Blog

  • Rayon Sports yamaze gukura mu mibare myugariro wa yo ishobora kugurisha mu Barabu #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Rayon Sports yamaze gukura mu mibare ya yo myugariro Mitima Isaac wamaze kuyisaba ko bamurekura.

    Mitima Isaac wari usigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports yamaze kuyegera ayisaba ko batandukana akabishyura.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports avuga ko bumufitiye ibirarane bya miliyoni 3 akayongera ibihumbi 10 by’amadorali (13,000,000 Frw) ariko bamureke ajye gukina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

    Rayon Sports yemeye kuba yamurekura ariko bamubwira ko ari yo yakwivuganira n’iyo kipe kuko bafite ikibazo cy’uko ashobora kujya muri APR FC yakuriyemo.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yavuganye na APR FC ngo abe yayijyamo, Rayon Sports ikaba yaragize amakenga ko ashobora APR FC ari yo ibiri inyuma ikaba yamunyuza muri iyo kipe nk’uko muri 2019 yaguze Manishimwe Djabel ikamunyuza muri Gor Mahia.

    Bivugwa ko Rayon Sports yemereye Mitima Isaac kugenda ariko bamubwira ko Urupapuro Rumurekura “release letter” bazayihera ikipe batazayiha umukinnyi.

    Mitima Isaac yakiniye Intare FC ifata nk’ikipe ya kabiri ya APR FC, yavuyemo ajya muri Police FC yavuyemo ajya muri Kenya mu ikipe ya Sofopaka yavuyemo agaruka mu Rwanda muri Rayon Sports.

    Mitima Isaac ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-gukura-mu-mibare-myugariro-wa-yo-ishobora-kugurisha-mu-barabu

  • Igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kwinjira muri Sena y'u Rwanda cyongerewe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Kanama 2024, ku mbugankoranyambaga zitandukanye za Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Gutanga kandidatire byari byatangiye ku wa 31 Nyakanga 2024, bigomba gusozwa ku wa 6 Kanama 2024 ariko icyo gihe cyongerewe bityo iki gikorwa kikazageza ku wa 11 Kanama 2024.

    Ayo matora ateganyijwe muri Nzeri 2024 hagamijwe gutora Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y'igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n'umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

    Ubusanzwe Abasenateri 12 batorwa n'inzego zihariye, hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu inteko itora igizwe n'abagize Biro y'Inama Njyanama z'Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n'abagize Inama Njyanama z'Uturere dufite ubuzima gatozi n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali.

    Ku rundi ruhande Inteko itora Umusenateri umwe utorwa muri kaminuza n'amashuri makuru bya Leta igizwe n'abarimu n'abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta mu gihe utorwa muri Kaminuza n'amashuri makuru byigenga igizwe n'abarimu n'abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.

    Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya w'Abasenateri batorwa n'inzego zihariye, hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu no ku w'Abasenateri batorwa muri Kaminuza n'amashuri makuru ashyikiriza Komisiyo, ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye agaragaza aho ashaka gutorerwa.

    Mu bisabwa muri kandidatire ku mwanya w'umusenateri harimo icyemezo cy'uko umuntu yakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa urw'abikorera n'impamyabumenyi nibura y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa ihwanye na yo iriho umukono wa noteri.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2024, bisozwe ku wa 14 Nzeri 2024.

    Biteganyijwe ko amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena azaba ku wa 16 Nzeri 2024.

    Amatora azatangira saa tatu asozwe saa saba z'amanywa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cyo-gutanga-kandidatire-ku-bifuza-kwinjira-muri-sena-y-u-rwanda

  • BioNTech yahombye miliyari 1161 Frw mu mezi atatu, yerekeje amaso ku nkingo za kanseri – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko BioNTech mu gihembwe gishize (cyangwa mu mezi atatu ashize) cya 2024 yahombye miliyoni 885$ (arenga miliyari 1161 Frw).

    Icyo gihombo cyikubye inshuro zirenga enye ugereranyije na miliyoni 190,4$ (arenga miliyari 249 Frw) icyo kigo cyari cyahombye mu gihembwe nk'icyo umwaka ushize.

