Blog

  • Musanze FC yasinyishije abakinnyi 7 barimo abanyamahanga 4 #rwanda #RwOT

    Musanze FC yasinyishije abakinnyi barindwi bashya barimo abanyamahanga bane n’abanyarwanda 3.

    Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho izatangira shampiyona ikina na Muhazi United tariki ya 18 Kanama2024 kuri Stade Ubworoherane.

    Musanze FC irimbanyije imyitozo ikaba mu bakinnyi yari ifite umwakya ushize babanzaga mu kibuga yatakaje umwe ari we umunyezamu Muhawenayo Gad wagiye muri Gorilla FC, ikaba igeze kure ibiganiro byo kumusimbuza Nsabimana Jean de Dieu Chaolin wakiniraga Etoile del’Est.

    Iyi kipe yo mu Mujyariguru ikaba yamaze kongeramo n’abandi bakinnyi nka myugariro w’ibumoso Ndizeye Gad wavuye muri Police FC, Kamanzi Ashraf ukina hagati asatira izamu wavuye muri Mukura Victory Sports na myugariro wo hagati Mukengere Christian wavuye muri Bugesera FC.

    Hari kandi abanyamahanga 4; Umunya-Gambia Hydra Buba wavuye muri Rihno FC, Umunya-Uganda Salim Abdallah wavuye muri URA FC, Umunya-Nigeria Sunday Inemesit wavuye muri Etoile de l’Est n’Umunya-Cameroun Nkofor Ngafei wavuye muri Coasta Union yo muri Tanzania, bose basinye imyaka ibiri.

    Umunya-Uganda Salim Abdallah yamaze kurangizanya na Mukura VS

    Kamanzi Ashraf yamaze gusinyira Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yasinyishije-abakinnyi-7-barimo-abanyamahanga-4

  • Nahoze ndota gukorana na The Ben – Element wahumurije abakunzi be #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba na Producer, Element Eleeeh yahumurije abakunzi ne ko vuba cyane indirimbo ‘Sikoma’ yakoranye na The Ben na Kevin Kade isohoka ntacyayibuza.

    Kuva tariki ya 30 Nyakanga 2024 hajya hanze integuza y’indirimbo Kevin Kade, The Ben na Element bahuriyemo yitwa ‘Sikoma’ ni bwo hatangiye kujya hanze amakuru aca intege abakunzi b’aba bahanzi ko itagisohotse.

    Hashingirwaga mu majwi inzu itunganya umuziki ya 1:55AM Element asanzwe abarizwamo ko ari yo ibyihishe inyuma aho bavuga ko Element gukorana n’aba bahanzi yishe zimwe mu ngingo zigize amasezerano ye.

    Bivugwa ko iyi ndirimbo kuba irimo The Ben ari kimwe mu byabababaje cyane kuko uyu muhanzi inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko afitanye ikibazo na Coach Gael nyiri 1:55AM.

    Benshi babifataga nko gutwikira iyi ndirimbo ariko amagambo The Ben uzwiho kuvuga make yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, benshi bahise bemeza ko harimo ikibazo.

    Icyo gihe yagize ati “igihe kirageze ngo dutabare uruganda rwacu dukunda. Ibyabaye birahagije.”

    Element ushyirwa mu majwi yo kuba ari we utuma indirimbo idasohoka, bwa mbere yatoboye aravuga, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko nta muntu afitiye ideni nta n’umuntu urimufitiye bityo ko ntacyabuza indirimbo gusohoka ndetse ko izasohoka vuba.

    Ati “Ukuri ni uko Tiger (The Ben), ni umuvandimwe wanjye, umunyabigwi buri gihe nahoze ndota gukorana na we. Nta muntu umfitiye umwenda, bityo rero bidatinze indirimbo irasohoka.”

