Blog

  • Mu 2023 Abanyarwandakazi batanu bize kaminuza bashyingiranwe n'abasore batize – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo kandi igaragaza ko abakobwa babiri bize kaminuza bashyingiranwe n'abasore bize ikiburamwaka, umukobwa umwe utarize we ashyingiranwa n'umusore wize kaminuza. NISR kandi igaragaza ko umubare munini w'abakobwa batize ari bo bashyingiranwe n'abasore bize amashuri abanza gusa. Abo bubatse ingo 388.

    Ni mu gihe muri uwo mwaka hashinzwe ingo 24524 z'abasore n'inkumi bize amashuri abanza gusa, hanashingwa ingo 1286 zirimo abakobwa bize amashuri abanza bashyingiranwe n'abasore bize amashuri abanza bakarenzaho andi masomo nk'ay'imyuga.

    Izindi ngo 1223 zashinzwe mu 2023 zigizwe n'abakobwa bize amashuri abanza, ndetse n'abasore bize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Hanashinzwe ingo 4682, zigizwe n'abasore ndetse n'abakobwa bize amashuri yisumbuye bakayarangiza. Hashinzwe kandi ingo 1747, zigizwe n'abakobwa barangije amashuri yisumbuye ndetse n'abasore bize kaminuza.

    Ingo 36 zashinzwe muri uwo mwaka zo, zigizwe n'abakobwa bize amashuri yisumbuye bakayarangiza, bashyingiranwe n'abasore batize. Ni mu gihe hanashinzwe ingo 52 zigizwe n'abakobwa bize amashuri yizumbuye bakayarangiza, basezeranye n'abasore bize ikiburamwaka.

    Mu 2023 kandi hashinzwe ingo 2743 zigizwe n'abasore ndetse n'abakobwa bize kaminuza bose. Na ho ingo 760 zashinzwe muri uwo mwaka, zigizwe n'abakobwa bize kaminuza bashyingiranwe n'abasore bize amashuri yizumbuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2023-abanyarwandakazi-batanu-bize-kaminuza-bashyingiranwe-n-abasore-batize

  • Miliyoni 395 Frw zashyizwe ku meza y'urubyiruko rufite imishinga yunguka – #rwanda #RwOT

    Urubyiruko ruzayahabwa ni uruzaba rwatsinze mu marushanwa azwi nka 'AGUKA Ideation Final Pitching', aho abafite imishinga mu gihugu hose banyura imbere y'akanama nkemurampaka bakagaragaza ibyo bakora.

    Amarushanwa y'uyu mwaka yabaye guhera ku wa 08 Kanama 2024 akaba arasoza kuri uyu wa 09 Kanama 2024.

    Ku wa 10 Gicurasi 2023 ni bwo Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'iy'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, byatangije Umushinga wiswe AGUKA uzamara imyaka ine.

    Washyizweho mu guhangana n'ibibazo by'ibura ry'akazi, ugafasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho biteganyijwe ko muri ayo mezi 48 hazaba hamaze guhangwa imirimo ibihumbi 100.

    Uzarangira kandi hatewe inkunga imishinga 4000 iri mu nzego zitandukanye nk'ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n'izindi, haba ku mahugurwa no kubona igishoro, AGUKA ikazatwara agera muri miliyari 8 Frw.

    Ubwo yatangizaga iyo mishanga, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n'ibiwitezweho n'abo uzafasha mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

    Yagize ati 'Ni umushinga munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore neza natwe tuzabafasha.'

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo gushaka imirimo ku rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo ituma umuntu akora umurimo akawunoza.

    Mu cyiciro cya AGUKA cy'uyu mwaka urubyiruko 5081 rufite imishinga itandukanye rwari rwiyandikishije kurushanwa, ariko hakurwamo 200 na bo bazakurwamo 100 batsinze buri wese agahabwe 3000$ (arenga miliyoni 3,9 Frw) atazasubiza.

    Kurushanwa byabereye mu turere twa Musanze, Karongi, Kayonza, Huye, na Nyarugenge mu bigo by'urubyiruko biherereye muri utwo turere.

    Urubyiruko rurenga 1000 rumaze guhabwa amahugurwa ajyanye n'uburyo bakora imishinga ibyara inyungu, ikanatanga akazi ku bantu benshi, kuva umushinga watangira

    AGUKA ni umwe mu mishinga izafasha leta muri gahunda yo guhanga imirimo ku bantu batandukanye. Mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo igera kuri miliyoni 1,2 ihwanye na 80% y'iyari yarateganyijwe.

