Blog

  • Perezida Touadéra yakiriye Gen Nyakarundi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro byabo, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye Perezida Touadéra kubera ubushake afite bwo kubaka igisirikare cy'umwuga, kizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

    Uyu muyobozi mu Ngabo z'u Rwanda kandi yanitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo no gukurikira umuhango wo kwinjiza mu ngabo za Centrafrique icyiciro cya kabiri cy'abasirikare 634 batojwe n'Ingabo z'u Rwanda.

    Yaboneyeho gusaba abasirikare ba RDF bari muri Centrafrique kurushaho kongera umubare w'Ingabo za Centrafrique batoza, kugira ngo umubano uri hagati y'ibihugu byombi urusheho gutanga umusaruro wifuzwa.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yanasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique ku bufatanye bw'ibihugu byombi, anahura n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'icyo gihugu, Maj Gen Zepherin Mamadou washimiye ubufatanye buri hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano.

    Maj Gen Zepherin Mamadou ati “Bavandimwe bo mu Rwanda, dukorana mu bintu byinshi. Si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy'abavandimwe bacu bo mu ngabo z'u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n'abaje mu rwego rw'amasezerano y'imikoranire.'

    Maj Gen Nyakarundi yavuze ko ubufatanye hagati y'impande zombi buzakomeza, ashimangira ko biteguye gukomeza gukorana n'ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy'abasirikare bakuru.

    Yasabye abasoje amasomo ya gisirikare ko ari bwo urugendo rugitangira kandi 'ntimwambaye umwambaro wa gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye icyizere cy'igihugu.'

    Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Gen Maj Gen Vincent Nyakarundi yakiriwe na Perezida Touadéra

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Gen Maj Gen Vincent Nyakarundi

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye Perezida Touadéra kubera ubushake afite bwo kubaka Igisirikare cy’umwuga, kizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gihugu

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zepherin Mamadou, asuhuza Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zepherin Mamadou yasuye Ingabo z’u Rwanda

    Amafoto: The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-touadera-yakiriye-gen-nyakarundi-amafoto

  • Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n'abagurisha amata ntibasigire abana – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo ubuyobozi bw'Akarere bwahagurukiye aho bwatumije inama ihuza abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge yose igize akarere ka Gicumbi, abashinzwe ibigo Nderabuzima, abashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mirenge n'abandi bafite inshingano ku burenganzira bw'abana, baganira ku bibazo bituma abana bagira imirire mibi, bamwe bakagwingira.

    Basabye buri rwego rufite aho ruhurira n'imibereho y'abaturage gukora ubukangurambaga mu baturage, babashishikariza kumenya ko iyo abana batanyweye amata biteza ingaruka mbi ku mikurire yabo.

    Hemejwe ko uwo bizagaragaraho agurisha amata ntasigaze ayo guha abana, ashobora no kuzabibazwa.

    Nkundineza Pascal uri mu batuye akarere ka Gicumbi, yagaye bagenzi be babona amata aho kubanza kuyaha abana, bakajya kuyagurisha.

    Ati 'Kugurisha amata ntusigire umwana ni imibare mike, kuko ushobora kubona amafaranga ariko umwana yarwara ukayamuvuzamo.'

    Nyirantezimana yagize ati 'Ni ubujiji. None se baguhaye inka ya Girinka bakubwiye ko igufasha kurera abana, warangiza ukabima amata kandi nawe barayiguhereye Ubuntu, babimenye bakayikwaka bakayiha undi wifuza ko abana be bakura neza ntiwaba uhombye? Njye mbibonamo ubusambo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa n'abo bafatanya kuyobora gukora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage, bikazafasha kurandura burundu igwingira riri ku kigero cya 19,2% muri aka karere.

    Ati 'Turi Akarere kari gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kandi umusaruro uri kugaragara cyane kuko twavuye kuri 42% y'abana bagwingira tukagera kuri 19,2%. Dushaka kugera aho nta mwana n'umwe ugira imirire mibi cyangwa igwingira mu karere kacu, dusaba ababyeyi guha abana babo amata kuko byamenyekanye ko hari abayagurisha yose ntibasigaze ayo guha abana”.

    Akarere ka Gicumbi kari mu tugira umukamo mwinshi w'amata kubera ubworozi bw'inka buhari ku bwinshi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ubuyobozi-buhangayikishijwe-n-abagurisha-amata-ntibasigire-abana

  • Mukura VS yasinyishije umukinnyi wahoze muri APR FC #rwanda #RwOT

    Irumva Justin wahoze akinira ikipe ya APR FC yamaze gusinyira ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande akaba yamaze kwerekanwa n’iyi kipe yo mu Magepfo y’u Rwanda.

