Blog

  • I&M Bank (Rwanda) Plc yahaye abitabira Expo2024 amahirwe y'inguzanyo y'ibikoresho byo mu rugo idasaba inyungu mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Iyi nguzanyo itangwa muri gahunda yiswe 'Ryoshya Iwawe', I&M Bank (Rwanda) Plc ifatanyijemo n'iduka Hotpoint ricuruza ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.

    Umukiliya ufite konti muri I&M Bank Rwanda Plc ajya muri Hotpoint agahitamo igikoresho yifuza yaba televiziyo, firigo, imashini imesa n'ibindi bitarengeje miliyoni 5 Frw, akuzuza ifishi isaba iyo nguzanyo, agahabwa igisubizo mu masaha 24.

    Umuyobozi Ukuriye Imenyekanishabikorwa n'Itumanaho muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Fiona Kamikazi yabwiye IGIHE ko abakiliya babagana muri Expo bahishiwe inguzanyo itangwa nta nyungu umukiliya asabwe.

    Ati “Muri serivisi ya Ryoshya Iwawe dufasha abakiliya bacu kubona ibikoresho byo mu rugo no mu biro ku nguzanyo y'inyungu ya 0% ku wishyuye mu mezi atandatu. Ni ukuvuga ngo ukeneye televiziyo nini, imashini zo kumesa n'ibindi bikoresho byo mu nzu wabibona ku giciro kiri hasi.”

    Yavuze ko umuntu aba ashobora gufata igikoresho kimwe yamara kwishyura agafata ikindi byose bigakorwa mu buryo butavunanye.

    Ati 'Ntabwo tuba dukeneye ko abakiliya bacu bavunika. Iyi serivisi irahari ntabwo duteganya kuyireka kuko duhora tubashakira ibyiza. Bashobora kuyibona hano ariko no ku mashami yacu aho waba uri hose cyangwa aho Hotpoint ikorera.'

    I&M Bank (Rwanda) Plc ivuga ko iyi serivisi yashimishije abakiliya bayo n'abatari abakiliya ku buryo bayitabira ari benshi cyane. Ati 'Bimaze kudufasha kwagura ubucuruzi bwacu ndetse no gufasha abakiliya bacu gukomeza kubaho ubuzima bwiza batuye ahantu heza.'

    Yanavuze ko umuntu udasanzwe ari umukiliya wa I&M Bank (Rwanda) Plc ashobora gusaba iyi nguzanyo ariko amaze gufungura konti muri iyi banki, hanyuma akerekana uko yakoranaga na banki asanzwe abereye umukiliya.

    Mu kibanza cya I&M Bank (Rwanda) Plc i Gikondo ahabera Expo batanga serivisi zose zirimo 'Agiserera' itanga inguzanyo y'imodoka zifasha abacuruzi guteza imbere ubucuruzi bwabo; 'Iyubake' ifasha abacuruzi basanzwe bafite inzu zaba izo gucururizamo cyangwa iyo kubamo, ku buryo iyo inzu yinjiza binyuze mu bukode bakuguriza inshuro 53 z'ayo yinjiza ukayashora mu bucuruzi bwawe; 'Iyubake nanone' y'umuntu ufite inzu aho bashobora kumuha inguzanyo ingana na 70% by'agaciro kayo akayashyira mu bucuruzi bwe.

    Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc baba biteguye kwakira na yombi uje abagana bakamuha icyo ashaka

    Abakiliya bashobora kubona serivisi za ATM kuri stand ya I&M Bank Rwanda Plc

    Umuntu ubishaka afata inguzanyo y’ibikoresho byo mu rugo bitarenze miliyoni 5 Frw akayishyura mu mezi atandatu adashyizeho inyungu

    Bamwe mu basuye stand ya I&M Bank Rwanda Plc bahitaga bafata inguzanyo y’ibikoresho yishyurwa nta nyungu mu mezi atandatu

    Serivisi zose za banki ziratangwa uko bisanzwe ku bitabiriye Expo 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-yahaye-abitabira-expo2024-amahirwe-y-inguzanyo-y-ibikoresho

  • Imitego y'inyamaswa 5600 yabonetse muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 29 Nyakanga 2024, mu bikorwa by'ubukangurambaga byateguye na Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu bice bitandukanye by'iyi Pariki birimo Kitabi muri Nyamagabe, Banda muri Nyamasheke na Bweyeye aho bwasorejwe.