    Mu myaka itanu iri imbere hazahangwa nibura imirimo ibihumbi 250 buri mwaka hagamijwe kongera umusaruro no kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Biteganyijwe ko umuhango wo guhemba imishinga yahize indi muri uyu mwaka binyuze muri AGUKA, uzaba ku wa 17 Kanama 2024 aho u Rwanda ruzaba runizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

    Urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ruri guhatanira arenga miliyoni 395 Frw

    Ufite umushinga wese anyura imbere y’akanama nkemurampaka harebwa niba umushinga afite ukoreka

    Urubyiruko 200 ni rwo ruzatoranywamo 100 rufite imishinga yahize indi ubundi buri wese ahabwe 3000$ yo gushora mu bikorwa bye atazasubiza

    Amafoto: MoYA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-395-frw-zashyizwe-ku-meza-y-urubyiruko-rufite-imishinga-yunguka

  • Umubare w’abanyamahanga ntundeba – Umutoza wa APR FC wanavuze ku rwego rw’abanyamahanga rw’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Novic yavuze ko abibaza urwego rw’abakinnyi b’abanyamahanga iyi kipe yaguze bari hasi mu buryo bw’imbaraga ariko ubu bakaba bamwe bamaze kugera ku rwego rwiza.

    APR FC muri uyu mwaka w’imikino yaguze abakinnyi bashya barindwi, gusa ntabwo umutoza arabakoresha ngo abahe umwanya uhagije biyereke abakunzi b’iyi kipe icyo bashoboye.

    Benshi bagiye bibaza ikibazo afitanye n’aba bakinnyi cyangwa niba ari urwego rwa bo ruri hasi, Darko akaba yavuze ko bagize ikibazo cy’uko abanyamahanga baje nyuma batatangiranye n’abandi, baje ku kijyanye n’imbaraga (fitness) ariko ubu bamwe bamaze kuzamura urwego.

    Ati “Nta n’umwe waziye igihe ngo atangirane natwe kwitegura umwaka w’imikino, abanyamahanga bacu batatu ba nyuma baje mu minsi ya nyuma turi muri Tanzania, birumvikana biragoye kuri twe niba navuga iminsi 10 yonyine bakora imyitozo, baracyabura imbaraga gusa ntabwo ari bose bamwe bari hejuru abandi baracyari hasi ariko tugomba kubikoraho tugende tubinjiza mu ikipe umunsi ku munsi.”

    Abajijwe ku kijyanye n’uko abakinnyi b’abanyamahanga ku mukino wa Super Cup uzaba ejo bazaba ari 6, yavuze ko ibyo bitamureba kuko we ikimureba ari ugutoza APR FC.

    Ati “Nta kintu nabivugaho ntabwo ibyo biri mu kazi kanjye, njyewe ndi umutoza w’iyi kipe buri gihe ngomba kuba niteguye icyemezo icyo ari cyo cyose, nk’uko mubizi twatangiye imyiteguro abakinnyi benshi ari abanyarwanda, abanyamahanga baje nyuma, nagerageje kubaha umwanya bose rero ntacyo nabivugaho njye nzagerageza gutegura ikipe yanjye ndebe abanyamahanga bameze neza ngomba gukinisha.”

    FERWAFA yamaze gusohora amabwiriza ko Super Cup izaba ejo izahuza APR FC na Police FC abanyamahanga bagomba kuba ari batandatu.

    Darko Novic yavuze ko abanyamahanga barimo kuzamura urwego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umubare-w-abanyamahanga-ntundeba-umutoza-wa-apr-fc-wanavuze-ku-rwego-rw-abanyamahanga-rw-iyi-kipe

  • Winner Rwanda yiyemeje gutera inkungu Siporo,… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo mu Rwanda hakinwaga Irushanwa ry'Amagare rya Rwanda Junior Tour 2024 ryakinwe iminsi 3.

    Iri rushanwa rikinwa n’abakiri bato batarengeje imyaka 19 ,ni ubwa mbere ryari rikinwe, rikaba ryaratangijwe n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) nyuma y'umwaka haba amasiganwa y'abana ya 'Rwanda Youth Racing Cup', hagamijwe gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akorwa iminsi irenze umwe.

    Winer Rwanda yari umuterankunga w’iri rushanwa ryakinwe iminsi 3 aho yahembye uwatsindiye amanota menshi yatangiwe ahatambika (sprint)ku munsi wa 1,igahemba abakobwa bitwaye neza ku munsi wa 2 naho ku munsi wa 3 bahemba nanone uwatsindiye amanota menshi yatangiwe ahatambika (sprint).

    Iyi Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ishimwa na bose mu Rwanda yahereye mu mukino w’amagare ariko ifite gahunda yo guteza imbere ibikorwa bya siporo binyuze mu gutera inkunga n’indi mikino nk’umupira w’amaguru , Basketball ndetse n’indi.

    Aime Chris Gakwandi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Winner Rwanda, yavuze ko intego zabo ari ukwifashisha amafaranga baba babonye bakayasubiza muri sosiyete Nyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iterambere harimo na siporo.

    Ati”Nubwo turi mu mikino y'amahirwe ariko intego zacu ni ukwifashisha amafarnga tuba twabonye mu bucuruzi tukongera kuyasubiza muri sosiyete Nyarwanda mu bikorwa bitandukanye by'iterambere harimo nko gushyigikira imikino itandukanye, tunashyigikira urubyiruko  cyane cyane umukino w'amagare kugira ngo  uruusheho gutera imbere mu Rwanda .

