Blog

  • Azam FC yageneye impano Perezida Kagame -AMAF… – #rwanda #RwOT

    Azam FC yahaye Perezida Kagame iyi mpano kuri uyu wa Gatandatu mu birori by’Umunsi mukuru wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro [Rayon Day] biri kubera i Nyamirambo muri Kigali Pelé Stadium.

    Ubwo Azam FC yari ihawe umwanya ngo yerekane abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, Umuvugizi wayo Hasheem Ibwe yavuze ko bakunda Perezida Kagame bitewe n’imiyoborere myiza ndetse n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Tanzania. 

    Yahise avuga ko hari impano bamugeneye bitewe n’ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo, maze umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati ahita ashyikiriza umwambaro w’iyi kipe umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli wanditseho P Kagame mu mugongo.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akunze gushimirwa na benshi bitewe n’ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo dore ko no mu minsi yashize na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamushimiye avuga ko n’abandi bakwiriye kumufataho icyitegererezo.

    Ikipe ya Azam FC iri bukine umukino wa gicuti na Rayon Sports ndetse ni nawo mukino urasoza ibirori by’Umunsi w’Igikundiro wa 2024.

    Umuyobozi wa Azam FC ubwo yashyikirizaga umuyobozi wa Rayon Sports impano bageneye Perezida Kagame 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145569/azam-fc-yageneye-impano-perezida-kagame-amafoto-145569.html

  • 45″ Igice cya kabiri kiratangiye 

    45+3″ Igice cya mbere kirarangiye

    45″ Uumusifuzi yongeyeho iminota 3 gusa kugirango igice cya mbere kirangira

    35' Fei Toto agerageje uburyo bugana mu izamu ku mupira muremure watewe na Adolf ariko Omar aramubangamira umupira ujya hanze.

    33' Rayon Sports ihushije ikindi gitego ku mupira wa kufura itewe na Bugingo Ackim, Nsabimana Aimable ashyiraho umutwe, umupira umunyezamu Mohamed Mustafa awujabura mu izamu bigoranye awushyira muri koroneri

    27' Gning Omar ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Franck Tiesse.

    17″ Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Iraguha Hadji mu kuboko kw’iburyo, awukata neza ashaka Bbaale washyizeho umutwe arebana n’izamu umupira ujya hanze

    15″ Azam FC ihushije igitego ku mupira Fei Toto afatiye mu rubuga rw’amahina ashota ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports awushyira muri koroneri

    09″ Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere ku mupira uzamukanwe na Harina Niyonzima myugariro wa Azam FC ashyiraho umutwe umupira ujya hanze, gusa koroneri itewe nabi ntiyagira icyo ifata.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Khadime Ndiaye

    Muhire Kevin

    Ombolenga Fitina

    Bugingo Hakim

    Nsabimana Aimable

    Gning Omar

    Iraguha Hadji

    Niyonzima Olivier

    Charles Bbaale

    Niyonzima Haruna

    Aruna Madjaliwa

    Abakinnyi 11 Azam FC yabanje mu kibuga

    Mohammed Mustafa

    Lusajo Mwaikenda

    Yannick Bangala

    Fuentes Mendoza

    Adolf Ntasingwa

    Gibril Sillah

    James Akaninko

    Blanco Jhonier

    Feisal Abdallah

    Frack Tiesse

    18:26″ Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda mu mukino uri guhuza Rayon Sports na Azam FC

    18:21″ Umukino utinze gutangira kubera amatara ya sitade ataraka yose nderse urumuri ruhagije kugirango umukino ukinwe rukaba rutaragera.

    18:15″ Amakipe yombi avuye mu rwambariro mu kanya gato cyane umukino ukaza kuba utangiye.

    18:11″ Aho tugeze aha, Kigali Pele Stadium ku kigero cya 95% yamaze kuzura aho umufana wa Rayon Sports ari hose yishimwe

    17:55″ Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba ari bugaruke umukino utangira

    17:30″ Amakipe yombi yinjiye mu kibuga aho aje kwishyushya

    Mu ijambo rya Perezida wa Rayon Sports yatangiye ashimira Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku ruhare agira mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Yakomeje ashimira ikipe ya Azam FC ku buryo yemeye kwitabira Rayon Day, ndetse asoza yifuriza abitabiriye Rayon Day kureba umukino mwiza

    17:17″ Hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Rayon Sports ndetse nyuma y’iri jambo harakurikiraho igikorwa Nyamukuru cy’umukino uhuza Rayon Sports na Azam FC

    Haruna Niyonzima niwe watangiye yerekanwa


    Wasiri yinjiye mu kibuga yambaye umupira wa Azam FC izahura na APR FC

    16:38″ Rayon Sports igiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-25. Ni igikorwa kigiye kuyoborwa n’abanyamakuru 2 Mugenzi Faustin na Wasili.

    Aba banyamakuru binjiye mu kibuga mu buryo budasanzwe aho Wasili yinjiye yambaye umwenda wa Azam FC naho Faustin yaje yambaye igishura cy’ubururu mu gihe ipantaro n’ishati ari umweru.

    16:34″ Platini ashoje gutaramira abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bitabiriye Rayon Day

    Platini yamanutse ku rubyiniro ari kumwe n’abaririmbyi bishimiwe n’abafana cyane

    16:20″ Umuhanzi Platini agiye ku rubyiniro aho yari ategejwe na benshi. Uyu muhanzi akunze kwiyemerera ko ari umufana wa Rayon Sports

    Fei Toto Umukinnyii wa Azam udasanzwe ndetse akaba umukinnyi witezwe kuri Rayon Day

    16:14″ Ikipe ya Azam FC ishoje kwerekena abakinnyi. Azam FC yatangiye iki gikorwa iha impano umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame aho bamugeneye umupira wa Azam FC wanditseho Kagame.

