Blog

  • Issa Hayatou wabaye perezida wa CAF yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Issa Hayatou wabaye perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yitabye Imana aguye mu Bufaransa.

    Iyi nkuru y’incamugongo ku bakunzi ba Siporo muri Afurika yose yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024.

    Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa CAF aho yagize ati “twabuze umuyobozi mwiza, umugabo wihebeye iterambere rya siporo muri Afurika.”

    Yakomeje agira ati “ibigwi bye bizakomeza kudutera imbaraga mu rugendo rwo guteza imbere siporo ku mugabane.”

    Uyu mugabo wavukiye muri Cameroun tariki ya 9 Kanama 1946, yayoboye CAF kuva 1988 kugeza 2017, gusa icyo yazize ntikiramenyekana.

    Hayatou yigeze kuba umuyobozi w’agateganyo wa FIFA kuva mu Kwakira 2015 kugeza muri Gashyantare 2016 ubwo Sepp Blatter yari yarahagaritswe.

    Urupfu rwe rukaba rwababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko muri Afurika bitewe n’uburyo yakoze cyane kugira ngo umupira w’amaguru muri Afurika utere imbere.

    Issa Hayatou yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/issa-hayatou-wabaye-perezida-wa-caf-yitabye-imana

  • Sinach ufatwa nk’umuhanzikazi wa mbere ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024 ni bwo Sinach yageze mu Rwanda, yakiranwa urugwiro n’abakristo bo muri Women Foundation Ministries yamutumiye mu giterane cya All Wome Together 2024 kiri kubera muri BK Arena kuva kuwa 06-09 Kanama 2024. Umwaka ushize nabwo yitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre.

    Uyu muramyi yataramiye bwa mbere mu Rwanda tariki 01 Mata 2018 mu gitaramo cya Pasika cya Patient Bizimana. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki wa Gospel bari barimo na Apotre Mignonne nawe ukunda cyane Sinach ariko by’akarusho icyo gitaramo kibaba cyaratumye urwo rukundo rwiyongera kugera aho nawe amutumiye.

    Tariki 30 Werurwe 1972 ni bwo Sinach yabonye izuba, avukira i Lagos muri Nigeria, ibivuze ko afite imyaka 52 y’amavuko. Yahisemo gukoresha izina ‘Sinach’ arikuye ku izina rye (Osinachi) bitewe n’uko ‘Sinach’ ari izina yasanze ryakorohera abantu benshi kurivuga no kurimuhamagara. Sinach ni umwana w’umukobwa wa kabiri mu muryango w’abana barindwi.

    Tariki 28/6/2014 ni bwo Sinach yashakanye na Joseph Egbu uzwi nka Joe Egbu (Pastor Joe), ubukwe bwabo bubera mu itorero Christ Embassy Church ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Umugabo we Joseph Egbu ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church ari naryo uyu muhanzikazi akoreramo umurimo w’Imana.

    N’ubwo ari umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, Sinach yize Physics (Ubugenge) muri Kaminuza ya Port Harcourt iherereye muri Leta ya Rivers, imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye i Lagos muri Nigeria.

    Mu bwana bwe ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, kuva ubwo ahinduka umukristo. Sinach yatangiye kuririmba ahereye muri korali, abitangira akiri umwana muto. Yahereye muri korali yo mu itorero Christ Embassy rikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Pastor Chris Oyakhilome, Umushumba Mukuru w’itorero Christ Embassy ari ryo Sinach abarizwamo kuva yakwakira agakiza, yavumbuye impano yo kuririmba muri Sinach, ahita amugira Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni umurimo yatangiriye muri Believers Love World izwi na none nka Christ Embassy itorero rikomeye cyane muri Nigeria ryatangijwe na Pastor Chris Oyakhilome mu 1987. Abarizwa muri ‘Label’ yitwa World Music Ministry ahuriramo n’abaramyi Frank Edward na Ada Ehi.

    Sinach wamamye mu ndirimbo “Way Maker” na “I Know Who I am”, ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) muri Christ Embassy Church. Ari mu baramyi b’abanyafrika banakunzwe cyane muri Amerika n’i Burayi.