    Bimwe mu byibanzweho muri ubu bukangurambaga, harimo gushishikariza abaturiye Pariki kwirinda ibikorwa biyangiza nko kujya guhigamo inyamaswa, guhakuriramo ubuki kuko biteza inkongi, gucukuramo amabuye y'agaciro no kujya kwahiramo ubwatsi bw'amatungo.

    Agaruka ku ngingo y'ubuhigi, Umuyobozi Wungirije w'Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi no Kurengera Urusobe rw'Ibinyabuzima muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Ntibabarira Jean Pierre, yavuze mu 2023, mu bice bitandukanye bya Nyungwe habonetse imitego y'inyamaswa yatezwe na rushimisi mu igera ku 5601, ikintu avuga ko gihangayikishije cyane ku busugire bw'inyamaswa muri Pariki.

    Aganira na IGIHE yagize ati “Mu 2023, ku gice cya Pariki giherereye ku Kitabi muri Nyamagabe, habonetse imitego 1223, i Bweyeye muri Rusizi, havumburwa imitego 2218, mu gihe mu gice cya Banda giherereye muri Nyamasheke haboneka imitego 2160. Ni ukuvuga ngo, iyo hatabagaho ubushishozi bw'abarinzi ba Pariki bacu, inyamaswa 5600 sirenga, zari ku murongo w'izigomba gupfa.”

    Yongeyeho ati “Iyi mibare tuvuga kandi ni iy'imitego abarinzi bacu babashije kubona, hari n'indi baba batabonye, ibishimangira ko ibikorwa by'ubukangurambaga bigikenewe mu baturage by'umwihariko ku rubyiruko kugira ngo abantu bakomeze kumva ko kizira kuvogera Pariki.”

    Ntibabarira yakomeje abwira abatuye i Bweyeye, ahasorejwe ubu bukangurambaga ko muri uyu mwaka wa 2024, mu mezi atandatu gusa, hamaze gutegurwa imitego 914 yatezwe n'abahigi baba bashaka kwica inyamaswa ziganjemo iziribwa nk'ifumberi n'izindi.

    Yanagaragaje kandi ko hari abahigi 18 bafatiwe muri Nyungwe mu 2023. Muri bo, umunani ni abo mu gice cya Bweyeye, 10 bakaba abo muri Banda mu Murenge wa Rangiro, mu Karere ka Nyamasheke.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bice bya Nyaruguru na Karongi bikora kuri Nyungwe ho ibikorwa byo kuyonona byacogoye,asaba n'ibindi bice gutera ikirenge mu cyabo.

    Usibye imitego n'ubuhigo, ibindi byabangamiye Pariki ya Nyungwe mu 2023 harimo inkongi z'umuriro, aho hegitari zisaga 130 zakongotse mu bice bya Bweyeye na Kitabi.

    Abaturage bakanguriwe kurushaho gusigasira urusobe rw'ibidukikije biri muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, kuko inyungu ziyivamo zizakomeza kwiyongera uko imyaka itaha.

    Nk'ubu mu mwaka wa 2023, nibura miliyoni 818 Frw zakoreshejwe mu gutera inkunga imishinga y'iterambere mu turere 5 dukora kuri Nyungwe ari two Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe.

    Mu bikorwa byibanzweho harimo kubaka amashuri, guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, kubaka amavuriro no kuzamura za koperative.

    Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ba rushimisi muri Pariki ya Nyungwe bagize uruhare mu kuzimira kw'inyamaswa zirimo inzovu n'imbogo.

    Gusa Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo cyita kuri iyi Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Nyungwe Management Company (NMC), barateganya kongera kuzacirira izi nyamaswa zikagaruka muri Pariki kugira ngo zongere kugira uruhare mu kuringaniza ubusugire bw'urusobe rw'ibinyamuzima.

    Uduce duturiye Pariki ya Nyungwe dukomeje gutezwa imbere biturutse mu mafaranga ava mu basura Pariki ya Nyungwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitego-y-inyamaswa-5600-yabonetse-muri-pariki-y-igihugu-ya-nyungwe-mu-2023

  • U Rwanda, RDC na Angola byemeranyije ku gusenya FDLR – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafatiwe mu biganiro byahurije i Luanda muri Angola amatsinda ahagarariye guverinoma z'ibi bihugu bitatu kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024.

    Mu biganiro biheruka byabaye tariki ya 21 Werurwe 2024, intumwa za guverinoma ya RDC zari ziyobowe na Dr Christophe Lutundula wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, zatanze isezerano ko muri Mata 2024 zizagaragaza uko zizasenya FDLR.

