Blog

  • Abasore batinya gushaka abakobwa batunze agatubutse bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu mugoroba wahariwe ingaragu wiswe 'Kigali Singles Night', wabereye muri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2024. Uwimana yavuze ko yitabiriye iki gikorwa nk'umubyeyi wasize ab'ingaragu batandatu mu rugo, ku buryo yagira ubutumwa abashyira bwabafasha gukomeza kubaho mu buzima bufite intego n'ubwo batarashinga ingo.

    Yaboneyeho gukebura abasore bagifite imyumvire y'uko badashobora gushaka umukobwa ufite amafaranga cyangwa wize amashuri menshi, avuga ko ibyo ari ukwivutsa amahirwe yo kuzagira urugo rurimo umugore w'umunyabwenge uzi no gushaka amafaranga.

    Ati ''Abakobwa bafite ikofi nka kibazo! […] none se ko turi mu gihe kirimo abakobwa b'abahanga, abakobwa bafite amafaranga, abakobwa bafite 'diplôme, ufite mu mutwe hazima yakwemera. Uragirira iki ubwoba ko wagize amahirwe yo kumenyana n'umukobwa ufite ikofi?''

    ''Si icyaha kuba umukobwa yarakoze ikofi, turi mu gihugu cyatumye abana bacu bakora bagira ubwenge, ntabwo bakwiye kugumirwa kubera ko ari abahanga cyangwa bafite amafaranga kandi ntibazishaka. […] nta muhungu ukwiye kwitinya ngo atinye umukobwa, abakobwa barabura abagabo ndakubwiza ukuri. Barabura abagabo bakamutinya ngo iwabo ni abakire, iwabo se Ise azamurongora? Oya!''

    Ibi kandi byashimangiwe n'Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira wateguye uyu mugoroba wiswe 'Kigali Singles Night' wahariwe ingaragu, agaragaza ko kuba umukobwa afite amafaranga cyangwa yarize amashuri menshi bitakabaye ikibazo ku basore, ahubwo ko icy'ingenzi ari uko buri wese abanza kumenya intego z'ubuzima bwe akumva niba zihura n'iza mugenzi we.

    Umugoroba wahariwe ingaragu wiswe 'Kigali Singles Night', wabereye muri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasore-batinya-gushaka-abakobwa-batunze-agatubutse-bakebuwe

  • Ibiciro by'ibikorerwa imbere mu gihugu byagabanyutseho 2.5% muri Kamena – #rwanda #RwOT

    Ni raporo izwi nka The Producer Price Index (PPI) igaragaza ibipimo by'ibiciro ku bikorerwa mu Rwanda buri kwezi.

    Iyo raporo nshya yerekana ko ibiciro by'ibikorerwa imbere mu gihugu byagabanyutse ku kigero cya 2.5% muri Kamena 2024, ugereranyije n'uko kwezi mu mwaka ushize.

    Muri rusange ibiciro by'ibikorerwa mu Rwanda byagabanyutseho 1.9% ugereranyije n'uko kwezi ku mwaka ushize.

    Ibyo byaturutse ku kuba ku isoko ry'imbere mu gihugu harabayeho igabanyuka rya 2.5% bitewe n'uko ibikorwa byo gutunganya ibyo bicuruzwa nabyo byagabanyutseho 3.3% ku isoko ryo mu Rwanda.

    Ugereranyije uko kwezi n'ukwabanje, usanga ibiciro byaragabanyutseho nibura ku kigero cya 3.6%.

    Ku birebana n'ibyoherezwa mu mahanga, ibiciro byagabanutseho 0.6% ugereranyije n'umwaka ushize kubera igabanuka rya 4.6% ryagaragaye ku giciro cy'ikawa.

    Ugereranyije ibyo biciro bya Kamena 2024 na Gicurasi 2024 usanga byaragabanutse ku kigero cya 6.3% biturutse ku igabanyuka ry'ibiciro by'icyayi byageze ku kigero cya 13.9% n'igabanuka ry'ibiciro by'ikawa.

