Blog

  • Hari benshi nakinanye na bo batakiriho – Haruna Niyonzima wageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima yashimiye Imana nyuma y’imyaka 17 yisanze yongeye kwambara umwambaro wa Rayon Sports akinira imbere y’abakunzi ba yo.

    Uyu mukinnyi uheruka gusinyira Rayon Sports yaherukagamo muri 2007, uyu munsi ni bwo yayikiniye umukino we wa mbere.

    Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbura mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports yatsinzemo Muhazi United 1-0 kuri uyu wa Gatatu.

    Nyuma y’umukino aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe uko yakiriye kongera gukinira imbere y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma y’imyaka 17, yavuze ko ari iby’agaciro kuko hari benshi batangiranye bawuretse ndetse hari n’abapfuye.

    Ati “mu by’ukuri ni ibintu byo gushimira Imana kuko hari benshi nakinanye na bo batakiriho, hari n’abandi baretse umupira kuba Imana rero ikintije ubwo buntu nkongera nkagaruka muri Rayon Sports, nkongera nkagaruka mu gihugu nkakinira imbere y’abafana banjye ndabishimira Imana ndetse ndanabyishimiye urebye.”

    Yakomeje avuga ko intego bazanye muri Rayon Sports ari ugukora ibishoboka byose bagafasha Rayon Sports gutwara igikombe.

    Ati “gutwara igikombe si ku magambo, gutwara igikombe ni ukubikorera ariko aho bigeze bimeze neza, turacyitegura ariko ku bushobozi bw’Imana tuzahatana.”

    Yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kubaba hafi bakanabagirira icyizere nk’uko bamaze iminsi babikora.

    Ati “Abakunzi ba Rayon Sports batubaye hafi yaba ku mukino wanjye wa mbere nkinnye n’indi mikino twakinnye yatambutse, batubaye hafi icyo nabasaba ni ukutugirira icyizere, burya icyizere kirarema nagiye mbivuga batwizere kurusha kwizera amagambo yo hanze, twaje muri Rayon Sports kubafasha, gukorera ikipe yacu no kubaha ibyishimo.”

    Yavuze ko akurikije ikipe uburyo yiyubatse ari abakinnyi n’abatoza yaguze bafite ubushobozi kandi bazahatana kugeza ku munsi wa nyuma kandi igikombe cya shampiyona iyi kipe idaheruka gutwara bazagitwara.

    Haruna Niyonzima yasabye abakunzi b’iyi kubagirira icyizere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-benshi-nakinanye-na-bo-batakiriho-haruna-niyonzima-wageneye-ubutumwa-abakunzi-ba-rayon-sports

  • Laboratwari ya Legacy Clinics yahawe icyemezo mpuzamahanga cy'ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Iyi Laboratwari kandi yabaye iya mbere y'Ivuriro ryigenga ihawe iki cyemezo mu Rwanda, ibyo Umuyobozi Mukuru w'iri Vuriro, Kalima Jean Malic, avuga ko ari umusaruro w'ishoramari ryamaze igihe kirekire.

    Ati 'Iki cyemezo gisaba byinshi, byabaye urugendo rurerure. [Abagitanga] Bagusaba kugira abakozi bafite ubushobozi, bagusaba kugira ibikoresho bigezweho, bagusaba kugendera kuri gahunda mpuzamahanga kuko icyo cyemezo ni igituma dushobora kuba twakora ibizamini byemewe ku rwego mpuzamahanga, ku buryo uwakoresheje ibizamini muri Laboratwari yacu, aba ashobora kubijyana n'ahandi bikemerwa kuko haba hariho icyo cyemezo. Byasabye amikoro, umwanya n'ubumenyi kugira ngo bigerweho.'

    Uretse Laboratwari ya Legacy Clinics, izindi Laboratwari eshatu mu Rwanda nazo zahawe iki cyemezo, zirimo Laboratwari y'Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, ikaba inabaye iya kabiri y'Ibitaro bya Gisirikare ihawe iki cyemezo ku Mugabane wa Afurika.

    Laboratwari ya 'National Reference Laboratory' nayo yabonye iki cyemezo, mu gihe iy'Ibitaro bya Butare nayo yakibonye, bikaba no ku nshuro ya mbere.

