Blog

  • Kamonyi-Mugina: Ukekwaho kwica umuntu akamuta mu myumbati yatawe muri yombi na Polisi #rwanda #RwOT

    Dusabane Eric w'imyaka 19 y'amavuko ukekwaho kwica Byabarusara Faustin w'imyaka 40 y'amavuko amuteye icyuma mu ijosi akamuta mu myumbati hafi n'inzira mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi na Polisi. Si we gusa ukekwa mu kwica nyakwigendera kuko hari na mugenzi we wafashwe mbere ye.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com aturuka mu Mayaga(Mugina Sector), aravuga ko abantu babiri bakekwaho kwica uwitwa Byabarusara Faustin bamutegeye mu nzira bakamwica bamuteye icyuma mu ijosi bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi.

    Amakuru y'urupfu rwa Byabarusara Faustin, yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2024 ubwo umurambo we wasangwaga mu myumbati iri hafi y'inzira y'aho yiciwe bigaragara ko yatewe icyuma mu ijosi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko babiri bakekwaho ubu bwicanyi bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi.

    SP Emmanuel, yabwiye umunyamakuru ko abatawe muri yombi ari uwitwa Dusabane Eric w'imyaka 19 y'amavuko ukekwaho gufatanya na Kwigira Isae w'imyaka 44 y'amavuko.

    Avuga kandi ko uyu Kwigira Isae, hakiboneka umurambo wa Byabarusara Faustin yahise atabwa muri yombi kuko yari mubanugwanugwaga n'Abaturage. Agifatwa yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu gihe uyu Dusabane Eric wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Iperereza kuri aba bombi bakekwaho kwica Byabarusara Faustin rikomeje.

    Soma hano inkuru yabanje ubwo habonekaga umurambo wa Byabarusara Faustin;Kamonyi-Mugina: Umugabo w'imyaka 40 yasanzwe mu myumbati yishwe asa n'uwakaswe ijosi

    Andi makuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Cyeru ni uko igihe uyu wafashwe ku ikubitiro hakiboneka umurambo ngo yemeraga ko aribo bishe Byabarusara Faustin bamutegeye mu nzira ataha ngo bapfa amafaranga bavuga ko yari abarimo. Amakuru kandi avuga ko uyu Dusabane Eric hari undi muntu ashobora kuba yarigeze kwica, akaba yahoraga yihishahisha ku buryo na Nyina umubyara ngo yahoranaga ubwoba ko isaha iyo ariyo yose nawe yamwica.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/31/kamonyi-mugina-ukekwaho-kwica-umuntu-akamuta-mu-myumbati-yatawe-muri-yombi-na-polisi/

  • Uratungurwa! Menya amafunguro udakwiriye gufa… – #rwanda #RwOT

    Indyo yacu igira ingaruka zikomeye ku buzima bwacu umwaka wose, harimo n’igihe cy’izuba. Ikirere gishyushye kigira ingaruka ku mikorere y’umubiri harimo igogora hamwe n’uburinganire bw’amazi mu mubiri.

    Nk’igisubizo, ibyo duhitamo kurya mu gihe cy’izuba bishobora kudufasha gukomeza gukonja, cyangwa bishobora gutuma twumva dushyushye kandi tunaniwe.

    Ibiryo bishobora kudukonjesha mu cyi ni byo bifite amazi menshi. Kurya ibyo biryo bituma ubushyuhe bw’ibanze bw’umubiri bugabanuka kandi bigatuma twumva tumerewe neza mu bushyuhe.

    Ku rundi ruhande, kurya ibiryo biremereye, bishyushye cyane cyangwa birimo ibirungo byinshi bishobora gutuma twumva dushyushye kurushaho mu gihe cy’izuba. Ibyo biryo bishobora kandi kongera umuvuduko w’amaraso, bigatera ubunebwe ku buryo umuntu adatanga umusaruro mu kazi.

    Umuhanga mu mirire Dr. Alasdair Scott wo mu Bwongereza yatangarije ikinyamakuru The Mirror UK ko muri iki gihe abantu bakwiriye kwita ku mirire yabo kuko hari ibiryo barya bikabongerera ubushyuhe batabizi.

    Ku ikubitiro ibiribwa n’ibinyobwa byo kwirinda mu gihe cy’iyi mpeshyi harimo inyama zitukura zikunzwe na benshi. Izi ngo zongerera umubiri ubushyuhe bitewe n’ibirungo biba byakoreshweje baziteka.

    Ibiribwa birimo urusenda rwinshi n’ibirungo nabyo ngo si byiza kubirya mu mpeshyi kuko byongerera umubiri gushyuha ku buryo ubiriye abira ibyuya ubudatuza. 

    Ice Cream zizwiho gukundwa cyane mu gihe cy’izuba dore ko benshi bibwira ko zabafasha gukonja nazo ngo si byiza kuzirya kuko nazo zongera ubushyuhe nubwo rwose ziba zikonje cyane.

    Dr. Scott yakomeje avuga ko ibinyobwa bisindisha cyangwa se inzoga zose muri rusange atari nziza kuzinywa dore ko zituma amaraso ashyuha bityo bikongerera umubiri ubushyuhe. Ikawa n’ibindi birimo isukari nyinshi nabyo bikwiriye kwitonderwa mu mpeshyi.