    Izi ntumwa zabivuze mu gihe raporo z'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zigaragaza ko FDLR ikorana n'ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo n'umutwe wa M23 muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Icyo gihe, intumwa za guverinoma y'u Rwanda zari ziyobowe na Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, na zo zemeje ko zizasesengura, zinasuzume uko guverinoma ya RDC izaba isenya FDLR, mu rwego rwo kurinda umutekano w'u Rwanda.

    Tariki ya 26 Mata 2024, RDC yeretse umuhuza, Angola, umugambi w'uko iteganya gusenya FDLR, ku ya 6 Gicurasi 2024 u Rwanda na rwo rwereka Angola uko ruteganya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mugambi.

    Intuma zitabiriye ibi biganiro zagaragaje ko umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, zemeranya ko imirwano hagati y'impande zihanganye igomba guhagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024.

    Nk'uko babyemeranyijeho, abo mu rwego rw'ubutasi ruhuriweho n'ibi bihugu bitatu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mwanzuro, nk'uko byashimangiwe n'ibiro bya Perezida wa Angola na za Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga.

    Zemeranyije kandi ko tariki ya 7 Kanama 2024, abo mu nzego z'ubutasi zo muri ibi bihugu bitatu ndetse n'izindi zirebwa n'iyi myanzuro, bazahurira i Luanda, basuzume icyifuzo cy'umuhuza cyo guhuza imbaraga mu gusenya FDLR.

    Abo mu rwego rw'ubutasi bahawe tariki ya 15 Kanama 2024 nk'igihe ntarengwa cyo kuba bagejeje ku baminisitiri raporo kuri iki cyifuzo mbere y'uko bongera guhura muri uko kwezi.

    Intumwa z’ibihugu bitatu zemeranyije ku gusenya umutwe wa FDLR

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe (ibumoso) yari ayoboye intumwa z’u Rwanda zagiye i Luanda

    Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner (ibumoso) yari ayoboye intumwa za RDC

    Minisitiri Tete Antonio (hagati) yari ayoboye uruhande rwa Angola


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rdc-na-angola-byemeranyije-ku-gusenya-fdlr

  • Imvano y'igabanyuka ry'imari ya Leta isesagurwa mu mboni z'Abasenateri – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022 igaragaza ko ibigo bya Leta byabonye 'Ntamakemwa' mu byerekeye kuzuza ibitabo by'ibaruramari byavuye kuri 68% bigera kuri 92% mu 2023.

    Mu bijyanye no kubahiriza amategeko byariyongereye bigera kuri 69% bivuye kuri 61% mu 2022, mu gihe kubyaza umusaruro amafaranga bahawe byo biri kuri 59% bivuye kuri 53% mu mwaka wari wabanje.

    Muri rusange uturere 25 twabonye 'Ntamakemwa' mu gihe mu 2018 kuzamura nta karere na kamwe kabarizwaga muri iki cyiciro.

    Ni raporo igaragaza ko nta faranga rya Leta na rimwe ryasohotse ridafite inyandiko isobanura impamvu yaryo.

    Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari ku isuzumwa rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, abasenateri bagaragaje ko hari intambwe ikomeye yatewe mu gucunga neza imari n'umutungo by'igihugu.

    Senateri Havugimana Emmanuel ati 'Iyo umuntu arebye n'ibyo asoma hirya no hino ni hake ubona mu bihugu amafaranga y'ingengo y'imari angana na 92% ashobora gusobanurwa neza icyo yakoreshejwe. Impamvu ni gahunda nziza Leta yacu yafashe, cyane cyane buriya ikintu cya mbere mbona gifitemo uruhare ni ukurwanya ruswa.'

    'Hariho bake bashobora kuba barya ruswa ariko iyo ugereranyije n'ibihugu byose bya Afurika, ukareba n'umwanya igihugu cyacu kiriho mu byerekeye kurwanya ruswa ubona bishimishije. Kubera ko ayo mafaranga ya Leta ubundi akunda kuburira mu kuyakoresha ibintu bitateganyijwe cyangwa se ugasanga abayashinzwe barayanyereje bayashyize mu mifuka yabo, nta kintu ashoboye kumarira umuturage'

    Senateri Havugimana yavuze ko kuba nta jambo 'agahomamunwa' rikigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ari ibyo kwishimira.

    Ni mu gihe kuri Senateri John Bonds Bideri, yavuze ko mu myaka yashize raporo z'uturere zitabaga zishimishije na gato ariko ubu hari intambwe yatewe, ndetse n'ibigo bya Leta bikora ubucuruzi mu mu 2021/22 ibyabonye Ntamakemwa byaravuye kuri 41% bigera kuri 77.%.