    Ku wa 5 Kanama 2023, BioNTech yagaragaje ko icyo gihombo cyatewe n'uko abagura inkingo za Covid-19 bahanantutse ku buryo bugaragara.

    Nk'ubu ibyo uru ruganda rwinjije byagabanyutseho 23% mu mezi atatu ashize ugereranyije n'iby'icyo gihe cy'umwaka ushize, kuko ubu yinjije miliyoni 128.7 z'Amayero (arenga miliyari 184 Frw).

    Byose byagizwemo uruhare n'abatagishishikajwe no kugura inkingo za Covid-19 nk'uko mu myaka itatu ishize ubwo iyo ndwara yari yarabaye agatereranzamba mu Isi, byari bimeze.

    Umuyobozi Mukuru wa BioNTech ushinzwe imari, Jens Holstein yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa igenamigambi ryabo ry'igihe kirekire kugira ngo barebe ko baziba ibyo byuho mu gihe gisigaye cy'umwaka.

    Kugeza uyu munsi BioNTech yahinduye umuvuno, kuko ubu 90% by'ubushakashatsi bwo guteza imbere imiti n'inkingo iri gukora, ntaho buhuriye na Covid-19.

    Yabwimuriye ku guteza imbere imiti n'inkingo bya kanseri ndetse n'ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkingo rizwi nka mRNA.

    Iki kigo giherereye i Mainz mu Budage cyiyemeje ko bitarenze 2026 kizaba cyashyize hanze inkingo za kanseri zo mu bwoko butandukanye.

    Nubwo BioNTech iri kurira ayo kwarika ku rundi ruhande Pfizer byakunze gufatanya mu gukora inkingo za Covid-19 yagaragaje ko ishobora kubarura inyungu yigiye hejuru mu gihe uyu mwaka waba urangiye.

    Si inyungu yaba yakomotse ku nkingo za Covid-19, ahubwo na yo yerekeje amaso ku gukora inkingo n'imiti bya kanseri.

    Nk'ubu mu cyumweru gishize yatangaje ko yagiranye amasezerano n'ikigo cyo muri Amerika cya Seagen ya miliyari 43$ yo gukora iyo miti. Ikindi Pfizer igaragaza ko gucuruza imiti yo guhangana n'indwara zifata umutima byatumye iziba icyuho cyo kugabanuka kw'isoko ry'inkingo za Covid-19.

    BioNTech yahombye miliyari 1161 Frw mu mezi atatu ashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biontech-yahombye-miliyari-1161-frw-mu-mezi-atatu-yerekeje-amaso-ku-nkingo-za

  • Uruganda rw'Abashinwa rukora imodoka rurateganya gutangiza ibikorwa byarwo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, nibwo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'uru ruganda mu ruzinduko barimo mu Rwanda.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko 'Iki kigo cy'Abashinwa kizwi cyane mu gukora imodoka zo mu bwoko bwa KENBO cyitegura kwagurira ibikorwa byacyo mu Rwanda.'

    Yinxiang Group ni ikigo cy'ishoramari gifite icyicaro gikuru mu gace ka Chongqing mu Bushinwa. Gikora imirimo itandukanye irimo ubucuruzi bw'inzu, gukora no kugurisha moto n'imodoka ndetse na moteri zitandukanye.

    Iki kigo nicyo gifite uruganda rwa Baic Yinxiang, rukora imodoka zitandukanye ku bufatanye n'urundi ruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka ruzwi nka Beijing Automotive Group (BAIC). Uru ruganda rukora imodoka zimaze kumenyekana cyane mu Bushinwa nka Huansu, Bisu na Kembo.

    Abayobozi ba Yinxiang Group, ikigo cy'ishoramari gifite icyicaro gikuru mu gace ka Chongqing mu Bushinwa bari mu Rwanda

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'uru ruganda mu ruzinduko barimo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-abashinwa-rukora-imodoka-rurateganya-gutangiza-ibikorwa-byarwo-mu

  • Alyn Sano ashingira he inzozi zo gutwara Gra… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 4 Gicurasi 1959, kuko imyaka 65 irashize bitangwa.

