Blog

  • Arenga miliyari 376 amaze gutangwa nk'inguzanyo yo kwiga; Kwishyura biracyari ingume – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 1980 ni bwo leta y'u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga, mu 2016 BRD ihabwa inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70.9 Frw bazihawe mbere. Aya iyo uyateranyije n'ayo BRD imaze gutanga usanga hamaze gutangwa inguzanyo ya 376,900,000,000Frw

    Kuva BRD yahabwa izi nshingano imaze kugaruza asaga miliyari 31 Frw.

    Hari abigiye kuri iyi nguzanyo bagaragaza ko mu gihe cyo kwishyuzwa bagiye basabwa kwishyura amafaranga y'umurengera ugereranyije n'ayo bagombaga kwishyura.

    Hari n'abamaze kwishyura ariko bagakomeza kwibona ku rutonde rw'abakirimo umwenda ndetse abafite akazi bagakomeza gukatwa amafaranga ku mishahara, hakaba n'abibonye ku rutonde rw'abishyuzwa batarasabye iyi nguzanyo.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, yabwiye IGIHE ko mu bugenzuzi bakoze byagaragaye ko hari abakoresha bakata imishahara y'abakozi bigiye ku nguzanyo ya Leta, ayo mafaranga bakayirira ntibayageze muri BRD.

    Ati ''Barahari. Ugakata umukozi kubera ko bakugaragarije ko yigiye ku nguzanyo ya leta, amafaranga aho kuyaha BRD ukayagumana. Ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu, ukwa Kane, hari abo twabonye rwose bimeze gutyo.''

    Rurangwa yavuze ko ku bakigaragara ku rutonde kandi baramaze kwishyura hari ubwo hashobora kubamo kwibeshya ku buryo bakwiye kugana BRD, bagasubizwa amafaranga yabo mu gihe inyandiko zagaragaza ko bishyuye menshi.

    Yahamije ko hari ibigo bikata abakozi amafaranga ku mishahara y'abakozi bigiye ku nguzanyo ya Leta ariko ntibiyamenyekanishe kuri BRD, ngo binatange ibisobanuro bijyanye n'uwishyura. Ibi bituma akomeza kubarwaho umwenda nyamara amafaranga ye yarageze kuri konti za BRD.

    Rurangwa ati ''BRD ntabwo izamenya ngo 'Ese ko mbona amafaranga yageze kuri konti yishyuriraga nde?' Ni yo mpamvu itegeko riteganya ko igihe cyose umukoresha akase abakozi amafaranga y'iriya nguzanyo amenyekanisha ubwishyu yakoze kuri BRD.''

    Ubugenzuzi BRD yakoze mu bigo 28 bikomeye bikorera mu Rwanda, bwagaragaje ko byose bitujuje amabwiriza agenderwaho mu kwishyuza ababikorera bigiye ku nguzanyo ya leta, bikaba intandaro y'amakosa agaragara muri iyo gahunda.

    Umuzi w'iki kibazo ni uwuhe?

    Kuva inguzanyo yo kwiga itangira gutangwa mu 1980 yatangwaga na Minisiteri y'Uburezi, bigenda bihunduka kugeza ubwo mu 2008 izo nshingano zimuriwe mu Kigo cy'Igihugu cyari gishinzwe gutanga inguzanyo (SFAR).

    Mu 2013 hamaze guhuzwa ibigo byari biri muri Minisiteri hagasigara Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), SFAR yinjijwemo nk'ishami rishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri.

    Mu bafite ibibazo byo kwishyuzwa amafaranga menshi harimo n'abahawe inguzanyo mu myaka isaga 20 ishize, barimo n'abo BRD itigeze ihabwa ibimenyetso by'uburyo bishyuye iyo nguzanyo kuko byakozwe n'ibindi bigo ntibitange raporo.

    BRD ihamya ko igenda inyura mu bigo bitandukanye isaba raporo y'uburyo bagiye bishyurira abahakoze mu myaka yashize kugira ngo amakuru ahuzwe, abakibarwaho imyenda bayihanagurweho.

    Wilson Rurangwa kandi agira inama abasabye n'abasaba inguzanyo muri BRD gufunguza konti muri BRD Minuza, kugira ngo babashe kujya bakurikirana amakuru yerekeye amafaranga abakoresha babo babakata ku mushahara niba agera muri BRD, kuko bagenda babona impinduka hakurikijwe igikorwa cyakozwe.

    Rurangwa yatangaje ko iyo basanze umuntu wigiye ku nguzanyo ya leta yarakaswe amafaranga menshi mu gihe cyo kwishyuzwa ayasubizwa. Magingo miliyoni 300 Frw zimaze gusubizwa abakaswe amafaranga menshi.

