Blog

  • Intabaza ku mushahara w'intica ntikize uhabwa abo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyagaragajwe na Sendika ivugira abakozi bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na za kariyeri, REWU na yo yari yitabiriye iyo nama yabaye ku wa 01 Kanama 2024.

    Hagaragajwe ko muri iyo mirimo ba nyakabyizi ari 78%, abafite akazi gahoraho ni 10% biganjemo abakozi bo mu biro bahabwa amasezerano y'igihe gito, abakora mu buryo bw'ibiraka ni8%, abahabwa akazi ku bw'igihe runaka (seasonal employees) bakaba 3%.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo Global Living Wage Coalition ku baturage bo mu byaro byo mu Rwanda mu 2022, bwagaragaje ko byibuze amafaranga make uwo muturage aba agomba kwinjiza nk'umushahara fatizo ari 132.252 Frw.

    Icyakora ku bakora mu bucukuzi bo ku kwezi binjiza ibihumbi 62 Frw, mu gihe kugira ngo babeho mu buzima bworoheje bibasaba nibuze ibihumbi 70 Frw ku kwezi, amafaranga ari hejuru cyane y'ayo bahembwa.

    Mu bindi ubu bushakashatsi bwa REWU bwagaragaje ni uko abo bakozi ba nyakabyizi kenshi usanga nta bumenyi bafite bw'ibyo bakora ndetse batanafite amasezerano y'akazi mu gihe abize ba mwe bo mu biro ari bo bafite amasezerano yemewe y'akazi.

    Abo badafite amasezerano y'akazi nta bwiteganyirize bakorerwa, ntibakorane n'ibigo by'imari kuko 81% bahemberwa umusaruro bakoreye mu gihe 19% ari bo bahembwa ku kwezi.

    REWU yagaragaje ko 69% by'abakozi bo mu bucukuzi bishyurwa mu ntoki, 28% bagahemberwa mu bigo by'imari, 3% bo bagahemberwa kuri Mobile Money.

    Mu bindi ni uko 61% by'abakora mu bucukuzi batishimiye umushahara wabo, mu gihe 53% bahemberwa umusaruro bakoreye bashobora kumara iminsi irindwi nta kintu babona. Ibyumvikana ko bataha amara masa.

    Ibyo bituma habaho ubucukuzi butemewe n'amategeko, ha handi bataha ni mugoroba bagaca ruhinganyuma bakajya mu birombe kwishakishiriza, amakimbirane mu miryango agahabwa urwaho, ntibagire aho kuba, nta bwishingizi bwo kwivuza, ibyumvikana neza ko batanabona serivisi z'imari uko bwikwiriye.

    Umunyamabanga Mukuru wa REWU, Eng. Mutsindashyaka André yagaragaje ko iyo mikorere ikwiriye guhinduka, abakozi bo mu bucukuzi bagahabwa agaciro kuko bikomeje gutyo byaba ari 'ubucakara kandi turi mu gihugu gihora gishyira umuturage ku isonga.'

    Mu nama yabaye ku wa 15 Gicurasi 2024 ihuje REWU n'inzego za leta iz'abikorera, imiryango mpuzamahanga za ambasade n'ibindi bigo hemejwe ko byibuze umukozi wo mu bucukuzi utabonye umusaruro agomba guhabwa byibuze 2000 Frw ku munsi yakoze.

    Leonidas Kabandana uyoboye ikigo gicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko nubwo muri iyi mirimo harimo ibibazo, ariko kubigira rusange bitari bikwiriye kuko hari ibigo bibikora neza.

    Ati 'Kubigira rusange ntabwo ari byiza. Nko mu Gakenke ayo 2000 Frw hari abayarenza ubona ko tugerageza. Ikindi bigoranye kubona ugukorera atazi icyo azakuramo kuko ubuzima bw'uyu munsi burahenze cyane, kandi na we akenera icyo agomba gushyira umuryango. Si twese dufata abakozi uko yabigaragaje.'

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abacukuzi mu Rwanda, Kalima Jean Malic yavuze ko igitekerezo cy'umushahara fatizo kiri kwigwaho ndetse uyu munsi hari gutekerezwa uburyo abo bakozi bakora muri iyo mirimo bakwitabwaho byisumbuyeho na cyane ko hari guteganywa indi nama kuri iyi ngingo.

    Umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Kamanzi yasabye ko ibibazo biri mu bucukuzi bigomba gukemurwa vuba, kuko uru rwego rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abacukuzi b'Amabuye y'Agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima yavuze ko ibibazo by’abakozi bo mu bucukuzi babyakiriye uyu munsi bari kurebera hamwe uko bikemurwa

    Umunyamabanga Mukuru wa REWU, Eng. Mutsindashyaka André yagaragaje ko abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro babaho nabi ndetse iki kibazo kigomba gukurikiranwa mu maguru mashya

    Inteko rusange y’abo mu bucukuzi yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye bari muri uru rwego


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intabaza-ku-mushahara-w-intica-ntikize-uhabwa-abo-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y

  • ILPD yasinye amasezerano na RFL agamije guhugura abo mu rwego rw'imari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Rwanda Finance Limited ni ikigo cyashinzwe mu 2019 kigamije guha umurongo no guteza imbere urwego rw'imari kugira ngo ruve ku kuba urwo mu gihugu imbere gusa, ahubwo rwagure imbago rube mpuzamahanga.

    Iki kigo ni cyo kireberera inzego zose zifite aho zihurira n'imari nk'amabanki, ibigo by'ubwishingizi, abajyanama mu by'amategeko, abakora mu misoro, ababaruramari n'abandi ariko cyarasuzumye gisanga ubumenyi bwabo mu mategeko ajyanye n'ibyo bakora rutari ku rwego rushimishije mu gihe Leta y'u Rwanda yo ishaka ko ireme ry'ibikorwa rigera ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Nick Barigye, yavuze ko bakimara kubona ibyuho mu rwego rw'amategeko biri mu rwego rw'imari bareberera kandi bashinzwe guteza imbere, bahisemo gukorana na ILPD ngo ibahugurire abakozi n'abandi bose bakora mu rwego rw'imari.

