Blog

  • Harimo uwakora ikipe! Ibyamamare 10 bimaze ku… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe aho isi igeze usanga abantu benshi baharanira kubyara abana bacye bashoboye kurera, hari n’abandi bisanzuye barabyara cyane. Iyo bigeze no mu isi y’imyidagaduro naho ni uko, hari abifashe kimwe n’uko hari abamaze kubyara abana benshi cyane.

    Kuba bamwe mu byamamare nka Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi yabyara abana benshi ntakibazo kirimo dore ko we abifitiye ubushobozi bwo kubatunga, kimwe n’uko n’abandi nka Akon, Nick Cannon, Eddie Murphy nabo bahagaze neza mu mitungo bityo kuba babyara abana benshi ntibabitindaho.

    Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bimaze kubyara abana benshi mu 2024:

    1. Nick Cannon

    Ni umukinnyi wa filime, umuraperi akaba n’umunyarwenya, Nick Cannon, uru mu bakunzwe muri Amerika. Uyu amaze kubyara abana 12 bose gusa yagize ibyago mu 2022 apfusha umwana umwe w’umuhungu wazize kanseri ahita asigarana abana 11. 

    Aba bana harimo 2 yabyaranye n’icyamamarekazi Mariah Carey wahoze ari umugore we, naho abandi yababyaye ku bagore 6 batandukanye.

    2. Eddie Murphy

    Icyamamare muri sinema akaba n’umunyarwenya wubatse izina kuva mu myaka ya kera akina ‘Coming To America’, Eddie Murphy usanzwe ukomoka mu muryango w’abana benshi nawe yabyaye benshi. Kugeza ubu amaze kubyara abana 10 yabyaranye n’abagore babiri.

    3. Elon Musk

    Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, washinze ikigo cya Space X na Tesla, nawe kuva mu 2002 yatangira kubyara ntiyigeze ahagarara. Kugeza ubu Musk yabyaye abana 10 gusa yapfushijemo umwe asigarana abana 9 yabyaranye n’abagore 4 batandukanye.

    4. Akon

    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Senegal, Akon, nawe ntiyigeze abasha kwifata ku bigendanye no kubyara dore ko ubu amaze kubyara abana 9, yabyaranye n’abagore 3 batandukanye barimo n’umugore we w’isezerano Tomeka Thiam.

    5. Mel Gibson

    Umukinnyi wa filime Mel Gibson ukomoka muri Australia wamamaye cyane ku Isi abikesha gukina filime ya Yesu, nawe ubu amaze kubyara abana benshi. Gibson afite abana 9 yabyaranye n’abagore 4 batandukanye.

    6. Alec Baldwin

    Umukinnyi wa filime ukomeye i Hollywood, Alec Baldwin, ukomoka muri Ireland, nawe mu kubyara yageze kure. Kugeza ubu amaze kubyara abana 9 ku bagore babiri.

    7. Rod Stewart

    Umuhanzi w’icyamamare, Rod Stewart, w’imyaka 69 ufite agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere mu mateka wagize igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi bangana na miliyari 1, nawe yabyaye abana benshi. Kugeza ubu afite abana 8 yabyaranye n’abagore 5 batandukanye.

    8. Kevin Costner

    Icyamamare muri Sinema, Kevin Costner, wakunzwe cyane muri filime ‘The Bodyguard’ yakinanye n’icyamamarekazi Whitney Houston. Uyu mugabo amaze kubyara abana 7 ku bagore batatu batandukanye.

    9. Robert De Niro

    Uyu musaza w’imyaka 80 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite amateka akomeye i Hollywood. De Niro yamamaye muri filime nka ‘The Godfather’, ‘Irishman’ ‘The Devil’s Advocate’ n’izindi. Kugeza ubu amaze kubyara abana 7 ku bagore batatu.

    10. Jude Law

    Kimwe na Robert De Niro, Jude Law nawe usanzwe ukina filime, amaze kubyara abana 7. Uyu mugabo wamamaye muri filime zirimo ‘Spy’, ‘The Holiday’ n’izindi, aba bana yababyaye n’abagore bane batandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145500/harimo-uwakora-ikipe-ibyamamare-10-bimaze-kubyara-abana-benshi-145500.html

  • RRA WVC yerekeje i Kampala yitabiriye irushanwa rya KAVC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA WVC, yahagurutse i Kigali yerekeza i Kampala muri Uganda kugira ngo yitabire Irushanwa ryateguwe na Kampala Amateur Volleyball Club (KAVC). Ikipe iyobowe na Mutabazi Nshimiye Elie, nku mutoza mukuru, izaba ihatana n'amakipe akomeye muri aka karere.