    Byashyize itafari rikomeye ku muziki wa Amerika, amazina akomeye n’abandi batanga icyizere barigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Ni ibihembo buri muhanzi aba afitiye inzozi zo gutwara. Ibi byanatumye abategura ibi bihembo batangira gushaka uko bagura amarembo yabyo, ndetse hari amakuru y’uko muri 2025 bishobora kuzatangirwa i Kigali.

    Ariko kandi u Rwanda nirwo ruzakira bwa mbere icyicaro gikuru cya ‘Africa Academy’ kuko rwerekanye ubushake mbere.

    Batangiye iyi nzira yo gutangira ibi bihembo muri Afurika, mu gihe hari hashize igihe gito umuhanzi Bruce Melodie atangaje ko afite inzozi zo gutwara ‘Grammy Awards’.

    Icyo gihe yanditse ku rubuga rwa Threads agira ati “Muzirikane amagambo yanjye, umunsi umwe nzazana Grammy mu rw'imisozi igihumbi.'

    Ibyavuzwe na Bruce Melodie byanashimangiwe na Alyn Sano mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, aho yavuze ko mu nzozi ze harimo gutwara ‘Grammy Awards’ akayigeze mu Rwanda.

    Ati “Yego cyane! Njyewe nifuza kuzagera kure cyane ariko iyo ndi kureba ku mugirire yanjye ya kure cyane ntabwo mba ndi kwireba, mba ndi kureba umuziki nyarwanda.”

    Uyu mukobwa yavuze ko yiyumvamo kwegukana Grammy Awards ashingiye ku bikorwa bye yakubiye mu bihangano, ariko kandi hagize mugenzi we w’umuhanzi uyitwara byamunyura.

    Akomeza ati “Njyewe ngize nk’amahirwe nkayitwara cyangwa haba umuhanzi nyarwanda, ariko atari abahanzi nyarwanda nka ba Stromae, abahanzi nyarwanda nyine twebwe tuvunikana, akayitwara nanjye ubwanjye naba numva ari ishema ryanjye. Rero, mfite izo nzozi z’uko bizakunda, yaba kuri njye, ku bo nzafasha, cyangwa se no kubankuriye.”

    Imyaka irindwi irashize Alyn Sano ari mu muziki. Yasobanuye ko rwari urugendo rutoroshye, ariko kandi byamusabye kubanza kumenya icyo ashaka no guharanira kukigeraho. Ati “Bisaba kwihangana no kumenya icyo ushaka.”

    Yavuze ko yanyuze mu bihe byari gutuma areka umuziki ariko kandi ‘yamenye ko nta hantu hataba ibibazo’ bituma akomera mu rugendo rwe rw’umuziki. Ati “Uhitamo kureba ku gice cyiza, ugahitamo gukomeza, ntawamenya.”

    Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Head’, ni mu gihe mu 2023 yashyize hanze Album ye ya mbere ‘Rumuri’ iriho indirimbo zitandukanye. Ati ” Indirimbo zose ziri kuri Album ni izifasha abantu kwimurikira.”


    Alyn Sano yatangaje ko afite inzozi zo kuzegukana 'Grammy Awards' ashingiye ku muhate ashyira mu bikorwa bye


    Alyn Sano yavuze ko imyaka irindwi ishize yabaye iyo kurushaho gukora cyane no kwitanga uko ashoboye


    Alyn Sano yavuze ko indirimbo 'Head' yayikoreye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALYN SANO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HEAD' YA ALYN SANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145628/alyn-sano-ashingira-he-inzozi-zo-gutwara-grammy-awards-145628.html

  • Icyo Riderman yasubije kukwiyamamariza kuzaba umudepite #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yavuze ko Umuryango we FPR Inkotanyi uramutse umugiriye icyizere ko ubona yaba umudepite nta kabuza yabikora nubwo bidasaba kujya mu nzego za Leta kugira ngo ugire uruhare mu guteza imbere igihugu cya we.

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo abantu batangaga kabdidatire yaba ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Riderman abinyujije kuri Instagram yabajije abamukurikira niba ‘Rastaman’ yaba umudepite ndetse avuga ko abura imikono 300 ngo yiyamamaze kuzaba umudepite.

    Abantu bahise bamwereka ko bamushyigikiye cyane ndetse akwiye kwiyamamaza, bakomeje kugenda babimusaba ariko ntabyo yakoze.