    Ati 'Tuzi neza ko mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050, harimo ko u Rwanda ruzaba ari igihugu gikomeye mu ishoramari mu rwego mpuzamahanga, ni na yo mpamvu tugomba kubaka uru rwego mu nguni zose.''

    Yavuze ko RFL yahise ibyara Kigali International Finance Ltd inayiha rugari kugira ngo itere imbere, kandi inafashe mu iterambere ry'urwego rw'ishoramari ku muvuduko wifuzwa.

    Yakomeje agira ati ''Hari amategeko twashyiriweho ariko tudakoresha neza ndetse hari n'abafatanyabikorwa bacu batayumva. Nk'urugero rwa hafi, hari amategeko 21 aherutse gusohoka mu myaka ine ishize, ariko abenshi ntibanayazi. Turaje rero ngo mudukangure, muduhugure kuko tubaziho ubushobozi.''

    Barigye yavuze ko bishimiye aya masezerano cyane kandi bategereje gutangira gukorana na ILPD kugira ngo bagire aho bavana n'aho bageza abakora mu rwego rw'imari, babazamurira ubushobozi mu bijyanye n'amategeko y'ishoramari.

    Ati”Dukeneye aya mahugurwa cyane kuko haracyari ibyuho. Hari nk'abashoramari baza mu Rwanda ugasanga hari ibyo badukeneyeho, bamwe muri twe bakabikoze ugasanga ntibanabizi cyangwa se babizi igice; icyo gihe rero serivisi iba ibaye mbi.”

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko bakiriye neza ubusabe bwa RFL, kuko ibyo babasaba biri mu nshingano zabo n'ubushobozi bwabo.

    Ati 'Kubaha amahugurwa kuri twe ni ibintu byiza cyane kandi biri mu murongo wo guteza imbere amategeko.''

    “Ibi ni ibintu bihuza n'intego zacu kandi natwe twakomeje kubaka imbaraga mu iterambere no guteza imbere amategeko ashingiye ku bucuruzi. Turimo gushaka umubano n'ibigo ndetse na za kaminuza harimo n'izo mu mahanga, kugira ngo natwe twiyubake neza. Kuza gukorana natwe rero bizarushaho kutugirira inyungu twese.'

    Dr. Muyoboke yavuze ko Minisiteri y'Ubutabera ari nayo ireberera ILPD, bifuza ko ibigo byose cyane cyane iby'imari bikora neza, bikagera ku nshingano n'icyerekezo byabyo bigendera ku mategeko.

    Nyuma yo gusinya aya masezerano, hazakurikiraho ubukangurambaga bw'ibigo byose birebererwa na RFL, maze ibyo bigo bijye byohereza abakozi babyo muri ILPD kuza gukarishya ubwenge mu mategeko arebana n'imari, mu mahugurwa azatangirira ku y'igihe gito.

    Abayobozi ba RFL banatambagijwe ibikorwa bitandukanye bifasha abahugurwa kumva neza ibyo biga birimo isomero ryaba iry’ibitabo bisanzwe n’ibyo kuri murandasi

    Abayobozi ba RFL beretswe ubunararibonye bwa ILPD, aho imaze guhugura abanyeshuri bo mu bihugu byinshi by’Afurika mu bijyanye n’amategeko

    Habayeho umwanya wo kuganira ku mikorere y’ibigo byombi n’ibizibandwaho mu guhugura

    Biyemeje gufatanya mu mikoranire myiza

    Abayobozi bombi bagize umwanya wo gusinya amasezerano azaranga imikorere yabo

    Nick Narigye, Umuyobozi Mukuru wa RFL yagenewe impano na ILPD

    Dr Muyoboke Karimunda Aime yagenewe impano na RFL, ashimirwa ko yemeye kuzakorana nabo mu guhugura abakozi bo mu rwego rw’imari

    Mutesi Anitha, umwe mu bakozi ba RFL wari mu itsinda ryitabiriwe isinwa ry’aya masezerano y’imikoranire, na we yagenewe impano na ILPD

    Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano y’imikoranire, hafashwe n’ifoto y’urwibutso ku bayobozi b’impande zombi bari bitabiriye iki gikorwa

    Abayobozi ba Rwanda Finance Limited bari bishimiye imirambi yo mu Mujyi wa Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yasinye-amasezerano-na-rfl-agamije-guhugura-abo-mu-rwego-rw-imari-mu

  • Gatanya, abagabiwe na Perezida Kagame Ibintu… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihe umutima udashobora gusobanura, ndetse biragoye ko n'ubwonko bubishyikira neza. Biba ari umunsi w'umwijima, noneho bikaba igikomere kidasaza iyo uwo mwemeranyije kubana akaramata muhanye gatanya, nta n'imyaka itatu ishize murushinze, kandi mwari mwariyemeje kuzabana kugeza ku mwuka wa nyuma buri umwe azahumeka.

    Buri kwezi kugira ibyako- ni na ko bigenda buri munsi. Usubije amaso inyuma wasanga uko ukwezi kwa Nyakanga 2023 kwakugendekeye gutandukanya kure n'uko kwakugendekeye muri ya Nyakanga 2024.

    Unatekereje neza, wasanga uko uwa Kane w'iki cyumweru wagenze, utandukanye cyane n'uko uwa Kane w'icyumweru gishize wagenze.

    Nyakanga ya 2024 iragiye! Ni ukwezi kwaranzwe n'inkuru z'urudaca, abasanzwe bariyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanye amaforo n'amashusho ya bamwe, bibaza niba ibyo bari kubona ari ukuri cyangwa se bari mu nzozi.