    Ati 'Muri rusange twavuga ko ingeso yo gusesagura umutungo wa Leta igenda icika. Ikindi ni uko ubushobozi bw'inzego za Leta n'ibigo bya Leta mu gucunga imari n'umutungo bya Leta bwagiye bwiyongera. Biragaragaza ishoramari igihugu cyakoze kugira ngo ubushobozi bwubakwe kugira ngo imari icungwe neza.'

    Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko ahabayeho impinduka mu micungire myiza y'umutungo w'igihugu byagiye bituruka ku mavugurura yakozwe bityo n'ahandi bitarakemuka hakorwa impinduka.

    Ati 'Impamvu hari impinduka ku birebana n'imicungire myiza y'umutungo mu turere twakwibukiranya ko na ho habaye amavugurura ku birebana na Njyanama, uburyo ijyaho, uburyo igomba gukora n'ibindi umuntu akaba yavuga ko ari umusaruro w'aya mavururwa. Bikaba bituma rero ntekereza ko n'ahandi komisiyo yagaragaje ko hari intambwe igomba guterwa naho hakwiye amavugururwa.'

    Yashimangiye ko ibigo bimwe bidafite inama z'ubutegetsi bikwiye kuzigira kandi n'ibigenderwaho bashyirwaho bikanozwa kuko imiyoborere y'ibigo ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere.

    Senateri Nkusi Juvenal yavuze ko hari ibigo nka Rwanda Polytecnic, RAB, WASAC n'ibindi bitaburagamo ibibazo by'imicungire y'umutungo wa Leta ariko ubu bigaragara ko impinduka zabikozwemo haba mu rwego rwa politike n'imiyobore zatanze umusaruro.

    Ati 'Muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ijambo ryitwa Agahomamunwa ntabwo tukirisanzemo. Ikindi ni uko nta mafaranga ya Leta yasohotse hatari inyandiko ziyasobanura. Ubu ifaranga rya Leta ushobora kurikirana ukareba inyandiko ukareba dosiye yaryo aho riri hose.'

    Abasenateri bagaragaje ko ibikorwa byishyurwa amafaranga y'umurengera byagabanyutse cyane, basaba ko nta faranga na rimwe rikwiye gusohoka rigiye kugura ibyo ritagenewe.

    Mu bugenzuzi bukumira Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yakoze yagaragaje ko hari miliyari 6.9 Frw yari kunyerezwa asaba ibigo gukosora amasezerano yagaragaragamo.

    Senateri Niyomugabo Cyprien yashimye amavugurura yakozwe mu bigo bitandukanye

    Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko rurwanya ruswa biri mu byatumye imicungire y’imari ya Leta iba ntamakemwa

    Senateri Nkusi Juvenal yagaragaje ko ijambo agahomamunwa kuba ritakigaragara ari intambwe yatewe

    Senateri Bideri yizeye ko gusesagura umutungo wa Leta bizaba amateka

    Senateri Uwera we yifuza ko nta faranga na rimwe rikwiye kunyerezwa

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-igabanyuka-ry-imari-ya-leta-isesagurwa-mu-mboni-z-abasenateri

  • Gakenke: Abantu 80 batawe muri yombi bari gusengera mu nzu yororerwamo inkoko – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bari gusengera mu kibuti cy'inkoko binyuranyije n'amabwiriza agenga imisengere n'insengero.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko abo bafashwe bagiye kwigishwa nyuma bagasubira mu miryango yabo.

    Yagize ati “Abaturage turabigisha basubire mu ngo zabo cyane ko muri iyi minsi turi kugenzura insengero zikora n'izigisha ibintu biyobya abaturage. Niiba abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse mu kiraro cy'inkoko biteye isoni kuko harimo abafite abana bakiri bato kandi dufite igihugu kigendera ku mategeko. Inyigisho bakeneye ni nyinshi, ibaze kujya gushakira Imana mu kiraro cy'inkoko.'

    Amabwiriza ya RGB ateganya ko kugira ngo urusengero rwemerwe rugomba kuba rufite icyangombwa cya RGB, rufite icyemezo cy'imikoranire n'akarere rukoreramo mu gihe rufunguye irindi shami, ahandi hatandukanye n'aho rwasabiye icyangombwa cyo gukora bwa mbere, rwujuje ibyangombwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire mu cyaro.

    Urusengero rugomba kandi kuba rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa, rwujuje ibyangombwa bisabwa inyubako ihuriramo abantu benshi aho ruherereye, rufite imbuga itoshye kandi ihagije, rutarangurura urusaku rubangamira abaturanyi, rufite uburyo bwo kubungabunga isuku no gufata amazi y'imvura.

