Blog

  • Harimo ikanzu yakodesheje ibihumbi 2 Frw! Bwi… – #rwanda #RwOT

    Ni yo ndirimbo ya mbere uyu mukobwa wo muri Kikac Music Label ashyize hanze nyuma y'igihe cyari gishize aririmba mu bikorwa by'amatora byabereye mu Ntara zitandukanye n'Umujyi wa Kigali mu kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

    Icyo gihe yari kumwe na Bruce Melodie baririmbana indirimbo 'Ogera' bakoranye igaruka kuri Perezida Paul Kagame. Uyu mukobwa avuga ko biriya bikorwa byatumye ataramira mu turere twinshi ku nshuro ye ya mbere, abasha gusabana n'ibihumbi by'abafana.

    Asobanura ko imyaka ibiri ishize ari mu muzik, ibyiza byasumbye ibibi, ahanini bitewe n'uko afite abamufasha mu muziki. Ati 'Nk'uko ubivuze imyaka ibiri iri gusatira itatu. Ni urugendo rwari runini, rukomeye, ahandi bikoraho. Ntabwo navuga ngo byari bibi, nka 80% byari byiza.'

    Bwiza yabwiye InyaRwanda ko mu ndirimbo yagiye ashyira hanze imwe muri zo ariyo 'Exchange' irimo ubuzima busa n'ubwo yabayemo n'ubwo atabasha kubwerura.

    Ati 'Hari indirimbo wumva ukumva ihuye n'ibintu byawe ariko ntigutere agahinda. Kuko nka 'Exchange' mba numva ihuye n'ibintu nanyuzemo mu buzima bwanjye, ariko urumva byo ntabwo byandiza…'

    Bwiza avuga ko izindi ndirimbo yagiye azikora ashingiye ku buzima bw’abandi n'ubuhamya bw'inshuti n'ibyo yagiye yumva mu bantu.

    Ariko kandi avuga ko indirimbo ye 'Ahazaza' yashyize hanze ishingiye ku musore bakundanye ku buryo yanabonaga ko urukundo rwabo rushoboka ariko byaranze.

    Ati 'Ahazaza' rero ni indirimbo nakoze cyera cyane, hashize nk'amezi cyane ndatekereza ari mu mpera za 2023, ni indirimbo nakoze muri icyo gihe aho nari mfite umuntu umeze nk'umukunzi nkumva dufite ahazaza'. 

    Hari ukuntu uba utaremeza cyangwa ngo ufate umurongo, noneho nkajya numva dufite ahazaza, numvaga iriya ndirimbo ari iyacu, ni uko igitekerezo cyaje.'  

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo yifashishijemo umukinnyi wa filime wamamaye nka Nick muri City Maid. Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yagiye hanze 'uwo muntu/umusore atagihari'. Yavuze ko kuyumva bitamutera igikomere, ahubwo bituma azirikana ubuzima yanyuranyemo n'uwo musore.

    Uyu mukobwa yavuze ko hari imwe mu myenda yagiye yifashisha mu ndirimbo yasigaranye, ariko kandi hari n'indi akorana akabona 'ntaho nayinyuza ndamutse nyambaye'.

    Avuga ko nko mu ndirimbo 'Ahazaza' harimo ikanzu yakodesheje ibihumbi 2 Frw ku buryo atari kuyitwara ngo ayijyane mu rugo ajye ayambara.

    Ati 'Ntabwo nayitahana kuko ntabwo nazongera kuyambara. Hari iyo mba mfite, ariko hari n'iyo ureba ukabona nta handi hantu wazongera kuyambara ugahita uyimusubiza kubera ko we aba afite ubushobozi bwo kuyikoramo ibindi bintu byinshi bitandukanye.'

    Arakomeza ati 'Mu ndirimbo 'Ahazaza' harimo ikanzu nakodesheje ibihumbi 2 Frw sinzi niba nabyo bigezemo. Ntabwo imyambaro irimo ihenze cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yifashishije iyi myambaro ihendutse mu biciro kubera ko yashakaga gukora indirimbo ifatiye ku buzima bw'abantu bakundana babarizwa mu cyaro.

