Blog

  • Uko Tom Close yasanze abarimo P Fla na DJ Ada… – #rwanda #RwOT

    DJ Adams ari mu banyamakuru bahirimbaniye iterambere ry'umuziki n'imyidagaduro imbere aho azwiho kuvuga ibintu uko biri atanyura ku ruhande ndetse umunyafu w'ijambo ryo gushishura yazanye aho yamenyeshaga abanyarwanda abahanzi biganye ibihangano by'abandi byarushijeho gutuma benshi bihatira gukora ibintu byabo.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibivugwa ko adacana uwaka na Tom Close ibintu bimaze imyaka myinshi.

    DJ Adams avuga ko abantu babifashe uko bitari ko ari akabazo gato bagiranye kandi ko atari we byaturutseho kugira ngo bigende gutyo.

    Abara iyi nkuru DJ Adams ati'Nari nicaranye ubanza na Kamichi, P Fla na Inspector Lewis, Guma Guma nibwo yari ikirangira umuvandimwe P Fla aba aravuze ngo iyo aza kuba ari njyewe Tom Close nari gusiba indirimbo zose nkatangira bundi bushya nkareka kwiyita umuhanzi kubera ko nta kintu ndicyo.'

    Agaruka ku kuba P Fla ari we wavuze ko Tom Close nta muhanzi umurimo, ati'Ari we abivuga gutyo avuga ko Tom Close atari umuhanzi, ntabwo ari njye wabivuze ni P Fla wabivuze amahirwe nagize ni uko hari abantu bari kumwe na Tom Close barabyumva.'

    Nyuma Tom Close n’abo bari kumwe nabo bavuze ko bagiye kuza mu kiganiro bakerekana impamvu ibyo P Fla avuze nta shingiro, DJ Adams ati'Ndababwira nti   ni byiza mugize neza cyane kuba umuntu ari kuvuga ko utari umuhanzi kandi mukora ibintu bimwe ngwino ubisobanure hano.'

    Icyo gihe DJ Adams wari uyoboye ikiganiro yahise amanuka ajya kubwira abashinzwe umutekano ngo baze kureka Tom Close atambuke n’abo bazana anahageze uyu mugabo ajya kumufungurira.

    Bitewe n’ibyo Tom Close yavuze abantu bafashe ibintu uko bitari, DJ Adams ati'Ariko abantu babivuze ko ngo yanyinjiranye mu kiganiro gusa ubwo yahageraga yibagiwe gukora icyamuzanye kuko abantu bari kumwe bamubwiraga  ngo urarenze, urakaze gusa kuri njyewe ntabwo yarakaze icyo gihe nibwo yari yatwaye Guma Guma.'

    Ashimangira ingingo yo kudakara kwa Tom Close, DJ Adams ati'Narimbizi ko utuntu twinshi yari afite atari utwe ari utujurano gusa nyuma yaje no kumbwira ko ikintu cyamubabaje ari uko yari afite kumurika Album.'

    Ibyo Tom Close yatangaje byatunguye DJ Adams wari wamwakiriye azi ko aje kuvuga impamvu zishimangira ko ari umuhanzi ukase.

    DJ Adams ati'Noneho yumva kuri radiyo barimo kumuvuga ibintu adashaka kumva kandi yari abizi neza ko utwo afite ari udushishwa, we araza aravuga ngo banyarwanda banyarwandakazi ibiri kuvugirwa hano abantu bari kunywa ibiyobyabwenge.'

    Nubwo haciyeho imyaka DJ Adams avuga ko nta ndirimbo Tom Close n'ubu arakora ngo abe yayikina kuri Radio, ati'Ntabwo tuvugana ibintu byinshi kuko ntabwo arakora ibintu njyewe nshobora gukina kuri radiyo nanjye sindakenera serivisi ye ijyanya n'amaraso.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ ADAMS N’UMUKOBWA WE

    “>


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145757/uko-tom-close-yasanze-abarimo-p-fla-na-dj-adams-mu-kiganiro-akabashinja-kunywa-ibiyobyabwe-145757.html

  • Josh Ishimwe yizihiye abagore ibihumbi bitabi… – #rwanda #RwOT

    Ni giterane cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama kikaba kirarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, aho gifite insanganyamatsiko igaruka ku bantu bari indushyi ariko kuri ubu babaye abatsinzi, “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”.

