Blog

  • Kigali: Uruganda runini rw'Abashinwa rukora imyenda rwahiye rurakongoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana Saa Kumi n'imwe z'igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk'imyenda, ipamba n'ibindi, byakongotse.

    Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yabwiye IGIHE ati ' Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw'imyenda n'iz'ibitambaro byose byahiye.''

    Mu masaha y'igitondo nibwo kuzimya iyi nkongi byarangiye bitewe n'uko uruganda ari runini cyane.

    Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ati ' Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir'izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n'uwakomeretse nta n'izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.'

    Uruganda C&D Products Rwanda ruri mu zikomeye zidodera imyenda mu Rwanda.

    Ibikoresho byose byo mu ruganda byahiye birakongoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-uruganda-runini-rw-abashinwa-rukora-imyenda-rwahiye-rurakongoka

  • Abakinnyi APR FC yaguze ntibashoboye cyangwa ni uko atari umutoza wabiguriye? Bimwe mu byo umukino wa Simba wasize #rwanda #RwOT

    Umukino wahuje Simba SC mu mpera z’icyumweru gishize na APR FC, umuntu yavuga ko ari igipimo cyiza kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yasize yerekanye urwego iyi kipe yiyubatseho nubwo benshi bagishidikanya ku mukotoza wa yo Darko Novic.

    Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Kanama 2024 kuri Uwanja wa Mkapa ubwo Simba SC yizihizaga Simba Day, yawutsinze 2-0 ndetse yanarushije cyane APR FC kuko guhererekanya umupira yagize 29 mu gihe Simba SC yagize 71.

    Ni umukino ariko na none wasize urujijo rwinshi mu bakunzi ba APR FC ndetse n’abakurikirana umupira bitewe n’umutoza, Umunya-Serbia, Darko Novic. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku masomo cyangwa ku bintu bimwe na bimwe uyu mukino wasize ku ruhande rwa APR FC.

    Umutoza Darko Novic akomeje gushyira mu rujijo abakunzi ba APR FC

    Kugeza ubu APR FC yaguze abakinnyi 7 b’abanyamahanga bashya barimo myugariro w’umunya-Senegal Aliou Souane, abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati bakomoka muri Ghana, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yussif, Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah, Umunya-Mauritania, Mamadou Sy ndetse n’Abanya-Nigeria babiri, Chidiebere Johnson na Godwin Odibo.

    Gusa aba bakinnyi bose ntarabaha umwanya uhagije wo gukina uretse Seidu Dauda ni we wenyine wabashije kubona umwanya wo kubanza mu kibuga guhera ku mukino wa 3 muri CECAFA Kagame ndetse na Lamine Bah wabanjemo ku mukino Simba SC agakina iminota 45.

    Benshi bumvaga umukino wa Simba SC ari ho bazabonera aba bakinnyi bose APR FC yaguze, gusa yatunguye benshi n’ubundi abanjemo ikipe isanzwe uretse Lamine Bah wari wagiye mu mwanya wa Dushimimana Olivier.

    No mu gusimbuza Lamptey abakunzi ba APR FC bari bishimiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yamuzanye amaze gutsindwa igitego cya kabiri ndetse na Godwin amuzana mu minota ya nyuma y’umukino.

    Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo bakine na Azam FC muri CAF Champions League, haribazwa igihe azabakinishiriza kugira ngo bamenyerane, ni mu gihe hari n’abatebya ko yaba arimo guhisha abakinnyi be ngo Azam FC itazababona.

    Ikindi kiri mu mitwe ya benshi haribazwa niba aba bakinnyi baba batari ku rwego rwiza ku buryo barusha abari basanzwe muri iyi kipe cyangwa niba ari uko batiguriwe n’umutoza.

    Imisimburize ye na yo ni iyo kwibazwaho

    Uyu mutoza kandi yagarageje ko afite uburyo asimbuzamo bumeze nka 2+2=4, inshuro 3 ziheruka zose yagiye akuramo Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier (Muzungu) uretse ku mukino wa Simba Muzungu atakinnye umwanya we wari wafashwe na Lamine Bah ni we wavanyemo na Mbaoma igice cya kabiri kigitangira.

    Aba bakinnyi uko bavagamo bahitaga basimburwa Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne. Muri zo nshuro 3 zose yasimbuzaga aba bakinnyi agashyiramo Dieudonne na Sy, inshuro 2 ziheruka yahitaga atsindwa igitego.

    Bwa mbere byabaye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ubwo APR FC yatsindwaga na Red Arrows ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka 2, Dushimimana Olivier na Victor Mbaoma bavuyemo hinjiramo Ndayishimiye Dieudonne na Mamadou Sy nyuma y’iminota 2 yahitse itsindwa igitego.

    Ni nabyo byabaye ku mukino wa Simba SC, igice cya kabiri kigitangira yakuyemo Mbaoma na Lamine Bah azanamo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne, nyuma y’iminota 2 gusa yahise itsindwa igitego cya mbere.

    Haracyagaragara ibihanga…

    Nk’uko umutoza Darko Novic yagiye abigarukaho mu biganiro n’itangazamakuru ko afite ikibazo ku bakinnyi bakina inyuma bugarira, no ku mukino wa Simba SC byaragaraye.

    Kuri uyu mukino wa Simba SC, Niyomugabo Claude akaba na kapiteni wa APR FC ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Byiringiro Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo bugarira bagowe cyane n’uyu mukino bituma banakora amakosa cyane ko n’ibitego 2 byose byatsinzwe byaturutse ku ruhande rwa Niyomugabo Claude.

    Ku munsi wo ku wa Gatadatu byagaragaye ko bakeneye abandi bakinnyi babafasha cyane ko nka Niyomugabo Claude nta musimbura agira. No ku bakinnyi bakina basatira banyuze ku mpande n’aho hari ikibazo gikomeye cyane mu gihe abaguzwe baba batari ku rwego byazayigora cyane.

    Godwin Odibo yakinnye iminota itarenze 5

    Chidiebere Johnson ntabwo abakunzi b’iyi kipe barabasha kumubona mu kibuga

    Mamadou Sy bifuza kumubona yabanje mu kibuga

    Lamine Bah yakinnye iminota 45

    Seidou Dauda ni we wamaze kubona umwanya wo kubanza mu kibuga

    Darko Novic abakunzi ba APR FC bakomeje kumwibazaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-apr-fc-yaguze-ntibashoboye-cyangwa-ni-uko-atari-umutoza-wabiguriye-bimwe-mu-byo-umukino-wa-simba-yasize

  • Ibyo wamenya kuri Album yitwa Impeshyi 15 y… – #rwanda #RwOT

    Ni Album agiye gushyira hanze mu gihe amaze iminsi yumvikana mu mitwe ya benshi binyuze muri Album 'Icyumba cy'amategeko' yakoranye na Riderman.

    Yarakunzwe mu buryo bukomeye kugeza ubwo abafana n'abakunzi b'umuziki banabasabye kubakorera igitaramo cyo kuyimurika, bemeza kuzakora igitaramo cyo kuyimurika ku wa 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahuriye mu gitaramo biteguriye. Ariko kandi bazahurira ku rubyiniro n'abahanzi barimo Bushali, B-Threy, Kenny-K Shot, abagize Tuff Gangz, Bruce The 1St, Ish Kevin n'abandi banyuranye.