    Amakuru adafitiwe gihamya ni uko Element yasabwe na 1:55 AM kuva muri iyi ndirimbo cyangwa akishyura miliyoni 500 Frw kugira ngo asese amasezerano afitanye n’iyi nzu itunganya umuziki ubundi indirimbo isohoke, gusa byose ngo nta na kimwe azakora.

    Sikoma yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

    The Ben yagaragaje ko hari ikibazo

    Element yahumurije abakunzi be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nahoze-ndota-gukorana-na-the-ben-element-wahumurije-abakunzi-be

  • Tanzania: Umupadiri n'umucungamutungo we bakurikiranweho ubujura bw'asanga miliyari 1 Frw – #rwanda #RwOT

    Umupadiri muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Bunda, mu Ntara ya Mara, Padiri Karoli Mganga, n'uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, ni bo bashinjwa kwiba ayo mafaranga, bakaba baritabye Urukiko rwa Musoma, aho bakurikiranyweho ibyaha 178, birimo no kuyobora agatsiko k'abagizi ba nabi.

    Aba bombi bitabye urukiko ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, ariko ntibahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa, kuko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kuburanisha imanza nk'izo.

    Umushinjacyaha Mukuru w'Intara ya Mara, Amoscsye Erasto, yasomye ibirego birimo no gukora inyandiko mpimbano mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Amoscsye, yavuze ko 'Aba bombi baregwa ibirego 178, birimo n'icyaha cyo kuyobora agatsiko k'abagizi ba nabi, iyezandonke ry'amafaranga kandi binyuranyije n'itegeko mpanabyaha, n'ibindi byaha byinshi cyane”.

    Padiri Karoli Mganga, n'uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bahise bafungwa bikaba biteganyijwe ko tariki ya 20 Kanama 2024, ari bwo urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-umupadiri-n-umucungamutungo-we-bakurikiranweho-ubujura-bw-asanga

  • Abahinzi bitwaza ubumenyi buke bagatwika ibisigazwa by'imyaka bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Mu gishanga cya Bugarama gihuriweho n'imirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Muganza na Nyakabuye ni hamwe mu hakigaragara abahinzi batwika ibisigazwa by'imyaka.

    Abahinzi b'umuceri bavuga ko ibisigazwa byawo babisasiza inyanya, kawa, urutoki, ibishimbo n'amatungo abandi bakabitwikira mu mirima.

    Ngendahimana Elie wo mu mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza yabwiye IGIHE ko impamvu zibatera gutwikira mu murima ibisigazwa by'umuceri harimo kuba batazi kubibyazamo ifumbire.

    Ati 'Kubitwikira mu murima w'aho basaruye ni uko nta bundi buhanga bwo kubibyaza undi musaruro tuzi'.

    Tuyizere Saïdi, twasanze ari kurunda ibirundo by'ibisigazwa by'umuceri akabitwika, yavuze ko impamvu abitwika ari uko ari byinshi ku buryo adashobora kubyikorera byose ngo abijyane imusozi.

    Ati 'Ibisigazwa by'imyaka kubibyaza ifumbire ntabyo tuzi. Habonetse abatekinisiye bakatwigisha kubyibyaza umusaruro tukabikoramo ifumbire twareka kubitwika'.

    Inzobere akaba n'Umuyobozi w'Umuryango BIOCOOR wita ku rusobe rw'ibinyabuzima, Dr Ange Imanishimwe, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umuhinzi akwiye kubona umuceri wasaruwe n'ibisigazwa bikamubera imari batabitwitse kuko kubitwika byangiza udusimba ducagagura ifumbire bikanangiza icyirere.

    Ati 'Iyo bari gutwika hari utunyabuzima dutoya (insects) ducagagura ifumbire dushobora kuba twashya, hari n'ibinyabuzima biba mu kirere bifasha mu ibangurira bihira mu gutwika ibiyorero. Indi ngaruka ni uko uriya mwuka uzamuka ubamo umwuka wa CO2 wongera igipimo cy'ubushyuhe mu kirere ku buryo mu gihe kiri imbere bishobora gutera ihindangurika ry'ibihe igihe abahinzi bari bamenyereye kuboneraho imvura cyagera ntigwe'.

