Blog

  • Robertihno wanenze ba rutahizamu atoza muri Rayon Sports, yatangarije ubuyobozi rutahizamu abona wamufasha gutsinda igitego byinshi maze ubuyobozi bwa Murera bumukurira inzira ku murima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje umutoza wayo, Robertinho ko rutahizamu w'Umugande yifuza, witwa Milton Karisa atamubona kuko ahenze.

    Nyuma y'uko atoje umukino wa gicuti na Muhazi United ku wa Gatatu w'icyumweru gishize bakayitsinda 1-0, Robertinho yavuze ko afite ikibazo cya rutahizamu.

    Ayo magambo yayasubiyemo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nyuma yo gutsindwa na Azam FC kuri Rayon Day avuga ko ikipe ye ibura rutahizamu uzamutsindira ibitego byinshi kuko abo afite batari ku rwego yifuza.

    Biravugwa ko rutahizamu Milton Karisa usatira anyuze ku mpande, Robertinho yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko abona yakemura ikibazo cyo gushaka ibitego muri iyi kipe, gusa ariko ubuyobozi bwamubwiye ko ari umukinnyi mwiza ariko bigoye ko bamuzana kuko ahenze batamwigondera.

    Source : https://yegob.rw/robertihno-wanenze-ba-rutahizamu-atoza-muri-rayon-sports-yatangarije-ubuyobozi-rutahizamu-abona-wamufasha-gutsinda-igitego-byinshi-maze-ubuyobozi-bwa-murera-bumukurira-inzira-ku-murima/

  • Nyagatare: Abanyarwanda baba muri Canada bishyuriye abaturage 400 Ubwisungane mu kwivuza – #rwanda #RwOT

    Inkunga yabo bayishyikirije ubuyobozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 mu Nteko y'abaturage. Bashyikirije ubuyobozi urutonde rw'abaturage 400 bo mu tugari twa Cyenjojo, Rutare na Mishenyi twose two mu Murenge wa Rwempasha.

    Mukaminega Rabbia utuye mu Mudugudu wa Cyenjojo II mu Kagari ka Cyenjojo, yavuze ko asanzwe afite umuryango w'abantu batandatu kuburyo kuwutangira Mutuelle ngo byamugoraga cyane, uretse ubuhinzi buciriritse ngo nta kindi kintu akora.

    Ati 'Kutwishyurira Mutuelle rero byanteye ibyishimo byinshi, hari igihe narwaje umwana kumuvuza birangora cyane kuko namuguriraga ibinini ku ruhande, ubu rero biranshimishije cyane kuba mbonye Mutuelle, ngiye gushyiramo imbaraga ku buryo umwaka utaha nziyishyurira.'

    Kankindi Languida ufite imyaka 65 utuye mu Mudugudu wa Nshure uherereye mu Kagari ka Rutare we yavuze ko yishimiye kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kuko yari amaze igihe kinini arwaye ku buryo kubona amafaranga yo kwishyurira umuryango wose byari bimugoye cyane. Yahize ko umwaka utaha azayiyishyurira kandi akanayishyura hakiri kare.

    Umukozi w'Umurenge wa Rwempasha, Batamuriza Winnie, yashimiye Abanyarwanda baba muri Canada babashije kwishyurira abaturage 400, yavuze ko bari basanzwe bafite abarenga 500 batari bishyura ku buryo ngo kwishyurira aba baturage biri bubafasha kuzamura imibare yabamaze kwishyura kuburyo ntawagira ikibazo ngo ananirwe kwivuza.

    Ati 'Iyo umuntu afite Mutuelle aba afite ubuzima ntabwo yarembera mu nzu ariko mu by'ukuri bishimye kandi turanabashimira ko babashije kudutekerezaho. Turashimira kandi ubuyobozi bwiza budutoza gufashanya cyane.'

    Uwambaye Odette umwe muri abo Banyarwanda baba muri Canada wagize igitekerezo cyo gukusanya iyi nkunga, yavuze ko yifashishije abandi Banyarwanda kugira ngo babashe gufasha abatari bishyura Ubwisungane mu kwivuza ngo babashe kuyibona ndetse banabashe kujya bivuza nta komyi.

    Uwambaye yavuze ko nk'Abanyarwanda baba hanze basanze hari umusanzu bagomba Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ari na yo mpamvu buri mwaka hari ibikorwa bitandukanye bagenda bakora mu rwego rwo gufasha abafite amikoro make hirya no hino mu turere dutandukanye.

    Yasabye n'abandi Banyarwanda bari mu bindi bihugu kwishyira hamwe bagafasha abatishoboye ngo kuko bidasaba ibya mirenge mu gufasha abaturage badafite amikoro ari hejuru.

    Abaturage ba Rwempasha bishimiye kwihyurirwa Ubwisungane mu kwivuza n'Abanyarwanda baba muri Canada

    Uwambaye yavuze ko buri mwaka Bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada hari ibikorwa bakora bigamije gufasha abafite amikoro make bari imbere mu gihugu

    Mukaminega Rabbia yavuze ko yajyaga agorwa no kwihyurira umuryango we Mutuelle

    Igirimpuhwe Samuel yijeje ko umwaka utaha aziyishyurira ubwisungane mu kwivuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abanyarwanda-baba-muri-canada-bishyuriye-abaturage-400-ubwisungane-mu

  • Gutinda gukuraho isakaro rya Asbestos birakomeza gushyira Ubuzima bw'Abanyarwanda mukaga-Ntakirutimana/RHA #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire(Rwanda Housing Authority-RHA), ari nacyo gifite munshingano gufasha guca isakaro rya Asbestos aho riri hose mu gihugu buvuga ko bugeze ku kigero cya 85,3% mu gukuraho iri sakaro aho riri ku nyubako. R.H.A, yatangije ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti' Duhagurukire rimwe duce Asbestos mu Rwanda'.

