Blog

  • Abafite aho bahurira n'imisoro binjiye mu rugamba rwo gusobanurira abasora akamaro kayo – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amahugurwa y'iminsi itatu yateguwe n'Urugaga rw'Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024,

    Yitabiriwe n'inzobere mu by'imisoro, abikorera mu bijyanye n'imisoro, abarimu muri kaminuza, abashakashatsi, ababaruramari baturuka mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itari iya Leta.

    Umuyobozi Ushinzwe Amasoko muri EDCL, Umushashi Gentille yatangaje ko yize amasomo menshi ajyanye n'imisoro, akaba agiye gutangira gushishikariza abaguzi gusaba inyemezabwishyu ya EBM.

    Yagize ati “Nkanjye by'umwihariko nasobanukiwe n'amabwiriza mashya ku misoro ndetse ngiye gushishikariza n'abaturage kujya batanga umusoro basaba fagitire ya EBM banamenye ko haba hariho n'ibihembo ku wasabye iyo fagitire n'abacuruzi mbashishikarize kuyitanga mbagaragariza akamaro k'imisoro ku iterambere ry'igihugu.”

    Kayitare Théoneste ushinzwe kugenzura ibikorwa muri Gasabo 3D, yavuze ko zimwe mu mpinduka basobanuriwe zabaye mu misoro bibafasha kugira inama ibigo bakorera.

    Ati “Natwe rero tugiye kurushaho kunoza uburyo imisoro yatangwagamo kuko tugiye gufasha abasora mu kuzamura imyumvire kuko urebye ibikorwaremezo igihugu kigenda kigeraho nta ntambara yagakwiye kubaho mu gutanga umusoro, ahubwo tugiye gukomeza kubasobanurira n'uburyo bugezweho bw'ikoranabuhanga busigaye bukoreshwa.”

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya ICPAR, Biraro R. Obadiah yatangaje ko amasomo nk'aya usibye kugirira akamaro abayahawe agirira n'igihugu akamaro, kuko kigira abahanga bagifasha guhangana n'impinduka mpuzamahanga.

    Yagize ati “Burya ubwenge burarahurwa. Uwitabiriye atahana ubumenyi noneho bukamufasha kugira uburyo azitwara ku zindi mpinduka mpuzamahanga.”

    “Uyu musaruro uzagera ku Banyarwanda kuko n'aba bahawe ubumenyi bagiye kubwigisha abasora n'abafata ibyemezo ku misoro noneho ibyatumaga bananirana biveho kuko aba bazajya gusobanurira abantu babyumve bawutange babyumva.”

    Urugaga rw'ababaruramari babigize umwuga mu Rwanda rwashinzwe mu 2008 rutangira gufasha ababaruramari b'umwuga mu 2009. Kuva icyo gihe rumaze kugira abarenga 1000 bafasha ibigo bya Leta n'iby'abikorera kunoza uburyo bw'ibaruramari ari ho n'imisoro ibonekera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-aho-bahurira-n-imisoro-binjiye-mu-rugamba-rwo-gusobanurira-abasora

  • Gakondo yabyinwe karahava, DJ Toxxky arabura:… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byihariye ku muziki, imbyino n'imyambarire ya kera nko  mu myaka ya za 70, 80, 90 n’imyaka 20 ishize. Byumvikanisha neza ko abato bashobora kutisanga aha hantu.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abarimo Cyusa Ibrahim, David Bayingana, Fuadi Uwihanganye, Clement Ishimwe, DJ Pius n'abandi.

    Umuziki gakondo wabyinwe karahava

    Ubwo amasaha yari ageze Saa Yine n'Igice z'ijoro, DJ RY wishimiwe bikomeye yahaye umwanya DJ King Regis (Regis Isheja) yanzika mu ndirimbo z'itsinda West Life ubwo abakundana bafatiraho baterana imitoma karahava.

    Nyuma y'umwanya muto, ibintu byahinduye isura, abitabiriye bava mu byabo nyuma yo kumva indirimbo zicuranzwe ziri mu njyana gakondo.

