Blog

  • M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w'Ingabo Guy Muadiamvita. #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo RFI y'Abafaransa, aravuga ko mu mpera z'icyumweru gishize i Kampala muri Uganda habereye imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo-Kinshasa n'umutwe bahanganye ku rugamba wa AFC/M23.

    RFI ndetse n'imbuga nkoranyambaga zisanzwe zitanga amakuru yizewe, byahishuye ko ibyo biganiro byabereye muri Imperial Hotel mu mujyi wa Kampala, intumwa za Leta ya Kongo zikaba zari ziyobowe na Dr Jean Bosco Bahala Lusheke, ushinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. AFC/M23 yo ngo yari ihagarariwe na Col Imani Nzenze John na René Munyarugerero.

    Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwifuzaga ko iby'iyo mishyikirano bijya ahagaragara, kuko bwakomeje kwizeza abahezanguni babushyigikiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwo bwita' umutwe w'iterabwoba'.

    Baca umugani ngo 'n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye'. Byongeye, abazi neza imiterere ya benshi mu Bakongomani bemeza ko bigoye kubabitsa ibanga.

    Nguko uko ibyari imishyikirano yo mu 'ibanga' byahindutse kimenyabose, yewe n'inama itaranatangira.

    Ikimwaro cyahise gikora Tshisekedi n'abambari be, ndetse Minisitiri Patrick Muyaya ushinzwe ibinyoma mu itumanaho, atinyuka kubeshya isi yose ko ngo nta ntumwa Leta yigeze yohereza mu mishyikirano na AFC/M23.

    Mu rwego rwo kwikura mu isoni, Tshisekedi yahise asohora itangazo ngo 'ryirukana' Jean- Bosco Bahala Lusheke ku mwanya yari afite mu butegetsi.

    Ababikurikiranira hafi ariko bavuga ko iryo tangazo ari urwiyerurutso no gukinga Abakongomani ibikarito mu maso, kuko ngo Bwana Bahala Lusheke azimurirwa mu wundi mwanya w'ubutegetsi, unakomeye kurushaho.

    Iri kinamico ntiryashimishije Minisitiri w'Ingabo, Guy Muandiamvita, utumva ukuntu Perezida Tshisekedi abeshya ngo nta ntumwa yohereje i Kampala, kandi ari Tshisekedi ubwe wamutegetse gusinyira Bahala Rusheke n'intumwa ayoboye inyandiko zibohereza mu butumwa(ordres de mission).

    Minisitiri Muadiamvita yananditse ibaruwa isezera muri Guverinoma, ariko abategetsi bakuru, barimo na Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, baramwinginga ngo ntayitange, kuko byarushaho kugaragaza intege nke z'ubutegetsi, aramutse yeguye nyuma y'igihe kitaranagera ku mezi abiri abaye Visi-Minisitiri w'intebe na Minisitiri w'Ingabo.

    Iyegura rya Minisitiri Muadiamvita kandi ryari kwambika ubusa Perezida Tshisekedi, ubeshya ngo nta mishyikirano arimo na AFC/M23, mu gihe ibyegera bye bya hafi, birimo minisitiri w'ingabo, byari kuba byemeza ko imishyikirano ihari.

    Nubwo yabaye asubitse iyegura rye ariko, amakuru ava mu nda y'ingoma ya Tshisekedi arahamya ko abo bagabo bombi barebana ay'ingwe.

    Barapfa ibinyoma byinshi bya Tshisekedi, byiyongera ku kibatsi cy'umuriro ingabo ze zikomeje gukubitwa na M23 ku rugamba. Minisitiri w'Ingabo Guy Muandiamvita ndetse ngo yaba yaramaze kwerurira Tshisekedi ko nta yandi mahitamo bafite uretse gushyikirana na M23, itarabasanga i Kinshasa.

    Perezida Tshisekedi nawe ngo yamaze kubona Guy Muadiamvita nk'umuntu utamwemera, ndetse akamwikanga mu bashobora kumuhirika ku butegetsi.

    Magingo aya nta musirikari w'Umukongomani ushobora gusunutsa izuru mu itsinda ry'ingabo zirinda Perezida Tshisekedi n'umuryango we, dore ko yahisemo gushyira umutekano we mu biganza by'abacanshuro.

    Icyo cyizere hafi ya ntacyo, nacyo kiri mu byo Tshisekedi apfa n'ubuyobozi bukuru mu ngabo za Repubulika 'Iharanira Demokarasi' ya Kongo, FARDC.