    Iyi nzu yororerwamo inkoko niyo abaturaga bansanzwemo basenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abantu-80-batawe-muri-yombi-bari-gusengera-mu-nzu-yororerwamo-inkoko

  • Ese birakwiye kwibuka ubukarabiro ari uko twatewe? – #rwanda #RwOT

    Iyo ndwara yari iteye ubwoba ku bihugu by'ibihangange byagera ku bikizamuka mu iterambere ho ibintu bikaba ibindi kuko iki kibazo cyari gisanze ibindi by'ubukene bwari mu baturage.

    Intwaro rukumbi ibihugu byose byisunze kwari ugukaraba intoki kugira ngo nibura uwo wasuhuje wanduye Covid-19 atayikwanduza, bikunganirwa n'udupfukamunwa, guma mu rugo n'ibindi.

    Ni yo mpamvu no mu Rwanda kubaka ubukarabiro byimakajwe ahantu hose, hahururira abantu benshi.

    Icyakora inkingo zaraje iyo ndwara yongera gucogora ku rugero rwa burundu ibintu bisubira mu buryo.

    Bwa bukarabiro ahenshi bwarengejwe ingohe ku buryo ubona ko icyatumaga bazitabira kwari uko Covid-19 yari irimbanyije nyamara byaranafashaga no kurinda izindi ndwara ziterwa n'umwanda.

    Ku wa 27 Nyakanga 2023 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y'Ubushita bw'Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.

    Abantu benshi bahise bakangarana, agatima kongera gukubita kuri bwa bukarabiro bwubatswe kuko gukaraba intoki na byo biri mu birinda iyi ndwara yabonetse bwa mbere muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 54 ishize.

    Ni bimwe mu byatumye ku wa 30 Nyakanga 2024 Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, WaterAid Ishami ry'u Rwanda, utangiza umushinga wo kwibutsa ko kwimakaza isuku n'isukura n'ibindi bikorwa bitagomba kwitabwaho mu bihe by'ibyago gusa.

    Ni gahunda yiswe 'National Influencing Plan' mu Cyongereza. Igamije gukangurira abafatanyabikorwa baba abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n'izindi nzego hareberwa hamwe uko abafite ibikorwaremezo by'isuku n'isukura byakongerwa, ariko bikanakoreshwa.

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yashimangiye ko bidakwiriye ko abantu babanza guhungabanywa n'ibyorezo kugira ngo babone kubyirinda.

    Ati 'Imitekerereze ya muntu yihutira gukemura ikibazo kigeze ku rwego rwo kumuhitana kurusha gukumira ikizaza ejo nubwo cyaba gikomeye.'

    Ni yo mpamvu agaragaza ko abafatanyabikorwa babo na leta irimo bakwiriye gufasha cyane gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye n'isuku no guha agaciro ibikorwarezemo by'amazi.

    Yibukije ibyari byakozwe hirindwa Covid-19, abantu bari kubasha kugabanya ingengo y'imari igura imiti y'inzoka, 'igura ibitanda bantu baryamaho kwa muganga barwaye kubera ko banywesha imiti amazi mabi ntibakire vuba n'ibindi bibazo.'

    Kugeza umuntu umwe mu bantu 10, cyangwa abantu miliyoni 703 mu Isi ntabwo babona amazi meza, mu gihe umwe muri batanu cyangwa abantu miliyari 1,5 batagira ubwiherero bukwiriye, naho umwe muri batatu akaba atagira uburyo bwo gukaraba intoki.

    Ibyo bishyira ko abana 800 buri munsi bicwa n'ibibazo by'indwara zikomoka ku mwanda mu Isi yose.

    Mu Rwanda na ho ibi bibazo biracyahari kuko nko mu 2022 Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje ko abagerwaho n'amazi n'isuku n'isukura by'ibanze bari kuri 82% na 72,1% uko bikurikirana.

    Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF yo mu 2024 igaragaza ko ibikorwa by'isuku n'isukura bikiri kuri 56% mu bice by'imijyi mu gihe mu byaro ho biri kuri 78%.

    Ni imibare ituma Mukeshimana akomeza ati 'Covid-19 ikwiriye kuduha isomo ko aho twari twashyize kandagirukarabe iterurwa dukwiriye kuhashyira igumaho, aho twashyize ikigega twahubaka umuyoboro w'amazi abaturage bakayabona, n'inyigisho zo kugira ngo abantu bakarabe intoki bihoraho zigakomeza.'

