Blog

  • Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2015, umwanditsi w'umwongereza Andrew Wallis yasohoye inyandiko muri Open Democracy ivuga ku mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Mu ntangiriro y'inyandiko ye, yavuze ati: 'Ukuri niko guhura n'ingaruka z'intambara mu gihe cy'intamabara, ikindi nuko nyuma ya Jenoside haba gupfobya no guhakana. Abicanyi, abateguye n'abashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside bashakisha uko bihisha bakagoreka imibare y'abishwe, bakarangaza abantu mu mateka, bakigira intwari aho kuba abicanyi ndetse bakigira abatabazi'

    Guhakana Jenoside ni icyiciro cya nyuma cya Jenoside. Guhakana bigamije kwamagana abayikorewe no gutagatifuza abayikoze. Muri iyi minsi ruharwa Capt Innocent Sagahutu wakatiwe imyaka 20 n'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha ariko akarekurwa amaze 15 ari gutumirwa n'urubyiruko rw'abakomoka ku barimbuye Abatutsi bashinze amashyirahamwe n'ibinyamakuru bigamije gutagatifuza ababyeyi babo ndetse no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abagize iri tsinda rigizwe n'abana bari abayobozi muri Guverinoma yakoze Jenoside bahungiye I Burayi n'ahandi ku isi bakiri bato hakiyongeraho na Chaste Gahunde wakoze Jenoside ariko inkiko zigasanga yarayikoze ari umwana.

    Umwicanyi Sagahutu bamwita 'intwari' ndetse bamuzamuriye ipeti aba Jenerali maze nawe akabyemera rwose. Ubu niwe ufatwa ko ariwe wakijije impunzi akazigeza muri Kongo mu cyiswe 'Operation Champagne'. Ntiyemera ko batsinzwe yemera ko babuze intwaro mu rwego rwo kugoreka amateka.

    Mu butumwa bwe Sagahutu ashishikariza urubyiruko gusanga FDLR muri Kongo bakifatanya nuwo mutwe ngo bagataha muri gakondo ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibyaha byose abishyira ku bishwe agatagatifuza ingabo z'u Rwanda ndetse n'Interahamwe.

    Sagahutu wari mu itsinda ry'ingabo z'abicanyi rikoresha imodoka z'intambara yahungiye muri Zaire nk'abandi bicanyi nyuma ahungira muri Danemark ahari umuryango we.

    Sagahutu atunzwe n'amafaranga ya UN imuha buri kwezi kugirango abeho, Ese azakomeza gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yamuhamye nka ruharwa?

    Sagahutu wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu muri Komini Gisuma yari mu ngabo z'u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Kapiteni. Yari yungirije umukuru wa Batayo ya Reconnaissance yari iyobowe icyo gihe na Major Nzuwonemeye.

    Nkuko bigaragazwa n'inyandiko z'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha, hagati ya 1990 na 1994, Sagahutu hamwe n'abandi basirikari bakuru ba FAR bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'abatavuga rumwe na MRND bakaba kandi baratoje Interahamwe n'indi mitwe yitwaraga gisirikari yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y'urupfu rwa Habyarimana, Sagahutu na Nzuwonemeye bagize uruhare mu iyicwa rya Minisitiri w'Intebe Agathe uwilingiyimana n'abasirikari icumi b'ababiligi.

    Yafatiwe mu mugi wo muri Danimarike tariki ya 15 Gashyantare 2000 aho yari amaze imyaka isaga ibiri nuko yoherezwa Arusha tariki ya 24 Gashyantare 2000.

    Muri Mata 2011, Sagahutu ndetse n'abandi bicanyi bakatiwe n'Urukiko rw'Arusha aho yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rw'ubujurire bwamukatiye imyaka 15 aho yarekuwe by'agateganyo muri Gicurasi 2014.

    Sagahutu ushaka impinduka mu Rwanda aho ashishikariza abantu gutera u Rwanda yibuke ibyabaye kuri Col Nkundiye na Lt Col Dr Froduald Mugemanyi mu mwaka wa 1998 bari bayoboye ALiR/PARiL ndetse n'abandi babasimbuye mu mutwe wa FDLR harimo na Lt Gen Mudacumura uheruka kwicwa mu mwaka wa 2019.

    The post Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-capt-sagahutu-arahamagarira-urubyiruko-gusanga-fdlr-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-kandi-atunzwe-na-un/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-capt-sagahutu-arahamagarira-urubyiruko-gusanga-fdlr-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-kandi-atunzwe-na-un

  • Abahagarariye iperereza mu Rwanda na RDC bahuriye i Luanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. U Rwanda ruhagarariwe n'abarimo Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Col. Jean Paul Nyirubutama n'Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa.

    Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo byakemuka. Ni inama ikurikira iyahuje ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi mu cyumweru gishize.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko kimwe mu byo baganiriye mu nama baherukamo, bemeje ko bagomba gushyiraho Itsinda ry'inzobere mu bijyanye n'iperereza rihuriweho.

    Ati 'Mbere na mbere twiyemeje ko haba guhagarika imirwano hagati y'impande zishyamiranye, twiyemeza gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa. Hari urwego rwitwa Adhoc mechanism rusanzwe ruriho ariko twafashe icyemezo cyo kurwongerera ingufu, aho tuzashyiramo n'inzobere mu byerekeye iperereza z'ibihugu bitatu, Angola, Congo n'u Rwanda. Zizajya zihura kugira ngo zirebe uko guhagarika imirwano byubahirizwa.”

    'Ntabwo guhagarika imirwano ari byo byakemura ikibazo, uhagarika imirwano kugira ngo ubone umwanya wo gukemura ibindi bibazo. Twumvikanye ko impuguke zizahura vuba mu cyumweru gitaha kugira ngo baganire ku byerekeye umugambi wo kurandura FDLR ari yo mutwe uteza ikibazo akarere n'u Rwanda, banaganire ku bindi bijyanye n'ingabo ziri muri kariya karere.'

    Iyi nama ibaye mu gihe hari ikibazo cy'uko n'icyemezo giherutse gufatirwa i Luanda cyo guhagarika imirwano hagati y'impande zihanganye muri Congo kitigeze cyubahirizwa.

    Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo byakemuka

    Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Col. Jean Paul Nyirubutama, akurikiye ibiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahagarariye-iperereza-mu-rwanda-na-rdc-bahuriye-i-luanda

  • Gavi wa Barcelone mu rukundo n'igikomangomakazi #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urukundo ivugwa hagati y'umukinnyi wa FC Barcelona n'umukobwa w'umwami w'igihugu cya Epagne

    Ni inkuru yatangiye kujya hanze ubwo uyu mukobwa w'umwami witwa Princess Leonor w'imyaka 19 yisanze akunda umukinnyi Pablo Gavira usanzwe uzwi nka Gavi w'imyaka 20 biza gusa n'ibifata intera ubwo umwami wa Espagne Felipe wa gatandatu yagaragaye arikumwe na Gavi arimo asinya kumwambaro we w'ikipe y'igihugu ya Espagne uriho nimero 9 asanzwe yambara bivugwa ko uyu mwambaro King Felipe wa gatandatu yari yawusabwe n'umukobwa we ko Gavi yawusinyaho akawumuzanira arinako byagenze

    Ikindi kintu cyaje kugira inkuru impamo ko uyu mukobwa w'umwami Princess Leonor yakunze uyu musore nuko muri 2022 amakayi ndetse n'ibitabo yajyanaga kwiga byari byuzuyeho amafoto ya Gavi abantu bati inkuru ni impamo umukobwa yisanze yarobye

    Gusa abantu bakomeza kwibaza impamvu Gavi atagaragaza ubushake bwo kuba yakundana nuyu mukobwa w'umwami ariko nanone umuryango wa cyami (Royal Family) muri Espagne ntago wemera ko umwe mubawugize agaragara mubikorwa ibyaribyo byose by'umupira w'amaguru bityo mugihe Gavi yakemera kuba yajya murukundo nuyu mukobwa umupira w'amaguru ahita asabwa kuwusezera burundu akinjira ibwami agafata izindi nshingano.

    By Thiago

    Source : https://flash.rw/2024/08/07/gavi-wa-barcelone-mu-rukundo-nigikomangomakazi/

  • Abatasi b'u Rwanda baganiriye n'aba Kinshasa muri Angola #rwanda #RwOT

    Abahagarariye inzego zishinzwe iperereza hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, bahuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije kwigira hamwe ahaturuka umuti w'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

    Baganiriye ku byo babona byakorwa kugira ngo umutekano urambye ugaruke mu Burasirazuba bwa DRC aho umutwe M23 umaze iminsi usibana n'ingabo za DRC n'abazishyigikiye.

    Intumwa z'u Rwanda ziyobowe na Colonel Jean Paul Nyirubutama akaba umuyobozi mukuru wungirije w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe umutekano n'iperereza, NISS.

    Ari kumwe n'umuyobozi muri Minisiteri y'ingabo ushinzwe ububanyi n'amahanga mu bya gisirikare Brig Gen Patrick Karuretwa na Col Regis Gatarayiha ushinzwe iby'ikoranabuhanga n'itumanaho muri Minisiteri y'ingabo z'u Rwanda.

    Inama yabo ije ikurikira iy'Abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bo muri ibi bihugu iherutse kubera muri Angola ku buhuza bw'iki gihugu.