    Mutesi Ntakirutimana, Umukozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire-RHA, akaba Umuhuzabikorwa w'Umushinga ugamije guca burundu Isakaro rya Asbestos, avuga ko guhera kuri uyu wa mbere takiri ya 05 Kanama 2024 iki kigo cyatangije ubukangurambaga bwo guca burundu iri sakaro rya Asbestos, aho iki  cyatangiriye mu karere ka Huye.

    Ntakirutimana/RHA

    Avuga ko nyuma y'uko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iri Sakaro(Asbestos) rigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca iri sakaro aho riri hose mu Gihugu.

    Ati' Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje, iki kinyabutabire kigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, bivuze ko ibikoresho by'Ubwubatsi dusangamo iri sakaro bifite ingaruka mbi ku buzima bwa muntu. Izo ngaruka zirimo indwara nyinshi z'Ubuhumekero ndetse zirimo na Kanseri y'Ibihaha'.

    Akomeza ati' Ku bw'iyo mpamvu rero, Leta y'u Rwanda yafashe ingamba zo guca iryo sakaro mu rwego rwo kurengera Ubuzima bw'Abaturarwanda kuko Ubuzima bw'Umuntu nibwo nyambere, ubuzima bw'Umuntu buruta buri kimwe cyose. Leta rero ntabwo yari burebere, ahubwo yafashe iya mbere kugira ngo iri sakaro ricibwe mu Gihugu'.

    Muri UR, Asbestos iri gucibwa, bageze ku kigero cya 85%.

    Ntakirutimana, avuga ko iki gikorwa kigitangira habanje kurebwa aho iri sakaro riherereye mu bice bitandukanye by'Igihugu, aho basanze riri ku nzu z'abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, ariko by'umwihariko rikagaragara cyane ku nyubako za Leta ndetse n'izabihaye Imana.

    Avuga ko iyi gahunda y'Ubukangurambaga igamije kwibutsa buri wese waba ugifite iri sakaro kwihutira kurikuraho. Agira ati' Leta yarahagurutse kandi ntabwo tuzasubira inyuma. Mu gihe cya vuba iri sakaro riraba ryashizeho ku mazu ya Leta, hake aho ryari risigaye'. Akomeza ashishikariza buri umwe wese ugifite iri sakaro kurikuraho mu buryo bwihuse kandi bwavuba kuko 'Amagara araseseka ntayorwa'.

    Agira kandi ati' Gukomeza gutinda kw'Iri sakaro birashyira ubuzima bwacu, Abaturarwanda, abaturage bubakishije iri sakaro, abahagenda mu ngorane'. Akomeza agaragaza ko mu mibare yatanzwe n'ibarura ryakozwe, yagaragaje ko iri sakaro ryari ku buso busaga Metero kare zisaga 1,692,089, aho ubu irimaze gukurwaho ribarirwa ku buso busaga Metero kare 1,443,473 aribyo bingana na 85,3%.

    Muri UR ahahoze inyubako zisakaje Asbestos byarahindutse.

    Hamwe mu hakigaragara iri sakaro muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda-UR, aho mu myaka ishize inyubako hafi ya zose zari zisakaje Asbestos, ubuyobozi bwayo buvuga ko bugeze ku kigero cya 85% bukuraho iri sakaro bushyiraho iridashobora kugira ingaruka mbi ku bantu by'umwihari Abanyeshuri, Abakozi ba Kaminuza ndetse n'Abahagenda.

    Jean Bosco Shema, Umukozi wa Kaminuza nkuru y'u Rwanda-UR yabwiye intyoza.com ko icyemezo cyo gukuraho iri sakaro cyaturutse mu byagaragajwe n'Ubushakashatsi, aho bwerekanye ko Asbestos igira ingaruka ku buzima bw'Umuntu, bityo Leta y'u Rwanda igafata icyemezo cyo kuyica burundu.

    Impinduka muri UR yahoze igizwe na Asbestos zirigaragaza.

    Agira ati' Biturutse mu bushakashatsi, byagaragaye ko ari isakaro ryashoboraga guteza indwara zitandukanye harimo indwara z'Ubuhumekero nka za Kanseri. Birumvikana ko rero igikorwa nk'iki ng'iki cyo kuyikuraho, igikorwa kiramira ubuzima bw'abantu benshi…! Murabizi hano tugira Abanyeshuri benshi cyane, umwaka ushize wonyine twari dufite hafi ibihumbi birindwi, ndetse uwo mubare uzakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere, ngira ngo rero iki gikorwa ni ingenzi cyane kuko gituma mu by'ukuri ubuzima bw'Abanyeshuri, Abakozi ndetse n'abandi bagenderera Kaminuza Kampisi ya Huye, Ubuzima bwabo bukomeza kugira Ubuzima bwiza, buzira Umuze kandi ngira ngo iyo ni imwe mu mpamvu yatuma Umunyeshuri yiga neza, Umukozi akora neza n'abadusura kandi bakadusura nta mpungenge bafite ku bijyanye n'Ubuzima bwabo'.

