Blog

  • Isaro Rosine yisubije umwanya wa mbere mu mat… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yari amaze igihe ari ku mwanya wa Kabiri, aho Hope Niyonjyanshima ariwe wari ku mwanya wa Mbere afite amajwi arenga ibihumbi ibiri.

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.events.noneho.com  yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2024 azasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2024.

    Imibare yerekana ko Isaro Rosine afite amajwi 2,400, ni mu gihe Hope uri ku mwanya wa Kabiri afite amajwi 2,320. Bivuze ko hagati yabo harimo ikinyuranyo cy’amajwi 80.

    Isaro yakunze kuyobora abandi mu matora yo kuri Internet. Ni nawe wari uyoboye icyiciro cya mbere cy’amatora yabereye kuri Internet yasize hamenyekanye abanyamideli 30 bakomeje mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

    Uyu mukobwa aherutse kubwira InyaRwanda ko kujya imbere y’abandi mu matora byaturutse ku gushyigikirwa n’inshuti ze, abavandimwe, umuryango n’abandi.

    Ati “Abantu baranshyigikiye, inshuti n’abavandimwe. Barantora bigatuma mpora ku mwanya wa Mbere, n’iyo manutse ho gato barongera bakantora. Rero, ni ugushyigikirwa n’abantu.”

    Isaro Rosine yavuze ko yakuze akunda kumurika imideli n’ubukerarugendo. Ariko ko uko yagiye akura inzozi ze zagiye zihinduka cyane, ahitamo kwiga ubukerarugendo muri Kaminuza, ariko kandi mu 2021 atangira urugendo rwo kwiyungura ubumenyi mu kumurika imideli.

    Ati “Nagize inshuti zambwiraga ko navamo umunyamideli mwiza, ni uko urugendo rero rwatangiye. Umuntu aba agomba gushakisha ubuzima, ndetse nabonye n’akazi mu kigo cy’inteko y’Umuco mu ngoro ndangamateka y’abami i Nyanza.” 

    Rosine yavuze ko ashingiye ku myiteguro yakoze yiteguye gutwara ikamba. Ati “Muri iki gihe ni ugukomeza kwibutsa abantu kuntora no kugaragaza ibyiza by’iri rushanwa, ko rifasha abanyamideli, kandi rikadufasha kugera ku iterambere rirambye. Rero, gutora birakomeje.”

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, aherutse kubwiraInyaRwanda ko aya matora azasiga hamenyekanye batatu ari nabo bazahabwa ibihembo.

    Yavuze ko uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet, azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati 'Aya matora azadufasha guhitamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma ariko kandi uzagira amajwi menshi kuri internet azahita yinjira muri iki cyiciro.'

    Ni ibihe bihembo bizatangwa?

    Umunyamideli uzegukana umwanya wa Mbere azafashwa kwitabira irushanwa 'International Contest' kandi azishyurirwa itike y'indege y'aho irushanwa rizabera.

    Azanatangirwa amafaranga azamufasha kwitabira irushanwa. Bati 'Azanahabwa amafaranga yo kumutunga aho azaba agiye mu irushanwa.'

    Uyu munyamideli kandi azahembwa ibihumbi 500 Frw azifashisha mu kwitegura no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.

    Ndekwe Paulette ati 'Amarushanwa azajyamo arahemba kandi neza cyane. Hari ayo dukorana cyane cyane utsinze bamwohereza mu y'andi marushanwa bakamufasha kumuteza imbere, akaba umuntu wabo.'

    Akomeza ati 'Niho dushaka gushyira imbara cyane kuko gutsinda ukicara ntayandi marushanwa ugiyemo byatuma utagera kure ngo uvemo umuntu ukomeye.'

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, n'aho uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 rw.

    Ni mu gihe umunyamideli uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet azahembwa ibihumbi 300 Frw, kandi ashyirwe muri batatu bazavamo abazahabwa ibihembo. 

    Kanda hano ubashe gutora umunyamideli ushyigikiye


    Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36] ari ku mwanya wa mbere aho afite amajwi 2400


    Hope Niyonjyanshima [Nimero 24] wari umaze igihe ari ku mwanya wa Mbere yageze ku mwanya wa Kabiri aho afite amajwi 2,320


    Sincere Igihozo [Nimero 29] ari ku mwanya wa Gatatu aho afite amajwi 1,954. Uyu mukobwa yari amaze iminsi ari ku mwanya wa Kabiri 


    Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kane muri aya matora yo kuri Internet


    Grolia Bobette Gahigana [Nimero 1] ari ku mwanya wa Gatanu aho afite amajwi 1,016


    Abasore n'inkumi 30 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Rwanda Global Top Model


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145716/isaro-rosine-yisubije-umwanya-wa-mbere-mu-matora-muri-rwanda-global-top-model-145716.html

  • Bishop Rugagi yasobanuye ishingiro ryo gufunga insengero zitujuje ibisabwa – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rufatanyije n'izindi nzego z'ibanze rwakoze igenzura ry'insengero ndetse rwafunze 7709 kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza gusengerwamo.