    Ni ibintu yavuze ko yakoze atebya adakomeje. Ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV yabajijwe niba yazubahiriza iki cyifuzo cy’abakunzi be akaziyamamaza, avuga ko afite Umuryango abarizwamo wa FPR Inkotanyi umugiriye icyizere atabatenguha.

    Ati 'Ku bijyanye no kuba naba depite cyangwa undi mwanya, umuryango wanjye uramutse ungiriye icyizere ukavuga uti uri mu badapite b’umuryango wacu bazajya mu nteko icyo gihe nabijyamo, kubera ko mfite umuryango mbarizwamo ni wo wonyine ushobora kuvuga ngo uwo muntu twamuhereza icyo cyizere.'

    Yunzemo atin'Gusa nanone si ngombwa ko uba umudepite cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo utange umusanzu wawe ku gihugu, aho waba uri hose watanga umusanzu wawe mu kubaka igihugu.'

    Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rigenga amatora, rigaragaza ko Umunyarwanda wese wujuje nibura imyaka 21 y’amavuko, w’inyangamugayo, kandi udafite imiziro yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Abadepite.

    Riderman yavuze ko Umuryango we wa FPR Inkotanyi ari wo wonyine ufite ubushobozi bwo kuba wamubwira ngo abe umudepite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-riderman-yasubije-kukwiyamamariza-kuzaba-umudepite

  • Kasuku Breakfast: 6 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda

    1. 1993: Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari iyateguwe ndetse itangiye kugera ku bice bimwe na bimwe by'u Rwanda, abanyarwanda b'ingeri zitandukanye baricwaga, abandi barahunga.

    Ku Isi

    1. 1945: Iturika rya bombe atomike ryabaye ku itariki ya 6 Kanama 1945 mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, ryagizwemo uruhare n'Amerika mu ntambara ya kabiri y'isi yose. Iyi bombe yishe abantu barenga 140,000.
    2. 1962: Uburundi bwabonye ubwigenge bwarwo, bukava ku buyobozi bw'Ababiligi. Uburundi bwari bumaze igihe kinini buba ku butegetsi bw'abakoloni b'Ababiligi kuva mu 1916.
    3. 1965: Itariki ya 6 Kanama 1965, President Lyndon B. Johnson wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku itegeko rigamije gukuraho ivangura rishingiye ku moko mu matora, rizwi nka Voting Rights Act.
    4. 1991: Tim Berners-Lee, umuhanga mu by'ubumenyi bw'Ikoranabuhanga w'umwongereza, yasohoye amadosiye asobanura igitekerezo cye cyo guhanga World Wide Web. World Wide Web yatekerejwe mu rwego rwo korohereza abanyeshuri n'abashakashatsi gusangiza amakuru ku isi hose.
    5. 1996: Umujyi wa Bombay muri India wahinduriwe izina uhabwa izina rya Mumbai. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z'amateka ya gikoloni ku gihugu.
    6. 2012: NASA's Curiosity rover yageze ku mubumbe wa Mars ku itariki ya 6 Kanama 2012. Iyi mishanga ya NASA yatumye hashakishwa ibimenyetso ku bijyanye n'ikirere n'ubutaka bya Mars.

    Ibirori by'Umuco

    1. 1960: Revolusiyo yo muri Cuba: Mu gusubiza ku bihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cuba yahinduye imitungo y'abanyamerika n'abandi banyamahanga iri ku kirwa cyabo.
    2. 2011: Mark Duggan yarashwe agapfa na polisi i Londres, ibi byabaye intandaro y'imvururu n'ubusumbane bwakwirakwiye mu mijyi itandukanye y'Ubwongereza.

