Blog

  • Hagiye gutangizwa isoko 'Mega Global Market' rizacururizwaho inyunganiramirire n'ibikoresho bigorora umubiri – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bya muntu byinshi byamaze kwinjira ku ikoranabuhanga, ndetse abahakorera ubucuruzi bahamya ko iterambere ryabo ryihuta.

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr Francis Habumugisha yatangaje ko bagiye gufungura ishami rya mbere ry'isoko ryo ku ikoranabuhanga mu Rwanda, ririho inyunganiramirire z'umwimerere zifasha abantu kwirinda indwara no kugira ubuzima bwiza, hamwe n'imashini zifasha mu kugorora umubiri zifashishwa n'abantu b'ingeri zitandukanye.

    Yagaragaje ko ibicuruzwa biri kuri iri soko biva mu nganda zitandukanye ziri mu Bushinwa, Amerika no mu Buhinde.

    Ati 'Dufite inganda enye mu Bushinwa, zikora ibicuruzwa bijyanye n'ubuzima n'ubwiza, izikora imashini z'ubwiza n'ubuzima, izikora iby'ubwiza ugasa neza kandi zikakurinda gusaza imburagihe. Dufite inganda mu Buhinde zikora ibicuruzwa bihindura ubuzima bwa benshi, abana, abagore ndetse n'abagabo.'

    Yasobanuye ko iri soko rifite sisiteme yaryo ikorerwaho ubucuruzi, ariko ushaka kubabera umufatanyabikorwa ashobora gusaba gukorerwa konti iri mu mazina ye.

    Ati 'Ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga, gushyira ibintu nk'ibi bigezweho kuri internet ukagura aho waba uri hose ni bwo buryo bwiza bugezweho. Turashaka ko ugira umuyoboro wawe ariko tuguha ibicuruzwa by'ubuzima bigezweho, biryoshye abantu bazishimira.'

    Yongeyeho ati 'Nagira ngo tugufashe tuguhe ibikoresho bigorora umubiri bizakenerwa n'abakecuru n'abasaza bikabarambura imitsi, abafite umugongo wahinamiranye, ibizafasha abantu bikabarinda kurwara no kugira ibindi bibazo bitandukanye, [ibikoresho] bikangura umubiri, bikarinda ibice by'umubiri wose bihereye mu birenge bigakangura ibice byose byasinziriye.'

    Dr. Habumugisha yahamije ko mu gihe umuntu ashaka ibikoresho bigorora umubiri cyangwa inyunganiramire bikoze uko abyifuza, ashobora kubihabwa.

    Yasobanuye ko kugira ngo umuntu atangire ubu bucuruzi hari ibicuruzwa agomba kubanza kugura, harimo imashini zikoreshwa mu kugorora umubiri bikanamuhesha ikarita y'umunyamuryango. Binajyana kandi no guhagararira iri soko mu karere, igihugu cyangwa umugabane ushaka.

    Yavuze ko hari 'Amasezerano tugirana nawe kwa noteri y'ubucuruzi tugiye gukorana, ibyangombwa by'inganda zacu bikaba birimo, ibya sisiteme tukumvikana niba bizajya biva ku ruganda biza he? Uzajya ucuruza wishyura ute? Bizava se ku cyicaro cyacu biza mu kahe karere utuyemo? Uzajya wishyura ute? Tuguha n'ibicuruzwa ushobora gutangiriraho ukazajya wishyura buhoro buhoro ugacuruza ukiteza imbere.'

    Bibarwa ko umuntu uzaba akorana na Mega Global Market ashobora kubona inyungu iri hejuru ya 30%. Uretse isoko riri ku ikoranabuhanga hari n'iguriro risanzwe aho umuntu ashobora kujya akagura ibyo akeneye imbonankubone.

    Ku ikubitiro hagiye gufungurwa Mega Global Market Ishami ry'u Rwanda, ifite inzobere zirimo n'Inama y'ubutegetsi irimo abayobozi bashinzwe ubuzima n'iterambere mu bucuruzi. Nyuma y'iri shami hazakurikiraho gutangiza Ishami rya Canada, Amerika n'iryo ku Mugabane w'i Burayi.

    Icyicaro gikuru cya Afurika kizaba kiri mu Rwanda. Mega Global Market ifite inyunganiramirire z'umwimerere zirindwi zirinda uburwayi kandi zifite ibyangombwa by'ubuziranenge byemewe n'ibigo bitandukanye ku Isi.

    Harimo kandi imashini zikandakanda umubiri zihereye mu birenge n'ibindi bice by'umubiri amaraso agakwirakwira umubiri wose, intebe ziringaniza amagufwa y'umugongo, izifasha imitsi, amagufwa n'ingingo, ibikangura umubiri n'izindi zigezweho.

