Blog

  • Bomowe imitima, bahabwa n’igishoro! Umusaruro… – #rwanda #RwOT

    All Women Together (AWT) ni igiterane mpuzamahanga gitegurwa n’Umuryango Women Foundaton Ministries washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Ni igiterane gikomeye gihuriza hamwe abagore bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” Zaburi 68:11.

    Ni ku nshuro ya 13 iki giterane kigiye kuba kuva mu mwaka wa 2011 ubwo cyabaga ku nshuro ya mbere. Igiterane cyo muri uyu mwaka kizaba tariki 06-09 Kanama 2024, kibere muri BK Arena, buri munsi kuva saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Tatu z’ijoro. Ni bwo bwa mbere kigiye kubera mu nyubako nini cyane yakira abarenga ibihumbi 10.

    Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries ku Isi, Apotre Mignonne Kabera, azakira abakozi b’Imana bazagabura ijambo ry’Imana ari bo Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania na Egbu Osinach Joseph wo muri Nigeria wamamaye nka Sinach.

    Kuva mu 2011, All Women Together (AWT) yabereye umugisha abagore banyuranye bayitabiriye binyuze mu ijambo ry’Imana ribasana imitima, rikabaremamo ibyiringiro, umwanya bahabwa wo gutanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo, bityo bagaterana inkunga mu masengesho ndetse bakunguka abantu bashya b’umumaro mu buzima bwa buri munsi.

    Binyuze mu nsanganyamatsiko y’iki giterane, “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” [From Victims to Champions], Women Foundation Ministries iratangaza ko imaze kwakira ubuhamya bwinshi bw’abagore babaga mu buzima butagira ibyiringiro, baraheranywe n’ahahise hashahira, ariko iki giterane kibomora imitima bahindura imitekerereze.

    Uyu munsi wa none bamwe muri abo bagore ni Abadepite, ba rwiyemezamirimo, Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse abandi bari kurotora inzozi bahoranye kuva kera. Bamwe bahawe igishoro na bagenzi babo, babasha gutangiza imishinga inyuranye, barunguka cyane, none ubu nabo bari gufasha bagenzi babo batishoboye.

    Women Foundation Ministries itegura iki giterane kimaze kuba ubukombe muri Afrika iragira iti “Dufite inkuru nyinshi z’ubutsinzi z’abagore bahaye bagenzi babo igishoro mu kubafasha gutangira kwikorera, ubu abo bagore ni abakoresha, nabo bari gufasha bagenzi babo guteza imbere imiryango yabo”.

    Apotre Mignonne yabwiye inyaRwanda ko Ijambo ry’Imana rikize ku bintu byose. Avuga ko rizana amahoro, gukira kw’imitima ndetse rikazana n’amafaranga. Avuga ko umugore umwe ashobora gutsikamirwa, ariko iyo ari hamwe na bagenzi be bahinduka abatsinzi. Ati “Igiterane All Women Together ni igiterane buri mugore ushaka kuba umutsinzi akeneye”.

    Apotre Mignonne Kabera yararitse abagore bose kuzitabira iki giterane, AWT2024

    All Women Together ni igiterane mpuzamahanga gikomeye kibera mu Rwanda buri mwaka. Kiba gihanzwe amaso na Afrika n’Isi yose muri rusange. Inshuro zabanje, AWT yagiye yitabirwa imbonankubone n’abagore barenga ibihumbi bitanu ariko igakurikirwa n’abantu bari muri za miliyoni binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Igiterane AWT 2024 gifitanye isano na AWT 2017

    Tariki 8-11 Kanama 2017, Women Foundation Ministries yakoreye igiterane All Women Together muri Kigali Convention Center. Ni igiterane Apostle Mignonne yatangarijemo amagambo akomeye y’ubuhanuzi, kandi bwaje gusohora. Icyo gihe u Rwanda rwari ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ariko ntabwo Perezida yari yakarahiye.

    Ni na ko bimeze muri AWT 2024 kuko nayo igiye kuba nyuma y’iminsi micye u Rwanda ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024, kandi nabwo Perezida Kagame watsinze aya matora ku matwi 99.18%, ntabwo ararahirira izi nshingano yahawe n’Abanyarwanda zo kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5.

    Ni byiza kugira abakozi b’Imana bazirikana Ubuyobozi bwa Leta, bakabushyira mu maboko y’Imana kugira ngo izabakoreshe ibihambaye mu nshingano yabahaye na cyane ko Ubuyobozi buturuka ku Mana. Mu 2017, Apostle Mignonne yahanuriye Umukuru w’Igihugu anashima Imana ko yatoranyije Nyakubahwa Paul Kagame, akaba ari we utsinda amatora.

    Ati “Tugize umugisha kuko Perezida wacu (Paul Kagame) atari yarahira, agiye kwinjira muri manda iri fresh. Reka mbabwire ijambo ry'ubuhanuzi, imyaka y'inzara yararangiye, ahubwo Imana irambwiye ngo tugiye kujya muri ya myaka 7 y'uburumbuke ya yindi Yozefu yabonye.

    Bwira mugenzi wawe ngo aho amafaranga azava ntibimureba.Ibihugu biraje, ndabona China (Ubushinwa), ndabona u Bwongereza, ndabona ibihugu by'abarabu b'ibyanwa bigera aha, baje gushaka uyu muntu w'Imana

    Kandi amafaranga Imana izayaduha, hagiye kuza system aho batazajya bayacisha mu nzego nyinshi ahubwo bakayacisha mu bantu badafite ubushobozi. Ubu ngubu umuntu wese ufite impano agiye kuzamura ibiciro (…..) Uzakora kuri Perezida wacu azaba akoze mu mboni y'ijisho ry'Imana. Imana iciye abacwezi mu gihugu”.

    Bitewe n’umusaruro ushyitse w’ibiterane byabanje, abantu banyuranye yaba ibyamamare birangajwe imbere na Miss Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020; Abakobwa n’Ababyeyi banyuranye, banyotewe n’Igiterane cy’uyu mwaka na cyo gishobora kuzaberamo isengesho ry’ubuhanuzi ku Bayobozi b’Igihugu nk’uko bikwiriye kuranga Iteraniro ry’Abera.

    Abakristo basabwa gusengera Abayobozi nk’uko biri muri 1 Timoteyo 2:1-3 “Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasabira no kubashimira ariko cyane cyane Abami n’Abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu.”

