Blog

  • Kwizigamira bizajya byikora: Hari kuvugururwa ikoranabuhanga rizoroshya imikorere ya Ejo Heza – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nyakanga 2024, ku munsi wa kabiri w'inama yahurije hamwe abafite aho bahurira n'ubuhinzi by'umwihariko ubutubuzi bw'imbuto bo mu Rwanda no hanze yarwo, igamije kwigirwamo iterambere ry'ubutubuzi bw'imbuto z'ibihingwa.

    RSSB ni umuterankunga w'iyi nama ndetse ikaba yaranitabiriye mu rwego rwo gukangurira abantu batandukanye by'umwihariko abari mu rwego rw'ubuhinzi kwimakaza no kuyoboka ubwiteganyirize bw'igihe kirekire, Ejo Heza.

    Ejo Heza ni uburyo bwashyizweho na Leta, ariko by'umwihariko bureba cyane abakora imirimo itanditse kandi mu bakora imirimo itanditse, hejuru ya 51% ni abahinzi.

    Dr. Regis Hitimana, yavuze ko bikwiye ko abahinzi, bayoboka uburyo bwo kwizigama bbwashyizweho, kuko biba ari ukwitegurira ejo hazaza.

    'Iyo imyaka yigiye imbere imbaraga zirashira kuko n'umuntu aba yarakoze. Icyo twabagiraho inama ni ugutekereza amasaziro yabo uyu munsi bagatangira kwizigamira.'

    Dr. Regis Hitimana, yavuze ko ubu hari gukorwa amavugurura menshi cyane muri EjoHeza, aho 'Turi kunoza ikoranabuhanga kugira ngo umuntu abonere amakuru ku gihe uko yizigamiye abone ubutumwa, kandi ashobore gukurikirana konti ye anarebe inyungu zagezeho.'

    'Turi no gushaka gushyiraho uburyo bwo koroshya kwizigamira ku buryo uzajya ubikora inshuro imwe ukagira ibyo wemeza ubundi bikajya byikora, buri uko ukoze ubwishyu ukoresheje telefoni ukemezamo ko hazajya havaho 100 Frw cyangwa 2% cyangwa 5% by'ayo wishyuye ukayizigama muri EjoHeza, ugahita ubona ubutumwa ko wizigamye. Twatangiye ibiganiro n'amasosiyete y'itumanaho.'

    Dr. Hitimana, yavuze ko uyu mwaka uzarangira aya mavugurura mashya yose yarangiye.

    Mu myaka itanu ishize ubu buryo bwa EjoHeza bushyizweho, bumaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 3,8, muri bo abangana na 3,230,000 akaba ari bo bamaze kwizigamira, amafaranga agera kuri miliyari 43 Frw.

    Iyo wongereye inkunga ya Leta ndetse n'inyungu yavuye muri ubu bwizigame, muri rusange mu kigega cya EjoHeza harimo miliyari 63 Frw. Imibare y'ukwezi gushize igaragaza ko 49% by'abakora ubwizigame muri EjoHeza ari ab'igitsina gore.

    Umuyobozi muri RSSB ushinzwe gahunda ya Ejo Heza, Bayigane Gaspard, yavuze ko kuri ubu bari gukorana n'ibigo by'imari bitandukanye hagamijwe gushyiraho uburyo bwakorohereza abo mu rwego rw'ubuhinzi kubona ibishoro n'andi mafaranga bakenera mu mwuga wabo.

    Ati 'Izi gahunda zose ni izirushaho gutuma habaho kwigira mu by'imari ku bahinzi bacu, bukanabaha n'ubushobozi bwo gushora imari mu ahazaza habo no kubaka ubuzima bwiza bwabo n'ubw'imiryango yabo.'

    RSSB yashinzwe mu 2009, ubu ikaba icunga gahunda esheshatu zirimo ibijyanye no guteganyiriza isabukuru, Pension, ibijyanye n'impanuka zikomoka mu kazi, n'Ubwisungane mu Kwivuza, RAMA.

    Hari kandi ijyanye n'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n'ubwiteganyirize bw'igihe kirekire, Ejo Heza. Ni gahunda zirimo izireba abenegihugu aho bari hose kimwe n'abanyamahanga baba mu Rwanda.

    RSSB, yari ifite ‘stand’ y’ahasobanurirwa serivisi zayo muri iyi nama

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi, ni umwe mu bitabiriye iyi nama

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, niwe wasoje iyi nama

    Dr. Regis Hitimana, ni umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu batandukanye

    Iyi nama yahurije hamwe abafite aho bahurira n'ubuhinzi by'umwihariko ubutubuzi bw'imbuto bo mu Rwanda no hanze yarwo

    Dr. Regis Hitimana, yavuze ko ubu hari gukorwa amavugurura menshi cyane muri EjoHeza, cyane mu ikoranabuhanga ryayo

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwizigamira-bizajya-byikora-hari-kuvugururwa-ikoranabuhanga-rizoroshya

  • Izamuka rya Hip Hop mu Rwanda yongeye kwisubi… – #rwanda #RwOT

    Niba ukunda injyana ya Hip Hop mu Rwanda, amakuru ari bukuryohere cyane ni uko muri iyi minsi yongeye kugaruka aho abayikora bari gukora iyo bwabaga, ibintu ubona bisa nk’ibyazanye uburinganire mu muziki nyarwanda.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu batunzwe na Hip hop kandi ikanababera umuyoboro mwiza wo gutanga ibyishimo n'ubutumwa nkenerwa. Gusa kugira ngo igire aho igera byaragoranye.