    Inama uyu muganga atanga ku mirire igendanye n’impeshyi, harimo inyama z’umweru, kwihata imbuto zirimo nka watermelon, imineke, cocumber, inyanya, inkeri, guhekenya shikareti hamwe no kunywa amazi ahagije hamwe na yogurt zifasha mu kugabanya ubushyuhe bw’umubiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145458/uratungurwa-menya-amafunguro-udakwiriye-gufata-muri-iyi-mpeshyi-145458.html

  • Bakomoka mu miryango idasaba umunyu! Abaherwe… – #rwanda #RwOT

    Ku myaka yabo mike cyane, kugeza ubu hari benshi batunze amafaranga abarirwa muri za Miliyari, babikesha ko batinyutse bagakura amaboko mu mufuka bagakora ariko baharuriwe inzira n’imiryango yabo na yo itoroheje.

    Nubwo bisigaye bivugwa ko urubyiruko rw'ubu rudashaka gukora no gukunda umurimo, hirya no hino ku Isi hari abafatwa nk'icyitegererezo mu guhamya ko imyaka ntaho ihuriye n'ubutunzi mu gihe umuntu ku giti cye yiyemeje guharanira icyo yifuza kugeraho muri ubu buzima.

    Dore urutonde rw'abaherwe 10 bakiri bato batunze za Miliyari muri uyu mwaka nk’uko bitangazwa na Forbes.

    1. Zahan Mistry 


    Uyu, ni umwe mu bahungu b’umuherwe Cyrus Mistry wishwe n’impanuka y’imodoka mu 2022. Zahan Mistry ukomoka muri Ireland yasigaranye umugabane wa 18.4% bya kompanyi ya Se yitwa Tata Sons, ndetse kuri ubu afite n’imigabane ingana na 25% muri Shapoorji Pallonji Group, kompanyi iyoboye mu by’ubwubatsi.

    Ku myaka 25 gusa y’amavuko, Zahan atunze Miliyari 5.1 z’Amadolari abikesha cyane imitungo ahanini yasigiwe na Se.
                

    2. Clemente Del Vecchio


    Clemente w’imyaka 20 gusa y’amavuko, ni umwe mu bana batandatu b’umuherwe Leonardo Del Vecchio, wahoze ari umuyobozi wa rumwe mu nganda zikomeye zikora amataratara rwa EssilorLuxottica. Ku myaka ye, abikesheje ubutunzi yasigiwe na Se, Clemente ukomoka mu Butaliyani atunze Miliyari 4.9 z’Amadolari.

    3. Luca Del Vecchio

    Uyu nawe ari mu bana b’umuherwe Leonardo Del Vecchio witabye Imana mu 2022 agasigira abana be ubutunzi bukomeye. Ku myaka ye 22 y’amavuko, Luca w’Umutaliyani atunze Miliyari 4.8 z’Amadolari.

    4. Firoz Mistry

    Firoz Mistry na we ni umuhungu wa Cyrus Mistry, akaba nawe yarahawe umugabane wa 18.4% muri kompanyi ya Se. Usibye ubuhanga budasanzwe afite mu by’ubucuruzi, Firoz ni n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Warwick. Ku myaka 27 gusa y’amavuko, atunze Miliyari 4.7 z’Amadolari.
          

    5. Kevin David Lehmann


    Kevin David Lehmann w’imyaka 21 y’amavuko, ni umwe mu baherwe bakiri bato ku Isi, aho kuri ubu umutungo we ubarirwa muri Miliyari 3.2 z’Amadolari. Uyu musore ukomoka mu Budage, akomora ubutunzi bwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’icya kabiri cy’imitungo yahawe na Se mu 2017.

    6. Remi Dassault

    Umufaransa Remi Dassault atunze Miliyari 2.1 ku myaka 23 gusa. Sekuru wa Remi witwaga Olivier Dassault witabye Imana azize impanuka y’indege mu 2021, niwe washinze Sosiyete ya Dassault Aviation ikora ibyogajuru mu Bufaransa, akaba yari n’umwe mu bavugaga rikijyana mu Nateko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Remi rero ubutunzi bwe bwinshi abukomora muri iyi kompanyi y’indege ndetse akaba afite n’ikinyamakuru cye cyandika cyitwa Le Figaro.

    7. Kim Jung-youn 


    Kim Jung-youn uri mu bana b’umuherwe wo muri Koreya y’Epfo, Kim Jung-ju, ni umwe mu baherwe bakiri bato ku Isi, aho atunze Miliyari 1.6 y’Amadolari ku myaka 20 gusa. 

    8. Kim Jung-min



    Mushiki wa Kim Jung-youn, Kim Jung-min w’imyaka 22 y’amavuko afatanyije na musaza we 18% by’umugabane bafite muri kompanyi yitwa NXC iri mu zikomeye mu mikino ikinirwa kuri interineti. Uyu mukobwa atunze Miliyari 1.6 y’Amadolari. 

    9. Livia Voigt

    Ku myaka 20 gusa y’amavuko, Livia Voigt wabonye izuba ku ya 10 Nyakanga 2004, yaje ku rutonde rw’abakiri bato batunze agatubutse kabarirwa muri za Miliyari gusa muri uyu mwaka. Ku myaka ye mike, Livia ni umwe mu banyamigabane banini b’uruganga rwa WEG rukora imodoka z’amashanyarazi ruherereye muri Amerika y’Epfo.

    Sekuru, Werner Ricardo Voight, ari mu bashinze iyi kompanyi yinjiza asaga Miliyari 6 z’Amadolari ku mwaka.

    10. Dora Voigt

    Dora Voigt ukomoka muri Brazil, ni mukuru wa Livia Voigt, akaba atunze Miliyari 1.1 y’Amadolari ku myaka 26 gusa y’amavuko. Dora warangije mu by’ubwubatsi mu 2020, ni umwe mu bafite imigabane myinshi muri sosiyete ya WEG kimwe na murumuna we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145453/bakomoka-mu-miryango-idasaba-umunyu-abaherwe-10-bato-ku-isi-barimo-nuwimyaka-20-yamavuko-145453.html

  • Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z'u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abanenga amasezerano u Rwanda rwagiranye n'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), barushywa n'ubusa.