    Bull Dogg avuga ko agiye guhurira muri iki gitaramo na mugenzi we Riderman, mu gihe ari no kugana ku musoza ikorwa rya Album ye nshya yise 'Impeshyi 15'.

    Yabwiye Radio Rwanda ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha imyaka 15 ishize ari mu muziki. Ati 'Iyo mbara imyaka 15 ntabwo mbara iyo namaze muri 'Underground' mbara iyo maze nigaragaza, kubera ko hari ibihe bya 'underground' udashobora gushyiramo.'

    Bull Dogg yavuze ko kuri Album harimo indirimbo yakoranye na Riderman n'abandi bahanzi bashya bakomeye muri iki gihe. Yavuze ko yakoze ibi kubera ko kuri Album ye iheruka 'Kemotheraphy I' yifashishije abaraperi batanga icyizere muri iki gihe.

    Ati 'Kuri Album 'Kemotheraphy' nashyizeho P-Fla, nshyiraho na Fireman, nashyizeho n'undi mukobwa witwa Montez, ariko urumva iriya twayikoze muri Covid-19, utibagiwe ko hariho na Green-P. Kuko urumva muri Covid-19 nibo nabashije kubona, kuko nari nkeneye abaraperi cyane bakomeye.'

    Akomeza ati 'Ariko kuri iyi ngiyi (agiye gusohora) nagerageje gukorana n'abaraperi bashya iyo ngiyo ndi gukoraho nise 'Impeshyi 15'. Nagerageje gukorana n'abo mu kiragano gishya.'

    Bull Dogg wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Cinema' avuga ko Album ye igeze ku kigero cya 80% ayikoraho ku buryo iri hafi kurangira. Ati 'Ibijyanye no gufata amajwi byararangiye, hasigaye ibintu byo guhitamo amatiriki kugirango turebe ko izasohoka.'

    Riderman yavuze ko yabashije gusongora kuri iyi Album, kandi yumvise ko ari nziza, ashingiye ku kuba iriho ubugeni n'ubuvanganzo bwumvikanisha Bull Dogg.

    Ni album avuga ko iriho n'abahanzi bakomeye. Ati 'Ni indyo yuzuye mu by'ukuri. Harimo 'Vibes' zose zishoboka, kandi n'imirongo, yabaye ari yayindi ya cyera, n'inshyashya igezweho, umuntu wese uzayumva akunda 'Hip Hop' azanyurwa.'

    Bull Dogg yari amaze igihe adasohora indirimbo ze bwite, ariko ijwi rye ryagiye ryumvikana mu ndirimbo n'abandi bahanzi. Ariko kandi avuga ko gukorana Album 'Icyumba cy'amategeko' na Riderman, byatumye afata igihe cyo kubanza guha abantu umwanya bakumva ibyo babageneye.

    Ati 'Ntabwo wasohora Album nka 'icyumba cy'amategeko' igakundwa ukumva ko ari ibintu utagomba kureheraho. Niba koko ibintu bikunzwe ugomba kubiha andi mahirwe, ukabivugurura, ubutaha bikaza birimo ibintu bishya.'

    Muri Nzeri 2021, nibwo Bull Dogg yasohoye Album yise 'Kemotherapy' yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya 'Old school'.

    Hariho indirimbo nka ‘Kabuhariwe’ yakoranye na Green P na P Fla, ‘Ku Isonga’ yakoranye na Fireman n’iyitwa ‘King Salomon’ yakoranye n’uwitwa Linda Montez.

    N’izindi yakoze ku giti cye zirimo: Kemo Style, Byukuri, Kun Faya Kun, Old School, i Ndera, Super Kemo, Kaburini, Street Nigga na Pay Attention.


    Bull Dogg yatangaje ko ageze kuri 80% ategura Album nshya yise 'Impeshyi 15'


    Bull Dogg yavuze ko kuri iyi album yifashishijeho abaraperi barimo Riderman 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘KEMOTHERAPHY I’ YA BULL DOGG

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145605/ibyo-wamenya-kuri-album-yitwa-impeshyi-15-ya-bull-dogg-145605.html

  • Rev Dr Rutayisire yizeye ko mu Irahira rya Pe… – #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zimaze iminsi zigarukwaho mu Rwanda ni ifungwa ry’insengero zitandukanye bitewe no kutuzuza ibisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) aho kugeza ubu izirenga ibihumbi 5 zimaze gufungwa, zikaba ziganjemo izo mu Ntara.

    Muri iri genzura hararebwa ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye;

    Kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango rufite izindi rukuriye.

    Mu biri gusabwa kugira ngo urusengero ntirufungwe, hanakajijwe n’umutekano aho insengero zisabwa gusaka abazinjiramo zikanashyirwamo camera. Urusengero kandi rurasabwa kuba rufite parikingi ndetse ruri ku buso bungana na kimwe cya kabiri cya Hegitari – ingingo ishobora kuzagonga benshi.

    Rev Dr Antoine Rutayisire wamenyekanye cyane ari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani ariko kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ubwo yaganiraga na shene ya YouTube ya Nyigisha Tv yagarutse kuri uyu mwanzuro wo gufunga insengero.

    Yavuze ko bari baraburiwe mu myaka 5 ishize. Yagize ati “Umuntu umwe twabijyagaho impaka ejo ambwira ati ‘kugeragezwa, gutotezwa’, ndamubwira nti ‘ariko njyewe baratuburiye, baduhaye imyaka 5 ngo tube twabonye abayobozi bafite ibipapuro.’

    Kuba wafata umuntu ukamwohereza kwiga byari bitunanije iki ahubwo ko twagiye mu mpaka. Urupfu ni rwo rwigeze kubwira umuntu ati ‘sinzagutungura ninza kugutwara nzakuburira’, nawe ati ‘uzambwire ntuzantungure’.

    Yaricaye agiye kubona abona ruraje ruti tugende ati ko untunguye, ruti ngutunguye igihe natwaraga umwana munsi y’iwawe sinakuburiye, igihe natwaraga wa mukecuru muturanye sinakuburiye n'igihe natwara ya pusi, ya nka n'ibindi byose sinarimo kukwibutsa ko mpari!.

    None se baduhaye imyaka 5 ngo tube twashatse abayobozi ntishize?. Kuba tugomba kugira insengero zifite imirindankuba, iryo tegeko nti turizi?. Ntibigeze no kudufungira insengero ku bw'imirindankuba n'ibigega. Ubu turatunguwe?”

    Rev Dr Rutayisire uri mu bapasiteri bo mu Rwanda bazwiho kutanigwa n’ijambo, yavuze ko “na Yesu ni uku azaza, yaratubwiye turarangara ngo twumva bitazaba ejo, azaza tukiri ahongaho akinge umuryango, nidutangira gukomanga atubwire ngo munyihanganire nari naraburiye”.

