Blog

  • Kasuku Breakfast: 6 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda

    1. 1993: Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari iyateguwe ndetse itangiye kugera ku bice bimwe na bimwe by'u Rwanda, abanyarwanda b'ingeri zitandukanye baricwaga, abandi barahunga.

    Ku Isi

    1. 1945: Iturika rya bombe atomike ryabaye ku itariki ya 6 Kanama 1945 mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, ryagizwemo uruhare n'Amerika mu ntambara ya kabiri y'isi yose. Iyi bombe yishe abantu barenga 140,000.
    2. 1962: Uburundi bwabonye ubwigenge bwarwo, bukava ku buyobozi bw'Ababiligi. Uburundi bwari bumaze igihe kinini buba ku butegetsi bw'abakoloni b'Ababiligi kuva mu 1916.
    3. 1965: Itariki ya 6 Kanama 1965, President Lyndon B. Johnson wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku itegeko rigamije gukuraho ivangura rishingiye ku moko mu matora, rizwi nka Voting Rights Act.
    4. 1991: Tim Berners-Lee, umuhanga mu by'ubumenyi bw'Ikoranabuhanga w'umwongereza, yasohoye amadosiye asobanura igitekerezo cye cyo guhanga World Wide Web. World Wide Web yatekerejwe mu rwego rwo korohereza abanyeshuri n'abashakashatsi gusangiza amakuru ku isi hose.
    5. 1996: Umujyi wa Bombay muri India wahinduriwe izina uhabwa izina rya Mumbai. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z'amateka ya gikoloni ku gihugu.
    6. 2012: NASA's Curiosity rover yageze ku mubumbe wa Mars ku itariki ya 6 Kanama 2012. Iyi mishanga ya NASA yatumye hashakishwa ibimenyetso ku bijyanye n'ikirere n'ubutaka bya Mars.

    Ibirori by'Umuco

    1. 1960: Revolusiyo yo muri Cuba: Mu gusubiza ku bihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cuba yahinduye imitungo y'abanyamerika n'abandi banyamahanga iri ku kirwa cyabo.
    2. 2011: Mark Duggan yarashwe agapfa na polisi i Londres, ibi byabaye intandaro y'imvururu n'ubusumbane bwakwirakwiye mu mijyi itandukanye y'Ubwongereza.

    Abavutse kuri iyi tariki

    1. 1881: Sir Alexander Fleming, umuhanga mu by'ubuvuzi w'umwongereza, wavumbuye imiti yica udukoko ya penicillin ndetse n'ubundi buryo bwo kwirinda indwara bwitwa lysozyme.
    2. 1911: Lucille Ball, umukinnyi w'amafilimi n'umwanditsi w'inkuru z'uruhererekane rwa televiziyo wamenyekanye cyane muri Amerika. Azwi cyane kubera uruhare rwe muri sitimu yitwa 'I Love Lucy'.
    3. 1928: Andy Warhol, umuhanzi w'amafilimi, umwanditsi, ndetse n'umuyobozi ukomoka muri Amerika, akaba azwi cyane mu bijyanye n'ubuhanzi bwerekana ubuzima busanzwe bw'abantu benshi, buzwi nka pop art.
    4. 1962: Michelle Yeoh, umukinnyi w'amafilimi ukomoka muri Malaysia uzwi cyane muri filime nka 'Crouching Tiger, Hidden Dragon' ndetse na 'Tomorrow Never Dies'.

    Abitabye Imana kuri iyi tariki

    1. 1964: Cedric Gibbons, umuhanzi w'ibishushanyo n'umwe mu bagize ishyirahamwe rya cinema muri Amerika. Azwi cyane mu gutunganya ibishushanyo bya Oscar statuette.
    2. 1969: Theodor W. Adorno, umuhanga mu by'Ubwenge n'imibanire, akaba n'umuhanga mu by'umuziki w'umudage uzwi cyane kubera inyigisho ze z'ingenzi ku mibanire y'abantu.
    3. 2001: Jorge Amado, umwanditsi w'ibitabo ukomoka muri Brazil, uzwi cyane mu ishuri ry'ubuhanzi rya modernism, akaba ari umwe mu banditsi basomwa cyane mu rurimi rw'Igiporutugali.