    Ni inama yari yemeranyirijwemo ko impande zihanganye mu Burasirazuba bwa DRC bishyira intwaro hasi hakaba agahenge.

    Icyakora ako gahenge uko bigaragara ntakabaye kubera ko abarwanyi ba M23 bavuze ko ibya ako gahenge bitabareba kuko itatumiwe aho kemerejwe.

    Perezida Tshisekedi wa Kongo Kinshasa mu binyamakuru byo mu gihugu cye yavuze ko ibi biganiro bya Luanda muri Angola haganirwa uko umutwe wa FDLR wasenyuka nta bindi bigomba kuhavugirwa.

    Ntibyatinze imirwano irakomera ku buryo hari abaturage benshi ba DRC barimo n'abapolisi bahungiye muri Uganda.

    Byatumye Uganda ibona ko ibintu biri kuyototera ihitamo kongera abasirikare bayo ku mupaka uyigabanya na DRC.

    Source : https://flash.rw/2024/08/07/abatasi-bu-rwanda-baganiriye-naba-kinshasa-muri-angola/

  • Gukora indirimbo 7 ku kwezi no guhabwa 40% y… – #rwanda #RwOT

    Ariko uyu musore w’i Karongi yigaragaje cyane kuva mu myaka itanu ishize, byatumye amagana y’abahanzi amwegera, ndetse abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Juno Kizigenza n’abandi yabakoreye indirimbo zabaciriye inzira mu muziki.

    Kopi y’amasezerano yagiranye na Label 1:55 AM ifitwe na InyaRwanda, bigaragara ko yateguwe kandi igashyirwaho umukono ku wa 28 Ukuboza 2022. Bivuze ko byasabye hafi iminsi 16 kugirango bitangazwe mu itangazamakuru ko uyu musore yatangiye gukorana n’iyi Label iri mu zihagazeho muri iki gihe.

    Element ari kuvugwa cyane muri iki gihe biturutse mu kuba indirimbo ‘Sikosa’ yakoreye The Ben na Kevin Kade asabwa kuyivamo, kuko yayigizemo uruhare uruhande rwa Label abarizwamo rutabizi.

    Amakuru avuga ko Label ye yamuhaye amahitamo abiri; Kuva muri iriya Label cyangwa se kwishyura asaga  Miliyoni 500 Frw kubera ko atubahirije amasezerano.

    Ibikubiye mu masezerano yashyizeho umukono ari kuri Paji esheshatu

    1.Uburenganzira afitweho n’umushoramari ndetse na Serivisi agomba gutanga (Investor’s rights and Services):

    Kuri iyi ngingo Label ivuga ko izahagararira inyungu za Producer Element mu cyo bise ‘Entertainment Industry’ igizwe n’umuziki, Televiziyo, Ikinamico, ibibyara inyungu kuri Internet, ubugeni n’ibindi.

    Label ivuga ko izafasha Producer mu bijyanye no gukora indirimbo no kuyinononsora (Mastering).

    Ikindi ni uko iyi Label izakomeza gushaka ibintu byaha amahirwe Element kugirango izina rye rikure, banamufasha gukora ‘Collabo’ yaba imbere mu gihugu no hanze.

     

    2. Fee (Uko bafata inyungu ku byo yakoze)

    -Iyi Label ivuga ko mu gihe habayeho gukora indirimbo n’ibindi bikorwa biri muri ‘Music Industry’ bazajya bafata 60%. Bivuze ko ibyo binjije bivuye mu mirimo ya Element bazajya bafataho 60%.

    Urugero niba Producer Elementa akoze indirimbo ku mafaranga Miliyoni 1 Frw bazafataho ibihumbi 600 Frw, Element afateho ibihumbi 400 Frw.

    -Muri iyi ngingo banavuga ko ku bundi bucuruzi nko kwamamaza n’ibindi bikorwa byazanywe na Label ye, nabwo bazajya bafataho 60% y’inyungu (Net Revenue) atari iby’umusaruro mbumbe.

    -Imishinga yose Producer yari afite mbere y’uko asinya aya masezerano ntacyo Label ibirebaho. Urugero niba yari afite indirimbo yakoragaho atarashyira umukono ku masezerano ntacyo iyi Label ikurikiranaho.


    3.Kurangiza amasezerano mbere y’igihe mwavuganye (Early Termination)

    Aha ni igihe ushobora gusesa amasezerano mbere y’igihe mwavuganye. Urugero, niba Element yarasinye amasezerano y’imyaka itatu, agasaba ko arangira mbere y’uko iriya myaka igera.