    Ni indirimbo zabimburiwe na 'Amarebe n’Imena', 'Ubumanzi' ya Cecile Kayirebwa, 'Nyaruguru' ya Massamba Intore, 'Intare batinya' ya Kamaliza, n'izindi.

    Ni indirimbo zabyinwe bikomeye wabonaga ko buri wese agerageza kubyina uko ashoboye abyina bya Kinyarwanda.

    Ubwitabire bwari hejuru

    Ubwtabire bwari ku rwego rwo hejuru dore ko ‘Parking’ ya Juru Park yabaye ubusa bamwe bajyana imodoka zabo hanze zigera kuri Canal Olempia Rebero.

    Bitewe n'umubare wari hejuru, ibyo kunywa byageze aho bitangira kuba bike, icyakora hahise hazanwa ibindi hato  ngo hatagira utahana icyaka.

    DJ Toxxky

    Nubwo igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, DJ Toxxky wagombaga gususurutsa ibi birori byarinze birangira ntawe umuciye iryera.

    Ibi byatumye DJ RY wanyuze imitima y'abitabiriye iki gitaramo asubira ku rubyiniro yongera gutanga ibyishimo ku bakunzi b'indirimbo zo hambere.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu mucuranzi atagaragara muri ibi birori byarangiye ku isaha ya Saa Sita n'Igice z'ijoro.

    Hatanzwe Laptop ku wambaye neza

    Nk’uko bisanzwe buri mwaka abategura ibi birori batanga impano ku muntu warimbye kurusha abandi. 

    Uyu mwaka hari hateguwe igihembo cya mudasobwa nshya ya HP yatanzwe na Golden K Technolgy.

    Iki ni igihembo cyegukanwe n'Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Fuadi Uwihanganye ndetse na Kabakunda Ntaruhanga wahize abandi mu bagore. 



    Umuziki wa Gakondo wo mu bihe byashize wafashije benshi kongera gusabana





    Constantin ari kumwe n’abarimo David Bayingana bagiriye ibihe byiza muri iri serukiramuco ryahujwe no kwizihiza imyaka 30 ishize


    Uwase Constantin yizihije isabukuru y’amavuko mu buryo bwihariye, yitabira ‘Oldies Festival’ yitwaje ‘Radio’ yabiciye bigacika mu bihe byo ha mbere 


    Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye wegukanye igikombe cy’umugabo wahize abandi muri ‘Oldies Festival’


    Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, David Bayingana ni uku yaserutse muri ibi birori byihariye


    Buri wese yari yagerageje gushaka umwambaro wo hambere kugirango ajyanishe n’ibisabwa muri ibi birori









    Dj Toxxyk wari witezwe gucuranga muri ibi birori ntiyabigaragayemo 

    Dj Ry yavanze umuziki, abantu barizihirwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145360/gakondo-yabyinwe-karahava-dj-toxxky-arabura-ibyaranze-ibirori-bya-oldies-music-festival-am-145360.html

  • Amakuru mashya ku mukinnyi Tuyisenge Pacifique wagiriye ikibazo mu mukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC akihutanwa kwa muganga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugira ikibazo mu mukino wahuje Musanze FC na Rayon Sports, umukinnyi wa Musanze FC Tuyisenge Pacifique yahise yitabwayo ndetse ajyanwa Kwa Muganga, yaraye atashye iwe mu rugo ameze neza.

    Uyu musore yari yagonganye na mugenzi we mu mukino wabaye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 mu mukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Musanze FC.

    Musanze FC yari yakiriye uyu mukino, warangiye itsinzwe ibitego 3-1.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-mukinnyi-tuyisenge-pacifique-wagiriye-ikibazo-mu-mukino-wahuje-rayon-sports-na-musanze-fc-akihutanwa-kwa-muganga/

  • Ntampungenge Rayon sports yashyize igorora abakunzi bayo kucyijyanye n’ibiciro by’amatike – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben, yatangaje ko ibirori bya 'Rayon Day' byari byitezwe kubera kuri Stade Amahoro bitakibereyeho kubera impamvu zitabaturutseho. Mu kiganiro n'a IGIHE, Ngabo Robben yasobanuye ko ibirori byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, aho biteganyijwe kuzaba ku wa 3 Kanama 2024.