    Impano ya Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

    Muri iki gikorwa kandi, abafana ba Rayon Sports na Azam FC bahanye igihango ko ubwo Azam izaza gukina na APR FC bazayifana ntacyo bitayeho ibintu byashimishije ubuyobozi bwa Azam FC cyane.

    Ubuyobozi bwa Azam FC nabwo bwemeye ko buzazanira abakunzi b’iyi kipe imyenda bazambara kuri uwo munsi.

    15:30″ Azam FC ubu niyo ifashe umwanya aho batangiye kwerekana abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka w’imikino 2024/25.

    Tubibutse ko Azam FC izacakirana na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League

    Bushali yataramiye abafana ba Rayon Sports mu ndirimbo zirimo Kugasima, Kurura yakoranye na Juno, Nimwebwe, Bermuda ndetse n’izindi

    DJ Brianne nawe yasusurukije abitabiriye Rayon Day ndetse akaba ari umwe mu bavangamuziki bagezweho mu Rwanda

    15:10″ Umuhanzi Bushali agiye ku rubyiniro ndetse akaba ariwe muhanzi ubimburiye abandi bahanzi kugaragara ku rubyiniro.
    Abafana ba Rayon Sports beretse urukundo rudasanzwe Perezida w’umuryango wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

    Gahunda ya Rayon Day uko iteye

    Kuva 10:00 am-11:45 am hari hateganyijwe akarasisi kagana kuri sitade. 12:00 pm gufungura imiryango. Kuva 12:00 – 14:00 pm hari imyidagaduro irimo n'abakora siporo n'ababyina gakondo. Kuva 14:00- 14:45 kwerekana ikipe ya Rayon Sports y'abagore

    Kuva 14:45 – 15:00 pm umuziki ndetse Bushali akaba aribwo aributaramire abafana. Kuva 15:00 – 15:45 kwerekana abakinnyi ba Azama FC. Kuva 15:45 – 16:00 Umuhanzi Platini araba ataramira abafana.

    Kuva 16:00 – 16:45 Kwerekana abakinnyi ba Rayon Sports. Kuva 16:45 – 17:00 haratambuka ijambo rya perezida wa Rayon Sports. Kuva 17:00 – 18:00 amakipe araba ari kwishyushya. 18:00 pm umukino nyamukuru uhuza Rayon Sports na Azam FC nibwo utangira. 18:50 – 19:00 haratarama abana b'umuryango wa Sherrie Silver. Umukino urarangira 20:00. Kuva 20:00 – 20:30 haratangwa ibihembo, ubindi hasoze umuziki kuva 20:30 kugera 21:00 pm

    InyaRwanda iguhaye ikaze ku munsi w'igikundiro ugizwe n'ibikorwa byinshi bihagarariwe n'umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Azam FC. Rayon Day ni umunsi ngarukamwaka utegurwa n'ikipe ya Rayon Sports, aho uyu munsi uba utegura umwaka w'imikino ku buryo bwemewe.

    Uyu munsi uba ugizwe n'ibikorwa bitandukanye birimo abahanzi basusurutsa, abafana ba Rayon Sports, kwerekana abakinnyi ikipe izakoresha ku makipe abiri Rayon Sports na Rayon Sports y'abagore.

    Uyu munsi kandi ukunze kugaragaraho umukino uhuza Rayon Sports n'indi kipe byumwihariko ikunze kuba ari iyo hanze y'u Rwanda. Kuri iyi nshuro rero ikipe ya Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, ikaba ikipe izahagararira iki gihugu.

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    VIDEO: Eric Munyantore- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145563/live-rayon-day-ikipe-yabagore-yaserutse-yambaye-kinyarwanda-amafoto-video-145563.html

  • Uwayezu Jean Fidele mu kamwenyu, Robertinho mu mikenyero, Haruna yakirwa nk’umwami – Rayon Day 2024 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wari Umunsi w’Igikundiro aho Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 aho abahanzi nka Bushali na Platini basusurukije abitabiriye ibi birori.

    Ni ibirori ngaruka mwaka, iby’uyu mwaka bikaba byabaye uyu munsi tariki ya 3 Kanama 2024 aho byabareye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Byabanjirijwe n’urugendo rwari ruyobowe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele rwahereye ku Ishuri ry’Intwali i Nyamirambo rugera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Habaye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k’abafana, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana n’iyi kipe n’ibindi.

    Ibirori byabimburiwe no kwerekana abagize ikipe ya Rayon Sports y’abagore aho perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele ubwo yari aje kwifotozanya na yo yishimiwe bikomeye cyane n’abafana b’iyi kipe.

    Abagize ikipe ya Rayon Sports y’abagore

    1. KARAMBU Monica
    2. NDAKIMANA Angeline
    3. UWIMANA Francine
    4. UWASE Andersene
    5. UWIMBABAZI Immaculée
    6. KEZA Angélique
    7. MUKESHIMANA Jeannette
    8. MUKANTAGANIRA Joselyne
    9. ABIMANA Djamilla
    10. AQUILA GASPARI FRANSI
    11. MARY ARONE SIYAME
    12. UMUHOZA Angélique
    13. GIKUNDIRO Scolastique
    14. NYIRARUKUNDO UWITONZE
    15. KAYITESI Alodie
    16. REHEMA RAMADHANI MOHAMED
    17. MUKESHIMANA Dorothée
    18. UKWINKUNDA Jeannette
    19. NIYONSHUTI Emelance
    20. Mary Chavinda GIBI
    21. MUKANDAYISENGA Jeannine
    22. KALIMBA Alice (c)

    Abatoza:

    Umutoza Mukuru: RWAKA Claude
    Umutoza Wungirije: RUDASINGWA Fleury Iquel
    Umutoza w’Abanyezamu: HABINSHUTI Fidèle
    Team Manager: DUSHIMIMANA Djamila
    Ushinzwe ibikoresho: MUHAYIMANA Jacqueline
    Umuganga: NKURIYINGOMA Eulade
    Ushinzwe kunanira imitsi: IZABAYO Aline
    Ushinzwe umutekano: MUREGO Philemon

    Hahise hakurikiraho kwerekana abakinnyi b’ikipe ya Azam FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 mu gikorwa yise ‘Azamka’.