    Kuri iyi ngingo, Label ye ivuga ko Producer Element ashobora gusesa amasezerano ako kanya ariko yabanje gutanga integuza. Ariko kandi usesenguye muri ‘Contract’ ntabwo bagaragaje igihe cyo gutangira integuza

    Bagaragaza ko Element yemerewe gusesa amasezerano igihe habayeho icyaha, ubujura, uburiganya bikozwe n’iyi Label bijyanye no kubahiriza inshingano ze.

    Ariko kandi ashobora no gusesa amasezerano igihe Label itari kubahiriza ibyo imugomba kugirango abashe gukora akazi. Anashobora guseswa kandi igihe Producer yananiwe kuzuza ibyo bumvikanye.

    4.Sunset (Hari abanyamategeko bavuga ko ingingo nk’iyi itabamo mu masezerano)

    Kuri iyi ngingo, Label ivuga ko izakomeza kubona amafaranga cyangwa se kugira uburenganzira ku bikorwa byose, kuri Album n’ibindi byakozwe mu masezerano cyangwa mbere y’uko amasezerano aseswa.  

    Aha ni ukuvuga ko Label ye ifite uburenganzira bwo gukomeza kwakira ‘Commission’ ku bikorwa bya Element, haba mbere yo gusesa amasezerano cyangwa nyuma yo gusesa amasezerano.

    Urugero bashobora gusesa amasezerano kuri uyu wa Gatatu ariko hari indirimbo Element yarimo akoraho itararangira. Bavuga ko bazakomeza gufata amafaranga kuri iyo ndirimbo ku kigero cya 50% y’umusaruro mbumbe (Gross Revenue).

    5.Accounting Records

    Muri iyi ngingo bavuga ko Element ategetswe gutanga raporo buri minsi 15 mbere y’uko ukwezi kurangira.

    Ariko kandi bavuga ko Element ariwe wemerewe guhitamo igiciro akoreraho indirimbo, ariko kandi agatanga raporo ku buyobozi bwa Label.

    6.Producer’s responsibilities during the term (Inshingano za Producer mu gihe cy’amasezerano)

    -Element yemeye gukora amasaha 40 mu Cyumweru muri 1:55 Studio ndetse no muri  1:55 AM Production-Bivuze ko agomba gukora amasaha umunani ku munsi.

    -Element kandi agomba gukora no gutunganya byibuze indirimbo 7 ku kwezi.

    -Asabwa kandi gushyira ikirango (Jingle) cya 1:55 AM muri buri ndirimbo yose akoze.


    6.Confirm the method of Payment

    Label ivuga ko ariyo igomba gukurikirana no kwita ku bikorwa byose bikorewe muri 1:55 AM, kandi buri gihembwe bereka Producer ibyakozwe, agahembwa. Bavuga ko bamwereka iriya raporo bakuyemo ibyo bashoye.

    Igihe Producer kandi abisabye, ahabwa inyandiko zigaragaza ibyinjijwe mbere y’iminsi itatu.

    7.Recruitment Fees

    Kuri iyi ngingo bavuga ko hari amafaranga bamuhaye bamuha ikaze muri iyi Label ariko ntavugwa muri aya masezerano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145689/gukora-indirimbo-7-ku-kwezi-no-guhabwa-40-yibyinjiye-ibikubiye-mu-masezerano-ya-element-na-145689.html

  • Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure. #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshissekedi wa Kongo amaze iminsi mu bitaro byitwa'Saint-Luc' by'i Buruseli mu Bubiligi, aho yanabagiwe kubera uburwayi bw'umugongo.

    Mu gihe abaganga bamusabaga kuba agumye mu bitaro akabanza agatora agatege, amakuru yamugezeho ko M23 ikomeje kwambura ingabo ze ibirindiro byinshi kandi bikomeye, maze ahitamo gutoroka abaganga, ngo ajye kurwana intambara y'amagambo, dore ko ariyo we n'abambari be bagikanyakanyamo.

    Ikindi cyamuhubanuye mu bitaro akirwaye, ni igitutu cy'amakuru yasohotse, ahishura ko Leta ya Kinshasa yohereje intumwa i Kampala gushyikirana mu ibanga na M23. Kubera ko Tshisekedi yabeshye abahezanguni ko adashobora gushyikirana na M23, yagombaga gutabara bwangu, akaza gushimisha abanzi b'amahoro, abemeza ko' igihe cyose azaba akiri Perezida atazigera ashyikirana na M23″.

    Ngiyo impamvu rero abajyanama be, barimo Patrick Muyaya, bamushushubikanyije, bamushora mu itangazamakuru akirwariye, birengagije ko umuntu ukiva ku iseta bimusaba igihe gihagije ngo ibitekerezo bye bisubire ku murongo.

    Reka rero Perezida Tshisekedi bamuterere agatebe imbere y'abanyamakuru, muri ambasade ya Kongo-Kinshasa i Buruseli, maze si uguhuzagirika no gusohora amagambo atabanje gupima uburemere bwayo, sinakubwira!