    Tariki ya 26 Nyakanga 2024, ikinyamakuru ESPN cyasohoye inkuru ivuga ko NBA yisanze yagiranye amasezerano y'ubufatanye n'uwo cyise 'Umunyagitugu wo muri Afurika'.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko aya masezerano yo kwakira imikino ya BAL (Basketball Africa League) agamije guhisha ibirego Leta y'u Rwanda ishinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ko hari abantu bake baba bashaka guca intege NBA, ishyirahamwe ryakoze ibikorwa biteza imbere Basketball n'imibereho myiza y'abatuye muri Afurika, binyuze muri BAL.

    Yagize ati 'NBA na BAL bikwiriye gushimirwa ko byanze gucibwa intege n'amajwi y'abantu bake bifuza ko Afurika yahora ari insina ngufi muri siporo. Iyi miryango yamaze kubona akamaro siporo ifite mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza haba mu Rwanda no muri Afurika.'

    Makolo yashimangiye igisubizo Umuyobozi Mukuru wungirije wa NBA, Mark Tatum, yahaye iki kinyamakuru, ubwo cyamusabaga ibisobanuro ku masezerano iri shyirahamwe ryagiranye n'u Rwanda.

    Tatum yagize ati 'Ibiganiro twagiranye na Perezida Kagame byose byari bigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda. Byari ukuvuga ngo: Twabigenza gute ngo umukino wa Basketball ugire uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda?'

    Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko abanenga aya masezerano bari kugerageza kuvutsa u Rwanda inyungu mu rwego rw'ubukungu ziboneka muri siporo mpuzamahanga no kugerageza gusubiza inyuma intambwe igamije guteza imbere ubusabane bw'abaturage.

    Perezida Kagame yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, asubiza Makolo ko abanenga gahunda z'u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze, ndetse ko ntacyo uzatanga no mu gihe kizaza.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Uyu muhate wose ntacyo watanze. Bimaze igihe kirekire cyane. Kandi ntacyo bizigera bitanga! Ntimubihe agaciro!!'

    Source: IGIHE

    The post Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z'u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yavuze-ko-abanenga-gahunda-zu-rwanda-bahozeho-kandi-ko-umuhate-wabo-ntacyo-uzatanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yavuze-ko-abanenga-gahunda-zu-rwanda-bahozeho-kandi-ko-umuhate-wabo-ntacyo-uzatanga

  • Nyagatare: Umurenge wari warashyizwe mu kato kubera uburenge wagakuwemo – #rwanda #RwOT

    Itangazo rikura mu kato uyu Murenge ryasohowe na RAB mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, nyuma y'aho tariki ya 22 Gicurasi aribwo Umurenge wa Tabagwe wari washyizwe mu kato.

    Wagiye mu kato nyuma y'aho inka zirenga 60 zo mu Mudugudu wa Kayigiro mu Kagari ka Gitengure, zisanganwe ibimenyetso by'indwara y'uburenge.

    Mu itangazo rishya rikura mu kato uyu Murenge ryasinyweho n'Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, rivuga ko akato kavanyweho kuko nta tungo ryagaragayeho ibimenyetso by'indwara y'uburenge mu minsi igera kuri 21 nyuma yo gushyiraho ingamba zikumira ikwirakwizwa ry'iyi ndwara.

    Yavuze ko icyemezo cyari cyafashwe cyo guhagarika ingendo z'amatungo zirimo inka, ihene,intama n'Ingurube no guhagarika icuruzwa ry'ibikomoka kuri ayo matungo mu Murenge wa Tabagwe, kivanyweho.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'aborozi basabwe gukomeza gukurikirana amatungo no gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by'indwara y'uburenge ndetse n'indi ndwara idasanzwe yagaragara mu matungo.

    RAB yongeye kwibutsa abaturage n'inzego z'ibanze ko gushorera amatungo bitemewe, ingendo z'amatungo zikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga kandi izo ngendo zigakorwa ku manywa byatangiwe uruhushya n'urwego rubifitiye ububasha.

    RAB yanaboneyeho kandi gusaba komite z'aborozi zishinzwe guhashya no kwirinda indwara z'amatungo, inzego z'ibanze n'iz'umutekano gukomeza gukurikirana hafi ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye mu itangazo batanze.

    Indwara y'uburenge ikunze kwibasira amatungo yo mu Ntara y'Iburasirazuba cyane cyane mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare nka tumwe mu dukorerwamo ubworozi cyane.

    Amatungo yo mu Murenge wa Tabagwe yakuwe mu kato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umurenge-wari-warashyizwe-mu-kato-kubera-uburenge-wagakuwemo

  • Musanze: Insengero 185 zitujuje ibisabwa zafunzwe – #rwanda #RwOT

    Izi nsengero 185 zo mu Karere ka Musanze, zafunzwe biturutse ku bugenzuzi bwakozwe na RGB, aho barebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw'abayoboye izo nsengero, isuku y'aho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba.

    Hiyongeraho kandi kuba urusengero rufite uburyo amajwi aruturukamo adashobora kugera hanze byoroshye ngo abangamire abaturage, gufata amazi aturuka kuri izo nyubako, kuba urusengero rwuzuye n'ibindi.

    Nyuma y'ubwo bugenzuzi bugikomeje, mu nsengero 282 zagenzuwe muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze, 185 hafashwe umwanzuro ko ziba zifunzwe kugira ngo zuzuze ibisabwa zongere gukomorerwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Thèobald yemeje aya makuru, avuga ko ubugenzuzi bugikomeje kandi ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw'abahasengera nk'uko amabwiriza ya RGB yamenyeshejwe amadini n'amatorero abiteganya.

