Blog

  • Amafoto: Rayon sports yahagurukije izindi ntwaro ebyiri zageze i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri bakomoka muri Senegal, Fall Ngagne na Youssou Diagne, bageze i Kigali aho baziyongera mu ikipe ya Rayon Sports. Aba bakinnyi baje nyuma y'uko Iga Nathnael wo muri Gabon ahageze. Rayon Sports irimo kwiyubaka cyane mbere y'uko shampiyona itangira.

    Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports irakina na Muhazi United mu mukino wa nyuma wa gicuti wo kwitegura ' Rayon Day'.

    Rayon Sports irifuza kugaruka ku isonga mu mwaka utaha w'imikino. Iyi kipe irashaka kwitwara neza mu marushanwa yose izitabira no gutwara ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda. Gushaka abakinnyi bafite ubuhanga ni imwe mu ngamba iyi kipe ya Rayon Sports yahagurukiye bitewe nuko mu mwaka wa shize abakunzi bayo bagiye bayinenga kugura abakinnyi bafite urwego ruri hasi rw'imikinire.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-rayon-sports-yahagurukije-izindi-ntwaro-ebyiri-zageze-i-kigali/

  • Kapiteni wa Rukinzo FC Yerekeje muri Etincelles FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umurundi Rahim Nsengiyumva, uzwi nka Via, wari Captain wa Rukinzo FC, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Etincelles FC.

     

    Nsengiyumva, watwaranye igikombe cy'igihugu na Rukinzo FC mu Burundi, asinye amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe y'icyubahiro.

     

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wa-rukinzo-fc-yerekeje-muri-etincelles-fc/

  • Urwango rukomeje kuzamurwa n'abatishimiye umukobwa uhatanira ubwiza(Miss) muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakobwa bahatanira kuba 'Miss South Africa 2024' arimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika kubera ibyo arimo gukorerwa muri Afurika y'Epfo bitewe n'inkomoko y'ababyeyi be.

    Chidimma Vanessa Adetshina, ari mu bakobwa 16 ba nyuma bazatoranywamo 'Miss South Africa 2024' mu birori bizaba tariki 10 z'ukwezi gutaha kwa Kanama.

    Ariko abantu barenga 6,000 bamaze gusinya inyandiko isaba ko avanwa mu barimo kurushanwa bavuga ko 'nubwo yavukiye muri Afurika y'Epfo' kuba afite inkomoko muri Nigeria na Mozambique 'bishyira mu kibazo ishema rya Afurika y'Epfo'.

    Abategura iri rushanwa ry'ubwiza, babwiye ikinyamakuru The South African ko bemereye Chidimma Vanessa kuko 'yujuje ibisabwa byose' abitabira iri rushanwa, birimo kuba ari Umunyafurika y'Epfo ufite indangamuntu cyangwa pasiporo.

    Iki kinyamakuru gisubiramo abategura iri rushanwa bavuga ko nyina wa Chidimma ari umu-Zulu wo muri Afurika y'Epfo naho se akaba ari umunya-Nigeria.

    Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bibasiye Chidimma basaba ko avanwa mu irushanwa kuva byamenyekana ko se ari uwo muri Nigeria, ndetse bavuga ko nyina na we nubwo ari Umunyafurika y'Epfo ariko akomoka muri Mozambique.

    Abandi na bo batari bacye bagaragaje ko kwibasira Chidimma, wavukiye muri Afurika y'Epfo, ari ikindi kimenyetso cy'urwango rukabije ku banyamahanga rukunda kuvugwa muri Afurika y'Epfo.

    Ku wa mbere, Chidimma yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma ya videwo yerekanywe ari kwishimana n'umuryango we wiganjemo abo muri Nigeria.

    Chidimma Vanessa ari mu bakobwa 16 bari mu kiciro cya nyuma kizahatanira ikamba rya Miss South Africa 2024.

    Ku rubuga X, Minisitiri w'imikino n'umuco wa Afurika y'Epfo Gayton McKenzie yabajijwe icyo abivugaho, asubiza ko ashaka kubanza kumenya amakuru yose mbere yo gusubiza, gusa ati: 'Mu kuri ntitwakwemerera abanya-Nigeria guhatana mu irushanwa ryacu rya Miss SA'.

