Blog

  • Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’ik… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiranye amasezerano n'uruganda nk'uru rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye. Kandi Skol yabaye ikigo cya kabiri bagiranye amasezerano yo kwamamaza nyuma y'imyaka irenga 10 ari mu muziki.

    Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Nina Siri' yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza 'Maltona' kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, mu muhango wabereye kuri Chillax ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Eric Gilson yavuze ko bahisemo gukorana na Israel Mbonyi kubera ko ariwe nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda, kandi bamwitezeho kubafasha kumenyekanisha ikinyobwa 'Maltona'.

    Ati 'Ubu navuga ko hari Maltona ndetse na Israel Mbonyi mu Rwanda. Ni amahirwe adasanzwe kuri twe kugira Israel Mbonyi nka 'Brand Ambassador' kuri iki kinyobwa cyacu kidasembuye cya Maltona kandi Israel Mbonyi yujuje ibyo twari dukeneye.'

    Yungamo ati 'Ubwe asanzwe afite ubuhamya bwiza bw'ukuntu yamenye iki kinyobwa, byanatumye yiyemeza gukorana natwe. Rero, turishimye kuba tugiye gukorana nawe, kandi twishimiye ko tugiye gukorana mu rugendo nk'uru rwiza cyane.'

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba agiye gukorana na SKOL binyuze mu kwamamaza ikinyobwa cya Maltona. Yavuze ko iki kinyobwa kidasembuye, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungege yibaza ko ari inzoga ari kwamamaza.

    Ati 'Mbere ya byose ndashaka gushimira ubuyobozi bwa SKOL bwaduhisemo. Ikindi ndashaka gusobanura ko 'Maltona' ari ikinyobwa kidasembuye. Ntabwo nakwamamaza ibindi bitari ibyo, kandi n'abantu bazi ukuri barabizi neza rwose.'

    Mbonyi witegura gutaramira mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania n'ahandi, yavuze ko amasezerano yashyizeho umukono yo kwamamaza 'Maltona' ari 'ay'igihe kitari gito'. Yungamo ati 'Hanyuma n'amafaranga baduhaye ni meza.'

    Yirinze kuvuga umubare w'amafaranga bamuhaye kugira ngo bakorane. Ariko kandi yavuze ko ibiganiro by'imikoranire byoroshye, ahanini bitewe n'uko nawe yari asanzwe azi 'Maltona'.

    Ati 'Ibiganiro byaroroshye cyane! Kubera ko nabanje kuyigeregeza n'inshuti zanjye, turimo turaganira, ndayikunda. Nyuma rero bitewe n'uko nayikunze, twagiranye ibiganiro turi hamwe binyuze ku nshuti, tuza guhura rero bituma bampitamo kugira ngo mbe 'Brand Ambassador'.'

    Arakomeza ati 'Nari nishimiye! Nari nayikunze bwa mbere. Hanyuma nabo tuza guhuza ibiganiro babona ko cyaba ari ikintu cyiza dukoranye iki kinyobwa tukakigezaho kure.'

    Israel Mbonyi yavuze ko azamamaza iki kinyobwa yifashishije cyane imbuga nkoranyambaga ze 'mu buryo bwo kuyereka abantu ko ari ikinyobwa kidasanzwe'.

    Maltona yashyizwe ku isoko ku wa 8 Nyakanga 2024, binyuze mu muhango wabereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n'abantu banyuranye.

    Marie-Paule Niwemfura, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol Brewery, yumvikanishije ko uburyo bwa Maltona buzatuma iba amahitamo ya benshi.

    Ati “Twishimiye kumurika ikinyobwa cya Maltona, ikinyobwa kidasembuye kigaragaza umuhate dushyira mu guhanga udushya ndetse no guha abanyarwanda ibinyobwa byenganywe ubuhanga. Uburyo Maltona yenzwemo ntakabuza izaba amahitamo ya mbere ku bantu batanywa inzoga.”


    Israel Mbonyi yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza 'Maltona', aha ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson


    Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, yatangaje ko bahisemo Israel Mbonyi kubera ko ari we nimero ya mbere mu bahanzi mu Rwanda


    Israel Mbonyi yatangaje ko yamenye ikinyobwa cya 'Maltona' mbere y'uko atangira imikoranire na SKOL


    Israel Mbonyi yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze azashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano

     

    Maltona iri mu icupa rya sentilitiro 33 (33cl), igura amafaranga magana atandatu (600 Frw)


    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura




    'Uburyohe bumara inyota' niyo mvugo izakoreshwa mu kwamamaza no kumenyekanisha Maltona

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Israel Mbonyi yasinyaga amasezerano

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145317/israel-mbonyi-yagizwe-brand-ambassador-wikinyobwa-maltona-cyuruganda-rwa-skol-amafoto-145317.html

  • Gen. (Rtd) Kabarebe yavuze iby'urwango Ex-FAR yangaga ingabo za RPA – #rwanda #RwOT

    Amateka agaragaza ko kuva mu 1959 kugeza mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abatutsi bajujubijwe bamwe bagahunga abandi bakicwa mu bihe bitandukanye bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi bwariho.

    Mu 1990 abiganjemo urubyiruko bari baraciwe mu gihugu batangiye urugamba rwo kukibohora no guharanira ubumwe mu Banyarwanda.