    Abantu bashobora kugura izi mashini bagiye ku isoko imbonankubone cyangwa bakanyura ku ikoranabuhanga

    Ibikoresho bigezweho bifasha abantu kugira ubuzima buzira umuze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-isoko-mega-global-market-rizacururizwaho-inyunganiramirire-n

  • Abaturarwanda ibihumbi umunani basabye fagitire ya EBM bahembwe miliyoni 95 Frw – #rwanda #RwOT

    Byakozwe mu kubahiriza ibikubiye mu iteka rya Minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) rihabwa umuguzi wa nyuma wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM, aho ahabwa 10% by'umusoro wa TVA uri kuri fagitire yahawe.

    Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko kuva iyi gahunda yatangira yongereye umusoro ukusanywa, ndetse no ko kuva iri tegeko ryatangira, nabyo byagize uruhare mu kongera umubare w'abasora.

    Ati ''Tumaze kugera ku bantu bagera mu bihumbi 25 bitabiriye guhabwa aya mashimwe kuri TVA, ndetse hari abiyandikishije bakanze *800#, ariko hari n'abakomeje noneho kugenda bavuga ngo 'Ndaguze mpa fagitire ya EBM andikaho nimero yanjye ya telefoni'. Abo rero ni bo uyu munsi bahawe ishimwe nk'uko riteganyijwe mu mategeko […] hari n'abandi benshi cyane bamenyesheje RRA ndetse bahabwa amashimwe yabo agendanye n'ibihano byaciwe abo bacuruzi.''

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kimaze gutanga EBM zisaga ibihumbi 100 mu bacuruzi, zivuye ku bihumbi 29 zariho hagati y'imyaka itatu n'ine ishize. Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko ibi byongeye umusoro ukusanywa, ndetse ko gahunda yo guha ishimwe abaguzi yazibye icyuho cy'abacuruzi bakwepaga gutanga fagitire za EBM bakanyereza imisoro.

    Ati ''Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wikubye inshuro zigera muri eshatu mu myaka nk'itanu ishize […] umusoro ku nyungu na wo wikubye akagera muri kabiri, ndetse n'umubare w'abasora banditswe kuri TVA na wo wikubye inshuro zigera muri enye kuva EBM yatangira.''

    Yongeyeho ko ''Nubwo rwose byari bimeze gutyo tubona hari ibyiza turi kugeraho hari impinduka zigaragara cyangwa se EBM iri gutanga umusaruro ugaragara, ariko hari harimo n'icyuho. […] twabonagamo icyuho kinini aho abacuruzi twabonaga hari benshi badatanga fagitire za EBM ku baguzi ba nyuma.''

    Nahayo Emmanuel wo mu Karere ka Rwamagana, ni umwubatsi mu Mujyi wa Kigali wahawe ishimwe na RRA ry'asaga ibihumbi 190 Frw, uvuga ko na mbere yakaga fagitire ya EBM ariko akabishyiramo imbaraga aho amenyeye ko ashobora no guhembwa kubera kuyisaba umucuruzi.

    Akangurira abandi Baturarwanda gusaba fagitire za EBM, kuko bazabyungukiramo bahabwa ishimwe kandi bikanagira uruhare mu kubaka igihugu.

    Ati ''Nta muntu utazi akamaro k'imisoro kuko imisoro ni yo yubaka igihugu, nta muntu n'umwe utabizi. Ni yo yubaka imihanda, iyo umucuruzi rero ayagumanye we arakomeza akikirira iguhugu cyo kigasigara hasi. Gusora ni byiza, no kwaka inyemezabwishyu ni byiza.''

    Ibi kandi byashimangiwe na Sadate Munyakazi mu butumwa yanyujije ku Rukuta rwa X agaragaza ko na we kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024 yabonye asaga miliyoni 1,4 Frw y'ishimwe rya 10% y'umusoro nyongeragaciro (TVA) ku baguzi basabye fagitire za EBM, yohererejwe na RRA binyuze kuri Mobile Money.

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), na cyo gikangurira Abaturarwanda batariyandikisha muri iyi gahunda ko na bo babikora kuri telefoni zabo, banyuze ku *800# bagakurikiza amabwiriza, kuko ari uburenganzira bwabo guhabwa fagitire ya EBM ndetse bikaba byabongerera amahirwe yo kwegukana ayo mafaranga atangwa nk'ishimwe ry'abayisabye.

    Muri sisitemu ya RRA bigaragara ko hari asaga miliyoni 310 Frw z'amafaranga y'ishimwe agomba guhabwa abasabye fagitire ya EBM, gusa iyo sisitemu ikaba yubatse ku buryo iyo umuntu yishyuye ari bwo abashaka kubona itariki ya nyuma y'uko azahabwa amafaranga, ibyatumye bigera uyu munsi hagomba gutangwa asaga miliyoni 95 Frw andi bakazayahabwa mu bihembwe bikurikira.