    Ikibabaje kurushaho, abamushoye imbere ya camera akirwaye ntibabanje no kumva aho yinyuzemo ngo bahakate, cyangwa bamusabe kuhakosora mbere y'uko amangambure ye atambutswa.Twibutsa ko iki kiganiro kitari' live', ko rero kugitunganya byashobokaga mbere yo kugishyikiriza muri rubanda.

    Tshisekedi ati' turishyura ikiguzi cyo kuba abajenosideri barinjiranye intwaro muri Kongo'.

    Nta gihe u Rwamda rutasobanuye ko imwe mu ntandaro z'umutekano muke cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, ari abajenosideri bo muri FDLR bagiye gukomereza umushinga wabo w'ubwicanyi n'ubundi bunyamanswa muri Kongo, bibasira by'umwihariko Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    U Rwanda kandi ntirwahwemye kugaragariza isi yose ko Leta ya Kongo yashyize ku ibere abajenosideri ba FDLR, ibaha imyitozo n'intwaro ziyongera ku zo binjiranye muri 94, ndetse ibinjiza mu gisirikari cya Leta, umugambi ari ugutsemba Abatutsi b'Abanyekongo, ariko cyane cyane guhungabanya umutekano w'uRwanda.

    Igihe cyose havugwaga ikibazo cya FDLR, Leta ya Kongo yabyitaga' urwitwazo rw'uRwanda rushaka gusahura Kongo, kuko nta FDLR ikirangwa ku butaka bwa Kongo'. Ubuhubutsi bwa Tshisekedi rero bugize neza, kuko yeruye ati:' Umuryango mpuzamahanga wakoze ikosa rikomeye ryo kurekera intwaro abajenosideri ubwo baduhungiragaho, none Kongo irimo kwishyura ikiguzi cyabyo'.

    Mu gushimangira kandi ko FDLR atari 'baringa' nk'uko yajyaga abikwiza,Tshisekedi yanavuze ko impande zirebwa n'imyanzuro ya Luanda nineho zigiye gutangira gahunda yo guhashya FDLR. Gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko ibyo ari cya kinyoma Tshisekedi asanganywe, kuko adafite ubushake n'ubushobozi bwo kwikuraho FDLR, kandi ari amaboko ye.

    Bwa mbere, Tshisekedi yashinje ku mugaragaro Joseph Kabila kuba inyuma y'umutwe wa AFC/M23.

    Kugeza ubu ibyo kuba Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Kongo-Kinshasa, yaba ari mu bikorwa bya gisirikari birwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, byajyaga bivugwa mu matamatama gusa gusa, ariko byari bitarashyirwa ahagaragara n'umutegetsi ukomeye nka Perezida wa Repubulika. Muri icyo kiganiro rero, adaciye ku ruhade, Perezida Tshisekedi yagize ati: 'Joseph Kabila yanze kwitabira amatora aheruka, ahitamo kwigomeka, kuko AFC ni iye bwite'.

    Perezida Kagame niwe wigeze kuvuga ko Tshisekedi ashobora gukora ibintu byose bimuje mu mutwe, uretse gupima uburemere bw'amagambo ye. Aha Tshisekedi yari amaze guhagarara ku maguru ye abiri, atangaza ko azagaba ibitero ku Rwanda, atitaye ku gaciro u Rwanda rwagombaga guha ayo magambo, mu rwego rwo gukumira ibyo bitero.

    N'ubu rero yakije umuriro adafitiye ubushobozi bwo kuzimya. Guhuza Joseph Kabila na AFC/ M23 ntawe uzi uko Kabila abyakira, gusa bishobora kuba nko gukora mu jisho ry'intare yari yisinziriye.

    Nubwo Joseph Kabila asanzwe ari Senateri, ntakunze kumvikana avuga kuri politiki ya Kongo. Ndetse bivugwa ko inzego za Leta zagiye zimwendereza, nko kuvogera umutekano we n'uwabagize umuryango we, ariko akomeza kuzima amahirwe yo guhangana ku mugaragaro, ngo zitabona aho zihera zimushinja kuvutsa igihugu umudendezo.

    Ese niba koko Kabila ari muri AFC/M23, kuki atamburwa ubudahangarwa bwa senateri, ngo akurikiranweho ' ibikorwa by'iterabwoba', nk'uko byagenze kuri Muzehe Mwangacucu n'abandi.

