Blog

  • Abasenateri bo muri Jordanie beretswe amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba basenateri bamaze iminsi mu Rwanda aho bahuye n'abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, n'Urugaga rw'Abikorera, PSF, ku wa 08 Kanama 2024, bahuye n'Umuyobozi Mukuru w'Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC), Nick Barigye, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye no gushora imari.

    Iri tsinda ryaje riherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa.

    Ku munsi wo ku wa Kabiri, abagize iri tsinda bagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, aho bari babanje gusura Sena y'u Rwanda, bakakirwa mu biro bya Perezida wa Sena y'u Rwanda, Kalinda Francois Xavier.

    Aba Basenateri bagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y'uko mu mpera za Kamena 2024, Itsinda ry'Abanyarwanda 40 ryagiriye uruzinduko muri Jordanie, mu rwego rwo kwigira kuri icyo gihugu no gushyiraho uburyo bw'imikoranire hagati y'impande zombi, mu nzego z'ubuzima, ubukerarugendo n'izin.

    Icyo gihe iryo itsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, ririmo abo mu rwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda, abo mu rwego rw'ubuzima ndetse n'abo mu miryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n'amatorero mu Rwanda.

    Ibyo byose byabaye bishimangira uruzinduko rwa mbere Umwami Abdullah II wa Jordan, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, rwari rugamije gushimangira umubano ukomeje gushinga imizi hagati y'ibihugu byombi.

    Icyo gihe hanashyizwe umukono ku masezerano y'ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubukungu n'ubucuruzi ndetse n'ajyanye n'ubuzima n'ubuvuzi.

    Uru ruzinduko kandi rwakurikiwe n'urwa Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordan, Makram Mustafa A. Queisi, wasize atangaje ko Igihugu cye n'u Rwanda bigiye gushyiraho gahunda zihuriweho zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuvuzi n'imyemerere.

    Jordanie n'u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe byashize, arimo n'ayakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri iki gihugu cyamamaye cyane kubera ubukerarugendo bwaho bushingiye ku duce nyaburaga n'amateka y'iki gihugu.

    Iri tsinda ryaje riherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa

    Mu ruzinduko rwabo basuye n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-bo-muri-jordanie-beretswe-amahirwe-ari-mu-gushora-imari-mu-rwanda

  • Musenyeri Kayinamura wa EMLR yahaye umukoro abapasiteri bafite insengero zafunzwe – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije I Nyamasheke ku wa 9 Kanama 2024, ubwo yatangizaga umwiherero w'iminsi itatu wahuje abapasiteri bose b'iri torero mu Rwanda.

    Ni umwiherero umaze igihe utegurwa ariko ukaba wahuriranye n'uko Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imiyoborere RGB rufatanyije n'inzego z'ibanze bamaze igihe mu bugenzuzi bw'insengero, hakaba hamaze gufungwa izirenga 8600.

    Mu nsengero zafunzwe mu zitujuje ibisabwa harimo n'iza Eglise Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR).

    Musenyeri Kayinamura yavuze ko mu ngamba bihaye mu 2017 harimo no kuvugurura insengero zikajyanishwa n'igihe kugira ngo abakirisito basengere ahantu heza. N'ubwo bimeze gutya ariko igenzura rya RGB n'inzego z'ibanze ryabaye mu gihe bari bagifite ibyo bagomba kunoza ari nabyo byatumye zimwe mu nsengero z'iri torero zifungwa.

    Ati 'Mu cyerekezo twihaye harimo ko aho dukorera hose hagomba kuba hasa neza. Turakomeza kubikora kandi nta gushidikanya kuko inzego za Leta dukorana neza, aho bizajya bitungana tuzajya dukorana n'inzego za Leta tubabwire ngo twabitunganyije mudukingurire'.

    Itorero Eglise Methodiste Libre mu Rwanda ryatangiriye I Kibogora mu 1942. Aho ryatangiriye ubu ni mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse waganirije abitabiriye uyu mwiherero yavuze ko itorero n'ubuyobozi bwa Leta bahuriye ku gukorera abaturage, kandi ko bombi icyo bifuriza umuturage ari imibereho myiza, iterambere no kuyoborwa neza.

    Ati 'Ibyo dukora buriya ntabwo bitandukanye. Hari byinshi twagezeho nk'ubuyobozi bw'akarere tubikoranye n'iri torero hari n'ibyo ryagezeho tutabikoranye ariko byose biri mu cyerekezo kimwe'.

    Meya Mupenzi yashimye uruhare rw'iri torero mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bikorwa birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ubuvuzi bahererwa ku bitaro bya Kibogora n'ibigo nderabuzima by'iri torero n'uburezi bufite ireme abana bakura mu mashuri y'iri torero.

    Mu bindi akarere ka Nyamasheke gashimira iri torero harimo kuba karabashije kugabanya igwingira ry'abana rikava kuri 33% rikagera kuri 17%. Meya Mupenzi avuga ko bitari gushoboka iyo hatabamo uruhare rwa EMLR.