    Guverinoma ya Habyarimana yasuzuguraga ingabo za RPA ivuga ko zitabasha gutsinda urugamba.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe, ku wa 25 Nyakanga 2024, yabwiye urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga ko ingabo za RPA zimaze gufata ibice byo mu Burasirazuba bw'u Rwanda birimo n'ahahoze hitwa Muvumba, byasunikiye Leta kumva ko igomba kwitabira ibiganiro by'amahoro.

    Ati 'Umusaruro wavuye mu gufata aka gace [Gikoba], ni uko Habyarimana yatangiye kwemera ibiganiro by'amahoro bya Arusha. Mbere y'aho yari yaranze ibiganiro avuga ko RPA nta gace na kamwe ifite mu gihugu, ariko tugeze muri aka gace bise 'agasantimetero' byagaragaye ko RPA yafashe agace k'u Rwanda bityo haboneka impamvu zituma ibiganiro bibaho.'

    Mu gihe ibiganiro byabaga ingabo z'impande zombi zajyaga zihura zikaganira ariko FAR ikarahira ko nta musirikare wa RPA uzinjira mu ngabo z'igihugu.

    Gen. (Rtd) Kabarebe ati 'Ukutumvikana kwarigaragazaga igihe cyose duhuye n'ingabo za FAR, baratubwiraga beruye ngo 'mwebwe ntimuzigera muba mu ngabo z'u Rwanda'. Twaranababwiraga ngo amasezerano ya Arusha ategeka ko tuzavanga ingabo FAR ikagira 60% twe tukagira 40%, bakavuga ngo 'ibyo ntacyo bivuze ntibizigera bibaho'. Twatekerezaga ko wenda ari amarangamutima abibavugisha cyangwa imyumvire iciriritse ariko ni ko babyumvaga.'

    Yahamije ko n'igihe hafatwa icyemezo cyo kohereza abanyapolitike n'ingabo zo kubarindira muri Conseil National de Developpment (CND), bari babizi ko hari ibyago bishobora kuvukamo ariko bubahiriza ibyo amasezerano ya Arusha yasabaga.

    Ati 'Kohereza ingabo 600 n'abanyapolitike i Kigali, ni icyemezo cyafashwe n'Umugaba w'Ingabo. Icyemezo nk'icyo gifatwa n'umuyobozi. Yaragifashe ariko ategaganya ko igihe izo ngabo zaba zigabweho igitero yari abizi ko yahita abatabara kandi yarabikoze, kuko mu minsi ibiri kuva tariki 7 Mata [1994] kugera tariki 10 Mata, ingabo za mbere zari zigeze i Kigali kuri CND bafasha ingabo zari zihari baratsinda.'

    Yanavuze ko iyo abaturage n'urubyiruko rwinshi batayoboka ingengabitekerezo ya Jenoside ngo bishore mu kwica Abatutsi, urugamba rwari kurangira neza kuko abarwanya Habyarimana bari n'imbere muri Guverinoma ye.

    Ati 'Habyarimana yari afite abamurwanya bari imbere mu gihugu. Mu buryo bwa gisirikare na politike, RPA yarwanaga urugamba ariko mu buryo bwa politike hari abandi babaga barwana. Rero ntitwari twenyine kandi twari kurangiza ikibazo ariko abaturage bose, urubyiruko rwose rwirunduriye mu ngengabitekerezo ya jenoside n'amoko banakora jenoside ku rwego yagezeho.'

    Amashyaka nka PSD na PL hamwe n'andi yari muri guverinoma, yarimo abantu bakorana na RPA ku buryo byorohaga kumenya imigambi y'umwanzi bahanganye.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ingabo za Ex-FAR zari zararahiye ko nta musirikare wa RPA uzinjira mu ngabo z’u Rwanda

    Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu banyurwa n’umukoro bahawe wo gukomeza kucyubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rtd-kabarebe-yahishuye-urwango-ex-far-yangaga-ingabo-za-rpa

  • 'Robots' zimeze nk'abantu zizatangira kwifashishwa mu nganda z'imodoka mu 2025 – #rwanda #RwOT

    Bene izi 'robots' zihabwa ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano (Artificial Intellingence, AI) rihambaye, zigahabwa imitere nk'iy'abantu, zigashyirwaho 'sensors' na 'cameras' kugira ngo zibashe kwibuka amasura y'abantu, zigasubiza igihe zihawe amabwiriza hakoreshejwe ijwi, na zo ubwazo zikaba zavuga.

    Ku ikubitiro Tesla izabanza gukoresha izo 'robots', itangire kuzigurisha mu 2026.

    Musk yaherukaga kuvuga ko yiteze ko 'robot' yo muri ubwo bwoko yahawe izina rya 'Optimus' izaba yiteguye gukoreshwa mu nganda za Tesla mu mpera za 2024.

    Ibigo birimo Honda yo mu Buyapani na Boston Dynamics yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nabyo birakataje mu mushinga wo gukora bene izo 'robots'.

    'Robots' zo muri ubwo bwoko zitezweho kuzakora inshingano bigaragara ko zidatekanye, zikorwa kenshi, ndetse zishobora kurambirana.