    Ati 'Ni 'Video' y'umukobwa wo mu cyaro. Ni iy'abantu b'abakene mu bigaragara mu maso. No mu cyaro barakundana, bagira ubuzima bwiza babamo, ni cyo nashakaga kwerekana hariya. 

    Ntabwo nyine abantu bakundana ari abo mu mujyi gusa, ntabwo abantu babona ibintu byiza gusa baba ari abo mu Mujyi.'


    Bwiza yatangaje ko mu mpera za 2023 ari bwo yanditse indirimbo 'Ahazaza' bitewe n'ibihe yanyuranyemo n'umusore wamuteretaga


    Bwiza yavuze ko mu mashusho y'iyi ndirimbo harimo ikanzu yakodesheje ibihumbi 2 Frw


    Bwiza yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu muziki, ibyiza byasumbye ibibi bituma ashikama



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'AHAZAZA' YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145545/harimo-ikanzu-yakodesheje-ibihumbi-2-frw-bwiza-mu-ndirimbo-ifatiye-ku-musore-bakundanye-vi-145545.html

  • Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w'amahore n'amahoro #rwanda #RwOT

    Umuganura ntibivuze kwishimira no gusangira umusaruro w'ibiribwa n'ibinyobwa gusa.

    Umuganura ni n'ikimenyetso cy'ubusabane, kwifurizanya amahoro, no gusigasira ubumwe bwacu, duharanira kongera ibyiza mu bindi.

    Umuganura w'uyu mwaka wa 2024 wo uje ushimangira umunezero w'Abanyarwanda, kuko usanze tukiri mu birori byo kwishimira amahitamo meza, nyuma yo guhamya igihango dufitanye na Perezida Paul Kagame, twongeye gusaba ngo akomeze aturangaze imbere mu cyerekezo kiduha agaciro.

    Ibyo kwishimira ni byinshi, ariko ikiruta byose ni amahoro n'umutekano, kuko aribyo shingiro ry'uburumbuke muri byose.

    Ni muri urwo rwego, mu midugudu hirya no hino mu Rwanda, abaturage basangira amata, amarwa n'umutsima, bakesha politiki ishyize imbere umurimo, ubufatanye n'imibarine myiza hagati y'Abanyarwanda.

    Mu bihugu binyuranye kandi hari Abanyarwanda bahuriye mu birori byo kwifatanya n'abari mu gihugu, bagaragaza ko bagikomeye kuri gakondo n'umuco nyarwanda. Nta cyiza nko kugira igihugu kigukunda, nawe ukagihesha ishema aho uri hose.

    Uyu muganura usanze ariko hakiri Abanyarwanda bakifuza kutuvutsa ibi byiza. Abo ni abajenosideri n'ibigarasha, bihora biterwa ipfunwe na buri ntambwe yacu igana imbere. Kuri bo umuganura ukwiye gusimburwa n'intugunda, amarira n'imiborogo. Ibyo ni inzozi zabo ku Rwanda, ariko batazigera bakabya.HARABAYE NTIHAKABE!

    Abo ni nka Ingabire Victoire na FDU/FDLR ye, rwa rubyaro rw'abahekuye uRwanda rwo muri Jambo asbl, ba Paul Rusesabagina, ba Kayumba Nyamwasa n'abo basigaranye muri cya gipampara ngo RNC , ba Dr Charles Kambanda, David Himbara, Théogène Rudasingwa, Nahimana Thomas n'izindi ndindagire, ba mpemuke ndamuke, abagaragu ba mpatsibihugu.

    Abo bavandimwe barabunza akarago aho banzwe, kandi uRwanda ruhora rubategeye yombi, ngo baze basangire n'abandi amata y'iterambere, umusaruro w' ubumwe n'ubwiyunge.

    Babaye intumva. Inabi n'umwiryane byabagize imbata, bahitamo kwangara, kugambana, amaherezo yabo akazaba kugwa igihugu igicuri.

    Birababaje ariko. Ni agahinda kubona nyuma y'imyaka 30 bingingirwa kuva ibuzimu kakajya ibuntu, hari abahisemo kwimika igisebo, gusahura no gusabiriza, kandi iwabo bejeje.