    Byakiriwe bitandukanye kuko bamwe bavuga ko batemeranya n'uburyo izi nsengero zifungwamo basaba ko hakwiye gukorwa ubugenzuzi buhagije.

    Mu kiganiro na Iyobokamana, Dr. Rugagi agaruka ku ngingo y'abatemera ifungwa ry'insengero.

    Ati 'Uburenganzira bwa muntu ntibumwemerera kuba mu mwanda cyangwa kuba ahantu hatari umutekano uhagije ku buryo nk'urugero habaye ikibazo umuriro ugatwika urusengero, abantu bakaba bahiramo cyangwa inkuba zigakubita abantu ku bwo kuba mu rusengero rutagira umurindankuba.'

    Yakomeje ati 'Amapave na Parking, ubwiherero, umurindankuba, ibifata amajwi, amashuri y'abashumba ntaho rwose bihuriye n'akarengane k'Itorero, uwabitekereza gutyo byaba ari impamvu zo kudasobanukirwa neza ibintu uko bimeze.'

    Dr Rugagi kandi yaboneyeho gusobanura ko urusengero rwa mbere ari umutima w'umuntu, bivuze ko gufunga inyubako y'urusengero bitavuze gufunga umutima w'umuntu bityo ko bitamubuza gukomeza gusenga no kubana n'Imana.

    Yasabye Abakirisitu kumvira no kubahiriza amategeko ya Leta ndetse agira inama bagenzi be b'Abapisiteri kugerageza kuzuza ibyo basabwa bakabona kongera gufungurirwa.

    Ati''Ntabwo nyobewe ko nta muntu wafunga urusengero rw'Imana ahubwo hafungwa inyubako kuko urusengero rwa mbere ari umuntu bityo rero nk'abashumba bashumbye amatorero dukwiye kuzuza icyo ubuyobozi bwite bwa Leta busaba.',


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishop-rugagi-yasobanuye-ishingiro-ryo-gufunga-insengero-zitujuje-ibisabwa

  • Igikoni cyo muri 2000 Hotel cyafashwe n'inkongi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n'iminota mike kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama, ariko abakozi bo mu gikoni n'abandi bo muri iyo nyubako bafatanyije kuzimya uwo muriro utarangiza byinshi.

    Umwe mu bo twaganiriye yagaragaje ko inkongi yaturutse ku mavuta yo gutekesha yatse umuriro bityo ugahita ukwira hose.

    Yagize ati 'Inkongi yaturutse ku mavuta yo gutekesha yatse umuriro ugakwira hose. Twahise dutangira kuwuzimya dukoresheje za kizimyamwoto z'imbere mu nyubako, tubasha kuwuzimya utarangiza byinshi ariko byari bigoye.'

    Ugeze muri iyo nyubako ya 2000 hotel ubona ko imirimo yakomeje gukorwa nk'uko bisanzwe uretse mu igorofa rya Gatanu kubera ubwoba bw'uko uwo muriro washoboraga kwangiza byinshi.

    Ku bw'amahirwe umuriro wabashije kuzimywa utarangiza byinshi uretse ibikoresho byo mu gikoni n'igisenge cyacyo nk'aho wahereye.

    Hahise hifashishwa ibikoresho bizimya umuriro byo muri iyo nyubako babasha kuwuzimya

    Abakozi barwana no kuzimya ku gikoni

    Uwareberega kure y’iyo nyubako yabonaga uko umuriro uzamukana imbaraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikoni-cyo-muri-2000-hotel-cyafashwe-n-inkongi-amafoto

  • Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje ikipe ya Mukura VS  ko umukino w'ibirori yagombaga kuzakora igakina na Rayon Sports byari kuzaba ku wa Gatandatu bidashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Coupe izahuza APR FC na Police FC.

    Muri iki cyumweru nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura VS bwamenyesheje FERWAFA ko izakina umukino na Rayon Sports tariki 10 Kanama 2024 kugirango ihabwe abasifuzi.

    Amakuru avuga ko ikipe ya Mukura yahawe uburenganzira bwo gutegura ibirori byayo yise Mukura Season Launch ndetse inapanga ko izakina umukino w'umunsi na Rayon Sports, bagakinira i Huye.