    Muri Afrika ho afatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel bigashimangirwa no kuba ari we muhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika. Si muri Afrika gusa ahubwo kuri ubu ni na we nimero ya mbere mu bahanzikazi bakora umuziki wa Gospel bahagaze neza ku Isi ugendeye ku bafite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube

    Mu bihe byashize, Tasha Cobbs yari ku mwanya wa mbere mu kugira indirimbo zarebwe cyane, ariko uyu munsi wa none Sinach wo muri Nigeria ni we muhanzikazi ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi zose za Gospel ku Isi aho indirimbo ye “Way Maker” imaze kurebwa na Miliyoni 268, ibituma aza ku isonga mu bahanzikazi ba mbere muri Gospel.

    Sinach akurikirwa na Tasha Cobbs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indirimbo “Fill Me Up” ya Tasha imaze kurebwa na Miliyoni 213. Icyakora Tasha afite umwihariko wo kugira izirenze imwe zarebwe n’abarenga Miliyoni 200, ari zo “Your Spirit” [Miliyoni 201], You know my name [Miliyoni 210] na “Fill me up” [213], mu gihe Sinach afite imwe.

    Sinach amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye ku isi birimo: Nigeria, Ghana, Kenya, Afrika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antigua, Barbuda, Trinidad, Tobago, Grenada, Uganda, Barbados, U Bwongereza n’u Rwanda agiye gutaramiramo ku nshuro ya gatatu, ni ukuvuga 2018, 2023 na 2024 aho agarutse mu giterane All Women Together 2024.

    Sinach ni we muhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Music] ukize kurusha abandi muri Afrika aho umutungo we ubarirwa hafi Miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika [Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda] nk’uko bitangazwa na Naijamusic.

    Umwibuke muri Album zanyeganyeje Isi nka ‘WayMaker’, ‘I Know Who I Am’, ‘Great Are you Lord’, ‘Rejoice’,’He did it Again’, ‘Precious Jesus’, ‘The Name of Jesus’, ‘This Is my Season’, ‘Awesome God’, ‘For This’, ‘I stand Amazed’, ‘Simply Devoted’, ‘Jesus is Alive’, ‘Chapter One’;

    I'm Blessed’, ‘Shout it Loud’, ‘From Glory to Glory’, ‘Sinach at Christmas’ na ‘Sinach Live in Concert’, ‘There's an Overflow’ yo mu mwaka wa 2018, ‘Best of Sinach’ yo mu mwaka wa 2018, ‘Great God (Live in London)’ yo mu mwaka wa 2019.

    Sinach umaze kwandika indirimbo zisaga 250 no guhabwa ibihembo byinshi mu muziki. Mu 2008, ‘This is your season’ yabaye indirimbo y’umwaka, mu 2011 ahabwa igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu muziki wa Gospel muri Nigeria (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya Nigeria Entertainment Awards.

    Mu 2012 yahawe ibihembo bibiri ari byo West Africa Best Female Vocalist (umuhanzikazi w’umuhanga mu ijwi muri Afrika y’Uburengerazuba) na Best Hit Single (Indirimbo ikunzwe cyane), ibyo byose abihabwa mu irushanwa Love World Awards.

    Mu 2013, Sinach yabaye umuhanzi w’umwaka muri Nigeria mu muziki uhimbaza Imana (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya NIPUGA Awards. Mu 2013, yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel (Best Female Gospel Artiste of the Year).

    Yahawe nanone igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka (Best Song of the Year) n’icy’Umuhanzikazi mwiza mu ijwi (Best Female Vocal) mu irushanwa Nigeria Gospel Music Awards. Muri 2016, yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka (Best Gospel Artiste) mu irushanwa AFRIMMA Awards.

    Mu 2016 yahawe igihembo gikomeye cya ‘Song Writer of the Decade Award’ mu irushanwa LIMA Awards nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo, wagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel aho indirimbo ze zaririmbwe mu bihugu byinshi ndetse zigahindurwa mu ndimi zitandukanye ku migabane yose y’isi.