    Robots zikozwe nk’abantu zitezweho gutanga umusaruro ufatika mu nganda zikora imodoka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/robots-zimeze-nk-abantu-zizatangira-kwifashishwa-mu-nganda-z-imodoka-mu-2025

  • Abagera kuri 300 bacurujwe bakuwe mu Rwanda mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Televiziyo y'Igihugu ko kuva mu 2019 abagera kuri 297 bacurujwe ariko bakaba bagenda bagabanyuka kuko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/20 bari abantu 91, mu 2020/21 baba 61, mu 2021/22 baba 41, mu gihe mu 2022/23 bongeye kuzamuka bagera kuri 58, na ho mu 2023/24 bari 46.

    Muri iyo mibare urubyiruko ni rwo rwiganje ku kigero cya 90% by'umwihariko abari hagati y'imyaka 18 na 30 ni 168, abari munsi y'imyaka 18 ni 102 na ho abafite kuva ku mayaka 30 kuzamura ni 27. Ni mu gihe kandi abagore ari bo biganjemo ku kigero cya 75% naho 25% bakaba ari abagabo.

    Dr. Murangira yavuze ko muri abo bantu harimo Abanyarwanda bakurwa mu gihugu ndetse n'abanyamahanga banyuzwa mu Rwanda kuko hari ubuyo bw'ubwikorezi mpuzamahanga buhagaze neza.

    Yavuze kandi ko abenshi ari abashukishwa akazi n'ibindi bintu mu mahanga ku mugabane wa Asia ariko ko harimo ugushishoza guke kumva ko umuntu agiye gufashwa n'undi atazi ku buntu we nta nyungu amutezeho.

    Ati 'Harimo ibintu by'ubwomanzi bw'abantu, kuko aba abona ko ibintu agiyemo birimo ibyago kuko ababatwara ntibabaha amakuru yuzuye. Ukaba uragiye ngo ugiye kubana n'umuntu mwamenyaniye kuri Facebook cyangwa Instagram, nta kindi kintu umuziho ngo mugiye gukora ubukwe!'.

    'Harimo ubushishozi buke bwa bamwe kuko hari n'abashukishwa amashuri no kujya gushaka abagabo b'abakire mu mahanga. Gusa hari n'ugenda abizi ko agiye gukora akazi k'uburaya ariko ngo ko kiyubashye, kumbe azagakora hari undi wishyurwa!'.

    Yavuze ko abantu badakwiye gushiturwa n'ibishashagirana byose ngo babyite zahabu kuko kumva ko umuntu agiye kukurangira akazi keza atakuzi bikwiye kwibazwaho uburyo adafite benewabo yagaha kuko nta gihugu kitabamo abashomeri.

    Akomoza ku mayeri akoreshwa yagize ati 'Ikintu cya mbere babuza uwo bashuka ni ukumubwira ngo 'uramenye ibintu bya hano iyo ibivuze birapfa', ugomba kubigendamo bucece. Icyo baba bagamije ni uko bya bintu ubyibikamo ntihagire uwo ugisha inama ukaguma ufite ibyo bagushyizemo'.

    Yakomeje avuga ko hari abajya bafatirwa ku mipaka bari bagiye gucuruzwa ariko babazwa aho bagiye ukabona ntibashaka ko ubivangira mu bintu ariko bakabagarura. Hari kandi n'ababyeyi bajya begera RIB babona abana babo bashaka ibyangombwa by'ingendo bakurikirana bagasanga bashutswe nk'ishuri cyangwa ubukwe mu mahanga.

    Kuva mu 2019 kugeza muri Kamena 2024 abantu bamaze kugarurwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda ni 85 muri bo abagera kuri 79 bakaba ari abagore. Aba bagaruwe bakoresheje uburyo bwo gutabaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane WhatsApp aho bagiye bohereza ubutumwa mu Rwanda bukagera kuri RIB igafatanya n'izindi nzego gukurikirana.

    Dr. Murangira avuga ko bamwe muri bo bafatanya na RIB mu bukangurambaga bwo kwamaganga icuruzwa ry'abantu ndetse asaba abantu kwirinda gushiturwa n'inyungu bagiye kubonera mu mahanga mu buryo budasobanutse kuko ari ho icyo cyaha gihera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-290-baracurujwe-bakuwe-mu-rwanda-mu-myaka-itanu-rib-yatanze-umuburo

  • Ihumure ku bo amanegeka yasize iheruheru, bakagobokwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Imiturire myiza ni kimwe mu byo u Rwanda rushyize imbere, binyuze mu gutuza abantu ahagenewe imidugudu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo, Akagari ka Muyando, mu Mudugudu wa Kagano, hari umudugudu utuyemo abaturage bahoze batuye mu manegeka muri uyu murenge.

    Abenshi baturutse mu Kagari ka Kiryamo na Muyando, mu manga, ahantu imvura yakubaga bakabunza imitima bibaza niba ubuzima bwabo butageze ku iherezo.

    Rwakageyo Theogene w'imyaka 61 wamaze kwimukira muri uyu mudugudu, yabwiye IGIHE ko amaze iminsi mike atujwe mu nzu yumvaga mu nzozi ze atazigera akandagiramo yitwa iye.