    Imyiteguro y’igiterane All Women Together 2024 igeze kure,..amashyushyu ni yose!

    Imwe mu mpamvu igiterane All Women Together [Abagore Twese Hamwe] gitegerezanyijwe amashyushyu ni uko cyatumiwemo abakozi b’Imana basanzwe bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse baneretswe urukundo rwinshi mu giterane giheruka, abo bakaba barimo icyamamare Sinach wo muri Nigeria uzaba aje mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

    Yaje i Kigali bwa mbere mu 2017 mu gitaramo cya Patient Bizimana, izindi nshuro ebyiri ni ubutumire bwa Apotre Mignonne. Ubwo aheruka mu Rwanda mu 2023, Sinach yarishimiwe cyane akaba ari nayo mpamvu yongeye gutumirwa. Icyo gihe byari mu giterane n’ubundi cya All Women Together cyanditse amateka yo kwitabirwa na Madamu Jeannette Kagame.

    Byari tariki 11 Kanama 2023 ku munsi wa nyuma w’igiterane AWT 2023. Abacyitabiriye, batunguye Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, bamwereka urukundo rudasanzwe bamwifuriza isabukuru nziza, ndetse bamubwira amagambo yuje urukundo.

    Mu byishimo byinshi Madamu Jeannette Kagame yabashimiye urukundo bamweretse, atangaza ko bishimira uruhare rwa 'Women Foundation Ministries' itegura iki giterane, ikomeje kugira mu kuzamura ubushobozi bw'umugore.

    Yagize ati 'Ubwo u Rwanda rufite ba Nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'Umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw'Umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi, yanashimye Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, avuga ko ubutumwa batanga buri mu mirongo ngenderwaho y'igihugu, yongeraho ko ntako bisa gusoreza umunsi mu Iteraniro ry'abategarugori.

    Ati 'Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y'igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk'iri ry'abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.'

    Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iki giterane cya All Women Together guharanira ubumwe, urukundo kutikuza ndetse no kwishyira hejuru, abasaba kwimakaza urukundo muri byose ahita atanga urugero ruboneka muri Yohana 4:16.

    Yagize ati 'Intego nyamukuru y'ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo 'Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nk’uko Bibiliya ibidutoza.'

    “Nk'abakiristo bumva neza ijambo ry'Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy'urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n'umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n'icyo urukundo rw'Imana rusobanuye.''

    Umushumba wa Women Foundation Ministries [WFM], Apostle Mignonne Kabera, yageneye impano umufasha w'umukuru w'igihugu, ku bw'isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.

    Ukurikije imigendere myiza y’iki giterane mu myaka yabanje, biragaragaza ko igiterane cy’uyu mwaka kizaba kiri ku rundi rwego kandi biranagaragarira mu myiteguro yacyo dore ko bakijyamye muri BK Arena – inyubako ya mbere mu Rwanda iberamo ibikorwa by’imyidagaduro yakira abantu benshi bagera ku bihumbi 10 bicaye neza.

    Ni igiterane cyitezweho kuzarangwa n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru aho iyi nyubako ishobora kuzaba ntoya rwose na cyane ko kwinjira ari ubuntu. Kuba iki giterane kibaye mu bihe Abanyarwanda bari kwishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho Perezida Kagame yatsinze amatora, na byo bizazamura amashimwe ya benshi.

    Benshi bazitabira ku bwinshi iki giterane mu gushima Imana yabanye nabo mu Matora. Rwanda rw’Ejo ndavuga Urubyiruko, by’umwihariko abakobwa ntibazacikwa nk’uko babigaragaje ubushize. Ku munsi wa nyuma w’iki giterane, abagabo n’abasore nabo bazaba bemerewe kwitabira, bizaba byahinduye isura aho imyanya ishobora kuzaba micye.

    Kongera gutumira Sinach nabyo bizatuma benshi bahihibikanira kwitabira AWT2024 dore ko uyu muhanzikazi afatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Sinach yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zamushyize ku gasongero nka “Way Maker” imaze kurebwa na Miliyoni 267 na “I Know Who I Am” imaze kurebwa na Miliyoni 137.

    Ubwo aheruka i Kigali umwaka ushize, yibanze ku gutanga impuguro ku bagore n’abakobwa bitabiriye AWT2023. Ubu, ashobora kuzahabwa umwanya uhagije wo kuririmbira abakunzi be. Bizizihira benshi kuririmbana nawe indirimbo ze zisohotse vuba nka “Victory Is My Name”, “Bigger Than”, “Confessions”, “Done It Again”, “Final Word” na “A Million Tongues”.

    Ibyihariye kuri Apotre Mignonne wagize iyerekwa rya All Women Together Conference

    Apotre Mignonne Kabera uri inyuma y’iki giterane All Women Together kirahirwa n’abagore ibihumbi n’ibihumbi mu gihugu cy’imisozi igihumbi, ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda biturutse ku nyigisho ze zifasha benshi. Urubyiruko rwinshi ruramukunda cyane kubera impanuro zinyuranye akunze kubaha. 

    Ntibamukunda ariko ngo barushe ababyeyi b’abamama dore ko banakunze guhura kenshi bahuriye mu muryango yashinze ‘Women Foundation Ministries’, ubarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye, ukaba warashinzwe mu mwaka wa 2006. Ivugabutumwa akora riherekezwa n’ibikorwa by’urukundo bifatika byiganjemo gufasha abatishoboye.

    Ni ibikorwa akora binyuze mu gikorwa cyitwa ‘Thanksgiving’ mu ntego yo ‘Gushima Imana mu bikorwa’ ndetse akanabishishikariza abandi. Amateraniro abwirizamo, nta mukobwa n’umugore uba wifuza kuyasiba, aho twavugamo: Women Fellowship, Ennihakkole, Upper Room, Fire Week na Wirira Fellowship iba buri wa Gatanu saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

    Apotre Mignonne Kabera ni umubyeyi w'abana batatu yabyaranye n'umugabo we Eric Kabera, ndetse afite abandi benshi mu buryo bw'Umwuka. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries [WFM] n'urusengero rwitwa Nobel Family Church. Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

    Ni umunyarwandakazi ufite izina rikomeye muri Afrika mu Iyobokamana, akaba umwe mu bagore bimitswe nka Apostle bwa mbere mu Rwanda. Apostle Mignonne amaze kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye ku Isi binyuze mu biterane bye bigamije guhuza Afrika mu buryo bw’Umwuka, bizwi ku izina rya ‘Connect Africa Conference’.

