Blog

  • Kamonyi-Rugalika: Umuganura ntugarukira ku gusangira no kwishimira ibyagezweho gusa-Meya Dr.Nahayo #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka w'Umuganura, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yabwiye Abanyarugalika n'abaje kwifatanya nabo kwizihiza uyu munsi ko badakwiye gufata uyu munsi nk'uwo gusangira no kwishimira gusa ibyagezweho. Yababwiye ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera gutekereza no kwisuzuma barebera hamwe uko hakomeza gufatwa ingamba no guhiga kugira ngo umwaka utaha hazishimirwe byinshi byiza kurusha.

    Dr Nahayo Sylvere wifatanije n'Abanyarugalika ahizihirijwe uyu munsi ngarukamwaka w'Umuganura ku rwego rw'Akarere, yabwiye abitabiriye ibi birori ko uyu ari umwanya mwiza wo guhura bakidagadura, bagasangira baba abato n'abakuru ndetse nz'inzego zose. Yashimangiye ko uyu ari n'umwanya mwiza wo kurushaho gusabana, kunga ubumwe ndetse no kwigira.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Yakomeje ababwira ko gukomeza kwishimira uyu muhango w'Umuganura ari no gukomeza gusigasira umurage w'u Rwanda kuko Umuganura ukubiyemo Indangagaciro zitandukanye zirimo; kwishimira umusaruro w'ibyagezweho, gukunda umurimo ndetse no gukunda Igihugu.

    Yibukije ko ku munsi w'Umuganura Abanyarwanda barangwa no gusabana bishimira ibyo bagezeho, ukaba umwanya mwiza wo gusangira. Yavuze ko akarusho kari muri uyu mwaka wa 2024 ari uko bari kwishimira umunsi w'Umuganura ariko kandi banishimira ko bagize Amahitamo meza nk'Abanyarwanda mu kwitorera Umukuru w'Igihugu.

    Imbaga y'Abaturage yitabiriye uyu munsi w'Umuganura.

    Meya Dr Nahayo, yabwiye kandi Abanyarugalika ko mu kwishimira Umunsi mwiza w'Umuganura, bakwiye no kurushaho kwishimira ibyo bamaze kugeraho. Ahereye ahubatswe Igihango cy'Urungano, Umuhanda urimo gukorwa uva Bishenyi, ahereye ku muyoboro w'Amazi batashye uha benshi mu baturage amazi meza batigeze mu myaka isaga 30 ishize, ahereye kandi ku Biro by'Umudugudu wa Rugarama byiyuzurijwe n'abaturage n'ibindi bikorwa bihari, yababwiye ko ibyo ari ikimenyetso cy'ibifatika bakwiye kwishimira ariko kandi banahiga kugera kuri byinshi biruta ibyo bamaze kugeraho byaba ibyo bagizemo uruhare cyangwa ibyo Igihugu kibakorera.

    Ahereye ku nsanganyamatsiko y'Umunsi mukuru w'Umuganura w'uyu mwaka, aho igira iti' Umuganura Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo kwigira', yabasabye kuganura ariko banashyira imbaraga mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, hazirikanwa ko ubukungu bukomeye bw'Igihugu ari Abenegihugu kandi ko Umurage uruta iyindi ukwiye guhabwa abato ari Uburezi.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu/Rugarika Sector.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika mu ijambo ry'Ikaze, yabwiye abaje kwizihiza uyu munsi w'Umuganura ko uyu ari umunsi udasanzwe muri uyu mwaka kuko ubaye Abanyarwanda bakiri mu byishimo by'uko bitoreye Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Akagarura Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse Agasubizaho uyu mwanya mwiza w'Umuganura.

    Yijeje ko Abanyarugalika batazatezuka ku gushyira imbaraga mu gushyigikira Ubumwe bw'Abanyarwanda, gushyigikira gahunda za Leta harimo no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri n'izindi zose hagamijwe kubaka ahazaza heza h'Igihugu.

    Abaturage bari bishimiye uyu munsi.

    Gitifu Nkurunziza, yibukije ko Umuganura wari umuhango ukomeye mu Rwanda rwo hambere kubera impamvu; Wahuzaga Umwami na Rubanda binyuze mu musangiro kuko Umwami yaganuzaga Abatware, Abatware nabo bakaganuza Imiryango.

    Yongeraho ko ibyo byashimangiraga Ubumwe bw'Abanyarwanda ari nayo mpamvu Abakoroni bageze mu Rwanda bagakuraho imigenzo yose y'Umuganura 'Bagamije kugira ngo babone uko badutatanya'.

    Inzego zitandukanye z'Ubuyobozi ku rwego rw'Akarere zari zitabiriye.