    Irumva Justin yakiniye ikipe y’Intare FC, yaje kuyivamo azamurwa muri APR FC yifujwe n’umutoza Adil Mohammed watozaga iyi kipe icyo gihe.

    Gusa nta mahirwe yagize yo gukinira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imikino y’amarushanwa akaba yaraje kuyivamo ajya muri Marines FC.

    Irumva Justin yasinyiye Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yasinyishije-umukinnyi-wahoze-muri-apr-fc

  • Amafunguro 10 wafata mu gitondo akagufasha kw… – #rwanda #RwOT

    Ni ibiribwa bigizwe na Vitamini zihariye zirimo n'imyunyungugu bifite ubushobozi bwo gutanga imbaraga ku mubiri no gutuma havubura imisemburo ituma umererwa neza.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku biribwa 10 umuntu yarya mu gitondo bikamufasha kwirirwana akanyamuneza ndetse akagira n'imbaraga zo gukora:

    1. Chocolate

    Ubushakashatsi bugaragaza ko Chocola ifite ubushobozi bwo kongera umusemburo wa Endorphin ufasha umubiri gusubira mu bihe byiza nk'ibyishimo, kugabanya umunaniro, umuhangayiko n'ibindi.

    Ubwasohotse muri Journal of Psychopharmacology bugaragaza ko abantu babukoreweho barya shokora zijimye bagaragaragaho ibyishimo n'akanyamuneza.

    2. Imineke

    Umuneke ukungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo vitamine B6 ifasha mu kuvuburwa kw'imisemburo imwe n'imwe nka dopamine na serotonine igira uruhare kuzamura ibyishimo.

    Umuneke kandi ni rumwe mu mbuto zifite ubushobozi bwo kohereza glucose ikenewe mu maraso bituma uwawuriye ahorana imbaraga.

    3. Oats

    Kurya iki gihingwa mu masaha ya mu gitondo bitera akanyamuneza. Imyunyungugu gikizeho irimo na Fiber ifasha urwungano ngogozi gukora ku muvuduko uringaniye bitanga imbaraga z'umubiri.

    Ni isoko nziza ya vitamine zo mu bwoko bwa B zihindura ibiribwa byinjiye mu mubiri bikabyara imbaraga umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ubushakasahtsi bwerekana ko izo mbaraga zituruka muri iki gihingwa benshi barya cyangwa bakakivanga mu bindi binyobwa zituma uwagifashwe agira akanyamuneza.

    4. Inkeri

    Ubwoko butandukanye bw'inkeri burimo Blueberries, Strawberry, Blackberry, Raspberry bukize kuri antioxidants ikenewe mu mubiri.

    Ubushakashatsi bwatangajwe muri Journal of Nutritional Biochemistry bwavuze ko Antioxidantas ibonekamo ivura ibikomere mu mubiri n'umuhangayiko, agahinda gakabije ndetse n'umunaniro ikanakura uburozi mu mubiri.

    5. Amafi

    Amafi azwi nka Salmon, Macherel na Sardine akize kuri Omega 3 fatty acide. Intungamubiri ziboneka mu mafi zifasha ubwonko gukora neza zikagabanya ibimenyetso by'agahinda gakabije.

    Ubusesenguzi bwatangajwe muri Translational Psychiatry bwagaragaje ko omega3 fatty acide igabanya ibyago byo kwibasirwa n'ibibazo byo mu mutwe, akaba yifitemo na poroteyine nyinshi zongera imbaraga mu ngingo.

    6. Ubunyobwa

    Ubunyobwa n'izindi mbuto nk'ibihwagari ni isoko ya poroteyine nyinshi, bikagira Fiber n'izindi vitamini zikora mu buryo butandukanye. Imyunyungugu ibibonekamo ifasha kuringaniza isukari mu mubiri, bituma imbaraga zikwirakwizwa mu mubiri mu buryo buboneye.

    Ikinyabutabire cya magnessium na cyo kiri muri ibi bihingwa gifasha kurema imbaraga kinagira uruhare mu kugabanya ibimenyetso by'agahinda gakabije.

    7. Imboga rwatsi

    Imboga rwatsi zihagije kuri vitamini nyinshi zirimo na C. Ikinyabutabire cya Fer kibonekamo gifasha mu gukwirakwiza umwuka mwiza mu tunyangingo, bigatuma umunaniro ukagabanyuka.

