Blog

  • Kiyovu Sports yateguye igikorwa cyokumurika abakinnyi bayo bashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kwitegura shampiyona y'umwaka utaha, Kiyovu Sports yateguye umuhango wo kubamurikira abakinnyi ku mugaragaro. Uyu muhango uzabera kuri Hotel Chez Lando saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00).

    Iki gikorwa cyateguwe na Kiyovu Sports Association, cyateguwe hagamijwe kwereka abakunzi b'iyi kipe abakinnyi bashya bazabafasha mu mikino ya Shampiyona itaha 2024-2025.

    Itangazo ryatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Jeanine Karangwa.

     

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-yateguye-igikorwa-cyokumurika-abakinnyi-bayo-bashya/

  • Impamvu amashyirahamwe 4 gusa ariyo agira uruhare mu gushyiraho amategeko y’umupira w’amaguru Ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    IFAB ni urwego rugena amategeko agenga umupira w'amaguru ku isi yose. IFAB igizwe n'abanyamuryango batanu gusa, aribo: The Football Association (FA), Scottish Football Association (SFA), Football Association of Wales (FAW), Irish Football Association (IFA), na FIFA.

    Impamvu z'ingenzi zituma IFAB igizwe n'aba banyamuryango 5

    1. Ibyo amateka asobanura :

    IFAB yashinzwe mu 1886, mbere y'uko hashyirwaho FIFA mu 1904. Muri icyo gihe, amashyirahamwe y'umupira w'amaguru y'iburayi (FA, SFA, FAW, na IFA) niyo yagengaga amategeko y'umupira w'amaguru. Iyi miryango yonyine yaje kwemezwa kuba igize IFAB kubera uruhare yagize mu ishingwa ry'umupira w'amaguru.

    2. Uko bakorana na FIFA:

    Nyuma y'ishingwa rya FIFA, yaje kwinjira muri IFAB mu 1913, igira umwanya nk'umunyamuryango wa gatanu. Ibi byatumye FIFA nayo igira ijambo mu kugena amategeko y'umupira w'amaguru ku isi yose, kandi ifatanya n'andi mashyirahamwe y'umupira w'amaguru y'iburayi.

    3. Kugira uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo:

    Kugira abanyamuryango bake mu IFAB bituma ibyemezo bifatwa neza kandi vuba, ugereranyije n'igihe haba hari abanyamuryango benshi. Ibi bigatuma habaho ubufatanye bwiza mu kugena no guhindura amategeko y'umupira w'amaguru.

    Ibyo ugomba kumenya

    • IFAB igira inama imwe mu mwaka aho baganira ku bijyanye no guhindura cyangwa gukomeza amategeko y'umupira w'amaguru.
    • Muri izi nama, amashyirahamwe y'iburayi afite amajwi ane (buri shyirahamwe rimwe), naho FIFA ikagira amajwi ane ariko igahagararira amashyirahamwe yose y'umupira w'amaguru ku isi.
    • Icyemezo kigira ingaruka ku mategeko y'umupira w'amaguru gishobora gufatwa ari uko byemejwe n'amajwi atandatu ku munani.

     

    Source : https://yegob.rw/impamvu-amashyirahamwe-4-gusa-ariyo-agira-uruhare-mu-gushyiraho-amategeko-yumupira-wamaguru-ku-isi/

  • Victor Osimhen akomeje guteza urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunya_Nigeria Victor Osimhen w'imyaka 25, ari mu bakinnyi bifuzwa cyane muri iki gihe cy'igura n'igurisha. Chelsea na PSG bishishikajwe no kumwegukana. Ariko ku mukura muri Napoli ntibyoroshye kubera amafaranga y'umugereka y'akataraboneka agomba kwishyurwa kugira ngo barekure uyu mukinnyi.

    Chelsea cyangwa izindi kipe zimushaka zishobora kwishyura miliyoni £110 kugira ngo zibone Osimhen. Gusa hari uburyo abayobozi ba Chelsea bashobora kugerageza kugabanya ayo mafaranga, bakoresha Romelu Lukaku nk'umukinnyi w'inyongera mu biganiro.