    Uyu mushumba ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu Miyoborere, yavuze ko abakristo bareka gufata nabi ifungwa ry’insengero, gusa anavuga ko icyo akundira Perezida Kagame ari uko ashobora kubyumva akadohora. Ati: “Rero biriya reka tureke kubifata nabi ubwo na Leta buriya iba irimo kuducira amarenga”.

    Yagaragaje ko mu kwizera kwe hari igihe mu irahira rya Perezida Kagame, insengero zafunzwe zishobora kudohorerwa. Ati: “Icyo nkundira Perezida wacu wenda nabyumva, wenda umunsi wo kurahira azavuga ati ‘mube mudohoreye Abanyarwanda basenge Imana’ “.

    Yaboneyeho gusaba abanyamadini n’abakristo bose muri rusange kubahiriza amategeko ya Leta, anumvikanisha ko habayeho uburangare, ati “Sinzi uko bizagenda, ariko nzi neza ko natwe tuvuye mu burangare, ariko uburyo bwiza bwo kudatinya abayobozi ni ukubahiriza amategeko”.

    Rev Pastor Rutayisire yavuze kuba avuze gutya atari uko ashyigikiye abafunga insengero ahubwo ko ashyigikiye kubahiriza amategeko. Ati: “Kandi njyewe iyo mvuze gutya ubu abantu ejo bazaba banyiyamye bati ‘Antoine nawe ashyigikiye ko bafunga insengero’.

    Oya ntabwo nshyigikiye ko bafunga insengero ariko nshyigikiye ko twubahiriza amategeko, nshyigikiye ko tuba maso ndetse tukajya imbere. Ese kuki umuntu agomba kunyibutsa ko ngomba gushyira umurindankuba ku nsengero, si abakirisitu nshinzwe?

    Kuki se umuntu agomba kunyibutsa ko ngomba gucukura ubwiherero buzima abagabo bakagira aho bihagarika n'abagore bakagira ahabo.

    Kuki bagomba kunyibutsa y’uko ntagomba kumena abantu amatwi si ibisanzwe n'abaganga ntibabitubwira,..Biriya ntabwo mbibara nk'itotezwa ry’itorero, baduhoye uburangare bwacu. Umunsi bazaduhora Yesu twese tuzakubitirwa hamwe”.

    Uyu mugabo yabaye nk’uwisubiraho avuga ko ariko na Leta yafunze insengero yagombaga kuba yaratanze umwanya abantu bagakosora ibintu ndetse ikanabibutsa. Ati “[….] Iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye. Ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana akeneye ko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.

    Umuntu umwe warangaye ntabwo agomba guhemukira abandi igihumbi, ibyo rero ntabwo mbishyigikiye rwose nabyo bibuzemo akantu. Yego insengero ushobora kuzigaya ariko ntabwo wavuga ko ari imburamumaro.

    Reka nkubwire wazifunze uyu munsi ariko ejo uzasanga umuyobozi w'Umurenge arimo kuvuga ngo mukusanye ubwisungane mu kwivuza yibagirwe ko ejo yarimo aravuga ngo mufunge insengero ubundi twagombye gufatanya. Turi igihugu kirimo guhinduka ubundi twagombye guhuza umutima tukanumvikana tukanoroherana”.

    Yavuze ko kandi hari ibintu byinshi bakoramo amakosa y’imiyoborere, ati: “Njyewe mbona hari ibintu byinshi dukora mu makosa y'imiyoborere niryo ni ikosa. Ntabwo ubundi ufata ikintu kiri bugire ingaruka ku bantu benshi ngo ugikore usange mu karere wafunze insengero 180, ubwo ndabara abantu wenda bagera ku bihumbi 90 bababaye.

    Kubabaza abantu ibihumbi 90 urimo urarinda iki? Inyungu ufite muri iki kintu ushobora kubabaza abaturage bangana batyo zitwa ngwiki?. Ngo gusa ni amategeko ariko itageko rishyirirwaho abantu na Yesu niko yavuze ko ugomba kureba itegeko ariko ukanereba abantu.

    Pasiteri Rutayisire yavuze ko iyaba ari we ushinzwe ariya mabwiriza yari gushaka ba rwiyemezamirimo ubundii akabaha akazi bagashyira ku nsengero ibidahari ubundi akazishyuza insengero nyuma kuko iyo ufunze urusengero utaba uhemukiye Pasiteri ahubwo ari abakirisitu be.

    Yanagiriye inama abo bafungiye insengero abawira ko bashyiramo ibyo basabwe bakareka ibyo kwifunga ndetse anavuga ko Perezida Kagame azakibonera umuti ‘bizahinduka vuba’.

    Insengero zirenga 5,600 zimaze gufungwa mu gihugu hose

    Amakuru avuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zirenga 783, mu gihe Intara y’Iburasirazuba ari yo ifite insengero nyinshi zafunzwe zigera ku 2040 mu nsengero 3736 zagenzuwe. Iyi mibare ishobora kwiyongera kuko iyi Ntara ibarizwamo insengero 4154 bivuze ko insengero 418 zitari zakagenzuwe ubwo iyi mibare yatangazwaga.

    Mu Ntara y’Amajyepfo hafunzwe insengero 582, mu Ntara y’Amajyaruguru hafunzwe insengero 1253 inyinshi zikaba ziri mu Karere ka Gicumbi gafitemo 318. Intara y’Iburengerazuba hamaze gufungwa insengero 1393 mu gihe iyi Ntara ifite insengero zirenga ibihumbi bitatu. Si insengero gusa zafunzwe ahubwo n’ubuvumo bwose bwarafunzwe.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kayitesi yatangarije The New Times ko “Leta yafashe ingamba ku ikwirakwira ry’inzu zo gusengeramo” nyuma yo kubona ko hakiri insengero zangiritse “ndetse zidafite isuku.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko zimwe mu nsengero zafunzwe zirimo n’aho ugera ugasanga abantu barahasengera bihoraho “ariko nta rusengero ruhari”.

    Uyu muyobozi yatanze ingero z’abasengera ku misozi, mu buvumo, mu bitare, mu mashyamba n’ahandi avuga ko rimwe na rimwe hateza impanuka, harenze 108 mu gihugu “ndetse hakunda gushyira n’ubuzima bw’abantu mu kaga”.

    Yahumurije abakristo ababwira ko iri genzura riri gukorwa ku bw’umutekano wabo atari ukubabuza gusenga. Ati: “Ntabwo biri gukorwa kugira ngo bagire uwo babuza gusenga, ahubwo ni ukugira ngo umutekano wabo ndetse n’ituze ry’abahasengera rikorwe neza”.

    Kuwa 11 Kanama 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yo kuwa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99.18%. Ni umuhango uzayoborwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, ubere muri Stade Amahoro i Remera. 

    Rev Dr Antoine Rutayisire yagaragaje uko yakiriye ifungwa ry’insengero anavuga ko Perezida Kagame nabyumva azadohora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145592/rev-dr-rutayisire-yizeye-ko-mu-irahira-rya-perezida-kagame-insengero-zafunzwe-zishobora-ku-145592.html

  • Kera kabaye perezida wa Kiyovu Sports yasesekaye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe bivugwa ko azaza ariko ntaze.