    Umunsi wa gatatu w’iki giterane, waranzwe n’ubwitabire buri hejuru ndetse n’umunezero uri hejuru nk’uko byari bimeze no ku ntangiriro zacyo.

    Mu byawuranze, harimo umwanya munini wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndimi zinyuranye hamwe n’amatsinda n’abaramyi bazwi cyane mu muziki wa Gospel Nyarwanda barimo Josh Ishimwe, Uwineza Rachel, Tracy Agasaro n’abandi.

    Indirimbo za Josh Ishimwe zakoze ku mutima abitabiriye iki giterane kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024 barimo n’Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera wanahanuriye uyu musore mbere y’uko atangira umuziki.

    Mu ndirimbo Josh Ishimwe yaririmbye harimo ‘Sinogenda Ntashimye,’ ‘Imana iraduteturuye’, ‘Ari mu mutima’, ‘Ntacyo Nkushinja’, n’izindi.

    Ubwo yageraga ku ruhimbi, Apostle Mignonne yakiriye abakozi b’Imana batabashije kubana mu minsi ibiri ishize y’iki giterane, yongera gushimira Imana ku bw’umubare munini w’abitabiriye baturutse mu mahanga.

    Yakomoje ku buhanuzi Imana yamuhaye, ubwo yamubwiraga ko abitwaje abafite imbaraga bagiye kuzongererwa, abahanganye n’ibigeragezo by’uburwayi n’ibindi bibazo byose bagiye kubinesha mu izina rya Yesu, ahamya ko Imana yakoze ibitangaza muri iki giterane.

    Ati: “Muzi rero ibintu Imana yambwiye? Ngo ese ibivomesho byanyu bingana gute ko amazi ahari? Ngo ese mufite ibivomesho bihagije? Ngo hari abantu baje bafite utuvomesho duto, ariko muri iri joro ndabahinduriye mbahaye ibivomesho binini. Numvise nguwe neza.”

    Yahanuriye abari aho ko Imana igiye gukiza indwara zidashobora kuvurwa kwa muganga, ababwira ko Imana ibakijije indwara zose zari zitegereje kubambura ubuzima. Yabahanuriye kandi ko Imana ibakuyeho ubukene bwo mu buryo bwose.

    Uwigishije ijambo ry’Imana, ni Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda wakunze umuhamagaro uri muri Apostle Mignonne Kabera abandi bantu batarawubona, ubwo yari akiri ‘umukozi w’Imana uhishe ariko ukora ibyo kwizerwa.’

    Pastor Jessica Kayanja washinze Girl Power Ministries ikorera i Kampala muri Uganda akaba afite n’ibikorwa byinshi bifatiye runini rubanda nyamwinshi afatanyije n’umugabo we, Pastor Robert Kayanja, yigishije ijambo ry’Imana riboneka muri Daniyeri:3:19 ryari riherekejwe n’imbaraga z’ubuhanuzi.

    All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011 igaragazwa nk'igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori.

    Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk'igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n'ibindi.

    Ibyo bikorwa bifasha kubaka sosiyete abagore babarizwamo birimo nko kubaka amashuri, kwitinyuka no kubaka imiryango ihamye.

    Biteganijwe ko iki giterane kiri kubera muri BK Arena, kizitabirwa n’abari n’abategarugori mu minsi itatu ya mbere gusa, ku munsi wa kane akaba aribwo ab’igitsina gabo nabo bazaba bemerewe kwitabira.

    Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006 wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.