    Birumvikana ko mu Rwanda umusaruro utaragera ku kigero twifuzwa, ari nayo mpamvu umuganura utubera n'umwanya wo gufata ingamba, ahakiri hasi tukahazamura.

    Ikindi, baca umugani ngo' aho umwaga utari urukwavu rwisasira batanu'. Ibihari uko byaba bingana kose, tubisangira mu mahoro, kurusha bya bindi abagome bita byinshi kandi ari iby'abandi, ndetse bakabirya babitamo amarira.

    Umuganura mwiza ku Banyarwanda twese, yemwe namwe abakiraraguza, mukwiza amagambo iw'abandi, nimuve ku izima, muze dusangire AMAHORE N'AMAHORO.

    Muhumure rwose ntawe uzabannyega ngo mwaratinze, kuko ubugabo butisubiraho nibwo bubi, kuko bubyara ububwa.

    The post Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w'amahore n'amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/banyarwanda-aho-muri-hose-nimuze-dusangire-umuganura-wamahore-namahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=banyarwanda-aho-muri-hose-nimuze-dusangire-umuganura-wamahore-namahoro

  • Mount Kenya University igiye gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga 1000 – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bazasoza amasomo kuri uyu wa 2 Kanama 2024 biga mu mashami y'ubucuruzi, ubumenyi mu by'ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n'amahoteli, ndetse n'ubumenyi rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Mount Kenya University, Dr. Martin Kimemia yavuze ko uyu ari umusaruro wo gukora cyane haba ku banyeshuri na kaminuza bizemo muri rusange.

    Yahamije ko intamwe bateye igaragaza ireme ry'uburezi iyi kaminuza itanga kandi ko binjiye mu muryango mugari w'abanyamwuga bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uburezi mwahawe bubategurira kuba abaturage bisanga ku hose, biteguye gukora impinduka nziza aho ari ho hose mu Isi. Ntabwo mugomba kugumisha amaso muri Afurika gusa, kuko amahirwe menshi kandi meza ashobora kuba abatagereje n'ahandi.'

    Yagaragaje ko amasezerano iyi kaminuza iheruka kugirana n'ikigo cyo muri Austria biha amahirwe y'akazi muri icyo gihugu abiga ubuforomo.

    Dr. Kimemia yasabye abasoje amasomo gukomeza kunga ubumwe na kaminuza yabareze n'abandi bayizemo.

    Ati 'Uyu muryango mugari uzababera isoko y'ubufasha, inama n'amahirwe mu rugendo rw'umwuga wanyu. Mukoreshe ubumenyi bwanyu muba umusemburo w'icyiza mu Isi. Urugendo rwanyu nib wo rugitangira kandi twizeye ko ubushobobozi bwanyu buzabageza ku bikomeye.'

    Ubuyobozi bwa Mount Kenya University bugaragaza ko ibikorwa remezo bukomeza kubaka ari kimwe mu bituma itanga uburezi bufite ireme.

    Abanyeshuri basoje amasomo muri Mount Kenya University biganjemo abakomoka mu Rwanda ariko harimo n'abo mu bindi bihugu bya Afurika, u Burayi na Aziya.

    Reba urutonde rw'abanyeshuri bose basoje amasomo muri MKU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mount-kenya-university-igiye-gushyira-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-1000

  • Leta yagaruje arenga miliyoni 201,9 Frw yari yaranyerejwe mu 2023/24 – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye, inzego zishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo w'igihugu zigaragaza amafaranga yanyerejwe mu bigo bitandukanye, bigafasha inzego z'ubutabera zirimo ubugenzacyaha n'ubushijacyaha gukurikirana ayo mafaranga.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta aherutse kubwira IGIHE ko iyo basohoye raporo igaragaza uko amafaranga yakoreshejwe, bakomeza no gukurikirana niba ayo basabye ko agaruzwa yaragarujwe.

    Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko mu ngengo y'imari y'u Rwanda y'umwaka wa 2023/2024 byari biteganyijwe ko bazagaruza nibura miliyoni 500 Frw yanyerejwe.

    Iti 'Mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe, hagarujwe 201,943,029 Frw ugereranyije na 500,000,000 Frw yari ateganijwe.'