    Ariko kandi ni ukwezi kwaranzwe n'ibyishimo aho bamwe mu bahanzi bagabiwe inka n'Umukuru w'Igihugu, byiyongeraho ibyishimo byatanzwe n'indirimbo z'abahanzi zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye, ndetse abakunzi b'ibirori baranogewe, kuko habaye n'ibitaramo by'abahanzi, abantu barabyina karahava we!

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bikorwa 10 byaranze ukwezi kwa Nyakanga 2024 mu myidagaduro mu rwego rwo kugufasha kumenya uko byari byifashe.

    1.Gatanya

    -Urukiko rwemeje bidasubirwaho gatanya hagati ya Platini na Ingabire wari umugore we 

    Ku wa 27 Kamena 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, rwemeje gatanya ya burundu hagati ya Nemeye Platini na Ingabire Olivia wari umugore we. Bari bamaranye imyaka itatu n’amezi ane.

    Platini yari yatanze ikirego asaba ubutane bwa burundu (Divorce) ku bwumvikane bw’abashakanye. Nk’uko biri mu mwanzuro w’uru rubanza InyaRwanda ifitiye kope. 

    Platini na Ingabire Olivia bari bitabye urukiko tariki 26 Kamena 2024, beremerwa gatanya tariki 27 Kamena 2024. Kandi bombi bari bunganiwe n’umunyamatageko Habakurama François Xavier.

    Imbere y’Urukiko, basabye kwemeza amasezerano y'ubwumvikane bagiranye tariki ya 30/8/2023 binyuze mu nzira y'ubuhuza.

    Platini na Ingabire Olivia bumvikanye ko batandukanye burundu ku bushake bwabo, bityo amasezerano y’ishyingirwa bari baragiranye tariki ya 06/03/2021 imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge wa Remera asheshwe.


    Bumvikanye ko nta mwana babyaranye;

    Bumvikanye ko umutungo wimukanwa ugizwe n'ibikoresho byo mu nzu babigabanye hagendewe ku byo buri wese akeneye.

    Bumvikanye ko umutungo utimukanwa bari bafatanyije ugizwe n'inzu ihererejwe kuri Nemeye Platini, bityo uwo mutungo ukaba ugomba kumwandikwaho wenyine.


    -Madederi wamamaye muri 'Papa Sava' n'umugabo we basabye gatanya

    Ku wa 15 Ugushyingo 2023, Dusenge Clenia wamamaye nka 'Madederi' yagiranye amasezerano y'ubutane na Ngiruwonsanga Innocent, bari bamaze imyaka ibiri barushinze nk'umugabo n'umugore.

    Aba bombi bashyingiranwe imbere y'amategeko ku wa 17 Kamena 2017 ku Murenge wa Kimironko ariko umubano wabo baje gusanga utagishoboka bitewe n'impamvu zabo bwite, bityo bahitamo gutandukana mu buryo bukurikije amategeko cyane ko bari bamaze imyaka irenga ibiri babana.

    Mu mibanire yabo bafite umwana umwe wavutse ku wa 8 Mutarama 2019. Bemeranyije ko umwana azakomeza kurerwa na Nyina. Se w'umwana azagumana inshingano za kibyeyi ku mwana ku buryo yemerewe kumubona, kumusura nawe agasurwa n'umwana ndetse agatanga ibimurera uko ashoboye.

    Nta mutungo bagabanye. Ku bijyanye n'ibikoresho byimukanwa buri wese azagumana ibyo akoresha kuko batari kumwe. Iyi nyandiko bagiranye, bavuze ko ariyo igomba gushingirwaho mu 'gutanga ubutane n'izindi ngaruka zibushamikiyeho'.


    2.Dany Nanone yasabwe indezo ku mwana wa Kabiri

    Umuraperi Ntakirutimana Dany wamamaye nka Dany Nanone yongeye kumvikana mu itangazamakuru asabwa indezo no kwita ku mwana yabyaranye na Busandi Moreen.

    Busandi yatanze ikirego avuga ko yabyaranye umwana na Dany Nanone. Yavuze ko kuva uyu mwana yavuka ni we wamureze nta nkunga ya Se kandi ikenewe.

    Yavuze ko iyo asabye Dany kumufasha kurera umwana, amusubiza ko uyu mwana atari uwe. Uyu mugore yasabye urukiko kwemeza ko uriya mwana ari uwa Dany Nanone ndetse umwana akamwandikwaho.

    Yasabye ko buri kwezi Dany yajya atanga indezo y'ibihumbi 200 Frw. Kandi umwana yaba atangiye kwiga, Dany akajya atanga amafaranga y'ishuri.

    Mu kwiregura, Dany yavuze ko mu buryo bwo kwirinda imanza ndetse no kubahiriza uburenganzira bw'umwana, yemeye ko umwana yakwandikwa mu buryo bukurikije amategeko hatiriwe hapimishwa DNA igihe umwana azagira imyaka y'ubukure niyumva agifite gushidikanya ku mwana azatanga ikirego cyo kwihakana umwana utabyaye n’iyo DNA igafatwa.

    Yifuje ko ikibazo cyarangirira mu bwumvikane bugizwemo n'umwanditsi w'Urukiko.

    Danny hari aho avuga ko indezo asabwa ari umurengera kandi hatirengagijwe ko nta kazi gahoraho agira, kandi hari n'undi mwana Mukuru yabyaranye na Busandi aha indezo n'ubwo ayibona nayo mu buryo bugoranye, bisaba kuzabiganiraho mu buhuza bifuza ko bwakorwa.

     

    3.Ibyago mu myidagaduro

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba nibwo inkuru y'incamugongo yatashye mu mitima y'imiryango, inshuti, abavandimwe n'abandi, ibika ko Nyirasengiyumva Valentine wamamaye nka 'Dore Imbogo' [Vava] yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibuye.

    Yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabaye ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024. 'Dore Imbogo' ni umwe mu bantu bihariye cyane imyidagaduro kuva mu myaka ibiri ishize. Ariko kandi byatangiye mu buryo nawe bwamutunguye.

