Blog

  • Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Nyiransengiyumva Valentine yitabye Imana nyuma yo kugera ku bitaro abaganga bakagerageza kumuha ubufasha bw'ibanze ariko bikananirana.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y'ubuhumekero. Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye 'Transfer' yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.

    Umukozi w'Ibitaro bya Kibuye waduhaye amakuru, yavuze ko Nyiransengiyumva yahageze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.

    Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ya Nyiransengiyumva yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.

    Icyo gihe yagize ati 'Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.'

    Nyiransengiyumva yiswe 'Dore Imbogo' biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati “Dore imbogo, dore impala, dore imvubu….'.

    Yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene za YouTube zitandukanye.

    Nyiransengiyumva Valentine yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyiransengiyumva-valentine-wamenyekanye-nka-dorimbogo-yitabye-imana

  • Endrick Yerekanwe nk'Umukinnyi wa Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yatanze ikaze ku mukinnyi ukiri muto ufite impano idasanzwe, Endrick Felipe Moreira de Sousa, uzwi cyane nka Endrick. Uyu mukinnyi, w'imyaka 17, yagaragaye afite igikombe cya Real Madrid, byemeza ko ubu ari umukinnyi wemewe w'iyi kipe y'amateka.

     

    Endrick, ukomoka muri Brazil, yerekanye ubuhanga bwe mu mikino ikipe ye yakinagamo ya Palmeiras yagiye ikina, aho yatsinze ibitego byinshi, bigatuma yifuzwa n'amakipe menshi akomeye ku isi. Ariko Real Madrid yabashije kumwegukana, bumvikana amasezerano y'imyaka itanu azatuma akinira iyi kipe kugeza muri 2029.

     

    Mu muhango wo kumumurika, Endrick yavuze amagambo yuje ibyishimo, ashimira cyane Real Madrid ku bwo kumwizera no kumuha amahirwe yo gukina mu ikipe y'amateka akomeye. Yagize ati: 'Ni inzozi zanjye kuba hano. Real Madrid ni ikipe itagira uko isa, kandi niteguye gukora cyane kugira ngo ntange umusaruro wanjye mu ikipe.'

     

    Abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi yose, by'umwihariko abafana ba Real Madrid, bategerezanyije amatsiko kubona Endrick ku kibuga, bamwitezeho byinshi mu bijyanye n'ubuhanga bwe mu gutsinda ibitego no gutanga umusaruro ku ikipe.

    Source : https://yegob.rw/endrick-yerekanwe-nkumukinnyi-wa-real-madrid/

  • 2024, umwaka wa Collabo kuri Nel Ngabo nyum… – #rwanda #RwOT

    Yatangaje ibi nyuma y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ashyize hanze amashusho y'indirimbo yitwa 'Slim Daddy' y'iminota 2 n'amasegonda 49' yakoranye na Kivumbi King ndetse na Dj Toxxyk.

    Ni ubwa mbere ahuriye mu ndirimbo n'aba bahanzi, kandi avuga ko yabikoze mu rwego rw'uko uyu mwaka wa 2024 yawuhariye uwo gukorana n'abandi bahanzi ibizwi nka 'Collabo'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko uyu mwaka yabonaga ari cyo gihe cyo gukorana na bagenzi be. Ati 'Twabonaga aricyo gihe cyo kuba nakorana n'abandi bahanzi bo mu kigero cyanjye. Kuko 'Collaboration' nari mfite inyinshi zari iz'abahanzi bakuru.'

    Yavuze ko guhuza imbaraga na Kivumbi muri iyi ndirimbo byaturutse ku njyana y'iyi ndirimbo. Ati 'Gukorana na Kivumbi ahanini byaturutse ku njyana nari nakozemo indirimbo numva ariwe wayijyamo neza, kuko asanzwe akora injyana za 'Dancehall'.

    Muri iyi ndirimbo ntabwo Dj Toxxyk yumvikanamo cyane. Nel Ngabo yavuze ko bayikoze adahari, ari nayo mpamvu ataririmbyemo. Ati 'Ntabwo arimo ariko twarakoranye (Collaborated), ariko twayikoze ahari, yumvikanamo irimo irangira.'

    'Slim Daddy' mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Bulam Vybz, yandikwa na Ishimwe Karake Clement afatanyije na Kivumbi King, ni mu gihe amashusho yayobowe na Simbi Nailla.