    Ati 'Nari ntuye mu kagari ka Kiryamo ahantu mu manegeka, ahantu twari dufite ubwoba waryama ukarara udasinziriye uzi ko ibiza biragutwara. Ni muri urwo rwego Leta yatwitayeho idukura mu manegeka ituzana mu mudugudu ahantu hazima hajyanye n'icyerekezo.'

    'Twarahageze dusanga ni inzu zisobanutse, tutashoboraga kwemera ko zidukwiriye. Ikindi gishimishije kurushaho, baduhaye ibikoresho by'ibanze.'

    Rwakageyo avuga ko aho bari batuye kugera ku ishuri n'ivuriro harimo intera ya kilometero nyinshi ariko ubu byose ari ugusohoka mu nzu binjira muri ibyo bikorwa remezo.

    Muri metero nke uvuye kuri uyu mudugudu hatuye Babonangenda Theogene, utuye mu Mudugudu wa Gitoki mu Kagari ka Muyando. Ubuzima bw'umuryango we bwarokokeye ha Mana ubwo imvura yagwaga umusozi bari batuyeho ukamanukira mu gishanga, inzu igasigara yonyine inegetse, nta nsina cyangwa akandi kantu ko kuramira abahatuye.

    Ati 'Nari ntuye mu manegeka, ibiza biraza bifata umusozi nari ntuyeho biwupasuramo kabiri, hafi kimwe cya kabiri cy'aho nari ntuye iruhande rw'irembo bigenda ku manywa inzu isigara mu manegeka noneho haruguru y'urugo hacikamo umuhora munini cyane ku buryo wabonaga ko aho hantu kuhaba byabaga bigoye.'

    Uyu mugabo avuga ko yahise avayo ashaka ahantu yubaka inzu, Leta imuha ubufasha bw'amabati, atangira ubuzima bushya atuye ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga.

    Ati 'Ahantu nari ndi kugira ngo umwana azaveyo aze hano ku ishuri byari ikibazo. Urugendo rurerure, inzira mbi, ariko umwana asohoka yinjira mu kigo cy'ishuri. Numva ko hari intambwe ndende nateye kugira ngo mve hariya hasi muri ariya manegeka nze gutura ku muhanda.'

    'Iyo ikibazo kije cyangwa umwana arwaye, kumusimbukana hariya kuri 'poste de sante' ni iminota itatu. Numva ko ubutabazi bwanyegereye gusumba aho nari ntuye hariya hasi mu kabande ku mazi.'

    Abaturage bimuwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu Karere ka Gakenke barashima

    Ibiza byaramuhekuye

    Nyirantegereza Seraphine, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Remera, Akagali ka Migendezo, Umudugudu Cyinzuzi imvura yaguye mu 2016 yazanye umwijima mu buzima bw'umuryango we. Abana babiri n'umugabo we bose batwawe n'ibiza byabasanze aho bari batuye mu manegeka.

    Ni imvura yaguye ari saa tatu z'ijoro, umugabo we amubyutsa agira ngo bakize amagara yabo ariko birangira bose inkangu ibatwaye, umugore bimufungira ku rutare, arokoka asigaje akuka ka nyuma.

    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Nahise mbyuka mfata inkosha ndamuheka, ngize ngo mbasange aho bari bari njya kumva numva ikintu kiraje gikubise rimwe. Uw'iwanjye ni we watatse gusa abana bo ntibatatse. Ubwo njye cyansubije inyuma aho mvuye kinsindagira ahantu hameze nk'umwobo nicaramo mpetse umwana, nkinyagambura ngo ndebe ko nasohokamo bikanga.'

    Uyu mubyeyi wari uhetse umwana w'amezi atandatu, yamaze amasaha arenga abiri yafungiranywe n'inkangu, kugeza ubwo abavandimwe baje kumukuraho ibitaka byari bimwuzuyeho agarura ubwenge ari kwa muganga.

    Nyirantegereza yahamije ko abayobozi bamwitayeho kuva ku munsi yagizeho ibyo byago, yubakirwa inzu ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse ahabwa n'ibikoresho by'ibanze yatangiranye ubuzima bushya.

    Ibi byago byamuteye igikomere ku buryo n'iyo imvura iguye cyangwa atekereje gusubira muri kariya gace, byongera kumuhungabanya.

    Ati 'Ibyo byo sinabyibagirwa. Iyo imvura iguye no gusinzira sinsinzira, nikanga rwose bigarutse.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo guteza imbere imyubakire y'Inzu rusange n'izihendutse, mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe gishinzwe Imiturire, RHA, Emmanuel Ahabwe, yabwiye IGIHE ko mu guhangana n'ikibazo cy'imiturire mibi ubu hari gushyirwaho site zagenewe guturwamo ku mudugudu, buri Karere kakazagira izibarirwa hagati ya 100 na 120.

    Ati 'Gakenke iri mu turere twagiye duhura n'ibiza bigatwara n'abantu benshi ari na ho hakorewe n'igeragezwa ry'ukuntu za nzu zubakirwa abantu bahuye n'ikibazo cy'ibiza zizaba zimeze. Hakozwe muri Gicurasi, hubakwa inzu enye, hagenda hasuzumwa uburyo zubakwa n'ibiciro bifata ariko ubu hatangiye n'umushiga munini w'inzu zigera kuri 200 dukurikije izo z'icyitegererezo zubatswe cyangwa se kugira ngo abantu barebereho'.