    Amakuru Ashyushye:

    • Abigaragambyaga muri Bangladesh bageze naho binjira kwa minisitiri biryamira kumariri ye, menya uko byakozwe.

    Abigaragambyaga muri Bangladesh bigabije urugo rw'uwari minisitiri baryama mu buriri bwe, nyuma yo kwegura kwa Sheikh Hasina Wazed w'imyaka 76 wari minisitiri w'intebe w'iki gihugu cya Bangladesh ariko waje guhungira mu Buhinde.

    Nk'uko amakuru abivuga abantu biraye mu rugo rw'uyu wari minisitiri w'intebe, bazambya ibintu byose, amafoto yanagaragaje bamwe biryamiye ku mariri ye bari guchating.

    Iyi myigaragambyo yahereye mu ngoro ye, iherereye mu murwa mukuru, Dhaka.

    Aya makuru anavuga ko iyo myigaragabyo yaje gukomereza ku rugo rwa minisiteri ari nabwo yaje gufata iyihuta arahunga.

    Bafashe imwe mu myambaro ye ihenze, binjira no muri za firigo bafatamo ibiribwa n'ibinyobwa, nk'amafi n'ibindi binyobwa, bakicara ku meza, bagafungura kandi burumwe yahitagamo ibyo ashaka.

    Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byavuze ko abigaragambyaga bageze naho burira ibitanda bya minisitiri w'intebe, ibya se umubyara n'ibindi bariryamira.

    Usibye kubiryamaho ngo baje no gufata imihoro batemagura ubwo buriri.

    Byemejwe neza ko Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde ahunze, ndetse n'indege yamutwaye yaruhutse aruko igize ku kibuga cy'indege cya gisirikare kiri ahitwa Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk'uko byavuzwe n'abamwe mu bayobozi bo mu Buhinde.

    Umugaba mukuru w'ingabo za Bangladesh, Waker-Uz-Zaman yavuze ko bidatinze hashirwaho Guverinoma y'inzibacyuho yo gukomeza guhangana n'ibibazo iki gihugu cyo muri Aziya gifite.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw'inzibacyuho bushobora kujyaho bugomba gutangira inzira ya demokarasi idaheza, ndetse bukagarura amahoro byihuse

     

    • Alyn Sano ashingira he inzozi zo gutwara 'Grammy Awards'?

    • Umwuka mubi uri hagati ya 1:55AM na The Ben kubera indirimbo yari iteganijwe gusohoka yafatanije na Kevin Kade
    • Eddy Kenzo we n'umufasha we bari mu bantu bari mu byishimo iki gihe bitewe n'uko bigeze gukora ibirori bashimira Imana kubera ibyo bagezeho byitabirwa n'umukuru w'igihugu cya Uganda

    The post Kasuku Breakfast: 6 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-6-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

  • Bangladesh: Abaturage biraye mu ngoro ya Minisitiri w'Intebe bigabiza n'uburiri bwe – #rwanda #RwOT

    Abigaragambya biraye mu ngoro ye ihereye mu Murwa Mukuru, Dhaka, bavugaga ko ari iy'abaturage yagarujwe.

    Binjiyemo birara mu byumba byose birimo n'icyo araramo, bakaryama ku buriri bwe ntacyo bikanga.

    Bafashe imwe mu myambaro ye ihenze, bafata birimo nk'ivarisi ye ihenze, binjira no muri za firigo bafatamo ibiribwa nk'amafi, bakicara ku meza, bakifoza ubona ko bari kuryoherwa n'amafunguro yari muri iyo ngoro.

    Reuters yanditse ko bageze aho burira ikibumbano cya Se wa Sheikh Hasina Wazed, witwa Sheikh Mujibur Rahman akaba umwe mu batumye Bangladesh yigobotora ingoyi ya Pakistan, batangira kugitema bifashishije amashoka.

    Umuhungu wa Sheikh Hasina Wazed witwa Sajeeb Wazed yabwiye BBC ko nyina yahunze ku bw'umutekano we ariko abisabwe cyane n'abo mu muryango we.

    Icyakora ngo nyina yatunguwe no kuba abo yakoreye kugira ngo batezwe imbere, ari bo baciye ruhinganyuma bakamutera amabuye bamweguza.