    Izi mboga zikize kuri folate ifasha ubwonko gukorana neza n'izindi ngingo ndetse no gufasha kugarura akanyamuneza.

    8. Ibishyimbo n'amashaza

    Amashaza mato, ibishyimbo n'ibindi biri mu muryango umwe biri mu bikungahaye kuri Carbohydrates na fiber.

    Ibi byombi bifasha bimwe mu bice by'umubiri bikomeye nk'impyiko, imitsi y'umutima, ubwonko n'ibindi, bikongerera umubiri imbaraga.

    9. Ikivuguto

    Ikivuguto gikungahaye kuri protein na calcium byinshi. Ubushakashatsi bwasohotse muri Journal Nutritional Neuroscience bwemeza ko ikivuguto gifite intungamubiri zihangana n'ibimenyetso by'agahinda gakabije no kwiyumva nabi mu mubiri.

    10. Green Tea

    Icyayi gifite ibara ry'icyatsi kiba cyiganjemo caffeine na L-theanine byongerera umubiri imbaraga mu buryo bwihuse.

    Ubushakashatsi bwasohotse muri American Journal of Clinical Nutrition bugaragaza ko caffeine na L-theanine biri mu cyayi cy'icyatsi bifasha uwumvaga atameze neza akagira akanyamuneza, akanasinzira neza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145673/amafunguro-10-wafata-mu-gitondo-akagufasha-kwirirwana-akanyamuneza-145673.html

  • Ni ryari bavuga ko igihugu gikize cyangwa gik… – #rwanda #RwOT

    Mu gushaka kumenya igisobanuro cyo gukira cyangwa gukena kw’igihugu nk’uko bikunze kugaragara mu bushakashatsi buba bwakozwe n’ibigo bitandukanye bizobereye mu bukungu, InyaRwanda yaganiriye n’inzobere mu bukungu akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Dr. Bihira Canisius maze byose abishyiraho umucyo.

    Yasobanuye ko kugira ngo ubashe gutandukanya igihugu gikize n’igikennye ubirebera ku musaruro mbumbe w’igihugu, aho kuwubona uteranya ibintu byose by’umusaruro w’ibyavuye mu nzego zose z’ubukungu zirimo ubuhinzi n’ubworozi, amabuye y’agaciro n’ibindi, noneho warangiza ukabigabanya n’umubare w’abaturage.

    Mu ijambo rye, yavuze ko iyi ari nayo mpamvu bavuga ko igihugu gifite abaturage benshi gikena kubera ko wa musaruro usaranganywa ku baturage, ugasanga ubukungu bubaye buke. Mu Rwanda, buri munyarwanda wese abarirwa amadolari 1,200 hashingiwe mu musaruro mbumbe igihugu gifite.

    Yavuze ko iyo ufashe aya madolari umunyarwanda agenewe ku mwaka ukagereranya n’ibindi bihugu byateye imbere birimo u Bushinwa, u Bwongereza na Amerika, usanga bikubye u Rwanda inshuro zirenga 70.

    Ati: “Bavuga ko igihugu gikize, iyo wa musaruro mbumbe w’igihugu ari mwinshi ugereranyije n’abaturage baho. Noneho bakavuga ko igihugu gikennye, iyo umusaruro mumbe uwugabanya abaturage bakabona amafaranga macye.”

    Dr. Canisius yasubiye inyuma gato, avuga ko u Rwanda rukiva mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyarwanda wese yabarirwaga amadolari 200-300 ku mwaka, none ubu hakaba hishimirwa intambwe igihugu kimaze gutera aho bigeze ku 1,200$ ku muturage.

    Mu bigaragarira amaso y’abantu bishimangira ko igihugu runaka giteye imbere, harimo ubuvuzi, amashuri, ubucuruzi, n’ibindi byinshi bifitiye abanyarwanda akamaro.

    Ati: “Nk’ubu mu Rwanda, kugeza ubu ngubu ibintu dukoresha tubitumiza mu mahanga. Turamutse dushatse gukira twashyiraho inganda, ibintu byinshi tukabikorera mu Rwanda ahubwo twe tukohereza mu mahanga. Nk’ubuvuzi bukomeye tubusaba amahanga ugasanga umuntu urwaye indwara runaka agiye kwivuriza hanze kuko tutabasha kumuvura.”