    Uyu mugabo utuye muri Canada kuva Kamena 2024 ni bwo yagombaga kugera mu Rwanda ariko itike agenda ayihinduza kugeza ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru, tariki 4 Kanama 2024 ubwo yageraga i Kigali.

    Ibi bikaba byashimishije benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sports kuko bibazaga ukuntu shampiyona izatangira ataraza ngo agire ibyo ashyira ku murongo cyane ko yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro.

    Kiyovu Sports imaze ibyumweru bibiri isubukuye imyitozo, byitezwe ko kuza kwa David hari icyo agiye gukora ngo batangire umwaka w’imikino bameze neza harimo nko kwishyura ibirarane by’abakinnyi bari bayisanzwemo.

    Nkurunziza yatorewe kuyobora Kiyovu Sports 26 Gicurasi 2024 nyuma y’iminsi ibiri gusa akaba yarahise asubira muri Canada asanzwe atuye, abayovu bakaba bari bamaze igihe bamutegereje.

    Nkurunziza David yagarutse mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-perezida-wa-kiyovu-sports-yasesekaye-mu-rwanda

  • Meddie Kagere yasinyiye ikipe yari yaratijwemo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Namungo yo muri Tanzania.

    Meddie Kagere yageze muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari intizanyo ya Singida Black Stars y’amezi atandatu ari na yo yari ayisigaraniye.

    Nyuma yo gusoza intizanyo ubuyobozi bwa Namungo bwasanze mu gihe gito babanye hari icyo yafashije iyi kipe bahitamo kumwongerera amasezerano y’umwaka umwe.

    Nyuma yo gusinya amasezerano Meddie Kagere wanditse amateka muri Afurika y’Iburasirazuba akaba yarahise asanga ikipe ye mu mwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 irimo gukorera muri Academy Rhino mu gace ka Karatu muri Tanzania.

    Meddie Kagere yakiniye amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Atraco FC, Mukura VS, Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia, Simba SC n’andi.

    Maddie Kagere yasinyiye Namungo FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yasinyiye-ikipe-yari-yaratijwemo

  • Kasuku Breakfast: 5 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

    Ibyaranze Tariki ya 5 Kanama mu Mateka

    1. 1962: Igihugu cya Nelson Mandela cyagize amasezerano akomeye yo guhanahana uburenganzira: Tariki ya 5 Kanama 1962, Nelson Mandela yatawe muri yombi n'ubutegetsi bwa apartheid muri Afurika y'Epfo. Yaje gufungwa imyaka myinshi kubera urugamba rwe rwo guharanira uburenganzira bw'abirabura.
    2. 1914: Itangiriro ry'Intambara ya Mbere y'Isi Yose muri Afurika: Tariki ya 5 Kanama 1914, Ubudage bwatangije ibitero ku bihugu by'Abongereza muri Afurika, bitangiza intambara ya mbere y'isi yose ku mugabane wa Afurika.
    3. 1984: Igikorwa cyo Kwerekana Ubushobozi bwa Komputer: Tariki ya 5 Kanama 1984, kompanyi ya IBM yatangije komputer yitwa IBM PC AT, yari ifite ubushobozi buhanitse ugereranije n'izari zigezweho icyo gihe.
    4. 2012: Imodoka y'ikoranabuhanga rya NASA yageze ku mubumbe wa Mars: Tariki ya 5 Kanama 2012, NASA yohereje imodoka yitwa Curiosity ku mubumbe wa Mars, aho yatangiye gucukumbura no gusuzuma ibijyanye n'ubuzima bushoboka kuri uwo mubumbe.
    5. 2019: Ubwiyongere bwa Ebola muri Kongo: Tariki ya 5 Kanama 2019, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ubwiyongere bukabije bw'icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, byatumye habaho gukaza ingamba zo guhangana n'icyo cyorezo.

    Abavutse Tariki ya 5 Kanama

    1. 1862: Joseph Merrick — Umunyaburayi wamenyekanye ku izina rya 'The Elephant Man', kubera uburwayi bukomeye bw'uruhu n'amagufa.
    2. 1930: Neil Armstrong — Umunyamerika wamenyekanye cyane kubera kuba ari we muntu wa mbere watambutse ku kwezi mu 1969.
    3. 1968: Marine Le Pen — Umunyapolitiki w'umufaransa akaba umuyobozi w'ishyaka rya Front National.

    Abapfuye Tariki ya 5 Kanama

    1. 1895: Friedrich Engels — Umunyamateka, umunyapolitiki n'umwanditsi w'umudage, wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry'amatwara ya Marxism afatanyije na Karl Marx.
    2. 1962: Marilyn Monroe — Umukinnyi wa filime w'umunyamerika, akaba icyamamare cyane mu kinyejana cya 20.
    3. 2011: Francesco Quinn — Umukinnyi wa filime w'umunyamerika wamenyekanye muri filime nka 'Platoon'.

    Ibyaranze U Rwanda Tariki ya 5 Kanama

    1. 1962: Gukomeza urugamba rwo Kwibohora: Muri iki gihe, ingabo za FPR-Inkotanyi zari mu rugamba rukomeye rwo kubohora igihugu. Hari ibikorwa byinshi byarimo gukorwa mu rwego rwo guhashya ingabo za leta zari zitarava ku izima ryo guhungira mu bihugu by'abaturanyi.
    2. 2008: Isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye: Tariki ya 5 Kanama 2008, u Rwanda rwasinye amasezerano y'ubufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yo gutera inkunga imishinga inyuranye y'iterambere mu gihugu, cyane cyane mu bijyanye n'uburezi n'ubuvuzi.
    3. 2018: Gahunda ya 'Car Free Day' yatangijwe mu Rwanda: Ku nshuro ya mbere, iki gikorwa cyateguwe n'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda gukora siporo no kwirinda indwara zitandura. Kuva icyo gihe, iki gikorwa kimaze gufata indi ntera kikaba gikorerwa mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda.

    Amakuru Ashyushye:

    • Burundi: Abagabo bane bishwe n'inzoga y'inkorano bita Dodo

    Abagabo bane mu Ntara ya Kayanza mu gihugu cy'u Burundi barapfuye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu nyuma yo kunywa inzoga y'inkorano. Aba bari kumwe n'abandi bantu batatu .

    Ibi byabereye mu murwa mukuru w'intara ya Kayanza (mu majyaruguru y'Uburundi). Inzoga nyirabayazana w'izi mpfu enye yitwa 'Dodo vino' nk'uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.

    Ngo ni inzoga urimo alcohol nyinshi cyane kandi iri ku rutonde rw'ibinyobwa bibujijwe mu Burundi. Abapfuye uko ari bane bakoraga nk'abazamu ku isoko ryo hagati mu ntara.

     

    • Nyamasheke: Yarohamye mu Kivu nyuma y'akanya gato amaze kubatizwa

    Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 3 Kanama 2024, umusore w'imyaka 21 yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa nyuma yo kubatizwa mu mubatizo w'itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge hamwe na bagenzi be 28 .