    Itorero Eglise Methodiste Libre mu Rwanda rifite abakirisito barenga ibihumbi 520 babarizwa mu conference (diyoseze) 10 ziganje mu ntara y'Iburengerazuba.

    Musenyeri Kayinamura wa EMRL yagaragaje ko kuba hari insengero zafungiwe ko zitujuje ibisabwa atari byacitse

    Meya Mupenzi yashimye uruhare rwa EMLR mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke

    Abapasiteri ba EMRL bafite insengero zafunzwe mu zitujuje ibisabwa basabwe gukora cyane bakuzuza ibisabwa bagafungurirwa, butyo abakirisito bagasengera ahantu heza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-kayinamura-wa-emlr-yahaye-umukoro-abapasiteri-bafite-insengero

  • Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Jim Kim wa UGHE ku iterambere ry'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa 09 Kanama 2024, nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

    Perezida Kagame na Dr Kim baganiriye ku ngingo zitandukanye zishingiye ku gukomeza guteza imbere ubuvuzi bw'u Rwanda, iyo kaminuza ibigizemo uruhare runini.

    Mu itangazo ryanyujijwe kuri X, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byakomeje biti 'Perezida Kagame na Dr Kim n'itsinda yari ayoboye baganiriye ku ngamba zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bijyanye na serivisi z'ubuvuzi n'ubushakashatsi.'

    UGHE ni imwe muri Kaminuza zikomeye u Rwanda rufite kuko zitanga ubumenyi bugezweho bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Impamvu ni uko gahunda y'imyigishirize n'uburyo amasomo atangwa muri izo kaminuza zombi ari bumwe ndetse n'abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza yo hakurya y'amazi magari.

    UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2015 bigizwemo uruhare na Partners in Health, PIH, Umuryango wita ku buzima bikozwe na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.

    PIH na yo yari yafashijwe n'imiryango nterankunga ya Cummings Foundation na Bill & Melinda Gates Foundation (y'umuherwe w'Umunyamerika, Bill Gates n'uwahoze ari umugore we Melinda Gates), na Leta y'u Rwanda by'umwihariko.

    UGHE ifite ishami ry'i Kigali n'irya Butaro. By'umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y'icyiciro cya gatatu mu mitangire y'Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

    Ishami rya Butaro ryatashywe na Perezida Kagame muri Mutarama 2019. Iyo Kaminuza ikaba inafite aho ihuriye bya hafi n'Ibitaro bya Butaro bizobereye mu bijyanye no kuvura kanseri.

    Mu bihe bishize Ikigo kizobereye mu bijyanye n'uburezi cya Times Higher Education cyashyize UGHE ku mwanya wa munani muri Kaminuza zikomeye muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Hashize amezi atandatu UGHE iragijwe Prof. Philip Cotton wayoboye Kaminuza y'u Rwanda nk'umuyobozi wayo mushya, aho yatangiye inshingano ku wa 08 Mata 2024.

    Ni umwanya Prof. Cotton yasimbuyemo Dr. Joel M. Mubiligi wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya n'igenamigambi muri Partners in Health.

    Ubwo ku wa 04 Kanama 2024 UGHE yashyikirizaga impamyabushobozi abanyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 basoje amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Dr Kim yashimangiye intego z'iyo kaminuza ku Isi.

    Yatangaje ko igihe Dr Paul Farmer yamugezagaho igitekerezo cyo kubaka kaminuza yo ku rwego rw'Isi i Butaro mu gace k'icyaro, yabanje kumva bidashoboka ariko nyuma aza kwibuka ko intego yatumye iyi kaminuza ishingwa ari uguha serivisi z'ubuvuzi nziza ku bakene n'abababaye kurusha abandi.

    Perezida Kagame asuhuzanya n’Umuyobozi w'Icyubahiro wa UGHE Dr. Jim Yong Kim

    Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w'Icyubahiro wa UGHE Dr. Jim Yong Kim n’itsinda bari kumwe baganira ku iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-ugh-ku-iterambere-ry

  • Haha uri iwawe bikugereho mu gihe gito! Ibyih… – #rwanda #RwOT

    Roots Rwanda, ikigo kimaze imyaka imyaka isaga umunani ku isoko ry'u Rwanda, aho cyatangiye gukorera ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga binyuze kuri interineti mu myaka ine ishize (Online Store).

    Muri iri duka ni ho honyine ushobora kubona telefoni nziza, zigezweho kandi zihendutse, za mudasobwa zijyanye n’igihe kandi zizewe, ibikoresho byifashishwa mu gukina imikino ikinirwa kuri ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rugo, amasaha utabona ahandi ku giciro gito n’ibikoresho by’imodoka byizewe.