    Source : https://yegob.rw/victor-osimhen-akomeje-guteza-urujijo/

  • Nkunganire ku mbuto z'indobanure n'ifumbire mvaruganda yagenewe miliyari 36.4 Frw mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Ingengo y'imari y'uyu mwaka watangiye ku wa 01 Nyakanga 2024 ingana na miliyari 5690,1 Frw. Ubuhinzi muri rusange bwagenewe miliyari 232,3 Frw mu bikorwa byabwo bitandukanye.

    Urebeye kuri raporo ya MINECOFIN ubona ko ku bijyanye no gutanga ifumbire mvaruganda ku bahinzi binyuze muri nkunganire, hazatangwa ifumbire y'arenga miliyari 24,2 Frw.

    Ni ifumbire izatangwa ku turere tw'intara enye tutarimo Muhanga na Ruhango, n'Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 612.6 Frw wose.

    Akarere ka Nyagatare ni ko kazahabwa ifumbire nyinshi kuko ko kazahabwa ingana na miliyari 3,2 Frw, kagakurikirwa n'Akarere ka Nyabihu kazahabwa ifumbire ya miliyari 2,2 Frw, Rubavu ihabwe ifumbire ifite agaciro ka miliyari 2,1 Frw.

    Utundi turere tuzahabwa ifumbire nyinshi turimo Gatsibo izahabwa ingana na miliyari 1,3 Frw, Musanze ihabwe iya miliyari 1,2 Frw mu gihe Akarere ka Kirehe n'aka Burera bizahabwa ifumbire ifite agaciro ka miliyari 1 Frw kuri buri kamwe.

    Utwo turere turindwi twihariye arenga miliyari 12 Frw y'ifumbire mvaruganda ku bahinzi binyuze muri nkunganire, mu gihe utundi dusigaye tuzagabana indi ifite agaciro ka miliyari 1,2 Frw.

    Gahunda ya nkunganire yakomeje gutezwa imbere uko bwije n'uko bukeye aho yavuze kuri miliyari 10 Frw mu 2019, mu 2023/2024 igera miliyari 51 Frw.

    Ayo mafaranga yafashije mu gutanga ifumbire ingana na toni zirenga ibihumbi 71 z'ifumbire mvaruganda ku bahinzi aho abagabo bihariye 45% byayo 55% bisigaye bihabwa abagore.

    Ni umuhinzi ahererwa ifumbire ku giciro cyunganiwe ku rugero rurenga 50%.

    Nk'urugero, nko mu gihembwe cy'ihinga cya A 2024, abahinzi bunganiwe na Leta babona ifumbire ya NPK ku mafaranga y'u Rwanda 612 ku kilo, mu gihe iyo batunganirwa bari kuyigura 1266 Frw ku kilo.

    Ifumbire ya UREA abahinzi bayiguze ku 325 Frw ku kilo ku giciro cyunganiwe, mu gihe igiciro kitunganiwe cyari kuba ari 965 Frw ku kilo.

    Mu rwego rwo kongera umusaruro, ifumbire mvaruganda ikenerwa mu buhinzi, yaraguzwe kandi igezwa ku bahinzi ku gihe.

    Mu gihembwe cya mbere cy'ihinga A cya 2024 hatanzwe, toni zirenga ibihumbi 67 ugereranyije na toni zirenga ibihumbi 33 zari ziteganyijwe.

    Ifumbire yatanzwe yarimo toni zirenga ibihumbi 27 za DAP, izirenga ibihumbi 18 bya UREA, izirenga ibihumbi 18 bya NPK ndetse hatangwa toni 3593 z'ifumbire ku bahinzi b'icyayi n'ikawa.

    Ni nkunganire yatumye ifumbire ikoreshwa n'abahinzi mu Rwanda yiyongera, aho ubu igeze ku bilo birenga 70 kuri hegitari ku mwaka mu gihe mu 2020 hakoreshwaga ibilo 46 kuri hegitari.

    Ni intambwe ishimishije kuko ingano y'ifumbire ikoreshwa mu Rwanda iri ku kigero kiri hejuru y'ikoreshwa mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ingana n'ibilo 25 kuri hegitari ku mwaka.

    Ni imibare iziyongera na cyane ko mu mpera za 2023 hatashywe uruganda rutunganya ifumbire ruherereye mu Karere ka Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 100 by'ifumbire ku mwaka.