    Ubwo yatangira gusa nk’izamuka muri za 2000, abatangiye bayikora bari bihariye mu buryo bwo kwivuga ibigwi, mbege isa n'iyoroheje inagaruka ku byiyumviro by'urukundo rwa babiri.

    Nyamara ibintu byaje guhinduka ubwo abasore barimo Jay Polly na Green P binjiraga mu kibuga, gusa uwo mujyo unakomezwa na Riderman.

    Mu maza ya Riderman n’abo bakoranga, wasangaga bakora indirimbo z'ibirori no kwivuga ibigwi nk'indirimbo “Byina” bakoze akibarizwa muri UTP Soldiers.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rugendo rwa Hip hip mu Rwanda, uko yazamutse ikaba ndakumirwa mu bitangazamakuru. Kuva mu ntango ibihangano by’abaraperi birivugira, aho biba bigoye gusanga batanze ruswa [giti] ngo bakinwe.

    Intangiriro zo guhirimbanira iyi njyana

    Muri 2003 ni bwo ibintu byari bishyushye, abasore benshi bari biganjemo abiga mu mashuri yisumbuye bambariye urugamba rwo gukora injyana ya Hip Hop.

    Ku ruhande rwa Jay Polly na Green P, bari bafite uburyo bakoramo ibintu byabo, bavugira impfubyi, abapfakazi, abashonji n'abandi bababaye.

    Mu gihe muri iyo myaka ya za 2004, Neg G The General, MIM na Riderman [UTP Soldiers] bo bafashaga abantu kuryoherwa n'ubuzima mu njyana ya Hip Hop ariko ibyinitse irimo n'amagambo umuntu yavuga ko ari ay'umunezero. Muri iki gihe iri tsinda ryari mu marembera.

    Ku ruhande rw’aba Jay Polly, ni bwo barimo bazamuka kandi bagana mu nzira yo guhuza amaboko. Muri 2007, Riderman wari umaze gukorana na bagenzi be indirimbo zigera ku munani, yatangiye gukora ku giti cye.

    Izamuka rya Tuff Gang

    Muri iki gihe ariko Jay Polly na Green P bari bamaze kumenyana na Lick Lick umwe mu batunganya umuziki u Rwanda rwagize. Kuva muri iyo myaka bagize uruhare rukomeye mu iyagukwa n'ikura ry'umuziki nyarwanda.

    Mu 2007 ni bwo P Fla wari umaze kunanirwa kuba i Burayi aho yari yaragiye gusoreza amashuri yisumbuye kandi arimo yiga muri Kaminuza mu ishami ry'Amategeko anakina Basketball.

    Yari ananiwe gukomeza kuba kuri uyu mugabane kubera imico mibi irimo no gucuruza ibiyobyabwenge yatumye agarurwa i Kigali n'abapolisi mpuzamahanga 7 nyuma gukatirwa.

    Ku rundi ruhande, Bull Dogg na we yari arimo yirukanka imihanda ashaka aho yamenera. P Fla yazanye mu kibuga ibintu bitari bisanzwe birimo kwerekana ibyo bagenzi be bakora, atewe imbaraga na BZB The Brain mubyara we wari umaze kubaka izina mu gutunganya umuziki.

    Hari kandi MC Mahoniboni na we wari mu bihe byiza. Kuva mu buto bwe yumva ko umuziki yawukora neza nubwo yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi cyangwa umutoza muri uyu mukino.

    Iyo Bull Dogg na Jay Polly bagarukaga kuri P Fla, bavugaga ko batigeze barota ko bakorana, bumvaga ari umusore w'umunyaburayi, gusa bari baratangiye kumva imirongo ye ikakaye.

    Igihe cyarageze Bull Dogg ahura na P Fla baba inshuti birangira bose bisanze bahuriye ku kintu kimwe, maze bigizwemo uruhare na Lick Lick iri tsinda rirakomera.

    Uko Hip Hop yaje kuryoha itangazamakuru n'abandi bakisanga ntaho bashobora kuyikwepera

    Umunsi umwe Bull Dogg yumvikanye avuga ko nta mafaranga bafite yo kujya gukora indirimbo yewe n’ayo gutega ntayo bari bafite. Icyakora imyandikire yabo n'uburyo bakoragamo ibyo bakunze, byagumye gutuma bagera kure.

    Ntibabaga bafite amafaranga yo kwishyura ibitangazamukuru ngo bibakine, ariko ubutumwa bwabo bwari bwaramaze gucengera muri rubanda.

    Muri iki gihe Riderman na we yari akomeje imirimo y’umuziki, gusa ugasanga umuntu ufana Tuff Gang ntabona ibikorwa bya Riderman, ariko nanone abamufana nabo ntibemeraga Tuff Gang.

    Imyaka niko yagendaga ikura. Bigeze muri za 2010 amafaranga yatangiye kuboneka mu muziki atangiye 

    Itsinda rya Tuff Gang ryatangiye kuzamo ibibazo. Iyo Green P avuga ikintu cya mbere cyamubabaje, avuga ko ari ukuba P Fla yarahisemo gutandukana nabo.

    P Fla na we iyo agaruka ku mpamvu yatumye abihitamo, avuga ko ari ukubera ikibazo cy'amafaranga, ko bahereye ku busa bagatangira bagabana ibihumbi 100 Frw, ariko haboneka amafaranga afatika muri za miliyoni gukorana bikagorana.

    Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star

    Iyo wumvise umuraperi cyangwa umunyamakuru wakurikiranye imibereho ya Riderman, akubwira ko uyu mugabo wavukiye mu Burundi yari umunyabwenge cyane.

    Muri iyo myaka ya za 2010 ntabwo abantu bakora Hip Hop bafatwaga neza, bashinjwaga byinshi binashingiye ku kuba batari bwishyure amafaranga ku binyamakuru ngo babashe gukinwa cyangwa ngo bavugwe neza.

    Gusa Riderman yari yarabaye nk’uwishyira ku ruhande byanatumaga benshi mu baraperi bamwibasira kuko yagendanaga n'abaririmbyi cyane kurusha abaraperi.

    Ibi byatumaga anafatwa mu ishusho yihariye akagira abafana b'impande zose binyuranye na bagenzi be.

    Muri Primus Guma Guma Super Star 2011 rwari urugamba rutoroshye dore ko yishyuraga akayabo ikanatanga ibyishimo byo hejuru. Niryo rushanwa rikomeye muzika nyarwanda yari ifite.

    Uko Riderman yari yaritwaye anakomeza kwitwara, byatumye aza mu ba mbere bayegukanye kuko muri 2013 ari we wayegukanye, ibintu bitakiriwe neza n'abafana ba Jay Polly.

    Bidatinze ariko Jay Polly na we yaje kwegukana iya 2014, bakaba ari nabo baraperi bonyine mu bahanzi munani begukanye iri rushanwa babashije kuyegukana.

    Ubuzima bwari butangiye guhinduka ari na ko hiyambazwa abaraperi mu bitaramo bikomeye kuko igitaramo cyabaga kitarimo umuraperi nticyaryohaga.

    Ibi byanatanze icyizere abakora iyi njyana bagenda biyongera ari na ko bazana udushya.

    Imyaka igira ibyayo kandi gukura bijyana no kwaguka; Kinya Trap

    Muri za 2018 hazamutse igisa nk'ikosora, Hip Hop yunguka amaboko mashya y'abarimo Bushali, B Threy na Slum Drip bazanye Kinya Trap wakwita nka Hip Hop ivuguruye.

    Mu bihe bidatinze Ish Kevin, Kenny K Shot, Bruce The 1st nabo biyunze kuri uyu muvono baha umuziki uryoshye abakunzi ba Hip Hop.

    Imikoranire y'ibisekuru by'iyi njyana

    Mu bihe bitandukanye abaraperi bahirimbaniye cyane iyi njyana bakorana n'abaririmbyi, bitanga umusaruro. Urugero ni indirimbo zitari nke Fireman yatanzemo umusanzu biba iby'umamaro, hari nka “Muzadukumbura” yakoranye Nel Ngabo.

    Bull Dogg na we yakomeje kugira uruhare rugaragara mu kuryoshya no kujyana n'abandi. Urugero rutari urwa kure ni umusanzu yatanze muri “Bwe Bwe Bwe” yakoranye na Bruce The 1st, Ish Kevin na Kenny K Shot.

    Ibikorwa bikomeje kwaguka umunsi ku wundi muri Hip Hop

    Mu bihe bitari ibya kure kandi Bull Dogg na Riderman wahoze yifuza gukorana n'uyu mugabo, bahuriye mu 'Icyumba cy'Amategeko', byishimirwa n'abarimo abanyapolitike bakomeye.

    Urugero ni nka Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima wumvikanye avuga ko yishimiye igikorwa cyabo ati: 'Kimwe n'abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. Indirimbo nsubiramo kenshi ni Nkubona fo, nanjye iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y'undi muntu mubona fo.'

    Kuwa 24 Kanama 2024 ni bwo aba bombi bazakorera igitaramo cyabo muri Camp Kigali. Mu minsi ishize P Fla yataramiye i Dubai, bikaba byari nyuma y'imyaka 17 adafata rutema ikirere.

    Muri iki gihe kandi abaraperi baratumirwa cyane ku migabane itandukanye nka Kivumbi King, Bushali na B Threy baheruka gutaramira i Burayi.

    Abari n'abategarugori muri iyi njyana

    Ntawavuga ku izamuka ry'injyana ya Hip Hop ngo yibagirwe uruhare rukomeye abarimo Oda Paccy na Young Grace bagize mu kubaka urufatiro rwayo. Hari n'abandi bakobwa bakigerageza kuyikora kandi ubona ko babirimo neza, abo ni Angel Mutoni na Fifi Raya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145438/izamuka-rya-hip-hop-mu-rwanda-yongeye-kwisubiza-ikuzo-145438.html

  • APR FC yerekanye abakinnyi batatu bashya #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kwerekana abakinnyi babatu bashya b’abanyamahanga iheruka gusinyisha.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 ni bwo APR FC yemeje kumugaragaro ko yamaze gusinyisha Mahamadou Lamine Bah.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya na rutahizamu ukomoka muri Mali akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azageza muri 2026.

    Uretse Bah, APR FC yemeje isinya ry’abanya-Nigeria babiri basatira banyuze ku mpande, Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo Johnson bombi bakaba basinye imyaka 3.

    Aba bakaba biyongereye ku bandi bane bashya b’abanyamahanga na bo APR FC yari yarasinyishije, Umunya-Senegal Aliou Souane, Abanya-Ghana babiri Seidu Dauda na Richmond Lamptey ndetse n’Umunya-Mauritania, Mamadou Sy.