    Mu kiganiro gitambutswa n'ishyaka rye kuri internet kizwi nka EFF Podcast, Julius Malema aherutse kumvikana ashyigikira uyu mukobwa, aho yagize ati:' Ubwenegihugu bwawe bugenwa n'aho wavukiye, niba yaravukiye hano ni Umunyafurika y'Epfo…ntabwo ari ababyeyi be, ni we ubwe. Kuki wavuga ngo ni umunya-Nigeria, cyangwa Mozambique [kandi] yaravukiye hano!…ntabwo twahana abantu kubera aho ababyeyi babo bakomoka'.

    Muri EFF Podcast nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Malema avuga ko ibirimo gukorerwa Chidimma bikorwa 'n'abantu bakwiza urwango hagati y'abanyafurika'.

    Ku rubuga X, umwe mu banenga uko Chidimma arimo kwitwa umunyamahanga, yatangaje amafoto abiri imwe iriho Chidimma, indi iriho umwe mu badepite ba Afurika y'Epfo, maze ati:' Ifoto ya mbere: Umwana w'Umunyafurika wavukiye muri Afurika y'Epfo arimo kwitwa umunyamahanga

    Ifoto ya kabiri: Umugore wo muri Aziya wavukiye mu Bushinwa ku babyeyi b'Abashinwa, akimukira muri Afurika y'Epfo akabona ubwenegihugu, yitwa Umunyafurika y'Epfo ndetse yagizwe umudepite.

    Vanessa, umukobwa 'ukunda imikino'

    Chidimma Vanessa onwe Adetshina, umwirondoro we ugaragazwa n'abategura 'Miss South Africa' uvuga ko afite imyaka 23. Ko ari umukobwa wavukiye mu gace ka Soweto mu ntara ya Gauteng, akaba ari umumurikamideli, umukinnyi wa netball, n'umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry'amategeko.

    Vanessa ni umukobwa 'ukunda cyane imikino kandi ukangurira impinduka ku rugomo rukorerwa abagore n'abana n'urugomo rushingiye ku gitsina'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/30/urwango-rukomeje-kuzamurwa-nabatishimiye-umukobwa-uhatanira-ubwizamiss-muri-afurika-yepfo/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA KU MUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    Uwashinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko azagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka bubaruwe kuri UPI: 1/03/08/01/2029 uherereye mu Mudugudu wa Nyamyijima, Akagari ka Ayabaraya, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Intara y’Umujyi wa Kigali. 

    Umutungo ugurishwa ufite ubuso bungana na 3,401 M2, ukaba ufite agaciro kangana na Miliyoni makumyabiri na zirindwi n’ibihumbi maganabiri n’umunani (27,208,000 Frw). Cyamunara izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abifuza gupiganwa bazabikora baciye ku rubuga: www.cyamunara.gov.rw bakaba basabwa kubanza kwishyura amafaranga y’ipiganwa angana na 5% y’igiciro fatizo cya 27,208,000 Frw ariyo 1,360,400 Frw yishyurwa ukurikije uko sisitemu ipiganirwaho yubatse hakoreshejwe urubuto, amafaranga agashyirwa kuri konti yabugenewe ibika ingwate icungwa na MINUJUST (www.cyamunara.gov.rw).

    Gusura umutungo bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi. Ifoto y’umutungo n’igenagaciro ryawo biboneka ku rubuga www.cyamunara.gov.rw

    NB: Uzegukana umutungo azishyura igiciro cyatanzwe kuri konti No: 01031640003 yanditse ku mazina ya Kanyana Bibiane iri muri Bank of Africa Ltd, ahereye ku ngwate y’ipiganwa yari yishyuye. Uwakenera ibisobanuro birambuye yahamagara kuri telefon igendanwa: +250788426730

    Bikorewe i Kigali kuwa 22/07/2024

    Uwashinzwe kugurisha ingwate; Me Kanyana Bibiane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145164/real-madrid-igiye-kwerekeza-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-145164.html

  • Koga: Cercle Sportif de Karongi yegukanye ‘National Summer Swimming Competition’ #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ryegukanye Irushanwa rya National Summer Swimming Competition ryakiniwe kuri Pisine ya Lapalisse Hotel mu Karere ka Bugesera.