    Kugeza ubu Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde, aho indege yari imutwaye yaruhukiye ku Kibuga cy'Indege cya Gisirikare cya Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk'uko bamwe mu bayobozi bo mu Buhinde babibwiye Reuters.

    Abo bayobozi bashimangiye ko Sheikh Hasina yahuye na Ajit Doval usanzwe ari umujyanama mu by'umutekano mu Buhinde ariko ntibagaragaza ni ba uyu wari Minisitiri w'Intebe wa Bangladesh aza kuguma. U Buhinde ntacyo bwatangaje kuri uwo muhuro.

    Umugaba w'Ingabo za Bangladesh, Waker-Uz-Zaman yavuze ko bidatinze hashyirwaho guverinoma y'inzibacyuho yo gukomeza guhangana n'ibibazo iki gihugu cyo muri Aziya gifite.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw'inzibacyuho bushobora kujyaho bugomba gutangira inzira ya demokarasi idaheza, ndetse bukagarura amahoro byihuse.

    Bivugwa ko kuri uyu wa 05 Kanama 2024, abarenga 20 baguye mu myigaragambyo, biyongera kuri 90 bayiguyemo ku wa 04 Kanama 2024.

    Imibare igaragaza ko mu minsi 30 abarenga 300 barimo abapolisi 13 baburiye ubuzima muri iyo myigaragambyo, ibihumbi by'abaturage birakomereka ndetse abarenga ibihumbi 10 batawe muri yombi.

    Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n'abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.

    Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y'abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n'amateka n'abandi.

    Abigaragambya bageze aho banigabiza uburiri bwa Minisitieri w’Intebe Sheikh Hasina Wazed

    Uwahoze ari Minisitieri w’Intebe wa Bangladesh Sheikh Hasina Wazed yamaze guhungira mu Buhinde

    Imyigaragambyo iri kubera muri Bangladesh ikomeje kwangiza byinshi

    Abaturage biraye mu ngoro y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina Wazed bangiza byinshi

    Abigaragambya batwitse Urwibutso rwa Bangabandhu ruherereye mu Murwa Mukuru Dhaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bangladesh-abaturage-biraye-mu-ngoro-ya-minisitiri-w-intebe-bigabiza-n-uburiri

  • Ubugambanyi, imirwano n'amasasu mu bigize 'Sarah'; filime nyarwanda nshya ya “action” – #rwanda #RwOT

    Ibi nibyo bigaragazwa muri filime Nyarwanda yitwa 'Sarah' igaruka kuri ubu butwari, ikagira umwihariko wo kuba ikinwe mu buryo bwa 'action' benshi bakunze kwita ubw'imirwano.

    Muri iyi filime, Sarah aba ari mu myiteguro yo gutegura ikiganiro kuri televiziyo, agahura n'ikibazo gikomeye cy'abagizi ba nabi bagota ndetse bagafata bunyago ikigo cya televiziyo akoramo. Uyu Sarah aba ari Umuyobozi w'Ibiganiro kuri iyo televiziyo, ari naho agaragariza ubutwari bwe binyuze mu kurwanya abagizi ba nabi agerageza kurokora ubuzima bw'umwana we.

    Iyi filime yayobowe na Jean Pierre Ndacyayisaba, yakozwe mu buryo bw'amashusho yafashwe imbonankubone, hiyongeramo n'amashusho y'ubuhanga bukoresheje mudasobwa, ibizwi nka 'CGI' cyangwa se 'Computer-generated imagery' mu Cyongereza.

    Abifuza kureba iyi filime bakanda hano: https://radahmedia.com/watch-video/sarah


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubugambanyi-imirwano-n-amasasu-mu-bigize-sarah-filime-nshya-y-imirwano-mu

  • Rwamagana: Abagore 800 bagiye guhabwa inguzanyo zitagira ingwate – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga bazahabwa nyuma yo guhabwa amahugurwa na Empower Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ndetse na banki zirimo Urwego na Coopedu Plc. Abazahabwa aya mafaranga ni abagore bo mu mirenge ya Fumbwe, Kigabiro na Muhazi.

