Blog

  • Nabonye abakobwa barira kubera njye, hari abamvuze neza ariko ubu ni bo bandwanya – Umuhanzi Meddy #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ntacyo atabonye kugeza aho abamushyigikiraga ubu ari bo bamurwanya.

    Ibi byose yabigarutseho mu buhamya yatanze binyuze mu kiganiro yakoreye ‘live’ kuri Instagram ye aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa.

    Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kureka gukora umuziki usanzwe (secular music) akajya gukora umuziki wo guhimbaza Imana abantu benshi ntabwo babyakiriye neza ndetse bavuga ko abatengushye.

    Muri iki kiganiro yaraye akoze yavuze ko atigeze yita ku magambo y’abantu kuko yasanze nta rukundo rw’ukuri bamufitiye.

    Ati 'Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, nabo bakigira nk’aho bankunze.'

    'Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda mu ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.'

    Yakomeje avuga ko yabonye byinshi ntacyo atabonye harimo n’abakobwa bariraga kubera we atari urukundo ahubwo ari amarangamutima.

    Ati 'Nabonye byinshi ntacyo ntabonye , nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima , ni ukwikunda , si urukundo nyakuri.'

    Meddy yavuze ko yari abayeho ubuzima bumeze nk’ikinyoma aho abantu bakundaga ubu ari bo babaye abanzi be, ibintu avuga ko adakeneye.

    Ati 'Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi!.Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo nibo bandwanya , hari abo twatangiranye ariko ubu nibo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti. '

    Ngabo Medard wemeza ko abantu mu muziki ari bo bagushyira ku rwego rumwe ubundi bakaba banarugukuraho, umuziki yakoraga kuva ku myaka 14 yumvaga muri we hari ikintu abura, yaje kumenya ko ari Imana ahitamo kwiyegurira umuziki wo kuyiramya no kuyihimbaza.

    Meddy yavuze ko ubu adakeneye kubaho ubuzima bw’ikinyoma

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nabonye-abakobwa-barira-kubera-njye-hari-abamvuze-neza-ariko-ubu-ni-bo-bandwanya-umuhanzi-meddy

  • Ni njye wayicukuye- Gen (Rtd) Kabarebe avuga ku ndake Kagame yabayemo i Gikoba – #rwanda #RwOT

    Iyi ndake iherereye i Gikoba mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe.

    Aha ingabo za RPA zahageze muri Nyakanga 1991 kugeza muri Kamena 1992. Gen (Rtd) Kabarebe yabwiye urubyiruko rw'Abanyarwanda rwaturutse mu bihugu bitandukanye ko muri uwo mwaka bahamaze hahoraga intambara amanywa n'ijoro ingabo za Leta zishaka kuhabirukana ariko umuhate bari bafite utuma bazitsinda.

    Urugamba rwo kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 1991, rwari rugizwe n'ibitero shuma byagabwaga mu gihugu hose bigamije guca intege umwanzi no kumuyobya ngo atatanye imbaraga ze.

    Muri Kamena uwo mwaka, Maj Gen Paul Kagame ngo yafashe icyemezo cyo kohereza abatasi muri aka gace kitwaga Muvumba, bahahitamo kuko hari urutoki rwinshi rwashoboraga kubafasha kwihisha ndetse haboneka ibiribwa byafashije kugaburira ingabo ku rugamba.

    Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko aha bari bagiye kurwana urugamba mu buryo bushya bashikamye aho kuba ibitero shuma.

    Ati 'Yafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu birunga, ahindura imirwanire ategeka abayobozi b'ingabo bose n'ingabo zose gucukura indake aha hose. Yazanye abayobozi b'ingabo bose abereka indake ye, abasaba ko bagenda bakicukurira izabo. Bari bagiye guhangana n'umwanzi ufite ibikoresho byinshi, imbunda ziremereye, indege z'intambara ariko ubu yari yiyemeje kurwana ashikamye hamwe.'

    Gen (Rt) James Kabarebe wari umuyobozi w'ingabo zari zishinzwe kurinda Maj. Gen. Paul Kagame, yavuze ko ari we wacukuye iyo ndake y'amateka n'ubu ikigaragara.