    Si ibyo gusa, kuko muri Roots Rwanda banagufitiye imibavu ihumura neza ku giciro cyiza, imyambaro myiza kandi ku bantu bose, ibikoresho byifashishwa muri siporo mu rwego kugira ubuzima bwiza, ibikinisho by’abana, bagufasha kandi gutungura uwo ukunda mu buryo bwo kumugenera impano yihariye, n’ibindi byinshi byiza.

    Akarusho ni uko ibyo uhashye ubigezwaho ku buntu kandi ukabibona ku munsi wabihahiyeho. Bafite uburyo bwo kwishyura kandi bwizewe, aho ushobora kwishyura amafaranga mu ntoki ukimara kwakira icyo watumije, ushobora kwihyura ukoresheje ikarita ya Banki, n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose wifuza wakwishyura aho waba uri hose ku isi ukoresheje Banki ya I&M, MOMO cyangwa ukishyura wifashishije Airtel.

    Muri Roots Rwanda, buri gicuruzwa cyose gihabwa garanti mu rwego rwo kongerera icyizere abakiliya babo. Bakira neza ababagana kuko bafite abakozi babitojwe.

    Iki kigo cyashinzwe na Muhammad Ali, Umuhinde umaze imyaka umunani mu bucuruzi bw'ibintu bitandukanye mu Rwanda, nyuma yo gushima isoko ryaho.

    Avuga ko icyamusunikiye gukorera ku isoko ry'u Rwanda ari uko ari igihugu giha amahirwe abashoramari batandukanye kandi bagakora batekanye.

    Ikindi cyamunyuze ni uburyo imyumvire y'Abanyarwanda igenda ihinduka ku bijyanye n'ubucuruzi bukorerwa kuri Internet.

    Yigeze kuvuga ati: 'Twaje mu Rwanda mu myaka isaga umunani ishize, twahakoreye ibikorwa by'ubushabitsi bitandukanye. U Rwanda ni ahantu twabonye habereye ubucuruzi, abanyamahanga baba batekanye, uburyo igihugu kiyobowe ni byiza ndetse n'imyumvire iri kugenda ihinduka si nkambere.'

    'Mbere wabonaga batizera ibintu bijyanye no kugura ibicuruzwa online ariko ubona ko byiyongereye cyane. Ibicuruzwa byacu tubikura ku ruganda rubikora tuba dufitanye amasezerano, niyo kigize ikibazo.'

    Ibicuruza bya Roots Rwanda bitumizwa hanze y'u Rwanda ku nganda zikora ibyo bacuraza nka Apple n'izindi.

    Ukeneye kwigerera ku iduka abasanga mu nyubako ya UTC imbere ya Simba Supermarket cyangwa ku rubuga rwabo www.rootsrwanda.rw.

    Mu mafoto, ihere ijisho ubwiza bw’ibicuruzwa bya Roots Rwanda bihendutse kandi bijyanye n’igihe:


    Umuyobozi wa Roots Rwanda, Miohammad Ali




























    Ubu ni uburyo bworoshye wakwishyuramo igicuruzwa cyose washimye muri Roots Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145766/haha-uri-iwawe-bikugereho-mu-gihe-gito-ibyihariye-kuri-roots-rwanda-ikigo-kigezweho-gicuru-145766.html

  • Sugira Ernest yakiranywe ibyishimo muri Kiyovu Sports, abaha isezerano rikomeye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wanditse izina mu Rwanda, Sugira Ernest yamaze gusinyira Kiyovu Sports yakiranwa urugwiro.

    Ni mu muhango wo kwerekana abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024.

    Mu bakinnyi berekanywe, Kiyovu Sports yatunguranye yerekana rutahizamu wabiciye mu makipe atandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo Sugira Ernest.

    Ubwo uyu rutahizamu ukunze gutazirwa ‘Rutahizamu w’Abanyarwanda’ yahamagarwaga ngo yerekwe abakunzi ba Kiyovu Sports, yakiranywe amashyi menshi cyane bamwereka ko bamwishimiye.

    Mu ijambo rye rito yababwiye abakunzi b’iyi kipe ko agiye kubaha ibyo afite.

    Ati “Njyewe n’umutima wanjye ntabwo nari nzi igihe nzazira muri Kiyovu Sports, ndabashimira uko mwanyakiriye igihe ni iki ngo mbahe ibyo mfite byose.”

    Uyu rutahizamu abajijwe niba yiteguye gutanga ibyo afite cyane ko ataherukaga mu kibuga, yagize ati “bizagaragarira mu kibuga.”

    Sugira Ernest akaba yaherukaga mu kibuga muri 2022 ubwo yatandukanaga na Al Wahda yo Syria. Yakiniye amakipe atandukanye nka AS Muhanga, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na AS Vita Club yo muri DR Congo.

    Iyi kipe kandi yemeje ko muri iri joro iri bwakire rutahizamu w’umugande Emmanuel Okwi uyiherikamo mu mwaka w’imikino wa 2021-22 akaba aje mu biganiro n’iyi kipe nibikunda arahita ayisinyira.