    Empower Rwanda yahuguye abo bagore 800 ku bijyanye n'ibicanwa bigezweho birengera ibidukikije ndetse inabahuza n'ibigo by'imari kugira ngo bahabwe inguzanyo nta ngwate zifashishwa mu guteza imbere imishinga yabo mito.

    Buri mugore azafashwa gukora umushinga muto awujyane muri banki hanyuma banki imuhe amafaranga yo gukora uwo mushinga urengera ibidukikije unatanga ibicanwa mu rugo.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko bateguye uyu mushinga bagamije guteza imbere umugore kugira ngo agabanyirizwe imvune n'umwanya yataga ajya gushaka ibicanwa nabyo byangiza ikirere.

    Yavuze ko bifuza ko mu ngo hakoreshwa ibicanwa bicye bikazafasha umugore wo mu cyaro kubona umwanya uhagije wo gushaka amafaranga yunganira imibereho y'urugo.

    Ati “Indi mpamvu ni ukurengera ubuzima bw'umugore kuko ari we wirirwa muri ya myotsi, ubuzima bwe buba buri mu kaga bishobora kugabanya igihe cye cyo kubaho, uyu mushinga uje kurengera umugore mu buryo bwuzuye”

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rwamagana bishimiye uyu mushinga bavuga ko ugiye kubafasha kwiteza imbere bakanakirigita ku mafaranga, abenshi bavuze ko kandi bagiye gukoresha aya mafaranga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye aho guhora mu buzima bw'akazi ko mu rugo harimo ni kwirirwa bashaka ibicanwa.

    Kankindi Vestine ni umuturage wo mu Murenge wa Fumbwe yavuze ko ibyo bigishijwe bigiye kubafasha mu kwiteza imbere no guhindura imyumvire mu bijyanye no kumenya no kurengera ibidukikije hagamijwe iterambere ry'umugore n'urugo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abagore babonye aya mahugurwa kuba inyangamugayo mu kwishyura amafaranga bazahabwa kandi bakanayabyaza umusaruro.

    Ati “Mugane ibigo by'imari kandi mube inyangamugayo, ubuyobozi bw'Akagari buzagusinyira bigere ku Murenge uhabwe inguzanyo ukore neza kandi wishyure, unatere imbere”

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorera mu turere tubiri turimo Rwamagana na Gasabo, ukazaterwa inkunga na Energy 4 Impact na Mercy Corps. Kugeza ubu abagore barenga 2000 ni bo bamaze guhugurwa.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia yavuze ko aba bagore 800 bazabafasha kubona inguzanyo zitagira ingwate

    Umwe mu mishinga beretswe bakora harimo no gucuruza imbabura zirengera ibidukikije

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abahawe inguzanyo kuzaba inyangamugayo mu kwishyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abagore-800-bagiye-guhabwa-inguzanyo-zitagira-ingwate

  • Polisi yafunze T.I imwitiranyije n'uwo bitiranwa – #rwanda #RwOT

    T.I yafatiwe ku kibuga cy'indege mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, mu masaha y'ijoro.

    Uyu mugabo ubusanzwe witwa Clifford Harris, yafunzwe kubera impapuro zita muri yombi undi bitiranwa amazina yombi [Clifford Harris] washakishwaga na Polisi y'i Baltimore muri Maryland.

    Clifford Harris yashakishwaga akurikiranweho ibyaha byo guhohotera umugore no kwinjira mu makuru ye mu buryo bw'ibanga, ndetse ibi bikorwa bikaba bikekwa ko byajemo no kwitwaza imbunda.

    T.I yavanywe ku kibuga cy'indege ajyanwa muri gereza ya Clayton County. Uyu muraperi yafunzwe mu gihe cy'amasaha abiri aza kurekurwa nk'uko umunyamategeko we Steve Sadow yabibwiye TMZ.

    Impapuro zita muri yombi uyu munyabyaha witiranyijwe na T.I zari zashyizwe hanze ku 13 Kamena 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yafunze-t-i-imwitiranyije-n-uwo-bitiranwa

  • FARDC ziheruka gutumwa mu misozi miremire y'Imulenge zatumye ibintu bijagarara. #rwanda #RwOT

    Havuzwe uburyo za ngabo za FARDC ziheruka gutumwa mu misozi miremire y'Imulenge zatumye ibintu bijagarara.