    Ati 'Igihe nari aha nari umuyobozi w'Ingabo zarindaga Perezida ndetse ni njye wacukuye iriya ndake.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko uru rugamba rwari rukomeye kuko Habyarimana yari yarashyize imbaraga zose ku guhangana n'ingabo za RPA.

    Ati 'Hari igihe kimwe Habyarimana yohereje ingabo nyinshi, intwaro nyinshi ziremereye by'umwihariko mu gitero cyiswe 'ratissage combiné' icyo gihe imirwano yari ikaze. Muzi ibyo umugaba w'ingabo yatubwiye? Yaravuze ngo ntituzigera tuva aha, niba bisaba gucukura indake munsi y'iriya misozi tukihisha munsi yayo ariko tukahaguma, tuzabikora.'

    'Yari ashatse kutubwira ngo ikizaba cyose ntimuzava muri aka gace, muzarwana kugeza mutsinze.'

    Kuva icyo gihe ingabo za RPA zatangiye kurwana zigota umwanzi, zigacukura indake zizegurutse ingabo za FAR ku buryo nta nzira yo kongera kuzigemurira ibiryo cyangwa ikindi kintu zikeneye ishobora kuboneka, ariko n'iza RPA zikaba zifungiye amayira.

    Aha uwasonzaga mbere ni we wahitaga ahunga agata ibirindiro bye.

    Ati 'Nta gace na kamwe twigeze dutakaza kubera guhunga. Igihe cyose ingabo za FAR zarasonzaga zikivana mu birindiro. Zamaraga umunsi wa mbere, iminsi ibiri, hajyaga gushira icyumweru zarahunze.'

    Ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu zari muri batayo enye ariko mu mibare ntizarengaga 800. Mu 1994 zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zari zimaze kugera ku bihumbi 19.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ari we wacukuye indake iri i Gikoba muri Nyagatare

    Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rwanyuzwe n’amateka yaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-njye-wacukuye-iriya-ndake-gen-rtd-kabarebe-avuga-ku-ndake-maj-gen-paul

  • Havuzwe umugore we Mimi: Ibisubizo ku byo wib… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2008 wasize Meddy yinjiye mu muziki nk'umwuga wamuhiriye ariko awumazemo imyaka 10 atangira gusanga nubwo abona amafaranga, ayo yifuje yose mu gitaramo akayahabwa ariko ubuzima bwe butari mu murongo bukwiye kuba burimo.

    Mu 2022 ni bwo hatangiye kurushaho kuzamuka inkuru z'uko uyu muhanzi yamaze kuva mu byo kuririmba urukundo we avuga ko ari urwo kwikunda ahubwo agatangira  gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni umwanzuro utoroshye bigoye kuba benshi bakiyumvisha ko yamaze kuwushyiraho akadomo ariko niko kuri kugeza ubu nubwo Meddy abivuga bamwe uba usanga bavuga ko yabahombeye.

    Yari umugabo usarura agatubutse ku mbuga zicururizwaho umuziki

    Mutwemerere mbere yo kwinjira mu zindi ngingo tubanze turebe icyo imibare yerekana  mu mashusho y'indirimbo amaze gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa YouTube yamuhesheje abamukurikira bagera kuri Miliyoni 1.38.

    Kugeza ubu umusaruro rusange afite urarenga Miliyoni 273 mu gihe cy'imyaka 7 amaze atangiye gusangiza abamukurikira ibintu bitandukanye kuri YouTube kuko indirimbo ya mbere igaragara kuri uru rubuga rwe bwite yitwa Burinde Bucya, yayishyizeho kuwa 14 Nyakanga 2024.

    Kuri uru rubuga indirimbo ye yarebwe cyane yitwa Slowly imaze kurebwa na Miliyoni 102 kuva kuwa 23 Kanama 2017 yageraho, ni agahigo gafite abantu mbarwa ku ndirimbo y'umuhanzi ku giti cye.