    Ntabwo ari mu magare gusa turacyafite ubushake bwo kurushaho guteza imbere indi mikino, turimo kureba mu mupira w'amaguru na Basketball. Turashaka kureba niba hari icyo twakoramo,urumva no mu mukino w'amagare turimo ndetse turashaka ko tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa muri iri rushanwa ry'amagare ry'abakiri bato kugira ngo rikomeze ryaguke rirusheho no gutera imbere ribe mpuzamahanga”.

    Aime Chris Gakwandi yavuze ko muri Winner Rwanda bari kugenda bagura ibikorwa byabo bijyanye n’imikino y’amahirwe aho bafite gahunda yo gufungura andi mashamami ndetse bakaba bagiye no kuzana uburyo bworohereza abakiriya bayo gutega bitabasabye gukoresha interineti.

    Ati” Mu mpera z’uyu mwaka turi muri gahunda yo gufungura n'andi mashami mashya aho abantu bashobora kubona uko batega ku mikino itandukanye. 

    Turi muri gahunda kandi yo kuzana uburyo bwa USSB ku buryo n'udafite interineti ashobora kugera kuri serivise za Winner Rwanda akaba yatega aho yaba ari hose, kuri telefoni yaba afite iyo ariyo yose”.

    Mu dushya bafitiye abakiriya bayo, yavuze ko hari poromosiyo ndetse bo bakaba banishurira imisoro abateze bagatsinda.

    Ati,” Tumwe mu dushya tuba dufitiye abantu, nk’ubu hari poromosiyo zitandukanye tugenda dutanga aho abantu batsindira inyongera .Leta hari amategeko yazanye aho yavuze ko buri muntu wese aba agomba kwishyura umusoro kuri ayo mafaranga yatsindiye ,ni ukuvuga ngo iyo watsinze ni itegeko ko wishyura umusoro uba ungana na 15% by'amafaranga wariye ariko Winner Rwanda yo yahisemo ko ariyo yishyura uwo musoro aho kuba umukiriya uyishyura kandi nitwe twenyine tubokora”.

    Yakomeje agira ati” Ikindi hari shampiyona zigiye gutangira zose ziba ziboneka kuri Winner kandi iba ifite ibikubo byiza hanyuma ariko tukagira indi imikino ya casino hari n'umukino wa Aviator abantu bazi nk'akadege ariko hari n'indi mikino mishya iri guhesha abantu amafaranga.

    Hari umukino witwa Jet X ukiri mushya kandi ugira ibikubo byiza dore ko hari n'umunyamahirwe wawutsindiyeho Miliyoni zirenga 50 z'Amanyarwanda mu kwezi kwashize akoresheje ibihumbi 20 Frw gusa. 

    Gahunda yacu ni ugukomeza gutuma abantu bagirira ibyishimo mu mikino y'amahirwe ariko na none dukomeza gushishikariza abantu gutega mu rugero babikora bishimisha”.

    Winner Rwanda ni ishami rito rya sosiyete yagutse wa Winner Bet ikorera mu bihugu birenga 33 biherereye ku Mugabane wa Afurika, i Burayi ndetse no muri Amérique Latine.

    Mu Rwanda, iyi sosiyete yahafunguye amarembo muri Nyakanga 2023, itangira ikorera kuri interineti gusa. 

    Kugeza ubu, Winner Rwanda ifite amashami atanu aherereye ku Kinamba hatashywe ku mugaragaro, Nyabugogo, Kimironko, Kagugu ndetse no mu Giporoso.

    Icyicaro cya Winner Rwanda, giherereye mu Mujyi wa Kigali kuri Simba Center muri 'etage' ya mbere.

    Muri rusange, Winner Rwanda ifite uburyo bwinshi bwo gutega ku mikino itandukanye nk'umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Rugby, Tennis, Cricket, Hockey n'iyindi. Iyi mikino yose ushobora kuyitegaho mbere y'uko iba ndetse iri no kuba unyuze kuri https://winner.rw

    Iyi sosiyete yihariye umukino witwa Aviator, Casino na Jackpot.

    Winner Rwanda yahembye abakobwa bitwaye neza ku munsi wa Kabiri 

    Winner Rwanda ihemba Niyonkuru Yassin wegukanye  amanota menshi yatangiwe ahatambika (sprint) ku munsi wa mbere 

    Winner Rwanda yiyemeje gutera inkunga Siporo, yahereye mu magare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145739/winner-rwanda-yiyemeje-gutera-inkungu-siporo-yahereye-mu-magare-amafoto-145739.html

  • Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad ntibahiriwe n’ijoro ry’ibigugu i Burayi #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange Jimmy ntabwo bahiriwe n’imikino ibanza y’ijonjora rya nyuma muri UEFA Europa League na UEFA Conference League.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Kryvbas FC yo muri Ukraine ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yari yakiriye Viktoria Plzen yo muri Czech Republic mu mukino ubazna w’ijonjora rya nyuma rya Europa League aho izakomeza izahita ijya mu matsinda ya Europa League.

