Blog

  • Imaramatsiko ku ikorwa rya gatanya yumvikanyweho hagati y'abashakanye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z'u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n'amategeko mu Rwanda.

    Kimwe mu bigenga amasezerano yo guhana gatanya mu buryo bwumvikanweho ni uko mushobora kuyihabwa mumaranye nibura imyaka ibiri musezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko. Mukora amasezerano yanditse y'ubutane bwumvikanyweho mukayasinyira imbere ya noteri, ndetse bikaba byiza muyakoze muri kumwe n'umunyamategeko kugira ngo mutayakora nabi ugasanga atemewe n'urukiko.

    Umunyamategeko Me Munyentwali Maurice, abinyujije mu kiganiro cyitwa Amategeko Yacu kinyura ku Rubuga rwa YouTube, agaragaza ko ubu bwoko bwa gatanya ari bwo budateza ibibazo byinshi birimo no gutakaza imitungo, ugereranyije n'ubumenyerewe ko umwe mu bashakanye abanza kurega mugenzi we asaba ko batandukana bakabanza kuburana mu nkiko.

    Ati ''Ni byiza ko mubikora mu mahoro aho kugira ngo mujye kugigira, mujye guhangana, mujye gutakaza imitungo mutangire kuba mushobora no kwicana, mwahitamo bikagira inzira niba kubana byanze, mukabyumvikanaho mugatandukana. Burya abantu basobanutse ntabwo bajya mu byo guhangana cyane, barumvikana bakavuga bati 'twakundanye tubyumvikanaho, niba byanze ntabwo duhatiriza'.''

    Mu bindi bikubiye mu masezerano yanditse y'icyo kirego cy'ubutane bwumvikanweho, ni uko mushyiramo ku mwembi mwemeye gutandukana mu bwumvikane, n'ingingo irebana n'abana.

    Iyo ntabo mufitanye mubyandikamo, mwaba mubafitanye mugasobanura uzabarera yaba se cyangwa nyina, cyangwa se mugahitamo undi wabarera na we mukamushyiramo.

    Muramutse mufite abarenze umwe mushobora no gushyiramo niba bamwe muri bo bazarerwa na se abandi bakarerwa na nyina, mwanashaka mukavuga ko bazajya bamarana na nyina igihe runaka, ikindi bakakimarana na se.

    Iyo mumaze kugaragaza uzarera abo bana, mushyiramo n'ibizabatunga n'uko bizajya biboneka, yaba amafaranga na yo mugashyiramo umubare wayo n'uzayatanga, konti azajya anyuzwaho n'itariki azajya ashyirirwaho.

    Mugomba kandi gusobanura iby'uko abo bana bazishyurirwa amashuri ndetse n'uzabikora, uko bazavuzwa, n'ibindi byose biberekeyeho. Iki kirego cy'ubutane bwumvikanyweho iyo kimaze kunozwa, abagitanga baba bashobora kukijyana mu rukiko ruherereye mu gace baheruka gutura mo bwa nyuma babana.

    Ikindi ugomba kumenya ni uko kuba ari ikirego cy'ubutane bwumvikanweho bidasobanuye ko cyitubahiriza inzira zose ngo kibe cyakwihutishwa, kuko mugomba kunyura no mu mihango yose yo kunga abashaka gutandukana.

    Muri yo harimo kujya imbere y'umucamanza akabagaragariza ingaruka zo gutandukana mukamubwira niba mushobora kwisubiraho cyangwa se niba mukomeje gahunda yo gusaba gatanya, akabaha amezi atatu yo kujya kubitekerezaho, nyuma mugasubira yo mwaba mugikomeye ku gutandukana mugahita muhabwa umunsi w'inama ntegurarubanza.

    Iyo muri iyo nama mwumvikanye ku gutandukana kwanyu, Umwanditsi w'Urukiko abikorera raporo akayiha umucamanza, kugira ngo ahite abifataho icyemezo kirangiza urubanza ndetse mukagitegurirwa bidatinze, bikanemezwa ko rurangiye burundu.

    Reba ikiganiro kigaruka kuri gatanya yumvikanyweho hagati y'abashakanye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-ku-ikorwa-rya-gatanya-yumvikanyweho-hagati-y-abashakanye-mu-rwanda

  • Ibyantangaje muri Petra, Umujyi ubumbatiye amateka ya Mose n'Inkoni ye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Jordanie igihugu gitatswe n'amateka, umuco, ndetse n'ubwiza nyaburanga karemano. Imijyi nka Petra ibitse amateka adasanzwe, Ubutayu bwa Wadi Rum, Inyanja ya Dead Sea, n'imisozi myinshi ibereye ijisho ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

    Iyi ni inkuru y'ibihe byiza nagiriye muri Petra.

