Blog

  • Yigeze gukinwa iminsi 2: Byinshi kuri Super… – #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Super Cup ntabwo gikinirwa mu Rwanda gusa, ahubwo no mu bindi bihugu kirakinirwa nubwo gikinwa mu buryo butandukanye. 

    Mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania ho bakita “Ngao ya Jamii”, gusa bo bafata amakipe 4 yabaye aya mbere bakahubaza maze atsinze agahita ajya ku mukino wa nyuma.

    Ku wa Kane ikipe ya Yanga SC yegukanye igikombe cya shampiyona yatsinze Simba SC yabaye iya 3 naho Azam FC yabaye iya 2 itsinda Coastal Union yabaye iya 4 ibitego 5-2.

    Bivuze ko ku mukino wa nyuma ikipe ya Yanga SC izacakirana na Azam FC, itsinze ikaba ariyo ihita itwara igikombe. 

    Mu Bwongereza aho benshi bafatira icyitegererezo mu bijyanye n’umupira w’amaguru, nabo bakina ikimeze nka Super Cup bise “Community Shield” aho ikipe yatwaye shampiyona ihura n’iyegukanye igikombe cya FA Cup.

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Bwongereza nabo bakinira iki gikombe aho ikipe ya Manchester City yegukanye Premier League izaba icakirana na Manchester United yegukanye FA Cup.

    Mu Rwanda igikombe cya Super Cup gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro cyatangiye gukinwa muri 2002, gihita cyegukanwa na APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Nk’uko amateka abigaragaza, guhera muri 2003 kugeza muri 2012  iki gikombe gishobora kuba kitarigeze gikinwa ahubwo cyongeye gukinwa muri 2013 gihita cyegukanwa na AS Kigali itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

    Muri 2014 na 15 nanone ntaho bigaragara ko cyakinwe, ahubwo cyongeye gukinirwa muri 2016 cyegukanwa na APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-0.

    Muri 2017 ho Rayon Sports yahise yibirindura APR FC noneho aba ariyo yegukana igikombe cya Super Cup iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wakinwe iminsi 2. 

    Uyu mukino watangiriye kuri Stade ya Rubavu maze umuriro uza kubura ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 63, bituma uhagarikwa maze bucyeye bwaho ukomereza kuri Stade ya Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri ubu yabaye Kigali Pelé Stadium.

    Icyo gihe umukino wari wahagaritswe Rayon Sports ifite ibitego 2-0 bwa APR FC byari byatsinzwe na Diarra na Pierrot, usubukuwe ntihagira ikindi kwinjira mu izamu.

    Kuri Super Cup ya 2018 APR FC yari yegukanye igikombe cya shampiyona yahatsindiye Mukura VS yari yegukanye igikombe cy’Amahoro. 

    Muri 2019 cyegukanwe na Rayon Sports itsinze AS Kigali kuri penariti 3-1 nyuma yuko iminota y’umukino usanzwe yari yarangiye ari ibitego 2-2.

    Muri 2020 na 2021 ntabwo iri rushanwa ryakinwe, gusa muri 2022 ryarakinwe ryegukanwa na AS Kigali itsinze APR FC kuri penariti 5-4 nyuma yuko umukino wari warangiye ari 0-0.

    Kuri Super Cup iheruka ikipe ya Rayon Sports niyo yayegukanye itsinze APR FC ibitego 3-0 bya Charles Bbale, Kalisa Rachid ndetse na Joakim Ojera.

    Iyi nshuro Super Cup igiye gukinwa yabanje kuvugisha benshi 

    Umukino wa APR FC na Police FC ugiye kuba nyuma y’uko ugarutsweho na benshi bitewe n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryangiye Mukura VS gukina na Rayon Sports mu cyari kiswe ‘Mukura Season Launch’ kubera wo.