    Ahabwe yahamije ko mu turere umunani ibikorwa byo gutegura ahazashyirwa site z'imidugudu hamaze gutunganywa ndetse no mu tundi turere bakaba bari gutunganya ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, bikazasiga hamenyekanye aho abantu bashobora gutura heza.

    Ati 'Hategerejwe ko ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka mu turere birangira noneho izo site na zo tukamenya aho zigarukira hagakurikiraho kuzitunganya. Ni ukuvuga kuzicamo imihanda, gucamo ibibaza kugira ngo abantu batangire gushishikarizwa kuzituramo.'

    Muri Rulindo kandi hatunganyijwe site ya Tabyuka na Mugote zakozwe hagendewe ku bikorwa remezo. Iya Tabyuka izimukiramo abaturiye ibikorwa by'ubuhinzi ahari icyanya cyuhirwa cya Muyanza.

    Ahabwe avuga ko aho ibibanza byo ku mudugudu bizajya bimara gushyirwaho bizafasha gukoresha ubutaka neza ariko bikanatuma nta baturage bakomeza guhitanwa n'ibiza nka mbere.

    Bahawe n’ibigega byo gufata amazi

    Yatunguwe no kubona Leta ihangayikira abaturage

    Rwakageyo Theogene yahamije ko mu myaka afite ari ubwa mbere yabonye Leta ifata umwanya wo kwita ku baturage ibakorera ibikorwa bigamije kubabeshaho neza.

    Ati 'Mu myaka 62 mfite ni bwo bwa mbere mbonye ibikorwa nk'ibi, aho ubuyobozi bufata abaturage babwo bukabatekerereza mu buryo burambye, ndabashimira rwose ku buryo burenze, barakaramba ingoma igihumbi.'

    Babonangenda asanga abantu bagituye mu manegeka bahita kuri gakondo ya ba sekuruza bakwiye kuva ku izima bagatura ku mudugudu aho ibikorwa remezo bibasanganira.

    Ati 'Nababwira ngo iyo myumvire ya ba sokuruza, ya gakondo ibavemo bave hasi aho ngaho bazamuke bature ku mudugudu aho ibikorwa remezo biza bidusanga, aho umurwayi arwara agahita asimbukira ku bitaro atabanje kuvuga ngo ingobyi barayijyana hariya hasi bajye kumuzamurayo, numva yahindura ibitekerezo akazamuka akaza akegerana na bagenzi be.'

    Biteganyijwe ko muri buri Kagari ko mu gihugu hazaba hari nka site ebyiri zigenewe imidugudu, mu Kerere zikaba 100, mu gihe mu gihugu hose zizaba ari 3000.

    Bashima Leta yabakirije amagara mu gihe inkangu zari zikomeje kubamaraho ababo

    Buri muturage yahawe inzu n’iby’ibanze byose

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-abo-amanegeka-yasize-iheruheru-bakagobokwa-na-leta

  • Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugutsindwa k'Umuryango Mpuzamahanga – Bill Clinton wahoze ayobora Amerika – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yateguwe n'Umuryango ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Kaminuza ya Tufts, Minisiteri y'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu n'abandi bafatanyabikorwa, ikaba iri kubera i Kigali.

    Bill Clinton yari Perezida wa Amerika mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, kuko yinjiye muri White House mu 1993, asoza imirimo ye mu 2001.

    Mu Ijambo rye, Bill Clinton yavuze ko gushoboka kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari igisebo ku Muryango Mpuzamahanga.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ugutsindwa k'Umuryango Mpuzamahanga, ntabwo twigeze dushyira hamwe mu guhagarika vuba ubwicanyi.'

    Uyu mugabo yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu ari Igihugu giteye ishema kubera uburyo Abanyarwanda bagize uruhare mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Uyu munsi nifatanyije namwe mu guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushimira abafashe icyemezo bakagira uruhare mu bumwe n'ubwiyunge.'

    Clinton yavuze ko atewe ishema no kuba yarakoranye n'u Rwanda mu myaka ishize, cyane cyane mu nzego z'ubuzima n'ubuhinzi, akibonera uburyo Abanyarwanda bahisemo gusiga inyuma ibibatandukanya, bagahitamo gushyira hamwe mu kubaka iterambere rigera kuri bose.

    Ati 'Ibi byaturutse mu gufata icyemezo cyiza cyo kudaheranwa n'amateka, ahubwo akigirwaho.'

    Yavuze ko u Rwanda rw'uyu munsi rutandukanye n'urwo mu myaka 30 ishize, ku buryo abarusura babona itandukaniro.

    Ati '[Abasura u Rwanda] bazarusanga ari Igihugu gitekanye, gifite ubukungu butera imbere bigizwemo uruhare no guhanga udushya. Ibi ntibyari gushoboka hatigishijwe amahoro ndetse ngo habeho n'ibikorwa by'isanamitima.'

    Iyi Nama yateranirije mu Rwanda abantu baturutse hirya no hino ku Isi, aho bari kugirana ibiganiro bigaruka ku rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, uburyo bwo kubaka amahoro arambye n'ibindi bitandukanye.