    Kuva mu 2010 bigizwemo uruhare na WaterAid abantu ibihumbi 956 bagejejweho amazi meza, abarenga ibihumbi 246 bubakirwa ubwiherero bwiza, abarenga miliyoni ebyiri bahawe uburyo bwo gukaraba intoki bunoze.

    Umwaka urashize WaterAid itangije igenamigambi ry'imyaka itanu, aho yiyemeje ko izashora byibuze miliyari 25 Frw.

    Ifite intego yo kubanza gushyira imbaraga mu Karere ka Bugesera, bagakorana n'inzego z'ubuzima mu kwimakaza isuku n'isukura.

    Mukenshimana ati 'Twifuza ko muri iyo myaka itanu, Akarere ka Bugesera kose kazaba karagejejwemo amazi, ni ukuvuga mu ngo, mu mavuriro n'amashuri. Turumva tuzabishobora. Ibyo bizatanga icyigwa no ku bindi bice.'

    Uretse mu Karere ka Bugesera WaterAid ifite indi mishinga no mu Karere ka Kirehe, Nyamagabe na Burera aho ubu ibyo bubaka bashaka uko bitazabangamirwa n'imihindagurikire y'ibihe.

    Abaturutse mu nzego zitandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa ngo amazi meza n’ibikorwaremezo by’isuku n’isukura bigere kuri bose

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere buri muturage w’Akarere ka Bugesera azaba agerwaho n’amazi mu buryo butandukanye

    WaterAid Rwanda yatangije gahunda igamije gukangurira abafatanyabikorwa bayo batandukanye kwita ku isuku n’isukura buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-ubukarabiro-ari-uko-twatewe-birakwiriye

  • BAD yagaragaje ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda uziyongeraho 6,5% mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Iryo zamuka ry'ubukungu ryagizwemo uruhare n'ishoramari ryashyizwe mu bwubatsi, ubukerarugendo bushingiye ku nama n'umusaruro ukomoka ku bukerarugendo muri rusange wakomeje kwiyongera.

    Nubwo ibiciro byazamutse bikava kuri 13,9% mu 2022 bikagera kuri 14,3% mu 2023, kugenzura neza politiki y'ifaranga no kwiyongera kw'ibiribwa byagabanyije ibyo biciro mu gihembwe cya mbere cya 2024.

    Urwego rw'imari na rwo rwarazamutse, inguzanyo amabanki atanga zitishyurwa ziragabanywa kugera munsi ya 4,3% mu 2023.

    Ku rundi ruhande, ikinyuranyo cy'ibyo igihugu gikoresha biruta ibyo cyinjiza cyakomeje kuzamuka kiva ku 10,3% mu 2022 kigera kuri 11,1% mu 2023 ugereranyije n'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Ikindi iyi raporo ya BAD igaragaza ko umwenda igihugu gifite wazamutse uva kuri 66,7% ugera kuri 73% by'umusaruro mbumbe.

    Bigizwemo uruhare n'ingamba zitandukanye mu guhangana n'ibibazo bishobora kwangiriza urwego rw'imari no kuzamura ibyoherezwa mu mahanga n'izindi ngamba, biteganyijwe ko 2024 izarangira umusaruro mbumbe wiyongereyeho 6,5%.

    BAD igaragaza ko mu myaka ishize u Rwanda rwakomeje kuzamura imibereho myiza y'abaturage, ibigaragaza ko icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 69 mu 2023, icyakora ubushomeri bugakomeza kuba ibibazo kuko mu 2023 bwari kuri 16,8%.

    Igaragaza uburyo ari ingenzi mu gukomeza kubaka inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere ry'ubukungu, bikazatuma abaturage babona imirimo iki kigero cy'ubushomeri kigakomeza kumanuka.

    U Rwanda rurakataje cyane cyane mu nzego zijyanye n'ikoranabuhanga no kongera umusaruro hashingiwe ku dushya, icyakora nubwo hashyizweho politiki nziza zikomeza guteza imbere ubukungu, ruracyahura n'izindi mbogamizi zituma umusaruro utiyongera.

    Zirimo ubumenyi bukiri hasi, ibikorwaremezo bitangwaho menshi kurusha ayo byinjiza, umutungo kamere utari mwinshi, ubwiyongere bw'abaturage n'imihindagurikire y'ibihe.

    BAD igaragaza ko kongerera ubushobozi abaturage mu by'ubumenyi n'imari, guteza imbere udushya n'ubushakashatsi no kugabanya ibiciro biri hejuru ku mishinga y'ibikorwaremezo minini, bizatuma ruhangana n'ibyo bibazo.

