Blog

  • Umutoza wa APR WVC nyuma yo gutsinda Ruhango WVC yashimiye umukuru w'igihugu Paul KAGAME – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino batsinzemo ikipe ya Ruhango WVC umutoza wa APR WVC Peter KAMASA yavuze ko ashimira abatoza ndetse n'umukuru w'igoihugu Paul KAGAME

    Uyu mutoza yavuze ko bitari byoroshye gutsinda Ruhango WVC ari ko bakaba bifashishije uburyo bwo kwiga imbande z'iyiyi kipe ya Ruhango batekerezaga ko zikomeye bitewe nuko atari ubwambere bakinnye maze bakabasha kuyikuraho itsinzi.

     

    Mu kiganiro n'itangazamuru nyuma y'umukino Peter KAMASA avuga ku cyabafashije gutsinda umukino yagize ati' icyambere ndashima Imana kuko utari kumwe n'Inama ntacyo wageraho kandi ndashima abo dufatanyije kuyobora ikipe 'staff'  Yvette ,Gerard , mu ganga ndetse na Manager kubera ko niba mwabibonye dukora  nk'ikipe'

    Akomeza agira ati 'kindi ndashima abakinnyi kwitanga kwabo nicyocyigaragaza ikipe  wabonaga ko niyo ikosa ryabaga ariko bongereaga bakajya hamwe bagashira ibintu ku murongo, uyu mukino twari twa wuteguye kubera ko Ruhango twakinnye kenshi nayo tugerageza kureba uburyo ikina tugerageza guca intege impande zayo zikomeye kugirango bitworohere gutsinda rero abakobwa babyitwayemo neza ntacyindi navuga uretse ku bifuriza itsinzi nziza'(…)

     

    'Ku mukino wa nyuma ngirango tuzakina n'amakipe akomeye   RRA cyangwa Police ntago wabona icyo uvuga utaramenya uwo muzakina ntakindi kintu wategura ubungubu ntabyitozo wa vuga ngo uraza gukora uretse kwibutsa abakobwa uko bazahagarara uko bazataka imipra 'block' uko bazarivura 'serve'' nuko baza n,uko bazirinda ngo batinjinzwa amanota 'defense' nibwo buryo bwonyine bushoboka ni uuganira nk'ikipe''.

     

    Umutoza Peter KAMASA avuga kuri petit stade yavuze ko yifuza ko iyi petit stade bayihabwa muri shampiyona ya Volleyball mu mikino yose ko byabafasha ku migendekere mwiza ya shampiyona akomeza avuga ko bashimira umukuruw'igihugu cy'u Rwanda Paul KAGAME.

    Ati''Ahubwo uwayiduha muri iriya mikino yose icyo ntagezemo ni urwambariro ''vestiaire'' ariko ntekereza ko narwo rumeze neza iki gikorwa remezo ndumva twashimira perezida wa Repubulika hari umuntu Imana yihera abantu u Rwanda Imana yaratwihereye ntituzakinishe rero Imana icyo yaduhaye'..

    'kubera ko niba umuntu ashobora gutekereza ko tubona igikorwa nkicyingiki dufite na Arena hari n'ibindi birimo ku bakwa nizera ko ari icyintu dukwiywe gushima kandi natwe dukwiye kubibyaza umusaruro ikibazo gisigaye ni kimwe ni ukuvuga ngo amakipe dufite ni menshi ibibuga ni bicye kandi amakipe ni menshi mu mikino itandukanye kandi iki gikorwa remezo minisiteri izicare na mafederaso bakabyigaho iki ni igikorwa remezo cyiza twakishimira''.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-wvc-nyuma-yo-gutsinda-ruhango-wvc-yashimiye-umukuru-wigihugu-paul-kagame/

  • Benshi bari bamaze kwigurira amatike! Umunsi w’Igikundiro ntukibereye muri Sitade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 27 Kanama 2024 ikipe ya Rayon Sports yamenyeshejwe ko Stade Amahoro itakibonetse mu mukino bari bari gutegura mu birori by'umunsi w'i Gikundiro.