    Bill Clinton yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, ni umwe mu bitabiriye iyi Nama

    Ni Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-yakorewe-abatutsi-ni-ugutsindwa-k-umuryango-mpuzamahanga-bill-clinton

  • Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania bwatangaje ko Uwayezu François Régis ari we ugiye kuyibera umuyobozi mushya, CEO, asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.

    Mu itangazo bashyize hanze, Simba yavuze ko Uwayezu François Régis wari usanzwe ari Vice-Chairman w'ikipe ya APR FC bamutoranyije kubera ubunararibonye afite mu mupira w'amaguru ndetse n'ubuhanga asanganywe muri rusange.

    Uwayezu ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y'imari n'ubutegetsi, yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021. Akazi k'Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w'iri Shyirahamwe.

    Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo cy'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano ikibaho.

    Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda. Afite n'impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

    Uyu akaba yari Vice- Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 aho tariki ya 1 Kanama 2024 ari bwo atangira akazi gashya mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nkuko bayita muri Tanzania.

    Iyi kipe yari imaze iminsi mu Misiri aho yari iri mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gicuti ifitanye na APR FC kuri 'Simba Day' uteganyijwe tariki ya 3 Kanama, ukazakinwa Uwayezu François Régis ari mu nshingano nshya.

    The post Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/simba-sc-yatangaje-ko-uwayezu-francois-regis-wari-vice-chairman-wa-apr-fc-ariwe-muyobozi-mukuru-wayo-mushya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=simba-sc-yatangaje-ko-uwayezu-francois-regis-wari-vice-chairman-wa-apr-fc-ariwe-muyobozi-mukuru-wayo-mushya

  • Uwayezu Franois Rgis yagizwe Umuyobozi Muk… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubuye mu itangazo iyi kipe ya Simba SC yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024 irinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Iyi kipe yavuze ko  mu gihe basezerera kuri Imani Kajura wari Umuyobozi Mukuru baboneyeho no gutangaza ko bashyizeho Uwayezu François Régis nk’umusimbura we akaba azatangira imirimo ye tariki ya 1 z’ukwezi gutaha kwa 8.

    Uwayezu François Régis yari yaragizwe umuyobozi w’ungirije mu ikipe ya APR FC mu mwaka ushize nyuma y’uko Colonel Richard Karasira agizwe Chairman.

    Uyu mugabo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya Simba SC yari asanzwe amenyerewe cyane mu mupira w’u Rwanda kuko  mbere yo kujya muri APR FC yari yaranabayeho Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA hagati ya 2018 na 2021.

    Yanabayeho umutoza mu ikipe ya Intare FC dore ko anafite License B y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi yaherewe mu gihugu cy’u Budage.

    Uwayezu François Régis wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya Simba SC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145305/uwayezu-francois-regis-yagizwe-umuyobozi-mukura-wa-simba-sc-145305.html

  • Bahawe inka n’asaga Miliyoni 2 Frw! Ibyaranze… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori by’umusangiro byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bitambuka imbona nkubone kuri Televiziyo 'Ishusho' mu rwego rwo kugeza kure ubutumwa bw’ibyo bashakaga kubwira abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

    Ni ibirori byitabiriwe n’abahanzi, abanyamakuru, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n’abandi. Bull Dogg yavuze ko gutegura ibi birori byari bigamije kumva ibitekerezo by’abantu banyuranye mu rwego rwo kuzanoza neza igitaramo cyabo.

    Yavuze ko iki gitaramo ari igisobanuro cy’uko bakuze, kandi umuziki wa Hip Hop wateye imbere utakirangwamo n’umwiryane. Ati “Twarakuze! Kwa kundi bategura igitaramo cya Hip Hop ukumva ngo haraza kuba intambara runaka, ndatekereza ko ibyo bitariho ni kugira ngo dusige izina ryiza, duharuye inzira y’abari inyuma yacu, kugira ngo tugaragaze y’uko ibyo nyine bishobora kuvugwa kuri Hip Hop ko ibyo bishobora gukemuka baduhaye umwanya, bakumva n’ibikorwa byacu.”

    Bull Dogg yavuze ko ubutumwa bakubiyemo mu ndirimbo zigize Album yabo ‘Icyumba cy’Amategeko’ wumva ko nta hantu batandukanye n’umuco ndetse n’indangagaciro z’abanyarwanda.

    Yavuze ko biteguye cyane iki gitaramo ‘kandi ntekereza ko bizagenda neza’. Yashimangiye ko kimwe mu byo bazereka abantu, harimo n’uburyo ‘Performance’ yabo bayiteguye igihe kinini.

    Yunganiwe na mugenzi we Riderman, washimye abitabiriye ibi birori by’umusangiro babatumiyemo. Ati “Hanyuma bibe nka kwa kundi Yezu yabwiye intumwa ze ati ubutumwa bwiza bugere n’ahandi.”

    Uyu muraperi yavuze ko iki gitaramo bari kwitegura gukora ‘kizaha agaciro Hip Hop’ kandi buri wese ‘uzaza aze ari mu murongo wa Hip Hop no kwishimira Hip Hop’.

    Yashimye inzego za Leta zishyigikiye Hip Hop n’abandi bakomeza kumva umunsi ku munsi ibihangano bya Hip Hop, yashimye kandi abemeye kuzabafasha, abatanze ibitekerezo, abaguze ‘Table’ n’abandi. Ati “Ibitekerezo byanyu byari ingenzi, kugira ngo ibintu bizagende neza.”