    Dr Imanishimwe asaba abahinzi ko ibisigazwa ry'ibihingwa bakwiye kubibonamo imari yo kubafasha gukora ifumbire y'imbonerera, cyangwa ibicanwa bya burikete.

    Ati “Burikete ni ibintu bishoboka kuba byacanwa, bigacanwa mu buryo bukwiye, bugenwe, ku buryo bigishijwe kuzikora bashobora no kuba bazigurisha ku masoko, bikagabanya imihindagurikire y'ikirere kandi bikaninjiriza abaturage amafaranga”

    Agoronome w'Umurenge wa Bugarama, Bacebaseme Jean Claude avuga ko ibisigazwa by'umuceri hari uburyo bibyazwamo ifumbire y'imborera.

    Ati 'Bya byatsi tubikusanyiriza ahantu hamwe, tukongeramo ibyatsi bibisi, tugashyiramo amase, tugashyiraho ivu, n'amazi ni bwo bya byatsi bibora bigashanguka tukazakuramo ifumbire y'imborera'.

    Muri Gahunda ya Leta y'u Rwanda yiswe nationally detrmined contribution (NDC), rwihaye umuhigo ko byibuze mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije 38% y'imyuka yangiza ikirere rwohereza, ingana na toni miliyoni 4.6. Gahunda y'ubufatanye mu kwimakaza ubukungu butangiza ibidukikije rwinjiyemo muri 2022 yo intego ko nta myuka yangiza na mike ruzaba rwohereza mu kirere mu mwaka wa 2050.

    Ubumenyi buke mu gukora ifumbire y’imborera butera abahinzi gutwika ibiyorero

    Abahinzi basanza ibisigazwa by’imyaka mu murima bakabitwikiramo

    Inzobere zivuga ko iyi myotsi ibamo ikinyabutabure cya CO2 kigira uruhare mu bwiyongere bw’ubushyuhe mu isi bigatera imihindagurikire y’ibihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-bitwaza-ubumenyi-buke-bagatwika-ibisigazwa-by-imyaka-bakebuwe

  • Urusengero rwa Pastor Mboro rwatwitswe rurako… – #rwanda #RwOT

    Amazina ye asanzwe ni Pastor Paseka Franz Motsoeneng, akaba azwi cyane nka Prophet Motsoeneng cyangwa Prophet/Pastor Mboro. Ni Umushumba Mukuru w’Itorero ryitwa Incredible Happenings Ministries rifite icyicaro gikuru i Katlegong muri Johannesburg mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Izina rye rirazwi cyane muri Afrika nzima.

    Uyu mupasiteri yibazwaho na benshi bitewe n’inyigisho ze. Yigeze gushyiraho igiciro kingana na 500,000 Frw cyo kujyana abantu mu ijuru kuko ngo yigeze no kujyayo. Itike ya VIP yayigurishaga 1.500.000 Frw. Icyo gihe yavuze ko afite n’amafoto ye ari mu Ijuru, kuyabona akaba ari ukwishyura.

    Kuri ubu amakuru ari kuvugwa cyane muri Afrika y’Epfo ni itabwa muri yombi rya Pastor Mboro n’ubwo Polisi itigeze ibyemeza kuko igikomeje iperereza. Si ugufungwa gusa, ahubwo n’urusengero rwe rwatwitswe nyuma y’igikorwa yakoze cyanenzwe n’abatari bacye, aho ashinjwa gutera ubwoba abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’abarimu.

    Kuwa Mbere w’iki Cyumweru turimo, uyu mupasiteri akaba n’umuhanuzi, yagaragaye ku ishuri ryitwa Katlehong Primary School ari kumwe n’abarimu bo kuri iri shuri azunguza umuhoro ashaka kuwutemesha abanyeshuri. Intego ye ngo yari ukuvana ku ishuri abana babiri aho avuga ko ngo batitabwaho. 