    Uyu musore witwa Iradukunda yabatirizwaga mu mubatizo waberega mu Kagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, arohama mu gice cy'Akagari ka Mataba kegeranye n'aka Burimba.

    Superintendant wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge ibarizwamo, Rév.Past Habiyambere Céléstin, yabwiye Imvaho Nshya ko, nubwo yari yarandikiye Paruwasi zose kugira yorudani zibatirizamo, hari paruwasi zari zitarazigira n'iyi ya Bushenge irimo, ari yo mpamvu yahisemo kujya kubatiriza mu kivu bariya 29.

    Hari mu ma saa yine n'igice, ubwo hari hatanzwe amabwiriza ko umaze kubatizwa asanga umubyeyi we wa batisimu n'uw'umubiri mu kazu kabugenewe agahindura imyenda, kuko hari amakolari aririmba, n'indirimbo zindi zaharirimbirwaga, agasanga abandi ariko nyakwigendera ntiyasanze umuryango we.

    Rev.Past. Habiyambere ati: 'yu musore ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, mu Mudugudu wa Banda, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma, wakoraga akazi ko mu rugo ku mubyeyi w'umupfakazi wo mu Kagari k'Impala, Umurenge wa Bushenge muri Nyamasheke, akimara kubatizwa na bagenzi be 2, bo bagiye guhindura imyenda we ntiyajyayo, abari bahamutegerereje ntibamubona.''

    Yongeyeho ko we n'abo bandi 2 bibese bagenzi babo bajya ku mwaro wo mu Kagari ka Mataba, ababwira ko agiye koga igihe agiteregeje ko abandi bamara kubatizwa, bikavugwa ko atari azi koga, agezemo agitangira koga ahita arohama, bagenzi be bo batogaga baramubura.

    Uyu muyobozi avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo pasiteri wabatizaga yari asoje uwo murimo na we agiye guhindura imyenda, ba bandi bajyanye bazana iyo nkuru y'inshamugongo, yaciye igikuba mu birori, umurezi w'umwana afatwa n'ihungabana.

    • Rutsiro: Umwana w'imyaka 13 afunzwe akekwaho gusambanya uw'imyaka 3

    Umwana w'imyaka 13 twahinduriye amazina akitwa (Toto) wo mu karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gusambanya uw'imyaka itatu.

    Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Karambi ku mugoroba wa tariki 03 Kanama 2024 mu masaha ashyira saa kumi z'umugoroba.

    Andi makuru mukomeze musure www.kasukumedia.com

    The post Kasuku Breakfast: 5 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-5-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

  • Abanyeshuri 54 basoje amasomo muri 'University of Global Health Equity' – #rwanda #RwOT

    Umunani muri bo basoje amasomo mu gashami ka Health Management, 27 muri Gender, Sexual and Reproductive Health, 10 muri One Health n'abandi icyenda muri Global Surgery.

    Aba barimo abagore 32 n'abagabo 22 bakomoka mu bihugu 16 byo ku migabane itandukanye.

    Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Jim Yong Kim yatangaje ko igihe Dr Paul Farmer yamugezagaho igitekerezo cyo kubaka kaminuza yo ku rwego rw'Isi muri Butaro mu gace k'icyaro, yabanje kumva bidashoboka ariko nyuma aza kwibuka ko intego yatumye iyi kaminuza ishingwa ari uguha serivisi z'ubuvuzi nziza ku bakene n'abababaye kurusha abandi.

    Yanavuze ko abanyeshuri basoje amasomo bahawe uburezi bufite ireme ku buryo bitezweho kuzana impinduka nziza mu bice bitandukanye bya Afurika n'Isi muri rusange.

    Ati 'Mumenye ko uru rubyiruko rusoje amasomo rwahawe uburezi bufite ireme. Tubitezeho ibintu byinshi kuri buri wese muri mwe. Twizeye ko mugiye hanze mugahindura urwego rwa serivisi z'ubuzima muri Afurika no ku Isi, by'umwihariko aho bakennye n'abadafite kivurira bari kuko bakwiye guhabwa ubuvuzi buboneye. Tuzaba turi kumwe namwe ku ntambwe zose muzatera.'

    Dr. Jim yagaragaje ko aba ari bo bayobozi beza b'ejo hazaza Isi ihanze amaso ngo bagire impinduka bazana.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi kaminuza ifite uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda kugera kuri gahunda yo gukuba kane abaganga mu myaka ine.

    Yahamije ko bamwe mu basoza amasomo muri UGHE bari gukora mu nzego z'ubuvuzi mu Rwanda kandi bakora neza.

    Ati 'Dufite byinshi twafatanya duhereye kuri gahunda ya kane gukuba kane, ntabwo tuvuga imibare gusa tuvuga n'ireme ry'uburezi dutanga kandi UGHE ifitemo uruhare rukomeye, mwaratangiye kandi dutewe ishema no kubana namwe mu kuzana impinduka dukuraho ikibazo cy'abaganga bake, abarwayi benshi n'indwara zigenda ziyongera, ariko ni ikibazo tuzabonera umuti kuko twabyiyemeje.'

    Dr Nsanzimana yagaragaje ko ubumenyi aba banyeshuri bahawe butanga icyizere ko bazavamo abavumbuzi b'inkingo, imiti n'ibindi.

    Ati 'Twarabibonye igihe ibyorezo biba byibasiye Isi, ibisubizo bishobora guturuka ahantu hose, ku muntu uwo ari we wese. Twizeye ko mwahawe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, mwabonye byinshi kuva mu cyaro cya Butaro kugera i Kigali mu Majyepfo, no mu Burasirazuba.'

    Dr Sesonga Placide, umwe mu banyeshuri barangije, yabwiye IGIHE ko nk'umuganga yahisemo gushaka impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu masomo afasha gusobanukirwa uko abantu bashobora kwanduzanya indwara n'inyamaswa, ndetse n'uko ibidukikije bishobora gutuma indwara zifata abantu.

    Ati 'Umuganga akwiye kumenya aho indwara zituruka no kumenya uburyo yazikumira, akagabanya abarwayi bataragera mu bitaro kuruta kuzivura gusa. Ni ubumenyi nungutse kandi numva ngiye no gukomeza gukoresha kugira ngo duteze imbere ubuvuzi.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza ya Harvard, Prof Vikram Patel yabwiye abasoje amasomo ko icyo bakwiye gushyira imbere ari ubufatanye bugamije kurengera ubuzima bw'abatuye Isi.

    Ati 'Ubuvuzi kuri bose si umurimo umuntu akora wenyine, ni ubufatanye rero muzafatanye n'abandi banyamwuga, abayobozi n'abandi bafata ibyemezo ku buryo dufatanyije twubaka Isi ifite ubuzima bwiza.'

    Prof Vikram yavuze ko atewe ishema n'ubufatanye kaminuza akorera ya Harvard ifitanye na UGHE ndetse yizeye ko uretse kugirira akamaro Abanyarwanda izanafasha umugabane wose wa Afurika.