    Raporo z'imyaka yashize zigaragaza ko amafaranga y'umurengera, ni ukuvuga amafaranga arenga ku kiguzi Leta iba igomba kwishyura ku bikorwa bitandukanye, yari miliyari 10.05 Frw ariko kugeza muri Kamena 2023, hari hamaze kugaruzwa miliyari 1.22 Frw.

    Imibare igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2022 amafaranga yo mu nzego za Leta yanyerejwe yari miliyari 2.36 Frw ndetse kugeza tariki 30 Kamena 2023 ubwo Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yakoraga ubugenzuzi, yasanze hari hamaze kugaruzwa miliyoni 18 Frw gusa.

    Mu 2023, Minisiteri y’Ubutabera yari yihaye intego yo kugaruza miliyoni 500 Frw yanyerejwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yagaruje-arenga-miliyoni-201-9-frw-yari-yaranyerejwe

  • Tukimenya ko tuzahura na APR FC twumvise ari byiza – Fei Toto #rwanda #RwOT

    Feisal Salum uzwi nka Fei Toto, umukinnyi wa Azam FC, yavuze ko bakimenya ko bazahura na APR FC muri CAF Champions League bumvise ari ibintu byiza nubwo ari ikipe bubaha.

    Ibi uyu mukinnyi umwe mu beza muri Afurika y’Iburasirazuba, yabivuze nyuma yo kugera mu Rwanda aho Azam FC ije gukina na Rayon Sports kuri Rayon Day izaba ejo.

    Fei Toto yavuze ko APR FC ari ikipe nkuru ariko nka Azam FC kuyitombola byabashimishije.

    Ati “Nyuma yo kumenya ko tuzahura na APR FC twumvise ari byiza cyane kubera ni ikipe nkuru, ni ikipe twubaha rero tugomba gukurikiza ibyo abatoza bazatubwira. “

    Abajijwe niba hari amakuru baba bafite kuri APR FC, yagize ati “oya, nta makuru na make dufite kuri APR FC rero tugomba kubaha amabwiriza y’abatoza.”

    Yakomeje avuga ko muri Champions League nta kipe yoroha ibamo bityo ko bagomba gukora ibishoboka byose.

    Ati “Champions League nta kipe yoroha ibamo, nta kipe yoroha ibamo, ni irushanwa riba rikomeye, rero tuzabubaha ubundi dukurikize amabwiriza y’abatoza.”

    APR FC izakina na Azam FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera muri Tanzania tariki ya 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2024.

    Feisal Salum yavuze ko gutombola APR FC babyishimiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tukimenya-ko-tuzahura-na-apr-fc-twumvise-ari-byiza-fei-toto

  • Ni amahirwe kuri APR FC ni n’amahirwe kuri twe – Umutoza wa Azam FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Senegal utoza Azam FC, Youssouph Dabo yavuze ko abizi neza ko umukino bazakina na Rayon Sports ejo bizafasha APR FC kubabona ariko na bo bafite amahirwe ko APR FC izakina na Simba SC ejo muri Tanzania.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe igeze mu Rwanda aho ejo ku wa Gatandatu bazakina na Rayon Sports muri Rayon Day 2024.

    Youssouph Dabo yavuze ko uyu mukino uzafasha Azam FC kwitegura APR FC muri CAF Champions League.

    Ati “Ni amahirwe kuri twe kugira ngo tumenyere ikirere. Ni amahirwe kuri twe mbere y’umukino w’ingenzi kuri twe tuzakina na APR FC, murabizi ko rimwe na rimwe hari igihe mugera mu gihugu mukagira ibibagora, rero kuri iyi nshuro twashakaga no kureba uko muri iki gihugu biba bimeze, ntabwo nzi ubutaha uko bizaba bimeze ariko uyu munsi ubwo twageraga ku kibuga cy’indege byari byiza.”

    Yakomeje avuga ko iyo bigeze mu irushanwa amakipe amwe n’amwe agerageza kugora ayo bazahura ageze ku kibuga cy’indege ariko akaba yifuza ko uko bakiriwe uyu munsi ari n’ako APR FC yazabakira.