    Ati ''Iyo bigaragaye ko umuntu yarengeje amafaranga ye, rwose turayamusubiza. Tumaze gusubiza amafaranga atari munsi ya miliyoni 300 Frw, dusubiza abantu bagiye barenza kwishyura.''

    BRD isobanura ko abafite ikibazo ku buryo bishyuzwa inguzanyo yo kwiga bahawe na BRD, bashobora no gusaba ibisobanuro n'ubundi bufasha bwisumbuyeho muri BRD bahamagaye kuri 3288.

    Abantu bamwe basoje kaminuza basoje kwishyura ariko baracyabarwaho umwenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-376-amaze-gutangwa-nk-inguzanyo-yo-kwiga-kwishyura-biracyari

  • Ikibazo cy'abimukira mu byo Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Starmer bagiranye ku wa 27 Nyakanga 2024 aho bari bahuriye i Paris mu Bufaransa, mu muhango wo gutangiza imikino ya Olempike.

    Muri ibi biganiro, Minisitiri w'Intebe, Keir Starmer yabanje gushima Perezida Kagame ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda. Ibiganiro byabo bikomereza ku bibazo byugarije Isi birimo imihandagurikire y'ibihe n'ibindi.

    Indi ngingo baganiriyeho ni ijyanye n'ikibazo cy'abimukira.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko abayobozi bombi 'bemeranyije ko ari ikibazo cyugarije Isi, baganira ku ntego bahuriyeho yo gukomeza gukorana mu gukemura iki kibazo cy'abimukira, bashimangira ko guca ubucuruzi bw'abanyabyaha bakura inyungu muri aka kababaro k'ikimweramuntu, bikwiriye kuza imbere.'

    Ibi biganiro bibayeho nyuma y'igihe gito Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Starmer atangaje ko ahagaritse ubufatanye igihugu cye cyari gifitanye n'u Rwanda mu bijyanye no gukemura iki kibazo cy'abimukira.

    Mu 2022 ni bwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kurwoherezamo abimukira babwinjiramo bitemewe n'amategeko, hakoreshejwe ubwato buto.

    Nyuma y'uko u Bwongereza bugaragaje ko butazakomeza amasezerano bwagiranye n'u Rwanda ku bijyanye n'ababwinjiramo binyuranyije n'amategeko, u Rwanda rwagaragaje ko rwamenye uwo mwanzuro, ariko rwiteguye gukomeza gufasha igihe cyose byaba ngombwa.

    Rwagaragaje ko na n'ubu nta cyahindutse rukirajwe ishinga no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abimukira bibangamiye Isi ariko hitabwa ku mutekano wabo, na cyane ko nk'igihugu cyanyuze mu bibi byinshi ruzi icyo ubuhunzi buvuze.

    Rwakomeje rugaragaza ko 'ruzirikana inshingano zarwo ku ruhande rw'amasezerano arureba, harimo n'ibijyanye n'imari ndetse rukaba rukirajwe ishinga no gushaka ibisubizo ku bibazo by'abimukira. Birimo kurindira umutekano, kuha amahirwe nk'abandi baturage bose, abimukira bose baza mu Rwanda.'

    Uretse ibijyanye n'abimukira n'imihindagurikire y'ibihe, abo bayobozi bombi biyemeje kuzamura umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza ukagera ku rundi rwego, bashimangira ko nta kabuza ubufatanye mu nzego zitandukanye bugomba gukomeza guhabwa ingufu.

    Perezida Kagame yagariye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer ku mishinga itandukanye irimo no guhangana n’ibibazo by’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-keir-starmer-w-u-bwongereza-ku-birebana-n

  • Rayon Sports yemeje ko igiye kwakira abakinnyi babatu #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yemeje ko uyu munsi yakira abakinnyi babatu bashya barimo ba rutahizamu babiri ndetse n’umwe ukina mu bwugarizi.

    Ibi umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabigarutseho avuga ko bagerageje kubaka ikipe ikomeye.

    Ati “Abakinnyi baje mwarababonye, byibuze tumaze gukina imikino 3 ya gicuti hari icyo mwabonye.”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi ku wa Mbere bari buze kwakira abandi bakinnyi babatu barimo ba rutahizamu babiri.

    Ati “Ku wa Mbere (uyu munsi) hazaza abandi 3. Haraza ba rutahizamu babiri ndetse hanze na myugariro umwe.”

    Yakomeje avuga ko abo ari bo bakinnyi basigaje kugurwa, gusa ngo nyuma y’uko umutoza akoresheje imyitozo akagaragaza ko hari imyanya irimo igihanga bashobora gusubira ku isoko.