    Mu 2023 wonyine, iki gihugu cyakiriye abakerarugendo miliyoni esheshatu, aho abarenga miliyoni imwe basuye uyu Mujyi uzwi nka 'The Red-Rose City' kubera uburyo ugaragara.

    Izina Petra rituruka ku ijambo ry'ikigiriki 'Petros', risobanuye urutare, ndetse abahanga mu mateka bavuga ko Umujyi wa Petra ari umwe mu mijyi yabayeho mbere y'indi ku Isi, aho bivugwa ko wabayeho muri 321 mbere y'Ivuka rya Yesu.

    Mu 1985, Umujyi wa Petra washyizwe mu Mujyi ndangamurage n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO)

    Petra kandi yubatsemo ibituro birenga 1000 by'abami ndetse n'abakomokaga ibwami, aho kuri ubu iri mu mijyi itabarijwemo abami benshi ku Isi.

    Na Bibiliya iwugarukaho, aho mu gitabo cy'Abami ba Kabiri, Igice cya 14, umurongo wa 7 havuga hati 'Amasiya amarira ku icumu Abedomu ibihumbi icumi mu Kibaya cy'Umunyu, atera Umudugudu wa Sela arawigarurira. Kuva ubwo witwa Yokitēli kugeza na n'ubu.'

    Sela ivugwa, ni ijambo ry'igiheburayo risobanuye urutare, akaba ari yo Petra y'ubu.

    Uburyo Petra iba igaragara iyo uri kuyirebera kure

    Mu gitabo cyo Kubara igice cya 20, umurongo wa 11 naho hagaragaza ko ubwo Mose n'iteraniro ry'Abisirayeli ryageraga mu Butayu bwa Zin, bakicwa n'inyota, Mose yahawe inkoni ayikubita ku gitare kivusha amazi. Benshi bemera ko aha havugwa muri iyo nkuru, ubu ari Petra.

    Urugendo rugana Petra uvuye mu Murwa Mukuru wa Jordanie, Amman, rushobora gutwara amasaha atatu mu modoka yihuta, cyane ko nta modoka nyinshi ziba ziri mu mihanda iri hanze y'Umurwa Mukuru, dore ko ibice binini ari Ubutayu budatuwe kandi iki gihugu ubwacyo kikaba kidatuwe n'abantu benshi ugereranyije n'ubuso bwacyo.

    Nahagurutse ahagana saa tatu z'igitondo, ubwo iby'amatsiko ntitwabigarukaho kuko nari nashize.

    Mu nzira yose ijisho riba ryahagorewe. Mbega Igihugu mbega ubwiza! Nararebye ndatangara, ndiyongeza ndizihirwa, imisozi irambaraye mu butayu irandangaza, ndinda ngera iyo ngiye ntasinziriye na risa, kandi ubundi njye n'urugendo ntidutana n'ibitotsi.

    Va kuri bya bindi iminota itavaga aho uri mu ishuri, kuri iyi nshuro amasaha atatu yanshiye mu myanya y'intoki, njya kubona mbona twasesekaye i Petra kare, ngononwa, nsohoka mu modoka nerekeza aho twagombaga gufatira amatike yo gusura 'The Treasury', inzu bivugwa ko yakoreshwaga mu kubika inyandiko z'ibwami, nubwo abandi bavuga ko yatabarizwagamo abami.

    Ngana kuri the Treasury, nanyuze mu nzira ifunganye cyane, izwi nka 'The Siq,' aho nakoze urugendo rwa kilometero imwe ndi rwagati mu nkuta ndende cyane, zubakishije amabuye cyangwa se ibitare bifite uburebure burenga metero 70.

    Inzira ya The Siq’ muri Petra by Night, aha aba ari mu masaha y’ijoro

    Reka mbabwire inkuru mbarirano iratuba, gusa iyo uri hagati y'izi nkuta ushobora kumva utariho kuko uburebure bwazo, ubwiza n'imyaka zimaze zihagaze, bituma wumva ubirijwemo neza neza.

    Iyo uri umunyabwoba ushobora kugenda wihuta, utanguranwa no gusohoka muri iyi nzira idasanzwe, gusa iyo ushoboye kwirengagiza ibyo byose, ugira amahirwe yo guca muri iyi nzira ureba neza ubwiza bwayo, ugasoza uru rugendo ufite inkuru yo kubara.

    Ijoro ryaho ndarigutuye muvandimwe! Ni ijoro nk'ayandi ryijimye, icyakora mbere y'uko umwijima uganza, hari uburyo bacana 'bougie' zishyirwa mu nzira yose ya 'The Siq' zigatanga urumuri, mu by'ukuri uhageze uri kumwe n'umukunzi wawe, nibwo wasobanukirwa neza ibi ndi kukubwira.