    Intambwe ishimangira urugendo rwo kuba Igicumbi cy'Ubuvuzi

    Leta y'u Rwanda ikomeje gukora ishoramari rifatika mu rwego rw'ubuzima kugira ngo ifashe Abanyarwanda kubona serivisi z'ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru, bitabaye ngombwa ko bajya hanze y'u Rwanda.

    Iyi gahunda ariko inafite inyungu ku bandi Banyafurika kuko kugera mu Rwanda byoroshye, bityo mu gihe haboneka serivisi z'ubuvuzi ziri ku rwego rwo hejuru, biroroshye ko bashobora guhitamo kuzishakira mu Rwanda aho gukora ingendo za kure.

    Gusa nanone ibi bisaba ko urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda rutera imbere, rukagira ibikoresho bigezweho, abakora mu rwego rw'ubuzima bafite ubumenyi mbega ibikenewe byose bigategurwa.

    Kuba laboratwari zo mu Rwanda, zaba izigenga ndetse n'iza Leta, zabona ibyemezo mpuzamahanga, ni imwe mu ntambwe z'ingenzi ziganisha kuri iyi gahunda, kuko ibi byemezo ari byo bitanga icyizere ku cy'uko ibisubizo by'ibipimo by'indwara byafatiwe muri laboratwari zo mu Rwanda, byizewe.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda bushyira imbaraga mu rwego rw'ubuzima, avuga ko gahunda ya RBC ari ugukomeza gufasha izindi laboratwari nyinshi mu gihugu, kugira ngo zirusheho kubona ibi byemezo mpuzamahanga.

    Ati 'Ndashaka gushimira laboratwari zose zabonye iki cyemezo, nishimiye ko dukomeje kubona izindi laboratwari [zibona ibyemezo mpuzamahanga], kandi RBC ifite intego yo gukomeza gufasha laboratwari mu gihugu gutanga serivisi nziza ku Banyarwanda bose. Dufite ibikenewe byose byatuma laboratwari zacu zikomeza kubona ibi byemezo.'

    Jean Malic Kalima yavuze ko kubona ibi byemezo ari ingenzi cyane mu gutuma abantu bagana u Rwanda bagamije kubona serivisi z'ubuvuzi.

    Yagize ati 'Bizadufasha kuko abazatugana bose bazaba bazi ko igihe bazaba bakoresheje ibizamini muri laboratwari zacu, ibyo bizamini bazaba babyizeye kuko ibyo dukoresha byose muri laboratwari bizaba ari ibyubahirije gahunda mpuzamahanga.'

    Ibi byanashimangiwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department) muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, wavuze ko ibi byemezo bizaha abanyamahanga icyizere cya serivisi za laboratwari zitangirwa mu Rwanda.

    Ati 'Ni ikintu gikomeye kuko byongera icyizere mu gutanga serivisi z'ubuzima, cyane cyane mu bijyanye no gupima indwara zitandukanye. Iyo hari iki cyemezo, abantu barabizera kuko ibisubizo mubaha mubapimye, byizewe ko bifite ubuziranenge buhagije.'

    Yongeyeho ati 'N'umunyahanga wavuye mu gihugu gifite icyo cyemezo [aje kwivuriza mu Rwanda] nta mpungenge agira kuko abona ko dukora ibintu biri ku murongo, bifite ubuziranenge.'

    Umuyobozi Mukuru wa KENAS, Dr. Walter Ongeti, yavuze ko icyemezo nk'iki gifasha mu kwihutisha serivisi no kugabanya ibiciro by'ubuvuzi.

    Yagize ati 'Iyo umuntu yapimwe, ibisubizo bikava muri laboratwari ifite iki cyemezo, ntabwo ukenera kongera gukorerwa isuzuma mu kindi gihugu [cyemera iki cyemezo]. Ibyo bigabanya ibiciro byo kongera kwipimisha bikanoroshya ibikorwa by'ubucuruzi.'

    Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yashimangiye ko iki cyemezo ari umusaruro w'imbaraga Leta y'u Rwanda iri gushyira mu rwego rw'ubuzima, cyane ko kubona iki cyemezo bisaba ko izi laboratwari ziba ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Iki cyemezo kizamara imyaka ine, icyakora ku ruhande rwa Legacy Clinics urugendo ruracyakomeje kuko iri Vuriro ryatangiye gushaka icyemezo cyisumbuye kurushaho, ndetse amasuzuma yo kugenzura ubushobozi bwa laboratwari zayo akaba azakorwa mu minsi iri imbere.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, niwe wantaze ibi byemezo

    Umuyobozi Mukuru wa KENAS, Dr. Walter Ongeti, yavuze ko icyemezo nk'iki gifasha mu kwihutisha serivisi no kugabanya ibiciro by'ubuvuzi

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department) muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, yavuze ko ibi byemezo bizaha abanyamahanga icyizere cya serivisi za laboratwari zitangirwa mu Rwanda

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, ashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, icyemezo cy’uko laboratwari yabo ishobora gutanga ibipimo mpuzamahanga

    Itsinda rya Legacy Clinics ryakiriye iki cyemezo rifite akanyamuneza

    Umuyobozi Mukuru w’Ivuriro rya Legacy Clinics, Kalima Jean Malic, yavuze ko bishimiye intambwe bateye nyuma yo kubona iki cyemezo

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda bushyira imbaraga mu rwego rw'ubuzima

    Abakozi ba Laboratwari ya 'National Reference Laboratory' bishimira icyemezo bahawe

    Amafoto: Claude Kasiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/laboratwari-ya-legacy-clinics-yahawe-icyemezo-mpuzamahanga-cy-ubuziranenge

  • Perezida Kagame yashimiye abayobozi bishimiye intsinzi yagize mu matora y'Umukuru w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yashimiye abayobozi b'ibihugu birimo Angola, Botswana, Congo-Brazzaville, Djibouti, Koreya y'Epfo na Uzbekistan, bamwoherereje ubutumwa bumushimira intsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    Yashimiye kandi Umuyobozi w'Umujyi wa Dubai, ndetse n'Umuyobozi w'Umuryango World Economic Forum.

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024. Komisiyo y'igihugu y'amatora, NEC, yemeje ko Kagame yagize amajwi 99,18%, akurikirwa na Dr. Frank Habineza wagize 0,50%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

    Kuva iby'ibanze byavuye mu matora byatangazwa mu ijoro rya tariki ya 15 Nyakanga, abakuru b'ibihugu na za guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n'Abanyarwanda.

    Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo.

    Mu myaka 30 ishize, ashimirwa ko yashoboye gukura iki gihugu ahabi benshi batakerezaga ko kizava, ubu kikaba ari icyitegererezo ku Isi mu bihugu bifite iterambere ryihuta.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye hagati ya tariki ya 22 Kamena n'iya 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho, rurikesha uruhare rw'Abanyarwanda bose.

    Yari yabasabye kuzagira amahitamo meza ku muntu uzakomeza kubayobora mu rugendo rwo kubaka iki gihugu.

    Nyuma yo gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko, nk'uko yabisezeranyije Abanyarwanda, urugendo rwo kubaka u Rwanda rwatangiye mu myaka 30 ishize rugiye gukomeza, kandi ko hari ibyiza byinshi iki gihugu kizabona muri manda y'imyaka itanu.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi bashimiye intsinzi yagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abayobozi-bishimiye-intsinzi-yagize-mu-matora-y

  • Atlético Madrid irifuza bikomeye Gallagher wa Chelsea – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Atlético Madrid na Chelsea bari hafi kumvikana ku igurwa rya Conor Gallagher. Amakipe yombi ari mu biganiro byimbitse ku kiguzi cya miliyoni 35/40 z'amayero, harimo n'inyongera. Gusa, iki gikorwa cyose gizaterwa n'icyemezo cya Gallagher.

    Uyu mukinnyi w'umuhanga agomba gufata umwanzuro w'aho ashaka kwerekeza kuko amasezerano ye na Chelsea azarangira muri Kamena 2025. Ibyo Gallagher azumvikana n'iyi kipe bigomba kuzagenderwa mu rwego two kugira aho yerekeza.