    Muri 2016 kandi yahawe igihembo cya African Achievers Award for Global Excellence igihembo yahawe nk’umuhanzi w’umunyafrika wubashywe ku rwego mpuzamahanga. Nanone muri 2016 yahawe igihembo nk’umuhanzi witwaye neza muri Afrika y’Uburengerazuba (West Africa Artist of the Year) muri Groove Awards.

    Umuhanzikazi Sinach uri mu bihe bye byiza mu muziki usingiza Imana, yashyizwe na YNaija ku rutonde rw’abakristo 100 bo muri Nigeria bavuga rikijyana (Top 100 Most Influential Christians in Nigeria). Yari aruhuriyeho na Pastor Chris Oyakhilome na Pastor Enoch Adeboye, abapasiteri b’ibirangirire muri Afrika.

    Yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu bihembo “Loveworld International Music and Arts Awards (LIMA)”, ikinyamakuru PulseNg kimugira nimero ya mbere mu bahanzikazi b’Ikinyacumi [Female artiste of the decade — 2019], anashyirwa mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afrika muri Africa Gospel Award — 2019.

    Indirimbo ye “Way Maker” yatumye mu 2020 yegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri Dove Awards – irushanwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi mu muziki wa Gospel. Mu 2022 yabaye umunyamuryango wa Grammy Recording Academy nk’uzajya atora muri Grammy Awards. Mu 2023 yahawe igihembo na Commonwealth nka ‘Global Ambassador’.

    Sinach yatanze ibyishimo bishyitse muri All Women Together y’umwaka ushize

    Mu giterane cy’umwaka ushize cya All Women Together cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Sinach yakiranywe urugwiro rwinshi muri iki giterane cy'abagore kibaze kuba ubukombe muri Afrika. Apotre Mignonne yakiriye uyu muramyi avuga ko ari umushyitsi waturutse muri Nigeria wamamaye cyane ariko uca bugufi.

    Yagize ati: “Ni umushyitsi wacu wavuye muri Nigeria. Afite n'ubuhamya. Kimwe mu byatumye mukunda ni uko yaje mu Rwanda ariko anyizeza ko azagaruka ataje gutembera. Ntiyaje mu giterane ahubwo yaje mu bandi babyeyi.''

    Sinach yashimye Apôtre Alice Mignonne Kabera yise 'umuvandimwe' wongeye kumutumira mu gihugu avuga ko kirimo abanyarugwiro. Ati 'Igihugu cyanyu ni cyiza. Abantu barakundana. Mwakoze cyane.'' Mbere yo kuririmba yabanje kuganiriza abitabiriye iki giterane, yibanda ku buryo abakiritso bakwiye kubaha ubutumwa bw'ihumure.

    Ati 'Imana yambwiye kubabwira ko igihe kitararangira. Imana yiteguye kongera gusuka mu mperezo yawe. Hari ikintu kigiye guhinduka mu buzima bwawe. Mu myaka 2000 ishize Yesu yishyuye ikiguzi cya byose. Yaguhaye intangiriro nshya. Ahazaza harizewe kurusha ahahise.''

    Sinach yabasabye kwiyaturaho amagambo meza yo gukira no kurushaho kugendererwa n'Imana mu myaka iri imbere. Ati 'Aho bagusubije inyuma, bagiye kukwemera. Ugiye kugera ku rundi rwego. Ndi Umunyamugisha, uri Umunyamugisha.''

    Sinach yafashije abitabiriye iki giterane kugisoza mu byishimo byinshi, bafatanya kuramya Imana mu ndirimbo zirimo 'There's an Overflow', 'I'm Blessed', 'Rejoice', 'The name of Jesus', 'Way Maker'' na 'I Know who I am.'

    Yasoreje ku ndirimbo 'I Know who I am'' yamwubakiye izina ku Isi, iyi ndirimbo iri mu zakunzwe cyane mu myaka ya 2015. Iyi ndirimbo yishimiwe cyane, abantu bose bava mu byicaro byabo. Amatara ya KCC aragabanywa, hacanwa amatoroshi ya telefoni.