    Ikipe y’Ingabo z’igihugu niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse ikaba izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, mu gihe Police FC yo ariyo yegukanye igikombe cy’Amahoro giheruka itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

    Rayon Sports niyo ifite Super Cup iheruka 

    Ubwo APR FC yegukanaga Super Cup ya 2018

    AS Kigali yegukana Super Cup ya 2022

    Rayon Sports yegukana Super Cup ya 2017

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145771/yigeze-gukinwa-iminsi-2-byinshi-kuri-super-cup-igiye-gukinwa-yaravugishije-benshi-145771.html

  • Israel Mbonyi yataramye mu bitaramo byurweny… – #rwanda #RwOT

    NTV ni televiziyo ikomeye muri Kenya ifitwe n'ikigo Nation Media Group. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nina Siri' yakiriwe n'ibihumbi by'abantu bari bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya cyabereye ahitwa Carnivore Grounds mu Mujyi wa Nairobi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024.

    Iki gitaramo cyabaye gifatwa amashusho imbona nkubone (Live Recording), kuko ibikorwamo byose bitambuka kuri iriya Televiziyo buri wa Gatandatu saa mbili z'ijoro.

    Umunyarwenya Daniel Churchill Ndambuki utegura ibi bitaramo bya buri kwezi, yagaragaje ko yishimiye kwakira Israel Mbonyi muri Kenya, kandi asaba abitabiriye iki gitaramo kuzamushyigikira mu gitaramo akorera muri iki gihugu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.

    Uretse Israel Mbonyi wagaragaye muri ibi bitaramo, abandi bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu barimo nka Simple Boy, Captain Otoyo, Prof Hamo, batanze ibyishimo.

    Ibi birori byo gufata amashusho y'iki gitaramo azatambuka kuri Televiziyo, byanaranzwe n'urwenya rwatembagaje benshi, gusangira ibyo kurya no kunywa n'ibindi.

    Ibi bitaramo by'urwenya bya 'Churchill Show' byagiye bitumirwamo abanyarwenya bakomeye muri kiriya gihugu barimo nka: Eric Omondi, MC Jessy, Eddie Butita, Professor Hamo n'abandi.

    Israel Mbonyi ari muri Kenya kuva ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, ategerejwe mu gitaramo cye cya mbere kibera ahazwi nka Ulinzi Sports Complex.

    Azahurira ku rubyiniro n'abarimo Pitson, Karura Voices, Timeless Noel, Destiny Voices, k-Krew Worship, Adonage Band, DJ Gee Gee n'abandi.

    Nyuma yo gutaramira muri Kenya, uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Uganda, ku wa 24 Kanama 2024, ahitwa Millennial Grounds mu gace ka Lugogo, ndetse na Mbarara, ku wa 25 Kanama 2024.

    Uyu muhanzi yakiriwe mu buryo bwihariye muri Kenya, ndetse yajyanye n'ikipe ngari y'abantu bazamufasha barimo abacuranzi, abaririmbyi n'abandi bagera kuri 15.

    Kuririmba mu rurimi rw'igiswahili byatumye izina rye rizamuka cyane, ndetse imibare ya Youtube ye igaragaza ko indirimbo eshanu ze za mbere zumviswe cyane muri Kenya kurusha ibindi bihugu.


    Israel Mbonyi yatanze umusogongero w’igitaramo cye mu bitaramo by’urwenya bya ‘Churchill’

     

    Israel Mbonyi yisunze indirimbo ze zirimo ‘Nina Siri’ yataramiye abitabiriye ibi bitaramo bisanzwe byitabirwe n’ibihumbi by’abantu 

    Amashusho yafashwe muri iki gitaramo azatambutswa kuri Televiziyo NTV iri mu zikomeye muri Kenya

    Daniel usanzwe utegura ibi bitaramo yashimye Israel Mbonyi ugiye gutaramira muri Kenya ku nshuro ye ya mbere












    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HERI TAIFA’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145778/israel-mbonyi-yataramye-mu-bitaramo-byurwenya-bitambuka-kuri-televiziyo-yo-muri-kenya-amaf-145778.html

  • Safi Madiba yavuye imuzi ibitaramo yateguye m… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo yagombaga gukora mu myaka ibiri ishize, ariko ntibyabaye kubera ko yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi mu bihugu bitandukanye.