    Uyu mushumba yabwiye News24 ko yagiye kuri iryo shuri ari kumwe na Se w’abana. Yavuze ko habaye impaka ku bana kuva nyina apfa. Pastor Mboro yagize ati: “Mu mategeko, niba umwe mu bashakanye apfuye, undi agomba gufata neza abana cyane cyane iyo ari abana bato”.

    IZINDI NKURU WASOMA ZEREKERANYE N’UYU MUPASITERI WATAWE MURI YOMBI

    Umuhanuzi Mboro yatangaje ko umuhaye ibihumbi 500 Frw yakujyana mu Ijuru

    Satani ntakiriho namusanze ikuzimu ndamwica – Pastor Mboro

    Pasiteri Mboro yasabye $100,000 [Miliyoni 120 Frw] ngo ajye ikuzimu kwica umudayimoni wa Corona Virus

    Umuyobozi ushinzwe Uburezi, Siporo, Ubuhanzi, Umuco n’imyidagaduro muri Gauteng, Matome Chiloane yamaganye ibyatangajwe na Pastor Mboro, aho yavuze ko inkunga ku bafite ibibazo bijyanye n’imitekerereze yahawe abarimu n'abanyeshuri bahuye n'iki kibazo.

    Yemeje ko ibikorwa nk’ibi by’ihohoterwa n’iterabwoba bitazihanganirwa mu mashuri ya Gauteng. Komiseri wa Polisi muri Gauteng, Lt Gen Tommy Mthombeni, yavuze ko abandi bantu batawe muri yombi bashobora kuboneka mu gihe iperereza rigikomeje.

    Umuvugizi wa Polisi, Colonel Noxolo Kweza, yemeje ko abo bantu batanu batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere kandi biteganijwe ko bitaba vuba mu rukiko rw'ibanze rwa Palm Ridge. Abatawe muri yombi ni Pastor Mboro, umuvandimwe we n’abamucungira umutekano.

    Hagati aho urusengero rwa Pastor Mboro rwatwitswe n’abantu bataramenyekana amazina, bakaba babikoze mu kugaragaza ko batishimiye ibyo aherutse gukora byo gutera ubwoba abarimu n’abanyeshuri. Abari gushyirwa mu majwi cyane ni abanyeshuri ba Matsediso Primary School na cyane ko bagaragaye bambaye imyenda y’ishuri.

    Komiseri wa Polisi mu Karere ka Ekurhuleni, Gen Maj Anna Sithole, yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri aturanye ari bo bwitwitse urusengero rw’uyu mupasiteri. Yongeyeho ko abatangije inkongi y’umuriro n’abandi basahuye ibintu byari mu rusengero imbere y’abapolisi baho, bazafatwa. 

    Abayoboke b’iri torero Carol Mbatha na Lindiwe Lingela bavuze ko ibi ari intangiriro y’ibintu bishya. Bati “Abatwitse urusengero rwacu baravumwe. Pastor Motsoeneng ni umwubatsi w’igihugu. Yaguriye imyenda y’ishuri abana bamwe batwitse urusengero rwe. Yarabagaburiye, abishyurira amashuri ariko uyu munsi batwitse urusengero rwe”.

    Izina “Mboro” rikunzwe kwibazwaho cyane muri Afrika aho benshi barihuza n’ijambo ryo mu ndimi za Bantu rivuga ‘Ubugabo’ [Indimi zo muri Afrika yo hagati, Amajyepfo n’Iburasirazuba]. Mu rurimi rwo muri Afrika y’Epfo rwa Shona, ijambo “Mboro”, mu kurisoma bavuga “Mpolo”, rikaba risobanura ‘Knee’ (Ivi). Mu yandi magambo uyu mupasiteri yitwa gutya kuko ahora ku mavi asenga Imana.