    Iyi kipe ikaba yatangiye neza aho yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 20 cyatsinzwe n’Umunya-Ghana, Prince Kwabena Adu.

    Ibi byishimo ntibyamaze kabiri ku munota wa 48, Jiří Maxim Panoš yishyuriye ikipe ye mbere y’uko ku kunota wa 69 Daniel Vašulín ayitsindira igitego cy’intsinzi.

    Djihad Bizimana wakinnye iminota 90, we n’ikipe ye kugira ngo bajye mu matsinda Europa League barasabwa kuzatsinda umukino wo kwishyura bazasura iyi kipe tariki ya 15 Kanama 2024.

    Ubwo Djihad yari muri uru rugamba, myugariro Mutsinzi Ange Jimmy n’ikipe ye Zira FK yo muri Azerbaijani bari muri Croatia aho bari bagiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League na Osijek.

    Uyu mukino Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye iminota yose, ntabwo waboroheye cyane ko banganyije 1-1 bakaba bazisobanura tariki ya 15 Kanama 2024.

    Zira yabanje gutsindwa igitego ku munota wa 38 na Anton Matkovic cyishyuwe na Raphael Alemao ku munota wa 6 w’inyongera.

    Bizimana Djihad n’ikipe ye batsindiwe mu rugo

    Ange Mutsinzi na Zira banganyirije muri Croatia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-ntibahiriwe-n-ijoro-ry-ibigugu-i-burayi

  • Huye: FPR-Inkotanyi yujuje ingoro yatwaye asaga miliyari 1,5 Frw (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako ko ije gukemura ibibazo byo gukorera ahantu hadasobanutse, ikaba initezweho no kuzongera ahantu heza ho gukorera ubushabitsi mu Karere ka Huye, kuko uretse kugira ibiro, inafite ahantu heza ho gucururiza.

    Amateka y'imikorere y'umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, agaragaza ko yagiye irangwa no gukodesha ahantu hatandukanye kandi hatanogeye abanyamuryango.

    Umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi wabaye mu muryango kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagabo Joseph, yabwiye IGIHE ko mbere yo kugera ku nzu yabo babanje kunyura mu rugendo rutoroshye.

    Yavuze ko babanje gukodesha inzu zirenga eshatu. Gukodesha byarangiye mu myaka ya 2009 bagura inzu y'umuryango yo gukoreramo ariko ntiyahaza ibyifuzo byabo.

    Ati 'Gukorera ahantu hadashyitse byahoraga bitugora mu mikorere kuko nko mu bihe bikomeye by'amatora wasangaga twabuze aho tubika ibikoresho. Mu bihe by'inama zihuza abantu benshi ugasanga abanyamuryango tubuze aho kwicara, byose bitewe n'ubuto bwaho twakoreraga.''

    Yakomeje avuga ko iyo nyubako nshya ije ari igisubizo kuko yo ifite icyumba mberabyombi kijyamo abasaga 700 bicaye neza.

    Ni ibyishimo ahuriyeho na Uwanyiligira Madeleine, wavuze ko na we atewe ishema no kuba bungutse ingoro ijyanye n'igihe, nyuma y'igihe kitari gito bakorera ahantu hadasobanutse.

    Ati 'Uretse na hano mu Umuryango FPR Inkotanyi, no mu rugo rwawe, iyo ufite inzu uyikoresha uko ubishatse, ibyo wifuza byose bikunogeye urabikora.'

    Uwanyiligira ahamya ko iyo ngoro ari ishema ry'abanyamuryango b'i Huye, kuko 'ubu tugiye kunoza isuku ijyane y'iyi nyubako uko tubishaka kandi dushoboye.''

    Iyi nyubako nshya ya FPR-Inkotanyi ije yunganira imishinga itandukanye yo kurimbisha Umujyi wa Huye.

    Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko kuzuza inzu nk'iyo bishimangira ko abanyamuryango bumvise neza icyerekezo cy'igihugu.

    Ati 'FPR-Inkotanyi ni nka moteri ya guverinoma, ni ngombwa ko dutanga urugero kugira ngo ibikorwa bijyane n'icyerezo twifuriza uyu mujyi bigerweho. Duhuze inyubako ziwugize n'igishushanyo mbonera ndetse tunubahirize amabwiriza yo gukoresha neza ubutaka.'

    Iyo nyubako ya FPR-Inkotanyi igeretse kabiri. Ifite ibiro icyenda, ibyumba bine byakira abantu benshi, harimo na kiriya cyakira abasaga 700 bicaye neza.

    Ifite kandi imiryango itandatu yagenewe ubucuruzi, ikagira gym n'ahantu hagari hakorera akabari kubatse hejuru y'igisenge. Iyo nyubako kandi ifite parikingi nini irimo n'iyo munsi y'ubutaka yakwakira imodoka zirenga 30 yonyine.