    Atlético Madrid bamwifuje kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ariko ntibabasha Ku mubona.

    Source : https://yegob.rw/atletico-madrid-irifuza-bikomeye-gallagher-wa-chelsea/

  • Keylor Navas ashobora gusesa amasezerano na Monza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Keylor Navas ashobora gutakaza amasezerano na Monza nubwo yakoze ibizamini by'ubuzima ndetse agategura urugendo two kwerekezayo .

    Ibiganiro bishya byerekanye itandukaniro rinini hagati y'impande zombi, bityo amasezerano akaba ashobora guseswa.

    Navas ashobora kongera kugaragara ku isoko nk'umukinnyi utari mu ikipe.

    Source : https://yegob.rw/keylor-navas-ashobora-gusesa-amasezerano-na-monza/

  • Nyuma y’imyaka 17 Haruna Niyonzima yongeye ku… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga, ubera ku kibuga cya Kigali Pele Stadium. Tariki 16 Nyakanga 2024 ni bwo Haruna yasinyiye ikipe ya ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe.

    Nyuma y’imikimo igera kuri itatu ategerejwe, Haruna Niyonzima yaje kwinjira mu kibuga nyuma y’imyaka 17 adakinira Rayon Sports. Yinjiye mu gice cya kabiri ku munota wa 58 aho yari asimbuye Rukundo AbdulRahman nawe wageze muri iyi kipe avuye mu Amagaju FC.

    Mu mwaka w’imikino 2006-07 ni bwo Haruna Niyonzima yakiniye Rayon Sports avuye mu ikipe ya Etincelles FC, yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza mu 2011, ahita ajya muri Yanga yo muri Tanzania ayikinira kugeza mu 2017.

    Yahavuye ajya muri Simba SC yamazemo imyaka 2, ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali ayikinira umwaka umwe ahita asubira muri Yanga yakiniye na yo umwaka umwe maze mu 2021 agaruka muri AS Kigali yakiniye kugeza mu 2022 ari nabwo yajyaga muri Al Ta'awon yakiniraga kugera ejobundi agarutse mu Rwanda. 


    Haruna Niyonzima aganira n’umutoza we mbere yo kwinjira mu kibuga 


    Haruna Niyonzima yaje kwinjira mu kibuga asimbuye umurundi Rukundo 

    Yageze mu kibuga atangira kugenzura umupira nk’ibisanzwe 

    Yagize uruhare mu gitego cya Rayon Sports kuko yari umukinnyi wa 4 wakoze ku mupira awuherera Bugingo Hackim

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145476/nyuma-yimyaka-17-haruna-niyonzima-yongeye-kubira-ibyuya-ku-bwa-rayon-sports-amafoto-video-145476.html

  • Yayitanzeho Miliyoni 60 Frw! Yverry yakoze in… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Yverry akoze indirimbo ifite agaciro kangana gutya! Ushingiye ku mibare itangwa n’abahanzi ashobora kuba ari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi nyarwanda bamaze gushora amafaranga menshi ku ndirimbo imwe, kuko Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 50 Frw mu ikorwa ry’indirimbo ye yise ‘Sowe’.

    Yverry yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ye ifite agaciro ka Miliyoni 60 Frw biturutse mu kuba buri kintu cyose yakoresheje yaracyishyuraga ku isaha. 

    Ati “Kuva ‘Location’ zigaragara mu mashusho y’indirimbo, aba-Producer, umukobwa twakoresheje, imodoka ebyiri twakoresheje, ikibuga cya ‘Tennis’ twakoresheje, ‘Drone’ n’ibindi byose, buri kimwe nakishyuraga ku isaha.”

    Yavuze ko umunyamideli witwa Tcamm bakoranye muri iyi ndirimbo, yamwishyuye amadorali 200 ku isaha, kandi bakoranye kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro. Ni ukuvuga ngo bakoranye amasaha 16 bingana n’amadorali 3200.

    Ati “Ni umukobwa usanzwe wifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi, rero buri kimwe cyose twakoranye nawe twaracyishyuriye, yaba mu kugaragara mu ndirimbo, imyambaro yambaye n’ibindi, muri rusange yishyuwe amadorali 3200.”