    Mu gihembwe cya mbere cya 2024 umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 4,486 Frw uvuye kuri miliyari 3,904 frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, bigaragaza izamuka rya 9.7%.

    Ishoramari mu mirimo y’ubwubatsi mu bikomeje kuzamura ubukungu bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bad-igaragaza-ko-umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-uziyongeraho-6-5-mu-2024

  • Rayon Sports yatsinze Muhazi United mu mukino wa mbere wa Robertinho, Haruna yiyereka abafana ba Gikundiro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Muhazi United igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere w’umutoza Robertinho.

    Uyu munsi Rayon Sports yakinaga umukino wa nyuma wa gicuti mbere y’uko ku wa Gatandatu ikina na Azam FC kuri Rayon Day.

    Wari umukino wa mbere w’umutoza Robertinho nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports.

    Rayon Sports wabonaga ikina neza ihererekanya kurusha Muhazi United, ku munota wa 7 Iraguha Hadji yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu.

    Ku munota wa 17 Iraguha Hadji yakiriye umupira mwiza yari ahawe na Richard maze yinjirana ubwugarizi anacenga umunyezamu ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

    Ku munota wa 27, Omborenga Fitina na we yateye ishoti rikomeye umupira umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Sindi Paul Jesus na Iraguha Hadji hinjiramo Aruna Moussa Madjaliwa, Elenga Kanga, Ishimwe Fiston na Charles Baale.

    Ku munota wa 54, Richard yacomekeye umupira mwiza Bugingo Hakim wahise ahindura imbere y’izamu ariko umunyezamu awukuramo.

    Haruna Niyonzima akaba yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa 58 asimbura Rukundo Abdoul Rahman.

    Bugingo Hakim ku munota wa 63 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Charles Baale awuteye anyura hejuru y’izamu.

    Rayon Sports yarimo ishaka igitego yaje kukibona ku munota wa 73 cyatsinzwe na Charles Baale ku mupira yari ahawe ana Elenga Kanga. Umukino warangiye ari 1-0.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rayon-Sports-yatsinze-Muhazi-United-mu-mukino-wa-mbere-wa-Robertinho-Haruna-yiyereka-abafana-ba-Gikundiro-AMAFOTO

  • Mu bujurire Twagirayezu ahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa gufungwa imyaka 20 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire i Kigali mu Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya jenoside, aho yari yarabigizweho umwere n'Urukiko Rukuru.

    Mu kwezi kwa mbere 2024, nibwo Twagirayezu w'imyaka 56 yari yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga.

    Mu 2018 nibwo Twagirayezu yoherejwe na Denamrk aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n'inkiko z'u Rwanda ku byaha yashinjwaga by'uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside mu 1994.

    Yashinjwaga ubwicanyi bwabereye ahantu harindwi hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, muriho harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasama, ahitwaga Komine Rouge n'ahandi.

    Twagirayezu, wari umwalimu mu gihe cya jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, we akavuga ko atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu) igihe Jenoside yabaga.

    Ubwo Urukiko Rukuru rwamugiraga umwere muri Mutarama, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda.

    Mu byo Urukiko rw'Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y'igihugu bigaragazwa n'impapuro zemewe zitangwa n'ubutegetsi nk'igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.

    Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw'Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n'ibyaha bya jenoside nk'icyaha cyibasiye inyoko muntu, amukatira gufungwa imyaka 20.

    Nyuma y'uyu mwanzuro, Me Félicien Gashema, umwe mu bunganira Twagirayezu, yabwiye BBC ko ati 'Ibi birenze imyumvire yacu, ubu ntacyo twatangaza'.

    — Advertisement —

    Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, nyuma y'amezi arindwi adafunze kuva yagirwa umwere.

    Twagirayezu, ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n'akababaro mu maso.

    Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyamvaga yamugaragaje mu gitondo yinjira mu Rukiko afite imbagara kandi aseka ubwo yaramukanyaga n'abo mu muryango we, barimo nyina.

    Mu manza z'inshinjabyaha, Urukiko rw'Ubujurire nirwo rwa nyuma ruca imanza. Gusa uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane k'Urwego rw'Umuvunyi.

    Source : https://flash.rw/2024/07/31/mu-bujurire-twagirayezu-ahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-akatirwa-gufungwa-imyaka-20/

  • SONARWA General yishingiye ibikorwa byose bya Expo 2024, inateganya ibihembo ku bazayigana – #rwanda #RwOT

    Iyi sosiyete y'ubwishingizi y'imfura mu zikorera mu Rwanda, ni yo yishingiye ibintu byose biri ahakorerwa imurikagurisha rya 2024.