    Urusengero rwa Pastor Mboro rwatwitswe rurakongoka

    Pastor Mboro yatawe muri yombi akurikiranyweho iterabwoba

    Aherutse kugaragara ku ishuri yitwaje umuhoro ashaka kuwutemesha abanyeshuri

    Yigeze gutangaza ko yagiye mu ijuru ahura n’abamalayika ndetse bafatana ifoto ya Selfie

    REBA UBWO URUSENGERO RWA PASTOR MBORO RWATWIKWAGA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145697/urusengero-rwa-pastor-mboro-rwatwitswe-rurakongoka-abantu-5-nawe-arimo-batabwa-muri-yombi-145697.html

  • Knowless na Clement bizihije isabukuru yimya… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Clement yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe n’umugore we Butera Knowless, umuvandimwe we Kefa, Nel Ngabo, Platini P, Meddy Saleh uzwi mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse na Jules Hirwa uzwi cyane mu gucuranga gitari, aho yagiye yifashishwa mu ndirimbo nyinshi z’aba bahanzi.

    Mu butumwa bwe bwo ku rubuga rwa Instagram, Clement yavuze ko bakiriye inka bagabiwe n’Umukuru w’Igihugu mu gihe yizihiza imyaka umunani ishize akoze ubukwe na Butera Knowless.

    Yavuze ati “Uyu munsi twakiriye Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe na Rudasumbwa. Tuzahora tugushima Nyakubahwa Paul Kagame.'

    Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko imyaka 13 ishize aziranye na Ishimwe Karake Clement, irimo imyaka umunani ishize y'urugo.

    Yavuze ko umutima we wuzuye amarira y'ibyishimo. Ati 'Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira Inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera. N’ubu aracyadusindagiza, ngo tudatsikira.'

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko buri gihe agendana ishimwe ku mutima kuri Perezida Kagame.

    Umuririmbyi Platini P yanditse agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yagabiwe na Perezida Paul Kagame. Ati “Komeza ugabe biganza bigwije Paul Kagame. Imberabagabo na Rutanganzwa zitashye ku ibere rya Karumuna (agace asanzwe atuyemo).”

    Nel Ngabo yakiriye inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, yizihiza isabukuru y’amavuko.

    Ati “Iyi ni yo mpano ikomeye wakwifuza ku isabukuru yawe. Rudasumbwa wangabiye inzirakurutwa twataramye. Ndagushimiye Paul Kagame.”

    Ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye kandi bagirana ibiganiro n'abahanzi batandukanye basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera, ndetse abagabira inka nk'uko yari yabibasezeranyije ubwo yiyamamarizaga muri ako karere ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Mu bakiriwe harimo Butera Knowless ari na we wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nel Ngabo, Meddy Saled usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, Tom Close, umugore we Ange Ingabire Tricia n'abandi.

    Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk'uko Umukuru w'Igihugu yari yabisezeranyije.

    Yahiguye isezerano! 

    Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk'aho kugwa abantu.

    Ati 'Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za 'tse tse' zikarya abantu bakarwara bagapfa […] 

    Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n'ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n'abantu abo ari bo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.'

    Mu batanze ubuhamya ku rugendo rw'ubuzima bwe harimo na Butera Knowless, wamushimiye aho yakuye igihugu, ndetse amubwira ko yatuye mu Bugesera kubera impamvu nyinshi zirimo n'uko nawe ahafite urugo, kandi benshi bakomeje kuhatura. 

    Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nyigisha', yasabye Umukuru w'Igihugu kuzabasura. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzasohoza isezerano.

    'Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.'

    Mu buhamya bwe, Knowless yijeje Paul Kagame ko bazakomeza gukorera igihugu. Ati 'Nk'urubyiruko, icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ari ho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ari ho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n'ejo hazaza.'