    Rayon Sports imaze gukina imikino 3 ya gicuti bananyije na Gorilla FC batsinda Musanze FC na Amagaju FC, ku wa Gatatu bakaba bazakina umukino wa gicuti na Muhazi United.

    Rayon Sports irakira abakinnyi babatu uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yemeje-ko-igiye-kwakira-abakinnyi-babatu

  • Police na Kepler zegukanye irushanwa ryo Kwibohora #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Volleyball ryo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ryasize amakipe ya Police WVC mu bagore na Kepler VC ari yo yegukanye ibikombe byahatanirwaga kuri iki Cyumweru.

    Ni imikino yatangiye Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ibera muri Petit Stade yari yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka isaga ibiri itunganywa.

    Amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo ndetse no mu bagore yahataniraga igikombe cyakinwaga ku nshuro ya kabiri.

    Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza yabaye iminsi yabanje, ku Cyumweru ikipe ya Police WVC yisubije iki gikombe nyuma yo kongera gutsinda APR WVC Seti 3-1 (27-25, 25-13, 16-25, 25-20), mu mukino wari uryoheye amaso ku bawukurikiranye bari i Remera.

    Mu wundi mukino, ikipe ya Kepler yari yasezereye REG biyoroheye yaje gutwara igikombe cya kabiri nyuma yo gushingwa umwaka ushize.

    Yatsinze Police VC bigoranye kuri Seti 3-1 (25-18, 20-25, 25-20, 25-18).

    Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya APR VC mu bagabo yatsinze REG seti 3-0, byatumye iyi ya nyuma iva mu irushanwa nta seti n’imwe itsinze, mu gihe Rwanda Revenue Authority na yo biyoroheye yatsinze Ruhango Seti 3-0.

    Uretse amakipe yaje mu myanya ya mbere yahawe ibihembo, hanashimiwe ibigo bya Kepler na East African University kubera uruhare rwabyo mu guteza imbere umukino wa Volleyball.
    Igikombe cyo Kwibohora ni cyo gishyize akadomo ku mwaka wa shampiyona mu mukino wa Volleyball wakinwemo amarushanwa arindwi.

    Kepler VC yegukanye igikombe itsinze Police

    Mu bagore cyegukanywe na Police WVC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-na-kepler-zegukanye-irushanwa-ryo-kwibohora

  • Police WVC Yegukanye Igikombe cya Liberation Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police WVC yegukanye igikombe cya Liberation Cup nyuma yo gutsinda APR WVC ku mukino wa nyuma, mu mukino w'ishiraniro wakinwe ku wa gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024. Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1.

    Umukino watangiye iseti ya mbere bayikonana ishyaka n'ubushake bwinshi ku mpande zombi, ariko Police WVC yaje kuyitsinda APR WVC ku manota 27-25. Iyi seti yagaragaje uburyo amakipe yombi yiteguye gukomeza guhatana mu maseti akurikira .

    Iseti ya kabiri, Police WVC yongeye gutsinda APR WVC ku manota 25-20. Gutsinda izi seti ebyiri zambere byatumye Police WVC ikomeza kugira icyizere cyo gutsinda umukino, mu gihe APR WVC yageragezaga gukosora amakosa yayo ngo igaruke mu mukino.

    APR WVC yagarutse mu iseti ya gatatu ifite intego n'ingamba shya byaje no kuyifasha , maze ibasha gutsinda Police WVC ku manota 25-13. iyi seti yasaga nihaye icyizere gikomeye APR WVC nkiyagaruka mu mukino.

    Iseti ya kane yabaye itandukaniro ry'umukino, aho Police WVC yongeye kwigarurira umukino itsinda APR WVC ku manota 25-20. Iyi ntsinzi yahise ituma Police WVC yegukana igikombe cya Liberation Cup.

    Source : https://yegob.rw/police-wvc-yegukanye-igikombe-cya-liberation-cup/

  • Kepler VC Yegukanye Igikombe cya Liberation Cup mu Bagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kepler VC yagaragaje ubuhanga n'imbaraga nyinshi itsinda Police VC amaseti 3-1 mu mikino ya Liberation Cup yaberaga kuri Petit Stade i Remera. Ikipe ya Kepler VC yatwaye igikombe mu bagabo nyuma yo gutsinda umukino ukomeye mu buryo bw'ubuhanga.

     

    Iseti ya mbere, Kepler VC yatsinze Police VC ku manota 25-18, igaragaza ko ifite intego yo kwitwara neza muri uyu mukino. Gusa, Police VC nayo yagaragaje ko itarambirije ku gutsindwa, ikora uko ishoboye itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-20, ihita inganya na Kepler VC.