    Sugira Ernest ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-yakiranywe-ibyishimo-muri-kiyovu-sports-abaha-isezerano-rikomeye

  • Muhire Kevin ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, Sam Karenzi ahigika begenzi be (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin wa Rayon Sports yahigitse Ruboneka Bosco wa APR FC na Ani Elijah wa Police FC maze yegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri 2023-24.

    Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024 ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League).

    Ibi bihembo bikaba byatanzwe hahembwe intoranywa muri zahize abandi muri shampiyona ya 2023-24 mu byiciro bitandukanye.

    Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 17, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gutora byakorewe kuri website ya Gorilla Games aho amajwi yari afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo yari afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kari gafite 80%.

    Abatsinze ibitego byinshi

    Aha ho nta matora yabaye kuko Ani Elijah wa kiniraga Bugesera FC ubu akaba ari muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe yahawe igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bakiganye buri umwe ahabwa miliyoni n’igice.

    Umutoza w’umwaka

    Thierry Froger wa APR FC wegukanye shampiyona adatsinzwe, ni we wagitwaye ahigitse Sosthene Habimana wa Musanze FC na Ahfamia Lofti wa Mukura VS

    Umukinnyi w’umwaka

    Jean Bosco Ruboneka wa APR FC na Ani Elijah wa Bugesera FC batsinzwe na Muhire Kevin wa Rayon Sports wabaye umukinnyi w’umwaka.

    Umunyezamu w’umwaka

    Pavelh Ndzila wa APR FC ni we wegukanye iki gihembo ahigitse Nicolas Ssebwato wa Mukura VS na Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.

    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

    Iki gihembo cyegukanywe na Elie Iradukunda (2006) wa Mukura VS, yari ahanganye na Pascal Iradukunda (2005) wa Rayon Sports na Daniel Muhoza (2006) wa Etoile del’Est.

    Igitego cy’umwaka

    Igitego Arsene Tuyisenge wa APR FC wakiniraga Rayon Sports yatsinze Muhazi United ni cyo cyegukanye igihembo. Yahigitse icya Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines) n’icya Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo, uri mu ibara ry’umukara ni we watsinze, abandi ni abo bari bahanganye

    Sam Karenzi (Fine FM)
    Reagan Rugaju (RBA)
    Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
    Claude Hitimana (Radio10)
    Aime Niyibizi (Fine FM)
    Thierry Kayishema (RBA)
    Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM)
    Rugangura Axel (RBA)

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugore, uri mu ibara ry’umukara ni we watsinze, abandi ni abo bari bahanganye

    Rigoga Ruth (RBA)
    Adelaide Ishimwe (TV10)

    Ikiganiro cya Radio cy’umwaka, icyanditse mu ibara ry’umukara ni cyo cyatsinze, ibindi ni ibyo bari bahanganye

    Urubuga rw’Imikino (RBA)
    Urukiko (Radio10)
    Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
    Sports Plateau (B&B FM)

    Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

    Kickoff (RBA)
    Bench ya Siporo (Isibo TV)
    Zoom Sports (TV10)
    I Sports (Ishusho TV)

    Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

    IGIHE
    INYARWANDA
    ISIMBI
    The New Times
    Rwanda Magazine

    Muhire Kevin ni we wabaye umukinnyi wahize abandi

    Muhadjiri na Clement baje mu ikipe y’umwaka

    Ani Elijah na Victor Mbaoma ni bo batsinze ibitego byinshi

    Abakinnyi bahawe ibihembo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-ni-we-wabaye-umukinnyi-wahize-abandi-sam-karenzi-ahigika-begenzi-be

  • Dr Jean Baptiste Muvunyi, arashishikariza abantu gutandukana burundu n'inyubako zisakaje Asbestos #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabgayi, Dr Jean Baptiste Muvunyi avugako uburwayi bukomoka ku isakaro rya Asbestos ari bubi cyane, ko bwica gahorogahoro. Ayoboye ibitaro byamaze igihe kinini bifite inyubako zisakajwe Asbestos ariko ubu nta n'imwe ikirangwaho iryo sakaro kubera kumenya ububi bwaryo burimo; indwara zifata imyanya y'ubuhumekero kugera ku gutera Kanseri igeza ku rupfu.

    Dr Muvunyi, avuga ku burwayi buterwa n'isakaro rya Asbestos yagize ati' Bumwe mu burwayi, ahanini ni uburwayi bugendanye n'ubuhumekero, ku buryo umuntu ahumeka ibikoze iryo sakaro bikagenda bijya mu bihaha noneho bigatezamo uburwayi ku buryo bitangira ari uburwayi bworoheje umuntu ashobora gufata nk'uburwayi bw'ubuhumekero gusa ariko bwa burwayi bushobora kugenda bukura'.