    Mu rwego rwo kongera ubuso buhinzweho ibihingwa byatoranyijwe muri gahunda yo guhuza ubutaka, mu gihembwe cy'ihinga A 2024, hahujwe ubutaka bungana na hegitari 764.448.

    Muri ubwo butaka ibigori byahinzwe kuri hegitari, 253.030, ibishyimbo kuri hegitari 367.366, imyumbati ihingwa kuri hegitari 52,001, soya kuri hegitari 5212.

    Umuceri wahinzwe kuri hegitari 15.160, ibirayi bihingwa kuri hegitari 59.119, ingano zahinzwe kuri hegitari 6467 na ho imboga zihingwa kuri hegitari 6093.

    Mu gihembwe cya kabiri cy'ihinga hahujwe ubutaka bungana na ha 576.044.

    Ibigori byahinzwe kuri hegitari 70.498, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari 375.714, imyumbati ihingwa kuri hegitari 41.202.

    Muri icyo gihembwe kandi soya yahinzwe kuri hegitari 5053, umuceri uhingwa kuri buso bwa hegitari 14.573, ibirayi bihingwa kuri hegitari 44.879, ingano kuri hegitari 20.631, na ho imboga zo zihingwa kuri hegitari 3.495.

    Mu bihembwe by'ihinga byombi bishize ni ukuvuga icya A na B u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukora ubutubuzi bw'imbuto imbere mu gihugu, ku buryo hamaze gutuburwa toni 6909,2:

    Harimo toni 5989,2 z'ibigori, toni 161,5 z'ingano, soya ingana na toni 220,5, hatuburwa toni 227,9 z'ibishyimbo ndetse u Rwanda rwatubuye toni 309,9 z'umuceri.

    Amadovize igihugu cyinjije aturutse ku bikomoka ku buhinzi n'ubworozi bw'ibyoherejwe mu mahanga yakomeje kwiyongera aho yavuye kuri miliyoni zirenga 418$ mu 2020 agera kuri miliyoni zisaga 857$ mu 2023. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa
    51%.

    Mu bihembwe by’ihinga bya A na B 2024 hatubuwe imbuto y’ibigori ingana na toni 5989,2


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkunganire-ku-mbuto-z-indobanure-n-ifumbire-mvaruganda-yagenewe-miliyari-36-4

  • Abarimu ibihumbi 40 bahawe akazi mu myaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka imibare y'abana bitabira ishuri iriyongera bituma n'ibyumba by'amashuri byongerwa uko umwaka utashye.

    Nk'urugero muri gahunda y'imyaka irindwi yagenewe kwihutisha iterambere NST1, hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 27.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/23 igaragaza ko impuzandengo y'abanyeshuri bicara mu ishuri igeze kuri 42 bavuye kuri 45 mu mwaka wari wabanje. Gusa aho hari n'aho bakiga bari hejuru ya 60 mu ishuri.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Uburezi bw'Ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson yabwiye RBA ko ibyumba by'amashuri byubatswe byatumye umubare w'abanyeshuri biga mu ishuri rimwe ugabanyuka.

    Yahamije ko mu myaka itatu ishize hinjijwe mu kazi abarimu mu buryo butigeze bubaho mbere.

    Ati 'Nababwira ko mu gihe cy'imyaka igera kuri ibiri n'igice cyangwa itatu twabashije gushyira mu myanya abarimu ibihumbi 40. Ni ibintu bitari bisanzweho, ntabwo byari umwitozo woroshye ariko nk'uko mubizi abarimu bagira izindi gahunda, abakomeza amasomo yabo, hari abandi bagira andi mahirwe bakajya ahantu hatandukanye, twe rero dufite inshingano y'uko umwarimu wagiye tumusimbuza undi.'

    Mu mwaka w'amashuri wa 2022/23 abarimu bageze n'abayobozi b'amashuri bageze kuri 138,038 bavuye kuri 97,731 mu 2019.

    Dr Mbarushimana yagaragaje ko 'n'ubu turi gukokorana n'uturere kugira ngo turebe aho abarimu bagiye bagenda, abakeneye gusimbuzwa kugira ngo tubashe kubashyira mu myanya kuko turabafite bahagije ku rutonde dusanzwe dufite ku buryo umwaka w'amashuri uzatangira mu mashuri yose bafite abarimu kandi biteguye kwigisha.'