    Josh Ishimwe yakoze ku mutima abitabiriye igiterane ‘All Women Together 2024’ 
    Apostle Mignonne Kabera yishimiye ubwitabire buri hejuru bw’aba-Diaspora muri iki giterane ngarukamwaka


    Apostle Mignonne yatanze ubuhanuzi bukomeye Imana yamutumye

    Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda ni we wigishije ijambo ry’Imana


    Abari n’abategarugori batanze ubuhamya bw’aho Imana yabakuye


    Bahamije ko ubu babaye abatsinzi


    Imitima y’abitabiriye iki giterane yahahembukiye




    Tracy Agasaro n’itsinda ry’abaramyi bari bafaranyije baramije Imana karahava

    Abayoboye umunsi wa gatatu w’igiterane All Women Together 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145756/josh-ishimwe-yizihiye-abagore-ibihumbi-bitabiriye-all-women-together-2024-muri-bk-arena-am-145756.html

  • Inkuru: 'INGARUKA Z'UBUHEMU' Episode:01 #rwanda #RwOT

    Inkuru yacu itangirira ahantu mu mujyi, muri imwe mu nzu aho tubona umugabo n'umugore basa n'abakiri bato (sinavuga ko ari abana, ahubwo ndavuga ko ari mu bihe byo gutangira kubana nk'umugore n'umugabo, bakaba bari bamaze iminsi mike babana). Ubukwe bwabo ntibwabayeho kubera uko uwo musore yari akennye, byabaye ngombwa ko bakora ibyo bashoboye mu buryo bworoheje. Ntabwo bakoreye ubukwe mu gihe cy'umunsi cyangwa ijoro, sinzi n'isaha, kuko nta byanditse nigeze mbona, ariko narabyumvaga bambwira. Muri icyo gihe, bari babanye badakoze ubukwe imbere y'amategeko, bivuze ko batari barigeze bandikwa muri komine cyangwa gukora ibikenewe byose.

    Ku munsi umwe mu gitondo cya kare, aho abo bantu babiri barimo baryamye ku matela yaryamiye hasi mu cyumba, bivuze ko nta gitanda bari bafite, kandi ntibyibagirana ko iyo nzu itari iyabo ahubwo yari inzu bakodeshaga (bari barakodesheje undi muntu, bivuze ko bari mu nzu y'undi muntu). Uwo musore yitwaga Frank, naho umukobwa yitwaga Salomé, bari abantu bari bakundanye by'ukuri, ndetse nubwo bari bakennye, ariko bakundaga cyane.

    👨 Frank yahagurutse akubita amaso isaha asanga ni saa kumi n'imwe n'igice za mu gitondo (05h:30min). Frank yahise ahamagara Salomé aramubyutsa, avuga ati: 'Baby, baby, baby…' 🧒 Salomé yahise ava mu bitotsi ahita asubiza ati: 'Abe my love❣' 👨 Frank: 'Waraye ute chr wanjye?' 🧒 Salomé: 'Naraye neza chr wanjye, nawe ni gute?' 👨 Frank: 'Naraye neza, none dore bucya kandi nta n'icumi ndarana mu mufuka, rero ngomba kujya guhangayika ndebe ko hari icyo noronka.' 🧒 Salomé: 'Baby none ushaka ugihe guhangayika ujya he?' 👨 Frank: 'Ngiye kurondera akazi aho ariho hose, kandi ako kazi kariyo yose ndakora ntegerezwa kuyikora uko byagenda kose. Ariko baby ukomeze kwihangana, kuko ububuzima turiho uyu munsi mfite icyizere ko Imana izabuhindura, kandi ntabwo bizatinda bizagenda neza. Baby, birambabaza kuba dufite ubuzima nk'ubu nkakomeza kubona utishimye kubera ubu buzima bubi, ariko nawe urabizi ko nkunda cyane, niyo mpamvu ntegerezwa gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima buhinduke.'

    🧒 Salomé yahise areba mu maso ya Frank, amufata mu mutwe atangira kumukorakora mu musatsi, maze aramubwira ati: 'Chr wanjye ndabizi ko unkunda, kandi nanjye urabizi ko ndagukunda. Baby, ikintu cya mbere reka nkwifurize kuzabona icyo urondera kandi Imana igukurikire. Ikindi kandi, baby, ndagomba kukubwira ko wowe usobanura buri kintu cyose kuri jyewe. N'ubwo dukennye, nzakomeza kwihangana, nidufata icyo kurya tuzarya, ariko nidukibura tuzaryama, icy'ingenzi ni uko umutima wanjye uri kumwe n'umuntu nkunda kandi nkamenya ko nawe unkunda.'

