Blog

  • Abagore bari mu buhinzi mu Rwanda bibukijwe uburenganzira bwabo ku butaka – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza uwo munsi wateguwe na UN Women ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), bibera muri Kigali Convention Centre ku wa 31 Nyakanga 2024.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yakomoje ku kuba hakwiye gukomeza kwimakazwa uburinganire mu rwego rw'ubuhinzi mu Rwanda, ndetse abagore baburimo bakanagira uburenganzira ku butaka kuko byanabafasha mu birimo kwagura ibyo bakora bakanongera umusaruro ubikomokaho, dore ko ari bo benshi bakora ubuhinzi.

    Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, wavuze ko mu mategeko y'u Rwanda, abagabo n'abagore bafite uburenganzira bungana ku butaka, ariko ugasanga imyumvire ku mikoreshereze yabwo igisiga umugore inyuma kuko bidakunze kubaho ko agira uruhare runini mu guhitamo icyo bukoreshwa.

    Ati ''Abagore bafite uburenganzira ku butaka ukurikije icyo amategeko y'u Rwanda ateganya ndetse no kwandika ubutaka byabayeho byabahaye uburenganzira bari ku byangombwa by'ubutaka. Ariko ku rundi ruhande, kubukoresha, ni gute ubwo butaka babufitiye uburenganzira noneho bakagira uruhare mu gufata icyemezo mu buryo bukoreshwa byaba ari ukubugurisha?''

    ''[…] usanga ahanini aho ahenshi hatari hagerwa, akaba ari ho hagaragara ko amategeko ahari, ariko hari imyumvire igomba gukurikira amategeko, hari imyumvire igomba guhinduka.''

    Muri ibi birori kandi, abahagarariye UN Women, FAO, n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), bagaragaje ko mu gihe umubare munini w'abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda batize, kubashyiriraho porogaramu zibafasha gukora ubuhinzi buvuguruye butari ubw'amaramuko gusa ari wo musingi wo kubuteza imbere bakanasagurira amasoko.

    Namahoro Olive wo muri Koperative Duterintambwe y'abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw'uko mbere bitashobokaga ko umugabo we Dusengimana Alphonse amwemerera guhinga imboga mu butaka bwabo, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n'ibigo nka FAO ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere, umugabo we aza guhindura intekerezo aranamufasha kuko yabonye byunguka.

    Ati ''Twagiraga imbogamizi ahanini ku bagore ku bijyanye n'ubutaka. Birazwi ko abagabo akenshi ari bo babaga bafite ijambo rinini ku muryango cyangwa ku mitungo y'umuryango, kugira ngo ubwire umugabo uti 'Wenda ziriya 'Ares' 30 ndumva nazihingaho wenda imiteja, kugira ngo abyumve byabaga bigoye'.''

    ''[…] ariko nyuma yo gufata amahugurwa ku buhinzi n'aho natangiriye mvuga nti 'Ibi bintu uwabikoraho gake gake ko umugabo azajya abona ko hari inyungu bibyara aho wenda ntazagera aho akanshyigikira?''

    Namahoro yatangiye ahinga imboga zirimo inyanya na 'concombres', abikorera ku butaka buto. Kugira ngo umugabo we wakoraga ubwubatsi ave ku izima amwemerere gukorera ubwo buhinzi ku butaka bunini, byatewe n'uko umwana wabo ku ishuri bamwirukanye habuze amafaranga ibihumbi 98 Frw yo kumwishyurira bagatumiza Se ngo yishyure akabura amafaranga, Namahoro aza kuyishyura kuko yari afite ayo yizigamiye yakuye muri ubwo buhinzi.

    Nyuma Namahoro yanahawe amahugurwa ku gukora ifumbire y'imborera, umushinga wabahuguye ubasezeranya ko nyuma uzayikora neza bazajya bayimugurira. Namahoro yaje kuyikora neza iragurwa, ihabwa abahinzi, akuramo ibihumbi 800 Frw. Ibi byatumye umugabo we Dusengimana Alphonse amufasha bayoboka iy'ubuhinzi buvuguruye, ndetse mu buhamya bwe yakomoje ku kuba abagore bari mu buhinzi mu Rwanda bashoboye bityo ko badakwiye gusigazwa inyuma cyangwa ngo bimwe uburenganzira ku butaka.

    Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow, na we yashimye aho u Rwanda rugeze mu gutuma abagore bagira uburenganzira ku butaka, akomoza ku kuba n'ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kurwigiraho kuko hadatejwe imbere ubuhinzi bukorerwa kuri uyu mugabane wazakomeza kudindira mu iterambere.