    Yagize ati 'Tumaze iminsi tugira ikibazo cy'inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw'ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y'ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”

    'Ntitwakwirengagiza ko hari n'abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n'ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n'ibituzuye nabyo aho habe hafungwa.'

    Visi Meya Kayiranga yakomeje agira inama abakirisitu yo kujya bagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa n'abazibaha ariko bagaharanira no gusengera ahantu hadashyira ubuzima mu kaga.

    Umuyobozi w'Itorero Evangelical Restoration Church rya Musanze akaba n'umujyanama mu Ihuriro ry'amadini n'amatorero mu Rwanda (RIC) mu Ntara y'Amajyaruguru, Matabaro Mporana Jonas, yavuze ko insengero zikwiye kuzuza ibisabwa ariko ko hakwiye kubaho umwihariko w'abantu kuko ibisabwa mu mijyi biba bidashobora guhura n'ibyo mu byaro kubera imiterere n'ubushobozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-insengero-185-zitujuje-ibisabwa-zafunzwe

  • Intsinzi ya Perezida Kagame, ubutumwa ku barwanya u Rwanda: Munyakazi Sadate twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 42 aherutse kugarukwaho ubwo yatangaga ubuhamya imbere ya Perezida Paul Kagame, bw'ubuzima yanyuzemo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi, by'umwihariko uburyo yanze guheranwa n'amateka y'agahinda no kwigunga, ubu akaba ari rwiyemezamirimo wifuza gufasha igihugu mu cyerecyezo kirimo.

    IGIHE yaganiriye na Munyakazi, agaruka ku buzima bwe bwihariye, urugendo rwe rwo kuba rwiyemezamirimo, kutorohera abanenga u Rwanda n'ibindi.

    IGIHE: Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwari mu matora, uri umwe mu bantu bagaragaye ahantu hose umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida yiyamamarije. Kubera iki?

    Burya ubuzima bw'igihugu butureba twese kandi ntiwavuga ubuzima bw'igihugu usize abayobozi bazakiyobora. Nk'Umunyarwanda rero uba ufite umukoro wo gushyiraho abazakuyobora. Uretse n'ibyo ariko ndi umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

    Hari impamvu z'ingenzi zabinteye mpereye ku kuba ari Chairman wacu. Ni ukumwereka ko tumushyigikiye na gahunda ye kandi turi kumwe mu byo akora.

    Icya kabiri kwari ukugira ngo mwereke urukundo n'amarangamutima mufitiye kandi amarangamutima ashingiye ku bikorwa bifatika. Ibyo Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ni byinshi kandi wareba ugasanga ni ibintu bishingiye ku muturage.

    Icya gatatu ni ugushimira. Buriya iyo umuntu hari ibyo yakorewe akanyurwa, ni ngombwa gushimira. Nanyuzwe n'ibikorwa Chairman yakoze rero bituma niyemeza kumujya inyuma.

    IGIHE: Kuba amatora yarasize Paul Kagame atsinze ku majwi menshi ugereranyije n'ayo yari yaragiye abona muri manda zabanje, bisobanuye iki?

    Nk'umuntu wageze kuri site zose, nditangaho urugero. Nimba nka Munyakazi Sadate narafunze ibikorwa byanjye by'ubushabitsi njye n'umugore wanjye tugafata imodoka tukiyemeza kujya duherekeza umukandida wacu, iki si icyemezo cyafashwe natwe gusa ahubwo hari benshi babigenje batyo.

    Ntibyagarukiye aho kuko hari abaturage benshi wasangaga bakoze ibilometero byinshi bagahurira kuri site ku buryo hari izagiye zihurireho abarenga ibihumbi 500. Ibyo rero bisobanuye urukundo kandi ruturuka mu bikorwa Paul Kagame yakoze.

    Uru rukundo rwatumaga abo bantu benshi bamutegerereza amasaha menshi kuri site ntibarambirwe kandi ukabona bishimye bakeye ku maso ku buryo hari n'abantu bakuru bamukubitaga amaso bakaganzwa n'amarangamutima y'ibyishimo bagaturika bakarira.

    Ibi ntibabikoreraga uko asa cyangwa indeshyo ye, ahubwo bituruka mu bikorwa yakoze kandi bibafitiye inyungu […] Amajwi 99,18% rero njye nyafata nk'ubutumwa bukomeye cyane twahaye Perezida wa Repubulika. Twashimye byinshi bikomeye yadukoreye, none ayo majwi menshi avuze kumusaba kudukorera iby'agahebuzo u Rwanda rukaba igitangaza.

    Iyi manda y'imyaka itanu inyemeza ko ibyo Perezida Kagame agiye gukora byose bizaba biri ku rwego rwo hejuru.

    IGIHE : Abavuga ko intsinzi yabaye nini kubera intege nke z'abahatanye n'umukandida wa FPR no kuba bo batari bazwi cyane muri politiki, wabivugaho iki ?

    Igihe kimwe Afande Kabarebe yigeze kuvugira ku Mulindi ko mu bantu babayeho, abariho n'abazaza, nta wundi wari gushobora kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu ngo barutsinde uretse Paul Kagame.

    Icyo gihe benshi bamuteye amabuye ariko ndashaka kunga mu rye. Mu babayeho, abariho n'abazabaho; nta muntu iki gihugu kizagira umeze nka Perezida Kagame. Ntawe uzagira ibigwi nk'ibye. Kubera ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, nta muntu wundi uzabaho mu Rwanda ngo abe ari we ujya uvugwa ko yayihagaritse.