    Mu miganura yabaye mu Rwanda rwo hambere nkuko Gitifu Nkurunziza yabibwiye imbaga yari yitabiriye uyu munsi, yibukije ko muri Kamonyi habereye Imiganura itatu ariyo; Uwabaye mu 1861 ukabera ahitwa Muganzacyaro, ubu ni mu Kagari ka Muganza ya Runda, hakaba uwabaye mu 1868 wabereye Kabasanza ya Gihara ho muri Runda, hakaba kandi uwabaye mu 1883 wabereye ku Ijuru rya Kamonyi, ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge. Ahandi habereye Imiganura myinshi ni nka Rubengera ya Karongi habaye 7 ndetse na Nyanza habereye 5. Bivuze ko mu Gihugu cyose mu gihe cy'Ubwami, Kamonyi iri ku mwanya wa Gatatu mu kwakira no kwizihirizwamo Imiganura myinshi.

    Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

    Aba bana uko ari 2 ni abahanga mu ikoranabuhanga batigeze biga ahubwo impano. Bakora indege ikagenda hasi, Robot zigakora ibyo bazibwiye, Drone n'ibindi bifitemo impano. Bakeneye irindi jisho ryo gukarishya ubwenge n'impano kuko bafite ahazaza babaye bitaweho.

    Ni abahanga babivukanye kuko bari mu mwaka wa 2 w'amashuri yisumbuye. Ibyo bakora ntaho babyize handi.

    Abana baragaburiwe, bahabwa ibiryo birimbo imboga, bahabwa Umutsima, Amagi n'amata.

    Ubuhanga karemano bw'uyu mwana bwatangaje benshi. Yabwiye intyoza.com ko abonye amafaranga hafi ibihumbi100, indege yakoze itagenda ku butaka gusa ahubwo yanayigurutsa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/03/kamonyi-rugalika-umuganura-ntugarukira-ku-gusangira-no-kwishimira-ibyagezweho-gusa-meya-dr-nahayo/

  • Minisitiri wIntebe Dr. Ngirente yagaragaje i… – #rwanda #RwOT

    Ibi, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, aho yari yitabiriye Inama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza Abaminisitiri b’imari b’ibihugu bya Afurika muri Afurika, izwi nka African Caucus Meeting 2024.

    Muri iyi nama y'iminsi itatu, biteganijwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo ijyanye n'ubufatanye bw'ibigo bitanga ubufasha mu by'imari (Multilateral development banks-MDBs) n'Ikigega cya Banki y'Isi gishyigikira imishinga y'Iterambere (IDA21).

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n'ibibazo birimo amakimbirane mu turere tuwugize, imihindagurikire y'ibihe, izamuka ry'ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw'amadeni n'imyenda uyu mugabane ubereyemo amahanga n'ibindi bibazo.

    Ati 'Kuba turi muri iyi nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.'

    Yakomeje avuga ko yasabye ko imishinga ya Afurika yajya ishyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku gihe cyagenwe kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa.

    Ati 'Mbere y'uko nsoza, nagira ngo nshimangira ko imishinga yacu itagomba kujya ishyirwa mu bikorwa gusa ahubwo igomba gukorwa mu gihe cyagenwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro wayo.'

    Yagaragaje ko umuhate w'ibihugu bya Afurika wo kugera ku iterambere rirambye, uzagera ku ntego nihabaho ubufatanye mu rugendo rwo gukemura ibibazo no kugera ku cyerekezo cya Afurika iteye imbere.

    Iyi nama ya African Caucus Meetings 2024, yitabiriwe n'abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango w'Abibumbye, Amina J. Muhammed, ba Minisitiri b'Imari, abayobora za Banki Nkuru z'Igihugu, abayobozi muri IMF na Banki y'Isi n'abandi.


    Ni inama yitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari b’ibihugu binyuranye byo muri Afurika


    Iyi nama iri kwigirwamo byinshi byitezweho kugeza umugabane wa Afurika ku iterambere rirambye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145554/minisitiri-wintebe-dr-ngirente-yagaragaje-icyageza-afurika-ku-iterambere-rirambye-145554.html

  • Fireman yaranditse ikayi irashira ategereza B… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu baraperi bigaragaje mu myaka itatu ishize. Ndetse ashimangira ko adakora umuziki agamije gusubiza abantu, ahubwo ashaka kumvikanisha impano ye ikarenga imipaka binyuze mu kugirana ubufatanye n'abantu banyuranye.

    Papa Cyangwe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu muziki, ariko muri iriya myaka ishize ari mu muziki igitaramo gikomeye yagaragayemo n'icya Bruce Melodie.

    Ariko kandi yakoranye indirimbo n'abaraperi bakomeye mu Rwanda barimo nka Ish Kevin, Fireman, Bull Dogg n'abandi. Ndetse, ari kwitegura gusohora indirimbo yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo guteguza ibizaba bigize Album ye ya Kabiri.

    'Ikitanyishe' yongeye kugaragaza uburyo Fireman yubaha Bull Dogg mu myandikire

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko gukorana indirimbo na bariya baraperi bane bakomeye mu Rwanda, byamuhaye ishusho y'uburyo bombi bubahana, kugeza ubwo Fireman yaririmbye ari uko abanje kumva ibyo Bull Dogg yaririmbye muri iyi ndirimbo.