    Raporo y' Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), yasohotse muri Werurwe 2024, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo ariko ko butabyazwa umusaruro uhagije.

    Ibibanza by'ubutaka byari byanditswe ku bagore gusa byari 2.183.761, mu gihe ibyanditswe ku bagabo byari 1.305.790.

    Nubwo bimeze gutyo, imyumvire ku mikoreshereze yabwo iracyari hasi ku buryo usanga nk'umugore uri mu buhinzi adashobora gufata umwanzuro wo gutanga ubutaka bwe nk'ingwate muri banki ngo ahabwe inguzanyo yo kongera umusaruro we, kuba yabugurisha cyangwa akaba yanafata imyanzuro y'ibibuhingwaho, kuko bamwe bizera ko iyo ari imyanzuro ifatwa n'abagabo.

    Ibyo bigaragazwa n'inzitizi ku iterambere ry'umugore ufite ubutaka, cyane cyane uri mu rwego rw'ubuhinzi kuko atabasha gukora ubuteye imbere.

    Haganiriwe ku bikibereye imbogamizi abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda, birimo kuba bamwe batagira uburenganzira ku mikoreshereze y’ubutaka

    Ibi birori byanabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo

    Namahoro Olive n'umugabo we, Dusengimana Alphonse batanze ubuhamya bw'uko bafatanyije bagatezwa imbere n'ubuhinzi, umugore ari we ubaye imbarutso

    Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyiraho amategeko aha abagore uburenganzira ku butaka

    Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Joan Jacobje Jantina Wiegman, yavuze ko abagore bashoboye, bityo ko batagomba kwamburwa uburengazira ubwo ari bwo bwose

    Abitabiriye ibi birori bakomoje cyane ku kuba abagore bakwiye kugira uburenganzira ku butaka, na bo bagafata imyanzuro y’uko bukoreshwa

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bari-mu-buhinzi-mu-rwanda-bibukijwe-uburenganzira-bwabo-ku-butaka

  • Imvune ziratuma Manchester United yongera kuyoboka isoko #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti Manchester United yahuyemo na Real Betis wongereye umubare w'imvune muri iyi kipe ubwo Marcus Rashford yasohorwaga mukibuga umukino utarangiye kubera imvune.

    Iyi kipe iheruka kongerera amasezerano umutoza Eric Ten Hag azageza muri 2027 yari yavunikishije myugariro w'umufaransa Leny Yoro na Rasmus Hojlund ku mukino wabanje batsinzwemo na Arsenal 2-1.

    Nyuma y'isuzuma abaganga batangaje ko Lenny Yoro azamara hanze amezi 2 naho rutahizamu Rasmus Hojlund we akamara ibyumweru bitandatu adakora ku mupira. Bivuze ko Manchester United itakinisha aba abasore bombi ubwo izaba itangira imikino ya shampiyona nshya ya 2024-2025.

    Uko ibibazo byimvune byiyongera birasunikira Eric Ten Hag gushakira ibisubizo ku isoko ry'abakinnyi, aho bivugwa ko Manchester United igiye gushyira imbaraga mu biganiro na Bayern Munichen kuri myugariro w'umuholandi Matthijs De Ligt. Iyi kipe kandi ikaba yongeye gutera ijisho kuri ba rutahizamu aho ishobora gutangira ibiganiro na Ivan Toney was Brentford mu minsi ya vuba.

    Manchester United yari yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona iheruka. Umwaka nawo waranzwe n'imvune nyinshi z'abakinnyi.

    Iyi kipe yongeye kugira imvune z'abakinnyi ngenderwaho izasubira mu kibuga kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga, ubwo bazaba bakina na Liverpool mu wundi mukino wa gicuti.

     

    Source : https://flash.rw/2024/08/01/imvune-ziratuma-manchester-united-yongera-kuyoboka-isoko/

  • Insengero nyinshi i Kigali nazo zirafungwa: I… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite mu nshingano amadini n’amatorero, Dr Usta Kayitesi, yahishuye ko bari barahaye abanyamadini igihe gihagije cyo gutunganya insengero, kuko zari gufungwa umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri.

    Avuga ko itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere harimo kuba ifite ubuzimagatozi, kuzuza ibyangombwa bisabwa n’ubuyobozi bwa Leta aho abayobozi b’amadini basabwa kuba bafite ubumenyi mu masomo ya tewolojiya. Yabwiye TNT ko insengero zigomba kuba zifite isuku, zikorera ahantu hizewe kandi heza.