    Ku bw'iyo mpamvu uyu munsi w'Igikundiro wimuriwe muri KIGALI PELE STADIUM aho iyi kipe igomba kuzacakirana n'ikipe ya Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzania.

    Ibi birori ngaruka mwaka bizabera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://yegob.rw/benshi-bari-bamaze-kwigurira-amatike-umunsi-wigikundiro-ntukibereye-muri-sitade-amahoro/

  • WASAC yavuze ku muti w'ibura ry'amazi mu mpeshyi – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abaturage bataka ibura ry'amazi cyane cyane muri iki gihe cy'impeshyi, nubwo kandi hari abadakunze kuyabura. Icyakora imibare yerekana ko 45% by'amazi yatunganijwe yangirika ataragera ku baturage.

    Muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yo mu 2022 yerekanye inganda zigera kuri 25 zitunganya amazi mu Rwanda, izigeze kuri 11 zitunganya atageze kuri 75% by'ubushobozi bwazo, hakiyongeraho ko nayamaze gutunganywa, 45% yangirika ataragera ku baturage.

    Abaturage bavuga ko kubona amazi mu mpeshyi bibagora cyane ugasanga bagana ibishanga kugira ngo babone amazi nubwo aba atujuje ubuziranenge.

    Ku rundi ruhande iki kibazo hari abagihimbyemo ubucuruzi aho bavoma amazi ku giciro gisanzwe, bakayagurisha bayakubye inshuro zirenga 20.

    Umuyobozi wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko impeshyi ikunze kugira umwihariko w'ibura ry'amazi.

    Yagize ati 'Mu gihe cy'impeshyi abaturage bakenera amazi menshi ugasanga natwe ntidushoboye kuyabaha uko bikwiye, kubera ko bayakenera mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi nta mvura ihari.”

    Yakomeje avuga ko nubwo iki kibazo cyabaye nk'icyamenyerewe mu mpeshyi, basanze uburyo burambye bwo kugikemura buzaturuka ku kwagura imiyoboro y'amazi no gusoza iyubakwa ry'inganda zayo mu gihugu hose.

    Munyaneza yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hihutishwe imishinga ihari yo gutunganya amazi hirya no hino mu gihugu.

    Hateganywa kandi gushyiraho n'ibigega by'amazi azajya abafasha mu gihe cy'impeshyi ku buryo kuyageza ku baturage bizajya byoroha.

    Umuyobozi wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hihutishwe imishinga ihari yo gutunganya amazi hirya no hino mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-yavuze-ku-muti-w-ibura-ry-amazi-mu-mpeshyi

  • Bahati yifashishije Bruce Melodie mu biganiro… – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka ‘Reality TV Show’. Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bwihariye, ndetse bafitanye indirimbo zizasohoka mu gihe kiri imbere. Muri Gashyantare 2024, ni bwo Bruce Melodie yagiriye uruzinduko muri kiriya gihugu, ahura na Bahati kandi agirana ibiganiro n'abantu banyuranye barimo n'abanyeshuri ba Kaminuza.

    Bahati yigeze kuvuga ko Bruce Melodie ari inshuti ye y'akadasohoka, biri mu mpamvu amwakira iwe nk'umushyitsi w'imena. Amashusho n'amafoto byagiye hanze muri kiriya gihe, byagaragaje umubano udasanzwe aba bombi bafitanye.

    Ubwo yari muri Kenya, ni na bwo Bahati yifashishije ikipe ye bakorana bafata amashusho agaragara mu ruhererekane rw'inkuru mbarankuru ku muryango we yise 'The Bahati's Empire' agaragaramo Bruce Melodie aho baganira ku ngingo zinyuranye.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Bahati yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko yifashishije 'umuvandimwe we wo mu Rwanda' mu biganiro mbara nkuru bizajya bitambuka ku rubuga rwa Netflix yise 'The Bahati's Empire'.

    Yavuze ko muri rusange bishingiye ku nkuru mpamo z'ubuzima bw'umuryango we, kandi yizera ko bizanyura cyane abatuye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Ku wa 6 Kamena 2024, nibwo Bahati yakoze ibirori bikomeye yamurikiyemo iyi filime ye mbarankuru. Ni ibirori byitabiriwe n'abantu bakomeye barimo na Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua.