    Uyu musaruro kandi wiyongeraho Miliyoni zigera muri 70 z'ibikorwa rusange yakoreye muri Press One Rwanda ubu ifite umusaruro rusange ungana na Miliyoni 102, naho abayikurikira umunsi kuwundi bangana n'ibihumbi 351.

    Indirimbo iriho yarebwe cyane yitwa Holy Spirit yarebwe na Miliyoni 13 kuva ku wa 13 Mutarama 2013, ikurikirwa n’iyitwa Ntawamusimbura imaze kurebwa na Miliyoni 11 kuva yageraho ku wa 08 Mutarama 2017.

    Uyu mugabo afite ubusobanuro bukomeye ku buhanzi bwa Otile Brown kugeza ubu indirimbo bakoranye kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 41.

    Niyo ndirimbo uyu mugabo afite yarebwe cyane kuri uru rubuga kandi yagiye akorana n'abandi bakomeye nka Juma Jux, Kidum, Reekado Banks, Harmonize ariko uyu ni we wamuhaye umusaruro wo hejuru.

    Ku mbuga zindi nka Spotify, Audiomack, Apple Music, Tidal n'izindi naho abantu bagenda bumva indirimbo za Meddy aho hari n’izimaze kumvwa n'abarenga Miliyoni 8.

    Indirimbo ubusanzwe uyu mugabo afite zo kuramya no guhimbaza Imana

    Ungirira Ubuntu iri muzo uyu mugabo yahereyeho

    Holy Spirit iri mu zo yashyize hanze amaze imyaka itari myinshi ageze muri Amerika hari mu 2013

    Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro mu 2015

    Grateful ishingiye ku nganzo yakomoye ku mubyeyi we mu 2023

    Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro mu 2024

    Umwanzuro wo kuvuga ko yinjiye mu ivugabutumwa bisesuye

    Impamvu yatumye ahagarika kuririmba indirimbo z'Isi nkuko benshi babivuga

    Ubwo yaganiriza abitabiriye Arizona One Worship Concert yavuze ko ari uko yasanze icyo abantu bita kenshi urukundo uba usanga rushingiye ku kwikunda.

    Icyo gihe kandi yanakomoje ku buryo yahoze arota kuva cyera kuzabana n'umugore w'umunya-Ethiopia, anakomoza ku buryo benshi bakunze kumubaza ngo ese wabuze umunyarwandakazi.

    Sinkiri wa mugabo nahoze ndiwe narahindutse singishiturwa n’ibyakera.

    Agaruka kandi ku buryo ubwo yinjiraga mu muziki usanzwe hari umupasiteri wamurebye aramubwira ngo uko ugiye niko uzagaruka.

    Avuga ko Ubukristo bwe bwabaye nk'umuco gusa ku myaka 18 bitewe no gushaka kwishakisha no kumenya icyo yashobora yisanze ataramira muri Stade ibintu byahinduye uwo yariwe.

    ‘Mumpaye amafaranga nshaka naza’ ariko yabaga abizi ko icyo ashaka ari uko binanirwa ntabe akibigiyemo ariko buri gihe amafaranga yasabaga barayamuhaga.

    Kuri ubu akunze gusoma ibyo abantu baba bamuvugaho ngo Meddy waduhombeye, agaseka agaruka ku buryo yari yarabaswe n'ubusinzi nyamara buri gihe  akumva ijwi rimubwira ngo nabikomeza azapfa.

    Burya umugore we yari umusilamukazi ubwo bahuraga.

    Iyerekwa ryatumye avuga ko agiye kubireka byari igihe yabwiraga Imana mu gisa nk'iyerekwa ko ahisemo kuba inshuti yayo.

    Meddy uko yakiriwe mu ivugabutumwa n'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Ni umugabo ufite igikundiro cyo hejuru nk’uko abivuga abantu ku mbuga nkoranyambaga birumvikana bakunda cyangwa bakunze ibihangano bye, bamwe bamufata nk’uwabahombeye.

    Gusa abandi batangiye gufashwa kubera we, usanga bahera ku kuvuga ngo niba umuntu nk’uyu yafata umwanzuro umeze gutya, gute njye ntahinduka.