    Mu bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa rukomeze gukora, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n'abantu, bikareba niba batinjiranye ibisasu cyangwa ibindi bintu bishobora kwifashishwa n'abagizi ba nabi, kizimyamoto n'utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n'uburyo bukumira urusaku.

    Nubwo hataramenyekana umubare w’insengero zimaze gufungwa mu gihugu, ariko amakuru avuga ko hamaze gufungwa nyinshi cyane muri Karongi, Gatsibo, Rubavu na Gicumbi. Izirenga 180 zafunzwe muri Musanze. InyaRwanda yamenye ko no mu Mujyi wa Kigali harimo gusurwa insengero zinyuranye mu rwego rwo gusuzuma niba zujuje ibisabwa.

    Nta bwo haramenyekaza izaba zafunzwe muri Kigali, ariko ukurikije ibisabwa kugira ngo zemererwe gukomeza gukora, hazafungwa nyinshi zirimo n’iz’ibigugu. InyaRwanda yabashije kubona ibikenewe kugira ngo insengero zibe zujuje ibisabwa. Ingingo irimo ikomeye ishobora gusiga inyinshi zifunzwe ni uko zisabwa kuba zikorera ku buso bwa 1/2 cya Hegitari.

    Mu biri gusabwa, hanakajijwe n’umutekano aho insengero zisabwa kujya zisaka abazinjiramo ndetse zikanashyirwamo camera. “Ahantu hose hahurira abantu benshi bari hamwe, bitegetswe ko abo bantu bagomba gusakwa, n'ibinyabiziga bihinjiye bigasakwa nk'uko bikorwa mu nyubako za Leta n'amazu (manini) y'ubucuruzi.

    Ibyo bintu rero bisabwa, ni biriya byuma unyuramo bikareba niba nta cyuma umuntu yitwaje, niba ari ikofi irimo urwembe, urushinge cyangwa ikindi umuntu yakwitwaza, ariko ibaze nawe uramutse ubonye umuntu ufite icyuma mu rusengero, ubwo waba ugisenze!” Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga aganira na Kigali Today.

    Ku gukumira urusaku rw'imizindaro, ibicurangisho n'amajwi y’abantu mu rusengero, yasabye ko ibyo byose nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, bityo urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof). Amabwiriza ya RGB yo muri 2019, asaba ko urusengero rugomba kugira ubuhumekero buhagije, atari ahantu h'imfungane.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakomeje avuga ko ibikoresho byo kuzimya umuriro (kizimyamoto), na byo bigomba kuba bihari, birimo ifu yabugenewe kandi itararengeje igihe, hamwe n'abahanga mu gukoresha izo kizimyamoto babyigiye.

    Mu byumba birimo intsinga nyinshi n'ibikoresho by'ikoranabuhanga (servers) ho hagomba kugira kizimyamoto zikoresha (automatic), ku buryo ako gakoresho ngo kumva hagiye kwaduka inkongi kagaturika gasohora imyotsi n'imyuka izimya wa muriro.

    Urusengero kandi rugomba kugira utwuma tumenya ko hari inkongi igiye kuba, fire&smoke detector, tukaba tubasha kuburira abantu bagasohoka mu gihe humvikanye impumuro y'umwotsi n'ibindi bintu binuka.

    Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n'amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

    Kugira ngo abantu basohoke bose vuba bishoboka batabyigana, birasaba ko urusengero rugira imiryango migari kandi myinshi, nk'uko ACP Rutikanga yakomeje asaba abifuza ko urusengero rwabo rwongera gufungurwa, niba rwafunzwe kubera iyo mpamvu.

    Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu gihe kizimyamoto zije kuzimya inkongi y'umuriro, zigomba gusanga ku rusengero hari amazi ahagije zifashisha mu gihe ayo zazanye ashize zitararangiza icyazizanye.

    Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk'uko biteganywa mu Itegeko n'amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa Paruwasi rugomba kuyoborwa n'umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana.

    Ubuyobozi bw'imirenge kandi burimo kwibutsa abafite insengero kugira ubukarabiro bukora nk'uko byariho muri COVID-19, ubwiherero buhagije, ibyemezo n'ibyangombwa bya RGB, urusengero ntirugomba kuba ari hangari cyangwa ihema, ndetse ko mu nyubako nta kindi kigomba kuba gikorerwamo.