    Ikindi ni uko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Kagame yabashije kubanisha Abanyarwanda mu bumwe. Ibi si ko byagenze nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, kuko nyuma y'aho Abayahudi basubijwe iwabo Aba-Nazi na bo baguma iwabo.

    Ibyo byose mbiheraho rero mvuga ko nta muntu uzagira ubuhanga n'ubushobozi nk'ubwo bwaranze Perezida Kagame […]Abazaza bazajya bagura imihanda yari ihari, bazamure igipimo cy'ubumwe bwari buhasanzwe tubukomeze.

    Hazajya habaho kunoza no kunogereza ariko nta muntu uzongera gukora ibintu nk'ibyakozwe na Paul Kagame.

    Ukunze kugaragara uhangana n'abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, imyumvire yabo ku Rwanda uyibona ute?

    FPR yagize uruhare mu kuzamura imyumvire y'Abanyarwanda ku buryo ubu utaza ngo umushukashuke bigukundire. Abibwira ko ibyo byashoboka nababwira ngo nibasubize amerwe mu isaho.

    Njyewe ndamutse ndi bo aho kuza nshaka kuyobya Abanyarwanda mbabeshyabeshya, ahubwo naza mbabwira nti dore bariya babubakiye inzu y'amagorofa 30 ariko njyewe nzabubakira ifite amagorofa 100. Nibura wenda aho abantu bagutega amatwi, ariko kuza uvuga nka bimwe mperutse kumvana Ingabire ngo 'Ubu butegetsi 2024 irarangira yabuvanyeho haba ku neza cyangwa ku nabi'; Abanyarwanda baba babibona ko uri kuvuga ibinyoma na cyane ko ibyo uvuga nta nzira yo kubicishamo ufite.

    Nibareke inyota y'ubutegetsi rero ahubwo bagire inyota yo kubaka igihugu kuko bagikunze kugira ngo na cyo kizakwiture ineza wakigiriye.

    IGIHE : Uherutse i Burayi, abarwanya Leta bari hanze mwaganiriye wabonye ikibazo nyamukuru bafite ari ikihe ?

    Njye nabonye ari ukunangira umutima kubera ko ukuri barakuzi. Ibyiza u Rwanda rugeraho ntabwo ari ikintu wapfa guhishira.

    Barabibona ko u Rwanda hari urwego rugezeho, barabibona ko ruri ku muvuduko wo hejuru mu iterambere. Barabizi ntabwo ari ibintu bihishe. Ni nk'uko waba urwaye inkorora hano yahita igutamaza.Ikindi ni uko bashaka guheranwa na ya mateka n'ikimwaro cy'ibibi byakozwe bagashaka kujyana na byo […] Bakwiriye kwiyambura umwambaro w'ipfunwe bakambara uw'Umunyarwanda ushaka guteza imbere igihugu cye.

    IGIHE: Ni iki wifuza ko gishyirwamo imbaraga mu myaka itanu iri imbere ?

    Urebye uko u Rwanda ruteye, ukareba aho ruvuye n'aho rugeze; ku bwanjye mbona harakozwe byinshi mu bijyanye n'ibikorwa remezo.

    Ibintu nka bitatu njye nasaba Chairman, nifuza ko twateza imbere cyane ikintu cyitwa ireme ry'uburezi. Dufite amashuri menshi tumaze kugira na za kaminuza mpuzamahanga ndetse tumaze no kugira abana benshi basohoka, ariko dukwiye kureba urugero basohoka bariho niba bazabasha guhatana ku isoko ryo mu Rwanda na mpuzamahanga.

    Icya kabiri ni ikijyanye n'ubuvuzi. Rya reme ry'uburezi navugaga rihita rinakora ku buvuzi. Nifuza ko umuntu gufatwa n'ibicurane akirukira kwivuriza i Nairobi byacika, ibyo kujya kwivuriza mu Buhinde bikaba amateka.

    Icya gatatu ni ubuhinzi n'ubworozi. Nifuza ko tugira igihugu aho twihaza mu musaruro w'ibidutunga tukanasagurira amasoko mpuzamahanga.

    Urwego rw'abikorera na rwo birakwiye ko rwakwitabwaho rugahabwa ingufu nyinshi ku buryo uruhare rwabo mu rugamba rw'iterambere rugaragara kuko urwo rugamba ruratureba twese nk'Abanyarwanda ariko by'umwihariko twebwe bo mu rwego rw'abikorera.

    Kurikira ikiganiro cyose IGIHE yagiranye na Munyakazi Sadate


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Intsinzi-ya-Perezida-Kagame-ubutumwa-ku-barwanya-u-Rwanda-Munyakazi-Sadate-twaganiriye

  • Rayon Sports yaba yigiye kuri Arsenal? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Gatatu tariki 31 Nyakanga nibwo hamenyekanye amakuru y'uko ku nshuro ya mbere Rayon Sports izatanga igikombe ku birori by'umunsi wayo isanzwe itegura bikaba buri mwaka 'Rayon Sports day'.

    Ibi birori iyi kipe isanzwe ikora uyu mwaka bizabera kuri Kigali Pele Stadium aho izaboneraho n'mwanya wo kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya izakoresha umwaka w'imikino 2024-2025 ndetse n'abatoza babo.

    Kuri uwo munsi kandi hazanakinwa umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports yategiye ibirori na AZAM FC yo muri Tanzania yabitumiwemo.

    Uyu mukino nurangira hazatangwa igikombe n'imidali ku ikipe izaba yatsinze, ibintu ubundi bitari bisanzwe bikorwa kuzindi nshuro zabanje.

    Ibizaba kuri iyi nshuro bikaba bijya gusa n'irushanwa rya Emiratse Cup Arsenal yajyaga itegura hambere aha ndetse ikaba mu nshuro nyinshi iryo rushanwa ryabaye ariyo yakunze kuritwara.