    Apotre Mignonne yatangije Women Foundation Ministries mu bihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Burundi, Uganda, Ghana, Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza na Kenya. Mu kwegera abakristo be, yashyizeho inzego bisangamo zirimo King’s Daughters, Godly Mothers, Girls Impact na Men and Sons of Issachar.

    Kuwa 13 Kamena 2024, Apostle Mignonne Kabera yashimiye abahanzi 9 n’umunyamakuru umwe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu myaka 15 ishize, abo akaba ari: Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, David Nduwimana, Steven Karasira, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

    Umushumba, Umubyeyi, Intumwa, Mama w'Amahanga, Umugwaneza,…ni amwe mu mazina ya Apostle Mignonne, ndetse benshi ntibatinya kuvuga ko ari “Mama w'u Rwanda mu buryo bw'Umwuka”. Akorwa ku mutima n'imirimo y'abaramyi, akaba ariyo mpamvu abashyigikira cyane yaba mu kwitabira ibitaramo byabo, kubatera inkunga n’ubundi buryo ashobozwa.

    Amaze guhabwa ibihembo birimo Sifa Reward ku bw'ibikorwa byimpuhwe, ategura buri mwaka bizwi nka “Thanksgiving'. Ategura ibiterane byinshi buri mwaka bigamije kogera ubushobozi bw'umugore muri sosiyete yu Rwanda, nka “Abagore Bose Hamwe” [All Women Together] mu nsanganyamatsiko ivuga ngo 'Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi'.

    Afite kandi igihembo cya Groove Award Rwanda yahawe ku bw’uruhare yagize mu muziki wa Gospel n’itangazamakuru. Ni inshuti y'urubyiruko n'ibyamamare kugeza aho benshi bayoboka Minisiteri yatangije, muri abo harimo Miss Nishimwe Naomie, Miss Queen Kalimpinya, Ntarindwa Diogène (Atome), Kate Bashabe, Billy Irakoze n'abandi.

    Itorero yashinze rya Noble Family Church rifite umwihariko w’ibiterane bimaze gushora imizi birimo: 7 Days of Worship; Umugore mu Ihema, umugabo mu marembo; Esther Operation; 12 Days of Crossover; Christmas Celebration; New Years Eve, n’ibindi. Kuri ubu iri Torero riri kubaka urusengero rw’agatangaza ruzaba rwakira abantu barenga ibihumbi bitanu.

    Muri Kigali hagiye kubera igiterane mpuzamahanga cya All Women Together

    ‘Akarago’ ni kimwe mu bizwi kuri Apotre Mignonne washinze Itorero Noble Family Church

    Inyigisho za Apotre Mignonne Kabera zomora imitima ya benshi bari baratsikamiwe

    All Women Together ni igiterane buri bugore akeneye mu buzima bwe

    Apotre Mignonne Kabera aherutse gushimira aba ‘Legends’ mu muziki wa Gospel

    Abitabiriye AWT2023 bagiriwe umugisha wo kubana na Madamu Jeannette Kagame

    Madamu Jeannette Kagame yagiriye ibihe byiza cyane muri All Women Together 2023

    Muri AWT2023 Apotre Mignonne Kabera yahaye impano Madamu Jeannette Kagame

    Sinach agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu giterane mpuzamahanga cya AWT2024

    Igiterane All Women Together 2024 kizabera muri BK Arena cyahumuye!

    REBA INDIRIMBO “WAY MAKER” IMAZE KUREBWA NA MILIYONI 267

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145280/bomowe-imitima-bahabwa-nigishoro-umusaruro-nibyo-kwitega-kuri-all-women-together-izabera-m-145280.html

  • Umunyezamu Rihungu nyuma yo gusezera ruhago, agiye gusanga umugore we i Burayi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu wari umunyezamu wa Police FC yamaze kwerekeza muri RBC mbere y’uko asanga umugore we muri Finland.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma ya shampiyona ya 2023-24, nibwo Kwizera Janvier wari umunyezamu wa Police FC, nyuma yo gusoza amasezerano yayisezeyeho.

    Rihungu wari ufite impano yo gukina, benshi bumvaga ko asezeye muri Police FC ariko azongera gukina mu cyiciro cya mbere, gusa inshuti ze yari yarazihishuriye ko asezeye umupira w’amaguru.

    Uyu munyezamu ukiri muto akaba yaregerewe n’amakipe arimo Bugesera FC yakuriyemo, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports ariko azitera utwatsi azibwira ko atiteguye kongera kugaruka mu kibuga.

    Kwizera Janvier usanzwe ari umuvandimwe wa Ishimwe Pierre ufatira APR FC, akaba yamaze gusinyira RBC ikina imikino y’abakozi amasezerano y’amezi 8.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko uyu mukinnyi nyuma y’aya mezi afite gahunda yo kwerekeza i Burayi muri Finland asanzeyo umugore we Liliane akajya kuba ari ho akomereza ubuzima.

    Ndetse ISIMBI yamenye amakuru ko n’impamvu nyamukuru yatumye asezera ari uko yamaze gufata icyemezo cyo kujya i Burayi ndetse akaba agomba kugenda muri Gashyantare 2025.

    Umwe mu nshuti z’uyu munyezamu yabwiye ISIMBI ko yagize impungenge ko asinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere igihe cyo kugenda itamurekura kandi ashobora kugerayo akaba yabona indi kipe bikaba byamugora.

    Rihungu yari umunyezamu ufite impano

    Police FC yayigiriyemo ibihe byiza

    Rihungu avugakana na Pierre wo muri APR FC

    Rihungu agiye gusanga umugore we muri Finland

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-rihungu-nyuma-yo-gusezera-ruhago-agiye-gusanga-umugore-we-i-burayi

  • Gicumbi: Bishimiye imbaraga zatumye igwingira mu bana riva kuri 42% rikagera kuri 19% – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo ubuyobozi bw'ako karere bwahurizaga hamwe inzego zose zifitanye isano no kwihaza mu biribwa, abashinzwe ubuzima mu mirenge n'abanyamabanga nshingwabikorwa b' imirenge 21 igize ako karere.