    Umuyobozi Ushinzwe abakiliya banini muri SONARWA General Insurance Company Ltd., Immaculée Uwimana yabwiye IGIHE ko bahisemo kujya muri iri murikagurisha kugira ngo bafashe abanyarwanda gusobanukirwa akamaro k'ubwishingizi.

    Ati 'Ni ukugira ngo twegere abaturage benshi cyane ko hari abahagenda batazi neza ubwishingizi icyo ari cyo cyangwa batekerezako ubwishingizi buhenze. Turagira ngo tubasobanurire neza kuko kugeza ubu abantu bazi ko bishingana kugira ngo polisi itabafata nk'abafite ibinyabiziga ariko hari imitungo yindi, ubucuruzi bwawe n'ibindi byinshi ugomba gushyira mu bwishingizi kugira ngo ubashe gutera imbere nta mbogamizi.'

    'Iyo ukoze impanuka cyanga ugahura n'ibindi byago aho kugira ngo uhombe byose, turahari kugira ngo tukugoboke. SONARWA General iza kugira ngo ntuhombe ahubwo ukomeze ukore.'

    Uwimana yavuze ko iki kigo gifatanya na Leta mu guha abahinzi n'aborozi ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, kandi ngo muri ibi bihe byugarijwe n'imihindagurikire y'ibihe abaguze ubwo bwishingizi iyo byangiritse barishyurwa.

    Ati 'Twafatanyije na Leta mu kwishingira ibihingwa by'abaturage baba bafite umurima kubera imihindagurikire y'ibihe izuba rikaka cyangwa imvura ikagwa ari nyinshi bya bihingwa bye ntibitange umusaruro kandi yarashyizemo imbaraga nyinshi. Icyo gihe twishingira ibyo bihingwa byawe, ayo washoye tukayagusubiza.

    Yahamije ko Leta yishyuramo nkunganire ya 40% ku yo umuturage yagombaga gutanga ku bwishingizi we akiyishyurira 60%.

    Muri iri murikagurisha rya 2024 kandi SONARWA General yateganije ibihembo bitandukanye bizamara igihe cy'ibyumweru bitatu Expo izamara.

    Umuntu asabwa gusa kugera kuri stand ya SONARWA General agasobanurirwa ibijyanye n'aya mahirwe abazayatsindira bakazagenerwa ibihembo bishimishije byateganijwe.

    Uwimana yakomeje avuga ko ubwishingizi atari ubw'abantu bakomeye nk'uko imyumvire ya bamwe ibigaragaza ahubwo ko bakwiye kumva ko ibyo batunze bifite agaciro bakabishinganisha kugira ngo mu gihe bahuye n'ibibazo babe bafite uwabagoboka.

    It’s TIME!!! 🎉

    Do you want to win BIG??

    1. Visit our booth and take a picture 📸
    2. Follow & Tag @SONARWAGI on X 🐦
    3. Tag 3 friends and make sure they follow us 👥
    4. Add #MakeMoveswithSONARWAGeneral and see how you move better when protected🚀#autoinsurance pic.twitter.com/MO1oLfvf6G

    — SONARWA General Insurance (@SONARWAGI) July 31, 2024

    SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya RSSB. Kigiye kuzuza imyaka 50 ku isoko ry'ubwishingizi mu Rwanda.

    Iki kigo gifite uburambe mu bwishingizi butandukanye harimo ubw'impanuka z'abantu, n'iz'ibinyabiziga ndetse n'imizigo, ubwishingizi bw'inkongi y'umuriro, ubwishingizi bwo kubaka, ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa, n'izindi nyinshi.

    Ni ikigo kimaze kwizerwa cyane bijyanye n'ubwo bunararibonye, kuko cyishyura abakiliya bacyo bagize ibyago mu buryo bwihuse.

    Abakozi ba SONARWA General biteguye kwakira Abanyarwanda bashaka serivisi z’ubwishingizi

    Umuyobozi Ushinzwe abakiliya banini – Immaculée Uwimana

    Gusura stand ya SONARWA bikugira umwe banyamahirwe batsindira ubwishingizi n'ibindi byinshi

    (Uhereye Iburyo) Umuyobozi Mukuru ukuriye Ishami Ry'Ubucuruzi, Charlotte Kamanzi, Umuyobozi Ushinzwe abakiliya bato, Anne-Marie Turabumukiza, Umuyobozi Ushinzwe abakiliya banini, Immaculée Uwimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-general-yishingiye-ibikorwa-byose-bya-expo-2024-inateganya-ibihembo