    Abanyeshuri bize mu mashuri nderabarezi basoje ibizamini bya Leta mu mwaka w'amashuri wa 2023/24 ni 4068, barimo abahungu 1798 n'abakobwa 2270 bize mu bigo by'amashuri 16.

    REB yatangaje ko mu myaka itatu ishize yashyize mu myaka y’akazi abarimu ibihumbi 40


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-ibihumbi-40-bahawe-akazi-mu-myaka-itatu-ishize

  • Abanyamahanga bamaze imyaka 10 bitabira Expo mu Rwanda bashima intambwe imaze guterwa. – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu iri murikagurisha Mpuzamahanga riri kuba ku nshuro ya 27, aho abamurika bikubye hafi kabiri bagera kuri 795 bavuye kuri 403 bari bahari umwaka ushize.

    Ku ruhande rw'abamurika baturuka mu bihugu binyuranye byo hanze y'u Rwanda bagaragaza ko bishimira intambwe imaze guterwa muri urwo rugendo rwo kuyagurira ubushobozi nk'uko, Muhammad Saleem, wo muri Pakistan umaze imyaka 11 yitabira abisobanura.

    Ati 'Naje hano muri EXPO bwa mbere mu wa 2012 ariko murabizi ko mu gihe cya Covid-19 tutazaga kumurika ibikorwa, mbere yayo nazaga buri kwezi. Impamvu mpora nza aha ni uko iki gihugu ari cyiza kuko n'iri murikagurisha riri ku rwego rwiza.'

    Uyu mugabo ucuruza ibikoresho byo mu gikoni byihariye birimo amasafuriya ashobora gutekeshwa ibiryo bidahuye n'amazi yagaragaje ko mu gihe amaze yitabira EXPO 2024 hagiye habamo impinduka nziza mu bijyanye n'imitegurire.

    Ati 'Hahindutse ibintu byinshi byaba ari mu kuyitegura ubona ko byagiye birushaho kuba byiza ariko kandi n'abayitabira bagiye biyongera cyane. Kuba nkuze kuza ni uko mbona inyungu mu byo nkora.'

    Uyu mugabo yagaragaje ko akunze gukorera mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba ariko ko yasanze u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kunoza ibyo rukora no guha amahirwe buri wese.

    Islam Mostafa wo mu Misiri, afite ubucuruzi bw'inkweto zikozwe mu mpu z'ubwoko bwose yagaragaje ko imitegurire ya EXPO mu Rwanda igenda ihinduka nubwo kuri iyi nshuro ubwitabire bw'abakiliya butari ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Ibintu bimeze neza muri iyo myaka yose, ariko kuri ubu ubona ko ubwitabire bw'abakiliya buri hasi ntabwo wamenya impamvu. Ariko ahanini bishobora kuba biterwa n'uko idorali ryazamutse, ubukungu bw'abaguzi bukaba butifashe neza ndetse n'ibiciro bikaba byarazamutse.'

    Umuhinde Ritu Singh umaze imyaka 14 akorera ubucuruzi mu Rwanda yagaragaje ko yabonye EXPO nk'umwanya wa buri wese wo kumurikira abaturarwanda ibyo akora kandi babikuramo inyungu.

    Ati 'Nkunda u Rwanda, ni igihugu cyiza kandi n'abaturage bacyo ni beza. Kuza hano bituma abantu basura ibyo dukora ndetse bakaba batugurira kuko biduhuza nabo. Hari amahirwe menshi hano mu Rwanda, kandi iyo urebye ubona ko uko imyaka ishira hagenda haba impinduka nziza.'

    Ritu Singh yagaragaje ko uretse no kumurika ibicuruzwa byabo mu gihugu ariko u Rwanda runorohereza ishoramari ku bifuza kurukoreramo.

    Ku ruhande rw'ibigo bigitangira kwitabira iri murikagurisha byagaragaje ko ritanga icyizere kandi rikaba umwanya mwiza ubigeza ku isoko rya Afurika.

    Ikigo cyo muri Pakistani gicuruza imibavu ikorerwa muri icyo gihugu gihagarariwe na Yehya Sorki cyagaragaje ko nubwo kigitangira kwitabira iyo EXPO ariko ari umwanya mwiza wo guhura n'abantu benshi.