    Bamwe mu bafite inganda zitunganya ibiribwa imbere mu gihugu baganiriye na RBA bagaragaje koko ko ibiciro bya bimwe mu byo bacuruza byagabanyutse nk'uko Usanase Abdou ufite uruganda rukora ibikomoka ku ifarini yabisobanuye.

    Ati 'Twagabanyije igiciro dukoze ubushakashatsi, ni gute umugati wakomeza kuba mwiza, woroshye, uryoshye kandi ukungahaye ku ntungamubiri, ariko udahenze cyane. Twashoboye kuba twagabanya bikajya ku giciro cy'indi migati iri ku isoko ariko uwacu ukaba ufite za ntungamubiri.'

    Ku rundi ruhande ariko hari abacuruzi bavuga ko ibyo bacuruza bitigeze bihinduka kubera ko bakenera ibikoresho by'ibanze bituruka hanze y'igihugu bigatuma ibiciro byiyongera ku isoko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-by-ibikorerwa-imbere-mu-gihugu-byagabanyutseho-2-5-muri-kamena

  • Icyo ni cyo kibazo dufite gikomeye – Darko Nović utoza APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yavuze ko bafite ikibazo gikomeye cy’uko mu myiteguro yose bagize ari amarushanwa bityo abakinnyi bose batabonye umwanya wo gukina.

    Ni nyuma yo kugera muri Tanzania bagakorera imyitozo kuri Uwanja wa Mkapa bitegura umukino w’uyu munsi bafitanye na Simba SC kuri Simba Day.

    Uyu mutoza yabajijwe niba ari buhe amahirwe bamwe mu bakinnyi atakoresheje muri CECAFA Kagame Cup, avuga ko bigoye kuko ari umukino ukomeye ugomba kubafasha kwitegura neza Champions League.

    Yavuze ko mu myiteguro ye yagize ikibazo cy’uko yiteguriye mu irushanwa byari bigoye guha umwanya abakinnyi bose.

    Ati “nuvuga kuri ibyo, ni cyo kibazo dufite gikomeye, imyiteguro yahereye hano imikino yose yari irushanwa ntabwo wari guha amahirwe abakinnyi bose urugero nk’umunyezamu wacu wa kabiri ntabwo yigeze akina n’umunota umwe mu mikino 6 iheruka kandi n’umukino wa Simba ni umukino ukomeye.”

    “Ni cyo kintu twabuze muri iyi myiteguro kuko ntabwo twabonye amahirwe yo guha umwanya abakinnyi benshi ngo basaranganye iminota ariko tuzagenda tubikoraho gake gake, umukino ku mukino.”

    APR FC izakina na Azam FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera muri Tanzania tariki ya 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2024.

    Darko Nović yavuze ko yagize ikibazo cyo kudaha abakinnyi be bose umwanya wo gukina bitewe n’imiterere y’imikino yakinnye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ni-cyo-kibazo-dufite-gikomeye-darko-novic-utoza-apr-fc

  • Amakuru Mashya: M23 Yigaruriye Uduce Twingenzi Ikubita Incuro FARDC #rwanda #RwOT

    Amakuru Mashya tubafitiye yo muri aka Karere ni uko M23 yigaruriye uduce twingenzi maye ikubita incuro FARDC. Byari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02/08/2024, umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa wafashe uduce tubiri mu karere ka Rutshuru, Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC). Amakuru yavuye muri ako karere avuga ko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga ari zo zigaruriye utu duce.

    Imirwano yatangiye mu gitondo

    Imirwano yatangiye mu gitondo cy'uyu munsi mu gace ka Grupema ya Binza, hakaba havugwa ko yaturutse ku bigeragezo by'ingabo za M23 hamwe n'imbunda ziremereye n'imbunda nto. Amakuru aturuka kuri Kasuku Media avuga ko iyi mirwano yagaragaye cyane, ikaba yarakomeje igihe kinini kugeza ubwo utu duce two mu gaciro ka Kingunga na Kisengero dufashwe n'umutwe wa M23.

    Gukomeza kwigarurira ubutaka

    Utu duce dufashwe tuherereye mu ntera ya kilometero 16 uvuye mu mujyi wa Kiwanja, umaze igihe ugenzurwa n'uyu mutwe wa M23. M23 ikomeje kwigarurira ubutaka mu gace ka Rutshuru, byongera ibibazo by'umutekano muke muri aka karere.