    Umuyobozi wa Azam FC akaaba yaboneyeho no kugenera impano Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bahaye perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele Jersey yanditseho izina rye bamusaba kuzayigeza kiri Perezida Kagame.

    Abari muri Stade ntabwo bishwe n’irungu kuko abahanzi nka Bushali mu ndirimbo ku Gasima n’izindi ndetse na Platini basusurukije abitabiriye ibi birori.

    Abakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25

    1. Habanje kwakirwa abakinnyi batandatu bashya bazamuwe mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports.

    2. Adama Bagayogo, Umunya-Mali w’imyaka 20 na we wazamuwe mu ikipe ya mbere. Afite amasezerano y’imyaka itatu ndetse bivugwa ko ahembwa ibihumbi 300$. Yigaragaje mu mikino ya gicuti, atsinda ibitego bibiri.

    3. Ndikuriyo Patient, Umunyezamu mushya w’Umurundi wavuye mu Amagaju FC.

    4. Serumogo Ali, myugariro w’iburyo ugiye gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

    5. Khadime Ndiaye, Umunyezamu w’Umunya-Senegal ugiye gukina umwaka wa kabiri muri Gikundiro yagezemo muri Mutarama.

    6. Iradukunda Pascal, Petit Messi cyangwa Petit Skol nk’uko bamwe, umukinnyi muto wifashishwa n’ikipe ya mbere ariko akaba ari Kapiteni w’Abatarengeje imyaka 20 ba Gikundiro.

    7. Bugingo Hakim, myugariro w’ibumoso ugiye gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Gasogi United.

    8. Nsabimana Aimable, myugariro wo hagati ugiye gukina umwaka wa kabiri (wongereye amasezerano). Yavuye muri Kiyovu Sports ndetse yakiniye APR FC na Marines FC.

    9. Nshimiyimana Richard, Umurundi ukina hagati waguzwe muri Muhazi United.

    10. Ishimwe Ganijuru Elie, myugariro w’ibumoso uheruka kongera amasezerano nyuma y’imyaka ibiri muri Gikundiro yagezemo avuye muri Bugesera FC.

    11. Fall Ngagne, rutahizamu w’Umunya-Senegal wavuye muri K Viagem P?íbram yo muri Repubulika ya Tchèque.

    12. Charles Bbaale, rutahizamu w’Umunya-Uganda uri gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva iwabo.

    13. Kanamugire Roger, umukinnyi wo hagati

    14. Ishimwe Fiston, bamwe bamwita Messi, ni umukinnyi mushya wavuye muri AS Kigali yatijwemo na APR FC yamukuye muri Marines FC.

    15. Youssou Diagne,Myugariro w’Umunya-Senegal wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc.

    16. Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, myugariro wo hagati wari Kapiteni wa Gorilla FC.

    17. Rukundo Abdul Rahman, umukinnyi wo hagati usatira izamu wavuye mu Amagaju FC.

    18. Iraguha Hadji, umukinnyi wo ku ruhande rw’ibumoso ukina asatira izamu. Ari gukina umwaka wa kabiri muri Gikundiro.

    19. Mugisha Francois Master, yaragiye aragaruka ariko yari mu ikipe yageze muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.

    20. Omar Gning, myugariro wo hagati ukomoka muri Senegal.

    21. Prinsse Elenga-Kanga, rutahizamu uca ku mpande wavuye muri AS Vita Club. Akomoka muri Congo Brazzaville.

    22. Niyonzima Olivier ‘Seif’, umukinnyi wo hagati wagarutse muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports. Yari mu ikipe yatwaye Shampiyona ya 2019 ndetse mu 2018 yari ahari.

    23. Aruna Moussa Madjaliwa, Umurundi ukina hagati mu kibuga. Amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nubwo atayihaye ibyo yifuzaga ndetse impande zombi zashakaga gatanya mu minsi mike ishize.

    24. Omborenga Fitina, myugariro w’iburyo wishimiwe cyane nyuma yo kuva muri APR FC yamurekuye. Ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe kuko akinira Ikipe y’Igihugu kuva mu 2013 ndetse ubu ni we ubanzamo ku mwanya we.

    25. Haruna Niyonzima wakiniraga Al Ta’awon yo muri Libya, yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17 ayivuyemo.

    26. Muhire Kevin, umwana w’ikipe. Kapiteni. Yongereye amasezerano y’umwaka mu gihe yashoboraga gusinya ibiri iyo abafana buzuza miliyoni 40 Frw. Na we ari mu bageranye na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.

    Abatoza

    1. Umutoza w’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho’ w’imyaka 64, yinjiye mu kibuga yakenyeye bya Kinyarwanda ndetse afite inkoni ‘nk’Umusaza’ rwose.