    Akomeza ati' Uko bugenda bukura bukavamo Kanseri. Bukaba Kanseri yangiza Ibihaha nazo zishobora kuba Kanseri mu buryo bu biri. Hari Kanseri ifata ibihaha nyirizina dufata nka Kanseri y'Ibihaha ariko na none hari izo bita Mezoteriyoma nayo ni ubundi bwoko bwa Kanseri kuko bugaragara n'ubundi kenshi mu bihaha'.

    Imwe mu nyubako nshya y'ibitaro bya Kabgayi, nta Asbestos.

    Dr Muvunyi, avuga ko kugeza ubu nta nyubako n'imwe y'ibitaro bya Kabgayi ikirangwaho isakaro rya Asbestos kuko ahataravuguruwe ngo hashyirweho isakaro ridateza ibibazo, yarasenywe ku bwo kurengera ubuzima bw'Abagana ibitaro n'abakozi babyo.

    Ahamya ko kugeza ubu, baba abagana ibitaro, baba kandi abakozi babyo bose bishimiye cyane kuba bari mu nyubako zidasakajwe Asbestos kuko bari aho bakorera heza, bahumeka umwuka mwiza, bumva nta ngaruka baterwa n'indwara zikomoka ku isakaro rya Asbestos kuko ritakiharangwa.

    Kubagifite imyumvire yo kumva ko Ababyeyi babo bazibayemo, inshuti n'amavandimwe bakazibamo mu buryo no mu bihe bitandukanye kandi igihe kirekire, hari inama Dr Muvunyi abagira yo kurekurana n'iyo myumvire itari myiza.

    Ati' Ntabwo ari uburwayi buhita bugaragara uwo mwanya. Ibyo ni ibishobora kuguteza uburwayi umuntu ahura nabyo bya buri munsi. Ibyo rero bigenda bifata gake gake ku buryo ushobora kuzagaragaza ibimenyetso ukuze, ugeze muri ya myaka yo gusaza rwose'.

    Agira kandi ati' Hari ushobora kugaragaza ibimenyetso akaba yarwara vuba akiri muto ariko hakaba n'abandi babigaragaza bakuze. Kuba rero hari abantu baba bakiri muri izo nyubako cyangwa se bagifite bimwe mu bikoresho bikoze muri Asbestos, nabashishikariza gutandukana nabyo kubera y'uko uyu munsi ushobora kumva unezerewe, umeze neza, ntabwo uvirwa, inzu wumva ntacyo igutwaye ariko mu by'ukuri hari ibyo irimo kugenda yangiza muri wowe  bishobora kuzagaragara mu myaka iri imbere kandi noneho bikagaragara nta garuriro bigifite kubera y'uko iyo byamaze kwangiza Ibihaha, Igihaha cyamaze kwangizwa na Asbestos ntabwo cyongera ngo gikire, ahangiritse nti hakira. Bivuze ngo byanze bikunze cya Gihaha uragitakaza cyangwa se byakwanga burundu ugatakaza ubuzima wowe wese'.

    Inyubako za cyera kuri ibi bitaro, nta hakirangwa isakaro rya Asbestos.

    Dr Muvunyi Jean Baptiste, asaba buri wese gutandukana na Asbestos kuko ingaruka zayo ku buzima ari mbi cyane kugera ku rupfu. Avuga kandi ko izo ngaruka zishobora no kudahita ziboneka ako kanya, ko umuntu ashobora kubana nazo igihe bikarangira abuze ubuzima nyamara byashobokaga kwirinda agasigasira Amagara.

    Mu bushakashatsi bwashyizwe ahabona n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima-OMS mu mwaka wa 2005, bagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni 125 bagerwaho n'ingaruka za Asbestos, mu gihe abagera ku bihumbi 107 bapfa buri mwaka bazize indwara zikomoka kuri iri sakaro rya Asbestos.

    Uretse inama n'impanuro bya Dr Muvunyi Jean Baptiste usaba buri wese gutandukana n'isakaro rya Asbestos ku bw'ingaruka mbi zaryo zirimo no kugeza umuntu ku rupfu, ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire-RHA( Rwanda Housing Authority), cyatangije ubukangurambaga buzenguruka Igihugo cyose, aho bashishikariza abagifite iri Sakaro rya Asbestos kuryikiza bakarengera Ubuzima. Ubuyobozi bw'iki kigo cya R.H.A, buvuga ko bugeze ku kigero cya 85,3% mu guca iri sakaro mu Gihugu hose kandi ko ubukangurambaga bukomeje, nta kudohoka kugera bageze ku ijana ku ijana-100%.

    Inyubako z'i Kabgayi zitavuguruwe ngo zishyirweho isakaro ridateza ibibazo ku buzima bw'Umuntu, zarasenywe.