    Ibiganiro i Luanda

    Iki gikorwa cyo gufata utu duce cyabaye mu gihe mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, hari ibiganiro byahuje intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ibi biganiro byari bigamije gushaka umuti w'ibibazo mu Burasirazuba bwa RDC, kandi imyanzuro yafatiwemo yo guhagarika imirwano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 04/08/2024.

    M23 itemera ibyavugiwe i Luanda

    Uruhare rwa M23 muri ibi biganiro ntabwo rwakiriwe neza. Kuwa Kane, M23 yatangaje ko ibyavugiwe i Luanda bitabareba, ivuga ko batari batumiwe muri ibyo biganiro, bityo ko badashobora kubyemera cyangwa kubishyira mu bikorwa.

    Imirwano ikomeje

    Uruhare rw'ingabo za leta ya Kinshasa n'umutwe wa M23 bikomeje gufata indi ntera, bitandukanye n'ibyavugiwe i Luanda mu biganiro byamaze iminsi itatu, kuva tariki ya 30/07/2024 kugeza tariki ya 02/08/2024.

    Amakuru akomeje guhinduka, kandi ikibazo cy'umutekano muke muri Kivu y'Amajyaruguru kikarushaho kuba gikomeye, bikaba biteganyijwe ko izindi ngamba zifatwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'ibiganiro byo mu mujyi wa Luanda.

    The post Amakuru Mashya: M23 Yigaruriye Uduce Twingenzi Ikubita Incuro FARDC appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/amakuru-mashya-m23-yigaruriye-uduce-twingenzi-ikubita-incuro-fardc/

  • APR FC yigemuye mu menyo ya Simba SC isize abakinnyi ngenderwaho i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina na Simba SC ku munsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi ba yo uzwi nka 'Simba Day'.

    Uyu mukino ukaba uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 saa 18:30' z'i Kigali ukazabera kuri Uwanja Mkapa.

    APR FC ikaba yahagurukanye abakinnyi 23 yerekeza muri iki gihugu, yasize abakinnyi bane n'umutoza umwe.

    Abakinnyi basigaye ni umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou na Apam Assongue Bemol ndetse n'umutoza w'abanyezamu, Mugabo Alex.

    Bivuze ko Ndizeye Aime Desire ari we uzajya utoza abanyezamu kuko n'ubundi ari abatoza babiri b'abanyezamu.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yigemuye-mu-menyo-ya-simba-sc-isize-abakinnyi-ngenderwaho-i-kigali/

  • Morocco na Egypt Mu 1/2 Cy’Irangiza mu mikino ya Olempike! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino Olempike, France yatsinze Argentina igitego 1-0. Igitego rukumbi cyabonetse cyatsinzwe na Jean Philippe Mateta ku munota wa 5 w'umukino. ihita ikatisha itike yo gukina imikino ya ½ cy'irangiza.

    Mu mikino ya ½ cy'irangiza, Morocco izahura na Espagne, naho Misiri ikine na France. Birashimishije kubona amakipe abiri yo ku mugabane wa Afurika agera muri ½ cy'irangiza, agaragaza imbaraga n'ubushobozi nk'ikimenyetso cy'uko umupira wa muri Afurika umaze gutera imbere by'umwihariko mu mitegurore yabakiri bato. Abakunzi ba siporo bategereje kureba imikino ikomeye izaba hagati y'aya makipe hagati Yaya makipe.

    Source : https://yegob.rw/morocco-na-egypt-mu-1-2-cyirangiza-mu-mikino-ya-olempike/

  • Abaturage 11 bagabiwe inka, Minisitiri Bizimana asaba abejeje neza kuganuza abaturanyi: Uko umuganura wagenze (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi w'Umuganura, ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.' Ibirori byabimburiwe no gusura bimwe mu byejejwe muri aka Karere ndetse n'ibihakorerwa mu nganda zitandukanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri aka Karere bishimira aho bageze bimakaze ubumwe bw'Abanyarwanda. Yavuze ko muri aka Karere bashyize hamwe barakora kuburyo kuri ubu bafite umusaruro mwiza wanatumye bizigamira ndetse bakanasagurira amahanga.