    Ni kuri uyu wa Mbere tariki 05/08/2024, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zikorera mu Minembwe zagabye ibisa n'igitero mu Muhana umwe w'abaturage bo mu bwoko bw'Abanyamulenge, buturiye ibi bice byo muri Komine ya Minembwe ariko nta bantu bakiguyemo.

    Ahagana mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, nibwo mu Minembwe hatumwe abasirikare bashya baje bava i Baraka nk'uko byavuzwe muri icyo gihe.

    Aba basirikare bahise bakombora brigade ya 12 yari maze imyaka irenga icumi ikorera mu Minembwe no mu nkengero zayo, iyi brigade nayo yatumwe i Minova ho muri teritware ya Kalehe ahagize igihe hari imirwano ishamiranije ingabo za leta n'umutwe wa M23.

    Amakuru aviyo mu Minembwe arimo gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga, avuga ko kugicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, umwe muri aba basirikare bashya baheruka gutumwa muri ibi bice yerekeje mu Muhana wa Muzinda uri mu ntera y'ikirometro kimwe na centre ya Minembwe awugezemo yinjira munzu imwe y'umuturage ahita atangira kurasagura amasasu

    Bikavugwa ko yatangiye kurasa yerekeje imbunda muri iyo nzu, abadamu n'abana barimo, bahita bakizwa n'amaguru bahunga bavuza induru.

    Ubwo nyine, haje kuza abantu benshi kureba icyabaye, uriya musikare wari wagabye icyo gitero undi nawe niko guhungira mu ikambi y'igisirikare yaraho hafi.

    Ku bwamahirwe, nk'uko n'ubundi iri ya nkuru yakomeje ibivuga nta muntu waguye muri icyo gitero cyangwa ngwagikomerekeremo.

    Hagati aho, aba basirikare ba leta ya Kinshasa bakorera mu Minembwe bakomeje kurangwa n'imyitwarire mibi, kuko n'ubushize undi musirikare wo muri aba bashya yageze ku Kiziba mu mpera z'iki Cyumweru dusoje aza kwakwa imbunda n'abaturage b'irwanaho nyuma y'uko bari basanze ari gukubitagura abasivile ndetse kandi akaba yari yabanyaze ibyabo.
    Mubyavuzwe uwo musirikare yari yanyaze abaturage harimo amafaranga na telefone zitatu zirimo n'iya android.

    Igitangaje aba basirikare bakora aya mabi ntibigera bakurikiranwa n'ubuyobozi bwabo, nk'uko bivugwa n'Abanyamulenge baherereye muri Komine Minembwe.

    The post FARDC ziheruka gutumwa mu misozi miremire y'Imulenge zatumye ibintu bijagarara. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fardc-ziheruka-gutumwa-mu-misozi-miremire-yimulenge-zatumye-ibintu-bijagarara/

  • Guverinoma yatangaje impinduka zizagenderwaho mu misoro mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Mu ngengo y'imari ya miliyari 5,690.1 Frw yagenewe umwaka wa 2024/2025, amafaranga aturuka imbere mu gihugu hamwe n'inguzanyo byihariye 87% by'ingengo y'imari yose. Ni mu gihe Ikigo cy'Imisoro n'amahoro cyahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 Frw, bihwanye na 54%.

    Kugira ngo bigerweho, Guverinoma yateganyije impinduka zikomeye mu misoro 'hagamijwe gufasha abaturage kubona ibikenerwa by'ibanze, guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda no guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki, kwihutisha no gushyigikira gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y'ibibazo byabayeho mu bukungu mpuzamahanga, no guteza imbere gahunda z'ubukungu zirengera ibidukikije'.

    Ni ingingo zigaragara mu gitabo gisobanurira abaturage imiterere y'ingengo y'imari ya 2024/2025, cya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, MINECOFIN.

    Ubworoherezwe ku binyabiziga by'amashanyarazi na Hybrid byongerewe igihe
    Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya zeru.

    Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kwihutisha gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga. Iki cyemezo kikaba gisuzumwa buri mwaka.

    Ikindi cyemezo gikomeye ni ugusonera umusoro ibikoresho by'ubwubatsi, binyuze muri gahunda ya Manufacture and Build to Recover Program (MBRP), aho aya mahirwe yongerewe igihe kugeza mu Ukuboza 2024.