    Chidiebere Nwobodo Johnson yasinye imyaka 3

    Odibo Godwin na we yasinye imyaka 3

    Mahamadou Lamine Bah ni umukinnyi wa APR FC wasinye imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yerekanye-abakinnyi-batatu-bashya

  • Umuramyi usifura i Burayi! Niyonkuru Eric yas… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo “Atatenda” niyo yinjije byeruye Eric Niyonkuru muri muzika nk'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yabanje gushyira hanze amajwi yayo, none uyu munsi wa none yashyize hanze amashusho yayo yakorewe mu mujyi mukuru wa Finland i Helsinki, akaba yarafashwe n'itsinda rigari ryari riyobowe na Jadox D.

    Ni amashusho yafashwe mu minsi 2, ibyumvikanisha ko yitondewe cyane. Eric Niyonkuru ufite agaseke kacyuzuye ibihangano, yatangarije InyaRwanda ko abatuye isi bakeneye amagambo meza nk’ayari muri iyi ndirimbo ye “Atatenda” yakoranye na Eric Reagan.

    Eric avuga ko iyi ndirimbo yayihawe mu gihe yahishuriwe ihungabana abana bahura naryo mu buzima, bakibagirwa ko Uwiteka Imana yakoze ibyashize izakora n'ibiri imbere. Byamuteye kwandika “Atatenda” [Imana izabikora] – indirimbo ihumuriza imitima ibabaye, ikarema ibyiringiro mu mitima y'abantu.

    Yunzemo ati “Nayihawe mu gihe nabonaga ibihe biruhije bamwe barimo kugira ibyiringiro no kwizera Imana ko icyo yavuze izagisohoza, ikihesha icyubahiro”. Avuga ko iyi ndirimbo imwinjije mu muziki mu buryo bweruye ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu guhigura no gushima ku bahawe ubuhamya n'ibitangaza Imana yabakoreye, bigakomeza abandi.

    Eric Niyonkuru ni umuramyi wakujijwe n’amata y’Umwuka adafunguye dore ko yaboneye izuba muri ADEPR, agakura yubaha Imana. Ni umugabo ukunda cyane siporo ndetse ibyo byamuteye gutangira umwuga wo gusifura mu gihugu abamo. Kuri ubu ni Umusifuzi usifura shampiyona z'Abatarengeje imyaka 20 kumanura muri Finland ku mugabane w’Uburayi.

    Eric aherutse gusifura imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y'abanyamahanga batuye muri Finland. Umwuga wo gusifura awufatanya n'amasomo y'ubuforomo ari kwiga mu mwaka wa nyuma. Arazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda dore ko yakoreye InyaRwanda imyaka itari micye nk’Ukuriye itsinda rifata rikanatunganya amashusho y’ibiganiro.

    Eric Niyonkuru ubwo yasifuraga imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y'abanyamahanga batuye muri Finland

    Eric Niyonkuru amaze kugera ku rwego rushimishije m mwuga wo gusifura

    Umwuga w’ubusifuzi awufatanya n’umwuga w’Ubuforomo i Burayi

    Eric Niyonkuru afite impano zitandukanye; Azi guconga ruhago, ni umuforomo, umusifuzi, umuramyi akaba n’umuhanga cyane kuri Camera

    Eric Niyonkuru yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere “Atatenda”

    Eric Niyonkuru yahuje imbaraga na Eric Reagan bakorana indirimbo “Atatenda”

    REBA INDIRIMBO “ATATENDA” YA ERIC NIYONKURU FT ERIC REAGAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145447/umuramyi-usifura-i-burayi-niyonkuru-eric-yasohoje-umuhigo-wamashusho-yindirimbo-atatenda-145447.html

  • Ntibirare – Polisi yasubije abibwira ko kubona 'Permis' z'imodoka za 'automatique' bizoroha – #rwanda #RwOT

    ACP Rutikanga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RBA.

    Haherutse gusohoka iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, ryemeje ko mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hazajya hanakoreshwa imodoka za “automatique”.

    Ni amakuru yaje ari meza ku batwara izo modoka n'abifuza kuzitwara, dore ko zikomeje kwiyongera.

    ACP Rutikanga yavuze ko imyiteguro yo gutangiza ibizamini by'izo mpushya igeze kure, gusa ashimangira ko bidasobanuye ko kuzibona bizaba byoroshye.

    Ati 'Hari ikizahinduka mu buryo bwo gukora ibizamini ukoresheje uburyo bw'imodoka za Automatique. Icyo ntakwemeza ni uko bizoroha ku buryo umuntu azayibona mu buryo bumworoheye. Ntibivuze ko hari ikizahinduka mu buryo bw'imikorere y'ibizamini.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko ikizahinduka ari uburyo bwo gusuzuma uko ukora ikizamini ahindura vitesi, uko arekura umuriro ndetse n'uburyo bwo guhagarara no guhaguruka bizwi nka démarrage.

    Ati 'Ibindi byose bizakurikizwa nk'uko byari bisanzwe. Igihinduka ni bimwe mu bikoresho biri mu modoka byagufashaga gukora ikizamini ariko ntabwo hanze ku kibuga hahinduka, imbago z'ikibuga ntabwo zihinduka.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu ntibirare, amategeko agenga umuhanda azakoreshwa nk'uko yari asanzwe kuko nta kivungukaho na gato.'