    Yagaragaje ko kimwe mu bigaragaza ko igihugu gikennye, ari ukugira ibikorwa remezo ndetse n’imiturire biri hasi cyane ku buryo n’inzu ndende z’imiturirwa ziba zibarirwa ku ntoki mu gihe nko muri Amerika usanga ubwinshi bwazo ‘bukubuza kureba n’imirasire y’izuba.’

    Iyi nzobere kandi, yasobanuye ko kugira ngo hagenwe ubukungu bw’igihugu hashingirwa no ku ngengo y’imari, aho usanga ibihugu byateye imbere biba bikubye inshuro nyinshi ibihugu bibarwa nk’ibikennye.

    Igihugu cya Seychelles kigizwe n’ibirwa 115 byo mu nyanja y’u Buhinde, ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bikize muri Afurika mu 2024, mu gihe Mauritius na Libya bikigwa mu ntege.

    Ibihugu bikize bya Afurika bikora nka moteri y’ubukungu, biteza imbere iterambere no kwaguka k’umugabane. Binyuze mu bucuruzi, ishoramari n'ibikorwa remezo, intsinzi yabo mu bukungu ishobora gutumbagiza iterambere mu bihugu byegeranye.

    Nubwo Afurika ishobora kwitwa umugabane uciriritse, ntawahakana ko ibihugu bimwe byo mu Karere bitanga ubutunzi bwinshi. Ibihugu byavuzwe ni ingenzi cyane mu bukungu bw'Isi, ukurikije umutungo kamere, hamwe n'umutungo w'abantu.

    Ibihugu bikize nka Nigeria, Afurika y’Epfo, na Egypt ni ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi, rishyigikira ubucuruzi bwa Afurika. Ubukungu bwabo bukomeye bukurura ishoramari ritaziguye (FDI), rishobora gukwirakwira mu bihugu byegeranye, bikavamo ingaruka nziza mu bukungu.

    Impuzandengo ya buri muturage mu kwezi kumwe mu bihugu icumi bikize cyane ku Isi irenga 110.000 $, mu gihe mu bihugu icumi bikennye cyane, bitarenze 1.500 $.

    Dore ibihugu 10 bikize cyane muri Afurika mu 2024, nk'uko imibare y'ubukungu iheruka gutangwa na Global Finance ibigaragaza. 

    Rank

    Country

    GDP-PPP per capita

    Global rank

    1.

    Seychelles

    $43,151

    54th

    2.

    Mauritius

    $32,094

    65th

    3.

    Libya

    $26,456

    73rd

    4.

    Botswana

    $20,097

    87th

    5.

    Gabon

    $19,452

    92nd

    6.

    Equatorial Guinea

    $18,378

    96th

    7.

    Egypt

    $17,614

    98th

    8.

    Algeria

    $16,483

    105th

    9.

    South Africa

    $16,424

    106th

    10.

    Tunisia

    $13,645

    113th

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145653/ni-ryari-bavuga-ko-igihugu-gikize-cyangwa-gikennye-dr-bihira-canisius-twaganiriye-145653.html

  • Kasuku Breakfast: 7 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

    Ibyabaye kuri tariki 7 Kanama:

    1. 1782: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashyizeho 'Purple Heart,' igihembo gihabwa abasirikare bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by'intambara.
    2. 1959: Ikigo cya NASA cyohereje satelite ya Pioneer 7 mu kirere kugira ngo yige ku miterere y'imirasire y'izuba n'imiterere y'ikirere.
    3. 1998: Ibitero by'iterabwoba byagabwe ku biro bya ambasade ya Amerika muri Nairobi, Kenya na Dar es Salaam, Tanzania, byahitanye abantu barenga 200.
    4. 2008: Intambara yatangiye hagati ya Georgia na Russia mu karere ka South Ossetia.

    Abavutse kuri tariki 7 Kanama:

    1. 1876: Mata Hari, umunyeshyaka n'umubyinnyi w'Umunyamahanga, uzwiho kuba intasi.
    2. 1942: Tobin Bell, umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, uzwi cyane kubera uruhare rwe muri filime ya 'Saw.'
    3. 1960: David Duchovny, umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, uzwi cyane kubera uruhare rwe muri 'The X-Files.'

    Abitabye Imana kuri tariki 7 Kanama:

    1. 1957: Oliver Hardy, umukinnyi w'amafilime w'Umunyamerika, uzwi cyane kubera filime z'urwenya yakinanaga na Stan Laurel.
    2. 2005: Peter Jennings, umunyamakuru w'Umunyamerika, wakoraga kuri ABC News.
    3. 2011: Nancy Wake, intwari y'intambara yo mu Bufaransa, yagaragaye mu bikorwa byo kurwanya Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y'Isi.