    Yari yabiteguye agamije kumenyekanisha Album ye, no kwegera abafana be n'abakunzi b'umuziki, nk'umwe mu mihigo yihaye kuva mu myaka itatu ishize.

    Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Canada yabwiye InyaRwanda ati 'Ibi bitaramo ngiye gukora n'ibyo nagombaga gukora muri Covid-19 birahagarara, na nyuma yaho nagombaga kumurika Album, ariko urebye nyine, kubera ko ntari narakora ibitaramo byo kumurika Album yanjye 'Back to Life', ibi ni ibitaramo bigamije kumenyekanisha rero Album yanjye.'

    Safi Madiba yavuze ko umwaka ushize yagerageje gukora ibi bitaramo ariko ntiyabasha kubigeza kure nk'uko yabyifuzaga. Avuga ko icyo gihe nabwo yakomwe mu nkokora n'ikwirakwira rya Covid-19, bituma atagera mu Mijyi yashakaga.

    Yavuze ko muri ibi bitaramo azifashisha abahanzi batandukanye 'bitewe n'umujyi nzaririmbamo'. Ati 'Hari abasanzwe bategura ibitaramo turi kuvugana, buri uko bazajya bajya gutangaza igitaramo, nzajya mbabwira bashyireho umuhanzi bitewe n'umujyi ngiye kuririmbamo kuko ni n'umwanya mwiza wo gutanga amahirwe kugirango n'abahanzi bashya bigaragaze.'

    Safi Madiba yavuze ko hari abahanzi yamaze kwanzura kuzakorana nabo, ariko kandi bitewe n'umujyi azajya akoreramo igitaramo, azajya ahitamo abahanzi bo muri uwo mujyi bakorana, yaba ari abo mu Rwanda cyangwa se abandi bahakorera umuziki.

    Yavuze ko ataranzura neza ku kuba ibi bitaramo bye yanabikorera i Kigali mu Rwanda, ariko kandi ni ibintu afite ku mutima. Akomeza ati 'Kigali ho ntabwo ndamenya, ariko nibirangira numva gahunda izakurikiraho ari i Kigali. Nzakorera mu Majyaruguru y'Amerika ndetse n'i Burayi, ninsoza nibwo nzamenya itariki y'i Kigali.'

    Igitaramo cya mbere mu byo Safi Madiba ateganya gukora, azigikora ku wa 31 Kanama 2024 aho azahurira ku rubyinoro na Frank Joe wamamaye mu ndirimbo zinyuranye.

    Ni igitaramo kandi azahuriramo na Dj Bob, aho kwinjira ari ukwishyura amadorali 30 mu myanya isanzwe n’amadorali 400 ku meza y’abantu batanu.

    Album ya Safi Madiba iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller.

    Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145780/safi-madiba-yavuye-imuzi-ibitaramo-yateguye-muri-amerika-ashobora-kuzageza-i-kigali-145780.html

  • Abanyamakuru b’imikino 12 mu Rwanda bongerewe ubumenyi kuri Swimming (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), ryatanze amahugurwa y’iminsi 2 ku banyamakuru b’imikino baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa birushijeho uyu mukino.

    Ni amahugurwa yabaye ku wa Gatatu no ku wa Kane tariki ya 7-8 Kanama 2024, akaba yaratanzwe n’inzobere muri uyu mukino, Rafiki Jean Claude.

    Abanyamakuru bahuguwe bagera kuri 12, bahawe ubumenyi ku nyogo ziba muri uyu mukino n’uburyo zogwamo nka “Butterfly”, “Breaststroke”, “Backstoke”, “Freestyle”, “Individual Medley”, “Medley Relay”, “Freestyle Relay” na “Mixed Relay”.