    Sinach w'imyaka 51 akaba n'umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku mugabane w'Afurika yashimye abamweretse urukundo, agira ati 'Murakoze Rwanda, murakoze Kigali.'' Yahise aherekezwa n'amashyi menshi cyane n'akaruru k'ibyishimo.

    Sinach ategerejwe bikomeye muri BK Arena mu giterane All Women Together

    Abagore ibihumbi baturutse mu bihugu hafi 50 ku Isi bari i Kigali muri All Women Together

    Birashyushye muri BK Arena mu giterane All Women Together 2024

    Apostle Mignonne arashimira cyane Abagore bose bari kwitabira iki giterane

    Sinach yahembuye imitima ya benshi ubwo aheruka mu Rwanda

    All Women Together y’umwaka ushize yitabiriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame

    Ni ku nshuro ya 12 igiterane All Women Together kibaye akaba ari ku nshuro ya kabiri cyitabiriwe na Sinach

    REBA INDIRIMBO “WAY MAKER” YA SINACH URI KUBARIZWA MU RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145733/sinach-ufatwa-nkumuhanzikazi-wa-mbere-ku-isi-muri-gospel-ari-i-kigali-ku-bwa-all-women-tog-145733.html

  • Inama ya FERWAFA yemeje abanyamahanga bemerewe gukina “Super Coupe” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri FERWAFA hateraniye inama itegura umukino wa Super Coupe uzahuza amakipe abiri akomeye mu Rwanda: APR FC na Police FC. Iyi nama yemeje ko abanyamahanga bemerewe gukina bazaba batandatu, nk'uko bisanzwe.

    APR FC, yatwaye Shampiyona y'u Rwanda 2023-2024, izaba ikina na Police FC yatwaye igikombe cya Mahoro cya 2023-2024. Aya makipe yombi ari mu myiteguro ikomeye kugira ngo yerekane imbaraga zayo muri uyu mukino utegerejwe na benshi.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert. Biteganijwe ko uyu mukino wa Super Coupe uzaba wuzuyemo ishyaka ryinshi kuko buri kipe ishaka kwerekana ubuhanga bwayo no gutwara iki gikombe.

     

    Source : https://yegob.rw/inama-ya-ferwafa-yemeje-abanyamahanga-bemerewe-gukina-super-coupe/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umugore wahukaniye iwabo yishe Se w'imyaka 93 #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'ijoro ryacyeye ahagana ku i saa saba mu Mudugudu wa Murehe hafi y'aho Nyamiyaga igabanira n'Umurenge wa Musambira n'uwa Nyarubaka, umugore witwa Mukamutana Francine w'imyaka 58 y'amavuko wari umaze imyaka 2 yahukaniye iwabo, yishe Se umubyara witwa Rutabi Izayi w'imyaka 93 y'amavuko. Bamwe bati wasanga afite uburwayi bwo mu mutwe, abandi bati bibagiwe kuganurira Abakurambere. Yamwishe akoresheje ibuye.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage mu Murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Kabashumba ahabereye aya mahano, baravuga ko bamenye ibibaye mu masaha y'ijoro bikiba, bamwe bihutira gutabara ariko basanga umusaza byarangiye, yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamigaya, Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwari, yabwiye intyoza.com ko aya makuru y'iyicwa ry'uyu musaza Rutabi Izayi ari impamo, ko yishwe n'uwo yibyariye, Umukobwa we.

    Yabwiye umunyamakuru ko uyu Mukamutana Francine wishe Se umubyara yari umugore umaze imyaka ibiri yahukaniye iwabo. Avuga ko icyo yaba yajijije Se kitaramenyekana, ariko ko inzego bireba zirimo RIB na Polisi zahageze zigatangira gukusanya ibimenyetso ndetse uyu Mukamutana akaba yafashwe.

    Amakuru agera ku intyoza.com avuye mu baturage ni avuga ko kuva uyu mugore yahukaniye iwabo, Se yajyaga amwegera akamuganiriza akamusaba ko yagerageza agasubira mu rugo akubaka urugo rugakomera. Bahamya kandi ko uyu Rutabi yari umugabo w'umusaza ugwaneza, ko ndetse hari benshi yari yaragabiye.