    Ibyo inyaRwanda yabonye bisabwa kugira ngo Amadini n’Amatorero bibe byujuje ibisabwa:

    -Kuba itorero cyangwa Idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB

    -Kuba Itorero cyangwa Idini rifite Recommandtion y’Ubuyobozi bw’Akarere

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini risengerwamo ruri ku buso bwa 1/2 cya Hectare

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite ubwiherero buhagije nibura 2 bw’abagabo na 2 bw’abagore

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rifite Parikingi

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite ‘Greening na Pavement’

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rudakorera muri Tente/ Shiting/ Apartement/ Markets

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite Sound proof [ku nsengero zegereye Ingo z’abaturage n’ahacururizwa]

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite inyubako yuzuye kandi rufite ibyangombwa byo gukoreramo (Permit d’Occupation)

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rudakorera mu nyubako y’ubucuruzi.

    Mu 2018 ni bwo haherukaga gufungwa insengero nyinshi zitujuje ibisabwa. Uwabimburiye abandi mu gusoma kuri uyu muti usharira ni Bishop Rugagi Innocent wafungiwe urusengero rwe Redeemed Gospel Church rwakoreraga mu gikari cyo kwa Rubangura bitewe n’urusaku rukabije rwabangamiraga abaturiye uru rusengero.

    Mu gihugu hose Leta yafunze insengero 8,670, nyuma y'igihe gito izongeye gufungurwa zari 1,212 kuko zari zanogeje isuku n'imyubakire. Icyo gihe RGB yatangaje ko amadini n’amatorero yari afite ibyangombwa yari 734, gusa yasanze abakora badafite ibyangombwa baruta kure abafite ibyambombwa.

    Prof. Shyaka Anastase wayoboraga RGB ubwo hafungwaga insengero nyinshi cyane mu myaka itandatu itambutse, yavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu abyuka akitwa Pasiteri, Bishop, Apotre,.. atarabyigiye mu gihe haba hari amashuri abyigisha.

    Kuva RGB ivuguruye amabwiriza agenga insengero, hatangiye kubakwa inyubako z’insengero zigezweho/zijyanye n’igihe, ibintu byashimishije cyane abakristo ndetse abanyamahanga benshi biyemeza nabo kuvugurura insengero zabo. Kuri ubu rero aya mabwiriza yongeye guhagurukirwa nyuma yo gusanga harabayeho kwirara kwa bamwe.

    Mu 2018, ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w'Abayobozi bakuru b'Igihugu, Perezida Kagame yatangajwe n'ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

    Yavuze ko kuba insengero ziruta robine z'amazi n'ibindi bifitiye akamaro abaturage ari 'akajagari.' Ati 'Ikindi kintu cy'umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.'

    Yakomeje ku kuba insengero ziyongera zikaruta ibikorwa remezo bifitiye akamarao umuryango mugari, ati: 'Ariko ubundi ayo ma Kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Ni cyo nabajije, ni za robine z'amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?'

    Perezida Kagame yasobanuye ko akajagari nk'aka gaterwa n'icyabuze mu muco, mu mibereho n'imikorere. Yongeyeho kandi ko unagasanga ahantu henshi abantu barenzwe buri wese yikorera icyo yishakiye.

    Nubwo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ari umuti usharirira abanyamadini bamwe na bamwe, ariko harimo inyungu ikomeye kuko iyo abanyamadini bihuguye mu bya Bibiliya, bigabanya inyigisho z’ubuyobe zitangwa n’abapasiteri. Kuvugurura insengero nabyo bifasha Abakristo gusengera ahari isuku hanatekanye nk’uko bitangazwa na RGB.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145492/insengero-nyinshi-i-kigali-nazo-zirafungwa-ibikenewe-kugira-ngo-amadini-namatorero-abe-yuj-145492.html

  • Diamond Platnumz yataye ibaba aba iciro ry’umugani #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yabaye iciro ry’umugani nyuma yo kuvuga icyongereza kidasobanutse.

    Uyu muhanzi ugezweho muri iyi minsi cyane cyane mu ndirimbo Komasava Remix yakoranye na Jason Derulo.

    Ubwo bari mu kiganiro baganira nk’itsinda, Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz igihe yagereye mu mujyi yamusubije igisubizo kidasobanutse benshi bibaza ku cyongereza cye.

    Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz ati “wageze mu mujyi ryari?” Diamond Platnumz akaba yamusubije ati “inshuro ya kabiri si byo? Inshuro ya kabiri mu gitondo.”

    Benshi bakaba bavuze ko yashakaga kuvuga ko yashakaga kuvuga saa munani z’ijoro.

    Si inshuro ya mbere uyu muhanzi agarutsweho bitewe n’icyongereza cye abantu bakemanga. Gusa ni umwe mu bahanzi bakunzwe bafite indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika yose.