    Ibyabaye kuri tariki 7 Kanama mu Rwanda:

    1. 1994: Nyuma y'ihagarikwa ry'amaraso mu Rwanda, ibikorwa byo kubaka no gusana igihugu byatangiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.

    Abavutse kuri tariki 7 Kanama mu Rwanda:

    • Amateka y'abantu bavutse kuri iyi tariki mu Rwanda ntazwi neza, ariko dushobora kugira icyo tugushakira ku bantu bazwi cyane bavukiye kuri iyi tariki.

    Abitabye Imana kuri tariki 7 Kanama mu Rwanda:

    • Amakuru ku bantu bazwi cyane bitabye Imana kuri iyi tariki mu Rwanda nayo si menshi. Gusa dushobora gukomeza kugerageza gushakisha mu buryo buhambaye.

    Amakuru Ashyushye:

    • Perezida Félix Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'iminsi arwaye

    Bikubiye mu byatangajwe n'umuvugizi wa Félix Tshisekedi, ari we Tina Salama akoresheje urubuga rwa x, yatangaje ko Tshisekedi yakoresheje inama muri ambasade ya Congo iri i Bruxelles mu Bubiligi.

    Tina Salama yagize ati: 'Kuri uyu wa Kabiri 06/08/2024, perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Bruxelles yakoresheje inama muri ambasade ya Congo.'

    Uyu muvugizi yanavuze kandi ko Tshisekedi ameze neza, ko ndetse ateganya gukoresha ikiganiro kuri TopCongo FM, anagaragaza ko icyo kiganiro ko kizakorwa mbere y'uko azafata indege imusubiza mu gihugu cye.

    Mu Cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko perezida Félix Tshisekedi arwariye mu Bubiligi kandi ko yari arembye.

    Ibyo byamenyekanye nyuma y'uko yari yasubitse urugendo yari kugirarira i Kisangani aho yari agiye kunamira Abanyakongo biciwe muri ibyo bice no mu Burasirazuba bwa RDC, nk'uko itangazo ry'ibiro bye ryabivugaga.

    Bwana Tshisekedi, amakuru amwe avuga ko ahorana indwara y'umutima ariko kandi hari andi makuru avuga ko uyu mukuru w'igihugu cya RDC ko yaba arwaye kanseri.

    Hagati aho, indwara perezida Félix Tshisekedi akunze kurwara ntizwi, kuko ubu n'ubugira kabiri aja kwivuza mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Kandi uko agiye kwivuza amara igihe kingana n'ibyumweru bibiri arimo kwitabwaho n'abaganga kabuhariwe.

    • Umusore wakoze ubukwe nta mugeni havuzwe uko byagenze kugira ngo abukore

    Ni uwitwa Edward Futakamba wo mu gace ka Mpanda mu Ntara ya Katavi, yatunguye abantu ubwo yakoraga ubukwe nta mugeni bikaza kumenyekana ko yasigaya mu ideni ry'ibihumbi 200 by'Amatanzania by'inkwano ari nabyo byatumye bamwima umugani.

    Nk'uko byavuzwe, uyu musore ngo yateguye ubukwe n'umugore we bari basanzwe babana ndetse bafitanye n'umwana w'umukobwa ufite imyaka itatu.

    Igihe cy'ubukwe ubwo cyari cyegereje, umusore yagiye kwa Sebukwe atanga inkwano yari yaciwe zingana na miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri, ariko atanga miliyoni asigara mu bihumbi magana abiri.

    Umunsi w'ubukwe wageze umusore ataratanga ya mashilingi yasigaye, maze iwabo w'umukobwa banga ko umwana wabo ashyingirwa.

    • Indwara idasanzwe
    • Uduhigo tumaze gukorwa muri Olimpics
    • Intandaro y'ipfuba ry'ibiganiro bya M23 na RDC byari kubera muri Uganda

    Andi makuru mwasura imbuga zacu

    The post Kasuku Breakfast: 7 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-7-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

  • UR mu bufatanye n'ibigo byo mu Bushinwa buzasiga hubatswe ububiko bw'amakuru y'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Ni ibigo birimo za kaminuza zitandukanye zo muri iki gihugu gifatwa nk'icya kabiri mu Isi mu bijyanye n'ubukungu, birangajwe imbere n'Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe kugenzura no kurinda indwara (China CDC).