     

    Ngabo Robben yagaragaje ko byasabye guhuza ibiciro by'amatike yari yashyizwe ku isoko n'ibijyanye n'iyi stade nshya. Yavuze ati: 'Twagerageje gukora ibishoboka byose ngo tubone aho iki gikorwa cyaba kandi tuhuze ibiciro ku buryo budahenze abakunzi ba Rayon Sports.'

     

    Yongeyeho ko icy'ingenzi ari uko abakunzi b'iyi kipe batazabura ibirori bya 'Rayon Day', kandi ko imyiteguro yose iri kugenda neza ku buryo bizagenda neza ku munsi nyirizina. Abafana basabwe gukomeza gushyigikira ikipe yabo no kugura amatike hakiri kare kugira ngo bazabashe kwitabira neza ibi birori by'ingenzi ku bakunzi ba Rayon Sports.

     

    Ibi birori bizaba birimo ibikorwa bitandukanye birimo kumurika abakinnyi bashya, kwishimira ibihe byiza byabaye mu mwaka ushize, ndetse no kwerekana intego nshya z'iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino. Ngabo Robben yasoje asaba abafana kwitabira ari benshi kugira ngo bizabashe kugenda neza.

    Source : https://yegob.rw/ntampunge-rayon-sports-yashyize-igorora-abakunzi-bayo-kucyijyanye-nibiciro-byamatike/

  • Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre, asinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri muri Afirika y'Epfo yerekanywe nk'umukinnyi wayo mushya.

    Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Ntwari Fiacre wakiniraga TS Galaxy FC yamaze gusinyira Kaizer Chiefs na yo ikina shampiyona ya Afurika y'Epfo.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Kaizer Chiefs yahamije amakuru y'uko yasinyishije Ntwari Fiacre, iyi kipe yabihamije ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram na X yahoze izwi nka Twitter.

    Iyi Kipe ya Kaizer Chiefs iri mu zikomeye muri Afurika y'Epfo no muri Afurika muri rusange, yatangaje ko Ntwari yasinye amasezerano y'imyaka 4 ishobora kongerwaho undi umwe.

    Amakuru ava muri kiriya Gihugu avuga ko aya masezerano yasinye? ntwari yaba yatanzweho ari hagati y'ibihumbi 300$ na 400$.

    Ntwari kandi aherutse gusezera ikipe ya TS Galaxy yari amazemo umwaka umwe ayikinira.

    Fiacre yagize ati 'Ndashaka gushimira Chairman Tim Sukazi n'itsinda ry'abatoza bayobowe na Sead Ramović ndetse n'umutoza w'abanyezamu, Greg Etafia ku bw'amahirwe bampaye yo gukinira ikipe nziza.'

    Yakomeje ashimira abakinnyi bagenzi be ku bwo kumwakirana urugwiro.

    Ati' Ndashimira kandi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi. Ndabashimira ku bw'urukundo rwanyu mwanyeretse.'

    Fiacre ati 'Abafana badasanzwe, ndabashimira ku bw'urukundo mwanyeretse. Mwarakoze. Ndifuriza amahirwe masa TS Galaxy FC. Nzahora mbitse kure umwambaro wa TS Galaxy.'

    Mbere y'uko ava mu Rwanda, Fiacre yazamukiye mu Intare FC, akinira APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo ajya muri TS Galaxy FC.

    The post Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-ntwari-fiacre-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-kaizer-chiefs-yo-muri-afurika-yepfo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-ntwari-fiacre-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-kaizer-chiefs-yo-muri-afurika-yepfo

  • Kayonza: Ubuyobozi bugiye guca undi muvuno mu kwita ku bana 265 bafite imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Muri aba bana bagaragarwaho n'imirire mibi abari mu muhondo ni 229 mu gihe abari mu mutuku ari 36. Ikigo Nderabuzima cya Mukarange gikorera mu Mujyi wa Kayonza nicyo kiri kwakira abana benshi kuko ari 77, kigakurikirwa n'ikigo nderabuzima cya Buhabwa gifite abana 32, mu gihe Ndego hari abana 18.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko ababyeyi b'aba bana hari byinshi Leta ibafasha kugira ngo abana babo bave mu mirire mibi ariko ko bagiye no gufatanya n'abafatanyabikorwa mu gukomeza kubafasha no kubegera ku buryo bayivamo.