    Ati 'Ubu Kayonza ni izingiro ry'ubukungu n'amahirwe. Uyu munsi mu Karere kacu tubasha kuganuza amahanga nka kawa tweza toni 1800, dufite urusenda rwera mu Murenge wa Kabare aho tweza toni 100 zoherezwa mu Bushinwa n'i Burayi, imiteja tubasha kubona toni 200 mu mirenge ya Mwiri na Ndego. Imibavu hano turayifite igurishwa hanze.'

    Abaturage 11 bagabiwe inka

    Abaturage 11 bo mu Karere ka kayonza borojwe inka bashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagaruye umuganura, bavuze ko inka bahawe zigiye kubaha amata, ifumbire ndetse zinabafashe gutera imbere mu buryo bugaragara.

    Nturo Emmanuel utuye mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama, yavuze ko yishimiye inka yagabiwe ku munsi w'Umuganura ashimira ubuyobozi bwamwibutse nyuma y'aho inka yari afite ipfiriye mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Ati 'Ubu ngiye kubona amata yo kuga abana banjye ndetse n'abuzukuru, umusaza wanyweye amata aba akomeye kuruta umuntu wariye ibijumba akarenzaho amazi. Ubu nimfata ikijumba nkagifatisha amata bizatuma nkomera cyane. Kuva nabaho sindabona undi muyobozi wibuka abaturage akabaha inka, akabaha amafaranga n'amatungo magufi kugira ngo bazamuke batere imbere, ubu ndashimira.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kwizihiza umunsi w'Umuganura ari ukwishimira ibyo abantu bejeje bakanaboneraho kureba ibitaragenze neza kugira ngo ubutaha bazabikosore. Yavuze ko Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagaruye kwizihiza uyu munsi muri 2011 mu rwego rwo kubaka no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Dr. Bizimana yakomeje avuga ko abantu bose bakwiriye kumva ko umuco wo kugaburira abana ku mashuri bikwiriye kuba umuco wa buri wese kugira ngo abana b'u Rwanda bakurane imbaraga no kwiga neza kugira ngo bagere ku bumenyi buhagije mu mashuri. Yasabye buri wese kuganuza abo baturanye badafite amikoro mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe.

    Ati 'Ntituganure rero ngo dusabane hanyuma ngo twibagirwe n'abandi bafite bike, duhereye ku bana bacu, ku batishoboye, bose tugomba kubitaho tukabamenya kuko iyi gahunda ntituyikorere hano gusa ahubwo no mu ngo zacu tuze kuyikomeza izakomeze iturange igihe cyose.'

    Muri aka Karere ka Kayonza muri uyu mwaka bejeje toni ibihumbi 36 z'ibigori, toni ibihumbi 34 z'ibishyimbo, toni ibihumbi 12 z'umuceri, toni ibihumbi 22 z'imyumbati, toni 2000 za soya, toni ibihumbi 70 z'ibitoki n'ibindi byinshi birimo icyanya cyuhirwa cy'imbuto cya hegitari 1300 n'ibindi byinshi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko muri aka Karere bejeje byinshi ku buryo ari ibyo kwishimira

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abejeje neza kuganuza abaturanyi babo

    Umworozi wahinze abandi yashimiwe

    Minisitiri Bizimana n’abandi bayobozi bareba inka z’Inyambo

    Abayobozi bahaye abana amata

    Umuco wo kuganuzanya mu bejeje n’abatarejeje wagaragajwe nk’uwongera ubumwe

    Kayonza bishimira Kawa yabo yabaye mpuzamahanga

    Imyumbati yeze mu Karere ka Kayonza

    mu Karere ka Kayonza bejeje ibishyimbo toni zirenga ibihumbi 30

    Kayonza bishimiye ko bejeje imbuto nyinshi

    Mu byishimiwe harimo ibitoki byiza byeze muri aka karere

    Ibigori byeze muri Kayonza birenga toni 30 kuburyo ngo abaturage banasaguriye amasoko

    Nturo Emmanuel yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwamugabiye inka

    Abana bazwi nk’Imitavu bashimishije benshi

    Hagaragajwe umuco w’uburyo abezaga imyaka bayihunikaga

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-11-bagabiwe-inka-minisitiri-bizimana-asaba-abejeje-neza-kuganuza-212678

  • Bwiza, Alyn Sano, Yverry na Zeo Trap mu bakug… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru.

    Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo Bwiza, Israel Mbonyi, Alyn Sano, Papa Cyangwe, Fela Music n'abandi benshi.

    Mu ndirimbo amagana ziba zagiye hanze mu cyumweru cyose, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 gusa zagufasha kwinjira neza muri weekend ya mbere ya Kanama.

    1.     Ahazaza — Bwiza

    “>

    Umuhanzikazi Bwiza yatangarije InyaRwanda ko amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ahazaza’ yayakoze yiyibutsa ibihe yanyuranyemo n’umusore bacuditse ku buryo yabonaga ko bizavamo urukundo rw’igihe kirekire, ariko bikaza kurangira urukundo rudashoye imizi.

    2.     Head — Alyn Sano

    “>

    Muri iki cyumweru, umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Head’ yasamiwe hejuru n’abanyarwanda bitewe n’amashusho ataravuzweho rumwe yari yayibanjirije.

    3.     Forever — Yverry

    “>

    Umuhanzi Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry mu ndirimbo zitsa ku rukundo, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Forever’ yavuze ko yashoyemo Miliyoni 60 Frw. 

    4.     Ikitanyishe — Papa Cyangwe ft BullDogg, P-Fla, Fireman & Green P

    “>

    Umuraperi Papa Cyangwe yahurije bagenzi be bafite ibigwi bikomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, mu ndirimbo yise ‘Ikitanyishe’ ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo.

    5.     Tamba — Zeo Trap

    “>

    Umuraperi Zeo Trap wari umaze iminsi yihejeho gato yagarukanye indirimbo yise ‘Tamba’ igaragaza bimwe mu bihe by’amateka y’umuco nyarwanda.

    6.     Bake Beza — Bruce The 1st

    “>

    Bruce The 1st yagarukanye indirimbo indirimbo yise ‘Bake Beza’ ifite ubutumwa buvuga ko buri wese akeneye abantu bake kandi bafite umumaro mu buzima bwe.

    7.     Smile For Me — Fela Music

    “>

    Itsinda ry’abasore babiri b’abavandimwe biyise ‘Fela Music’ riri mu matsinda akunzwe mu Rwanda, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Smile For Me,’ indirimbo y’urukundo igaragaramo amashusho y’ubukwe.

    8.     Heri Taifa — Israel Mbonyi

    “>

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo iri mu rurimi rw’Igisahili yise ‘Heri Taifa.’

    9.     Ntacyantandukanya — Bosco Nshuti

    “>

    Umuramyi Bosco Nshuti yahamije ko nta cyamutandukanya na Yesu Kristo ndetse n’urukundo rwe mu ndirimbo nshya yise ‘Ntacyantandukanya.’

    10. Hold You — Eesam ft Riderman

    “>

    Umuhanzi nyarwanda Eesam yahuje imbaraga n’umuraperi Riderman bashyira hanze indirimbo bise ‘Hold You,’ ikubiyemo ubutumwa bw’isezerano ry’urukundo.

    Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru, harimo 'Baravuga' ya Yee Fanta yafatanije na Vocal King, 'Waranyumvise' ya Zoe Family, ‘Atatenda’ ya Niyonkuru Eric yahuriyemo na Eric Reagan n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145547/bwiza-alyn-sano-yverry-na-zeo-trap-mu-bakuganuje-ku-muziki-mushya-video-145547.html

  • Rusizi: Umuganura waranzwe no kwishimira ko besheje imihigo yo mu muryango – #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi ahabereye ku rwego rw'Akarere ibirori by'umuganura wa 2024.

    Mu myaka yo hambere umuganura wahurizaga hamwe abaturage n'ubuyobozi bakishimira umusaruro babonye bakanafata ingamba n'imihigo mishya y'umwaka ukurikiyeho.