    Uri kuri iyo mbuga yo mu gisenge hejuru y’inzu, aba yitegeye ibice byose by’Umujyi wa Huye

    Ugeze wese mu cyumba mberabyombi kinini mu bihari, atangazwa n’ubwiza ahasanga. Bamwe batangiye kugikodesha ngo bazakoreremo ibirori by’ubukwe bwabo

    Iyi ngoro yashyizwemo amatara yaka mu buryo butandukanye

    Inyubako yujujwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ibereye ijisho

    Mu biro ni uko haba hameze

    Ni amatara ashobora kwaka mu ibara ry’ibendera rya FPR Inkotanyi

    Mu nzira imbere werekeza mu biro no mu bindi bice by’inyubako

    Ku muryango w’ibiro bimwe mu bigize ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi yo mu Karere ka Huye. Ni mu igorofa ya mbere

    Kagabo Joseph yavuze ko mbere yo kugira ingoro nk’iyi, nko mu bihe by’amatora bajyaga bagorwa no kubona aho babika ibikoresho, ariko ubu bigiye kuba amateka

    Iyo uzamutse mu muhanda uturuka ku Iposita mu Mujyi wa Huye, ukagera imbere y’ingoro ya FPR usa n’ukomeza ugana i Ngoma ni uku iyi ngoro iba igaragara

    Iyo uhagaze mu irebe ry’umuryango w’ingoro ureba imbere mu mbuga

    Iyo uri muri parikingi imwe yo ku butaka ni uku uba witegeye inyubako

    Iyi nzu kandi yateguriweho n’indi mbuga hejuru ku gisenge ishobora kwifashwa nk’akabari cyangwa ahantu ho kwakirira ibirori binini kuko harisanzuye cyane

    Iyi nzu yanateganyirijwe kuzajyamo icyumba cyo gukoreramo siporo kizwi nka ‘gym’

    Iyi nyubako kandi yubatswe mu buryo burondereza ubutaka, aho afite parikingi iri munsi y’ubutaka ishobora kwakira imodoka zisaga 30

    Iyi nyubako yagenewe n’ahantu heza ho kuruhukira wica akanyota unumva akaziki kuko irimo bar

    Iyi nyubako abenshi mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi b’i Huye basigaye bita ishema ryabo, yuzuye itwaye asaga miliyari na miliyoni 500 Frw

    Iyi ni inzu baherukaga gukodesha mu gihe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bari kubaka iyab, ni na yo nzu ya nyuma Umuryango FPR Inkotanyi muri Huye wakoreyemo mbere yo kwimukira mu nzu yabo igezweho

    Isuku y’iyi nyubako igaragarira hose ndetse no hanze yayo

    Ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi ya Huye mu masaha y’ijoro

    Imitako ya kinyarwanda na yo iri mu byitaweho mu kurimbisha iyi ngoro

    Ingoro ni uko imeze uyirebeye mu rubavu

    Imirimo yo kuyubaka yageze ku musozo

    Ikinini mu byumba mberabyombi bine bigaragara muri iyi nyubako gishobora kwakira abasaga 700 bicaye neza

    Ibiro byose wageramo ubona ko bibereye ijisho

    Chairman w’Umuryango mu Karere azajya akorera ahantu hari akayaga keza dore ko mu Mujyi wa Huye gahari gahagije kubera ibiti bihari byunganirwa n’Ishyamba rya Arboretum

    Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange ari mu ngoro uyu muryango wujuje mu Karere ka Huye

    Amatara arimo bamwe bayita urukererezabagenzi

    Aho umuryango FPR Inkotanyi wakoreraga mbere yo kubaka inzu nshya

    Aha kandi mu minsi mike ishize harimo hacururizwa imyenda iriho ibirango bya FPR Inkotanyi

    Ab’inkwakuzi batangiye kujya kuharuhukira ari na ko bikorera imirimo itandukanye kuri mudasobwa

    Abazajya bahatemberera ngo nta cyaka bazigera bagira kuko bazajya babazimanira imivinyo n’ibindi binyobwa bitandukanye birimo n’agakawa

    Abatembera mu Mujyi wa Huye bahamya ko iyi nyubako yongereye ubwiza bw’uyu mujyi batanasize umusanzu yazanye mu guha amahirwe ba rwiyemezamirimo kuko yatanze aho gukorera

    Abakundaga kugenda i Huye baribuka iyi nzu yari ikikijwe n’igipangu gisize amarangi ashushanya ibendera ry’Umuryango FPR-Inkotanyi

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko batewe ishema n’iyi nyubako biyujurije bivuye mu guhuza imbaraga

    Amafoto: Irakiza Yuhi

    Video: Itangamahoro Zacharie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiza-bw-ingoro-y-asaga-miliyari-1-5-frw-ya-fpr-inkotanyi-yuzuye-mu-karere-ka

  • Kamonyi: Umugabo yagiye kwiha akabyizi ku mukozi wo mu rugo rw'umuturanyi inka iramufatisha #rwanda #RwOT

    Ku myaka 50 y'amavuko, umugabo yitwikiriye ijoro ahagana ku i saa saba ajya gutera akabariro n'umukozi wo mu rugo rw'umuturanyi. Agikuramo imyenda ngo atangire igikorwa yikanga nyiri urugo wari usohotse agiye hanze kuko inka yari mu kiraro yari imaze umwanya ibyina nk'ifite ikibazo. Uyu nyiri urugo yasubiye mu nzu kuzana itoroshi, nyamugabo ubwoba buramutaha asohoka atwaye imyenda mu ntoki n'intwaro y'ubwirinzi(agakingirizo). Urugendo rwe hanze ntabwo rwamuhiriye kuko yanyuze ku kiraro inka irimo nayo iramuraburiza, birangira afashwe.