     

    Mu iseti ya gatatu, Kepler VC yagaragaje ko idashaka gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe, itsinda Police VC ku manota 25-20. Iyi seti yabaye ngombwa cyane kuko Kepler VC yashakaga kugaruka mu mukino no gukomeza kuyobora umukino.

     

    Iseti ya kane, ari nayo ya nyuma, yagaragaje imbaraga n'ubuhanga bw'abakinnyi ba Kepler VC, batsinda Police VC ku manota 25-18. Ibi byatumye Kepler VC yegukana igikombe cya Liberation Cup mu bagabo, ishimangira ko ari ikipe ikomeye kandi ifite intego yo gukomeza kwitwara neza mu marushanwa atandukanye Ari mbere.

     

    Uyu ni umukino wagaragaje urwego rwiza rwa makipe yose Ku mpande zombi n'ubwo ikipe ya Kepler VC issa nkaho ifite byinshi yarushije andi makipe yakinnye iri rushanwa nka bakinnyi bakomeye.

    Source : https://yegob.rw/kepler-vc-yegukanye-igikombe-cya-liberation-cup-mu-bagabo/

  • NCBA Bank Rwanda igiye gufungura ishami ku Gisozi – #rwanda #RwOT

    Gisozi ni agace kazwiho imirimo ihakorerwa irimo iy'ubwubatsi n'ububaji. Nyuma yo kubona igikwiye gukorwa mu rwego rw'imari ngo ibi bikorwa bishyigikirwe, NCBA Bank Rwanda, yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi utanga serivisi zishingiwe ku bikenewe.

    Mu gufungura iri shami rishya, iyi banki, izaba ishishikajwe no gutanga serivisi z'imari zijyanye n'ibyifuzo byihariye mu rwego rw'ubwubatsi n'ububaji. Biteganyijwe ko iri shami rizafungurwa mu cyumweru gitaha.

    Igikorwa cy'umuganda cyabaye kikabimburira ifungurwa ry'iri shami rishya, cyabaye umwanya mwiza wo kuganira n'abaturage ba Gisozi mu buryo bwimbitse.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Gatari, yavuze ko 'Muri NCBA, twizera imbaraga z'ubufatanye hagati y'abaturage. Kwita ku baturage ni ikintu cy'ingenzi mu byo dukora. Binyuze mu kugena serivisi zijyane n'iby'ibanze biba bikenewe, bituma tugira uruhare mu guteza imbere urweg rw'ubukungu.'

    'Kuza muri uyu muganda ni ugushaka kumenyana n'abaturage ba Gisozi, tukumva imbogamizi bahura na zo, ari na ko turebera hamwe uko twatanga umusanzu mu mibereho myiza yabo. Ishami ryacu rishya rizaba igicumbi cy'iterambere no kwigira kw'abaturage mu by'imari.'

    Ishami rya Gisozi rizatanga serivisi z'imari zigenewe abantu ku giti cyabo n'ibigo by'ubucuruzi muri ako gace, zirimo gutanga inguzanyo zo kwagura ibikorwa by'ubucuruzi, korohereza ibikorwa by'ubucuruzi guhererekanya amafaranga no gutanga inama mu by'imari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi, yavuze ko kuba NCBA Bank rwanda, yifatanyije n'abaturage baho ari ugushyiraho urufatiro rw'ubufatanye burambye kandi buzanira inyungu impande zombi, anayishimira inkunga y'ubwisungane mu kwivuza yishyuriye abaturage 150 bo muri aka kagari.

    Ati 'Iyi nkunga izatuma habaho imibereho myiza mu baturage binyuze mu kugabanya ibituma bakoresha amafaranga menshi no koroherwa kubona serivisi z'ubuvuzi. Ibi bikorwa ni ingenzi cyane ku mibereho myiza y'abaturage bacu kandi byerekana ko Banki ya NCBA yiyemeje kuyitaho.'

    NCBA Bank Rwanda kuri ubu ifite amashami i Musanze, i Kayonza, Nyabugogo, Kigali Heights na Downtown. Iyi banki yiyemeje kwagura ibikorwa byayo no kwegera abaturage, ndetse ikaba ifite intego yo gufungura andi mashami ane muri uyu mwaka harimo n'irya Gisozi rizafungurwa icyumweru gitaha.