    Hari insengero zimwe zifashisha indirimbo ze mu bikorwa by'agikristo, ni umugisha kandi na we ubona ko byamuteye imbaraga.

    Urugero ni itorero rya Women Ministries Foundation, Apôtre Mignone Kabera ubwo uyu muhanzi muri Mutarama 2024 yashyiraga hanze 'Niyo Ndirimbo' yakoranye na Adrien Misigaro.

    Ababyinnyi ba Kinyarwanda babarizwa muri iri torero bagaragaye babyina iyi ndirimbo ibintu byakoze ku mutima uyu muhanzi, ashimira umuyobozi w'iri torero ndetse aya mashusho ayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zose.

    Niyo unyujije amaso mu nyunganizi ahabwa, usanga abantu baramaze kwakira neza urugendo arimo bati 'Man of God' nk’uko asigaye yiyita.

    Ku rundi ruhande ariko hari inshuti ze avuga ko zitarumva neza ko yaretse inzoga ahandi atakibaho ubuzima bw'ubwamamare ariko akomeza kubasobanurira ko ibyo atari byo akibamo ahubwo agahera ahi abasobanurira ukuri ko kubaho ku Mana.

    Meddy ibyo abantu bakwitega mu gihe cy’ahazaza ariko hatari kure cyane

    Ni umugabo uvuga ko mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitagira umuntu umukritso kandi we icyo ashyize imbere ari ukuba we wa nyawe.

    Ibi bivuze ko ashyize imbere kuba umugabo udatundakanye n'uwo yahoze mbere kandi nk’uko abikomozaho azi ubuzima benshi bari kunyuramo budahesheje Imana icyubahiro.

    Ibyo byumvikanisha ko ari no guharanira ko abantu bagaruka ku rufatiro rwa Yesu Kristo nk’uko bikunze kugarukwaho.

    Gusa ariko abantu bitege no kubona iyaguka ry'umuziki w'uyu mugabo ufite abamukunda batigeze bamureka ahubwo umuntu yavuga ko yahumuye ku maso.

    Mu bihe bitari ibya kure abantu bashobora kubona Meddy mu ivugabutumwa i Kigali ariko na none no mu bitaramo byagutse byakorwa mu buryo ashobora guhurira ku rubyiniro n'abandi baramyi.

    Umwaka wa 2025 ushobora gusiga uyu muhanzi ashyize hanze  umuzingo nubwo atari ibintu yari asanzwe amenyereweho mu buryo akoramo umuziki ariko kuri iyi nshuro ni ikintu umuntu yavuga waha amahirwe menshi bitewe n’uko agomba kugira ibihangano bifite igisobanuro cy’uwo ariwe none utandukanye n’uwo yahoze ariwe kandi byinshi.

    IKIGANIRO CYOSE KIGARUKA KU MUZIKI N’IVUGABUTUMWA BYA MEDDY

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY AHERUKA YAHURIYEMO NA ADRIEN MISIGARO

    “>


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145286/havuzwe-umugore-we-mimi-ibisubizo-ku-byo-wibaza-ku-muziki-nihinduka-rya-meddy-video-145286.html

  • “Mitima Isaac twamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro” Uwayezu Jean Fidèle yasabye ibisobanuro Mitima Issac ukomeje gucunaguza Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko myugariro wayo, Mitima Issac amaze iminsi agaragaza imyitwarire itari myiza aho atitabira imyitozo ya Rayon Sports.

    Jean Fidèle yagize ati 'Mitima Isaac twamwandkiye ibaruwa imusaba ibisobanuro ku mpamvu atarimo kugaragara mukazi. Twaravuganye ambwira ko yagombaga gutangira imyitozo kuwa Mbere w'icyumweru cyashize ariko nubu ntituramubona.'

    Amakuru yizewe ni uko Mitima Issac yanze gutangira imyitozo na bagenzi be muri Gikundiro, atarabona ameze 3 ikipe imufitiye n'igice cya recruitment bataramuha.