    Ibi byatumye Bahati aba umuntu wa mbere muri Kenya, ukoze amateka yo gukora ibiganiro cyangwa se filime mbarankuru. Yatangiye gutambuka kuri Netflix, ku wa 7 Kamena 2024.  

    Muri Kamena 2023, Bahati yasohoye indirimbo 'Diana' yatuye umugore we Diana Marua yifashishijemo Bruce Melodie.

    Bahati ni umuririmbyi w'umunya-Kenya wavukiye muri karitsiye y'abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina) ubwo yari afite imyaka itandatu y'amavuko.

    Bahati aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta we n'abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati 'Byari bigoye cyane.'

    Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy'umuhanzi wa Gospel mu bihembo Afrima Awards.

    Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.

    Bahati uzwi mu ndirimbo nka 'Mama’ asanzwe afite umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite, anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.

    Ati 'Kuba tubanye imyaka umunani (n’umugore we) binyibutsa aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca bugufi.'

    Bahati yatangaje ko yifashishije Bruce Melodie muri 'Family Reality Tv' itambuka kuri Netflix

    Bruce Melodie yagaragaje ko yishimiye kuba yaratanze umusanzu we muri ibi biganiro bigaruka ku muryango wa Bahati



    Bahati n'umugore we bari mu bakinnyi b'imena muri ibi biganiro ku buzima bwabo




    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'IBI BIGANIRO BAHATI YATANGIYE GUKORA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA BAHATI NA BRUCE MELODIE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145329/bahati-yifashishije-bruce-melodie-mu-biganiro-bica-kuri-netflix-145329.html

  • Volleyball: Police VC na APR WVC zageze ku mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga ni bwo hatangiye irushanwa ry'iminsi 3 mu mukino wa Volleyball ryitiriwe Liberation Day rikaba riri kuba ku nshuro ya kabiri. Iri rushanwa yabereye mu kibuga gito cya petit sitade ndetse rikaba ryanabaye mu buryo bwo gutaha iki kibuga cyari kimaze imyaka isaga 2 kivugurwa.

    Ni imikino yatangiye ku isaha ya saa 17:00 pm aho ikipe ya APR WVC yatangiye ikina na Ruhango ndetse APR iyitsinda amaseti 3-0 (25-13, 25-20, 25-13.) Umukino wakurikiye wahuje amakipe y'abagabo, aho ikipe ya Police VC yahise icakirana na APR VC.

    APR WVC yageze ku mukino wa nyuma bitayigoye nyuma yo gutsinda Ruhango yabaye iya kane muri shampiyona

    Police VC yatangiye neza umukino, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-23. APR VC na yo yahise itwara iseti ya kabiri y'umukino na bwo ku manota 25-23, abarebaga uyu mukino barushaho kuryoherwa.

    Police VC yongeye kwerekana ko yaje ije, maze  itwara iseti ya gatatu ku manota 25-22. Abenshi mu bari bakoraniye muri Petit Stade iri i Remera bibwiye ko APR VC igiye gutwara iseti ikurikiyeho nk'uko yari yabikoze, ariko si ko byagenze kuko Police VC yashimangiye intsinzi yayo iyitwara ku manota 25-19.

    Police VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR VC mu mukino wari ubereye ijisho

    Nyuma yo gutsinda amaseti 3-1, iyi kipe yambara ubururu bwijimye n'ubw'ikirere yahise igera ku mukino wa nyuma, aho igomba gutegereza uwo bazahuriraho hagati ya Kepler VC na REG VC ziri bwisobanure uyu munsi saa Kumi n'ebyiri. Ni mu gihe APR VC na yo igomba kurindira iributsindwe hagati y'izo, kuko ari yo bazahatanira umwanya wa gatatu. 

    Mu ba gore, APR WVC igomba gutegereza ikipe iri butsinde hagati ya Police WVC na RRA WVC umukino uza kuba kuri iki uyu wa Gatandatu, mu gihe imikino ya nyuma izaba ku Cyumweru.