    Ati '[…] Mu mashusho y'iriya ndirimbo ari kugana ku musozo, ubona ko Fireman yari yanze gukora 'recording' ashaka ko Bull Dogg abanza kuririmba.'

    'Niwabonye ko irangira Bull Dogg amubwira ati ikayi urayimaze ucyandika ugasiba, yandikaga agasiba, agaca impapuro, kubera 'Verse'(igitero) ya Bull Dogg.'

    Yavuze ko yatunguwe no kubona Fireman aririmba nyuma muri iyi ndirimbo kandi ariwe 'wahageze mbere y'abandi'. Ati 'Kubera ko yari aziko Bull Dogg ajyamo, abandi ntakibazo aba abafiteho, ahubwo Bull Dogg niba wenda ari uko bakunda guhurira mu ndirimbo nyinshi, niba wenda ari ukubera ko bombi bakomeye, sinzi. We aba afite uburyo yumva agomba guhangana na Bull Dogg mu miririmbire.'

    Akomeza ati 'Ariko nta rwango. Aba aganira, ariko avuga ko ati Bull Dogg yaririmbe neza kuturusha.'


    Si ibintu buri wese wabikora!

    Papa Cyangwe yavuze ko kubasha guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, atari ibintu byatuma yikomanga ku gatuza, kuko ari Imana yabimufashijemo, kuko nk'umwana w'umuntu ntacyo yari kwifasha.

    Ati 'Ntacyo ndusha abandi. Ntekereza ko ari ukubera imigambi y'Imana. Ntabwo ari ukubera njyewe.'

    Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo bitari mu murongo wo kugarura itsinda Tuff Gang, kuko yegereye buri umwe ku giti cye bitewe n'umubano bafitanye. Papa Cyangwe ati 'Nagiye mpamagara buri umwe kuri umwe.'

    Cyangwe yavuze ko buri wese yakoranye nawe muri iyi ndirimbo ntiyari aziko ari buhurire muri studio na mugenzi we. P-Fla yari aziko ahahurira na Green-P, ariko abandi bose nta n'umwe wari uziko ahahurira na mugenzi we.

    Uyu muraperi asobanura ko yatangiye gukora iyi ndirimbo ari wenyine mu ijoro rimwe, atekereza ko yayikorana na Fireman aramuhamagara, yongeraho P-Fla, Green-P ndetse na Bull Dogg.

    Muri aba baraperi bombi Green-P niwe wenyine batari barigeze bakorana indirimbo, ariko P-Fla we bafitanye indirimbo bakoranye ataramenyekanye.

    Iyibwa rya Shene ye ryabaye imbarutso

    Papa Cyangwe yavuze ko yagiye muri studio gukora iriya ndirimbo mu rwego rwo kunyura neza mu bihe yarimo anyuramo ahanganye n'ikibazo cy'uko yabuze shene ye.

    Muri iriya minsi y'ibura rya Shene ye, bamwe mu bantu bagiye bamwandikira bavuga ko ari kwitatsa, abandi bakavuga ko ari kubeshya.

    Ariko kandi avuga ko kujya muri studio bwari nk'ubuhungiro kugirango yiyibagize ibyo yabonaga abantu bamubwira.

    Yavuze ko kujya muri studio byanaturutse mu kuba yaranyuze hafi ya studio ikorera i Remera, atekereza kujya kureba Producer Elvis wanakoze iyi ndirimbo.

    Ati 'Bitewe n'uko niyumva n'ibyo nari mfite mu mutwe ni uko nahise nkora 'Chorus' ubundi biragoye ko njye wanyumva nakoze 'Chorus' z'indirimbo zanjye. Kuko njyewe urumva nagiye kuyikora numva ko ari iyanjye njyenyine.'


    Papa Cyangwe yavuze ko gukorana indirimbo n’aba baraperi basabye imbaraga z’amasengesho n’ubushuti bari basanzwe bafitanye

      

    Papa Cyangwe yatangaje ko yatunguwe n’imyandikire ya Bull Dogg kuko afata igihe gito ubundi akajya kuri ‘Microphone’

     

    Papa Cyangwe yavuze ko yakoze indirimbo ‘Ikitanyishe’ mu rwego rwo kwirengagiza abavuga ko ari kwiriza kubera ibura rya shene ye

     

    Papa Cyangwe yavuze ko yanyuze muri byinshi byatumye akomera umutima, ndetse akigaragaza umuntu umeze neza inyuma ari imbere aba ashira

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHOY’INDIRIMBO ‘IKITANYISHE’ PAPA CYANGWE YAHURIJEMO FIREMAN, BULL DOGG, GREEN-P NA P-FLA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145544/fireman-yaranditse-ikayi-irashira-ategereza-bull-dogg-ibitaravuzwe-ku-ndirimbo-ikitanyishe-145544.html

  • TECNO Mobile Rwanda yashyize igorora abayigan… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 25 Nyakanga 2024, mu Karere ka Kicukiro i Gikondo hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga  ngarukamwaka. Ni imurikagurisha ryitabiriwe n'ibigo byinshi binyuranye by'ubucuruzi harimo n'ikigo gikomeye gikora kikanacuruza telephone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga cya TECNO.