    Nyuma y'ibi nibwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwandikiye ikipe ya Mukura VS buyimenyesha ko umukino igomba gukina na Rayon Sports utakibaye kubera ko utahuzwa nuwo yateguye uzahuza APR FC na Police FC wa Super Cup.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Mukura bwagerageje kumenyesha FERWAFA ko bakora ibishoboka byose umukino ugakinwa kuko imyiteguro y'ibyo birori ngo yari igeze kure.

    Gusa ibiganiro ntabwo byageze ku cyifuzo cy'uko ibirori byakomeza kugeza ubwo Mukura yo mu ntara y'Amajyepfo yatangajw ko ibyo birori bitakibaye ku munsi bifuzaga ahubwo ko bagiye kwitegura umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda.

    Mukura yagize iti 'Bitewe n'Impamvu zitaduturutseho ,tubabajwe no kubamenyesha ko Igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.'

    'Turasaba abakunzi ba Mukura Victory Sport et Loisirs kuba hafi ya Equipe no gukomeza kuyishyigikira muri shamplyona izatangira yakira ikipe ya Gasogi United kuwa 15/08/2024 kuri Stade Huye.'

    Biteganyijwe ko umukino wa Super Coupe uzahuza ikipe ya APR FC na Police FC uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya Saa cyenda, ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu nibwo FERWAFA yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo wa Super Coupe, kwinjira ni amafaranga 10 000, 5 000 ndetse na 2000 ahasanzwe.

    The post Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukino-wa-super-cup-wa-apr-fc-na-police-fc-wakuyeho-ibirori-bya-mukura-vs-yari-yatangaje-ko-izakina-na-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukino-wa-super-cup-wa-apr-fc-na-police-fc-wakuyeho-ibirori-bya-mukura-vs-yari-yatangaje-ko-izakina-na-rayon-sports

  • Mukura VS yavuye ku izima yemera icyaha #rwanda #RwOT

    Mukura Victory Sports et Loisir yamaze kumenyesha abakunzi ba yo ko igikorwa cyo kwerekana abakinnyi bazakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-25 ndetse n’umukino wa gicuti na Rayon Sports byari biteganyijwe ku wa Gatandatu ko byasubitswe.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 ni bwo Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise “Mukura VS Seasonal Launch” aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.

    Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yayimenyesheje ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

    Byakuruye impaka nyinshi cyane hibazwa impamvu iyi kipe yo mu Magepfo yangiwe gukina, na yo yakomeje gutsimbarara kugeza aho FERWAFA ibasabye ko niba bashaka gukina uyu mukino bawushyira saa 18h00′ amasaha atandukanye n’aya Super Cup.

    Ejo hashize Mukura yaje kwemera gukina aya masaha ariko FERWAFA iyisubiza ko nabyo bidashoboka bashaka ikindi gihe ibi bikorwa bya bo bizaba.

    Mukura VS ikaba yamaze gusohora itangazo ivuga ko bitewe n’impamvu zitayiturutseho igikorwa cyo kwerekana abakinnyi cyasubitswe.

    Yagize ati “bitewe n’impamvu zitaduturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”

    Basoje basaba abakunzi ba Mukura VS kuba hafi y’ikipe ya bo muri shampiyona ya 2024-25 bazatangira tariki ya 15 Kanama 2024 bakira Gasogi United.

    KWISEGURA pic.twitter.com/W3u2rOmAHO

    — Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) August 8, 2024

    Mukura VS yasubitse kwerekana abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yavuye-ku-izima-yemera-icyaha

  • APR FC iregukana Super Cup ya 4? Igikombe kitayihiriye mu myaka 6 iheruka #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup 2024” uzahuza APR FC ifite ibikombe 3 na Police FC idafite na kimwe.

    Iki gikombe gihuza ikipe yatwaye shampiyona ndetse n’ikipe yegukanye Igikombe cy’Amahoro.

    Icy’uyu mwaka giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00′.

    Ni umukino witezwe na benshi aho bashaka kureba uko aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League (APR FC) na CAF Confederation Cup (Police FC) ahagaze cyane cyane abakinnyi bashya by’umwihariko abanyamahanga.

    Ni igikombe APR FC inyotewe cyane kuko hashize imyaka 6 itagitwara kuko igiheruka 2018 ubwo yatsindaga Mukura 2-0.

    Nyuma ya 2018 imaze kugikina inshuro inshuro 2, 2022 ubwo yatsindwaga na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Na 2023 nabwo yabuze iki gikombe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0. Gusa muri iyi myaka kuva 2018 kugeza 2024 hari imyaka 2 kitabaye ya 2020 na 2021 kubera Covid-19.