    Umubyeyi wo muri uru rugo(Umugore), wafashe uyu muturanyi wamwinjiriye mu rugo aje gusambana n'umukozi we, yabwiye intyoza.com ko ubwo yabyukaga ageze hanze yumvise inka mu kiraro irimo ibyina nk'iyabuze amahoro akagira ngo ni intozi zayibujije amahoro, asubira mu nzu kuzana itoroshi ngo arebe ikibazo.

    Abwira umunyamakuru uko byagenze yagize ati' Ni umuturanyi, yari n'inshuti yacu pe! Byarantunguye. Nabanje kugira ngo ni babantu bacuragura n'ijoro kuko ntabwo natekerezaga ko umwana wanjye( umukozi) ibyo bintu yabikora. Namufashe mfite ubwoba ariko nihagararaho nk'umugore uri mu rugo rwanjye, amanika amaboko yambaye ubusa buri buri'.

    Avuga ko kubera bari bamaze iminsi baterwa n'intozi, yumvise inka yabuze amahoro irimo ibyina mu kiraro agira ngo ni intozi zongeye kugaruka mu kiraro. Ati' Nagiye kumurikamo nsanga sizo, kumbe urumva yaranyikanze nsubiye mu nzu kuzana itoroshi asohoka aho yari ari, asohokana imyenda yambaye ubusa. Uko namurikaga, Inka yagendaga mu kiraro ibyina ireba mu cyerekezo arimo, kubera ko yagiye mu kantu k'agakorodoro hari umwijima, naramuritse mba ndamubonye ndamumenya. Mubajije ikimugenza aba arirutse mu rugo mwirukaho kuko mu rugo ari hanini kandi hakorotiriye, yanze guhagarara mvuza induru aribwo yabonye guhagarara mubaza ikimugenza nyine abanza kwanga kuvuga ariko aza gutangira kuvuga kuko nari mpuruje'.

    Yakomeje agira ati' Naramubajije nti uragenzwa n'iki mu rugo rwanjye izi saha wambaye n'ubusa? Araceceka yanga kumbwira, yanze kumbwira nkoma akaruru mpamagara abantu. Nakomye induru ariko mbona induru ntihagije nkoresha na terefone ndahamagara, mbwira n'abana bari mu nzu ngo babyuke bajye kunzanira irondo. Yumvise ntumije irondo n'abandi bantu nahamagaye ati' reka nkubwize ukuri. Nti ngaho mbwira, ati yewe nari nje kuri gahunda y'uyu mukobwa'.

    Akimubwira ko yari aje kuri gahunda n'umukobwa( umukozi we), ngo yahise yumva yikanze kuko uko yari asanzwe amuzi ari umwana utuje, utajya uvuga, utatekereza ko ibyo bintu ashobora kubikora.

    Uko yamubariraga inkuru niko abaturage bumvise induru n'abahamagawe kuri terefone bahageraga, batangira kumuhata ibibazo by'uburyo yageze mu rugo rw'abandi ndetse n'ikimugenza mu masaha y'igicuku. Mu bahise babyuka mu rugo, nyamukobwa nti yarimo kandi byose byari biri kubera hafi y'inzu araramo. Yasohotse nyuma bagiye kumubyutsa yigize nyoni nyinshi nk'utagize icyo azi kandi ariwe zingiro rya byose.

    Uyu mu Mama nyiri uru rugo, yabwiye umunyamakuru ko ubundi iyo uyu mugabo aza kumubwiza ukuri mbere akimufata biba byararangiye, ko yari kumureka akagenda atamuhururije ngo agasozi kose kamenye ibyabaye. Umugabo w'uyu mugore, ntakunze kuba ahari kuko afite akazi mu kandi karere kadatuma ataha buri munsi.

    Mu baje batabaye, hajemo n'umugore w'uyu mugabo wahageze uko babaza umugabo we, uko asubiza bikomeza kumushengura abatuza umwase aho hanze ngo akubite umugabo we, rubanda ruratesha ngo hatagira uhakomerekera.