    ' Kuva naba Perezida wa Kongo niyemeje KUGABANYA ubushobozi bw'abaturage mu guhangana n'ibiciro ku masoko'

    Ubwo yasubizaga ikibazo cy'ubukene bw'Abakongomani ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, aho kugira ati:'Twiyemeje KUZAMURA ubushobozi bw'Abakongomani mu guhangana n'ibiciro ku isoko', kubera intege nke z'uburwayi yisanze avuze ko biyemeje 'kugabanya' ubwo bushobozi. Uburangare (niba atari ubugome) bw'abajyanama be, ndetse n'ubw' abo banyamakuru, nyamara bamubeshyaga ko bariho bamufasha mu icengezamatwara, ntibwatumye Perezida yumva ko akoze amahano, ngo akosore imvugo. Ku mbuga nkoranyambaga Abakongomani ntibabifashe nko kunyerera k'ururimi, ahubwo babyuririyeho, bati:' imvugo ya Tshisekedi ijyanye neza n'imikorere y'ubutegetsi bwe'.

    Ibi tubagejejeho ni bike cyane ugereranyije n' ibidasanzwe mu mvugo z'umukuru w'igihugu ( insolites) byavugiwe muri icyo kiganiro, nko gutukana no kwikoma abandi, kumena amabanga, kubeshya no gucikwa akemera ubuswa mu nzego z'ubutegetsi bwe, guhubuka n' ubwana muri politiki.

    Tumwifurije gukira vuba no kwiga kuvuga ibikwiye, mu gihe gikwiye.

    The post Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igitutu-cya-m23-cyasohoye-tshisekedi-mu-bitaro-adakize-none-uburwayi-bumuvugishije-amangambure/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitutu-cya-m23-cyasohoye-tshisekedi-mu-bitaro-adakize-none-uburwayi-bumuvugishije-amangambure

  • Irembo yinjiye mu bufatanye na Rwanda Coding Academy – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda Irembo yiyemeje binyuze mu imenyerezamwuga iri guha abanyeshuri bo muri iri shuri, ryabonye izuba muri Gashyantare 2019, hagamijwe kubakira Abanyarwanda ubushobozi mu bijyanye n'iri koranabuhanga.

    Irembo igaragaza ko yiyemeje iyo gahunda mu buryo bwo gushyigikira impano z'Abanyarwanda. Bifasha igihugu kugera ku ntego cyihaye ry'iterambere ikoranabuhanga rifitemo uruhare runini.

    Kugeza ubu abanyeshuri ba RCA bari kumenyerezwa umwuga muri Irembo ni 28 aho bamaze amezi hafi atanu bahabwa ayo masomo yigiwe ku murimo.

    Bafashwa n'abenjeniyeri mu byo kubaka porogaramu za mudasobwa muri iki kigo cy'ikoranabuhanga.

    Irembo kandi igaragaza ko muri bo, 16 ba RCA bamaze guhabwa akazi muri Irembo, iki kigo kikagaragaza ko hari abandi banyeshuri bagera kuri 14 bahawe akazi muri Irembo ariko na bo bahoze bakora imenyerezamwuga.

    Ibi bituma urwo rwego rwunguka abahanga bakiri bato kandi b'Abanyarwanda.

    Irembo igaragaza ko muri iki cyiciro abo bahawe imenyerezamwuga bafashije mu gushyira serivisi zirenga 100 ku rubuga rwa IremboGov ndetse bagenzura ko zikora neza.

    Uwo muhati wabo watumye ikigo cyongera imbaraga mu bijyanye no gushyira ku ikoranabuhanga serivisi nshya, ibyatumye IremboGov ikomeza kuba icyitegererezo mu bijyanye no guteza imbere serivisi za leta zikabonerwa hafi.

    Abo banyeshuri kandi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere gahunda ya Irembo yo kwimakaza ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangabo, AI, nko gufasha mu buryo bwo gusubiza ibibazo bibazwa kuri IremboGov, n'indi mirimo iryo koranabuhanga rishobora gufashamo.

    Irembo igaragaza ko ibyo byose ari ibihamya byivugira by'uburezi bufite ireme RCA iri guha abanyeshuri bayo, n'ubumenyi bwuzuye butangirwa ku murimo babona.

    Ni ubufatanye bugaragazwa nk'ubukomeje guteza imbere imishinga itandukanye ya Irembo, n'ubufatanye butaziguye hagati y'amashuri n'ibigo biri ku isoko ry'umurimo mu guteza imbere urwego rw'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi muri Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko ubwo bufatanye bwa Irembo na RCA bugaragaza uburyo ibigo byombi birajwe ishinga no kubakira ubushobozi abahanga mu by'ikoranabuhanga ba Afurika y'ejo hazaza.

    Ati 'Ibyo abo banyeshuri bamaze kugeraho, bigaragaza uburyo bakorana umurava, kwiyemeza n'uko bahora barajwe ishinga no guhanga udushya nk'uko ari yo ntego yacu yose.'

    Ndjientcheu yashimangiye ko bazakomeza ubwo bufatanye mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe no gukomeza guteza imbere ingingo yo guhanga ibishya.