    Muri uyu mwaka TECNO ikaba yaritabiriye iri murikagurisha ifitiye udushya twinshi abakiriya bayo ndetse ifite no kubadabagiza.

    Kuri ubu ngubu TECNO Mobile Rwanda ikaba iri gutanga impano ku muntu uri kugura telephone muri iri murikagurisha. Si ibyo gusa kandi kuko no kugera aho TECNO iri gukorera muri iri murikagurisha biguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye nkuko bitangazwa na Mucyo Eddy ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri iki kigo.

    Yabwiye InyaRwanda ibyo bahishiye abagana TECNO, ati 'kuri iyi nshuro turi gutanga impano zitandukanye ku muntu uguze telephone muri iri murikagurisha, ikindi kandi ni uko kuri telephone zacu nshya ziri ku isoko za CAMON 30 umuntu ari kuyigura agahabwa Gigabayite (Gigabytes) 15 za MTN 4G Network zimara amezi atatu.'

    Yongeyeho kandi ko ku muntu wese witabiriye expo maze akanyura aho TECNO iri ashobora gutsindira ibihembo bya TECNO yifashishije imbugankoranyambaga.

    Yagize ati 'Uyu mwaka twahaye amahirwe abakunzi n'abakiriya bacu yo gutsindira ibihembo bitandukanye, kuri ubu ngubu ushobora kujya muri expo kuri stand yacu ugafata ifoto yaho uhari cyangwa se amashusho (video) ugashyira ku urubuga ukoresha wifashishije hashtag ya #TECNOInExpo maze uga-taginga imbuga za TECNO zose kuri Instagram @tecnomobilerw, X yahoze yitwa twitter @TECNOMobileRW, kuri Facebook @TECNO Mobile (RW).'

    Dore icyo usabwa kugira ngo utsindire izi mpano za TECNO: Urajya muri expo aho TECNO iri kumurika telephone n'ibindi bikoresho byayo maze wifate ifoto cyangwa se amashusho (video) uri kuri stand, ukore follow ku mbuga nkoranyambaga za TECNO, uyisangize abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga wifashishije hashtag ya #TECNOInExpo maze utaginge za mbuga za TECNO wiyingerere amahirwe yo kuba umwe mu banyamahirwe 10 bazajya bahembwa buri cyumweru hakurikijwe abafite likes, comments and share byinshi.

    Bimwe mu bicuruzwa Tecno yazanye muri Expo, harimo iyo baherutse gushyira ku isoko ya CAMON 30, Spark 20 na, Pop8, si ibyo gusa kandi hari na twa dutelephone dutoya tuzwi nka “Matushe” ndetse kuri ubu bakaba bafite mudasobwa (Laptops), amasaha, Ekuteri (earbuds), Power Bank n'ibindi.

    Tubibutsa ko ibi byose kandi iyo uguzemo kimwe bakiguhana n'impano. 

    Iri murikagurisha mpuzamahanga  ryaratangijwe ku mugaragaro ku wa Kabiri w'iki cyumweru aho ryatangijwe na Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda rikaba ryitabiriwe n'abamurikabikorwa 795 baturutse mu bihugu birenga 20.

    Iri murikaguriaba rizarangira ku ya 15 Kanama 2024 ari nabwo promotion ya TECNO izarangira. Kwinjira ni 500 Frw ku bana batarengeje imyaka 16 mu gihe abantu bakuru bo bishyura 1000 Frw.

    Ukigera aho Tecno Rwanda iri gukorera wakiranwa urugwiro ndetse ugasobanurirwa serivise ziri kuhatangirwa


    Iyo ukinjira muri Expo uba uteganye n’abo Tecno ikorera


    Igitandukanya aho Tecno iri n’abo abandi bari ni umubare munini w’abakiriya baba bari kubaza ibicuruzwa bya Tecno Rwanda 

    Ushaka Telephone za Matushi zirahari kandi ibiciro babihananuye

    Phantom nazo ziri kuboneka muri Expo 



    Amasaha agezweho ya Smart Watch 




    Tecno yateguye impano zitandukanye ku bakiriya bari guhahira Tecno muri Expo  



    Telephone z’ubwoko bwose za Tecno zirahari kuri Stand ya TECNO Rwanda muri Expo 

    Kanda hano urebe amafoto yose ya TECNO RWANDA

    Amafoto: Dox / InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145559/tecno-mobile-rwanda-yashyize-igorora-abayigana-muri-expo-145559.html

  • Yesu agarutse yakwakirwa ate? Ibikubiye muri… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wanabaye umunyamakuru wa Isibo, yamenyekanye cyane muri filime ishushanya ubuzima bwa Yesu yakinnye hagati ya 2019 na 2020 yahuriyemo n'abarimo Regis wamamaye muri iki gihe binyuze mu bihangano anyuza kuri shene yise 'Regis Skits'.