    Nel Ngabo yaherukaga kumvikana mu ndirimbo ‘Molomita’ ya Director Gad yahuriyemo na Kenny Sol. Ni indirimbo imaze amezi abiri, aho imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 3.5.

    Icyo gihe, Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko guhurira mu ndirimbo na Kenny Sol byamufashije gukomeza gushimangira intego yihaye muri uyu mwaka yo gukorana na bagenzi be.

    Uyu musore yavuze ko Kenny Sol ari ‘umuntu ukunda akazi’ kandi akubahiriza igihe ‘muba mwahanye’.

    'Molomita' yanditswe na Junior Rumaga, Element Eleéeh, Kenny Sol ndetse na Nel Ngabo. Ni mu gihe amashusho yafashwe kandi ayoborwa na Gad.

    Mbere y’aho, ubwo ni ukuvuga mu mezi atanu ashize, uyu muhanzi yanahuje imbaraga na Da Rest wahoze mu itsinda rya Juda Muziki bakorana indirimbo bise ‘Zana’ iri kuri Extended Play (EP) y’uyu musore.


    Nel Ngabo yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye bwa mbere na Kivumbi na Toxxyk


    Kivumbi yaririmbye muri iyi ndirimbo bitewe n'uko asanzwe yisanga muri 'Dancehall'


    Dj Toxxyk wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Slim Daddy' nawe yaririmbyemo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SLIM DADDY'

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MOLOMITA'

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZANA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145340/2024-umwaka-wa-collabo-kuri-nel-ngabo-nyuma-yo-guhuza-imbaraga-na-kivumbi-na-toxxyk-video-145340.html

  • Vava wamamaye nka Dore Imbogo yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bo mu muryango yabwiye InyaRwanda, ko 'Dore Imbogo' yitabye Imana ahagana saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

    Yavuze ko 'Dore Imbogo' yari amaze igihe yivuriza mu Bitaro bya Kibuye mu Karere ka Nyamasheke ari naho yaguye ariko ko 'abaganga ntibari bakabonye indwara'.

    Ati 'Ibyumweru bitatu byari bigiye kuza ari mu bitaro, ariko yatakaga cyane tukumva cyane ari umutwe umuzahaje.'

    Yabanje kwivuriza mu Bitaro bya Kibogora, ahava yerekeza mu Bitaro bya Kibuye nyuma y’uko yari ahawe “Transfer”, ari naho yaguye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

     'Dore Imbogo' yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko asohoye indirimbo 'Dore Imbogo' aho aririmbamo agira ati '”Dore imbogo, dore impala, dore imvubu…” Yavugaga ko yahimbye iyi ndirimbo bitewe n'uko akunda inyamaswa.

    Ku wa 19 Ukuboza 2023, 'Dore Imbogo' yasohoye indirimbo yahimbiye The Ben na Pamella yise 'Umugisha'. Yayikoze kubera ko akunda uyu muryango nk'uko yabivugaga.

    Hari hashize iminsi itandatu agiranye ikiganiro n'umuyoboro wa Youtube witwa 'Urugendo Tv'. Ni ikiganiro cyuzuye ikiniga, aho yavuze ku buribwe yarimo anyuramo, ariko kandi yashimaga buri wese wamubaye hafi mu burwayi bwe.

    Uyu mukobwa yavugaga ko arwaye umutwe cyane. Ati 'Mfite uburibwe bwinshi. Ndocyerwa mu bitugu no mu mutwe… Ndarembye cyane…Abantu bampamagaye bamfashije, abasengeye, Imana ibahe umugisha…' 

    Yavugaga ko yarembye cyane, kuko yazahajwe n'igifu cyane. ‘Dore Imbogo’ yavugaga ko abaganga bagerageje kumufasha uko bashoboye, kuko uburibwe butari ku kigero kimwe nk’uko yari ameze akiri mu rugo.

    Umuhanzi 'Dore imbogo' yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DORE IMBOGO’ YAMAMAYE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUGISHA’ DORE IMBOGO YAKOREYE THE BEN NA PAMELLA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145344/vava-wamamaye-nka-dore-imbogo-yitabye-imana-145344.html

  • NABU yahize kongera umubare w'abana basoma ibitabo hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Iyi mikoranire igamije guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ku banyeshuri n'abarimu bari basanzwe bagorwa n'iki kibazo, aho bazahabwa telefoni zigezweho mu rwego rwo kwegerezwa ibitabo.