    UGHE ubu iri muri kaminuza umunani ziza ku isonga muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara mu gutanga ubumenyi bufite ireme ku biga ubuvuzi.

    Hari benshi bari bitwaje indabo zo gushimira ababo basoje amasomo

    Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

    Abasoje amasomo biganjemo Abanyarwanda

    Abanyeshuri basoje amasomo muri UGHE baturuka mu bihugu bitandukanye

    Prof Philip Cotton Umuyobozi Mukuru wa UGHE

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana ni we wari umushyitsi mukuru

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko UGHE ifite uruhare runini mu gufasha u Rwanda kubona abaganga benshi

    Barahiriye kuba abaganga batanga ubuvuzi kuri bose

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko UGHE ifite uruhare runini mu gufasha u Rwanda kubona abaganga benshi

    Ni abanyeshuri 54 basoje amasomo

    Dr Sesonga Placide yavuze ko yifuzaga kumenya uko abantu bashobora kwanduzanya indwara n’inyamaswa

    Byari ibyishimo ku nshuti n’abavandimwe

    amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-54-basoje-amasomo-ya-masters-muri-kaminuza-mpuzamahanga-y-ubuzima

  • Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z'u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n'ubumuntu, ubwitange n'ubuhanga #rwanda #RwOT

    Mu myaka 4 ingabo z'u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado, ubumuntu, ubwitange n'ubuhanga byaziranze, ngo ni igihango abaturage b'iyo ntara bazazirikana ubuziraherezo.

    Ku isi Mozambique iri mu bihugu rutura, dore ko ku isi iri ku mwanya wa 35 mu bunini. Uretse kuba ihana imbibi n'ibihugu 6, hiyongeraho Inyanja y'Abahinde mu burasirazuba bwayo.

    Ahagana mu 1505 nibwo abakoloni b'abanya Porutigali bahageze, ubu bakaba bahamaze ibinyejana birenga 4, dore ko cyabonye ubwigenge mu 1975. Abakoloni ni nabo bagihaye izina bakita Mozambique.

    Mozambique iherereye mu majyepfo y'uburasirazuba bw'Afrika. Igizwe n'intara 11, aho mu majyaruguru y'uburasirazuba, hari intara yitwa Cabo Delgado.

    Cabo Delgado ni izina Abanyarwanda benshi bamaze kumva kenshi, kuva mu myaka.mike ishize. Uyu munsi rero tugiye kuganira kuri iyi ntara ibarizwamo ingabo z'u Rwanda ndetse n'abapolisi b'uRwanda, aho bagiye kurwanya ibyihebe.

    Kubera iki ibyihebe byayogoje Cabo Delgado?

    Inkomoko yabyo ni iyihe? Ese byagenze bite, ngo abasirikari n'abapolisi b'uRwanda bisange bahanganye n'ibyo byihebe?

    Nk'uko twabivuze, Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, ikaba ihana imbibi na Tanzania. Iyi ntara iruta u Rwanda hafi inshuro 3, ituwe na million zirenga 2. Icyakora ni imwe mu ntara zikennye, nubwo yamaze kuvumburwamo imitungo kamere itandukanye, nka gazi n'ibindi. Nubwo Mozambique ituwe n'abakiristu benshi, Cabo Delgado ho biratandukanye, kuko abarenga 54% ari abo mu idini ya Islamu.

    Kuva yabona ubwigenge mu 1975, Mozambique yagiye igira intambara za hato na hato, aho abaturage babaga basubiranyemo hagati yabo. Ibya vuba ni imitwe y'iterabwoba yavutse muri Cabo Delgado, igamije gushinga leta ya kiyisilamu muri iyo ntara.

    Ahagana mu myaka ya za 90, Leta yohereje abasore benshi kwiga mu bihugu by'abarabu nka Arabia saudite, Misiri, Algeria, Sudan na Somalia. Mu gutahuka bagarukanye amatwara mashya n'imyigishirize itandukanye n'iyari isanzweho.

    Ibibazo byatangiye kuvuka hagati y'umuryango w'abayisalumu n'urubyuruko rwari ruvuye kwiga hanze.

    Mu mwaka wa 2015, aba basore bashinze umuryango witwa 'Ansar al Sunnah', bawushingira ahitwa Mocimboa da Praia, ariko bakaba baragenderega ku myemerere y'umunyakenya witwa Abdou Rogo Mohammed.

    Uyu Abdou Rogo Mohammed niwe wari inyuma y'ibitero by'iterabwoba, byibasiye ambasade za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Kenya na Tanzania, muw' 1998.

    Bamwe mu bayoboke ba Abdou Rogo waje kwicwa mu mwaka w' 2012, bimukiye ahitwa Kibiti mu majyepfo ya Tanzania, aho baje kuva berekeza i Cabo Delgado, mu mujyaruguru ya Mozambique, aho baje kwiyunga kuri Ansar Al Sunnah muri 2016.

    Tugarutse kuri Ansar Al Sunnah, biyitaga abagendera ku migenzo gakondo y'intumwa y'Imana Mohammad, mu gutangira kwigisha inyigisho zitandukanye n'izari zisanzwe, byakuruye ibibazo hagati yabo n'abayisalamu basanzwe, buri ruhande rugaragaza ko ari rwo rufite ukuri. Leta yaje kubyinjiramo, ndetse ijya ku ruhande rw'Umuryango w'Abayislamu wari usanzwe wemewe.

    Mu gukomeza guhangana na Leta, ansar al Sunnah yatangaje ko itegeko rya kiyisilamu, sharia, ari ryo rigomba kubahirizwa mu karere irimo, ndetse itangaza ko itemera inzego za Leta: Ibitaro, amashuri, .. ndetse ihakana ibyo kwishyura imisoro, no kwitabira amatora. Abana b'abakobwa babuzwa kujya mu ishuri, ndetse bavuga ko, biteguye gukuraho Leta, igasimbuzwa ubutegetsi bugendera kuri sharia.

    Mu mpera za 2015 i Cabo Delgado hari hatangiye kugaragara umutwe witwara kinyeshyamba, ugendera ku mahame akaze, aho bari bafite amazu yabo basengeramo, bakambara amapantalo magufi, bakabuza abantu gucuruza inzoga, bagategeka abagore kwambara imyenda ibahisha mu maso ndetse ntibage hanze kenshi. Uru rubyuruko, rwatangiye kujya noneho ruhangana n'inzego z'ibanze, ku buryo muri 2016, hanagaraye bamwe muri bo bitwaje imbunda. Aba biyitaga Ansar Al sunnah, abaturage basanzwe bo babitaga Al Shabab bivuga urubyuruko, ariko iyi Al Shabab, ntaho yari ihuriye na Al Shabab yayogoje Somalia.

    Ku itariki ya 5 z'ukwezi kwa cumi 2017, ibintu byahinduye isura, abantu batangira kubona, ibyo amaso yabo atari yarigeze abona. Abasore 30 bitwaje intwaro bateye sitasiyo ya police bica abapolisi 12, banatwara intwaro. Inzego z'umutekano zarasanye nabo, zinafata abakekwa. Ibi ariko byabaye nko gukoza agati mu ntozi, kuko noneho ibitero byarushijeho kwitongera. Urugendo rw'ibikorwa ndengakamere by'iterabwoba, muri Cabo Delgado rutangira ubwo.