    Abaturarwanda ibihumbi umunani bishyuye kuri fagitire ya EBM bahembwe miliyoni 95 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturarwanda-ibihumbi-umunani-basabye-fagitire-ya-ebm-bahembwe-miliyoni-95-frw

  • Inyungu zitezwe ku itegeko ry'imisoro ku mabuye y'agaciro riherutse kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Ni itegeko nimero 056/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rishyiraho umusoro ku mabuye y'agaciro ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 05 Nyakanga 2024, ryahinduraga iryo mu 2013 ryagaragaragamo ibyuho binyuranye.

    Ubusanzwe umusoro wari uhari ni uwa 4% wishyurwaga n'uwohereza amabuye mu mahanga, ni ukuvuga umwe waguze umusaruro mu bacukuzi n'abandi bayaguriye imbere mu gihugu ahazwi nko kuri 'comptoir'.

    Hari kandi umusoro ungana na 6% by'agaciro nyakuri ku mabuye y'agaciro yo mu rwego rwa zahabu no ku yandi mabuye y'agaciro yo muri ubwo bwoko ndetse n'ungana na 6% by'agaciro mbumbe agurishwaho iyo ajyanywe mu mahanga ku mabuye y'agaciro yo mu rwego rwa diyama n'andi mabuye y'agaciro yo muri ubwo bwoko.

    Mu nteko rusange z'abagize Ihuriro ry'Abacukuzi mu Rwanda, yabaye ku wa 01 Kanama 2024, Komiseri Wungirije mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA ushinzwe gukurikirana imyenda y'imisoro no kugenzura konti z'abasora, Gayawira Patrick yavuze ko iri tegeko rishya rije gukemura ibibazo byinshi.

    Yavuze ko nubwo uwo wayoherezaga mu mahanga byagaragaraga ko yasoraga wenyine, hari amafaranga yabaga yasigiwe mu giciro n'abo yaguzeho ayo mabuye, ibyasaga nko kwishyura umusoro mu buryo buziguye kuri abo yayaguzeho.

    Icyakora ibyo byararengaga, uwo wohereza mu mahanga amabuye akagaragara wenyine mu bitabo by'isoresha bya RRA ko ari we usora gusa.

    Ati 'Ibyo byari bibi cyane ndetse bifite ingaruka ku bacukura n'abagurira kuri comptoir. Hari benshi babarwagaho ibirarane bitari byo kandi barasoze mu buryo butaziguye. Itegeko ryakosoye icyo kintu.'

    Kuri ubu ucukura amabuye azajya asora 3% by'agaciro k'amabuye yacukuye, uyamuguriye, ni ukuvuga wa wundi uyohereza hanze, we azajya atanga 2%.

    Kuri ubu abo bose bazajya bamenyekanisha uwo musoro, bagaragaze amabuye yacukuwe, ayagurishijwe kuri comptoir, amazina y'ikigo n'ibindi byose bigaragare mu bitaro by'isoresha ku buryo ukora iyo mirimo wese asora.

    Komiseri Gayawira ati 'Nta ngaruka uwo muntu bizamugiraho zijyanye n'ibirarane, ibyajyaga biba ugasanga n'umutungo w'abari muri iyi mirimo ugurishwa ku bw'amaherere.'

    Uretse ku basora bazungukira muri iri tegeko rishya, na leta muri rusange izunguka cyane kuko ubusanzwe hari igice kinini cy'abakora muri iyo mirimo batasoraga.

    Komiseri Gayawira agaragaza ko 'Byatumaga leta ibona umusoro muke kandi mu by'ukuri ubucukuzi ari urwego ruri gutera imbere rwakagombye gufasha leta mu iterambere. Kuri ubu izo mpande zose zizajya zisora leta yunguke n'usora ntagaragare nk'udasora kandi hari amafaranga amuvamo.'

    Uyu muyobozi agaragaza ko n'ubusanzwe nta kinyuranyo kinini kirimo ugereranyije n'uko umusoro watangwaga mbere, ndetse ubu buri wese agiye kujya agaragara nk'usora, aho kugaragara ko hasora ruhande rumwe.

    Uretse umusoro ku mabuye y'agaciro usanzwe, hari n'undi abari muri iyi mirimo baba bagomba kwishyura. Ni ukuvuga umusoro ku nyungu.

    Iri tegeko rishya ryasoneye umusoro amabuye yatunganyirijwe mu Rwanda ariko yaravuye mu mahanga. Bikorwa ku bwoko bwose bw'amabuye yatunganyijwe n'izo nganda zikorera mu Rwanda uretse kuri zahabu yo izajya isora 1%, umusoro wagabanyijwe uvuye 6%.