    Iyi kipe yegukanye iri rushanwa ryakinwe ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024, nyuma yo guhigika andi makipe yari yaryitabiriye.

    Aya makipe yari agizwe na; Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.

    Mu koga Intera ingana na Metro 400, Cercle Sportif de Karongi yakurikiwe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Les Daulphins.

    Iyi kipe kandi yanegukanye Intera ya Metero 200, ikurikirwa n’iya Les Daulphins mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle.

    Abakinnyi basaga 80 ni bo bitabiriye iri Rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye, birimo icyiciro cy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse n’icyiciro cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byombi byari bigizwe n’abagore n’abagabo.

    Boze Inyogo zitandukanye zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly ndetse na Relay yakinwe mu buryo bw’amakipe.

    Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye, barushanyijwe muri Metero 50, Metero 100, Metero 200 na Metero 400.

    Abakinnyi barimo; Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian b’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mubayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukusanya Imidali mu byiciro bitandukanye.

    Ku ruhande rw’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo; Niyibizi Cedric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bamwe mu bakusanyije Imidali myinshi.

    Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’iri Rushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda uburyo bagira imikoranire kandi byagenze.

    Ati:'Twagiranye Ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Akarere ka Bugesera kagira Ikipe y’Umukino wo Koga kandi byatanze Umusaruro. Hari kandi gukomeza imikoranire mu buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, Amarushanwa itandukanye y’Umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare, aho kuba Ishyirahamwe gusa'.

    Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iri rushanwa risize babonye impano nshya.

    Ati “Twabonyemo Impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo cyane ko mbere y’uko basoza ibiruhuko, nabwo bazakora irindi rushanwa hagamijwe kureba ko urwego rwabo rwazamutse kurushaho'.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo n’Iterambere, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela.

    Cercle Sportif ni yo yegukanye iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/koga-cercle-sportif-de-karongi-yegukanye-national-summer-swimming-competition

  • Rayon Sports yakiriye abakinnyi babiri bashya barimo n’uvuye i Burayi watanze ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakiriye abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Senegal, rutahizamu Fall Ngagne wakiniraga FK Příbram yo muri Czech Republic na myugariro Yousou Diagne wakiniraga Ittihad Zemmouri de Khemisset yo muri Maroc.

    Aba bakinnyi bombi bakaba bageze mu 3 mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024.

    Bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa mbili aho bakiriwe n’umuvugizi w’iyi kipe, Ngabo Roben.

    Aba bakinnyi bombi bakaba baramaze kumvikana na Rayon Sports ndetse banamaze gusinyira Gikundiro.

    Fall Ngagne akaba yatanze ubutumwa bukomeye ko aje gukora ibishoboka byose akazaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

    Ati “niteze byinshi, nje ngutanga byose, nje gukora ibishoboka byose ngo mfashe ikipe.”

    Rutahizamu Fall Ngagne akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka AF Darou Salam na Génération Foot zo muri Senegal, Ittihad Tanger yo muri Maroc ndetse na Viagem Pribram na FK Příbram zo muri Czech Republic.

    Si we wenyine Rayon Sports itegereje kuko inategereje myugariro na we ukomoka muri Senegal w’imyaka 27 Youssou Diagne wakiniye amakipe nka ASC Jaraaf 2017-2019, Génération Foot 2019-2021 zo muri Senegal na Ittihad Zemmouri de Khemisset 2021-2024 yo muri Maroc.

    Fall Ngagne (ubanza ibumoso) na Youssou Diagne (iburyo) bageze i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiriye-abakinnyi-babiri-bashya-barimo-n-uvuye-i-burayi-watanze-ubutumwa-bukomeye

  • Abana 30% biga mu mashuri abanza barasibira: Hakorwa iki? – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaritegereje avuga ko igiti kigororwa kikiri gito. U Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi bw'abana kuva mu mashuri y'inshuke kugeza muri kaminuza hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Muri iyi ngeri hakozwe byinshi birimo kongera umubare w'ibyumba by'amashuri n'umubare w'abarimu bashya kandi bahuguriwe kwigisha ibyiciro byose by'abiga.

    Gusa uko imyaka yagiye ikurikirana, imibare y'abanyeshuri basibira mu mashuri irushaho kuzamuka.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y'abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.

    Ku rwego rw'igihugu abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y'abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.

