Blog

  • Karongi: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma yo gushwana na bagenzi be bapfa umukobwa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu isantere ya Kibilizi, mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera ku wa 04 Kanama 2024.

    Saa tanu z'ijoro uyu musore yakimbiranye n'abakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bapfa umukobwa wicuruza bari biriwe basengerera bakanamugurira ikabutura y'ibihumbi 8Frw, akaza kubacika bakamusangana na Sinzumunsi.

    Abo bacukuzi basanzwe bazwiho kugira urugomo barwanye na Sinzumunsi abanyerondo barabakiza, Sinzumunsi arataha ajya kuryama.

    Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo umugabo usanzwe akoresha Sinzumunsi mu kazi ko kwenga no gucuruza imisururu, yageze mu nzu uyu musore yararagamo mu isantere asanga yapfuye, ahita ahamagara ubuyobozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko icyagaragaye ari uko uyu musore yiyahuye.

    Ati 'Icyagaragaye ni uko uriya musore yiyahuye, ariko yiyahuye hari abantu bahoranye n'ubu hari abari gukurikiranwa'.

    Mu batawe muri yombi harimo umukobwa watumye akimbirana na bagenzi be kuri iki Cyumweru, abakora ubucukuzi bashwanye na nyakwigendera bari gushakishwa.

    Meya Mukase yihaganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba urubyiruko kurangwa n'imyitwarire myiza.

    Umurambo wa Nyakwigendera Sinzumunsi Phenias wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye-nyuma-yo-gushwana-na-bagenzi-be

  • Centrafique yungutse abandi basirikare barenga 600 batojwe na RDF – #rwanda #RwOT

    Abo basirikare babarizwa mu cyiciro cya kabiri cyatojwe na RDF binjijwe bidasubirwaho muri FACA kuri uyu wa 05 Kanama 2024, igikorwa cyabereye kuri Stade ya Camp Kasaï iherereye mu Mujyi wa Bangui.

    Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi.

    Ku wa 04 Kanama 2024 Maj Gen Nyakarundi, yari yanasuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique. Yazisuye ku birindiro by'Ingabo z'u Rwanda bya Mpoko.

    Icyo gihe yaganiriye n'abasirikare bari mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu, buzwi nka MINUSCA, n'izindi ngabo ziri gukora mu bufatanye bw'u Rwanda na Centrafrique.

    Icyo gihe Maj Gen Nyakarundi yashimiye Ingabo z'u Rwanda ku bw'umuhate n'umurava zigira mu kubungabunga umutekano w'abaturage n'ibyabo, anabagaragariza uko umutekano wo mu Karere uhagaze.

    Yashimangiye ko umusanzu w'Ingabo z'u Rwanda mu kurinda abasivili n'imitungo yabo ari uwo kwishimirwa, abasaba gukomeza kuzuza inshingano bahawe zaba ubutumwa bwa Loni n'izijyanye n'ubufatanye bw'u Rwanda na CAR.

    Icyiciro cya mbere cyatojwe na RDF na cyo cyinjijwe muri FACA mu Ugushyingo 2023, aho cyari kigizwe n'abasirikare 512.

    Icyo gihe Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yavuze ko ubwo bufatanye bw'igihugu cye n'u Rwanda bwatangiye gutanga umusaruro ufatika cyane cyane mu gufasha ingabo za FACA kugarura amahoro n'umutekano muri iki gihugu.

    Ati 'Haracyari imbogamizi. Mu guhangana na zo ni ho mubona ko dusaba abavandimwe bacu, abafatanyabikorwa binyuze mu mikoranire nk'iyo dufitanye n'u Rwanda. Yadufashije kubona amahugurwa yo kongera no kubaka ubushobozi bw'ingabo.'

    Bwa mbere u Rwanda rwohereje ingabo muri CAR mu 2014. Kugeza uyu munsi abasirikare babarirwa mu 2000 bari gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwa Loni.