    Yavuze ko kandi abizi neza ko ejo hari abantu bo muri APR FC bazaza kureba umukino wa Rayon Sports na Azam, gusa ngo na bo bafite amahirwe ko ejo APR FC na yo izakinira Dar es Salaam na Simba SC kuri Simba Day.

    “Twamaze kwinjira mu mukino, kuko ndabizi ejo hari abo muri APR FC bazaza kureba imikinire y’abakinnyi bacu. Kuri bo ni amahirwe yo kureba ikipe yacu ejo ariko na bo ejo bazakinira Dar es Salaam, ni amahirwe rero kuri twe, natwe tuzabareba.”

    APR FC izakina na Azam FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera muri Tanzania tariki ya 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2024.

    Umutoza wa Azam FC yavuze ko yo na APR FC bazungukira mu mikino ya gicuti bazakina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-amahirwe-kuri-apr-fc-ni-n-amahirwe-kuri-twe-umutoza-wa-azam-fc

  • Abanyarwanda baba mu mahanga bifatanya n'abari mu gihugu kwizihiza Umuganura ku wa Gatanu, tariki 2 Kanama #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'Umuganura, wizihizwa nk'umunsi mukuru w'igihugu, Abanyarwanda n'inshuti zabo bishimira umusaruro wabo mu mihango itegurwa hirya no hino mu gihugu, aho basangira ibiryo gakondo. S'Ibyo biryo bitandukanye kandi baha n'abana amata mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza yabo, ni nayo mpamvu Abanyarwanda baba mu mahanga nabo uyu munsi bawufata nk'uwabo bakifatanya n'abandi bari mu gihugu.

    Ku rwego rw'igihugu, Umuganura w'uyu mwaka wizihirijwe mu Karere ka Kayonza, Intara y'Iburasirazuba. Mu gihe cy'umuganura, Abanyarwanda bashishikarizwa gukomeza guharanira ubumwe bw'igihugu, gukunda igihugu no gukora ibikorwa bigamije iterambere ry'igihugu.

    Umuganura wa 2024 ni n'umwanya mwiza wo gushyigikira gahunda y'igihugu yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, binyuze muri gahunda yiswe 'Dusangire Lunch'.

    Kwizihiza Umuganura mu Mahanga

    Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye na bo bazizihiza Umuganura mu kwezi kwa Kanama, bagakora ibikorwa bigamije guteza imbere umuco wabo no gutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bari mu gihugu.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yatangaje ko ambasade izakira ibirori by'Umuganura ku biro byayo i Beijing, hakiyongeraho ibirori bizabera mu yindi mijyi irindwi yo mu Bushinwa.

    'Kimwe mu bikorwa byacu by'ingenzi ni itangizwa rya 'Dusangire Lunch challenge' mu muryango wacu,' Kimonyo yavuze.

    'Ibi bizaba bigamije kwiyemeza kugaburira umubare runaka w'abanyeshuri mu mashuri y'u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umuco w'ubufatanye, gushishikariza abantu gutanga umusanzu mu bikorwa by'ubwuzuzanye n'iterambere rusange.'

    Yakomeje avuga ko ibikorwa nk'ibi bidatangiye ubu, kuko Abanyarwanda baba mu Bushinwa banitabiriye 'Cana Challenge', byatanze umusanzu mu kugeza ingufu z'imirasire y'izuba mu ngo nyinshi, mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by'umuriro w'amashanyarazi mu gihugu.

    Yakomeje asaba Abanyarwanda baba mu Bushinwa, cyane cyane abanyeshuri, kwizihiza Umuganura bashyira mu bikorwa uruhare rwabo mu hazaza h'imiryango yabo n'igihugu.

    'Mukore cyane kandi mwizere intsinzi yanyu. Mwibuke ko mutanga umusanzu ku gihugu. Ntimugasambure amahirwe cyangwa ngo muyapfushe ubusa. Ibirori ni n'uburyo bwo kwibutsa abataritwaye neza kunoza imikorere yabo,' Kimonyo yavuze.

    Ku bwa Lawrence Manzi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Brazil, Umuganura wa 2024 ni umwanya mwiza ku ambasade nshya yo guteza imbere umuco nyarwanda muri iki gihugu cya Amerika y'Amajyepfo.