    Abavutse kuri iyi tariki

    1. 1881: Sir Alexander Fleming, umuhanga mu by'ubuvuzi w'umwongereza, wavumbuye imiti yica udukoko ya penicillin ndetse n'ubundi buryo bwo kwirinda indwara bwitwa lysozyme.
    2. 1911: Lucille Ball, umukinnyi w'amafilimi n'umwanditsi w'inkuru z'uruhererekane rwa televiziyo wamenyekanye cyane muri Amerika. Azwi cyane kubera uruhare rwe muri sitimu yitwa 'I Love Lucy'.
    3. 1928: Andy Warhol, umuhanzi w'amafilimi, umwanditsi, ndetse n'umuyobozi ukomoka muri Amerika, akaba azwi cyane mu bijyanye n'ubuhanzi bwerekana ubuzima busanzwe bw'abantu benshi, buzwi nka pop art.
    4. 1962: Michelle Yeoh, umukinnyi w'amafilimi ukomoka muri Malaysia uzwi cyane muri filime nka 'Crouching Tiger, Hidden Dragon' ndetse na 'Tomorrow Never Dies'.

    Abitabye Imana kuri iyi tariki

    1. 1964: Cedric Gibbons, umuhanzi w'ibishushanyo n'umwe mu bagize ishyirahamwe rya cinema muri Amerika. Azwi cyane mu gutunganya ibishushanyo bya Oscar statuette.
    2. 1969: Theodor W. Adorno, umuhanga mu by'Ubwenge n'imibanire, akaba n'umuhanga mu by'umuziki w'umudage uzwi cyane kubera inyigisho ze z'ingenzi ku mibanire y'abantu.
    3. 2001: Jorge Amado, umwanditsi w'ibitabo ukomoka muri Brazil, uzwi cyane mu ishuri ry'ubuhanzi rya modernism, akaba ari umwe mu banditsi basomwa cyane mu rurimi rw'Igiporutugali.

    Amakuru Ashyushye:

    • Abigaragambyaga muri Bangladesh bageze naho binjira kwa minisitiri biryamira kumariri ye, menya uko byakozwe.

    Abigaragambyaga muri Bangladesh bigabije urugo rw'uwari minisitiri baryama mu buriri bwe, nyuma yo kwegura kwa Sheikh Hasina Wazed w'imyaka 76 wari minisitiri w'intebe w'iki gihugu cya Bangladesh ariko waje guhungira mu Buhinde.

    Nk'uko amakuru abivuga abantu biraye mu rugo rw'uyu wari minisitiri w'intebe, bazambya ibintu byose, amafoto yanagaragaje bamwe biryamiye ku mariri ye bari guchating.

    Iyi myigaragambyo yahereye mu ngoro ye, iherereye mu murwa mukuru, Dhaka.

    Aya makuru anavuga ko iyo myigaragabyo yaje gukomereza ku rugo rwa minisiteri ari nabwo yaje gufata iyihuta arahunga.

    Bafashe imwe mu myambaro ye ihenze, binjira no muri za firigo bafatamo ibiribwa n'ibinyobwa, nk'amafi n'ibindi binyobwa, bakicara ku meza, bagafungura kandi burumwe yahitagamo ibyo ashaka.

    Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byavuze ko abigaragambyaga bageze naho burira ibitanda bya minisitiri w'intebe, ibya se umubyara n'ibindi bariryamira.

    Usibye kubiryamaho ngo baje no gufata imihoro batemagura ubwo buriri.

    Byemejwe neza ko Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde ahunze, ndetse n'indege yamutwaye yaruhutse aruko igize ku kibuga cy'indege cya gisirikare kiri ahitwa Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk'uko byavuzwe n'abamwe mu bayobozi bo mu Buhinde.

    Umugaba mukuru w'ingabo za Bangladesh, Waker-Uz-Zaman yavuze ko bidatinze hashirwaho Guverinoma y'inzibacyuho yo gukomeza guhangana n'ibibazo iki gihugu cyo muri Aziya gifite.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw'inzibacyuho bushobora kujyaho bugomba gutangira inzira ya demokarasi idaheza, ndetse bukagarura amahoro byihuse

     

    • Alyn Sano ashingira he inzozi zo gutwara 'Grammy Awards'?

    • Umwuka mubi uri hagati ya 1:55AM na The Ben kubera indirimbo yari iteganijwe gusohoka yafatanije na Kevin Kade
    • Eddy Kenzo we n'umufasha we bari mu bantu bari mu byishimo iki gihe bitewe n'uko bigeze gukora ibirori bashimira Imana kubera ibyo bagezeho byitabirwa n'umukuru w'igihugu cya Uganda

    The post Kasuku Breakfast: 6 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-6-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

  • Bangladesh: Abaturage biraye mu ngoro ya Minisitiri w'Intebe bigabiza n'uburiri bwe – #rwanda #RwOT

    Abigaragambya biraye mu ngoro ye ihereye mu Murwa Mukuru, Dhaka, bavugaga ko ari iy'abaturage yagarujwe.