    Ni gahunda kuri ubu ifite aho ihuriye n'ikayi y'imihigo kuko buri muryango ugirwa inama yo kugira ikayi wandikamo ibyo uteganya kugeraho mu mwaka.

    Umuganura wa 2024 usanze abaturage b'Umurenge wa Gikundamvura bameze neza kuko bagize uburumbuke bwinshi bw'imyaka by'umwihariko umuceri n'imyumbati.

    Abaturage b'uyu murenge bavuga ko mu byabafashije kuzamura umusaruro harimo gukorera ku mihigo kuko abenshi mu byo bari bahize harimo kongera umusaruro w'ubuhinzi.

    Nyiraminani Esperance ufite umugabo n'abana batanu yabwiye IGIHE ko mu muryango we bafite ikayi y'imihigo.

    Mu mwaka wa 2023-2024 uyu muryango uvuga ko wari wihaye umuhigo wo kugura ubutaka mu gishanga bwo guhingamo umuceri, kwishyura mutuelle na EjoHeza no kurihira umwana ishuri.

    Ati 'Ibyo twari twahize twabigezeho. Ikayi y'imihigo yadufashije kwihutisha iterambere ry'urugo kuko mbere twari dutunzwe no guca inshuro ariko ubu dufata imirima dugahinga tukagabana na nyirawo ndetse twatangiye no kugura imirima yacu'.

    Masengesho Vianney, umuryango we umaze imyaka irenga 5 wifashisha ikayi y'imihigo mu gukora igenamigambi, avuga ko gukorera ku mihigo bifasha umuryango wabo kwihuta mu iterambere kuko bituma badasesagura.

    Mu mwaka ushize umuryango we wari wihaye intego yo kwishyura mutuelle ku gihe, kurihira abana ishuri, kuzana amazi mu rugo no kongera umusaruro w'ubuhinzi.

    Ati 'Buri mezi atandatu abagize umuryango dufata ya kayi y'imihigo tukavivura ibyagezweho. Ibyo twahize umwaka ushize twabigezeho uretse kuzana amazi mu rugo bitakunze bitewe n'uko nagize ikibazo cy'imvune bikantwara amafaranga menshi mu kwivuza. Intego dufite ni uko uyu mwaka dutangiye iyo ntego tugomba kuyikomeza kandi tukayigeraho'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yashimiye Perezida Kagame wasubijeho umuganura kuko mu 1925 abakoloni bawukuyeho bagamije gucamo Abanyarwanda ibice.

    Ati 'Inzira y'umuganura yafashaga Abanyarwanda kunga ubumwe. Turashimira umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame wongeye guha imbaraga umuganura'.

    Meya Kibiliga yavuze ko ku munsi w'umuganura abaturage bakwiye kwegura ikayi y'imihigo bakishimira ibyo bagezeho, bagahiga bundi bushya kuko undi mwaka utangiye.

    Ati 'Ikayi y'imihigo ni ngombwa buri rugo rugomba kuyigira kuko iyo ujya iyo utazi biravuna.Umuturage wese agira ikayi y'imihigo akajya akurikirana aho ageze kandi icyiza ni uko natwe tugira igihe tukajya kureba aho abaturage bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugeraho'.

    Umuganura wa 2024 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko n'ishingiro ryo kwigira”.

    Abaturage bo mu murenge wa Gikundamvura boroje bagenzi babo batishoboye inka 7 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda banaremera imiryango 50 itarahiriwe n'ibihe bayiha imyaka itandukanye.

    Mu kwizihiza umuganura mu karere ka Rusizi abana bahawe amata muri gahunda yo kubafasha kugira imikurire myiza

    Masengesho avuga ko kugira ikayi y’imihigo bimufasha mu igenamigambi ry’urugo

    Nyiraminani avuga ko ikayi y’imihigo yafashije umuryango we kwiteza imbere

    Meya Dr Kibiliga yasabye abaturage kugira ikayi y’imihigo mu muryango

    Abaturage ba Rusizi baganuje bagenzi babo batahiriwe n’ibihe

    Abaturage boroje bagenzi babo muri gahunda ya girinka Munyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuganura-waranzwe-no-kwishimira-ko-besheje-imihigo-mu-muryango