    Yagaragaye bwa mbere kuri Camera ku wa 31 Gicurasi 2022- Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube witwa Rose Tv. Ni ikiganiro cyabanjirije ibindi byose yakoze byatumye yamamara, abantu benshi baramumenya kandi baramukunda.

    Icyo gihe yari yambaye Lunette, ahora yishimye, ateze agatambaro mu mutwe, afite umusatsi usanzwe. Kiriya kiganiro cyamufunguriye amarembo ndetse ku wa 10 Kamena 2022, yagiranye ikiganiro n’umuyoboro wa Youtube wa Gerard Mbabazi.

    Ni ikiganiro cyari cyuzuyemo urwenya, ndetse yagarutse kuri benshi yavugaga ko bafitanye isano baba mu Mujyi wa Kigali.

    Byari ikibazo cy’igihe gusa! Kuko uyu mukobwa witwaga Vava yatangiye kwitwa ‘Dore Imbogo’ ndetse yanakoze indirimbo yise ‘Dore Imbogo’ yabaye idarapo ry’umuziki we. Ariko yanakoze indirimbo yahimbiye umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.

    ‘Dore Imbogo’ yavukiye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kirimbi mu Akagari ka Muhororo. Avuka mu muryango w’abana batatu, ni umuhererezi.

    ‘Dore imbogo’ yavugaga ko yavuye i Nyamasheke afite intego yo kumenyekanisha impano ye, kandi binyuze mu biganiro yagiye akora byatumye koko ibihumbi by’abantu bamuha ijisho.


    4.Impuha zaciye ibintu muri Nyakanga

    Mu mpera za Kamena 2024, byavuzwe ko umunyamuziki Ahmed Ololade wamenyekanye nka Asake wabiciye bigacika mu gihugu cya Nigeria n'ahandi, ashobora gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba mu mpera z'uyu mwaka.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi basamiye hejuru aya makuru, bavuga ko biteguye gutaramana n'uyu muhanzi w'igihangage muri Afurika.

    Asake ni umwe mu bahanzi bo muri kiriya gihugu (Nigeria), abantu bagiye bagerageza gutumira ariko bikanga, ahanini bitewe n'amafaranga asaba n'ibindi asaba ko biherekeza urugendo rwe aba agomba kugirira muri icyo gihugu, nk'ibikoresho by'umuziki we, abo bagendana, aho kurara n'ibindi.

    Agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Lonely on Top'. Ukoze isesengura ku mafaranga agezeho yishyuza kugira ngo akorere igitaramo mu gihugu runaka, ubona ko muri Gicurasi 2023 kumutumira byasabaga kwimwishyura, ibihumbi 65 by’amadorali (65,000$), ni mu gihe yasoje umwaka wa 2023 bisaba kumwishyura ibihumbi 500 by’amadorali (500,000$).

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, hasohotse 'Affiche' igaragaza ko Asake azataramira i Kigali, ku wa 30 Kanama 2024. Ariko uko ubucukumbuzi bugaragaza ko kuri iriya tariki azaba ari gutaramira i Madison Square Garden mu Mujyi wa New York.

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko abateguye kiriya gitaramo bari bagamije kwemeza umukire bashakaga gukuraho amafaranga, bamubwira ko bafite ubushobozi bwo kuba bazana Asake agataramira i Kigali- ariko si ko byari bimeze.


    5.Ibitaramo imbere no hanze y'Igihugu

    Ku wa 7 Nyakanga 2024, Bruce Melodie yataramiye mu gihugu cy'u Bubiligi ari kumwe na Dj Marnaud. Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete Team Production isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu.

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi wo muri 1:55 AM yari ataramiye muri kiriya gihugu. Byasabye ko afata iminsi itatu atagaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, yerekeza mu Bubiligi kurangiza akazi yari yahawe.

    Yari ategerejwe kandi mu Iserukiramuco 'One Love Africa Music' ryabereye muri Suede, ariko habura amasaha macye ngo yerekezeyo byatangajwe ko yakuwe ku rutonde.

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi yabuze 'Visa' bituma atabasha kujya muri Suede.

    Umuhanzi Davis D yari yatangaje ibitaramo bibiri, ku wa 20 Nyakanga 2024- mu Bubiligi ndetse no muri Poland aho yagombaga guhurira ku rubyiniro n'abarimo Ruger ukomeye muri Nigeria.

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko yataramiye muri Poland, ariko ko yabisikanye na Ruger, kandi nta mafoto n'amashusho byigeze bisohoka.

    Ku wa 26 Nyakanga 2024, Cyusa na Mariya Yohana bataramanye n'abatuye ku musozi wa Ndera mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame, uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda, aho yagize amajwi 99.18%. Ni igitaramo cyari cyiswe 'Intsinzi iganje' cyabereye ahitwa Barafous Garden.

    Iki gitaramo cyabaye mu gihe Cyusa Ibrahim yaherukaga gusohora indirimbo 'Twatsinze' naho Mariya Yohana aheruka gusubiramo indirimo 'Intsinzi' afatanyije na The Ben, Yvan Muziki na Marina.

    Ku rundi ruhande, abanyarwenya bakomeye muri Uganda, Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello bataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya 'Gen-z Comedy' mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame.

    Ni igitaramo cyabaye ku wa 25 Nyakanga 2024, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    -Iserukiramuco 'Ubumuntu' ryabaye mu gihe cy'iminsi 10 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 ishize y'ibikorwa byafashije mu guteza imbere 'Ubumuntu' mu bantu.

    Byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho amagana y'urubyiruko n'abandi bari bahahuriye mu rwego rwo kwiga byinshi.

    Ni iserukiramuco ryahaye akazi abahanzi barenga 25. Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda aherutse kubwira InyaRwanda ko bishimira uko iri serukiramuco ryagenze, ndetse n'uburyo abahanzi bitwaye.