    Nubwo bigoye kubibona ariko amateka agaragaza ko iki gikombe cyakinwe bwa mbere 2002 ari nabwo APR FC yacyegukanaga bwa mbere itsinze Rayon Sports 2-1.

    2003-2012 bigaragara ko iki gikombe kitigeze gikinwa ni mu gihe 2013 AS Kigali yagitwaye itsinze Rayon Sports 1-0.

    APR FC yongeye kwegukana iki gikombe 2016 itsinze Rayon Sports 3-0, Rayon Sports yaje kwihimura 2017 na yo itsinda APR FC 2-0 iracyegukana.

    Police FC na yo irimo gukora ibishoboka byose ngo na yo ijye ku rutonde rw’amakipe yegukanye Super Cup kuko itazi uko gisa.

    APR FC iracakirana na Police FC muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-iregukana-super-cup-ya-4-igikombe-kitayihiriye-mu-myaka-6-iheruka

  • Bakoze ubukwe abandi bambara amajipo! Impuha… – #rwanda #RwOT

    Ibi bizwi nka 'Prank'! Ibihumbi by'abantu ku Isi bifashishije iyi ngingo mu guteguza ibihangano byabo, ariko kandi hari abantu babikora bikababyarira inyungu bitandukanye n'ibyo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakora bagamije gusa kwamamaza indirimbo.

    Mu bihe bitandukanye ushobora kuba warabonye amashusho y'umuhanzi n'inkumi bakururana ugakeka ko bari mu rukundo, ariko bwacya abantu bakabona ari indirimbo bateguraga.

    Ushobora no kuba warumvise amajwi y'inkumi iganira n'umuhanzi imucyurira ko yamuteye inda, ariko akaba yaramutereranye, mbese yirengagije inshingano za kibyeyi.

    Ni byinshi wagiye ubona ariko ugatungurwa no gusanga uwo muhanzi yakoze icyo gikorwa agamije gusa kwamamaza no guteguza indirimbo ye nshya.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byakozwe n'abahanzi bagamije guteguza indirimbo zabo.


    1.Davis D yaciye ibintu mu majwi n'inkumi

    Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2020, hasohotse amajwi ya Davis D aganira kuri telefone n'umukobwa witwa Aisha wamushinjaga kumwirengagiza nyuma yo kumwicarika mu modoka ihenze akamwishyurira inzu buri kwezi yarangiza akishimisha muri iyi mitungo n'izindi nkumi.

    Muri ayo majwi yagiye hanze afite iminota 34 n'amasegonda 53', Aisha yatangiraga abwira Davis D ko bitumvikana ukuntu kuva yajya Dubai atigeze amuvugisha, akongera kumuvugisha ari uko agarutse mu Rwanda.

    Ikiganiro cyabo gitangira kiryoshye! Davis D abwira Aisha ko batigeze bavugana bitewe n'uko gukoresha WhatsApp uri Dubai bitoroha, undi akamubwira ko afiteyo inshuti nyinshi bajya bavugana mu bihe bitandukanye bifashishije uru rubuga.

    Davis D yabwiraga Aisha ko adakwiye gufuhira umukobwa yakoresheje mu ndirimbo kuko atazi neza urwego uyu mukobwa ariho. Ndetse ko uyu mukobwa atamwishyuye kugira ngo amwifashije mu ndirimbo, bityo ko badakwiye kumupfa kandi ko nta gahunda yari afite yo kumutereta.

    Aisha yabwiye Davis D ko ibyo baganiriye byose yabifashe (Recording). Davis D amubwira ko muri gahunda afite hatarimo no kubyara muri iki gihe. Ati 'Nta mwana uri muri gahunda…Ibyo bintu kuki wabyihereranye ntubimbwire?

    Ibi byose byagiye hanze mu gihe Davis D yiteguraga gushyira indirimbo hanze. Kuko ibyavugiwe muri kiriya kiganiro nta kuri kwari kurimo.



    2.Urukundo rwa Juno Kizigenza n'umuhanzikazi Ariel Wayz

    Inkuru y'urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz ruvuzwe igihe kinini kugeza ubwo bombi banakoranye indirimbo y'amateka yitwa 'Away'-. Banaherutse guhurira mu ndirimbo bise 'Injyana' yamamaza Perezida Paul Kagame.

    Uru rukundo rwahimbwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'umugambi wacujwe n'umuntu ababwira ko ari byo byabafasha kwamamaza 'Away' bakoranye.

    Inkuru y'urukundo rwabo imaze igihe yumvikana mu itangazamakuru, abantu bayihererekanya ku mbuga mpuzabantu. Gusa, hari abantu batayemera, bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuvugwa.