    Mu masaha ya mugitondo ahagana ku I saa moya, inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano nka Polisi, RIB, DASSO, Reserve Force(RF), bazindukiye muri aka gace kabereyemo aya mahano, bihanganisha ab'uyu muryango, baganira n'abaturage, babasaba kwirinda ibishobora gutera ibyaha birimo n'amakimbirane yo mu muryango.

    Gitifu Nzirubugwari, yabwiye intyoza.com ko ubwo nk'ubuyobozi baganiraga n'abaturage babashimiye ko batabaye nubwo upfa yari yapfuye. Avuga ko babasabye gukumira amakimbirane ayo ariyo yose kuko ibyo rimwe na rimwe bamwe bashobora kubona nk'ibyoroheje bishobora kuba bikomeye ndetse bishobora kubyara ibitari byiza.

    Gitifu, avuga kandi ko ku makuru bahawe n'abaturage ari uko uyu mugore wishe Se yigeze gushaka kwiyahura, bisobanuye ko hashobora kuba hari ibyo yari yifitemo atigeze agira uwo asangiza ngo amugire inama cyangwa se hakaba haba n'uwo yaba yarabiganirije ariko agaceceka.

    Aha niho Gitifu Mudahemuka ahera asaba buri wese kumva ko nta mpamvu n'imwe yatuma ufite ikibazo akihererana, ko ahubwo byaba byiza kugira uwo umuntu agira yizeye, ashobora kuganiriza ibimurimo cyane ko biruhura ndetse n'ugirwa inama akayigirwa. Ati' Urumva rero niba yarigeze gushaka kwiyahura bakamutesha, niba rero hari ibibazo yari afite ari nabyo wenda byatumye ava mu rugo akahukana, ashobora kuba ari nabyo byamuremereye n'ubundi akisanga yishe Umubyeyi. Ibyo ni Amahano! Ni byiza rero ko buri wese yagira uwo yizera yagira n'ikibazo akakimubwira akamufasha'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/08/kamonyi-nyamiyaga-umugore-wahukaniye-iwabo-yishe-se-wimyaka-93/

  • Gicumbi: Umugabo yishe mugenzi we nyuma yo gusambanya umugore babanaga – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Muhirwa yegereye Ahorwabaye akamubwira ko umugore babana mu nzu mu buryo butemewe n'amategeko, ajya aryamana nawe kandi ko atari we gusa, ahubwo hari n'abandi bagabo bajya baryamana nawe.

    Ibi byababaje Ahorwabaye ananirwa kubyihanganira, yadukira Muhirwa bafatana mu mashingu, bararwana rubura gica.

    Mu gihe uyu murwano warimo guca ibintu, Muhirwa yahise atera icyuma mu nda Ahorwabaye ava amaraso menshi cyane, abari hafi bagerageza kumugeza kwa muganga ariko biba iby'ubusa kuko byarangiye ashizemo umwuka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Ati 'Mu Isantere y'ubucuruzi ya Rwambona, bicyekwa ko uwitwa Muhirwa yatonganye n'uwitwa Ahorwabaye Emmanuel w'imyaka 53 bapfa ko yamubwiye ko atereta umugore witwa Uwamariya Esperance ubana na Ahorwabaye mu buryo butemewe n'amategeko. Bivugwa ko barwanye maze amutera icyuma mu nda ahita yiruka.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo wakijijwe n'amaguru abonye ibyo amaze gukora, amaherezo yaje gufatwa n'inzego z'umutekano.

    Ati 'Ku bufatanye n'abaturage, Polisi yahise ita muri yombi ukurikiranyweho ubwicanyi ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzajyaha, RIB, Sitasiyo ya Byumba ngo akorweho iperereza kuri ubu bwicanyi.'