    Ni umushinga uzagirwamo uruhare kandi na Kaminuza Mpuzamahanga yigisha ubuvuzi y'i Butaro, UGH, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku buzima Rwanda, RBC n'izindi nzego.

    Ubwo bubiko buzajya bufasha abakora ubushakashatsi ku buzima kubona amakuru, agasesengurirwa hamwe ari menshi bigakorwa mu buryo bwihuse ndetse bworoshye.

    Kizajya cyifashisha ikoranabuhanga rigezweho nk'iry'ubwenge buhangano, AI cyangwa irikoresha internet mu bindi bikoresho ibizwi nka 'Internet of Things:IoT'.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga, ubwo yakiraga itsinda ry'Abashinwa ryasuye Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and E health: CEBE) cya UR, yagarutse kuri uyu mushinga.

    Dr Muganga yabwiye IGIHE ko ubwo bubiko buzaba bufite inyubako bubarizwamo, amakuru agire aho abikwa n'ibindi bikorwaremezo bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Uyu munsi twasuye icyanya cy'ubuvuzi giherereye i Masaka. Twaberetse ibigo bihabarizwa nibihateganywa. Ubwo bubiko rero buzajya bubika amakuru y'ibyo bigo byose ndetse twifuza ko bizaba umushinga ukusanya amakuru ya Afurika yose.'

    Ni ukuvuga ngo niba mu Rwanda bakoze ubushakashatsi bujyanye n'indwara runaka, icyayiteye, aho yavumbuwe n'ibindi, ayo makuru yose azajya akusanyirizwa muri ubwo bubiko ku buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ni nako bizajya bigenda no ku bindi bihugu bya Afurika, hanyuma amakuru asangirwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

    Icyakora ubwo bubiko buzatangira bukusanya amakuru yo mu Rwanda, bigatekerezwa ko nabwo bwazashyirwa i Masaka mu cyanya cy'ubuvuzi, ahabarizwa ibindi bigo biri kugira uruhare mu kugira u Rwanda igicumbi cy'ubuvuzi muri Afurika.

    Iki kigo cya UR Abashinwa basuye ni kimwe mu bigezweho utasanga ahandi, kikaba kimwe muri bitanu byashyizweho ku busabe bw'abakuru b'ibihugu ba Afurika y'Uburasirazuba kugira ngo ibibazo biri mu buvuzi bikemurwe.

    Ibindi birimo icyo muri Tanzania kijyanye no kuvura umutima, icyo muri Uganda cyo kuvura kanseri, icya Kenya kivura impyiko n'icy'u Burundi cyita ku kurwanya imirire mibi.

    CEBE itanga serivisi zirimo gukora ibikoresho byo kwa muganga, ikoranabuhanga mu buvuzi havurwa abari kure (e-health) no gufasha abahoze barwaye gusubira mu buzima busanzwe bakongera kwigirira akakaro.

    Ubu CE ikorana n'ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Butare, CHUB, iby'i Gatagara mu Karere ka Nyanza, n'iby'i Gahini, ku bijyanye n'insimburangingo. Iki kigo gifite laboratwari zirenga 12.

    CEBE inatanga amasomo ku mu kurema abahanga bazajya bakora iyo mirimo cyane cyane Abanyarwanda na cyane ko usanga mu Rwanda no mu Karere ababizobereyemo ari mbarwa.

    Mu Ukuboza 2023 mu cyanya cy'inganda huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, CEBE izajya ikoreramo, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CEBE Prof David Tumusiime, akavuga ko igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$ (arenga 27 Frw y'ubu).

    Prof Tumusiime yavuze ko bari gushaka uburyo bakwinjira mu cyiciro cya kabiri kibafasha gutuma CEBE ikora neza, ubushakashatsi buhanga udushya bugahabwa intebe, ha handi nk'impyiko irwara hagashakwa igikoresho kizayisimbura.

    Biteganyikwe ko icyo cyiciro cya kabiri kizatwara byibuze hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 30$, ariko bigaterwa n'ayo ubu buyobozi bw'iki kigo kigezweho kizabona.

    Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cy’Icyitehererezo mu gukora ibikoresho byo kwa muganga no kuvura abantu hifashishijwe iya kure cyuzuye gitwaye miliyoni 21$.