    Iriya filime yitwaga 'Ubugome bwa Yuda' yanakinnyemo umukinnyi wamamaye nka Nyaxo. Bakinaga bagerageza kwigana filime ya Yesu abantu benshi bamenye.

    Zaba yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku kuntu iriya filime yakiriwe, yatekereje gukora indi filime itandukanye ishushanya uko byagenda Yesu aramutse agarutse.

    Ati 'Naje kugira igitekerezo cyo gukora filime ya Yesu ariko noneho y'iki gihe nkibaza nti byagenda gute Yesu aramutse agarutse? Kuko urabizi inkuru zihariye ni ukuntu Yesu yaje, ibyamubayeho, uko byamugendekeye n'ibindi. Rero, natekereje uko nakora filime ya Yesu yo muri ibi bihe turimo, nkibaza nti aramutse agarutse muri ibi bihe byagenda gute?'

    Arakomeza ati 'Ni izihe mbogamizi yahura nazo zitandukanye n'izo yahuye kiriya gihe. Kuko Isi ya kiriya gihe siyo si ya none. Ni aho ngaho rero igitekerezo cyavuye. Ndavuga nti reka nkore filime ya Yesu y'ukuntu byaba bimeze, byagenda bite aramutse agaragara.'

    Zaba avuga ko muri iyi filime yifashishijemo abandi bakinnyi. Kandi avuga ko yatinze kuyishyira hanze kubera ko hari ibice yashakaga kuyikoreramo.

    Yavuze ko gukorera iyi filime i Dubai, umujyi uzwiho kuba utuwe n'abantu benshi bafite imyemerere y'idini ya Islamu atari ibintu byoroshye, kuko hari aho yagiye yangirwa.

    Ati 'Nari nkwiriye kuhamara icyumweru ariko kubera nari nziko byemewe kuba wafatira amashusho ya filime mu gihugu cy'aba-Islam, byansabye kubanza kubaza amakuru meza, kugira ngo ndebe ko bikunda. Uretse ko hari n'aho naje gusanga bitanashoboka. Ariko naragereje nkora ibishoboka byose kugirango bizabe bisa neza mu maso y'abanyarwanda.'

    Zaba asanzwe afite ku isoko filime zirimo 'Aho yaciye' yahuriyemo n'umukunzi we Lynda, hari kandi 'Love and Drama' ivuganira idini ya Islam.

    Igaragaramo Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2020&2022, Umukundwa Clemence [Cadette] witabiriye Miss Supranational n'abandi. Ni filime y'uruhererekane irimo urukundo n'ubuzima busanzwe.

     

    Zaba ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yagiye gufatira amashusho ya filime 'Prime Jesus'


    Zaba yavuze ko yagowe no gukora iyi filime i Dubai kuko ari umujyi ugendera ku mahame ya Islamu


    Zaba yavuze ko iyi filime 'Prime Jesus' yatinze gusohoka bitewe n'uko yagowe no kubona ibice (Location) ayikoreramo


    Zaba ari kumwe na Director ari kumwe na David Cash ari nawe uri gufata amashusho y'iyi filime biteganyijwe ko izajya hanze muri uyu mwaka



    ZABA AHERUTSE GUTANGA INTEGUZA Y’IYI FILIME ‘PRIME JESUS’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145558/yesu-agarutse-yakwakirwa-ate-ibikubiye-muri-filime-zaba-ari-gukorera-i-dubai-amafoto-145558.html

  • Ibyihishe inyuma y'umugore w'Umunyamerika wabonetse aziritse mu ishyamba mu Buhinde #rwanda #RwOT

    Ibanga riri inyuma y'umugore w'Umunyamerika wabonetse yishwe n'iinzara anaziritswe ku giti mu ishyamba ryo mu ntara ya Maharashtra mu Burengerazuba bw'Igihugu cy'Ubuhinde.

    Lalita Kayi, ufite imyaka 50, yabonetse ibyumweru bibiri bishize mu ishyamba ryo mu karere ka Sindhudurg nyuma yo kumva ubuhamya bwa bohererejwe n'abararizi. Batanze amakuru ku gipolisi, cyazanye ibyuma byo gusenya iminyururu yari imuziritse ndetse n'ubuvuzi buhanitse bwo gutangirira hafi kujyirango atitaba Imana..

    Umunyamerikakazi, Madamu Kayi, wari usa nk'ugiye gupfa kubera umunaniro, inzara no kwicishwa inyota, bakimubona yahise ajyanwa mu bitaro. Ubuzima bwe bwagiye bwiyongera, kandi kuwa Gatanu, yimurijwe mu kigo cy'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe, nk'uko abaganga bamuvura babwiye BBC arinayo dukesha iyi nkuru.

    Mu nyandiko yujuje abwira polisi uko byagenze, yashinjije umugabo we 'kumufungira no kumurekura mu ishyamba kugira ngo apfe atariye cyangwa atanyweye'. Polisi ivuga ko iri gushakisha umugabo we mu ntara ya Tamil Nadu hakurikijwe amakuru yatanzwe na Madamu Kayi.