    Niba ushaka ko iyi nkuru ikomeza duhamagare kur +250788808002 cyangwa +250788352332

    The post Inkuru: 'INGARUKA Z'UBUHEMU' Episode:01 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/inkuru-ingaruka-zubuhemu-episode01/

  • Ibintu 10 Wakora Kugirango Abantu Batakumenyera #rwanda #RwOT

    1. Uzirinde kwereka umuntu ko umukeneye cyane.
      • Igihe cyose wereka umuntu ko umukeneye cyane, ushobora kugaragara nk'uwahindutse ikintu cyoroshye kugenzura. Gira ibanga ku byifuzo byawe, ukomeze kuba umuntu wigenga.
    2. Uzirinde kwereka umuntu ko uzi byose, ahubwo umwereke ko hari ibyo utazi.
      • Iyo ugerageza kwerekana ko uzi ibintu byose, ushobora gutuma abantu bagutinya cyangwa bakagutekereza nabi. Jya uganira mu buryo buboneye, wemeze ko hari ibyo utazi, ugire umwanya wo kwiga no kumva ibitekerezo by'abandi.
    3. Uzirinde guseka umuntu uwo ari we wese, kuko hari abantu badaha agaciro inseko z'abandi.
      • Guseka birashimisha, ariko ntukagire imico yo guseka abantu bose igihe cyose, kuko hari abashobora kubifata nabi bakagutekereza ko utubaha cyangwa utitonda. Jya utegereza uko abandi bameze mbere yo kugaragaza inseko.
    4. Ntuzemerere umuntu ko akugira igikoresho cye, n'ubwo yaba agutunze mu bintu byinshi.
      • Ntukemere kugira uruhare mu bikorwa bitakubereye cyangwa kuba igikoresho mu mishinga y'abandi, n'ubwo baba baguha ibyo ukenera. Gira umwanya wo kwiyubaha no gukora ibintu mu buryo bugufasha kugera ku ntego zawe.
    5. Uzagire ukwihangana kandi umenye uko wabana n'umuntu bitewe n'uko ameze.
      • Buri muntu afite imico itandukanye, kandi kugira ngo ubane neza n'abandi, ugomba kwihanganira ibidakureba, ugashaka uburyo bwo kugendana n'abo ubana uko bari. Ihangane kandi ugenzure amagambo ukoresha.
    6. Uzire kuvuga ibyo ubonye byose n'ubwo waba ubizi.
      • Ntuzakoreshe umunwa wawe kugira ngo uhore uvuga ibitagira umumaro cyangwa ngo uvuge buri kintu cyose ubonye. Hari igihe cyo kuvuga n'igihe cyo guceceka; ujye utegereza igihe gikwiye.
    7. Ntukagire icyo uvuga ku bintu bitakureba kandi ujyugira make.
      • Bimwe mu bintu ntibigomba kuguhangayikisha kuko bitakureba. Ntugakoreshe imbaraga zawe mu kwivanga mu by'abandi. Aho kuba umubibyi w'ibihuha cyangwa ibibazo, jya witonda, uganire make.
    8. Ntukerekane ko uri umunyabwenge cyangwa uzi byose, ahubwo usubize ibyo gusa akubajije.
      • Uko waba uzi byinshi kose, si ngombwa kubyerekana mu ruhame. Shaka kugumana ubumenyi bwawe ariko uzirikane ko urwego urimo rwagushoboza gusubiza ibikenewe gusa, byerekana ubupfura n'ubwenge bw'ukuri.
    9. Uzihanganire byose kandi ubanze utekereze neza, ntukihutire gufata ibyemezo.
      • Ibyemezo bihubukiwe bishobora kugutera ibibazo byinshi. Jya ubanza witekerezeho bihagije mbere yo gufata icyemezo, kandi ujye wihanganira ibintu byose utuje, n'ubwo byaba bikomeye.
    10. Uzibaze uwo uri we kandi usenge cyane Imana ifite byose mu biganza.
      • Gira umwanya wo kwisuzuma no gutekereza ku rugendo rwawe mu buzima. Gusenga bizakomeza umwuka wawe kandi bizaguha ingufu zo kuguma mu murongo w'icyizere n'intego.