    Ubwo bworoherezwe ahanini bwashyizwe ku bikoresho by'ubwubatsi byinjizwa mu gihugu bitaboneka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, kimwe no ku bikoresho by'ubwubatsi bituruka imbere mu gihugu, no kugabanya umusoro ku musaruro w'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

    Ku rundi ruhande, imodoka zatumijwe mu mahanga zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu angana na 25% hamwe n'imisoro yose kugera ku gaciro k'ibikoresho, ubwishingizi n'ubwikorezi (CIF) bifite agaciro kagera ku 60,000 $. Iziirengeje 60,000 $ zo ntizirebwa n'iyi ngingo.

    MINECOFIN ikomeza iti 'Mu gihe cyo kwakira inama zikomeye no guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo, ubworoherezwe ku modoka zirengeje agaciro ka 60,000 $ buzongerwa, kugirango zibashe kuboneka zihagije'.

    Izindi mpinduka ku bicuruzwa by'ingenzi

    Umuceri uzishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 45% cyangwa $ 345/MT aho kuba 75% cyangwa $ 345/MT. Isukari izishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 25% ku 70,000 MT, aho kuba 100% cyangwa $ 460/MT.

    Ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu bigenewe Isoko ry'Inzego zishinzwe umutekano (AFOS) byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

    Imashini nini (Road Tractors for Semi Trailers) zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 10%. Imodoka zitwara ibicuruzwa bifite uburemere burenze Toni 5 ariko butarenze Toni 20 zizishyura ku gipimo cya 10% aho kuba 25%; Imodoka zitwara ibicuruzwa bifite uburemere burenze Toni 20 zizishyure amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

    Bisi zitwara abantu barenze 25 zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo 10% aho kuba 25%. Imodoka zitwara abantu 50 kuzamura zo zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya cya 0% aho kuba 25%.

    Imashini zo mu nganda n'ibikoresho by'ibanze bikoreshwa mu gukora imyenda n'inkweto bizishyura amahoro ku gipimo cya 0% aho kuba 10% cyangwa 25%. Ibikoresho by'itumanaho byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

    Ni mu gihe urutonde rw'ibikoresho by'ibanze bizemezwa, bikoreshwa mu nganda, bizishyura umusoro ku gipimo cya 0% aho kuba 10%, 25% cyangwa 35%.

    Ibikoresho bifasha mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga (smart cards, point of sale, cash registers, na cashless machines) byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

    Amavuta atunganyije yo guteka yo azishyura umusoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu ku gipimo cya 25% aho kuba 35%.

    Imyenda yambawe izishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu angana na $2.5/kg aho kuba $0.4/kg cyangwa 35% iyo bibaye byinshi, mu gihe inkweto zambawe zizishyura $5/kg aho kuba $0.4/kg cyangwa 35% iyo bibaye byinshi.

    Ibicuruzwa bifite ubuso bw'icyuma cyangwa ibyuma byoroshye, byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 10%.

    Ingamba zo kurengera ibikorerwa imbere mu gihugu

    Mu guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda', bimwe mu bicuruzwa bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gihugu cya 35% aho kuba 25%, mu gihe ibikoresho by'ibanze byabyo bizajya byinjira mu gihugu bidashinzwe imisoro 'hagamijwe kurengera abakorera ibintu imbere mu gihugu', nk'uko byemejwe na Minisiteri y'Imari.

    Ibi bicuruzwa ni inzugi, amadirishya, n'ibizingiti byabyo, amatibe y'ibyuma, ingorofani, amasakoshi afite igice cya pulasitiki cyangwa ibikoresho by'imyenda.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) cyashoboye gukusanya miliyari 2,619.2 Frw, bihwanye na 99.3% by'intego ya miliyari 2,637.1 Frw. Umusoro wabashije gukusanywa ugize 51.2% by'ingengo y'imari yose, bivuye kuri 48.9% by'umwaka wawubanjirije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yatangaje-impinduka-zizagenderwaho-mu-misoro-mu-2024-2025

  • Mu kubaka insengero harasabwa ko hagabanwa n… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RTV, ubwo hagarukwaga ku cyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Kaitesi Usta n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press), Albert Bodouin Twizeyimana bavuze uko babona iki kibazo mu mboni zabo.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, yagaragaje ko atekereza mu kubaka insengero hakwiye no kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi. 