    Polisi yatanze ubutumwa ku baturage bwo kujya batanga amakuru ku gihe aho babonye abafitanye amakimbirane ashobora kuvamo intandaro y'urupfu, no kureka umuco ugayitse wo kurwana mu gihe bafitanye ibibazo, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubicyemura.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-yishe-mugenzi-we-nyuma-yo-gusambanya-umugore-babanaga

  • Hatsinzwe abarenga ibihumbi 345: Dr. Mbarushimana yasabye ababyeyi kohereza abana muri gahunda nzamurabushobozi – #rwanda #RwOT

    Gahunda Nzamurabushobozi iri gufasha abanyeshuri batsinzwe amasomo mu mashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

    Ni amasomo ashobora guhabwa abanyeshuri batsinzwe amasomo runaka mu mashuri kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza, abatsinze bakimukira mu kindi cyiciro.

    Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga nyuma y'uko imibare y'abanyeshuri basibira mu mashuri yose yazamutse ariko mu cyiciro cy'abanza ho biba akarusho.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y'abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.

    Ku rwego rw'igihugu abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y'abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yabwiye RBA ko abanyeshuri barenga ibihumbi 345 bagize amanota ari munsi ya 50% bandikiwe ku ndangamanota zabo ko bazitabira gahunda nzamurabushobozi ndetse ababyeyi babo bakwiye gukangukira kubohereza ku ishuri.

    Yavuze ko ku munsi wa mbere batangira kwiga hitabiriye bake cyane ariko nyuma bagenda biyongera.

    Ati 'Umubyeyi wese aho ari agomba kumenya ko umwana afite ari umukandida mu cyerekezo 2050. Kugira ngo abana dufite bazagire ubuzima bwiza, bazabeho neza bibesheho bakorere n'igihugu, umurongo umwe gusa uzadufasha kubigeraho ni uko umwana yiga.'

    'Mu kwiga umwana azajijuka, amenye ibiri kubera ku Isi, ari na yo mpamvu mboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa ku mubyeyi ufite umwana wagombaga kujya muri iyi gahunda akaba akiri mu rugo yumve ko adakunda igihugu.'

    Dr Mbarushimana yavuze ko ababyeyi batazohereza abana ku ishuri muri iyi gahunda bazahamagazwa bagasobanura impamvu bitwaye batyo kuko aya masomo atangirwa ku ishuri umwana yari asanzwe yigaho.

    Ati 'Tuzashaka uburyo aba babyeyi tubahwitura bagawe kubera ko ntabwo bari kuzuza inshingano zabo.'

    REB igaragaza ko ibiruhuko n'ubusanzwe bitavuze gushyira ku ruhande ibijyanye n'amasomo.

    Imibare igaragaza ko ibigo by'amashuri bifite icyiciro cy'amashuri abanza ari 3,932, mu gihe abigaga mu mashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 ari 2,838,343.

    Dr. Mbarushimana uyobora REB yavuze ko ababyeyi batohereza abana muri gahunda nzamurabushobozi bazagayirwa mu ruhame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatsinzwe-abarenga-ibihumbi-345-dr-mbarushimana-yemeje-ko-utohereza-umwana-muri

  • FERWAFA yanze umukino wa Rayon Sports na Mukura VS kubera APR FC na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    FERWAFA yamenyesheje ikipe ya Mukura VS ko umukino wa gicuti yateguye na Rayon Sports ku wa Gatandatu utaba kubera ko hari Super Cup.

    Ku wa Gatandatu, tariki 10 Kamena 2024 yari yateguye igikorwa yise 'Mukura VS Season Launch' yari kuzerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

    Kuri uyu wa 6 Kamena 2024, FERWAFA kandi ikaba yari yarateguye umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Amakuru ava mu ikipe ya Mukura VS ni uko FERWAFA yababwiye ko bagomba gushaka ahandi bashyira uyu mukino kuko udashobora kubera rimwe n'Umukino w'Igikombe Kiruta Ibindi mu Gihugu (Super Cup).