    Abashinwa basuye Kaminuza y’u Rwanda bakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga

    Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu aha ikaze abaturutse mu bigo bitandukanye byita ku buzima byo mu Bushinwa

    Umuyobozi Wungirije wa UR ushinzwe igenamigambi n'imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond ni we wahaga ikaze abayobozi ba za kaminuza bakagaragaza ibyo izo kaminuza zikora

    Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu (ibumoso) ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga agagaragaza uburyo kaminuza ayoboye imaze kuba ubukombe

    CEBE ni ikigo cyashyizwemo imashini zitandukanye zifashishwa mu bushakashatsi bugamije guteza imbere ubuvuzi

    Aha bari bamaze guteranya ibinyabutabire bifasha gukora insimburangingo

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CEBE Prof David Tumusiime (ahagati) asobanurira abashyitsi b’Abashinwa uko izo laboratwari z’icyo kigo zikoreshwa

    Abaturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu Bushinwa batambagijwe laboratwari zose CEBE ifite

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-mu-bufatanye-n-ibigo-byo-mu-bushinwa-buzasiga-hubatswe-ububiko-bw-amakuru-y

  • Insengero hafi ibihumbi umunani zimaze gufungwa – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, ruri gukora ubugenzuzi bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n'izitabyujuje, inshingano rukora rufatanyije n'inzego z'ibanze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi yatangaje ko mu gihe cy'ibyumweru hafi bibiri igenzura rimaze, hasuwe insengero zirenga ibihumbi 13 hasuzumwa ko zujuje ibisabwa.

    Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko muri izo nsengero ibihumbi 13 zasuwe hafunzwe 59.3%.

    Mu buryo bworoshye 59.3% by'ibihumbi 13 bingana n'insengero 7709.

    Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko muri izo nsengero zafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by'ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n'izisabwa ibintu bigari zakabaye zifite.

    Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk'umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa, ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.

    Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko nubwo umubare w'insengero mu Rwanda ari munini, bitari bikwiye kuba ikibazo ahubwo ko ikibazo gishingiye ku kuba n'izihari zituzuza ibisabwa.

    Ati 'Kuba hari umubare mwinshi si cyo kibazo nyirizina. Ikibazo ni ukuba uwo mubare uhari ujyanye n'ibyo twifuza ko byubahirizwa. Ese ni umubare insengero zayo zubakitse nk'uko amategeko abiteganya, ese ni umubare abayobozi bayo matorero bafite ubushobozi amategeko asaba? Icyo ni cyo twakabaye dutindaho.'

    Yashimangiye ko ubugenzuzi bwakozwe atari ubugamije gufunga insengero ahubwo ko bwari bugamije kumenya umutekano w'Abanyarwanda bazijyamo.

    Ati 'Ntabwo iri genzura rigamije gufunga gusa kubera y'uko insengero zabaye nyinshi. Icyo cyabazwa abafite insengero nyirizina, umuntu yabazwa impamvu afite insengero 1000 adafite n'eshanu zujuje ibisabwa. Ukamubwira agashyira imbaraga mu kubyuzuza.'

    Yagaragaje ko aho kugira ngo umuntu agire insengero eshatu mu kagari kamwe zitujuje ibisabwa yakubaka urusengero rumwe rugari rubyujuje ruzajya ruhurizamo abayoboke be, bakakirirwa ahanoze kandi bayobowe n'abayobozi bafite ubushobozi bwujuje ibisabwa.

    Yagaragaje ko nubwo abantu bavuga ko gufunga insengero byakozwe mu buryo butunguranye atari byo kuko buri mwaka basanzwe bakora ingenzura n'isuzuma ku nsengero kandi zari zategujwe.

    Ati 'Buriya ni inshingano zacu. Muri RGB dufitemo ishami rishinzwe imiryango ishingiye ku myemerere na ziriya nzego zindi twandika. Ifite ibice bibiri birimo ishinzwe kwandika n'ishinzwe gukurikirana imikorere no kugenzura. Kuva mbere turagenzura.'

    Muri 2018 igenzura nk'iri ryarabaye ndetse icyo gihe insengero zirenga ibihumbi birindwi zirafungwa kuko zitari zujuje ibisabwa ariko icyo gihe hatanzwe imyaka itanu yo kuzuza ibitari byuzuye.

    Ati 'Iyo myaka itanu yarangiye muri Nzeri umwaka ushize, irangiye twarabahamagaye mu Ukuboza 2023 turababwira ngo mugende murebe uko muteye mudushyikirize ubushobozi bw'abakozi banyu, munigenzure kuko twasanze hari abadafite iteganyamigambi. Tubasaba kunoza no kudushyikiriza ayo makuru.'