    Binyuze mu mushinga wa 'Project Infinity' hazatangwa ibikoresho by'ikoranabuhanga byashyizwemo porogaramu (application) ya NABU yifashishwa mu gusoma inyandiko kuri interineti, bizahabwa abana batarengeje imyaka 10 bo muri Kenya, u Rwanda na Nigeria.

    NABU izatanga telefoni zigezweho ku barimu ibihumbi 50 bo mu mashuri abanza n'ay'incuke ndetse izanahugure abarenge ibihumbi 50 ku kwigisha abana gusomera mu ruhame kuko byibura umwana akwiye kubitozwa iminota 15 ku munsi.

    Umuyobozi wa NABU Rwanda, Nkwakuzi Phillipe avuga ko kubona ibitabo byo gusoma bidakwiye kuba iby'abana bo mu miryango ikize gusa kuko ari uburenganzira bw'ibanze kuri bose.

    Ati 'Hamwe na GSM Systems, turateganya gusakaza ikoranabuhanga mu barimu n'abandi barezi, tubaha ibikoresho bizaborohereza mu kwita ku banyeshuri no kubabonera ibitabo byo gusoma mu ndimi zabo kavukire hakurikijwe ikigero cy'ubukure barimo kandi ibyo bitabo bakabibona ku buntu.'

    Umuyobozi muri GSM System, Elizabeth Paul avuga ko iyi mikoranire igamije kuziba icyuho mu guteza imbere umuco wo gusoma.

    Ati 'Twiyemeje gukoresha ikoranabuhanga nk'uburyo buzana impinduka nziza mu bijyanye n'uburezi no guteza imbere umuco wo gusoma twifashisha udushya n'ikoranabuhanga, tukongerera ubushobozi abantu ku giti cyabo, tukaziba icyuho kigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.'

    Yakomeje avuga ko ibi bizafasha kubaka sosiyete itagira uwo iheza mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga kuko ryitezweho gutanga ubumenyi buzafasha n'abo mu gihe kizaza.

    Iyi gahunda yitezweho gutoza abana umuco wo gusoma bakiri bato ndetse no gufasha abarimu kubona imfashanyigisho z'ibitabo bakenera. Ihura kandi na gahunda y'igihugu yo kongera ikoranabuhanga mu mashuri.

    Kugeza ubu NABU ushobora kuyibonaho amako menshi y'ibitabo mu cyongereza n'ikinyarwanda.

    Umuyobozi wa NABU Rwanda, Nkwakuzi Phillipe avuga ko kubona ibitabo byo gusoma bidakwiye kuba iby'abana bo mu miryango ikize gusa

    NABU yahize kongera umubare w’abana basoma ibitabo hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi muri GSM System, Elizabeth Paul avuga ko imikoranire na NABU igamije kuziba icyuho mu guteza imbere umuco wo gusoma.

    Abarimo barenga ibihumbi 50 bazahugurirwa kwigisha abana gusomera mu ruhame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nabu-yahize-kongera-umubare-w-abana-basoma-ibitabo-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • Vava Dorimbogo yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yitabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.

    Inkuru y’incamugogo y’urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

    Ni inkuru yatunguye benshi bamwe batangira kuvuga ko ari ibihuha gusa byaje kumenyekana ko Vava Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.

    Amakuru avuga ko Dorimbogo yari yararwaye mu minsi yashize, ataha iwabo mu cyaro i Rubogora ajya kwivuza gusa indwara ikomeza kuyoberana byemezwa ko agomba guca mu cyuma ngo asuzumwe barebe indwara yaba arwaye.

    Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, Dorimbogo yaciye mucyuma gusa nyuma y’aho yaje kwitaba Imana. Nta byinshi biramenyekana ku ndwara yari arwaye.

    Dorimbogo yitabye Imana

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/vava-dorimbogo-yitabye-imana

  • Vava 'Dore Imbogo' Yapfuye | Amakuru ababaje atugezeho nonaha #rwanda #RwOT

    Nyiransengiyumva Valentine, uzwi ku izina rya Vava cyangwa 'Dore Imbogo,' yitabye Imana nyuma y'uburwayi bukomeye yari amaranye iminsi, aho bamwe bamutabarizaga ariko bikaba iby'ubusa.