    Abitabiriye bataramiwe n'abahanzi barimo Itorero Inyamibwa, Ishami Talents, Kivumbi King, Kenny Mirasano, Boukuru, The SeaStars, Peace Jolis, Sophia Nzayisenga, Moise Mutangana, Prof Moshe, ALU Choir [Korali yo muri African Leadership University];

    Choeur International de Kigali, The Urban Song (Niyonkuru Djihad), Isra Pappy, Kamanzi Yann (The Black Intore), Gasasira Rugamba Serge, Itorero Mashirika n'abandi batandukanye.


    6.Indirimbo zasohotse zaciye ibintu

    Ibihangano byo muri Nyakanga 2024, byibanze cyane ku ndirimbo zigaruka ku matora ndetse n'intsinzi ya Perezida Paul Kagame- Ariko abasesenguzi mu bijyanye n'imyidagaduro bavuga ko indirimbo 'Azabatsinda Kagame' ya Beatha wo ku Kamonyi ihagarariye indirimbo zose zahotse zijyanye n'ibikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Mbere na nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza hasohotse ibihangano. Ndetse, hari abahanzi bakoze indirimbo zo kubyina intsinzi.

    Hasohotse indirimbo nka “Intsinzi ya Kagame” ya Noopja. Hari aho aririmba agira ati 'Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y'Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y'Abanyarwanda twese.'

    Hasohotse kandi “Twatsinze” ya Danny Vumbi na Butera Knowless, “Twatsinze” ya Cyusa Ibrahim, Itsinzi ya Uncle Austin n'izindi.

    Mu ntangiriro ya Nyakanga 2024 kandi hasohotse indirimbo: “Rwanda Shima” ya Tonzi, Gabby Kamanzi & Theo Bosebabireba; “Indamutso” — Nirere Shanel, “Nzira” — Amalon, “FPR ku Isonga” — Theo Bosebabireba, “Enyanya” — Musinga Joe;

    “Amahitamo” — Kibasumba Confiance ft Racine & Mr Kagame, “Ushobora Byose” – The Blessed Sisters, “Ndashima” — Freddy Don, “Tuyobowe n'Intare” — Ngabo Wa Mugabo, “Nta cyamunanira” — Ambassadors of Christ Choir, “Mana yo mu Ijuru” — Shalom Choir.


    7.Ibikorwa by'ibyamamare byaherekeje Perezida Kagame mu kwiyamaaza

    Kuva ku muhanzi kugera kuri wa wundi usanzwe ukoresha imbuga nkoranyambaga, bari inyuma ya Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Wabonye nk'igihe Clapton Kibonge yakoropaga umuhanda- Uribuka se igihe umunyamideli Kate Bashabe agaragara mu mihanda ya Kigali anyonga igare yamamaza Paul Kagame.

    Byari ibihe bidasanzwe! Kuko buri wese wiyemeje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi yakoze uko ashoboye ashishikariza abamukurikira kuzatora Paul Kagame.

    Binyuze mu ndirimbo, kujya kuri 'Site' zitandukanye, kwambara ibirango by'umuryango, n'ibindi byabaye ubutumwa bukomeye bw'abahanzi mu kwamamaza Paul Kagame.

    Ntiwakibagirwa n'igihe 'Papa Sava' yafataga amashusho ashishikariza abantu kuzakoranira i Gasabo na Kicukiro mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Ni na ko byagenze ku barimo 'Bamenya', 'Madederi' n'abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga. Ntiwarenza ingohe kandi abarimo itsinda rya Mackenziis, Miss Mutesi Jolly, Miss Mutesi Aurore Kayibanda n'abandi banyuranye.

    Ibi bikorwa byanahaye ijambo abahanzi, kuko umuhanzikazi Butera Knowless yahawe ijambo imbere ya Perezida Kagame, agaruka ku rugendo rwe rw'ubuzima n'igihango afitanye n'umuryango FPR-Inkotanyi.

    Ibi byose byatumaga abakunzi b'aba bahanzi bumva neza impamvu yo gushyigikira Paul Kagame. Ariko kandi ubufatanye bwa Bruce Melodie na Bwiza mu ndirimbo 'Ogera' bwabaye ikimenyabose, kuko ari indirimbo yaciye ibintu muri ibi bikorwa.



    8.Perezida Kagame yagabiye inka abahanzi batuye mu Karumuna

    Ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye kandi bagirana ibiganiro n'abahanzi batandukanye basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera, ndetse abagabira inka nk'uko yari yabibasezeranyije ubwo yiyamamarizaga muri ako karere ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Mu bakiriwe, harimo Butera Knowless ari na we wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nel Ngabo, Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, Tom Close, umugore we Ange Ingabire Tricia n'abandi.

    Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk'uko Umukuru w'Igihugu yari yabisezeranyije.

    Yahiguye isezerano!

    Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk'aho kugwa abantu.

    Ati 'Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za 'tse tse' zikarya abantu bakarwara bagapfa […]'

    'Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n'ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n'abantu abo ari bo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.'


    9.Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

    Ku wa 21 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye abantu mu ngeri zinyuranye bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza kwe ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ababwira ko umuryango FPR-Inkotanyi uzirikana ubwitange bwabo.

    Ni mu birori by’umusangiro 'RPF Cocktail Reception' byabereye muri Kigali Convention Center, hishimirwa umusaruro wavuye mu byumweru bitatu mu rugendo rwo kwiyamamaza.

    Ni urugendo rwasojwe yegukanye intsinzi n’amanota 99.18% ahigitse Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bari bahatanye.

    Umukuru w’Igihugu yashimye ahereye ku muryango we ‘wamubereye akabando’, abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri n’abandi bagize uruhare rukomeye. Ati “[…]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera mwebwe.”

    Yanashimye cyane abikorera. Ati “Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mworoheje ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, ari ‘transport’, ndabashimiye rwose.”

    Umukuru w’Igihugu yanashimye cyane Inzego z’umutekano. Ati “Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab’umutekano, ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z’umutekano, ndabashimiye, birasanzwe…Ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.”