    Muri Gicurasi 2024 kandi RGB yongeye kwandikira amatorero iyasaba gutanga amakuru agaragaza aho insengero zayo ziherereye, abayayobora n'amashuri bafite ariko amatorero yose ntiyabishoboye.

    Zimwe zaje guhabwa igihe cyo kuzuza ibyo zasabwaga zongera gukomorerwa gukora ariko RGB igaragaza ko yakomeje gukora igenzura kandi ko abayobozi b'amadini n'amatorero bakunze kuganirizwa bagasabwa kujya gukosora ibyagaragaye bivuye mu bugenzuzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insengero-hafi-ibihumbi-umunani-zimaze-gufungwa

  • Ni Ruboneka Bosco, Muhire Kevin cyangwa ni Ani Elijah? Ni inde wegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka kuri uyu wa Gatanu? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2024 ni bwo hatangwa ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24 aho Ruboneka Bosco wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports na Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC ubu akaba ari muri Police FC ari bo bahanganiye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka.

    Ni ibihembo byateguwe ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League).

    Ibi biihembo byari biteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 muri Kigali Serena Hotel ariko ku bw’impamvu zitabaturutseho ntibyaba.

    Byahise byimurirwa ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024, mbere y’icyumweru kimwe gusa kugira ngo shampiyona ya 2024-25 itangire. Bizanyura imbona nkubone kuri Televiziyo ya KC2.

    Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 17, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gutora bikaba byarakorewe kuri website ya Gorilla Games aho amajwi azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

    Abatsinze ibitego byinshi

    Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC ubu akaba ari muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bazakigabana buri umwe azahabwa miliyoni n’igice.

    Umutoza w’umwaka

    Thierry Froger (APR FC)
    Sosthene Habimana (Musanze FC)
    Ahfamia Lofti ( Mukura VS)

    Umukinnyi w’umwaka

    Jean Bosco Ruboneka (APR FC)
    Ani Elijah (Bugesera FC)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)

    Umunyezamu w’umwaka

    Pavelh Ndzila (APR FC)
    Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
    Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)

    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

    Elie Iradukunda (2006) – Mukura VS
    Pascal Iradukunda (2005) – Rayon Sports
    Daniel Muhoza (2006) – Etoile del’Est

    Igitego cy’umwaka

    Arsene Tuyisenge / Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
    Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines)
    Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

    Umukinnyi w’umwaka mu bagore

    Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

    Umutoza w’umwaka w’umugore

    Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

    Umusifuzi w’umwaka w’umugore

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo

    Sam Karenzi (Fine FM)
    Reagan Rugaju (RBA)
    Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
    Claude Hitimana (Radio10)
    Aime Niyibizi (Fine FM)
    Thierry Kayishema (RBA)
    Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM)
    Rugangura Axel (RBA)

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

    Rigoga Ruth (RBA)
    Adelaide Ishimwe (TV10)
    Clarisse Uwimana (B&B Kigali FM)

    Ikiganiro cya Radio cy’umwaka)

    Urubuga rw’Imikino (RBA)
    Urukiko (Radio10)
    Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
    Sports Plateau (B&B FM)

    Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

    Kickoff (RBA)
    Bench ya Siporo (Isibo TV)
    Zoom Sports (TV10)
    I Sports (Ishusho TV)

    Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

    IGIHE
    INYARWANDA
    ISIMBI
    The New Times
    Rwanda Magazine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-ruboneka-bosco-muhire-kevin-cyangwa-ni-ani-elijah-ni-inde-wegukana-igihembo-cy-umukinnyi-w-umwaka

  • PSG yatangiye kurema isoko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Paris Saint-Germain (PSG) yarangije kugura Joao Neves, umukinnyi wo hagati wa Benfica, mu masezerano agera kuri miliyoni £60. Uyu mukinnyi w'imyaka 19 ukomoka muri Portugal yasinye amasezerano y'imyaka itanu n'abafite igikombe cya shampiyona y'u Bufaransa.

    Neves yigaragaje muri Benfica, aho yakinnye imikino 75 agatsinda ibitego bine. Amafaranga y'igura ry'ibanze ni miliyoni £50, ariko ashobora kuzamuka bitewe n'inyongera ziri mu masezerano akagera kuri £60 .

    Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yashimye Neves nk'umwe mu bakinnyi b'abahanga, anavuga ko afite ishyaka ryo gukinira PSG. Neves amaze gukinira Portugal inshuro icyenda, yanayifashije kugera muri 1/4 cya Euro 2024.

    Source : https://yegob.rw/psg-yatangiye-kurema-isoko/