    Mu mpera z'iyi nzira, ubwo uba uri kwegera the Treasury, izi 'bougie' zirushaho kuba nyinshi, ari nako zirushaho gutuma ahantu haba heza kurushaho. Uku gucana izi 'bougie', hagashyirwamo indirimbo z'umuco wabo, bikajyana no kuziririmba, ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo baza gusura aka gace. Iki gikorwa muri rusange kizwi nka 'Petra by Night.'

    Kugera kuri The Treasury, twahasanze umusaza uririmba va kuri bimwe byo kubeshyabeshya. Uburyo aririmba umuco w'iwabo, akabikora amasaha menshi afite ishyaka, akabikorana akanyamuneza n'urugwiro, bigusigira umukoro wo kwibaza icyo uzakora ngo ukundishe abandi iby'iwanyu.

    Abakerarugendo bari kwerekwa The Treasury bayitegeye

    Imiterere y’inyubako ya The Treasury

    Bimwe mu bice bigize The Treasury

    Iyi nyubako yubatswe mu bitare birebire

    Byinshi kuri 'The Treasury'

    Ni inyubako ifite metero 40 z'uburebure, yubatswe mu kinyejana cyabanjirije Ivuka rya Yesu, ikagira inkuta zigizwe n'ibishushanyo ndetse n'ibibumbano bifite ubusobanuro bwihariye.

    Nta muntu uzi impamvu y'iyubakwa ryayo, gusa inzobere mu mateka zivuga ko yari urusengero, cyangwa ububiko bw'inyandiko z'ibwami, n'ubwo hari abavuga ko ari ho abami batabarizwaga, ndetse bikaba bivugwa ko Umwami w'Aba-Nabate, Aretas IV, ari ho atabarijwe.

    Imiterere y'iyi nyubako iratangaje cyane kuko ni inzu igeretse kabiri, igice cyo hasi kiriho inkingi zikomeye cyane ndetse n'umuryango. Abantu benshi batangazwa n'uko imbere muri Al-Khazneh nta kintu kirimo usibye utwumba duto cyane, ari nayo mpamvu bamwe bavuga ko yari igituro cy'abami.

    Al-Khazneh ifite uruhare runini mu ruhando rwa sinema muri Amerika kuko filime nyinshi zizwi zifashishije iyi nyubako mu mikinire yazo. Izo zirimo nka Indiana Jones and The Last Crusade yakinwe mu 1989, Transformers: Revenge of the Fallen yakinwe muri 2009, Passage to India yakinwe mu 1984, n'izindi.

    Ibishushanyo biri ku nyubako ya The Treasury

    Ugana ku musozo w’inzira ya The Siq, imbere y’inyubako ya The Treasury, ni uku uba ubona bougie zacanwe

    Imiterere y’inyubako ya The Treasury

    Bimwe mu bice bigize The Treasury

    Iyi nyubako yubatswe mu bitare birebire

    Ibishushanyo biri ku nyubako ya The Treasury

    Imiterere ya The Treasury

    Imiterere y’inyubako ya The Treasury

    Imiterere y’ubutayu bwo muri Jordanie, aha ni mu nzira uva mu tugana kuri The Siq

    Amafoto: Scovia Annaise Uwizeye Kambabazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-petra-umujyi-utangaje-kubera-amateka-yihariye-amafoto

  • Arsenal yihereranye Manchester United irayijwibura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabereye muri SoFi Stadium i Los Angeles, Arsenal FC yatsinze Manchester United ibitego 2-1. Uyu mukino wari igice cy'imyiteguro y'amakipe yombi mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2024/2025 utangira, ukaba wariwitabiriwe n'abafana benshi bifuza kureba amakipe yabo bakunda akina.

    Manchester United yatangiye neza, aho umukinnyi mushya Rasmus Højlund yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 10. Iki gitego cyabanje cyahaye Manchester United icyizere cyo kuza gutsinda uyu mukino. Ariko, Arsenal ntiyatinze kwishyura kuko Gabriel Jesus yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa 26, bituma umukino uhita ubamo guhangana gukomeye.

    Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka zinyuranye mu mikinire. Umutoza wa Manchester United, Eric ten Hag, yahinduye abakinnyi 10 Bose mbere yuko igice cya kabiri gitangira kugira ngo asuzume ubushobozi bwabo imbere ya Arsenal. Nubwo izo mpinduka zakozwe, Arsenal yakomeje kwihagararaho ndetse itangira no kuyobora umukino binyuze mu kwiharira umupira byahato na hato.