    Abakozi ba NCBA Bank Rwanda bifatanyije n’abaturage bo ku Gisozi mu muganda usoza ukwezi

    NCBA Bank Rwanda irateganya gufungura ishami ku Gisozi mu kurushaho kwegera abakiliya

    Uyu muganda wabaye umwanya mwiza wo gusabana n’abaturage batuye aho iyi Banki yitegura gufungura ishami rishya

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero yashimiye NCBA Bank yifatanyije nabo mu muganda

    Nyuma y’umuganda abakozi ba NCBA Bank n’abaturage bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-rwanda-igiye-gufungura-ishami-ku-gisozi

  • APR VC yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Liberation Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR Volleyball Club yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Liberation Cup nyuma yo gutsinda REG Volleyball Club amaseti 3 kuri 0 mu mukino wabaye ku Cyumweru. APR VC yerekanye ubuhanga n'ubwitange mu gutsinda REG VC ku maseti yose uko ari atatu, bikaba ari ikimenyetso cy'imbaraga n'umuhate w'iyi kipe.

    Seti ya mbere yatsinzwe na APR VC ku manota 25-21, ikomeza gutsinda seti ya kabiri ku manota 27-25, naho seti ya gatatu itsindwa ku manota 25-23. REG VC yatsinzwe byoroshye kuko yagaragaje umukino uri hasi, itabashije guhangana n'ubukana bwa APR VC. Ikipe ya APR VC yagaragaje ubushobozi buhambaye mu guhangana no gutsinda REG VC byoroshye.

    Ni intsinzi ifite agaciro gakomeye ku ikipe ya APR VC kuko ishimangira ko ari imwe mu makipe akomeye muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/apr-vc-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-mu-mikino-ya-liberation-cup/

  • RRA WVC yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Liberation Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino y'abari n'abategarugori ya Liberation Cup yabereye i Remera muri Petit Stade, ikipe ya RRA WVC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Ruhango WVC amaseti [3-0].

    Iseti ya mbere, RRA WVC yatsinze Ruhango WVC ku manota 25 kuri 16.

    Iseti ya kabiri, RRA WVC yongeye kwerekana ubudahangarwa bwayo itsinda Ruhango WVC ku manota 25 kuri 19.

    Iseti ya gatatu, RRA WVC yatsinze Ruhango WVC ku manota [25-16], bityo yegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Liberation Cup. umukino wanyuma uri guhuza ikipe ya APR WVC na Police WVC

    Source : https://yegob.rw/rra-wvc-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-mu-mikino-ya-liberation-cup/

  • Bugesera: Hagiye kubakwa ikigo cy'amahoro kizatwara agera kuri 40$ – #rwanda #RwOT

    Iyubakwa ry'iki kigo ryatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga y'iminsi itatu yabereye i Kigali muri iki cyumweru, yigaga ku kubaka amahoro binyuze mu biganiro n'inyigisho zitangwa mu mashuri makuru na za kaminuza.

    Yateguwe n'Umuryango w'Abongereza ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Kaminuza y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Mutanguha Freddy yasobanuye ko iki kigo kizaba ari kinini ugereranyije n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kikazabasha kwakira abantu benshi bakigana.

    Ikigo 'Isooko Peace Institute' kizatangira kubakwa muri 2026 kimare imyaka itatu cyubakwa, aho kizuzura gitwaye miliyoni 40 z'Amadolari harimo n'ayo kizakoresha mu gihe cy'imyaka itanu.

    Iki kigo kizubakwa mu Kerere ka Bugesera aho abayobozi ba Aegis Trust bagaragaza ko bahahisemo nk'ahantu habereye Jenoside yakorewe Abatutsi kuva kera ariko ubu hakaba harateye imbere mu bikorwa byo kubanisha abayigizemo uruhare n'abayirokotse.

    Ubuyobozi bwa Aegis Trust butangaza kandi iki kigo cyegerejwe Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera, mu rwego rwo korohereza abanyamahanga kujya bagisura.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko icyo kigo kitezweho kuba umusemburo w'impinduka mu kwigisha amahoro n'ubudaheranwa bw'u Rwanda.

    Yagizie ati 'Iki kigo kizahuza abakuru n'abato bashobore kubigisha indangagaciro zisigasira ubumwe kandi zifasha uko abantu bashobora kubana. Si ngombwa ko abantu batekereza kimwe byanze bikunze ariko igihe bahuriye mu Gihugu hari ibibahuza byanze bikunze'.

    Dr. Bizimana yongeyeho ko kandi kizajya cyakira inama nini zitandukanye zijyanye n'ubumwe n'amahoro ndetse no gutangirwamo ibiganiro n'amasomo atandukanye byiga ku mahoro mu Gihugu.

    Ikigo 'Isooko Peace Institute' kizubakwa mu Karere ka Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hagiye-kubakwa-ikigo-cy-amahoro-kizatwara-agera-kuri-40