    Kugeza ubu mu Ntara y'Amajyepfo honyine, ahari ibyobo bitabwamo iri sakaro rya Asbestos iyo rimaze kuvanwa ku nyubako ni mu; Akarere ka Huye, aka Gisagara, Nyanza na Kamonyi. Ni mu gihe icyobo cyari mu karere ka Muhanga cyuzuye. Muri utu turere kandi, Huye niyo igifite iri sakaro ku bwinshi ugereranije n'ahandi.

    Icyobo gishyirwamo Asbestos zikuwe ku nzu, kiri mu Murenge wa Mbazi, Huye.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/06/gutinda-gukuraho-isakaro-rya-asbestos-birakomeza-gushyira-ubuzima-bwabanyarwanda-mukaga-ntakirutimana-rha/

  • Umujyi wa Kigali wahagurukiye ikibazo cy'umukingo uteye inkeke i Nyabugogo – #rwanda #RwOT

    Ni umukingo muremure ufite uburebure bugera kuri metero 20 z'ubujyakuzimu wacukuwe ubwo hasizwaga ikibanza cyo kuvugururiramo icyahoze ari isoko rya Nyabugogo.

    Uyu mukingo uherereye mu Murenge wa Muhima i Nyabugogo urenze ahazwi nko kwa Mutangana.

    Abahaturiye n'abahakorera bavuga ko uteje inkeke cyane kuko haruguru yawo hari inzira nyabagendwa ndetse hakaba haragiye habera impanuka zitandukanye kuko hatanazitiye mu buryo bufatika.

    Ntunguranye Jean Baptiste utuye hafi y'uyu mukingo yavuze ko ikibanza uriho cyashijwe mu 2014 ariko hagenda havuka imbogamizi hagati y'abagombaga kucyubaka n'ubuyobozi bituma kizitirwa aho kubakwa.

    N'ubwo icyo kibanza kizitiye ariko hariho uruzitiro rudakomeye ndetse hari n'abagiye bahakorera impanuka.

    Yagize ati 'Hamaze kugwamo imodoka ebyiri z'amavatiri na moto ebyiri ndetse n'undi muntu ariko ku bw'amahirwe nta we cyahitanye muri abo. Gifite umukingo muremure kandi hejuru yacyo hari agahanda kanyuramo abantu benshi hari n'amaduka. Hari n'ibyago ko abana batangiye kujya gukiniramo umupira bahanuka kuko bakijyamo buriye uruzitiro'.

    Nyakarundi Semahame Samuel uhafite ikigo kitwa Zirumuze kihacururiza imiti yavuze ko ari we wakoreyemo impanuka y'imodoka ku bw'amahirwe ntiyamuhitana.

    Yagize ati 'Hari nimugoroba ndi kumwe n'abandi bantu babiri mu modoka. Nari ndi gusubira inyuma ngo mbashe gukata, kuko rero uyu muhanda ari muto ipine rirarenga twituramo hasi imodoka irangirika ubu narayijugunye ariko twe twararokotse.N'iyo umuntu agihagaze iruhande ashobora kugira isereri akagwamo kuko ni kirekeire cyane, sinzi niba tuzategereza ko hari umuntu gihitana kugira ngo hagire igikorwa'.

    Nyakarundi yavuze ko abona hakwiye gushyirwa uruzitiro rukomeye kuko urushyirwaho rw'ibiti ruhita rubora kandi rukaba rutanatangira ikinyabiziga. Avuga ko kandi mu gihe cyitarubakwa agahanda kari haruguru yacyo gashobora kwagurirwa imbere y'amaduka ahari ku buryo imodoka zajya zibasha kuhakatira ntibiteze ikibazo cyane.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabwiye IGIHE ko uyu mukingo Umujyi wa Kigali ugiye kwishyiriraho uruzitiro kuko rwari rusanzwe rushyirwaho n'abagombaga kubaka muri icyo kibanza.

    Yagize ati 'Turi gushaka uburyo bwihuse bwatuma umuntu atahagirira impanuka kuko mu mezi ashize hari abaturage bagiye bahanyerera nijoro bakahagirira ikibazo. Ubu turashaka kuhazitira mu gihe gito cyitarenze ukwezi haraba hazitiye'.

    Meya Dusengumva yongeyeho ko ariko uwo atari wo muti urambye kuri icyo kibanza kuko Umujyi wa Kigali ugiye gutanga imitungo irimo ibibanza bidakoreshwa ku bashoboye kuyibyaza umusaruro mu gihe ba nyirayo byabaniye.

    Ati 'Turabwira kandi abaturage bafite ubutaka mu Mujyi wa Kigali cyane cyane aha hari ibikorwa biteye imbere ko niba nta bushobozi bwo kubukoresha bashaka abo bifatanya bakabukoresha.Ikintu cyo kubika ubutaka ngo uzabugurishe kuri menshi ntabwo turi kukihanganira kuko biteza ibibazo'.

    Ku kindi kibanza kimaze igihe mu Mujyi Rwagati ahahoze gare kitubakwa, yavuze ko hari imishinga imwe yo kubaka yagiye igira ibibazo by'amikoro make ku bashoramari bayitangije ariko ko hari ikiri gukorwa.