    Dore Imbogo yabaye icyamamare kubera indirimbo ze zasetsaga abantu ndetse n'ibiganiro yagiye agirana na radiyo zitandukanye mu Rwanda. Gusa, ibihe byaje kugenda nabi nyuma y'aho yahuye n'uburiganya n'ubuhemu bikamuviramo guhitamo gusubira iwabo mu cyaro.

    Ubwo yari i Kigali, Vava yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera indirimbo ye yise 'Dore Imbogo,' ndetse yakomeje kugirana ibiganiro n'abanyamakuru ndetse agafashwa n'abantu batandukanye harimo na Bruce Melodie wamuhaye inkunga y'ibikoresho byo kwidodera ndetse n'ikibwana cy'ingurube. Nyamara, amafaranga yose Vava yabonaga yafatwaga na nyirabuja Laila, bikamuviramo gufata umwanzuro wo gusubira iwabo i Nyamasheke kubera kumva arambiwe ubuzima bwa Kigali n'ubuhemu yakorerwaga.

    Nyuma yo gusubira iwabo, Vava yaje kwitabira ibikorwa byo kwiga no gushaka amahugurwa, ahanini mu bijyanye no kwidodera ndetse no korora ingurube, mu rwego rwo gukomeza gushakisha imibereho. Ibi byose byerekana urugendo rwe rw'ubuzima rwari rufite impinduka nyinshi, ndetse no gushaka guhangana n'ibibazo by'ubuzima byamusunikiye gufata icyemezo cyo gusubira mu cyaro. Ni inkuru nyinshi zagiye zivugwa ariko ntizivbugweho rumwe cyane cyane nk'ibitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda nka Kigali Today, IMIRASIRE, n'ibindi​.

    Ibi byerekanwa mu nkuru zitandukanye zagiye zitambuka mu bitangazamakuru, aho abantu benshi bakomeje kwibaza niba azagaruka cyangwa niba impano ye izongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nk'uko byari bimenyerewe.

    Inkuru dukesha umuhanzi nawe umaze kumenyekana hano mu Rwanda witwa Karabo k'Imana muri uyu mugoroba atwemereye koko ko inkuru ibika uyu Muhanzi wamamaye cyane nka Dore Imbogo koko yitabye Imana, bikaba binavugwa ko mu burwayi bwe hagiye haboneka abantu benshi bamutabariza ariko ugasanga inkunga ntizimugeraho bikaba birangiye yitabye Imana.

    Icyo navuga iyi nkuru yacu ya Kasuku Media izakomeza tubacukumburire uko bimeze icyo tugusaba ni ugushyira igitekerezo ahabugenew cyangwa ukatwandikira kuri telefone ngendanwa 0788808002 nawe ukatubwira uko wagiye ubyumva.
    Iyi nkuru irakomeza…

    The post Vava 'Dore Imbogo' Yapfuye | Amakuru ababaje atugezeho nonaha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/vava-dore-imbogo-yapfuye-amakuru-ababaje-atugezeho-nonaha/

  • Rayon Sports n’i Musanze yahatambukanye umucyo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024.

    Ni umukino wari witabiriwe n’imbaga y’abafana benshi ku mpande zombi ndetse n’abafana b’andi makipe bari baje kureba imbaraga z’amakipe bazahura mu mwaka w’imikino utaha.

    Stade Ubworoherane yari yuzuye impande zose uretse mu myanya y’icyubahiro harimo icyuho.

    Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Ikipe ya Rayon Sports ikarusha iya Musanze FC kuko mu minota 20 ya mbere yakiniye cyane mu kibuga cy’ikipe yari ihanganye na yo nubwo n’iya Musanze FC yanyuzagamo ikayisubiza inyuma.

    Igitego cya Musanze FC cyinjijwe na Buba Hydara wavuye muri Rhino FC yo muri Gambia, ku munota wa 26 w’igice cya mbere bituritse kuri Solomon Adeyinka wacenze abakinnyi ba Rayon Sports abaturukije inyuma akabageza mu rubuga rwabo rw’amahina.

    Ku munota wa 28, Ikipe ya Rayon Sports yokeje igitutu iya Musanze FC ariko ihusha ibitego inshuro ebyiri.