    Ariko iminsi irindwi nyuma y'uko Madamu Kayi akurwa mu ishyamba, ntihakiri amakuru ahamye ku muntu uwo ari we, uko yabonye uko yageze mu ishyamba, uwamuzirikiye ku giti, n'impamvu yabyo.

    Pandurang Gawkar, umuforomo w'inka wabonye Madamu Kayi kuwa Gatandatu ushize, yabwiye BBC Marathi ko yari yagiye kuhahingira inka ze mu ishyamba ubwo yumvaga 'umugore aniha cyane'. Yagize ati: 'Ijwi ryari rivuye mu ishyamba riri ku mpinga y'umusozi. Nagiye aho, mbona ikirenge kimwe cyamaze gufunguka ku giti. Yari acyura anasa nk'inyamaswa. Nahise nihutira guhamagara abaturage b'aho n'igipolisi cyo mu gace.'

    Polisi ivuga ko babonye ku mugore ibyangombwa birimo pasiporo, byerekana ko ari umwenegihugu w'Amerika, hamwe na karita ya Aadhaar (Aadhaar ni ikarita y'indangamuntu ikoresha ikoranabuhanga, y'Abahinde. Iyi karita ikubiyemo amakuru yose ajyanye n'umuntu nyiri yo, harimo ifoto ye, izina, icyicaro, itariki y'amavuko ndetse n'amarangamuntu yihariye (unique identification number)) ndetse n'aderesi y'aho atuye mu Tamil Nadu.
    Banavuze ko yari afite telefone, tablet na 31,000 rupees (370$; 290£) mu mufuka we — ibi bikaba byatumye bamenya ko kwiba(ubujura) atari iyo mpamvu yaba yaratawe muri iryo shyamba.

    Abaturage bavuga ko byari iby'agaciro ku mugore kuba umuforomo yahitamo ahantu hafi ye kugira ngo atunge inka ze uwo munsi. Ishyamba yabonywemo ni rinini cyane kandi ubundi hari n'igihe hashira umunsi nta muntu n'umwe uryinjiyemo ngo wenda yari kumutabara.

    Polisi yagiye kumujyana mu bitaro bya hafi mbere yo kumwohereza mu bitaro mu ntara ya Goa. Dr Shivanand Bandekar, umuyobozi wa Goa Medical College, yabwiye The Indian Express ko yari afite ibikomere ku kirenge cye kandi ko asanzwe afite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.

    Dr Bandekar akomeza avuga ko bamenye igihe cyose atariye, ariko ibimenyetso bye by'ubuzima biteye ubwoba. Kuwa Gatanu, ubuzima bwa Madamu Kayi bwari bwarakomeje kugorana kugira ngo yimurirwe mu bitaro by'ubuvuzi bw'umutwe mu karere ka Ratnagiri mu ntara ya Maharashtra. Dr Sanghamitra Phule, umuyobozi w'ibitaro, yabwiye BBC ko kukeza ubu ubuzima bwe bumeze neza. Ati: 'Uyu munsi, ubuzima bwe bumeze neza, ari gufata imiti, ararya, kandi araganira n'abantu. Niba akeneye ikintu, ashobora kukivuga n'ubwo bwose avuga icyongereza gusa.'

    Nk'uko polisi ibivuga, Madamu Kayi yari umucuranzi wa ballet anigisha umukino-ngororamubiri witwa Yoga muri Amerika — raporo zimwe zivuga ko ari muri Massachusetts — kandi yagiye mu Buhindi imyaka nk'icumi ishize kugira ngo yigire yoga na meditation muri Tamil Nadu, ari naho ibitangazamukuru bimwe bigenda bivuga ko ariho yaba yarahuriye n'umugabo we.

    Raporo zimwe zivuga ko yamenyereye muri hoteli muri Goa iminsi ibiri, hanyuma akajya i Mumbai, umujyi w'ubukungu wa India. Ariko ntihasobanutse igihe cyangwa uko yageze mu ishyamba aho yabonetse icyumweru gishize.

    Madamu Kayi, wari utari ushoboye kuvuga mu ntangiriro, yavuganye na polisi n'abaganga akoresheje inyandiko. Aho yahamagaye umugabo we ko ari we wamufungishije ku giti kandi avuga ko yamaze iminsi 40 atariye cyangwa anyoye. Yavuze ko yahawe 'inkoni y'uburwayi bukabije' byatumye ijosi rye rifungwa kandi ntashobore kunywa amazi, kandi ko yari akeneye kurya mu buryo bwa bwihariye bwa 'intraveineuse'.

    Polisi ivuga ko batabashije kwemeza ibi byatangajwe kandi bakaba babona ko bidashoboka ko umuntu yagumana ubuzima atariye cyangwa anyoye igihe kinini. Bamaze kumushyiraho icyaha cyo kwica umugabo we no kohereza amakipe muri Tamil Nadu, Goa na Maharashtra kugira ngo bakore iperereza ryisumbuyeho. Umugabo we ntarashakishwa na polisi kandi nta itangazo yatanze ku itangazamakuru.