    Ati 'Icyo turimo gukorana n'abafatanyabikorwa murabizi ko hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa nka Gikuriro kuri bose, aho dufatanya mu marerero, hari AEE dufatanya mu bukangurambaga n'abandi benshi. Hari n'imishinga yihariye dufatanya tukareba ba bana bari mu mirire mibi hari ibyo bahabwa ku rwego rwa Leta tukanafasha ababyeyi babo bakagira ubumenyi butuma wa mwana ava mu cyiciro kimwe akagera mu kindi.'

    Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu bishimira ko imibare igenda igabanuka yaba iy'abana bari mu mirire mibi ndetse n'iy'igwingira, aho bavuye kuri 28% bakagera kuri 22%.

    Yavuze ko muri uyu mwaka bafite umuhigo w'uko bazagera kuri 18% kandi ko hari icyizere cyo kuyihashya burundu.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere, JADF, Gahigana Sam, yavuze ko nk'abafatanyabikorwa biteguye gufatanya n'ubuyobozi bw'Akarere. Yavuze ko kuri ubu abarimo Amadini n'Amatorero atakigisha ijambo ry'Imana gusa, ahubwo asigaye anakorana n'ubuyobozi mu guteza imbere umuturage.

    Yavuze ko hari abafatanyabikorwa benshi biteguye gufatanya n'Akarere mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ku buryo bicika muri aka Karere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubuyobozi-bugiye-guca-undi-muvuno-mu-kwita-ku-bana-265-bafite-imirire

  • Expo 2024: Irembo iri kumurika serivisi nshya zirenga 100 – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Irembo bwatangaje ko mu byo bugamije harimo kurushaho koroshya imitangire ya serivisi mu Rwanda. Biri kandi muri gahunda yo gutanga ibisubizo bikenewe binyuze mu guhanga ibishya mu kwihutisha itangwa rya serivisi.

    Mu 2023, Irembo yaciye agahigo ko gutangirwaho serivisi zinyuranye za Leta inshuro zirenga miliyoni 8.7 kandi mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ibyo kandi byajyanye no gukoresha uburyo bwo kwishyura serivisi bw'uru rubuga buzwi nka IremboPay.

    Iki kigo kandi mu minsi ya vuba kirateganya no gutangira gukorana n'inzego z'abikorera kugira ngo kijye gitangirwaho zimwe muri serivisi nkenerwa zagoraga abaturage bakora ingendo bajya kuzishaka.

    Muri iri murikagurisha, abagana aho Irembo iri gukorera basobanurirwa byimbitse uburyo bwo kugera kuri serivisi n'uburyo Irembo ikorana n'inzego za Leta n'iz'abikorera mu gutanga serivisi ndetse n'uburyo yatangije bwo kuzishyura bworoshye.

    Uretse serivisi nshya zirenga 100 ziri gusobanurirwa abagana Irembo mu imurikagurisha, hari no gukorerwa ubukangurambaga bwa gahunda yiswe 'Byikorere' igamije gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kwaka serivisi.

    Abayigana kandi bahabwa amakuru yose kuri gahunda yiswe Ntuyarenze igamije gufasha abaturage kumenya neza ibiciro byemewe iki kigo cyashyizeho kuri serivisi zacyo zose aba- ajenti b'Irembo batanga.

    Iki kigo kandi cyorohereje abakeneye serivisi zacyo badafite telefoni zigezweho na internet aho bashobora guca kuri *909# maze bagahabwa zimwe muri serivisi zisabwa ariko zidakenera imigereka.