    Mu ijambo rye yagize ati: “Ngira ngo abantu bagomba no kugabanya ubwo bucucike bw’ahantu hatoya henshi hasengerwa, bakubaka neza, bakubaka ahajyanye n’igihe, bakagabanya utwo tuntu ahubwo bakagura ibikorwa bindi bifasha abaturage kutiheba ngo bajye gusenga nk’uburyo bwo kwihisha.”

    Yatanze urugero kuri ADEPR, avuga ko muri Kigali ihafite insengero zingana n’utugari tuyibarizwamo, avuga ko igihugu gifite insengero ziruta amashuri. Iri torero rifite insengero zisaga 3,000 mu gihugu hose, naho Itorero ry’Abadventiste b’Umunsi wa 7 ryo rikaba rifite insengero 2,000 mu gihugu hose. 

    Yagize ati: “Muri uyu Mujyi wa Kigali, ADEPR ihafite insengero zingana n'utugari tuwurimo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko icyemezo cyo gufunga insengero gishingiye ku guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda muri rusange. Ati: “Nta dini rifatika, rikora ibyemewe n'amategeko ryahagaritswe. Hafunzwe ahantu hose hatujuje ibisabwa.”

    Dr. Kaitesi Usta yagaragaje ko itorero ritashobora kuganisha abayoboke baryo mu cyerekezo u Rwanda rwihaye byanagorana ko ribageza mu Ijuru, aho yagize ati: “Iyo umuntu utashobora kumugeza mu Rwanda, ntabwo wamugeza mu ijuru.”

    Asubiza ku byo urusengero rugomba kuba rwujuje bitewe n’aho rubarizwa, yagize ati: “Nta hantu muri iki gihugu hatari inzego zirebana n'imyubakire. Itegeko rigena ko hubahirizwa ibijyanye n'imyubakire y’aho urusengero ruri.”

    Yavuze ku buyobe n’ubutekamutwe bwa bamwe mu bavugabutumwa n’abakirisitu barwanyije Gahunda ya Girinka igitangira, badukana ubuhanuzi buyirwanya. Ati: “Hari uwampanuriye, ambwira ko inka ihagarariye Satani.”

    Umuyobozi Mukuru wa RGB yibukije abaturage ko bakwiye gusenga bakigishwa ko kwemera kwabo gufite agaciro kubahesha agaciro. Yagaragaje ko kandi hashyizwe imbaraga mu gukebura abavugabutumwa bagoreka inyigisho batanga ku nyungu zabo.

    Ati: “Mu minsi itatu turaba twasoje [kugenzura insengero]. Twari twihaye ibyumweru bibiri. Turaganira n'abayobozi b'amadini n'amatorero, tubabwire ibyavuye mu Gihugu hose.”

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru, Pax Press, Albert Bodouin Twizeyimana, yasabye ko inzego zibishinzwe zanareba ku gisa n'ubutekamutwe bukorerwa mu madini. Ati: 'RGB ikwiriye kujya yinjira mu matorero ikareba ibikorerwamo. Harimo ubutekamutwe bugaragara.''

    Ibi bitangajwe nyuma y’uko hamaze kubarurwa insengero zirenga 5,600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa nk’uko biteganwa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.


    Harasabwa ko mu kubaka insengero hatekerezwa no ku bijyanye no kugabanya ubucucike  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145611/mu-kubaka-insengero-harasabwa-ko-hagabanwa-nubucucike-ubwo-butaka-bugakoreshwa-ibindi-145611.html

  • Nyamirambo: Umwana w’imyaka15 y’amavuko yateye mugenzi we w’imyaka16 icyuma mu mutima ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, muri Nyamirambo, mu kagari ka Kivugiza mu mudugudu wa Muhoza, haravugwa inkuru y'umwana w'imyaka15 y'amavuko wateye icyuma mugenzi we w'imyaka16 mu mutima ahita ahasiga ubuzima.