    Polisi ivuga ko bakomeje gushakisha ibimenyetso muri telefone na tablet babonye ku mugore.
    Ambasade y'Amerika i Delhi — nk'uko amakuru avuga ko 'yashyiraga igitutu ku gipolisi kugira ngo byihutishe iperereza' — yateye umugongo itangwa ry'amakuru.

    Umuvugizi yabwiye BBC ko itashoboye gusubiza ibibazo 'kubera Itegeko ryo mu Burusiya rya Amerika', ryagenzura itangwa ry'amakuru yihariye.

    The post Ibyihishe inyuma y'umugore w'Umunyamerika wabonetse aziritse mu ishyamba mu Buhinde appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyihishe-inyuma-yumugore-wumunyamerika-wabonetse-aziritse-mu-ishyamba-mu-buhinde/

  • APR FC iraseruka mu mwambaro mushya uriho Vist Rwanda #rwanda #RwOT

    APR FC igiye kuba ikipe ya mbere mu Rwanda y’umupira w’amaguru yambaye umwambaro wanditseho 'Visit Rwanda' mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga.

    Iyi myambaro bwa mbere barayiserukana mu mukino bakinamo na Simba SC uyu munsi muri Simba Day kuri Uwanja wa Mkapa yakira abantu ibihumbi 60.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ijambo ‘Visit Rwanda’ riri bube riri mu gatuza mu gihe Azam yari ihasanzwe bayishyize mu mugongo.

    Ubusanzwe Visit Rwanda ikorana n’amakipe y’umupira w’amaguru yo ku Mugabane w’u Burayi arimo Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint Germain.

    Amakipe yose yitabirandetse iyi gahunda iri mu marushanwa mpuzamahanga nka BAL muri Basketball, Tour du Rwanda mu magare na Iron Man muri Triathlon.

    Uyu munsi APR FC irambara Visit Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-iraseruka-mu-mwambaro-mushya-uriho-vist-rwanda

  • Abantu Bakoze Ubushinyaguzi Ku Mwana W'Umukobwa Vava Uzwi Nka Dorimbogo #rwanda #RwOT

    Nyiransengiyumva Valentine uzwi cyane nka Vava cyangwa Dorimbogo, umukobwa wamenyekanye cyane ku mbuga-nkoranyambaga, yahuye n'ubushinyaguzi bukomeye nyuma yo kwitaba Imana. Imyitwarire ya bamwe mu bantu kuri iki kibazo yateje impaka nyinshi.

    Umwe mu bantu bakomeye hano mu Rwanda ku mbuga-nkoranyambaga, Jay Squeezer, ku kiganiro yacishije kuri KASUKU MEDIA TV, yahamagaye ababaye kuri telefoni Bosco, ukorera kuri YouTube channel yitwa BOSCO Empire, yashinjwe n'abatari bake gushinyagura no kuvuga ko uburwayi bwa Vava ari 'prank'. Gusa by'ibyago Bosco ntiyafashe telefoni.
    Jay Squeezer avuga ko Bosco na bagenzi be bashaka gukoresha imibereho ya Vava mu gushaka views no kubona content ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibyo ari umutima w'ubunyamaswa.

    Mu byo Pastor Claude yagiye atangaza kuri YouTube channel ye; avuga ko atabona aho yakosheje mu bikorwa byo kubangamira imibereho ya Vava, ahubwo avuga ko ibyo byakozwe ari umutima w'inyamaswa. Yiyama abamushinja uruhare mu rupfu rwa Dorimbogo, avuga ko bashaka kumugoreka no kumuharabika mu buryo bw'ubushinyaguzi. Pastor Claude kandi ahakana ko atigeze amenya ko Dorimbogo yarwariye muri Kibogora Hospital, ndetse ko nta makuru afite ku bijyanye n'ubuzima bwe muri iyo hospital.

    Jay Squeezer asoza yatanze inama y'uko abantu bashaka gukora ibikorwa byiza bashobora gusura umuryango w'uwitabye Imana, bakawufasha ndetse no gusenga basenga. Yasabye abantu gushyira imbere imico myiza mu gihe cy'akababaro, aho gukomeza kubaka inkuru mu buryo butari bwiza. Yashimye kandi umubyeyi witwa 'Mugwiza' wabaye mu bantu bafashe iya mbere mu kugaragaza ko Dorimbogo atarwaye.

    Vava Dorimbogo yari umukobwa wamenyekanye mu rwego rw'imyidagaduro no mu buzima busanzwe cyane cyane mu biganiro yakoreraga ku mbuga nkoranyambaga asetsa abantu kakahava. Vava yaje kugira ibibazo bikomeye nyuma yo kuba yakorewe ibikorwa byo gushinyagura, ndetse n'uko yitabye Imana nyuma y'ibihe bikomeye. Uko byagenze byose bigaragaza ukuntu abantu bashobora kugira uruhare mu bikorwa by'ubushinyaguzi no mu gihe cy'akababaro.