    Ubuyobozi bwa Irembo mu rwego rwo kwagura ibyo rukora no kurushaho kwegera abaturage, rurateganya kugira amashami atangirwaho serivisi z'abikorera, iz'ibigo by'ubwishingizi ndetse na serivisi z'ubuvuzi.

    Gahunda ya Byikorere igamije gufasha abantu kwiyakira serivise bakoresheje ikoranabuhanga

    Abaturage basobanurirwa uko baka serivise z’ikorababuhanga ku Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/expo-2024-irembo-iri-kumurika-serivisi-nshya-zirenga-100

  • Bizatwara amezi atarenze abiri- Umuvugizi wa Polisi ku itangwa rya 'permis' z'imodoka za automatique – #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma y'uko hasohotse iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya Perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

    Iri teka rishya ryemerera abantu gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bakoresheje imodoka za 'automatique' ndetse bagahabwa n'impushya zihariye zazo.

    ACP Rutikanga yabwiye RBA ko Polisi y'Igihugu igeze kure itegura urwo ruhushya rw'umwihariko ku buryo mu gihe cya vuba izaba yatangiye kurutanga ku barukoreye bifashishije imodoka za 'automatique'.

    Ati '[Iyo permis] ifite uko izakorwa bitandukanye n'ubundi buryo bwari buhari. Ibyo biri gukorwa kugira ngo ababishinzwe nibamara kubyemeza babijyane mu kigo kibishinzwe kugira ngo natwe umuntu nakora ikizamini agatsinda noneho permis iboneke. Iyo iteka rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta rihita ritangira gukurikizwa kandi bizatwara igihe kitarenze ukwezi kumwe cyangwa abiri'.

    Yavuze ko nubwo urwo ruhushya ruzaba rwihariye ariko mu kubahiriza amategeko y'umuhanda nta byinshi bizahinduka.

    Yagize ati 'Niba ugomba kwambara umukandara, nk'uko wawambaraga mu modoka ya 'manuel' uzakomeza kuwambara. Niba ugomba kwerekana ikinyoteri kugira ngo ugaragagaze aho ugana, nk'uko utwara imodoka ya 'manuel' abigaragaza n'uwa 'automatique' ni uko. Hari ibintu byinshi bizaguma ari bya bindi n'amategeko ni ya yandi. Ni ibintu bike cyane bivamo'.

    ACP Rutikanga yasabye abafite amashuri yigisha ibyo gutwara ibinyabiziga ko muri icyo gihe gisigaye yaba yegeranya imodoka za 'automatique' kugira ngo abashe kuzigishirizaho.

    Yongeyeho kandi ko bavuguruye uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka guhabwa code n'igihe cyo kuzakoreraho ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga kugira ngo birusheho kwihuta.

    Ati 'Buriya hari igihe twavugaga ko hiyandikishije abantu benshi nka 3000 ku munsi ariko muri abo abagera ku 1000 biyandikishije inshuro eshatu kugira ngo babone imyanya myinshi. Ubu dufite uburyo na system bituma utakwiyandikisha kabiri'.

    Icyemezo cyo kwemera impushya za burundu ku modoka za 'automatique' cyakiriwe neza n'abari bazi kuzitwara zonyine bavugaga ko bagorwa no kuba batagira impushya kandi bazi gutwara imodoka.

    Abafite amashuri yigisha ibyo gutwara ibyabiziga na bo bavuga ko bigiye kubihutishiriza akazi kuko hari benshi babaganaga bashaka kwigira gutwara ku modoka za 'automatique' ariko bagacibwa intege no kuba zari zitaratangira guhabwa impushya za burundu.

    Iri teka rishya, ritegenya ko umuntu uzatsindira uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka ya 'automatique' azaba ari yo yemerewe gutwara yonyine, mu gihe uzaruhabwa ku modoka ya 'manuel' we azaba yemerewe kuzitwara zombi ariko hashingiwe ku zo mu rwego afitiye uruhushya.