    ACP Rutikanga yavuze ko ubu hari ibikiri gutegurwa nk'uburyo izo mpushya nshya zizajya ziba ziteye n'ibindi, ku buryo mu minsi ya vuba ibizamini bizatangira gutangwa.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibirare-polisi-yasubije-abibwira-kubona-permis-z-imodoka-za-automatique

  • Rwanda Foam yatangije gahunda ya 'Ramba na Rwanda Foam' ifite umwihariko muri Expo 2024 – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ikubiyemo uburyo butatu bwo kugabanyirizwa ibiciro aho mu Gihugu hose ku maduka ya Rwanda Foam, ku bahagarariye uruganda no ku ruganda ubwarwo abagura amoko atatu ya matela nshya ku isoko bagabanyirizwa 5% by'igiciro cyose.

    Izi matola zagabanyirijwe igiciro mu Gihugu ni inini zifite density cyangwa umubyimba wa 20Cm na 25Cm ariko mu bugari bunyuranye. Izi matela zifite umwihariko wo kuba mu mwenda w'amabara meza atandukanye n'asanzwe zikaba ziriho icyapa cya Rwanda Foam ndetse binanditseho kuri uwo mwenda.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Maniraho Ernest avuga ko matela Inzozi, Executif na Super Executif hari abantu bajyaga kuzigura mu bihugu nk'u Bushinwa bakaba barazikoze mu Rwanda bagamije kuborohereza mu kuzibona hafi kandi ku giciro cyiza.

    Igabanyirizwa rya kabiri muri Ramba na Rwanda Foam ni igabanyirizwa rusange muri Expo i Gikondo aho ubwo bwoko butatu n'ubundi bwoko bwose uru ruganda rukora abari kuzigura bagabanyirijweho 10% by'igiciro cyose.

    Ubuyobozi bw'uru ruganda buvuga ko igabanyirizwa riri mu Gihugu rizamara amezi atatu kugeza muri Nzeri 2024 mu rwego rwo gufasha abantu gutunga matela zifite ireme kandi nini muri iki gihe cy'impeshyi abantu bagura ibiryamirwa cyane.

    Maniraho ashishikariza abantu kubagana yagize ati 'Nashishikariza abantu ko batugana muri Expo kuko twagabanyije 10% kuri matela zose dukora n'ibijyana na zo. No mu Gihugu hose twagabanyije 5% kuri ayo moko atatu ya matela nshyashya ku isoko. By'umwihariko turi mu minsi y'impeshyi abantu bakunda gukoramo ubukwe, abageni na bo twarabazirikanye tubazanira matela nziza zo gutangirana urugo'.

    Maniraho yavuze ko icya gatatu muri Ramba na Rwanda Foam ari uko abashaka guhagararira uru ruganda bafashwa gukodesherezwa icumbi mu mezi abiri ya mbere kandi matela bagiye gucuruza uruganda rukajya ruzibatwaza kugeza aho bakorerera.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko ku ruganda gahunda yo kwakira komande z'abakiliya bakabakorera matela mu ngano zose bifuza ikomeje. Ibyo kandi bijyana no kuba abakiliya babo bashobora gutanga komande baciye kuri www.rwandafoam.com cyangwa ku mbuga nkoranyambaga z'uruganda bagatumiza matela bakeneye zikabageraho mu rugo batiriwe bavunwa n'urugendo.

    Rwanda Foam yatangije gahunda ya 'Ramba na Rwanda Foam' ifite umwihariko muri Expo 2024

    Matela za Rwanda Foam zagabanyirijwe ibiciro

    Matela za Rwanda Foam uzisanga mu maduka atandukanye hirya no hino mu Gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yatangije-gahunda-ya-ramba-na-rwanda-foam-ifite-umwihariko-muri

  • Perezida Kagame yavuze ko abanenga amasezerano u Rwanda rwagiranye na NBA ntacyo bazageraho – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 26 Nyakanga 2024, ikinyamakuru ESPN cyasohoye inkuru ivuga ko NBA yisanze yagiranye amasezerano y'ubufatanye n'uwo cyise 'Umunyagitugu wo muri Afurika'.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko aya masezerano yo kwakira imikino ya BAL (Basketball Africa League) agamije guhisha ibirego Leta y'u Rwanda ishinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ko hari abantu bake baba bashaka guca intege NBA, ishyirahamwe ryakoze ibikorwa biteza imbere Basketball n'imibereho myiza y'abatuye muri Afurika, binyuze muri BAL.

    Yagize ati 'NBA na BAL bikwiriye gushimirwa ko byanze gucibwa intege n'amajwi y'abantu bake bifuza ko Afurika yahora ari insina ngufi muri siporo. Iyi miryango yamaze kubona akamaro siporo ifite mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza haba mu Rwanda no muri Afurika.'

    Makolo yashimangiye igisubizo Umuyobozi Mukuru wungirije wa NBA, Mark Tatum, yahaye iki kinyamakuru, ubwo cyamusabaga ibisobanuro ku masezerano iri shyirahamwe ryagiranye n'u Rwanda.

    Tatum yagize ati 'Ibiganiro twagiranye na Perezida Kagame byose byari bigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda. Byari ukuvuga ngo: Twabigenza gute ngo umukino wa Basketball ugire uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda?'

    Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko abanenga aya masezerano bari kugerageza kuvutsa u Rwanda inyungu mu rwego rw'ubukungu ziboneka muri siporo mpuzamahanga no kugerageza gusubiza inyuma intambwe igamije guteza imbere ubusabane bw'abaturage.

    Perezida Kagame yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, asubiza Makolo ko abanenga gahunda z'u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze, ndetse ko ntacyo uzatanga no mu gihe kizaza.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Uyu muhate wose ntacyo watanze. Bimaze igihe kirekire cyane. Kandi ntacyo bizigera bitanga! Ntimubihe agaciro!!'

    U Rwanda rwagiranye na NBA amasezerano yo kwakira imikino ya BAL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-abanenga-amasezerano-u-rwanda-rwagiranye-na-nba

  • Hashyizweho urubuga rwo gufasha abashaka kwit… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubushomeri bukomeza kwiyongera, niko bamwe mu bareba kure bakomeza guhanga udushya kugira ngo bahashye ikibazo cy'ubwo bushomeri bwakoreka ubukungu bw'Igihugu.

    Ikigo Huza Group ltd cyafunguye urubuga wa Clickrwanda, akaba ari urubuga nyarwanda rukorera kuri interineti cyangwa se murandasi ruhuza abantu na serivisi nyinshi nziza zitandukanye bitewe n'izo umuntu yifuza ndetse rugafasha umuntu kumenyekanisha ubuhanga bwe bityo ukeneye umukozi akaba yamubona mu buryo bworoshye n'ukeneye akazi akakabona.

    Bimwe mu byo clickrwanda ikora, harimo gufasha abantu kwamamaza ibikorwa byabo ndetse no kumenya amakuru y'ibigezweho kw'isoko, guhuza abagura n'abagurisha, Ihuza abakozi n'abakoresha, Ihuza abakodesha n'abakodeshwa.

    Hejuru y'ibyo kandi, Clickrwanda Itanga akazi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga (Facebook, Instagram, Twitter, Tiktok, Youtube na WhatsApp. Aho ushobora kwiyandikisha kuri Clickrwanda nk'umu agent cg umu-influencer ukajya wamamaza ibikorwa bya clickrwanda cyangwa iby'abafatanyabikorwa bayo hanyuma ukinjiza.

    UKO WAKORANA NA CLICKRWANDA

    1. Fata telefone yawe/computer yawe wandikemo www.clickrwanda.com

    2. Niba ushaka kugura/gukodesha…, ujya kuri clickrwanda, ukareba mu byiciro bihari birenga 28, ugahitamo icyo ushaka kugura, ugahita uhamagara umucuruzi mukavugana (Ibiciro, uko igicuruzwa kikugeraho, etc…)

    3. Niba ushaka umukozi wo kugukorera, jya ahanditse jobseekers (abasabye akazi) hanyuma urebe umukozi wifuza, umuhamagare muvugane.

    4. Niba ushaka ko ubucuruzi bwawe bumenyekana mu rwanda no ku isi hose, jya k'urubuga wiyandikishe hanyuma ufungure iduka ryawe ujye ushyiramo ibicuruzwa byawe

    5. Niba uzi kwamamaza, Jya k'urubuga wiyandikishe nk'umu agent, hanyuma ujye uhabwa ibyo ubamamariza, bakwishyure. (aha ushobora gukorera arenga 200,000Rwf ku kwezi)

    IBYIZA BYO GUKORANA NA CLICKRWANDA

    1. Abakiliya bawe bariyongera, aho bashobora kwikuba inshuro 15

    2. Ni ubuntu gushyira amatangazo k'urubuga

    3. Dukorana n'aba agents ndetse n'aba influencers barenga 1000 bahita bageza itangazo ryawe k'umubare w'abakiliya wifuza bose

    4. Umuguzi ahita avugana n'umucuruzi ntaba komisiyoneri hagati

    5. Iyo uri umu agent wa Clickrwanda, Ushobora gukorera amafaranga arenga 200.000Rwf ku kwezi.

     

    NIBA USHAKA GUKORANA NA CLICKRWANDA,         

    •        Sura Urubuga: www.clickrwanda.com, urebe amakuru yose ya Company

    •        wahamagara cyangwa ukabandikira kuri Whatsapp: 0727 559 173/0787 260 494

    •        Email: [email protected]

    •        Aho dukorera: Kimirongo, Promise House, Kigali, Rwanda

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145441/hashyizweho-urubuga-rwo-gufasha-abashaka-kwiteza-imbere-nta-gishoro-145441.html

  • Filime enye zabanyarwanda zivuganira abafite… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere izi filime zombi zihataniye ibihembo nk'ibi Mpuzamahanga. Filime ‘Bwiza’ ndetse na ‘My Insight’ zihataniye igihembo mu cyiciro cya Filime Mpuzamahanga ngufi (International Short Films).

    Ni mu gihe 'Ikizere Kirakora' ya Eric Ndegeya ndetse na 'Umuryango mwiza' ya Teddy Irumva zihataniye igikombe mu cyiciro cya filime Mpuzamahanga mbarankuru 'International Documentary'.

    Ni iserukiramuco rihatanyemo filime zirenga 400, ndetse iy'umuryango iri ku rutonde ni imwe gusa. Filime 'My Insight' yakozwe mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, nyuma yo gutsinda amarushanwa ya MURIKAF nka filime yandikanye ubuhanga.