    Mbere y'uko uyu mukobwa asohora amashusho y'indirimbo 'Away', hari amashusho yabanje gusohoka asomana na Juno Kizigenza.

    'Away' yabaye 'Away'! Yatumye bahabwa ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya Basketball, abakunze iyi 'couple' babasamira hejuru.

    Banayiririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Rema yakoreye muri Kigali mu minsi ishize. Kuri shene ya Youtube, imaze kurebwa n'abantu basatira miliyoni 3.

    Ndetse ubwo yasohokaga mu gihe gito yaciye agahigo ko kuzuza miliyoni 1, Ariel na Juno babimburira abandi bashya kwigaragaza mu muziki mu gihe gito.

    Mu mpera z'Ukuboza 2021, Ariel Wayz yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yatengushywe mu rukundo n'uwo yitaga umukunzi we.

    Ati 'Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n'abandi ariko ndakeka naribeshye.'

    Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda, avuga ko Ariel Wayz yatangiye kwiyumvamo Juno Kizigenza biturutse ku bantu bagiye babashyingira ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.

    Ibi ngo byagaragariraga abashinzwe kureberera inyungu z'aba bahanzi, ariko bakabifata nk'ubushuti busanzwe kandi bukwiye gukomeza gukura cyane ko bahuriye mu kibuga cy'umuziki.

    Ikindi ngo byagoraga buri wese kwiyumvisha ko Ariel Awayz na Juno Kizigenza badakundana, ashingiye ku mafoto n'ibindi bikorwa yakoraga bituma ibyo abantu bibazaga babishyira mu bikorwa.

    Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz ngo rwanakomejwe n'uko inshuti zabo ziziranye cyane, ku buryo bisanzuranagaho mu bihe bitandukanye.


    3.Rocky na Carmene baciye ibintu bateguza indirimbo 'Bambe' ya Papa Cyangwe na Social Mula

    Ku wa 17 Kanama 2021, amafoto ya Rocky Kirabiranya n'umukobwa witwa Carmene usanzwe ari umukinnyi wa filime yibajijweho n'abantu benshi batandukanye bamwe bati 'Nta Gikwe' abandi bati ‘barabeshya’.

    Yatumye benshi batekereza ko Rocky yakoze ubukwe na Carmene, ariko mu by'ukuri aya mafoto yafashwe mu gihe bari mu ifatwa ry'amashusho 'Bambe' ya Papa Cyangwe n'umuhanzi Social Mula.

    Amashusho yabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga z'abantu batandukanye barimo n'ibyamamare, maze iyi nkuru y'ubukwe bayitiza umurindi 'igikwe' kiba 'igikwe'.

    Impamvu iyi nkuru yafashe intera ni uko Rocky Kirabiranya ari mu bimakaje ijambo 'nta gikwe nta myaka ijana' mu gutebya  byo mu kazi ke ko gusobanura filime mu rwego rwo kubakundisha ibyo akora.

    Iyi ndirimbo yashyizwe kuri shene ya Rocky Entertainment ariko ntikigaragara kuko ibihangano bya Papa Cyangwe byakuweho. Ariko kandi uyibona ku izindi shene, ndetse Papa Cyangwe aherutse kuyishyira kuri shene yari aherutse gufungura.   


    4.Yverry yagarutsweho avugwaho gutandukana n'umukunzi we

    Mu mpera za Nzeri 2021 n'intangiriro z'Ukwakira 2021, hasakaye inkuru zavugaga ko Rugamba Yves wamamaye nka Yverry yatandukanye n'umukunzi we-Muri iki gihe ni umugore we, kuko bakoze ubukwe mu birori byabaye ku wa 13 Kamena 2022.

    Abavugaga ibi bashingiraga ku kuba bombi barasibye amafoto bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Ariko kandi si amafoto y'umukunzi we yari yasibye, kuko yanasibye amafoto y'umubyeyi we n'abavandimwe be.

    Ariko bidateye kabiri, uyu muhanzi ku wa 5 Ukwakira 2021, yasohoye amashusho y'indirimbo 'Mu ijuru' yahimbiye Vanessa nk'impano ikomeye yamutuye.

    Ni indirimbo yasohotse mu gihe yari amaze iminsi ahaganye n'inkuru z'abantu bavugaga ko yatandukanye n'umukunzi we.


    5.Bruce Melodie yavuze ko Meddy na The Ben ari abenebwe

    Ku wa 12 Werurwe 2021, hasohotse amajwi ya Bruce Melodie yishongora ku bahanzi bagenzi be, barimo Meddy na The Ben. Yavugaga ko ari abenebwe, kuko bagiye bacika intege mu muziki, kandi byagaragariye buri wese mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

    Akomeza ati'Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.'