    Bakora imirimo irimo kurinda abasivili n'ibyabo, abayobozi bakuru b'igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n'abakozi ba Loni n'ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya M'Poko n'ibindi.

    Uretse abo bari mu butumwa bwa Loni, binyuze mu bufatanye bwa CAR n'u Rwanda mu 2020 u Rwanda rwohereje ingabo zihariye mu gukimira imvururu zagombaga gutezwa n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ku butegetsi.

    Byari ku busabe bwa CAR kugira ngo izo ngabo zihari zibungabunge ibikorwa by'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Kugeza uyu munsi muri CAR habarirwa abasirikare b'u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe 1200, kuri ayo masezerano atandukanye n'ay'ubutumwa bwa Loni.

    Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n'umutekano, kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n'inkengero zawo, ibituma ibikorwa by'abaturage bikomeza mu mutuzo.

    Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M'Poko.

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi (iburyo) mu binjije ingabo 634 mu gisirikare cya Repubulika ya Centrafrique

    Ubwo ibendera rya Repubulika ya Centrafrique ryari rigejejwe ahabereye umuhango

    Abo basirikare 634 baje bakurikira abandi 512 na bo batojwe na RDF mu mwaka ushize

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/centrafique-yungutse-abandi-basirikare-barenga-600-batojwe-na-rdf

  • Gusezeranya abantu bafashe ku ibendera byakuwe mu mategeko – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu byateganywaga n'itegeko rigenga abantu n'umuryango ryo mu 2015 ryagenaga ko indahiro y'abashyingiranywe n'iy'umwanditsi w'irangamimerere zikorwa urahira azamuye ukuboko kw'iburyo afashe ku ibendera ry'Igihugu n'ukuboko kw'ibumoso.

    Itegeko rishya ryavuguruwe mu 2024 mu ngingo yaryo ya 207, ishimagira ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy'ishyingirwa rikorewe imbere y'umwanditsi w'irangamimerere afashe ku ibendera ry'igihugu.

    Agaka ka Gatanu k'iyo ngingo kavuga ko indahiro y'abashyingiranywe ikorwa bazamuye ukuboko kw'iburyo bakurambuye naho indahiro y'umwanditsi w'irangamimerere ikorwa azamuye ukuboko kw'iburyo akurambuye afashe ku ibendera ry'igihugu n'ukuboko kw'ibumoso.

    Mu bindi byahindutse muri iryo tegeko harimo ibirebana n'imicungire y'abashyingiranywe ndetse n'ibirebana na gatanya.

    Iryo tegeko rigaragaza ko abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n'amategeko n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.

    Abagiye gushyingiranwa ntibazongera kurahira bafashe ku ibendera ry’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gusezeranya-abantu-bafashe-ku-ibendera-byakuwe-mu-mategeko

  • Minisitiri Kuleba wa Ukraine yaje muri Afurik… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, ni bwo Minisitiri Dmytro Kuleba ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Ukraine yatangaje iby'uru rugendo rwe muri Afurika, akaba aje gukusanya inkunga yo kurwanya u Burusiya.

    Reuters yatangaje ko uru ruzinduko ruzaba ari inshuro ya Kane Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ukraine atembereye mu bihugu bya Afurika kuva intambara iri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangira. Kuleba azerekeza muri Malawi, Zambiya, na Maurice, kuva ku ya 4-8 Kanama 2024.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Ukraine riragira riti: “Ibiganiro byose bizibanda ku iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubahana no guharanira inyungu. 

    Mu ngingo z’igenzi zizigwaho harimo uruhare rw’ibihugu byo muri Afurika mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Ukraine no ku Isi yose.”

    Twibukiranye ko intambara yo muri Ukraine itigeze ihagarika ibikorwa by’u Burusiya muri Afurika. 

