Blog

  • APR FC yambaye ‘Visit Rwanda’ yatsindiwe muri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikipe ya Simba SC yakoze ibirori byizihiza Umunsi wayihariwe uzwi nka ‘Simba Day’. Muri ibi birori byabereye kuri Uwanja wa Mkapa, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuririmba kw’abahanzi bari barangajwe imbere na Alikiba, kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, abafatanyabikorwa n’ibindi.

    Ibi birori byasojwe n’umukino wa Gicuti Simba SC yakinnyemo na APR FC. Ni umukino warangiye iyi kipe yo muri Tanzania itsinze ikipe y’Ingabo z’igihugu ibitego 2-0, gusa yari yanarase penariti ku munota wa 43 aho yatewe na Steve Mukwala igakubita igiiti cy’izamu.

    Ibi bitego byatsinzwe na Debola Fernandez ku munota wa 47 ndetse na Edwin Balua ku munota wa 66 kuri kufura nziza yarateye.  

    Kuri uyu mukino APR FC yari yambaye ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwo kwamamaza u Rwanda nk’uko bimeze kuri Arsenal, FC Bayern Munich na Paris Saint-Germain.

    APR FC ikinnye n’iyi kipe yo muri Tanzania mu gihe ifitanye umukino na Azam FC nayo muri iki gihugu mu irushanwa rya CAF Champions League mu ijonjora ry’ibanze.

    Ikipe ya APR FC yari yambaye ‘Visit Rwanda’ 

    Edwin Balua agera kufura yavuyemo igitego cya 2 cya Simba SC 

    Debola Fernandez yishimira igitego yatsinze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145571/apr-fc-yambaye-visit-rwanda-yatsindiwe-muri-tanzania-145571.html

  • APR FC yatsindiwe muri Tanzania, Rayon Sports yo itsindirwa i Nyamirambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yari iri kwizihiza umunsi w'Igikundiro, yatsinzwe na Azam FC yari umutumirwa igitego 1-0, ihita inatwara igikombe cyari cyateguwe na Gikundiro.

    Ku rundi ruhande, APR FC yaserukanye umwambaro wanditseho 'Visit Rwanda' mu mukino wa gicuti bari gukina na Simba SC mu gihugu cya Tanzania, Simba SC yari iri kwizihiza Simba Day yatsinze APR FC ibitego 2-0.

    APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ndetse izakomeza kwambara umwambaro wanditseho Visit Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yatsindiwe-muri-tanzania-rayon-sports-yo-itsindirwa-i-nyamirambo/

  • Uruganda Embraer ruri gukora indege zigurutsa, zishobora gukura Boeing na Airbus ku mugati – #rwanda #RwOT

    Ni ikoranabuhanga rishya rizanywe mu bwikorezi bwo mu kirere kuko iryari rihari ryari irifasha indege gutangira kugwa umupilote nta ruhare abigizemo.

    Ni ikoranabuhanga Embraer yagaragarije i Farnborough, agace gaherereye i Hampshire mu Bwongereza, ahari kubera imurikabikorwa mpuzamahanga ku bijyanye n'ibikoresho byifashishwa mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Ryiswe 'Embraer Enhanced Takeoff System cyangwa E2TS mu mpine, Embraer ikaba irizanye nk'intwaro kirimbuzi ku nganda bahanganiye isoko nka Boeing n'izindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Embraer ushinzwe ubucuruzi, Arjan Meijer ati 'E2TS izafasha mu bijyanye no kugabanya amavuta indege zikoresha, kugabanya imyuka ihumanya indege zohereza mu kirere, ryongere n'intera indege igenda.'

    Yavuze kandi ko rizananoza uburyo bwo kugenda n'ibindi ku buryo 'twumva ko bizashimisha abakiliya bacu n'ababagana.'

    E2TS ituma umupilote atagira uruhare kugira ngo indege yikure ku butaka ifata ikirere.

    Icyakora abapilote baba bari hafi aho bakurikirana buri kimwe cyose kugira ngo mu gihe haba habaye ikibazo wenda iryo koranabuhanga ripfuye n'ikindi cyabaho, bahite bafatiraho bagakoresha uburyo busanzwe.