    Muri iryo 1% harimo umusoro ungana na 0,5% yakwa abagemuye ku ruganda ruyitunganya na 0,5% ku bayohereza mu mahanga yamaze gutunganywa.

    Ni ibintu Komiseri Gayawira agaragaza nko guha amahirwe inganda zongerera agaciro umusaruro w'amabuye y'agaciro kugira ngo ziyongere mu gihugu, na cyane ko na zo zitanga umusoro ku nyungu.

    Ati 'Urumva ko imisoro yiyongera iyo inganda ziyongereye. Nubwo imisoro imwe yakuweho ariko hari indi yinjira ndetse itari mike.'

    Ubusanzwe RRA ikusanya imisoro ku mabuye y'agaciro igera kuri miliyari 12 Frw ku mwaka, umusoro Komiseri Gayawira agaragaza ko uziyongera cyane kuko iyo mirimo iri gukurikiranwa kugira ngo inakore kinyamwuga kurusha uko yakorwaga mbere.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Kamanzi yijeje imikoranire ya hafi n’abari muri iyo mirimo ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro, Kalima Jean Malic ubwo yatangizaga inteko rusange y’abagize iri huriro

    Umunyamabanga Mukuru wa Sendika ivugira abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri, REWU, Eng. Mutsindashyaka André yavuze ko igihe kigeze ngo abakora muri iyo mirimo bahabwe umushahara fatizo

    Abo mu Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda bitabiriye inteko rusange, bagaragaza imbogamizi zikiri muri iyo mirimo n’uko bifuza ko zakemurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-zitezwe-ku-itegeko-ry-imisoro-ku-mabuye-y-agaciro-riherutse-kuvugururwa

  • RIB yamuritse 'drones' zikoreshwa mu bukangurambaga no gukusanya ibimenyetso by'ahabereye icyaha – #rwanda #RwOT

    RIB kandi yagaragaje ko serivisi y'ibyangombwa itanga ubu bisigaye bisabirwa ku Irembo.

    RIB ni rumwe mu nzego za Leta zimaze imyaka zitabira imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo buri mwaka.

    Mu imurikagurisha riri kuba ku nshuro ya 27, tariki 30 Nyakanga 2024 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwamuritse indege zitagira abapilote zizwi nka 'drones'.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ubwo yasobanuriraga itsinda ry'abayobozi bayobowe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze ibikorwa bya RIB, yagaragaje ko izi drones zifashishwa mu bukangurambaga bugamije kwirinda ibyaha cyane cyane mu bikorwa byangiza ibidukikije ndetse no gukusanya ibimenyetso ahabereye icyaha.

    Yavuzeko impamvu bitabira imurikagurisha ari ukugira ngo RIB bagaragarize Abanyarwanda ibikorwa bakora.

    Ati “Iri nubwo ryitwa imurikagurisha ariko harimo n'imurikabikorwa, uyu rero aba ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage ukabasobanurira byinshi byerekeye uru rwego kuko Expo iganwa n'abantu benshi kandi b'ingeri nyinshi. Incuro zose twaje muri Expo wasangaga abantu bafite amatsiko yo kumenya byinshi byerekeye RIB. RIB ni Urwego ryashyizweho ku bw'ineza y'abaturage, ni ngombwa ko tubegera, na bo bakatwegera, abaturage bakisanga mu rwego. Turasaba abagana Expo kugana Stand yacu, hari amakuru menshi bataha bamenye.”

    Mu zindi serivisi abasura 'stand' ya RIB basobanurirwa harimo izo gusaba ibyangombwa bitangwa n'uru rwego binyuze ku rubuga rwa Irembo.

    Ibyo byemezo birimo icy'ubudakemwa mu mico no myitwarire (Certificate of Good Conduct), Icyemezo kimenyekanisha ibyabuze cyangwa ibyibwe (Loss/Theft Certifcate), Icyemezo cyo kohereza umurambo w'uwapfuye mu mahanga (Clearance to Transport a deceased person's body abroad), n'Icyemezo cy'iperereza ry'ibyaha (Criminal Investigation Clearance).

    RIB ivuga ko ubu buryo bwo gutanga ibyangombwa binyuze ku ikoranabuhanga bugamije kunoza imitangire ya servisi zayo no korohereza abazikeneye ndetse no gukoresha ikoranabuhanga aho bishoboka.

