Blog

  • Warren Kamanzi wifuzwa na AS Roma yavuze ku kuba yakinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Toulouse FC yo mu Bufaransa, Warren Kamanzi yavuze ko kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda biri mu bintu atakereza.

    Warren Håkon Christofer Kamanzi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira ni umwe mu bakinnyi Amavubi ahanze amaso ko yakwemera gukinira u Rwanda.

    Uyu myugariro w’imyaka 24 wavukiye Norway ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda, ategereje ko Norway yamutekerezaho kuba yayikinira itabikora akaba yabona kuza mu Rwanda.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Adresseavisen cyo muri Norway mu ntangiriro z’uku kwezi, Warren Kamanzi yavuze ko ategereje ko Norway yamugirira icyizere ariko n’u Rwanda akirutekerezaho.

    Ati “ndacyafite amahirwe yo kuba nakwemera gukinira u Rwanda. Gusa Norway ni yo mahitamo ya mbere ibaye impamagaye.”

    Muri 2022 yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko yanga kwitabira ubutumire mu gihe yari afite icyizere ko Norway izamuhamagara ariko bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde.

    Uyu mukinnyi akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi AS Roma yo mu Butaliyani yifuza kuba yakongera mu ikipe aho we na Marc Pubill ukinira Almeria muri Spain bagomba gukuramo umwe.

    Warren Kamanzi yemeje ko gukinira Amavubi bishoboka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/warren-kamanzi-wifuzwa-na-as-roma-yavuze-ku-kuba-yakinira-amavubi

  • Kamonyi-Rukoma: Urupfu rw'Umugabo waguye mukirombe rwabanjirijwe n'urw'abana babiri baguye mu cyobo #rwanda #RwOT

    Ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro cy'aho bita ku Muganda giherereye mu Mudugudu wa Nyarurama, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ahagana ku i saa kumi n'imwe cyagwiriye Shamukiga Fidèle w'imyaka 42 y'amavuko ahita apfa. Mbere y'aho, abana babiri bari baguye mu cyobo cy'ahigeze gucukurwa amabuye y'agaciro, bakurwamo bapfuye.

    Kuri Shamukiga Fidèle wagwiriwe n'ikirombe gicukirwamo amabuye y'agaciro, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko iki kirombe kitagira nyiracyo ucyanditseho ngo abe ariwe wabazwa ibigikorerwamo. Isoko yacu y'amakuru, ihamya ko cyakorerwagamo n'abazwi ku izina ry'Abahebyi( abacukura bitemewe).

    Amakuru dufitiye gihamya kandi yemeza ko ubwo iki kirombo cyaridukaga, abari kumwe na Shamukiga bihutiye kurwana no kumukuramo ariko bamugeraho yamaze gupfa, aho bahise bashaka uko bageza Umurambo ku bitaro bya Remera Rukoma

    Mbere y'iyi mpanuka y'ikirombe yahitanye ubuzima bwa Shamukiga, mu masaha ya mugitondo hamenyekanye indi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Tunza, Akagari ka Buguri ho muri uyu Murenge wa Rukoma, aho yahitanye ubuzima bw'Abana babiri.

    Aba bana uko ari babiri, baguye mu cyobo cy'ahigeze gucukurwamo amabuye y'agaciro  cyari kirimo amazi bagiye mo kwidumbaguza. Mu kubashakisha ngo babakuremo, hifashishijwe Moteri ikogota amazi yari muri iki cyobo babona kubona aba bana bamaze gupfa.

    Nyuma yo gukuramo imirambo y'aba bana, ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma buri kumwe n'inzego z'Umutekano zitandukanye; Polisi, RIB,DASSO na RF( Reserve Force) bakoranye inama n'Abaturage, barabihanganisha ariko kandi banabaha ubutumwa busaba cyane Ababyeyi n'Abarera abana kumenya kubakurikirana, kumenya cyane ibyo barimo cyane cyane mu bihe nk'ibi by'ibiruhuko.