    Uretse ibyo kandi, Embraer igaragaza ko E2TS izongera ibilometero 643 indege ifite iryo koranabuhanga ku byo yashaka kumara mu kirere.

    E2TS ifanafasha indege kuba yahagurukira ku mihanda migufi kabone nubwo yaba ifite imizigo myinshi.

    Biteganyijwe ko iryo koranabuhanga rizatahwa mu mpera za 2025, ku ndege nshya iki kigo kizaba cyakoze n'izisanzwe zihari nk'uko Business Insider ibitangaza,

    Uruganda kandi ruri gushyiramo ikoranabuhanga rizafasha indege za Embraer E2 gutwara ibintu byinshi.

    Rwanavuguruye 'salon' z'izo ndege ku buryo mu nshya hazongerwamo imyanya ine, ibizatuma yiyongeraho miliyoni 4,5$ mu myaka 15 iri imbere ku kigo kizaba kiyikoresha.

    Iyi ndege yitwa Embraer E195-E2. Mu 2024 yari yajyanywe i Farnborough mu Bwongereza mu imurikabikorwa ry’ibikoresho byifashishwa mu kogoga ikirere. Yafotowe na Pete Syme wa Business Insider


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kubakwa-ikoranabuhanga-rituma-indege-yigurutsa-umupilote-atabigizemo

  • Haruna Niyonzima bamuzanye nk’umwami! Udushya twagaragaye mu birori bya Rayon Day birimbanyije muri Kigali Pele Stadium – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibirori by'umunsi w'igikundiro birarimbanyije kuri Kigali Pele Stadium aho abahanzi nka Bushali na Platini bataramiye abafana ba Rayon Sports bavuye imihanda yose buzuye stade.

    Ubwo Platini P yasusurutsaga Aba-Rayons, yamaze kugera ku rubyiniro ahera ku 'Icupa' asusurutsa abafana ba Rayon Sports.

    Uyu muhanzi asanzwe ari umukunzi wa Gikundiro ndetse yifashishijwe mu kumurika umwambaro wayo mushya.

    Ndetse kandi muri ibi birori, hagarahayemo abakora imyitozo yo gushimisha abantu ibizwi nka Corobasi, hagaragaye kandi irobo yari ndende igenda mu kibuga

    Ubwo abakinnyi bavaga mu rwambaririro, Haruna Niyonzima yaje ateruwe mu ntebe nk'umwami.

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-bamuzanye-nkumwami-udushya-twagaragaye-mu-birori-bya-rayon-day-birimbanyije-muri-kigali-pele-stadium-amafoto/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Dore Umuganura! Dore Runonko, Urukiramende, Imikino Gakondo….-Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Kanama 2024, Mu Mudugudu wa Nyamurasa, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, kimwe n'ahandi hose mu gihugu bizihije  Umunsi mukuru ngarukamwaka w'Umuganura, mu nsanganyamatsiko igira iti' Umuganura Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira, Tuganure Dushyigikira Gahunda yo Kugaburira Abana ku Ishuri'. Ni ibirori byaranzwe n'Ibiganiro ku nkomoko y'umuganura. Hamuritswe ibyagezweho, biyerekana mu mbyino n'indirimbo, bakora bimwe mu bikorwa bishingiye ku muco harimo kotsa Runonko, Gusimbuka Urukiramende, Kuganura Ibyeze, Abana baragaburirwa, bahabwa Amata n'Ibindi. Bashimiye Perezida Paul Kagame we soko Abanyarwanda bakesha kugaruka k'Umuganura mu Rwanda n'ibikorwa by'indashyikirwa dukesha imiyoborere Myiza.

    Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi i Nyamiyaga;

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/03/kamonyi-nyamiyaga-dore-umuganura-dore-runonko-urukiramende-imikino-gakondo-amafoto/

  • Turasengera he? Insengero zikomeye wasengeram… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitaba telefone nyinshi zimbaza amakuru y’insegero naba nzi basengeramo kuri iki Cyumweru, natekereje iyi nkuru. Kumenya aya makuru ntibyari byoroshye kuko hari abapasiteri wahamagaraga babona ko ari umunyamakuru ushaka, telefone bakayirya urwara. Ntiwabarenganya muri iyi minsi kuko imitima ya benshi muri bo irahagaze.

    Mu baganiriye na InyaRwanda tutari buvuge amazina, bavuze ko basuwe n’inzego zishinzwe iri genzura, bagatangarizwa ko bakomeza gusenga nk’ibisanzwe ariko bagasabwa kugira ibyo bakosora bicye baburaga birimo nk’umurindankuba, gukora neza soundproof, n’ibindi. Abakristo bafungiwe insengero, batubwiye ko bazajya gusengera mu zindi zitafunzwe.

    Muri Kigali hafunzwe ahanini insengero nshya z’amashami zari zikiyubaka ariko inyinshi mu zimaze igihe ntabwo zagizweho ingaruka n’iri suzuma rya RGB. Gusa hari nka Kiliziya yafunzwe yari imaze imyaka myinshi. Zimwe mu nsengero z’amatorero akomeye nazo zarafunzwe aho twavugamo nka ADEPR Gihogwe, n’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda.

    Icyakora Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ntabwo ryafunzwe kubera ibijyanye n’inyubako ahubwo ryazize impamvu zitandukanye zifitanye isano n’imiyoborere yaryo yanenzwe na RGB. Mu byo RGB yagendeyeho ifunga iri Toero harimo “Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo bagize Itorero ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze;

    Kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’Iterambere ku buryo bugira ingaruka mbi ku baturage; Kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri Torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice;

    Kuba Ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere; Kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro”.

    Menya zimwe mu nsengero wasengeramo kuri iki Cyumweru

    ADEPR Nyarugenge

    ADEPR Remera

    ADEPR Gatenga

    CLA Nyarutarama

    St Michelle – Nyarugenge

    St Famille – Nyarugenge

    Regna Pacis – Remera

    Restoration Church Masoro [Kwa Masasu]

    AEBR Kacyiru [Baptiste Church]

    Foursquare Gospel Church – Kimironko

    Noble Family Church [Kwa Mignonne]

    Zion Temple Gatenga [Kwa Gitwaza]

    EAR Remera [Kwa Rutayisire]

    EAR Kibagabaga

    EAR St Etienne [Biryogo]

    Bethesda Holy Church Gisozi

    Grace Room Ministry – Good Shepherd Nyarutarama

    UCC Niboye & Gikondo [United Christian Church]

    New Life Bible Church – Kicukiro

    Healing Centre Church – Remera

    Itangazo rya RGB ryo kuwa Kane tarik 01 Kanama 2024, rivuga ko hari kugenzurwa iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Ni gahunda iri gukorwa na RGB ku bufatanye n’izindi nzego za Leta.

    Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye;

    No kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango rufite izindi rukuriye.

    RGB iti “Muri iri genzura, aho bigaragara ko hari insengero n’imisigiti bitubahiriza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere, birahagarikwa”.

    RGB ivuga ko inzego bireba zizakomeza gufatanya n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu kubaka iterambere rirambye hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere ndetse no kugira imikorere n’inyubako byujuje ibisabwa n’amategeko.

    Insengero zirenga 5,600 zimaze gufungwa mu gihugu hose

    Amakuru avuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 783, mu gihe Intara y’Iburasirazuba ari yo ifite insengero nyinshi zafunzwe zigera ku 2040 mu nsengero 3736 zagenzuwe. Iyi mibare ishobora kwiyongera kuko iyi Ntara ibarizwamo insengero 4154 bivuze ko insengero 418 zitari zakagenzuwe ubwo iyi mibare yatangazwaga.