    Hegereye umuhanda wa kaburimbo

    Uruzitiro rushyirwaho ntirumara kabiri

    Uyu mukingo wegereye amaduka acururizwamo

    Iki kibanza cyagombaga kubakwamo Isoko rivuguriye rya Nyabugogo

    Hari impungenge ko abana batangiye kujya kuhakinira umupira bahanuka

    Nyakarundi Semahame Samuel yavuze ko yakoreye impanuka y'imodoka muri uwo mukingo ku bw'amahirwe ntiyamuhitana

    Ntunguranye Jean Baptiste utuye hafi y'uyu mukingo yavuze ubwo uzitiye ariko hariho uruzitiro rudakomeye ndetse hari n'abagiye bahakorera impanuka

    Ikibanza kimaze igihe mu Mujyi imbere y’inyubako izwi nko kwa Rubangura na cyo ngo kigiye gushakirwa umushoramari uzacyubaka

    Iki kibanza kiri ahahoze gare cyiri ahantu hagari cyane

    Iki kibanza cyarazitiwe na cyo kandi kihamaze igihe kinini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wahagurukiye-ikibazo-cy-umukingo-uteye-inkeke-i-nyabugogo

  • Urubyiruko 200 rugiye kungukira mu bufatanye bushya bwa BK Foundation na gahunda ya IGIRE – #rwanda #RwOT

    Ubu bufatanye buzasiga urubyiruko rugera kuri 200 rufashijwe mubikorwa bitandukanye bigsmije kubateza imbere harimo kubafasha gusubira mu mashuri kujya mu mashuri y'imyuga.

    Ku wa Kabiri tariki ya 06 Kanama 2024, nibwo ubuyobozi bwa BK Foundation, bwashyize umukono ku masezerano, kubufatanye n'imiryango itanu (FXB Rwanda, YWCA Rwanda, African Evangelistic Enterprise (AEE) Rwanda, Caritas Rwanda, na DUHAMIC-ADRI) ishyira mungiro umushinga w' IGIRE.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Caritas Rwanda, Padiri Kagimbura Oscar, wavuze mu izina ry'imiryango yose, yavuze ko kwinjira mu mikoranire na BK Foundation, ari mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa kugira ngo bigere kuri benshi.

    Ati 'BK Foundation ije kutwongerera imbaraga, kuko mu bufatanye imbaraga zirushaho kwiyongera. Ibikorwa byacu bizarushaho kugera kuri benshi kandi binafashe mu guhindura ubuzima bw'urubyiruko rwanduye cyangwa rwagizweho n'ingaruka zikomoka ku agakoko gatera SIDA.'

    Umushinga wa IGIRE ufasha cyane urubyiruko rw'imfubyi, abana b'abakobwa bahuye n'ikibazo cyo gusama inda zidateganyijwe, urubyiruko rwanduye cyangwa rwagizweho ingaruka zikomoka kugakoko gatera SIDA, binyuze mu kububakira ubushobozi aho hari abajyanwa mu mashuri asanzwe, abandi bakajyanwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, ndetse bakanahabwa ubujyanama ku bikorwa bijyanye no kwiteza imbere no kwihangira imirimo.

    Uyu mushinga usanzwe ukora kuko watangiye mu 2022, bikaba biteganyijwe ko uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza mu 2027, ariko ubufatanye bwa BK Foundation n'iyi miryango bwo buzamara umwaka umwe ushobora kwongerwa nyuma y'ingenzurwa ry'ibyagezweho.

    Binyuze muri ubu bufatanye, urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu turere twa Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana ndetse na Nyamasheke ni rworuzafashwa muri uyu mushinga wa IGIRE hagamijwe kubafasha mu kwiyubaka no kwiteza imbere bakazahabwa amasomo umunsi ku munsi mu gihe cy'amezi atandatu.

    Amezi atatu azakurikira, bazakora imenyerezamwuga mu bijyanye n'amasomo bakurikiranye, n'andi mezi 3 yo gukurikiranwa no gutunganya raporo bategurwa kwinjira mu murimo.

    Aya masezerano yashyizweho umukono, azatuma ibikorwa byari biteganyijwe muri uyu mwaka, bizakorwa harimo n'uruhare rwa BK Foundation.

    Ingengo y'imari y'uyu mwaka ingana n'asaga miliyoni 100 Frw, BK Foundation ikazatanga 40% yayo.

    Umunyamabanga Nshyingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko imiryango y'iki kigo ihora ifunguye kugira ngo gikorane n'indi miryango ikoranira bya hafi n'abaturage baba bakeneye gushyigikirwa, kugira ngo bafashwe mu iterambere ryabo.

    Ati 'Turabashishikariza kutwegera, tugakorana nabo bagakomeza kongera imbaraga ishyirwa mu bikorwa ibiharanira iterambere ry'abaturage.'

    Umuyobozi wa gahunda ya ACHIEVE, ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga IGIRE, Mutabazi Moïse, yavuze ko ubu bufatanye ari igisobanuro cy'iterambere rirambye kandi bukagaragaza ko bitari ingenzi cyane guhora hategerejwe ubufasha bw'amahanga.

    Ati 'Kuba abantu batavuga ngo abanyamahanga nibo bazadutera inkunga mu bikorwa bizakorerwa mu Rwanda, ahubwo hakaba hari abo mu rwego rw'abikorera babyumva kandi bafite ubushobozi n'ubushake bwo kuba bafasha Abanyarwanda baba bakeneye ubufasha bwabo. Ni ikintu cyiza.'

    BK Foundation, ni kimwe mu bigo bigize BK Group Plc, aho ibindi ari Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, na BK Tech house.