    Source : https://yegob.rw/mitima-isaac-twamwandikiye-ibaruwa-imusaba-ibisobanuro-uwayezu-jean-fidele-yasabye-ibisobanuro-mitima-issac-ukomeje-gucunaguza-rayon-sports/

  • 'Permis' z'imodoka za 'automatique' zahawe umwihariko mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byasohotse mu iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

    Iryo teka rishya ryemeje ko mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hazajya hanakoreshwa imodoka za “automatique”.

    Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

    Ryemeza ko izo nyuguti za 'AT' zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy'uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka.

    Ibi bisobanuye ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.

    Nka A1 ihabwa uwatsindiye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa ruburundu, birimo amapikipiki n'ibinyamitende itatu, bifite moteri byagenewe gutwarwa n'abafite ubumuga bw'ingingo zimwe na zimwe.

    Ni mu gihe B1 yo ikora ku modoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya umunani ntarengwa yo kwicarwamo, habariwemo uw'umuyobozi na zo zakorewe gutwarwa n'abafite ubumuga bw'ingingo zimwe na zimwe.

    Iri teka rya perezida rishya irigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya “automatique' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

    Icyakora, ryongera kuvuga ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya 'manuel' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' n'ibya 'manuel' ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.

    Mu mezi atatu ashize ni bwo Guverinoma y'u Rwanda na yo yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za 'automatique'.

    Impamvu y'ibyo bizamini yari ishingiye ku gutanga serivisi nziza no korohereza abantu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Kugeza uyu munsi ibisabwa ngo ibizamini bya 'automatique' bitangwe ni ukuvuga imodoka, ibibuga n'uburyo ibyo bizamini bigomba gukorwamo, byose polisi yarangije kubitegura.

    Ibi bisobanuye ko ibizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za 'automatique' batazajya bakora ikizamini cya 'démarrage' gisanzwe gikorwa ku modoka za 'manuel' kuko imodoka ya 'automatique' iyo igeze ahazamuka ihita yishyiriramo 'vitesse'.

    Bidasubirwaho mu Rwanda hemejwe itangira ry’ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za “automatique”.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hemejwe-ko-impushya-z-imodoka-za-automatique-zizajya-zishyirwaho-inyuguti-za-at

  • Intare ebyiri mu murwa! Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho utoza Rayon Sports agiye gukorana mu matama n'umunya-Serbia, Darko Nović nawe utoroshye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho' yageze mu Rwanda aho yakiranwe ibyishimo na bamwe mu bafana b'iyi kipe.

    Bamusanganiye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, avuga ko intego afite ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe.

    Uyu mutoza aje guhangana n'umutoza ikipe ya APR FC itozwa n'umunya-Serbia, Darko Nović dore ko ubwo ahereka iyi kipe ya APR FC itigeze itsinda Rayon Sports uko yiboneye.

    Aya makipe yombi azacakirana ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda igiye gutangira mu minsi irimbera.

    Source : https://yegob.rw/intare-ebyiri-mu-murwa-umunya-bresil-roberto-oliveira-goncalves-do-carmo-robertinho-utoza-rayon-sports-agiye-gukorana-mu-matama-numunya-serbia-darko-novic-nawe-utoroshye/

  • NCBA Bank igiye gufungura ishami mu ruganda rw'amata y'ifu i Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Banki y'ubucuruzi ya NCBA, yatanze inguzanyo ya miliyoni 27 z'Amadolari ya Amerika kuri uru ruganda, yafashije mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga no kuwugeza ku musozo. Muri rusange Inyange Industries ikaba yarakoze ishoramari ry'ari hafi miliyoni 100 z'Amadolari y'Amerika.

    Mu murongo wo guharanira iterambere mu rwego rw'ubukungu mu Ntara y'Iburasirazuba, Banki ya NCBA, igiye gufungura ishami ryayo muri uru ruganda rutunganya amata ruherereye muri Nyagatare.