    Byabaye kuri uyu wa mbere taliki 5 Kanama 2024, nibwo uyu mwana w'imyaka15 y'amavuko yateye mugenzi we w'imyaka16 icyuma mu mutima ahita apfa.

    BTN TV dukesha iyi nkuru, yatangaje ko abo bana bapfaga flash dic umwe yatije mugenzi we maze ntayimusubiza.

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-umwana-wimyaka15-yamavuko-yateye-mugenzi-we-wimyaka16-icyuma-mu-mutima-ahita-apfa/

  • Uruganda rubyaza imirasire y'izuba amashanyarazi rw'i Rwamagana rwegukanywe n'abandi bashoramari – #rwanda #RwOT

    Fortis Green Renewables ni na yo isanzwe ifite umushinga wa Green Fund I ufasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere ingufu zisubira ku isoko ry'u Rwanda.

    Mu cyumweru gishize ni bwo Scatec yavuze ko yagurishije imigabane yayo yari ifite mu ruganda ruzwi nka Gigawatt Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya ingufu ziturutse ku izuba za megawatt 8,5 ruba mu Rwanda.

    Cyagurishje iyo migabane kuri miliyoni 1,38$, igurwa na Fortis Green Fund na Axian Energy Green ibarizwa muri AXIAN Group.

    Scatec ni yo yari ifite imigabane myinshi muri urwo ruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana, mu butaka busanzwe ari ubw'Ishuri rya Agahozo-Shalom Youth Village (ASYV), ryashinzwe mu buryo bwo gufasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo bugure bwashojwe ku wa 30 Nyakanga 2024, bwasize Fortis Green Fund I Rwanda Holdings Ltd yihariye 51% by'urwo ruganda, mu gihe NEA Rwanda Ltd, irebererwa na AXIAN Energy yahise yiharira imigabane ya 49%.

    Iyo NEA Rwanda Ltd ni na yo yasigaranye Ishami rya Scatec ry'u Rwanda, ibyumvikana ko ari yo izasigarana imirimo yose urwo ruganda rwakoraga mu gihugu.

    Kuri iyi nshuro Fortis Green Renewables, igaragaza ko iryo shoramari rishya rivuze ikintu kinini mu bijyanye no gukomeza guteza imbere umushinga wa Green Fund I ufasha abashoramari muri iyi mirimo bari ku isoko ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Renewables, Benito Grimaudo yatangaje ko bishimiye kongera Gigawatt Rwanda kuri Green Fund I, ubu iki kigo kikaba kigize imishinga ibiri mu Rwanda.

    Ati 'Fortis Green Renewables irajwe ishinga no gukomeza guteza imbere ingufu zitangiza muri Afurika, ndetse iyo mishinga ihuye neza n'intego yacu.'

    Uwo muyobozi yavuze ko nta ko bisa gukorana na AXIAN Energy ndetse bishimiye bitavugwa gukorana na Agahozo-Shalom Youth Village, iri kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda rw'ejo.

    Ni mu gihe AXIAN Energy igaragaza ko kwegukana iyo migabane muri ruriya ruganda bisobanuye kwinjira byuzuye ku isoko ry'u Rwanda, cyane ko ari na bwo bwa mbere.

    Umuyobozi Mukuru wa AXIAN Energy, Benjamin Memmi ati 'Tunejejwe no gukorana na Fortis Green Renewables na cyane ko ikituraje ishinga ari kimwe, cyo kugeza kuri bose ingufu zitangiza bikabafasha guhindura ubuzima bwabo bugana aheza.'

    Yavuze ko urwo ruganda rufitanye amasezerano y'imyaka 25 n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu, REG yo gucanira ingo zikabakaba ibihumbi 140.

    Imibare y'Ikigo mpuzamahanga cy'ingufu zisubira, IRENA igaragaza ko mu myaka itanu ishize kugeza mu 2023 nta cyagabanyutse cyangwa ngo cyiyongere ku ngufu zikomoka ku mirasire y'izuba u Rwanda rufite, cyane ko kigaragaza ko yagumye kuri megawatt 25.

    Uruganda rutunganya imirasire y’izuba igatanga amashanyarazi rw’i Rwamagana rwabonye ba nyirarwo bashya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-abazasimbura-scatec-mu-gukomeza-guteza-imbere-ingufu-zisubira-mu