    Arakomeza ati 'Twa twana twari udupfubyi mwaratureze twarakuze, ubu turabashimira. Twavuyemo abantu bakuru bazima ari bo ba twebwe. Ikirenze kuri ibyo twarashibutse, utwana twacu ubu ntabwo turirimbishwa n'agahinda turirimba kubera ibyishimo, abana bacu babona icyizere mu babyeyi babo'



     

    Ibyishimo ni byose ku muryango wa Knowless na Clement bizihiza imyaka 8 ishize barushinze



    Amafoto ya Nel Ngabo ubwo yakiraga inka na Perezida Kagame yahuriranye






     

    Amafoto ya Platini P ubwo yakiraga inka yagabiwe n'Umukuru w'Igihugu

     

    Kefa, Nel Ngabo, Platini P, Jules Hirwa, Clement Ishimwe na Meddy Saleh bakiriye inka bagabiwe na Perezida Paul Kagame 





    Amafoto ya Jules Hirwa usanzwe uzwi mu bacuranga gitari



    Ku wa 14 Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Kagame yakiriye abahanzi batuye i Bugesera abagabira inka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145700/knowless-na-clement-bizihije-isabukuru-yimyaka-8-babana-bakira-inka-bagabiwe-na-perezida-k-145700.html

  • Hamuritswe ikoranabuhanga ryitezweho kugenzura ikwirakwira ry'ibyorezo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiye mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigifite ubukana bwo hejuru mu Rwanda, hagamijwe guhangana n'ikwirakwira ryacyo.

    Iki gikoresho umuntu yambara nk'isaha wagereranya n'igikomo, cyakozwe ku bufatanye bw'abarimu n'abanyeshuri bo muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga barimo batatu bimenyerezaga umwuga muri NARADA Ltd.

    Umuntu wambaye icyo gikoresho cyakozwe kimeze nk'isaha yajya amenya ko arwaye cyangwa se i ruhande rwe hari umuntu ushobora kumwanduza uburwayi n'inzego z'ubuzima zigahita zibona ayo makuru.

    Gifite ubushobozi bwo kumva igipimo cy'ubushyuhe umuntu afite, uko umutima utera, ingano y'umwuka wa Oxygène uri mu maraso, n'ukorora cyane kikagaragaza niba ari muzima cyangwa afite ibyago byo kuba arwaye ubutumwa bugahita bujya ku Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima.

    Umukozi mu kigo NARADA Ltd, Marvin Ogore, yasobanuye ko iri ikoranabuhanga ryakozwe rigamije gutahura abafite ibimenyetso bya Covid-19, ritahura aho umuntu wanduye aherereye n'uko agenda bakamukurikirana.

    Rishobora kubona abantu bafite uburwayi bari muri metero eshatu umwe aryambaye cyangwa bombi.

    Umuyobozi Mukuru wa ACEIoT, Prof Hanyurwimfura Damien, wayoboye umushinga wakoze iki gikomo yasobanuye ko umuntu ucyambaye iyo agaragaza ibimenyetso gikusanya, gihita gitanga impuruza ku bigo bikigenzura ariko na we yabishaka kikamuha ubutumwa kuri telefone ye.

    Yavuze ko ubu hari kurebwa niba iri koranabuhanga ryahuzwa n'izindi ndwara zandura ku buryo rifasha mu gukumira ko zikwira mu bantu benshi.

    Ati 'Ahantu hose dushobora gukoresha ikoranabuhanga bigakunda turashaka kuba twayishyiramo, ntabwo ari umwihariko ku ndwara runaka, aho tubona hose twatanga umusaruro twabikora.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (CST), Prof Telesphore Kabera, yavuze ko uyu mushinga kuba waragizwemo uruhare n'abanyeshuri babo birimo inyungu nyinshi.

    Ati 'Byafashije abanyeshuri mu gihe bari bari kwiga. Dufite izindi ndwara nyinshi zandura, barimo gutekereza noneho ukuntu bashobora kukigira ikintu kinini ku buryo cyakoreshwa ku ndwara zose zandura. Ari ku baturage hari ikintu bizafasha, n'abaganga kuba bicaye ahantu bakaba bavuga bati aha hantu indwara iri gukwirakwira gutya, no ku baturage bagatabarwa vuba.'

    Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye na Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST), ikigo cyigenga NARADA Ltd, n'ikigo African Centre of Excellence in Internet of Things gikorera muri CST, watwaye arenga miliyoni 60 Frw mu myaka irenga ibiri umaze.

    Prof Kabera yahamije ko bagira uruhare mu gukora ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye, bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bagatanga ibisubizo.

    Iki gikomo cyakorewe muri CST gifite ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite umuriro mwinshi, ukorora cyane n’ibindi bimenyetso kigatanga impuruza kuri RBC

    Bavuze ko babonye ubushobozi bashyira ku isoko ikoranabuhanga bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-cst-yamuritse-ikoranabuhanga-ryitezweho-kugenzura-ikwirakwira-ry-ibyorezo

  • U Rwanda rugiye kwakira inama Mpuzamahanga iziga ku birebana n'ingufu – #rwanda #RwOT

    Ni inama izaba ku wa 04 Ugushyingo 2024 ikazitabirwa n'abarenga ibihumbi bitandatu baturutse imihanda yose.

    Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko hazabaho imurikabikorwa ku bafite imishinga y'ibirebana n'ingufu z'amashanyarazi.

    Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ibikorwa remezo n'ibigo biyishamikiyeho, Informa Markets na Rwanda Convention Bureau.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Mugiraneza Jean Bosco, yagaragaje ko kwakira iyo nama u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi birimo no kunguka ubumenyi cyangwa abashoramari bashya mu birebana n'amashanyarazi.

    Ati 'Iyo abantu bateraniye hamwe bareba ibibazo n'ibyuho bihari, bakaganira uko bagiye babibonera ibisubizo abantu bakagenda bigira ku bandi, bakunguka ubumenyi kandi bakagenda bunguka ibitekerezo. Iyo abantu bashyize hamwe, baganiriye bagenda babona ibisubizo ku bibazo bari bafite.'

    Yagaragaje ko bitewe n'uko iyo nama izitabirwa n'abantu batandukanye bafite ishoramari rihambaye hirya no hino ku Isi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye ibigo by'ingufu z'amashanyarazi cyangwa ibigo bigenzura imikorere, abashakashatsi n'abandi bazafatanya mu gushakira hamwe ibisubizo bicyugarije Isi mu kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage.

    U Rwanda rugaragaza ko kuri ubu 80% by'ingo zigerwaho n'umuriro w'amashanyarazi kandi ko hari intego z'uko biba 100% nubwo hakiri urugendo.

    Ati 'Kugera ku 100% bisaba amafaranga, bisaba ibikoresho, biriya bikoresho ntabwo tubikorera hano biva hanze. Turacyafite icyuho cya 20%. Ariko birenze 20% kuko muri abo 80% harimo abaturage bafite aturuka ku mirasire y'izuba kandi intego ni ukugira 100% y'amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari.'

    Yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze kuri ubu ari ku kigero gishimishije ukurikije aho rwavuye kandi byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza kuko mu 1994 rwari ku kigero kiri hagati ya 1 na 3% gusa.

    Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa muri Informa Market, Ade Yesufu, yagaragaje ko harimo amahirwe y'ishoramari kuko izitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi bafite imishinga yatanga ibisubizo mu kuziba icyuho kiri mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

    Ati 'Hari urubyiruko rwinshi rukeneye inama mu kwihangira imirimo kandi iyo ni imwe mu ntego z'iyi nama. Iyo urebye ibigo bito biri gushingwa usanga ahanini ari urubyiruko rubikora rero dukeneye kubarebaho nabo tukareba ko twabaha n'ubumenyi bukenewe.'

    Africa Energy Expo izamara iminsi itatu.