    Bagaragaje ko ibyo bakora kuri ubu bamaze ku bigeza ku isoko ryo mu Rwanda kuko bafunguye n'iduka mu nyubako ya CHIC.

    Umuyobozi w'Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yagaragaje ko iri murikabikorwa ari ingenzi cyane kuko abaryitabira babasha no guhura n'abandi bakora ibikorwa bimwe bakaba bakungurana ibitekerezo.

    Yakomeje ati 'Maze kwitabira ku nshuro ya kabiri, ariko nabonye ko imurika ry'uyu mwaka ryihariye. Haba ku birebana n'imitegurire, umutekano n'ibindi bishimangira ko u Rwanda rufite icyerekezo cyiza.'

    Biteganyijwe ko imurikagurisha ku nshuro ya 27 rizasozwa ku wa 15 Kanama 2024.

    Yehya Sorki uhagarariye Ikigo cyo muri Syria yashimye uko ari kubona imigendere ya EXPO

    Islam Mostafa wo mu Misiri yagaragaje ko kwitabira EXPO bituma ageza ibyo akora ku Banyarwanda

    Muhammad Saleem, wo muri Pakistan umaze imyaka 11 yitabira EXPO mu Rwanda, yashimye uko rigenda ritera imbere

    Umuyobozi w'Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yanejejwe n’uko iri murikagurisha ritegurwa mu mutekano

    Muhammad Saleem asanzwe acuruza amasafuriya yihariye atekeshwa ibiryo bitavanzwe n’amazi

    ikibanza cy’Umuhinde, Ritu Singh, ucuruza inkweto n’imyenda y’abana yashimye uko u Rwanda rutegura EXPO


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-bamaze-imyaka-10-bitabira-expo-mu-rwanda-bashima-intambwe-imaze

  • Perezida Kagame yakiriye Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia na Dr. Kalibata – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bombi kuri uyu wa 8 Kanama 2024, mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024.

    Biteganyijwe ko abayobozi bo hirya no hino ku Isi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by'iterambere, amahuriro y'abahinzi borozi, ndetse n'abikorera bo muri Afurika n'ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

    Uyu mwaka iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw'iterambere ry'ibiribwa mu gihe cy'ikoranabuhanga n'ihindagurika ry'ikirere'.

    Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n'ikoranabuhanga, politiki n'uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y'ubucuruzi n'ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry'ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n'abagore babigizemo uruhare.

    Muri iri huriro kandi, abayobozi bazaryitabira bazarebera hamwe ibikenewe kugira ngo intego z'iterambere rirambye (SDGs) zigerweho bitarenze 2030.

    Baganiriye by’umwihariko ku nama ya AFS Forum iteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2024.

    Perezida Paul Kagame yakira Hailemariam Desalegn muri Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-hailemariam-desalegn-wabaye-minisitiri-w-intebe-wa

  • Hakenewe miliyari 7 Frw yo kubaka sitasiyo z'amazi zishobora gutanga umuburo ku biza – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kandi cyatangaje ko hakenewe ari hagati ya miliyari 6 Frw na miliyari 7 Frw, yo kubaka ibikorwa remezo bya sitasiyo nshya 180 zizafasha gutanga amakuru yifashishwa mu iteganyagihe no kugenzura imigezi, yasesengurwa bitewe n'icyo agaragaje akaba yatanga umuburo ku baturage.

    Izi zitasiyo zikenewe imwe iba igizwe na batiri zikoresha amashanyarazi aturuka mu mirasire y'Izuba, hakaba n'ikindi gice kiba kiriho akumvirizo 'sensor' kaba kareba mu mazi akaba ari ko gakurura amakuru aba akenewe. Buri minota 15 iyi sitasiyo itanga amakuru ajyanye n'uburebure n'ubugari bw'amazi.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukurikirana no kugenzura ubwiza n'ingano y'amazi mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda, RWB, Duhuze Remy Norbert, yabwiye RBA ko, kuri ubu hahanzwe amaso gahunda yo kubyaza umusaruro izi sitasiyo ku buryo zajya zinatanga umuburo mbere y'uko ibiza biba.