    Binjiyemo birara mu byumba byose birimo n'icyo araramo, bakaryama ku buriri bwe ntacyo bikanga.

    Bafashe imwe mu myambaro ye ihenze, bafata birimo nk'ivarisi ye ihenze, binjira no muri za firigo bafatamo ibiribwa nk'amafi, bakicara ku meza, bakifoza ubona ko bari kuryoherwa n'amafunguro yari muri iyo ngoro.

    Reuters yanditse ko bageze aho burira ikibumbano cya Se wa Sheikh Hasina Wazed, witwa Sheikh Mujibur Rahman akaba umwe mu batumye Bangladesh yigobotora ingoyi ya Pakistan, batangira kugitema bifashishije amashoka.

    Umuhungu wa Sheikh Hasina Wazed witwa Sajeeb Wazed yabwiye BBC ko nyina yahunze ku bw'umutekano we ariko abisabwe cyane n'abo mu muryango we.

    Icyakora ngo nyina yatunguwe no kuba abo yakoreye kugira ngo batezwe imbere, ari bo baciye ruhinganyuma bakamutera amabuye bamweguza.

    Kugeza ubu Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde, aho indege yari imutwaye yaruhukiye ku Kibuga cy'Indege cya Gisirikare cya Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk'uko bamwe mu bayobozi bo mu Buhinde babibwiye Reuters.

    Abo bayobozi bashimangiye ko Sheikh Hasina yahuye na Ajit Doval usanzwe ari umujyanama mu by'umutekano mu Buhinde ariko ntibagaragaza ni ba uyu wari Minisitiri w'Intebe wa Bangladesh aza kuguma. U Buhinde ntacyo bwatangaje kuri uwo muhuro.

    Umugaba w'Ingabo za Bangladesh, Waker-Uz-Zaman yavuze ko bidatinze hashyirwaho guverinoma y'inzibacyuho yo gukomeza guhangana n'ibibazo iki gihugu cyo muri Aziya gifite.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw'inzibacyuho bushobora kujyaho bugomba gutangira inzira ya demokarasi idaheza, ndetse bukagarura amahoro byihuse.

    Bivugwa ko kuri uyu wa 05 Kanama 2024, abarenga 20 baguye mu myigaragambyo, biyongera kuri 90 bayiguyemo ku wa 04 Kanama 2024.

    Imibare igaragaza ko mu minsi 30 abarenga 300 barimo abapolisi 13 baburiye ubuzima muri iyo myigaragambyo, ibihumbi by'abaturage birakomereka ndetse abarenga ibihumbi 10 batawe muri yombi.

    Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n'abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.

    Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y'abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n'amateka n'abandi.

    Abigaragambya bageze aho banigabiza uburiri bwa Minisitieri w’Intebe Sheikh Hasina Wazed

    Uwahoze ari Minisitieri w’Intebe wa Bangladesh Sheikh Hasina Wazed yamaze guhungira mu Buhinde

    Imyigaragambyo iri kubera muri Bangladesh ikomeje kwangiza byinshi

    Abaturage biraye mu ngoro y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina Wazed bangiza byinshi

    Abigaragambya batwitse Urwibutso rwa Bangabandhu ruherereye mu Murwa Mukuru Dhaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bangladesh-abaturage-biraye-mu-ngoro-ya-minisitiri-w-intebe-bigabiza-n-uburiri

  • Ubugambanyi, imirwano n'amasasu mu bigize 'Sarah'; filime nyarwanda nshya ya “action” – #rwanda #RwOT

    Ibi nibyo bigaragazwa muri filime Nyarwanda yitwa 'Sarah' igaruka kuri ubu butwari, ikagira umwihariko wo kuba ikinwe mu buryo bwa 'action' benshi bakunze kwita ubw'imirwano.