    Umuyobozi wa gahunda ya ACHIEVE, ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga IGIRE, Mutabazi Moïse, yavuze ko nta mpamvu yo gutegereza inkunga z’amahanga kandi mu gihugu hari ubushobozi

    Umunyamabanga Nshyingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko imiryango y'iki kigo ihora ifunguye kugira ngo gikorane n'indi miryango

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa ACHEIVE, Marianna Balampama, yashimye ubu bufatanye agaragaza ko buzatanga umusanzu ukomeye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, ashyira umukono ku masezerano

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Karitas Rwanda, Padiri Kagimbura Oscar, yavuze ko iki gikorwa kizatuma ibikorwa byabo birushaho kugera kuri benshi

    Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyabereye kuri Ubumwe Grande Hotel, cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Aya masezerano agiye kumara umwaka azafatwa nk’igerageza ry’ubu bufatanye ku buryo bwazakomeza na nyuma y’umwaka

    BK Foundation yinjiye mu mikoranire n'imiryango itanu ikorera mu Rwanda ifasha mu ishyirwa mu bikorwa by'umushinga wa IGIRE uterwa inkunga na Pepfar ndetse na USAID

    Ubwo abari bahagarariye imiryango yose na BK Foundation, bari bamaze gushyira umukono ku masezerano

    BK Foundation izatanga 40% y’ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa muri uyu mushinga mu gihe cy’umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-200-rugiye-kungukira-mu-bufatanye-bushya-bwa-bk-foundation-na

  • Harimo ikinamo Umunyarwanda! Amakipe 10 ahenz… – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda ishira ni ko umupira wo ku mugabane w’Afurika ugenda utera imbere mu buryo bwose, haba mu bijyanye n’urwego rw’abakinnyi ndetse n’uburyo rw’ubucuruzi.

    Amwe mu makipe akomeye yinjiza akayabo k’amafaranga binyuze mu kugurisha abakinnyi, mu kugurisha uburenganzira bwo kwerekana imikino yayo no mu bafatanyabikorwa.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebana amakipe akize ku mugabane w’Afurika aho yagiye yinjiza amafaranga menshi binyuze muri ubu buryo;

    10.FAR Rabat

    Ikipe ya Association Sportive des Forces Armées Royales izwi nka FAR Rabat ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Morocco, ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 13.69 z’Amayero. Yashinzwe mu 1958, ikaba ari imwe mu zimaze igihe zinakunzwe mu gihugu cya Morocco.

    FAR Rabat ikinira imikino yayo kuri Prince Moulay Abdellah Stadium imaze gutwara ibikombe 13 bya shampiyona, 12 by’igikombe cy’igihugu, 4 bya Super Cup yo muri Morocco, 1 cya CAF Champions League ndetse na 1 cya Confederation Cup.

    Ubu bushongore n’ubukaka ni kimwe mu biyafasha kwinjiza amafaranga menshi ndetse bigatuma iza no ku mwanya wa 10 mu makipe yo ku mugabane w’Afurika.

    9.Raja Club Athletic 

    Raja Club Athletic izwi cyane nka Raja Casablanca nayo ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Morocco, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 14.18 z’Amayero.

    Yashinzwe mu 1949, ikaba iherereye mu gace ka Casablanca. Imikino yayo iyakirira kuru Stade Mohamed V ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

    Iyi kipe imaze kwegukana ibikombe 10 byo mu gihugu cya Morocco imbere ndetse yanakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo ku mugabane w’Afurika ikinnye igikombe cy’Isi cy’amakipe cyabereye muri Brazil muri 2000.

    Uku gutwara ibikombe no kugira abafana benshi muri Morocco, ni bimwe mu bifasha Raja Casablanca kuza mu makipe akize ku mugabane w’Afurika.

    8.Wydad Athletic Club 

    Wydad Athletic Club nayo ni indi ikipe yo muri Morocco iza mu makipe 10 akize ku mugabane w’Afurika kuko ibarirwa agaciro ka miliyoni 14.21 z’Amayero.

    Iyi kipe yashinzwe mu 1937 nayo iherereye mu gace ka Casablanca. Imaze kwegukana ibikombe 22 bya shampiyona ya Morocco, 9 by’igikombe cy’igihugu, 1 cya CAF Super Cup, 1 cya African Cup Winners Cup na 1 cya CAF Champions League.

    Wydad Athletic Club yinjiza amafaranga binyuze mu kugurisha amatike ku bafana, abafatanyabikorwa no mu kugurisha abakinnyi.

    7.Kaizer Chiefs 

    Iyi kipe yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu gace ka Johannesburg ifite agaciro ka miliyoni 15.88 z’Amayero. Kaizer Chiefs yashinzwe mu 1970, ikaba ari iy’umugabo witwa Kaizer Moutang.

    Iyi kipe ikinira kuri FNB Stadium nubwo itari yatwara igikombe cya CAF Champions League ariko yegukanye icya African Cup Winners Cup ndetse inafite ibikombe 13 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo n’ibindi byo mu gihugu imbere.

    Kaizer Chiefs iza kuri uyu mwanya iheruka gusinyisha umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre imutanzeho arenga Miliyoni 400 Frw imukuye muri TS Galaxy.

    6.ES Tunis 

    Esperance Sportive de Tunis (ES Tunis) ni iyo mu gihugu cya Tunisia mu murwa mukuru i Tunis. Iyi kipe niyo ifite ibikombe byinshi muri iki gihugu ndetse iza no mu makipe akize ku mugabane w’Afurika kuko ifite agaciro ka Miliyoni 17.15 z’Amayero.

    Esperance Sportive de Tunis yashinzwe mu 1919, ikaba yakirira imikino yayo kuri Olympic Stadium Hamadi Agrebi of Rades ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60.