    Uku kwagura ibikorwa kw'iyi banki, ni intambwe ikomeye muri gahunda zayo zo gushimangira umusanzu wayo mu Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Iri shami rishya rya NCBA rizatanga serivisi z'imari zijyanye n'ibyifuzo byihariye by'inganda z'amata. Iyi gahunda ni imwe mu bigize umurongo mugari wa NCBA wo gushyiraho uburyo buboneye bwo gushyigikira ibikorwa by'ubworozi n'ubuhinzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries Ltd, Biseruka James, yavuze ko 'Twishimiye gukorana na Banki ya NCBA. Ubu bufatanye buzagirira akamaro aborozi binyuze mu kugena uburyo bworoshye bwo kubona serivisi z'imari, bigatanga umusanzu mu kuzamura no kubungabunga urwego rw'amata mu Ntara y'Iburasirazuba.'

    NCBA yagennye miliyari 5 Frw y'inguzanyo azahabwa aborozi bajyana amata kuri uru ruganda rushya, akazajya yishyurwa ku nyungu ya 9% ku mwaka.

    Umuyobozi mukuru wa NCBA mu Rwanda, Nicholas Musyoka, yavuze ko 'Ubu bufatanye bugaragaza ko twiyemeje gutanga serivisi z'imari mu buryo bworoshye, cyane cyane ku borozi bafatiye runini inganda z'amata.'

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Diane Mukunde, yavuze ko 'Uretse ubucuruzi, dufite n'intego yo gutangiza gahunda zo kongera ubumenyi mu bijyanye n'imari, n'ubundi buryo bujyanye no gukoresha telefoni mu kugera kuri serivisi z'imari, byagenewe aborozi bo mu byaro, bibaha ubushobozi bwo gucunga neza imari yabo no kuyishora mu bikorwa by'ubworozi burambye'.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi mu Karere muri NCBA, Anthony Ndegwa, yavuze ko 'Twubatse uburyo bwahinduye inzego z'ubuhinzi n'ubworozi muri Kenya na Tanzania ndetse na muri gahunda zinyuranye z'inganda.'

    'Ibi ni ugukomeza gahunda zacu mu Karere zo kubaka abaturage bafite ubushobozi mu by'imari.'

    Iyi gahunda ni imwe mu ngamba za Banki ya NCBA zo kwagura ibikorwa byayo mu bice by'ingenzi by'u Rwanda, birimo Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

    Uku kwaguka bizashimangira umurongo wa banki mu gushyiraho serivisi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga, gufasha ibigo binini kugera ku ntego zayo no gufasha ibigo kubona ibikoresho binyuranye biba bikeneye.

    Binyuze muri ubu bufatanye, NCBA na Inyange, bizatanga umusanzu mu rwego rw'imari mu Ntara y'Iburasirazuba muri rusange by'umwihariko mu Karere ka Nyagatare.

    Ibi bizagerwaho binyuze mu kuzamura umusaruro w'amata, kunoza imigendekere myiza y'ibikorwa mu ruhererekane rwo gutunganya amata, no mu bikorwa by'ubuhinzi burambye. Iyi gahunda yitezweho ku zazamura imibereho y'abaturage no guhanga imirimo myinshi.

    Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries Ltd, Biseruka James, yavuze ko bishimiye gukorana na NCBA Bank


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-igiye-gufungura-ishami-mu-ruganda-rw-amata-y-ifu-i-nyagatare

  • Nyanza: Umwami Mutara III Rudahigwa yibutswe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyari gifite intego yo kumwibuka nk'Umwami w'u Rwanda ndetse no kwibuka akamaro yagiriye igihugu, kugira ngo bitazibagirana.

    Umubyeyi Clotilde, umwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Umwami Mutara i Mwima, yabwiye IGIHE ko ugamije kuzirikana ko yabaye Umwami w'igihugu ariko kandi hakibukwa ibikorwa bye bitandukanye yakoreye igihugu birimo n'ibyatumye agirwa Intwari y'u Rwanda.

    Yavuze ko kumwibuka ku itariki nk'iyi yatanzeho bidakorwa n'umuryango we gusa, kuko ngo mu muco w'u Rwanda nta n'umwami ugira umuryango wa hafi (w'amaraso) nk'uko bisanzwe ku bandi Banyarwanda.