    Igitego cy'intsinzi cyabonetse ku munota wa 81 ubwo Gabriel Martinelli yatsindaga, bituma Arsenal yegukana intsinzi. Imbaraga Manchester United yashyize mu mukino mu minota ya nyuma kugira ngo bongere barebe ko babona igitego cyo kunganya ntacyo zatanze, umukino urangira ari 2-1 .

    Iyi ntsinzi yahaye icyizere Arsenal mu rugendo rwayo rwo kwitegura umwaka mushya w'imikino, ikipe ya Arsenal FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihafite Indi mikino iteganyijwe.

    Nubwo batsinzwe, uyu mukino wa gicuti wahaye Eric ten Hag amahirwe yo gusuzuma ikipe ye no gukora impinduka zikenewe mbere y'indi mikino iteganyijwe. Manchester United ifite imikino itaha izahura na Real Betis ndetse na Liverpool, bitanga andi mahirwe yo kunoza imikinire no gushyira hamwe ikipe mbere y'umwaka w'imikino wa 2024-2025.

    Uyu mukino wagaragaje imbaraga n'ubushobozi by'amakipe yombi, ibi bikaba byerekana ko umwaka w'imikino wa Premier League uzaba ufite ishyaka .

    Rasmus Højlund yishimira igitego

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yihereranye-manchester-united-irayijwibura/

  • Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubwo izahoze ari ingabo z'uRwanda, FAR, zatsindwaga, uyu Innocent Sagahutu yari afite ipeti rya captain. Yari icyegera cy'ukuriye itsinda ry'abasirikari bashaka amakuru yo ku rugamba (bataillon de reconnaissance).

    Ubundi Sagahutu akomoka mu yahoze ari Komini Gisuma(Cyangugu), ariko urwango yari afitiye ubwoko bw'Abatutsi n'Abahutu bakomoka mu Nduga, rwamugize umutoni ku bikomerezwa byo mu kazu, bikomoka za Gisenyi na Ruhengeri

    Ubu Captain Sagahutu ntagira isoni zo kwitwa' general' Sagahutu, azi neza ko nta rwego ruzwi rwamuzamuye mu ntera, uretse wa musazi Nahimana Thomas wikirigita agaseka ngo ni'perezida' wa guverinoma yo mu buhungiro.

    Ibyo nta n'icyo bivuze ariko, kuko Sagahutu w'imyaka 62, yaba captain, yaba general, ntacyo byombi bimumariye, kuko bitamujije kuba yangara nka Gahini amaze kwica umuvandimwe we, Abeli.

    Igisirikari cy'abajenosidri kimaze gutsindwa, Innocent Sagahutu yahungiye muri Zayire y'icyo gihe, Kenya na Swaziland( ubu ni Eswatini).

    Mu kiganiro yagiranye kuri YouTube n'umurwayi wo mu mutwe, Flora Karenzi, nawe wiyita'minisitiri' muri leta ya Nahimana, Sagahutu yahishuye ko yaje kugera muri Danmark akoresheje impapuro z'impimbano (ubwe yise fake papers), ngo yacurishije muri Kenya.

    Muri Danmark yabaye mu mujyi wa Skjern kuva mu mwaka w' 1998 kugeza muw'2000, ubwo yatabwaga muri yombi, akajyanwa Arusha muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ICTR, akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku rutonde rw'ibyaha 11 yarezwe, harimo ubufatanye mu gutoza Interahamwe
    no kuziha intwaro, gutegeka abasirikari be kwica abatutsi n'abandi batavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana , barimo Minisitiri w'Intebe Agatha Uwiringiyimana n'abasirikari 10 b'Abababiligi bamurindaga.

    Hari kandi kuba, mu gitondo cyo kuwa 07 Mata 1994, Sagahutu ubwe yarishe Joseph Kavaruganda wari Perezida w'Urukiko Rurinda Iremezo ry'Itegeko Nshinga, amuziza kuba uwo musaza yaragiye arwanya ibyemezo bya Perezida Habyarimana, byabaga bibangamiye amasezerano y'amahoro y'Aruaha.

    Ibi byaha byaramuhamye ndetse urukiko rw'ubujurire rumuhanisha igifungo cy'imyaka 15, ijya kungana n'iyo yari amaze muri gereza, maze muw'2014 Cpt Sagahutu ararekurwa.