    Riderman yavuze ko iki gitaramo bagiye gukora bafatanyije na Sosiyete ya Ma Africa, kandi ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo afite abantu bamushyigikiye b’abaterankunga.

    Bagabiwe inka!

    Umunyamakuru wa Magic Fm, Migambi yashimye Riderman na Bull Dogg ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere injyana ya Hip Hop. Yagereranyije iki gitaramo n’ubukwe, avuga ko abagabiye inka.

    Ati “Njyewe nemereye aba bagabo kuzabaha inka. Sinagaba inka y’inyambo ariko nzabahereza inka y’inyana ingana nanjye.”

    Yafashe umwanya kandi wo gusengera iki gitaramo, ndetse asaba Imana kuzabana na Riderman na Bull Dogg mu kwitegura iki gitaramo.

    Umunyamakuru wa Isibo FM, Fatakumavuta yavuze ko binyuze mu kiganiro ‘Isibo Radar’ baherutse kwakira umwe mu bantu babakurikira agurira amatike atanu ya VVIP abafana batanu. Itike imwe ya V VIP iragura ibihumbi 25,000 Frw ubwo abafana batanu ni 125,000 Frw.

    Hari undi muntu watangaje ko hari inshuti ye yemeye kugura 'Table' eshanu zifite agaciro ka Miliyoni 1,250,000 Frw.

    Umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko yabanye igihe kinini na Bull Dogg na Riderman, biri mu mpamvu yiyemeje kubashyigikira muri iki gitaramo. Yaguze ‘Table’ y’ibihumbi 250 Frw.

    Umunyamakuru M Irene Murindahabi yavuze ko yakoranye igihe kinini na Riderman ku buryo yigeze kubabazwa n’igihe yatangazaga ko agiye kureka umuziki. Avuga ko kuba yarongeye kubona ibikorwa bye, kugeza ubwo anakoranye na Bull Dogg Album yiyemeje kuzagura Table y’ibihumbi 250 Frw.

    Yunganiwe na Mansatura wabaye umunyamakuru w’igihe kinini wa Radio Salus na Televiziyo Rwanda, wavuze ko yagiye yakira mu biganiro Bull Dogg Riderman biri mu mpamvu yiyemeje kubashyigikira, aho yaguze Table y’ibihumbi 250 Frw. Ni nako byagenze kuri Mike Karangwa, wavuze ko Bull Dogg na Riderman bahibikaniye iterambere rya Hip Hop, bityo azagura Table y’ibihumbi 250 Frw.

    Igitaramo cya Riderman na Bull Dogg kizaba ku wa 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo kimwe biteguriye.

    Bazaba bamurika Album yabo 'Icyumba cy'amategeko' iriho indirimbo esheshatu, ndetse bateguje amashusho y'indirimbo 'Hip Hop' iri mu zigize iyi Album.

    Bull Dogg na Riderman bakiriye abantu mu birori by'umusangiro byari bigamije gutegura igitaramo cyabo 'Icyumba cy'Amategeko'

    Riderman yasabye buri weza kuzabashyigikira muri iki gitaramo cyabo kizabera muri Camp Kigali

    Bull Dogg yumvikanishije ko Hip Hop yateye imbere, bityo ntawe ukwiye kuyihuza n'imico mibi

    Riderman yagaragaje ko guhuza imbaraga na Bull Dogg bifite imizi mu bushuti bwabo

    Abantu bane bitabiriye uyu musangiro biyemeje kugura 'Table' enye zifite agaciro k'arenga Miliyoni 1 Frw

    Umunyamakuru Kate Gustave wayoboye ibirori by’umusangiro byahuje Riderman na Bull Dogg ‘

    Patycope’ uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko aziranye na Riderman na Bull Dogg kuva mu 2007, kandi bose bamuririmbye mu ndirimbo

    Umunyamakuru Murindahabi yaguze ‘Table’ y’ibihumbi 250 Frw

    RIDERMAN NA BULL DOGG BASHIMYE ABABASHYIGIKIYE MU RUGENDORWABO

    “>

    FATAKUMAVUTA YAVUZE KURI ALBUM YE, NDETSE N'AMATIKE BAGUZE

    “>

    UNCLE AUSTIN YEMEYE KUGURA 'TABLE' MU GITARAMO CYA BULL DOGGNA RIDERMAN

    “>

    M IRENE YAVUZE KU MUBANO WE N'ABA BARAPERI ANAGURA 'TABLE'

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HIP HOP' YA RIDERMANNA BULL DOGG

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145299/bahawe-inka-nasaga-miliyoni-2-frw-ibyaranze-umusangiro-wa-bull-dogg-na-riderman-mu-kwitegu-145299.html

  • Bamwe babuze aho kwicara! Teacher Mpamire yis… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gisanzwe gihuza urubyiruko n'abandi biyumvamo 'Comedy' ndetse n'inkuru ziba zikubiyemo.

    Cyabaye kandi ikiraro cyo guteza imbere impano z'abakiri bato muri uyu mwaka. Kuri iyi nshuro byari umwihariko kuko cyahujwe no kwizihiza intsinzi ya Perezida Kagame, uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka itanu aho yatsinze n'amajwi 99.18%.