    Ati “turi kubaka u Rwanda rwihagije ku bijyanye n'ikoranabuhanga dufatanyije.'

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Papias Niyigena yavuze ko 'ubwo bufatanye na Irembo bugaragaza uburyo integanyanyigisho za RCA zikomeye n'uburyo abanyeshuri bacu bakomeye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bazabyaza umusaruro amahirwe ari mu bufatanye bwa Irembo, hagamijwe gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, ari na ko hagerwa ku ntego rwihaye yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga muri Afurika.

    Binyuze mu rubuga IremboGov, Irembo imaze gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo n'iza Leta byoroshye bidasabye kujya ku biro akenshi babyikoreye.

    Nk'ubu kuri IremboGov abaturage baba ababa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bashobora kubonera serivisi zirenze 100 hamwe ku ikoranabuhanga.

    Irembo igaragaza ko ibikorwa birenga miliyoni 20 byakozwe binyuze ku mbuga zayo zitandukanye, iki kigo kikagaragaza ko kirajwe ishinga no gukomeza guteza imbere iryo koranabuhanga rizatuma ibigo na leta bitanga.

    Uyu ni Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi muri Irembo witwa Patrick Ndjientcheu

    Abo ni abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byigisha ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye bahawe imenyerezamwuga na Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-bufatanye-na-rwanda-coding-academy

  • Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n'Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi #rwanda #RwOT

    U Rwanda rukunze kuza mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari nk'uko raporo zinyuranye zibigaragaza. Gusa kuba rufite umutekano nayo ni indi ngingo ikomeye ituma abantu badaseta ibirenge mu kurushoramo imari.

    Bamwe mu bashoye imari mu mishinga migari y'inyubako zirimo n'iz'imiturirwa mu Mujyi wa Kigali bashimangira ko icyizere bagirirwa n'Ubuyobozi bw'Igihugu ndetse n'umutekano biri mu bituma inyubako nini kandi ziyubashye zikomeza kwiyongera.

    Ni mu gihe abikorera bo bavuga ko ubwiyongere bw'inyubako butuma babasha gucuruza ibikoresho by'ubwubatsi ku bwinshi.

    Ibice hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi birazamukamo inzu z'amagorofa ziganjemo izagenewe kuzakorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bw'ingeri zinyuranye.

    Umuyobozi wa Group Duval Great Lakes yashoye imari mu nyubako ya Inzovu Mall iherereye ku Kimihurura, Vicky Murabukirwa, ashimangira ko guhitimo gukora umushinga nk'uyu uremereye ari icyizere bafitiwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Inzovu Mall ni urugero rw'umwe mu mishinga y'ubwubatsi ikomeye muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali.

    Gusa siwo gusa kuko nk'i Remera hafi ya Stade Amahoro harimo gushyirwa inyubako z'uruhurirane zizifashishwa n'abazaza bari mu bikorwa bifitanye isano n'imikino birimo amahoteli n'ibindi bikubiye mu mushinga wiswe Zaria Court.

    Rwagati mu Mujyi hafi y'Ibiro by'Umujyi wa Kigali kandi harimo kuzamuka inzu 2 zibangikanye za Equity Bank zizaba zifite amagorofa 25.

    Ni nako umurambi w'ahazwi nko kuri Plateau, myinshi mu miturirwa yamaze kubakwa ikaba itegereje gutahwa ku mugaragaro no gukorerwamo, ibi ariko byanahinduye isura yaho ugereranije n'uko hari hameze mu myaka yo hambere.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ashimangira ko ubwiyongere bw'imiturirwa muri uyu Mujyi atari uguhindura isura yawo gusa, ko ahubwo ari n'ikimenyetso cy'uko abikorera n'abashoramari bishimiye u Rwanda.

    Hari imiturirwa myinshi igitangira kubakwa, indi iracyazamurwa aho nk'igiye kubakwa ahahoze Inzu Ndangamuco y'u Rwanda n'Ubufaransa mu Kiyovu naho hagiye gushyirwa inzu izaba yubatswe mu buryo budasanzwe.

    Kwaguka k'Umujyi wa Kigali, kuvugurura imyubakire no gusirimuka kwawo muri rusange abikorera babibonamo andi mahirwe akomeye yo kongera ingano y'ibyo bacuruza bikenerwa muri bene iyo mishinga birimo n'ibikoresho by'ubwubatsi cyane ko byinshi bitavanwa mu mahanga.

    The post Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n'Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwanda-korohereza-cyane-abashoramari-ndetse-numutekano-usesuye-nibyo-mbirimo-gutuma-hazamuka-imiturirwa-myinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwanda-korohereza-cyane-abashoramari-ndetse-numutekano-usesuye-nibyo-mbirimo-gutuma-hazamuka-imiturirwa-myinshi

  • Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n'Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry'insengero nyinshi #rwanda #RwOT

    Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy'insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n'amarangamutima.