    The post M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w'Ingabo Guy Muadiamvita. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/m23-ibateje-umwiryane-umuriro-watse-hagati-ya-perezida-tshisekedi-na-minisitiri-we-wingabo-guy-muadiamvita/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m23-ibateje-umwiryane-umuriro-watse-hagati-ya-perezida-tshisekedi-na-minisitiri-we-wingabo-guy-muadiamvita

  • Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye neza muri UEFA Conferance League #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange Jimmy na Zira FK yo mu cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan banyagiye Dunajská Streda yo muri Slovakie ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri UEFA Conference League.

    Yaherukaga gusezererwa na FC Sheriff yo muri Moldova muri UEFA Europa League, yahise ijya gushaka itike yo kuzajya mu matsinda ya UEFA Conference League.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Zira FK yatangiriye uru rugendo rw’ijonjora rya kabiri aho yanyagiye 4-0 FC DAC 1904 Dunajská Streda yo muri Slovakie.

    Mutsinzi Ange Jimmy akaba yari yabanje mu kibuga ndetse anakina iminoto yose y’umukino 90.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 1 Kanama 2024 mu gihe yakomeza yahita ikina icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma yaharenga agahita ijya mu matsinda ya UEFA Conference League.

    Mutsinzi Ange Jimmy mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yerekeje muri Zira FK ayisinyira imyaka 3 avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

    Mutsinzi Ange na Zira FK bitwaye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yatangiye-neza-muri-uefa-conferance-league

  • Perezida Macron Ashima Imbaraga Perezida Kagame Ashyira mu Guteza Imbere Siporo #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yashimye imbaraga Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ashyira mu guteza imbere siporo no kunoza ibikorwa remezo byatumye u Rwanda ruba mu bihugu bifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Perezida Macron, yaboneyeho gusaba n'ibindi bihugu kwigira ku byo u Rwanda rukomeje gukora mu kwimakaza iterambere rya siporo. Uyu Mukuru w'Igihugu cy'u Bufaransa yabikomojeho agerageza kwereka Afurika n'ibindi bice by'Isi bikiri mu nzira y'Amajyambere amahirwe y'ubukungu ari mu kwimakaza iterambere rya siporo.

    Inama y'Iterambere Rirambye rya Siporo

    Ni mu Nama yiga ku Iterambere Rirambye rya Siporo yabereye i Paris, aho Perezida Kagame yifatanyije n'abandi Bakuru b'Ibihugu, Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma, Abayobozi b'Imiryango Mpuzamahanga, abakinnyi b'imikino inyuranye ndetse n'abahagarariye Imiryango Iharanira iterambere rya Siporo, abahagarariye imiryango nterankunga n'abandi benshi bigaga ku hazaza ha siporo ku Isi, n'uruhare igira mu iterambere.

    Abo bayobozi bakiriwe na Perezida Macron afatanyije na Perezida wa Komite Mpuzamahanga y'Imikino ya Olempike Thomas Bach, ahitwa i Carrousel du Louvre mu Murwa Mukuru Paris. Iyo Nama yateguwe ku nkunga ya AFD yibanze mu musanzu ntagereranywa wa siporo mu guharanira kugera ku Ntego z'Iterambere Rirambye (SDGs).

    Gusaba Kwihutisha Iterambere rya Siporo muri Afurika

    Aho ni na ho Perezida Macron yahereye asaba Umugabane w'Afurika, Ibirwa bya Pasifika n'Amerika y'Amajyepfo kwihutisha iterambere ry'ibikorwa remezo bya Siporo kugira ngo byagure ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ati:

    'Ibi ni byo Perezida Kagame yakoze mu buryo butangaje. Mu myaka ya vuba, narabyiboneye ubwanjye ndeba amarushanwa mpuzamahanga ya Basketball ndi kumwe na we. Umuryango Mpuzamahanga ukwiriye kuba mu mwanya wo guharanira ko hari inkunga zigenewe ibihugu bishaka gutangira uru rugendo.'

    Yashimangiye ko mu mwaka wa 2026 u Rwanda rwiteguye kwakira amarushanwa mpuzamahanga kuko ibikorwa remezo bigezweho bikomeje kwiyongera mu cyanya cyahariwe imikino i Remera mu Mujyi wa Kigali. Yakomeje agira ati:

    'Perezida, ntekereza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu cyawe no ku Karere kose kugana muri iki cyerekezo. Uretse guteza imbere siporo, mu by'ukuri n'abanyempano barahugurwa ari na byo biherekeza ibyo dukora byose mu nzego zitandukanye kandi dukwiye gukomeza uwo mujyo.'

    Urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa ku wa Kane, aho bitabiriye ifungurwa ry'imikino mpuzamahanga ya Olempike. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banitabira umuhango wo gusangira wateguwe na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa mbere yo gukomereza mu muhango wo gufungura Imikino ya Olempike.

    Imikino ya Olempike izakorwa mu gihe cy'amasaha 3,800 aho izatangirwamo imidali 329 ya zahabu mu mikino 32 izakorwa mu marushanwa y'iminsi 18 abera mu Murwa Mukuru Paris no mu bindi bice by'u Bufaransa.

    The post Perezida Macron Ashima Imbaraga Perezida Kagame Ashyira mu Guteza Imbere Siporo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-macron-ashima-imbaraga-perezida-kagame-ashyira-mu-guteza-imbere-siporo/

  • Aborora inkoko barataka ibihombo baterwa n'ibiryo byazo – #rwanda #RwOT

    Aba borozi bagaragaza ko igiciro cy'ibiryo by'inkoko gituma bazigeza ku isoko bagasanga bakoreye mu gihombo.

    Uwamahoro Agnès umaze imyaka 12 yororera inkoko z'amagi n'iz'inyama mu Karere ka Bugesera, yagaragaje uburyo ahombywa n'itumbagira ry'igiciro cy'ibyo azigaburira.

    Yagize ati 'Amafaranga 1000Rwf ashobora kwiyongera ku kiro kimwe cy'ibiryo by'inkoko kandi n'iyo yaba 500Rwf yonyine iyo yiyongeye ku kilo ugakuba n'umubare wa toni uzazigaburira, ayo mafaranga ahita akubana menshi. Ibyo rero ntibyatuma uyu munsi ufata ikilo cy'inyama z'inkoko wenda kigura 3000 Frw ngo uhite uyazamura abe 3500 Frw ngo ni uko ibiryo byahenze'.

    Tuyishime Yvonne Zaudjia we yavuze ko umushinga we wo korora inkoko yawutangiye ugenda ariko uza guhagarikwa no guhenda kw'ibyo azigaburira.

    Ati 'Natangiranye inkoko 150 ziza kwiyongera zigera hafi ku 2000 ariko nyuma tuza kugira ikibazo cy'ibiryo byazo tukabigura ku giciro kiri hejuru ariko zo twazijyana ku isoko tukazigurisha ku giciro kiri hasi. Nabonye nta nyungu ikirimo, ubu ubworozi bw'inkoko narabuhagaritse'.

    Mugabo Bertin uyobora uruganda rukora ibiryo by'inkoko i Rwamagana, yabwiye RBA ko impamvu byahenze cyane ku isoko ari uko ibyinshi mu byo babikoramo bituruka hanze y'Igihugu kandi igiciro cy'ubwikorezi na cyo kikaba cyarazamutse.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB kigaragaza ko hari ingamba zo kongera umusaruro wa soya n'ibigori kuko byiharira 75% by'ibikorwamo ibiryo by'amatungo cyane cyane iby'inkoko.

    Iki kigo kandi gitangaza ko cyamaze guhugura aborozi bagera kuri 300 kuri gahunda yo gukoresha amasazi y'inigwahabiri mu kuvanga ibiryo by'amatungo bikungahaye ku ntungamubiri za protéines, ibi bikaba byatuma soya zakenerwagaho izo ntungamubiri ziba nkeya bityo igiciro kikagabanuka.

    Aborozi b’inkoko bavuga ko ibiryo byazo byahenze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aborora-inkoko-barataka-ibihombo-baterwa-n-ibiryo-byazo

  • Abarenga 100 barahiriye kwinjira mu Rugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba barahiye Ku wa 25 Nyakanga 2024, baje biyongera kubandi 3500 bari basanzwe ari abanyamuryango b'urwo rugaga.

    Itegeko rigenga imirimo y'abahanga mu guhanga inyubako n'iy'abahanga mu by'ubwubatsi rikanashyiraho ingaga z'abakora iyo myuga mu Rwanda, rihana abakora uwo mwuga bataba mu rugaga rw'Aba-Ingénieurs, ni muri urwo rwego abize uyu mwuga bose mbere yo kuwukora basabwa kubanza kujya mu rugaga rwabo bakaba abanyamuryango.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Aba-Ingénieurs, Sabiti Steven, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ari amakosa gukoresha umu Ingénieur utabifitiye uburenganzira, avuga ko bamaze gukora inyigo yo guhana abaha akazi abatabarizwa mu rugaga, igisigaye akaba ari ukuyishyikiriza inteko.