    Umuntu ubikeneye asura urubuga www.irembo.gov.rw, akajya ahanditse Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), agakanda ku cyangombwa ashaka, agakurikiza amabwiriza y'ibisabwa mbere yo kwemeza ubusabe bw'icyangombwa ashaka.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yasobanuriye abasuye stand yabo ko ibyangombwa ubu bitangirwa ku Irembo

    RIB yamuritse drone yifashisha mu bukangurambaga no gukusanya ibimenyetso ahabereye ibyaha

    Aha yerekanaga uburyo drone ya RIB ikoreshwa

    Umuvugizi wa RIB asobanurira abayobozi batandukanye uko bakoresha drones mu gukusanya ibimenyetso ahakorewe icyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yamuritse-drones-ikoreshwa-mu-bukangurambaga-no-gukusanya-ibimenyetso-by

  • Inzara ikomeje guca ibintu ku Isi – #rwanda #RwOT

    Iri Shami rivuga ko umwe mu bantu 11 atabashije kubona ibyo kurya bihagije mu 2023, icyakora abarenga miliyoni 300 bakaba bafite iki kibazo mu buryo bw'umwihariko. Iyo bigeze muri Afurika, umwe mu bantu batanu niwe utarabashije kubona ibyo kurya bihagije.

    Abana barenga miliyoni 45 bari munsi y'imyaka itanu ntabwo babonye ibyo kurya bihagije mu mwaka ushize, igiteye agahinda kikaba ko n'inkunga zigenewe kugura ibiribwa bihabwa abatabifite nazo ziri kugabanuka ku rwego mpuzamahanga.

    Ibi byatumye hari aho PAM ibura amahitamo, bikarangira igabanyije ingano y'ibiribwa itanga kuko inkunga ibona ikomeje kugabanuka.

    Icyorezo cya Covid-19 cyatumye benshi bahagarika imirimo, kiri mu byatije umurindi umubare w'abatarabonye ibyo kurya bihagije mu 2023, mu gihe intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine nayo yazamuye ibiciro by'ifumbire, ibi nabyo bizamura ibiciro by'ibiribwa, bituma benshi bicwa n'inzara.

    Imihindagurikire y'ikirere nayo yagize ingaruka ku buhinzi cyane cyane mu bihugu bya Afurika, ari nawo Mugabane w'ibasiwe cyane no kubura ibiribwa, dore ko wihariye 20% by'abantu batabonye ibyo kurya bihagije mu 2023.

    Uduce turimo intambara nka Gaza na Sudani turi mu twibasiwe cyane n'iki kibazo cy'ibiribwa bike, nk'uko Raporo ya Loni iherutse kubyemeza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzara-ikomeje-guca-ibintu-ku-isi

  • FERWACY yatangije irushanwa ry'abato 'Rwanda Junior Tour' rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umwaka haba amasiganwa y'abana azwi nka Rwanda Youth Racing Cup, kuva kuri uyu wa Kane kugera kuwa 6 haraba amasiganwa y'ingimbi Rwanda Junior Tour.

    Iri rushanwa rigomba guhuza abakinnyi bari hagati y'imyaka 17 na 19 rigamije gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akozwe iminsi irenze umwe.

    Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama kugeza kuya 3 Kanama 2024 nibwo iri siganwa ryatangiye ku nshuro ya mber ryiswe  'Rwanda Junior Tour'.

    Iri siganwa ryitabiriwe n'abakinnyi 47 barimo ingimbi n'abangavu bari bagati y'imyaka 17 na 19.

    Umunsi wa mbere wakinwe kuri uyu wa Kane aho abasiganwa bahagurutse kuri BK Arena berekeza i Rwamagana aho bakora intera y'ibilometero 81.

    Abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Kigali baracyari kugendera hamwe mu gikundi mbere y'uko bagera ku murongo wo gusorezaho mu Karere ka Rwamagana.

    Ubwo abasiganwa bari barenze ku Gasozi ka Musha, abakinnyi 10 bacomotse mu bandi bayobora isiganwa kugera i Rwamagana, aho bazenguruka inshuro eshanu ku ntera y'ibilometero 6,4.

    Nshimiyimana Phocas ukinira Benediction Club yegukanye Agace ka Mbere k'Irushanwa ry'Abato, Rwanda Juniors Tour ka Kigali-Rwamagana, akoresheje 2h07'27'.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024, guhera saa Ine za Mugitondo bazasiganwa umuntu ku giti (ITT) aho bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana ku ntera ya Km 4,6.

    Ni mugoroba, kuva saa Kumi bazakina isiganwa ryo mu bwoko bwa Criterium, intera (lap) ya Km 1,9 bazenguruke inshuro 18.

    Kuwa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 3/8/2024 9h30 bazahaguruka i Rwamagana basoreze kuri BK Arena, Km 79,5.

    Muri iri siganwa hatangwa umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), umukinnyi uzamuka kurusha abandi (Best Climber), Best Sprinter n'uwatsinze stage.

    Abakobwa bo mu byiciro bitandukanye (U23, Junior na Cadets) bo bazakina gusa Criterium yo kuwa Gatanu nimugoroba.