    Ubuyobozi bwagaragaje ko mu 2019 aka Karere kari gafite igwingira riri ku kigero cya 42.2%, nyuma haza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo guhangana naryo, zirimo gushyira imbara mu ngo mbonezamirire, gushishikariza ababyeyi gutegura imfashabere, ndetse abajyanama b'ubuzima bagakurikirana bihoraho abana bari bafite imirire mibi.

    Izo mbaraga, ubuyobozi bwavuze ko zatanze umusaruro kuko kuri ubu igwingira muri aka Karere rigeze ku kigero cya 19.2%, buhamya ko butazatezuka.

    Abahagarariye ibigo Nderabuzima bavuga ko hashyizwemo imbaraga nyinshi zirimo kwifashisha abajyanama b'ubuzima no gukurikirana abaturage dore ko wasangaga hari abahabwa inkunga y'ifu ya shisha kibondo yujuje intungamubiri zo kunganira imirire y'umwana ariko na bo ugasanga hari ababyeyi bajya kugurisha iyo fu ku isoko bagamije kwishakira amafaranga bigatuma imibereho y'umwana ikomeza gusubira inyuma.

    Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye buri rwego kwishimira aho bageze mu rugendo rwo guhashya iyi mirire mibi abakangurira kudatezuka ku nshingano, bakarushaho gukora cyane kugeza ubwo nta mwana uzongera kugaragaza ibimenyetso by'imirire mibi muri aka karere.

    Ati:” Twakwishimira ko twavuye kuri 42% tukaba tugeze kuri 19,2% na byo bigaragaza ko twakoze, ariko dukomeze twongeremo izindi mbaraga kugeza ubwo nta mwana tuzasigarana ufite imirire mibi cyangwa igwingira mu karere dushinzwe. Birababaza ukuntu turi mu turere dufite umukamo mwinshi w'amata ariko tukarwaza bwaki, ni ibintu biteye isoni,'

    'Hagomba kubaho ubufatanye haba mu kongera umubare w' amarerero mu midugudu, ahari urugo rudafite ubushobozi tukifashisha gahunda ya Muturanyi ngira nkugire ku buryo umwana w'umuturanyi wawe atagomba kujya mu mirire mibi kandi turebera, dufite n'inka zamufasha kunywa amata akava mu ibara ritukura”.

    Inzego zitandukanye zitabiriye ubu bukangurambaga ziyemeje kongera imbaraga bagafatanya guhashya igwingira n'imirire mibi mu bana.

    umuyobozi w’Akarere wungirije, Mbonyintwari JMV, yashimiye ubufatanye bw’inzego bwatumye haterwa iyo ntambwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-bishimiye-imbaraga-zatumye-igwingira-mu-bana-riva-kuri-42-rikagera-kuri

  • Inzobere n'abahanga mu by'imisoro bari guhugurwa ku mategeko mashya ayigenga – #rwanda #RwOT

    Izi nararibonye zituruka mu bigo bitandukanye ziri mu mahugurwa y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 24 akazarangira ku wa 26 Nyakanga 2024 yitabiriwe n'abantu barenga 100 bafite aho bahurira n'imisoro yaba kuyimenyekanisha, kuyakira no kuyitanga.

    Inzobere mu by'imisoro, abikorera mu bijyanye n'imisoro, abarimu muri kaminuza, abashakashatsi, ababaruramari n'abikorera baturuka mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itari iya Leta bitandukanye bari kwiga ku mpinduka zabayeho mu mategeko y'imisoro, gutanga ibitekerezo ku mpinduka ziteganijwe no kujya inama uburyo hakomeza gushyirwamo ingufu mu gufasha abasoreshwa gusobanukirwa amabwiriza agenga imisoro.

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko ari ingenzi cyane kuko abafasha guhuriza hamwe ubumenyi no gukora ibyo amategeko ateganya bigatuma imisoro yiyongera kandi igatangwa biciye mu mucyo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari mu Kigo AOS, Ziyade Rugarama, yagize ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko amategeko y'imisoro ahinduka buri gihe, utabashije kwiga rero iyo mihindagurikire ntabwo wabasha kwishyura neza umusoro ukwiriye. Ubu kuri serivisi yose cyangwa igicuruzwa dutanze tugiye kujya dutanga na fagitire ya EBM kuko umusoro wubaka igihugu cyacu kandi tutacyubatse ntawe uzaza kukitwubakira.”

    Yakomeje agira ati “No kuba ubu umuntu uguze ikintu agahabwa iyo fagitire asubizwa 10% birafasha cyane n'ubwo natwe tuba dukorera ibigo ariko turi n'abakiliya kuko turahaha, ni ngombwa rero ko twese dusaba fagitire ya EBM.”

    Umukozi mukuru ushinzwe imari mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe ingufu, REG/EDCL, Rachel Umutoni, na we yagize ati “Aya ni amahugurwa meza cyane kuko aradufasha kumenya impinduka zabaye mu misoro kuko turi kwigira hamwe. Biradufasha kumenya neza umusoro ukwiye twajyaga twishyuza n'iyo tugomba kwishyura mu buryo bunoze.”

    Umukozi w'ikigega cyihariye cy'ingoboka, SGF, Uwamariya Rose, yavuze ko “Niteze umusaruro ukomeye mu kubaka Igihugu cyacu kuko akazi dukora ka buri munsi haba harimo no kwishyura abatugemurira, kwishyura imishahara n'ibindi, aho hose rero dukata imisoro, ni byiza rero y'uko dusobanukirwa neza n'impinduka zabayemo tukabasha kuzikurikiza kugira ngo twubahirize amategeko agenga imisoro mu Rwanda bityo dufashe igihugu cyacu kugera ku iterambere rirambye.”

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR, Amin Miramago, avuga ko aya mahugurwa azatanga umusaruro kuko bagiye guhuriza hamwe ibitekerezo ndetse bakazabishyikiriza n'Urwego rubishinzwe kugira ngo uburyo bwo kubona imisoro buzanozwe.

    Ati “Ni amahugurwa ngarukamwaka yiga ku musoro n'impinduka ziba zarajemo kuko imisoro ni ishingiro ry'iterambere ry'Igihugu. Umusaruro twiteze ni uko ziriya mpinduka zabaye mu misoro tuzirebera hamwe, tugakusanya ibitekerezo, tubihurize hamwe, noneho bigezwe ku babishinzwe kugira ngo harushweho kunozwa ibijyanye n'imisoro.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA, Ronald Niwenshuti, avuga ko iyo abafite aho bahurira n'imisoro bumvise neza icyerekezo cy'Igihugu bibafasha kugeza kuri benshi uburyo bunoze bwo gusora.