    APR VC ntabwo yahiriwe n’irushanwa ryo Kwibohora, izahatanira umwanya wa 3 

    Ruhango izahatanira umwanya wa 3 mu bagore 

    Ikibuga cya Petit sitade cyishimiwe cyane n’abakinnyi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145331/volleyball-police-vc-na-apr-wvc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyo-kwibohora-145331.html

  • Bafite isi ituwe n’abarenga Miliyoni 2.9! Top… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahanzi bumvikanisha ko umubare w’abantu babakurikira bawufata nk’Isi yabo, kuko bashobora kuganira umunsi ku munsi, kandi ibihangano bashyiraho bakaba aba mbere babanza kubireba mbere y’abandi. Ku zindi mbuga bizwi nko gukora ‘Subscribe’ cyangwa se ‘Follow’ ku buryo amakuru y’umuntu wikundira uyabona mbere y’abandi.

    Iyo unyujije amaso mu bahanzi batanu ba mbere bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube, ubona ko babiri muri ari abahanzi batamaze igihe kinini. Ariko kandi ni urutonde ruriho abahanzi babiri bamaze imyaka irenga 15 mu muziki, n’undi umwe umaze imyaka 10 mu muziki.

    By’umwihariko kugira umubare munini w’abakurikira ibikorwa byabo ku rubuga rwa Youtube cyangwa se ‘Subscribers’ bisaba imibare myinshi irimo no kuba watanga amafaranga umubare w’abagukurikira ukazamuka. Ni nako bigenda kuri ‘Views’ kuko hari abantu bishyura umubare w’abarebye ibikorwa byabo ukazamuka umunsi ku munsi.

    Ariko hari abavuga ko bitaramba, kuko imibare myinshi iba itari iy’ukuri. InyaRwanda yakoze urutonde rw’abahanzi batanu bafite aba ‘Subscribers’ benshi ku rubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza uburyo buri wese agenda ashyira imbaraga mu bikorwa bye hagamijwe iterambere rye.

    Ushingiye ku mibare buri umwe afite, ubona ko uko ari batanu bafite isi ituwe n'abantu barenga Miliyoni 2,923,000.

    Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy niwe uri ku mwanya wa mbere, aho afite aba ‘Subscribers’ barenga Miliyoni 1.3 bakurikira ibikorwa bye.

    Bigaragara ko shene ye yayifunguye ku wa 17 Gicurasi 2013, aho amaze gushyiraho ibihangano 63, bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 273. Youtube ye yanditse muri Amerika, kandi yayihuje n’izindi mbuga zirimo nka Spotify, Instagram. Twitter, Facebook, Apple n’izindi.

    Akurikiwe na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri ku mwanya wa Kabiri. Uyu mugabo w’i Kanombe akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 610 ku rubuga rwa Youtube. Bivuze ko Meddy amurusha aba-Subscribers ibihumbi 69,000.

    Shene ye yafunguwe ku wa 19 Werurwe 2015, yandikwa mu Rwanda. Kandi imaze kujyaho ibihangano 137, bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 85.

    Unyujije amaso kuri Youtube ye ubona ko yayihujeho n’izindi mbuga ze zirimo na Instagram, X, Facebook, Snapchat n’izindi.

    Rukundo Christian Nsengimana wamamaye nka Chriss Eazy niwe uri ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube. Uyu musore wo muri Giti Business Group, afite aba ‘Subscribers’ ibihumbi 359.

    Yafunguye iyi shene, ku wa 26 Nyakanga 2017 ayandikisha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gushyiraho ibihango 19, bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 32, 981,798.

    Uyu musore akora umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, RnB, Pop, AfroPop n’ibindi. Bigaragara ko shene ye yayihuje n’izindi mbuga zirimo Audiomack, Tik Tok, X, n’izindi.

    Ku mwanya wa Kane harimo umuhanzi Juno Kizigenza uherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Yaraje’. Uyu musore ku rubuga rwa Youtube afite aba-Subscribers ibihumbi 337.

    Ni shene bigaragara ko yafunguye ku wa 16 Ukwakira 2019, ikaba iriho ibihango 90 bimaze kurebwa n’abantu Miliyoni 29,625,619.

    Youtube ye yayandikije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi yayihuje n’izindi mbuga zirimo nka Tik Tok, Facebook, X, Instagram n’izindi zinyuranye.