    Polisi igiye gutangira gutanga impushya za burundu ku modoka za ‘automatique’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bizatwara-amezi-atarenze-abiri-umuvugizi-wa-polisi-ku-itangwa-rya-permis-z

  • Andi mahirwe Abanyarwanda bafite mu kongera gutora Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, urw'imisozi igihumbi rwinjiye mu bihe bishya by'iterambere ndetse ritandukanye n'iry'imyaka 30 ishize.

    Iyi ntsinzi ntabwo ari ikimenyetso cy'icyizere dufite nk'igihugu muri we gusa, ahubwo ni n'ubushake bwe budashidikanywaho bwo kutuyobora mu bihe bizaza biteye amatsiko.

    Njyewe nk'umuturage w'u Rwanda, ntewe ishema n'uburyo yakomeje kuyobora igihugu, ibintu akora mu buryo budasanzwe.

    Muri iyi nyandiko, munyemerere ntange ibitekerezo ku bikorwa byo kwiyamamaza, ku matora, ku ntsinzi ya Perezida Paul Kagame no ku byifuzo bishobora kuzitabwaho muri manda y'imyaka itanu iri imbere.

    Kuva Paul Kagame yatangira kuyobora u Rwanda yaruhinduye icyitegererezo mu nzego zitandukanye, haba mu iterambere ry'ubukungu, imiyoborere myiza n'ubumwe bw'abaturage, ibintu ibihugu bya Afurika no hanze yayo bidahwema kwigiraho.

    Ku buyobozi bwe, igihugu cyacu cyatsinze isinzi ry'ibibazo bikomeye byari bicyugarije, cyane ko ari igihugu cyafatwaga nk'icyapfuye kigomba kuzurwa ndetse kikondorwa n'Abanyarwanda ubwabo, ak'imuhana kakaza koko imvura ihise.

    Igihugu cyavuye mu ivu ry'igihe cyashize, kandi cyivugurura nk'igikomeye mu nzego zose byose bigizwemo uruhare n'umutekano, aho za ntekerezo z'umuturage zo kumva araye ariko ataramuka zagiye nka nyomberi.

    Uyu munsi u Rwanda rurashikamye haba mu nzego nk'ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n'ikoranabuhanga, bikaba ikimenyetso cy'ibitekerezo bya Perezida Kagame bireba kure n'ubushake budashidikanywaho.

    Twabonye igihugu cyacu gihinduka, amahirwe agera kuri bose, nta wiga ngo undi ahezwe bijyanye n'icyo ari cyo cyangwa aho akomoka.

    Ihame ry'uburinganire bw'abagabo n'abagore bwarimakajwe, uyu munsi uvuze iterambere ry'u Rwanda utavuzemo umugore uba ukoze ibara.

    Byajyanye no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, umuturage akibonamo mugenzi we, ihame ryafashije mu kuvana u Rwanda ibuzimu ubu rukaba ruganje ibuntu.

    Nk'Abanyarwanda, tubona imbuto z'akazi ke ka buri munsi. Uyu munsi urubyiruko rukura rufite icyizere n'ibitekerezo byo kubaka igihugu mu nzego zose na cyane ko kibaha agaciro kandi kibaha icyizere cy'ejo hazaza heza.

    U Rwanda rwakunze gutegwa imitego myinshi cyane n'abatarwifuriza ineza, bigeze mu matora ya 2024 biba akarushyo, ariko bijyanye na bwa budasa iyo mitego mitindi rurayisimbuka ahubwo ishibukana ba nyirayo.

    Amatora ya 2024 yaranzwe n'ishyaka n'ubwitange, umutekano n'umutuzo.

    Byagizwemo uruhare rukomeye rw'abaturage, bigagaragaza ko Abanyarwanda barushaho gukunda imibereho ya politiki y'igihugu cyabo kuko ari bo bazi ibibabereye kurusha undi wese.

    Kongera gutora Paul Kagame ku majwi 99,18% bigaragaza uburyo Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza isezerano ry'ahazaza heza kurushaho.

    Ni mu gihe kuko mu myaka 30 ishize hakozwe byinshi byose bitahiriza umugozi umwe ku ngingo yo guteza imbere imibereho y'Abaturage.