    Ati “Uruhare rwabo rurakomeye cyane, kuko iyo bumvise imisoro, bakumva icyerekezo cy'Igihugu, bakumva uruhare rw'imisoro mu iterambere ryacu nk'igihugu bibafasha gusubirayo muri ka kazi kabo bakora buri munsi bakaba bagerageza gufasha abasora gusora neza kandi bagasora ku gihe.”

    “Impinduka ziriho ni nyinshi cyane ariko twavuga nk'uburyo bw'ikoreshwa rya EBM kuko Leta yashyizeho 10% ku muguzi wasabye fagiture ya EBM, hari n'uburyo bwo korohereza abasora kuko Leta yashyizeho itegeko guhera muri 2022, aho uwasubira inyuma akisuzuma akamenyekanisha umusoro, agasora neza agakurirwaho ibihano.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ukwigisha abantu izo mpinduka n'ibyiza bahawe, bakabafasha kumenyekanisha kugira ngo bakurirweho bya bihano. Ariko banadufasha mu kutubwira aho natwe tugomba kunoza kugira ngo akazi kacu tugakore neza kuko dukorera abanyarwanda.”

    Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA, cyakusanyije imisoro ku kigero cya 99.3% na ho muri uyu mwaka bateganya kuzakusanya imisoro igera kuri miliyari 3,061 zizaba zigize 53% y'ingengo y'imari y'Igihugu.

    Inzobere n'abahanga mu by'imisoro bari guhugurwa ku mategeko mashya y'imisoro

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR, Amin Miramago, avuga ko aya mahugurwa azatanga umusaruro

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ronald Niwenshuti avuga ko abafite aho bahurira n’imisoro bumvishe neza icyerekezo cy’Igihugu byafasha leta kwihaza mu ngengo y’imari

    Izi nararibonye zituruka mu bigo bitandukanye ziri mu mahugurwa y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 24 akazarangira ku wa 26 Nyakanga 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzobere-n-abahanga-mu-by-imisoro-bari-guhugurwa-ku-mategeko-mashya-ayigenga

  • Kenya Airways yimuriye zimwe mu ngendo zayo muri Tanzania ku bw'ikirere kitifashe neza – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo iyo sosiyete yafashe mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, itangaza ko byatewe n'ikirere kitari cyifashe neza na busa, aho cyarimo ibihu, ha handi abapilote batabasha kubona imbere.

    Icyakora ntabwo iyo sosiyete yigeze itangaza umubare w'indege zimuriwe ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kilimanjaro mu bisanzwe kinyurwaho n'abagenzi bagera muri miliyoni ku mwaka.

    Mu itangazo KQ yashyize hanze, yiseguye ku bakiliya bayo ku bijyanye no gutinda kw'indege zihagurukira n'izigwa kuri icyo Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, igaragaza ko byose bishingiye ku kubungabunga umutekano wabo.

    Iti 'Turamenyesha abakiliya bacu ko bitewe n'uko mu kirere hatagaragara neza bigizwemo uruhare n'ikirere kitari cyifashe neza, zimwe mu ngendo twazimuriye ku bibuga by'indege bya Mombasa na Kilimanjaro.'

    KQ yagaragaje ko ku bw'icyo cyemezo 'twiteze impinduka zijyanye no gukerererwa haba ku ndege zigwa cyangwa zigurukira ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta. Twiseguye ku ngaruka zishobora kuba kubera icyo cyemezo, ariko tubizeza ko twashyizeho ingamba zose zituma umugenzi agubwa neza mu mutekano wose usabwa.'

    Kenya Airways ni imwe muri sosiyete zikomeye Afurika ifite. Kugeza ubu ifite indege 36, ikaba ijya mu byerekezo 54 birimo 41 byo muri Afurika.

    Ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere ku baturage barenga miliyoni enye ku mwaka.

    Kenya Airways ikorera ingendo mu byerekezo 54 bitandukanye

    Kenya Airways ntabwo ikiri nyabagendwa by’agateganyo ku bw’ikirere kitifashe neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kenya-airways-yimuriye-zimwe-mu-ngendo-zayo-muri-tanzania-ku-bw-ikirere

  • Bagaragaza ubuhanga bwihariye! Abafotozi 10 b… – #rwanda #RwOT

    Ifoto ni urwibutso rwiza rw'ibyo umuntu aba yaranyuzemo mu bihe byashize byaba byiza cyangwa bibi kuko igihe runaka kiragera buri wese agakenera uko ejo hashize byari bimeze kugira ngo abashe kubyigiraho ategura ejo hazaza.

    Mu birori birimo ubukwe, ibitaramo, ibiterane, iby'isabukuru, n'ibindi byose birimo no gushyingurwa k'umuntu, abafotozi ntibashobora kuhatangwa kuko haba hakenewe uruhare rwabo mu gufasha abantu kubika urwibutso rw'ibihe ibyo ari byo byose bumva bazakenera kongera guteraho ijisho cyangwa kwereka abazabakomokaho mu gihe kiri imbere.

    U Rwanda kuri ubu, rufite ba gafotozi bafite ubuhanga ntagereranwa mu mwuga wo gufata amafoto, ndetse bamaze kumenyekana haba ku mbuga nkoranyambaga no mu birori bikomeye.

    1.     Franck Axel Nyabagabo

    Franckaxx ni umufotozi kabuhariwe ufotora ibyamamare bitandukanye birimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Uyu musore yamamaye ahanini abikesheje amafoto ye meza.

    2.     Manzi Felix

    Manzi Felix Sebihogo nawe amaze kwigarurira imitima ya benshi yifashishije amafoto yuje ubuhanga. Amaze iminsi afotora ibyamamare birimo Kate Bashabe, Isimbi Model, Alliah Cool n’abandi bakobwa bagezweho muri iki gihe.

    3.     Omario

    Omario ufite ubuhanga bwihariye mu gufotora amafoto yihariye mu bukwe no mu birori bitandukanye, ari mu bagezweho muri iki gihe. Ari mu bigaragaje neza mu bukwe bw’ibyamamare birimo Kimenyi na Muyango ndetse na The Ben na Uwicyeza Pamella.