    Ati 'Mu bijyanye n'ibiza naho zafasha, kuko buriya zohereza amakuru y'uko amazi angana muri uwo mwanya. Kumenya uko amazi yaba angana mu minota 30 cyangwa isaha imwe byo bisaba ibindi bikanasaba ko wabihuza n'amakuru y'iteganyagihe bikanasaba n'izindi nyigo.'

    'Na byo tuzabigeraho kuko twatangiye n'umushinga wo kureba uko twabikora cyane duhereye mu bice by'Ibirunga, twatangiye gukora ibya ngombwa no gushyiraho za sitasiyo zizabidufasha, kugira ngo tujye tugendera ku makuru dufite n'iteganyagihe rihari kugira ngo tube twabasha kuvuga ngo mu gihe kingana gutya turateganya ko amazi yazamuka mu migezi cyangwa ibiyaga.'

    Kuri ubu habarurwa sitasiyo z'amazi 59 zifashishwa mu gukusanya amakuru arimo ibipimo by'ubwinshi n'umuvuduko w'amazi mu biyaga no ku migezi biri hirya no hino mu gihugu, afasha Leta gukora igenamigambi ry'imikoreshereze y'amazi kuva mu 2017. Zirindwi muri zo zimaze kwibwa mu gihe izindi enye zangijwe n'imyuzure.

    Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2023 habaye ibiza bigera ku 7,961 byatwaye ubuzima bw'abantu 1,209 bisenya inzu z'abantu 43,033.

    Iyo mibare yazamuwe n'iyavuye ku biza byo muri Gicurasi 2023 byishe abantu 135, bisenya inzu 10,942, imihanda 20 yo ku rwego rw'igihugu na 20 ku rwego rw'akarere n'ibiraro 47.

    Ibi biza byo muri Gicurasi 2023 kandi byasenye ibindi bikorwa remezo nk'inganda z'amazi, imiyoboro y'amashanyarazi n'iy'amazi n'ibindi, ku buryo byahombeje u Rwanda asaga miliyari 215 Frw.

    Mu 2023 mu Rwanda abantu basaga 130 batakaje ubuzima bwabo bitewe n'imyuzure n'inkangu aho inzu 6,000 na zo zangiritse.

    Hari sitasiyo zishyirwa ku migezi zizajya zifasha kumenya niba wuzuye ku buryo hafatwa ingamba zo gukumira ibyago ushobora guteza hakiri kare

    Sitasiyo zihari zikoresha imirasire y’Izuba

    Hakenewe miliyari ziri hagati ya 6Frw na 7Frw zo kubaka sitasiyo nshya 180

    Hari umushinga wa kwifashisha sitasiyo z’amazi mu gukusanya amakuru yafasha mu gutanga umuburo mbere y’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyari-7-frw-yo-kubaka-sitasiyo-z-amazi-zishobora-gutanga-umuburo-ku

  • Ngoma: Amashimwe y'urubyiruko rwahoze ruba mu mihanda rwabiretse rukiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Iyi koperative yitwa Hinduka New Vision ibarizwamo urubyiruko rugera kuri 60 rwahoze ku mihanda yo muri uyu Mujyi rwiba abaturage mu isoko ndetse runanywa ibiyobyabwenge.

    Kuri ubu bamwe muri urwio rubyiruko basigaye batunzwe no kwikorera imizigo, abandi bakadoda inkweto, harimo abakora amagare n'akandi akazi gatandukanye gatuma nibura bizigamira 2000 Frw buri Cyumweru.

    Ni nyuma yo kuganirizwa na Cartas Rwanda Diyoseze ya Kibungo ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere aho byatumye bareka ibiyobyabwenge n'ubujura bagashaka imirimo bakora.

    Habimana Assouman wahoze yiba abaturage mu isoko ndetse ananywa ibiyobyabwenge, yavuze ko urukundo yeretswe na Cartas Rwanda ndetse n'inama yagiye ahabwa ari byo byatumye ahitamo guhinduka ava mu kunywa ibiyobyabwenge ahubwo atangira gukora akazi k'ubukarani.

    Yavuze ko aka akazi nibura ku munsi kamuha ibihumbi 10 Frw, byatumye anashaka umugore kuri ubu bamaze no kubyarana umwana umwe.