    Iyi mungu yageze no mu yisumbuye kuko abasibiye mu 2022 bari 9.4% mu gihe mu 2023 bahise bagera kuri 13.5%. Ni mu gihe abanyeshuri bata amashuri bo bagabanyutse bava kuri 7.1% mu 2022 bagera kuri 5.5% mu 2023.

    Imibare kandi igaragaza ko abanyeshuri bimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse mu byiciro byose, kuko mu mashuri abanza bavuye kuri 77.0% bagera kuri 75.7% na ho mu mashuri yisumbuye abimuka bavuye kuri 81.4% bagera kuri 79%.

    Umuyobozi wa GS Vuganyana mu Karere ka Ngororero, Habimana Célestin yabwiye IGIHE ko igituma abanyeshuri basibira biyongera harimo imibereho itanoze mu ngo iwabo, uburyo babona amafunguro, no kutabona iby'ibanze bakenera byose bituma imitsindire yabo itazamuka.

    Ati 'Haba harimo ibibazo cyane by'uburyo abana babayeho mu miryango yabo, uburyo babona ibikoresho by'ibanze umunyeshuri agenewe, uburyo babona ifunguro ryaba iryo mu rugo ariko n'iryo ku ishuri nubwo ritangwa ntabwo riba rihagije cyane, noneho n'ubucucike buba buri mu mashuri biba ari ikibazo gikomeye kuko umuntu ntiyakwigisha abana 50 ngo abone uko abakurikirana.

    'Niba ufite abana 50 ukabigisha isomo riramara iminota 40, kugira ngo ube ubagezeho burya ntabwo biba byoroshye, ariko iyo abana ari bake mu cyumba bafite n'ibikoresho bihagije imitsindire yakwiyongera.'

    Habimana yavuze ko imfashanyigisho mu mashuri ari nke cyane kuko ngo usanga mu ishuri ririmo abanyeshuri barenga 50 harimo ibitabo bibiri gusa. Muri Gs Vuganyana ishuri ririmo abanyeshuri bake ni 28 mu gihe iririmo benshi ari iry'incuke ririmo 153.

    Amashuri afite internet mu gihugu hose ni 59.5%, muri yo abanza ni 56.5% mu gihe ayisumbuye yigisha amasomo y'ubumenyi rusange ari 75.3%.

    Habimana yagaragaje ko amashuri yo mu cyaro ataragerwaho n'ikoranabuhanga rya internet bigoye kubona ibitabo byashyizwe ku ikoranabuhanga.

    Minisiteri y'Uburezi imaze iminsi itangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza batagize amanota 50% bagomba kwitabira gahunda nzamurabushobozi bakazigishwa mu bihe abandi bazaba bari mu biruhuko.

    Iyi gahunda yishimiwe n'ababyeyi hamwe n'abarezi bavuga ko bari bahangayikishijwe no kubona abana bimuka bafite amanota make cyane.

    Biteganyijwe ko ayo masomo nibayarangiza bazongera gukoreshwa isuzumabumenyi, utsinze akimukira mu mwaka ukurikiyeho, na ho uyatsinzwe bikemezwa ko asibira bidasubirwaho.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza basibira bakomeza kwiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-mu-mashuri-abanza-30-barasibira-kuki-bakomeza-gupfira-mu-iterura

  • Babiri bari muri Rayon Sports! Amasura mashya muri AS Kigali yasubukuye imyitozo #rwanda #RwOT

    AS Kigali yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho yatangiranye abakinnyi 21 barimo 8 bashya.

    Iyi kipe benshi bibazaga ahazaza ha yo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 ni bwo yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Iyi myitozo yabereye kuri ‘Tapis Rouge’ ikaba yitabiriwe n’abakinnyi 21 harimo abakinnyi bashya 8 bari bamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda.

    Mu bakinnyi bashya barimo Hoziyana Kennedy (Bugesera), Nkubana Marc (Police FC), Kayitaba Bosco (Police FC), Nshimiyimana Tharcisse (Gorilla FC), Mucyo Junior Didier (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Rayon Sports), Hakizimana Felecien (Kiyovu Sports) na Franklin (Sunrise FC)

    AS Kigali yatangiye imyitozo

    Bamwe mu bakinnyi bashya, Kayitaba Bosco, Ngendahimana Eric, Nkubana Marc, Nyarugabo Moise (arahasanzwe) na Mucyo Junior Didier

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babiri-bari-muri-rayon-sports-amasura-mashya-muri-as-kigali-yasubukuye-imyitozo

  • Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024, i Luanda muri Angola harabera inama ya 2 y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga mu bihugu birebwa n'ikibazo cy'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.