    Aya magambo yatumye ahundagazwaho ibitutsi n'abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ariko kandi yayavuze acira inzira indirimbo ye yise 'Bado' imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 3 ku muyoboro we wa Youtube.

    6.Indirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade, The Ben na

    Kevin Kade amaze iminsi agaruka mu mitwe ya benshi, nyuma y'uko ateguje isohoka ry'indirimbo ye 'Sikosa' ariko abantu bagategereza bagaheba

    Ni indirimbo yahuriyemo na Element ndetse na The Ben. Kandi yakorewe muri 1:55 AM itanzweho arenga Miliyoni 2 Frw.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa 1:55 AM bwanze ko iyi ndirimbo isohoka Element yumvikanamo kuko bamushinja kurenga ku masezerano bagiranye.

    Ariko kandi yahawe amahirwe abiri; guhitamo gutanga arenga Miliyoni 500 Frw kugirango iriya ndirimbo isohoke yaririmbyemo, cyangwa se guhitamo ko iriya ndirimbo isohoka ijwi rye ritumvikanamo.

    Nubwo bimeze gutya ariko hari abatekereza ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwamamaza no guteguza iriya ndirimbo 'Sikosa'.



    7. Urukundo rwa Chriss Eazy na Pascaline witabiriye Miss Rwanda

    Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yavuzwe cyane mu rukundo n'umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

    Ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ariko kandi amarangamutima ye kuri Chriss Eazy yagiye amuganza ku buryo hari abagiye batekereza ko bakundana.

    Kugeza ubu, Chriss Eazy ndetse na Umuhoza Pascaline nta n'umwe urabasha kuvugira mu itangazamakuru, ibijyanye n'urukundo rwabo.

    Ariko kandi inkuru zabo zakajije cyane umurego mu gihe Chriss Eazy yiteguraga gusohora amashusho y'indirimbo ye 'Basi Sorry' yakoranye na Paccy wo muri TNP.

     

    8.Mico The Best yaserukanye mu ikanzu

    Ku wa 10 Ugushyingo 2023, Mico The Best yaratunguranye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto abiri amugaragaza yambaye ijipo yitwaje n'agakapu k'abagore hafi aho.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwandika ibitekerezo byinshi bibaza icyabaye kuri we, abandi bakavuga ko ari kwisanisha n'abagore.

    Ariko kandi yashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kwamamaza indirimbo ye yise 'Inanasi' yasohotse ku wa 20 Ugushyingo 2023.



    9.Element mu mutaka w'urukundo na Ruzindana witabiriye Miss Rwanda

    Buri gihe, uko Element agiye gushyira hanze indirimbo abazwa iby'urukundo rwe na Kelia Ruzindana wegukanye ikamba rya Nyampinga w'umuco muri Miss Rwanda 2022.

    Urukundo rwabo rwavuzwe cyane uyu mukobwa akigaragaza inyota yo guhatana muri ariya marushanwa. Ariko kandi, Element yagiye yumvikana avuga ko adakundana n'uriya mukobwa.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Element yavuze ko Kelia ari inshuti ye. Ati'Kelia ni inshuti yanjye ntabwo twigeze dukundana, abantu iyo bamuvuga bamubara nk'uwagiye kandi rwose turacyari inshuti gusa ntabwo twakundanye.'


    10.Amashusho ya Alyn Sano akata 'Cake'

    Muri Gicurasi 2022, amashusho agaragaza Alyn Sano arimo asa n'umusoma 'Cake' ikoze mu ishusho y'igitsina cy'umugabo, yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga.

    Benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amashusho atamenyerewe ya Alyn Sano asa n'uwishimishiriza kuri 'gateau' ikoze nk'igitsina cy'umugabo.

    Iyi 'video' yerekanaga Alyn Sano yicaye ku ntebe imbere ye ku meza hateretse 'gateau' ikoze mu ishusho y'igitsina cy'umugabo ubundi afata icyuma n'ikanya asa n'ushaka gukata ngo ayiye. Ahandi agaragara asa n'ushaka kurigata ku dusabo tw'intanga.

    Icyo gihe, Alyn Sano yavuze ko ariya mashusho ari mu ndirimbo ye 'Fake Gee' yiteguraga gushyira hanze, ariko kandi yiseguye ku bantu bose bababajwe nayo.

    Ati 'Biriya twabikoresheje nk'imfashanyigisho, ndisegura ku wo byaba byabangamiye.'