    ✔✔Sangira n'abandi iyi nkuru, shyira Comments ahabugenewe niba nawe ubibona utyo.

    ⚫ Ushaka gukomeza kubona amakuru y'ubwenge, dusure buri gihe kandi unabike inomero yacu +250788352332

    The post Ibintu 10 Wakora Kugirango Abantu Batakumenyera appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibintu-10-wakora-kugirango-abantu-batakumenyera/

  • Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti 'ngizi impundu mporana'. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri. #rwanda #RwOT

    Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Loni yari ihafite abasirikari benshi ngo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nyamara aho gutabara abicwaga, babarekeye mu mikaka y'interahamwe, bafumyamo baritahira. Amateka azakomeza kuryoza izo ngabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR, ubugwari n'ubugome bwo gutererana abari mu kaga.

    Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zimaze gukubita iz'akabwana Leta y'abicanyi, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kinini cy'izo nkoramaraso cyahungiye muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y'iki gihe), ndetse umuryango mpuzamahanga, n'iyo Loni irimo, barekera abo bajenosideri intwaro zabo, yewe banabatuza iruhande neza rw'umupaka w'u Rwanda, birengagije amategeko mpuzamahanga, uwo muryango wishyiriyeho ubwawo, arebana n'imyitwarire y'impunzi.

    Uko gusigasira abajenosideri byari ukubaha ubutumwa bwumvikana, bugira buti:' Nimwongere mwisuganye, muhumure tuzabafasha gusoza umugambi mucikirije'.

    Ibyo kugaruka mu Rwanda guhirika ubutegetsi no gusoza umugambi wa Jenoside babigerageje kenshi, babifashijwemo n'ubutegetsi uko bwagiye busimburana muri Kongo, ariko Ingabo z'u Rwanda zikomeza kubereka ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.

    Ibitero ALIR/PALIR/ FDLR/ RUD-Urunana, n'abandi bicanyi bagabye mu Rwanda byavaga muri Kongo, kandi Loni ihafite ingabo zabanje kwitwa MONUC, mbere y'uko witwa MONUSCO mu mwaka wa 2010, ariko ubugambanyi no kwitwara nk'abacanshuro byo bikomeza kuba bya bindi.

    Twibutse ko MONUSCO ariwo mutwe ugizwe n'ingabo n'abakozi benshi( hafi 20.000), kurusha ahandi hose ku isi Loni ifite ibirindiro. Birumvikana ko ari nawo utwara imari itabarika, kuko imibare yerekana ko MONUSCO ikoresha hejuru ya miliyari y'amadolari y'Amerika buri mwaka, arasaga kure tiriyari ugerageje kuvunja mu manyarwanda!

    Ikibazo nyamukuru ariko si ubwinshi bw'umutungo ugenda kuri MONUSCO, ahubwo igiteye impungenge ni umusaruro w'ubutumwa yoherejwemo.

    Uretse kurebera ibikorwa by'abajenosideri bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, nta n'icyo MONUSCO yakoze ngo itabare Abakongomani, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, babuzwa amahwemo n'abajenosideri bo mu mutwe wa FDLR. Nguko uko ababarirwa mu bihumbi ijana(100.000) bamaze imyaka isaga 25 mu nkambi z'impunzi mu Rwanda, abandi benshi kurushaho bakaba banyanyagiye hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere.

    Aho guhashya imitwe yitwaje intwaro nk'uko byari mu nshingano za MONUSCO kandi, ahubwo yarushijeho kuvuka, ubu isaga 250 ikaba yica igakiza mu burasirazuba bwa Kongo. Imyinshi muri iyo yashinzwe inashyigikiwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Loni imaze kubona ko imikorere ya MONUSCO ikabije gutera ikimwaro, yatoye umwanzuro ko ubutumwa bwayo bushyirwaho akadomo.
    Nyamara gutahura abasirikari bayo birakorwa biguruntege, bigaragara ko bananiwe kuvirira akaryoshye bakomora muri Kongo.