    Mu Ntara y’Amajyepfo hafunzwe insengero 582, mu Ntara y’Amajyaruguru hafunzwe insengero 1253 inyinshi zikaba ziri mu Karere ka Gicumbi gafitemo 318 zafunzwe. Intara y’Iburengerazuba hamaze gufungwa insengero 1393 mu gihe iyi Ntara ifite insengero zirenga ibihumbi bitatu. Si insengero gusa zafunzwe ahubwo n’ubuvumo bwose bwarafunzwe.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kayitesi yatangarije The New Times ko “Leta yafashe ingamba ku ikwirakwira ry’inzu zo gusengeramo” nyuma yo kubona ko hakiri insengero zangiritse “ndetse zidafite isuku.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko zimwe mu nsengero zafunzwe zirimo n’aho ugera ugasanga abantu barahasengera bihoraho ariko nta rusengero ruhari.

    Uyu muyobozi yatanze ingero z’abasengera ku misozi, mu buvumo, mu bitare, mu mashyamba n’ahandi avuga ko rimwe na rimwe hateza impanuka, harenze 108 mu gihugu “ndetse hakunda gushyira n’ubuzima bw’abantu mu kaga”.

    Yahumurije abakristo ababwira ko iri genzura riri gukorwa ku bw’umutekano wabo. Aragira ati: “Ntabwo biri gukorwa kugira ngo bagire uwo babuza gusenga, ahubwo ni ukugira ngo umutekano wabo ndetse n’ituze ry’abahasengera rikorwe neza”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145572/turasengera-he-insengero-20-wasengeramo-i-kigali-mu-gihe-izirenga-5000-zafunzwe-mu-rwanda-145572.html

  • Gasogi United yatsinze umukino mpuzamahanga wa gicuti (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Muderi Akbar cyafashije Gasogi United gutsinda umukino wa gicuti yakinaga na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ikinamo abakinnyi babiri hahoze muri Rayon Sports, Paul Gomis n’Umurundi Mvuyekure Emmanuel utakandagiye mu kibuga.

    Gasogi United yakinaga umukino mpuzamahanga wa gicuti na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo imaze iminsi mu Rwanda aho irimo kwitegurira CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye ku kibuga cya Bugesera.

    Mu minota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga hagati cyane ariko nta mahirwe afatika arema kugeza ku munota wa 16 ubwo Gasogi United yabonaga igitego cya mbere.

    Hari ku burangare bw’ubwugarizi bwa Jamus maze Muderi Akbar yafashe umupira mu rubuga rw’amahina aha Kabanda Serge umupira mwiza ariko ateye bawukuramo gusa waje ugarukira Muderi Akbar nta kindi uyu murundi yakoze uretse gushyira umupira mu rushundura kiba kiranyoye.

    Gasogi United wabonaga yamaze kwinjira mu mukino irimo irusha Jamus, ku munota wa 27 Muderi Akbar yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Jamus yaje kubona amahirwe akomeye ku munota wa 36 ku mupira Yahann Paulino yahinduriye Ebon Malish asabwa gushyira mu izamu ariko ateye umunyezamu Dauda awukuramo.

    Muri iyi minota wabonaga Jamus igerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Jamus yari yakoze impinduka ishyiramo Paul Gomis wahoze muri Rayon Sports, wabonaga irimo ishaka kwishyura cyane igitego yatsinzwe na Gasogi United mu gice cya mbere ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Gasogi United babyitwaramo neza.

    Amahirwe ya mbere Gasogi United yabonye mu gice cya kabiri ni ku munota wa 76 ubwo Mugisha Joseph yazamukanaga umupira akawuhindura neza ariko Niyongira Danny yatera mu izamu bagahita bawukuramo.

    Jamus yagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0.