    Aha ni ho Rafiki yabwiye abanyamakuru ko izo nyogo nta kinyarwanda zigira bitandukanye n’abajyaga bagerageza kugoragoza kugira ngo babishyire mu kinyarwanda. Yavuze ko kandi uyu mukino ugira amagambo (terms) yihariye akoreshwa uko ari atajya ahindurwa.

    Ibindi bahuguwemo ni amwe mu mategeko agenga uyu mukino, amakosa umukinnyi ashobora gukora agahita asezererwa mu irushanwa, basobanurwa inshingano z’abasifuzi cyangwa abayobora amarushanwa bzawi nka “Officials” n’ibindi.

    Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela wabonetse ku munsi wo gufungura aya mahugurwa, yasabye abanyamakuru gukomeza kumenyekanisha uyu mukino mu biganiro bya bo bakora.

    Ati “muri bamwe mu bafatanyabikorwa dufite, mudahari n’ibyo dukora biragoye ko byagera ku banyarwanda, rero mudufashe mukomeze mumenyekanishe uyu mukino, mudufashe kuwuzamura, muwukundishe abanyarwanda.”

    Uzabakiriho Innocent akaba visi perezida wa RSF wasoje aya mahugurwa, yashimiye abanyamakuru bitabiriye ariko abibutsa ko uyu mukino utatera imbere batabigezemo uruhare.

    Aya mahugurwa yasoje abayitabiriye bahabwa certificate zigaragaza ko bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kubobgerera ubumenyi kuri Swimming.

    Abanyamakuru bahuguwe

    Rafiki Jean Claude ni we watanze amahugurwa

    Habagaho igihe cyo gutanga umukoro kugira ngo harebwe niba ibyo bigishijwe babifashe

    Iradukunda Karugenge Yvonne wa B&B Kigali FM

    Eddie Nsabimana wa The New Times

    Imani Isaac Rabbin wa Isango Star

    Ishimwe Adelaide Ida wa Radio&TV10

    Uzabakiriho Innocent, visi perezida wa RSF yashimiye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-b-imikino-12-mu-rwanda-bongerewe-ubumenyi-kuri-swimming-amafoto

  • Amavubi ni yo angaruye, ni ikibazo cy’igihe gusa – Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira Kiyovu Sports, rutahizamu Sugira Ernest yavuze ko agomba gukora cyane akagaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Uyu mukinnyi ufatwa nka rutahizamu w’abanyarwanda kubera ibitego bikenewe yagiye atsindira ikipe y’igihugu, yari amaze igihe adakina kuva atandukanye na Al Wahda yo muri Syria.

    Yaraye yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Sugira Ernest akaba yavuze ko kugaruka mu kibuga bivuze ko no mu ikipe y’igihugu yagarutsemo ari ikibazo cy’igihe gusa.

    Ati “Ni nacyo kingaruye ubundi muri rusange, ni icyo ngicyo, ni ikibazo cy’igihe gusa kuko ikipe y’igihugu ni iya bose umuryango uhora ufunguye kandi ntabwo naciriweho iteka kugarukamo, ni ikipe y’Abanyarwanda, ni igihe gusa kibura.”

    Sugira Ernest akaba yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, kuva yajya gukina muri Syria nubwo atatinzeyo ntabwo yongeye guhamagarwa.

    Sugira Ernest intego ni ukugaruka mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ni-yo-angaruye-ni-ikibazo-cy-igihe-gusa-sugira-ernest

  • Ngoma: Kiliziya Gatolika irifuza kubaka ibitaro bishya – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uri gutekerezwa na Kiliziya Gatolika aho IGIHE yamenye amakuru ko ibyo bitaro bizubakwa mu Murenge wa Sake ndetse n'ikibanza cyamaze kuboneka, Kiliziya Gatolika ngo iri kureba ahazava amafaranga kuburyo batangira kubaka.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Jean Marie Vianney Twagirayezu, yavuze ko koko icyo gitekerezo bakigize ariko ko bakigisha inama inararibonye mu buvuzi mu kureba uko icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa neza.