    Abakinnyi b'iyi kipe barimo Uwamwiza Giramata Lydivine na Umutoni Kellia bategerejweho gutanga umusaruro mwiza. Uretse umutoza mukuru, ikipe ifite Mudahinyuka Christophe nk'umutoza wungirije na Kalisa Pierette, umuganga w'ikipe.

    Source : https://yegob.rw/rra-wvc-yerekeje-i-kampala-yitabiriye-irushanwa-rya-kavc/

  • Dani Olmo mu miryango imwerekeza muri FC Barcelona kugeza 2030 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dani Olmo yamaze kwemenwa amasezerano na FC Barcelona, aho azaba afite amasezerano y'imyaka itandatu , kugeza muri Kamena 2030. Barcelona yoherereje ubusabe bushya RB Leipzig, isaba kugura Olmo ku kiguzi cya miliyoni 55 za mayero.

    Haziyongeraho miliyoni €4 ndetse na miliyoni 3 za mayero zishobora gutangwa bitewe n'ibikombe bizatwara na Olmo . Olmo afite ubushake bukomeye bwo gukina muri Barça, ubu icyemezo kiri kuri RB Leipzig niba izemera ayo masezerano.

    Source : https://yegob.rw/dani-olmo-mu-miryango-imwerekeza-muri-fc-barcelona-kugeza-2030/

  • SONARWA Life Assurance Ltd yinjiranye muri 'Expo 2024' ubwishingizi butuma umuryango utekana – #rwanda #RwOT

    Ubwishingizi bw'ubuzima ni kimwe mu by'ibanze abantu bakenera kugira ngo bakomeze kubaho batekanye.

    Umukozi mu ishami ry'ubucuruzi rya SONARWA Life Assurance Ltd, Mugisha Brian yabwiye IGIHE ko kuva iki kigo cyatangira cyihaye intego yo kwegera abakiliya, no kubaha serivisi zijyanye n'ibyo bifuza mu mibereho yabo.

    Ati 'Iyo tubateze amatwi tumenya ibyo bari gucamo bigatuma dutegura serivisi zishingiye ku byo bifuza. Ibyo ni bimwe mu byo twasanze bikenewe ku isoko ry'u Rwanda.'

    Yavuze ko igihe cyose bahora batekereza ibyatuma Abanyarwanda bagira ubuzima butekanye, ndetse n'igihe bagize ibyago byo kubura ababo bakabona ubagoboka.

    Ati 'Kuva mu mwaka ushize kugeza uyu munsi twasohoye serivisi nshya z'ubwishingizi bw'ubuzima ebyiri, harimo 'Hamwe Nawe', akaba ari ubwishingizi bufasha mu gutabara igihe abantu bagize ibyago hakaba n'ubundi bwitwa 'Ishema ry'Umuryango' itanga ubwishingizi bukomatanyije ku muryango.'

    Yasobanuye ko ari ubwishingizi umuntu afata bugatanga amahoro asesuye kuko umuntu umwe mu bagize umuryango ubufashe aba ashinganishije abawugize bose kandi akabufata ku giti cye bidasabye ko bigirwamo uruhare n'umukoresha we.

    Muri ubu bwishingizi bwiswe 'Ishema ry'Umuryango' harimo ubwizigame bw'amafaranga bushobora kugoboka umuntu mu gihe ahuye n'ikibazo runaka, hakabamo no kwiteganyiriza ku bizazane bishobora kugwirira umuryango.

    Yagarutse kandi kubwishingizi bwiswe 'Hamwe Nawe' agira ati 'Ni ubwishingizi budahenze, bujyanye n'ubushobozi bw'Abanyarwanda bingeri zose, kandi intego yacu ni uko buri munyarwanda abaho afite ubuzima bushinganye yaba mu gihe akiri muzima ndetse no mu gihe ibyago bije bidateguje SONARWA Life ikahamubera. Ubu bwishingizi ni ingenzi kuko bufasha gufata mugongo uwabufashe mugihe agwiririwe n'ibyago bitateganyijwe.'

    Yavuze ko hano muri expo2024 abantu bari kwitabira gusobanuza ubwishingizi bw'ubuzima cyane ndetse harimo n'abahita babugura, agahamya ko bazakomeza ibi bikorwa byo kwegera abanyarwanda aho bari hose.