    Ati 'Umuntu wese ugiye kubakisha agomba kumenya ko akwiriye gukoresha umu Ingénieur ubarizwa mu rugaga kuko ari we uba ubifitiye uburenganzira gusa, utabifitiye uburenganzira ahanwa n'amategeko. Ubu turi kureba uburyo abatanga akazi nabo bazajya bahanwa.”

    Yavuze ko abo barahiye nabo bemerewe gukora serivise Aba-Ingénieur bakora kuko bamaze kwinjira mu rugaga, akaba ari na cyo avuga ko basaba ababyize kuba bakwiyandikisha bakabikora babifitiye uburenganzira.

    Ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya mu rugaga, Eng. Alexis Dushimire Hategekimana, yabwiye abarahiye ko nubwo nta bumenyi bundi bungutse bagiye gukoresha ubwo bafite mu buryo bwemewe n'amategeko ariko ko bizarangirira aho kuko bazagenda bahabwa amahugurwa atandukanye.

    Mu ndahiro barahiye barahiriye kubahiriza amabwiriza y'ubudakemwa agenga urugaga rw'Aba-Ingénieurs, gutuma umwuga wubahwa kandi wihesha agaciro, kubaha no kwitangira ubuziranenge bw'umwuga.

    Urugaga rw'Aba-Ingénieurs rumaze imyaka 16 runoza inshingano zo gukora ubuvugizi, kugenzura serivisi n'iterambere rirambye ry'aba-Ingénieurs mu Rwanda.

    Eng. Alexis ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya yababwiye ko bazagenda bunguka ubundi bumenya

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’Aba-ingenieurs yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukoresha Aba-Ingenieurs baba mu rugaga

    Abayobozi b’urugaga ubwo bari bamaze kurahiza abanyamuryango bashya

    Abagera ku 100 barahiriye kwinjira mu rugaga rw’Aba-Ingénieurs


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-100-barahiriye-kwinjira-mu-rugaga-rw-aba-ingenieurs-mu-rwanda

  • Umwana w’ikipe yongereye amasezerano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin ufatwa nk’umwana w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2024 ni bwo Muhire Kevin yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro.

    Abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi muri gahunda yise “Uburu Bwacu Agaciro Kacu” aho bakusanyaga amafaranga yo kwigurira Umwana w’Ikipe ari we Muhire Kevin wari na kapiteni w’iyi kipe umwaka ushize w’imikino.

    Intego yari ugukusanya amafaranga y’u Rwanda miliyoni 40 zo guha uyu mukinnyi. Amakuru avuga ko Rayon Sports yagerageje gushaka ko yasinya ahawe igice ariko aranga avuga ko we ahari bashaka amafaranga batuje yaboneka agasinya.

    Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi Muhire Kevin yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nubwo amakuru avuga ko amafaranga atayahawe yose.

    Muhire Kevin yageze muri Rayon Sports 2015 avuye mu Isonga, muri 2019 yahise ajya mu Misiri mu ikipe ya El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 ahita asubira muri El Makasa ayikinira amezi 6 yongera kumutiza muri Gaish yakinnyemo kugeza mu Kwakira 2020 ahita asubira muri El Makasa baje gutandukana muri Weruwe 2021 ari nabwo yasinyiye Saham Club yo muri Oman ariko ntiyayikinira ahubwo muri Mata 2021 ayikinira kugeza Kanama 2022 ari bwo yahitaga yerekeza muri Al-Yarmouk SC yo muri Kuwait yakiniye kugeza mu Kwakira 2023 yahise agaruka muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Muhire Kevin yongereye amasezerano y’imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwana-w-ikipe-yongereye-amasezerano-muri-rayon-sports

  • Kubwimana Cedric n’abandi bakinnyi 5 basinyiy… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga, ni bwo ikipe ya Muhazi United yasinyishije abakinnyi bagera kuri 6 mu buryo bwo kwitegura umwaka w’imikino 2024-25.

    Muri aba bakinnyi harimo myugariro wakiniraga Mukura Victory Sports Kubwimana Cedric. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ni we watsindiye ibitego byinshi Mukura Victory Sports n’ubwo yakinaga inyuma, akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe. Cedric agiye gusimbura Obed nawe wavuye muri Muhazi United yerekeza muri Mukura.