    Muri ayo mateshwa ye na Flora Karenzi, Sagahutu yishongora avuga ko umusirikari ufite ipeti rya Captain ariwe wishe 'umugambanyi' Kavaruganda. Ati:'Uwo mu captain [yanze kwerura ko ariwe wivuga] yambwiye ko mbere yo kwica Kavaruganda yamushinyaguriye cyane. Yamushoreye acyambaye imyenda yo kurarana, amubwira ngo naze ajye kurahiza Perezida mushya. Uwo musirikari yamwicanye umujinya nk'uwica umugambanyi koko'.

    Kuba Capt Sagahutu yarakatiwe imyaka mike cyane ugereranyije n'ibyaha byamuhamye, nabyo bifite impamvu we ubwe yahishuye. Uretse kuba umucamanza Theodor Meron wo mu bujurire yari abogamiye bigaragara ku bajenosideri, no mu rwa mbere rw'iremezo hari abacamanza birengagije uburemere bw'ibyaha bya Sagahutu. Muri bo hari Juji Mehmet Güney wakomokaga muri Turkiya, kuva yakwakira idosiye ya Sagahutu akaba ngo yarakomeje kumwita 'umwere' nk'uko Sagahutu abyivugira.

    Sagahutu kandi avuga ko nubwo yageze muri Danmark mu manyanga, ariko ngo icyo gihugu kitamukuyeho amaboko, ahubwo cyakomeje fukurikiranira hafi urubanza rwe n'uko yafungurwa.
    Ati:' Danmark yakomeje kumba hafi cyane, kandi byaramfashije. N'ikimenyimenyi buri cyumweru uhagarariye Danmark i Arusha yaransuraga, ndetse buri mwaka Danmark ikohereza abanyamakuru kumbaza uko urubanza rwanjye rwifashe'. Ubu buhamya bwa nyirubwite busobanuye neza uruhare Danmark yagize mu mikirize y'urubanza rwe.

    Kuva muw'2014 afungurwa, kugeza muw'2021, kimwe n'abandi bajenosideri benshi, Sagahutu yabaga Arusha mu nzu yishyurwa na ICTR, kuko uretse uRwanda nk'igihugu kavukire, nta kindi gihugu na kimwe cyifuzaha kwigerekaho umutwaro wo gucumbikira abagome bo ku rwego rw'abajenosideri.

    Byaje kugera aho Tanzaniya nayo isaba ko bayivira ku butaka, cyane cyane muri Werurwe 2017, ubwo inzego z'umutekano z'icyo gihugu zafataga Sagahutu agerageza kwinjira rwihishwa mu Burundi, aho yagombaga kuva ajya mu burasirazuba bwa Kongo kwifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Ibyo byatumye ICTR itangira kugira impungenge ku myitwarire y'abo Banyarwanda 8, igirana amasezerano na Niger yemeye ubakira, barimo na Capt Sagahutu.

    Bakigera i Niamey muri Niger, abaturage bamenye ko bagiye guturana n' abicanyi kabuhariwe, maze igitutu cyabo gituma Leta ya Niger yisubiraho, nayo isaba ko abo ba ruharwa bashakirwa ahandi bajya gutuzwa. Kugeza magingo aya isi yose yanze kubakira, birirwa bangara mu gihugu cy'abandi kitabifuza na gato ku butaka bwacyo.

    Nta mupfu winukira koko. Nubwo babunza akarago, n'ubu abo bicanyi birirwa ku maradiyo n'imiyoboro y'ibigarasha n'abajenosideri, baririmba umugambi wo kugirira nabi uRwanda, ngo barakora politiki yewe! Sagahutu udashinga arashaka kubyina!

    Innocent Sagahutu kandi yihinduye umuyisilamu by'ubutekamutwe. Asobanura ko ubwo yari muri Kenya muw'1998, aribwo yahinduye idini, abigiriwemo inama n'umujenosideri mugenzi we, Ngeze Hassan, kugirango bimworohere kubona imfashanyo y'ibiryo yatangwaga n'abayisiramu b'aho muri Kenya.

    Burya amaraso arasama koko. Uretse kuba Sagahutu abayeho nk'utagira gakondo, n 'umuryango we wamukuyeho amaboko. Yivugira ko umugore n'abana be 2 abaheruka kera cyane. Urugero atanga ni uw'umuhungu we w'imfura uba muri Danmark, ngo aheruka mu mwaka wa 2005.

    Ubu uwo musore w'imyaka 32 akora akazi kamuhemba neza, k'itangazamakuru no gukina amafilimi, ku buryo atabuze ubushobozi bwo gusura se muri Niger. Ababana nawe baduhishuriye ko uko agenda akura, ari nako arushaho kumenya ukuri, ku buryo bigaragara ko yitandukanyije n'umubyeyi we w'inkoramaraso.