    Mu bundi bwishingizi SONARWA Life itanga harimo ubw'abantu ku giti cyabo harimo ubwishingizi bw'amashuli y'abana ndetse n'ubwishingizi bw'izabukuru. Harimo kandi ubwishingizi bw'ubuzima buhabwa ibigo binini, burimo ubwishingizi bukomatanyije bw'abakozi b'ikigo, bugamije gushinganisha ubuzima bw'abakozi ku byago bitandukanye bidateguza. Hakiyongeraho n'ubwishingizi bwo kuzigamira abakozi kubw'izabukuru n'amasaziro meza igihe basoje akazi kabo. Ubu bwoko bw'ubwishingizi usanga ababuhabwa n'abakoresha babo, bibatera gutanga umusaruro urushijeho mu kazi, ndetse bigatuma bishimira akazi bakora kubwo kumva ubuzima bwabo bushinganye, kandi butekanye.

    SONARWA Life Assurance Ltd ikomeje guhanga izindi serivisi nshya z'ubwishingizi bw'ubuzima zifasha abanyarwanda kubaho neza bashinganye, ikaba yihariye isoko ry' ubwishingizi bw'ubuzima buhabwa ibigo binini ku kigero cyo hejuru ya 70% ndetse n'abantu kugiti cyabo bishimira serivisi nshya bagenda batangiza zishingiye kubyifuzo by'abakiliya.

    Mugisha Brian, Umukozi mu ishami ry'ubucuruzi rya SONARWA Life Assurance Ltd yavuze ko bishimiye kwegera abakiliya aho bari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-life-assurance-ltd-yinjiranye-muri-expo-2024-ubwishingizi-butuma

  • Abagore bari mu buhinzi mu Rwanda bibukijwe uburenganzira bwabo ku butaka – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza uwo munsi wateguwe na UN Women ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), bibera muri Kigali Convention Centre ku wa 31 Nyakanga 2024.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yakomoje ku kuba hakwiye gukomeza kwimakazwa uburinganire mu rwego rw'ubuhinzi mu Rwanda, ndetse abagore baburimo bakanagira uburenganzira ku butaka kuko byanabafasha mu birimo kwagura ibyo bakora bakanongera umusaruro ubikomokaho, dore ko ari bo benshi bakora ubuhinzi.

    Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, wavuze ko mu mategeko y'u Rwanda, abagabo n'abagore bafite uburenganzira bungana ku butaka, ariko ugasanga imyumvire ku mikoreshereze yabwo igisiga umugore inyuma kuko bidakunze kubaho ko agira uruhare runini mu guhitamo icyo bukoreshwa.

    Ati ''Abagore bafite uburenganzira ku butaka ukurikije icyo amategeko y'u Rwanda ateganya ndetse no kwandika ubutaka byabayeho byabahaye uburenganzira bari ku byangombwa by'ubutaka. Ariko ku rundi ruhande, kubukoresha, ni gute ubwo butaka babufitiye uburenganzira noneho bakagira uruhare mu gufata icyemezo mu buryo bukoreshwa byaba ari ukubugurisha?''

    ''[…] usanga ahanini aho ahenshi hatari hagerwa, akaba ari ho hagaragara ko amategeko ahari, ariko hari imyumvire igomba gukurikira amategeko, hari imyumvire igomba guhinduka.''

    Muri ibi birori kandi, abahagarariye UN Women, FAO, n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), bagaragaje ko mu gihe umubare munini w'abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda batize, kubashyiriraho porogaramu zibafasha gukora ubuhinzi buvuguruye butari ubw'amaramuko gusa ari wo musingi wo kubuteza imbere bakanasagurira amasoko.

    Namahoro Olive wo muri Koperative Duterintambwe y'abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw'uko mbere bitashobokaga ko umugabo we Dusengimana Alphonse amwemerera guhinga imboga mu butaka bwabo, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n'ibigo nka FAO ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere, umugabo we aza guhindura intekerezo aranamufasha kuko yabonye byunguka.

    Ati ''Twagiraga imbogamizi ahanini ku bagore ku bijyanye n'ubutaka. Birazwi ko abagabo akenshi ari bo babaga bafite ijambo rinini ku muryango cyangwa ku mitungo y'umuryango, kugira ngo ubwire umugabo uti 'Wenda ziriya 'Ares' 30 ndumva nazihingaho wenda imiteja, kugira ngo abyumve byabaga bigoye'.''

    ''[…] ariko nyuma yo gufata amahugurwa ku buhinzi n'aho natangiriye mvuga nti 'Ibi bintu uwabikoraho gake gake ko umugabo azajya abona ko hari inyungu bibyara aho wenda ntazagera aho akanshyigikira?''