    The post FERWACY yatangije irushanwa ry'abato 'Rwanda Junior Tour' rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwacy-yatangije-irushanwa-ryabato-rwanda-junior-tour-rigamije-kongerera-abakinnyi-ubushobozi-akozwe-umunsi-urenze-umwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwacy-yatangije-irushanwa-ryabato-rwanda-junior-tour-rigamije-kongerera-abakinnyi-ubushobozi-akozwe-umunsi-urenze-umwe

  • Kamonyi-Rugalika/Kiboga: Kagame watugabiye, wadukijije Ingona turamusaba adukize 'Umwijima'-Abaturage #rwanda #RwOT

    Kiboga ni agace kazwi cyane mu Mateka y'u Rwanda, gaherereye mu kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho muri Kamonyi. Abatuye aka gace, bashima ko mu myaka isaga 30 batagira amazi ubu bamaze amezi hafi abiri bayahawe ndetse bikaba bikomeje no mu midugudu. Bashima Paul Kagame wabakijije umuruho wo kujya kuyashaka kure harimo n'abavomaga Nyabarongo bakaribwa n'ingona. Basaba Kagame Paul wabagabiye, akabaha Amazi meza abaha n'Umuriro nabo bagasirimuka, bagaca ukubiri n'umwijima, bagakora imishinga ibateza imbere.

    Umanutse isantere y'Ubucuruzi ya Nyarubuye ugakomeza hepfo gato ku musozi ucukurwaho Amabuye y'Urugalika werekeza I Kiboga, ku masaha y'Umugoroba aho unyura bigusaba kuba witwaje urumuri, bitaba ibyo ukagenda nk'uzi neza ko utareba imbere n'inyuma kubera umwijima, nta rumuri.

    Uko niko kandi ku rundi ruhande, iyo butarira uri ku musozi wa Kiboga ukubitana n'abikoreye ibivomesho berekeza ahari amazi kuko bamaze igihe gito bayahawe. Bamwe bavuga ko kuva bavuka bari bamenyereye kujya gushaka amazi meza ahari amasoko kure cyangwa se bamwe bakajya mu bishanga, abandi bakajya kuvoma Nyabarongo ugize ibyago Ingona ikamutwara.

    Aha, uba umaze kuzamuka umusozi wa Kiboga mu ikorosi rihari werekeza mu isantere y'ubucuruzi ya Kiboga.

    Guhabwa Amazi meza, bavuga ko bakijijwe Ingona kuko uwajyaga kuvoma Nyabarongo atabaga yizeye kuvayo amahoro. Abandi nabo bishimira ko bakijijwe umuruho w'ingendo ndende bajya bakora bajya gushaka aho bakura amazi meza. Bahamya ko kubera kubona amazi meza hafi kandi ahendutse( Ijerekeni ni 20fr) byatumye basirimuka bagira isuku, bakaba kandi batakirwaragurika indwara ziterwa no kunywa no gukoresha amazi mabi.

    Nikuze Sarah, atuye kuri uyu musozi wa Kiboga mu Mudugudu wa Kabarama. Avuga ko abonye amazi meza muri uyu mwaka, nta mezi abiri arashira. Ati' Mu myaka irenga 30, mbonye amazi meza muri uyu mwaka wa 2024. Nta mazi meza tuzi mu myaka 30 ishize. Turashima Kagame kuko yadukijije kuvoma Ibishanga, adukiza Ingona zaryaga abagiye kuvoma Nyabarongo, adukiza n'ingendo bamwe twakoraga tujya gushakisha aho twavana amazi meza. Gusa atugirire neza adukize umwijima tubone umuriro natwe dusirimukire rimwe, dukore imishinga twiteze imbere'.

    Mu isantere y'ubucuruzi ya Kiboga ntuhabarize umuriro w'amashanyarazi.

    Uwiringiyimana Seth, atuye I Kiboga. Agira ati' Aya mazi twayabonye mu buryo budutunguye ariko turishima cyane kuko twari tubayeho tutagira amazi meza mu myaka myinshi. Uwabashaga kujya gushaka amazi meza, nibura yakoraga urugendo rutari munsi y'isaha kandi akishyura amafaranga atari munsi ya 200 ku ijerekani, none ubu turishyura igiceri cya 20. Turashima Umubyeyi wacu Kagame. Icyo tumusama ni ukuduha umuriro kuko ntacyo ataduhaye, hanyuma tukajya twaba Abasirimu. Turamwizeye cyane kubera imiyoborere myiza, ni nayo mpamvu twamutoye kuko ni umubyeyi wacu'.

    Iki kigo cy'ishuri kiri i Kiboga ntukibarizeho umuriro w'amashanyarazi.