    Ni inama yatumijwe na Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza mu kibazo cya Kongo, ku murongo w'ibyigwa hakaba hateganyijwe kureba aho buri ruhande mu zishyamiranye rugeze rushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu nama za mbere, bigamije kurangiza intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo.

    Mu nama iheruka, Leta ya Tshisekedi yari yemereye umuhuza kumushyikiriza bwangu gahunda( road map) y' ibikorwa byo gufata, kwambura intwaro no gucyura mu bihugu byabo abanyamahanga bo mu mitwe ifite indiri aho muri Kongo.

    Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwigeze butanga iyo ngengabihe bwari bwemeye, ndetse birakaza cyane umuhuza wabifashe nko gutesha abantu umwanya.

    Muri abo bagizi ba nabi bagomba gukomwa mu nkokora, harimo abajenosideri ba FDLR, bica Abakongomani, bakabasahura, bagasambanya abagore ku ngufu, ari nako bategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Aho kubambura intwaro no kubohereza mu Rwanda, Tshisekedi ahubwo yashimangiye ubufatanye nabo, dore ko benshi yanabashyize mu gisirikari cya Kongo, FARDC, ubu FDLR ikaba igize uruhuri rw'imitwe itabarika, ifasha Tshisekedi kurwanya M23.

    Abari i Luanda baduhishuriye ko inama yo kuri uyu wa kabiri ishobora kubera Leta ya Kongo akasamutwe, kuko igomba kwihanagirizwa bwa nyuma, igasabwa kureka ibinyoma no kwima agaciro ibyemezo bigamije kurengera ubuzima bw'inzirakarengane.

    Ariko se, tutigirishije nkana, ubundi Kongo yakubahuka FDLR, ikambura intwaro umufatanyabikorwa wayo?

    Uretse ko nta n'ubushobozi bwa gisirikari Tshisekedi afite bwo gusenya FDLR, kuko imurusha ingufu, ntiyanatiyuka kwikuraho amaboko afatiye runini ubutegetsi bwe.

    Ibya Tshisekedi na FDLR ni agati k'inkubirane. Ni nk'ibya wa mugani ngo' mire mire umuriro, ncire ncire akaryoshye'.

    Ikigaragara Leta ya Kongo izakomeza gusinya amasezerano ibizi neza ko itazayashyira mu bikorwa, kugeza ubwo abahuza bazarambirwa iyo mikino, bakabivamo, maze urusha undi intege n'impamvu yo kurwana agatsinda intambara.

    Abagira inama Tshisekedi bamugire iyo kwicarana na M23 mu mishyikirano yeruye kandi itaziguye, bitabaye ibyo intare za Sarambwe zizashyirwa zimuturumbure i Kinshasa.

    The post Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-lourenco-wa-angola-yatumije-inama-yo-kwihanangiriza-bwa-nyuma-leta-ya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-lourenco-wa-angola-yatumije-inama-yo-kwihanangiriza-bwa-nyuma-leta-ya-kongo

  • Youssou Diagne Ategerejwe i Kigali muri Rayon sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yumvikanye na Youssou Diagne, myugariro w'Umunya-Sénegal wari Kapiteni wa Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc. Uyu mukinnyi w'imyaka 27 ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Gikundiro.

     

    Diagne, uzwiho ubuhanga mu gucunga ubusatirizi bw'amakipe bahanganye, yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino. Kubera ubunararibonye bwe, yitezweho gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye mu mwaka w'imikino 2024-2025.

     

    Uyu mukinnyi Kandi anzwiho Ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga, by'umwihariko mu buryo bwo kurinda izamu no gutangiza umukino uhereye inyuma. Rayon Sports itegereje ko azahita yinjira mu myitozo akamenyerana n'abandi bakinnyi b'ikipe.

     

    Source : https://yegob.rw/youssou-diagne-ategerejwe-i-kigali-muri-rayon-sports/