  • Arsenal igeze he yitegura intambara ya gatatu… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibiri ishize, Arsenal yagaragaje imbaraga zidasanzwe zo gushakisha igikombe cya Shampiyona, gusa Manchester City yayibereye imbogamizi kuko iyo myaka yombi niyo yatwaye igikombe, Arsenal igasoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

    Uko iminsi yicuma, Arsenal ya Mikel Arteta, igenda igaragaza ubushongori n’ubukaka kuko nko mu mwaka w’imikino ushize, yongeye kugera muri kimwe cya Kane muri UEFA Champions League, ibintu yari imaze imyaka irenga icyenda itageraho.

    Kuri ubu, Arsenal iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iri kwitegura undi mwaka w’imikino. Aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize amahirwe yo gukina imikino ya gicuti, ndetse iracyategereje gukina indi isigaye.

    Mu mikino Arsenal imaze gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo uwo yanganyije na Bournemouth i Los Angeles igitego kimwe kuri kimwe, ndetse yatsindiyeyo Manchester United ibitego bibiri kuri kimwe, gusa igeze muri Philadelphia itsindwa na Liverpool.

    Mu mikino Arsenal isigaje muri Pre Season, ni iyo izakina na Bayer Leverkusen na Lyon, gusa iyi yo ikazabera aho Arsenal isanzwe ikinira, i London kuri Emirates Stadium. Intego Arsenal igarukanye mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-25, ni ukugera ku byo itagezeho, ndetse igashyiraho umurongo wo gutwara ibikombe.

    Muri English Premier League ikibura kuri Arsenal ni ugutwara iki gikombe, cyane ko imaze imyaka ibiri igaragaza ko bishoboka ko yabigeraho. Akazi Mikel Arteta asigaranye ni ukwiga uburyo yazarusha Manchester City imaze imyaka ibiri yaramubereye ibamba, kandi akibuka ko hari andi makipe nka Manchester United aryamiye amajanja. 

    Muri UEFA Champions League, Arsenal yasezerewe na Bayern Munich muri kimwe cya Kane, gusa ntabwo byari bibi kuko yaherukaga aha mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

    Bamwe mu bakinnyi bakomeye Arsenal yiteguye kumanukana mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-25, barangajwe imbere na Bukayo Saka wasoje umwaka w’imikino afite ibitego 16; Kai Havertez wasoje umwaka w’imikino afite ibitego 13, na Leandro Trossard wasozanyije ibitego 12.

    Abandi bakinnyi bitezweho gufasha Arsenal ni Rutahizamu Gabriel Jesus, Gabriel Martinelli, Martin Odegard n’abandi.

    Ku isoko ry’igura n’igurisha, Arsenal yaguze myugariro ukomoka mu Butaliyani, Riccardo Calafiori, witezweho gukomeza ubwugarizi bwayo busanzwemo Saliba, Magalhaes, Jurrien Timber, Jakub Kiwol, Takehiro Tomiyasu, Oleksandr Zinchenko, Ben White n’abandi.

    Nubwo Arsenal yaguze David Raya, we yari asanzwe akinana nayo kuko niwe wagize uruhare runini mu izamu rya Arsenal yasoreje ku mwanya wa kabiri. Uretse kuba Arsenal yarinjije Riccardo Calafiori yamaze gutandukana na Emile Smith Rowe, umukinnyi wakinaga asimbuye, ubu akaba yagiye muri Fulham.

    Ku itariki 17 Kanama ni bwo Arsenal izamanuka mu kibuga ku mukino wa mbere wa English Premier League aho izatangira yesurana na Volves kuri Emirates Stadium. Umukino wa mbere wa karahabutaka, Arsenal izawukina ku itariki 22 Nzeri aho kuri Etihad Stadium izacakirana na Manchester City.

    Arsenal ikomeje kwitegura kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-25 

    Riccardo Calafiori ni imwe ntwaro Arsenal yaguze

    Bukayo Saka ni we uzaba arangaje imbere Arsenal mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-25 

    Gabriel Martinelli 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145546/arsenal-igeze-he-yitegura-intambara-ya-gatatu-na-manchester-city-145546.html