    Ibitaro bya Kabgayi, byubatswe mu 1937 bikaba ubu bibarizwa mu karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo. Byubakwa, byatangiye bifasha abaturage babyegereye ariko uko imyaka ishira bigenda byaguka ku buryo ubu bitanga Serivise ku baturage b'Akarere ka Muhanga, uturere tugakikije ndetse n'abandi bava hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze yacyo. Igihe byubakiwe, inyubako zabyo zari zisakajwe cyane Asbestos ariko uyu munsi nta nyubako n'imwe igifite iri sakaro.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/09/dr-jean-baptiste-muvunyi-arashishikariza-abantu-gutandukana-burundu-ninyubako-zisakaje-asbestos/

  • Ibyo byishimo murata byadusigiye amadeni ya miliyoni 400 – Perezida wa Kiyovu Sports wanarangishije abakunzi ba yo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko ubwo yajyaga ku buyobozi bwa Kiyovu Sports yasanze ifite umwenda wa miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni mu ijambo rifungura umuhango wo kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    David uvuga ko yatangiye kuba hafi y’ikipe guhera muri Kanama 2023 gusa yaje gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports muri Gicurasi 2024, yatangiye abaza abakunzi b’iyi kipe aho baba kuko babuze hafi y’ikipe bihebeye.

    Ati “Ikintu navuga nkibaza Abayovu muri he? Abayovu muba he? Ubundi kera iki cyumba cyabaga cyuzuye. “

    Yakomeje avuga ko yageze ku buyobozi asanga ikipe yugarijwe n’amadeni menshi agera kuri miliyoni 400 Frw.

    Ni umwenda avuga ko wasizwe n’uwo bashima ko yabahaye ibyishimo mu myaka 3 ishize ari nabyo baheruka (nubwo atamuvuze mu izina ni Mvukiyehe Juvenal), ngo ni we wayishyize mu bibazo irimo.

    Muri iyo myenda harimo ibirego 8 muri FIFA bya miliyoni 136.

    Ati “Twasanze dufite ibirego 8 muri FIFA, miliyoni 136 z’ibirego gusa, kongeraho amadeni y’abakinnyi, bya byishimo muvuga ni icyo byadusigiye, nanze kuvuga andi madeni atari aya bakinnyi, biteye ubwoba.”

    Yavuze ko uyu munsi hari uwo bafitiye umwenda bahuye akabasaba kumwishyura byibuze 1/2 cyangwa agafungisha ibikorwa bya bo byose.

    Ati “Hari umuntu dufitiye ideni twari turi kumwe wafashe umwanzuro ngo adufungire byose kugeza tumwishyuye miliyoni 32 Frw, miliyoni 32 muri mirongo itandatu na tumufitite, turasabwa kuyishyura uyu munsi.”

    Yeruye abwira abanyamuryango ko iyi kipe iri mu gihombo ariko bagomba gushyira hamwe ntibacike intege.

    Ati “Kiyovu Sports dufite ubu iri mu gihombo sindi bubabeshye ariko nizere ko mumeze nkanjye kitadukanga, tugomba gufatanya.”

    Yavuze ko hari benshi bamubanjirije baje kuyifotorezaho ariko we icyo ashyize imbere ari ugushyira hamwe.

    Ati “igihe cyose nkiri kuri iyi ntebe nta buriganya buzaba muri Kiyovu, nta bujura buzaba muri Kiyovu.”

    Nkurunziza David yemeje ko babashije guhangana n’ibyo birego 8 byose ubu akaba arimo kubaka ikipe ihangana.

    Yasubije n’abibazaga niba Kiyovu Sports ihari, avuga ko ihari kandi yiteguye gukina shampiyona ikayitwara.

    Ati “Tugiye muri shampiyona y’u Rwanda kuyitwara, kamarampaka ni mu kibuga ntabwo ari muri banki.”

    Yasabye abanyamuryango kumushyigikira kugira ngo Kiyovu Sports izitware neza. Izatangira umwaka w’imikino wa 2024-25 ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 ikina na AS Kigali.

    Perezida wa Kiyovu Sports yavuze ibibazo yasanze muri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-byishimo-murata-byadusigiye-amadeni-ya-miliyoni-400-perezida-wa-kiyovu-sports-wanarangishije-abakunzi-ba-yo

  • Umujyi wa Kigali wasobanuye gahunda yo gutuza heza abatuye mu manegeka, irimbanyije – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE agaruka ku kibazo cy'ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali byubatswe mu buryo bw'akajagari ndetse n'abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Meya Dusengiyumva yagaragaje ko umwaka ushize hari ibice byagaragaraga ko bishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga bakahakurwa birimo Gatsata na Gisozi mu Karere ka Gasabo n'ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko n'ubwo abaturage binubiye ko Umujyi wa Kigali uri kubimura aho bari batuye ntibahabwe aho kwimurirwa ariko ko icyari gishyizwe imbere kwari ugutabara ubuzima bwabo.

    Ati 'Ntabwo wabona ahantu habaye impanuka igahitana umuryango w'abantu bane ngo abandi baturanye nawo ubareke. Ni ukuhabavana kugira ngo ubuzima bukomeze.'