    Icyongereza cya Diamond cyarikoroje

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yataye-ibaba-aba-iciro-ry-umugani

  • Urubyiruko 46% ntirugira amakuru ku igenemigambi ry'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu bushakashatsi bwamurikiwe i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024. Bwakorewe ku rubyiruko rwo mu ntara zose z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali kandi ruri mu cyaro no mijyi ruri hagati y'imyaka 16 na 30.

    Impuzamiryango RYOF ivuga ko yabukoze igamije kurebe uburyo urubyiruko rwumva igenamigambi ry'Igihugu ndetse n'uruhare rurigiramo.

    Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryitabiriwe n'abahagarariye Minisiteri y'Urubyiruko, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'abandi batandukanye.

    Bugaragaza ko muri rusange urubyiruko rungana na 54% by'ababajijwe ari rwo rugira amakuru runaka ku ngengo y'imari n'igenamigambi ry'Igihugu mu gihe abagera kuri 46% bo nta makuru babifiteho na make.

    Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko urubyiruko rugera kuri 54.6% ruvuga ko rujya rwumva amakuru ku igenamigambi n'ingengo y'imari y'Igihugu ariko rutazi uko bikorwa mu gihe muri abagera kuri 42.4 % ari bo bemera ko bigeze kugira uruhare ku igenamigambi n'ingengo y'imari by'Igihugu.

    Na none kandi urubyiruko rugera kuri 57.6% nta ruhare na rumwe rugira mu ngengo y'imari n'igenamigambi ry'Igihugu mu gihe 45.4% muri rwo nta makuru rufite na make ku ngengo y'imari n'igenamigambi by'Igihugu.

    Ubu bushakashatsi imbogamizi bugaragaza zitera uyu mubare munini w'urubyiruko kutagira uruhare mu igenamigambi ry'Igihugu harimo kutagira amakuru ku mikorere yabyo, kutisanga muri gahunda zikoreshwa mu kwegera abandi baturage nk'inteko z'abaturage, umuganda, inama n'izindi.

    Urubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi kandi rwagaragaje indi mbogamizi ibitera ari uko hari bamwe mu baruhagarariye rubona bataruvuganira ngo bumvikanishe ibitekerezo byarwo mu nzego zifata ibyemezo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RYOF, Mutangana Kabera Diogène yavuze ko nyuma yo kubumurika hazakorwa imyanzuro yiyongera ku byabuvuyemo, igashyikirizwa inzego bireba zitandukanye zirimo Minisiteri y'Urubyiruko, Iy'Ubutegetsi bw'Igihugu, Iy'Imari n'Igenamigambi n'izindi nzego kugira ngo ibirimo bijye bishingirwaho hakorwa gahunda za Leta.

    Yavuze ko kandi ibyavuye muri ubu bushakashatsi bisaba inzego zinyuranye kwegera urubyiruko by'umwihariko mu itegurwa ry'igenamigambi n'ingengo y'imari.

    Ati 'Urubyiruko rukeneye gutanga uruhare rwarwo ariko rukeneye kumenya uko ibyo bintu bikorwa. Rugomba kwegerwa mu buryo bw'umwihariko kandi rwisangamo kugira ngo rubashe gutanga ibitekerezo kandi rumenye ibyavuye muri ibyo bitekerezo'.

    Makimbiri Sam wiga muri kaminuza wari witabiriye umurikwa ry'ubu bushakashatsi, yagaragaje icyo abona Leta yakora.

    Ati 'Akenshi tubona ibintu by'ingengo y'imari byarangiye. Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo gusanga urubyiruko aho ruri ikarusobanurira uko bigenda ngo rutange ibitekerezo mu igenamigambi. Yakwifashisha kandi imbuga nkoranyambaga igashyirabo uburyo urwo rubyiruko rwajya runyuzamo ibitekerezo ku ngengo y'imari'.

    Mutangana Kabera Diogène yavuze ko nyuma yo kubumurika hazakorwa imyanzuro yiyongera ku byabuvuyemo igashyikirizwa inzego bireba zitandukanye kugira ngo ibiburimo bijye byitabwaho

    Makimbiri Sam wiga muri kaminuza yagaragaje ko abona Leta ikwiye gushyiraho urubuga rw’umwihariko urubyiruko rutangiramo ibitekerezo ku ngengo y’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-46-ntirugira-amakuru-ku-igenemigambi-ry-igihugu

  • Rusizi: Umuceri wabuze abaguzi – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi bavuga ko kuba uyu muceri urenga toni 4000 ukirunze ku mbuga banikaho biterwa n'uko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, icyakora ngo hari toni zirenga 400 batarabonera isoko.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy'amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.