    Imaze kwegukana ibikombe 32 bya shampiyona ya Tunisia, 4 bya CAF Champions League ndetse na 1 cya Confederation Cup. Yinjiza amafaranga binyuze mu kwegukana ibikombe, mu bafana binjira muri Stade no mu bafatanyabikorwa bayo nka Kompanyi ya Delice Group.

    5. Zamalek SC

    Iyi kipe ni iyo mu gihugu cya Misiri mu murwa mukuru i Cairo ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 17.40 z’Amayero. Yashinzwe mu 1911 ikaba ifitwe n’umugabo w’Umuherwe witwa Mortar Mansour.

    Iyi kipe yamenyekane cyane ku bwo guhangana na Al Ahly, yakirira imikino yayo kuri Cairo International Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 75 bicaye neza. Zamalek SC imaze gutwara ibikombe birimo 14 bya shampiyona ya Misiri, 28 by’igikombe cy’igihugu na 4 bya Super Cup ya Misiri.

    Yatwaye Kandi 5 bya CAF Champions League, 1 cya African Cup Winners Cup, 4 bya CAF Super Cup ndetse na 1 cya CAF Confederation Cup. Iyi kipe niyo iza ku mwanya wa 4 mu makipe akize ku mugabane w’Afurika.

    4.Pyramids FC

    Pyramids FC yo mu Misiri mu murwa mukuru i Cairo ni imwe mu makipe akize ku mugabane w’Afurika kuko ifite agaciro kangana na 19.68 z’Amayero.

    Iyi kipe ntabwo ari iya kera kuko yashinzwe muri 2008 ishinzwe na Salem Al Shamsi. Amafaranga ifite iyakura muri uyu mugabo wayishinze kuko ni umwe mu baherwe bari mu gihugu cya Misiri.

    Pyramids FC kugeza ubu nta gikombe gikomeye iratwara ariko irimo iragenda yiyubaka binyuze mu kugura abakinnyi bahenze ku mugabane w’Afurika.

    3.Orlando Pirates 

    Iyi kipe yo mu gace ka Johannesburg muri Afurika y’Epfo ni imwe mu makipe amaze imyaka myinshi ku mugabane w’Afurika ndetse inubashywe.

    Usibye ibi kandi iza ku mwanya wa 3 mu makipe akize kuko ifite agaciro kangana na Miliyoni 22 z’Amayero. Orlando Pirates yashinzwe mu 1937, ikaba ifitwe na Irvin Khoza. 

    Imaze gutwara ibikombe bitandukanye birimo 9 bya shampiyona, 1 cya CAF Champions League ndetse na 1 cya CAF Super Cup.

    2. Al Ahly

    Iyi kipe ni iyo iza ku mwanya wa 2 mu makipe akize ku mugabane w’Afurika aho ifite agaciro ka miliyoni 32.30 z’Amayero. Al Ahly yashinzwe mu 1907 ikaba ifitwe na Abdul Rahman Eisa Al Mannai.

    Kimwe mu biyifasha kugira agaciro kanini harimo n’igikombe itwara kuko kugeza ubu imaze gutwara 43 bya shampiyona ya Misiri, 39 by’igikombe cy’igihugu na 14 bya Super Cup.

    Ku mugabane w’Afurika ho imaze gutwara 12 bya CAF Champions, 4 bya African Cup Winners Cup, 8 bya CAF Super Cup ndetse na 1 cya Confederation Cup.

    Al Ahly Kandi yinjiza amafaranga binyuze mu nganda ikorana nazo nka Shell Helix, Adidas ndetse na Banki ikomeye mu Misiri ya FABMISR.

    1. Mamelodi Sundowns 

    Ikipe ya Mamelodi Sundowns yo mu gace ka Pretoria muri Afurika y’Epfo ni yo kipe ya mbere ikize ku mugabane w’Afurika kuko ifite agaciro kangana na Miliyoni 33.55 z’Amayero.

    Iyi kipe yashinzwe mu 1970, ikaba ifitwe na Dr Patrice Motsepe usanzwe ari Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika ,CAF.

    Mamelodi Sundowns imaze gutwara ibikombe bikomeye birimo 17 bya shampiyona, 1 cya CAF Champions League, 1 cya African Football League ndetse na 1 cya CAF Super Cup.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145666/harimo-ikinamo-umunyarwanda-amakipe-10-ahenze-ku-mugabane-wafurika-145666.html

  • Karongi: Ku nkombe z'Ikivu habonetseho imibiri 18 y'abishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa 05 Kanama 2024 nibwo muri iki kigo cyeguriwe ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Karongi, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri.

    Ni nyuma y'uko tariki 3 Kanama 2024, umusekirite urinda iki kigo yarimo atembera akabona imyenda ishaje ahari harimbutse igiti, agakeka ko ishobora kuba ari imibiri y'abiciwe muri iki kigo mu gihe cya Jenoside agahita abimenyesha ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bahapanze umuganda, basanga koko ari imibiri y'abishwe muri Jenoside.

    Ati “Uwo musekirite amakuru yayahaye umuyobozi mukuru wa IPRC Karongi, na we arayampa. Tuhapanga umuganda dusangamo imibiri 18”.

    Ishuri rya EAFO Nyamishaba mu gihe cya Jenoside ryahungiyemo abatutsi benshi bahizeye amakiriro kuko hari mu kigo cya Leta, ariko siko byagenze kuko Interahamwe zifatanyije na bamwe mu banyeshuri bigaga muri iki kigo, bahise batangira ku bagabaho ibitero abishwe bakajugunywa mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubuhamya bw'abaharokokeye bwumvikanamo ko hari imibiri y'abahiciwe itaraboneka.

    Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu nta makuru ku myirondoro y'aba bantu 18 buramenya, bukavuga ko hakenewe ubufatanye bw'ubuyobozi n'abaturage mu kumenya imyirondoro y'iyi mibiri.

    Imibiri yavanywe mu ishuri yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, mu gihe itegereje gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

    I Nyamishaba mu mbago z'iri shuri hari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 3,500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo.

    Imibiri yabonetse ni 18 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ku-nkombe-z-ikiyaga-cya-kivu-habonetseho-imibiri-18-y-abishwe-muri

  • Bakorana umuhate ntagereranywa- Gen. Mamadou wa Centrafrique ku Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 5 Kanama 2024 nyuma y'umuhango wo kwinjiza mu ngabo icyiciro cya kabiri cy'abasirikare 634 batojwe na RDF.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Centrafrique, General Zephirin Mamadou yatangaje ko ubufatanye hagati y'ingabo z'impande zombi butagarukira ku butumwa bwo kugarura amahoro gusa.

    Ati 'Bavandimwe bo mu Rwanda dukorana mu bintu byinshi, si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy'abavandimwe bacu bo mu ngabo z'u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n'abaje mu rwego rw'amasezerano y'imikoranire.'

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi yatangaje biteguye gukomeza gukorana n'ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy'abasirikare bakuru.

    Yasabye abasoje amasomo ya gisirikare ko ari bwo urugendo rugitangira kandi 'ntimwambaye umwambaro wa gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye icyizere cy'igihugu.'

    Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yavuze ko bazakomeza gufatanya mu gutoza n’abasirikare bakuru ba Centrafrique

    General Zephirin Mamadou wa Centrafrique yavuze ko ubu bari kwigira ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda

    Abasirikare basoje amasomo bibukijwe ko ari bo igihugu gitezeho amizero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-za-centrafrique-zashimye-umuhate-wa-rdf-mu-bikorwa-byo-kugarura-amahoro

  • Bwa mbere muri CHUB umuntu yabazwe ikibyimba cyo ku bwonko areba – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2024, bikorerwa ku mwana w'umukobwa w'imyaka 11 wari ugize bene icyo kibyimba ku nshuro ya kabiri na cyane ko bwa mbere na bwo yari yabazwe.

    Byakozwe ku bufatanye n'abahanga bo kubaga ubwonko bo muri Cuba binyuze mu bufatanye u Rwanda rwagiranye n'icyo gihugu cyo muri Amerika y'Amajyepfo, bafatanyije na bagenzi babo b'Abanyarwanda.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Ngarambe Christian yemereye IGIHE ko ayo makuru ariyo, agaragaza ko impamvu uwo mwana w'umukobwa atasinzirijwe umubiri wose bifite icyo bisobanuye.

    Kubera ko byari ubwa kabiri uwo mwana abazwe ikibyimba cyo mu mutwe, byashoboraga ko bakora ku gice cy'ubwonko kizima kuruta uko abaganga bakora mu nkovu y'aho uwo mwana yabazwe bwa mbere.

    Dr Ngarambe ati 'Kugira ngo utajya mu mbago z'ubwonko buzima ahubwo ugume mu mbago z'ahari ikibyimba gusa ngo kibe ari cyo cyonyine ukuramo, nta bundi buryo wabimenya atari uko umuntu abagwa ariko akoresha ubwonko bwe akazi kabwo ka buri munsi, ngo umenye ko ubwonko bukomeza gukora.'

    Ubusanzwe mu buvuzi habamo amoko atatu y'ibinya.

    Arimo igikuramo ububabare, igisinziriza ubwonko, n'igikura imbaraga mu mikaya kugira ngo umuntu atabaga inyama zirimo zikwega, abaganga bahora barwana na zo.

    Kuri iyi nshuro uwo umwana bamuteye ikinya kimurinda ububabare ariko kidasinziriza ubwonko, ariko agasigara abona, ibyumvikana ko yabazwe areba.

    Icyakora abaganga bari bamushyiriyemo amashusho nka filime zitandukanye zamurangazaga ariko zinafasha kwerekana ko ubwonko bwe bukora mu gihe ari kubagwa.

    Ikindi mu kubaga uwo mwana hari inzobere mu bijyanye n'imitekerereze zamuganirizaga, bigakorwa mu kumenya ko ko ari muzima kugira ngo n'ababaga babashe kumenya ko ari ikibyimba bari gukuramo gusa, batakomerekeje ubwonko.

    Dr Ngarambe ati 'Ni ubuvuzi buteye imbere butuma unagira icyizere ko ingaruka ziza kuba nziza hatagize ibyangirika. Ariko na none bikagabanya n'uko gutinya ko kubaga ubwonko bigenda nabi ahubwo bitanga umusaruro mwiza.'

    Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kirangira umuganga azi neza ko umuntu akibasha gukoresha ubwonko bwe 100% nk'uko bisanzwe ndetse n'uburwayi bwose buvuwe.

    Uyu muyobozi usanzwe na we ari umuganga ubaga indwara zo munda, inkomere n'abandi kandi yashimiye Guverinoma y'u Rwanda idahwema gushaka abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye by'umwihariko ubuvuzi kugira ngo amagara y'Abaturarwanda asigasirwe.

    Dr Ngarambe yashimangiye ko uretse gufasha mu kuvura, abo baganga bari no gufasha bagenzi babo b'Abanyarwanda kunguka ubwo bumenyi.