    'Ambasade imaze amezi ane gusa,' Manzi yavuze. 'Nta banyarwanda benshi dufite nka bimwe mu bihugu. Ariko turi mu nzira yo kugeza umuco w'u Rwanda kuri bo.'

    'Ibiganiro nka Umuganura biduha umwanya wo kuvuga ku gihugu cyacu no kwigisha abatarabanyarwanda byinshi ku gihugu cyacu,' yavuze.

    Kwizihiza Umuganura muri Canada

    Prosper Higiro, uhagarariye u Rwanda muri Canada, yashimangiye ko Umuganura ari umwe mu minsi mikuru ikomeye ku Banyarwanda baba muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Uyu mwaka, ibirori bizabera i Ottawa ku wa 17 Kanama.

    'Muri Canada, twashinze Ikigo cy'Umuco Nyarwanda i Ottawa, gitoza Abanyarwanda bato umuco wabo, ururimi rw'Ikinyarwanda, n'ibindi bibazo by'ubuyobozi, cyane cyane amateka y'u Rwanda,' Higiro yavuze.

    'Mu birori by'uyu mwaka, dushaka kugira uruhare mu gusobanurira aba Banyarwanda impamvu twizihiza Umuganura, uko byakorwaga kera, n'umubano bagomba kugirana n'igihugu cyabo cy'amavuko.'

    Yongeyeho ko iki gikorwa kizaba umwanya wo guteza imbere gahunda ya 'Dusangire Lunch'.

    The post Abanyarwanda baba mu mahanga bifatanya n'abari mu gihugu kwizihiza Umuganura ku wa Gatanu, tariki 2 Kanama appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bifatanya-nabari-mu-gihugu-kwizihiza-umuganura-ku-wa-gatanu-tariki-2-kanama/

  • Sobanukirwa ibiteye inkeke n’amatsiko ku ndwara ya EMOROYIDE n’uko wayirinda #rwanda #RwOT

    Zimwe mu mpamvu zitera emoroyide :

    • Kutituma neza(constipation)
    • Uruhererekana mu muryango(Hereditaire)
    • Gukora imibonano mu kibuno
    • Kwicara umwanya munini

    IBIMENYETSO

    • Kuribwa mu kibuno
    • Kumara kwituma ukumva umwanda utashizemo neza
    • Utubyimba dusohoka mu kibuno
    • Kuva amaraso nyuma yo kwituma

    Iyi ndwara iyo itinze kuvurwa, ibimenyetso bigenda bifata indi ntera aho birenga kuva amaraso mu kibuno, ahubwo wamara kwituma hagasohoka n’ibibyimba inyuma, ariko bikaza gusubirayo nyuma y’akanya gato. Iyo bitinze bigera aho bya bibyimba bitisubizayo, bigasaba kubisubizayo n’intoki bikazagera aho noneho kubisubizayo bidakunda.

    Uburyo wayirinda :

    Irinde kwikanira ufunze umwuka igihe wituma kuko bituma imitsi y’ikibuno yirega ikaba yabyimba.
    Irinde umubyibuho ukabije
    Irinde kwicara umwanya munini
    Witinda kujya kwituma igihe ubishatse

    Wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha mu kwirinda no kuvura iyi ndwara ? Duhamagare kuri 0788572653 cyangwa utwandikire kuri whatsapp tugufashe kubona izo nyunganiramirire hamwe n’ubujyanama bwagufasha kwirinda kuyandura cyangwa uko wakwitwara yagufashe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Sobanukirwa-ibiteye-inkeke-n-amatsiko-ku-ndwara-ya-EMOROYIDE-n-uko-wayirinda

  • Muhanga: Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aciye mu nzu yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wakoreraga ubwo bucukuzi mu Kagari ka Kabuye mu mudugudu wa Peru, yatawe muri yombi ku bufatanye bw'inzego z'ibanze na Dasso. Yacaga aho yubatse inzu yamara kuyikinga agacukuramo umwobo uhinguka mu mirima y'abaturage badikanyije, akajya gucukuramo amabuye yo mu bwoko bwa Belure.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Vedaste, yemeje aya makuru, avuga ko uwafashwe yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiyumba, kugira ngo abazwe kubyo akekwaho.