    Umukuru w’Igihugu yanashimye kandi uruhare rw’abahanzi. Ati “Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol, bamwe bakora akazi kenshi k’ibanze, ka ngombwa ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe mbisuhurize mbakore mu ntoki.”

    Buri muhanzi yanyuze imbere y’Umukuru w’Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw’uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ati “Mwarakoze cyane.”


    10.Aisha wamamaye muri Cinema yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

    'Amagweja'- 'Ibimonyo'- Aya magambo arahagije kugirango uhite wumva neza iyi ngingo yashyizwe mu bintu 10 byaranze ukwezi kwa Nyakanga.

    Ni amagambo yavuzwe n'umukobwa witwa Aisha wamamaye muri filime zitandukanye. Icyo gihe yari mu kiganiro na MIE agaragaza ko abasore beza bigiriye muri 'Counter-Terrorist Unit (CTU)' ko abasigaye ari 'amagweja' n'ibimonyo.

    Icyo gihe yagize ati 'Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda […] nk'umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n'ibiki…''

    Yahundagajweho ibitutsi, abandi batangira kumunegura, bumvikanisha ko atari akwiriye gukoresha ariya magambo. Nawe avuga ko uriya munsi ari bwo bwa mbere yakiriye ubutumwa bwinshi muri telefoni, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusaba imbabazi.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati 'Mwaramutse neza, Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina-gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pee! Mwumve ko njye n'umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.'


    The Ben yashyize mu mutego Bruce Melodie

    Ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2024, The Ben yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko ashyize hanze amashusho yishimiye indirimbo 'Sowe' ya Bruce Melodie.

    Ni ibintu byakurikiwe n'ibitekerezo by'abantu bagaragaje ko ibi bigaragaza ko ubwiyunge, ariko kandi hari abatabibona kimwe n'abandi.

    Umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clement uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube aherutse kubwira InyaRwanda ko imibanire ya Bruce Melodie na The Ben itarimo ukurenzaho, ahubwo 'ni imibanire y'ihangana ryatangiye ari 'showbiz' ahubwo hazamo ibindi bintu bidasobanutse nyuma'.

    Ati 'Ni nk'ihangana rya Cristiano na Messi usanga riri mu bafana ariko hagati yabo nta kibazo na kimwe bafitanye.' 

    DC Clement yavuze ko inshuro zirenze imwe yabonye The Ben na Bruce Melodie baganira by'igihe kirekire. Ariko kandi asanga amakimbirane yabo yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe 'n'ibibazo Coach Gael yari afitanye na The Ben'.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko yakiriye neza n’umutima ushima kuba The Ben ari mu banyuzwe n’indirimbo ye. Yumvikanisha ko nta munsi n’umwe yigeze yumva The Ben avuga ko adakunda ibihangano bye.

    Ati “Nabyakiriye neza! Kuko The Ben ntabwo yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye. Kandi nyine umuziki nta mupaka ugira, iyo ukugeze mu mutima ukumva indirimbo uyikunze ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye, ushobora gukora ibyo ari byo byose, ariko The Ben si umuntu usanzwe.”

    Yavuze ko The Ben ari umuhanzi mugenzi we, bityo ko kuba yifashishije indirimbo ye byagakuyeho ibyo abantu bahora batekereza by’uko hagati yabo umubano atari mwiza.

    Ati “[…]Ubwo nizere ko abibazaga ibipfuye n’ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze. Ni uko.”  


    Bruce Melodie yatangaje ko yanogewe no kuba The Ben yaramufashije kumenyekanisha indirimbo ye



    Hope Azade yatanze ibihembo ku bantu bagize uruhare mu guteza imbere iserukiramuco ‘Ubumuntu’ 


    Chorale Choeur Internationale de Kigali yaririmbye mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145502/gatanya-abagabiwe-na-perezida-kagame-ibintu-10-bitazibagirana-mu-myidagaduro-ya-nyakanga-2-145502.html

  • Umuganura ni iki? Sobanukirwa byinshi wibaza… – #rwanda #RwOT

    Umunsi w'Umuganura urizihizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 mu Karere ka Kayonza, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

    Inzira y'umuganura ni imwe mu Nzira 18 zari zigize inzira z'ubwiru mu Rwanda mu gihe cy'ingoma ya cyami.

    Inzira y'umuganura yakorwagamo imihango buri mwaka yari igamije gufasha Abanyarwanda kweza imyaka myinshi igihugu kikagira uburumbuke. 

    Ni umuhango waheraga ibwami Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu cyejeje, abari bawushinzwe bitwaga Abiru.

    Wari ufite intego yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n'indangagaciro zimwe.

    Umuganura wizihizwaga ku mwero w'amasaka by'umwihariko wakorerwaga ku mbuto za Gihanga ari zo amasaka, uburo, inzuzi n'isogi. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda.

    Inzira y'umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z'ubwiru mu Rwanda mu gihe cy'ingoma ya cyami. Inzira z'ubwiru zarimo iz'ubukungu, iz'umutekano w'igihugu n'inzira zo gukomeza ubwami. 

    Zari zigizwe kandi n'urusobe rw'imihango n'imigenzo bifite amategeko agena uko bikorwa mu bihe runaka. 

    Uyu muhango waheraga ibwami, Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu cyejeje.

    Kuganura kwari ugusubira ku isoko nk'Abanyarwanda, abaturage bakiyibutsa ko bahuje gakondo n'ibyiza byayo Imana yabahaye, bakayishimira. 

    Ku rwego rw'igihugu Umuganura wayoborwaga n'Umwami afatanyije n'abanyamihango babugenewe mu gihe ku rwego rw'umuryango, umukuru wawo ari we wayoboraga iyo mihango yawizihizanyaga n'abawugize bashimira Imana ibyiza yabahaye.Ku rwego rw'umuryango, .

    Imihango y'i bwami yari iyo guhuza Imana n'Igihugu, bagahuza ibikorwa by'idini n'imigenzo gakondo hamwe n'imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umuganura wizihizwaga ku mwero w'amasaka. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda.