    Ku mwanya wa Gatanu mu bahanzi bakurikirwa cyane harimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Uyu muhanzi akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko muri iki gihe ari i Kigali. 

    Bigaragara ko yafunguye Youtube ye ku wa 26 Nzeri 2015, ayandikisha muri Amerika. Afite aba-Subscribers ibihumbi 317. Ni mu gihe hariho ibihangano 15 bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 41,552,818. Urubuga rwe yanaruhuje n’izindi mbuga nka Facebook, Instagram, X n’izindi.

    Meddy ari ku mwanya wa mbere aho Youtube ye ikurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 1.3
    Bruce Melodie ari ku mwanya wa Kabiri aho Youtube ye ikurikirwa n’abantu ibihumbi 610  

    Chriss Eazy ufashwa na Junior Giti ari ku mwanya wa Gatatu aho afite ‘Subscribers’ ibihumbi 359

    Juno Kizigenza ari ku mwanya wa Kane aho afite aba-Subscribers ibihumbi 337
    The Ben ari ku mwanya wa Gatanu aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 317

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOWE’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKOMA’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGITANGAZA’

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145335/bafite-isi-ituwe-nabarenga-miliyoni-29-top-5-yabahanzi-nyarwanda-bakurikirwa-cyane-kuri-yo-145335.html

  • Ese Nanjye Mwarimu Nzagerwaho? Uburenganzira bwo Kwiga Kaminuza ku Barimu mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Iki ni ikibazo abantu benshi bibabaza ngo Ese Nanjye Mwarimu Nzagerwaho? Ninayo mpamvu biba byabaye ngombwa ko tubiganiraho.

    Mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2024, REB cyatanze uburenganzira ku barimu bujuje ibisabwa bakaba basaba amahirwe yo kwiga kaminuza bari mu kazi ku buntu.

    Uburyo bwo Gusaba:

    Mu myaka yashize, umwarimu yajyanaga dosiye ye ku Karere akazategereza ko atoranywa. Ariko uyu mwaka, uburyo bwo gusaba bwakorewe muri sisiteme ya TMIS (Teacher Management Information System). Umwarimu yinjiraga muri konti ye maze akisabira.

    Igisubizo ku Busabe:

    Kugeza ubu, amezi abiri arashize abarimu basabye bafite amatsiko menshi y'igisubizo bazahabwa niba bemerewe cyangwa bataremerewe. Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hagiye hakwirakwira amakuru avuga ko abarimu basabye buruse basubijwe, bamwe banagaragaza ibimenyetso by'ibyo basubijwe. Nyamara, ku rundi ruhande, hari abandi bagaragaza impungenge ko batasubijwe ndetse batakinabona ubusabe bwabo muri konti zabo.

    Ahantu Ubusabe Bugeze:

    Amakuru agezweho ni uko ubusabe bw'aba barimu buboneka muri konti z'abayobozi b'ibigo by'amashuri. Igisubizo cya nyuma kitaratangwa, kuko bigaragara ko bigikorwaho ('In progress'). Abarimu baracyategereje kureba niba bazemererwa aya mahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu cyangwa niba hari indi nzira bazagenderaho.

    Impungenge n'Ibyiringiro:

    Bamwe mu barimu bagaragaza ibyiringiro ko bazemererwa, bashingira ku makuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Ariko abandi bafite impungenge zo kuba ubusabe bwabo bwarahagaritswe cyangwa butarasuzumwe neza.

    Imyanzuro:

    REB ikomeje gukorana n'abayobozi b'ibigo by'amashuri kugira ngo iki gikorwa kibe cyakorwa neza kandi abarimu bamenyeshwe uko byagenze. Abarimu basabwe gutegereza igisubizo cya nyuma no gukomeza gukurikirana amakuru anyuranye ku rubuga rwa REB no ku mbuga nkoranyambaga.