    Jay Squeezer asaba abantu kwirinda gukomeza gukoresha imibereho y'abantu mu buryo butari bwiza, ahubwo bakitabira ibikorwa by'ubufasha no gusengera umuryango w'uwitabye Imana. Avuga ko ibikorwa by'abashinyaguzi bidakwiye mu gihe umuntu yitabye Imana, ahubwo hakwiye gushyirwa imbere ibikorwa byiza no kwita ku muryango wa nyakwigendera.

    The post Abantu Bakoze Ubushinyaguzi Ku Mwana W'Umukobwa Vava Uzwi Nka Dorimbogo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-bakoze-ubushinyaguzi-ku-mwana-wumukobwa-vava-uzwi-nka-dorimbogo/

  • Ubuhamya bwa Kanyemera wasezeranyije Imana kuyiha 100 Frw ngo imurokore icyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Kanyemera wari ufite imyaka 15 igihe Jenoside yakorwaga yatangaje ko abavandimwe be babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo w'imyaka 45 yabwiye Associated Press ko yagiranye isezerano n'Imana ngo imurinde na we azayiture amafaranga.

    Yagize ati 'Ndakwinginze, nundinda nkarokoka ikindi cyumweru nzaguha 100 Frw.'

    Kanyemera yahamije ko Imana yumvise ugusaba kwe ndetse kugeza igihe Jenoside yahagarikwaga yari amaze kujyamo Imana ideni rya 400 Frw.

    Ati 'Bigaragazwa n'ukuntu ubuzima bwanjye n'imibereho yanjye mbiragiza Imana.'

    Mu bandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo nyirakuru, nyirarume na babyara be.

    Uyu mugabo yavuze ko hari abumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibayashyikire kuko habayemo ibintu birenze imyumvire ya muntu.

    Ati 'Hari abumva ibyatubayeho ntibabyemere. Hari abagabo bamwe bishe abana babo kubera urwango gusa.'

    Yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo rw'igihe kirekire ariko benshi mu barokotse Jenoside bahorana icyizere cyo kugira ubuzima bwiza.

    Kuri ubu Kanyemera ni Perezida w'Umuryango Humura ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kanyemera Pascal ahamya ko ubuzima bwe burindwa n’Imana nyuma y’uko imurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bwa-kanyemera-wasezeranyije-imana-kuyiha-100-frw-ngo-imurokore

  • Ubutumwa umukobwa wa Jay Polly yageneye abakunze b'umuziki we – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, aho uyu mukobwa w'imyaka 12 yagarutse ku bikwiye kuranga abakunzi b'ibikorwa se yakoze yitsa cyane ku kurangwa n'urukundo.

    Ati 'Ubutumwa nagenera abafana ba data, ni ugukomeza kurangwa n'urukundo birinde urwango, bigirire icyizere bizere n'Imana kandi bamenye ko data bafanaga n'ubu akibahanze amaso.'

    Yashyimiye abamuherekeje kujya gusura iguturo cya se ku wa 5 Nyakanga (itariki y'amavuko ya Jay Pally) ndetse asaba n'abatarabonetse kujya bajya kumusura.

    Cristal yatangaje ko yasize ahaye se isezerano kandi yumva agomba kuzaryubahiriza ndetse amusaba gusabira umugisha abamukunda n'abataramukunda.

    Agaruka ku butumwa yamusigiye, yagize ati 'Namubwiye ko mukunda, ko mukumbuye, mu by'ukuri namubwiye ko abantu bose bamukunda uretse abamwanga, namusabye gusabira umugisha abantu bose bamukunda n'abamwanga, twe turacyahari kugira ngo dukore impinduka ku Isi, we akazi ke yarakarangije ku Isi natwe tugomba kukarangiza.'

    Nirere Afsa Fifi yunganiye umwana we avuga ko mu butumwa yanditse, yongeyemo ko azamutera ishema akita ku babyeyi be ndetse na murumuna we.

    Ati 'Mu butumwa yanditse hari ubwo yanditse bunkora ku mutima amubwira ngo Papa ndagusezeranya ko nzita kuri Chloe n'ababyeyi.'

    Cristal urangije amashuri abanza avuga ko atazi neza niba azaririmba agatera ikirenge mu cya se gusa hari indirimbo asanzwe yandika, ndetse indirimbo yandika ziganjemo urukundo, umuryango, icyizere ariko akirinda cyane izirimo urwango.

    Uyu mukobwa avuga ko ku ishuri bagenzi be bazi ko ari umukobwa wa Jay Polly ndetse rimwe na rimwe bajya bamuganiraho nubwo bitari cyane ariko ashima urukundo yerekwa.

    Umuraperi Jay Polly amaze imyaka itatu yitabye Imana, buri mwaka tariki 2 Nzeri inshuti abavandimwe ndetse n'umuryango we wongera kumwibuka ndetse bashyira indabo ku mva aruhukiyemo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutumwa-umukobwa-wa-jay-polly-yageneye-abakunze-b-umuziki-we