    Ivuga ku mwana w'umukobwa ufite n'ubumuga bwo kutavuga, ushakira ubuzima mu kimoteri hamwe n'abandi bana, ariko intego ari ukuzagana y'ishuri.

    Iyi filime y'iminota 4:53' igaragaramo abakinnyi ba filime barimo nka Claire Umurerwa, Prince uzwi nka Furafura, Dusabiman Israel ari nawe wayanditse akanayiyobora.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Dusabimana Israel yavuze ko yishimiye kwisanga ku rutonde rw'abahataniye ibi bihembo bizatangirwa muri Australia. Ati 'Biranejeje cyane kuzamura ibendera ry'u Rwanda mu mahanga. Ni filime navuga ko idasanzwe kuri njye.'

    Israel yamenyekanye cyane binyuze muri filime akinamo zirimo nka 'Impanga' akinamo ari Papa Tracy, 'Inzozi' akina yitwa Bob, 'Indoto', 'Agahinda ka Liza' akina ari Papa Liza, 'Umwali Series' akina itwa 'Rudoviko' n'izindi.

    Yayoboye kandi filime 'Indoto' Season ya 15, 'Inzozi' Season ya Gatanu, 'Pather's Portrait' Season ya 4, filime 'Ikinyoma', 'The Bishop's Family' season ya kane, 'Igeno', 'Sacred Love' n'izindi.

    Fiston Mudacumura aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa X, agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba filime ye yaratoranyijwe. Yavuze ko iyi filime yayitunganyije binyuze mu nzu ye itunganya ibitabo yise 'Mudacumura Publishing'.

    Banditse bagira bati 'Gutora mu iserukiramuco ribera Australia 'Focus on Ability', byatangiye. Tora filime yacu y'amashusho agenda ya 2D yitwa 'Bwiza'. Nyuma yo kuzuza umwirondoro, bagusaba gusubira email inbox kwemeza iryo jwi. Birarangira tariki 5/08.'

    Mudacumura yasabye Ambasaderi w'u Rwanda muri Australia, Uwihanganye Jean de Dieu kumushakira amajwi mu banyarwanda batuye muri kiriya gihugu.

    Ati 'Nyakubahwa Ambasaderi Jado Uwihanganye utubwirire 'abapampe bari mu bwatsi uyobora za Australia n'ahandi, batore aka gafilime kacu ka 2D animation kitwa Bwiza…Kera wamye ufasha abasani. Mba nibutse nkiri umusani ukizamuka i Ruhande; iyo wabaga wabaye MC, wajyaga utwatsa muri 'Auditorium'.'

    Izi filime zatangiye guhatana mu matora yo kuri Internet, yatangiye ku wa 30 Nyakanga 2024, aho azasozwa ku wa 5 Kanama 2024.

    Iri serukiramuco rimaze imyaka 16 rigira uruhare mu guteza imbere filime zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Cyane cyane ryahaye rugari abakora filime zubakiye ku guteza imbere no kuvuganira abafite ubumuga bw'ingeri zinyuranye.

    Bavuze ko mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 16, bahisemo filime zo mu bihugu birenga 20 byo ku Isi.

    Kanda hano ubashe gutora filime z'abanyarwanda zihatanye muri iri serukiramuco

    Dusabimana Israel wamenyekanye cyane binyuze muri filime zirimo 'Impanga' yatangaje ko yishimiye kuba filime ye ikomeje kuzamura idarapo ry'u Rwanda

    Israel yavuze ko yishimiye kuba filime ye yatoranyijwe guhatanira ibihembo muri Australia

    Mudacumura Fiston yasabye abantu kubashyigikira mu matora yo kuri Internet

    Filime 'My Insight' ya Israel ivuga ku mwana w'umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga, ushakira ubuzima mu kimoteri

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA FILIME ‘MY INSIGHT’ YA ISRAEL

    “>
    KANDA HANO UREBE FILIME ‘BWIZA’ YA MUDACUMURA FISTON

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA FILIME ‘UMURYANGO MWIZA’ YA TEDDY IRUMVA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA FILIME ‘IKIZERE KIRAKORA’ YA ERIC KAREGEYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145433/filime-enye-zabanyarwanda-zivuganira-abafite-ubumuga-zihataniye-ibikombe-muri-australia-145433.html

  • Ibyo baririmba sibyo bakora! Abaraperi 10 b’i… – #rwanda #RwOT

    Icyakora harimo n’abandi baraperi bakomeye ku rwego mpuzamahanga usanga ibyo baririmba atari byo bakora ahubwo biba ari ugutwika. Ukumva bamwe bavuga uburyo banywa inzoga zihenze cyangwa ko banywa itabi cyane nyamara batabikora ahubwo babiririmba ngo bisanishe n’abandi.

    Mu baraperi bazwiho kuba bagendera kure ibiyobyabwenge byaba ibisindisha n’itabi harimo nka Eminem, Kendrick Lamar, 50 Cent n’abandi. Icyakoze abenshi muri bo usanga barigeze kubigerageza mu myaka yabo bakiri bato cyangwa bakinjira mu muziki, nyuma bakaza kubihagarika.

    Dore abaraperi 10 b’ibyamamare batanywa inzoga n’itabi:

    1. Eminem

    Marshall Bruce Mathers umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye nka Eminem, niwe muraperi rukumbi wenyine ufite agahigo ko kugira indirimbo ifite amagambo menshi mu minota micye cyane. 