    Mu mpera za 2018, Al shabab yari imaze gufata uturere 4, ari nako inarushaho kubona abarwanyi bashya, bava muri Kenya, Tanzania, Republika iharanira Demokarasi ya Kongo n'ahandi. Mu mwaka wa 2019, Al shabab, yari yatangiye kwerekana ukwiyizera gukomeye, haba mu guhangana n'inzego za Leta, gutega ibico no kugaba ibitero ku birindiro by'ingabo, nk'icyabaye mu kwezi kwa 4 i Mocimboa da Praia aho banakuye intwaro nyinshi.

    Mu kwezi kwa 6 kwa 2019, ibyihebe byasubije inyuma operasiyo yari yateguwe na Leta, igikorwa umutwe mpuzamahanga w'itererabwoba' ISIS' wishimiye cyane, uvuga ko Al Shabab ari ingabo z'intumwa Mohammad wa Rasul Lah. Kugeza aha, Al shabab yari igeze ku rwego rwo gufata abaturage b'abasivili, bakabaca imitwe mu ruhame.

    Mbere ya 2019, Perezida wa Mozambique yari yarakomeje gukerensa ikibazo, dore ko we yabonaga Al Shabab nk'agatsiko k'amabandi. Ibi ariko bikaba byari mu buryo bwo guhisha ikibazo ngo amahanga atabona intege nke za Leta. Ibi byatumye Leta ya Mozambique igirana amasezerano n'abacancuro b'Abarusiya, bitwa Wagner Group, bikavugwa ko bafashwa bya hafi na Kremlin, ibiro by'umukuru w'igihugu cy'uburusiya. Si Wagner gusa, kuko haniyambajwe abandi bacancuro, bo muri afurika y'Epfo bitwa DAG.

    Aba bose bashimyeho biranga, kubera kutagira amakuru ahagije, ndetse n'uburambe buke mu kumenya imikorere, n'amayeri, by'imitwe yiterabwoba.

    Bimaze kunanirana, noneho Perezida Felipe Nyusi yemeye, ndetse anatangaza bwa mbere ko Leta ye ihanganye n'umutwe witerabwaba, witwa Al Shabab.

    Mu mwaka wa 2020 no mu ntangiriro za 2021, al shabab yari yaramaze kubaka inzego, aho yari yariciyemo ibice, bamwe mu majyepfo, abandi mu majyaruguro no hagati. Kugeza icyo gihe, ibyihebe byari bimaze kugira intwaro zikomeye, n'abarwanyi benshi babarirwa hagati y'1500 na 2500. Bari baramaze kubaka ubutasi bukomeye, ku buryo ndetse bari banafite imikoranire na bamwe bo mu gisirikare cya Leta, ndetse no mu baturage. Abaturage barenga ibihumbi bitatu bari bamaze kwicwa, naho abasaga ibihumbi 8 baramaze guhunga uturere dutandukanye twa Cabo Delgado.

    Igitutu cyakomeje kuzamuka kuri Leta ya Mozambique. Tanzania ibwira ubutegetsi bw' i Maputo ko hatagize igikorwa yashyira ingabo zayo ku mupaka, mu rwego rwo kwirindira umutekano. Total Energies, kompanyi y'Abafaransa, nayo yasabye Leta gukora ibishoboka byose igakaza umutekano ibikorwa byayo bikaba byakomeza, dore ko ariyo yari mu bikorwa byo gucukura gaze, yari imaze igihe ivumbuwe muri ako
    karere.

    Mu kwezi kwa 8 muri 2020, Al shabab yambuye ingabo za Leta Mocimboa da Praia.
    Mu kwezi kwa 3 muri 2021, Al shabab igaba igitero gikomeye ku mujyi wa Palma. Ibintu byari bikomeje kuzamba, ari nako igitutu kiba kinshi kuri Perezida Nyusi.

    Perezida Nyusi wari wakomeje kwanga ko yakwemerera ingabo z'amahanga zitabara, yahise atumiza inama idasanzwe ya SADC (Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo), dore ko ari nawe wari umuyobozi wayo.

    Inama yabaye tariki 8 z'ukwezi ka 4, yemeza ko bagiye kohereza ikipe y' impuguke i Maputo, zikiga neza ikibuga n'uburyo urugamba ruzakorwamo. Perezida Nyusi we yakomezaga kuvuga ko ingabo zizaza, zigomba kuyoborwa na Mozambique.

    Mu gihe Nyusi yasaga n'ugenda gake mu kwemerera ko ingabo z'amahanga ziza mu gihugu cye, cyane ko ngo yabonaga imikoranire izagorana hagati y'izi ngabo n'igisirikari cya Leta, hahise hasohoka inkuru ivuga ko raporo yatanzwe n'impuguke za SADC yatewe utwatsi na Leta ya Mozambique. Iyo raporo ikaba yaravugaga ko hakenewe ingabo za SADC 3.000, zirimo izirwanira ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere. Ibyo byanatumye
    Indi nama ya SADC yagombaga kubatariki ya 28 z'ukwezi kwa 4 isubikwa, kuko Perezida Ramophosa w'Afrika y'Epfo na mugenzi we Masisi wa Botswana, bari batangaje ko batazayitabira.

    Burya rero, ngo akababaje umutima kazindura amaguru. Umunsi inama ya SADC isubikirwaho, niwo munsi Perezida wa Mozambique, Filipe Yacinto Nyusi, yafashe rutemikirere, akora ibilometero birenga 3500, ava i Maputo aza i Kigali, kuganira na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame. Hari kuwa wa gatatu, itariki 28 Mata 2021.

    Avuye mu Rwanda, Perezida Nyusi yagiranye ikiganiro.na televiziyo na y'igihugu cye, maze agira ati: 'Twaganiriye ku bunararibonye bw'u Rwanda mu guhashya iterabwoba. U Rwanda rufite uruhare rugaragara mu bikorwa by'amahoro muri Santarafrika, mu bufatanye n'Umuryango w'Abibumbye'.
    Yakomeje agira ati: 'Iyi ntambara turimo iterwa n'ibintu byinshi bitandukanye, kandi hari inyungu nyishi ziyihishe inyuma. Twasigiye ubutumwa umuvandimwe wacu [aha yavugaga Perezida Paul Kagame] ko twiteguye kwakirana yombi ubufasha ubwo aribwo bwose azatugenera'.
    Kugeza aha byari bitaramenyekana, niba u Rwanda, ruzohereza ingabo muri Mozambique guhashya ibyihebe.

    Perezida Kagame, utajya uzuyaza mu gushakira amahoro abayakeneye, ku kiguzi icyo aricyo cyose, n'aha ntiyazuyaje.Yanzuye ko ingabo z'u Rwanda zoherezwa i Cabo Delgado.