    Ibyishimo Emmanuel ufite toni 4,9 ataragurisha yabwiye IGIHE ko nk'abahinzi batewe impungenge no kuba umuceri basaruye ukirunze kuri hangari no mu mbuga banikaho kuko ushobora kuhangirikira.

    Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko imvura iguye wakwangirika. Ikindi biri kuduteza igihombo nk'abahinzi kuko hari abatarabona amafaranga yo gutunganya imirima ngo bahinge igihembwe gikurikiyeho”.

    Mu mpamvu zituma inganda zitagura uyu muceri harimo ivuga ko utumye neza, babihuza no kuba umuceri wo mu bihembwe bishize waraguzwe kandi byari mu gihe cy'imvura bikabagora kumva ukuntu uwo bafite ubu ariwo banika ntiwume kandi ari mu mpeshyi.

    Aba bahinzi bakeka ko kuvuga ko uyu muceri utumye neza ari amananiza bashyirwaho n'inganda zitunganya umuceri cyangwa kikaba ari ikibazo cy'ubuziranenge buke bw'ibyuma bawupimisha.

    Ati “Barapima bakatubwira ko utose kuri 17 kandi utagomba kurenza 14. Ikibazo dufite ni uko n'uwo bapimye bagasanga ufite hagati ya 12 na 14 batawutwara kandi aribyo bipimo badusaba”.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, aganira na IGIHE, yavuze ko muri toni 7000 bari bejeje bamaze kugurisha toni 2000, wakuramo toni 1000 bazagira imbuto bagasigarana toni zirenga 4000 zikirunze ku mbuga no muri hangari.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'inganda zitunganya zikanacuruza umuceri mu kibaya cya Bugarama ntabwo araboneka ngo agire icyo atangariza IGIHE ku mpamvu zituma inganda zitunganya umuceri zitari kuwugura kandi zaragiranye amasezerano n'abahinzi avuga ko zizajya zibagurira umusaruro.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy'umusaruro wabaye mwinshi ukaba utari kugurwa kitari mu Bugarama honyine, icyakora ngo inzego zibishinzwe ziri kubiganiraho kugira ngo haboneke igisubizo.

    Ati “Uyu munsi rero hano iwacu mu Bugarama icyo dushima kurenza ahandi ni uko nibuze inganda zasinyanye amasezerano n'abahinzi. Ikindi batangiye gutwara umuceri. Ni ikibazo kiri kuganirwaho icyo tubizeza ni uko abaturage batazahomba”.

    Visi Meya Habimana yasabye aba bahinzi ko bakwiye gushaka amahema bakaba batwikira umuceri uri ku mbuga mu gihe imvura yaba iguye kugira ngo utangirika.

    Ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugeze kuri hegitari 1401, icyakora hari gahunda yo kongera gutunganya igishanga cyasigaye kidatunganyije ku buryo ubu buso buziyongeraho izindi hegitari 50. Ku gihembwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7000 z'umuceri.

    Abahinzi bakemanga amakuru atangwa n’utwuma turi kwifashishwa mu gupima ikigero umuceri wumyeho

    Abahinzi b’umuceri bafite impungenge ko imvura iguye uyu muceri wakwangirikira ku mbuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuceri-wabuze-abaguzi-212572

  • Icyateye Maniraho gukora ubukwe yambaye ibirango bya FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Abenshi ntibazibagirwa umugore wavuye i Rubavu yambaye ikanzu y'abageni akajya kwamamaza Perezida Paul Kagame i Gahanga.

    Si uyu gusa kuko tariki 29 Kamena 2024, Maniraho Théoneste wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata we yafashe icyemezo cyo kujya gusezerana n'umugore we mu rusengero Revival Palace Community Church, bagisohoka mu rusengero bambara ingofero zanditseho PK (Paul Kagame) mu gihe abana babo batatu bari bambaye iz'umuryango FPR Inkotanyi.

    Maniraho ni imfura mu Muryango w'abana batandatu. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye uyu mugabo yiga mu wa kane w'amashuri abanza, ariko ubuzima bugoye we n'abavandimwe be bakuriyemo bwatumaga icyizere cyo kuzagera mu yisumbuye kiba kure nk'ukwezi.

    Mu 1997 yatangiye amashuri yisumbuye yishyurirwa n'ikigega cya Leta cyishyuriraga abana bo mu miryango itishoboye. Nyuma yakomeje kaminuza na bwo yishyurirwa na Leta kugeza ubu ari umwarimu.

    Uyu mugabo wari umaranye n'umugore we imyaka 17 yabwiye IGIHE ko bahisemo kwambara ibirango by'Umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w'ubukwe bwabo kugira ngo bawushimire ibikorwa by'indashyikirwa wakoze byatumye bagera ku iterambere.