    Ubwo Rayon Sports yakoraga ibirori nk'ibi umwaka washize yari yatsinzwe na Police Fc yo muri Kenya 1-0 cya Kenneth Muguna.

    By UWIRINGIYIMANA Peter

    Source : https://flash.rw/2024/07/31/rayon-sports-yaba-yigiye-kuri-arsenal/

  • APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi 3 – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2024.

    Nubwo iyi kipe yabatangaje uyu munsi, bari bamaze igihe bageze mu Rwanda ndetse baratangiye gukorana imyitozo n’abandi dore ko bahageze ubwo APR FC yari mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

    Nk’uko amakuru abivuga, APR FC yasinyishije aba bakinnyi amasezerano y’imyaka 2. Mamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali afite imyaka 23 akaba yarakinaga mu ikipe ya Olympique Béja yo muri Tunisie.

    Uyu mukinnyi ushobora gukina mu kibuga hagati asatira cyangwa akanyura ku ruhande iburyo, yari yarifujwe n’andi makipe arimo Espérance de Tunis, gusa byarangiye APR FC ariyo imawegukanye.

    Odibo Godwin akomoka muri Nigeria akaba akina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yageze muri APR FC avuye mu ikipe ya Sporting Lagos y’iwabo muri Nigeria yari yaragezemo mu mwaka ushize avuye muri Remo Stars FC.

    Nwobodo Chidebele Johnson nawe akomoka muri Nigeria yakiniraga ikipe ya Enugu Rangers yatwaye shampiyona ya Nigeria, ndetse akaba yaranahamagawe mu ikipe y'igihugu ya kabiri ya Nigeria ubwo bakinaga na Costa Rica mu mwaka wa 2022.

    Uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina asatira anyura iburyo, gusa akaba anashobora gukina ibumoso mu basatira.

    Aba bakinnyi 3 basanze abandi bakinnyi b'abanyamahanga APR FC yasinyishije barimo abanya- Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal na rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145445/apr-fc-yemeje-ko-yasinyishije-abakinnyi-3-145445.html

  • Kuki Riderman na Bull Dogg batipimye BK Arena… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi ndirimbo, anumvikanisha ko yinjiye mu muziki mu 2006 yinjiriye mu itsinda rya UTP, kandi kuba umuraperi yariyo mahitamo ye ya mbere. Nta muvandimwe yari afite mu muziki, kandi yashakaga kurapa kugeza ubwo azacengera mu mitwe y’abantu ibihe n’ibihe.

    Yinjiye mu muziki asangamo Mahoniboni wari warabiciye bigacika ahitamo guca undi muvuno akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa ‘Crank’ yiyegurira abafana.

    Avuga ko Mahoniboni yakoze igitaramo abura abantu ‘njyewe huzuye sana’. Riderman avuga ko yari muto mu mutwe, ariko yahinduye amateka ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi bo kwitega.

    Mbere gato ya 2007 yakoze indirimbo yise ‘Rutenderi’ bituma nawe abigendera. Mu 2008 yasohoye Album bamwe mu bantu barikanga. Avuga ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza Petit Stade nta nkunga n’imwe. Ati “Ni njye muhanzi wujuje Petit Stade bwa mbere nta nkunga n’imwe nkesha ama-kompanyi’. (Byari mu 2008).

    Muri iyi ndirimbo, avuga ko kiriya gitaramo yagikoze afashijwe na Muyoboke Alex na Queen Ali (Nyina wabo).

    Kiriya gitaramo cyabaye intangiriro y’ifunguka ry’amarembo ye mu muziki, ndetse mu biganiro bitandukanye, yumvikanishije ko wari umunsi udasanzwe kuri we.

    Mu 2009, yatangiye ibizwi nka ‘Beef’ abandi baraperi baramwadukira batangira ihangana ry’amagambo, ndetse bamwe mu bo bagiye bashwana bavuye mu muziki ariko we arakomeza.

    Riderman yikomanga ku gatuza akavuga ko amateka ye ariyo agenderaho buri gihe, bityo ntafite gushidikanya kuri ejo hazaza.

    Album ‘Rutenderi’ yashyize hanze ku wa 29 Ugushyingo 2008, yabaye ikimenyabose kuko yariho indirimbo nka ‘Zamubandi’, ‘Turi muri Party’, ‘Inkuba’ n’izindi zakunzwe cyane.

    Ku wa 4 Ukuboza 2010, yasohoye Album ya kabiri yise ‘Impinduramatwara’ iriho indirimbo zabiciye bigacika nka ‘Sinjye’, ‘Umwana w’Umuhanda’ n’izindi nyinshi.

    Mu 2016 nabwo yongeye gushimangira aya mateka, akora igitaramo yamurikiyemo Album ye yise ‘Ukuri’ cyabereye muri Petit Stade, abantu barakubita baruzura.

    Muri iki gihe, afatanyije na mugenzi we Bull Dogg bari kwitegura gukora igitaramo kizaba tariki 24 Kanama 2024 bazamurikiramo Album yabo ya mbere bise ‘Icyumba cy’amategeko’ kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Bull Dogg aherutse kubwira itangazamakuru, ko bategura iyi Album banatekerezaga kuzakora igitaramo cyo kuyimurika.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na MIE, yavuze ko gushikama mu muziki, byaturutse ku kuba atarahaye umwanya munini abamunenga.

    Ati “Mu 2008 nibwo itara ryatse. Icyo gihe nabwo hari abagerageza gushaka kuvuna ariko Imana yari yaramaze kudushyira ku ruhande […] Guhera mu 2008 nibwo ninjiye mu muziki, icyo gihe indirimbo zatangiye gukinwa, hari abana bakunda imiziki yanjye kandi baravutse mu 2008.'