    Namahoro yatangiye ahinga imboga zirimo inyanya na 'concombres', abikorera ku butaka buto. Kugira ngo umugabo we wakoraga ubwubatsi ave ku izima amwemerere gukorera ubwo buhinzi ku butaka bunini, byatewe n'uko umwana wabo ku ishuri bamwirukanye habuze amafaranga ibihumbi 98 Frw yo kumwishyurira bagatumiza Se ngo yishyure akabura amafaranga, Namahoro aza kuyishyura kuko yari afite ayo yizigamiye yakuye muri ubwo buhinzi.

    Nyuma Namahoro yanahawe amahugurwa ku gukora ifumbire y'imborera, umushinga wabahuguye ubasezeranya ko nyuma uzayikora neza bazajya bayimugurira. Namahoro yaje kuyikora neza iragurwa, ihabwa abahinzi, akuramo ibihumbi 800 Frw. Ibi byatumye umugabo we Dusengimana Alphonse amufasha bayoboka iy'ubuhinzi buvuguruye, ndetse mu buhamya bwe yakomoje ku kuba abagore bari mu buhinzi mu Rwanda bashoboye bityo ko badakwiye gusigazwa inyuma cyangwa ngo bimwe uburenganzira ku butaka.

    Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow, na we yashimye aho u Rwanda rugeze mu gutuma abagore bagira uburenganzira ku butaka, akomoza ku kuba n'ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kurwigiraho kuko hadatejwe imbere ubuhinzi bukorerwa kuri uyu mugabane wazakomeza kudindira mu iterambere.

    Raporo y' Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), yasohotse muri Werurwe 2024, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo ariko ko butabyazwa umusaruro uhagije.

    Ibibanza by'ubutaka byari byanditswe ku bagore gusa byari 2.183.761, mu gihe ibyanditswe ku bagabo byari 1.305.790.

    Nubwo bimeze gutyo, imyumvire ku mikoreshereze yabwo iracyari hasi ku buryo usanga nk'umugore uri mu buhinzi adashobora gufata umwanzuro wo gutanga ubutaka bwe nk'ingwate muri banki ngo ahabwe inguzanyo yo kongera umusaruro we, kuba yabugurisha cyangwa akaba yanafata imyanzuro y'ibibuhingwaho, kuko bamwe bizera ko iyo ari imyanzuro ifatwa n'abagabo.

    Ibyo bigaragazwa n'inzitizi ku iterambere ry'umugore ufite ubutaka, cyane cyane uri mu rwego rw'ubuhinzi kuko atabasha gukora ubuteye imbere.

    Haganiriwe ku bikibereye imbogamizi abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda, birimo kuba bamwe batagira uburenganzira ku mikoreshereze y’ubutaka

    Ibi birori byanabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo

    Namahoro Olive n'umugabo we, Dusengimana Alphonse batanze ubuhamya bw'uko bafatanyije bagatezwa imbere n'ubuhinzi, umugore ari we ubaye imbarutso

    Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyiraho amategeko aha abagore uburenganzira ku butaka

    Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Joan Jacobje Jantina Wiegman, yavuze ko abagore bashoboye, bityo ko batagomba kwamburwa uburengazira ubwo ari bwo bwose

    Abitabiriye ibi birori bakomoje cyane ku kuba abagore bakwiye kugira uburenganzira ku butaka, na bo bagafata imyanzuro y’uko bukoreshwa

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bari-mu-buhinzi-mu-rwanda-bibukijwe-uburenganzira-bwabo-ku-butaka

  • Imvune ziratuma Manchester United yongera kuyoboka isoko #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti Manchester United yahuyemo na Real Betis wongereye umubare w'imvune muri iyi kipe ubwo Marcus Rashford yasohorwaga mukibuga umukino utarangiye kubera imvune.

    Iyi kipe iheruka kongerera amasezerano umutoza Eric Ten Hag azageza muri 2027 yari yavunikishije myugariro w'umufaransa Leny Yoro na Rasmus Hojlund ku mukino wabanje batsinzwemo na Arsenal 2-1.

    Nyuma y'isuzuma abaganga batangaje ko Lenny Yoro azamara hanze amezi 2 naho rutahizamu Rasmus Hojlund we akamara ibyumweru bitandatu adakora ku mupira. Bivuze ko Manchester United itakinisha aba abasore bombi ubwo izaba itangira imikino ya shampiyona nshya ya 2024-2025.

    Uko ibibazo byimvune byiyongera birasunikira Eric Ten Hag gushakira ibisubizo ku isoko ry'abakinnyi, aho bivugwa ko Manchester United igiye gushyira imbaraga mu biganiro na Bayern Munichen kuri myugariro w'umuholandi Matthijs De Ligt. Iyi kipe kandi ikaba yongeye gutera ijisho kuri ba rutahizamu aho ishobora gutangira ibiganiro na Ivan Toney was Brentford mu minsi ya vuba.