    Muri Kamena uyu mwaka, ibihugu byinshi bya Afurika byitabiriye inama yateguwe n’u Busuwisi yabereye muri Ukraine. Nubwo bimeze bityo ariko, ibi bihugu ntibyigeze bitinyuka kwifatanya n’ibyo mu Burengerazuba mu guha akato u Burusiya ku bw’umumaro iki kihugu kibafitiye.

    Muri uru ruzinduko, biteganijwe kandi ko Minisitiri Kuleba azatanga ikiganiro ku bijyanye no kohereza ingano za Ukraine muri ibyo bihugu azageramo, akerekana n’amahirwe kompanyi zo muri Afurika zakura mu kugira uruhare mu iyubakwa rya Ukraine.


    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine arateganya uruzinduko muri Afurika
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145606/minisitiri-kuleba-wa-ukraine-yaje-muri-afurika-gukusanya-inkunga-yo-kurwanya-u-burusiya-145606.html

  • Alpha Rwirangira uteganya kugaruka i Kigali y… – #rwanda #RwOT

    Mu 2023, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Birakaze' yakoranye na Kidumu, ntiyabashije gukora ibi bitaramo nk'uko yari yabiteganyije, ahanini bitewe n'impamvu za gahunda nyinshi yari ahugiyemo zijyanye n'umuryango n'ibindi.

    Amaze igihe kandi ashyize imbere kuganiriza abakunzi be ku ngingo zinyuranye z'ubuzima yifashishije umugore we. Mu kiganiro giheruka, baganiriye ku mpamvu zigeza abarushinze ku kwiyemeza gutandukana (Divorce), nyamara bari barahanye isezerano ryo kubana kugeza ku munsi wo gupfa.

    Alpha Rwirangira yabwiye InyaRwanda, ko mu 2023 ntiyabashije gukora iki gitaramo nk'uko yari yabiteganyije ariko ko muri uyu mwaka yiyemeje kubisubukura.

    Ati 'Yego, umwaka ushize sinabashije gukora ibi bitaramo ariko mu 2022 narabikoze, gusa muri uyu mwaka bizaba, kandi ni ibitaramo bizajya biba buri mwaka.'

    Rwirangira wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya 'Tusker Project', yavuze ko ategura ibi bitaramo agamije gufasha abatuye Canada guhimbaza Imana.

    Ati 'Ibi bitaramo ni ngaruka mwaka, bibaka bigamije gushima Imana. Hari abandi bahanzi bazabana nanjye muri iki gitaramo cyo kuri iyi nshuro. Gusa tuzabimenyesha abantu mu minsi iri imbere.'

    Yavuze ko mu byo ateganya muri uyu mwaka harimo no kugera i Kigali agasura umuryango we, ariko kandi bidakunze yagera i Kigali mu 2025. Ati 'Ndabiteganya cyane (kuza mu Rwanda) ni vuba cyane.'

    Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bigiye kuba. Kuri iyi nshuro byateguwe na Healing Lab. Ushingiye kuri ‘Affiche’ yagiye hanze, bigaragara ko Alpha Rwirangira azakora ibitaramo bibiri.

    Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 13 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, azakomereza mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku wa 23 Ukwakira 2024. Mbere y'umunsi w'igitaramo ni ukwishyura amadorali 50, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura amadorali 70.

    Alpha Rwirangira ni umuhanzi w'umunyarwanda wabonye izuba ku wa 25 Gicurasi 1986. Ni umwanditsi w'indirimbo witabiriye amarushanwa anyuranye.

    Akunze kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Reggae, Soul R&B n'izindi. Kandi yita cyane ku ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Icyongereza n'igiswahili.

    Yitabiriye irushanwa rya Tusker Project ndetse abasha kuryegukana, aho yari ahatanye n'abahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Yanakoranye indirimbo n'abarimo umuraperi A.Y binyuze mu ndirimbo nka 'Songa Mbele, anafitanye indirimbo 'Come To Me' yakoranye na Bebe Cool.