    Uyu muraperi umaze igihe akunzwe, yateye umugongo ibiyobyabwenge. Mu 2007 ubwo yajyanwaga mu bitaro yakoze ‘Overdose’ yahise asezera ku kunywa itabi, naho mu 2012 ni bwo yahagaritse kunywa inzoga. Mu mezi ashize uyu muraperi yakoze ibirori yishimira kuba amaze imyaka 10 atanywa inzoga.

    2. 50 Cent

    Curtis Jackson umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime ubifatanya n’ubucuruzi, nawe ni undi muraperi utikoza ibiyobyabwenge. Mu myaka y’ubusore bwe yakuriye mu mihanda ya Queens muri New York acuruza ibiyobyabwenge ndetse icyo gihe yarabikoreshaga. Icyakoze 50 Cent warashwe amasasu 3 ntapfe, yafashe umwanzuro wo kubihagarika ku myaka 21. Ubu ageze imyaka 49 atanywa itabi n’inzoga.

    Mu 2021 ubwo yaganiraga n’umwongereza Piers Morgan kuri televiziyo yateye urwenya agira ati: ”Clinton wahoze ari Perezida wa USA yatumuye imyotsi y’itabi kundusha”. Yakomeje avuga ko kuba yarahagaritse kunywa itabi n’inzoga ari wo mwanzuro ukomeye cyane yafashe mu buzima bwe. Yanavuze ko no kuba acuruza inzoga nka Branson Cognac na Champagne yitwa Le Chemin Du Roi, ngo byose abikora kubera gushaka amafaranga.

    3. Kendrick Lamar

    Umuraperi uri mu bihe byiza bye, Kendrick Lamar, kugeza ubu uyoboye intonde zitandukanye mu kugira indirimbo ikunzwe ya ‘Not Like Us’ yikomyemo Drake, nawe ntabwo ajya imbizi n’ibiyobyabwenge.

    Kendrick Lamar ubwo yaganiraga n’umunyarwenya Arsenio Hall, yatangaje ko yaretse itabi n’inzoga akiri mu myaka y’ubugimbi nyuma yo kubona ibyabaye kuri bagenzi be. Ati: ”Nabiretse maze kubona uko ibiyobyabwenge byangije bagenzi banjye twakuranye”. 

    4. Tyler, The Creator

    Tyler Gregory Okonma ni umuraperi, utunganya indirimbo akabifatanya no guhanga imideli, wamamaye ku izina rya Tyler, The Creator mu muziki. Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘See You Again’, nawe ntanzoga n’itabi anywa. Yatangaje ko yabiretse nyuma y’uko ibiyobyabwenge byangije umubano we n’umuryango we ahitamo kubihagarika burundu.

    5. Macklemore

    Benjamin Hammond wamamaye ku izina rya Macklemore ni umuraperi watangiye gukundwa cyane mu 2012 ubwo yasohoraha indirimbo yise ‘Thrift Shop’. Macklemore yahagaritse kunywa inzoga n’itabi mu 2015 ubwo yarakimara kubyara umwana wa mbere n’umugore we Tricia Davis. Yavuze ko yabihagaritse kuko yabonaga nabikomeza atazabasha kuba umu ‘Papa’ mwiza ku bana be.

    6. Ice T

    Umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime kabuhariwe Tracy Lauren Marrow wamamaye ku izina rya Ice-T, ni umwe mubamaze igihe i Hollywood dore ko yasohoye album ya mbere yise ‘Colors’ mu 1988. Uyu mugabo w’imyaka 66 yahagaritse kunywa itabi n’inzoga mu 2002.

    7. Andre 3000

    Andre Benjamin uzwi cyane nka Andre 300 mu muziki, ni umuraperi wamamaye cyane mu itsinda rya ‘OutKast’ ryigeze guca ibintu mu myaka ya kera. Uyu muraperi kandi wibitseho ibihembo byinshi bya Grammy, yahagaritse kunywa itabi n’inzoga bitewe n’uko byahitanye umuvandimwe wa papa we. Yagize ati: ”Ubwoba bwarantashye mbonye umuvandimwe wa Papa yishwe n’ibiyobyabwenge, kuva ubwo nahise mbihagarika”.

    8. Kid Cudi

    Scott Ramon wamamaye ku izina rya Kid Cudi, ni umuraperi, utunganya indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime. Uyu mugabo w’inshuti magara ya Kanye West banabanye muri label imwe ya ‘G.O.O.D MUSIC’, nawe abayeho ntabisindisha afata yewe nta n’itabi anywa mu gihe mu mashusho y’indirimbo ze aribyo biba byiganjemo.

    9. Gucci Mane

    Radric Davis umuraperi wamamaye kuva kera ku izina rya Gucci Mane, ni undi mubyamamare bibayeho ubuzima butabamo inzoga n’itabi. Yavuze ko kubireka yabifashijwemo n’uko yakunze gufungwa kenshi. Yagize ati: ”Guhora muri gereza cyane aho ntabonaga inzoga n’itabi byamfashije kubireka burundu mu buryo bworoshye”.

    10. Logic

    Robert Bryson Hall wamamaye ku izina rya Logic, ni umwe mu baraperi bazwiho kwandika indirimbo zuje ubutumwa. Ku myaka ye 34 avuga ko kuva yabaho atarigera na rimwe akoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145432/ibyo-baririmba-sibyo-bakora-abaraperi-10-bibyamamare-batanywa-itabi-ninzoga-amafoto-145432.html