    2. Umutoza Wongerera Ingufu abakinnyi: Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa yakiriwe bwa kabiri.

    3. Ushinzwe Ibikoresho: Nizeyimana Shaffy

    4. Ushinzwe Umutekano: Mugisha Jean de Dieu

    Abafana bari bakubise buzuye

    Azam FC yageneye impano Perezida Kagame

    Bushali yashimishije abari muri Stade

    Uwayezu Jean Fidele yaserutse mu byishimo byinshi

    Haruna Niyonzima yazanywe nk’umwami

    Ni uku Muhire Kevin yaje

    Muhire Kevin yatangajwe nka kapiteni wa Rayon Sports

    Robertinho mu mukenyero

    Rayon Sports ya 2024-25

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwayezu-jean-fidele-mu-kamwenyu-robertinho-mu-mikenyero-haruna-yakirwa-nk-umwami-rayon-day-2024-amafoto

  • RwandAir iri gukora ingendo zigana muri Canada ku bufatanye na Qatar Airways – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara kuri gahunda y'ingendo zizajya zikorwa muri ibyo byerekezo, ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu indege izajya ikora urugendo rwiswe WB 1119. Izajya ihaguruka i Montreal saa 09:45 igere i Doha saa 16:45 ku munsi ukurikiyeho.

    Ni mu gihe rugendo rwiswe WB 301 ruzajya rukorwa na rwo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu indege izajya iva i Doha ije i Kigali saa 01:45 z'Ijoro igere i Kigali saa 06:55.

    Mu rugendo rwiswe WB 300, indege izajya ihaguruka i Kigali saa 23:00 isubire muri Qatar aho biteganyijwe ko izajya igera i Doha saa 06:00+1, urugendo rukorwe na none ku minsi yo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

    Saa 08:45 indege izajya iba ihagurutse i Doha mu rugendo rwiswe WB 1896 igere i Montreal saa Munani n'iminota 25 z'amanywa bikorwe na none iminsi itatu mu cyumweru kuva ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

    Urugendo rwa gatanu rwiswe WB 302 ruzajya rukorwa indege itwaye abagenzi iva i Kigali saa 16:20 na none yerekeze i Doha aho biteganyijwe ko izajya igerayo saa 23:20 z'ijoro, bikorwe ku minsi yo ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

    Kuri iyo minsi kandi biteganyijwe ko indege izajya iva i Doha saa 08:20 igere i Montreal muri Canada saa 14:25 muri rwa rugendo rwiswe WB 1896. Bizajya bikorwa ku wa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

    Mu Ukwakira 2021 ni bwo RwandAir yashyize umukono ku masezerano y'imikoranire na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo byinshi muri Afurika n'ahandi ku Isi.

    Amasezerano yasinywe hagati ya RwandAir na Qatar Airways, yaheshaga abagenzi ba RwandAir kuba bagana mu byerekezo iyi sosiyete ikoresha n'abayo bikabagendekera bityo.

    Ni imikoranire iri no mu cyerekezo cya Qatar Airways cyane ko iyo sosiyete y'Abarabu ishaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika kuko iribonamo amahirwe akomeye. Imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.

    Ibyo byumvikana ko amaserano azahesha Qatar Airways gushinga imizi ku isoko ryo muri Afurika aho RwandAir ikorera ingendo cyane.

    RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza mu mijyi myinshi yo muri Afurika nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia ndetse n'i Bujumbura mu Burundi.

    RwandAir kandi ijya mu mijyi nka Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y'Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Harare muri Zimbabwe.

    Nyuma n'Abanyafurika by'umwihariko, abagenzi ba RwandAir na bo bazungukira ku kuba Qatar Airways ijya mu byerekezo byinshi ku yindi migabane aho RwandAir itagera ari na byo byabaye ku ngendo zijya n'iziva i Montreal.

    Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by'izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

    Iyo mikoranire y'ibigo byombi kandi harimo no guteza imbere ibikorwa remezo bifasha izo ngendo gukorwa neza bya kinyamwuga kuko nk'ubu hari gukorwa imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera.

    Mu minsi ya mbere iki kibuga nikimara kuzura, ku mwaka kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani n'imizigo ipimye toni ibihumbi 150, bakazagera kuri miliyoni 14 ku mwaka mu yindi myaka izakurikiraho.

    Mu myaka itatu ishize RwandAir yakomeje kwagura ibikorwa, aho kugeza uyu munsi ifite indege 14, muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.

    Abakiliya ba RwandAir bagiye kujya bagera muri Canada byoroshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yatangije-ingendo-zijya-n-iziva-muri-canada

  • Uko ibirori by'Umuganura byagenze mu mafoto – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 byitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwada n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n'abandi bayobozi benshi batandukanye.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana yavuze ko Umuganura ari umwe mu mihango igize umuco Nyarwanda wabayeho kuva kera, usobanura ubusabane kuko ari igihe Abanyarwanda bagiraga cyo guhura bejeje bagasangira ibyavuye mu musaruro w'ibiribwa n'amatungo, abenshi basangiraga n'Umwami ndetse n'abatware bigasozwa n'igitaramo.

    Yakomeje agira ati 'Byabafashaga gusubira iwabo mu ngo bakongera bagakora bagashyira imbaraga mu kongera umusaruro w'ibyo batagezeho. Ikindi bisobanura ko abejeje byinshi bafatanya n'abejeje bike, abatishoboye bagasangira bakabafasha nabo kwiteza imbere.'

    Minisitiri Bizimana avuga ko Umuganura wibutsa abantu akamaro k'umurimo bakiteza imbere bakihaza ndetse bikanabera urubyiruko urugero rw'uko Abanyarwanda bagomba kubana neza nk'uko byahoze mu muco wabo.

    Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rwishimira byinshi bimaze kugerwaho kuva mu 1994 birimo iterambere riva mu mbaraga z'Abanyarwanda n'icyerekezo gituruka ku Mukuru w'Igihugu.