    Ati 'Byari ibyishimo by'aho Perezida [Kagame] yadukuye, ntuye mu Bugesera ni na ho nkorera (Maranyundo Girls School) hariya nta mihanda yahabaga, nta mazi yahabaga, hari ahantu abantu bajyaga kurimbukira ariko urebye ukuntu hasa, byaranejeje bituma ngomba kugaragariza Paul Kagame ko tumuri inyuma.'

    Amafoto y'ubu bukwe ari mu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga anifashishwa n'abatifuriza ineza u Rwanda bavuga ko yambaye ibyo birango kugira ngo batamubuza gukora ubukwe.

    Maniraho yahamije ko ibikorwa yakoze byose birimo n'ibirori yacyuje bishingiye ku mutekano igihugu gikesha Perezida Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi muri rusange.

    Yahamije ko imvugo z'abasebya u Rwanda zidakwiye kugira uwo zitera ubwoba ahubwo Abanyarwanda bakishyira hamwe mu rugamba rw'iterambere bafatanyije n'ubuyobozi bamaze iminsi bitoreye.

    Maniraho n’Umugore we bavuye mu rusengero bahita bambara ingofero zanditseho PK ngo bashimire igihugu ibyiza bagezeho

    Yifuje ko n’abana be bazamenya aho umutekano n’iterambere u Rwanda rufite rubikomora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maniraho-usanzwe-ari-mwalimu-yavuze-icyatumuteye-gukora-ubukwe-yambaye-ibirango

  • Ubutumwa Haruna Niyonzima yahaye APR FC #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima uheruka gusinyira Rayon Sports yateguje APR FC ko bazahangana muri shampiyona.

    Ni nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Muhazi United 1-0, Haruna Niyonzima akaba yakinaga umukino we wa mbere muri Gikundiro yaherukagamo mu myaka 17 ishize.

    Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Haruna Niyonzima yabajijwe niba akurikije uko biyubatse niba bazahangana na mukeba, mu magambo make yagize ati “APR FC tuzahangana.”

    Rayon Sports izacakirana na APR FC ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 aho bazakina tariki ya 14 Nzeri 2024.

    Haruna Niyonzima yavuze ko APR FC bazahangana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-haruna-niyonzima-yahaye-apr-fc

  • Bimwe mu bihangano bya Safi Madiba, Marina na… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo zirimo nka 'Ikanisa' yahuriyemo benshi mu bahanzi babarizwaga muri The Mane, 'Nari High', indirimbo umuraperi Jay Polly yakoze nyuma y'uko afunguwe, indirimbo Calvin Mbanda yatangiriye akinjira muri iriya Label n'ibindi biragoye kubibona kuri Youtube.

    Si ibyo gusa kuko n'uruhererekane rw'ibiganiro byakozwe na bariya bahanzi, amarushanwa yategurwaga na Bad Rama, uruhererekane rwa filime yashyiragaho, ibitaramo abahanzi be bakoraga n'ibindi byose byajyanye n'iriya shene.

    Ni igitero yagabweho nyuma y'uko hari hashize igihe yakiriye igihembo yahawe na Youtube cya 'Silver' nyuma y'uko yari yujuje ibihumbi 100 by'aba-Subscribers.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko yibwe shene ya Youtube mbere y'abarimo Yago na Phil Peter, ariko akomeza kubiceceka yizeye ko izagaruka.

    Ariko kandi yabikoraga mu rwego rwo kudahangayikisha bariya bahanzi bakoranye, abizeza ko izaba yagarutse ariko siko byagenze.

    Ni ikibazo avuga ko yamenye ubwo yiteguraga gushyiraho filime ye yise 'Dayana' arebye muri telefoni asanga nta burenganzira agifite kuri iyi shene.

    Ati “Nabibonye ngiye gushyira kuri Youtube integuza y’iyi filime ‘Dayana’ icyo gihe nari nicaranye na Lick Lick muri studio, turabibona ko ‘Channel’ bayihinduye bayitwaye, dutangira urugendo rwo kugirango tuyigaruze ariko ntabwo biba byoroshye kuko nta ‘Google’ ntabwo ikwizera, ishobora gucyeka ko ari wowe wayitwaye cyangwa undi mujura.'    

    Akomeza ati “Ubu rero tugeze ku rwego rwo gutanga ibihamya by’uko iyi 'channel' ari iyacu. Cyane ko ibimenyetso turabifite, kuko hari hashize imyaka micye bampaye igikombe cya ‘Sliver’ nujuje ibihumbi 100 by’aba-Subscribers, filime ziriho ni njye wazikinnye, imiziki myinshi iriho ni njye wayishoyemo imari, ndetse n’abahanzi bagiye bayikora baracyahari, ku buryo ngira icyizere ngo nimbona ibimenyetso nshobora kujya kuyiburana bigakunda.”