    Abari bahari babonye ibibaye, bamaze kumva uyu mugabo, babonye uburakari umugore afitiye uyu mugabo we watemye ijoro ajya gusambana n'umukozi w'umuturanyi, bafashe icyemezo cyo gusaba irondo kujyana uyu mugabo rikamurarana kugira ngo atajya mu rugo agatana mu mitwe n'umugore we wari mu burakari. Indangamuntu y'uyu mugabo yasigaranywe na nyiri urugo. Kura twandika iyi nkuru, yatumweho ngo aze kuyitwara ariko ahari nkuko nyiri urugo abivuga, ashobora kuba akizibiranijwe n'isoni ndetse n'ikimwaro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/09/kamonyi-umugabo-yagiye-kwiha-akabyizi-ku-mukozi-wo-mu-rugo-rwumuturanyi-inka-iramufatisha/

  • Byari ugushondana n’amashagaga! Riderman na B… – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2024, ubwo baganirizaga abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy.

    Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyahuje amagana y’abantu cyane cyane urubyiruko.

    Bull Dogg yavuze ko we na Rideman bari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyabo, kizaba ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.

    Ariko kandi yumvikanishije ko ubushuti bwabo babwubatse kuva mu 2005 ubwo bigaga muri Saint- Andre.

    Yavuze ko ‘muri 2005 nibwo noherejwe kujya kwiga muri Saint- Andre njya kuhiga ibintu bijyanye n’indimi ubwo ngubwo uno mugabo (Riderman) yari asanzwe ahiga’. Ati “Ndumva ari bwo twamenyanye icyo gihe.”

    Riderman yavuze ko icyo gihe yigaga ibijyanye n’ubumenyamuntu, ndetse niho ‘nize amashuri yisumbuye yanjye yose’. 

    Ntibacanaga uwaka!

    Aba baraperi hari igihe babayeho batumvikana, ariko byafashe igihe gito kugira ngo biyunge, ndetse banakorana Album ‘Icyumba cy’amategeko’.

    Riderman yavuze ko gushwana na mugenzi we Bull Dogg byari ‘amashagaga’ kandi byari ‘ibya-gisore’. 

    Yavuze ko Bull Dogg yari mu njyana y’umujinya mwinshi cyane. Ariko kandi nyuma yo gukura bagashinga urugo ‘ntabwo twari tugifite umwanya wo gushondana nk’amasake’. 

    Bull Dogg yavuze ko iyo Riderman aza kuba umuntu Mukuru yari kumwibasira mu ndirimbo ntamusubize, ariko ‘turashima Imana ko twakuze’.  

    Riderman yavuze ko mu ndirimbo ziri kuri Album bakoranye akunda cyane indirimbo ‘Bakunda Abapfu’, ni mu gihe Bull Dogg yavuze ko akunda cyane ‘Amategeko 10’. 

    Biteguye gushyigikira abana babo

    Riderman yavuze ko mu 2020, umwana we w’umuhungu yamwinjije muri Studio abona ko afite impano ariko ahitamo kuba abiretse kugira ngo bitamurangaza.

    Yavuze ko yiteguye gushyigikira umwana we igihe yaba agaragaje impano, kuko ubwo bakoranaga mu 2020, yabonaga ko ariho bishya bishyira.

    Bull Dogg we yavuze ko atiteguye kubangamira abana be, igihe cyose baba bagaragaje ko bashaka gukora umuziki ‘kuko nanjye nta muntu wambangamiye’.

    Yavuze ko ‘umuntu arivukira’ kandi ‘akikurira akamenya umurongo we uko ukwiye kugenda’.

    Uyu muraperi yavuze ko yiteguye gushyigikira umwana we ‘kuko nanjye mbona ko hari icyo byamarira’. 

    Aba baraperi bombi barizihiza imyaka 15 bari mu muziki. Mu bihe bitandukanye batanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu.

    Riderman na Bull Dogg batangaje ko aho bakuriye basanze bagomba guhuza imbaraga kurusha gukozanyaho mu ndirimbo

    Igitaramo cya Gen-Z Comedy cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko n’abandi 

    Umunyarwenya Fally Merci utegura ibitaramo bya ‘Gen- z Comedy’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145744/byari-ugushondana-namashagaga-riderman-na-bull-dogg-bahishuye-uko-ibihe-byo-gukozanyaho-by-145744.html

  • Chley yageze i Kigali ahishura uko yakoranye… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024.

    Bari bavuye mu gihugu cya Uganda, aho bakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, kitabiriwe n’ibihumbi by’abantu.

    Chley na Sthebo bamaze iminsi mu bitaramo nk’ibi bigamije kwagura inganzo yabo mu muziki binyuze mu cyo bise 'International Tour.'

    Bategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2024, kizabera muri Kigali Universe.

    Ni ubwa mbere bombi bagiye gutaramira i Kigali’. Siphesihle Nkosi wamamaye nka Chley yabwiye itangazamakuru ko ageze i Kigali ananiwe ahanini biturutse ku bitaramo amazemo iminsi.

    Yavuze ko ari ubwa mbere ageze i Kigali, kandi yiteguye gusabana n’abafana be n’abakunzi b’umukunzi muri rusange. 

    Chley yavuze ko indirimbo ‘Komasava’ yakoranye na Diamond yageze ku rwego batari barigeze batekereza, kandi umunsi ku munsi imibare y’abantu bayireba n’abayumva irazamuka cyane.