    Munyembabazi Martin, atuye muri Kiboga mu Mudugudu wa Remera. Ashima ko nyuma y'imyaka myinshi batagira amazi meza bayahawe. Ati' Twabonye amazi mbere gato y'uko Perezida wa Repubulika yiyamamaza. Turishimira ko yadukijije amazi y'ibirohwa, akadukiza Ingona kuko kujya kuvoma Nyabarongo ukagaruka hari ah'Imana. Yadukijije imiruho kuko uwashakaga amazi meza yakoraga urugendo nabwo ahantu hagoranye kandi akishyura menshi. Ubu turi kumucyo kuko tuvoma hafi kandi duhendukiwe, tukamesa, tukanywa amazi meza tukanayakoresha mu bindi'.

    Akomeza ati' Ndashimira Ubuyobozi bw'Akarere by'Igihugu muri rusange kuba butwibuka nkatwe turi mucyaro, ariko kandi nubwo baduhaye amazi meza ndetse bakaba bakomeje kuyajyana no mu Midugudu, ni batwibuke baduhe n'Umuriro. Urabona dufite abana biga, dukeneye abana bigire kuri Mashine, dukeneye ko bataha bagakanda kurukuta hakabona bagasubiramo amasomo, dukeneye uwo muriro ngo dukore imishinga iduteza imbere, tubaze, twogoshe, dushinge za Salon, tuzane ibyuma bisya, dukore n'ibindi bikorwa bisaba umuriro twiteze imbere. Rwose Umubyeyi nabikore kuko turamwizeye'.

    Iri ni ivomo riri neza ugitambuka isantere y'ubucuruzi ya Kiboga utaragera ahari Poste de Sante.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ari byiza ko Abanyakiboga bishimira ko bahawe amazi meza. Abasaba kwihangana by'Igihe gito kuko Ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona n'umuriro kuko iyo gahunda ihari kandi bizakorwa vuba cyane.

    Amakuru mpamo intyoza.com ifite ni ay'Uko uyu mwaka w'Imihigo nta gihindutse henshi mu bice by'Akarere ka Kamonyi batagiraga Umuriro harimo n'aha I Kiboga bagomba kuwubona ndetse hamwe bakaba barimo babikora, cyane ko hari Kampani ibirimo neza kuruta iyo bambuye isoko kuko byari byayinaniye. Abanyakiboga rero, mushonje muhishiwe kuko vuba aha murabona urumuri rw'amashanyarazi rusimbure Umwijima.

    Aya mazi yatanzwe muri Rugalika, yahawe abo mu Kagari ka Kigese, baha abo mu kagari ka Masaka ndetse n'Akagari ka Nyarubuye ariyo irimo Abanyakiboga batari bazi amazi meza uko asa. Ibigega by'aya mazi biri muri Kigese na Nyarubuye.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/01/kamonyi-rugalika-kiboga-kagame-watugabiye-wadukijije-ingona-turamusaba-adukize-umwijima-abaturage/

  • Nyambo yahundagajeho imitoma Titi Brown #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca wamamaye nka Nyambo yifurije isabukuru nziza y’amavuko inshuti ye Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, bamaze igihe bavugwa mu rukundo nubwo batabyemera.

    Mu butumwa burebure Nyambo yageneye Titi Brown abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yamwifurije isabukuru nziza avuga ko ari inshuti y’ubuzima yemeza ko ari umuntu udasanzwe ndetse ko ubushuti bwa bo burushaho gukomera uko imyaka yiyongera.

    Ati 'Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose, uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we. Ubupfura bwawe, ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama bisobanuye Isi kuri njye. Buri uko umwaka uhise ubucuti bwacu buhora bukura bunarushaho gukomera. Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye, ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka.'

    Muri ubu butubwa Nyambo yabwiye Titi Brown ko ari we aboneraho umutuzo, yemeza ko ari we muntu yitaho kurusha abandi anakomoza ku bigeragezo n’ingorane bacanyemo buri wese akahaba ku bw’undi.

    Ati 'Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burakari, kandi buri gihe ujye wibuka ko ari wowe muntu nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto, ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mugenzi we. Amagambo ntazigera abasha gusobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye.'

    “Uri umugisha mu buzima bwanjye kandi ni byiza, abatabyumva bo bagufite nibwo babyumva besto ukwiye gukundwa buri munsi.”

    Nyambo yasoje ubu butumwa yifuriza Titi Brown isabukuru nziza ndetse ko na mama we ayimwifuriza kandi ko amukunda cyane.

    Ati “Isabukuru nziza y’amavuko besto nkunda, na Mama wanjye arakwifuriza isabukuru nziza kandi aragukunda cyane. Uyu munsi uze kukubera udasanzwe nk’uko uri.”

    Nyambo na Titi Brown bamaze igihe bavugwa mu rukundo gusa nta nimwe urerura ngo ahamye aya makuru kuko bavuga ko ari inshuti magara (Best friend/Besto).