    Muri iyi filime, Sarah aba ari mu myiteguro yo gutegura ikiganiro kuri televiziyo, agahura n'ikibazo gikomeye cy'abagizi ba nabi bagota ndetse bagafata bunyago ikigo cya televiziyo akoramo. Uyu Sarah aba ari Umuyobozi w'Ibiganiro kuri iyo televiziyo, ari naho agaragariza ubutwari bwe binyuze mu kurwanya abagizi ba nabi agerageza kurokora ubuzima bw'umwana we.

    Iyi filime yayobowe na Jean Pierre Ndacyayisaba, yakozwe mu buryo bw'amashusho yafashwe imbonankubone, hiyongeramo n'amashusho y'ubuhanga bukoresheje mudasobwa, ibizwi nka 'CGI' cyangwa se 'Computer-generated imagery' mu Cyongereza.

    Abifuza kureba iyi filime bakanda hano: https://radahmedia.com/watch-video/sarah


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubugambanyi-imirwano-n-amasasu-mu-bigize-sarah-filime-nshya-y-imirwano-mu

  • Rwamagana: Abagore 800 bagiye guhabwa inguzanyo zitagira ingwate – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga bazahabwa nyuma yo guhabwa amahugurwa na Empower Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ndetse na banki zirimo Urwego na Coopedu Plc. Abazahabwa aya mafaranga ni abagore bo mu mirenge ya Fumbwe, Kigabiro na Muhazi.

    Empower Rwanda yahuguye abo bagore 800 ku bijyanye n'ibicanwa bigezweho birengera ibidukikije ndetse inabahuza n'ibigo by'imari kugira ngo bahabwe inguzanyo nta ngwate zifashishwa mu guteza imbere imishinga yabo mito.

    Buri mugore azafashwa gukora umushinga muto awujyane muri banki hanyuma banki imuhe amafaranga yo gukora uwo mushinga urengera ibidukikije unatanga ibicanwa mu rugo.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko bateguye uyu mushinga bagamije guteza imbere umugore kugira ngo agabanyirizwe imvune n'umwanya yataga ajya gushaka ibicanwa nabyo byangiza ikirere.

    Yavuze ko bifuza ko mu ngo hakoreshwa ibicanwa bicye bikazafasha umugore wo mu cyaro kubona umwanya uhagije wo gushaka amafaranga yunganira imibereho y'urugo.

    Ati “Indi mpamvu ni ukurengera ubuzima bw'umugore kuko ari we wirirwa muri ya myotsi, ubuzima bwe buba buri mu kaga bishobora kugabanya igihe cye cyo kubaho, uyu mushinga uje kurengera umugore mu buryo bwuzuye”

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rwamagana bishimiye uyu mushinga bavuga ko ugiye kubafasha kwiteza imbere bakanakirigita ku mafaranga, abenshi bavuze ko kandi bagiye gukoresha aya mafaranga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye aho guhora mu buzima bw'akazi ko mu rugo harimo ni kwirirwa bashaka ibicanwa.

    Kankindi Vestine ni umuturage wo mu Murenge wa Fumbwe yavuze ko ibyo bigishijwe bigiye kubafasha mu kwiteza imbere no guhindura imyumvire mu bijyanye no kumenya no kurengera ibidukikije hagamijwe iterambere ry'umugore n'urugo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abagore babonye aya mahugurwa kuba inyangamugayo mu kwishyura amafaranga bazahabwa kandi bakanayabyaza umusaruro.

    Ati “Mugane ibigo by'imari kandi mube inyangamugayo, ubuyobozi bw'Akagari buzagusinyira bigere ku Murenge uhabwe inguzanyo ukore neza kandi wishyure, unatere imbere”

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorera mu turere tubiri turimo Rwamagana na Gasabo, ukazaterwa inkunga na Energy 4 Impact na Mercy Corps. Kugeza ubu abagore barenga 2000 ni bo bamaze guhugurwa.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia yavuze ko aba bagore 800 bazabafasha kubona inguzanyo zitagira ingwate

    Umwe mu mishinga beretswe bakora harimo no gucuruza imbabura zirengera ibidukikije

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abahawe inguzanyo kuzaba inyangamugayo mu kwishyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abagore-800-bagiye-guhabwa-inguzanyo-zitagira-ingwate