    Uyu mwana w'umukobwa yabazwe ku bufatanye n'itsinda ry'abaganga batandukanye barimo ababaga ubwonko babiri bafite n'ababafasha mu bikoresho byose bakenera.

    Hari kandi itsinda ritanga ikinya ryari riyobowe n'inzobere na none muri ubwo buvuzi, n'irindi rigizwe n'abahanga mu by'imitekerereze baganirizaga uwo mwana.

    Kugira ngo icyo gikorwa gikunde kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rigaragaza amashusho yo mu bwonko umuganga akaba yabibonera muri za ecrans nini mu cyumba umurwayi abagirwamo.

    Dr Ngarambe ati 'Urumva ni igikorwa gikomeye. Gufungura uruhu rutwikiriye igufa ry'umutwe, ugafungura iryo gufa, igice kimwe ukagikuraho, ukagera aho ureba ubwonko, ukabukoramo ukuramo igice kirwaye, ukabikora umuntu areba, ni ibintu bikomeye bitagerwaho na buri wese.'

    Uretse iki gikorwa gihambaye cyakorewe muri CHUB, Dr Ngarambe, agaragaza ko na bo bari gufatanya na leta cyane kugera ku ntego ya kane gukuba kane, aho mu myaka itanu iri u Rwanda ruzaba rwabaye byuzuye igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

    CHUB yabonye izuba mu 1928. Kugeza mu 2000 ni byo bitaro bya kaminuza rukumbi byari biri mu Rwanda.

    Uyu munsi bifite abakozi 625 barimo inzobere mu kuvura indwara zidandukanye 55, abaforomo barenga 250, ababyaza 58 n'abandi.

    CHUB uyu munsi ifasha Abanyarwanda barenga miliyoni enye ugereranyije n'aho biherereye.

    Ubuvuzi bw'u Rwanda bukomeje gutera imbere, ku buryo n'ubagwa ubwoko ashobora kubikorerwa areba

    Bwa mbere muri CHUB umurwayi yabazwe ubwonko adatewe ikinya cy’umubiri wose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-muri-chub-umuntu-yabazwe-ikibyimba-cyo-ku-bwonko-areba

  • Impuguke zanzuye ko isura y'u Rwanda itahungabanyijwe n'ibibazo bya RDC – #rwanda #RwOT

    Raporo yakozwe n'impuguke zibumbiye muri 'Groupe d'études sur le Congo'. Ni abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York muri Amerika bafatanyije na Institut Congolais Ebuteli.

    Kuva ibibazo by'umwuka mubi byatangira gututumba hagati y'u Rwanda na RDC, ubuyobozi bwa Tshisekedi bwashyize ingufu muri dipolomasi igamije gusabira u Rwanda ibihano, buvuga ko arirwo muzi y'umutekano muke muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Leta ya RDC yanashatse ibigo bikora icengezamatwara 'lobbyist' kugira ngo byumvishe amahanga ko ifite umuturanyi mubi uteza umutekano muke.

    Kimwe mu bigo RDC yifashishije mu myaka ibiri ishize ni Ballard Partners ndetse imibare igaragaza ko bacyishyura 75000$ ku kwezi, hamwe na Scribe Strategies and Advisors cyishyurwa 50000$ ku kwezi.

    Ubu imyaka itatu irashize, iryo jwi rya Tshisekedi nta gihugu na kimwe kiraryumva, nubwo hari bimwe byaguye mu mutego wa RDC, bigatangira gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

    Raporo y'abashakashatsi ivuga ko isura y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga itigeze ihungabanywa n'ibirego rushinjwa na RDC. Ikomeza ivuga ko 'imbaraga zarwo za gisirikare zabashije gutuma ruba umufatanyabikorwa ukomeye w'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi ndetse n'umufatanyabikorwa ukomeye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe'.

    Ibyo izi mpuguke zivuga bije nyuma y'aho u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo nta ruhare rubifitemo. Rwakunze kwerekana ko abarushinja kohereza ingabo muri RDC, ibyo bavuga atari ukuri ahubwo bakwiriye kwibaza impamvu zatuma rubikora ruramutse rufashe uwo mwanzuro.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n'abanyamakuru ku wa 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagize ati ' ikibazo ntigikwiye kuba ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo. Ahubwo cyakabaye kubera iki? Niba ari byo, kubera iki? Ni ko abanyabwenge bakabaye bitwara. Wakabaye wibaza, uko ukomeza kwibaza impamvu Abanye-Congo birukanwa, bakoherezwa muri Uganda cyangwa u Rwanda, wakabaye wibaza iki kibazo n'ubiri inyuma, ukabaza Abanye-Congo impamvu babikora.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko Leta ya RDC itagize gusa uruhare mu guhungabanya umutekano w'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi, ahubwo ko yanahaye FDLR icumbi mu burasirazuba.

    Ati 'Wumvise ikintu cyitwa FDLR, aba bajenosideri bishe abantu bacu mu 1994. Naguha amazina y'abantu 20 bayoboye uyu mutwe bishe abantu mu 1994.'

    Yasobanuye ko Leta ya RDC yinjije bamwe mu barwanyi ba FDLR mu gisirikare cyayo, abandi ibaha intwaro kugira ngo bifatanye na cyo mu kurwanya Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bashobora kuba bafite amakuru ahagije kandi y'ukuri ku kibazo cyo muri RDC, ariko badashaka kuyagaragaza, ahubwo bagakomeza gukorera mu nyungu za FDLR.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuguke-zanzuye-ko-isura-y-u-rwanda-itahungabanyijwe-n-ibibazo-bya-rdc