    Uko ibirori byagenze mu mafoto yatoranyijwe na IGIHE

    Umuco wo kuganuzanya mu bejeje n’abatarejeje wagaragajwe nk’uwongera gushyira hamwe

    Nturo Emmanuel yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwamugabiye inka

    Ubuyobozi bwa Kayonza bwishimiye ko bwejeje imyumbati myinshi

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko muri aka karere bejeje byinshi ku buryo ari ibyo kwishimira

    Umworozi wahize abandi yashimiwe

    Ubuyobozi bwa Kayonza bwishimira ko kawa yabo isigaye igurishwa mu mahanga

    Mu Karere ka Kayonza bejeje toni zirenga 30 z’ibishyimbo

    Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yifatanyije n’abaturage ba Kayonza mu kwizihiza umuganura

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Twagirayezu yifatanyije n’abaturage ba Kayonza ku munsi w’Umuganura

    Minisitiri Bizimana yaganuye ikigori

    Minisitiri Bizimana n’abandi bayobozi bareba inka z’Inyambo

    Minisitiri Bizimana n’abandi bayobozi bahaye amata abana

    Kayonza bishimiye ko bejeje imbuto nyinshi

    Itorero Urukerereza ryashimishije benshi

    Inka z’Inyambo ni zimwe mu zarebwe na benshi kubera ubwiza bwazo

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi w’umuganura wizihirijwe i Kayonza

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abejeje neza kuganuza abaturanyi babo

    Ibigori byeze muri Kayonza birenga toni 30 ku buryo abaturage banasaguriye amasoko

    Hagaragajwe umuco w’uburyo abezaga imyaka bayihunikaga

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye ibi birori

    Bamwe mu bayobozi ba Kayonza ubwo berekanaga uko Abanyarwanda ba kera bahunikaga

    Mbarushimana Nelson yifatanyije n’abaturage ba Kayonza

    Abayobozi barimo Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana, Guverineri Rubingisa na Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu ubwo bari bagiye kuganura ibigori

    Abayobozi ba Kayonza bishimiye ko bejeje ibitoki byinshi

    Abarimo Alain Numa ukora muri MTN Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Kayonza mu birori by’Umuganura

    Abana bazwi nk’Imitavu bashimishije benshi

    Minisitiri Bizimana aganura ikigori

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ibirori-by-umuganura-byagenze-mu-mafoto

  • Ishimwe rya Mukakamari wagenze mu ndege bwa mbere abikesha ubuhinzi bw'umuceri – #rwanda #RwOT

    Ubwo buhamya Mukakamari yabutanze mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura, ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024.

    Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard n'abandi bayobozi benshi.

    Mukakamari yavuze ko mu 2019 aribwo Leta y'u Rwanda yamwohereje kwiga muri Koreya y'Epfo ibijyanye no guhinga umuceri mu buryo bwa kinyamwuga.

    Yavuze ko yagezeyo abasha kwiga neza aza kugaruka mu Rwanda yigisha abahinzi 4000 uko bahinga umuceri kinyamwuga bakabona inyungu iruta iyo bajyaga babona.

    Ati 'Nabigishije ngira ngo mfashe abahinzi kongera umusaruro wabo, nagiye kwiga igishanga cya Rwinkwavu kiri gutunganywa ariko kitari cyatangira gutanga umusaruro neza, twagiye turi abahinzi 20 bo hirya no hino mu gihugu ubu rero turashima leta ko tutacyeza toni imwe kuri hegitari ahubwo dusigaye tweza toni esheshatu z'umuceri kuri hegitari.'

    Mukakamari yavuze ko yapfakaye mu 2016 ariko ko ashimira ubuyobozi bwamufashije kubona amasomo yatumye abasha guhinga kinyamwuga aho umuceri ahinga watumye abana be biga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye.

    Uyu mugore wigaruriye icyizere yakomeje acyeza ubuyobozi bwiza bw'igihugu bwatumye abanyarwanda bongera kunga ubumwe, bakava ku guhingira urugo rwabo gusa ahubwo bakagera ku guhingira isoko mpuzamahanga nkuko biri kuri ubu.

    Ati 'Njye ndabihamya neza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuye mu ijuru kugira ngo aze adufashe gutera imbere. Yamfashije kwiteza imbere ngenda mu ndege bwa mbere none ubu mbayeho neza ni ibyo gushimira Perezida wacu n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu.'

    Mukakamari yabwiye IGIHE ko yishimira urwego agezeho mu guhinga umuceri aho umwinjiriza amafaranga amufasha kubaho, akarihirira abana be ndetse akanabasha gukemura bimwe mu bibazo agenda agira mu buzima bwe. Yakebuye abakiri bato bumva ko ubuhinzi butabamo amafaranga abasaba kubwinjiramo bagamije inyungu.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza butangaza ko muri uyu mwaka bishimira umusaruro mwinshi babonye ari nayo mpamvu bishimira kuwuganura.

    Mu byo bishimira bejeje harimo toni ibihumbi 36 z'ibigori, toni ibihumbi 34 z'ibishyimbo, toni ibihumbi 12 z'umuceri, toni ibihumbi 22 z'imyumbati, toni 2000 za soya, toni ibihumbi 70 z'ibitoki n'ibindi birimo icyanya cyuhirwa cy'imbuto cya hegitari 1300 n'ibindi byinshi.

    Mukakamari Theresa yashimye ubuyobozi bwiza bwatuye aba umuhinzi w’umwuga

    Akanyamuneza kari kose mu baturage ba Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-mukakamari-uhinga-umuceri-wagenze-mu-ndege-bwa-mbere-kubera

  • RwandAir mu bigo bitatu bya mbere byahize ibindi muri Afurika mu gutanga serivisi ntakemwa – #rwanda #RwOT

    Uko kuzamuka birumvikana ko bigomba kujyana na serivisi zitangwa n'abo muri ibyo bigo kuko serivisi mbi ishobora gutuma uwakuganye azinukwa kongera kukwerekezaho ibiteherezo mu gihe ashaka gukora ingendo, ibiba bisaba kumenya neza ko buri mugenzi yishimye ku rwego rwe.

    Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Bwongereza kizobereye ibijyanye n'ingendo z'indege no kugenzura serivisi ibibuga by'indege bitanga, Skytrax, ni cyo cyakoze urwo rutonde gishingiye kuri serivisi zitangirwa mu ndege no ku bibuga byazo.

    Mu bishingirwaho harimo ubushake bwo gufasha abagenzi, uburyo abakiliya babisangamo, serivise zinoze nk'uko abakozi bafasha abari mu ndege, uburyo abagenzi bafashwa mu bijyanye no kwinjira no gusohoka mu gihugu n'umutekano.

    Harebwa kandi ku buziranenge n'umwihariko w'ibiribwa n'ibinyobwa bitangirwa mu ndege, uko indege zikoze bimwe byorohereza umugenzi kugera iyo agiye nta mavunane n'ibindi.

    RwandAir yabaye iya gatatu ishimirwa uburyo itahwemye guteza imbere ubu bwikorezi no kugura indege umunsi ku wundi, aho ubu ifite izigera kuri 14 zirimo itwara imizigo ingana na toni 23.904, aho muri uyu mwaka wa 2024 biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.

    Ibyo bituma ubu imigabane myinshi RwandAir igera ku migabane irimo Afurika, u Burayi, Amerika, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Uretse RwandAir yegukanye uyu mwanya, umwaka ushize na bwo Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa munani mu byahize ibindi haba mu gutanga serivisi nziza n'ibindi bizishingiyeho.

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gifite ubushobozi bwo kwakira indege zisaga 50 zihagaze neza.

    Iki kibuga gifite imihanda ifasha indege kuguruka ingana n'intera y'ibirometero 3,5, kikimara kuvugururwa byateganywaga ko umubare w'abagenzi bagikoresha ushobora kuva kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/2020 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/2023.

    Urutonde rw'ibigo by'ubwikorezi byahize ibindi ruyobowe na Kenya Airways yatwaye abagenzi ba mbere mu 1977. Iha serivisi byibuze abagenzi miliyoni enye ku mwaka, ikagira indege 36 ikoresha mu byerekezo 54 birimo 41 byo muri Afurika.

    Kenya Airways yakurikiwe na South African Airways yo muri Afurika y'Epfo yabonye izuba mu 1934, ikabarirwa indege zirenga 50, igashimirwa uburyo imbere mu ndege abagenzi bidagadura mu buryo butandukanye, ibiryo byiza, guhemba abagenzi bitwaye neza n'ibindi.

    Ibyo bigo kandi byakurikiwe na Airlink, ikigo gihuza uduce two muri Afurika y'Epfo nk'igihugu, igashimirwa serivisi zayo nziza cyane ndetse abaturage bo muri icyo gihugu bakora ingendo za hafi ni yo bahitamo cyane.

    Umwanya wa gatanu wegukanywe na EgyptAir yo mu Misiri, imaze kubaka izina cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y'uko ibonye izuba mu 1932.

    Iki kigo gifite ingege zirenga 80 kijya mu byerekezo na none birange 80 ku migabane yose, aho nko mu gihembwe cya mbere cya 2023/2024 byavugwaga ko cyatwaye abagenzi barenga miliyoni ebyiri.

    Mu bindi harimo Ethiopian Airlines kuri ubu ifite indege 154 ndetse bikavugwa ko yatumije izindi 72 ziyongeraho. Mu 2023 iyi sosiyete iri mu zikomeye mu Isi yahaye serivisi abagenzi bagera kuri miliyoni 14 ndetse iki kigo cyavutse mu 1935 ijya mu byerekezo birenga 130 birimo ibirenga 60 bya Afurika.

    Ibyo bigo byakurikiwe na Air Mauritius yo mu Birwa bya Maurice, Royal Air Maroc, ikigo cyitwa LIFT na FlySafair yo muri Afurika y'Epfo izwiho gukundwa n'abagenzi ku bw'ibiciro byo hasi.

    RwandAir yaje mu bigo bitatu by’ubwikorezi bya Afurika bitanga serivisi neza kurusha ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-mu-bigo-bitatu-bya-mbere-byahize-ibindi-muri-afurika-mu-gutanga

  • Rulindo: Hizihijwe umunsi w'Umuganura abaturage bamurikirwa ibikorwa byatwaye arenga miliyari 7 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu byo bishimira bagejejweho bigatuma na bo baharanira guteza imbere iwabo kuko imbogamizi bahuraga nazo zo kutagira imihanda n'ibindi bikorwa remezo byatumaga uwateraga imbere wese yarahitaga yimukira i Kigali n'ahandi habaga habarusha iterambere.

    Kuri ubu Akarere ka Rulindo kashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo birimo gusana umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumu byatwaye arenga miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda kubaka no kuvugurura ibiro by'utugari byatwaye arenga miliyoni 110Frw.

    Hubatswe kandi ibiraro byo mu kirere bya Karambo, Mukaka na Gitereri byatwaye arenga miliyoni 53 Frw, imiyoboro y'amazi ya miliyoni 669 Frw, ibiraro bihuza imirenge n'amasoko atandukanye bya miliyoni 340 Frw hari na gahunda ya Girinka n'amaterasi arwanya isuri.

    Hubatswe kandi imidugudu y'icyitegererezo yatujwemo abatishoboye, hubakwa ibyumba by'amashuri y'uburezi bw'ibanze n'ay'imyuga byose byatwaye arenga miliyari 7 Frw bikura abaturage mu bwigunge na bo bita ku iterambere ryabo.

    Umuturage wo mu Kagari ka Gahabwa mu Murenge wa Tumba witwa Habyarimana Etienne w'imyaka 65 yakomoje ku buryo ubuzima bwahindutse.

    yagize ati “Mbere hano twari mu bwigunge uwateraga imbere wese yahitaga yigira i Kigali n'ahandi twe twahasigaye twarororaga gusa ariko ubu byarahindutse dufite amashanyarazi, imihanda inzu nziza n'ibindi bigaragaza iterambere.”