    Afite izindi ndirimbo zirimo nka: One Africa, Mama, Love yakoranye na Junior (Rwanda), This Child, Mwami, Happy Day yakoranye na Spax (Rwanda), Only you, Ndagukunda 'I Love You' yakoranye na Princes Priscilla (Rwanda) n'izindi.


    Alpha Rwirangira yatangaje ibitaramo bibiri agiye gukorera mu gihugu cya Canada


    Alpha yatangaje ko ari kwitegura kugaruka i Kigali gusura umuryango we


    Alpha yavuze ko mu 2022 atabashije gukora ibi bitaramo bya 'Gospel' kubera ibikorwa byinshi


    Rwirangira aherutse gushyira ku isoko Album yise 'Wow'


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘VICTORIOUS’ YA ALPHA RWIRANGIRA 

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WOW’ YA  ALPHA RWIRANGIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145608/alpha-rwirangira-uteganya-kugaruka-i-kigali-yasubukuye-ibitaramo-muri-canada-145608.html

  • Amateka ya Dr Faustin Ntezilyayo uzayobora um… – #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi micye ngo habe umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame uzaba urahirira kuyobora Repubulika y'u Rwanda muri manda y'imyaka 5 nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%.

    Ni umuhango utegerejwe na benshi ku isi by'umwihariko Abanyarwanda. Tugiye kugaruka ku mateka ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo uzayobora uyu muhango.

    Dr Faustin Ntezilyayo yabonye izuba kuwa 20 Kanama 1962. Afite impamyabushobozi y'Ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi hari mu 1994.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko agenga imisoro akaba yarayibonye mu 1996, akagira n’indi y’ibijyanye n'Ububanyi n'Amahanga yabonye mu 2009.

    Mu 1986 ni bwo yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ubu yabaye Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye yitabiriye amahugurwa mu birebana n'Amategeko agenga Imiyoborere, Imari, Imanza, Itumanaho n'andi atandukanye.

    Mu myaka isaga 35 y'ubunararibonye, Dr Ntezilyayo yahawe inshingano zitandukanye muri Guverinoma zirimo kuba yarabaye Minisitiri w'Ubutabera, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda;

    Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa RURA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro], ndetse yanabaye Umujyanama Mukuru mu by'Amategeko muri Minisiteri y'Inganda n'Ubucuruzi.

    Dr Ntezilyayo, umugabo w’umuhanga cyane mu bijyanye n’Amategeko, yabaye umugenzuzi mu mavugurura y'amategeko arebana n'Ubucuruzi, Politike y'ishoramari n'ibindi.

    Afite inararibonye mu gukora ubushakashatsi no kwigisha. Yigishije muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no muri Canada.

    Mu 2011 kugera muri Mata 2013, Dr Ntezilyayo yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari “Agaseke Bank Ltd” cyahindutse 'Bank of Africa' aho yakoze ku mishinga yari igamije kurushaho kuzahura Ubukungu n'Imikorere mu by'ubucuruzi.

    Dr Ntezilyayo ni Umunyamuryango w'amashyirahamwe yaba ayo ku rwego mpuzamahanga n’ayo mu gihugu agenga abanyamategeko.

    Hagati ya Kamena 2013 na Werurwe 2020, Dr Ntezilyayo yari mu bagize Urukiko rwa Africa y'Uburasirazuba. Ni umwalimu kandi muri Kaminuza y'u Rwanda. Yarahiriye inshingano nka Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga kuwa 06 Ukuboza 2019.

    Dr Ntezilyayo afite inararibonye mu mategeko akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u RwandaPerezida Kagame azarahirira kuyobora Repubulika y’u Rwanda muri manda y’imyaka 5 ku wa 11 Kanama 2024 nk’uko bikubiye mu itangazo rya Guverinoma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145607/amateka-ya-dr-faustin-ntezilyayo-uzayobora-umuhango-wirahira-ryumukuru-wigihugu-145607.html

  • Ni ibyishimo bikomeye- Alliah Cool nyuma yo g… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, mu muhango wabereye muri Marriott Hotel. Ni nyuma y'iminsi ibiri yari ishize inama '100 Most Notable Peace Icons Africa' ishamikiye kuri ibi bihembo iri kubera i Kigali, ihuje abavuga rikumvikana mu ngeri zinyuranye.