     

    Kelia Ruzindana wavuzwe mu rukundo kuva mu 2022 na Producer Element wo muri 1:55 AM

    Umuhoza Pascaline yagarutsweho cyane mu itangazamakuru avugwa mu rukundo na Chriss Eazy  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BAMBE’ YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INANASI’ YA MICO THE BEST

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MU IJURU’ YA YVERRY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145702/bakoze-ubukwe-abandi-bambara-amajipo-impuha-10-zakasamutwe-zaganishaga-ku-gushyira-hanze-i-145702.html

  • Kasuku Breakfast: 8 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni tariki ya 8 Kanama. Dore ibyaranze iyi tariki mu mateka:

    1. Tariki ya 8 Kanama 1967: Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika y'Amajyepfo uhurira i Lusaka muri Zambia mu nama ya kabiri ya LONRHO (London Rhodesia Company) yari igamije kuganira ku iterambere ry'ubukungu bw'akarere.
    2. Tariki ya 8 Kanama 1974: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko agiye kwegura ku mirimo ye nyuma y'ibirego by'ubutasi mu gikwe cya Watergate.
    3. Tariki ya 8 Kanama 1988: Hatangizwa amasezerano y'amahoro hagati ya Iran na Iraq, ashyira akadomo ku ntambara yari imaze imyaka umunani hagati y'ibi bihugu byombi.
    4. Tariki ya 8 Kanama 1990: Umuryango w'Abibumbye wemeza ibihano bikomeye kuri Iraq nyuma y'uko igabye igitero cya gisirikare kuri Kuwait tariki ya 2 Kanama 1990.
    5. Tariki ya 8 Kanama 2008: Hatangijwe imikino Olempike y'i Beijing mu Bushinwa, ikaba yaritabiriwe n'ibihugu byinshi ku isi yose.
    6. Tariki ya 8 Kanama 2016: Mu gihugu cya Rwanda hatangijwe imikino y'icyumweru cyahariwe ubuzima rusange izwi nka 'Car Free Day', igamije gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza binyuze mu mikino ngororamubiri.

    Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

    Amakuru Ashyushye:

    • Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa wafashe akandi gace kingenzi muri Kivu Y'amajyaruguru

    Ni mu mirwano yazindutse ibera hafi na centre ya Ishasha muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07/08/2024, aho iy'imirwano yari hagati ya M23 n'ingabo zirwanirira leta ya Kinshasa, n'iyo irangiye M23 yigaruririye akandi gace kingenzi ko muri iyi teritwari.

    Agace uyu mutwe wa M23 umaze kubohoza ni akitwa Nyakakoma ga haherereye mu birometero nka 48 uvuye mu Burasirazuba bw'ikiyaga cya Edouard.

    Ni agace kandi kari mu ntera y'ibirometro 28 uvuye muri centre ya Nyamilima nako gaheruka gufatwa na M23, aho yagafashe ku wa Gatanu wakiriya cyumweru dusoje.

    Amakuru Minembwe Capital News dukesha abaturage baturiye ibyo bice bavuze ko M23 yafashe aka gace nyuma y'imirwano ikomeye yarimo ihanganisha uyu mutwe n'ihuriro ry'Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, harimo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z'u Burundi, abacanshuro na SADC.

    Muri iyi minsi M23 ikaba ikomeje gufata ibindi bice mu buryo budasanzwe, ni mu gihe ifashe aka gace nyuma y'uko ku cyumweru yari yafashe Ishasha n'ibindi bice byo muri Grupema ya Binza ibyo yigaruririye ku wa Gatanu no ku wa Kane wa kiriya cyumweru turangije.

    Tubibutsa ko aka gace ka Nyakakoma ko ari agace ku bucuruzi ahanini kakaba gacururizwamo ibikomoka mu biyaga, nk'i ndagara n'imikeke ndetse n'ubundi bucuruzi butandakanye.

    The post Kasuku Breakfast: 8 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-8-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

  • Mukura VS yabuze ayo icira n’ayo imira, FERWAFA yayiteye urw’ingusho #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje Mukura VS ko n’isaha ya saa 18h00′ bari bayemereye gukinaho na Rayon Sports ku wa Gatandatu basanze bidashoboka, Super Cup itagomba kubangikanywa n’undi mukino uwo ari wo wose.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 ni bwo Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise “Mukura VS Seasonal Launch” aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.

    Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yayimenyesheje ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

    Byakuruye impaka nyinshi cyane hibazwa impamvu iyi kipe yo mu Magepfo yangiwe gukina, na yo yakomeje gutsimbarara kugeza aho FERWAFA ibasabye ko niba bashaka gukina uyu mukino bawushyira saa 18h00′ amasaha atandukanye n’aya Super Cup.