     

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yanze-umukino-wa-rayon-sports-na-mukura-vs-kubera-apr-fc-na-police-fc/

  • U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika ku micungire y'abakozi – #rwanda #RwOT

    Ni Inama izabera muri Kigali Convention Centre kuva ku itariki 21 kugeza kuri 23 Kanama 2024. Yatumiwemo amahuriro y'abashinzwe abakozi mu bihugu byose bya Afurika ndetse no mu Rwanda, by'umwihariko izitabirwa n'abanyamuryango b'Ihuriro Nyarwanda ry'Abayobozi b'Abashinzwe Abakozi (RHRMO) ariko ikaba itumiwemo n'abandi bashinzwe imicungire y'abakozi mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itegamiye kuri Leta.

    Iri huriro rya RHRMO ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012 rikaba rifasha mu kubaka ubunyamwuga ku micungire y'abakozi aho rifite abanyamuryango barenga 400.

    Biteganyijwe iyi nama izitabirwa n'abagera kuri 500 ikaba yarahawe insanganyamatsiko igira iti 'Guhuza imikorere n'imirongo migari y'imicungire y'abakozi n'icyerekezo cy'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cya 2063'.

    Iki cyerekezo kigari gikubiyemo ingingo zinyuranye zirimo izijyanye n'iterambere rirambye, guteza imbere umugore n'ibindi byo kuzamura umugabane ukabasha kwigira.

    Abazatanga ibiganiro muri iyi nama ni abantu 14 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n'u Rwanda bafite ubunaribonye mu micungire y'abakozi.

    Umuyobozi Mukuru wa RHRMO, Karangwa Steven yavuze ko iyi nama ari ubwa mbere igiye kuba ku Mugabane wa Afurika u Rwanda rukaba rugiye kubimburira ibindi bihugu kuyakira.

    Agaruka ku by'ingenzi bizaganirwaho muri iyi nama yagize ati 'Izigira hamwe uburyo bwo guhuza imicungire y'abakozi n'ubucuruzi bw'ibigo ndetse n'icyerekezo cy'ibihugu hagamijwe guteza imbere abaturage, gushyiraho uburyo bwo guhanga udushya mu micungire y'abakozi, kwimakaza ihame ry'uburinganire mu kazi, ndetse no kubaka ubufatanye mu buryo bw'ubucurizi hagati y'ibigo'.

    Yakomeje avuga ko kandi iyi nama izanarebera hamwe uburyo bwiza bwo kubaka imibanire myiza hagati y'abayobozi b'abashinzwe abakozi n'abayobozi b'ibigo, kwita ku kurengera ibidukikije mu gutanga akazi no gucunga abakozi n'ibindi binyuranye.

    Mu Rwanda abazitabira iyi nama batangiye kwiyandikisha banyuze kuri https://africahrsummit.com/registration ndetse n'ibihugu birenga 25 bya Afurika bimaze kwemeza ko bizayitabira.

    Ushobora kandi kureba ibindi bisobanuro kuri iyi nama unyuze kuri iyi video.

    Iyi Nama yatumiwemo abantu batandukanye

    Iyi Nama izabera muri Kigali Convention Center


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-nyafurika-ku-micungire-y-abakozi

  • Ubusinzi bwa Kanye West bwamushyize mu bibazo – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2022 ntabwo uzibagirana mu mitwe y'abafana ba Kanye West ndetse nawe ubwe avuga ko wamubereye mubi. Ibi byabaye nyuma yaho yavuze amagambo mabi ku Bayahudi bigatuma ahita yibasirwa ndetse zimwe muri kompanyi zikomeye zahise zisesa amasezerano bari bafitanye.

    Izirimo Addidas, Balenciaga zahise zitangaza ko batazongera gukorana nawe kuko yagaragaje ivangura ku Bayahudi. Ibi byatumye Kanye West asubira inyuma mu mitungo ari nako atukwa ku mbuga. Kuri ubu rero, Kanye yahishuye ko ibyo byose byamugezeho kubera ubusinzi bwe.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kinyura ku mbuga hamwe na TMZ cyitwa 'Candice Owens Podcast', aho yahishuye ko amagambo yavuze ku Bayahudi yamukozeho, yayavuze yasinze. Kanye West yagize ati: 'Kiriya gihe nandika ariya magambo kuri X (twitter), nayanditse nasinze. Ntabwo mu by’ukuri nari ndigutekereza neza ahubwo inzoga zaranganjije'.