    Babasabye kurinda abana kujya gukinira mu mihanda, kubabuza kujya kwidumbaguza mu bidendezi n'ahandi babonye amazi menshi, cyane mu mibande no mu byobo akenshi usanga bitarasibwe ahacukuwe amabuye y'agaciro.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru yose ari ukuri, yaba ay'urupfu rwa Shamukiga Fidèle wagwiriwe n'ikirombe, yaba kandi ay'urupfu rw'aba bana babiri baguye mu cyobo bagiye kwidumbaguzamo. Avuga ko inzego bireba zikimara kumenya iby'izi mpanuka zahise zitabara ndetse bakaganira n'Abaturage.

    Gusa na none, baba abaturage, baba bamwe mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye, bavuga ko nyirabayazana w'impfu zikunda kuba mu birombe ari ikigo cy'Igihugu gifite Ubucukuzi mu nshingano kuko ahenshi mu hakunze kubera izi mpanuka ari ahacukurwa mu buryo bw'Ubuhebyi.

    Bashinja iki kigo cya RMB kudatanga ibyangombwa ahantu rimwe na rimwe unasanga harigeze kuba hafite abahakorera nyuma impushya zarangira cyangwa se uwakakoreraga ahambuwe nti hagire uhahabwa ngo abe ari nawe ushobora kubazwa ibyaho. Ibi tuzabigarukaho mu nkuru itaha twerekana isano iri muri izi mpanuka no kuba nta byangombwa cyangwa ntawe uhabazwa kandi hari ikigo cyakabaye kihatangira ibyangombwa. Aha binavugwa ko hari ababa babifitemo inyungu ariko batagaragara.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/31/kamonyi-rukoma-urupfu-rwumugabo-waguye-mukirombe-rwabanjirijwe-nurwabana-babiri-baguye-mu-cyobo/

  • Shola Shoretire yasinye muri PAOK – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shola Shoretire wahoze akinira Manchester United yasinye amasezerano nk'umukinnyi mushya wa PAOK muri Greece.

     

    Uyu musore w'imyaka 20, wahoze ari acyinira Manchester United, yagiye muri PAOK gushaka ko yabona amahirwe yo gukina

    Source : https://yegob.rw/shola-shoretire-yasinye-muri-paok/

  • Rashford: Nizera ko tuzabasha kwegukana ibikombe bikomeye na premier league irimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Marcus Rashford yavuze ko akiriho inzozi zo kwegukana ibikombe bikomeye, harimo Premier League na Champions League, hamwe na Manchester United.

    Yagize ati: 'Nizera ko tuzabishobora!' Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru rya MUTV, aho ashimangira ko intumbero ye ari ugutwara ibi bikombe byose kandi afite icyizere ko ikipe izabigeraho mu gihe kiri imbere.

    Source : https://yegob.rw/rashford-nizera-ko-tuzabasha-kwegukana-ibikombe-bikomeye-na-premier-league-irimo/

  • Kylian Mbappé yongeye kwandika Andi mateka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé amaze gukomeza kwandika amateka mashya mu mupira w'amaguru, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kuba umuyobozi mushya wa SM Caen. Uyu mukinnyi w'imyaka 25, ukinira Real Madrid, azagura 80% by'imigabane y'iyi kipe binyuze muri Coalition Capital.

    Ibi bikaba byemejwe neza uyu munsi, bikaba bivuze ko Mbappé azaba afite ijambo rikomeye mu byerekeye imiyoborere n'iterambere rya SM Caen, iy'ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa.

     

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yongeye-kwandika-andi-mateka/

  • Umutekano wakajijwe, abanyamahanga bitabira k… – #rwanda #RwOT

    I Gikondo hakomeje kubera imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 27. Mu cyumweru cyaryo cya mbere, abamurika baravuga ko imibare y’ababasura iri hejuru ugereranyije na mbere.

    Bavuga ko bashyize imbaraga mu kunoza ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda. Muri iri murikagurisha hanagaragaramo udushya twiganjemo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ubukorikori ndetse n'ibikoresho by'ubwubatsi.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko uyu mwaka urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga bahawe urubuga kugira ngo nabo bagaragaze uruhare rwabo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no kubatera ingabo mu bitugu.