    Ku itariki ya 9 Nyakanga 2021, u Rwanda, ruto rutari Gito, rwasohoye itangazo ko, hatangiye urugendo rwo kohereza abasirikare n'abapolisi 1000, i Cabo Delgado, ku busabe bwa Mozambique. Ko ndetse izi ngabo, zizakorana bya hafi n'ingabo za Leta ya Mozambique ndetse n'iza SADC.

    Perezida Kagame asubiza abari bakomeje kwibaza impamvu ingabo z'u Rwanda zatabaye mbere, ndetse zikahagera iza SADC zitarahagera, yagize ati: 'Niba hari umuntu inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro, agatabaza asaba ubufasha, sinigeze numva abantu bibaza na rimwe, impamvu hari uwatabaye mbere y'abandi'.

    Ingabo z'u Rwanda zikigera Cabo Delgado, umugambi wari ukugaruza imijyi ikomeye, ariyo Mocimboa da Praia ndetse na Palma, yari yarabaye indiri y'ibyihebe. Gen Maj Innocent Kabandana yahuje ibikorwa byose by'ingabo, maze Gen de Brig Pascal Muhizi ayobora ibitero.

    Urugamba rwaremeye mu Mujyi wa Mueda, aho icyiciro cya mbere cy'ingabo cyahagurukiye, cyerekeza Awasse, mu Mujyi wa Mocimboa da Praia, wafatwaga nk'ibirindiro bikuru by'ibyihebe. Aho Awasse, ibyihebe byabanje kwihagararaho, ariko byari ikibazo cy'igihe, kuko bitashoboraga kwihanganira imvura y'amasasu yabigwagaho, bikizwa n'amaguru.

    Icyiciro cya kabiri cy'ingabo cyanyuze mu majyaruguru, ku cyambu cya Afungi muri Palma, ahari ikibuga cy'indege, ndetse n'agace bacukuragamo gaze i Cabo Delgado.
    Igice cy'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique baciye mu majyaruguru, batangiriye urugamba mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane — Maputo- Mapalanganha, ubundi bahura na bagenzi babo banyuze muri Mueda, bahita babohora umujyi uri ku cyambu ariwo Mocimboa da Praia, wari umaze imyaka 2 mu maboko y'ibyihebe, Leta yarananiwe kubyirukana.

    Nyuma yo kubohora Mocimboa de Praia, ntabwo zahagaze ahubwo zahise zikomeza kwirukana ibyihebe, zibikurikira mu gace ka Mbeu kari mu majyepfo, ndetse no mu duce twa Siri ya1 na Siri ya 2, aho byari byari byahungiye.

    Avuga ku ifatwa ry'utwo duce, Mary Harper umwanditsi mukuru kuri Afrika muri BBC, yavuze ko abasirikare bo mu gihugu gito cy'Afrika, batojwe ku rwego rwo hejuru, kandi bafite imyitwarire myiza ya gisirikare, bashoboye gukora mu gihe gito ibirenze ibyo igisirikare cya Mozambique cyananiwe mu myaka myinshi ishize.

    Nk'uko twabivuze hejuru, nyuma y'ifatwa rya Mocimboa da Praia, ibyihebe bigahungira mu mashyamba ya Mbeu na Siri, ingazo z'u Rwanda zabasanzeyo ndetse habera imirwano ikomeye. Muri utu duce tugizwe n'amashyamba, ibyihebe byari byarakomeje kuyoberwa imirwanire y'ingabo z'u Rwanda, byize amayeri mashya, bitangira kurwana byihisha mu biti hejuru, gusa ayo mayeri nayo yaje gutahurwa.
    Umuvugizi w'Ingabo z'uRwanda, Gen de Brig Ronald Rwivanga, yagize ati : 'Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twigeze kuba umutwe w'inyeshyamba, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo, tubasha kubahashya.'

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yahise atangaza ko, Ingabo z'Igihugu cye zifatanyije n'iz'u Rwanda zamaze kwigarurira hafi ibice byose byari byarafashwe n'ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Kuwa 24 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yagiye gusura ingabo i Cabo Delgado, aho yazishimiye akazi zimaze gukora ndetse azibutsa ko akazi gakomeye kagihari ko kurinda ibimaze kugerwaho.

    Perezida Nyusi nawe, kuwa 29 Ukuboza 2021, yasuye ingabo z'u Rwanda n'iza SADC, aho yashimiye by'umwihariko Perezida Kagame ndetse n'Abanyarwanda, bemeye kohereza abana babo mu bikorwa byo guhashya ibyihebe muri Mozambique. Kuri Perezida Nyusi, ngo iki ni igihango kidashobora kwibagirana.

    Imyaka 3 irashize rero ingabo n'abapolisi b'u Rwanda berekeje i Cabo Delgado, mu rugamba rutari rworoshye rwo guhashya ibyihebe, byari byarayogoje iyo ntara. Magingo aya, ibintu byarahindutse, kuko Cabo Delgado yari indiri y'ibikorwa by'iterabwoba mbere ya Nyakanga 2021, ubu yongeye kuba nyabagendwa.

    Abaturage barashimira ingabo z'uRwanda n'abapolisi barwo mu buryo bukomeye, kuko ubuzima bwongeye kugaruka. Ubu abari barakuwe mu byabo hafi ya bose bamaze gutahuka. Inzego z'uRwanda zishinzwe ubuvuzi zakira abaturage benshi cyane buri munsi. Ibikorwa hafi ya byose by'ubucuruzi ubu byongeye gufungura imiryango, Ibikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi byari byarangijwe byarasanwe, ubu birakora neza. Byose abatuye Cabo Delgado babishimira inzego z'umutekano z'u Rwanda, kubera ubumuntu, ubwitange n'ubuhanga biziranga. Iri ni ishema rikomeye ku Banyarwanda twese.

    The post Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z'u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n'ubumuntu, ubwitange n'ubuhanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mozambique-mu-myaka-4-ingabo-zu-rwanda-zimaze-muri-cabo-delgado-zaranzwe-nubumuntu-ubwitange-nubuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mozambique-mu-myaka-4-ingabo-zu-rwanda-zimaze-muri-cabo-delgado-zaranzwe-nubumuntu-ubwitange-nubuhanga

  • João Félix mu marembore amwerekeza muri premier league – YEGOB #rwanda #RwOT

    João Félix wa Atlético Madrid ntazerekeza muri Benfica muri iyi mpeshyi, ariko Aston Villa iracyamwifuza bishoboka ko ashobora kuyerekezamo muri iyi meshyi.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 24 w'umunya-Portugal ari gukurikirwa n'amakipe atandukanye yo muri shampiyona y'ubwongereza ''Premier League''.

    Ikipe ya Aston Villa irimo gukora ibishoboka byose ngo imwegukane, ariko ishobora guhura n'uruva gusenya kuko n'andi makipe akomeye yifuza uyu mukinnyi.

    Source : https://yegob.rw/joao-felix-wa-atletico-madrid-ntazerekeza-muri-benfica-muri-iyi-mpeshyi-ariko-aston-villa-iracyamwifuza-bishoboka-ko-ashobora-kuyerekezamo-muri-iyi-meshyi-uyu-rutahizamu-wimyaka-24-w/