    Nyambo yifurije isabukuru nziza Titi Brown

    Nyambo na Titi Brown bamaze igihe bavugwa mu rukundo

    Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyambo-yahundagajeho-imitoma-titi-brown

  • Impamvu yo gufunga zimwe mu nsengero hirya no hino mu gihugu – #rwanda #RwOT

    RGB yavuze ko insengero n'imisigiti bitubahirije ibiteganywa n'itegeko ndetse n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

    Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by'iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy'imikoranire n'Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y'urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire y'aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by'Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw'umuryango ufite izindi rukuriye.

    Nubwo hataratangazwa umubare w'insengero zose zafunzwe hirya no hino mu gihugu, nko mu Karere ka Musanze ubwako izigera ku 185 zimaze gufungwa biturutse kuri ubwo bugenzuzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-yo-gufunga-zimwe-mu-nsengero-hirya-no-hino-mu-gihugu

  • Leta yashyizeho uburyo bushya bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hashize imyaka myinshi abashakanye bahitamo uburyo butatu bwo gucunga umutungo wabo, burimo ivangamutungo rusange, ivangamutungo w'umuhahano, n'ivanguramutungo risesuye.

    Mu itegeko rigenga abantu n'umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, hongerewemo uburyo bwa kane bwo gucunga umutungo aho abashaka gushyingiranwa bazajya bitegurira amasezerano y'uburyo bashaka ko umutungo wabo ucungwa.

    Ingingo ya 166 iteganya ko 'Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.'

    Aya masezerano ategurwa n'abashaka gushyingiranwa agomba kuba akubiyemo uruhare rwa buri wese mu bitunga urugo; uburyo bwo kwita ku bana no kubarera; n'uburyo burambuye umutungo uzacungwamo.

    Hagomba kuba harimo kandi inkurikizi z'urupfu ku mutungo wabo; inkurikizi z'ubutane ku bana babo; inkurikizi z'ubutane ku mutungo wabo; inkurikizi ku guhinduka kw'imicungire y'umutungo wabo; ibijyanye n'imirimo idahemberwa yo kwita ku rugo; uburyo bwo kwishyura imyenda yafashwe n'umwe cyangwa bombi mbere na nyuma yo gushyingirwa; n'ibijyanye n'impano, indagano n'izungura.

    Iri tegeko kandi riteganya ko inyandiko mpamo y'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe ishingiye ku masezerano ategurwa n'abashaka gushyingiranwa ishyirwaho umukono n'abagiye gushyingiranwa bombi imbere ya noteri.

    Nyuma yaho ishyikirizwa umwanditsi w'irangamimerere nibura iminsi irindwi mbere y'umunsi w'ishyingirwa kugira ngo asuzume niba ibiyikubiyemo bitanyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.

    Iyo umwanditsi w'irangamimerere asanze iby'ingenzi biranga ubu buryo bituzuye cyangwa binyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda, asaba abashaka gushyingiranwa kubyuzuza cyangwa kubikosora mbere y'uko umunsi w'ishyingira ugera.

    Abashyingiranwe bashobora guhindura uburyo bwo gucunga umutungo

    Ingingo ya 170 y'iri tegeko iteganya ko uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe bushobora guhinduka bisabwe n'umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi.

    Icyo gihe abashyingiranywe basabwa kugaragaza ko iryo hinduka risabwe ku nyungu z'urugo cyangwa impinduka zikomeye zabayeho mu mibereho yabo bombi cyangwa y'umwe muri bo.

    Ikirego gisaba guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe gitangwa mu buryo bw'ibirego bisanzwe mu rukiko rubifitiye ububasha rukorera mu ifasi y'aho abashyingiranywe baba.

    Iyo urukiko rwanze ku buryo budasubirwaho ikirego, ikindi kirego ntigishobora kongera gutangwa hadashize umwaka umwe ubarwa uhereye igihe icyemezo cy'urukiko cyafatiwe ku buryo budasubirwaho kandi bishingiye gusa ku ngingo nshya.

    Gusa uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe buseswa kubera imwe mu mpamvu zirimo ubutane; guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe cyangwa urupfu rw'umwe mu bashyingiranywe.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko imiryango yashyingiranywe mu mategeko ari 57,880, muri yo 97.6% basezeranye ivangamutungo rusange, na ho imiryano 1,182 ingana na 2% yasezeranye ivangamutungo w'umuhahano mu gihe imiryango 212 ingana na 0.4% yasezeranye ivanguramutungo risesuye.

    Abashyingiranwa mu mategeko bashyiriweho uburyo bwa kane bwo gucunga umutungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yashyizeho-uburyo-bushya-bw-imicungire-y-umutungo-w-abashyingiranywe