    Amakipe yombi yakomeje guhatana nubwo Rayon Sports yakomeje gucumbika mu kibuga cya Musanze FC kugera ku munota wa nyuma w’igice cya mbere.

    Amakipe yombi akiva mu rwambariro kuruhukaa, Rayon Sports yakomeje gukina neza nta gihunga kuko yageraga imbere y’izamu rya Musanze FC.

    Byayihesheje igitego cyo kwishyura ku munota wa 49 cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina, umunyezamu ntayawukurikira neza, Bugingo awutsindisha umutwe.

    Ku munota wa 64, Adama Bagayogo yatezwe na Christin Mukengere mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yatewe na Ishimwe Fiston, Rayon Sports iba ibonye igitego cya kabiri.

    Abafana ba Rayon Sports bateruye Stade Ubworoherane baririmba indirimbo Murera mu gihe bari birinze kwigaragaza mbere kuko nubwo Stade yari yuzuye ariko kugeza icyo gihe yari ituje cyane.

    Ku munota 70, Adama Bagayogo yacenze ba myugariro ba Musanze FC agera ku munyezamu na we aramucenga, atsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports.

    Omborenga Fitina wagonganye na Pacifique wa Musanze FC ku munota wa 89, yajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri umukino uhagararaho gato.

    Wongeye gusubukurwa hongerwaho iminota irindwi ariko na yo iza kurangira nta gihindutse mu kibuga, bihesha Rayon Sports intsinzi y’ibitego 3-1.

    Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama, ikina na Azam FC mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium hizihizwa 'Umunsi w’Igikundiro’.

    Rayon Sports yatsinze Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-n-i-musanze-yahatambukanye-umucyo

  • B Threy yahundagajweho imitoma n’umugore we #rwanda #RwOT

    Mu mvugo yuje imitoma, Keza Nailla yifurije isabukuru nziza umugabo we Muheto Bertrand uzwi nka B Threy n’imfura ya bo bavukira umunsi umwe.

    Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagaragaje umunezero udasanzwe kuba abafite mu buzima bwe.

    Ati “Umwaka urirenze mbaye umubyeyi, inseko n’urukundo rwinshi bisaze umuryango wanjye. Ndibuka igihe muganga yavugaga ko nzabyara mu mpera za Nyakanga, umugabo wanjye B Threy yahise avuga ko ari ku isabukuru ye kandi koko byarabaye none basangiye isabukuru y’amavuko.'

    Ku wa 27 Nyakanga 2023 ni bwo B Threy n’umugore we Keza bibarutse imfura ya bo, bityo iba ihuje umunsi w’amavuko na Se umubyara.

    B-Threy uri mu batangije Injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. B-Threy na Keza bakoze ubukwe muri Werurwe 2023.

    Keza yifurije umugabo we B Threy isabukuru nziza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/b-threy-yahundagajweho-imitoma-n-umugore-we

  • Umunsi w’Igikundiro ntabwo ukibereye muri Sta… – #rwanda #RwOT

    “Rayon Sports Day' cyangwa 'Umunsi w'Igikundiro', ni umunsi ngarukamwaka utegurwa n’ikipe ya Rayon Sports, ukaba uba mbere yuko umwaka w’imikino utangira.

    Ukorerwaho ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi bashya, imyambaro izakoresha, abafatanyabikorwa, igakina umukino wa Gicuti ndetse n’ibindi.

    Mu minsi yashize ni bwo iyi kipe yatangaje ko “Rayon Sports Day” yo muri uyu mwaka izaba taliki ya 3 Kanama 2024 muri Stade Amahoro yamaze kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

    Icyakora kuri uyu wa Gatandatu Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo yatangarije kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro Urubuga rw’imikino ko habayemo impinduka, Umunsi w’Igikundiro utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Yavuze ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho. Izi mpinduka zatumye n’ibiciro by’amatike kuri uyu munsi bihinduka aho kuri ubu ari Ibihumbi 5 ahadatwikiriye, ibihumbi 10 ahatwikiriye, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda muri VVIP.

    Kuri uyu munsi w’Igikundiro, Rayon Sports izakina umukino wa Gicuti a Azam FC yo muri Tanzania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145334/umunsi-wigikundiro-ntabwo-ukibereye-muri-stade-amahoro-145334.html