    Igitego cya Muderi Akbar

    Bishimira igitego cya Muderi Akbar

    Wari umukino uryoheye ijisho

    Marc Govin ukina ku ruhande rw’iburyo muri Gasogi United yugarira

    Muderi Akbar ahanganiye umupira na Emmanul Maku

    Harerimana Abdalaziz yinjirana mu rubuga rw’amahina kapiteni wa Jamus, Benjamin Taka

    Ebon Malish na Muderi Akbar

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles

    Perezida w’abafana ba Gasogi United ku Isi, Angeli Mutabaruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yatsinze-umukino-mpuzamahanga-wa-gicuti-amafoto

  • Akaga Karamburuza Inkoko Koko Rayon Sports Inyagiriwe Iwayo ku Munsi Wayo w'Igikundiro #rwanda #RwOT

    Ku munsi wabo wihariye witwa 'Rayon Sports Day,' Rayon Sports FC itakaje umukino itsinzwe na Azam FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Akaga karamburuza inkoko koko Iyi kipe yo muri Tanzania yatsindiye igikombe cyateguwe na Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ya Choplife.

    Uyu mukino wabaye uyu munsi, tariki ya 3 Kanama 2024, Rayon Sports FC yagerageje kwitwara neza, ariko ntiyashoboye gutsinda igitego mu gihe Azam FC yatsinze igitego kimwe gusa gishyirwa mu buruhukiro bw'amaso.

    Abafana b'ikipe ya Rayon Sports bari bafite ibyizere byinshi, ariko batashoboye kubona ibyishimo bategereje ku munsi wabo wihariye. Umutoza wa Rayon Sports FC yavuze ko yishimiye imikoranire y'ikipe ye, ariko yemeza ko hari byinshi bikeneye gukosorwa. Yashimiye abafana b'ikipe ya Rayon Sports ku gushyigikira ikipe yabo, nubwo umunsi wabo wihariye utari wizeye ibyishimo.

    Azam FC, yatsindiye igikombe cyateguwe na Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ya Choplife, yagaragaje ubushobozi bwo gukina neza no gutsinda. Iyi ntsinzi ni indi ntambwe yerekana ko ikipe ifite intego yo kuzamuka mu rwego rw'imikino, kandi izakomeza gushyiraho imbaraga mu mikino ikurikira.

    Rayon Sports FC izakomeza gukora ubushakashatsi no kwitegura neza kugirango izabashe kugarura umwanya wayo mu mukino wa shampiyona.

    The post Akaga Karamburuza Inkoko Koko Rayon Sports Inyagiriwe Iwayo ku Munsi Wayo w'Igikundiro appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/akaga-karamburuza-inkoko-koko-rayon-sports-inyagiriwe-iwayo-ku-munsi-wayo-wigikundiro/

  • Senegal Yahamagaje Hutihuti Umudipolomate wa Ukraine – Igitekerezo Gishobora Guteza Umwuka Mubi Kuri Mande Zombi #rwanda #RwOT

    Senegal yakiriye umudipolomate wa Ukraine nyuma y'uko Ambasade ya Ukraine ishyizeho igitekerezo kigaragaza inkunga ihabwa inyeshyamba zo muri Mali.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Afurika n'Ububanyi n'Amahanga ya Senegal yagaragaje ko itishimiye ubutumwa butavuzweho rumwe bwashyizwe kuri Ambasade ya Ukraine i Dakar, bukaba bwerekeranye n'intambara iheruka ya Tinzaouatène, mu majyaruguru ya Mali. Iyo ntambara yabaye hagati y'itariki ya 25 n'iya 27 Nyakanga 2024, ikaba yarahuje ingabo za Mali n'abarwanyi b'Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner ku ruhande rumwe, n'inyeshyamba z'Urwego rw'Iherezo ry'Umutekano wo Kurengera Abaturage b'Azaouad (CSP-PDS), ndetse n'intagondwa za Gislamu n'Abayislamu (GSIM) ku rundi ruhande.

    Impamvu y'iki kibazo ni videwo y'itangazamakuru yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rwa Ambasade ya Ukraine. Muri iyo videwo yakuweho, umuvugizi w'ubutasi bwa Ukraine yemeje ko igihugu cye cyatanze amakuru ku nyeshyamba z'Aba-Tuareg za CSP mu mirwano yabo n'Ingabo za Mali n'abatoza b'Abarusiya bo muri Wagner. Iyo videwo yari iherekejwe n'inyandiko ya Ambasaderi wa Ukraine yafatwaga nk'idakwiye n'ubuyobozi bwa Senegal.