    Manchester United yari yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona iheruka. Umwaka nawo waranzwe n'imvune nyinshi z'abakinnyi.

    Iyi kipe yongeye kugira imvune z'abakinnyi ngenderwaho izasubira mu kibuga kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga, ubwo bazaba bakina na Liverpool mu wundi mukino wa gicuti.

     

    Source : https://flash.rw/2024/08/01/imvune-ziratuma-manchester-united-yongera-kuyoboka-isoko/

  • Insengero nyinshi i Kigali nazo zirafungwa: I… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite mu nshingano amadini n’amatorero, Dr Usta Kayitesi, yahishuye ko bari barahaye abanyamadini igihe gihagije cyo gutunganya insengero, kuko zari gufungwa umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri.

    Avuga ko itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere harimo kuba ifite ubuzimagatozi, kuzuza ibyangombwa bisabwa n’ubuyobozi bwa Leta aho abayobozi b’amadini basabwa kuba bafite ubumenyi mu masomo ya tewolojiya. Yabwiye TNT ko insengero zigomba kuba zifite isuku, zikorera ahantu hizewe kandi heza.

    Mu bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa rukomeze gukora, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n'abantu, bikareba niba batinjiranye ibisasu cyangwa ibindi bintu bishobora kwifashishwa n'abagizi ba nabi, kizimyamoto n'utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n'uburyo bukumira urusaku.

    Nubwo hataramenyekana umubare w’insengero zimaze gufungwa mu gihugu, ariko amakuru avuga ko hamaze gufungwa nyinshi cyane muri Karongi, Gatsibo, Rubavu na Gicumbi. Izirenga 180 zafunzwe muri Musanze. InyaRwanda yamenye ko no mu Mujyi wa Kigali harimo gusurwa insengero zinyuranye mu rwego rwo gusuzuma niba zujuje ibisabwa.

    Nta bwo haramenyekaza izaba zafunzwe muri Kigali, ariko ukurikije ibisabwa kugira ngo zemererwe gukomeza gukora, hazafungwa nyinshi zirimo n’iz’ibigugu. InyaRwanda yabashije kubona ibikenewe kugira ngo insengero zibe zujuje ibisabwa. Ingingo irimo ikomeye ishobora gusiga inyinshi zifunzwe ni uko zisabwa kuba zikorera ku buso bwa 1/2 cya Hegitari.

    Mu biri gusabwa, hanakajijwe n’umutekano aho insengero zisabwa kujya zisaka abazinjiramo ndetse zikanashyirwamo camera. “Ahantu hose hahurira abantu benshi bari hamwe, bitegetswe ko abo bantu bagomba gusakwa, n'ibinyabiziga bihinjiye bigasakwa nk'uko bikorwa mu nyubako za Leta n'amazu (manini) y'ubucuruzi.

    Ibyo bintu rero bisabwa, ni biriya byuma unyuramo bikareba niba nta cyuma umuntu yitwaje, niba ari ikofi irimo urwembe, urushinge cyangwa ikindi umuntu yakwitwaza, ariko ibaze nawe uramutse ubonye umuntu ufite icyuma mu rusengero, ubwo waba ugisenze!” Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga aganira na Kigali Today.

    Ku gukumira urusaku rw'imizindaro, ibicurangisho n'amajwi y’abantu mu rusengero, yasabye ko ibyo byose nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, bityo urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof). Amabwiriza ya RGB yo muri 2019, asaba ko urusengero rugomba kugira ubuhumekero buhagije, atari ahantu h'imfungane.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakomeje avuga ko ibikoresho byo kuzimya umuriro (kizimyamoto), na byo bigomba kuba bihari, birimo ifu yabugenewe kandi itararengeje igihe, hamwe n'abahanga mu gukoresha izo kizimyamoto babyigiye.

    Mu byumba birimo intsinga nyinshi n'ibikoresho by'ikoranabuhanga (servers) ho hagomba kugira kizimyamoto zikoresha (automatic), ku buryo ako gakoresho ngo kumva hagiye kwaduka inkongi kagaturika gasohora imyotsi n'imyuka izimya wa muriro.

    Urusengero kandi rugomba kugira utwuma tumenya ko hari inkongi igiye kuba, fire&smoke detector, tukaba tubasha kuburira abantu bagasohoka mu gihe humvikanye impumuro y'umwotsi n'ibindi bintu binuka.

    Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n'amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

    Kugira ngo abantu basohoke bose vuba bishoboka batabyigana, birasaba ko urusengero rugira imiryango migari kandi myinshi, nk'uko ACP Rutikanga yakomeje asaba abifuza ko urusengero rwabo rwongera gufungurwa, niba rwafunzwe kubera iyo mpamvu.

    Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu gihe kizimyamoto zije kuzimya inkongi y'umuriro, zigomba gusanga ku rusengero hari amazi ahagije zifashisha mu gihe ayo zazanye ashize zitararangiza icyazizanye.

    Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk'uko biteganywa mu Itegeko n'amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa Paruwasi rugomba kuyoborwa n'umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana.

    Ubuyobozi bw'imirenge kandi burimo kwibutsa abafite insengero kugira ubukarabiro bukora nk'uko byariho muri COVID-19, ubwiherero buhagije, ibyemezo n'ibyangombwa bya RGB, urusengero ntirugomba kuba ari hangari cyangwa ihema, ndetse ko mu nyubako nta kindi kigomba kuba gikorerwamo.

    Ibyo inyaRwanda yabonye bisabwa kugira ngo Amadini n’Amatorero bibe byujuje ibisabwa:

    -Kuba itorero cyangwa Idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB

    -Kuba Itorero cyangwa Idini rifite Recommandtion y’Ubuyobozi bw’Akarere

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini risengerwamo ruri ku buso bwa 1/2 cya Hectare

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite ubwiherero buhagije nibura 2 bw’abagabo na 2 bw’abagore

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rifite Parikingi

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite ‘Greening na Pavement’

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rudakorera muri Tente/ Shiting/ Apartement/ Markets

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite Sound proof [ku nsengero zegereye Ingo z’abaturage n’ahacururizwa]

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite inyubako yuzuye kandi rufite ibyangombwa byo gukoreramo (Permit d’Occupation)

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rufite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda

    -Kuba urusengero rw’Itorero cyangwa Idini rudakorera mu nyubako y’ubucuruzi.

    Mu 2018 ni bwo haherukaga gufungwa insengero nyinshi zitujuje ibisabwa. Uwabimburiye abandi mu gusoma kuri uyu muti usharira ni Bishop Rugagi Innocent wafungiwe urusengero rwe Redeemed Gospel Church rwakoreraga mu gikari cyo kwa Rubangura bitewe n’urusaku rukabije rwabangamiraga abaturiye uru rusengero.

    Mu gihugu hose Leta yafunze insengero 8,670, nyuma y'igihe gito izongeye gufungurwa zari 1,212 kuko zari zanogeje isuku n'imyubakire. Icyo gihe RGB yatangaje ko amadini n’amatorero yari afite ibyangombwa yari 734, gusa yasanze abakora badafite ibyangombwa baruta kure abafite ibyambombwa.

    Prof. Shyaka Anastase wayoboraga RGB ubwo hafungwaga insengero nyinshi cyane mu myaka itandatu itambutse, yavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu abyuka akitwa Pasiteri, Bishop, Apotre,.. atarabyigiye mu gihe haba hari amashuri abyigisha.

    Kuva RGB ivuguruye amabwiriza agenga insengero, hatangiye kubakwa inyubako z’insengero zigezweho/zijyanye n’igihe, ibintu byashimishije cyane abakristo ndetse abanyamahanga benshi biyemeza nabo kuvugurura insengero zabo. Kuri ubu rero aya mabwiriza yongeye guhagurukirwa nyuma yo gusanga harabayeho kwirara kwa bamwe.

    Mu 2018, ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w'Abayobozi bakuru b'Igihugu, Perezida Kagame yatangajwe n'ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

    Yavuze ko kuba insengero ziruta robine z'amazi n'ibindi bifitiye akamaro abaturage ari 'akajagari.' Ati 'Ikindi kintu cy'umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.'

    Yakomeje ku kuba insengero ziyongera zikaruta ibikorwa remezo bifitiye akamarao umuryango mugari, ati: 'Ariko ubundi ayo ma Kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Ni cyo nabajije, ni za robine z'amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?'

    Perezida Kagame yasobanuye ko akajagari nk'aka gaterwa n'icyabuze mu muco, mu mibereho n'imikorere. Yongeyeho kandi ko unagasanga ahantu henshi abantu barenzwe buri wese yikorera icyo yishakiye.