    4.  Imbabazi Nadege

    Nadege ni umwe mu bakobwa b’abahanga bari ku ruhembe mu mwuga wo gufotora. Ubuhanga bwe bugaragararira ahanini mu mafoto akunze gufata yaherekeje Perezida Kagame mu bikorwa runaka.

    Aho ari ho hose ajya, amafoto afotora aba atandukanye n’ay’abandi kandi avuga byinshi. Mu mafoto ye, yibanda ku yashobora kubara inkuru ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange.

    Imbabazi kandi, ni umunyamuryango w’Ihuriro ry’Abafotozi b’igitsinagore muri Afurika nk’umwe mu bateje imbere umwuga wo gufotora by’umwihariko ku gitsinagore.

    5.  Kamanda Promesse

    Isimbi Kamanda Promesse nawe amaze kwamamara cyane mu mwuga wo gufotora amazemo igihe. Uyu mukobwa, amenyerewe cyane mu gufotora mu mikino, aho no mu minsi ishize yari ayoboye abandi mu mafoto yafatiwe mu mikino ya BAL yaberaga muri BK Arena.

    6.     Muzogeye

    Muzogeye Plaisir ari mu bafotozi bamaze igihe muri uyu mwuga, akaba ari umuhanga cyane mu gufata amafoto agaragaza neza uko igikorwa cyose cyagenze. Mu minsi ishize, yigaragaje neza mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame kuko amafoto ye yabaga yihariye cyane.

    7.     Artistic Eye 

    Sabin Abayo wiyita Artistic Eye ni umuhanga cyane mu gufotora abageni, amafoto ye yihariye kandi asa neza akaba ariyo atuma arushaho gukundwa no kumenyekana cyane.

    8.  Rey

    Rey yihariye ubuhanga mu gufata amafoto y’ibice agaragaza umuntu neza cyane cyane mu bitaramo kuko hari nk’ayo yafashe Davido ubwo aheruka mu Rwanda avugisha benshi. Uyu musore kandi, afite umwihariko wo gufotora amafoto ajyanye n’ubukerarugendo ku buryo anyura mu mafoto akakwereka ahantu neza.

    9.  Rockx

    Uyu mufotozi yafotoye ibyamamare nka Kenny Sol, Bwiza, Bushali, Platini, Danny Nanone, Da Rest, Jojo Breezy n’umukunzi we ndetse n’abandi benshi. Gufotora ibyamamare cyane, biri mu bituma akurikirwa cyane ndetse akiyambazwa na benshi. 

    10. Campxels

    Robert uzwi nka Campxels ku mbuga nkoranyambaga, nawe ni umuhanga mu gufotora abakundana n’abiyemeje kurushinga. Amwe mu mafoto y’urukundo yafashe, ni aya Kimenyi Yves na Miss Muyango bakoresheje bateguza ubukwe bwabo yakunzwe n’abatari bacye.


    Hari amafoto menshi Imbabazi Nadege yagiye afata n’ubu atajya yibagirana kubera umwihariko wayo


    Muzogeye Plaisir ni umwe mu bafotozi b’abahanga igihugu gifite muri iki gihe

    Franckaxx ufotora ibyamamare binyuranye ari mu bagezweho


    Mu minsi ishize Kamanda umenyerewe mu mafoto y’ibijyanye n’imikino yari ari mu itsinda ryafataga amafoto ya BAL

    Manzi Sebihogo nawe agezweho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145222/bagaragaza-ubuhanga-bwihariye-abafotozi-10-bagezweho-mu-rwanda-mu-2024-145222.html

  • Ibyihariye kuri Massamba Intore ugiye kwizih… – #rwanda #RwOT

    Massamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, uzobereye mu mbyino gakondo, yandika indirimbo, akaba n'umukinnyi wa filime. Si ibi gusa, kuko ni n'inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare bikomeye mu njyana gakondo cyane ko agiye kuyimaramo imyaka 40.

    Uyu munsi rero, uyu munyabigwi mu muziki gakondo Massamba Butera Intore wamamaye nka Massamba Intore umuhungu w'umukirigitananga Sentore, ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu rugendo rw'umuziki, rwatangiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, inganzo ye igakomeza kugenda  ikundwa na benshi  biganjemo abakiri bato n'abakuru  kugeza n'ubu.

    Iyi myaka iherekejwe n'ibikorwa bifatika; birimo nk'indirimbo zikunzwe cyane kandi zibumbatiye umuco nyarwanda, ibitaramo n'amaserukiramuco yaririmbyemo, ubukwe yaririmbyemo n'ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato, gukomeza gukotanira Itorero ry'Igihugu Urukerereza n'ibindi.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. Ashimangira ko umuziki ari umurage.

    Yigeze kuvuga ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy'imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

    Massamba avuga ko ubwo yari hagati y'imyaka 20 na 21 y'amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Masamba yamamaye cyane ku bw'indirimbo nyarwanda zirata ubwiza bw'umuco, zirimo nk’iyitwa 'Arihe,' na 'Nzajya inama na nde?' aho avuga imihango n'imigenzo gakondo by'umuco nyarwanda.

    Ku myaka itandatu gusa, Masamba yigaragaje bwa mbere mu ruhame, mu itorero 'Intore indashyikirwa'. Ataruzuza imyaka 20, yanditse anaririmba indirimbo ye ya mbere yise 'Ndi Uwawe', amurikiwe na Se Sentore.

    Nyuma yaje kujya muri Korali yo muri Kiliziya Gatolika kugira ngo arusheho kunoza ijwi rye. Ku myaka 20, yayobotse itsinda ryiyitaga UB-40, akaba ariho yatangiriye kuririmba indirimbo z'abahanzi nka UB-40, the BEATLES n'abandi. Iri tsinda ryari rigezwe n'abandi banyarwanda babiri, abandi bari abarundi n'abanye-Congo. Ni muri iki gihe yahishuriwe byinshi ku muziki, bituma yiyemeza gutangira urugendo rwe rurerure ariko ruhire rwo gukora umuziki nk'umwuga.