    Nguwo Innocent Sagahutu wataye umutwe, ariko ngo akaba akiyumvamo imbaraga zo kugarura abajenosideri ku butegetsi mu Rwanda. Umushonji arota arya!

    The post Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tumenye-neza-umujenosoderi-innocent-sagahutu-wahamijwe-ibyaha-nurukiko-mpuzamahanga-rwa-arusha-akaba-agihigira-kumena-amaraso-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumenye-neza-umujenosoderi-innocent-sagahutu-wahamijwe-ibyaha-nurukiko-mpuzamahanga-rwa-arusha-akaba-agihigira-kumena-amaraso-mu-rwanda

  • Ahazaza ha João Félix hakomeje kuba urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    João Félix, rutahizamu ukomoka muri Portugal, amaze igihe ashyirwa mu majwi mu  y'imikino, cyane cyane mu makuru ajyanye no Ku gurishwa mu yindi kipe. Uyu mukinnyi wakiniraga FC Barcelona ku ntizanyo mu gice cya kabiri cya shampiyona ya 2023-2024, ubu yongeye gusubira muri Atlético Madrid. Nubwo Félix yagarutse muri Atlético, byaravuzwe ko atishimiye kuguma muri iyi kipe, bityo bikaba bikomeje gutera urujijo mu bakunzi b'umupira w'amaguru.

     

    Amakuru avuga ko amakipe menshi yo ku mugabane w'u Burayi arimo arashaka kumusinyisha, ariko kugeza ubu nta makuru yizewe avuga ko Félix ashobora kwerekeza muri Aston Villa. Aston Villa, ikipe ikomeye mu Bwongereza, nayo iri gushaka kongera imbaraga mu busatirizi bwayo, ariko ntiharamenyekana niba Félix yaba ari ku rutonde rw'abakinnyi bifuza.

     

    Mu gihe hagikomeje kuvugwa byinshi kuri iyi nkuru, abakunzi ba Atlético Madrid na Aston Villa bategereje amatsiko umwanzuro uzafatwa. Birashoboka ko mu minsi iri imbere hazagaragara impinduka zikomeye ku bijyanye n'ahazaza ha João Félix, kandi abakunzi b'umupira w'amaguru bazakomeza gukurikirana iby'iyi nkuru kugeza igihe izasobanuka neza.

    Source : https://yegob.rw/ahazaza-ha-joao-felix-hakomeje-kuba-urujijo/

  • Ni ishema ku gihugu- Bora Shingiro avuga kuri… – #rwanda #RwOT

    Yamenyeshejwe ko yegukanye igikombe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, nyuma y'igihe cyari gishize zerekanwa mu bice bitandukanye mu rwego rwo guhitamo ihiga izindi muri buri cyiciro buri umwe yari ihatanyemo.

    Hanifashishijwe kandi Akanama Nkemurampaka. Filime 'Igihuku' ya Bora Shingiro yabashije gutwara igikombe mu cyiciro cya 'Best Woman Short', nka filime ngufi ibara inkuru y'umugore

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bora Shingiro yavuze ko iki gikombe yegukanye ari indi ntambwe yateye mu rugendo rwe rw'ubuzima.

    Ibi bihembo byari bihatanyemo filime zirenga 500 zo mu bihugu birenga 20 byo ku Isi. Bora Shingiro ati 'Muri rusange kwegukana iki gikombe ni intambwe nini kuri njyewe, kandi nizeye ko n'ubundi atari hariya birangiriye, kuko urugendo rwanjye rwa Cinema ntabwo rurarangira. Ndacyafite urugendo, kuko inzozi zanjye muri Cinema ni ukugera kure hashoboka, ndabona rero nyiganayo, mbese biracyaza.'

    Akomeza ati 'Ntabwo ari ishema ryanjye gusa, ahubwo ni ishema ku gihugu muri rusange ndetse n'abantu bose twakoranye.'

    Yavuze ko byari bigoranye kwegukana kiriya gikombe, ariko atekereza ko kuba ifite umwihariko w'uko igaruka ku mugore, ari byo byamufashije gutwara igikombe. Ati 'Ni ibyishimo kwishimirwa. Ni intsinzi rusange, twagakwiye kwishimira.'

    Bora Shingiro yavuze ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba muri Nzeri 2024, ndetse yasabye abategura ibi bihembo kuzajya muri Amerika 'kwifatira igikombe kuko byanshimisha kurushaho'.

    Uyu musore yumvikanishije ko iki gikombe agicyesha ku rukundo akunda Cinema, bituma buri gihangano akoze, agikorana umutima ushaka. Ati 'Ariko kandi habaho no kugira abajyamama beza, bagushyigikira. Navuga ko rero urugendo rwanjye rukomeje, ndi mu itangira ryoswe, kuko mba numva kure hashoboka ngomba kuzahagera.'