    Yavuze ko injyana ya Amapiano muri iki gihe iri kumva cyane, ahanini biturutse ku mwihariko wayo. 

    Chley yanavuze ko ‘nishimiye cyane kubona Chris Brown abyina ‘Komasava’. Ati “Ntabwo nabeshya, Chris Brown ni ikitegererezo kuri njye, kumubona rero abyina indirimbo yacu, byari byiza cyane. Ndamushimira cyane…”

    Yavuze ko gukorana na Diamond byaturutse ku kuba asanzwe ari ‘inshuti yanjye birenze uko undi wese yabitekereza’. 

    Avuga ko gukorana nawe byanaturutse ku mubano bubatse igihe kinini. Ati “Erega ni umuvandimwe wanjye kurusha undi wese, imibare yacu irenze iy’ibyamamare. Kenshi turavuga, Diamond ni umuhanzi mugari ariko mufata nk’umuvandimwe, ikindi kirenzeho turavugana cyane buri gihe, rero ndamushimira.”

    Chley azava i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Cotonou muri Benin ku wa 11 Kanama 2024. Ku wa 17 Kanama 2024 azatamira ahitwa Bahran, ku wa 25 Kanama azataramira muri Congo i Lubumbashi, ni mu gihe ku wa 31 Kanama 2024 azatamira ahitwa Barberton muri Afurika y’Eofo. Yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki kwitegura gutaramana nawe.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo nka: Mellow & Sleazy, Musa Keys, Uncle Waffles n'abandi.

    Yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu 2021. Icyo gihe yajyaga muri studio zo muri karitsiye iwabo, ari naho Musa Keys wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' yaje kubona impano ye binyuze ku mbuga nkoranyambaga yiyemeza kumufasha.

    Chley yavuze ko kiriya gihe yakoraga ibihangano biri mu njyana ya 'Amapiano' ariko muri we yumvaga yanagerageza gukora indirimbo zubakiye kuri 'Neo Soul'.

    Ariko kandi 'uko nakomezaga gukora indirimbo zubakiye kuri 'Amapiano' urukundo rw'iyi njyana rwagiye rwiganza muri njye buri uko ngenda nkura'.

    Yavuze ko Musa Keys, Tems, Siyakha Khit bari ku rutonde rw'abahanzi bamubera ikitegererezo. Yumvikanishije ko umwihariko we mu muziki, ni ukwandika ibintu abantu bisangamo, kandi bakabyina bigatinda.

    Chley na Sthibo bageze i Kigali, ahagana saa Tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane 

    Umuhanzikazi w'Umunyafurika y'Epfo, Siphesihle Nkosi wamamaye nka Chley yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere 

    Sthibo (Uri ibumoso) usanzwe ari Producer uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo yageze i Kigali 

    Chley yavuze ko yabashije gukorana indirimbo na Diamond kubera ko bafitanye ubushuti, kandi amufata nk’umuvandimwe

    Dj Marnaud niwe wakiriye Chley na Sthibo bageze i Kigali 

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145745/chley-yageze-i-kigali-ahishura-uko-yakoranye-komasava-na-diamond-amafoto-145745.html

  • “Erega Rayon Sports izira byinshi!” Impamvu nyamukuru Mutesi Scovia abo yatumye FERWAFA ikuraho umukino wari guhuza ikipe ya Mukura VS na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, ni bwo Mukura VS yasabye kwakira umukino wa gicuti izahuramo na Rayon Sports, ariko FERWAFA iyibwira ko uwo mukino uzasoza ibirori bya 'Mukura Day' byo kumurika imyambaro mishya n'abakinnyi bashya bazifashishwa mu mwaka w'imikino wa 2024/25 utabera umunsi umwe na Super Coupe ihuza ikipe yatwaye Shampiyona APR FC n'iyatwaye Igikombe cy'Amahoro Police FC.

    Mu busesenguzi bwe, umunyamakuru Mutesi Scovia yatangaje ko impamvu FERWAFA yanze ko uyu mukino ubera rimwe n'uwa APR FC na Police FC, ngo ni uko Rayon Sports ifite abafana benshi rero byari gutuma abafana bataza kureba Super Coupe.

    Mu kiganiro, @ScoviaMutesi atuganirije icyo abona nk’impamvu nyamukuru yateye @FERWAFA gukuraho umukino wari guhuza ikipe ya Mukura FC na Rayon Sports.

    ▶️Ikiganiro: https://t.co/m8VlbHsHOr#UrwagasaboSports #MamaUrwagasabo #Kukarubanda pic.twitter.com/f0UuWIp2VQ

    — Mama Urwagasabo Tv (@Mamaurwagasabo1) August 8, 2024

    Source : https://yegob.rw/erega-rayon-sports-izira-byinshi-impamvu-nyamukuru-mutesi-scovia-abo-yatumye-ferwafa-ikuraho-umukino-wari-guhuza-ikipe-ya-mukura-vs-na-rayon-sports/