    Yverry avuga ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo banahuye n’ibibazo bikomeye, kuko uriya mukobwa bifashishije yamenye ikirahure cy’imodoka mu buryo nawe bwamutunguye, biba ngombwa ko bacyishyura.

    Ati “Uriya mukobwa yagombaga kujya ku modoka imbere akicaraho, ariko agezeho ashingaho ivi ikirahure kirameneka, biba ngombwa ko  tucyishyura bazana indi modoka, niba nibuka neza twishyuye amadorali arenga ibihumbi 25.”  

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Uragiye’, avuga ko umubare w’amafaranga wazamutse binaturutse mu kuba barishyuye aho bakiniye Tennis. 

    Ati “Ibintu bya hariya byarantunguye, kuko byasabye ko abantu bari mu kibuga bose babakuramo. Ku isaha twikishyura amadorali 50, kuko ntibiba byemewe ko hari undi muntu wagaragara mu bikorwa byawe kandi utabimwishyuriye.”

    Yverry anavuga ko bishyuye buri agace kose ‘Drone’ yafatiyeho amashusho. Ati “Hari agace twifuzaga gukoreramo amashusho, naho barahishyuje’. Ikindi, cyongereye amafaranga ni urugendo yakoze ajya Calgary, ndetse n’aho yacumbitse kuko byamusabaga gutegereza ikorwa ry’uyu mushinga.

    Avuga ko ageze ku rwego rwo gukora indirimbo iri kuri Miliyoni 60 Frw kubera ko yabonye umujyanama wumva neza ibikorwa bye. 

    Ati “Ndashima cyane Gauchi kuko yumvise neza intego zanjye mu muziki yiyemeza kunshyigikira. Ni ibigaragaza ko ibikorwa bizagenda neza, ushingiye kubyo tumaze gukorana kuva twahura.” 

    Iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, ni mu gihe amashusho yakozwe na Babou-Daxx.


    Yverry yatangaje ko yakoresheje Miliyoni 60 Frw mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ye ‘Forever’


    Yverry yavuze ko umukobwa yifashishije muri iyi ndirimbo yamwishyuraga amadorali 3200 mu gihe cy’amashaa 16 bamaranye bakorana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOREVER’ Y’UMUHANZI YVERRY YAKOREYE MURI CANADA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145477/yayitanzeho-miliyoni-60-frw-yverry-yakoze-indirimbo-ya-mbere-yamuhenze-mu-mateka-yumuziki–145477.html

  • Bwiza yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa MTN – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa umaze imyaka ibiri mu muziki akoranye na MTN. Ariko yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byabaga byateguwe n’iyi sosiyete.

    Nko muri Gashyantare 2024, yahuye kandi agirana ibiganiro n'Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame. Icyo gihe hari ku munsi wa 'Saint Valentin' ari kumwe n’umuhanzi Chriss Eazy.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, nibwo MTN ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zatangaje ko yatangiye imikoranire n’umuhanzikazi Bwiza. Bati “Bwiza buri gihe uhawe ikaze/urisanga mu muryango. Turiteguye.”

    Mu mashusho yashyizwe hanze, agaragaza ko Bwiza yakiriwe n’umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava umaze imyaka itanu akorana n’iyi sosiyete. Muri aya mashusho Bwiza agira ati “Nditeguye! Nanjye ubu ndi mu muryango wa MTN.”

    Umujyanama we, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko Bwiza yasinye amasezerano y’umwaka umwe wo kuba ‘Brand Ambasador’ ariko ‘ni amasezerano ashobora kuzongerwa’. Ati “Twishimiye kuba mu muryango wa MTN.”

    Bwiza ni imfura mu muryango w'abana bane, mu bakobwa babiri n'abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo, umuryango we uza kwimukira i Kigali, nyuma bajya gutura i Nyamata.

    Yigeze kubwira InyaRwanda ko mu muryango we nta wundi muntu wakoze umuziki mu buryo bw'umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati 'Bakunda umuziki hamwe na Mama.'

    Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by'Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.

    Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n’imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.

    Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

    MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.

    MTN irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

    MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

    Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

     

    Bwiza yakiriwe na 'Papa Sava' mu muryango mugari wa MTN nka 'Brand Ambassador'


    Bwiza agiye gukorana na MTN mu gihe cy'umwaka umwe- ariko amasezerano ashobora kongerwa

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TO YOU' YA BWIZA


    REBA INDIRIMBO “READY” YA BWIZA ARI NAYO YATUMBAGIJE IZINA RYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145479/bwiza-yagizwe-brand-ambassador-wa-mtn-145479.html

  • Ese birakwiye kwibuka ubukarabiro ari uko twatewe? – #rwanda #RwOT

    Iyo ndwara yari iteye ubwoba ku bihugu by'ibihangange byagera ku bikizamuka mu iterambere ho ibintu bikaba ibindi kuko iki kibazo cyari gisanze ibindi by'ubukene bwari mu baturage.

    Intwaro rukumbi ibihugu byose byisunze kwari ugukaraba intoki kugira ngo nibura uwo wasuhuje wanduye Covid-19 atayikwanduza, bikunganirwa n'udupfukamunwa, guma mu rugo n'ibindi.

    Ni yo mpamvu no mu Rwanda kubaka ubukarabiro byimakajwe ahantu hose, hahururira abantu benshi.

    Icyakora inkingo zaraje iyo ndwara yongera gucogora ku rugero rwa burundu ibintu bisubira mu buryo.

    Bwa bukarabiro ahenshi bwarengejwe ingohe ku buryo ubona ko icyatumaga bazitabira kwari uko Covid-19 yari irimbanyije nyamara byaranafashaga no kurinda izindi ndwara ziterwa n'umwanda.

    Ku wa 27 Nyakanga 2023 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y'Ubushita bw'Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.

    Abantu benshi bahise bakangarana, agatima kongera gukubita kuri bwa bukarabiro bwubatswe kuko gukaraba intoki na byo biri mu birinda iyi ndwara yabonetse bwa mbere muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 54 ishize.

    Ni bimwe mu byatumye ku wa 30 Nyakanga 2024 Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, WaterAid Ishami ry'u Rwanda, utangiza umushinga wo kwibutsa ko kwimakaza isuku n'isukura n'ibindi bikorwa bitagomba kwitabwaho mu bihe by'ibyago gusa.

    Ni gahunda yiswe 'National Influencing Plan' mu Cyongereza. Igamije gukangurira abafatanyabikorwa baba abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n'izindi nzego hareberwa hamwe uko abafite ibikorwaremezo by'isuku n'isukura byakongerwa, ariko bikanakoreshwa.

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yashimangiye ko bidakwiriye ko abantu babanza guhungabanywa n'ibyorezo kugira ngo babone kubyirinda.

    Ati 'Imitekerereze ya muntu yihutira gukemura ikibazo kigeze ku rwego rwo kumuhitana kurusha gukumira ikizaza ejo nubwo cyaba gikomeye.'

    Ni yo mpamvu agaragaza ko abafatanyabikorwa babo na leta irimo bakwiriye gufasha cyane gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye n'isuku no guha agaciro ibikorwarezemo by'amazi.

    Yibukije ibyari byakozwe hirindwa Covid-19, abantu bari kubasha kugabanya ingengo y'imari igura imiti y'inzoka, 'igura ibitanda bantu baryamaho kwa muganga barwaye kubera ko banywesha imiti amazi mabi ntibakire vuba n'ibindi bibazo.'

    Kugeza umuntu umwe mu bantu 10, cyangwa abantu miliyoni 703 mu Isi ntabwo babona amazi meza, mu gihe umwe muri batanu cyangwa abantu miliyari 1,5 batagira ubwiherero bukwiriye, naho umwe muri batatu akaba atagira uburyo bwo gukaraba intoki.

    Ibyo bishyira ko abana 800 buri munsi bicwa n'ibibazo by'indwara zikomoka ku mwanda mu Isi yose.

    Mu Rwanda na ho ibi bibazo biracyahari kuko nko mu 2022 Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje ko abagerwaho n'amazi n'isuku n'isukura by'ibanze bari kuri 82% na 72,1% uko bikurikirana.

    Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF yo mu 2024 igaragaza ko ibikorwa by'isuku n'isukura bikiri kuri 56% mu bice by'imijyi mu gihe mu byaro ho biri kuri 78%.

    Ni imibare ituma Mukeshimana akomeza ati 'Covid-19 ikwiriye kuduha isomo ko aho twari twashyize kandagirukarabe iterurwa dukwiriye kuhashyira igumaho, aho twashyize ikigega twahubaka umuyoboro w'amazi abaturage bakayabona, n'inyigisho zo kugira ngo abantu bakarabe intoki bihoraho zigakomeza.'

    Kuva mu 2010 bigizwemo uruhare na WaterAid abantu ibihumbi 956 bagejejweho amazi meza, abarenga ibihumbi 246 bubakirwa ubwiherero bwiza, abarenga miliyoni ebyiri bahawe uburyo bwo gukaraba intoki bunoze.

    Umwaka urashize WaterAid itangije igenamigambi ry'imyaka itanu, aho yiyemeje ko izashora byibuze miliyari 25 Frw.

    Ifite intego yo kubanza gushyira imbaraga mu Karere ka Bugesera, bagakorana n'inzego z'ubuzima mu kwimakaza isuku n'isukura.

    Mukenshimana ati 'Twifuza ko muri iyo myaka itanu, Akarere ka Bugesera kose kazaba karagejejwemo amazi, ni ukuvuga mu ngo, mu mavuriro n'amashuri. Turumva tuzabishobora. Ibyo bizatanga icyigwa no ku bindi bice.'

    Uretse mu Karere ka Bugesera WaterAid ifite indi mishinga no mu Karere ka Kirehe, Nyamagabe na Burera aho ubu ibyo bubaka bashaka uko bitazabangamirwa n'imihindagurikire y'ibihe.

    Abaturutse mu nzego zitandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa ngo amazi meza n’ibikorwaremezo by’isuku n’isukura bigere kuri bose

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere buri muturage w’Akarere ka Bugesera azaba agerwaho n’amazi mu buryo butandukanye

    WaterAid Rwanda yatangije gahunda igamije gukangurira abafatanyabikorwa bayo batandukanye kwita ku isuku n’isukura buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ese-birakwiye-kwibuka-ubukarabiro-ari-uko-twatewe

  • Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Ubujurire bw'Ubushinjacyaha n'ubw'umunyamakuru Jean Paul Nkundineza bwaburanishijwe tariki 17 Nyakanga 2024, ubushinjacyaha bugaragaza ko butanyuzwe n'imikirize y'urubanza kuko Urukiko rw'Ibanze rwatanze igihano gito nyamara Nkundineza atarigeze yemera icyaha.

    Ubushinjacyaha bwasabaga ko Nkundineza yahamywa ibyaha byose ariko we ajurira agaragaza ko akwiye kuba umwere kuko ibyaha yarezwe ko byakorewe mu nkuru yatangaje ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye nta ho yigeze ahohotera umutangabuhamya cyangwa ngo atangaze ibihuha.

    Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rumaze gusuzuma ubujurire bw'impande zombi rwasanze harimo bimwe bifite ishingiro.

    Rwasanze icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru kidahama Nkundineza Jean Paul kuko nta kigaragaza ko Mutesi Jolly yari umutangamakuru mu rubanza rwa Prince Kid.

    Gusa ku rundi ruhande, urukiko rwasanze amagambo Jean Paul Nkundineza yatangaje mu bihe bitandukanye yita Mutesi Jolly “Mafia” n'izindi nyito zimusebya, avuga ko ari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatangabuhamya gushinja Prince Kid nyamara nta bimenyetso abifitiye bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Urukiko rwatangaje ko kuba yahamwe n'icyaha kimwe muri bibiri yaregwaga bituma yoroherezwa igihano.

    Rwategetse ko ahanishwa igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw agasonerwa amagarama y'urubanza kuko aburana afunzwe.

    Muri Mata 2024 Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-jean-paul-nkundineza-yahanishijwe-igifungo-cy-imyaka-ibiri