    'Hari ikintu bita guhozaho, ikindi njye ntabwo njya nita ku bavuga ngo arashaje, ariko nkazagukubita imirongo ugashaka no muri urwo rubyiruko, hakabura uwawuteranya.”


    Kuki batipimye BK Arena?

    Riderman yaciye agahigo ko gutaramira muri Petit Stade y'i Remera mu 2008, abantu barakubita baruzura- Icyo gihe, Petit Stade yakiraga abantu barenga 2500. Ariko muri iki gihe yakira abantu bari hagati ya 1000 na 1300.

    Aho bazakorera igitaramo muri Camp Kigali, hakira abantu bari hagati ya 4000 na 4500. Ni mu gihe BK Arena yakira abantu ibihumbi 10.

    Ushingiye ku mibare y'abafana bagaragaje ko banyuzwe na Album yabo, ndetse n'uburyo buri umwe yubatse amateka ye, byarashobokaga bari gutaramira BK Arena.

    Umwe mu bari gutegura igitaramo cya Riderman na Bull Dogg yabwiye InyaRwanda, ko bagitegura ntibigeze batekereza ku kuba cyabera muri BK Arena. Ariko kandi ashingiye ku mibare bafite y'abamaze kugura amatike, babona ko ariho cyari kubera.

    Ati 'Amatike amwe namwe yatangiye gushira, niyo mpamvu twongeyemo 'Table' ariko mu gutegura iki gitaramo ntitwigeze dutekereza ko kizabera muri BK Arena, twahisemo Camp Kigali, ariko ushingiye ku mibare dufite byarashoboka ko twari kujya BK Arena.'

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa aherutse kwipima BK Arena, akora amateka yo kuzuza aho abarenga ibihumbi 8 bitabiriye.

    Umunyamakuru Gentil Gedeon wakoranye igihe kinini na Riderman na Bull Dogg abatumira mu biganiro binyuranye, yabwiye InyaRwanda ko kuri we igitaramo cyabo cyari kubera muri BK Arena ashingiye ku bushongore n'ubukaka bwabo.

    Yavuze ko nta gushidikanya afite ko bari kubaka andi mateka. Ati “Riderman na Bull Dogg bazuzuza Camp Kigali! Ku bwanjye nabonaga baragombaga kujya muri BK Arena (gukorerayo igitaramo) kandi nayo bari kuyuzuza.”

    Yavuze ko n'ubwo batipimye BK Arena, ibihumbi by'abantu bazaba babategereje muri Camp Kigali. Ati “Bombi (Riderman na Bull Dogg) bafite abafana bari ‘Royal’ babizera cyane. Kandi bamaze igihe babakunda. Abo baba biteguye kuza kubareba.'

    Gentil Gedeon avuga ko Riderman na Bull Dogg hari abafana bashya bungutse nyuma yo gukorana na Album, nabo biteguye kuzitabira igitaramo.

    Uyu mugabo yanavuze ko iki gitaramo cyabo kizitabirwa n’umubare munini, binaturutse mu kuba abantu benshi bajya mu bitaramo kenshi bibera mu tubari.

    Ati “Si kenshi dukunda kubona ibitaramo bya Hip Hop bitari ibyo mu tubari.

    Byinshi biba byateguwe n’abashoramari b’utubari bikaba mu ijoro kandi bitagenewe abantu bose. Kuri iyi nshuro ni ‘show’ yabo kandi bariteguye bihagije. Rero, numva bazuzuza Camp Kigali ndetse cyane. Buri muntu wese akeneye kureba uburyohe bw’iriya ‘Collabo’.”


    Ni ibintu byoroshye kumva no kuzabona!

    Umusesenguzi usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM, Fatakumavuta yabwiye InyaRwanda ko ntawe ukwiye gushidikanya ko Riderman na Bull Dogg bazuzuza Camp Kigali ashingiye ku mateka bombi bubatse, biherekejwe no kuba Riderman yarabyumvikanishije mu ndirimbo ye yise ‘Amateka’.

    Ati “Icyo ntekereza ni uko n’ubundi kuri Riderman we ni ibintu byoroshye bisobanutse kandi byivugira. Kuko niba ubyibuka Riderman nk’uko abiririmba mu ndirimbo ye ‘Amateka’ akubwira ko ariwe muraperi wa mbere wujuje Petit Stade bwa mbere nta kunga n’imwe ya kompanyi afite.”

    “Agasubira inyuma akakubwira ati icyo gihe ba Mahoniboni bari bagezweho ariko nakoze igitaramo ntuzuza Petit Stade, mu gihe ba Mahoniboni ibitaramo byabo byabuze abantu.”

    Riderman ni umwe mu baraperi bafite Album nyinshi kuko ageze kuri Album ya Cyenda. Kandi inyinshi muri zo yazimurikiyemo abakunzi be. Aheruka kumurika Album ‘Ukuri’ mu gitaramo n’ubundi yakoreye muri Petit Stade.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, Riderman ntiyaherukaga igitaramo cye bwite, yaba icyo kumurika Album ye n’ibindi.

    Iyo ukoze isesengura ubona ko Bull Dogg ari umwe mu baraperi bahibikaniye iterambere rya Hip Hop, ndetse yisanishije n’ibisekuru byombi muri iyi njyana. Kuko yakoranye indirimbo n’abahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, ndetse n’abahanzi bakizamuka.