    Mu mayeri rero yo kuguma muri Kongo ariko bitwikiriye undi mutaka, ubu Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi(UNSC)kamaze gutora umwanzuro wemeza ko ibyagenerwaga MONUSCO birazwe abasirikari ba SADC bari muri Kongo. Mu by'ukuri ni uguhindura icupa, ariko uburozi burimo bukiri bwa bundi.

    Kuva SADC yagera muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize, yashinjwe gukorana n'abajenosideri ba FDLR kimwe n'indi mitwe y'iterabwoba ikorana n'igisirikari cya Kongo, FARDC. Nubwo bitabujije FARDC, SADC, FDLR, Wazalendo, ingabo z'Abarundi, abacanshuro ba Wagner, n'indi mitwe itabarika irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, kwamburwa ibirindiro, bikigarurirwa na M23, Abatutsi bo mu duce tukigenzurwa n'urwo ruhande rushyigikiye Leta bakomeje kwicwa no gusahurwa, abagore bakomeza gusambanywa ku ngufu.

    Ibyegeranyo by'imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru n' ubuhamya bw'abaturage bo muri utwo duce, bigaragaza ko FDLR iri ku isonga mu guhohotera abo Banyekongo, bafatwa nk'Abanyarwanda n'ibyitso bya M23.

    Icyegeranyo cy'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Madamu Alice Wairimu Nderitu ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Jenoside, nawe yatangaje kenshi ko ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b'Abakongomani rishobora kuvamo Jenoside nk'iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse anatunga agatoki FARDC na FDLR, bafatanya mu kwibasira izo nzirakarengane.

    Niba se FARDC iregwa gukorana n'abajenosideri ba FDLR, ubwo SADC ishyigikiye FARDC yo nta bufatanyacyaha ikwiye kuryozwa ? Loni se yo yegurira SADC ibikoresho n'abakozi byari ibya MONUSCO, ubwo yo amategeko ntazayigaragaza nk' umufatanyabikorwa mu mahano SADC n'abandi bari ku ruhande rwa Leta ya Kongo bakorera abaturage?

    Mu nama yatoye umwanzuro wa Loni wo gushyigikira SADC muri Kongo, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yagaragaje impungenge ko gukomeza gushyira imbere ibikorwa bya gisirikari bishobora gutuma ibintu birushaho kudogera mu burasirazuba bwa Kongo. Byaba ari ukwiyerurutsa cyangwa kuvuga ikimuri ku mutima, abari mu nama ntibabihaye agaciro. Ntibazanatinda kubona ko bibeshye.

    Wasobanura ute ko ushyigikiye inzira y'ibiganiro, nk'uko bikubiye mu myanzuro za Luanda na Nairobi igamije kurangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo, kandi ukomeza kurunda ibitwaro kuri rumwe mu mpande zishyamiranye?

    Loni izabeshye abandi, ntishyigikiye ko amahoro agaruka muri Kongo, ahubwo irifuza ko ibintu birushaho kudogera ngo ikomeze isarurire mu nduru.

    Ngo Loni ishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda ye! Gute se itarigeze yamagana Tshisekedi wirukanye ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zari zagiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ahubwo iyo Loni igashyigikira SADC yo ishyize imbere intambara?

    Loni iragayirwa imyitwarire mibi haba mu Rwanda, haba no muri Kongo, aho gukosora amakosa, ikamera nka Bihehe bavugiriza induru, ikitakuma iti:' Ngizi impundu mporana'!

    The post Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti 'ngizi impundu mporana'. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/loni-ni-nka-bihehe-bavugiriza-induru-iti-ngizi-impundu-mporana-uko-yamaganwa-niko-irushaho-gushyigikira-abajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=loni-ni-nka-bihehe-bavugiriza-induru-iti-ngizi-impundu-mporana-uko-yamaganwa-niko-irushaho-gushyigikira-abajenosideri

  • Issa Hayatou Yitabye Imana ku myaka 77 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Issa Hayatou, wahoze ari Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) kuva mu 1988 kugeza mu 2017, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi. Hayatou, w'imyaka 77, yari umwe mu bayobozi b'imena mu mupira w'amaguru ku isi, akaba yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry'uyu mukino muri Afurika.