    Biteganyijwe ko nibura abantu ibihumbi bitandatu bazayitabira, ibigo birenga 150 bizamurika ibikorwa byabyo, abashoramari barenga 250 bakayizamo mu gihe abazatanga ibiganiro barenga 70 baturutse mu bihugu binyuranye.

    Abayobozi bagaragaza impamvu y’inama ya Africa Energy Expo

    Hatangajwe ko u Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku birebana n’ingufu

    Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa muri Informa Market, Ade Yesufu, yagaragaje ko iyo nama igiye kuba ari amahirwe akomeye ku Rwanda rugiye kuyakira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-iziga-ku-birebana-n-ingufu

  • Umuhungu wa Gen Mubarakh Muganga wari umaze imyaka 4 muri APR FC yagaragaye muri Vision FC #rwanda #RwOT

    Umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen. Mubarakh Muganga, Niyonshuti Hakim Mubarakh wari umaze imyaka ine muri APR FC, yagaragaye muri Vision FC ashobora gusinyira mu gihe yaba yitwaye neza.

    Uyu mukinnyi utarahiriwe muri APR FC ni umwe mu bahawe umwanya muri Vision FC uyu munsi mu gice cya kabiri cy’umukino wa gicuti yakinaga na AS Kigali ikanayitsinda 2-1.

    Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande, ntarasinyira iyi kipe ari kwitorezamo, ariko ashobora kuyikomerezamo mu gihe Umutoza Calum Shaun Selby yashima urwego rwe.

    Niyonshuti Hakim Mubarak yagaragaye muri Vision FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhungu-wa-gen-mubarakh-muganga-wari-umaze-imyaka-4-muri-apr-fc-yagaragaye-muri-vision-fc

  • Ishimwe Clement na Butera Knowless bizihije isabukuru y’ubukwe bwa bo bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Clement Ishimwe bizihije isabukuru y’imyaka umunani barushinze bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

    Umunsi nk’uyu tariki 7 Kanama 2016 ni bwo aba bombi bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

    Uyu munsi bizihije imyaka umunani barushinze akaba ari nabwo bakiriye inka baheruka kugabirwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame bongera kumushimira.

    Muri Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.

    Ni icyifuzo cyari cyatanzwe na Butera Knowless ubwo Perezida Kagame yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera, asaba ko nk’abaturanyi be bo mu karere ka Bugesera yazabatumira yabonye umwanya bagatarama bishimira intsinzi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yargize ati 'Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.'

    Nyuma y’iminsi 9 gusa Perezida Kagame yahise asubuza icyifuzo cya Knowless atumira abahanzi batuye mu karere ka Bugesera by’umwihariko ahazwi nko mu Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye, ndetse aranabagabira.

    Kuri uyu wa 7 Kanama 2024 ni bwo aba bahanzi bagabiwe na Perezida Kagame bashyikirijwe inka bagabiwe.

    Ishimwe Clement abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi bizihijeho isabukuru y’imyaka 8 bakoze ubukwe, wahuriranye no kwakira inka bagabiwe na Perezida Kagame, baranamushimira.

    Ati “Mbega uburyo bwo kwizihiza isabukuru yimyaka 8 y’ubukwe, uyu munsi twakiriye Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe na Rudasumbwa. Turagushimira iteka Nyakubahwa Paul Kagame.”

    Clement yasoje abwira umugore we Knowless ko amukunda.

    Ati “Butera Knowless nkukunda buri munsi.”

    Knowless na Clement barizihiza imyaka 8 bamaze bakoze ubukwe

    Isabukuru y’ubukwe bwa bo bayizihije bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame

    Imwe mu nka zagabiwe Knowless na Clement

    Abahanzi bagabiwe na Perezida Kagame bashyikirijwe inka za bo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ishimwe-clement-na-butera-knowless-bizihije-isabukuru-y-ubukwe-bwa-bo-bakira-inka-bagabiwe-na-perezida-kagame-amafoto