama 2024 bazakina na Police FC muri Super Cup.

    Niyigena Clement yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko bazakora ibishoboka babashimishe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-niyigena-clement-yahaye-abakunzi-ba-apr-fc