    Yahishuye ko muri uyu mwaka bateganya gutuza abarenga 500 barimo abagiye bimurwa mu bice binyuranye ntibahabwe inzu zo kubamo n'abandi b'amikoro make.

    Ati 'Icyo navuga ni uko buri mwaka dukurikije ingengo y'imari ihari tugenda twubaka amacumbi, hari abo twahaye amazu ubushize, uyu mwaka turateganya guha abagera kuri 500 harimo abo bimurwa n'abandi bafite ubuzima butameze neza.'

    Yagaragaje ko kuri ubu ikiri gushyirwamo imbaraga ari ugukumira no kutihanganira abashaka kubaka mu Mujyi wa Kigali mu buryo butubahirije amategeko kandi butajyanye n'ibiteganywa n'igishushanyo mbonera cyawo.

    Raporo yakozwe na NISR ku mibereho y'Ingo, EICV5 igaragaza ko 30% by'abatuye mu mijyi mu Rwanda binjiza munsi ya 100 000 Frw, 27% binjiza hagati ya 100,001 Frw na 200,000 Frw ku kwezi mu gihe ingo zinjiza guhera kuri miliyoni 1 Frw zingana na 3%.

    Ubusanzwe, amahame mpuzamahanga agaragaza ko urugo rutagakwiye kurenza 30% by'amafaranga rwinjiza, ngo agende ku nzu. Ni mu gihe nk'iyo habayeho kwishyura inguzanyo, banki zitemerewe gutwara arenze 50% by'amafaranga yinjizwa n'urwo rugo.

    Urugero, urugo rwinjiza 300 000 Frw ku kwezi, inguzanyo rwabasha kwishyura ni itarengeje miliyoni 8.7 Frw ku nyungu ya 11% mu gihe cy'imyaka 20. Nyamara ugendeye ku nyungu ya 18% iriho mu mabanki menshi kuri ubu, urugo rwinjiza ayo mafaranga inzu rushobora kubasha kwishyura ni iya miliyoni 5.8 Frw.

    Nk'inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, uyihawe mu nguzanyo aho ku kwezi uzajya wishyura inyungu ya 11% mu gihe cy'imyaka 20, bivuze ko buri kwezi uzajya wishyura 92,900 Frw, bivuze ko nibura wakabaye winjiza 309,700 Frw ku kwezi.

    Meya Dusengiyumva kandi yagaragaje ko hari gahunda yo kwagura uburyo bwo kubona amacumbi menshi kandi aciriritse ku buryo buri muturage wese ashobora gutura mu buryo bwiza.

    Yagaragaje ko iyo gahunda yo kubaka amacumbi aciriritse yatangiye kandi igikomeje bityo ko igikenewe ari ubufatanye bwa leta n'abikorera mu gushora imari mu myubakire.

    Ati 'Hari amacumbi Leta yakubaka ariko hari n'abikorera, icyo turi gushyira imbere ni ukwerekana ibishoboka kuko kuri Mpazi hari kubakwa amacumbi 1000 agaragaza uburyo byakorwa n'ingano n'inyungu yaba irimo kandi hari n'abashoramari turi kugenda tubona.'

    Yagaragaje ko Mpazi yabaye urugero rw'ibishoboka kandi ko batangiye kubona abafatanyabikorwa batandukanye bashobora gukora imishinga nk'iyo y'ubwubatsi bw'amacumbi aciriritse ku buryo buri muntu wese winjiza nibura hagati y'ibihumbi 100 Frw na 300 Frw yabona inzu kandi nziza.

    Yagaragaje ko abashoramari bashaka kwinjira muri iyo gahunda bahabwa ubutaka bwo kubakaho ariko bagasabwa kubaka mu buryo bworohera ab'amikoro make.

    Hari ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali biri mu manegeka

    Umudugudu wa Mpazi ni umwe muzahindura imiturere yo mu Gitega


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wasobanuye-gahunda-yo-gutuza-heza-abatuye-mu-manegeka

  • Ibyingenzi byagufasha kongera ibiro – #rwanda #RwOT

    Ariko nubwo bimeze bityo kandi ntitwakirengagiza ko hari n'abandi baba bifuza kongera ibiro dore ko uba usanga ibiro byabo ari hafi ya ntabyo.

    Ese ni ryari umuntu aba ananutse?

    Tutitaye ku byo abantu bavuga cyangwa bareba, umuntu unanutse ni wawundi ufite igipimo cya BMI kiri munsi ya 18.5. Iki gipimo ushobora kukibona unyuze ku idirishya ribigaragaza ku rubuga rwacu, waba ukoresha mudasobwa cyangwa terefoni.

    Nkuko abanyarwanda bajya babivuga nyamara ngo 'utamiye ntatamure aba yaratamitswe'. Niyo mpamvu niba ushaka kongera ibiro usabwa mbere na mbere kwita ku byo kurya, inshuro urya ndetse n'uburyo uryamo.