    Nsengiyumva Narcisse wo mu Murenge wa Bushoki, nawe yagize ati “Uyu muganura ntabwo turya no kunywa gusa ahubwo turataha ibikorwa byinshi ubu abana bacu ntibagitakaza amashuri kubera ko bigira hafi urabona dukikijwe n'amashuri arenga ane mbere tutarayagiraga. Dutumiza ibicuruzwa bigahita bitugeraho tugacuruza ndetse n'ubuhinzi n'ubworozi ubu busigaye butwungura ni umwuga nk'iyindi.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko bazakomeza guharanira kugeza ku baturage iterambere ariko akabasaba ko nabo baribungabunga ndetse bakaribyaza umusaruro.

    Yagize ati “Ibikorwa remezo byegerejwe abaturage ni byinshi urebye nk'imihanda yakuye uduce tumwe na tumwe mu bwigunge yoroshya imigenderanire n'imihahirane ibyo beza bibasha kugera ku masoko, hari ibiraro byaba ibyo mu kirere cyangwa ibisanzwe nabyo byorohereza abaturage.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko bafata neza ibikorwa bagezwaho bakamenya ko ari ibyabo ariko bakanabibyaza umusaruro kugira ngo bibungure nk'uko byateganyijwe ariko kandi bakitabira umurimo kugira ngo ibyagezweho bibashe kwiyongera tubonere Abanyarwanda ibibatunga bihagije.”

    Mu kwizihiza umunsi w'umuganura kandi hahembwe Umurenge wa Tumba wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu bikorwa by'isuku n'umutekano wahawe imodoka ya miliyoni 39 Frw n'Umuryango wa Uzabakiriho Theodomire, wahize iyindi mu kwesa imihigo uhabwa inka y'imbyeyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yasabye abaturage kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa begerezwa bakabibungabunga ariko bakarushaho gukora cyane ngo biteze imbere

    Umuryango wa Uzabakiriho Theodomire wahize indi mu kwesa imihigo y’urugo wahembwe inka y’imbyeyi

    Abana bato baganujwe bahabwa indyo yuzuye

    Abaturage bishimira ko ubuhinzi n’ubworozi busigaye bibinjiriza nk’indi myuga yose

    Abaturage basabanye basangira ku musaruro w’ibyo bejeje ku muganura

    Umurenge wa Tumba wahize indi mu kwesa imihigo mu bikorwa by’isuku n’umutekano wahawe imodoka

    Hatashywe n’ibiro by’akagari ka Gahabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-hizihijwe-umunsi-w-umuganura-abaturage-bamurikirwa-ibikorwa-byatwaye

  • Kamonyi-Rugalika: Umuganura ntugarukira ku gusangira no kwishimira ibyagezweho gusa-Meya Dr.Nahayo #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka w'Umuganura, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yabwiye Abanyarugalika n'abaje kwifatanya nabo kwizihiza uyu munsi ko badakwiye gufata uyu munsi nk'uwo gusangira no kwishimira gusa ibyagezweho. Yababwiye ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera gutekereza no kwisuzuma barebera hamwe uko hakomeza gufatwa ingamba no guhiga kugira ngo umwaka utaha hazishimirwe byinshi byiza kurusha.

    Dr Nahayo Sylvere wifatanije n'Abanyarugalika ahizihirijwe uyu munsi ngarukamwaka w'Umuganura ku rwego rw'Akarere, yabwiye abitabiriye ibi birori ko uyu ari umwanya mwiza wo guhura bakidagadura, bagasangira baba abato n'abakuru ndetse nz'inzego zose. Yashimangiye ko uyu ari n'umwanya mwiza wo kurushaho gusabana, kunga ubumwe ndetse no kwigira.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Yakomeje ababwira ko gukomeza kwishimira uyu muhango w'Umuganura ari no gukomeza gusigasira umurage w'u Rwanda kuko Umuganura ukubiyemo Indangagaciro zitandukanye zirimo; kwishimira umusaruro w'ibyagezweho, gukunda umurimo ndetse no gukunda Igihugu.

    Yibukije ko ku munsi w'Umuganura Abanyarwanda barangwa no gusabana bishimira ibyo bagezeho, ukaba umwanya mwiza wo gusangira. Yavuze ko akarusho kari muri uyu mwaka wa 2024 ari uko bari kwishimira umunsi w'Umuganura ariko kandi banishimira ko bagize Amahitamo meza nk'Abanyarwanda mu kwitorera Umukuru w'Igihugu.

    Imbaga y'Abaturage yitabiriye uyu munsi w'Umuganura.

    Meya Dr Nahayo, yabwiye kandi Abanyarugalika ko mu kwishimira Umunsi mwiza w'Umuganura, bakwiye no kurushaho kwishimira ibyo bamaze kugeraho. Ahereye ahubatswe Igihango cy'Urungano, Umuhanda urimo gukorwa uva Bishenyi, ahereye ku muyoboro w'Amazi batashye uha benshi mu baturage amazi meza batigeze mu myaka isaga 30 ishize, ahereye kandi ku Biro by'Umudugudu wa Rugarama byiyuzurijwe n'abaturage n'ibindi bikorwa bihari, yababwiye ko ibyo ari ikimenyetso cy'ibifatika bakwiye kwishimira ariko kandi banahiga kugera kuri byinshi biruta ibyo bamaze kugeraho byaba ibyo bagizemo uruhare cyangwa ibyo Igihugu kibakorera.