    Ni ubwa mbere Teacher Mpamire yari ataramiye abakunzi be muri Gen-Z Comedy, ariko si ubwa mbere Dr Hillary Okello bavuka mu gihugu kimwe (Uganda) yari ataramiye abafana be, kuko yagiye yigaragaza mu bihe bitandukanye. Bwari ubwa gatatu.

    Teacher Mpamire umwibuke cyane mu bitaramo bya Seka Live, aho yagiye anyura ibihumbi by'abantu yisunze inkuru zigaruka kuri Museveni, n'ubwiza bw'abanyarwandakazi.

    Bamwe mu babuze aho kwicara! Imibare igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi bibiri, ni mu gihe aho gisanzwe kibera hakira abantu 1500.

    Fally Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko 'iki gitaramo ari ishusho y'ukuntu abantu bakunda 'Comedy' kandi bakozwe ku mutima no kuba Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda'.

    Akomeza ati 'Kuba umuntu yabuze aho kwicara ariko agakomeza gutekereza, no guhagarara bigaragaza urukundo akunda 'Comedy' ndetse n'abanyarwenya tuba twatumiye. Kuri twe, biduha umukoro wo gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bihangano'

    Teacher Mpamire yari rurangiza!

    Uyu mugabo yabanjirijwe ku rubyiniro n'abarimo Keppa, Dudu, Pirate, Rumi, Clement Inkirigito, Muhinde ndetse na Ambasaderi w’Abakonsomateri.

    Yaserutse yitwaje ikibahu yandikagaho bimwe mu byo yavugaga, kandi yisanishaga na mwarimu koko ubundi atanga amasomo yubakiye ku rwenya.

    Yanyuze benshi ubwo yisanishaga na Perezida Museveni akagaruka ku ngingo zinyuranye, bigera ubwo ashima urubyiruko rw'u Rwanda ruhurira hamwe rukiteza imbere, bitandukanye n'urubyiruko rwa Uganda rwiganye urwa Kenya rukishora mu mihanda mu myigaragambyo.

    Uyu munyarwenya uri mu bakomeye, yanashimye byimazeyo Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ku bwo kumutumira. Yavuze ko ibi bitaramo ari urubuga rwiza ku rubyiruko rushaka kwidagadura no kugaragaza impano kuko 'bibarinda indi mitekerereze mibi'.

    Uyu munyarwenya kandi yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora akaba agiye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

    Iki gitaramo cyatumiwemo Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello ndetse na Massamba Intore cyahujwe n’umunsi wo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika ku majwi 99.18%. Ni amatora yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024.

    Muri Nzeri 2023, Mpamire yatembagaje abarimo Museveni mu birori byo kwizihiza imyaka 79 y'amavuko amaze avutse cyabereye ahitwa Kololo, cyari cyahurijwe hamwe no guha icyubahiro ingabo zarwaniye mu gace ka Katonga, zafashije Museveni gufata igihugu mu 1985.

    Mugenzi we Dr Hillay Okello yateye urwenya agaragaza uburyo abahanzi bo muri Uganda batandukanye cyane n'abo muri Amerika. Yavuze ko abo muri Uganda iyo begukanye igikombe bavuga ijambo bacyurira abantu babahemukiye, ni mu gihe abo muri Amerika bita cyane ku gushimira ababafashije mu rugendo.

    Dr Mpabwanamaguru Merard wabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kwitabira igitaramo cya Gen- Z Comedy. Yashimye abanyarwenya bamususurukije barimo Teacher Mpamire, Dr Hillary Okello bo mu gihugu cya Uganda.

    Yanashimye kandi abanyarwenya bo mu Rwanda ku bw'impano zabo zitanga icyizere. Uyu mugabo yanashimye Fally Merci utegura ibi bitaramo, ndetse na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi igira uruhare mu gukomeza guteza imbere indanga ndangamuco. Ati 'Impano zabo no guhanga ibishya byari bihebuje.' 


    Mpamire azwi nk’umunyarwenya wisanisha n’imibereho ya Perezida Museveni mu bihe bitandukanye


    Mpamire yashimye urubyiruko rw’u Rwanda bahurira hamwe bakiteza imbere aho kujya mu myigaragambyo nk’abo muri Uganda


    Teacher Mpamire yanyuze mu bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo bamushimira


    Teacher Mpamire yabanje guserutsa mu ishusho y’umwarimu uri gutanga amasomo anyuranye y’ubuzima


    Abanyamakuru Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo ndetse na Babu wa Isibo TV 


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim uherutse gusohora indirimbo ‘Twatsinze’


    Dr Hillary yateye urwenya ku ndirimbo ‘Agatako’ ya Dj Pius na Chameleone


    Umunyarwenya Dr Hillary Okello yanyuze benshi ubwo yaririmbaga indirimbo ‘I am not Afraid’ y’umuraperi uri mu bakomeye ku isi, Eminem











    Fally Merci yavuze ko ubwitabire muri iki gitaramo bwagaragaje uburyo abantu bakomeje gushyigikira uruganda rwa ‘Comedy’










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145302/bamwe-babuze-aho-kwicara-teacher-mpamire-yisanishije-na-museveni-abantu-bataha-bamwirahira-145302.html