    Kubwimana Cedric ubu ni umukinnyi wa Muhazi United mu mwaka w’imikino ugiye kuza 

    Undi mukinnyi wasinyiye Muhazi United ni Matabaro Assumani wari usanzwe ari umunyezamu wa Marine FC wasinye amasezerano y’umwaka umwe. Ntabwo ari uyu munyezamu gusa kuko Muhazi United yanasinyishije Kwizera Ahmed wafatiraga ikipe ya Tsinda Batsinde FC akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

    Issa Elie ukina mu kibuga hagati asatira izamu nawe yasinyiye Muhazi United amasezerano y’imyaka ibiri. Myugariro Ramazani Patient nawe ukomoka muri DR Congo, yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira Muhazi United. 

    Muhazi United yari yakamejeje, yasoje umunsi isinyisha Muhimpundu Aman ukina mu kibuga hagati cyangwa agaca mu mpande, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore ukomoka mu Burundi, yakiniraga ikipe ya Bumamuru FC imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu. 

    Matabaro ubu ni umunyezamu wa Muhazi United akaba yari muri Marine FC 

    Kwizera Ahmed wari umunyezamu wa Tsinda Batsinde FC yo mu cyiciro cya kabiri, ubu ni umukinnyi wa Muhazi United 

    Ramazini myugariro wo muri DR Congo ubu ni umukinnyi wa Muhazi United 

    Issa Elie nawe ukomoka muri DR Congo yashyize umukono ku masezerano 

    Muhimpundu Aman wakinaga mu Burundi ubu ni umukinnyi wa Muhazi United ibarizwa i Burasirazuba bw’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145297/kubwimana-cedric-nabandi-bakinnyi-5-basinyiye-ikipe-ya-muhazi-united-145297.html

  • Inkuru yumurundikazi bakundanye! Massamba ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubwo yari mu gitaramo cy'urwenya cya Gen-z Comedy Show cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 muri Camp Kigali, yasogongeje urubyiruko rwacyitabiriye kuri bimwe mu bizabera muri iki gitaramo gifitiwe amatsiko na benshi.

    Massamba yemeye kumena ibanga nyuma yo guhatwa ibibazo byinshi bimusaba ubusobanuro bwa zimwe mu ndirimbo yaririmbye zirimo nka 'Rwagihuta', 'Kanjogera injongi' n'izindi.

    Hari aho yagize ati 'Ndabona mufite ibibazo byinshi, ibi byose muzabihishurirwa mu gitaramo nabateguriye, harimo byose, inkuru zose mukeneye kumenya kuri izi ndirimbo, y'aba iz'urugamba, urukundo rwanjye, ibisobanuro by'indirimbo n'ibindi.'

    Mu rwego rwo kumara amatsiko abitabiriye Genz Comedy Show yababwiye ku nkuru y'urukundo azerekana igaruka ku mukobwa w'umurundikazi yakunze gusa akaza kumusiga agiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda agaruka asanga amaze kubyara kane.

    Aha niho yahereye agaruka ku nkomoko y'indirimbo 'Wirira' aho yavuze ko ibihe yagiranye n'umukunzi we amusezera, ariho havuye iyi ndirimbo.

    Ati 'Nigeze kugira umukunzi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko nsanze abari ku rugamba. Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko nzagaruka. Nasubiyeyo nsanga wa mukobwa amaze kugira abana bane. Mu myaka ine namaze tutari kumwe, hari byinshi muzamenyera mu gitaramo nimuhagera.'

    Inkomoko y'izina '3040 y'ubutore Concert' Massamba Intore yahaye igitaramo cye igaragaza imyaka 40 amaze akora umuziki gakondo, ndetse n'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye aho azanafatanya n'abakunzi be kwishimira ibyo iki gihugu kimaze kugeraho.

     

    Imyaka 40 ishize Massamba ari mu muziki agiye kwizihiza yatangiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, inganzo ye ikomeza kurandaranda kugeza n'ubu.

    Iyi myaka iherekejwe n'ibikorwa bifatika; birimo nk'ibitaramo n'amaserukiramuco yaririmbyemo, abageni yagiye aririmbira mu bukwe n'ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato, gukomeza gukotanira Itorero ry'Igihugu Urukerereza n'ibindi.

    Ibi nibyo byatumye abari hafi ye bamusaba gukora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka ishize ari mu muziki.

    Massamba Intore yigeze kuvuga ko kwinjira mu muziki byatumye inganzo ye ivomera ku buhanga bwa Perezida Kagame, kuko imyaka mirongo ine ishize ariho yubakiye.