    Source: Jay Squezzer

    The post Ese Nanjye Mwarimu Nzagerwaho? Uburenganzira bwo Kwiga Kaminuza ku Barimu mu Rwanda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-nanjye-mwarimu-nzagerwaho-uburenganzira-bwo-kwiga-kaminuza-ku-barimu-mu-rwanda/

  • Indirimbo 'Komasava' ya Diamond Platnumz na Jason Derulo yaciye ibintu #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rishyira ku wa 26 Nyakanga 2024, umuhanzi Diamond Platnumz yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Komasava' yasubiranyemo na Jason Derulo. Iyi ndirimbo yari yasohotse bwa mbere nta Jason Derulo arimo kandi yari yarakunzwe cyane ku isi hose.

    Ubuhanga mu Kubaka Igitekerezo:

    Indirimbo 'Komasava' nshya itaramara n'amasaha 24 ku rubuga rwa YouTube, yamaze kugira abantu miliyoni imwe bayirebye. Ibi ni ibintu bihambaye kuko ni gake cyane umuhanzi uwo ari we wese abasha kugera kuri miliyoni views mu masaha 14 gusa, nk'uko Diamond Platnumz yabikoze.

    Abahanzi Bahuriye muri 'Komasava':

    Indirimbo 'Komasava' ihuriwemo n'abahanzi bane aribo Diamond, Jason Derulo, Khalil Harrison na Chley. Khalil Harrison na Chley bo ni itsinda.

    Ubushobozi bw'indirimbo ya Mbere:

    Indirimbo 'Komasava' ya mbere yari ihuriwemo na Diamond Platnumz ndetse n'iri tsinda rya Khalil Harrison na Chley gusa. Iyi ndirimbo ya mbere yari imaze kurebwa n'abantu miliyoni 4.4 mu gihe cy'amezi abiri kuri YouTube channel ya Diamond.

    Umwihariko wa 'Komasava' yasubiwemo:

    Umwihariko w'iyi ndirimbo yasubiwemo ni uko irimo umuhanzi Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unakunzwe cyane. Indirimbo yakorewe mu bice byinshi by'Isi, igaragaza imico y'ibihugu byinshi bitandukanye ndetse n'abantu baho.

    Source: Jay Squezzer

    The post Indirimbo 'Komasava' ya Diamond Platnumz na Jason Derulo yaciye ibintu appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/indirimbo-komasava-ya-diamond-platnumz-na-jason-derulo-yaciye-ibintu/

  • Umutoza mushya wa Rayon Sports nyuma yo gusinya amasezerano yagiye mu kabati asangamo igikombe cya shampiyona iherutse aricyo yahihesheje ahita atangaza amagambo akakaye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinya amasezerano muri Gikundiro umutoza mushya wa Rayon Sports, Robertinho yagiye kureba mu kabati asangamo igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka gutwara ni icyo yayihesheje, bituma ahiga imihigo ikakaye.

    Yagize ati 'Kugera ku biro bya Rayon Sports nkahasanga igikombe nayihesheje 2019 bintera ishema. Intego ni ugusubira mo ayo mateka no muri uyu mwaka. Imana ibidufashe mo.'

    Robertinho yaherukaga gutoza Rayon Sports muri 2019, akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona iherutse, none yongeye kugaruka.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-nyuma-yo-gusinya-amasezerano-yagiye-mu-kabati-asangamo-igikombe-cya-shampiyona-iherutse-aricyo-yahihesheje-ahita-atangaza-amagambo-akakaye-amafoto/

  • Yakoze imyitozo! Hamiss Cedrick wakanyujijeho muri Rayon Sports, biravugwa ko yatangiye imyitozo mu ikipe y’i Nyarugenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Intamba mu rugamba, Hamiss Cedrick wakanyujijeho muri Rayon Sports, biravugwa ko yatangiye imyitozo mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 34 y'amavuko, amaze imyaka 10 avuye mu Rwanda, aho yakiniraga ikipe ya Rayon Sports kuva 2011 kugeza muri 2014.

    Bikaba bivugwa ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Al-Qadsiah yo muri Saudi Arabia, yakiniraga yaba yaje gusoreza ruhago mu ikipe ya Kiyovu Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/yakoze-imyitozo-hamiss-cedrick-wakanyujijeho-muri-rayon-sports-biravugwa-ko-yatangiye-imyitozo-mu-ikipe-yi-nyarugenge/