    Agaruka ku banyamahanga bitabiriye iri murikagurisha, yagize ati: “Turifuza ko rwose abanyamahanga baza ari benshi kandi bagahabwa agaciro kuko kuva mu mahanga ukazana imari yawe hano ukayicuruza, ni ikintu gikomeye cyane.”

    Abanyamahanga bitabiriye uyu mwaka batangaje ko batazasiba na rimwe kwitabira, bitewe n’amahoro n’umutekano u Rwanda rwubatse mu myaka 30 ishize.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera Rwanda, Mubiligi Jeanne-Françoise yavuze ko imurikagurisha rifite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ariko rikaba n'amahirwe ku bamurika yo kugaragaza impinduka mu byo bakora.

    Yavuze ko muri Expo 2024, umwihariko wahawe ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda n'ibindi.

    Ati 'Umwihariko uri muri Expo y'uyu mwaka, harimo ibikorerwa mu Rwanda byagiye bizamuka binaba byiza kurushaho, hajemo no gufatanya n'abandi ngo barebe uko gukora neza uko bigenda bizamuka, twagiye tubibona rero biri ku rwego rushimishije.'

    Mubiligi yahamije ko ari amahirwe abamurika babonye yo kwerekana ibyo bakora, ariko bakanigira ku bandi bakora bimwe.

    Ati 'Ni uguha amahirwe abamurika yo kwerekana ibyo bahinduye ku byo bakora, berekana uburyo bushya bw'ikorababuhanga bazanye. Ni n'igihe cyo kwitegereza ibyo bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora no kureba uko bakorana bakigiranaho kugira ngo bashobore kunoza neza ibyo bakora.'

    Polisi y’u Rwanda, yijeje umutekano usesuye muri iri murikagurisha, ivuga ko aho riri kubera hari abapolisi bashinzwe kuhacungira umutekano ku manywa na nijoro, aho bacunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse bakaba barafashe n’ingamba zo kurinda ko habaho inkongi y’umuriro. 

    Mu rwego rwo kurinda abitabira iri murikagurisha ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe, Polisi yatangaje ko igiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko mu nzira zerekeza i Gikondo ahari guhurira urujya n’uruza rw’abantu benshi.

    Ibigo bicuruza ibikoresho na seivisi by’ikoranabuhanga nka MTN Rwanda, Tecno Rwanda, iduka rya Samsung 250 n’ibindi bateguriye udushya abazabagana bose muri iri murikagurisha, turimo ibihembo ku muntu wese uguze igikoresho runaka, kugabanirizwa cyane ku biciro byari bisanzweho n’ibindi.

    Uyu mwaka Expo yitabiriwe n’abamurika 442, barimo 329 baturuka hirya no hino mu gihugu, n'abagera ku 119 baturutse mu bihugu byo hanze y'u Rwanda bigajemo inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, imyenda, ibikoreshwa mu bwubatsi, abatanga serivisi n'ibindi. Ku munsi, abantu babarirwa mu 5000 ni bo binjira ahabera iri murikagurisha.

    Iri murikagurisha ryatangiye tariki 25 Nyakanga 2024 rizasoza ku wa 15 Kanama 2024.


    Hafunguwe Imurikagurisha rya Kigali rifite umwihariko


    Abayobozi bazengurutse ahari kubera iri murikagurisha bareba uko abamurika bari kwitwara

    Umutekano wakajijwe muri ibi bihe by’urujya n’uruza rw’abitabira imurikagurisha

    Abanyamahanga bitabiriye Expo 2024 bavuze ko bakuruwe cyane n’umutekano u Rwanda rufite

    Buri kigo cyateguye agashya kihariye mu rwego rwo kureshya abakiliya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145448/umutekano-wakajijwe-abanyamahanga-bitabira-ku-bwinshi-ibyihariye-kuri-expo-2024-amafoto-145448.html

  • Rutahizamu waraye ageze i Kigali aje gusinyira Rayon Sports, yatangiye kugererenywa na Onana wayikiniye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya Gabon, witwa Nathanael Iga Ndwangou waraye yasesekaye i Kanombe aje gusinyira Rayon Sports, yatangiye kugererenywa na Willy Essombe Onana wayikiniye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuvuzi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yagize ati 'Sinzi impamvu mbona asa na ONANA kera akigera i Nyarugenge!!!'

    Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, aje gufasha ubusatirizi bwa Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino wa 2024 — 25.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-waraye-ageze-i-kigali-aje-gusinyira-rayon-sports-yatangiye-kugererenywa-na-onana-wayikiniye-amafoto/

  • Gorilla FC Yatangaje Urutonde rw'Abakinnyi ijyanye mu Mwiherero i Rubavu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gorilla FC yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw'abakinnyi 26 izifashisha mu mwiherero izakora mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino mushya wa 2024/25.

    Uyu Mwiherero uzabera mu Karere ka Rubavu witenzweho kuzafasha abakinnyi gukorana imyitozo yihariye no kunoza gahunda ziy'ikipe zo kwitegura neza imikino ya Shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 iteganyijwe vuba.

    Urutonde rwa bakinnyi 26 Gorilla FC izakoresha

    Source : https://yegob.rw/gorilla-fc-yatangaje-urutonde-rwabakinnyi-ijyanye-mu-mwiherero-i-rubavu/

  • Deco yagiriye inama Nico Williams yo gufatirana amahirwe yabonye hakirikare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa FC Barcelona, Deco, yabwiye umukinnyi Nico Williams ko 'hari za gari ya moshi zinyuraho inshuro imwe gusa.' Nk'uko ikinyamakuru La Vanguardia cyabitangaje, Deco yashatse kumvisha Williams ko amahirwe amwe aba adasubira kandi agomba kuyafata igihe agihari.

     

    Williams, umukinnyi w'ikipe ya Athletic Bilbao, aravugwa ko ari ku rutonde rw'abakinnyi Barcelona yifuza kwiyegereza. Ibi bishobora kuba bikubiye mu mugambi wa Barca wo kongera ubushobozi bw'ikipe, cyane cyane mu guha umwanya abakinnyi bakiri bato bafite impano zidasanzwe.

     

    Ibihe biri imbere bizerekana niba Williams azafata aya mahirwe yo kujya muri Barcelona cyangwa niba azahitamo kuguma mu ikipe ye y'ubu.

    Source : https://yegob.rw/deco-yagiriye-inama-nico-williams-yo-gufatirana-amahirwe-yabonye-hakirikare/

  • ACP Rutikanga yavuze ko muri Expo 2024 umutekano uri mu byashyizwe imbere – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko abantu babarirwa hagati ya 5000 na 10000 ari bo bazajya bitabira iri murikagurisha ku munsi, birumvikana ko atari abantu bacye ari yo mpamvu hakenewe umutekano uhagije kubera ingeri zitandukanye zizajya zihaza.

    Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri murikagurisha, abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, umuyobozi w'Urugaga rw'abikorera, n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, basuye ahantu hatandukanye hari gutangirwa serivisi zitandukanye ndetse n'ahari gucururizwa ibicuruzwa bitandukanye banareba uko imurikagurisha riri kugenda muri rusange.

    Nyuma yo kureba uko ibikorwa by'imurikagurisha biri kugenda abayobozi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, aho Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko umutekano washyizwemo imbaraga muri Expo ndetse no mu muhanda cyane ko kubera iri murikagurisha imodoka mu muhanda ziziyongera cyane cyane mu mihanda igana ahebera imurikagurisha.

    Ati 'umutekano hano witaweho dufite Abapolisi birirwa hano ndetse bakanaharara bashinzwe gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo mu gihe bahari no mu gihe badahari, ikindi dufite umwihariko wo gucunga niba hari inkongi yaba muri iyi Expo, hano hari imodoka ihari igihe cyose yazimya umuriro mu gihe habaye inkongi.'

    Yakomeje avuga ko iyi Expo yitabirwa n'abana bari munsi y'imyaka 18 na bo bagomba kugenzurwa bagacungirwa umutekano kugira ngo batanywa ibisindisha.

    Imurikagurisha Mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 27 ryatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024 rikaba rizarangira ku wa 15 Kanama 2024.

    Abayobozi barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera berekwa ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-murangira-yavuze-ko-muri-expo-2024-umutekano-uri-mu-byashyizwe-imbere