    Bad Rama yavuze acyeka ko abatwaye iyi channel bari i Kigali, ari nayo mpamvu ari gukora uko ashoboye kugirango agaruke mu Rwanda atangire urugendo rwo gukurikirana iyi shene yabo.

    Yavuze ko iyi shene yariho ibihangano hafi ya byose by'abahanzi banyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane yashinze, ku buryo nawe ahangayikishijwe no kuba atarabasha kuyibona.

    Ati “Kuri ‘Channel’ hariho indirimbo hafi ya zose z’abahanzi twakoze nka The Mane. Yaba iza Calvin Mbanda, iza Queen Cha, iza Marina, iza Jay Polly mbese ni hafi ya zose.'

    'Nka Safi ukuyemo ‘Kontari’, iza Marina ni hafi ya zose, iza Queen Cha niho zari ziri, iza Jay Polly zirimo nka ‘Umusaraba’ mbese indirimbo nk’enye yasohoye zose niho ziri.”

     

    Mbere y'uko Safi Madiba afungura shene ye ya Youtube, ibihangano yakoze mbere yari kuri shene ya The Mane


    Marina yafunguye umuyoboro we wa Youtube, nyuma yo gutandukana na The Mane- bivuze ko indirimbo za mbere niho zari ziri


    Umuhanzikazi Queen Cha utakigaragara mu muziki- indirimbo ze za mbere zari kuri shene ya The Mane

    BAD RAMA BYAMUSABYE GUSHYIRA FILIME YE ‘DAYANA’ KURI SHENE YE NSHYA YAFUNGUYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145475/bimwe-mu-bihangano-bya-safi-madiba-marina-na-queen-cha-byaburiwe-irengero-145475.html

  • Nta kintu na kimwe ahuriyeho n’abandi – Kevine nyuma yo kwambikwa impeta n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Kepler VC, Mahoro Ivan yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Irakoze Uwacu Teta Kevine amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni mu muhango wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2024 muri Century Park.

    Kevine usanzwe ukora ibijyanye no gutegura ibirori, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko Ivan bamaze igihe kinini baziranye akaba ari umusore mwiza buri mukobwa wese yakwifuza kugira mu buzima bwe.

    Abajijwe icyo yakundiye Mahoro Ivan cyatumye yemera kuzamubera umugore yavuze ko nta kintu ahuriyeho n’abandi yasanze bahuje ibintu byinshi.

    Ati “Nta kintu na kimwe ahuriyeho n’abandi. Turahuza, ni we twahuje ibintu byose, aritonda arubaha, nta kintu na kimwe cyatuma ntamukunda kandi na we arankunda cyane.”

    Kuba nta mpungenge yagize z’uko Mahoro Ivan yaba abarizwa mu mubare w’ibyamamare bidashikama mu rukundo, yavuze ko ntazo yagize kuko amuzi kuva kera cyane ko banaturanye.

    Ati “Nta mpugenge kuko turaziranye n’iwacu baramuzi, twaraturanye igihe kinini ku buryo nta mpungenge mufiteho kuri iyo mico ivugwa ku byamamare kuko ndamuzi bihagije uretse ko njye nta mubona nk’icyamamare, ni umuntu usanzwe.”

    Nta gihindutse ni uko ubukwe bwa Mahoro Ivan na Irakoze Uwacu Teta Kevine buzaba muri uyu mwaka.

    Mahoro Ivan umwe mu bakinnyi beza mu ikipe y’igihugu, yakiniye amakipe atandukanye nka UTB VC, REG VC na Kepler akinira kugeza uyu munsi.

    Mahoro Ivan yambitse umukunzi we Irakoze Uwacu Teta Kevine impeta ya fiançailles

    Yahise amushimira kuba yaramutoranyije mu bandi bakobwa

    Ati “nimurebe neza ubu namaze gufatwa. Mundebe mwirebe!”

    Intoki ze zamaze guhindura isura, zarimbishijwe bishimishije

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ivan na Teta

    Ati “nagukunze bose bareba, rero singire uwo numva avuga ngo nywe!”

    Uwo amaso adahaga kureba…

    Ivan na Teta bamaze igihe bakundana

    Bahisemo kuzabana akaramata

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kintu-na-kimwe-ahuriyeho-n-abandi-kevine-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-n-umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-amafoto