    Fatakumavuta ati “Bull Dogg ni umuraperi wabashije kwisanga muri ‘Generation’ zose zagiye zibaho. Yaba igihe bakoraga injyana y’umujinya, igihe bakoraga ‘Crank’, kuri ubu ngubu igihe hagezweho Trap na Drill- Ibyo bintu byose, ahantu Bull Dogg arengeho yagiye yisanisha na buri ‘generation’ yose yisanzemo.”

    Uyu musesenguzi avuga ko kuba bariya bagabo bombi barahuje imbaraga bagakora Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ari ugushimangira ubufatanye, kandi ni album izahoraho by’iteka ryose ku birebana n’igice cya Hip Hop.

    Ni album avuga ko yagiye hanze mu gihe abakunzi ba Hip Hop bari bamaze igihe bashinja abaraperi kubura, barimo n’abagiye bafungwa bya hato na hato.

    Ati “Abakunzi ba Hip Hop bavugaga ko abaraperi baburiwe irengero, binashingiwe ku mico yabo. Twagiye tubona abaraperi benshi bagenda bafungwa bya hato na hato, Fireman yajyanwe Iwawa, twabonye abaraperi nka Green-P bareka umuziki berekeza Dubai, aho baviriyeyo bizeza abanyarwanda kongera gukora ibintu birenze, bikaba byarabananiye.

    'Twabonye abaraperi nka Jay-C babiteye umugongo bajya muri ‘Business’, twabonye abaraperi nka K8 Kavuyo aka kanya nta njyana ihari- aha niho abaraperi baheraga bavuga ngo Hip Hop yarabuze.”

    Fatakumavuta yavuze ko Riderman na Bull Dogg ari abo gushimirwa ku kuba baricaye bagahuza imbaraga kuri Album ‘Icyumba cy’amategeko’. Yavuze ko iyi album yagezweho nyuma y’uko bombi barenze ibibazo byabo bwite, byagiye byumvikana cyane mu ndirimbo zo hambere.

    Yavuze ko Hip Hop ari imwe mu njyana ifite abakunzi benshi ‘bashobora kuba baruta abandi bakunzi b’injyana’.

     

    Abafana ba Hip Hop bigeze gukora akantu!

    Fatakumavuta yibutsa ko ubwo umuraperi Jay Polly yaburaga Primus Guma Guma Super Stars, abakunzi ba Hip Hop bigaragambije kubera umuziki.

    Ati “Urabyibuka Jay Polly igihe bamwimaga Guma Guma, nibwo bwa mbere abanyarwanda bari bigarambije ku mugaragaro bishingiye ku muziki. Ahantu hari ubuyobozi bw’igihugu cyose, abakunzi barahagurutse batera amabuye.”

    Yibutsa nk’igihe Bull Dogg yavugaga ko muri Guma Guma harimo ‘Kata’- Icyo gihe byakurikiwe n’inkundura y’abafana ba Hip Hop bumvikanishaga ko barenganyijwe.

    Fatakumavuta avuga ko abafana ba Hip Hop barahari ‘ahubwo bari barabuze ibikorwa’. Yavuze ko Riderman na Bull Dogg bamaze imyaka irenga 16 mu muziki, kandi bahagaze kuri ‘Stage’ zose zikomeye mu gihugu.

    Imyaka 16 ishize ntibasubiye inyuma, ahubwo barwaniye ko Hip Hop yakomeza kuzamuka. Yavuze ko igitaramo cya Riderman na Bull Dogg gikwiye kubera isomo abategura ibitaramo, kuko benshi muri bo usanga bashaka gukorana gusa n’abahanzi baririmba Afrobeat na RnB.

    Ati “Abanyarwanda bitegure Riderman na Bull Dogg. Ni bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Babashije guhozaho, kandi bubatse imiryango. Batweretse ibyo bashoboye, rero ahasigaye ni ah’abafana… Byanze bikunze igitaramo cyabo kizagenda neza.”

    Fatakumavuta yavuze ko igihe kigeze kugirango itangazamakuru rishyire imbaraga cyane mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igitaramo cya Riderman na Bull Dogg.

    Yavuze ko mu myaka itambutse, kugirango umuraperi akore indirimbo ikundwe, byasabaga ko akorana n’undi muhanzi wa RnB, ariko kuri iyi nshuro abaraperi bombi bahuje imbaraga.

    Ibitaramo nk’ibi byaherukaga cyane, muri za 2008-2010- ubwo umuraperi P-Fla, Bull Dogg, Neg The General n’abandi bakoreraga ibitaramo muri Saint Andre. Ati “Abafana bari bamaze igihe basinziriye, ubu bavuye mu mashuka, baguze amatike bategereje kujya mu gitaramo ‘icyumba cy’amategeko’.”


    Bull Dogg na Riderman bagaragaza ko igitaramo cyabo kizaba tariki 24 Kanama 2024 


    Fatakumavuta yatangaje ko imyaka 16 ishize Riderman na Bull Dogg bubatse ibigwi bibemererera kuzuzuza Camp Kigali 


    Gentil Gedeon yavuze ko ashingiye ku bikorwa bya Riderman na Bull Dogg igitaramo cyabo bari kugikorera BK Arena 




    Mu 2017, Riderman yataramiye muri Petit Stade, nabwo abantu baruzura 


    Umuraperi Riderman ubwo yongeraga gutaramira muri Petit Stade


    Marina n’umuraperi Khalfan ku rubyiniro muri Petit Stade


    Umuhanzikazi Marina yataramiye abakunzi be muri iki gitaramo


    Itsinda rya Active ryafashije Riderman muri iki gitaramo cyo mu 2017

    KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘ICYUMBA CY’AMATEGEKO’ YA RIDERMAN NA BULL DOGG

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145443/kuki-riderman-na-bull-dogg-batipimye-bk-arena-145443.html