    Bora yavuze ko yegukana iki gikombe, mu gihe yatangiye gukora filime mbarankuru (Documentary) kuri iyi filime ye yise 'Igihuku'. Ati 'Ni cyo cyari icyifuzo nyirizina, nabanjye kugaragaza igitekerezo cyari gituye muri njye, mbishyira hanze abantu babasha kubyumva. Muri iki gihe rero ndi gutegura filime ndende ivuga ku mateka yacu.'

    Filime ye ‘Igihuku’ yubakiye ku rugendo rw’umwana w’umukobwa n’umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari bizeye y’uko Imana izabatara.

    Ariko baje gusanga ahantu bafataga nk’ahantu hera, ariko hiciwe abatutsi benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

    Bora Shingiro aherutse kubwira InyaRwanda ko yandika iyi filime yashakaga kugaragaza ko muri iki gihe hakenewe uruhare rw’amadini mu isanamitima.

    Ati “Kuko twashenguwe cyane n’uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete Nyarwanda.”

    Uyu musore yavuze ko aya mafaranga yahawe azayifashisha mu gutegura filime ye ngufi yatangiye gukoraho.

    Filime ye ‘Igihuku’ yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019. 


    Bora Shingiro ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko filime ye yegukanye igikombe muri Amerika 


    Bora yavuze ko iki gikombe yegukanye cyamuteye imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa bishamikiye kuri Cinema  



    Filime ye ‘Igihuku’ iherutse kwegukana igikombe muri ‘Mashariki African Film Festival’




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145343/ni-ishema-ku-gihugu-bora-shingiro-avuga-kuri-filime-ye-yatwaye-igikombe-muri-amerika-145343.html

  • Tayali Nyirabayazana ugiye gukura Ruvuyanga Emmanuel mu rungano yamaze kuboneka ! Mu mafoto ihere ijijo ubwiza n’imiterere bye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara igihe atagaragara mu Rukundo, umunyamakuru w'imikino Ruvuyanga Emmanuel ubu aravugwa mu rukundo n'inkumi y'ikizungerezi.

    Uyu mukobwa uvugwa mu rukundo na Ruvuyanga, ndetse bikaba bivugwa ko bagiye kuzarushinga yitwa Naomi Sandrine, ndetse akaba afite impanga ye basa foto copy, nayo yitwa Movila Sandra.  Reba Amafoto.

    Source : https://yegob.rw/tayali-nyirabayazana-ugiye-gukura-ruvuyanga-emmanuel-mu-rungano-yamaze-kuboneka-mu-mafoto-ihere-ijijo-ubwiza-nimiterere-bye/

  • Gicumbi: Itorero rya Angilikani ryoroje inka bamwe mu baturage batishoboye – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 mu murenge wa Byumba, Akagali ka Kibali, biturutse ku bufatanye iyo Diyosezi ifitanye n'indi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Colorado.

    Abaturage batishoboye bahawe amatungo arimo inka, abatuye nabi bahabwa amabati, ubwishingizi bwo kwivuza n'ibindi.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikani, Ngendahayo Emmanuel, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kunganira Leta mu bikorwa biharanira imibereyeho myiza y'abaturage.

    Yavuze ko atari ubwa mbere babikora kuko muri Kibali bahubatse Ikigo nderabuzima cya Ruhenda n'ikibuga cy'umupira w'amaguru aho abana bidagadurira.

    Yavuze ko bazakomeza kubikora kuko n'ijambo ry'Imana ribisobanura ko 'Roho nzima itura mu mubiri muzima'.

    Bamwe mu baturage bahawe iyi nkunga, bagaragaje ko kuba Itorero rya Angilikani ryabatekerejeho rikagira ibyo ribagenera, ari iby'igiciro cyinshi.

    Mundorere Jeannette worojwe inka yagize ati ' Babonye nta tungo nari ntunze hanyuma bararingenera. Bigiye kumpindurira ubuzima kuko ngiye kujya mbona ifumbire yo guhingisha, inka nibyara abana banjye babashe kubona amata.'

    Yakomeje agira ati 'Mbere nahuraga n'imbogamizi kuko nahingaga nta fumbire mfite bigatuma ntasarura ndetse no kugura amata sinabonaga ubushobozi bwo kuyagura bitewe n'uko ahenze.'

    Basabire Angelique,ufite abana batatu na we yahawe inka avuga ko ubuhinzi bwe bugiye kuvugururwa akajya akoresha ifumbire akeza, kandi abana bakanywa amata.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yashimiye imikoranire hagati ya Leta n'Itorero Angilikani by'umwihariko Paruwasi ya Byumba.