    Yagize ati “Yubatse inzu nto acukuramo umwobo akinjiriramo imbere agacukuramo hasi agera no mu mirima y'abaturanyi kuko yajyaga muri iyo nzu agakinga ku buryo ntawe ubibona.”

    Gitifu Nsanzimana yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwobo bawusibye kugira ngo hatagira abandi bawukoresha mubo yakoranaga nabo.

    Ati “Twagiyeyo uwo mwobo turawusiba kugira ngo hatagira n'abawugwamo ariko rero tugira n'abaturage inama y'uko batajya mu bikorwa bitemewe kuko bihanwa n'amategeko ariko kandi biriya byo bishobora no guhitana ubuzima.”

    Muri Gicurasi 2024, Guverinoma yasobanuriye Inteko Ishinga amategeko umushinga w'itegeko riteganya ibihano biremereye ku gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro utabifitiye uburenganzira.

    Wavugaga ko umuntu ucukura amabuye y'agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni 25 Frw, ariko ntarenze miliyoni 50 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-uwakoraga-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-aciye-mu-nzu-yatawe-muri-yombi

  • Mu Rwanda hafunguwe imurika ry'ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku itariki ya 1 Kanama 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi riri kubera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. Ni imurikabikorwa ry'iminsi 10 ryitabiriwe n'abantu, inzego n'ibigo bikora ibijyanye n'ubuhinzi mu Rwanda ndetse hari n'abaturutse mu mahanga.

    Rwigamba yasabye abahinzi borozi ubufatanye kugira ngo umwuga wabo urusheho gukorwa kinyamwuga kandi ubyarire inyungu benshi.

    Yagize ati 'Dukeneye gufatanya kugira ngo dukore ibizana impinduka mu buzima bw'Abanyarwanda n'ubw'abahinzi borozi by'umwihariko. Nta muhinzi w'umukene wakabaye ubura amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza n'amafaranga y'ishuri ry'abana kuko ubuhinzi bworozi butanga amahirwe. Tugomba rero kongera imbaraga mu kurwanya ibishobora gutera ibihombo. Tugomba gufatanya kugira ngo tubimenye hakiri kare dushyire imbaraga hamwe tubirandure'.

    Yavuze ko muri urwo rugendo rwo gufatanya n'abahinzi Leta y'u Rwanda binyuze muri politiki ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi, yiyemeje kwibanda ku ikoranabuhanga muri iyo myuga no gushaka ibindi bisubizo bikenewe mu kurushaho kunoza iyo myuga mu Gihugu.

    Rwigamba yagarutse ku mu myaka 17 ishize iryo murikabikorwa riba, avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kuvugurura ubuhinzi bworozi ndetse ashimira abakora iyo myuga babigizemo uruhare.

    Yagaragaje ko umwihariko w'ubuhinzi n'ubworozi ari uko n'iyo ubikora yaba atarabibonamo amafaranga we nta kibazo cy'ibiribwa aba afite mu gihe ubundi bucuruzi bwose wakora utaratangira kububonamo abaguzi , uba uri mu gihombo.

    Yashimye abahinzi borozi n'izindi nzego zitangira uyu mwuga utunze abantu ndetse abasaba kurushaho kwagura amaboko kugira ngo bakomeze kuboba ibitunga Igihugu.

    Rwiyemezamirimo Sina Gérard utunganya ibiribwa binyuranye bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, yashimye imiyoborere myiza y'Igihugu yatumye kigira umutekano no gushyigikira umurimo , abantu bakabasha gukora bagatera imbere.

    Sina Gérard yamuritse ibikorwa bitandukanye

    Rwigamba Eric yasabye abahinzi borozi ubufatanye kugira ngo umwuga wabo urusheho gukorwa kinyamwuga kandi ubyarire inyungu benshi

    Ryitabirwa n’ibigo biturutse mu mahanga

    Iri murikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Igikorwa cyabanjijrijwe no gusura ahamurikirwa ibikorwa hatandukanye muri iri murika

    Hamuritswe ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi

    Abamurika basobanuraga ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-imurika-ry-ubuhinzi-n-ubworozi