    Ni ibihembo byari bihatanyemo abanyapolitiki, abavuga rikijyana muri Sinema, ubuhanzi, ubugeni n'abandi bagaragaza ko bafite ibikorwa byinshi bakoreye Sosiyete.

    Alliah Cool usanzwe ari umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, yari ku rutonde rw'abahatanira ibihembo, ndetse yaje gushyikirizwa igihembo cy'umunyarwandakazi wateje imbere abari n'abategarugori mu bihe bitandukanye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko yiyumvise neza nyuma yo guhabwa iki gikombe 'nk'umuntu usanzwe ukorera ubuvugizi abari n'abategarugori byumwihariko kandi ndi muri 'Entertainment' (imyidagaduro' ari nayo mpamvu nyine nahawe iki gikombe'. Yanahawe 'Certificate' ashimirwa ibikorwa bye byafashije benshi muri sosiyete.

    Iyi nama yatangiwemo ibi bihembo yateguwe n'ikigo '100 Most Notable Peace Icons Africa' bafatanyije na Peace Ambassador Agency Worldwide, Davdan Peace ndetse na Advocacy Foundation. Yitabiriwe n'abantu barenga 1000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi  cyane cyaane muri Afurika.

    Muri rusange ibi bihembo byahawe indashyigikirwa mu bikorwa byahinduye ubuzima bw'umubare munini nko muri Politiki, 'Business', kwihangira imirimo, Siyansi, Ubuhanzi, Ibikorwa by'uburagiraneza, imyidagaduro n'ibindi binyuranye.   

    Uretse Alliah Cool, ibi bihembo byanahawe abarimo: Dr Imane Kendili, Amb.Adeniran Michael Timothy, Dr. David Didier Lissassi Assogba, Yar Telar Ring Deng, Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;

    Yusuy Shehu Tijani, Mohmmed Tijjani Sabiu, Angel Josephat Natianota, Kojo Mensa Amissah, Peter Asiimwe, Kamaldeen T. Kuku, Smelly Dube, Higgins Peter, Hero Chinedu Usiagwu, Dauga Lawal, Abdelhak Najib n'abandi.   

    Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'iyi nama, Amb Dr. Kingsley Amafibe yagaragaje ko abahawe ibi bihembo 'ni abantu bakoze ibikorwa byiza byasize umurage, kandi bizabera urumuri ibisekuru bizaza mu gihe kiri imbere'.

    Alliah Cool yahawe igikombe ku bwo kuvuganira abari n'abategarugori byatangiwe i Kigali 

    Alliah Cool yahawe ‘Certificate’ ashimirwa uruhare rwe muri Sinema


    Alliah Cool yahawe iki gikombe mu byatanzwe n'abanya-Nigeria mu nama yabereye i Kigali


    Alliah yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yarashimiwe ibikorwa bye mu guteza imbere abagore


    Ibi bihembo byahawe abantu banyuranye cyane cyane bo muri Nigeria no mu bindi bihugu 


    Alliah Cool ari kumwe na Jackson Mucyo [Uri iburyo] utegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145614/ni-ibyishimo-bikomeye-alliah-cool-nyuma-yo-guhabwa-igihembo-kubera-kuvuganira-abagore-amaf-145614.html

  • Kidum ashyigikiwe na SKOL agiye gutaramira i… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka azaba ataramiye i Kigali. Ariko amaze iminsi mu bitaramo yagejeje mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Amosozi y’urukundo’, ‘Birakaze’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Kumushaha’, ‘Haturudi nyuma’ yahuriyemo na Juliana, ‘Mbwira’ yakoranye na Marina, ‘Nitafanya’ na Lady Jaydee n’izindi.

    Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali yacyise 'Soirée dansante', agiye kugikora atewe inkunga n'Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd,

    Azataramira abakunze be, ku wa 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro.

    Amatike yashyizwe ku rubuga www.maafrica.rw . Ariko ushobora no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money ukanze *182*8*1*932808#. Mur VVIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200Frw iguhabwa n'icyo kunywa, VIP ni ukwishyura ibuhumbi 20 Frw, ariko uguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.

    Uyu mugabo afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise 'Yaramenje', mu 2003 asohora Album 'Shamba', mu 2006 yasohoye Album 'Ishano', mu 2010 asohora Album 'Haturudi Nyuma' n'aho mu 2012 yasohoye Album 'Hali Na Mali'.

    Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k’ibiyaga bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

    Kidum w'imyaka 49 y'amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy'amavuko. Ni umuhanzi w'umurundi washyize ku gasongero umuziki w'iki gihugu.

    Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw'Ikirundi n'Ikinyarwanda bitewe n'uburyohe bw'imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y'imitima ya benshi.

    Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n'abakunda umuziki.

    Aheruka mu Rwnada  ku wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga mu gitaramo ‘Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction’ cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

    Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri 'Kigali Jazz Junction' yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille, na Sintex.


    Kidum agiye gususurutsa abakunzi be mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa 23 Kanama 2024


    Kidumu yaherukaga i Kigali muri Gashyantare 2023, icyo giye yahuriyemo ku rubyiniro n'abarimo Confy, B2C bo muri Uganda n'abandi


    Kuva mu 2018, nibwo Kidum yatangiye kumvikana mu itangazamakuru avuga ko amaze gukorera i Kigali ibitaramo birenga 100


    Kidum agiye gukora iki gitaramo atewe inkunga n'uruganda rwa SKOL

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMASOZI Y’URUKUNDO’ YA KIDUM

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO KIDUM YAKORANYE NA LADY JAYDEE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'MBWIRA' YA MARINA NA KIDUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145613/kidum-ashyigikiwe-na-skol-agiye-gutaramira-i-kigali-yizihiza-ibitaramo-birenga-100-yahakor-145613.html

  • Maj Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, ku birindiro by'Ingabo z'u Rwanda bya Mpoko.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye izi Ngabo z'u Rwanda ku bw'umuhate n'umurava bagira mu kubungabunga umutekano w'abaturage bo muri iki gihugu, anabagaragariza uko umutekano wo mu Karere uhagaze.

    Yashimiye kandi Ingabo z'u Rwanda ubwitange bwabo, ashimangira ko umusanzu wabo mu kurinda abasivili n'imitungo yabo muri Repubulika ya Centrafrique, ari uwo kwishimirwa.

    Yabashishikarije gukomeza kwita ku nshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo hakomeze hubahirizwe intego z'Umuryango w'Abibumbye n'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ku murava zigira mu kubungabunga umutekano w'abaturage

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’izi ngabo ku Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-nyakarundi-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-mu-butumwa-bw-amahoro-muri

  • Kigali: Uruganda runini rw'Abashinwa rukora imyenda rwahiye rurakongoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana Saa Kumi n'imwe z'igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk'imyenda, ipamba n'ibindi, byakongotse.

    Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yabwiye IGIHE ati ' Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw'imyenda n'iz'ibitambaro byose byahiye.''

    Mu masaha y'igitondo nibwo kuzimya iyi nkongi byarangiye bitewe n'uko uruganda ari runini cyane.

    Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ati ' Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir'izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n'uwakomeretse nta n'izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.'

    Uruganda C&D Products Rwanda ruri mu zikomeye zidodera imyenda mu Rwanda.

    Ibikoresho byose byo mu ruganda byahiye birakongoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-uruganda-runini-rw-abashinwa-rukora-imyenda-rwahiye-rurakongoka