    Nk'urugero rumwe natanga mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi ubwo inkunga z'amahanga zarengaga 90% byayo, umusaruro w'umuturage umwe ari 111.9$.

    Ntawe bidatangaza kubona uyu munsi u Rwanda rubarura ingengo y'imari ya miliyari 5690 Frw, 86.5% byayo bikaba amafaranga aturuka imbere mu gihugu.

    Urwo ni rumwe mu ngero nto ngaragaje. Hari byinshi byiza biteganyijwe mu migabo n'imigambi y'Umuryango wa RPF Inkotanyi y'imyaka itanu kugeza mu 2029.

    Byiganjemo iterambere ry'umuturage, imibereho ye myiza, imiyoborere idaheza n'ubutabera bunoze, uburezi kuri bose, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Icyakora munyemerere ngaragaze bimwe mu byifuzo numva byazitabwaho, dufatanyije muri bya budasa bwacu.

    Kongera ireme ry'uburezi mu mashuri y'imyuga n'ayisumbuye no guteza imbere ubushakashatsi n'ubuvanganzo ni ingenzi cyane muri uru rugendo.

    Nubwo uburezi bwatejwe imbere, ireme ryabwo mu gihugu cyiyubaka umunsi ku wundi riba rigomba gukomeza kwitabwaho cyane.

    Mu gihe urubyiruko rw'u Rwanda, rugize igice kinini cy'abaturage, ruramutse ruteguwe neza rwashobora guhaza isoko ry'umurimo kuva mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Kuri ubu uwize uburezi, imyuga, indimi n'ubuvanganzo, ikoranabuhanga, ubuvuzi, n'ibindi byinshi, ntagomba gutegurwa nk'uzakorera mu Rwanda gusa, ahubwo birakwiriye ko ategurwa nk'uzakenerwa ku Isi hose.

    Si ibyo gusa kuko abahanga mu bwubatsi, abatekinisiye mu by'amashanyarazi n'amazi, abafundi b'inyubako n'abasiga amarangi bakenerwa ku rwego mpuzamahanga, bityo na bo bagakwiriye gutegurwa kuri urwo rwego.

    Ibyo byose bigamije guharanira ko u Rwanda rugira uburezi bufite ireme, rukiteza imbere mu nzego zose, kandi rugafasha abaturage barwo kuzamura imibereho myiza n'iterambere rusange hitabwa cyane ku rubyiruko.

    Aho bishoboka, urubyiruko rw'u Rwanda rwashakirwa amahirwe yo kubona akazi no mu bihugu by'amahanga binyuze mu nzira za diplomasi mpuzamahanga.

    Byakorwa mu buryo bwizewe kandi bunyuze mu mategeko.

    Ibi birinda urubyiruko inzira z'amayeri n'amanyanga, kuko hari igihe bigenda nabi, bamwe bakiyitirira ko ari impunzi kandi bagiye gushaka imibereho, iyari gahunda y'iterambere igasiga icyasha igihugu.

    U Rwanda rufite amahirwe yo gukorana n'ibihugu bitandukanye mu gushaka amasezerano y'imikoranire, aho urubyiruko rwacu rushobora kubona amahirwe yo gukora no kwiga hanze, bikarufasha gutera imbere no kubyaza umusaruro impano zabo.

    Hamwe n'iyi ntsinzi kandi twiyemeje gukomeza gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego z'igihugu cyacu.

    Tumwifurije ishya n'ihirwe; abakuru tumuri inyuma, turarenga abato bahinguka, twubake u Rwanda rutekanye rwo kuzaraga abana bacu n'abazabakomokaho. Imana y'i Rwanda ihe umugisha Perezida Kagame n'igihugu cyacu dukunda.

    Mbere yo gutora Perezida Kagame ku majwi 99,18% Abanyarwanda babanje kumwereka icyizere bamufitiye

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza abaturage bazindukaga iya rubika baje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Perezida Paul Kagame

    Beatrice Mukamuligo asanzwe ari umusomyi wa IGIHE


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/andi-mahirwe-abanyarwanda-bafite-mu-kongera-gutora-perezida-kagame

  • Perezida wa UAE yashimiye Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora – #rwanda #RwOT

    Ni intsinzi Perezida Kagame yegukanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024, atsindira ku majwi 99,18%, atsinze Dr. Frank Habineza Green Party wagize 0.50% na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0.32%.