    Baganuzaga Umwami amata, amasaka n'izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n'isogi ariko bakongeraho n'ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

    Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganura, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n'Igihugu.

    Nyuma y'umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by'Umuganura byasozwaga n'igitaramo cy'imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w'Abanyarwanda bavuye impande zose z'Igihugu, hakaba amarushanwa y'indashyikirwa.

    Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w'umuryango akayobora imihango n'ibirori byayikurikiraga.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti :”Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”

    *Amateka y'umunsi w'Umuganura

    Umuganura watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya cyenda, hanyuma wongera guhabwa imbaraga n'Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y'imyaka irenga 10 ruri mu maboko y'abanyamahanga (Abanyabungo).

    Waje kugirwa ihame ridakuka mu kinyejana cya 16 ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoraga u Rwanda rwari rwarigaruriwe nyuma y'amacakubiri yatumye Umwami Ndahiro Cyamatare yicwa n'ababisha n'ingoma yarwo, Rwoga, ikanyagwa n'abanyamahanga.

    Umuganura wabanzirizwaga n'icyunamo cya Gicurasi aho Abanyarwanda bibukaga urupfu rwa Cyamatare, hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi, noneho bigasozwa no kwizihiza Umuganura bashimira Imana ko basubiranye igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Cyari ikintu gikomeye bagombaga guhora bazirikana ngo batazongera guteshuka kuri iryo hame shingiro ry'uko bahuje byose: Inkomoko imwe, igihugu kimwe, amahame-remezo gishingiyeho n'indangagaciro zigize umuco.

    Umuganura wambuwe agaciro aho abakoloni bageze mu Rwanda. Kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco Nyarwanda wahuzaga Abanyarwanda, bityo baca Umuganura wabibutsaga umuco bahuriyeho ndetse n'Umwiru mukuru ushinzwe Umuganura Gashamura bamucira i Burundi mu 1925.

    *Huro muri Gakenke ni ho hategurirwaga Umuganura

    Umusozi wa Huro uherereye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke uzwi mu mitegurire y'Umuganura. Ni ho hategurirwaga umuganura ndetse Gihanga Ngomijana awutangiza yabikomoye ku bahatuye.

    Mu kinyejana cya 16 ubwo Ruganzu II Ndoli yari aturutse i Karagwe nyuma y'aho igihugu cyari cyarigaruriwe n'Abanyoro n'Abanyabungo, yifashishije ab'i Huro mu guha imbaraga Umuganura.

    Mu mateka y'u Rwanda, ku munsi w'Umuganura ni bwo Umwami yagombaga gusangira na rubanda bishimira umusaruro babaga bagezeho.

    Uko byagendaga mu muco ku munsi w'Umuganura, abasaza bahuriraga hamwe bakaganura bakanywa amarwa, abakecuru bagateka umutsima n'ibishyimbo, bakagaburira abana bakabaha n'amata bakanywa.

    Umuganura uhuza abaturage n'abayobozi bagasabana bishimira umusaruro wagezweho. Nubwo ukomoka mu bihe by'Abami ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntiwari mu minsi yizihizwa cyane mu gihugu.

    Umuganura wagiraga n'undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir'uburumbuke bakamutura urutete rw'imyaka yeze.

    Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bwa cyami. Wasigaye ukorwa mu rwego rwo kwishimira umusaruro, Abanyarwanda bagahurira mu ngo z'abakungu bagasangira ibyo kurya bakanywa n'inzoga.

    *Uko umuganura wizihizwa ubu

    Umuganura ni Umuhango ukomeye mu mateka y'u Rwanda rwo hambere ari nacyo cyatumye Leta y'u Rwanda iwugarura ndetse ikawushyiriraho itegeko riwuha imbaraga zituma wizihizwa mu gihugu hose.

    Ni umwanya wo kongera kwibuka ibyo Abanyarwanda bahuriyeho nk'igihugu, umuco karande, inkomoko n'ibindi.

    Umuganura ufatwa nk'umunsi ukomeye ku Banyarwanda wo kwishimira ibyagezweho, kwisuzuma no kureba ibitaragenze neza, guhigira imyaka itaha n'ubusabane bw'abayobozi n'abayoborwa.

    Uyu munsi wizihizwa hamurikwa bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi, ubworozi n'ubukorikori. 

    Kuganura ubu bifite igisobanuro cyo gusangira ku byavuye ku musaruro wejejwe mu gihugu hose.

    Kwizihiza Umuganura byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi gusa ahubwo byanageze mu nzego zireba ubuzima n'iterambere by'Abanyarwanda mu kugaragaza urugendo rw'Abanyarwanda rwo kwigira no kwibohora nyako.

    Umuganura wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukerarugendo ikoranabuhanga, inganda, uburezi, ubucuruzi n'ibindi.

    Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka muri za mirongo inani, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w'ubuhinzi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145521/umuganura-ni-iki-sobanukirwa-byinshi-wibaza-kuri-uyu-muhango-umenye-nuko-kera-wizihizwaga-145521.html

  • Mutsinzi Ange Jimmy yafashije ikipe ye kugera mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange Jimmy na Zira FK yo mu cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan bageze mu cyiciro cya nyuma cya UEFA Conference League nyuma yo gusezerera Dunajská Streda yo muri Slovakie ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

    Ni nyuma yo gusezererwa na FC Sheriff yo muri Moldova muri UEFA Europa League, yahise ijya gushaka itike yo kuzajya mu matsinda ya UEFA Conference League.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Zira FK yakinaga na FC DAC 1904 Dunajská Streda umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya UEFA Conference League ndetse banayitsinda 2-1 bya Raphael Utzig na Alıyev mu gihe FC DAC yatsindiwe na Alex Méndez.

    Zira FK ikaba yahise igera mu ijonjora rya nyuma ku giteranyo cy’ibitego 6-1. Nirenga iki cyiciro izahita ijya mu matsinda ya UEFA Conference League. Mutsinzi Ange Jimmy akaba yakinnye uyu mukino iminota yose 90.