    Nk'uko byatangajwe na minisiteri ya Senegal, Ambasaderi yari yasohoye 'ubutumwa budashidikanywaho kandi budaciye ku ruhande bushyigikira igitero cy'iterabwoba cyabaye hagati y'itariki ya 25 na 27 Nyakanga 2024, mu majyaruguru ya Mali, cyakozwe n'inyeshyamba za Aba-Tuareg n'abarwanyi b'Urwego rw'Iherezo ry'Umutekano wo Kurengera Abaturage b'Azaouad (JNIM) ku ngabo za Mali (FAMa)'.

    Senegal, ikomeje kuba mu mwanya w'ubutayu mu ntambara hagati y'u Burusiya na Ukraine, yahamije ko itemera iri tangazo. Ubuyobozi bwa Senegal bwavuze ko igihugu 'kitakwihanganira na gato kugerageza kose ko kwinjiza kuri teritwari yacyo itangazamakuru riri kubera muri uru rugamba'.

    Guverinoma ya Senegal yashimangiye ko 'igihugu cyacu, kitemera iterabwoba mu buryo ubwo aribwo bwose, kitazihanganira ku butaka bwacyo amagambo n'ibikorwa bigamije gushyigikira iterabwoba, cyane cyane iyo bigamije guhungabanya igihugu cy'inshuti nka Mali'.

    Mu gusubiza iki kibazo, Dakar yemeje ko yakiriye umudipolomate wa Ukraine muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Afurika n'Ububanyi n'Amahanga. Muri iyo nama, 'yibukijwe inshingano zo kwitonda, kwirinda no kudakorana nabi bikwiye gushyira mu gaciro bikwiye inshingano n'uburemere bw'inshingano ye'.

    Senegal yakoresheje uyu mwanya kugira ngo 'yemeze, ubudasubirwaho, guhamagarira ku kintu cya nyuma, ikibasiwe n'izi nkoramaraso mu gihugu cya Mali'. Iki gihugu cyanongeye kwemeza 'ubufatanye budasubirwaho ku baturage ba Mali' kandi kigaragaza 'amagambo y'akababaro kenshi ku miryango y'ababuze ababo' kandi kifuza 'ikomeza ry'ubuzima byihuse ku bakomerekejwe'.

    Source: AC/Sf/APA

    The post Senegal Yahamagaje Hutihuti Umudipolomate wa Ukraine — Igitekerezo Gishobora Guteza Umwuka Mubi Kuri Mande Zombi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/senegal-yahamagaje-hutihuti-umudipolomate-wa-ukraine-igitekerezo-gishobora-guteza-umwuka-mubi-kuri-mande-zombi/

  • Bari gukora imyitozo mu ibanga rikomeye cyane! Mukeba wa Rayon Sports yaguze abakinnyi 5 bahoze muri Rayon Sports harimo 4 b'abanyamahanga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abakinnyi 5 bahoze muri Rayon Sports bibereye i Kigali muri Mukeba wayo bakaba bakora imyitozo mu ibanga rikomeye cyane.

    Umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi nka Nkundamatch, ubwe niwe watangaje aya makuru, avuga ko yababonye mu myitozo ya Kiyovu Sports ndetse aranabafotora.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkundamatch yagize ati 'Nanyarukiye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, ngiye muri Press Conference ya Azam Fc, nsanga abakinnyi 5 bahoze bakinira Rayon Sports bari mu myitozo ya mukeba Kiyovu Sports.

    1. Nizigiyimana Karim Makenzi

    2. Kwizera Pierro

    3. Hamis Sedric

    4. Eric Mbirizi

    5. Bimenyimana Bonfils Caleb

    Umurindi Bimenyimana Bonfils Caleb

     

    Kwizera Piero

     

    Hamiss Cedrick

     

    Mbirizi Eric

    Source : https://yegob.rw/bari-gukora-imyitozo-mu-ibanga-rikomeye-cyane-mukeba-wa-rayon-sports-yaguze-abakinnyi-5-bahoze-muri-rayon-sports-harimo-4-babanyamahanga-amafoto/