    Ati 'Nta Mwami ugira umuryango wa hafi, ahubwo uku tumwibuka ni iby'Abanyarwanda bose kuko Umwami ni uw'Abanyarwanda bose. Aribukwa kandi n'abamumenye, abamukunda, uwari umuvandimwe we akiri Umunyarwanda (atarima ingoma) bose barafatanya bakamwibuka.''

    'Uyu si umunsi uhariwe umuryango we gusa, ahubwo ni umunsi wa buri wese wamumenye ndetse n'Abanyarwanda bose kuko Umwami ni uw'Abanyanyarwanda muri rusange''.

    Umubyeyi yakomeje avuga ko kumwibuka bibaha umwanya wo kwibuka ibyiza bamuziho bifuza ko byakomeza ndetse no gushimira Imana yamuhaye u Rwanda.

    Yavuze kandi ko bifuza ko amateka ye yakomeza kugera hose cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo batere ikirenge mu cye mu gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda nk'uko biri mu byamuranze.

    Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yabaye Umwami w'u Rwanda kuva mu 1931 kugeza tariki 25 Nyakanga 1959 ubwo yatangiraga mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi afite imyaka 48.

    Amateka avuga ko yavukiye i Cyangugu mu 1911 aho se umubyara, Umwami Yuhi V Musinga yari yaraciriwe n'abazungu, mbere yo kujya i Moba muri RDC.

    Yibukirwa cyane ku kuba yaraharaniye ubumwe bw'Abanyarwanda, ndetse akaba yaratanze ari no gushakisha kubohora igihugu ubukoroni bw'Ababiligi, kimwe mu bikekwa ko yaba yarazize.

    Kuri ubu, Umwami Rudahigwa ari mu ntwari z'igihugu ziri mu cyiciro cy'Imena, zizihizwa mu Rwanda, buri wa 01 Gashyantare, uko umwaka utashye.

    Umubyeyi Clolitde(uri hagati), yavuze ko kwibuka Umwami Rudahigwa, bituma banafata umwanya bakibuka akamaro yagiriye u Rwanda mu gihe cye

    Habayeho n’igikorwa cyo gushyira indabo ku musezero we

    Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Umwami Rudahigwa

    Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Umwami Rudahigwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umwami-mutara-iii-rudahigwa-yibutswe

  • Imicungire mibi y'amashyamba mu byatumye Minisitiri Mujawamariya yirukanwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza riri gukorwa rifitanye isano n'imicungire mibi y'imishinga yo kubungabunga amashyamba.

    Ati “Iperereza riri gukorwa kuri Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc n'Umunyamabanga Mukuru, Karera Patrick, rishingiye ku micungire mibi y'imishinga yo kubungabunga amashyamba.”

    Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa ku bandi bantu, ati “Ntabwo ari abo bonyine bari gukorwaho iperereza, n'abandi bose bafite aho bahuriye n'imishinga yo gucunga amashyamba.”

    Umuvugizi wa RIB yijeje Abanyarwanda ko Urwego avugira rufite inshingano zo gukora iperereza no gukurikirana buri wese ushobora gukora ibinyuranyije n'amategeko, bityo avuga ko icyiza ari ukwirinda kuyica.

    Yavuze ko 'RIB ifite inshingano n'ububasha bwo gukurikirana buri wese utubahiriza amategeko. Udakurikiza amategeko wese, ukuboko k'ubutabera kuzamugeraho.'

    Mu 2020, nibwo Patrick Karere yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, mu gihe mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w'Ibidukikije.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Dr. Mujawamariya Jeanne D'Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w'Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w'Ibidukikije mbere yo kugirwa uw'Umurimo, 'ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imicungire-mibi-y-amashyamba-mu-byatumye-minisitiri-mujawamariya-yirukanwa

  • Will Ferrell wamamaye i Hollwood yatanze umuk… – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bamaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba aho bashora imari, ndetse bahuye kandi bagirana ibiganiro n'abahanzi barimo Juno Kizigenza, abakora n'abatunganya amashusho, abashora imari muri Sinema, abakinnyi ba filime n'abandi.

    Will Ferrell we yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ari kumwe n'abamuherekeje mu Rwanda n'abandi. Ari mu Rwanda ku butumire bwa Curious Afrika ndetse na The Kwetu Film Institute ya Eric Kabera uzwi mu gutunganya filime.