    Dore ibintu wakora bikagufasha kongera ibiro:

    1. Injiza calories zirenze izo usohora

    Iki ni cyo kintu cya mbere cyo kuzirikana niba wifuza kongera ibiro. Iyo havuzwe calorie ushatse wahita wumva ingufu z'umubiri. Izi ngufu zitakara bitewe n'ibyo dukora buri munsi kandi ntabwo dutakaza ingufu zingana bitewe nuko tudakora imirimo imwe. 

    Ingufu umuhinzi atakaza ari mu murima ntizingana n'izo umukozi uri mu biro atakaza, ni nayo mpamvu imirire yabo iba ikwiye gutandukana. Kugirango umenye ibijyanye na calories umubiri wawe ukeneye buri munsi wakoresha iyi calorie calculator.

    Niba ushaka kongera ibiro buhoro buhoro wakinjiza calories ziri hagati ya 300 na 500 zirenga kuzo wasohoye. Ariko niba ushaka kongera ibiro ku buryo bwihuse wakinjiza calories ziri hagati ya 700 na 1000 buri munsi zirenga kuzo wasohoye.

    2. Injiza poroteyine nyinshi

    Healthline ivuga ko iki nacyo ni ingenzi kandi gikwiye kwitabwaho cyane. Imikaya ikozwe na za poroteyine kandi zitabonetse byatuma za calories winjije zihinduka ibinure. Nyamara iyo ufungura ibirimo poroteyine bituma za calories zikoreshwa zigahindukamo ibigize imikaya.

    Gusa wibuke ko poroteyine zitera guhaga cyane niyo mpamvu usabwa kurya ibirimo poroteyine nyuma y'ayandi mafunguro kugirango bitaza kukubuza kurya. Igipimo cyiza ni hagati ya 1.5 na 2.2g za poroteyine ugakuba n'ibiro ufite.

    Ibyokurya bikungahaye kuri poroteyine harimo inyama, amafi, amagi, amata n'ibiyakomokaho, imboga, ubunyobwa n'utundi tubuto duhekenywa.

    3. Fungura byibuze 3 ku munsi kandi wihatire ibinyamavuta n'amasukari

    Aha ariko witondere amavuta urya n'amasukari ukoresha kuko ibikomoka mu nganda nubwo byagutera kubyibuha ariko byanazana ingaruka nyinshi mbi. Ahubwo fungura ibirimo amavuta y'umwimerere, ubunyobwa, ibihwagari, avoka n'amasukari y'umwimerere nk'imbuto, ubuki, ibisheke, beterave n'ibindi.

    Wibuke kurya 3 kandi kuri buri funguro urye uhage pee. Kurya agapande kamwe k'umugati na mukaru, nta bwo byazatuma wongera ibiro.

    4. Ihatire amasupu kandi arimo ibirungo binyuranye

    Aha naho turavuga ibirungo bitari bya bindi bitunganywa bakongeramo ibindi bintu. Ushobora gukoresha poivron, seleri, ibitunguru, mudarasini, icyinzari,  n'ibindi birungo by'umwimerere, mbese hahandi ibiryo nawe biguhumurira amazi akuzura akanwa.

    Uko ibiryo biryoshye kandi byoroshye nibyo bizagufasha kurya byinshi kandi kenshi. Amafunguro yuzuyemo ibitera ingufu twaguha urugero rwayo hano tugendeye mu cyicyiro abonekamo.

    Utubuto: Amande, ubunyobwa mu moko yose

    Utubuto twumye: imizabibu

    Ibiva ku mata birimo ibinure: amata ubwayo, yawurute, fromage, ikimuri

    Amavuta n'ibinure: Amavuta ya elayo n'amavuta ya avoka (cyangwa avoka ubwayo)

    Impeke: ingano n'ibizikomokaho, umuceri (ariko bidakuweho agashishwa k'inyuma), ibikoma by'amafu anyuranye

    Inyama: inkoko, inka, ingurube (gusa yo ukamenya niba koko yari itarwaye kuko zikunze kurwara kurenza andi matungo), kandi ukibanda ku zifite ibinure

    Ibinyabijumba: Ibijumba, ibirayi, ibikoro

    Chocolat yirabura, avoka, amavuta y'ubunyobwa, amata ya cocoa, granola, …

    Gusa amenshi muri aya mafunguro atera igihagisha niyo mpamvu no mu gihe wumva uhaze ugomba kugerageza ugakomeza ukarya kandi aya mafunguro ahagisha ukayarya nyuma y'ayandi.

    Niba ushaka kongera ibiro, ca ukubiri na salade cyangwa uyigabanye, imboga urye nkeya, imbuto urye izidakenera guhekenywa cyane, nk'imineke. Ikindi kandi wihatire siporo ikomeza umubiri, gusa nyuma ya siporo ufate amafunguro ahagije cyane cyane imbuto n'imitobe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145764/ibyingenzi-byagufasha-kongera-ibiro-145764.html