    Nubwo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ari umuti usharirira abanyamadini bamwe na bamwe, ariko harimo inyungu ikomeye kuko iyo abanyamadini bihuguye mu bya Bibiliya, bigabanya inyigisho z’ubuyobe zitangwa n’abapasiteri. Kuvugurura insengero nabyo bifasha Abakristo gusengera ahari isuku hanatekanye nk’uko bitangazwa na RGB.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145492/insengero-nyinshi-i-kigali-nazo-zirafungwa-ibikenewe-kugira-ngo-amadini-namatorero-abe-yuj-145492.html

  • Diamond Platnumz yataye ibaba aba iciro ry’umugani #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yabaye iciro ry’umugani nyuma yo kuvuga icyongereza kidasobanutse.

    Uyu muhanzi ugezweho muri iyi minsi cyane cyane mu ndirimbo Komasava Remix yakoranye na Jason Derulo.

    Ubwo bari mu kiganiro baganira nk’itsinda, Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz igihe yagereye mu mujyi yamusubije igisubizo kidasobanutse benshi bibaza ku cyongereza cye.

    Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz ati “wageze mu mujyi ryari?” Diamond Platnumz akaba yamusubije ati “inshuro ya kabiri si byo? Inshuro ya kabiri mu gitondo.”

    Benshi bakaba bavuze ko yashakaga kuvuga ko yashakaga kuvuga saa munani z’ijoro.

    Si inshuro ya mbere uyu muhanzi agarutsweho bitewe n’icyongereza cye abantu bakemanga. Gusa ni umwe mu bahanzi bakunzwe bafite indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika yose.

    Icyongereza cya Diamond cyarikoroje

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yataye-ibaba-aba-iciro-ry-umugani

  • Urubyiruko 46% ntirugira amakuru ku igenemigambi ry'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu bushakashatsi bwamurikiwe i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024. Bwakorewe ku rubyiruko rwo mu ntara zose z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali kandi ruri mu cyaro no mijyi ruri hagati y'imyaka 16 na 30.

    Impuzamiryango RYOF ivuga ko yabukoze igamije kurebe uburyo urubyiruko rwumva igenamigambi ry'Igihugu ndetse n'uruhare rurigiramo.

    Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryitabiriwe n'abahagarariye Minisiteri y'Urubyiruko, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'abandi batandukanye.

    Bugaragaza ko muri rusange urubyiruko rungana na 54% by'ababajijwe ari rwo rugira amakuru runaka ku ngengo y'imari n'igenamigambi ry'Igihugu mu gihe abagera kuri 46% bo nta makuru babifiteho na make.

    Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko urubyiruko rugera kuri 54.6% ruvuga ko rujya rwumva amakuru ku igenamigambi n'ingengo y'imari y'Igihugu ariko rutazi uko bikorwa mu gihe muri abagera kuri 42.4 % ari bo bemera ko bigeze kugira uruhare ku igenamigambi n'ingengo y'imari by'Igihugu.

    Na none kandi urubyiruko rugera kuri 57.6% nta ruhare na rumwe rugira mu ngengo y'imari n'igenamigambi ry'Igihugu mu gihe 45.4% muri rwo nta makuru rufite na make ku ngengo y'imari n'igenamigambi by'Igihugu.

    Ubu bushakashatsi imbogamizi bugaragaza zitera uyu mubare munini w'urubyiruko kutagira uruhare mu igenamigambi ry'Igihugu harimo kutagira amakuru ku mikorere yabyo, kutisanga muri gahunda zikoreshwa mu kwegera abandi baturage nk'inteko z'abaturage, umuganda, inama n'izindi.

    Urubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi kandi rwagaragaje indi mbogamizi ibitera ari uko hari bamwe mu baruhagarariye rubona bataruvuganira ngo bumvikanishe ibitekerezo byarwo mu nzego zifata ibyemezo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RYOF, Mutangana Kabera Diogène yavuze ko nyuma yo kubumurika hazakorwa imyanzuro yiyongera ku byabuvuyemo, igashyikirizwa inzego bireba zitandukanye zirimo Minisiteri y'Urubyiruko, Iy'Ubutegetsi bw'Igihugu, Iy'Imari n'Igenamigambi n'izindi nzego kugira ngo ibirimo bijye bishingirwaho hakorwa gahunda za Leta.

    Yavuze ko kandi ibyavuye muri ubu bushakashatsi bisaba inzego zinyuranye kwegera urubyiruko by'umwihariko mu itegurwa ry'igenamigambi n'ingengo y'imari.

    Ati 'Urubyiruko rukeneye gutanga uruhare rwarwo ariko rukeneye kumenya uko ibyo bintu bikorwa. Rugomba kwegerwa mu buryo bw'umwihariko kandi rwisangamo kugira ngo rubashe gutanga ibitekerezo kandi rumenye ibyavuye muri ibyo bitekerezo'.