    Mu kiganiro na RBA, yavuze ko Kagame yamubereye icyitigererezo, kandi akurikiranira hafi imiyoborere ye.

    Ati “Anyigisha byinshi! Anyigisha ubuzima, akanyigisha uko umuntu yitwara mu butwari cyane cyane, ni byinshi. Intambara twayigiyemo turi bato, tuyinjiramo tutayumva, waganira nawe ukumva we ari kure cyane, arabizi, afite intumbero iri kure cyane, kumukurikira rero no kumwumva ahanini n’indirimbo ndirimba nyinshi cyane izi zijyane n’Ingabo, zijyanye n’ubutwari ibyinshi niwe mbivanaho…”


     

    Massamba Intore yafatanyije n’abitabiriye iki gitaramo babyina indirimbo 'Ntimugire ubwoba' yakoranye na DJ Marnaud ndetse na Ruti Joel


    Massamba yishimiwe cyane n’abitabiriye bamusezeranye kuzitabira igitaramo cye tariki 31 Kanama 2024 muri BK Arena


    Intore Massamba yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo cy'urwenya cya 'Gen- Z Comedy' cyabereye muri Camp Kigali 




    Massamba Intore aritegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145295/inkuru-yumurundikazi-bakundanye-massamba-yagarutse-ku-bizaranga-igitaramo-cyimyaka-40-ari–145295.html

  • Simba SC yatangaje Visi Chairman wa APR FC nk’umuyobozi mushya wa yo #rwanda #RwOT

    Uwayezu François Regis wari Visi Chairman wa APR FC, yamaze kugirwa umuyobozi (CEO) wa Simba SC yo muri Tanzania.

    Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yavuze ko nyuma y’uko Imani Kajula wari CEO yeguye yasimbuwe na Uwayezu François Regis.

    Bagize bati “turimo dusezera kuri Imani Kajula weguye ku mwanya wa CEO mu mezi ashize, twishimiye kumenyesha abantu bose ko akanama k’ubutegetsi ka Simba Sports Club kashyizeho Uwayezu François Regis nk’umuyobozi mushyi (CEO) guhera tariki ya 1 Kanama 2024.”

    Regis yagizwe CEO wa Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Simba-SC-yatangaje-Visi-Chairman-wa-APR-FC-nk-umuyobozi-mushya-wa-yo

  • Leta yatangiye iperereza ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’intoki Volleyball bakurikiranyweho gusambanya abakinnyi babo bakanabatera inda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Leta ya Cameroun yatangiye iperereza ryimbitse ku bayobozi b'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball, FECAVOLLEY, bakurikiranweho gusambanya no gutera inda abakinnyi batanu bakinira Ikipe y'Igihugu y'Abagore mu batarengeje imyaka 16 na 18.

    Ubundi ibi byatangiye ubwo umwe mu bakinnyi bakina mu Ikipe y'Igihugu Nkuru y'Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abarimo abayobozi ba ririya shyirahamwe rya Volleyball, avuga ko bo n'abarimo abatoza batandukanye b'Ikipe y'Igihugu basanzwe bakorerera abakinnyi b'abakobwa bakiri bato ihohoterwa no kubibasira.

    Nyuma y'ibyo uyu mukinnyi yatangaje, umunyamakuru w'imikino muri iki gihugu, Richard Naha yatangazaga ko nibura abakinnyi b'abakobwa batanu bari munsi y'imyaka y'ubukure batwite.

    Aha uyu munyamakuru yatangazaga ko bishoboka ko aba bakinnyi baba baratewe inda n'abayobozi ba Federesiyo.

    Ibi byose bikimara kumenyekana Federasiyo yahise isohora itanganzo rihakana ko abayobozi bayo bakoze ibyo bashinjwa.

    Perezida w'iri shyirahamwe, Serge Abouem ahakana ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, aho abishinja mugenzi we Ballo Bourdane ufatwa na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga nka perezida wemewe.

    Ikinyamakuru Cameroon News Agency [CNA] cyandika ko télévision yitwa Equinox TV nyuma y'ibaruwa yanditswe na perezida Serge Abouem, yahise itumira mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n'umutoza w'abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n'uw'abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire; gusa abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.

    Kuri ubu imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n'inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi.

    Source : https://yegob.rw/leta-yatangiye-iperereza-ku-bayobozi-bishyirahamwe-ryumupira-wintoki-volleyball-bakurikiranyweho-gusambanya-abakinnyi-babo-bakanabatera-inda/