    Yakomeje agira ati: 'Muri 2022 nanywaga inzoga cyane ku buryo ntagihe nabaga ntasinze (sober). Gusinda byatumaga mvuga amagambo adakwiye. Ntabwo biriya nari kubivuga ntanyweye. Ndabyibuka uriya munsi nabivuze nasinze inzoga ya Hennessy'.

    Uyu muraperi uvuga ko nyuma yo kubona ko ubusinzi bwe buri kumuvangira mu kazi akabigabanya, yanahishuye ko byamuteranije n’abo mu muryango we. Ati:'Njyewe ubu mfite abantu bo mu muryango tutakivugana bitewe n’ibyo nabakoreye nasinze'.

    Kanye West yavuze ko ubu atakinywa cyane nk'uko byahoze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145712/ubusinzi-bwa-kanye-west-bwamushyize-mu-bibazo-145712.html

  • Nari mfitiye inzara umuziki – Shaffy yarangij… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, yatanze integuza y'indirimbo 'Bailanda' iri mu zizaba zigize iyi Album ye nshya.

    Yavuze ko iriho indirimbo yakoranyeho n'abandi bahanzi bo mu Rwanda, ariko azabatangaza mu gihe kiri imbere. Ati 'Cyane rwose, Album yamaze kurangira. Ngiye kuzaza nsohora indirimbo imwe imwe, kuko hariho indirimbo umunani. Abahanzi bo ni ibanga kugeza ubu ariko bariho.'

    Uyu musore wamamaye mu ndirimo zirimo 'Akabanga', yabwiye InyaRwanda ko kuba yabashije kugera kuri Album ari ikintu cyo kwishimira, kandi isobanuye byose mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Ati 'Album isobanura byose ku rugendo rwanjye rw'umuziki. Urumva kuba naratangiriye urugendo muri 'Diaspora' hari ibintu byinshi ntabashije kubona nk'uko umuhanzi usanzwe yambona cyangwa yangeraho, ariko ibyo byose ntabwo nemeye ko bica intege, cyangwa bigabanya umuhate nari mfite.'

    Yavuze ko ageze kuri iyi Album nyuma yo kwizirika ku cyo yemeye no guharanira ko ashyira itafari mu rugendo rwe rw'umuziki. Ariko kandi azirikana ko indirimbo ziri kuri iyi album zamubijije icyuya, kuko nk'indirimbo 'Bana' yakoranye na Chriss Eazy yamusabye kuza i Kigali kureba Producer Element.

    Ati 'Nari mfitiye inzara umuziki. Rero, ni ibintu byinshi naciyemo kugirango Album ishoboke, nyikore irangire, kuba nicaye rero nkumva indirimbo ziriho, nkumva ni indirimbo nziza abanyarwanda bazakunda, ni ishema kuri njye. Ndabyishimira cyane, kuko ni ibintu bitanyoroheye na gato ariko nkabigeraho.'

    Shaffy yamenyekanye ubwo yabarizwaga muri Label 'Rock Hill' ya The Ben. Yaje gutandukana na The Ben atangira gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Uyu muhanzi uheruka i Kigali amaze imyaka ine mu muziki. Yinjiriye mu ndirimbo zirimo ‘Akabanga’,  ‘Sukuma’, ‘Wine’, ‘Worth it’, ‘Naruguyemo’ n’izindi zinyuranye.


    Shaffy yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya mbere


    Shaffy yavuze ko yagowe cyane no gutunganya indirimbo umunani zigize album ye


    Shaffy yavuze ko kurangiza Album ye byamusabye kugera i Kigali ahura na Producer Element


    Shaffy yagaragaje ko 'Bailanda' ari imwe mu ndirimbo zigize album yabo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA' YA SHAFFY NA CHRISS EAZY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145710/shaffy-yarangije-ikorwa-rya-album-yindirimbo-8-yamuruhije-145710.html