    Makimbiri Sam wiga muri kaminuza wari witabiriye umurikwa ry'ubu bushakashatsi, yagaragaje icyo abona Leta yakora.

    Ati 'Akenshi tubona ibintu by'ingengo y'imari byarangiye. Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo gusanga urubyiruko aho ruri ikarusobanurira uko bigenda ngo rutange ibitekerezo mu igenamigambi. Yakwifashisha kandi imbuga nkoranyambaga igashyirabo uburyo urwo rubyiruko rwajya runyuzamo ibitekerezo ku ngengo y'imari'.

    Mutangana Kabera Diogène yavuze ko nyuma yo kubumurika hazakorwa imyanzuro yiyongera ku byabuvuyemo igashyikirizwa inzego bireba zitandukanye kugira ngo ibiburimo bijye byitabwaho

    Makimbiri Sam wiga muri kaminuza yagaragaje ko abona Leta ikwiye gushyiraho urubuga rw’umwihariko urubyiruko rutangiramo ibitekerezo ku ngengo y’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-46-ntirugira-amakuru-ku-igenemigambi-ry-igihugu

  • Rusizi: Umuceri wabuze abaguzi – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi bavuga ko kuba uyu muceri urenga toni 4000 ukirunze ku mbuga banikaho biterwa n'uko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, icyakora ngo hari toni zirenga 400 batarabonera isoko.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy'amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.

    Ibyishimo Emmanuel ufite toni 4,9 ataragurisha yabwiye IGIHE ko nk'abahinzi batewe impungenge no kuba umuceri basaruye ukirunze kuri hangari no mu mbuga banikaho kuko ushobora kuhangirikira.

    Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko imvura iguye wakwangirika. Ikindi biri kuduteza igihombo nk'abahinzi kuko hari abatarabona amafaranga yo gutunganya imirima ngo bahinge igihembwe gikurikiyeho”.

    Mu mpamvu zituma inganda zitagura uyu muceri harimo ivuga ko utumye neza, babihuza no kuba umuceri wo mu bihembwe bishize waraguzwe kandi byari mu gihe cy'imvura bikabagora kumva ukuntu uwo bafite ubu ariwo banika ntiwume kandi ari mu mpeshyi.

    Aba bahinzi bakeka ko kuvuga ko uyu muceri utumye neza ari amananiza bashyirwaho n'inganda zitunganya umuceri cyangwa kikaba ari ikibazo cy'ubuziranenge buke bw'ibyuma bawupimisha.

    Ati “Barapima bakatubwira ko utose kuri 17 kandi utagomba kurenza 14. Ikibazo dufite ni uko n'uwo bapimye bagasanga ufite hagati ya 12 na 14 batawutwara kandi aribyo bipimo badusaba”.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, aganira na IGIHE, yavuze ko muri toni 7000 bari bejeje bamaze kugurisha toni 2000, wakuramo toni 1000 bazagira imbuto bagasigarana toni zirenga 4000 zikirunze ku mbuga no muri hangari.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'inganda zitunganya zikanacuruza umuceri mu kibaya cya Bugarama ntabwo araboneka ngo agire icyo atangariza IGIHE ku mpamvu zituma inganda zitunganya umuceri zitari kuwugura kandi zaragiranye amasezerano n'abahinzi avuga ko zizajya zibagurira umusaruro.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy'umusaruro wabaye mwinshi ukaba utari kugurwa kitari mu Bugarama honyine, icyakora ngo inzego zibishinzwe ziri kubiganiraho kugira ngo haboneke igisubizo.

    Ati “Uyu munsi rero hano iwacu mu Bugarama icyo dushima kurenza ahandi ni uko nibuze inganda zasinyanye amasezerano n'abahinzi. Ikindi batangiye gutwara umuceri. Ni ikibazo kiri kuganirwaho icyo tubizeza ni uko abaturage batazahomba”.

    Visi Meya Habimana yasabye aba bahinzi ko bakwiye gushaka amahema bakaba batwikira umuceri uri ku mbuga mu gihe imvura yaba iguye kugira ngo utangirika.

    Ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugeze kuri hegitari 1401, icyakora hari gahunda yo kongera gutunganya igishanga cyasigaye kidatunganyije ku buryo ubu buso buziyongeraho izindi hegitari 50. Ku gihembwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7000 z'umuceri.

    Abahinzi bakemanga amakuru atangwa n’utwuma turi kwifashishwa mu gupima ikigero umuceri wumyeho

    Abahinzi b’umuceri bafite impungenge ko imvura iguye uyu muceri wakwangirikira ku mbuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuceri-wabuze-abaguzi-212572