    Ati 'Ni icyifuzo ariko ntabwo twavuga ko ari umushinga wamaze kunozwa neza, biracyari mu bitekerezo, akamaro rero uzagira kazaba kenshi nushyirwa mu bikorwa, ubu uracyari mu bitekerezo no kugisha inama inararibonye muri urwo rwego.'

    Uretse uwo mushinga Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Kibungo yanatangiye kubaka ikigo kizajya cyakira kikanita ku bantu bafite ubumuga. Kuri ubu inzu zizaba zigize icyo kigo zatangiye kubakwa mu Murenge wa Sake.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma umwaka ushize bwavuze ko nihubakwa ibitaro bya Sake bizafasha cyane mu kuganira ibitaro bya Kibungo kuburyo abaturage bo mu mirenge ya kure bagorwaga no kuza kuhivuriza basaba basubijwe.

    Kuri ubu mu Karere ka Ngoma habarizwamo ibitaro bya Kibungo gusa aho byakira abarwayi bo mu bigo Nderabuzima 15, muri rusange ibi bitaro byakira abaturage barenga ibihumbi 400 harimo abaturuka mu bigo Nderabuzima bya kure nka Rukumberi,Sake, Mugesera , Jarama n'ahandi.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Jean Marie Vianney Twagirayezu, yavuze ko bifuza kubaka ibitaro by'Akarere ka Ngoma byunganira ibihari ariko uwo mushinga ukaba ukiri igitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-kiliziya-gatolika-irifuza-kubaka-ibitaro-bishya

  • Iyo u Rwanda rutamburwa intara zarwo, ubwicanyi bw'abavuga Ikinyarwanda muri RDC ntibuba buhari-Dr Bizimana – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 1885 wasize ibihugu byari biteraniye i Berlin mu Budage byigabanyije Afurika kandi bigena imipaka y'ibihugu n'ubu igikurikizwa.

    Ku wa 14 Gucurasi 1910, ibihugu by'u Bubiligi, u Bwongereza n'u Budage byemeje imipaka bifata icyemezo cyo kwambura u Rwanda intara zarwo zishyirwa kuri Congo [RDC] izindi zijya kuri Uganda.

    Ibice nka Masisi, Rutshuru, Fizi, Itombwe, na Uvira byari iby'u Rwanda ariko byomekwa kuri Congo na ho Bufumbira na Mpororo bihabwa Uganda. Mu Majyaruguru, banzuye ko Ikirunga cya Sabyinyo ari cyo kigabanya ibihugu uko ari bitatu, mu gihe mu Kiyaga cya Kivu Abadage n'Ababiligi bigabanyije ibirwa.

    Minisitiri Dr Bizimana ati 'Izo ntara zahawe Congo [RDC] kandi zari zituwe n'Abanyarwanda. Abaturage bari batuye muri izo ntara barakomeje bavuga Ikinyarwanda kuko rwari ururimi rwabo. Ingaruka rero bitera, ubu murabona ko nko mu Burasirazuba bwa Congo, Congo ifata bamwe muri abo baturage nk'aho atari abayo ikabita Abanyarwanda nyamara ari Abanye-Congo.'

    Yagaragaje ko iki cyemezo cyo gufata ibice bimwe by'u Rwanda bigahabwa ibindi bihugu ari byo ntandaro y'ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri ibyo bice.

    Abakurikira ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazi neza ko hashize imyaka hafi hakwirakwizwa ingengabitekerezo y'urwango ku bavuga Ikinyarwanda bakicwa, bagakorerwa urugomo ndetse hari abagiye bakwitwa bumva.

    Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko 'Icyo ni cyo cyemezo cya mbere kibi cyafashwe n'abazungu kuko iyo intara zitamburwa u Rwanda ubu ruba rufite intara zarwo ndetse n'ibibazo by'akarengane, byo kwicwa, by'ingengabitekerezo y'urwango biri mu Burasirazuba bwa Congo iki gihe ntabwo byagombye kuba bihari.'

    Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda i Kinshasa mu bihe bishize yatangaje ko ikibazo RDC ifite ari uko iyobowe nabi nk'uko mu Rwanda byari bimeze hagati ya 1959 na 1994.

    Ati 'Ikibazo ni uko Congo iyobowe nabi, hari ibibazo by'amacakuri nk'ibyo twagize mu gihe cya 1959 no mu 1994, by'ivangura ku buryo nk'abashaka gutorwa muri ibyo bice by'abantu bavuga Ikinyarwanda bagerageza gusunika abo baturage kugira ngo badahatana na bo.'

    Amateka agaragaza ko mu Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda harimo abahagiye mbere y'ubukoloni n'abajyanyweyo n'u Bubiligi mu gihe cyabwo ndetse n'abahungiyeyo uhereye mu 1959 kubera umutekano muke wari mu Rwanda.

    Mu bahunze harimo abari barize bituma bahita babona akazi dore ko porogaramu z'amasomo yigishwaga na dipolome zatangwaga byari bimwe mu Rwanda, u Burundi na Congo, ibi bihugu bikaba byari mu maboko y'Ababiligi.

    Impunzi z'Abanyarwanda zatangiye guhungira muri Congo mu 1959 kugeza mu 1962 hanyuma mu 1971 hajyaho itegeko ribaha ubwenegihugu bwa Congo.

    Minisitiri Dr Bizimana yabwiye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ko ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC bukomoka ku bazungu batandukanyije Abanyarwanda igihe bakata imipaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-u-rwanda-rutamburwa-intara-zarwo-ubwicanyi-bukorerwa-abavuga-ikinyarwanda

  • APR BBC yegukanye Rwanda Cup yihanangirije RE… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa Mbili n’iminota 30 kuri Lycée de Kigali. 

    Mbere yuko hakinwa uyu mukino wa nyuma ariko habanje gukinirwa umwanya wa 3 aho ikipe ya Patriots BBC yakuwemo na APR BBC ku manota 91-70 muri 1/2 yacakiranaga na Espoir BBC yakuwemo na REG BBC muri 1/2 ku munota 98-72.

    Uyu mukino wo waje kurangira ikipe ya Patriots BBC ariyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Espoir BBC amanota 77-59.

    Nyuma y’uyu mukino rwahise rwambikana hagati ya APR BBC na REG BBC imbere y’abakunzi b’umukino wa Basketball dore ko bari banabukereye.

    Ikipe ya APR BBC itari ifite umukinnyi wayo Aliou Diarra yatangiye ubona iri hejuru ibifashijwemo na bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Axel Mpoyo n’abandi.

    Ikipe ya REG BBC nayo yaje kugenda hafi ya APR BBC ubona harimo ikintu cyo guhangana cyane maze igice cya mbere kirangira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iyoboye n’amanota 54-50.

    Mu gace ka gatatu ikipe ya APR BBC yaje noneho ubona irusha cyane REG BBC itari ifite abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga. 

    Agace ka Kane kaje kurangira REG BBC ikoze amanota 10 gusa mu gihe APR BBC yo yari yakoze amanota 33, ubwo bivuze ko yari iyoboye n’amanota 87 kuri 60.

    Agace ka Kane ari nako ka nyuma n’ubundi ntacyahindutse cyane gusa wabonaga REG BBC yashyizemo imbaraga. APR BBC yahise yegukana igikombe itsinze amanota 110-92.

    Aya makipe n’ubundi yaherukaga guhurira muri shampiyona mu mukino w'ishiraniro warangiye APR BBC iwegukanye n'amanota 77-75.

    Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryatangiye muri Mata 2024 mu rwego rwo kongerera amakipe amarushanwa. 

    APR BBC yegukanye igikombe yahise ibona itike kwitabira Imikino ya Zone 5 itanga itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika.

    APR BBC yegukanye igikombe yihanangirije REG BBC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145775/apr-bbc-yegukanye-rwanda-cup-yihanangirije-reg-bbc-145775.html

  • Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Djihad BIZIMANA yatsindiwe imbere y’abafana bayo muri Ukraine mu mukino wa Uefa Europe League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikinamo Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yatsinzwe na Viktoria Plzeň yo muri Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1 mu mikino ubanza w'ijonjora rya gatatu rya UEFA Europa League.

    Kryvbas Kryvyi Rih yitabiriye iyi mikino nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 8 Kanama 2024.

    Bizimana Djihad na bagenzi be batangiye neza umukino nk'ikipe yari mu rugo babona igitego ku munota wa 20 gitsinzwe na Prince Kwabena Adu n'igice cya mbere kirangira iyoboye umukino.

    Viktoria Plzeň yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri bidatinze, ku munota wa 48 na 69 itsinda ibitego 2. Umukino warangiye Viktoria Plzeň yatsinze Kryvbas Kryvyi Rih ibitego 2-1.

    Umukino wa kwishyura uteganyijwe tariki 15 Kanama 2024 muri Repubulika ya Tchèque, aho ikipe izasezerera indi izerekeza mu matsinda ya UEFA Europa League.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-kryvbas-kryvyi-rih-ikinamo-djihad-bizimana-yatsindiwe-imbere-yabafana-bayo-muri-ukraine-mu-mukino-wa-uefa-europe-league/

  • Irushanwa rya Golf ryateguwe na NCBA Rwanda ryatangiye – #rwanda #RwOT

    Iryo rushanwa ryatangiye kuri uyu wa 9 Kanama 2024, rikazakomeza no ku wa 10 Kanama. Ryahuje abakinnyi ba Golf barenga 200 bazishakamo abazakina umukino wa nyuma ku wa 21 Nzeri 2024.

    Ni irushanwa rigamije gushimangira imikoranire hagati ya NCBA Group n'Umuryango w'Abakinnyi ba Golf mu Rwanda ndetse rikagaragaza n'umuhate wa banki mu guteza imbere uwo mukino.

    Umuyobozi ushinzwe abakiliya banini muri NCBA Rwanda, Diana Mukunde, yagaragaje ko bifuza ko iri rushanwa ryaba ikimenyetso cyo guteza imbere siporo muri rusange.

    Ati 'Gutangiza iri rushanwa rya NCBA Golf Series ni ikimenyetso cy'umuhate wacu mu iterambere rya siporo mu Rwanda.'

    Perezida wa Kigali Golf Club, Byusa Marcel, yagaragaje ko umukino wa Golf urenze kuba siporo ahubwo ari urubuga ruhuza abantu mu ngeri zitandukanye z'iterambere.

    Ati 'Golf irenze kuba siporo gusa, ni urubuga rwo kumenyana n'abandi, kubaka ubumwe no kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'ubukungu. Twishimiye kuba turi kumwe na NCBA aha ngaha mu gushyigikira uyu mukino no kuba itangazamakuru ribasha gusakaza amakuru ku bandi batarawumenya.'

    Captaine wa Kigali Golf Club, Kulayije Andrew yagaragaje ko bishimiye imikoranire na NCBA kuko izatuma uwo mukino ugera ku rundi rwego haba mu Rwanda no mu Karere.

    NCBA Group yatekereje gutangiza ayo marushanwa mu Rwanda nyuma yo kubona ko bigenda neza muri Kenya, Uganda na Tanzania.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irushanwa-rya-golf-ryateguwe-na-ncba-rwanda-ryatangiye