    Ati 'Mu rugendo turimo rwo kuvana abaturage mu bukene, twashimira ko nk'Itorero rikora ubuvugizi hakabasha kuboneka abafatanyabikorwa kugira ngo bunganire abaturage mu kwiteza imbere, bakabasha kuzamura imibereho yabo.''

    Abakiristo b'Itorero Angilikani ryo muri Colorado bazwi nka Colorado Springs, batera inkunga Diyosezi ya Byumba guhera mu 2007.

    Abahawe inka biyemeje kwiteza imbere haba mu mibereho myiza n’ubukungu

    Abahawe amabati bishimiye ko bagiye gutura neza

    Hari abahawe amatungo magufi nk’intama n’ihene

    Hatanzwe inkunga zitandukanye

    Musenyeri Ngendahayo Emmanuel yavuze ko nk’itorero bazirikana ko bafite uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Abakiristo bo muri Colorado bijeje ko bazakomeza gufasha abo muri Diyosezi ya Byumba

    Abato bakoze siporo

    Urubyiruko rwitabiriye

    Abakiristo bo muri Colorado bamaze igihe batera inkunga Diyosezi ya Byumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-itorero-rya-angilikani-ryoroje-inka-bamwe-mu-baturage-batishoboye

  • Rayon Sports yatsibuye Musanze FC ibifashijwe… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wakinwe kuri uyu Wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Stade Ubworoherane.

    Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC ariyo ihererekanya umupira bitewe nuko wabonaga abasore ba Rayon Sports bari kugorwa n’ikibuga.

    Umukino wakomeje Rayon Sports nayo inyuzamo ikagera imbere y’izamu binyuze ku bakinnyi bayo barimo Rukundo Abdoulhaman, Iraguha Hadji ndetse na Ishimwe Fiston gusa kurekura amashoti agana my izamu bikaba ibibazo dore ko ba myugariro ba Musanze FC bahitaga babambura umupira mu buryo buboroheye.

    Ku munota wa 29 ikipe ya Musanze FC yaje gufungura amazamu ku mupira waruzamukanywe na Buba Hydara yiruka aragenda awushyira mu nshundura.

    Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Musanze FC igikomeje kuyobora n’igitego 1-0.Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga ariko Rayon Sports aba ariyo itangirana imbaraga ubona ko ishaka igitego cyo kwishyura.

    Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 50 yahise ikibona gitsinzwe na Bugingo Hakim ku ishoti yararekuriye ku ruhande rw’ibumoso n’ubundi aba anyuraho.

    Nyuma yo kwishyura Rayon Sports n’ubundi yakomeeje kwiharira umupira ndetse ikanasatira cyane dore ko ikibuga cyari cyabagoye mu ntangiriro basaba n’abakimenyereye noneho.

    Ku munota wa 56 Adam Bagayogo yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga maze myugariro wa Musanze FC amukorera ikosa bituma umusifuzi atanga penariti yahise iterwa na Ishimwe Fiston ayitereka mu nshundura igitego cya 2 cya Rayon Sports kiba kirabonetse.

    Ku munota wa 70 Adama Bagayogo w’imyaka 20 akaba akomoka muri Mali benshi banatingiye kwita zahabu ya Rayon Sports,yafashe umupira yongera gucenga nkuko bisanzwe maze arekura ishoti ari mu ruhande rw’ibumoso riragenda rijya mu izamu igitego cya 3 kiba kirabonetse.

    Umukino warangiye Murera itsinze ibitego 3-1,uba umukino wa 2 wa Gicuti itsinze nyuma yuko kuwa Gatatu nabwo yatsindaga Amagaju FC ibitego 3-1.

    Ishimwe Fiston na bagenzi be bishimira igitego cya 2 yatsinze 

    Bugingo Hakim na bagenzi be bishimira igitego cya 1 yatsinze 

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 3 cya Adama Bagayogo 

    Babu wa Musanze FC yishimira igitego yatsinze 

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

    Abasifuzi basifuye uyu mukino 

    Abakinnyi ba Rayon Sports bari ku ntebe y’abasimbura 

    Adama Bagayogo yiruka agiye kwishimira igitego cya 3 yatsinze 

    Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yakiranwe urukundo kuri Stade Ubworoherane 

    Robertinho ntabwo yigeze atoza uyu mukino ahubwo yawukurikiranye yicaye muri Stade 


    Kuri State Ubworoherane hari ibinyobwa bya Skol, abafana ntabwo bishwe n’icyaka

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145342/rayon-sports-yatsibuye-musanze-fc-ibifashijwemo-na-zahabu-yayo-amafoto-145342.html