    Ku myaka 21, yahinduye uburyo yaririmbagamo ubwo yageragezaga guhuza injyana gakondo n'injyana nshya; nguko uko inanga n'umwirongi yabishimbuje gitari na piano bigezweho. Ubwo yatangiye kuririmba wenyine (solo), anabimburira benshi mu gukora umuziki ubumbatiye hamwe imico itandukanye, bikaba byaratumye umwuga we urushaho gutera imbere.

    Massamba yize amashuri abanza imyaka 6, naho ayisumbuye ayiga imyaka 7 nk’uko gahunda y'uburezi y'i Burundi ibiteganya. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y'u Burundi, aho yahawe impamyabumenyi y'ikiciro cy'imyaka ibiri. Yigaga ‘Psychologie,’ Siyansi n'uburezi. Nyuma yaho, yahise yifatanya n'abandi banyarwanda b'impunzi mu rugamba rwo gutahuka.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibohora kw’igihugu, Massamba yatumiwe n'itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na 'Jeunesses musicales' ngo atoze itorero ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Bubiligi 'Amarebe n'imena'. Mu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha 'comedy music', bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk'umwuga.

    Yaje no kwinjira mu itsinda 'Groupov', bakinnye filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, 7 ni abanyarwanda naho 33 akaba ari ababiligi.

    Nyuma Massamba yakinnye muri filime ya 'Romeo Dallaire,' 'Shake Hands With The Devill' akina nka nyakwigendera minisitiri Lando. Massamba kandi yagiye yigaragaza mu maserukiramuco anyuranye harimo nka ‘Festival de Mataaf’ muri Isiraheli, ‘Festival Fort de France’ muri Martinique, Jazz festival’ muri Dubrin, ‘Festival de Majorque’ muri Espagne, ‘FESPAD’ yo mu Rwanda, ‘FESPAM’ yo muri Congo-Brazzaville, ‘Music Festival’ i Londre n'ayandi menshi. 

    Massamba yakomeje kwerekana ibihangano bye henshi muri Afurika, i Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru, ariko anaririmba hamwe n'abahanzi nyafurika b'ibyamamare nka Youssou N'Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza. Yaririmbanye kandi na Corneille Nyungura i Montréal muri Canada.

    Mu 1989, amurikiwe n'Intwari Fred Gisa Rwigema, Massamba yaretse ishuri, ni uko yifatanya n'abandi banyarwanda mu nzira yo kwibohora. Hamwe n'itorero Indahemuka bahagurukiye gusobanura urugamba rwo kwibohora.

    Massamba yari anashinzwe gukusanya inkunga, ahanini agashishikariza abanyarwanda batuye ku Isi hose gushyigikira urugamba; ibi akabikora mu ndirimbo zigisha gukunda igihugu, kwitanga  n'akamaro ko gutahuka.

    Massamba aterwa ishema n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho muri iyi myaka ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Anishimira umurava, gukunda igihugu n'icyerekezo cyiza Perezida Paul Kagame agirira u Rwanda n’abanyarwanda.

    Ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamubereye icyitegererezo ndetse ko amwigiraho byinshi birimo n’ubutwari buhambaye bumuranga ku buryo akurikiranira hafi imiyoborere ye.

    Massamba amaze gusohora Album zakunzwe kandi zituma yamamara cyane mu Rwanda no mu mahanga.  Mu 2007  yahize abandi bahanzi ku rwego rw'igihugu. 

    Massamba yakunze no kwifatanya n'abandi bahanzi nko mu ndirimbo 'Never again' yo mu 2009, mu ndirimbo 'Rwanda Rugali' hamwe n'abandi bahanzi bamamaye cyane muri gakondo nka Cécile Kayirebwa, Muyango, Suzane Nyiranyamibwa, Rosalie Burabyo, Kipeti, Fofo, Imitari, Verve na Ciza Muhirwa. Yanakoranye indirimbo na Kidumu ari yo 'Wapi Ye' iri mu rurimi rw'Igiswahili.

    Uyu muhanzi yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki yinjiyemo mu busore bwe, ari nako abihuza no kwishimira imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye. Iki gitaramo, yacyise ‘3040 y’Ubutore’ kikaba kizabera muri BK Arena ku itariki 31 Kanama 2024.

    Massamba Intore ari gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 mu muziki

    Igitaramo cye yanagihuje n’isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye

    “>Kanda hano urebe indirimbo ‘Karame Rudasumbwa’ ya Massamba Intore

    “>

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145274/ibyihariye-kuri-massamba-intore-ugiye-kwizihiza-imyaka-40-mu-muziki-gakondo-145274.html

  • Abakinnyi 26 ni bo Police FC ihagurukana yerekeza muri Uganda #rwanda #RwOT

    Police FC igomba kwerekeza muri Uganda aho igiye gukomeza kwitegurira umwaka w’imikino wa 2024-25, ikaba igomba gutwara abakinnyi 26.

    Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikaba izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup aho izakina na CS Constantine yo muri Algeria, ikomeye imyiteguro.

    Ikaba igomba iminsi isigaye kuyitegurira muri Uganda ikinayo imikino ya gicuti aho biteganyijwe ko izakina na Kitara FC ndetse na Villa SC.

    Police FC ikaba kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 yashyize hanze abakinnyi 26 igomba guhagurukana uyu munsi yerekeza muri Uganda.

    Abakinnyi 26 Police FC ijyana

    Abanyezamu: Rukundo Onesime, Niyongira Patience na Ruhumuriza Clovis.

    Ba Myugariro: Shami Carnot, Mandela Achraf, Ndizeye Samuel, Kwitonda Ally, Chimeze David, Yakubu Issah, Ishimwe Christian na Ssenjobe Eric.

    Abakina Hagati: Allan Katerega, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Abedi, Msanga Henry, Ngabonziza Patrick, Iradukunda Simeon, Nsabimana Eric na Akuki Djibrine.

    Ba Rutahizamu: Ani Elijah, Mugisha Didier, Peter Agbrevol, Richard Kilongozi, Chukwuma Odili, Muhozi Fred na Niyonsaba Eric

    Police FC irajyana abakinnyi 26

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-26-ni-bo-police-fc-ihagurukana-yerekeza-muri-uganda

  • Impungenge ku bwinshi bwa 'satellites' ziri mu Isanzure – #rwanda #RwOT

    Yabishingiye ku kuba uko bwije n'uko bukeye hari izoherezwayo, ibintu bimaze gufata indi ntera kuko ibihugu bimwe bibikora nk'amarushanwa.

    Kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2024, habarurwaga 'satellites' 9,900 ziri mu Isanzure.

    Ku wa 24 Nyakanga 2024, Urubuga Orbiting Now rwagaragazaga ko mu 2024 gusa hamaze koherezwa ibyogajuru inshuro 134.

    Muri izo 'satellites' zose; 84% zari mu ntera ya kilometero ziri hagati ya 500 na 1000 uvuye aho ikirere cy'Isi kirangirira. Izingana na 3% ziri mu ntera iri hagati ya kilometero 5000 na 15 000; na ho 12% ziri mu ntera ya kilometero 36 000.

    Umubare munini muri zo (izirenga 3,100), zifasha mu by'itumanaho, izindi zigafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga n'ubushakashatsi.

    Kugeza ubu Leta zunze Ubumwe za Amerika ni zo zifite 'satellites' nyinshi mu Isanzure (zirenga 2900), u Bushinwa ni ubwa kabiri (hafi 500), u Bwongereza ni ubwa gatatu (450), u Burusiya ni ubwa kane (izirenga 160), na ho u Buyapani ni ubwa gatanu bufite 90.

    McDowell yagize ati 'Imyaka itanu cyangwa 10 uhereye none, tuzaba dufite 'satellites' ziri hagati y'ibihumbi 20 n'ibihumbi 100, kandi simpamya ko kuri ibyo bihumbi 100 ibintu bizaba bikigenda neza mu buryo butekanye.'

    Mu myaka 10 ishize, habarwaga ko 'satellites' zari mu Isanzure zitarenga 1000.

    Haratekerezwa ko mu myaka 10 iri imbere 'satellites' ziri mu Isanzure ryo hafi y'Isi zonyine zizaba zibarirwa mu bihumbi amagana.

    Inzobere zitanga umuburo ko ibyo bizatuma Isanzure ryo hafi y'Isi ribamo uruvunganzoka rwa 'satellites', ibishobora kuzateza ibyago byo kuba zanagongana n'ibindi biri mu Isanzure.

    Nka Sosiyete ya SpaceX y'Umuherwe Elon Musk igaragaza ko 'satellites' zayo zoherejwe mu mushinga wa Starlink ugamije kugeza internet yihuta mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda, ivuga ko zihabwa ububasha bwo kwirinda kugongana n'ibindi bintu inshuro 350, mu myaka itanu ziba zigomba kumarayo zikora.

    Gusa Umushakashatsi Hugh Lewis wo mu Bwongereza, asobanura ko izo nshuro z'ubwirinzi zidahagije kuko zashira vuba, akagenekereza ko nibura zagombye kuba zigera kuri miliyoni muri iyo myaka itanu.

    SpaceX kugeza ubu ni yo sosiyete ifite imishinga migari kandi myinshi mu Isanzure, kuko uretse uwo gukwirakwiza internet yihuta hirya no hino ku Isi, ifite n'undi wo gutuza abantu ku yindi mibumbe. Ni umushinga uri mu ntego z'ishingwa ryayo mu 2002.

    Urwego rw'Abanyamerika rushinzwe iby'Isazure, NASA, rwiyambaza kenshi SpaceX aho rukomeye.

    Niba SpaceX ishobora gufatwa nk'aho ari yo sosiyete ifite ikoranabuhanga riteye imbere mu by'Isanzure kurusha izindi, ikaba itarabasha kuzuza ibyo inzobere zisaba kugira ngo ubwoba bw'uko 'satellites' zagonganira mu Isanzure bushire, nta kabuza impungenge zizakomeza kwiyongera.

    Mu Isanzure hamaze kugera satellites nyinshi ndetse zizakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bwinshi-bwa-satellites-ziri-mu-isanzure

  • RTDA yasobanuye ibya gahunda yo gusana umuhanda uhuza Kamembe na Bugarama – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda warangiritse nyuma y'uko igihe wagombaga kumara cyari cyararangiye, nk'uko RTDA yabitangarije IGIHE.

    Mu itangazo ryabo, bagize bati “Umuhanda Rusizi-Bugarama wubatswe muri 2004, wagombaga kumara imyaka 15 ukurikije inyigo yari yakozwe. Ibi byerekana ko umuhanda warangije igihe cyawo cyo gukoreshwa cyawuteganirijwe muri 2019, hakaba ari na ho watangiye kugaragaza ubwangirike bukabije.”

    Bongeyeho ko hategerejwe uburyo uyu muhanda warushaho gusanwa, bati “Mu gihe tugitegereje ingengo y'imari ihagije kugira ngo uyu umuhanda wongere wubakwe birambye, igikorwa ubu ni isanwa rihoraho rijyanye n'ubwo bwangirike hakurikijwe ingengo y'imari iba yabonetse.”

    “Muri uru rwego hasanwe agace k'uyu muhanda kareshya na kilometero 12, harimo gusana ibinogo ku burebure bwa kilometero zirindwi, kubaka urukuta rwa metero 300, no kubaka agace k'umuhanda ku gice cya Nzahaha kagera ku birometero 2,4.”

    RTDA ibitangaje mu gihe abaturage bari bakomeje kugaragaza ko ikibazo cy'uyu muhanda gihangayikishije.

    Hitimana Aloys wo mu Mudugudu wa Karagizwa, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Nzahaha yabwiye IGIHE ko ivumbi ryo muri uyu muhanda riteye inkeke.

    Ati 'Ni ikibazo kuko ivumbi ryuzuye ku masahane, ku myenda no ku mababi y'ibiti by'imbuto. Icyo twifuza ni uko baza bakawudukorera tugakira ivumbi'.

    Dusabe Anne Marie ufite abana, avuga ko mu ngaruka iri vumbi ribagiraho harimo kurwara no kurwaza indwara z'ubuhumekero.

    RTDA ivuga ko iri gukorana n'izindi nzego kugira ngo uyu muhanda wubakwe, gusa na mbere y'aho, bakaba bari gushyira imbaraga mu kuwusana, bati “Ibijyanye no gushyira mu bikorwa iyi mirimo bikaba biteganyijwe kuzatangira mu mpera z'ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2024.”

    Umuhanda uhuza Kamembe na Bugarama ugaragaramo ivumbi ryinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-yasobanuye-ibya-gahunda-yo-gusana-umuhanda-uhuza-kamembe-na-bugarama