    Mutsinzi Ange Jimmy mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yerekeje muri Zira FK ayisinyira imyaka 3 avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

    Mutsinzi Ange Jimmy yagejeje ikipe mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yafashije-ikipe-ye-kugera-mu-ijonjora-rya-nyuma-rya-uefa-conference-league

  • Umutoza n’abakinnyi bane basigaye, APR FC yerekeje muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina na Simba SC ku munsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi ba yo uzwi nka ‘Simba Day’.

    Uyu mukino ukaba uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 saa 18:30′ z’i Kigali ukazabera kuri Uwanja Mkapa.

    APR FC ikaba yahagurukanye abakinnyi 23 yerekeza muri iki gihugu, yasize abakinnyi bane n’umutoza umwe.

    Abakinnyi basigaye ni umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou na Apam Assongue Bemol ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex.

    Bivuze ko Ndizeye Aime Desire ari we uzajya utoza abanyezamu kuko n’ubundi ari abatoza babiri b’abanyezamu.

    Abakinnyi n’abatoza APR FC yahagurukanye

    Abanyezamu: Pavelh Ndzila na Ishimwe Pierre

    Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu

    Abakina Hagati: Mugiraneza Frodouard, Seidu Dauda, Ruboka Bosco, Taddeo Lwanga, Richmond Lamptey, Dushimina Olivier, Tuyisenge Arsene na Kategaya Elie

    Abataha Izima: Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Mahamadou Lamine Bah, Godwin Odibo, Nwobodo Chidiebere Johnson, Victor Mbaoma na Mamadou Sy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-n-abakinnyi-bane-basigaye-apr-fc-yerekeje-muri-tanzania

  • Miss Akaliza Amanda yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Akaliza Amanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jonas Carter.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024 ukaba wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimihurura, ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Kanama 2023 Jonas asabye Akaliza ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amwambika impeta ya fiançailles.

    Icyo gihe Akaliza yagize ati “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye … wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha … nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.'

    Mu Gushyingo 2022 nibwo Amanda yatangiye kujya asangiza abamukurikira amafoto n’amashusho yagiranye ibihe byiza n’uyu musore yeguriye umutima we.

    Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Akaliza Amanda yagiye kwerekana uyu musore kwa nyirakuru aho banize gukama.

    Amanda na Jonas basezeranye imbere y’amategeko

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-akaliza-amanda-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Umukobwa w'imyaka 22 y'amavuko ataye uruhinja mu musarani #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rw'uyu wa Gatanu tariki ya 02 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, hamenyekanye amakuru y'umukobwa witwa Umulisa Anitha w'imyaka 22 y'amavuko wataye uruhinja yari atwite mu musarane.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com, ni uko uyu Umulisa wari ukiba iwabo yari atwite inda y'imvutsi, ashobora kuba hari imiti yanyoye mu rwego rwo kugira ngo bimufashe gukuramo iyi nda atashakaga.

    Kumenyekana ko Umulisa yakuyemo inda ndetse akajugunya uru ruhinja mu musarane, byaturutse kuri musaza we wumvise uruhinja rurira, agiye kureba asanga rwatawe mu musarane, ashatse mushiki we aramubura ahita yihutira kubwira Polisi.

    Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko uyu Umulisa Anitha yari asanzwe afite umwana umwe yabyariye iwabo. Uru ruhinja avukije ubuzima ni umwana we wari ugiye kuba uwa kabiri.

    Amakuru duhabwa n'abaturage ni uko kugera kuri iyi saa moya z'iki gitondo uru ruhinja rutarakurwa muri uyu musarane rwatawemo. Ni mu gihe nyina agishakishwa.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Martha ntiyitaba, ndetse n'ubutumwa bugufi haba kuri WhatsApp no kuri terefone bisanzwe ntabwo yasubije.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/02/kamonyi-gacurabwenge-umukobwa-wimyaka-22-yamavuko-ataye-uruhinja-mu-musarani/

  • Robertinho ntaranyurwa n’abataka afite arashaka abataka bashya bo gutsinda APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka 'Robertinho', yatangaje ko ikipe ye igikeneye kongeramo imbaraga mu myanya itandukanye, cyane cyane mu busatirizi.

    Yavuze ko gukomeza gushaka abakinnyi bakomeye bizafasha Rayon Sports gutsinda APR FC, kwitwara neza muri shampiyona, ndetse no guhatanira gukina CAF Champions League.

    Robertinho yizeye ko n'ubwo hari ibigikeneye gukorwa, ikipe ye izitwara neza bitewe n'ishyaka n'ubushake bw'abakinnyi. Yagize ati, 'Dukeneye abakinnyi bazi gutaha izamu neza, kugira ngo tugere ku ntego twihaye.'

    Source : https://yegob.rw/robertinho-ntaranyurwa-nabataka-afite-arashaka-abataka-bashya-bo-gutsinda-apr-fc/

  • Rayon Sports yatangarije abakunzi bayo bamwe mu bahanzi bazabasusurutsa mu birori by’ #UMUNSIWIGIKUNDIRO24 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko abahanzi bakunzwe cyane, Bushali na Nemeye Platini, bazasusurutsa abazitabira ibirori by' #UMUNSIWIGIKUNDIRO24. Ibi birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2024, bizabera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umunsi witezweho guhuza abakunzi ba Rayon Sports n'abafana mu buryo bw'umwihariko, aho bateganyirinjwe umuziki utandukanye. Bushali na Nemeye Platini bazaririmba indirimbo zabo zimwe mu zikunzwe cyane na batari bake .

    Rayon Sports irashishikariza abakunzi bayo n'abafana muri rusange kwitabira iki gikorwa ku bwinshi.

    Platini
    Bushali

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangarije-abakunzi-bayo-bamwe-mu-bahanzi-bazabasusurutsa-mu-birori-by-umunsiwigikundiro24/