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n'inzego z'ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n'izitabyujuje.

    Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by'igihe gito kuko zitujuje ibisabwa.

    Ubwo Dr. Rutayisire yaganiraga n'imwe mu miyoboro itandukanye ya YouTube mu Rwanda, yakoresheje amagambo akomeye avuga ko gufunga insengero byakoranywe ubukana budasanzwe.

    Bimwe mu byo yavuze yagize ati 'Iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye, ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana na we akeneye ko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.'

    Nyuma y'iminsi mike Dr. Rutayisire avugiye aya magambo mu ruhame, tariki 6 Kanama yaje kugaragara ku kinyamakuru cya MAX TV yemera amakosa atatu yakoze ndetse ahamya ko yabivuze ku bw'amarangamutima.

    Ati 'Ubundi iyo ukora imbwirwaruhame wirinda kuvuga ibintu by'amarangamutima kuko iyo ajemo uba warebye uruhande rumwe kuko nka hariya navuze ndeba uruhande rw'abapasiteri n'abakirisito, ikosa rya kabiri ryabaye, nshingiye kuri Bibiliya ndisobanura; ivuga ko igihe mugenzi wawe agukoshereje ukwiye kubanza ukamwegera.'

    'Nagakwiye kuba narahamagaye umuyobozi wa RGB nkabanza nkamubaza amakuru nti mwakoze ibiki? Ikosa rya gatatu ni amagambo nakoresheje, bikunze kumbaho njyewe iyo narakaye nkoresha amagambo akakaye, hariya nakoresheje amagambo aremereye pe asatura ni ko nabyita.'

    Yasobanuye kandi ko amwe mu magambo yavuze nko kujya kwica umubu ugafata inyundo, kujya kwica isazi ukayirasisha imbunda n'andi atandukanye ari yo yatumye bamwe bavuga ko yahanganye n'ubuyobozi.

     

     

    The post Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n'Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry'insengero nyinshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dr-pastor-rutayisire-yemeye-ko-yaganjwe-namarangamutima-agaruka-ku-ifunga-ryisengero-nyinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-pastor-rutayisire-yemeye-ko-yaganjwe-namarangamutima-agaruka-ku-ifunga-ryisengero-nyinshi

  • Hari amakosa Mukura VS yakoze idashaka kuvuga, umukino wo ntuzaba – FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yashimangiye ko umukino wa gicuti wa Mukura VS na Rayon Sports ku wa Gatandatu utazaba kuko utabera rimwe na Super Cup.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 ni bwo Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise “Mukura VS Season Launch” aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yayimenyesheje ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

    Ni ibintu byateje impaka nyinshi benshi bibaza impamvu Mukura yangiwe gukina uyu mukino.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe yavuze buri gihigu kigira uko gitegura ibintu byacyo ko batakwemera Super Cup, umukino ufungura umwaka w’imikino ugira ikindi ubangikanywa nacyo.

    Ati “abantu baranditse barasubizwa, turanabasobanurira impamvu, rero kwifata ukajya kubihuza n’i Burayi ngo bo hari abazakina twebwe ntabwo twakwemera ko Super Cup igikorwa gifungura umwaka w’imikino kigira ikindi bibangikanywa.”

    Yakomeje avuga ko Mukura VS yakoze amakosa idashaka kugarukaho yo kwandika isaba yanamaze gutangira ubukangurambaga itazi niba iyo tariki izemererwa gukina uwo mukino, anakuraho urujijo rw’uko nta yindi baruwa yigeze yandika mbere.

    Ati “Mukura VS yasohoye affiche itarasaba, sinzi rero uwayigiriye inama ko igomba gukurikiza inzira ziteganywa noneho tariki ya 5 Kanama saa 15h barandika barasaba, ejo tariki ya 6 Kanama turabasubiza ko bidashoboka kuko hari Super Cup. Rero kuvuga ngo hari indi baruwa banditse mbere ntayo bayibereke. Umukino wo ntuzaba.”

    Yakomeje avuga ko batabuza Mukura VS gukina uyu mukino ahubwo yo bayibwiye ko ihindura itariki kuko kubera rimwe na Super Cup byo bitakunda.

    Mukura VS ikaba itabikozwa aho inakomeje imyiteguro, amakuru avuga ko banandikiye FERWAFA bayimenyesha igisubizo bahawe kitabanyuze.

    Mukura VS yari yateguye umukino wa gicuti na Rayon Sports

    Camarade yavuze ko uyu mukino utazaba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-amakosa-mukura-vs-yakoze-idashaka-kuvuga-umukino-wo-ntuzaba-ferwafa