    Ibiganiro bagiranye n'abahanzi byabereye mu inzu nshya y'ubuhanzi ya Kigali Multimedia Hub (KMH) yubatswe hagamije guteza imbere abahanzi mu ngeri zinyuranye, kuko igizwe na studio y'umuziki, aho kumurikira ibihangano, gufata amafoto, amashusho no kubitunganya n'ibindi.

    Khalilu Rahman Mudjahidu Rizinde uri mu batangije iyi nzu y'ubuhanzi yavuze ko 'Inganda zo guhanga zikwiye gushingira ku murage ndetse n’inshingano zacu mu gusigasira ibisekuruza bizaza' kuko 'KMH' yagenewe kuba ihuriro ry’amahirwe, no gukuraho inzitizi izo ari zo zose.

    Jon Turteltaub wamenyekanye mu kuyobora filime muri Amerika, yavuze ko yakozwe ku mutima no kubona iyi nzu igamije guteza imbere ubuhanzi. Yayigaragaje nk'inzu izafasha mu guhanga ibishya kuko 'ibi binyibutsa neza impamvu nahisemo gutunganya amashusho ya filime'.

    Yunganiwe na Ferrell wavuze ko 'biranshimishije kubona impano z'aba bantu bose bari hamwe, bahuriye ahantu nkaha, bigaragaza ko bizatera imbaraga benshi'. Ferrell yumvikanishije ko inzu y'ubuhanzi nk'iyi ifasha guteza imbere buri wese wisanga mu buhanzi.

    Will Ferrell uri i Kigali yamamaye cyane muri filime zitandukanye kuva mu 1990. Kuva icyo gihe abantu ntibamukuyeho ijisho. Arazwi cyane muri filime nka Elf' yo mu 2003, 'Anchorman' yagiye hanze mu 2004, 'Kicking & Screaming' yo mu 2005', 'The Other Guys' yo mu 2010, 'Get Hard' yo mu 2015 n'izindi zitandukanye.

    Anafite ibihembo bitanu bya Emmy Awards na bine bya Primetime Emmy Awards. Ariko kandi anafite ibihembo cya 'Mark Twain Prize for American Humor' yahawe mu 2011.

    Ni umwe mu bakinnyi ba filime banakomeye ku Isi, binashimangirwa n'uko mu 2015 yahawe inyenyeri y'abanyabigwi muri 'Hollywood Walk of Fame'.

    Jon Turteltaub uri i Kigali, nawe azwi cyane binyuze mu kuba hari filime yagizemo uruhare mu kuyobora. Yarambitse ikiganza kuri 'Cool Runnings' yo mu 1993', 'Instinct' yo mu 1999,'National Treasure' yo mu 2004.


    Will Ferrell uri mu bihangange muri sinema ya Hollywood muri Amerika [Uri iburyo] yagaragaje ko inzu z'ubuhanzi zikwiye gushyigikirwa mu rwego rwo guteza imbere abahanzi Nyarwanda


    Jon Turteltaub yavuze ko inzu z'ubuhnzi zimwibutsa neza impamvu yo kuba yarahisemo gukora gutunganya amashusho ya filime


    Eric Kabera [Uri iburyo] yahaye ikaze aba bakinnyi ba filime mu nzu y'ubuhanzi 'KMH' yubatswe hagamijwe gufasha abahanzi


    Juno Kizigenza ari mu bahanzi bitabiriye ibiganiro bahawe na Jon Turteltaub ndetse na Will Ferrell


    Abakinnyi ba filime n'abandi bagira uruhare mu bikorwa bya Cinema baganirijwe


    Will Ferrell yikije cyane ku rugendo rwe rwa Cinema n'uburyo yagiye ahangana n'ibicantege






    FILIME 10 ZA WILL FERRELL ZAMAMAYE CYANE KU ISI ZIRIMO IZ’URWENYA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145287/will-ferrell-wamamaye-i-hollwood-yatanze-umukoro-ku-nzu-zubuhanzi-i-kigali-amafoto-145287.html