    Ati 'Ubu impinduka ziragaragara ku muntu wese unzi kera niba mu isoko, nywa ibiyobyabwenge turahura akanyoberwa. Abantu bakinywa ibiyobyabwenge nabasaba kubireka kuko nta cyiza cyabyo ahubwo biragushuka.'

    Kabirigi Yunussu ufite imyaka 28 ni umwe mu bahoze banywa ibiyobyabwenge ndetse banatega abantu bakabambura utwabo mu Mujyi wa Ngoma. Yavuze ko nyuma yo kuganirizwa akabwirwa ububi bw'ibiyobyabwenge yabiretse atangira gukora akazi k'ubukarani kakaba kamutunze umunsi ku munsi.

    Ati 'Caritas Rwanda yadusanze hariya mu Mujyi turi abana bo mu muhanda baratuganiriza badusaba kuva mu kunywa ibiyobyabwenge ahubwo tugakora koperative yadufasha gutera imbere. Nyuma yo kutugira inama rero twarahindutse ntabwo tukibinywa, ntabwo tukiba, ubu twabaye abantu bazima. Ubu ku munsi ntabwo nabura 2000 Frw nariye nananyweye mu gihe kera narimbayeho nabi ninywera ibiyobyabwenge.'

    Umukozi wa Cartas Rwanda Diyoseze ya Kibungo, Sr Marie Drocella Dusabimana, yavuze ko kugira ngo aba bana babakure ku muhanda babanje kubereka urukundo bakajya babatumira bakabaganiriza, bakabatega amatwi bakumva impamvu yatumye buri mwana wese ahitamo kujya kuba ku muhanda.

    Muri iyo gahunda umuryango Caritas Rwanda Diyoseze ya Kibungo muri uyu mwaka ushize wafashije abana 132 kubakura ku muhanda ndetse no mu biyobyabwenge. Abo barimo 60 bashingiye koperative muri Ngoma n'abandi bagiye bari hirya no hino ku ma Paruwasi bagenda bafashwa n'abihayimana.

    Kabirigi yavuze ko yishimiye ubuzima abayemo nyuma yo kuva ku muhanda aho yanyweraga ibiyobyabwenge

    Habimana Assouman avuga ko kuva yareka ibiyobyabwenge ndetse no kwiba asigaye yarateye imbere aho afite umugore n'abana

    Sr Dusabimana avuga ko bafashije abarenga 130 umwaka ushize kuva ku mihanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-amashimwe-y-urubyiruko-rwahoze-ruba-mu-mihanda-rwabiretse-rukiteza-imbere

  • Perezida Joe Biden ntiyizeye ko ubutegetsi buzahererekanywa mu mahoro muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cya mbere n'Ikinyamakuru CBS nyuma yo kwikura mu guhatanira kuyobora Amerika, Perezida Biden yabajijwe niba atakereza ko ubutegetsi buzahererekanywa mu mahoro agaragagaza ko abifitiye impungenge.

    Yagize ati 'Donald Trump aramutse atsinze sinizeye [ko ubutegetsi bwazahererekanywa mu mahoro] rwose kandi aramutse atsinzwe na bwo simbyizeye'.

    Perezida Biden yongeyeho ko impamvu atizeye ko guhererekanya ubutegetsi bizaba mu mahoro ari uko Donald Trump ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Ohio muri Werurwe 2024 yavuze ko natsindwa amatora hazameneka amaraso n'ubwo Abanyamerika batabifashe nk'aho akomeje.

    Haramutse habaye ihererekanywa ry'ubutegetsi ridakozwe mu mahoro muri Amerika ryaba rije rikurikira imyigaragambyo yabaye muri Mutarama 2020 ubwo Donald Trump yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora. Icyo gihe, abamushyigikie biraye mu mihanda banagera mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol.

    Perezida Biden atangaje ibi mu gihe ihatana mu matora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka rigeze kure nyuma y'uko Ishyaka ry'Aba-Républicains n'iry'Aba-Démocrates yombi yemeje abazayahagararira mu matora ndetse na bo bagatangaza abo baziyamamazanya ku mwanya wa visi perezida.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joe-biden-ntiyizeye-ko-ubutegetsi-buzahererkanwa-mu-mahoro-muri