    Yabaye Visi Perezida wa FIFA ndetse anayobora iyi mpuzamashyirahamwe y'agateganyo mu 2015 ubwo Sepp Blatter yahagarikwaga by'agateganyo. Hayatou azasigara yibukwa nk'umuyobozi witangiye guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika no ku rwego rw'isi.

     

    Source : https://yegob.rw/issa-hayatou-yitabye-imana-ku-myaka-77/

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yafashije bagenzi be kwitwara neza mu mukino wa Europe Conference League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi na Zira FK yo muri Azerbaijan afatanyije na bagenzi be babashije kunganyiriza muri Croatia ku munota wa nyuma n'ikipe ya Osijek FC.

    Umukino utaha ni iwabo mu cyumweru gitaha, ikipe izahutsinda izahita ijya muri round ya nyuma mu irushanwa rya Uefa Europe Conference League.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-mutsinzi-ange-yafashije-bagenzi-be-kwitwara-neza-mu-mukino-wa-europe-conference-league/

  • Kubaho ni Kristo no gupfa ni inyungu – Fabric… – #rwanda #RwOT

    “Nje gushima vyinshi wakoze mu buzima bwanje wankuye mu mwiza unshira mu muco. Intambuko zanje zose uzihozako amaso Ijoro n'umutaga, Shimwa Mukiza Mwizigirwa mw'ijambo ryose uvuga Yesu we ntuhemuka uhora uri wa wundi.

    Mutima wanje shim' Imana Niy' ikora – ibikomeye Mu muriro, no mu mazi iseruk'ikantabara Mbere naho nobabazwa Sinzosenga izindi Mana Erega kubaho ni Kristo No gupfa navyo n'inyungu”. Ni amagambo y’Ikirundi agize indirimbo nshya “Nje Gushima” ya Fabrice & Maya.

    Fabrice Nzeyimana umwe mu bagize itsinda Fabrice & Maya, yabwiye inyaRwanda ko “Nje Gushima” ari imwe mu ndirimbo 15 zigize Album yabo nshya “Transformation ya HM Africa”, bakaba barafashe amashusho yayo mu gitaramo bakoreye kuri CLA kuwa 02/06/2024.

    Uyu muramyi w’umuhanga cyane mu kwandika indirimbo akaba aririmbana n’umugore we Maya, yavuze ibintu bine by’ingenzi bigize iyi ndirimbo yabo. Ati: “Kwibuka Gushima, kwibuka ko Imana yacu ari Umwizigirwa, kudasenga izindi mana no mu mubabaro” ndetse no kwibutsa abantu ko “Kubaho ni Kristo no gupfa ni inyungu”.

    Fabrice & Maya ni abaramyi b’Abarundi batuye mu Rwanda, bakaba bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Muremyi w’isi” ifatwa nk’ibendera ry’umuziki wabo dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe n’igice kuri Youtube, “Nduwawe”, “Mw’Ijuru imbere y’Imana”, “Ndi umwana w’Imana”, “Yesu ndagukunze rwose”, “Mucunguzi” n’izindi. 

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NJE GUSHIMA” YA FABRICE & MAYA

    Fabrice & Maya bashyize hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo 15 zigize Album yabo nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145761/kubaho-ni-kristo-no-gupfa-ni-inyungu-fabrice-maya-ku-ndirimbo-yabo-nshya-nje-gushima-video-145761.html

  • Ibyo Trump yavuze kuri Martin Luther King bya… – #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa USA, akunze kuvuga ibintu bitavugwaho rumwe na benshi. Kuva yatangira kongera kwiyamamaza nabwo yakunze gukoresha amagambo adasanzwe. Kuri ubu yibasiwe azira kuba yigereranije na nyakwigendera Martin Luther King.

    Ku wa Kane w'iki cyumweru nibwo Donald Trump yagiye kwiyamamariza i Palm Beach muri Florida aho yavugiye ijambo ritakiriwe neza. Ubwo yivugaga ibyo yakoze abandi b'anyapolitiki batarakora, yagize ati: 'Nta wundi muntu urashyigikirwa n'umubare munini cyane nkanjye'.