    Ahereye ku nsanganyamatsiko y'Umunsi mukuru w'Umuganura w'uyu mwaka, aho igira iti' Umuganura Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo kwigira', yabasabye kuganura ariko banashyira imbaraga mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, hazirikanwa ko ubukungu bukomeye bw'Igihugu ari Abenegihugu kandi ko Umurage uruta iyindi ukwiye guhabwa abato ari Uburezi.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu/Rugarika Sector.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika mu ijambo ry'Ikaze, yabwiye abaje kwizihiza uyu munsi w'Umuganura ko uyu ari umunsi udasanzwe muri uyu mwaka kuko ubaye Abanyarwanda bakiri mu byishimo by'uko bitoreye Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Akagarura Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse Agasubizaho uyu mwanya mwiza w'Umuganura.

    Yijeje ko Abanyarugalika batazatezuka ku gushyira imbaraga mu gushyigikira Ubumwe bw'Abanyarwanda, gushyigikira gahunda za Leta harimo no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri n'izindi zose hagamijwe kubaka ahazaza heza h'Igihugu.

    Abaturage bari bishimiye uyu munsi.

    Gitifu Nkurunziza, yibukije ko Umuganura wari umuhango ukomeye mu Rwanda rwo hambere kubera impamvu; Wahuzaga Umwami na Rubanda binyuze mu musangiro kuko Umwami yaganuzaga Abatware, Abatware nabo bakaganuza Imiryango.

    Yongeraho ko ibyo byashimangiraga Ubumwe bw'Abanyarwanda ari nayo mpamvu Abakoroni bageze mu Rwanda bagakuraho imigenzo yose y'Umuganura 'Bagamije kugira ngo babone uko badutatanya'.

    Inzego zitandukanye z'Ubuyobozi ku rwego rw'Akarere zari zitabiriye.

    Mu miganura yabaye mu Rwanda rwo hambere nkuko Gitifu Nkurunziza yabibwiye imbaga yari yitabiriye uyu munsi, yibukije ko muri Kamonyi habereye Imiganura itatu ariyo; Uwabaye mu 1861 ukabera ahitwa Muganzacyaro, ubu ni mu Kagari ka Muganza ya Runda, hakaba uwabaye mu 1868 wabereye Kabasanza ya Gihara ho muri Runda, hakaba kandi uwabaye mu 1883 wabereye ku Ijuru rya Kamonyi, ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge. Ahandi habereye Imiganura myinshi ni nka Rubengera ya Karongi habaye 7 ndetse na Nyanza habereye 5. Bivuze ko mu Gihugu cyose mu gihe cy'Ubwami, Kamonyi iri ku mwanya wa Gatatu mu kwakira no kwizihirizwamo Imiganura myinshi.

    Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

    Aba bana uko ari 2 ni abahanga mu ikoranabuhanga batigeze biga ahubwo impano. Bakora indege ikagenda hasi, Robot zigakora ibyo bazibwiye, Drone n'ibindi bifitemo impano. Bakeneye irindi jisho ryo gukarishya ubwenge n'impano kuko bafite ahazaza babaye bitaweho.

    Ni abahanga babivukanye kuko bari mu mwaka wa 2 w'amashuri yisumbuye. Ibyo bakora ntaho babyize handi.

    Abana baragaburiwe, bahabwa ibiryo birimbo imboga, bahabwa Umutsima, Amagi n'amata.

    Ubuhanga karemano bw'uyu mwana bwatangaje benshi. Yabwiye intyoza.com ko abonye amafaranga hafi ibihumbi100, indege yakoze itagenda ku butaka gusa ahubwo yanayigurutsa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/03/kamonyi-rugalika-umuganura-ntugarukira-ku-gusangira-no-kwishimira-ibyagezweho-gusa-meya-dr-nahayo/

  • Minisitiri wIntebe Dr. Ngirente yagaragaje i… – #rwanda #RwOT

    Ibi, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, aho yari yitabiriye Inama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza Abaminisitiri b’imari b’ibihugu bya Afurika muri Afurika, izwi nka African Caucus Meeting 2024.

    Muri iyi nama y'iminsi itatu, biteganijwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo ijyanye n'ubufatanye bw'ibigo bitanga ubufasha mu by'imari (Multilateral development banks-MDBs) n'Ikigega cya Banki y'Isi gishyigikira imishinga y'Iterambere (IDA21).

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n'ibibazo birimo amakimbirane mu turere tuwugize, imihindagurikire y'ibihe, izamuka ry'ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw'amadeni n'imyenda uyu mugabane ubereyemo amahanga n'ibindi bibazo.

    Ati 'Kuba turi muri iyi nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.'

    Yakomeje avuga ko yasabye ko imishinga ya Afurika yajya ishyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku gihe cyagenwe kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa.

    Ati 'Mbere y'uko nsoza, nagira ngo nshimangira ko imishinga yacu itagomba kujya ishyirwa mu bikorwa gusa ahubwo igomba gukorwa mu gihe cyagenwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro wayo.'

    Yagaragaje ko umuhate w'ibihugu bya Afurika wo kugera ku iterambere rirambye, uzagera ku ntego nihabaho ubufatanye mu rugendo rwo gukemura ibibazo no kugera ku cyerekezo cya Afurika iteye imbere.

    Iyi nama ya African Caucus Meetings 2024, yitabiriwe n'abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango w'Abibumbye, Amina J. Muhammed, ba Minisitiri b'Imari, abayobora za Banki Nkuru z'Igihugu, abayobozi muri IMF na Banki y'Isi n'abandi.


    Ni inama yitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari b’ibihugu binyuranye byo muri Afurika


    Iyi nama iri kwigirwamo byinshi byitezweho kugeza umugabane wa Afurika ku iterambere rirambye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145554/minisitiri-wintebe-dr-ngirente-yagaragaje-icyageza-afurika-ku-iterambere-rirambye-145554.html