    Ejo hashize Mukura VS yanditse yemera guhindura amasaha y’umukino ukajya saa 18h00′, yagize iti “Nyuma y’ibaruwa twohereje ku wa 5 Kanama 2024, twumvise ko itariki n’isaha twari twatanze mbere bihurirana na FERWAFA Super Cup. Turashimira imikoranire n’ibiganiro byabayeho hagati yacu na FERWAFA n’ikipe twatumiye, Rayon Sports, kuba hari uburyo twabashije kugera ku mwanzuro wumvikanyweho.'

    “Twese hamwe twemeje guhindura tugashyira Ibirori byo Gutangiza Umwaka Mushya wa Mukura VS wa 2024/25 ku wa 10 Kanama 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bikabera kuri Stade ya Huye. Turabasaba uburenganzira bwo gukora iki gikorwa kuri iyi gahunda nshya.'

    Gusa nabwo nk’uko ISIMBI yari yabyanditse, igisubizo cyaje kiyihakanira ko Super Cup itabangikanywa.

    Iti “Nyuma yo kugisha inama mu buryo butandukanye, turabamenyesha ko icyemezo cyo guhindura umunsi wa 'Mukura Season Launch' kidahinduka, rero Super Cup ntizabangikanywa cyangwa ngo ibere rimwe n’ikindi gikorwa cy’umupira w’amaguru.'

    'Turakomeza kubashishikariza kuba mwayikora undi munsi mwihitiyemo ariko utabangamiye ingengabihe [y’amarushanwa] nk’uko yateganyijwe. Tubifurije amahirwe mu mwaka w’imikino mushya.'

    Mukura VS ivuga ko gusubika uyu mukino n’iki gikorwa cyo kwerekana abakinnyi bizayihombya byinshi birimo n’amafaranga yari yashoyemo.

    FERWAFA yakomeje kwanga umukino wa Rayon Sports na Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yabuze-ayo-icira-n-ayo-imira-ferwafa-yayiteye-urw-ingusho

  • Element yaciye amarenga kuri 1:55AM ya Coach Gael ivugwa mu kwitambika umushinga we na The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba na Producer, Element Eleeeh yahumurije abakunzi ne ko vuba cyane indirimbo ‘Sikoma’ yakoranye na The Ben na Kevin Kade isohoka ntacyayibuza cyane ko nta muntu umugenga.

    Kuva tariki ya 30 Nyakanga 2024 hajya hanze integuza y’indirimbo Kevin Kade, The Ben na Element bahuriyemo yitwa ‘Sikoma’ ni bwo hatangiye kujya hanze amakuru aca intege abakunzi b’aba bahanzi ko itagisohotse.

    Hashingirwaga mu majwi inzu itunganya umuziki ya 1:55AM Element asanzwe abarizwamo ko ari yo ibyihishe inyuma aho bavuga ko Element gukorana n’aba bahanzi yishe zimwe mu ngingo zigize amasezerano ye.

    Bivugwa ko iyi ndirimbo kuba irimo The Ben ari kimwe mu byabababaje cyane kuko uyu muhanzi inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko afitanye ikibazo na Coach Gael nyiri 1:55AM.

    Benshi babifataga nko gutwikira iyi ndirimbo ariko amagambo The Ben uzwiho kuvuga make yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, benshi bahise bemeza ko harimo ikibazo.

    Icyo gihe yagize ati “igihe kirageze ngo dutabare uruganda rwacu dukunda. Ibyabaye birahagije.”

    Element ushyirwa mu majwi yo kuba ari we utuma indirimbo idasohoka, bwa mbere yatoboye aravuga, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko nta muntu afitiye ideni nta n’umuntu urimufitiye bityo ko ntacyabuza indirimbo gusohoka ndetse ko izasohoka vuba.

    Ati “Ukuri ni uko Tiger (The Ben), ni umuvandimwe wanjye, umunyabigwi buri gihe nahoze ndota gukorana na we. Nta muntu umfitiye umwenda, bityo rero bidatinze indirimbo irasohoka.”

    Amakuru adafitiwe gihamya ni uko Element yasabwe na 1:55 AM kuva muri iyi ndirimbo cyangwa akishyura miliyoni 500 Frw kugira ngo asese amasezerano afitanye n’iyi nzu itunganya umuziki ubundi indirimbo isohoke, gusa byose ngo nta na kimwe azakora.

    Sikoma yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

    The Ben yagaragaje ko hari ikibazo

    Element yahumurije abakunzi be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Element-yaciye-amarenga-kuri-1-55AM-ya-Coach-Gael-ivugwa-mu-kwitambika-umushinga-we-na-The-Ben