    Avuga kuri nyakwigendera Martin Luther King waharaniye uburenganzira bw'Abirabura, yagize ati: 'Uretse Martin Luther King niwe wigeze kuvuga ijambo imbere y'imbaga nyamwinshi, kandi nanjye naramurushije mu 2021 nuko itangazamakuru ryanze kubivuga'.

    Trump yakomeje ati: “Rero njye na Martin Luther King icyo duhuriyeho ni uko turi abagabo b'ibikorwa kandi bakunzwe n'abantu benshi. Ntabwo twari kuvuga ijambo imbere y'abantu benshi cyane iyaba batadukunda. Baje kudushyigikira kuko batwizeye'

    Aya magambo ya Trump wigereranije na Martin Luther King ntiyakiriwe neza na benshi by’umwihariko abirabura bakoresheje imbuga nkoranyambaga bamaganira kure ibyo Trump yavuze. CNN yo yanditse iti:'Kuba byonyine Trump yavuze izina rya Luther King mu kanwa ke biragira ingaruka ku mubare w'abamushyigikira'.

    Ijambo rya Martin Luther King ryakomojweho na Trump ni iryamamaye ku izina rya 'I Have A Dream' yavuze mu 1963 imbere y'imbaga y'abantu 250,00 ubwo yavugaga ko afite inzozi z'uko umunsi umwe abirabura bazabana neza mu mahoro n'abazungu ndetse ko Amerika izagira Perezida w'umwirabura. 

    Iri jambo kugeza nubu rifatwa nk'ijambo ry'ubuhanuzi ryabaye impamo ubwo Barack Obama yabaga Perezida wa USA. Kuba rero Trump yavuze ko ibyo Luther yakoze ahuriza abantu benshi hamwe ko nawe yabikoze ndetse akanamurusha, nibyo byatumye bitakirwa neza.

    Mu bamaganiye kure ibyo Trump yavuze harimo Bernice  King umukobwa wa Martin Luther King wanditse kuri X avuga ko Trump adakwiye kwigereranya na Se kandi amusaba kutazongera kuvuga Se kuko ngo ntaho bahuriye anahamya ko ibyo yavuze yari agamije kwigarurira imitima y'abirabura ngo bazongere bamutore.

    Trump yavuze ko we na Luther King ari bo gusa bavugiye imbere y'abantu benshi 

    Gusa Trump yavuze ko agahigo Luther yarafite yahise akamurusha mu 2021

    Umukobwa wa Martin Luther King yamaganiye kure ibyavuzwe na Trump

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145752/ibyo-trump-yavuze-kuri-martin-luther-king-byamukozeho-145752.html

  • Miliyari zisaga 130 Frw zigiye gukoreshwa mu kuvugurura Gare ya Nyabugogo – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye The New Times ko umushinga uzakorwa n'Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y'Isi.

    Ni gare izubakwa ku buryo bugezweho kuko izaba ifite n'ibindi byangombwa nkenerwa bijyanye n'ibyo abagenzi bakenera.

    Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko mu gihe gare ya Nyabugogo izaba iri kuvugururwa, ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu byayikorerwagamo bizaba byimuriwe ahandi hantu mu buryo bw'agateganyo.

    Uyu mushinga wo kuvugururura Gare ya Nyabugogo, uri mu cyerecyezo cy'Umujyi wa Kigali cyo guteza imbere ubwikorezi no gutwara abantu mu buryo bugezweho.

    Gare ya Nyabugogo nimara kuzura, Ntirenganya avuga ko umubare w'imodoka zitwara abagenzi muri iyo gare uziyongera ndetse n'abagenzi biyongere ari na ko uburyo bwo kubatwara bunozwa kurushaho.

    Mu bintu by'ingenzi bizaba biri muri iyo gare harimo nk'aho imodoka ziparika, aho abagenzi bategerereza imodoka, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z'umutekano, aho kuruhukira n'ibindi.

    Ahagana mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-zisaga-130-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kuvugurura-gare-ya-nyabugogo