    Nyuma y'intsinzi mu matora, kuri iyi nshuro Perezida Sheikh Mohamed yifurije Perezida Kagame indi ntsinzi mu kugeza u Rwanda ku iterambere na cyane ko ari igihugu cyagaragaje imbaragaza nyinshi mu kuvana abaturage mu bukene byuzuye mu myaka 30 ishize.

    Mu kiganiro na Perezida Kagame, Sheikh Mohamed yagaragaje ko igihugu cye kitazahwema gufatanya n'u Rwanda mu kuzamura umubano w'ibihugu byombi, no gufatanya mu mishinga y'iterambere mu nzego zitandukanye ku nyungu za buri ruhande.

    Perezida Kagame na we yashimiye mugenzi we wa UAE wamwifurije ishya n'ihirwe mu myaka itanu iri imbere y'ubuyobozi, agaragaza ko anejejwe n'uko iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya gihora kizirikana u Rwanda n'abarutuye.

    Perezida Kagame na we yifurije UAE gukomeza gutsinda mu mishinga itandukanye iyiraje ishinga, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye ngo umubano w'ibihugu byombi ukomeza gutumbagizwa.

    Umubano w'u Rwanda na UAE ushingiye ku nzego nyinshi nk'uburezi, Ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuhinzi n'ibindi.

    Nko muri Werurwe 2024, Minisiteri y'Ubukungu muri UAE yagaragaje ko ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira, aho nka 2023 yasize bugeze kuri miliyari 1,1$ (arenga miliyari 1.413 Frw).

    Ni ubucuruzi u Rwanda rufitemo uruhare runini cyane, ku bijyanye n'ibyo rwohereza muri iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya, birangajwe imbere n'imboga n'imbuto.

    Buri cyumweru u Rwanda rwohereza byibuze toni zirenga 60 z'imboga n'imbuto muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Ikindi kigaragaza ko u Rwanda rufite ijambo rinini mu bucuruzi bwo hagati yarwo na UAE, ni uko nko mu 2022 rwohereje i Dubai ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 514,5$, arenga miliyari 633 Frw, mu gihe rwatumijeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 143$, ni ukuvuga angana na miliyari 174 Frw.

    Ubwo bufatanye kandi bwatumye ibyoherezwa mu bindi bihugu byo mu Kigobe cya Perisi ni ukuvuga ibirimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar na Arabie Saoudite wiyongera na byo byiyongera.

    Muri Weurwe 2024 hagaragajwe ko ibigo 26 byamaze kwandikwa nk'ibyemewe gukorera ubucuruzi i Dubai, ndetse ibigo 100 byo mu Rwanda kuri ubu bitanga serivisi binyuze ku rubuga rwa Dubuy.com rw'Ikigo DP World rufasha abantu kugezwaho ibicuruzwa byiganjemo ikawa n'icyayi.

    DP World ni ikigo cy'Abarabu. Ni na cyo kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n'ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

    Uwo mubano kandi ushimangirwa no kugenderanirana aho uretse Kigali-Dubai, kugeza uyu munsi RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru hagati ya Sharjah (umujyi wa gatatu utuwe cyane muri UAE nyuma ya Dubai na Abu Dhabi) na Kigali.

    Muri izo ngendo indege za RwandAir zihagurukana i Kigali ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi zikagarukana imizigo cyane cyane y'ibicuruzwa by'ikoranabuhanga.

    Mu 2022 hatangijwe na gahunda yo kohereza avoka zo mu bwo bwa Hass hifashishijwe ubwato, gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhahirane bw'ibihugu byombi bukomeze gushinga imiz

    Aha Perezida Kagame yari yakiriwe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan i Abu Dhabi, mu 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-uae-yaganiriye-na-perezida-kagame-kuri-telefone-amushimira-intsinzi